Blog

  • Gicumbi: Umugabo yapfuye amanitse mu mugozi nyuma y'amakimbirane n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo Kabageme yiyahuye ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024.

    Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w'agatenganyo w'umurenge wa Muko, Kalisa Claudien, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore we.

    Yavuze ko umugore we yagiye kumurega ku Rwego rw'Ubugenzacyaha RIB agarutse asanga yimanitse mu mugozi.

    Ati ' Umugore uko yatubwiye ko bagiranye amakimbirane agiye kumurega kuri RIB agarutse asanga yiyahuye, ari mu mugozi mu cyumba.'

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo yari afitanye abana babiri n'umugore we ndetse babanaga mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Nyuma y'uko uyu mugabo yiyahuye umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Byumba.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-yapfuye-amanitse-mu-mugozi-nyuma-y-amakimbirane-n-umugore-we

  • U Rwanda rwasobanuye iby'umwimukira rwakiriye avuye mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Uyu mwimukira yavuye mu Bwongereza ku wa Mbere tariki 29 Mata. Yari yarageze mu Bwongereza mu buryo bwemewe n'amategeko, igihe cyo cyo kuba mu gihugu kirarangira, atangira gusaba ubuhungiro ariko aza kubwimwa.

    Mukuralinda yavuze ko 'yaje mu Rwanda ku bushake abisabye'. Ati 'Igihe yari yahawe cyarashize, asaba ubuhungiro nabyo biratangira kugera ku ndunduro ntibamwemerera. Urumva we yahageze mu buryo bwemewe n'amategeko, icyari gisigaye ni ukuvuga ngo subira iwanyu.'

    Aho kugira ngo asabwe gusubira mu gihugu cye, yahisemo gusaba kujya mu Rwanda arabyemererwa, ariko nabwo kwemererwa bigomba gukurikiza amategeko.

    Ati 'Niba aje no mu Rwanda, dosiye tugomba kuyirebaho, tukavuga ngo uyu yakwakirwa, agasaba ibyo asaba bigasuzumwa. Ntaho bihuriye n'ariya masezerano u Rwanda rwagiranye n'u Bwongereza kuko bo ni abantu bageze ku butaka bw'u Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bagahita bazanwa mu Rwanda, dosiye zabo zikaba ariho zigirwa.'

    'Uriya we dosiye yigiwe mu Bwongereza, ageze igihe bamwangiye ati ndashaka kujya mu Rwanda.'

    Mukuralinda yasobanuye ko uburyo uwo mwimukira yakiriwemo, ari kimwe n'uko n'undi wese ashobora kuvuga ko ashaka kujya mu Rwanda, hanyuma ubusabe bwe bukigwaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yasobanuye-iby-umwimukira-wakiriwe-avuye-mu-bwongereza

  • Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry’Icyiciro… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi nibwo Igisirikare  cy’u Rwanda  (RDF) kibinyujije ku rubuga rwabo rwa a X rwahoze ari Twitter cyatangaje aya makuru.

    RDF yavuze ko ubuyobozi bw’iki cyiciro gishinzwe ibijyanye n’Ubuzima, buyobowe na Major General Dr Ephrem Rurangwa. 

    Ni mu gihe Col Dr John Nkuriyehe yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brig General ahita anagirwa Umugaba Wungirije w’iki cyiciro naho ushinzwe ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi akaba ari Brig Gen Dr.Jean Paul  Bitega.

    Ibi bibaye nyuma y’uko Inteko Rusange y'umutwe w'abadepite tariki ya 14 Werurwe aribwo yari yemeje ishingiro ry'umushinga w'iri tegeko rigenga ingabo z'u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142522/perezida-kagame-yemeje-ishyirwaho-ryicyiciro-gishya-cyingabo-zu-rwanda-anashyiraho-abayobo-142522.html

  • Ibyo wamenya kuri Gatera Jacques ugiye gukora… – #rwanda #RwOT

    Nisunze aya magambo akomoza ku bukwe n'umuryango mushya, nyuma y'uko Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, atangaje ko we n'umukunzi we Gatera Jacques, bazakorera ubukwe bw'abo i Kigali mu Rwanda, mu muhango uzaba tariki 15 Kanama 2024.

    Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata 2024, agaragaza ko we n'umukunzi we Gatera Jacques, bagiye guhuriza hamwe imiryango, inshuti n'abavandimwe mu birori by'imbonekarimwe mu gutangiza paji nshya mu mubano w'abo.

    Jacques Gatera ugiye kurushinga na Kayibanda, asanzwe ari umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda, kandi bafite ubumenyi mu mukino wa Golf.

    Urukundo rw'abo rwitamuruye, ndetse ruvugwa cyane mu itangazamakuru, ubwo ku wa 19 Mutaram 2023, Gatera yambikaga impeta y'urukundo (Fiançailles) Kayibanda.

    Uyu mugabo ari kumwe na Innocent Rutamu bafashije ikipe ya Kigali Golf Club kugera muri kimwe cya kabiri cy'imikino ya '2022 PMC Golf Championship'.

    Mu 2000, nibwo yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'umuryango we.

    Kimwe mu binyamakuru byandikira muri San Francisco muri Leta California cyitwa SFGATE, gisobanura Jacques Gatera nk'' umwe mu bahanga bari bakiri bato mu mukino wa Golf bigaragaje muri Phoenix mu 2005'. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y'amavuko.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gatera ari kumwe n'abavandimwe be Patrick Kisomanga ndetse na Serge Gashegu baje kwihuza na Tim Kloenne wabafashije kwisanga mu mikino ikomeye ya Golf yaberega muri Phoenix.

    We n'abavandimwe be bavuka kuri Se Anaclet Munyurangabo ndetse na Nyina Therese Mbuya. Amakuru avuga ko Gatera Jacques, umugabo wa Miss Aurore yagaragaje ubuhanga cyane kurusha abavandimwe be mu mikino ya Golf, bituma aba Kapiteni w'ikipe mu mashuri yisumbuye.

    Uretse kuba ari umuhanga mu gukina Golf, Jacques Gatera asanzwe afite n'ibikorwa by'ubushabitsi akorera mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y'amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y'urukundo.

    Mu magambo ye ati 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mugabo w'ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y'amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w'igikundiro n'ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.'

    Mu Ukuboza 2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w'ubuzima bwe. Yavuze ati 'Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n'abandi. Warakoze Mwami ku bwo kunkunda cyane ukampa kubana n'umugabo utangaje.'

    Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n'uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w'ibihe byose w'u Rwanda.

    Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

    Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

    Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.

    Akavuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y'ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n'uyu munsi.

    Yavuze ati 'Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n'ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.'

    Gatera Jacques ugiye gukora ubukwe na Miss Aurore Kayibanda asanzwe ari umuhanga mu mukino wa Golf
    Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ya  Amerika, ku wa 28 Gashyantare 2024, mu muhango wabereye Goodyear Phoenix mu Mujyi wa Arizona
    Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Kayibanda yanditse kuri konti ye ya Instagram, yabwiye umukunzi we bamaranye imyaka ibiri ko ibihe by'isezerano ry'abo bizakomeza 'kuba urwibutso rw'indi minsi imeze nk'iyi'
    Gatera ni umwe mu bakinnyi beza bakina umukino wa Golf cyane ko ari mu cyiciro cya 3 handicap Golf; uru ni urwego rw'ubuhanga buhebuje mu mukino wa Golf

    Urubuga rw’amakuru rufite icyicaro i San Francisco, muri California , SFGATE, rwamuvuze ko ari ‘Umwe mu bakinnyi ba Golf beza bakiri bato muri Phoenix'. Icyo gihe byari mu 2005 afite imyaka 18 gusa


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142526/ibyo-wamenya-kuri-gatera-jacques-ugiye-gukora-ubukwe-na-miss-kayibanda-142526.html

  • Umunyamakuru Chita n’umugore we bibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Niyitegeka Jules William [Chita], ari mu byishimo bikomeye we n’umugore we Batamuriza Yvette nyuma y’uko bibarutse umwana wa kabiri (ubuheta).

    Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 ni bwo uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu.

    Chita akaba umuyobozi wa Chita Magic, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo yatewe n’uyu mwana uje kumara irungu imfura ya bo, yashimiye umugore we amubwira ko amukunda cyane.

    Bibarutse umwana wa kabiri nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 bakoze ubukwe bahamya isezerano rya bo imbere y’Imana, biyemeza kuzatandukanywa n’urupfu.

    Batamuriza Yvette afite umuyoboro wa YouTube witwa Queen of Chita akunda kunyuzaho ibiganiro ahanini birimo inama zigenewe abashakanye.

    Umuryango wa Chita wibarutse ubuheta

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-chita-n-umugore-we-bibarutse-ubuheta

  • FERWAFA yataye ibaba! Mu buryo butunguranye Rayon Sports yayisubije igikombe cy’Amahoro ibyishimo bitarangiye #rwanda #RwOT

    Nubwo Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro ariko ntacyo yacyuye kuko cyari cyatangiye kubangirikira mu ntoki.

    Ni nyuma y’uko yari yegukanye iki gikombe itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

    Nk’ibisanzwe ikipe yashyikirijwe igikombe, batangira kukishimira, abakinnyi bakifotorezaho. Muri uku kukishimira ni bwo cyatangiye kwangirika, umukinnyi yagifata kigafobagana hafi kuroboka.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi n’abatoza bahise babyereka ubuyobozi bw’ikipe ya bo, bababwira ko bitewe n’uko kimeze byagorana ko banakigeza ku biro by’iyi kipe biri Kicukiro, bishobora kurangira buri umwe ugifashe asigarana ibice bice.

    Aha ni ho Rayon Sports yahise ibyereka Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, maze ribasaba gusubiza icyo gikombe bakazajya gufata igikombe gishya nyuma ya konji (kanji y’abakozi y’uyu munsi).

    wari umunsi mubi kuri FERWAFA, Kaboy watsinze 'Hat-Trick' yasabwe gutega moto akajya gufata umupira 'Ballon' kuri FERWAFA

    Si ibi gusa kuko FERWAFA yagaragaje ikindi kintu gisa n’agashya kuri uyu mukino wa nyuma aho umukinnyi watsinze ibitego 4 byose bya Rayon Sports, Mukandayisenga Jeannine [Kaboy] yimwe umupira (Ballon) nk’umukinnyi watsinze ibitego 3 mu mukino umwe 'Hat-trick'.

    Nk’ibisanzwe birazwi ko umukinnyi watsinze ibitego 3 mu mukino umwe 'Hat-trick' ahabwa umupira akawutahana, gusa ejo si ko byagenze kuko Kaboy watsinze ibitego 4 byose Rayon Sports yatsinze Indahangarwa, yabwiwe ko bitateguwe.

    Imipira yakinwe ni iya FERWAFA kuko igikombe cy’Amahoro ni yo igitegura, bivuze ko n’umupira Kaboy yagombaga guhabwa ari uwa FERWAFA, gusa yatunguwe no kuwubaza bakamubwira ko bitari muri gahunda.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabwiwe ko imipira yazanywe kuri Kigali Pele Stadium nta n’umwe ugomba kuvaho ahubwo ko yazajya ku biro bya FERWAFA gufata undi mupira, ngo hari imipira ya CAF ni yo bagomba kumuhamo.

    Ibi yasanze atazabivamo, ni ko kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ye ya Rayon Sports bamuha umupira w’ikipe ya Rayon Sports.

    Iki gikombe byarangiye bagisubije kuko cyari cyatangiye kwangirika

    Kaboy yahawe umupira wa Rayon Sports, FERWAFA yari yamusabye kuzajya gufata uwa CAF ku biro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yataye-ibaba-mu-buryo-butunguranye-rayon-sports-yayisubije-igikombe-cy-amahoro-ibyishimo-bitarangiye

  • Uwayezu Jean Fidèle yazamuye igikombe cya 6 yahesheje Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yamanitse igikombe cya 6 Rayon Sports yegukanye kuri manda y'ubuyobozi bwe.

    Ni igikombe cy'Amahoro cyegukanwe na Rayon Sports WFC, nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.

    Kuva Jean Fidèle yayobora Rayon Sports, haba mu bagore ndetse no mu bagabo, izi kipe zegukanye ibikombe 6.

    Igikombe cy'Amahoro mu bagabo, FERWAFA Super Cup 2023, RNIT Savings CUP 2023 (mu bagabo) Ibikombe 2 bya Shampiyona y'icyiciro cya Kabiri n'icya mbere mu bagore, ndetse niki cy'Amahoro yegukanye uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yazamuye-igikombe-cya-6-yahesheje-rayon-sports-amafoto/

  • Rayon Sports WFC yegukanye miliyoni 41 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yasoje umwaka w'imikino wa 2023-24 itahanye miliyoni 41 Frw.

    Yatwaye igikombe cya, Shampiyona ihabwa Miliyoni 22, Ferwafa yayihembye miliyoni 8, SKOL iyihemba miliyoni 14.

    Igikombe cy'amahoro ni miliyoni 19:Ferwafa yayihembye miliyoni 8, SKOL iyihemba miliyoni 11.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-yegukanye-miliyoni-41/

  • Rutsiro: Abantu batatu bahitanywe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2024 rishyira ku wa 30 Mata.

    Imvura imaze iminsi igwa muri aka Karere yasomeje ubutaka, bituma iyaguye ku wa 29 Mata iteza inkangu yakubise inzu ebyiri zihitana abana babiri bo mu miryango itandukanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko kugwa nk'izi nzu byaturutse ku mvura imaze iminsi igwa muri aka karere.

    Ati “Ni imikingo yahubutse yikubita ku nzu zigwira abana babiri bo mu miryango itandukanye. Uw'imyaka 12 n'imyaka 16. Wabonaga ari amazu atari adakaganye ku buryo yagwa”

    Meya Kayitesi yavuze ko bazindukiye aho iyi mpanuka yabereye bahumuriza ababuze ababo, banabafasha kubona ubushobozi bwo gushyingura.

    Ati “Abaturage turabasaba kuba maso no kuva ahabashyira mu kaga, batitaye ku bintu bihari, burya ubuzima nibwo bwa mbere ibintu ni ibishakwa”.

    Uretse aba bana babiri bahitanywe n'inkangu hari undi muntu umwe wo Murenge wa Boneza wakubiswe n'inkuba arapfa.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwatabaye abahuye n’ibiza bubaha ubufasha bwo gushyingura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abantu-batatu-bahitanywe-n-ibiza

  • Biravugwa ko u Bwongereza bwohereje Umwimukira wa mbere mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    The Sun yatangaje ko uyu mugabo yoherejwe mu Rwanda hakoreshejwe indege isanzwe itwara abagenzi ndetse akaba afite inkomoko muri Afurika. Amakuru avuga ko uyu mugabo yaje mu Rwanda ku bushake bwe, akaba yarahawe ibihumbi 3 by'ama-pound, ajya kungana na miliyoni 4,8 Frw.

    Bivugwa ko uyu mugabo yoherejwe mu Rwanda ku wa Mbere nimugoraba, nyuma y'uko mu mpera za 2023 yabuze ibyangombwa bimwemerera gukomeza gutura mu Bwongereza.

    Ishyaka rya Labour Party ridashyigikiye iyi gahunda ryamaze gutangaza ko Leta yihutiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda mbere y'amatora mu nzego z'ibanze ategerejwe kuri uyu wa Kane mu Bwongereza, icyakora Leta ikemeza ko kuba Umwimukira wa mbere yuriye indege imuganisha i Kigali, ari ikigaragaza ko iyi gahunda ishoboka kandi izatanga umusaruro.

    BBC ivuga ko nibura gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izatangirana n'abantu 5700 bamaze kwemerwa na Leta y'u Rwanda, aho abarenga gato 2000 bashobora guhita bategurwa vuba ndetse bakoherezwa mu Rwanda. Ni gahunda ishobora kuzatangira muri Nyakanga uyu mwaka.

    Umuvugizi wa Leta Wungirije, Allain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko u Rwanda rutaramenya neza umubare w'abimukira ruzakira, gusa avuga ko mu gihe cyose baramuka bazanywe mu gihugu, imyiteguro yo kubakira yarangiye ku buryo nta kibazo na kimwe bashobora kugira, hakurikijwe ibiri mu masezerano hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda.

    Mu mwaka ushize, n'ubundi abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko bagera ku bihumbi 19, bavanywe muri icyo gihugu ku bushake.

    Muri rusange, abimukira bari mu cyiciro cy'abazoherezwa mu Rwanda, nk'uko The Japan Times yabitangaje, ni abanjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko kuva nibura ku itariki ya 1 Mutarama 2022.

    Kuva icyo gihe, abarenga ibihumbi 50 binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko.

    Umwimukira wa mbere yoherejwe mu Rwanda ku bushake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwohereje-umwimukira-wa-mbere-mu-rwanda