Blog

  • Imvura yasenye umuhanda ugera ku ruganda rw'icyayi rwa Rubaya – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda yasenywe n'imvura yiriwe igwa kuwa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024.

    Amakuru agera kuri IGIHE n'uko kugeza ubu nta modoka ziri kugera ku ruganda rw'icyayi rwa Rubaya. Nta n'imodoka ziri gutwara amata ku ikusanyirizo i Mukamira mu Karere ka Nyabihu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabaya, Ndayisenga Simon, yabwiye IGIHE, ko iyi mvura yangije ibintu byinshi ndetse uyu muhanda ubu utarimo gukoreshwa.

    Ati 'Yaguye ijoro ryose bituma umuhanda ucika ndetse ubu inzu zirimo zirasenyuka ziri gutwarwa n'inkangu.'

    Yongeyeho ko iyi mvura yanatwaye hegitari esheshatu z'amaterasi yari arimo gukorwa ndetse barimo gushakisha inzira abanyamaguru bakoresha.

    Urujya n’uruza hagati y’iyi mirenge bwahagaze

    Umuhanda wacitsemo kabiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvura-yasenye-umuhanda-ugera-ku-ruganda-rw-icyayi-rwa-rubaya

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje uruhare rwa siyansi mu kugeza u Rwanda mu bihugu bikize – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu nama ya gatatu y'Ihuriro mpuzamahanga ry'abajyanama ba za Guverinoma mu bya siyansi, ryabereye i Kigali kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024.

    Ni ubwa mbere inama y'iri huriro ibereye muri Afurika ndetse ubuyobozi bwaryo bugaragaza ko byari ngombwa kugira ngo bigire ku byo ibihugu byo mu majyepfo bimaze kugeraho mu kwifashisha siyansi hashyirwaho politike zitandukanye.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko mu ntego yo kubaka ubukungu burambye, igihugu cyahisemo kubakira ku bumenyi by'umwihariko siyansi kugira izafashe kugera mu bihugu bikize mu 2050.

    Ati 'Siyansi izagira uruhare rukomeye mu rugendo rugana ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 ndetse no kwinjira mu bihugu bikize mu 2050, bizatuma Abanyarwanda bose bagira imibereho myiza. U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kugira ngo tuyigereho twashoye imari mu burezi bw'ibyiciro byose, kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.'

    Umuvuduko w'ubukungu bw'u Rwanda kuva mu 1994 ubarirwa ku mpuzandengo ya 7%, mu gihe ibyo umuturage w'u Rwanda yinjiza byavuye ku madorali ya Amerika 111, bigera ku 1040 mu 2023.

    U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035, aho Umunyarwanda azaba yinjiza $4.036 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050, yazaba yinjiza $12.476 ku mwaka.

    Mu rwego rw'uburezi hashyizweho politike yo guteza imbere uburezi kuri bose ariko abenshi bakangurirwa kwiga ubumenyi n'ikoranabuhanga hamwe n'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Dr Ngirente ati 'Dufite intego yo kubaka ubushobozi bw'abaturage bacu tubaha amahugurwa akwiye mu ngeri zitandukanye za siyansi. Ibi bidufasha gutegura abakozi bacu, tubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo haba kuri Leta no ku bikorera.'

    Yagaragaje ko Leta ishyigikiye ishami ry'ihuriro ry'abajyanama ba guverinoma mu bya siyansi ribarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda, ndetse ngo biteganyijwe ko hazajya hahurira amahuriro atandukanye yo mu karere, kandi hakazaba igicumbi Abanyafurika bose bazajya bavomaho ubumenyi.

    Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard, yavuze ko kuva u Rwanda rwinjiye muri iri huriro hari abarimu n'abashakashatsi ba Kaminuza y'u Rwanda babyungukiramo mu byerekeye ubushakashatsi.

    Ati 'Bakora ubushakashatsi butandukanye bujyanye no kugira inama guverinoma mu byo yakora kugira ngo dushobore kwinjiza siyansi cyangwa ibishingiye ku bumenyi muri politike dushyiraho nka guverinoma.'

    Perezida w'Ihuriro ry'Abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, Prof Rémi Quirion, yagaragaje ko iri huriro ryasanze mu bihugu bya Afurika na Amerika y'Amajyepfo hari amahirwe y'uko abakozi ari abantu bakiri bato ku buryo gutera imbere byakwihuta.

    Ati 'U Rwanda rufite abaturage bakiri bato ugereranyije na Canada aho abantu benshi usanga bari mu myaka 60, ni imbaraga zikomeye ariko bagomba guhabwa uburezi, baba babikunze bakiga siyansi, mu bushakashatsi ku buryo bacukumbura ibyerekeye iyi ngeri bakazakora imirimo itandukanye haba mu burezi n'ibindi.'

    Yagaragaje ko hakenewe guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho bisaba ubufatanye, kwihatira gufata ibyemezo bishingiye kuri siyansi.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko siyansi izafasha u Rwanda kugera mu bihugu bikize

    Abashakashatsi n’abajyanama ba guverinoma mu bya siyansi baturutse mu bihugu bitandukanye bari kurebera hamwe uko bateza imbere politike zishyigikiye siyansi

    Abayitabiriye bavuye mu bihugu birenga 65


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-uruhare-rwa-siyansi-mu-kugeza-u

  • Gakenke: Impanuka y'imodoka yahitanye umunyonzi n'uwo yari atwaye – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z'amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu munyonzi n'umukobwa yari atwaye bari bagiye mu Karere ka Musanze.

    Yagize ati ' Bari bagiye i Musanze bahura n'imdoka yavaga i Musanze ijya i Kigali bahita bayigwamo irabagonga bahita bapfa.'

    Yongeyeho ko imirambo yaba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nemba.

    Imodoka igonganye n’igare babiri bahasiga ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-impanuka-y-imodoka-yahitanye-umunyonzi-n-uwo-yari-atwaye

  • Icyo Franco Kabano avuga ku bafata uruganda… – #rwanda #RwOT

    Kenshi uzumva abantu bavuga ko imideli mu Rwanda yamaze kuba nk'ihuriro ry'abaryamana n’abo bahuje ibitsina nyamara ariko ababarizwa muri iki gisata bavuga ko ataribyo.

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Franco Kabano, yagaragaje ko ibi bivugwa ari ukwirengagiza ukuri kuko abafite ibyiyumviro byo gukundana n’abo bahuje ibitsina baba mu bisata byose by'ubuzima.

    Ahubwo yibaza impamvu abantu bakomeza kumva ko muri Miliyoni 14 abari mu mideli aribo bafite iyo mimerere.

    Ibi Franco yabivuze agira ati'N'abantu bose bazwi hano hanze hari umunyamideli urimo ureste wenda uwagaragaye wenda ariko na we nuko yabigaragaje cyangwa ni uko yabivuze.'

    Yongeraho ati'Abantu bose birirwa ku mbuga nkoranyambaga babahamagaye hari umunyamideli urimo noneho abandi bantu bashobora kubyiyitirira kuko abantu biyita abanyamideli sibo.'

    Akomeza agira ati'Ahubwo buriya imideli ni ikintu cyiza buri wese yumva yanezerwa akihishamo uzanarebe n'abakobwa bose bari mu Rwanda batagira akazi usanga yaranditse ngo ni umunyamideli.'

    Iyi ngingo ayishimangira agira ati'Kubera iki bazi ko imideli ari ikintu cyiza kubera ko ntahandi yabeshya ngo yirye cyangwa bamwihorere agahita ashaka guhisha.'

    Franco Kabano asanga ahanini bishingira ku bujiji bwa bamwe no kudasobanukira n'umwuga wo gutunganya no kumurika imideli, aboneraho kubwira abantu guharanira gusobanukirwa aho gushyira ibintu mu gatebo bitarimo.

    Ubundi ati'Ikindi abanyarwanda bikuremo ko umusore wese wambaye neza cyangwa umusore wese usa neza agomba kuba afite uteremangingo tw'abakobwa ntabwo aribyo gusa neza ni kamere muntu.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA FRANCO

    “>

    Franco Kabano ntiyemeranya n’abagereranya uruganda rw’imideli mu Rwanda n’ihuriro ry’abaryamana bahuje ibitsina Avuga ko ibyiyumviro bya muntu mu birebana n’imibonano mpuzabitsina buri umwe abigira uko ashaka nicyo yaba akora cyoseAsanga abantu bakwiye kuva mu bujiji bakabonera uruganda rw’imideli mu ishusho rurimo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142534/icyo-franco-kabano-avuga-ku-bafata-uruganda-rwimideli-nkihuriro-ryabaryamana-nabo-bahuje-i-142534.html

  • Gakondo ntikwiriye kuba iyabantu bakuze gusa… – #rwanda #RwOT

    Si ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye guhurira ku rubyiniro. Ariko ni ubwa mbere bazaba bahuriye mu gitaramo bwite cya Cyusa Ibrahim yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu ishize ari mu muziki, kizaba muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Cyusa avuga ko intego y'iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi 'dushima kandi dutarama uwo nise 'Migabo' (Umukuru w'Igihugu).'

    Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana. 

    Ati 'Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw'abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w'ubuhanzi mu byagezweho imbere y'abato n'abakuru mu budasa bw'umuco wacu. Dore ko hari n'abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.'

    Igitekerezo cy'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n'Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w'u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n'ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

    Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n'iterambere rirambye kandi ryihuse.

    Nk'umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b'umuziki w'u Rwanda n'abahanzi b'indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n'inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza 'iyo ntore izirusha intambwe'.

    Akomez ati 'Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.'

    Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda, ko by'umwihariko yatumiye Ruti Joel mu gitaramo cye, kubera ko ari urubyiruko kandi akaba akora gakondo. Akomeza ati 'Kandi kiriya gitaramo 'Migabo Live Concert' akaba ari igitaramo gishingiye kuri gakondo, ikindi akaba ari umuhungu muto ufite impano ikomeye mu gusigasira umuco wacu wa gakondo.'

    Cyusa avuga hejuru y'ibi, yanatekereje kuri Ruti Joël ashingiye ku buhanga bwe ndetse no kuba ashoboye mu bitaramo bya gakondo. Ati 'Kumutekereza rwose byari ngombwa, kuko arashoboye. Rero, turashishikariza abakunzi bacu n'abakunzi b'urubyiruko bakora gakondo kuzitabira iki gitaramo.'

    Uyu muhanzi avuga ko gakondo idakwiriye kuba inganzo y'abantu bakuru, biri mu mpamvu zatumye mu bahanzi yatumiye muri iki gitaramo higanjemo urubyiruko.

    Ati 'Gakondo ntabwo ikwiriye kuba iy'abantu bakuze, urebye Inganzo Ngari ni urubyiruko, Ruti Joel ni urubyiruko nanjye ndi urubyiruko, rero urebye n'icyo kintu twashingiyeho cyane, kugirango twerekane ko gakondo ishobora gushoborwa n'urubyiruko, bakayikora neza. Yego, turabubaha ni ababyeyi bacu, ariko natwe turashoboye.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com   


    Cyusa Ibrahim yatangaje ko gutumira Ruti Joel yashingiye ku kuba ari umwe mu rubyiruko bakorana neza umuziki gakondo


    Ruti Joel yaherukaga kuririmba mu birori bya Rwanda Day, ndetse mu Ukuboza 2024 yamuritse Album ye


    Cyusa Ibrahim yavuze ko gakondo idakwiriye kuba iy'abantu bakuze gusa, ahubwo n'abakiri bato bakwiye kuyiyumvamo



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISENGESHO' YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    KANDA HANO WUMVE ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142537/gakondo-ntikwiriye-kuba-iyabantu-bakuze-gusa-cyusa-ibrahim-ku-mpamvu-yatumiye-ruti-joel-mu-142537.html

  • Yarimo ibishegu! Ibitaravuzwe ku ndirimbo ya… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, hasohotse amashusho agaragaza The Ben ahoberana na Bruce Melodie, ubwo bari bahuriye mu kiganiro 'Press Conference' cyateguraga igitaramo cya East Africa Party, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2020 muri BK Arena.

    The Ben niwe wari umuhanzi Mukuru agaragiwe n'abarimo Bruce Melodie ndetse n'umuraperi Bushali wari ugezweho muri iki kiriya gihe yisunze Kinyatrap, Butera Knowless, King James, Bushali, Andy Bumuntu ndetse n'umuraperi Riderman.

    Iyo ugerageje kumva ariya mashusho yafashwe kiriya gihe ku wa 31 Ukuboza 2019, The Ben na Bruce Melodie bibukiranyaga ibihe bagiranye muri Uganda mu kabyiniro 'Guvnor'.

    East Africa Party ya 2020 yari yahariwe abahanzi bo mu Rwanda gusa. Icyo gihe, Mushyoma Joseph uyobora East Africa Party, yavuze ko cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bw'umuziki w'u Rwanda.

    Hari aho yavuze ati 'Iki gitaramo navuga ko ari igipimo cy’umuziki wacu nk’abanyarwanda. Nanavuga ko ari igitaramo twifuje igihe kinini nyuma y’uko inzu y’imyidagaduro ijyanye n’igihe (BK Arena) yabonetse.

    The Ben yavuze ko yiteguye gutanga igitaramo cyiza kandi ko yiteguye. Ubwo Bruce Melodie yari abajijwe, yavuze ko yunga mu byo The Ben 'yari avuze'.

    Urukundo rwabo rwarakonje n'indirimbo ya mbere iranga

    Mu 2017, nibwo The Ben yatumiye Bruce Melodie barahura baraganira ndetse banagera ku biganiro byo kuba bakorana indirimbo.

    Iyi ndirimbo bagerageje kuyikora ariko ntiyabasha gusohoka, ku mpamvu Bruce Melodie yavuze ko zirimo kwirengagizwa na mugenzi, kuko ubwo yajyaga kureba The Ben yasanze ari gukina umukino wa 'Playstation' na Zizou Alpacino.

    Mu biganiro n'itangazamakuru, Bruce Melodie yakunze kumvikanisha ko The Ben yamusuzuguye mu buryo bukomeye. Ndetse aherutse gusohora amashusho agaragaza ko ariwe muhanzi ukomeye, hagati ya The Ben na Meddy.

    Ubwo yari mu kiganiro 'Mambo Mseto' cya Radio Citizen yo muri Kenya, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ya mbere yari yakoranye na The Ben yari yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer MadeBeats ariko itigeze isohoka.

    Yavuze ko nubwo atari inshuti cyane na The Ben ariko akunda indirimbo ye yise 'Im in Love'.

    Ati 'Ibyo twarabigerageje gusa nabonaga atari mu mujyo wabyo asa n'utiteguye. Twarahuye tujya muri studio turi kumwe na MadeBeats yarampamagaye ambwira ko twakorana indirimbo, turahura gusa ubwo nari mpageze mbona arahuze cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Nakoze ibyo nagombaga gukora, bamfata amajwi y'igice cyanjye ndagenda. Ntiyongeye kumpamagara. Umunsi azumva akaneye kuyishyira hanze njye nta kibazo ndahari, akazi kanjye ni umuziki nawe ni umunyamuziki mwiza cyane afite ijwi ryiza.'

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ku wa 10 Werurwe 2024, The Ben yiseguye kuri Bruce Melodie, avuga ko atiyiziho gusuzugura nk'uko mugenzi we yabivuze.

    Ati 'Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [….] Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.'

    Akomez ati 'Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.'

    Mbere y'uko yerekeza mu bitaramo muri Amerika, ku wa 16 Werurwe 2024, Bruce Melodie yabwiye The Ben kureka imikino ahubwo igihe cy'akazi kigahabwa agaciro. Yavuze ko hari ibyo avuga abantu bakamutera amabuye, ariko ngo biba ari ukuri.   

    Ati 'Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk'umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y'imirimo.'

    Akomeza ati 'Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. Abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n'ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino.'


    Bongeye gupanga gukorana indi ndirimbo biranga

    Muri 2019, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala cyiswe 'Blankets and Wines' cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval, ni kimwe mu bitaramo byamuhaye umubare munini w'abafana.

    Ubwo yari muri uriya mujyi, yatumijeho Bruce Melodie bahurira mu kabyiniro ka 'Guvnor' bagirana ibiganiro byagejeje ku kwiyemeza kongera gukorana indirimbo.

    The Ben na Bruce Melodie biyemeje ko bazasubukura umushinga w'indirimbo, bakongera gukorana. Uwaganiriye na InyaRwanda ati 'Ubushuti bw'aba bahanzi bwamaze igihe nubwo bwaje kuzamo agatotsi. Bahurira muri Uganda, byari biturutse ku butumire The Ben yahaye Bruce Melodie, bahurira mu kabyiniro ka 'Guvnor' biyemeza kongera gukorana indirimbo.'

    Umunsi umwe mu mwaka wa 2021, Bruce Melodie ari kumwe na Producer Element, Kenny Sol ndetse na Jado Kabanda wari umujyanama we, basuye The Ben ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali aho yari atuye.

    Rwari urugendo rugamije kwagura ubushuti bw'aba bombi! Mu rugendo rw'abo bitwaje ibyo kunywa birimo na Hennessy'. Ibiganiro byararoshye, kugeza ubwo batekereje kuba bakorana indirimbo, isubukura iyo bari barakoze mu 2017 ntisohoke.

    The Ben wari wakiriye abashyitsi [Asanzwe azi guteka] yemeranyije na Bruce Melodie kujya muri studio ya Country Records iherereye i Nyamirambo.

    Icyo gihe Element yari akibarizwa muri Country Records, ndetse hari imwe mu mishinga y'indirimbo ya Bruce Melodie yari afite.

    Uwaganiriye na InyaRwanda ati 'Bageze muri studio, Bruce Melodie yumvishije The Ben indirimbo yitwa 'Duce agashene' yashakaga ko ariyo The Ben aririmbamo. Yari nziza ariko amagambo menshi ayigize akomoza 'ku bishegu' kandi The Ben siwo murongo aririmbamo.'

    The Ben yumvaga indirimbo ari nziza ariko atemeranya n'amagambo ayigize, birangira atabashije kuririmba muri iyi ndirimbo, bituma indirimbo y'abo ya kabiri itarigeze ijya hanze.

    Kuva icyo gihe, ubushuti bw'aba bahanzi bombi bashyizweho akadomo. The Ben aherutse kuvugana ikiniga yumvikanisha ko bizafata igihe kinini kugira ngo umuziki w'u Rwanda ugere ku rwego buri wese awushakaho mu gihe abawurimo badashyize hamwe, kandi badahinduye imyumvire mu bijyanye n'imikoranire n'imibanire ya buri munsi.

    Ni ibintu avuga ko bireba abafite aho bahuriye n'uruganda rw'umuziki yaba abahanzi, abanyamakuru n'abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze gusangira icyo kunywa no kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku mubano.

    Yumvikanisha ko buri wese akwiye kugira intekerezo zagutse, aho yumva ko iterambere rya mugenzi we ari naryo terambere rye. The Ben yashimangiye ko akunda cyane Bruce Melodie, kandi ko yabimubwiye imbona nkubone mu bihe bitandukanye.

    The Ben yavuze ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka wa 2017, ubwo yari akiri kumwe n'umujyanama we wa mbere.

    Icyo gihe bari bataragira n'igitekerezo cyo gukorana indirimbo. The Ben ati 'Naramuhobeye, bimwe ajya avuga ngo naramukanze, naramuhobereye, ndamubwira, muvandimwe ndagukunda, kandi ndatekereza ko uri umwe mu bafite amahirwe y'intangiriro nziza…'

    Icyo gihe ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano byinshi, kandi yamubwiye ko afite 'inkoni izamufasha kugera aho ashaka'. Ati 'Iryo jambo nararimubwiye, naramubwiye nti ufite inkoni, genda ukore ibintu bidasanzwe…'

    Yavuze ko amagambo yamubwiriye muri Uganda, yongeye kuyamusubiriramo ubwo bari mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cya Rwanda Day, ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

     

    The Ben atekereza ko ibye na Bruce Melodie birenze 'Showbiz', kandi yibaza impamvu Bruce Melodie atinda ku ndirimbo ya mbere gusa

    The Ben yavuze ko kuba Bruce Melodie avuga ikibazo nawe akamusubuza biba biri mu murongo wo gusubiza abumva ko 'mbanshaka kwigira mwiza'.

    Ati 'Iyo maze kuvuga hari abantu bamwe na bamwe bavuga bati Ben aba ashaka kwigira mwiza. Aho kugirango nigire mubi nakwigira mwiza.'

    Yavuze ko azi uburyo amakuru y'imyidagaduro akorwamo, ariko ko iyo bigeze aho habaho abantu bo ku ruhande bapanga ibindi bintu bitari byiza biba bitakiri 'showbiz' nk'uko buri wese yabyumva.

    Ati 'Nkunda 'Show' ariko iyo habayeho kuvuga ko 'behind the scene' hari abandi bantu bari gupanga ibindi bintu birenze by'ubugome by'indengakamere, ariko bibaye ari 'showbiz' abantu bakwishima… Ntacyo bitwaye, ariko bikaba 'showbiz'.'

    Akomeza ati 'Umuhanzi yasohora indirimbo, nanjye nkasohora indirimbo, abafana bakishima… Ben yamara igihe adasohora indirimbo abafana bakababara, bakamutuka, iyo ni 'showbiz'… Ariko iyo hari gupangwa ibindi bintu bitari byiza, hari ibihamya bihari bifatika,… Nagerageje kugoragoza ibyabaye, mugenzi wanjye hari interview yavuze avuga ko yumvise asuzuguwe…'

    The Ben yavuze ko akimara kureba ikiganiro Bruce Melodie yavugiyemo ko yamusuguye ubwo bari bagiye gukorana indirimbo ntibikunde, yumvise ko ari ibintu bisanzwe, ariko bigeze aho bishimangirwa na Producer Made Beats wakoze iyi ndirimbo yumvisemo ikindi kintu.

    Yavuze ko icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gusaba imbabazi Bruce Melodie. Ndetse, ko ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yumvikanishije ibyabaye byose.

    The Ben yavuze 'ntabwo nasuzuguye umuhanzi mugenzi wanjye ku bushake, nabigambiriye'. Ati '[…] Mu by'ukuri nta n'ubwo namenye ko yasuzuguwe, ndetse namusaba imbabazi ejo bundi nabikuye ku mutima, mu mutima imbere ndamubwira nti umbabarire…'

    Yavuze ko nyuma yo gusaba imbabazi, yabonye abantu bateye urwenya ku mbabazi yasabye ku buryo atari yarigeze yumva ko hari abantu babifata uko bashaka.

    The Ben yifuza ko igihe kimwe yibuka neza ibyabaye ubwo Bruce Melodie yajyaga kumureba bwa mbere bafitanye gahunda yo gukorana indirimbo, agasanga ari gukina 'Play Station' na Producer Zizou.

    Yahishuye ko nubwo Bruce Melodie yababajwe cyane no kuba batarakoranye indirimbo ya mbere nk'uko bari bapanze, ariko hari indirimbo ya kabiri bagerageje gukorana yari gukorwa na Producer Element akibarizwa muri Country Records, ariko ntiyigeze isohoka.

    Ati 'Hagati y'icyo gihe n'uyu munsi, habayemo indi 'Project' yanjye nawe urumva. Wabibaza na Element, wabibaza na County Records yose yari ihari…'

    Yavuze ko kuba iyi ndirimbo itarasohotse hari izindi mpamvu zabayeho, ariko bidakwiye guhuzwa no kuvuga ko The Ben asuzugura.

    Aha niho The Ben ahera yibaza impamvu Bruce Melodie buri gihe mu itangazamakuru yumvikana cyane agaruka ku ndirimbo ya mbere bari gukorana ikozwe na Producer Made Beats.

    The Ben yumvikanishije ko bibaho ko umuhanzi ashobora kujya gukorana indirimbo na mugenzi we akagira ibyo ahugiramo, ariko ntibibuze ko umushinga ukomeza.

    Yatanze urugero avuga ko ubwo yari agiye gukorana na KrizBeatz, hari igihe yamusize muri studio asigara yandika ajya gukina na Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria. Ati 'Ariko yaragarutse (KrizBeatz) turakomeza turakorana.'

    Yavuze ko icyubahiro aha Bruce Melodie, ari cyo kimwe n'icyo yaba umuhanzi ukizamuka mu rwego rwo kumwereka urugendo rw'umuziki.


    Umubano wa Bruce Melodie na The Ben wazambye kuva mu mwaka wa 2021, nyuma y'uko bagerageje gukorana indirimbo ebyiri bikanga


    Nubwo The Ben aterura neza, ariko avuga ko atishimiye indirimbo ya kabiri yari agiye gukorana na Bruce Melodie, kandi yamusabye ko bayikora mu buryo buri wese ayiyumvamo 


    Mu 2020, The Ben na Bruce Melodie bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cya East African Party


    Bruce Melodie yumvikanisha ko atishimiye uburyo The Ben yamwakiriye ubwo yajyaga kumureba ngo bakorane indirimbo ya mbere


    Bruce Melodie avuga ko ahari ibyo avuga abantu bagatekereza ko aba abeshya, ariko ngo aba ari mukuri

    The Ben yavuze ko ashingiye ku mubano utari mwiza hagati ye na Bruce Melodie byarenze ‘Showbiz’ ku buryo atabura gutekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma


    THE BEN YASOBANUYE IMITERERE Y’IKIBAZO CYE NA BRUCE MELODIE

    “>

    MU 2020, THE BEN NA BRUCE MELODIE BAHURIYE KU MEZA  AMWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142533/yarimo-ibishegu-ibitaravuzwe-ku-ndirimbo-ya-kabiri-ya-the-ben-na-bruce-melodie-142533.html

  • Umwe yatabaje Perezida Kagame! Biravugwa ko… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma inyuma yo kumva ko hari umwe mu bayobozi bivugwa ko akora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ya Bugesera na Sunrise zifashwe kuguma mu cyiciro cya Mbere, irasaba ko buri kipe yirwanaho ikoresheje ubushobozi bw’abakinnyi aho kunyura inzira z’ubusamo bakunda kwita gutegura hanze y’ikibuga .

    Umwe mu bakunzi ba Etoile de l’Est yabwiye InyaRwanda .com ko mbere y’umukino bakinnye na Marine FC  hari amakuru bamenye yavugaga ko iyi kipe nubwo  bafite intego yo gutsinda imikino itatu isigaye kugira ngo igume mu cyiciro cya Mbere mu gihe amakipe  akurikirana nayo yatakaza umukino ariko bakamenya ko  ikipe ya Sunrise na Bugesera zishyigikiwe na bamwe  bwifuza ko hamanuka Muhazi United na Etoile de L’Est  .

    Uyu mukunzi w’iyi kipe avuga ko amakuru bamenye kandi aturutse mu bakinnyi n’abayobozi b’ikipe yabo ko hari bamwe mu bayobozi bashaka gufasha Sunrise na Bugesera kuguma mu cyiciro cya Mbere binyuze mu kwiba amakipe ya Muhazi United na Etoile de l’Est kugira ngo hasigaremo ikipe zifite ibikorwa remezo.

    Yagize”Abakinnyi akenshi baba ari nshuti kuburyo amakuru bamenye bayaha bagenzi babo ,hari amakuru abakinnyi bo mu makipe yandi ko Marine yagombaga kudutsinda noneho Bugesera igatsinda Polisi igahita iturusha amanota .Uko byagenda kose ngo Bugesera izabifashwamo itsinde Muhazi noneho Polisi idutsinde ndetse Sunrise nayo itsinde Amagaju .”

    Umwe mu bayobozi ba Etoile de l’Est utarashatse ko izina rye ritangazwa, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yemeje ko bafite amakuru ko hari umwe mu bayobozi urimo gukora ibishoboka byose ngo Bugesera na Sunrise ntizimanuke .

    Yagize ati” Reka mvuge ngo wowe uri i Kigali reka aya makipe yirwarize ! Akaruta akandi karakamira ,Hadji nubwo ari Perezida wa League ariko ntabwo ariwe urimo guteza ibibazo ngo Bugesera na Sunrise zigume mu cya Mbere, hari abandi bantu bakomeye bavuga rikumvikana . Icyo dusaba nuko batureka buri kipe ikirwariza ubirimo ntabwo namuvuga kuko nawe nubwo wamumenya ntiwamuvuga.  “

    Uyu muyobozi  akomeza ati”Batureke twirwarize niba uri umuyobozi ntiwumve ko Sunrise itamanuka! Niba uri umuyobozi ngo wumve ko Bugesera itamanuka kandi atari iy’iwanyu ! Ntabwo nzi  impamvu babikora ariko baturetse tukirwariza !.”

    Uwo muyobozi mu ikipe ya Etoile de l’Est avuga ko iyi kipe abakinnyi bayo aribo biyemeje gutsinda imikino yose kugira ngo igihe bazaba bashaka andi makipe abahitamo  agaciro kabo kazatamanuka ku isoko .

    Ati”Twagize igihe cyo gushyiraho agahimbazamusyi ku bakinnyi bacu tukageze ku 100.000 Frw, ariko umusaruro ntiwaboneka noneho tuganira nabo tubabwira ko ikipe nimanuka agaciro kabo kazamanuka.Agahimbazamusyi dutanga ni 50.000 Frw  , abakinnyi ubwabo biyemeje gutsinda imikino yose noneho nubwo bava muri Etoile de l’Est agaciro kabo kakazamurwa bakazagurwa menshi kubera ko batamanuye ikipe .”

    Uyu muyobozi yakomeje asaba Umukuru w’Igihugu gukurikirana ikibazo cy’uburiganya buvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

    Yagize ati “Ibi bintu byo mu mupira byarananiranye keretse Perezida wa Repubulika wenyine niwe wabihindura, ibintu by’amanyanga  biri mu mupira w’amaguru.Nk’uko akemura ibibazo ku buryo abikemurira n’Afurika yose turamusaba adutabarire umupira ibibazo birimo bikemuke.

    Uretse muri Etoile de l’Est,muri Muhazi United abakunzi bayo babwiye InyaRwanda ko ikipe yabo ikorewe uburiganya kugira ngo Bugesera itamanuka byaba ari ugushyira iherezo ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu  karere ka Rwamagana.

    Umwe mu bakunzi ba Muhazi United yagize ati ” Ibivugwa ko hari abadashaka ko Muhazi United iguma mu cyiciro cya Mbere kubera Bugesera niba aribyo mbona umupira Abanya-Rwamagana twaba tuwirukanywemo kuko twatewe mpaga na Miroplast  mu buryo bw’amanyanga nyuma y’aho As Muhanga ibyo yari idukoreye murabyibuka none ngo nta Sitade dufite nituvemo .?Ubundi mutubarize bica mu zihe nzira ngo Akarere kagire Sitade ? Ese Amagaju ntakinira Huye !”

    Ubuyobozi bwa Muhazi United FC  bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwavuze ko bamaganye amakuru avuga ko basabwe kwitsindisha kugira ngo ikipe ya Sunrise na Bugesera zitamanuka.

    Nyuma y’iryo tangazo InyaRwanda yavuganye na Gombaniro Dickson Umunyamabanga Mukuru wa Muhazi United FC, avuga ko ikipe  yabo yiteguye guhangana kugira ngo igume mu cyiciro cya Mbere ndetse asaba abakunzi bayo kuyishyigikira bazayiherekeza mu karere ka Bugesera mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyciro cya Mbere.

    Yatangiye asobanura Impamvu basohoye itangazo ryo kwamagana kwitsindisha.

    Ati”Ushobora gukora ikosa ukeka ko biza kurangira ahubwo ugasanga bifashe indi ntera  mu by’ukuri turi mu ngamba ,ubu tuvugana dufitanye inama n’abayobozi naho abakinnyi imyitozo barayikomeje ntabwo shampiyona irarangira ntabwo tuzi aho  ayo makuru yaturutse ariko ntabwo wakumva amakuru akuvugaho kandi atayigezemo uruhare ngo uceceke tubyihorere.”

    Abajijwe ku bivugwa ku kuba iyi kipe abashaka ko impanuka kubera kutagira Sitade, Gombaniro  yagize ati” Ibijyanye na Sitade ntabwo biri mu bushobozi bwacu nk’ikipe, ibiri mu bushobozi bwacu ni imiyoborere twebwe nk’abaterankunga aribo Kayonza na Rwamagana nta kibazo gihari mu byo dusabwa . umupira ukinirwa mu kibuga .”

    Umunyamabanga Mukuru wa Muhazi United  FC ,yasabye ko iyo mikino izahuza amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya Kabiri ahabwa abasifuzi Mpuzamahanga kugira ngo hatazagira ikipe ibura amanota kubera kwibwa .

    Ati”Ikibazo cy’imisifurire aho kwerekezayo Camera, nibazane abasifuzi Mpuzamahanga kuko bo nta busembwa buzamo, nibafate abasifuzi b’indakemwa mu mico n’imyifatire basifure izo match  kandi bizagenda neza.Dukeneye amanota atatu kuri Bugesera kuko ku munsi wa  nyuma ibintu birahinduka.

    Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya “Rwanda Premier League”, Hadji Yussuf Mudaheranwa aganira na InyaRwanda, yavuze ko hari ibihano bikakaye biteganyijwe ku basifuzi bazagaragaraho igikorwa cyo kwiba andi makipe.

    Yagize ati: “Hari ibihano bikakaye bizahabwa umusifuzi ushobora kugaragara muri ibyo bikorwa, gusa nanone tugomba kubanza kureba, ese koko bishingiye ku mpamvu ifatika cyangwa ni amarangamutima y’uko ikipe yatsinzwe?. 

    Ibyo rero biravugwa cyane ko ikipe ishobora kwikanga kwibwa ari na yo mpamvu muri iyi mikino ya nyuma imikino y’amakipe ahatanira kutamanuka izahabwa abasifuzi mpuzamahanga twizeye”.

    Hadji Mudaheranwa yakomeje ko amakipe arwana no kutamanuka azakinira umukino ku isaha imwe .

    Ati: “Ubu tugeze ku munsi wa 28 wa shampiyona ntabwo twigeze duhuza iyo mikino ngo ibere rimwe cyane kuri ayo makipe arwana no kutamanuka, mbese afite ibibazo byenda gusa, ariko mu nama yahuje Komisiyo y’amarushanwa n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League twemeje ko iyi mikino ibiri isigaye izabera amasaha amwe”.

    Muhazi United yahakanye ibyo kwitsindisha bivugwa .

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142540/umwe-yatabaje-perezida-kagame-biravugwa-ko-muhazi-united-na-etoile-de-lest-zishobora-kubig-142540.html

  • Amakipe yombi ari gukina neza yose asatirana, ubona ko nta kipe yaryamye mu izamu. 

    05″ Police FC nayo ibonye uburyo bwa mbere bw’igitego ariko Savio umupira ateye Niyongira umunyezamu wa Bugesera FC awushyira muri koroneri.

    01″ Bugesera FC ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Niyomukiza Faustin ku ruhande rw’iburyo, ahereza Ani Elijian wahise ashota adahagaritse umupira uca ku ruhande

    16:05″ Umukino uratangiye. Twongeye kubaha ikaze bakunzi ba InyaRwanda mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uri guhuza ikipe ya Police FC na Bugesera FC.



    Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

    Niyongira Patience

    Ani Elijah (c)

    Niyomukiza Faustin

    Stephan Bonney

    Nshimirimana Daud

    Ntakirutimana Theotime

    Kaneza Augustin

    Dukundane Pacifique

    Tuyihimbaze Gilbert

    Ssentongo Farouk

    Dushimimana Olivier

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mukibuga

    Rukundo Onesime

    Nkubana Marc

    Rutanga Eric

    Rurangwa Mosse

    Nsabimana Eric ‘Zidane’

    Rutonesha Hesbone

    Bigirimana Abeddy

    Nshuti Dominique Savio (c)

    Hakizimana Muhadjiri

    Akuki Djibrine

    Mugisha Didier

    Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma yabikoreye, nyuma yaho ikipe ya Bugesera FC isezereye Rayon Sports, naho Police FC isezerera Gasogi United.

    AMATEKA WAMENYA MBERE Y'UYU MUKINO

    Mu mwaka wa 2014 Police FC yatsinze Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro. Bugesera FC ni ubwa mbere igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

    Police FC iramutse yegukanye iki gikombe iraba igitwaye ku nshuro ya 2 mu mateka nyuma y’Igikombe cy’Amahoro yatwaye mu mwaka wa 2015 itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa cya Eric Ngendahimana ku munota wa 87′.

    Bugesera FC ibaye ikipe ya 5 yo mu Ntara igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma ya Etincelles FC (1988), AS Muhanga (mu 2013), Espoir FC (mu 2017) na Mukura VS (mu 2018).

    Ni inshuro ya 5 Police FC igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, mu mwaka wa 2010-2012 na 2014 yatsinzwe na APR FC, mu gihe mu mwaka wa 2015 Police FC yatsinze Rayon Sports ndetse na 2024 aho igiye guhura na Bugesera FC.

    Bugesera FC iramutse itwaye igikombe y’aba ari ikipe ya 3 ituruka mu Ntara yiaba itwaye igikombe cy’Amahoro nyuma ya Mukura VS (1978- 1886-1990-1992-2018) ndetse na Etincelles FC yagitwaye mu 1988.

    Abatoza Mashami Vincent (Police FC) na Haringingo Francis Christian (Bugesera FC) buri umwe amaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro imwe. Mashami Vincent yagitwaye mu mwaka wa 2014 ubwo APR FC yatozaga yatsindaga Police FC Igitego 1-0 cya Ndahinduka Michel, mu gihe Haringingo Francis yagitwaye mu mwaka wa 2018 ubwo yatozaga Mukura VS igatsinda Rayon Sports kuri Penaliti 3-1 nyuma yo kunganya 0-0, ndetse na 2023 muri Rayon Sports atsinze APR FC.

    Ni Final ya 44 igiye gukinwa mu gikombe cy’Amahoro kuva mu mwaka w’ 1975. Mu gihe mu 1977-1991-2004-2020-2021 ntabwo igikombe cy’Amahoro cyakinnywe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142548/live-police-fc-yakiriye-bugesera-fc-mu-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-142548.html

  • Abantu icumi bahitanwe n'ibiza mu byumweru bibiri – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti yavuze ko bamwe bishwe n'inkangu abandi bicwa n'inkuba.

    Abantu baheruka guhitanwa n'ibi biza ni abo mu karere ka Rutsiro bahitanywe n'inkangu nyuma y'imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024.

    Ni mu gihe kandi no mu Karere ka Gasabo hari umugore n'umwana we bagwiriwe n'inzu bitewe n'imvura nyinshi yaguye mu mpera z'icyumweru gishize.

    Iyi mvura kandi yangije ibikorwaremezo birimo inyubako, imihanda, ibihingwa n'ibindi bintu mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Habinshuti yavuze ko bakiri gusuzuma ngo hamenyekane ibintu bysoe byangijwe n'ibi biza.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe, Meteo Rwanda, kimaze iminsi gitangaje ko mu minsi 10 ya mbere ya Gicurasi 2024, ibice byose by'u Rwanda bizagusha imvura nyinshi.

    Hashize iminsi guverinoma y'u Rwanda ikangurira abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahashobora kwibasirwa n'ibiza muri MINEMA, Niyotwambaza Christine, yavuze hari abamaze kwimurwa mu bice bitandukanye.

    Ati 'Tumaze kwimura imiryango 4768, twabonye imiryango igera mu 8300 iri ahashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga.''

    Muri iyi minsi imvura nyinshi iri kugwa mu bice by'Amajyaruguru, Iburengerazuba, n'Amajyepfo. Bigaragaza ko ibice 326 bishobora kwibasirwa n'ibiza kubera imvura nyinshi.

    Abantu 10 bishwe n’ibiza mu minsi mike ishize imvura nyinshi igwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-10-bahitanwe-n-ibiza-mu-minsi-10-ishize

  • Ikawa y'u Rwanda yahamije ibirindiro ku isoko mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ikawa yatangiye guhingwa mu Rwanda kuva mu 1900, iba igihingwa ngengabukungu gihingwa n'abaturage benshi.

    Iki gihingwa gikunzwe ku isoko mpuzamahanga kigira uruhare mu kwinjiza amadovize menshi ava mu byohererezwa mu mahanga.

    Nk'urugero mu mwaka wa 2022/2023 ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 20.064,9 zinjije miliyoni 115,9$ ni ukuvuga arenga miliyari 149,5 Frw, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022 hari hoherejwe hanze ibilo 15,184,566 byinjiza miliyoni 75,5$ ni ukuvuga arenga miliyari 97,5 Frw.

    Muri uyu mwaka wa 2024 ikawa y'u Rwanda yabonye irindi soko rizoherezwaho toni 76.8 za kawa itonoye [green coffee] izinjiza ibihumbi 384$, ni ukuvuga hafi miliyoni 500 frw.

    Iri soko ryakomotse ku imurikagurisha rya Seoul rya 2024 ryahuriyemo abamurika barenga 400 barimo Gorilla's Coffee, Mountain Coffee Ltd, Musasa Coffee Cooperative, Kivu Belt Coffee, 3N Farms Ltd yamurikaga ubuki bw'umwimerere na SOZO Honey.

    Iri murikagurisha ryitabiriwe n'abarenga ibihumbi 60, ryasojwe ibicuruzwa byose byajyanywe n'u Rwanda byarashize, abakiriya bishimira ikawa y'u Rwanda.

    Uhagarariye Mountain Coffee, Eric Rukwaya yagize ati 'twishimiye kubona abakiriya bashya hano muri Koreya.'

    Umuyobozi Mukuru wa Musasa Coffee Cooperative, Ernest Nshimiyimana yatangaje ko mu imurikagurisha bahahurira n'abantu benshi barimo abahita bababera abakiriya bashya n'abo bari basanganywe bakababwira ahakwiye gushyirwa ingufu.

    Ati 'Twahahuriye n'abaguzi benshi ku buryo bashobora kuba baguriraga u Rwanda ariko batari batuzi, tubasobanurira amakuru ajyanye n'ikawa yacu. Nk'ubu hari abo twatangiye kuganira badusabye impagararizi, tuzazohereza kandi dufite icyizere ko tuzakomeza gukorana.'

    Amasoko y'igihe kirambye yakomotse kuri iri murikagurisha agaragaza ko nyuma ya 2024 muri Koreya y'Epfo hazoherezwa kontineri 20, ni ukuvuga toni 384 za kawa itonoye [green coffee] biteganyijwe ko izinjiza miliyoni 1.92$, ni ukuvuga hafi miliyoni 2.5 Frw, ariko hakazanoherezwayo ikawa y'ubwiza buhebuje.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibihingwa Gakondo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi, NAEB, Alexis Nkurunziza yatangaje ko kujyana abacuruzi mu imurikagurisha mpuzamahanga bifasha kubona isoko ryiza kandi n'igihugu kikamenyekana.

    Ati 'Bibafasha kubona isoko mpuzamahanga kandi ryiza, kandi bidahenze. Ni ihuriro rigari aho abacuruzi n'abaguzi bahurira hanyuma bakaganira ku buryo babona amasoko.'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Koreya y'Epfo Nkubito Bakuramutsa yagaragaje ko kuba u Rwanda rwaratsindiye kuba igihugu gihanzwe amaso muri iri murikagurisha, byatumye ibicuruzwa byose bibona abaguzi.

    Ati 'Kuko ikawa nyinshi inyobwa muri Koreya y'Epfo iba yavuye hanze kandi bakaba bari gukunda ubwoko bushya bw'ikawa, abaguzi ba kawa muri iki gihugu bagaragaza amahirwe menshi. Aha muri Seoul twashyize imbaraga mu bufatanye ku buryo ikawa y'u Rwanda iba ihagaze neza kandi igera kuri benshi.'

    Hari kandi ibigo by'ubucuruzi byo muri Korea byamaze kugaragaza ko bikeneye ubuki nyarwanda bw'umwimerere ngo bibukoreshe mu biribwa bigurishwa ku isiko rya Koreya y'Epfo, ibyoherezwa mu Buyapani, u Bushinwa n'u Burusiya.

    Isoko rishya ry'ubuki biteganyijwe ko rizakenera toni 28 z'ubuki nyarwanda bw'umwimerere, bukazinjiza arenga miliyoni 420$, ni ukuvuga asaga miliyoni 546 Frw.

    NAEB kandi igaragaza ko hari amasoko mashya y'ikawa n'ubuki aherutse kuboneka muri Qatar, bakaba bari mu nzira zo guhuza abaguzi n'abacuruzi.

    Ubuyobozi buvuga ko buherekeza umuhinzi cyangwa uwohereza ikawa ku isoko mpuzamahanga kugira ngo adahendwa kandi agahuzwa na ambasade y'u Rwanda mu gace arimo ku buryo aramutse ahuye n'ikibazo yahita atabarwa.

    Abanya-Koreya y’Epfo baryohewe n’ikawa y’u Rwanda

    Ubuki na bwo bwahabonye isoko ryiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikawa-y-u-rwanda-yahamije-ibirindiro-ku-isoko-mpuzamahanga