Blog

  • Rayon Sport wfc bayihaye igikombe kiri guta amapiyesi igisubiza Ferwafa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo ikipe itwaye igikombe runaka ihabwa amafaranga ndetse igahabwa nicyo gikombe ikakijyana mu bubiko bwayo.

    Ndetse akenshi igikombe bahabwa kiba kiza bitewe n'agaciro kacyo, gusa kuri iyi nshuro Rayon Sport wfc yahawe igikombe bivugwa ko ari icya make bitewe nuko bagiteruraga amapiyesi amwe namwe agatakara.

    Ubwo Rayon Sport wfc yahabwaga igikombe , uwagitwaye akizana yasabwe kugitwara yigengesereye kugirango kitangirika kuko akantu kaba kari hasi ku gikombe, kavagamo, ndetse naho bafata hagati hagatandukana.

    Ndetse amakuru avuga ko ubwo umwe mu babishinzwe muri Rayon Sport yajyaga kubika igikombe yabibonye, akabyereka abayobozi ba Ferwafa. Ubwo yamaraga kukibereka bakibasubije, Ferwafa ibabwira ko bagiye kubashakira ikindi kiza kitangiritse.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-wfc-bayihaye-igikombe-kiri-guta-amapiyesi-igisubiza-ferwafa/

  • Mu modoka ya V8, Kapiteni wa Police FC yazengurukije igikombe yegukanye i Nyamirambo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa police FC, Nshuti Dominique Savio yazengurukije igikombe cy'Amahoro iyi kipe yegukanye kuri uyu Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024.

    Savio wari mu modoka ya V8, yazengurukijwe Pelé Stadium, agenda acyereka abafana. Police FC yegukanye iki gikombe itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-modoka-ya-v8-kapiteni-wa-police-fc-yazengurukije-igikombe-yegukanye-i-nyamirambo-videwo/

  • Gatsibo: Abantu icumi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica umukecuru warokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2024 ni bwo abantu batari bamenyekana bishe mukecuru Kantarama bamuboshye amaguru n'amaboko.

    Uyu mukecuru wishwe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari atuye mu Mudugudu wa Kamunini mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abantu icumi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uyu mukecuru.

    Yagize ati 'Iperereza riracyakomeje, hari abantu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uriya mukecuru mperuka bari kubazwa n'inzego z'umutekano, ni ibintu bibabaje kuba nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakiri ubugome nk'ubu ndengakamere,'

    Yongeyeho ko 'Bamwishe bamuhotoye urebye, nyuma umurambo usangwa muri salon.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana yasabye buri wese kurangwa n'ubumuntu akubaha mugenzi we ngo kuko aribyo bikwiriye buri wese, yahumurije abaturage kandi ko inzego z'umutekano ziri maso ko zizakurikirana abagize uruhare mu kwica uyu mukecuru bagahanwa kuburyo bw'intanga rugero.

    Ku wa Kabiri ni bwo uyu mukecuru yashyinguwe, mu muhango witabiriye n'abayobozi batandukanye bo muri aka Karere ka Gatsibo.

    Ku wa 30 Mata ni bwo mukecuru Kantarama wishwe n’abagizi ba nabi yashyinguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abantu-icumi-bamaze-gutabwa-muri-yombi-bakekwaho-kwica-umukecuru

  • Asaga miliyari 5,5 Frw agiye gushyigikira urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangijwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umurimo, aho u Rwanda rwareberaga hamwe imyaka 30 ishize n'uburyo urubyiruko rwafashishwe guhanga imirimo.

    Uwo mushinga uzakorwa mu myaka ine aho biteganyijwe ko uzagirira umumaro urubyiruko rufite hagati y'imyaka 16 na 30 rufite imishinga y'ikoranobuhanga ishobora gutanga igisubizo ku bibazo byugarije sosiyete mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Biteganyijwe ko uzamara imyaka ine ugashyirwa mu bikorwa guhera mu 2024 kugeza 2027, aho urubyiruko rurenga 5000 ruzahabwa amahugurwa n'ubumenyi mu gihe ba rwiyemezamirimo bagera 1400 bazafashwa kugera kuri serivisi z'imari.

    Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko uko urubyiruko rwunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga ruzagenda rurushaho guhanga imirimo inyuranye iruteza imbere.

    Yagize ati 'Ku rubyiruko iyo ufite ubuhanga, ukagerageza gukoresha amahirwe igihugu cyacu gitanga, kubona akazi cyangwa kugahanga birashoboka. Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Bitangirira ku kugira intekerezo zo kumva ushaka gutera imbere kuruta uko uri uyu munsi.'

    Yakomeje ati 'Ikintu kimaze kugaragara nimureke twicare twige, aha harimo amahirwe yo kwiga ubumenyi bushya mu by'ikoranabuhanga kandi ubwo bumenyi busobanuye kugira akazi gashya.'

    Yavuze ko mu ivumburwa ry'ubumenyi bushya mu ikoranabuhanga nk'ikoreshwa ry'ubwenge bw'ubukorano rizwi nka 'AI' rifatwa nk'irishobora gutwara akazi runaka ariko ko rikwiye gufasha urubyiruko kubona akazi kenshi.

    Yagaragaje ko Guverinoma, abikorera n'imiryango itari iya leta bikwiye guhaguruka mu kurwanya icikiriza ry'amashuri ku bana kuko riteza ibibazo ku hazaza h'urubyiruko.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette yagaragaje ko hari byinshi bigenda bikorwa mu guteza imbere urubyiruko nubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku kugera ku gishora ari nabyo bifuza kugiramo uruhare.

    Ati 'Ibyuho bigenda bigaragara bishingiye ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga. Isi iragenda yimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buzima bwayo bwa buri munsi ariko turacyasanga ikoreshwa ryaryo mu buzima bw'abanyarwanda bose n'urubyiuruko bikiri hasi.'

    Yongeyeho ati 'Ikindi ni igishoro haba mu rubyiruko akaba ariho imbaraga zigenda zishyirwa cyane cyane aho hagenda hagaragara ibyo byuho ari nabyo uwo mushinga twatangije uzajya wibandaho. Ni ugukomeza kubakira urubyiruko ubushobozi bushingiye ku ikoranabuhanga mu guhanga umurimo ariko no kurufasha kubona igishoro.'

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda yagaragaje ko imibare yo mu 2023, igaragaza ko imibare y'ubushomeri iri hejuru ku kigero cya 17.2% mu gihe ku rubyiruko buri kuri 20%.

    Yagaragaje ko Abanyarwanda barenga miliyoni umunani begejeje imyaka yo gukora nubwo 41% muri bo bari kugera mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Imibare kandi yerekana ko muri gahunda u Rwanda rwari rwihaye yo kwihutisha iterambere ya NST1 yahanzwe imirimo 1.374.204 mu gihe hari hateganyijwe guhanga igera kuri miliyoni 1,5.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge yagaragaje ko urubyiruko rwahawe umwihariko kuri iyi nshuro

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima yagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko

    Abakozi basabwe gukora ibishoboka byose bakimakaza ikoranabuhanga

    Umukozi muri MIFOTRA,Ngoboka Francois, yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu guhanga imirimo mu myaka 30 ishize

    Hagaragajwe inyungu ziri mu guteza imbere ikoranabuhanga

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umukozi ushinzwe uyu mushinga muri ILO, Fatima Sirelkhatim, yagaragaje ko uzafasha urubyiruko rwinshi mu gihe cy’imyaka ine iri imbere

    Umukozi muri Minisiteri y’Ikoranubuhanga Kunda Esther yagaragaje ko ikoranabuhanga rikwiye gufasha urubyiruko mu iterambere

    Urubyiruko rugiye gufashwa kwiteza imbere binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga

    Hasobanuwe uko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa no gufasha urubyiruko kurushaho kwiteza imbere

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-5-5-frw-agiye-gushyigikira-urubyiruko-rufite-imishinga-y

  • U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku mutekano no kuzamura ubufatanye muri EAC – #rwanda #RwOT

    Akanama gashinzwe ubujyanama ku bwirinzi, umutekano hagati y'ibihugu n'ubuhuzabikorwa kuri politiki mpuzamahanga muri EAC (Sectoral Councils on Defence, Interstate Security, and Foreign Policy Coordination) kigirwamo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n'umutekano n'imikoranire hagati y'ibihugu bigize uyu muryango.

    Iyi nama yabaereye i Dar Es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, yibanze ku kurebera hamwe uko imikoranire y'ibihugu bigize uyu muryango yarushaho gutezwa imbere ndetse no guteza imbere ingamba zigamije gushimangira gukorera hamwe.

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda bugaragaza ko abitabiriye iyo nama banyuzwe n'ibiganiro byabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania.

    Iyo nama ya 12, yaje ikurikira inama idasanzwe ya 53 y'Abaminisitiri mu bihugu binyamuryango bya EAC yateranye ku wa 25 Mata ikanafata imyanzuro yayo ku ngengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025.

    Inama y'ako kanama ibaye mu gihe mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba umwuka utameze neza kubera ko bimwe mu bihugu birebana ayingwe, ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje gukururuka n'ibindi binyuranye bishingiye ku mikoranire.

    Kugeza ubu EAC ibarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo ndetse na Somalia.

    Ni inama yahuje abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu binyamuryango

    Iyi nama yatangiwemo ibitekerezo bigamije kureba ingamba zo kunoza umutekano n’ubufatanye muri EAC

    Ubwo Mukeka Clemantine n’abandi bahagarariye amatsinda y’ibihugu binyamuryango bashyiraga umukono ku myanzuro y’inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-inama-yiga-ku-mutekano-no-kuzamura-ubufatanye-muri-eac

  • Police FC yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy'Amahoro 2024 itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1, ni mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

    Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa cyenda ariko utangira ku isaha ya Saa Kumi kuko ikibuga cyarimo indi mikino y'Abakozi.

    Ni umukino wagiye gukinwa hari impaka nyinshi mu bakunzi ba Siporo nyarwanda kuko bamwe bavugaga ko Police FC yamaze kumvikana na Bugesera ko izatwara igikombe kuko nayo yari yatsinzwe muri shampiyona.

    Gusa n'ubwo ibi byavugwaga hirya no hino, aya mpamakuru nta ruhande narumwe rwigeze ruyemeza kuko bose intego bari bazanye yari ugutwara igikombe cy'Amahoro.

    Haba kuri Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC yashakaga igikombe cya Kabiri nyuma y'icyo yatwaye muri APR FC muri 2017, naho Haringingo we yashakaga icya gatatu nyuma y'icyo yatwaye ari muri Mukura (2018) na Rayon Sports muri 2023.

    Muri uyu mukino watangiye amakipe yombi ubona akina ashakisha igitego kugirango buriyose ibe yizeye ko yatwara iki gikombe, igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi angana 0-0.

    Bavuye kuruhuka ikipe ya Police FC niyo yatangiranye imbaraga zanayigejeje ku gitego cya mbere cyatsinzwe na Aboubakar Akuki Djibrine ku mupira yari aherejwe na Hakizimana Muhafjiri.

    Ntibyatwaye umwanya munini ngo ikipe ya Polisi y'igihugu itsinde ikindi gitego cya kabiri, cyatsinzwe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane, hari kuri Koruneri yatewe neza na Muhadjiri imusanga aho yari ahagaze abonezamo umupira bitamugoye.

    Bugesera FC yarwanaga n'iminota ya nyuma, yabonye igitego cyo kwishyura muri bibiri yari yatsinzwe, ni igitego cyatsinzwe na Farouk Ssentongo Saifi.

    Gutwara iki gikombe kwa Police FC birayiha itike yo kuzakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mwaka w'imikino wa 2024-2025.

    Iki gikombe Police FC yegukanye yagishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.

    Iki kandi kibaye igikombe cya kabiri cy'Amahoro itwaye kuko icyo yaherukaga yagitwaye muri 2013, muri uyu mwaka kandi Police itwaye igikombe cya Kabiri nyuma y'icy'intwari yatwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma 2-1.

    Mu bagabo kandi, Ikipe ya Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yaho kuri uyu wa Kabiri yatsonze Gasogi United 1-0.

    Mu bagore ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cy'Amahoro 2024 itsinze ikipe y'indahangarwa ibitego 4-0, ibi biyiha kandi itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

    The post Police FC yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-itsinze-bugesera-fc-ku-mukino-wa-nyuma-2-1-kiba-icya-2-mu-mateka-yayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-itsinze-bugesera-fc-ku-mukino-wa-nyuma-2-1-kiba-icya-2-mu-mateka-yayo

  • Umukobwa wa Jay Z na Beyonc yinjiye muri Sin… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yarafite imyaka 8 gusa nibwo Blue Ivy Carter, imfura ya Jay Z na Beyoncé yaciye agahigo ko kuba umwana muto wa mbere wegukanye igihembo cya 'Grammy Award' abikesha indirimbo yitwa 'Brown Skin Girl' yahuriyemo na Nyina Beyoncé. Kuri ubu yaguriye ibikorwa bye no muri Sinema.

    Blue Ivy w'imyaka 11 yatunguranye ubwo ijwi rye ryumvikanye mu mashusho yamamaza filime yo mu bwoko bwa 'Animation' yitwa 'Mufasa: The Lion King'. Iyi filime agiye kuyikinamo yitwa Princess Kiara umukobwa wa Queen Nala, mu gihe uyu ukina ari Nala ari Beyoncé, bivuze ko n'ubundi bazakina ari umwana na Nyina. 

    Beyoncé yari yakinnye mu gice cya mbere cyayo 'The Lion King' cyasohotse mu 2019, yanakoreye umuzingo w'indirimbo wifashishijwe muri iyi filime ikomoka kuyasohotse mu 1994 ifatwa nka filime y'ibishushanyo y'ibihe byose muri Amerika.

    Beyoncé n'umukobwa we bagiye guhurira muri filime 

    Barry Jenkins wayoboye iyi filime yatangarije Hollywood Reporter ko kugira igitekerezo cyo gukinisha Blue Ivy yakigize amaze kubona uko akorana na Nyina. Yagize ati: 'Ntabwo namuhisemo kuko ari umwana wabyawe b'ibyamamare, ahubwo nabonye uburyo akorana na Nyina bigatanga umusaruro mbona ni byiza mbakinishije nk'umwana n'umubyeyi. Byongeye Blue yakunze gusoma ibitabo by'inkuru ya Lion King kuburyo byanyoroheye kumukoresha'.

    Filime ya mbere Blue Ivy agiye gukina yitwa 'Mufasa: The Lion King'

    Iyi filime 'Mufasa: The Lion King' izahuriramo Beyoncé n'umukobwa we, izasohoka ku itariki 20 Ugushyingo 2024. Izagaragaramo abandi bazwi muri Sinema nka Seth Rogen, John Kani n'abandi, mu gihe iri gutunganywa n'inzu ya filime ya 'Walt Disney Studios' ifatanyije na 'Motion Pictures' zizwiho gutunganya filime nziza i Hollywood.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142549/umukobwa-wa-jay-z-na-beyonce-yinjiye-muri-sinema-142549.html

  • Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya kabiri itsinze Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Police FC ni yo yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku mukino wa nyuma ibitego 2-0, kiba igikombe cya kabiri cy’Amahoro yegukanye mu mateka ya yo.

    Bwa mbere mu mateka ya yo, Bugesera FC yari yageze ku mukino wa w’igikombe cy’Amahoro isezereye Rayon Sports, yahuraga kuri Kigali Pelé Stadium na Police FC ifite igikombe cya 2015, yahageze isezereye Gasogi United.

    Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, watangiranye imbaraga nyinshi, umupira wihuta uva ku izamu rimwe ugera ku rindi, gusa mu minota 10 ya mbere y’umukino nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi.

    Ku munota wa 20, rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah yabonye amahirwe mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu, umunyezamu Rukundo Onesime awukuramo.

    Nyuma yo gukinana neza, Muhadjiri ku munota wa 23 yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

    Ku munota wa 32, Hakizimana Muhadjiri yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Bugesera °ariko habura umukinnyi wa Police FC ushyira mu izamu.

    Amakipe yombi yagiye agerageza gushaka igitego, ku munota wa 42, Ruhinda Farouk yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesime.

    Ku munota wa 43, Hakizimana Muhadjiri yagerageje gutera mu izamu ariko unyura hanze ya ryo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ku munota wa 51, Rukundo Onesime yarokoye ikipe ye ubwo yakuragamo umutwe ukomeye wa Tuyihimbaze Gilbert.

    Ku munota wa 57, Abedi yahaye umupira mwiza Muhadjiri wahise acomekera Akuki Djibrine na we nta kosa yakoze yahise atsindira Police FC igitego cya mbere.

    Police FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

    Bugesera FC yagerageje gushaka uko yakwishyura ibi bitego ariko biranga umukino urangira ari 2-0. Police FC ihita yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2024.

    Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yegukanye-igikombe-cy-amahoro-cya-kabiri-itsinze-bugesera-fc

  • Abagore ba Jay polly bashyikirijwe inkunga y’amamiliyoni bemerewe mu gitaramo cya Platini – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Kabiri tariki 30 Mata 2024 nibwo Platini yashyikirije abagore ba Jay Polly amafaranga bemerewe mu gitaramo cye giherutse kubera muri Camp Kigali tariki 30 Werurwe 2024.

    Abagore ba Jay Polly, bakusanyije amafaranga bamaze guhabwa, basanga ni miliyoni 1.3 5Frw muri million 16 bari bemerewe n'abagiraneza batandukanye.

    Aba bagore bishimiye igikorwa bakorewe n'abakunzi b'umugabo wabo. Mbabazi Sharifa wabyaranye n'uyu muraperi bucura bwe yavuze ko atari ibintu batekerezaga.

    Source : https://yegob.rw/abagore-ba-jay-polly-bashyikirijwe-inkunga-yamamiliyoni-bemerewe-mu-gitaramo-cya-platini/

  • Habaye impanuka yahitanye umunyonzi n’umukobwa yari atwaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyonzi n'umukobwa yari atwaye bagonganye n'imodoka ubwo bari bageze mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenye bahita bitaba Imana.

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z'amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024.

    Iyi modoka yagonze aba bantu ubwo imodoka yavaga Musanze yerekeza Kigali naho umunyonzi nuwo ahetse berekeza Musanze.

    Umuyobozi w'umurenge wa Kivuruga yavuze ko imirambo yaba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nemba.

    Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-yahitanye-umunyonzi-numukobwa-yari-atwaye/