Uyu musore yafatiwe mu Majyaruguru y'Umujyi wa Las Vegas aho yari asanzwe atuye atangira kuburana kuri icyo cyaha. Nyuma yo gutangira kuburana, hibazwaga byinshi bijyanye n'igihugu kizamwakira, hagati y'u Rwanda ndetse na Afurika y'Epfo.
Semuhungu yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoresheje ibyangombwa byo muri Afurika y'Epfo, byatumaga umunyamategeko we asaba ko ariho yakoherezwa, aho koherezwa mu Rwanda yaherukagamo mu myaka myinshi.
Amafoto ye amugaragaza yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, nyuma y'igihe cyari gishize ategereje umwanzuro w'urukiko ku gihugu azoherezwamo.
Yaherukaga gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byumweru 52. Icyo gihe yanditse avuga ko yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2 Gicurasi 2016, kandi yishimira amahirwe yahagiriye arimo no guhura n'uwabaye umugabo we witabye Imana.
Umwana ujya iwabo!
Amashusho ya mbere yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko yishimiye kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yirinze kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, kandi ko yakiriwe muri Kigali Serena Hotel.
Uyu mugabo yavuze ko afite ‘byinshi byo kuzaganiriza abantu be’. Ati “”Ndahari amazina yanjye ni Eric Semuhungu, dufite byinshi byo kuzaganira igihe nikigera.” Ndi mu Rwanda, erega ndi umuryarwanda, amazi arashyusha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Ndi mu rugo rero i Kigali…”  Â
Muri Werurwe 2020, Semuhungu nabwo yari yafunzwe azira gusakaza amashusho y'urukozasoni yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari gusambana n'undi mugabo. Ni icyaha yakoze mu mwaka w'2018 akiregwa mu mwaka w'2019.
Semuhungu yahakanye iki cyaha. Ariko muri Raporo ya Polisi ya Las Vegas yavuzemo ko bamushinja icyaha cyo gusambanya ku gahato no gukwirakwiza mu buryo butemewe amashusho y'urukozasoni.
Muri Raporo banditse bagira bati 'Uwahohotewe yavuze ko amafoto na Video byashyizwe ahagaragara binyuze kuri WhatsApp ku bantu batamenyekanye.'
Ibi byaha byose byagejeje Semuhungu ku kuba yari gukatirwa imyaka 25 cyangwa se akemera gutaha mu Rwanda.
Semuhungu yoherejwe mu Rwanda nyuma y'igihe cyari gishize afunzwe, aho amakuru avuga ko Amerika yahisemo kumwohereza mu Rwanda (Deportation).
Mu 2015, nibwo Eric Semuhungu yatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda
Muri uriya mwaka, nibwo hamenyekanye inkuru y'uko Eric Semuhungu wavukiye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yakoze ubukwe n'umunyamerika Ryan Hargrave witabye Imana mu 2017 agasiga agahinda mu mutima w'umukunzi we.
Iyi nkuru yasamiwe hejuru na benshi kuko bitari ibintu bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda; aho umunyarwanda ashobora kwerura ko ari 'umutinganyi'. Semuhungu yari 'umugore' wa Ryan witabye Imana bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo.
Semuhungu ni umwana wa kane mu bana batandatu. Yabaye muri Uganda no muri Afurika y'Epfo ari naho yahuriye n'uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave witabye Imana afite imyaka 66 y'amavuko.  Â
We n'umugabo we 'Ryan Hargrave' bari batuye i San Franscio muri Carifornia. Amafoto n'amashusho bagiye basakaza mu bihe bitandukanye yagiye ahishura umubano udasanzwe washibukagamo ibyishimo nk'iby'umugabo n'umugore.Â
Mu 2015 nibwo Semuhungu yagiye muri Afurika y'Epfo ari naho yamenyaniye n'umuzungu w'umunyamerika wamubereye umugabo barakundana karahava.
Amafoto agaragaza ko mu bukwe bw'aba bombi Semuhungu yari yambaye imishanana. Hari amakuru avuga ko yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'igihugu giha ubwisanzure 'abatinganyi' [Abaryamana bahuje igitsina].
Uwari umukunzi wa Semuhungu Eric witwa Ryan Hargave yavutse ku ya 25 Kamena 1956 yitaba Imana ku wa 02 Kamena 2017. Semuhungu [Umugore] yanditse kuri konti ya Instagram agaragaza ko 'umugabo' we yamukundaga cyane.
Semuhungu yanditse ubutumwa burebure agira ati: ” Wari byose kuri njye, uko ngiye kuryama mu buriri bwacu mbona isura yawe. Uruhukire mu mahoro mukunzi. Ndabizi ko uri kundeba aho uri mu ijuru, uzakumburwa iteka, ugiye hakiri kare. Wanyeretse uko unkunda kuva tugihura, kandi nzazirikana urwo rukundo iteka.'
Semuhungu yaherukaga i Kigali, ku wa 20 Ukuboza 2018. Icyo gihe yari yitabiriye igitaramo cyamuhuje n'inshuti ze bari basanzwe bavuganira ku mbuga nkoranyambaga. Yakiriwe n'abiganjemo abo mu muryango witwa 'Best Family Forever' yashinze.
Icyo gihe yari amaze imyaka ibiri abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko arenzaho ko yanogewe no kwakira n'abafana be.

Eric Semuhungu yagarutse i Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024
Â
Semuhungu yaherukaga i Kigali mu 2018, yavuze ko umwana ugaruka iwabo atabara iminsi
Â
Kuva muri Nyakanga 2023, Semuhungu yatangiye gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu
 
Semuhungu yari amaze igihe afunzwe, ndetse yahisemo kudafungwa imyaka 25 muri Amerika, yoherezwa mu RwandaÂ

Semuhungu ari kumwe n’umukunzi we barushinze mu 2016




Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana………………,

















Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera bari baje gushyigikira ikipe yabo ndetse bafannye kuva ku munota wa mbere kugera umukino urangiye ariko batashye batageze ku cyo bashakagaÂ
Niyongira umunyezamu wa Bugesera ni umwe mu bayifashije kugera ku mukino wa nyuma, kuri uyu wa 3 yakoze igishoboka ariko biranga 

Karim Kamanzi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yari mu gikombe cy’Afurika mu 2004, ni we waje ashigatiye igikombe cyahatanirwaga
Mbere y’uko umukino utangira, hafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mbere y’uko umukino utangira abatoza bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe na Ruzindana Nsoro wasifuye uyu mukinoÂ
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibugaÂ
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibugaÂ
Nyuma y’igikombe cy’Amahoro cyo muri Mukura mu 2018, igikombe cy’Amahoro muri Rayon Sports mu 2023, Umutoza Haringingo yifuzaga igikombe cya 3 cy’Amahoro, gusa ntabwo byamuhiriye 
Abafana ba Bugesera FC bishimiraga amateka yabo ya mbere yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
Abakinnyi 3 b’Abarundi uhereye ku munyezamu Rukundo Onesme, Ndizeye Samuel na Bigirimana Abedi bishimiye cyane igikombe cy’Amahoro begukanyeÂ
Abatoza ba Police FC ndetse na bamwe mu bagize Staff ya Police FC bafata ifoto y’urwibutso ku munsi w’amatekaÂ
Police FC yashimiye Imana mu masengesho nyuma y’umukino kubera ibyo yari imaze kubakoreraÂ
Ikipe ya Police FC yakoze umutambagiro w’igikombe kuva kuri sitade ya Pele kugera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda kiba ku KacyiruÂ
Umuhanda nawo wari wahaye icyubahiro Ikipe ya Polisi y’igihugu
Savio Nshuti na Rutanga Eric ni bo bagiye bafite igikombe mu modoka yari yateguwe 
Police FC yegukanye igikombe cya kabiri cy’Amahoro nyuma y’igikombe cya mbere yegukanye mu 2015Â
Rutanga Eric arimo kumva amabwiriza y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye
Minisitiri wa Siporo ashyikiriza igikombe Savio Nshuti kapiteni wa Police FCÂ
Abasifuzi bayoboye umukino nabo bafashe ifoto y’urwibutso nk’umwe mu mikino y’amateka bayoboyeÂ
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Munganga yifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu byishimo, aho yagaragaye we na CG Felix Namuhoranye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bafite akamwenyuÂ
CG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yihanganisha Richard Mutabazi uyobora akarere ka Bugesera, akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa Bugesera FCÂ
Sarpong uherutse kureka gufana ikipe ya Rayon Sports akerekeza muri APR FC, yari yaje kwifatanya n’abafana ba Police FCÂ
Mashami Vincent yegukanye igikombe cya 2 cy’Amahoro nyuma y’igikombe cya mbere yegukanye mu 2014 ari muri APR FCÂ
Haringingo yageze aho imibare imubana myinshi hajemo na za X na Y, ndetse yakwibuka ko no muri shampiyona ikipe ye yenda kumanuka umutima ukagwa mu ndaÂ
Umunyamakuru Gatete uherutse kuva mu ikipe ya Gasogi United akerekeza muri Police FC yahise yegukana igikombe cya mbere nk’umufana mushya w’iyi kipeÂ
Element yatangaje ko yifuza kuba urufatiro rw’ibindi bisekuru mu muziki
Yifurijwe amahirwe masa na 1:55AM yamaze gutangaza ko igihe kigeza agacukaÂ
Kuva yakwinjira mu kazi ko gutunganya umuziki yifuje guhuza umuziki wa gakondo nyarwanda na Afrobeat igihe kikaba kigeze ngo ahe Isi ibyo amaze igihe ategura











