Blog

  • Abafana bari guca impaka! Uko hateguwe Battl… – #rwanda #RwOT

    Bebe Cool na Goodlyfe n’abo bigeze gukozanyaho binyuze mu muziki! Cindy na Sheebah bakoze ibizwi nka ‘Battle’ nyuma y’uko bigizwemo uruhare n’Umuyobozi Wungirije w'imwe muri Kaminuza yo muri Uganda, Dr Laurence Muganga washoyemo arenga Miliyoni 100 Frw yahaye Cindy, ndetse bigenda uko no kuri Sheebah Karungi. Sheebah na Cindy bari bahawe kuririmba mu gihe cy’iminota 40 hanyuma abafana akaba aribo baca impaka.

    Ibi ni nabyo Alex Muyoboke yigeze kuvuga mu Ukwakira 2023, asaba ko The Ben na Bruce Melodie bahurizwa mu cyiswe ‘Battle’ bagahangana mu gitaramo imbona nkubone, hakagaragazwa ushoboye kurusha abandi, ariko kandi yabivugaga mu buryo bw’amafaranga, aho kuba mu ihanga ryeruye.

    Muyoboke avuga ko anyuze kuri Kabanda Jean Dieu wahoze ari umujyanama wa Bruce Melodie, yamubwiye ko baramutse bateguye ‘Battle’ ye na The Ben ‘dushobora gukuramo amafaranga’.

    Ati “Aba bagabo bombi(abahanzi) bakabona ayabo natwe tukabona ayacu. Reka tubajyane muri Arena, umuntu uzajya ugura itike ajye yandikaho Melodie, tuzamenya uwaguze umubare w'amatike ya The Ben arangana gutya, uwaguze VIP y’ibihumbi 100 Frw, undi akagura VIP y’ibihumbi 10 Frw tuzabireho noneho, ndetse tuzanabitangiraza abanyarwanda ariko abantu bagure kugirango baze buzure Arena, tuyuzuze ku itike ihenze, turebe uko abafana b’abo baza kwishima.”

    Muyoboke yavuze ko agira igitekerezo cy’iki gitaramo cyari gishamikiye ku bucuruzi ‘Business’ atari ihangana buri wese ashobora kwiyumvishamo muri iki gihe.

    Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi bakomeye muri iki gihe, avuga ko atigeze agisha inama The Ben yo gukora iki gitaramo ‘kuko cyari igiterekezo cyanjye’. Ati “Na The Ben twari kugenda tukamubwira ngo uzafata amafaranga angahe? Ntabwo ndi umujyanama we, ndi inshuti ye.”   

    Ubwo The Ben yari abajijwe niba yiteguye ‘Battle’ na Bruce Melodie yasubije ati 'Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo 'Battle' muryirinde kuko amateka y’igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n’amateka y’igihugu cyacu nta 'Battle' dukeneye”.

    Ubwo Bruce Melodie yari abajijwe kuri 'Battle' na The Ben, yasubije yibasira Muyoboke mu buryo bukomeye. Mu kiganiro na Big Town, Muyoboke yavuze ko ubwo Bruce Melodie yatangiraga kumuvugaho, yumvaga ari ibintu bisanzwe, ariko ko ubwo yatangiraga kumwubahuka, akavuga ko ku buzima bwe, ari bwo yatangiye kugira amakenga.

    Ati “Ntaravuze nti bya bintu byakomeye. Ubwo hatangiye kuzamo n’imibiri yacu, uko iteye…”

    Muyoboke avuga ko akimara kubona ibyo Bruce Melodie yatangaje, yandikiye Coach Gael amubwira ko ibyo yabonye bidahura n’ibyo yatekerezaga. Ati “Nyuma y’aho naje kwandikira Gael ndamubwira nti ese ko nakubwiraga ngo dukore ‘Business’ noneho ibintu bikaba bigiye kuzamo ingumi bite?”

    Uyu mugabo yasobanue ko nta rwango afitiye Bruce Melodie, kuko ari inshuti ye, kandi amuzi nk’umuhanzi uryoshya ‘shwobiz’ ariko kandi w’umuhanga mu muziki.

    Muyoboke yabwiye InyaRwanda, ko ibikorwa yakoreye umuziki w'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2006, abantu bakwiriye kubimwubahira. Yumvikanisha ko iterambere umuziki w'u Rwanda 'ugezeho muri iki gihe' ryaturutse ku bantu baranzwe n'urukundo rw'umuziki.

    Ariko kandi atungurwa n'abantu bavuga ko nta musaruro yagejeje kuri benshi. Ati 'Nakoranye n'abantu benshi mu bihe bitandukanye. Nta muhanzi twakoranye umvuga nabi, buri wese afite ishimwe kuri njye. Ariko niba umuntu aje mu muziki, kuki amvugaho yakoze ibye nawe tukareba. Buri wese afite paji yanditse muri uyu muziki.'

    Muyoboke avuga ko yishimira itafari yashyize ku rugendo rw'umuziki w'abarimo Tom Close, The Ben, Dream Boyz, Urban Boys, Chary&Nina, Social Mula, Davis D n'abandi banyuranye.

    Yavuze ko atungurwa n'abantu bamuvuga n'abi mu itangazamakuru, mu gihe iyo bari kumwe baganira cyangwa se kuri Telephone baba baganira ibintu byunguka. Ati 'Nanjye ndatungurwa! Uzi kubona umuntu mwavuganaga kuri Telephone yicaye kuri Camera za Youtube, akakuvugaho uko yishakiye, akakwibasira ngo wishe umuziki, nyamara nta gihe gishize agushimiye ko waharaniriye iterambere ry'umuziki.'

    N'ubwo 'Battle' ya The Ben na Bruce Melodie itigeze ishoboka, abaha bahanzi bombi bakomeje kugaruka mu itangazamakuru cyane, ahanini bitewe n'indirimbo ebyiri bakoranye zitigeze zisohoka. Imwe bayikoranye mu 2017, indi bayigerageza mu 2021 biranga.


    The Ben yavuze ko hadakenewe 'Battle' hagati ye na Bruce Melodie, ahubwo hakwiye kurebwa icyabahuza


    Bruce Melodie abajijwe kuri Battle, yasubije yibasira Alex Muyoboke wamuhuje na Eddy kenzo


    Muyoboke Alex yatangaje ko yari yavuganye na Kabanda gutegura 'Batlle' yari kubera muri BK Arena igahuza Bruce Melodie na The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142578/abafana-bari-guca-impaka-uko-hateguwe-battle-yari-guhuriza-the-ben-na-bruce-melodie-muri-b-142578.html

  • Nsabimana Aimable wa Rayon Sports ntiyanyuzwe n’ibyo bagezeho, amahirwe yo kuguma muri Gikundiro #rwanda #RwOT

    Nubwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze neza, Aimable Nsabimana we abona bidahagije kuko bari gukora ibirenze.

    Rayon Sports ni ikipe isoje umwaka w’imikino idatwaye igikombe kiyemera guhagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, ni nyuma y’uko ibuze igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nsabimana Aimable yavuze ko uyu mwaka wabakomereye kubera ibintu bitandukanye birimo kwishyiramo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup bigapfa, guhinduranya abatoza no kugenda kw’abakinnyi.

    Ati “Kutajya mu matsinda biri mu bintu byadukozeho kuko twari twabyishyize mu mutwe, ikindi urebye ukuntu shampiyona yagiye igenda turi mu bantu bagiye bahinduranya abatoza, turi mu bantu bagiye abakinnyi bagenda, urumva izo mbogamizi zose ni ibintu byagiye bidukoraho, gusa ni kuriya shampiyona yari imeze.”

    Avuga ko kuba perezida w’ikipe yaravuze ko umwaka wagenze neza ari byo kuko hari ibikombe ikipe yegukanye ariko nk’umukinnyi ku giti cye yifuzaga ibirenzeho.

    Ati “Nk’uko perezida abivuga hari ibikombe twajyanye, gusa kuri njye nk’intego yanjye iyo ndi mu ikipe mba nifuza kujyana buri gikombe cyose gikinirwa hano mu Rwanda, rero kuba narakinnye umwanya wa 3 ntabwo ari ibintu binshimishije, kuba ntaratawaye igikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro ntabwo ari ibintu binshimishije.”

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko nta biganiro baragirana ariko imwegereye bavugana, gusa ngo yifuza gusubira gukina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Nta biganiro ndagirana na Rayon Sports, amasezerano yanjye ararangira ejobundi shampiyona nirangira, nta kintu na kimwe kiragenda ariko njye mba mfite amahitamo menshi no hanze y’u Rwanda, ni ukureba ko byakunda.”

    “Njyewe ndi umukozi, Rayon Sports ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza cyane cyane imikino yo kwishyura iramutse, inyegereye nta kibazo twavugana.”

    Yunzemo ati “Muri njye ntabwo mbyifuza, sinifuza gukina undi mwaka hano mu Rwanda, ndashaka kujya hanze, nkongera nkasubira hanze ni byo nifuza kereka bidakunze ariko nibukunda nzagenda.”

    Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports aho yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe urimo urangira. Batwaranye ibikombe 2, icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

    Nsabimana Aimable yavuze ko nta biganiro byo kongera amasezerano biraba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Nsabimana-Aimable-wa-Rayon-Sports-ntiyanyuzwe-n-ibyo-bagezeho-amahirwe-yo-kuguma-muri-Gikundiro

  • Nsabimana Aimabel wa Rayon Sports ntiyanyuzwe n’ibyo bagezeho, amahirwe yo kuguma muri Gikundiro #rwanda #RwOT

    Nubwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze neza, Aimable Nsabimana we abona bidahagije kuko bari gukora ibirenze.

    Rayon Sports ni ikipe isoje umwaka w’imikino idatwaye igikombe kiyemera guhagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, ni nyuma y’uko ibuze igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nsabimana Aimable yavuze ko uyu mwaka wabakomereye kubera ibintu bitandukanye birimo kwishyiramo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup bigapfa, guhinduranya abatoza no kugenda kw’abakinnyi.

    Ati “Kutajya mu matsinda biri mu bintu byadukozeho kuko twari twabyishyize mu mutwe, ikindi urebye ukuntu shampiyona yagiye igenda turi mu bantu bagiye bahinduranya abatoza, turi mu bantu bagiye abakinnyi bagenda, urumva izo mbogamizi zose ni ibintu byagiye bidukoraho, gusa ni kuriya shampiyona yari imeze.”

    Avuga ko kuba perezida w’ikipe yaravuze ko umwaka wagenze neza ari byo kuko hari ibikombe ikipe yegukanye ariko nk’umukinnyi ku giti cye yifuzaga ibirenzeho.

    Ati “Nk’uko perezida abivuga hari ibikombe twajyanye, gusa kuri njye nk’intego yanjye iyo ndi mu ikipe mba nifuza kujyana buri gikombe cyose gikinirwa hano mu Rwanda, rero kuba narakinnye umwanya wa 3 ntabwo ari ibintu binshimishije, kuba ntaratawaye igikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro ntabwo ari ibintu binshimishije.”

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko nta biganiro baragirana ariko imwegereye bavugana, gusa ngo yifuza gusubira gukina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Nta biganiro ndagirana na Rayon Sports, amasezerano yanjye ararangira ejobundi shampiyona nirangira, nta kintu na kimwe kiragenda ariko njye mba mfite amahitamo menshi no hanze y’u Rwanda, ni ukureba ko byakunda.”

    “Njyewe ndi umukozi, Rayon Sports ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza cyane cyane imikino yo kwishyura iramutse, inyegereye nta kibazo twavugana.”

    Yunzemo ati “Muri njye ntabwo mbyifuza, sinifuza gukina undi mwaka hano mu Rwanda, ndashaka kujya hanze, nkongera nkasubira hanze ni byo nifuza kereka bidakunze ariko nibukunda nzagenda.”

    Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports aho yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe urimo urangira. Batwaranye ibikombe 2, icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

    Nsabimana Aimable yavuze ko nta biganiro byo kongera amasezerano biraba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nsabimana-aimabel-wa-rayon-sports-ntiyanyuzwe-n-ibyo-bagezeho-amahirwe-yo-kuguma-muri-gikundiro

  • Khadime Ndiaye yavuze ku byo kwanga kongera amasezerano muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye yanze kwerura niba koko yaranze ibiganiro n’iyi kipe byo kuba yayongerera amasezerano.

    Ndiaye yageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka, akaba yarayisinyiye amasezerano y’amezi 6 azarangirana na shampiyona ya 2023-24.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Khadime Ndiaye yavuze ko yasanze shampiyona y’u Rwanda iri ku rwego rwiza.

    Ati “Shampiyona ya hano mu Rwanda ni nziza. Rayon Sports na yo ni ikipe nziza, ifite abafana benshi kandi yubashywe mu gihugu.”

    Ku ngingo ya kuba yazagumana na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino, yavuze ko nta kintu yabivugaho kuko afite umuhagarariye ari we uba wiruka mu by’amasezerano ye n’amakipe agomba gukinira.

    Ati “Ntabwo ari njye wavuga kuri byo kuko mfite umpagarariye ugomba kubikurikirana no kubivugaho, njyewe ibindeba ni mu kibuga hi no nshyira imbaraga, hasigaye imikino ibiri ubu ni yo indaje ishinga.”

    Amakuru ISIMBI ifite ni uko Rayon Sports yamaze kumubwira ko yifuza ko bagumana, gusa ngo we akaba abigendamo biguru ntege. Abajijwe niba koko yaranze kongera amasezerano, yavuze ko ari amagambo y’abantu.

    Ati “Oya, oya ibyo ni ibyo abantu bavuga, njye ndacyafite amasezerano, nsigaranye imikino 2 yo gukina, ibindi ni nyuma.”

    Abajijwe niba hari andi makipe mu Rwanda yaba yaramweretse ko amwifuza, yagize ati “oya ibyo ntacyo nabivugaho.”

    Khadime Ndiaye ni umunyezamu wafashije Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, ikaba yaranyuzwe n’imikinire ye aho yifuza kumwongerera amasezerano nubwo amakuru avuga ko haba hari andi makipe yamwegereye mu Rwanda.

    Khadime Ndiaye yavuze ko nta byinshi yavuga kukongera amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/khadime-ndiaye-yavuze-ku-byo-kwanga-kongera-amasezerano-muri-rayon-sports

  • Hakizimana Muhadjiri yavuze ku byo kwerekeza muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta biganiro na bike aragirana na Rayon Sports, ubu ari ku isoko yiteguye kuba yavugana n’ikipe iyo ari yo yose.

    Ibi yabivuze ku mugorona w’ejo hashize ku wa 1 Gicurasi 2024 nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro batsinze Policer Fc 2-1.

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta kipe baravugana ategereje ko hari ikipe izamwegera bakavugana.

    Ati “Ndacyari ku isoko, nsigaje imikino 2 y’ikipe yanjye imbere ni bwo ndibusoze amasezerano yanjye, nta kipe turavugana, ntegereje kuzumva ikipe iyo ari yo yose imvugisha kuko ni akazi.”

    Kuba hari ibiganiro yagiranye na Rayon Sports, yagize ati “Ntabwo ndavugana na Rayon Sports, ndibaza ko ibintu byose muzabimenya shampiyona irangiye.”

    Gusa ku rundi ruhande, Hakizimana Muhadjiri avuga ko yumva yagasohotse akajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Njyewe ku mutima wanjye mba numva ntakina mu Rwanda ariko ndi umuntu, bishobora kwanga bikaba ngombwa ko nkina mu Rwanda. Akenshi iyo ukinnye mu rugo ntabwo abantu baguha icyubahiro ukwiye, abantu kukubona cyane batangira kuvuga ko wanashaje kandi udashaje.”

    Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, Kiyovu Sports, AS Kigali, APR FC na Police FC yari arimo. Yanakiniye muri Emirates Club muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta biganiro aragirana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakizimana-muhadjiri-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-rayon-sports

  • Gaz ya 2000 Frw igiye kuboneka, ubishatse yishyurire rimwe ku kwezi; impinduka mu kwishyuza gaz mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi bizashoboka nyuma y'uko Uruganda rutunganya amazi yo kunywa, rukanacuruza gaz ikoreshwa mu ngo, Jibu Co Rwanda, rwinjiye mu mikoranire n'Ikigo cyo mu Buyapani kizobereye mu bucuruzi bwa gaz isukika [LPG], Saisan Co Ltd.

    Ni imikoranire yitezweho gutanga umusanzu no guhindura imicungire n'imicururize ya gaz mu Rwanda.

    Ibi ni ibyahuriweho n'impande zombi kuri uyu wa Gatatu, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y'imikoranire.

    Muri uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa Jibu Co. Galen Welsch, yavuze ko kubera ubunararibonye impande zose zifite mu byo zari zisanzwe zikorera ahantu hatandukanye, bizatuma Abanyarwanda bakoresha gaz barushaho koroherezwa kubona serivisi nziza.

    Yagize ati 'Ubu gaz zizajya zicuruzwa zitwa 'Jibu Gas One', kandi ikindi ni uko tuzashyiraho uburyo bwihariye mu bice binyuranye aho abantu bazajya babona izi gaz mu buryo butari busanzwe.'

    Zimwe mu mpinduka zitezwe kuzanwa n'ubu bufatanye n'uko hazashyirwaho uburyo bumeze nka sitasiyo ku buryo abaturage bazajya bajyana amacupa yabo bakongera bakuzurizwa. Umwihariko n'uko uzajya uhabwa gaz ingana n'amafaranga ufite.

    Ibi ni ukuvuga ko niba usabye iya 2.000Frw, icupa ryawe rizajya zicomekwa ahabugenewe hemezwe mu mashini igiciro kingana n'amafaranga ufite, uko gaz ijya mu icupa ari nako ya mafaranga yibara, nibigera mu 2.ooo Frw imashini ihite ihagarara ucyure iyo. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa hirya no hino mu gihugu mu ntangiriro za Kamena.

    Ikindi n'uko hazubakwa sisitemu yihariye izajya igeza gaz mu ngo z'abantu, maze iyo bakoresha ikajya yibara, ukishyura nyuma y'iminsi 30 bitewe n'iyo bakoresheje. Bitewe n'uko hakenewe ibikorwaremezo byihariye n'irindi shoramari, ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu 2025 ariko ku ikubitiro bugatangirana n'inzu zo guturamo mu buryo bwa rusange zizwi nka 'Apartment'.

    Ubu buryo buzajya bukora nk'uko amazi ya Wasac yishyurwa mu ngo. Ubuyobozi bwa Jibu Co Rwanda, bwatangaje ko buzaba ari umuti urambye w'abantu bashirirwaho na za gaz batetse bikaba byabaviramo igihombo.

    Umuyobozi Mukuru wa Saisan Co Ltd, Takehiko Kawamoto, yavuze umutekano w'abaturage no kubaha ubutabazi mu gihe bahuye n'ikibazo cya tekinike ari kimwe mu bizitabwaho cyane muri ubu bufatanye.

    Ati 'Politiki y'iki gihugu n'umutekano w'aha mu Rwanda biri mu byatumye iri shoramari turihazana. Ikindi n'uko dushaka gutanga umusanzu mu gusezera ikoresha ry'amakara n'inkwi kuko hazashyirwaho igiciro kiboneye buri wese.'

    Yakomeje agira ati 'Ibipimo biri hejuru by'umutekano nibyo twijeje kandi tugakoranira hafi na guverinoma y'u Rwanda mu kwirinda impanuka. Hazabaho amahugurwa y'abakozi bacu nabo bayagenere abakiliya babo.'

    Muvuna Mediatrice ufite uruganda rucuza amazi ya Jibu yavuze ko ubu bufatanye bizatuma bunguka ubumenyi kubera gukorana n'inzobere kandi no kuba noneho buri wese azajya agura gaz bitewe n'amafaranga afite ako kanya ari ikintu cyo kwishimirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Jibu co Rwanda, Tuyisenge Bruno yari yitabiriye iki gikorwa

    Hatangijwe imikoranire izahindura ibijyanye no kwishyura gaz mu Rwanda

    Ambasaderi w’u Buyapani Wungirije mu Rwanda, Shunsuke Saito yashimiye iyi mikoranire

    Amafoto: Dukundane Ildebrand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gaz-ya-2000-frw-igiye-kuboneka-ubishatse-yishyurire-rimwe-ku-kwezi-impinduka-mu

  • Abanyarwanda baba muri Guinea Conakry bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 1994. Cyitabiriwe n'abahagarariye Guverinoma ya Guinea Conakry, abahagarariyeyo ibihugu byabo ndetse n'ibigo mpuzamahanga n'Abanyarwanda bahatuye.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinea Conakry, Michel Minega Sebera wari uyoboye iki gikorwa, yibukije abari aho igisobanuro nyakuri cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ni ukwibuka iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Twibuka abagabo, abagore ndetse n'abana bishwe bunyamaswa bagacuzwa ku gasozi bazira gusa uko baremwe. Kwibuka ni ukubaha icyubahiro bambuwe kandi tugaharanira ko bitazongera.'

    'Kwibuka kandi ni uburyo bwo guha icyubahiro n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ubutwari bagize bwo gutanga imbabazi ku babiciye bakemera kongera kubana nabo no guharanira kubaho biyubaka'.

    Ambasaderi Sebera, yakomeje asobanura ko kwibuka ari inzira y'Abanyarwanda iganisha ku gukira ibikomere bya Jenoside no kwiyunga. Yasobanuye ko ari uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiyubatse habaho gusana imitima, no gushyiraho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda aho ubwoko bwa buri wese ari 'Ndi Umunyarwanda', ubwo buyobozi kandi bukaba bushingiye ku ihame ryo gushyira imbere inyungu z'umuturage no kwishakamo ibisubizo.

    Yagize ati 'Kuvuka k'u Rwanda gutanga icyizere ku Isi, kandi kukerekana ko nta bwoko cyangwa se igihugu kigomba kubaho mu ihohoterwa, kandi ko ejo heza hashoboka'.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Guinea Conakry, Morissanda Kouyaté, yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda aje mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, yiboneye neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, atangaza ko igihugu cye kinejejwe n'uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y'ibihe bikomeye rwanyuzemo, abantu bakabana neza. Yashimangiye ko n'amahanga yakuramo isomo rikomeye.

    Pacifique Ruty, uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Guinea Conakry, yashimiye abaje kwifatanya n'Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko igikorwa cyo Kwibuka kigomba kubera isomo amahanga kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

    Yashishikarije cyane urubyiruko ruriho ubu, kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzahora baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea Conakry, Minega Sebera, yavuze ko Kwibuka bifite agaciro gakomeye mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Guinea Conakry, Pacifique Ruty, yasabye urubyiruko kwirinda icyatuma amahoro abura mu Rwanda

    Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

    Wari umwanya mwiza wo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-guinea-conakry-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abacungagereza 135 bari bafungiwe i Rwamagana barekuwe – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe ku wa 29 Mata.

    CSP Kubwimana yabajijwe niba aba bacungagereza barekuwe nk'uko byari bikomeje kuvugwa, asubiza ati 'Yego ni byo.', ku gihe bafunguriwe ati 'Ku wa Kabiri.'

    Bamwe muri aba bacungagereza babwiye itangazamakuru ko bamaze igihe kigera ku mezi atanu bafungiwe muri iki kigo kibamo ishami rya RCS rishinzwe imyitwarire.

    Hari amakuru yavugaga ko tariki ya 19 Mata 2024 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa, ariko CSP Kubwimana aherutse gutangaza ko aya makuru atari ukuri.

    Yasobanuye ko aba bacungagereza bari bafunzwe mu buryo bwemewe n'amategeko, bityo ngo nta muntu byari bikwiye gutera ikibazo.

    Ati 'Bariyo mu buryo bwemewe n'amategeko atugenga, cyane ko turi Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa, sinumva ko ari ikintu cyagakwiye guhuruza inzego.'

    CSP Kubwimana aherutse gutangariza IGIHE ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.

    Ntabwo biramenyekana niba aba bacungagereza basubira mu kazi. CSP Kubwimana yatangaje ko agiye gushaka amakuru kuri iyi ngingo, nyuma akazatumenyesha ikizakurikiraho.

    RCS yemeje ko aba bacungagereza bamaze gufungurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacungagereza-135-bari-bafungiwe-i-rwamagana-barekuwe

  • Hemejwe itegeko rigena imiterere n'imiyoborere mishya y'Igisirikare cy'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n'uw'Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije.

    Ni itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ubwo umushinga w'Itegeko wagezwaga ku Nteko Rusange y'Abadepite ku wa 14 Werurwe 2024, Minisitiri w'Ingabo, Juvénal Marizamunda, yavuze ko ayo mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.

    Ati 'Nk'uko musanzwe mubizi, Ingabo z'u Rwanda zigizwe n'ibyiciro bitatu; Izirwanira ku butaka, Izirwanira mu Kirere n'Inkeragutabara, ubu rero hakaba hariyongereyemo icyiciro gishya cy'Ingabo zishinzwe ibirebana n'Ubuzima, ubwo hazajyaho n'Umuyobozi wazo.'

    Muri rusange, Ingabo z'u Rwanda zayoborwaga n'Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n'Inkeragutabara bikaba uko.

    Minisitiri Marizamunda yasobanuriye abadepite ko impamvu zo kongera abayobozi b'Ingabo zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi muri RDF bitewe n'ibikorwa bitandukanye Igisirikare cy'u Rwanda kirimo hirya no hino ku Isi, kandi ko amavugurura yakozwe bigendanye n'uko umutekano uhagaze ku Isi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Ubusanzwe Ishami rishinzwe Ububanyi n'Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya gisirikare ryabaga muri RDF, gusa itegeko riteganya ko ryimurirwa muri Minisiteri y'Ingabo.

    Inkuru bijyanye: Ibyo wamenya ku mpinduka zitezwe mu miterere n'imiyoborere y'Igisirikare cy'u Rwanda

    Minisiteri y’Ingabo yagaragaje ko zimwe mu mpinduka zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hemejwe-itegeko-rigena-imiterere-n-imiyoborere-mishya-y-igisirikare-cy-u-rwanda

  • Mwiza Solange yakabije inzozi zo gukorana ind… – #rwanda #RwOT

    Mwiza Solange utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umukristo muri IPCE Church, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Rose Muhando wo muri Tanzania, akaba ari inzozi zibaye impamo kuri we na cyane ko amufata nk’icyitegererezo cye muri rusange, ariko mu Rwanda afatira urugero kuri James na Daniella na Aline Gahongayire.

    Indirimbo aba bombi bakoranye yitwa “Ndugu” ikaba ivuga “ukuntu twabonye inshuti muri Yesu, kandi Imana ntizadutererana namba. Yesu arahari kandi turabyizeye neza, mu gihe cy’ibibazo nko gupfusha tujye twihangana kandi twibuke ko mu ijuru hari abandi batubanjirije, rero dukomerere mu Mwami”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Mwiza Solange [Soso] yavuze uko yahuje na Rose Muhando kugira ngo bakorane indirimbo, ahishura ko ari inzira yaharuwe na Instagram. Yagize ati “Twahuriye kuri Instagram, ni njye wamwandikiye musaba ko twaririmbana, ntiyangoye aremera. Narishimwe cyane gukorana nawe indirimbo kuko ni we ‘Role Model’ wanjye.” 

    Mwiza wiga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ikiganga, ni mushya mu muziki dore ko iyi ndirimbo ye nshya “Ndugu” ari iya kabiri ashyize hanze. Ni mu gihe indirimbo yamwinjije mu muziki ari iyitwa ‘Ndabihamya’. Afite indoto zo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ahantu hose no kubona indirimbo ze hari uwo zahinduriye ubuzima. 

    Solange Mwiza bakunze kwita Soso yavukiye mu Rwanda, nyuza we n’umuryango we baza kwimukira muri Amerika ari na ho batuye uyu munsi. Avuka mu muryango w’abana 10, we ni uwa 9. Akomora inganzo kuri Nyirakuru wakundaga cyane kuririmba. 

    Solange Mwiza afatanya umuziki n’amasomo y’Ikiganga

    Solange akunda cyane Rose Muhando, Aline Gahongayire na James na Daniella

    Soso yishimiye cyane gukorana indirimbo na Rose Muhando

    Solange Mwiza amaze imyaka ibiri mu muziki

    REBA INDIRIMBO “NDUGU” YA MWIZA SOLANGE FT ROSE MUHANDO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142569/mwiza-solange-yakabije-inzozi-zo-gukorana-indirimbo-na-rose-muhando-afatiraho-icyitegerere-142569.html