Blog

  • FERWAFA yavuze ikibazo cyatumye igikombe cy’Amahoro yahaye Rayon Sports yahise ikibasubiza #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko Igikombe cy’Amahoro yari yahaye Rayon Sports y’abagore ikakiyisubiza, byatewe na buro imwe yari igifunze yafungutse ariko byamaze gukemuka, bakiyisubije.

    Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

    Nk’ibisanzwe ikipe yashyikirijwe igikombe, batangira kukishimira, abakinnyi bakifotorezaho.

    Muri uku kukishimira ni bwo cyatangiye kwangirika.
    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi n’abatoza bahise babyereka ubuyobozi bw’ikipe ya bo, bababwira ko bitewe n’uko kimeze byagorana ko banakigeza ku biro by’iyi kipe biri Kicukiro.

    Aha ni ho Rayon Sports yahise ibyereka Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, maze ribasaba gusubiza icyo gikombe bakazagifata nyuma ya konji (konji y’abakozi yabaye ejo hashize).

    Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko iki gikombe cyari cyagize ikibazo cya buro yari igifunze ifatanya igice cyo hasi n’icyo hejuru yari yafungutse, gusa barayifunze barakiyisubiza.

    Ati “Hari iburo yafungutse, urabona kiriya gice cyo hasi n’icyo hejuru hari iburo iba ifunze igiteranya, bagitereye hejuru kandi ni byo igikombe kiba kigomba guterwa hejuru bakishimira, ni yo yafungutse rero barongeye barayifunga barakibasubiza.”

    FERWAFA kandi yavuze ko iri mu mushinga wo gukora ibikombe byihariye bidahinduka, shampiyona ikaba ifite igikombe cya yo kidahinduka ndetse no mu gikombe cy’Amahoro bikaba bimeze gutyo.

    Ni nyuma y’uko iri shyirahamwe ryagiye rishinjwa kutagira igikombe kimwe kidahinduka, aho buri mwaka batanga ibikombe bitandukanye.

    Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yahawe

    Perezida wa FERWAFA, yavuze ko iki gikombe cyagize ikibazo cya buro yafungutse ariko yafunzwe barakiyisubiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yavuze-ikibazo-cyatumye-igikombe-cy-amahoro-yahaye-rayon-sports-yahise-ikibasubiza

  • Umugambi waburijwemo wo kwica Abatutsi bahungiye muri Mille Collines (Video) – #rwanda #RwOT

    Ubwo jenoside yari igeze hagati impunzi ziganjemo Abatutsi benshi zari zahungiye muri Hotel des 1000 collines aho Paul Rusesabagina yabacaga amafranga yose bafite kugira ngo yemere ko bahaba.

    Ku itariki 2 Gicurasi 1994 ubwo Jenoside yari irimbanyije hirya no hino mu gihugu, Leta yashatse kubica bibuzwa n'uko itangazamakuru mpuzamahanga na Dr Bernard Kouchner bari babimenyekanishije mu Bufransa byanditswe mu binyamakuru.

    Byatumye Francois Mitterrand wayoboraga u Bufaransa agira inama Guverinoma y'abatabazi yo kutica abo bantu.

    Umunyamakuru Vincent Hugueux wo mu kinyamakuru L'Express ku wa 02 Kamena 1994, yanditse ko ku itariki 2 gicurasi 1994 umuyobozi mukuru muri Perezidansi ya Repubulica y'u Bufaransa wari ushinzwe Afurika witwa Bruno Delaye ari we wahawe misiyo yo kubwira Gen Augustin Bizimungu wayoboraga ingabo z'abajenosideri, ko nibica impunzi zo muri Hotel des Mille Collines biri butange isura mbi cyane mu mahanga, bikarushya u Bufaransa gukomeza guha ubufasha leta y'u Rwanda.

    Ikindi kinyamakuru Billets d'Afrique cyandikwa n'Umuryango Survie cyo mu Bufransa, cyemeje ayo makuru muri nimero 31 yasohotse muri Gashyantare 1996.

    Ikindi kinyamakuru cyo mu Bufransa cyitwa Liberation cyo ku wa 25 Gicurasi 1994 nacyo cyanditse ayo makuru gisobanura ko leta y'abicanyi yari yashyize ba maneko benshi muri Hotel des 1000 Collines, ngo bajye batanga amakuru ku bantu bari bayihungiyemo.

    Mu bicanyi bagiye bajya kuri Hotel des 1000 Collines gushaka uko Abatutsi bicwa, harimo ruharwa Padri Wenceslas Munyeshyaka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugambi-waburijwemo-wo-kwica-abatutsi-bahungiye-muri-mille-collines-video

  • Kayonza: Umwarimu yarohamye muri Muhazi arapfa – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari umwarimu yarohamye kuwa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba mu Mudugudu w'Akabeza mu Kagari k'Urugarama, mu Murenge wa Gahini ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu yarohamye ubwo yajyaga koga mu kiyaga cya Muhazi kugeza muri iki gitondo ishami rya polisi yo mu mazi bakaba bari bagishakisha umurambo we.

    Yagize ati ' Yagiye koga bisanzwe muri Muhazi ariko ntituzi icyamuteye kurohama. Twaraye dushakishije umurambo we dufatanyije n'abaturage ntitwawubona, ubu muri iki gitondo bongeye kuwushakisha ngo turebe niba twawubona.'

    SP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda kogera ahantu hatemewe bakajya bagana ahantu habugenewe hari n'abantu bashobora gufasha mu gihe bagiye mu mazi bakagiriramo ibibazo.

    Ikiyaga cya Muhazi nicyo uyu mwarimu yaguyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umwarimu-yarohamye-muri-muhazi-arapfa

  • Abakozi ba Prime Insurance bizihije Umunsi w'Umurimo, basabwa kurushaho kuba inyamibwa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana ku itariki ya 1 Gicurasi mu 2024 ku Munsi w'Umurimo. Ubuyobozi bwa Prime Insurance buvuga ko iki gikorwa ari ngarukamwaka mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no kwita ku bakozi bacyo muri rusange.

    Ibi birori byaranzwe no gusabana, gusangira, kwishimira ibyagezweho no kwakira abakozi bashya mu muryango mugari wa Prime Insurance. Wabaye kandi n'umwanya mwiza wo guhemba abakozi bitwaye neza harimo n'abamaranye n'iki kigo imyaka irenga 10, ndetse banungurana ibitekerezo ku iterambere ry'ikigo bakorera kugira ngo kirusheho guha Abanyarwanda serivise zinoze.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime, Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma yavuze ko ubudakemwa bw'umukozi bushingira ku bumenyi afite buzamura ikigo.

    Ati 'Nitujya duhura mu birori nk'ibi ngarukamwaka, ujye wisuzuma nk'umukozi urebe uti 'ese uyu mwaka ushize hari ubumenyi niyunguye bashobora gufasha Prime kugira ngo irusheho gukora neza'.'

    Yavuze kandi ko gukorera hamwe n'abandi nk'itsinda ari ingenzi kuko ubufatanye ari bwo bwa mbere butuma abantu batera imbere.

    Ati 'Ni nayo mpamvu tuza hano kandi turi benshi. Tuba tuje no kwsihimira gukorera hamwe; ni ukuvuga ibyo twagezeho twese, ibyo umwe yakoze n'iby'undi yakoze bikaba byaratumye duhuza kugira ngo dushobore kugera ku ntego twari twihaye cyangwa tunayirenze'.

    Col (Rtd) Haguma yanibukije abakozi ba Prime Insurance ko umukozi mwiza arangwa no kuzuza inshingano ze hatabayeho gukorera ku jisho ndetse ko ibyo bishoboka iyo afite imyitwarire myiza n'ikinyabupfura mu kazi.

    Prime Insurance ni ikigo kimaze kuba ubukombe mu gutanga ubwishingizi kuko cyatangiye gukora mu 1995 cyitwa COGEAR, kiza guhindura izina mu 2012 ari na bwo cyahise kivamo ibigo bibiri kimwe gitanga ubwishingizi bw'igihe gito, 'Prime General Insurance', n'ikindi gitanga ubw'igihe kirekire, 'Prime Life Insurance'.

    Ubuyobozi bwa Prime Insurance buvuga ko iki kigo gihagaze neza mu bitanga ubwishingizi kuko ari kimwe mu bigo icyenda bitanga ubwishingizi bw'igihe gito mu Rwanda, kikaba cyarabaye icya gatatu mu kwinjiza amafaranga menshi mu mwaka wa 2023.

    Ni ikigo kandi gifite abakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko. Mu bwishingizi gitanga harimo ubw'ibinyabiziga, ubwo kwivuza, ubw'inkongi y'umuriro, n'ubundi butandukanye.

    Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma yavuze ko ubudakemwa bw’umukozi bushingira ku bumenyi afite buzamura ikigo

    Habarurema Innocent uyobora Prime Life Insuarance na we yari yitabiriye ibi birori

    Abakozi ba Prime Insurance bishimiye uyu munsi

    Abakozi bamaze imyaka itanu muri Prime bashimiwe

    Abakozi bashya bahawe ikaze

    Abakozi bashya bakiriwe mu muryango mugari wa Prime Insurance

    Basabanye mu buryo bunyuranye

    Ibirori byaranzwe n’ibice binyuranye bifasha kuruhuka no kwishima

    Ikimpaye Noella ni we wahawe igihembo cy’umwaka nk’umukozi wahize abandi bose mu gukora neza muri uyu mwaka

    Itorero Inkindi n’Amariza ryasusurukije abitabiriye ibi birori

    Uhereye ibumoso, Niyongabo Eric ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Prime na Mazuru Antoine ushinzwe kwakira abasaba ibyo bemerewe n’ubwishingizi muri Prime

    Wari n’umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-prime-insurance-bizihije-umunsi-w-umurimo-basabwa-kurushaho-kuba

  • Abenjeniyeri bamaze igihe gito mu mwuga bagenewe amahugurwa – #rwanda #RwOT

    Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda (Institution of Engineers Rwanda- IER) ruri guhugura icyiciro cya mbere cy'abenjeniyeri 50 biganjemo abamaze igihe gito ku isoko ry'umurimo, mu rwego rwo kubategurira kuba abanyamwuga bakanagira ubumenyi bubafasha kwigobotora ibibazo bahurira na byo muri uwo mwuga.

    Aya mahugurwa yatangijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uru Rugaga, Steven Sabiti, wagarutse ku nshingano rufite, zirimo kwandika no kungenzura abakora umwuga, gutegura amahugurwa, ndetse n'ubuvugiza.

    Yakanguriye abitabiriye amahugurwa kuhavana ubumenyi buzabafasha kunoza umwuga wabo, cyane cyane gusobanura neza ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ni amahugurwa y'iminsi itanu ari kubera mu Mujyi wa Kigali, yatangijwe kuri uyu wa 02 Gicurasi 2024. Ari gukorwa mu mushinga 'Africa Catalyst' uterwa inkunga n'Ikigo cy'Abongereza 'Royal Academy of Engineering' kuva mu 2017, ugashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigo 'Engineers Against Poverty'.

    Umuyobozi w'Umushinga Africa Catalyst, Eng. Cecile Uwimana akaba n'umunyamuryango wa IER, yavuze ko aya mahugurwa ari gutangwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abo benjeniyeri, ndetse no kubafasha kwitinyuka.

    Ati ''Kuri icyo kigendanye n'umwuga wacu, usanga wita cyane ku mibare, siyansi, ariko ibindi by'itumanaho ugasanga dufite icyuho mu bumenyi bw'itumanaho. Ugasanga twita cyane ku mibare kandi tukabitsinda neza na siyansi n'ubugenge (physics) n'ibindi tukabitsinda neza, ariko wagera mu itumanaho ugasanga aho hantu ntabwo tuhagera. […] turifuza ko bagira icyo kintu cyo kwitinyuka.''

    Eng. Cecile Uwimana yavuze ko IER ifite intego ko abenjeniyeri 50 bari guhugurwa bazatahana ubumenyi ku itumanaho ku buryo bahabwa n'ikizamini cy'akazi cyo kuvuga bakabasha gusobanura ibyo bazi, kuba uwageze mu kazi yabasha gutegura ibyo akora akanabisobanura neza, ndetse no kubasha gukora raporo y'ibyo yakoze akayisobanura neza.

    Umutoni Brandine ni umwe mu benjeniyeri 50 bahuguwe akaba amaze imyaka ibiri asoje amasomo muri kaminuza, ndetse akaba akora akazi k'ibijyanye na 'Engineering' cyane cyane mu ikorwa ry'imihanda.

    Yavuze ko ubumenyi bari guhabwa buzabafasha kwimurika ku isoko ry'umurimo, kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ubundi bumenyi bakuye mu ishuri.

    Ati ''Usanga umuntu agenda akiga akarangiza afite ubumenyi bw'imibare, za 'physiques', uburyo wakoramo ibintu nk'imashini n'ibindi, ariko ugasanga bagushyize imbere y'abantu ngo wivuge uvuge uti 'Ndi umuntu uyu n'uyu nkora ibi n'ibi', ugasanga ari ibintu utashobora kandi ari ibintu bikenewe cyane.''

    ''Ubwo rero nkurikije ibyo batubwiye n'umurongo w'ibyigwa muri aya mahugurwa, ntekereza ko ari ibintu bikomeye cyane tugiye kwigiramo kuko bizadufasha kwishyira ku isoko ry'umurimo neza ukaba wabasha kwizamura.''

    Ni ubutumwa kandi ahuriyeho na Martin Mutabazi na we uri mu bahuguwe umaze imyaka 10 arangije amasomo y'ubwenjeniyeri muri kaminuza, uvuga ko amahugurwa nk'aya azabafasha kwitinyuka ku buryo bagize amahirwe yo guhura n'abantu bagira uruhare mu iterambere ry'umwuga wabo, bayabyaza umusaruro bakabasaba amakuru y'icyo bakora mu kuwunoza.

    Perezida w'Ihuriro ry'Ingaga rw'Abenjiyeri muri Afurika (Federation of Africa Engineering Organisations), Kazawadi Papias, akaba amaze imyaka isaga 25 muri uyu mwuga, yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko kugira ngo bagere kure mu mwuga wabo bakwiye kwimika umuco wo gukorera hamwe, ku buryo icyo umwe atazi acyungukira kuri bagenzi be, na bo bakaba bafite ibyo bamwigiraho.

    Kazawadi Papias yamze imyaka 25 muri uyu mwuga, yavuze ko ari ngombwa guhora bongera ubumenyi

    Umutoni Brandine yavuze ko amahugurwa bari guhabwa azabafasha kwigaragaza neza ku isoko ry’umurimo

    Byitezwe ko aya mahugurwa azabafasha kubaho ubuzima bufite intego

    Aya mahugurwa yitezweho gufasha ba enjeniyeri kongera ubumenyi

    Abari guhugurwa basabwe kwitinyuka muri rusange

    Mu bari guhugurwa higanjemo urubyiruko

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenjeniyeri-bamaze-igihe-gito-mu-mwuga-bagenewe-amahugurwa

  • Harimo uwafunzwe inshuro 66!: Ibyamamare byaf… – #rwanda #RwOT

    Mu isi y’imyidagaduro kimwe mu bintu bikunze kuharangwa ni ugufungwa, dore ko kuba umuntu yaba umusitari cyangwa atunze agatubutse bidakuraho ko  adahanwa igihe akoze ibinyuranyije n’amategeko.

    Inaha mu Rwanda hari benshi mu byamamare byagiye bifungwa mu bihe bitandukanye, kimwe na handi ku Isi. Gusa nubwo ibyamamare bikunze gufungwa bitewe n’impamvu nyinshi, hari bimwe mu byamamare mpuzamahanga byaciye agahigo ko kuba byaragiye muri gereza inshuro nyinshi kurusha abandi.

    Ikinyamakuru The Sun UK  gitangaza ko mu byamamare byafunzwe higanjemo abakinnyi ba filime n’abahanzi, aho bamwe muri bo bahuriye ku byaha bagiye bafungirwa birimo urugomo, gutunga imbunda mu buryo butemewe, ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Dore ibyamamare 8 byafunzwe kurusha ibindi ku Isi:

    1. Martin Sheen

    Icyamamare muri Sinema, Martin Sheen, wahoze yitwa Ramon Estevez akaza kurihindura nyuma yo kwamamara, niwe uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde. Sheen w’imyaka 83 mu busore bwe yafunzwe inshuro nyinshi aho kugeza ubu amaze gufungwa inshuro 66. Bimwe mubyo yagiye afungirwa harimo nko kuba yarageragezaga intwaro za kirimbuzi, gukoresha Kashe (Stamp/Seal) y’igihugu cya Canada ku mpapuro mpimbano, kwambura abakozi be, gutegura imyigaragambyo n’ibindi. Usubiye inyuma mu mateka ya Martin Sheen usanga igihe kinini yarakimaze asiragira mu buroko no mu nkiko.

    2. Lindsay Lohan

    Umukinnyi wa filime Lindsay Lohan wigeze kumara igihe kinini yarakoronijwe n’ibiyobyabwenge, bikaba ngombwa ko ajyanwa muri ‘Rehab’ imyaka 2, nawe yafunzwe kenshi ndetse ni nawe mugore i Hollywood wafunzwe cyane kurusha abandi bagore. Lohan wakunzwe muri filime nka ‘Mean Girls’, ‘Machete’, yafunzwe inshuro 35 zose. Yagiye azira kundwana mu tubyiniro, gukoresha ibiyobyabwenge no gutwara yanyoye ibisindisha.

    3. DMX

    Nyakwigendera Earl Simmons, wamamaye nka DMX mu muziki, wari umuraperi w’umuhanga bikaba akarusho mu kwandika indirimbo zirimo ubutumwa. Yitabye Imana mu 2021. Uyu muraperi yafunzwe inshuro 13. Akenshi atabwa muri yombi yaziraga gukoresha ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y'umuhanda n'ibindi.

    4. Snoop Dogg

    Calvin Broadus Jr. wamamaye nka Snoop Dogg nawe muri gereza yarahagiye cyane. Uyu muraperi ni umwe mu bamaze gutabwa muri yombi kenshi. Inshuro nyinshi yafunzwe azira gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko, ibiyobyabwenge, ubwicanyi, n'ibindi. Amaze gufungwa inshuro 8.  Mu 1995 yasohoye indirimbo yise ‘Murder Was The Case’ aho agaruka ku cyaha yari afungiye cy’ubwicanyi gusa bikarangira kitamuhamye.

    5. Mike Tyson 

    Kabuhariwe mu iteramakofe ukomeye ku Isi, akaba abarirwa mu bakire bambere mu byamamare. Yafunzwe kenshi azira amanyanga, urugomo..Amaze gufungwa inshuro 7. 

    6. Robert Downey, Jr.

     Uyu mukinnyi wa filime benshi bita ‘RDJ’, wakunzwe cyane muri filime yuruhererekane ya ‘Iron Man’, nawe ari mu bafunzwe kenshi i Hollywood. Amaze gufungwa inshuro 6. Akenshi yafunzwe azira ubujura no gucuruza ibiyobyabwenge. 

    7. Sean Penn

    Ni umukinnyi w'amafilimi ukomeye akaba anayatunganya. Yamenyekanye muri ‘I Am Sam’, Milk’, Mystic River’, n’izindi. Yashyizwe mu gihome inshuro 6. Akenshi yagiye afungwa azira guhohotera abantu no kurwana.

    8. T.I

    Clifford Harris umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime afatanya n’ishoramari, azwi cyane ku izina rya T.I. Uyu muraperi w’umuherwe amaze gufungwa inshuro 6. Akenshi yagiye azira gutunga intwaro binyuranyije n'amategeko n’ibiyobyabwenge.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142579/harimo-uwafunzwe-inshuro-66-ibyamamare-byafunzwe-inshuro-nyinshi-ku-isi-amafoto-142579.html

  • Abafana bari guca impaka! Uko hateguwe Battl… – #rwanda #RwOT

    Bebe Cool na Goodlyfe n’abo bigeze gukozanyaho binyuze mu muziki! Cindy na Sheebah bakoze ibizwi nka ‘Battle’ nyuma y’uko bigizwemo uruhare n’Umuyobozi Wungirije w'imwe muri Kaminuza yo muri Uganda, Dr Laurence Muganga washoyemo arenga Miliyoni 100 Frw yahaye Cindy, ndetse bigenda uko no kuri Sheebah Karungi. Sheebah na Cindy bari bahawe kuririmba mu gihe cy’iminota 40 hanyuma abafana akaba aribo baca impaka.

    Ibi ni nabyo Alex Muyoboke yigeze kuvuga mu Ukwakira 2023, asaba ko The Ben na Bruce Melodie bahurizwa mu cyiswe ‘Battle’ bagahangana mu gitaramo imbona nkubone, hakagaragazwa ushoboye kurusha abandi, ariko kandi yabivugaga mu buryo bw’amafaranga, aho kuba mu ihanga ryeruye.

    Muyoboke avuga ko anyuze kuri Kabanda Jean Dieu wahoze ari umujyanama wa Bruce Melodie, yamubwiye ko baramutse bateguye ‘Battle’ ye na The Ben ‘dushobora gukuramo amafaranga’.

    Ati “Aba bagabo bombi(abahanzi) bakabona ayabo natwe tukabona ayacu. Reka tubajyane muri Arena, umuntu uzajya ugura itike ajye yandikaho Melodie, tuzamenya uwaguze umubare w'amatike ya The Ben arangana gutya, uwaguze VIP y’ibihumbi 100 Frw, undi akagura VIP y’ibihumbi 10 Frw tuzabireho noneho, ndetse tuzanabitangiraza abanyarwanda ariko abantu bagure kugirango baze buzure Arena, tuyuzuze ku itike ihenze, turebe uko abafana b’abo baza kwishima.”

    Muyoboke yavuze ko agira igitekerezo cy’iki gitaramo cyari gishamikiye ku bucuruzi ‘Business’ atari ihangana buri wese ashobora kwiyumvishamo muri iki gihe.

    Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi bakomeye muri iki gihe, avuga ko atigeze agisha inama The Ben yo gukora iki gitaramo ‘kuko cyari igiterekezo cyanjye’. Ati “Na The Ben twari kugenda tukamubwira ngo uzafata amafaranga angahe? Ntabwo ndi umujyanama we, ndi inshuti ye.”   

    Ubwo The Ben yari abajijwe niba yiteguye ‘Battle’ na Bruce Melodie yasubije ati 'Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo 'Battle' muryirinde kuko amateka y’igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n’amateka y’igihugu cyacu nta 'Battle' dukeneye”.

    Ubwo Bruce Melodie yari abajijwe kuri 'Battle' na The Ben, yasubije yibasira Muyoboke mu buryo bukomeye. Mu kiganiro na Big Town, Muyoboke yavuze ko ubwo Bruce Melodie yatangiraga kumuvugaho, yumvaga ari ibintu bisanzwe, ariko ko ubwo yatangiraga kumwubahuka, akavuga ko ku buzima bwe, ari bwo yatangiye kugira amakenga.

    Ati “Ntaravuze nti bya bintu byakomeye. Ubwo hatangiye kuzamo n’imibiri yacu, uko iteye…”

    Muyoboke avuga ko akimara kubona ibyo Bruce Melodie yatangaje, yandikiye Coach Gael amubwira ko ibyo yabonye bidahura n’ibyo yatekerezaga. Ati “Nyuma y’aho naje kwandikira Gael ndamubwira nti ese ko nakubwiraga ngo dukore ‘Business’ noneho ibintu bikaba bigiye kuzamo ingumi bite?”

    Uyu mugabo yasobanue ko nta rwango afitiye Bruce Melodie, kuko ari inshuti ye, kandi amuzi nk’umuhanzi uryoshya ‘shwobiz’ ariko kandi w’umuhanga mu muziki.

    Muyoboke yabwiye InyaRwanda, ko ibikorwa yakoreye umuziki w'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2006, abantu bakwiriye kubimwubahira. Yumvikanisha ko iterambere umuziki w'u Rwanda 'ugezeho muri iki gihe' ryaturutse ku bantu baranzwe n'urukundo rw'umuziki.

    Ariko kandi atungurwa n'abantu bavuga ko nta musaruro yagejeje kuri benshi. Ati 'Nakoranye n'abantu benshi mu bihe bitandukanye. Nta muhanzi twakoranye umvuga nabi, buri wese afite ishimwe kuri njye. Ariko niba umuntu aje mu muziki, kuki amvugaho yakoze ibye nawe tukareba. Buri wese afite paji yanditse muri uyu muziki.'

    Muyoboke avuga ko yishimira itafari yashyize ku rugendo rw'umuziki w'abarimo Tom Close, The Ben, Dream Boyz, Urban Boys, Chary&Nina, Social Mula, Davis D n'abandi banyuranye.

    Yavuze ko atungurwa n'abantu bamuvuga n'abi mu itangazamakuru, mu gihe iyo bari kumwe baganira cyangwa se kuri Telephone baba baganira ibintu byunguka. Ati 'Nanjye ndatungurwa! Uzi kubona umuntu mwavuganaga kuri Telephone yicaye kuri Camera za Youtube, akakuvugaho uko yishakiye, akakwibasira ngo wishe umuziki, nyamara nta gihe gishize agushimiye ko waharaniriye iterambere ry'umuziki.'

    N'ubwo 'Battle' ya The Ben na Bruce Melodie itigeze ishoboka, abaha bahanzi bombi bakomeje kugaruka mu itangazamakuru cyane, ahanini bitewe n'indirimbo ebyiri bakoranye zitigeze zisohoka. Imwe bayikoranye mu 2017, indi bayigerageza mu 2021 biranga.


    The Ben yavuze ko hadakenewe 'Battle' hagati ye na Bruce Melodie, ahubwo hakwiye kurebwa icyabahuza


    Bruce Melodie abajijwe kuri Battle, yasubije yibasira Alex Muyoboke wamuhuje na Eddy kenzo


    Muyoboke Alex yatangaje ko yari yavuganye na Kabanda gutegura 'Batlle' yari kubera muri BK Arena igahuza Bruce Melodie na The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142578/abafana-bari-guca-impaka-uko-hateguwe-battle-yari-guhuriza-the-ben-na-bruce-melodie-muri-b-142578.html

  • Nsabimana Aimable wa Rayon Sports ntiyanyuzwe n’ibyo bagezeho, amahirwe yo kuguma muri Gikundiro #rwanda #RwOT

    Nubwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze neza, Aimable Nsabimana we abona bidahagije kuko bari gukora ibirenze.

    Rayon Sports ni ikipe isoje umwaka w’imikino idatwaye igikombe kiyemera guhagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, ni nyuma y’uko ibuze igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nsabimana Aimable yavuze ko uyu mwaka wabakomereye kubera ibintu bitandukanye birimo kwishyiramo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup bigapfa, guhinduranya abatoza no kugenda kw’abakinnyi.

    Ati “Kutajya mu matsinda biri mu bintu byadukozeho kuko twari twabyishyize mu mutwe, ikindi urebye ukuntu shampiyona yagiye igenda turi mu bantu bagiye bahinduranya abatoza, turi mu bantu bagiye abakinnyi bagenda, urumva izo mbogamizi zose ni ibintu byagiye bidukoraho, gusa ni kuriya shampiyona yari imeze.”

    Avuga ko kuba perezida w’ikipe yaravuze ko umwaka wagenze neza ari byo kuko hari ibikombe ikipe yegukanye ariko nk’umukinnyi ku giti cye yifuzaga ibirenzeho.

    Ati “Nk’uko perezida abivuga hari ibikombe twajyanye, gusa kuri njye nk’intego yanjye iyo ndi mu ikipe mba nifuza kujyana buri gikombe cyose gikinirwa hano mu Rwanda, rero kuba narakinnye umwanya wa 3 ntabwo ari ibintu binshimishije, kuba ntaratawaye igikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro ntabwo ari ibintu binshimishije.”

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko nta biganiro baragirana ariko imwegereye bavugana, gusa ngo yifuza gusubira gukina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Nta biganiro ndagirana na Rayon Sports, amasezerano yanjye ararangira ejobundi shampiyona nirangira, nta kintu na kimwe kiragenda ariko njye mba mfite amahitamo menshi no hanze y’u Rwanda, ni ukureba ko byakunda.”

    “Njyewe ndi umukozi, Rayon Sports ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza cyane cyane imikino yo kwishyura iramutse, inyegereye nta kibazo twavugana.”

    Yunzemo ati “Muri njye ntabwo mbyifuza, sinifuza gukina undi mwaka hano mu Rwanda, ndashaka kujya hanze, nkongera nkasubira hanze ni byo nifuza kereka bidakunze ariko nibukunda nzagenda.”

    Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports aho yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe urimo urangira. Batwaranye ibikombe 2, icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

    Nsabimana Aimable yavuze ko nta biganiro byo kongera amasezerano biraba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Nsabimana-Aimable-wa-Rayon-Sports-ntiyanyuzwe-n-ibyo-bagezeho-amahirwe-yo-kuguma-muri-Gikundiro

  • Nsabimana Aimabel wa Rayon Sports ntiyanyuzwe n’ibyo bagezeho, amahirwe yo kuguma muri Gikundiro #rwanda #RwOT

    Nubwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze neza, Aimable Nsabimana we abona bidahagije kuko bari gukora ibirenze.

    Rayon Sports ni ikipe isoje umwaka w’imikino idatwaye igikombe kiyemera guhagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, ni nyuma y’uko ibuze igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nsabimana Aimable yavuze ko uyu mwaka wabakomereye kubera ibintu bitandukanye birimo kwishyiramo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup bigapfa, guhinduranya abatoza no kugenda kw’abakinnyi.

    Ati “Kutajya mu matsinda biri mu bintu byadukozeho kuko twari twabyishyize mu mutwe, ikindi urebye ukuntu shampiyona yagiye igenda turi mu bantu bagiye bahinduranya abatoza, turi mu bantu bagiye abakinnyi bagenda, urumva izo mbogamizi zose ni ibintu byagiye bidukoraho, gusa ni kuriya shampiyona yari imeze.”

    Avuga ko kuba perezida w’ikipe yaravuze ko umwaka wagenze neza ari byo kuko hari ibikombe ikipe yegukanye ariko nk’umukinnyi ku giti cye yifuzaga ibirenzeho.

    Ati “Nk’uko perezida abivuga hari ibikombe twajyanye, gusa kuri njye nk’intego yanjye iyo ndi mu ikipe mba nifuza kujyana buri gikombe cyose gikinirwa hano mu Rwanda, rero kuba narakinnye umwanya wa 3 ntabwo ari ibintu binshimishije, kuba ntaratawaye igikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro ntabwo ari ibintu binshimishije.”

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko nta biganiro baragirana ariko imwegereye bavugana, gusa ngo yifuza gusubira gukina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Nta biganiro ndagirana na Rayon Sports, amasezerano yanjye ararangira ejobundi shampiyona nirangira, nta kintu na kimwe kiragenda ariko njye mba mfite amahitamo menshi no hanze y’u Rwanda, ni ukureba ko byakunda.”

    “Njyewe ndi umukozi, Rayon Sports ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza cyane cyane imikino yo kwishyura iramutse, inyegereye nta kibazo twavugana.”

    Yunzemo ati “Muri njye ntabwo mbyifuza, sinifuza gukina undi mwaka hano mu Rwanda, ndashaka kujya hanze, nkongera nkasubira hanze ni byo nifuza kereka bidakunze ariko nibukunda nzagenda.”

    Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports aho yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe urimo urangira. Batwaranye ibikombe 2, icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

    Nsabimana Aimable yavuze ko nta biganiro byo kongera amasezerano biraba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nsabimana-aimabel-wa-rayon-sports-ntiyanyuzwe-n-ibyo-bagezeho-amahirwe-yo-kuguma-muri-gikundiro

  • Khadime Ndiaye yavuze ku byo kwanga kongera amasezerano muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye yanze kwerura niba koko yaranze ibiganiro n’iyi kipe byo kuba yayongerera amasezerano.

    Ndiaye yageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka, akaba yarayisinyiye amasezerano y’amezi 6 azarangirana na shampiyona ya 2023-24.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Khadime Ndiaye yavuze ko yasanze shampiyona y’u Rwanda iri ku rwego rwiza.

    Ati “Shampiyona ya hano mu Rwanda ni nziza. Rayon Sports na yo ni ikipe nziza, ifite abafana benshi kandi yubashywe mu gihugu.”

    Ku ngingo ya kuba yazagumana na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino, yavuze ko nta kintu yabivugaho kuko afite umuhagarariye ari we uba wiruka mu by’amasezerano ye n’amakipe agomba gukinira.

    Ati “Ntabwo ari njye wavuga kuri byo kuko mfite umpagarariye ugomba kubikurikirana no kubivugaho, njyewe ibindeba ni mu kibuga hi no nshyira imbaraga, hasigaye imikino ibiri ubu ni yo indaje ishinga.”

    Amakuru ISIMBI ifite ni uko Rayon Sports yamaze kumubwira ko yifuza ko bagumana, gusa ngo we akaba abigendamo biguru ntege. Abajijwe niba koko yaranze kongera amasezerano, yavuze ko ari amagambo y’abantu.

    Ati “Oya, oya ibyo ni ibyo abantu bavuga, njye ndacyafite amasezerano, nsigaranye imikino 2 yo gukina, ibindi ni nyuma.”

    Abajijwe niba hari andi makipe mu Rwanda yaba yaramweretse ko amwifuza, yagize ati “oya ibyo ntacyo nabivugaho.”

    Khadime Ndiaye ni umunyezamu wafashije Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, ikaba yaranyuzwe n’imikinire ye aho yifuza kumwongerera amasezerano nubwo amakuru avuga ko haba hari andi makipe yamwegereye mu Rwanda.

    Khadime Ndiaye yavuze ko nta byinshi yavuga kukongera amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/khadime-ndiaye-yavuze-ku-byo-kwanga-kongera-amasezerano-muri-rayon-sports