Blog

  • Miliyari 12 Frw agiye gushorwa mu kugurira mudasobwa abarimu bo mu mashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwarimu watangijwe hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize ku byiciro byose by'uburezi mu Rwanda.

    Mu minsi ishize abarimu bigisha mu mashuri atandukanye bagiye bahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri REB, Shyaka Emmanuel, ubwo yasobaburira Abadepite abagize Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, PAC, ku bibazo byagaragaye muri raporo ya 2022/2023 yagaragaje ko ubu batangiye inzira zo gutanga isoko rya miliyari 12 Frw ryo kugura mudasobwa ibihumbi 25.

    Shyaka yabwiye IGIHE ko izi mudasobwa zizagenerwa abarimu bo mu mashuri abanza bamaze guhugurwa bakazazifashisha bigisha banakora ubushakashatsi.

    Ati 'Zizahabwa abarimu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi, gutegura amasomo yabo neza no kuyatanga. Zizahabwa abarimu bose bo mu mashuri abanza kandi bose bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize.'

    REB iteganya ko muri Kanama 2024 mudasobwa ibihumbi 25 zizaba zamaze kugurwa ndetse zikagera ku barimu ku buryo bazikoresha mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025.

    Umubare w'abarimu bafite mudasobwa bavuye ku 4823 mu 2017 bagera kuri 16.517 mu 2023, mu gihe abarimu bo mu mashuri abanza gusa bagera ku bihumbi 67.

    Ati 'Uko amikoro agenda aboneka n'abandi bose zizagenda zibageraho. Nibura mu mwaka wa 2025 abarimu bose bagomba kuba bafite mudasobwa binyuze muri gahunda ya 'One Laptop per Teacher''

    Magingo aya amasoko yose afite aho ahuriye n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byerekeza mu nzego z'uburezi atangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA)

    Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi biri mu bituma ireme ry'uburezi ritera imbere.

    Yagaragaje ko binyuze mu mushinga wa Rwanda EQUIP abarimu bo mu mashuri 761 bahawe 'tablets' zibafasha kwigisha ku buryo umuyobozi aho ari hose ashobora kumenya imikorere yabo.

    Ati 'Nanjye iyo ndi kuri REB mbasha kureba uburyo abarimu barimo bigisha haba mu turere, uwarangije amasomo, utarayarangiza bityo nkaba nanamuhamagara.'

    Kugeza ubu amashuri afite murandasi ageze kuri 2223, avuye mu kuri 723 mu mwaka wa 2017.

    Shyaka Emmanuel ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yatangaje ko hagiye kugurwa mudasobwa ibihumbi 25 zo guha abarimu bo mu mashuri abanza

    Abarimu ibihumbi 25 bo mu mashuri abanza bazahabwa mudasobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-12-frw-agiye-gushorwa-mu-kugurira-mudasobwa-abarimu-bo-mu-mashuri

  • Loni yongeye kunengwa ubugwari yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye n'abari abakozi bayo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abakozi bakoreraga amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda bazize Jenoside yakorere Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakozi b'amashami ya Loni mu Rwanda, abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga, abahagariye imiryango y'ababuze ababo n'abandi baje kwifatanya na bo.

    Ojielo yanenze uburyo Umuryango w'Abibumbye witwaye kuko washoboraga gukora icyatuma Jenoside yahitanye imbaga ihagarara ariko ntugire icyo ukora ndetse n'amahanga bikaba uko.

    Yagize ati 'Mu myaka 30 u Rwanda rwahuye n'amateka ashaririye ndetse tukinyuramo uyu munsi. Umuryango Mpuzamahanga nta cyo wakoze ngo ubashe kurenegera Abatutsi bicwaga hano mu Rwanda'.

    Yakomeje ati 'Uku kwibuka guhagarariye ubuzima bwa buri mukozi w'ishami iryo ari ryo ryose rya Loni mu Rwanda kuko abishwe muri Jenoside batari abakozi gusa ahubwo bari abana, bari abagabo bari abagore ndetse bari n'abavandimwe ba benshi mu bari hano,'

    'Duhore twibuka amasura yabo twibuke kandi umusanzu wabo mu muryango Nyarwanda n'uruhare bagize. Twese abakora muri Loni tuza dufite indoto zitandukanye zihuriye ku kurwanya akarengane no guteza imbere ubutabera ariko abo twibuka uyu munsi ntibabonye icyo cyubahiro n'ubwo burenganzira bari baraharaniye'.

    Ojielo kandi yashimangiye ko hakwiye ubufatanye bw'inzego zinyuranye mu gutuma amasezerano mpuzamahanga yo guhana icyaha cya Jenoside arushaho kugira imbaraga ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuri ubu ikigaragara nyuma y'imyaka 30.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibikorwa byo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Ingabire Veneranda yavuze ko ubugwari bwa Loni buzahora bwibukirwa ku guterarana imbaga y'Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro bajyanywe i Nyanza ya Kicukiro hakicwa abarenga 2000 ku itariki ya 11 Mata 1994 batawe n'ingabo za MUNUAR.

    Gusa yavuze ko uyu munsi ubudaheranwa bw'Abanyarwanda bwabafashije kurenga ayo mateka ashaririye rukaba rumaze gutera intambwe.

    Ati 'Mu uru rugendo rw'imyaka 30 Abanyarwanda babashije gukora amahitamo yo kwiyunga no kubaka ubumwe. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda isigasira isano dusangiye ni wo musingi w'u Rwanda twifuza uyu munsi. Kuva ku kwiyunga kugeza ku budaheranwa ntitwibagirwa amateka ahubwo tuyigiraho twese nk'Abanyarwanda'.

    Kugeza ubu habarurwa imiryango 50 ihagarariye abari abakozi b'amashami ya Loni mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abapfakazi, imfubyi ndetse n'abavandimwe babo.

    Ozonnia Matthew Ojielo yavuze ko Loni yashoboraga kugira icyo ikora igakumira Jenoside Yakorewe Abatutsi

    Ingabire Veneranda yavuze ko ubugwari bwa Loni buzahora bwibukirwa ku guterarana imbaga y'Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro

    Uhagariye imiryango y’ababuze ababo yatanze ubutumwa

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakozi ba Loni mu Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abandi batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/loni-yongeye-kunengwa-ubugwari-yagize-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yahitanye

  • Huye: Umugabo wakoraga akazi k'ubukanishi yasanzwe iruhande rw'umuhanda yapfuye – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, ubwo uyu mugabo w'imyaka 43, yasangwaga hafi y'umuhanda ahazwi nko ku Mukoni iruhande rw'inyubako izwi nk'Ijuru rya Kamonyi yapfuye.

    Umwe mu babonye umurambo we, yabwiye IGIHE ko ashobora kuba yahubutse mu igorofa rihari akitura hasi bikamuviramo urupfu.

    Uyu yavuze ko ubusanzwe Magorwa yabaga muri iryo gorofa ritagikorerwagamo(aberamo ubuntu), bigakekwa ko rero yaba yahanutsemo mu ijoro akitura hasi yenda yasinze kuko ngo yari asanzwe arangwaho kunywa inzoga nyinshi.

    Hari n'andi makuru avuga ko urupfu rwaba rwatewe n'abagizi ba nabi baba bamukubise nk'ikintu mu mutwe, n'ubwo nta gihamya bifite.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemereye IGIHE iby'aya makuru, ariko avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko bategereje icyo iperereza rizerekana hakamenyekana ukuri ku rupfu rwa Magorwa.

    Ati' Ubu nta byinshi twabivugaho, umurambo we wajyanwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB) ngo ukorerwe isuzuma, kugira ngo tumenye icyamwishe.''

    Nyakwigendera asize umwana umwe, wabaga kwa Nyirakuru ubyara nyina, mu gihe Magorwa we yibanaga.

    Igorofa Magorwa yabagamo,bikekwa ko ari nayo yaba yahubutsemo akagwa hasi agahita apfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-wakoraga-akazi-k-ubukanishi-yasanzwe-iruhande-rw-umuhanda-yapfuye

  • Haracyakenewe kubaka inzu 6000 z'abarokotse Jenoside Batishoboye, MINUBUMWE isanga hakwiye ingamba zihariye – #rwanda #RwOT

    Uwageze ahabereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yumvise ikibazo cy'amacumbi y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yangiritse ku buryo uyu munsi bisaba ko bubakirwa inzu nshya.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe n'Ubudaheranwa, Marie Alice Kayumba Uwera yagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe inzu ibihumbi bitandatu zigomba kubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Ati 'Ni ukubaka bushya ku bantu batigeze babona inzu zo kubamo ariko hari n'izo gusana ibihumbi hafi 30, byombi bikeneye amafaranga ariko buri mwaka w'ingengo y'imari make tubonye tuyasaranganya uturere tukagira umubare runaka wubakwa kugeza igihe zizarangirira.'

    Uwera yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka hari inzu 743 ziri kubakwa biteganyijwe ko zizarangirana n'ingengo y'imari y'uyu mwaka.

    Kubaka inzu imwe y'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibarirwa miliyoni 20 Frw, cyangwa akajya munsi ho gato.

    MINUBUMWE igaragaza ko haramutse hakoreshejwe ingengo y'imari ya Leta gusa byazasaba imyaka irenga 10 ngo izi nzu ibihumbi bitandatu zuzure zose.

    Hari uturere dukoresha aya mafaranga nabi

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko hari miliyari 2 Frw zakoreshejwe nabi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu. Aya arimo miliyari 1 Frw igomba kugaruzwa iturutse mu turere twakoresheje nabi amafaranga yo kubakira abatishoboye barokotse jenoside.

    Ubwo MINUBUMWE yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024, Umuyobozi mukuru ushinzwe Itorero ry'Igihgu no guteza imbere umuco, Uwacu Julienne yasobanuye ko abantu bubakirwa amacumbi babifashamo n'uturere, abadafite ibibanza bakabishakirwa ariko hadakoreshejwe ingengo y'imari yo kubaka.

    Ati 'Amafaranga yoherezwa aba ari ayo kubaka gusa no mu mabwiriza yohereza amafaranga mu turere biba byanditsemo ariko hari hamwe na hamwe aho bagiye bafata amafaranga bakayagura ibibanza tutabanje no kubiganira batatubwiye ko bafite ikibazo cy'abantu bagomba kubakirwa ariko badafite amacumbi'

    'Icyo kibazo aho twagiye tukibona mu turere twagiye tubagaragariza ko bakoresheje amafaranga mu buryo bunyuranyije n'icyo yari agenewe tukanabasaba kuyasubizaho kugira ngo icyo yari agenewe gikorwe kuko iyo babigenje gutyo umubare w'amazu wagombaga kubaka uragabanyuka ugasanga mu bari kubona icumbi muri icyo gihe ntibaribonye.'

    Perezida wa PAC Muhakwa Valens yahise aboneraho kubaza niba miliyari yakoreshejwe n'uturere mu buryo bunyuranye n'icyari cyateganyijwe bagasaba kuyagaruza bikorwa.

    Ati 'Hari amafaranga yagiye akoreshwa mu kwishyura ingurane, mu igenagaciro, mu ngendo no mu yindi mishinga itaremerantijweho na Minubumwe, sinzi niba byose mwarasabye ko amafaranga agarurwa cyangwa hari ibyo mwabasoneye.'

    Nk'urugero muri Rusizi bakoresheje miliyoni 2 Frw mu ngendo nyamara amafaranga yari agenewe kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Depite Mukabalisa Germaine ati 'Tumaze iminsi tujya mu turere kwifatanya na bo mu kwibuka, ibibazo bya mbere batugaragariza ni amazu ariko igitangaje uru rutonde rurimo na babandi bayakoresheje mu buryo butemewe.'

    Uwacu yagaragaje ko umubare munini w'amafaranga agomba kugaruzwa ari mu turere twa Ruhango na Rubavu ndetse ngo amaze igihe kirekire.

    Utu turere ngo twaranditse twiyemeza ko bazakoresha amafaranga yabo bakubaka inzu zari zateganyijwe kubakwa.

    Ati 'Rubavu bari batangiye, Ruhango ni bo bafite amafaranga menshi, miliyoni 600 Frw ntabwo ari amafaranga byoroshye guhita babona mu gengo y'imari y'umwaka umwe ariko batwereka ko bazagenda bishakamo mu mafaranga babona nk'ingengo y'imari y'umwaka kugira ngo bikorwe.'

    MINUBUMWE ivuga ko bari gushyira imbaraga mu mikoranire n'inzego z'ibanze kugira ngo bashobore guha serivisi nziza abagenerwabikorwa.

    Marie Alice Kayumba Uwera yagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe inzu ibihumbi bitandatu zigomba kubakirwa abarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minubumwe-mu-ihurizo-ryo-kubona-amafaranga-izubakisha-inzu-ibihumbi-bitandatu-z

  • Kamonyi-Mugina: Isasu busasu ry'imbunda ryabonywe ku rubaraza rw'Umuturage #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Gicurasi 2024 ahagana ku i saa mbiri z'Igitondo imbere y'urubaraza rw'inzu y'umuturage ahazwi nko mu Kagarama( hepfo y'isoko rya Mugina), Umurenge wa Mugina habonywe isasu ry'imbunda ritarakoreshwa. Nyiri urugo yabwiye intyoza ko yatunguwe no kubwirwa iby'iri sasu ryabonywe ku rubaraza rwe, avuga ko yatwawe n'inzego z'Umutekano kubazwa ariko akaza kurekurwa ubwo hafatwaga uwakekwaga kuba ariwe warihashyize(Isasu).

    Aya makuru yageze ku intyoza.com aturutse mu baturage bavugaga ko babwiwe iby'iri Sasu, aho bamwe babanje kuryitiranya n'igisasu kidasazwe, abandi bahageze bakaryibonera ndetse bakarifotora bavuga ko inzego z'umutekano zahurujwe ngo zize kurihakura.

    Nyuma y'amasaha atanu iri Sasu ribonywe, Umunyamakuru yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Nsengiyumva Pierre Celestin ibyaryo ariko yirinda kugira amakuru atanga, ahubwo avuga ko nawe agiye kuyakurikira.

    Ubwo Gitifu Nsengiyumva mu mvugo ye yagaragazaga ko adashaka kugira amakuru atanga kuri iri Sasu, Umunyamakuru yahamagaye Dr Nahayo Sylvere nk'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi amubaza iby'iri Sasu.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yabwiye umunyamakuru ko iri Sasu ryabonetse ku ibaraza ry'umuturage, ko kandi inzego bireba zahise zitangira gukurikirana, aho ku ikubitiro hahise hafatwa umuturage bivugwa ko yari arifite ku munsi w'ejo aho yari mu kabari.

    Uyu muturage uvugwa ko ariwe wari ufite iri Sasu mu kabari aho yanyweraga, yahise atwarwa n'inzego z'umutekano mu rwego rwo kujya kumubaza iby'iri Sasu n'imvo n'imvano yaryo.

    Bamwe mu baturage b'aho ibi byabereye, babwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu ukekwaho kuba ariwe wari ufite iri Sasu ( twirinze gutangaza amazina), asanzwe akora akazi k'ubuzamu ku mabutike yo mu isantere y'Ubucuruzi y'ahazwi nko mu Kagarama hafi aho( uba umanutse urenze isantere y'Ubucuruzi ya Mugina)

    Bavuga kandi ko uyu mugabo ku munsi wabanjirije uyu aho yari mu kabari yasomye ku marwa, yabwiraga abari bamuri iruhande ko yabatwika, ko afite Isasu ko nubwo nta mbunda afite ariko ko akubise mu muriro yabatwika.

    Uwitwa Mugabo, ariwe basanze iri Sasu riri kurubaraza iwe yabwiye umunyamakuru ko iby'iri Sasu nawe yabibwiwe n'abaribonye. Avuga ko rikibonwa yatwawe kujya kubazwa ariko ku bw'amahirwe haboneka ukekwaho kuba ariwe wari urifite aba ariwe utwarwa kujya gusobanura iby'iryo Sasu. Yagize ati' Uwo batwaye, abo yaryeretse(Isasu) ejo nibo batanze ubuhamya'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/02/kamonyi-mugina-isasu-busasu-ryimbunda-ryabonywe-ku-rubaraza-rwumuturage/

  • I Rubaya na Ngungu, isosi y'Abarundi yaguyemo inshishi. #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, agace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru kabaye isibaniro ry'imirwano ikomeye cyane hagati y'umutwe wa M23 n'abarwana ku ruhande rwa leta ya Kongo, biganjemo abasirikari b'Abarundi.

    Abarundi barwanye umuhenerezo, bafata imitsina ngo batirukanwa aho hantu hari ubukungu butangaje, ariko nk'uko tubikesha ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters y'Abongereza, birangira M23 ifashe Rubaya ndetse n'uduce tuyikikije.

    Amakuru ava ku rugamba arahamya ko Abarundi bahatakarije abasirikari babarirwa muri 80.

    Rubaya ni hamwe mu hantu hari harinzwe cyane n'abashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, dore ko imibare ya Banki y'isi yerekana ko Rubaya ubwayo yihariye hafi 80% bya Coltan yose icukurwa ku isi. Muri iki gihe Coltan ni ibuye rifite agaciro gakomeye, kuko ryifashishwa mu gutunganya ibikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho, nka batiri z'imodoka zikoresha amashanyarazi, telefone, mudasobwa, intwaro n'ibindi.

    Ibirombe bya Rubaya byambuwe umushoramari Edouard Mwangacucu, Umunyekongo uvuga ikinyarwanda, akaba ndetse yaranakatiwe urwo gupfa ashinjwa gushyigikira M23. Ibyo birombe byahise byegurirwa abasirikari b'Abarundi nk'agahimbazamusyi, kugirango barwanirire Perezida Tshisekedi bivuye inyuma.

    Kwigarurira Rubaya, Ngungu, Mwururu n'utundi duce two mu nkengero zayo bivuze byinshi mu ntambara ya Kongo.

    Iyi ntsinzi yongereye M23 'Confidence', ndetse isi yose ibona ko ifite imbaraga zo kwigarurira agace kose yashaka, igahagarika ubwicanyi bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi, ndetse ikahashyira imiyoborere myiza, idahutaza abaturage bose.

    Abanyekongo ndetse n'abandi bakurikiranira hafi iby'iyi ntambara, barushijeho kubona ko M23 ari abantu bafite gahunda, ko rero itandukanye n'izindi nzererezi zuzuye mu burasirazuba bwa Kongo, zibaho zambura rubanda ngo zibonere amaramuko.

    Gufata Rubaya n'inkengero zayo birafasha M23 kongera ubushobozi bwayo bushingiye ku bukungu, bityo urugamba ruri imbere rukazarushaho kwihuta. Amikoro yo kugira ibikoresho bikomeye ararushaho kuboneka, byaba ibyo kwigarurira utundi duce, byaba n'ibyo kurushaho gutunganya utwo basanzwe bagenzura.

    Byanze bikunze, kuba M23 ifashe Rubaya yari irinzwe cyane, biraca intege ingabo za leta n'abayishyigikiye, ndetse bikaba byakura Tshisekedi ku izima, akemera gushyikirana n'uwo mutwe bigaragara ko umurusha intege. Abazi neza Kongo barahamya ko Rubaya ifunguye amarembo yinjiza M23 mu tundi duce twinshi.

    'Morale' y'ingabo z'amahanga zoherejwe kurwanya M23 n'ubundi yari iri hasi kubera kugwa ku rugamba no gufatwa mpiri. Ifatwa rya Rubaya rero rirarushaho kubereka ko ishyamba atari ryeru, ndetse bamwe bakaba bahitamo gukiramo akabo karenge aho gukomeza gushirira mu ntambara y'Abanyekongo ubwabo.

    Niba Abarundi batakaje umubare ungana kuriya w'abasirikari, biyongera ku bishwe mu bihe bitandukanye kumwe n'abagizwe ingwate, noneho bakaba banambuwe Rubaya ariho nibura bari bateze amakiriro, ni iki cyatuma bakomeza kwijandika mu ntambara badafitemo inyungu?

    Uretse Abarundi, Rubaya yanagenzurwaga kandi n'abajenosideri ba FDLR, bicaga Abatutsi uko bashatse, ariko batoroheye n'abandi baturage bari baragizwe abacakara mu birombe byakijije inkoramaraso, bo bicira isazi mu jisho.

    Abatuye Rubaya na Ngungu ntibazibagirwa uwiyise' Jenerali Gentil' wari ukuriye FDLR, akaba yivugiraga ku mugaragaro ko ngo adasinzira neza iyo araye atishe Umututsi. Imibare y'imiryango irengera ikiremwamuntu igaragaza ko mu mezi 3 ashize Abatutsi babarirwa muri 200 biciwe mu gace kayoborwaga n'uwo' Jenerali Gentil'.

    Koko rero,' umwanzi agucira akobo, Imana igucira akanzu'. Mu gihe abaturage bishimira kuba M23 ibabohoye, abo bicanyi ubu barashwiragira mu mashyamba, bahunga umuriro w'Intare za Sarambwe. Bazabuyera kugera he ko nta mahoro y'umunyabyaha!

    1. Itangazo ritugezeho ubwo twateguraga iyi nkuru, Itangazo ry'ubuyobozi bwa AFC/M23, riravuga ko muri iyi minsi Tshisekedi n'abamurwanirira bagabye ibitero mu turere dutuwe cyane twa Mushaki, Kagungu na Kaluba, ariko ngo M23 igakoma imbere ibyo bikorwa byashyiraga mu kaga ubuzima bw'abaturage. Uwo mutwe kandi wahishuye ko wakurikiye abo bicanyi mu ndiri yabo, nko mu duce twa Kabashumba, Gatama na Gafunzi.

    The post I Rubaya na Ngungu, isosi y'Abarundi yaguyemo inshishi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/i-rubaya-na-ngungu-isosi-yabarundi-yaguyemo-inshishi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=i-rubaya-na-ngungu-isosi-yabarundi-yaguyemo-inshishi

  • Kuki mugura ibikoresho bisa ku biciro bitandukanye? – Depite Muhakwa abaza REB – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2021, REB yasinyanye amasezerano na ba rwimeyezamirimo bane yo kugemura mudasobwa, projecteur n'indangururamajwi mu mashuri atandukanye.

    Muri aya masoko harimo aho bagiye bagiye birengagiza amasezerano ya RISA ajyanye no kugura ibikoresho by'ikoranabuhanga byagombaga kujyanwa mu mashuri.

    Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye mu mitangire y'amasoko, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri REB, Shyaka Emmanuel yagaragaje ko iri soko ryari riri mu yagombaga kugengwa n'amasezerano y'umuterankunga ku buryo batari gukoresha amasezerano ya RISA.

    Ati 'Twagize isoko ryari riremereye ryari rifite agaciro kari hejuru ya miliyari 6 Frw noneho mu kuritegura umuterankunga ari we banki y'Isi atugira inama yo kurigabanya mu byiciro bitewe n'igice cy'ishuri cyane ko twari dufitemo amashuri y'icyitegererezo, amashuri nderabarezi, amashuri y'inshuke 3864, dufitemo n'igice cy'amashuri ya siyansi [STEM].'

    Abadepite bagaragaje ko iri soko ry'ibikoresho by'ikoranabuhanga ryagombaga gutangwa hakurikijwe amasezerano ya RISA ariko biza kurangira ritanzwe batayagendeyeho.

    Hagaragayemo ibiciro bitandukanye ku bikoresho bimwe byaguzwe mu masoko y'ibyiciro bitandukanye, ahari nka projecteurs zaguzwe harimo ikinyuranyo cy'ibihumbi 700 Frw.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje ko buri cyiciro cy'isoko cyihariye kandi cyigenga ariko ibiciro ku bintu bimwe byagakwiye kuba bisa.

    Ati 'Ibikoresho ni bimwe mu byiciro by'isoko bitandukanye, kuki ibiciro bitandukanye.'

    Shyaka yasubije ko bagiye barebera ku biciro byatanzwe n'abahataniye amasoko bakareba uwatanze ibiciro biri munsi y'iby'abandi kuri buri cyiciro.

    Ati 'Amafaranga ari mu isoko rya mbere yatanzwe bitewe n'abapiganira isoko.'

    Depite Muhakwa yagaragaje ko abatanga amasoko ari bo bakwiye kubanza kugena ibiciro, urihatanira yatanga ibye hakabaho kugereranya n'uko isoko rihagaze.

    Shyaka yakomeje gutsimbarara ahamya ko mu gihe batangaga isoko bari barasuzumye ibiciro ku masoko.

    Depite Uwineza Beline yagragaje ko hagendewe ku byakozwe ibikoresho byaguzwe REB ihenzwe, ndetse byatumye habaho kutazigamira leta arenga miliyari 1 Frw.

    Ati 'Igenzura ry'isoko ritarebaga ibiciro ryarebaga ibiki? Kuvuga ngo nta biciro twashyiragamo, ubwo se kwari ukugenzura isoko mu buryo buvuze iki? Ko hakwiye kubamo ibiciro ku bintu runaka bikagaragara?'

    Muri aya masoko hari aho projecteurs zaguzwe ku giciro cyo hasi ariko bigeze ku zindi 600 zagombaga kujya mu mashuri ya siyansi hitabazwa amasezerano ya RISA yateganyaga ibiciro biri hejuru ugereranyije n'amasezerano asanzwe.

    Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, Nkurikiyinka Janvier yavuze ko batari baritaye ku gukoresha amasezerano ya RISA, ndetse ngo kuko bakurikizaga amasezerano n'umuterankunga bumvaga nta kibazo kirimo.

    Ati 'Mbere kuko twakoraga uko umuterankunga yasabaga twumvaga turimo dukora ibikwiriye. Ariko nyuma yo kumva inama z'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ni bwo twabibwiye umuterankunga bakorana n'amasezerano kugira ngo RISA ibe mu bashyira mu bikorwa amasezerano aho kugira ngo niba bigeze ku gaciro runaka bari barashyizeho ngo dukurikize amabwiriza ya banki, ngo hanyuma niba biri munsi dukurikize amategeko y'imbere mu gihugu.'

    REB yatangaje ko mu masoko yo kugura ibikoresho mu mushinga baterwamo inkunga na Banki y'Isi ubu bazajya bakurikiza amasezerano ya RISA.

    Ubuyobozi bw'Iki kigo bwiyemeje ko bugiye gutunganya imitangire y'amasoko haba mu kugura ibikoresho by'ikoranabuhanga ariko no mu byerekeye ibitabo.

    Perezida wa PAC Muhakwa Valens yavuze ko bitumvikana ukuntu ibiciro by’ibikoresho bimwe biba bitandukanye mu masoko yatanzwe mu gihe kimwe

    Shyaka Emmanuel ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yasobanuye ko bakurikizaga amabwiriza y’umuterankunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-mugura-ibikoresho-bisa-ku-biciro-bitandukanye-depite-muhakwa-abaza-reb

  • U Rwanda rwibasiwe n'ibiza inshuro 288 kuva 2024 yatangira – #rwanda #RwOT

    MINEMA yagaragaje ko Ibiza byagaragaye cyane birimo inkongi z'umuriro zabaye inshuro 29, imyuzure yabaye inshuro 19, kuriduka kw'amazu 89, inkangu 35, inkuba inshuro 37, kuriduka kw'ibirombe 10, imvura nyinshi inshuro zirindwi ndetse n'inkubi y'umuyaga inshuro 62.

    Uturere twibasiwe n'ibiza cyane muri izi ntangiriro za 2024 turimo Akarere ka Gakenke kahuye n'ibiza inshuro 27, hakurikiraho Gasabo na Ngororero zombi zibasiwe n'ibiza inshuro 19, naho Nyarugenge yahuye n'ibiza inshuro 17.

    Ibi MINEMA ibitangaje mu gihe kigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko hateganyijwe imvura idasanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2024, ndetse abaturiye imigezi bakaburirwa ko hitezwe imyuzure ishobora kwibasira imigezi imwe n'imwe, bagasabwa kwitwararika.

    Ni mu gihe kandi Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, MINEMA, yari yatangaje ko yakoze ubusesenguzi hirya no hino mu gihugu, igasanga ahantu hagera kuri 326 hashobora kwibasirwa n'ibiza bituruka ku mvura iteganyijwe muri ibi bihe by'Itumba.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi no gukumira ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yatangarije kuri televiziyo y'igihugu ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abaturage, zirimo no kubimura.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko nyuma y'ibyavuye muri ubu busesenguzi, imiryango irenga 4800 yari ituye muri utu duce yamaze kwimuka.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry'iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Anthony Twahirwa, yasobanuye ko iyo ubushyuhe bwo mu nyanja y'u Buhinde ari bwinshi, akarere u Rwanda ruherereyemo kaba gafite ibyago byo kwibasirwa n'imvura nyinshi.

    Yagize ati 'Ibyo mu rurimi rw'Icyongereza tubyita El Nino. Iyo dufite El Nino, ni cya gihe dufite ubushyuhe bwo mu nyanja bwiyongereye, amazi akayayuka, akajya mu kirere, ubuhehere bw'umwuka mwinshi noneho bukagusha ya mvura nyinshi.'

    Rukebanuka yasabye abantu batuye mu maregeka kudategereza ko inzu zabo zibagwaho, ahubwo ko bakwiye kwimuka. Abubakishije ibikoresho bitaramba bo basabwe gusaba uruhushya rwo kuzivugurura, zigakomera.

    Yagize ati 'Witegereza ko iyo nzu ikugwaho, ahubwo saba uruhushya uyivugurure, uyikomeze. Ibyo biratuma biguhe icyizere ko yaryama agasinzira.'

    Umwaka ugiye gushira Uburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo y'igihugu byibasiwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi, byatwaye ubuzima bw'abarenga 130. Mu 4800 bamaze kwimuka, harimo abavuye muri ibi bice.

    U Rwanda rwibasiwe n’ibiza inshuro 288 kuva umwaka wa 2024 watangira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwibasiwe-n-ibiza-inshuro-288-kuva-2024-yatangira

  • Ni umusore muto! Icyumvirizo muri 1:55 AM ku… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 01 Gicurasi ku munsi w'umurimo ni bwo Element yerekanye ko igihe kigeze ngo amurikire Isi ibikorwa amaze iminsi ahugiyemo  aribyo  Afro Gako.

    Bidatinze ku mbuga nkoranyambaga za 1:55AM bahise batangaza ko igihe kigeze ngo bacutse Element Eleeeh bari bamaze igihe kitari gito bakorana.

    Coach Gael na we yahise amwifuriza amahirwe masa, ikibazo cyari gisigaye kwari ukwibaza niba iyi nzu itunganya umuziki akanareberera inyungu z'abahanzi igiye kubaho idafite producer.

    Gusa mu kiganiro cyo ku wa 23 Werurwe 2024, Coach Gael yari yatangaje ko bafite umusore muto bitegura kwereka abanyarwanda ufite ubuhanga bukomeye.

    Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda akaba ari uko uwitwa Kompressor ari we yavugaga ndetse ubu imyitozo wavuga ko yahabwaga na Element utari wasezera nubwo ibirari bimaze iminsi.

    Ndetse n'ubutumwa bumwifuriza amahirwe mu bo bakoranaga bwamaze kugera hanze.

    Ibi bivuze ko mu gihe haba nta gihindutse Kompressor yaba agiye kujya ku ibere akicara mu mwanya wa Element wamukarishyaga mu masomo n'imyitozo.

    Amakuru yari yatangiye gucicikana ko Murirooo uheruka gutunganya indirimbo '2 in 1' ya Kenny Sol yaba ari we wasimbura Element isaha ku isaha byaba ngombwa.

    Aya siyo kuko umwe mu bo twaganiriye yadutangarije ko cyari ikiraka gisanzwe ntaho bihuriye no kuba agiye kuba umukozi uhoraho wa 1:55AM.

    Amakuru ya Kompressor si menshi azwi, gusa hari abasore yagiye atunganyiriza indirimbo bakizamuka ndetse n'izisubiyemo.

     Turacyagerageza kumenya byinshi byisumbuye kuri iyi nkuru. Element Eleeeh nubwo ataratanga ibarurwa isesa amasezerano cyangwa isezera ariko aragana mu nzira yo gutangira kwikoreraMurirooo wakoze ‘2 in 1’ ya Kenny Sol byari byatangiye kwibazwa niba ari we musimbura wa Element gusa sibyo

    Kompressor umusore ukiri muto uri kuri piano byitezweho ko ari we ugiye gusimbura Element wamutozaga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142580/icyumvirizo-muri-155-am-ku-musimbura-wa-element-wacutse-142580.html

  • Perezida Kagame yagaragaje inyungu y’ibitaram… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byabereye ku nshuro ya mbere i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena. 'Move Afrika' ni umushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane wa Afurika n’abahanzi mpuzamahanga.

    Uyu mushinga ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:

    Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yifashishije ikoranabuhanga yaganirije abitabiriye Inama yiswe 'Global Citizen Now' igamije kwiga ku ngamba zo kurwanya ubukene bukabije.

    Yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw'imyaka 30 rwo kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaramo bya 'Move Afrika' byabereye i Kigali mu Ukuboza 2023 n'ibindi binyuranye bigaragaza ukwishakamo ibisubizo k'u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko tariki 7 Mata 2024, hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

    Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ‘ibikomere biracyari byose’. Yashimye abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, inshuti, abafatanyabikorwa n'abandi bifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30.  

    Yavuze ko nyuma y’icuraburindi rya Jenoside, u Rwanda rwahisemo kuba umwe, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, kandi ko amateka asharira abanyarwanda banyuzemo atari yo abasobanura 'ubu nk’abantu'.

    Yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ntacyo yigishije amahanga, kuko abagize uruhare muri ayo mahano ndetse n'ababashyigikiye bakomeje kugerageza kwandika amateka mabi nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa avuga ko bigaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati “Uyu munsi abayikoze [Jenoside] n'ababashyigikira bari kugerageza gushaka kongera kwandika bushya amateka yacu. Kubera imbuga nkoranyambaga, ibi biri kurushaho kuba bibi cyane.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ‘bishobora no kuba ahandi’; agaragaza ibihugu by'amahanga bitaratera intambwe bigaragaza ko ntacyabaye, ariko kandi avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera Politiki mbi y’ivangura, ari nayo mpamvu nyuma ya Jenoside, hashyizweho Leta y’ubumwe mu murongo wo guharanira inyungu za buri munyarwanda. Yavuze ko hubakiwe ku ‘bumwe’ kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu, kandi hubatswe inzego zifasha abaturage.

    Yavuze ko Abanyarwanda biteguye kurwanira kubaho kwabo “kuko nta n’umwe bacyesha ubuzima”. Umukuru w’Igihugu, yagaragaje ko umurongo Guverinoma yafashe watanze umusanzu ugaragara, kandi bafite icyizere cy’uko abayobozi b’ejo hazaza hazakora ‘ibyiza kurusha aha’.

    Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku mbaraga zashyizwe mu kubaka ibikorwaremezo, yaba mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ibindi. Ariko kandi Abanyarwanda bashyize imbere kwishakamo ibisubizo mu gutegura ejo hazaza heza.

    Iyi nama yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga yateguwe na Global Citizen isanzwe itegura ibitaramo bya Move Africa. Umukuru w'Igihugu, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibitaramo bya 'Move Africa' bitegurwa n’umuryango Global Citizen, byabereye muri BK Arena, ku wa 6 Ukuboza 2023.

    Ati “Reka ntangire mvuga ko u Rwanda rwishimiye cyane kwakira ku nshuro ya mbere igitaramo cya Move Africa mu Ukuboza 2023, kandi twiteguye gukomeza imikoranire na Global Citizen mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.”

    Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ibi bitaramo bifite akamaro kanini cyane mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni mu kubaka ubumenyi bukenewe mu 'bitaramo binini', ubwa kabiri ni ukugaragaza uruhare rw’abanyafurika mu kubaka Inganda Ndangamuco zifite agaciro kanini mu mafaranga, bishobora kugire uruhare mu kubaka ubukungu bw’umugabane wa Afurika n’uko urubyiruko rufata uyu mugabane.

    Yanavuze ko Move Afrika ifite uruhare cyane mu kuganira ku bibazo byugarije sosiyete, aho nk’umwaka ushize haganiriwe ku rwego rw’ubuzima cyane cyane hitawe ku ruhare rw'abajyanama b’ubuzima.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Move Afrika, Perezida Kagame yashimye abajyanama n'ubuzima agira ati 'Ndashaka gushimira Abajyanama b'Ubuzima batuma dukomeza kugira ubuzima bwiza, butekanye. Kandi Afurika yubakiye ku buzima n'abaturage bize.'

    Mu kiganiro cyayobowe na Aisha Sesay, Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuziki uhuza abantu, kandi ko guhura kw’abo bikwiye kwifashishwa nk’intwaro ikomeye.

    Move Afrika yabereye i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 yashyizweho akadomo n'Umuraperi Kendrick Lamar ashyigikiwe n'umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n'umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver.

    Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Frank Murangwa, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 91$ binyuze mu nama n'ibikorwa by'imyidagaduro rwakiriye mu mwaka wa 2023.

    Mu 2023, uRwanda rwakiriye inama zitandukanye zirimo Inama y'Inteko Rusange ya FIFA, Women Deliver, Mobile World Congress, Trace Awards & Festival, Giants of Africa Festival, Move Afrika n'izindi. Mu kiganiro na RBA, Murangwa ati 'Ibi byerekana ko ibyo twashoye twabyinjije.'

    Imibare igaragaza ko inama n'ibitaramo u Rwanda rwakiriye mu 2023 ari 157. Hakiriwe abashyitsi mpuzamahanga barenga ibihumbi 65 bavuye mu bihugu 157 byo mu mpande z'Isi yose.

    Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n'ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; 

    Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti's New Africa Shrine mu 2021; n’Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

    Mu bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda (RDB), u Rwanda ruzakira Move Afrika buri mwaka mu myaka itanu iri imbere. Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y'aho izagera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.

    Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n'abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by'imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n'abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.

    Perezida Kagame yitabiriye Inama yiswe Global Citizen Now igamije kwiga ku ngamba zo kurwanya ubukene bukabije
     

    Perezida Kagame yashimye Global Citizen yahisemo gutangiriza mu Rwanda umushinga wa Move Afrika


     

    Perezida Kagame yavuze ko Global Citizen ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda ndetse na Afurika







    REBA KU ISAHA N’IMINOTA 38’ IKIGANIRO PEREZIDA KAGAME YATANZE MU NAMA YA GLOBAL CITIZEN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142588/perezida-kagame-yagaragaje-inyungu-yibitaramo-move-africa-byabereye-i-kigali-142588.html