Blog

  • Akantu ku kandi! FERWAFA yagarutse ku buzima… – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabere mu mujyi wa Kigali kuri Hotel ya Grand Legacy iherereye i Remera. Ni ikiganiro cyari kiyobowe na Munyatwari Alphonse, Perezida wa FERWAFA, ndetse n'abandi bagize komite nyobozi ya FERWAFA.

    Iki kiganiro Perezida wa FERWAFA yatangiye agaruka ku buzima bujyanye n'ibyakozwe mu gihembwe cya mbere cy'umwaka mu mupira w'amaguru mu Rwanda harimo n'irushanwa ry'abakiri bato mu batarengeje imyaka 20. 

    Yagize Ati' Icyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, cyagenze neza ndetse twizerako uko irushanwa rizagenda rikomeza rizatanga abakinnyi beza cyane mu myaka iri imbere. Twanavuganye n’amakipe kandi ko dushaka kuzamanuka tuzakajya no mu batarengeje imyaka 17.'

    Agaruka ku kijyanye n'abatoza, Perezida wa FERWAFA yavuze ko  mu gihembwe cya mbere cy'umwaka batanze amahugura menshi mu ngeri nyinshi.    Yagize Ati' Twari dusanzwe dufite abatoza 8 bafite ibyangombwa byo gutoza bya CAF B, ariko mu mahugurwa yabaye ejo bundi tukaba twarahuguye abatoza bagera kuri 25 bo mu cyiciro cya CAF B, ndetse mu gihembwe gikurikiraho tukazahugura abandi nk'abo. Hari abatoza bagera kuri 180 twahuguye kuri CAF D ku buryo bazajya batoza abana mu duce dutandukanye tw’igihugu.

    Agaruka ku misifurire, Munyatwari yavuze ko bahuguye abasifuzi bagera kuri 350 bari hagati y'imyaka 14 na 19, ndetse bakaba muri aba basifuzi 60 muri bo barasifuye icyiciro cya 3.

    Ku ikipe y'igihugu, Perezida wa FERWAFA yavuze ko bishimiye uko yitwaye ndetse ikaba yarazamutse ku rutonde rwa FIFA. Yakomeje avuga ko iyi kipe izatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024 yitegura imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, aho izakina na Benin tariki 6 Kamena mu mukino uzabera muri Cote d'ivoire, ndetse n'umukino Lesotho izabakiramo tariki 11 Kamena muri Afurika y’Epfo. 

    Yavuze ko kandi amakipe y'igihugu mu byiciro bitandukanye, azakomeza kwitabira amarushanwa atandukanye ari nako impano zibonetse zakurikiranwa.

    Ku bijyanye n'abakinnyi bashya bashobora kwiyongera mu ikipe y'igihugu, Perezida Munyatwari yavuze ko bazajya baza mu byiciro. Yagize Ati' Abakinnyi bazagenda baza ariko ntabwo bazazira rimwe hari abakinnyi bazajya baza mu byiciro bitandukanye hari abazaza mu kwa 6 abandi baze mu kwa 9 no mu kwa 11.'

    Munyankaka Ancilla ukuriye umupira w’abagore, avuga ko ikibazo cy’ibibuga bibi byagaragaye muri shampiyona kigiye gukemuka, amakipe akazajya akinira ku bibuga byemewe 


    Kalisa Adolphe umunyamabanga wa FERWAFA, avuga ko FERWAFA yakira ibirego byinshi bisaga 200 mu gihe gito kandi baba bagomba kubikorera ubusesenguzi bwimbitse, ariyo mpamvu guhana abantu bisa naho bitinda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142593/akantu-ku-kandi-ferwafa-yagarutse-ku-buzima-ibayemo-ndetse-no-ku-bakinnyi-bashya-bazaza-mu-142593.html

  • Nyuma y’imyaka 7 Amavubi agiye kongera kwitabira CECAFA #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kwemeza ko Amavubi azitabira CECAFA y’ibihugu izaba muri Kamena na Nyakanga 2024.

    Ni nyuma y’imyaka 7 u Rwanda rutitabira irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iyo hagati ari yo CECAFA.

    Amavubi y’u Rwanda akaba yaherukaga kwitabira iri rushanwa muri 2017, icyo gihe ryabereye Zanzibar aho u Rwanda rwavuyemo rutarenze itsinda, ni irushanwa ryegukanywe na Kenya.

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Munyantwali Alphonse yemeje ko CECAFA ya 2024 u Rwanda rugomba kuyitabira.

    Ati “tubamare impungenge, ikipe y’igihugu Amavubi izitabira CECAFA.”

    Iri rushanwa rizaba tariki ya 29 Kamena kugeza tariki ya 14 Nyakanga 2024. CECAFA yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka CECAFA izatumiramo ibindi bihugu bitari muri CECAFA.

    Iyi CECAFA yaherukaga kuba 2019 aho yabereye muri Uganda ariko u Rwanda rukaba rutarayitabiriye.

    Umwaka wakurikiyeho wa 2020 ntabwo irushanwa ryabaye kubera icyorezo cya Coronavirus.

    2021 iri rushanwa ryarabaye ariko na bwo rihindurizwa izina aho ryari ryabaye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23, nabwo u Rwanda ntirwitabiriye. 2022 ndetse na 2023 ntabwo ryigeze riba.

    Amavubi azitabira CECAFA nyuma y’imyaka 7

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-7-amavubi-agiye-kongera-kwitabira-cecafa

  • Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] n’umugore we Kunda Alliance Yvette bari mu byishimo bikomeye nyuma ya kwibaruka imfura ya bo.

    Umugore wa Kenny Sol akaba yibarutse ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.

    Bibarutse imfura ya bo nyuma y’amezi 4 Kenny Sol na Alliance basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda tariki 5 Mutarama 2024, ni mu gihe tariki ya 6 Mutarama basezeranye imbere y’Imana.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol tariki ya 19 Mata yashyizeho amafoto agaragaza ko we n’umugore we usanzwe uba muri Canada bitegura kwibaruka.

    Tariki ya 24 Mata, Kenny Sol akaba yarashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘2 in 1’ yavuze ko yatuye umugore we n’umwana we bitegura kwibaruka, ni amashusho yifashishijemo umugore we.

    Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura ya bo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kenny-sol-n-umugore-we-bibarutse-imfura

  • FERWAFA yavuze ku masura mashya ashobora kuza mu Mavubi mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryaciye amarenga ko muri Kamena 2024 hari abakinnyi bashya bashobora kwiyongera mu Mavubi ubwo bazaba bitegura imikino ya Benin na Lesotho.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi izasura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024, ni mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Spittler yari yavuze ko hari abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi ari na ho bavukiye bashobora kuzaza gukinira u Rwanda mu mikino itaha.

    Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse abajijwe niba hari abakinnyi bazaza kuri iyi mikino ya Lesotho na Bénin, yirinze kubyemeza ariko avuga ko bazagenda baza uko iminsi izagenda iza.

    Ati “Bazajya baza gake gake. Abo uzabona muri Kamena, nyuma muri Nzeri ushobora kuzabona hari abiyongereyeho.”

    Biteganyijwe ko tariki ya 20 Gicurasi 2024 ari bwo ikipe y’igihugu Amavubi izatangira umwiherero yitegura iyi mikino yo mu itsinda C yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2024.

    Ubu Amavubi y’u Rwanda ni yo ayoboye iri tsinda n’amanota 4, Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Lesotho ni mu gihe Benin ya nyuma ifite inota rimwe.

    Amavubi ashobora kwakira amasura mashya muri Kamena

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yavuze-ku-masura-mashya-ashobora-kuza-mu-mavubi-muri-kamena

  • Abajura baherutse kwica 'Notaire' barashwe bashaka gutoroka inzego z'umutekano – #rwanda #RwOT

    Tariki 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y'uko Ndamyimana yishwe atewe ibyuma mu masaha y'ijoro atashye. Icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise itangira iperereza ku bakekwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko nyuma y'igihe iperereza rikorwa, hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw'uyu mugabo.

    Ati ' Iperereza ryakozwe ryaje gusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by'ubujura mu Mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru bifashije ibyuma. Umwe yari atuye ku Kinamba undi, yari atuye i Gasanze. Gahunda zose z'ubujura baziteguriraga ku Kinamba.'

    Abo bajura bari baragiye bafungwa mu bihe bitandukanye mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza. Polisi ivuga ko hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo bari bagiye kwerekana aho abo bakoranaga batuye, Polisi isobanura ko birutse bashaka gucika bajya mu byerecyezo bitandukanye mu buryo bugaragara ko basa n'ababiteguye, abapolisi bahita babarasa barapfa.

    Polisi ivuga ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko bari bariyemeje kubeshwaho n'ubugizi bwa nabi.

    Umuvugizi wa Polisi yaburiye abishora mu bikorwa nk'ibi, ko bakwiriye kubihagarika kuko inzego z'umutekano zizabarwanya.

    Ati 'Abishora mu bikorwa nk'ibi bagomba kumenya ko ubujura nta mwanya bufite, ubugome burimo kuvutsa ubuzima ntabwo buzihanganirwa habe na gato. Polisi yatangiye gushakisha n'abandi bose ifiteho amakuru aho bari hose. Inama twabagira ni uko bahagarika ibyo byaha.'

    Abo bajura barasiwe mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abajura-baherutse-kwica-notaire-barashwe-bashaka-gutoroka-inzego-z-umutekano

  • Gukora indirimbo 30 mu kwezi: Ibyari mu masez… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu babarizwa/babarizwaga muri 1:55 Am bafitemo amasezerano nka Producer. Amakuru avuga ko agiye gusimburwa na Producer Kompressor, ndetse mu munsi iri imbere, iyi Label izashyira hanze ku mugaragaro itangazo rigaragaza ukuri.

    InyaRwanda ifite kopi ya Contract 1:55 AM igaragaza ibikubiye mu masezerano yahaye umwe mu ba Producer mu biganiro byari bigamije imikoranire. Ni amasezerano bigaragara ko yari gushyirwaho umukono, n'impande eshatu, ubundi agatangira kubahirizwa.

    Aya masezerano akoze mu buryo 1:55 AM ishobora kuyifashisha mu gihe iri kugirana imikoranire n'umuhanzi cyangwa se Producer yakiriye mu muryango.

    Ari kuri Paji esheshatu. Ni amasezerano afite igihe kingana n'imyaka itanu uhereye igihe impande zombi zashyiriyeho umukono, akongera kuvugururwa igihe umwe mu bashyize umukono ku masezerano amenyesheje mugenzi we  ko atazayongera akabikora mbere y'iminsi 90 (amezi atatu).

    Ibikorwa bya Producer biba bifitweho uburenganzira busesuye n'ubuyobozi bwa 1:55 AM; yaba indirimbo yarambitseho ikiganza, filime, ikinamico, ubuvanganzo n'ibindi.

    Mu rwego rwo kunoza akazi ke, Label ya 1:55 AM ivuga ko yiteguye gufasha mu buryo bwose Producer mu ikorwa ry'indirimbo mu buryo bw'amajwi kugeza  ku kunononsora indirimbo, hifashishijwe ibikoresho byose n'ubuhanga bukenewe mu ngeri zinyuranye z'umuziki.

    Bavuga kandi ko biyemeje kuzakomeza gushakisha amahirwe yose kugirango ibicuruzwa cyangwa se ibihangano byakozwe na Producer bitange umusaruro. Kandi azafashwa gukora indirimbo z'abahanzi b'imbere mu gihugu ndetse no hanze y'u Rwanda, hagamijwe kuzamura izina rye n'izina rya Label.

    Mu bijyanye n'inyungu yinjizwa; Label ivuga ko ifite uburenganzira ku mafaranga yinjizwa n'ibihangano bikorwa na Producer, aho bafataho Komisiyo ya 50%. Bivuze ko niba umuhanzi agiye gukoresha indirimbo muri 1:55 Am akishyura amafaranga, Label ifataho 50%, ni mu gihe na Producer afata 50% y'amafaranga yishyuwe ku ndirimbo.

    Producer kandi ahabwa 50% y'amafaranga yinjije avuye mu bikorwa byo kwamamaza.

    Producer cyangwa se Label, umwe muri bo ashobora guhagarika aya masezerano mu gihe cyose habayemo impamvu zikomeye. Bavugamo nk'igihe habayeho icyaha cy'ubujura cyangwa se uburiganya mu gukora imirimo ashinzwe

    Mu gihe Producer ahagaritse amasezerano mbere y'igihe cyateganyijwe, Label ivuga ko izakomeza gufata 10% y'ibiva mu bihangano byakozwe na Producer aho yaba ari hose.

    Mu nshingano za Producer, harimo kuba yiteguye gukora akazi mu gihe cyose akenewe muri 1:55 AM, nibura amasaha 60 mu gihe cy'ukwezi kumwe. Kwemera gukora indirimbo 30 mu gihe cy'ukwezi kumwe, kandi zirangiye ku buryo zisohoka.

    Gushyira ikirango(Jingle) cya 1:55 AM mu ndirimbo, kandi kigashyirwa ahantu hose hari igihangano cyakorewe muri iyi Label. Yaba ari kuri 'Affiche' ziteguza indirimbo, ku mashusho y'indirimbo n'ibindi bijyanye no kumenyekanisha icyo gihangano.

    Ku musozo w'aya masezerano, bavuga ko buri gihembwe bazajya bakora ibaruramari ku byinjijwe na Producer, hanyuma ibyo agombwa kwishyurwa bishyirwe kuri konti ye, hakuwemo amafaranga ya komisiyo.

    Iyo unyujije amaso kuri Internet, ubona iyi contract iri mu cyiciro cy'izihabwa aba Producer bagiye gutangira gukorana na Label zikomeye (Major Label).

    Ni amasezerano ategurwa ku buryo buri kimwe cyose, Producer arambitseho ikiganza kimwinjiriza kikinjiriza na Label.

    Zimwe muri Label zikomeye zagiye zita/kwita amazina aba Producer bajya kuvamo igihe kitageze, izina bakaryakwa! Habuze gato ngo bibe kuri Element ubwo yavaga muri Country Records.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142585/gukora-indirimbo-30-mu-kwezi-ibyari-mu-masezerano-ya-155-am-na-producer-mushya-142585.html

  • Kamonyi-Mugina: Isasu ry'imbunda ryabonywe ku rubaraza rw'Umuturage #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Gicurasi 2024 ahagana ku i saa mbiri z'Igitondo imbere y'urubaraza rw'inzu y'umuturage ahazwi nko mu Kagarama( hepfo y'isoko rya Mugina), Umurenge wa Mugina habonywe isasu ry'imbunda ritarakoreshwa. Nyiri urugo yabwiye intyoza ko yatunguwe no kubwirwa iby'iri sasu ryabonywe ku rubaraza rwe, avuga ko yatwawe n'inzego z'Umutekano kubazwa ariko akaza kurekurwa ubwo hafatwaga uwakekwaga kuba ariwe warihashyize(Isasu).

    Aya makuru yageze ku intyoza.com aturutse mu baturage bavugaga ko babwiwe iby'iri Sasu, aho bamwe babanje kuryitiranya n'igisasu kidasazwe, abandi bahageze bakaryibonera ndetse bakarifotora bavuga ko inzego z'umutekano zahurujwe ngo zize kurihakura.

    Nyuma y'amasaha atanu iri Sasu ribonywe, Umunyamakuru yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Nsengiyumva Pierre Celestin ibyaryo ariko yirinda kugira amakuru atanga, ahubwo avuga ko nawe agiye kuyakurikira.

    Ubwo Gitifu Nsengiyumva mu mvugo ye yagaragazaga ko adashaka kugira amakuru atanga kuri iri Sasu, Umunyamakuru yahamagaye Dr Nahayo Sylvere nk'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi amubaza iby'iri Sasu.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yabwiye umunyamakuru ko iri Sasu ryabonetse ku ibaraza ry'umuturage, ko kandi inzego bireba zahise zitangira gukurikirana, aho ku ikubitiro hahise hafatwa umuturage bivugwa ko yari arifite ku munsi w'ejo aho yari mu kabari.

    Uyu muturage uvugwa ko ariwe wari ufite iri Sasu mu kabari aho yanyweraga, yahise atwarwa n'inzego z'umutekano mu rwego rwo kujya kumubaza iby'iri Sasu n'imvo n'imvano yaryo.

    Bamwe mu baturage b'aho ibi byabereye, babwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu ukekwaho kuba ariwe wari ufite iri Sasu ( twirinze gutangaza amazina), asanzwe akora akazi k'ubuzamu ku mabutike yo mu isantere y'Ubucuruzi y'ahazwi nko mu Kagarama hafi aho( uba umanutse urenze isantere y'Ubucuruzi ya Mugina)

    Bavuga kandi ko uyu mugabo ku munsi wabanjirije uyu aho yari mu kabari yasomye ku marwa, yabwiraga abari bamuri iruhande ko yabatwika, ko afite Isasu ko nubwo nta mbunda afite ariko ko akubise mu muriro yabatwika.

    Uwitwa Mugabo, ariwe basanze iri Sasu riri kurubaraza iwe yabwiye umunyamakuru ko iby'iri Sasu nawe yabibwiwe n'abaribonye. Avuga ko rikibonwa yatwawe kujya kubazwa ariko ku bw'amahirwe haboneka ukekwaho kuba ariwe wari urifite aba ariwe utwarwa kujya gusobanura iby'iryo Sasu. Yagize ati' Uwo batwaye, abo yaryeretse(Isasu) ejo nibo batanze ubuhamya'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/02/kamonyi-mugina-isasu-ryimbunda-ryabonywe-ku-rubaraza-rwumuturage/

  • Muhanga: Polisi y'u Rwanda yavuze ku mwana wagaragaye yambaye umwambaro wayo ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yagize icyo ivuga ku ifoto y'umwana wo mu Karere ka Muhanga yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza ari ku ishuri yambaye impuzankano y'ishati ya Polisi y'u Rwanda, itangaza ko iyo uwo mwana yari yambaye ari iyambarwaga mu myaka yatambutse.

    Mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, hatangiye gucicikana inkuru yatangaje benshi y'umwana wiga mu mwaka wa Gatutu w'amashuri abanzi kuri EP Gatenzi, waje ku ishuri yambaye impuzankano y'ishati ya Polisi.

    Abakwirakwizaga ifoto y'uwo mwana bo bavugaga ko uwo mwenda ari uw'ukuri ndetse ko n'uriya mwana yavuze ko umubyeyi we ngo yajyaga awifashisha nijoro akagenda batazi aho agiye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko umwenda wa Polisi uriya mwana yagaragaye ku ishuri yambaye utagikoreshwa, ariko kandi bitabujije Polisi gutangira iperereza, kugira ngo hamenyekane uko wamugeze mu maboko.

    Yagize ati'' Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuli yambaye impuzankano y' ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw'ishuli bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.''

    Ifoto y'uwo mwana yifubitse impuzankano ya polisi benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuyivugaho mu buryo butandukanye, harimo n'abasabye ko n'ababyeyi be bakorwaho iperereza ngo bimenyekane aho uwo mwambaro wavuye koko.

    Umwana wo mu Karere ka Muhanga yagaragaye yambaye umwambaro wa Polisi y’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-polisi-y-u-rwanda-yavuze-ku-mwana-wagaragaye-yambaye-umwambaro-wayo-ku

  • Kabera yaherewe igihembo mu Bubiligi ku bw'umusanzu mu gutanga ubutumwa kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo yahawe cyiswe icy'ibihe byose [Lifetime Achievement Award] muri iri serukiramuco.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mu myaka amaze akora sinema, African Film Festival yagiye yerekana filime ze ndetse nyuma y'imyaka 29 bazerekana bakaba bahisemo kumushimira kubera uruhare rwe mu gutanga ubutumwa bujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Iki ni igihembo nahawe kubera umurimo nakoze mu myaka 30 ishize kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwita cyane ku guhugura urubyiruko ku kubara inkuru[…] African Film Festival ni iserukiramuco rya filime nyafurika ryerekanaga filime zo muri Afrika zirimo nizo nakoze mu myaka 29 ishize.''

    Yakomeje avuga ko yishimiye kuba yahawe iki gihembo kuko byerekana ko ibyo yagiye akora atataye inyuma ya Huye.

    Kabera yatangiye gukora filime mu 1994 ndetse ni umwe mu bashyize itafari mu iterambere rya sinema mu Rwanda aho yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo 'Africa United' igaragaramo Sherrie Silver, '100 Days', 'Intore' n'izindi.

    Yanakoranye kandi n'ibigo bikomeye nka CNN, BBC, Channel 4 mu kumurika ibyo u Rwanda rwaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Eric Kabera amaze igihe kinini akora filime zagiye zerekanwa ku rwego mpuzamahanga

    Kabera ubwo yatangazwaga nk’uwegukanye iki gihembo

    Ubwo Kabera yashyikirizwaga iki gihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabera-yaherewe-igihembo-mu-bubiligi-ku-bw-umusanzu-mu-gutanga-ubutumwa-kuri

  • Miliyari 12 Frw agiye gushorwa mu kugurira mudasobwa abarimu bo mu mashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwarimu watangijwe hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize ku byiciro byose by'uburezi mu Rwanda.

    Mu minsi ishize abarimu bigisha mu mashuri atandukanye bagiye bahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri REB, Shyaka Emmanuel, ubwo yasobaburira Abadepite abagize Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, PAC, ku bibazo byagaragaye muri raporo ya 2022/2023 yagaragaje ko ubu batangiye inzira zo gutanga isoko rya miliyari 12 Frw ryo kugura mudasobwa ibihumbi 25.

    Shyaka yabwiye IGIHE ko izi mudasobwa zizagenerwa abarimu bo mu mashuri abanza bamaze guhugurwa bakazazifashisha bigisha banakora ubushakashatsi.

    Ati 'Zizahabwa abarimu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi, gutegura amasomo yabo neza no kuyatanga. Zizahabwa abarimu bose bo mu mashuri abanza kandi bose bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize.'

    REB iteganya ko muri Kanama 2024 mudasobwa ibihumbi 25 zizaba zamaze kugurwa ndetse zikagera ku barimu ku buryo bazikoresha mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025.

    Umubare w'abarimu bafite mudasobwa bavuye ku 4823 mu 2017 bagera kuri 16.517 mu 2023, mu gihe abarimu bo mu mashuri abanza gusa bagera ku bihumbi 67.

    Ati 'Uko amikoro agenda aboneka n'abandi bose zizagenda zibageraho. Nibura mu mwaka wa 2025 abarimu bose bagomba kuba bafite mudasobwa binyuze muri gahunda ya 'One Laptop per Teacher''

    Magingo aya amasoko yose afite aho ahuriye n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byerekeza mu nzego z'uburezi atangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA)

    Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi biri mu bituma ireme ry'uburezi ritera imbere.

    Yagaragaje ko binyuze mu mushinga wa Rwanda EQUIP abarimu bo mu mashuri 761 bahawe 'tablets' zibafasha kwigisha ku buryo umuyobozi aho ari hose ashobora kumenya imikorere yabo.

    Ati 'Nanjye iyo ndi kuri REB mbasha kureba uburyo abarimu barimo bigisha haba mu turere, uwarangije amasomo, utarayarangiza bityo nkaba nanamuhamagara.'

    Kugeza ubu amashuri afite murandasi ageze kuri 2223, avuye mu kuri 723 mu mwaka wa 2017.

    Shyaka Emmanuel ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yatangaje ko hagiye kugurwa mudasobwa ibihumbi 25 zo guha abarimu bo mu mashuri abanza

    Abarimu ibihumbi 25 bo mu mashuri abanza bazahabwa mudasobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-12-frw-agiye-gushorwa-mu-kugurira-mudasobwa-abarimu-bo-mu-mashuri