Blog

  • Amabanki yasabwe gushyiraho inguzanyo z'abakora ubuhinzi n'ubworozi bidatanga inyungu yihuse – #rwanda #RwOT

    Sibobugingo Evariste, ni rwiyemezamirimo ufite umushinga ujyanye no kongerera agaciro imyumbati, aho ibishishwa byayo bibyazwa amavuta nyuma agakorwamo amasabune. Yavuze ko kimwe mu bibakoma mu nkokora harimo no gukorana n'ibigo by'imari.

    Avuga ko nta banki ishobora kubizera bo baba bagitangira ngo ibahe inguzanyo ahubwo bakakwa ingate, bikabadindiza.

    Ati 'Nk'ubu urwego ngezeho ni urwo kubaka uruganda ndamutse mbonye amafaranga nahita mbyihutisha nkanazamura ibindi nkanahaza amasomo, ariko nta gishoro.'

    Si we gusa kuko na Kabatesi Solange, yagarageje ibyo banki igenderaho itanga inguzanyo bigonga abahinzi benshi birimo 'kureba ubwitabire mu gukoresha konti kandi abahinzi akenshi batitabira kuzigama mu ma banki ku rugero ruri hejuru'.

    Izi ni zimwe mu mpungenge zari zifitwe n'abashoramari bafite imishinga mito n'iciriritse y'ubuhinzi n'ubworozi cyangwa ifite aho ihuriye nabyo, ubwo bahuraga n'ibigo by'imari birimo n'amabanki anyuranye.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane ku wa 02 Gicurasi 2024, cyateguwe n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], binyuze muri gahunda yayo yashyiriweho guhangana n'inzara n'ibura ry'ibiribwa, Feed the Future.

    Iyi gahunda ihuriza hamwe imishinga inyuranye yagiye ishyirwaho mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu gihugu hose.

    Aba barwiyemezamirimo n'ibigo by'imari bahujwe gahamijwe kugaragaza amahirwe ari mu mikoranire y'inzego zombi ahanini hagambiriwe korohereza abafite imishinga mito kubona amafaranga mu buryo butabagoye yo kuyagura.

    Muri rusange abafite imishinga mito n'iciriritse bahurira ku ngorane zo kudahabwa inguzanyo na banki kuko baba bakiri bato cyangwa badafite ubushobozi bwo kugenzura ayo mafaranga, no kutagerwaho na serivisi za banki bitewe n'amerekezo yabo nk'uko byagiye bigaragazwa.

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu mushinga wa Hinga Wunguke ushamikiye kuri Feed the Future, Bayingana Michael, yavuze ko hateguwe uyu munsi mu rwego rwo guhuza abafite imishinga mito n'iciriritse ijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo bagaragariza izi banki imbogamizi bahura nazo, hanyuma nazo zibagaragarize amahirwe bafite yo gukorana.

    Ati 'Twabazanye kugira ngo turebe ko hari banki zatinyuka zigakora inguzanyo igendanye n'abantu bato bashoboka.'

    Yagaragaje ko ibi bigo by'imari bikwiye gushyiraho inguzanyo zijyanye n'imiterere y'ibyo umuntu akora cyane abakora umwuga w'ubuhinzi budahita butanga umusaruro w'ako kanya ndetse n'ubworozi.

    Ati 'Ikindi cy'ingenzi twifuzaga ko kigaragara ni inguzanyo z'abagore akenshi badakunda guhabwa amafaranga n'amabanki kandi ari bo biganje muri ya mirimo mito, nabo bagomba kwitabwaho.'

    Mu biganiro byabaye amabanki yamuritse zimwe muri serivisi zihariye zagenewe imishinga imwe n'imwe ijyanye n'inzego z'ubuhinzi n'ubworozi anerekana gahunda yo mu myaka iri imbere yo kuzishyigikira mu iterambere

    Jessica Spence, ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri USAID mu Rwanda, yashimiye iyi gahunda yo guhuza inzego zinyuranye, kuko izatuma hazamuka umusaruro uturuka mu buhinzi n’ubworozi no guteza imbere abikorera

    Imbande zombi zishimiye ibyavuye mu biganiro bemeranya ko bizatanga umusaruro ugaragara

    Amabanki yahawe umwanya wo kugirana ibiganiro birambuye na barwiyemezamirimo bakizamuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amabanki-yasabwe-gushyiraho-inguzanyo-z-abakora-ubuhinzi-n-ubworozi-bidatanga

  • Abayobozi b'Akarere ka Rubavu bihimbiye itegeko, bima rwiyemezamirimo isoko binyuze kuri telefone – #rwanda #RwOT

    Isoko ryakozwemo ayo makosa ni iryo kugura ibikoresho bitandukanye birimo iby'isuku hamwe n'ibiribwa byagombaga kujyanwa ahari hatujwe abantu by'igihe gito 'transit center' mu karere ka Rubavu.

    Iri soko ryari ryapiganiwe na sosiyete zitandukanye zirimo na Amahirwe Meza ari na yo yari yatanze ibiciro bito ugereranyije n'abandi ariko isoko iraryimwa.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwitabye PAC, tariki 3 Gicurasi 2024 binyuze ku ikoranabuhanga, bwagaragaje ko iyi sosiyete yari yatanze ibiciro bito cyane ku bikoresho bitandukanye basanga aramutse arihawe atazabasha kurishyira mu bikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Olivier Ruhamyambuga yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma ibiciro ku masoko bahamagaye sosiyete zose zapiganwe babereka ko ibiciro byabo ari bito ndetse na bo barabyemera.

    Ati 'Kompanyi ya Amahirwe Meza byagaragaraga ko ari yo ikwiye gutsindira ibyiciro byose uko ari bibiri, iravuga ngo reka nkore iri rijyanye n'ibiribwa kuko byo ibiciro biterwa n'uko umusaruro wabonetse cyangwa umuntu akaba yabigura mu mu bihugu duturanye ariko ku bijyanye n'ibindi bikoresho yari yatanze ibiciro bito cyane na we yiyemerera ko dushobora kutarimuha.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yahise abaza ati 'yabyemeye mu magambo? Ibyo biganiro mwagiranye bifite inyandiko? Wavuze ko mwahamagaye ba rwiyemezamirimo, ubundi murabahamagara, murabandikira kugira ngo muganire kuri ibyo biciro, mubigenza mute?'

    Ruhamyambuga yagaragaje ko mu gihe bafite icyo bagomba kuvugana n'abapiganiye amasoko babaganiriza ariko inyandiko zigashyirwa muri sisiteme.

    Gusa Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko nta nyandiko yerekana uko sosiyete Amahirwe Meza yimwe isoko isoko ryo kugemura ibikoresho.

    Depite Bakundufite Christine we asanga kuba iyi sosiyete yarimwe isoko byaba byaratewe n'uko bari bafite undi bishakira kuriha kuko yari isanzwe itsindira amasoko aha mu Karere.

    Ati 'Yari asanzwe apiGanirwa amasoko akanayatsindira, ahubwo njye numva kuba yarashyizeho ibiciro bito ni umuntu mwari mumenyeranye wari uzi iby'ibi biciro…njye numva barahaye isoko umuntu bashakaga kuriha nubwo yari afite ibiciro biri hejuru.'

    Bihimbiye amategeko

    Depite Muhakwa yagaragaje ko 'ushinzwe amasoko mu karere natubwire uburyo arema amategeko atandukanye n'ayo RPPA yashyizeho.'

    Umukozi ushinzwe amasoko mu Karere ka Rubavu, yagaragaje bahamagaye uyu rwiyemezamirimo bitewe n'ibiciro bito yari yatanze ugereranyije n'ibiri ku isoko.

    Yabajijwe uburyo bakoresheje bahamagara arasubiza ati 'Twamuhamagaye kuri telefone. Ni ikosa twakoze ariko ntabwo tuzarisubira.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yibajije uburyo icyo kiganiro cyarakorewe kuri telefone cyari kubikwa cyangwa kigashyirwa muri sisiteme y'amasoko.

    Akarere ka Rubavu kagaragaza ko nyuma yo kumvikana n'uyu rwiyemezamirimo bakoze inyandikomvugo anayisinyaho ariko ntiyashyirwa muri sisiteme y'ikoranabuhanga itangirwamo amasoko.

    Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasoko ya muri RPPA, Arsene Rugamba yabwiye IGIHE ko amasoko iyo uwatanze isoko agize icyo ashaka kuvugana n'uwarihataniye binyuza muri sisiteme ya umucyo isanzwe ikoreshwa mu gutanga amasoko ya Leta.

    Ati 'Iyo hari ikintu urwego rwa Leta rushaka kubaza rwiyemezamirimo rubyandika mu 'umucyo rukabimubaza akagusubiza. Kuba rero urwego runaka rwavugana na rwiyemezamirimo ku kibazo kiri mu nyandiko z'ipiganwa ntabwo biba byemewe.'

    'Itegeko iyo ririho riba hari ibintu rikumira byakorwa nabi. Uvuga ngo ugiye guhamagara rwiyemezamirimo kuri telefone, ngo mugiye guhura muganire ni uburyo budakurikije amategeko, uba wihmbira itegeko.'

    Amategeko ateganya ko iyo urwego rwasanze hari ibikwiye gutangirwa ibisobanuro,rwiyemezamirimo yandikirwa, ibyo asubije bigasuzumanwa ubushishozi, harebwa niba byaherwaho ahabwa isoko cyangwa akaryimwa.

    Akarere ka Rubavu ni ko konyine kitabye PAC mu Ntara y’Iburengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rubavu-bihimbiye-itegeko-bima-rwiyemezamirimo-isoko-binyuze-kuri

  • Ubukana bwa Jenoside ku Ibambiro i Nyanza, 'ahiciwe abagore n'abana' – #rwanda #RwOT

    Aho ' ku Ibambiro batwiciye,' nk'uko Kayitesi abivuga iyo asubiramo iyo nzira y'inzitane yanyuzemo, hari inzu yahurijwemo abagore n'abana bahigwaga bo muri Kibilizi n'amayaga yose, bizezwa ko bo batazicwa, birangira bahiciwe urw'agashinyaguro nta kirengera, harokoka ngerere.

    Ubukana Jenoside yakoranywe aho ku Ibambiro burenze ukwemera, iyo abaharokokeye, barimo Kayitesi, bagusubiriramo uko byabagendeye, wumva ikiniga, ukibaza uburyo byashobotse kugira ngo umuntu abashe kuharokokera, kuko abicanyi ntibatinyaga umwana, umwangavu, umugore cyangwa umukecuru.

    Ku i Bambiro ni mu yahoze ari Komine Muyira, Segiteri Matara, Serire Rugunga; ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagali ka Cyeru mu Mudugudu wa Rutete.

    Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu gihugu ku itariki ya 07 Mata 1994, ntabwo yahise ihagera bafashe igihe cyo kuyicengeza no gushishikariza abaturage kubyumva ndetse no kuyikora.

    Kibilizi ngo ni yo yari izingiro ry’Amayaga kuko kera hahoze isoko rikomeye, abantu baho ngo bamye babana neza bihinduka nyuma

    Gahima François , umusaza w'imyaka 74 wavukiye i Kibilizi ku ngoma y'Umwami Rudahigwa, yavuze ko Kibilizi yateye imbere cyera, yari ihuriro ry'ibintu byinshi.

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gahima yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatinze gucengera mu Banyamayaga kuko no muri za 1959 na 1960 ubwo hamwe na hamwe Abatutsi bicwaga abandi bakameneshwa, ku Mayaga yo ntibyahageze ahubwo ngo bakiriye benshi bahahungiye.

    Gusa ngo ibyo si ko byaje kuguma kuko nyuma yaho gato, Abahutu bo mu Mayaga na bo batangiye gucengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu cyiswe 'kuzibura'.

    Ati 'Hari ibintu bitaga kuzibura Abanyamayaga, ni ukubumvisha igihe aho kigeze n'ibyo barimo na gahunda zabo. Bakoreshaga inama bakazana abantu bavuye ruguru iyo nyine b'Aba-Parmehutu n'Aba-Prosoma, bakaza kujijura abanyamayaga.'

    'Ni ukuvuga ngo bajijuraga Abahutu bo ku Mayaga, bati mwa bicucu mwe, ahandi abantu barakora, abantu babonye ubwigenge, namwe musigaye mutegereje umwami wagiye muzamukuru he?'

    Gahima yakomeje avuga ko n'ubwo muri ibyo bihe ibintu byatangiye gusa n'ibihinduka n'Abatutsi bamwe bagatangira kwibasirwa, ariko ngo si ibintu byakomeye cyane mu Mayaga kuko bakomeje kubana neza nk'abaturanyi.

    Ibintu byaje guhinduka mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hatangiraga kujya habaho inama byavugwaga ko ari izitegura Jenoside no mu mashuri abana batangira kujya bavangurwa babazwa ubwoko bwabo.

    Mu gace k'Amayaga, by'umwihariko mu Murenge wa Kibirizi, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwa mu matariki ya 19 Mata 1994 nyuma y'imbwirwaruhame Perezida Sindikubwabo yakoreye i Butare avuga ko abantu bigize ba ntibindeba.

    Kayitesi Alice wibuka ibyabaye icyo gihe nk'ibyabaye ejo, yavuze ko mu ishuri batangiye kujya babahagurutsa bavuga ngo Abatutsi bahaguruke ariko 'Bamwe na bamwe nyine kuko twari abana tukababwira tuti ntabwo njye nzi ubwoko bwanjye,'

    Yakomeje ati 'Nyuma yabyo habayeho inama, abantu bakuru bakajya bakora inama hariya ku isoko ahantu hari igiti cy'umunyinya kinini […] Ariko baratubwiraga abantu bakuru ngo biriya ni ibitegura Jenoside.'

    Kayitesi yavuze ko izo nama ari zo zavuyemo gutangira kubwira abantu kujya gufata intwaro (imihoro) kugira ngo bazatangire kujya kwica Abatutsi.

    Ati 'Ubwo rero igihe cyarageze abantu bamwe bafata izo ntwaro, bamaze gufata intwaro, baje kugira ubwo batangira, tukajya kubona ku misozi hacumbye imiriro, batwitse inzu ya nyakatsi batwikiraho abantu, ubwo rero noneho natwe turirukanka turahunga.'

    Kayitesi avuga ko guhiga bukware Abatutsi byakomeje ariko bigeze hagati abicanyi bayobya uburari batanga amatangazo ko hatanzwe ihumure, ko abagore n'abana cyane cyane ab'abakobwa batagomba kwicwa, ko bagomba guhurira ku Ibambiro bakaba ari ho barindirwa.

    Ibyo byatumye abari bafite aho bihishe basohoka maze bose bajya ku Ibambiro ndetse bamwe bambika abana bato b'abahungu udukanzu tw'abakobwa kugira ngo biyoberanye.

    Kubera ko bagiye ku Ibambiro bazi neza ko bagiye kuharindirwa umutekano, bivugwa ko byageze ku itariki ya 01 Gicurasi 1994 hari umubare w'abagore n'abana basaga 454 bahahuriye.

    Iyi nzu yubatswe n’Umwami Rudahigwa, bayibambagamo impu z’inka mbere yo kuzigurisha, mu 1994 hiciwe abagore n’abana basaga 400

    Ku Ibambiro bahiciwe urw'agashinyaguro

    Kayitesi avuga ko bahuriye aho ku Ibambiro ari abagore n'abakobwa b'abana bato benshi, bakamara iminsi mike bafite agahenge, hari abagiraneza babagemurira, ariko ntibyateye kabiri kuko abicanyi batangiye gufatamo bamwe bakababohoza (bakajya kubasambanya ku gahato).

    Umwe muri abo babohojwe aho ku Ibambiro wabashije no kurokoka, wari ufite imyaka 26, avuga ko abicanyi baje bakamutoranyamo we n'abandi bakobwa bato bakabashyira ku ruhande mbere y'uko batangira kwica.

    Avuga ko yajyanywe n'umugabo umwe wari ufite n'undi mugore akamugira umugore n'igikoresho, bamara kwica abo ku Ibambiro bagakomezanya bahungira i Burundi, kugeza ubwo umugore w'uwo mugabo amugiriye inama yo guhunga kuko yabonaga ko amaherezo azamwica.

    'Ati wa mukobwa we twagukuye mu Rwanda, nushaka urebe ukuntu wigendera n'ubundi utazagwa inaha mu Burundi, umugabo wanjye urabona ko ameze nabi mu kwica abantu, n'ubwo yajyaga mu Kanyaru akagenda akica akagaruka,'

    'Ubwo narabibonye maze kubibona ndavuga nti reka nze ndebe ukuntu ngomba gucika […] ubwo noneho turaza ngeze mu rugo, ubwo nibwo nahise njya kwipimisha nsanga banyanduje Virusi itera SIDA.'

    Ku rundi ruhande Kayitesi na bagenzi be bari basigaye ku Ibambiro barimo bicwa urw'agashinyaguro batababariye umwana, umuto, umukecuru, bose bakusanyirijwe hamwe basohorwa mu nzu baryamishwa hanze mu kibuga.

    Abo bicanyi mbere yo gutangira kubica, barabanje bica umusaza witwa Diyonizi Nzaramba wari ukuze cyane bari barasize babishaka ngo azasigare ari icyigisho cy'uko Umututsi yasaga.

    Ni we babanje mu musarani babajugunyagamo kugira ngo bivure umwaku w'amaraso y'abagore n'abana b'Abatutsi ngo atazabasama, uwo ni we mugabo umwe rukumbi wiciwe aho.

    Ibyo byabaye ku itariki ya 3 Gicurasi 1994, ubwo abicanyi bafite intwaro gakondo z'ubwoko bwose, bambaye amakoma bavuza amafirimbi bagose iyo nzu barimo ku Ibambiro.

    Ati 'Bari badushyize hanze twese badusohoye, barasaka ufite amafaranga, ufite umwenda bakawumukuramo […] Baratangiye ufite icyo yambaye bakakimwambura, ababyeyi bagasigara bambaye ubusa, ukambara ubusa buriburi, ugasigara wambaye akantu gatoya, mbese hari ibintu by'urukozasoni byinshi bakoze,'

    'Ubwo nibwo batangiye kwica, baratubwiraga ngo nituryame twubitse inda, bafataga abantu batanu, hari harimo abandi bana, badufashe turi abana batanu, njye banshyize mu bana batanu ba mbere.'

    Kayitesi avuga ko babakubitaga ubuhiri mu mugongo no mu mutwe ubundi bakabaterura bakabaroha mu bwiherero bwari hafi aho bwari busanzwe bukoreshwa n'ishuri, bakabatsindagiramo bose abo bamaze kwica.

    Gusa Kayitesi we yagize amahirwe ajugunywamo atarashiramo umwuka, hanyuma abicanyi bamaze kwica, bari gusunikiramo aba nyuma no kurenzaho itaka, bumva akana kavugiramo ngo 'muri kudutera ibitaka mu maso.'

    Kayitesi ngo yarabinginze ngo bamukuremo arabaha amafaranga, kuko hari ayo yari afite yari yahawe na se wabo, abicanyi baremera bamukururamo arangije abaha 5.000 Frw yari afite n'ubwo yari yababwiye ko abaha 20.000 Frw, ariko babonye nta kundi bigira inama yo kumureka kuko babonaga n'ubundi asa n'uwapfuye.

    Ati 'Nari najandamye kubera ko nari nanyweye umwanda wose, wangiye mu kanwa, wangiye mu nda, mu mutwe hose mbese, nasibamye ari umwanda musa […] hano hari umugore witwaga Mukarugina aravuga ati ndaza mutore mwitwarire.'

    Yavuze ko uwo Mukarugina yamujyanye kwa mukuru we wari utuye hafi aho, bamwitaho n'ubwo yari yarashenjaguritse adashobora no kwiyegura, kugeza ubwo yabashije gutora agatege akongera akaba muzima.

    Kayitesi avuga ko ubwo bwicanyi yakorewe bwamusigiye ubumuga kuko ubu adashobora guhinga cyangwa guterura ibintu biremereye ndetse ko hari igihe ajya yumva asubiye inyuma ibyabaye ku Ibambiro bigasa n'ibimugarutsemo agata ubwenge.

    Yavuze ko n'ubwo bimeze bityo nyuma y'imyaka 30 yiyubatse ndetse afite icyizere cy'ubuzima uko byagenda kose.

    Ati 'Ubu numva ndiho nta kibazo […] ubu ndubatse mfite umugabo n'abana batandatu, ariko Imana igenda imfasha nta kibazo, nkumva niyongereye icyizere, nkumva mfite icyizere cyo kubaho, nzabaho n'abana bakure.'

    Gahima Francois avuga ko Abanyakibilizi batinze kwinjira muri Jenoside kugeza ubwo habaye ibyitwa kubazibura

    Kayitesi Denise yiciwe ku Ibambiro bamujugunya mu cyobo ataranogoka aza kurokoka ubu afite umugabo n’abana bane

    Iyi nzu yubatswe n’Umwami Rudahigwa, bayibambagamo impu z’inka mbere yo kuzigurisha, mu 1994 hiciwe abagore n’abana basaga 400


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bijejwe-ihumure-bahuhurirwayo-ubukana-bwa-jenoside-ku-ibambiro-ahabambirwaga

  • Kwinjira ni ubuntu! Vumilia Mfitimana agiye g… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi, Vumilia Mfitimana ageze kure imyiteguro y'igitaramo cya mbere yise 'Nyigisha Live Concert,' kigiye kubera mu ihema rinini rya UNILAK ku ya 04 Gicurasi 2024.

    Muri iki gitaramo azakora kuri uyu wa Gatandatu, Vumilia agiye guhurizamo abahanzi n'amakorali bakunzwe cyane mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi, barimo umuramyi Phanuel Bigirimana, Way of Hope Choir y’i Remera, Korali Ababimbuzi yo ku Muhima, Hope in Christ ya Kicukiro Centre, Korali Intwari za Kristo y’i Kigombe, hamwe na Anne Muhimpundu benshi bakunze mu ndirimbo 'Ntacyo Nkushinja.'

    Iki ni cyo gitaramo cya mbere Vumilia agiye gukora nyuma y'imyaka isaga ine yinjiye mu muziki. Uyu muhanzi akunzwe cyane mu ndirimbo yanitiriye iki gitaramo yise 'Nyigisha' (Abenshi bakunze kuyita numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima).

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Vumilia yatangaje ko agiye gukora iki gitaramo muri iki gihe kuko ari bwo yari afite ubushobozi ndetse n'umwanya, yongeraho ko ari na cyo gihe Imana yashimye, 'kuko ni nayo yatumye nshira ubwoba mu myaka ine yari ishize. Nahoranaga ubwoba bwo kuba nategura igitaramo, rero ni igihe Imana yamazemo ubwoba inyereka ko bishoboka. Byari umupangu w'Imana.'

    Akomoza ku cyo yiteze muri iki gitaramo, uyu muramyi yagize ati: 'Njyewe niteze kuzabona abantu baza tugafatanya guhimbaza Imana. Ntabwo nzi ngo ndi bwitege iki kuko ari ubwa mbere ntazi ngo biba bimeze bite, gusa njyewe mfite amatsiko yo kubona ntaramanye n'abantu, ba bandi bakunze za ndirimbo tukishima tugataramana nkababona banshyigikira.'

    Vumilia yasobanuye ko impamvu yahisemo ko abantu bazitabira igitaramo cye bazinjira ku buntu kubera ko yatekereje ko hari abantu bamukunda ndetse n'ibihangano bye batabona ubushobozi bwo kwishyura itike yabinjiza mu gitaramo kuko bagihanganye no kubona n'ifunguro ribatunga uwo munsi.

    Yagize ati: 'Nahisemo gufata icyo gitaramo ngo nkireke abantu bazinjirire ubuntu kugira ngo ba bantu bankunda badafite ubushobozi nabo bazoroherwe/bazisangemo.'

    Yashimangiye ko abifuza kumushyigikira nabo badahejwe kuko babageneye umwanya bazatangamo inkunga yabo mu gitaramo nyirizina. Vumilia kandi, yaboneyeho no kwizeza abantu ko imyiteguro irimbanije ndetse iby'ingenzi bisabwa ngo igitaramo kibashe kuba byose byamaze kujya ku murongo.

    Uyu muhanzikazi yatangaje ko nta mbaraga zidasanzwe ziri kumushyigikira muri iki gitaramo uretse iz'Imana ndetse n'abantu be ba hafi bakomeje kumufasha mu myiteguro yacyo.

    Indirimbo ye ya mbere, ni iyitwa 'Izabukuru' yashyize hanze mu 2020. Mu zindi ndirimbo ze zakunzwe harimo “Amahoro”, “Ibaga nta kinya”, “Izabukuru”, “Bya bindi”, “Uzandinde gupfa kabiri”, “Na n’ubu”, “Izahabu”, “Buri Segonda” n’izindi.

    Uburyohe bw’indirimbo ze n’ijwi rye rinyura benshi, bituma atumirwa cyane hirya no hino mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, ibintu bigaragaza ko ari ku ibere kuko ari we ugaragara cyane mu bitaramo binyuranye yaba ibibera mu nsengero, mu bigo by’amashuri, mu bukwe n’ahandi.

    Vumilia kandi agiye gukora iki gitaramo nyuma y'amezi macye ataramiye i Burundi, mu gitaramo yatumiwemo na Dawn Joy Singes choir ahitwa Sororezo ku ya 09 Nzeri 2023. Iki gitaramo yagihuriyemo n'andi makorali menshi y’ i Burundi arimo Angel’s Voice Kabingo, Alone Gospel Sehe, Salvation Ngagara, Ebenezer Kamenge, Patmos Kamenge n’ayandi.


    Umuhanzi Vumilia Mfitimana yateguye igitaramo cye cya mbere yitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane ‘Nyigisha’

    Kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu nyuma yo gutekereza ku bantu bamukunda ariko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira itike

    Ni igitaramo azahuriramo n’amakorali ndetse n’abahanzi bakunzwe mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi

    Kanda hano urebe indirimbo ‘Nyigisha’ ya Vumilia Mfitimana


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142611/kwinjira-ni-ubuntu-vumilia-mfitimana-agiye-gukora-igitaramo-cya-mbere-nyuma-yimyaka-4-mu-m-142611.html

  • Ibya Afro Gako yo kwa Element na Pakkage bik… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2020, nibwo Element na Country Records yakoreragamo batangaje umushinga wo gukora injyana ya Afro Gako (Uruvange rwa Afrobeats na Gakondo nyarwanda) ariko nyuma y'aho Element aza gutandukana na Country Records yerekeza muri 1;55 am.

    Haba Elemnt na Noopja wazanye iki gitekerezo, bombi bakomeje iki gitekerezo ndetse bagerageza kugishyira mu bikorwa kugira ngo abanyarwanda batazagira ngo barabeshywe cyangwa se gutandukana kwabo kwagize ingaruka ku mishinga ya Country Records.

    Mu mwaka wa 2023 utangira, Country Records yasinyishije Producer FM Pro waje guhabwa izina rya Pakkage hanyuma Noopja amugezaho umushinga wo gukora injyana ya Afro Gako n'uko atangira gukora kuri iyi njyana mu bice byose.

    Mu mezi atatu ashize, nibwo hasohotse indirimbo 'Abahungu' ndetse n'indirimbo 'Akayobe' zose zari mu njyana ya Afro Gako ariko abantu bagira urujijo bibaza impamvu ari Element watangaje injyana ikaba ikozwe na Pakkage.

    Nyuma y'igihe abantu bategereje injyana ya Afro Gako yakozwe na Element, ejo bundi nibwo yashyize hanze iyi njyana hanyuma Pakkage ahita avuga ko atari Afro Gako ahubwo yavuguruye Gakondo gusa. Aha yatanze urugero rw’indirimbo “Karame rudasumbwa” ya Massamba Intore iri mu njyana nk’iya Element.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Pakkage yatangaje ko Element yabanje gukora Afro Gako mbere yo gutangaza ko yashyize hanze iyo njyana kugira ngo yumve icyo abantu bavuga  ariko akaza kongera kwisubiraho akayisubiramo.

    Indirimbo 'Bana' ya Shaffy na Chris Easy n'indirimbo 'Azana' ya Bruce Melodie niyo yari ikozwe mu njyana ya Afro Gako nk'uko Pakkage yabitangaje ariko nyuma yo kumva injyana yari yakorewe muri Country Records, yahisemo kongera kuyisubiramo. 


    Pakkage yahishuye ko Element yabanje gukora indirimbo ziri mu njyana ya Afro Gako atari yabitangaza nyuma aza kuyisubiramo

    Element yabanje gukora “Bana” na “Azana” mu njyana ya Afro Gako ariko nyuma arayihindura


    Reba indirimbo “Azana” ya Bruce Melodie

    “>
    Reba indirimbo “Bana” ya Shaffy na Chris Eazy 
    “>
    Umva indirimbo “Abahungu” ya Juno Kizigenza iri mu njyana ya Afro Gako Pakkage yakoze

    “>

    Umva indi ndirimbo “Akayobe” ya Manick Yani na King James yakorewe muri Country Records ikaba iri mu njyana ya Afro Gako.

    “>

    Iyumvire injyana ya “Afro Gako” Element yakoze



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142605/ibya-afro-gako-yo-kwa-element-na-pakkage-bikomeje-kuba-urujijo-142605.html

  • Icyo amategeko avuga kuri Dosiye ya Eric Semu… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yageze i Kigali, ku mugoroba wa tariki 1 Gicurasi 2024. Avuga ko ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, yirinze kugira byinshi avugana n'itangazamakuru, ariko yiteguye kugaragaza ukuri kose kw'ibyabaye.

    Yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, atanga ikiganiro kirambuye ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse no ku muyoboro wa Youtube, aho azagaragaza 'ukuri kwa nyirubwite mu kava mu rujijo rw'ibihuha biri guhwihwisa'.

    Semuhungu yanditse ibi mu gihe muri Nyakanga 2023, ikinyamakuru Review Journal cyanditse ko yafungiwe muri Amerika akurikiranyweho gufata ku ngufu.

    Uyu musore yafatiwe mu Majyaruguru y'Umujyi wa Las Vegas aho yari asanzwe atuye atangira kuburana kuri icyo cyaha. Nyuma yo gutangira kuburana, hibazwaga byinshi bijyanye n'igihugu kizamwakira, hagati y'u Rwanda ndetse na Afurika y'Epfo.

    Yaherukaga gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byumweru 52. Icyo gihe yanditse avuga ko yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2 Gicurasi 2016, kandi yishimira amahirwe yahagiriye arimo no guhura n'uwabaye umugabo we witabye Imana.

    Umwana ujya iwabo!

    Amashusho ya mbere yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko yishimiye kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yirinze kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, kandi ko yakiriwe muri Kigali Serena Hotel. 

    Uyu mugabo yavuze ko afite ‘byinshi byo kuzaganiriza abantu be’. Ati “”Ndahari amazina yanjye ni Eric Semuhungu, dufite byinshi byo kuzaganira igihe nikigera.” Ndi mu Rwanda, erega ndi umuryarwanda, amazi arashyusha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Ndi mu rugo rero i Kigali…”  

    Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basobanura ‘Deportation’ nk'igikorwa cyo kwirukanwa mu gihugu umuntu runaka, bitewe n’impamvu zirimo kurenga ku mategeko agenga icyo gihugu, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibindi.

    Bavuga ko kwirukanwa ari inzira yo kuvana umunyagihugu muri Amerika kubera kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka. Hashingirwa ku bikorwa birimo nko kugira uruhare mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, ibihungabanya umutekano rusange no kurenga kwa Viza(Visa).

    Basobanura ko mu gihe batangiye inzira yo kohereza umunyamahanga mu gihugu cy'amavuko cye, ashobora kuba afungiwe muri Gereza mbere yo kuburanishwa cyangwa se koherezwa mu gihugu cyemeye kumwakira.

    Nyuma y'uko afunzwe, atangira kujya yitaba umucamanza mu Rukiko rw'abanjira n'abasohoka mu gihe cyo koherezwa (kuvanwa mu gihugu).

    Biranashoboka ko Amerika yakwirukana mu gihugu mu gihe udafite ibyangombwa by'ingendo bikwiye, gukoresha inyandiko mpimbamo cyangwa adafite Visa.

    Urukiko rw’abinjira n’abasohoka muri Minisiteri y’Ubutabera yo muri Amerika (DOJ) ni rwo ruburanisha urwo rubanza rw'umuntu ugiye kwirukanwa mu gihugu.

    Iyo umucamanza yemeje ko kwirukanwa bigomba gukomeza, Urwego rw'abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE) bakora icyemezo cyo kwirukana.

    Mbere y'uko bagufasha kuva muri Amerika, ushobora guhitamo kuhava ku bushake, icyo gihe ukoresha amafaranga/ubushobozi ukava mu gihugu-Ibi bizwi nko kugenda ku bushake.

    Inyandiko iri ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko igihe ugiye kwirukanwa ufite uburenganzira bwo kuba wajuririra ibyemezo bimwe byo koherezwa. 

    Mbere yo kujuririra iki cyemezo, ushakisha serivisi zemewe n’amategeko. Ushobora kandi no gushakisha ubufasha bw'umuryango udaharanira inyungu.

    Iyo wumva ko uburenganzira bwawe nk'umuturage bwahungabanijwe, utanga ikirego muri Minisiteri y'umutekano mu gihugu.

    Bamwe bavanwa mu gihugu hakoreshejwe indege ya Leta ya Amerika. Abandi bashobora gukoresha urujya n'uruza rwo gutwara abantu n'ibintu.

    Abanyamahanga bakoze ibyaha bidafite urugomo bashobora gukorerwa icyitwa 'Rapid Repeat', aho bashobora kurekurwa bakava muri Gereza kugirango basubire ku bushake mu gihugu bakomokamo.

    Iyi nyandiko ivuga ko kwirukanwa bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuga kuvanwaho cyangwa umuntu ku giti cye ukomoka mu gihugu kubera ukwemera ko yabigizemo uruhare mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ibyaha bifitanye isano nayo- Ibi ni nabyo byatumye Semuhungu Eric avanwa muri Amerika.

    Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, ndetse na bimwe mu bihugu byo mu Burayi byashyizeho amategeko akakaye yo kwirukana ku butaka buri wese ugize uruhare mu byaha bishamikiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu, guhohotera umwana n’ibindi.

    Kwirukanwa bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bifatwa nk'uburyo bwo kurinda umutekano rusange, abantu ku giti cyabo ibikorwa byabo.

    Kuvana umuntu muri Amerika bikorwa n'Ishami ry'ibanze ryo gutwara abantu n'ibintu mu kirere ruzwi nka 'IAO'.

    IAO yorohereza ihererekanyabubasha no gutwara abenegihugu binyuze mu ndege z'ubucuruzi n'indege zikodeshwa mu rwego rwo gushyigikira ibiro bya 'ICE' hamwe n'ishami ry'umutekano mu gihugu (DHS). Ibi bikorwa binyuze mu masezerano no gutwara abantu mu kirere.

    Ibikorwa bya 'Air Charter Operations' bitwara abanyagihugu bafunzwe bagomba kuvanwa muri Amerika bakajwa mu bihugu bakomokamo.

    Hari kandi gutwara abanyagihugu bafungiwe muri Amerika, bakoherezwa mu bihugu bakomokamo. Bifashisha kenshi indege zidasanzwe zizwi nka 'Risk Charter'.

    Izi ndege zateganyirijwe gukura mu gihugu cyangwa mu turere abanyamahanga birukanwa ku butaka bwa Amerika, bakagezwa mu bihugu by'abo hisunzwe amabwiriza ya nyuma yo gukuraho uwo muntu, ku mpamvu z'umutekano cyangwa izindi mpamvu zishobora guteza ingaruka mu gihugu.

     

    Kanda hano usome inkuru bifitanye isano: Yirukanwe na Amerika? Iby’urugendo rwa Eric Semuhungu i Kigali


    Semuhungu yatangaje ko yiteguye kugaruka ku rugendo rwe kugeza agejejwe mu Rwanda


    Ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu no guhungabanya umutekano w'igihugu ntibyihanganirwa muri Amerika


    Amerika yateguye uburyo bwo gutwara abantu harimo kwifashisha indege cyangwa se inzira y'ubutaka 


    Mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye ikura ku butaka bw’ayo bamwe mu baturage bitewe n’ibyaha babaga bakoze 


    Kwirukanwa ‘Deportation’ hifashishwa indege, nyuma y’uko urukiko rubyemeje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142612/icyo-amategeko-avuga-kuri-dosiye-ya-eric-semuhungu-wirukanwe-muri-amerika-142612.html

  • Ni nde uzabazwa ibya Hoteli ya FERWAFA yagaba… – #rwanda #RwOT

    Tariki 25/02/2017 nibwo Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagombaga kubakwa iyi Hoteli ya FERWAFA, ikaba yarubatswe ku nkunga ya FIFA.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, umuyobozi wa FERWAFA yagarutse ku makuru mashya y’iyi Hoteli ndetse avuga ko bari kumvikana n’abazaba bayishinzwe.

    Yagize Ati” Icyo navuga cyo akazi karakomeje ubu abazacunga hotel barabonetse kuko twe nka FERWAFA ntabwo twayicunga. Turi kunoza amasezerano y’abazaba bayifite mu biganza. Twamaze gutanga amasoko y’ibikoresho, ndetse mu mezi nk’abiri tuzatangira kubaka kiriya kibuga kiyiri imbere kugira ngo abazaba bacumbitsemo nibakenera gukora siporo babe bagikoresha.”

    Mu mwaka wa 2015 ubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangazaga umushinga wo kubaka iyi Hoteli, ryari ryavuze ko iyi Hoteli izaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu.

    Nyuma y'uko hagiye haba ibibazo byatumye ibikorwa byo kubaka iyi Hoteli bidindira, byanatumye inyigo yayo ihindurwa, ubu ikaba yuzuye ifite ibyumba 42 bitandukanye n'uko mbere byari biteganyijwe.

    Iyi Hoteli yubatswe ku nkunga ya FIFA binyuze mu mushinga wayo uzwi nka FIFA Forward, aho yatanze inkunga ingana na Miliyoni 4.7 z'amadolari, ahwanye na Miliyari zisaga eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda (5,125,119,700 Frws).

    Usibye ibyumba 42 ifite, iyi Hotel ifite ibyumba bibiri by'uruganiriro, ibyumba bibiri binini by'inama ndetse n'ibiro bitandukanye, ikazajya yakira amakipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagabo n'abagore ndetse n'abakiri bato, ikazajya inifashishwa mu kwakira abashyitsi ba FERWAFA bitabira inama zitandukanye. 

    Muntangiriro z’umwaka ushize nibwo imirimo yo kubaka iyi Hoteli yasojwe 



    Mu 2017 nibwo umuyobozi wa FIFA Gianni Ifantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatse iyi Hoteli

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142600/ni-nde-uzabazwa-ibya-hoteli-ya-ferwafa-yagabanyirijwe-ibyumba-142600.html

  • 1:55AM yavuze ku byo gutandukana na Producer Element #rwanda #RwOT

    1:55AM yavuze ko ikiri kumwe na Producer Element batigeze batandukana nk’uko byari byaketswe bitewe n’ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo Element usanzwe ubarizwa mu inzu itunganya umuziki ikanareberera abahanzi ya 1:55AM, yagaragaje ko yasoje umushinga yari amaze imyaka 4 akoraho wo gutunganya injyana nshya ya “Afro Gako” (Afrobeats ivanze na Gakondo).

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyamba za yo, 1:55AM yashyizeho ubutumwa bwari bumeze nk’aho bashobora kuba batandukanye n’uyu mu-producer uri mu bagezweho, aho bavuze ko umwana yacutse ndetse bamwifuriza amahirwe masa.

    Bagize bati “Intangiriro yo kwinjira ni ugusohoka, imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico Nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z’ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element.”

    Mu kiganiro Kenny Mugarura ushizwe gukurikirana ibikorwa by’abahanzi muri 1:55AM yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko bakiri kumwe na Element batigeze batandukana ahubwo bamwifurije amahirwe amasa kuko yinjiye mu mushinga mushya wo gukora injyana nshya.

    Ati “Amahirwe masa twamwifurije ni ay’injyana nshya agiye gutangira gukora, urumva ni njyana nshya yari amaze igihe akoraho, ntabwo ari uko twatandukanye, turacyari kumwe na we muri 1:55AM.”

    Producer Element wamenyekanye cyane ubwo yari muri Country Record, ari nabwo yatangazaga ko hari injyana ya Afro Gako agiye gushyira ku isoko.

    Yaje kuyivamo yerekeza muri 1:55AM, ari nabwo byatezaga impaka nyinshi, Country Records ivuga ko iyo njyana atari iye ahubwo ari umushinga wa bo.

    Element udakunze kuvuga cyane, ku wa Gatatu akaba yaratanze icyo umuntu yakwita gasopo ku bantu bose biyitiraraga iyi njyana ye yari amaze imyaka 4 akoraho.

    Element aracyari muri 1:55AM

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/1-55am-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-producer-element

  • Urukundo rwa bo barugize ibanga! Abanyamakuru ba Radio 10 bakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba Radio&Tv10, Furaha Giovanni Bonheur na Esther Fifi Uwizera basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwatunguye benshi barimo n’abo bakorana.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasobo mu Mujyi wa Kigali.

    Nubwo bakoranaga mu kigo kimwe ariko urukundo rwa bo barugize ibanga rikomeye kuko n’abo bakorana batari babizi ndetse banatunguwe no kubona basezeranye imbere y’amategeko.

    Fifi akaba asanzwe akora ikiganiro cy’Iyobokamana cyitwa “Imbaraga mu Guhimbaza” akorana na Eddy Kamoso, akora kandi mu gisata cy’imikino ni mu gihe hari n’akandi gace agira kitwa “Imbogo” gatambuka kuri TV10 kaba ari video zisekeje zirimo n’abantu baba bakoze amakosa mu byo banditse cyane cyane ibinyamakuru.

    Umugabo wa Esther Fifi, Furaha Giovanni Bonheur we akaba akora mu ishami ry’amafoto n’amashusho.

    Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe bwa bo izaba tariki 07/07/2024 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa muri salle ya Kigali Parents School, ndetse banasezerane imbere y’Imana muri Salle ya Kigali Parents School.

    Fifi na Bonheur ubwo bari bategereje gusezerana imbere y’amategeko

    Bonheur yarahiriye kuzabana akaramata na Fifi

    Fifi na we yafashe ku ibendera maze asezeranya Bonheur ko bazatandukanywa n’urupfu

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Ubukwe bwa bo bwatunguye benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urukundo-rwa-bo-barugize-ibanga-abanyamakuru-ba-radio-10-bakoze-ubukwe-amafoto

  • Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Marine FC yo mu karere ka Rubavu yaraye ishimangiye kuguma mu cyiciro cya mbere cy'umwaka utaha w'imikino wa 2024-2025, ibi yabigezeho ubwo yatsindaga Musanze FC 1-0.

    Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kane, ukinirwa kuri Sitade Umuganda aho iyi kipe ibarizwa i Rubavu isanzwe yakirira imikino yayo.

    Hari mu mukino wa shampiyona y'u Rwanda yakinwaga ku munsi wa 29, aho kugeza ubu habura umunsi umwe wa shampiyona ngo umwaka w'imikino wa 2023-2024 urangire dore ko APR FC ariyo yamaze gutwara igikombe.

    Igitego kimwe rukumbi cyabonetae muri uyu mukino cyatsinzwe na Nkundimana Fabio uyu watsindaga ikipe yahoze akinira ya Musanze mbere y'uko ayivuyemo yerekeza muri APR FC.

    Gutsinda uyu mukino kuri Marines byatumye yizera kuguma mu kiciro cya mbere mu mwaka utaha w'imikino kuko k'urutonde rwa shampiyona ubu iyi kipe ifite amanota 35.

    Iyi kipe isize andi ayir'inyuma arwana no kutamanuka, aha harimo Gasogi United, Etincelles FC, Gorilla FC , Muhazi United, Bugesera na Etoile de l'Est agomba kwishakamo abiri azamanuka.

    Usibye uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane w'umunsi wa 29, indi mikino irakomeza mu mpera z'iki cyumweru ubereye kuri uyu wa Gatanu:

    APR FC vs Gorilla FC

    Etincelles FC vs Kiyovu SC

    Ku wa Gatandatu:

    Amagaju FC vs Sunrise FC

    Bugesera FC vs Muhazi United

    Police FC vs Etoile de l'Est

    Ku cyumweru:

    Mukura VS&L vs Gasogi United

    Rayon Sports vs AS Kigali

    The post Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/marines-fc-yatsinze-musanze-fc-1-0-ishimangira-kuguma-mu-cyiciro-cya-mbere-cya-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=marines-fc-yatsinze-musanze-fc-1-0-ishimangira-kuguma-mu-cyiciro-cya-mbere-cya-shampiyona-yu-rwanda