Blog

  • Ingabo z'u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ibyihebe muri Mozambique byimuriye ibikorwa by'iterabwoba mu karere ka Erati, mu ntara ya Nampula aho bishe umuturage, bagatwika amazu amashuri n'insengero, hoherejweyo ingabo z'u Rwanda kugirango zigarure amahoro n'ituze no guhumuriza abaturage bari bamaze iminsi batewe n'ibyihebe

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Integrity Magazine cyo muri Mozambique cyatangaje iyi nkuru uyu munsi tariki ya 4 Mata 2024, ingabo z'u Rwanda zinjiye mu mashyamba y'inzitane ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Makanika mu ntara ya Erati. Ibyo bikorwa bya gisirikari by'u Rwanda byageze ku ntego yabyo ku buryo bushimishije aho ibyihebe byakubiswe inshuro bikeya aba aribyo byambuka umugezi wa Lurio ariko abenshi barishwe.

    Ibyihebe byari byagabye ibitero hagati y'amatariki ya 25 na 26 Mata na nyuma yaho nkuko ibyihebe byabitangaje binyuze ku miyoboro yabyo, gusa ingabo z'u Rwanda zikimara kuhagera ibyihebe byaratsinzwe ku buryo bukomeye abenshi bamanika amaboko.

    Ibikorwa by'iterabwoba byatangiye muri iki gihugu guhera muri Ukwakira 2017, ubwo isiyose yatungurwaga n'amashusho agaragaza ibikorwa by'iterabwoba mu karere ka Mocímboa da Praia muri Cabo Delgado nyuma bagura uturere mu bikorwa by'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado aho ingabo za Mozambique zarushijwe imbaraga n'ibyihebe.

    Gusa nyuma y'iminsi mikeya ingabo z'u Rwanda na polisi zikigera muri iki gihugu zakubise ibyihebe bagarura uduce byari byarigaruriye ubu ibyihebe bikaba byihisha mu mashyamba atari no mu turere tudafite ingabo nkahitwa Chiure na Quissanga.

    Mu gihe ingabo zaturutse muri SADC ziri gusubira mu bihugu byabo ubu aho izo ngabo zari zirinze, harimo koherezwayo ingabo z'u Rwanda.

    The post Ingabo z'u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zongeye-guha-isomo-rikomeye-ibyihebe-muri-mozambique/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zongeye-guha-isomo-rikomeye-ibyihebe-muri-mozambique

  • Abakozi ba Agaciro Development Fund bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024, abayobozi n'abakozi b'iki kigega babanza gushyira indabo ahashyinguwe Abatutsi bishwe, hakurikiraho ibiganiro ndetse no gutanga inkunga y'amafaranga yo guteza imbere imishinga y'abagenerwabikorwa.

    Bagweneza Vestine wari usanzwe acuruza 'Mobile Money', ni umwe mu barokotse bagenewe inkunga wavuze ko yari asanzwe akoresha amafaranga make ku buryo nk'umuntu washakaga kubikuza ibihumbi 200 Frw yabimuhaga ari uko agujije bagenzi be. yashimiye inkunga yahawe kuko agiye gucuruza amafaranga menshi bikazongera umushahara we.

    Mu izina rya bagenzi be yanashimiye Ikigega Agaciro Development Fund, acyizeza ko inkunga we na bagenzi be bahawe bagiye kuyikoresha neza bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu muri rusange.

    Ati 'Nakoraga umushinga uciriritse nacuruzaga 'Mobile Money' ndi umu-agent nkakoresha amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 150 Frw. Nabona umukiliya ubikuza nk'ibihumbi 200 Frw nkaguza mugenzi wanjye, ariko ndashima Imana, ndabashima by'umwihariko Imana yatumye mudutekerezaho mukaba mubashije kuduha iyi nkunga.''

    ''Umushinga wanjye ugiye kuzamuka nanjye ngire agaciro nkore niteze imbere. Ndabashimiye by'umwihariko na bagenzi banjye turabashimiye kuba mwaradutekerejeho.''

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Ingabire Olive na we yashimiye Ikigega Agaciro Development Fund cyateye inkunga abarokotse kuko bizabafasha mu rugendo rwabo rwo kwiyubaka, anasaba abahawe inkunga kuyibyaza umusaruro ayo mafaranga bakayakoresha icyo bayaherewe kugira ngo bibafashe kwiteza imbere, aho kuba bayajyana mu bindi bidafite umumaro.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund, Tesi Rusagara, yabwiye abahawe inkunga ko iki kigega kibazirikana, kandi ko gishyigikiye imishinga yabo no kuba bataracitse intege bagakomeza urugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu.

    Ati ''Tuzahora tubashima. Mwagize ubwitange mu kubaka ubumwe bwacu n'igihugu, rero natwe twishimira gufatanya namwe […] twishimiye kubafasha, kandi dutekereza ko iyi mishinga izabyara umusaruro.''

    Rusagara kandi yasezeranyije abahawe inkunga yo guteza imbere imishinga yabo ko Ikigega Agaciro Development Fund kitazabatererana, ahubwo ko kizanabafasha no kuyikurikirana mu rugendo rwo gutuma yaguka.

    Muri iki gikorwa kandi Gasasira Jean Marie Maurice warokokeye muri Kiliziya ya Sainte Famille mu 1994 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, yavuze ukuntu Abatutsi batotejwe bagakorerwa iyicarubozo na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu byo yabonesheje amaso mu 1990 abarimo ababyeyi be bajyanwe kuri Stade Regional i Nyamirambo bashinjwa kuba ibyitso by'Inkotanyi, na bwo bakorerwa iyicarubozo.

    Ati ''Mu 1990 mu ifatwa ry'ibyitso, hari imodoka yagendaga muri karitsiye irimo umu- resiponsabure w'iwacu ikagenda itanga ingo z'Abatutsi bagomba gufatwa. Ntitwari tuzi ibyo ari byo, ariko twari twumvise ko inyenzi cyangwa Inkotanyi zateye igihugu, ku mashuri Saint Famille narabibonaga batwara ababyeyi bacu muri karitsiye. Babatwara muri Regional i Nyamirambo, barishwa ibyatsi bakorerwa iyicarubozo bihagije.''

    Gasasira yakomoje ku kuba ihanuka ry'indege y'uwari Perezida w'Igihugu, Habyarimana Juvénal ryaragizwe urwitwazo rw'ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarateguwe cyera, dore ko na mbere ya 1994 ibibazo byabaga mu bihugu by'abaturanyi abateguye jenoside babyitwazaga mu gutoteza Abatutsi mu Rwanda babwirwa ko babifitemo uruhare.

    Yatanze urugero rw'uko hari Abatutsi bari mu Rwanda bahowe urupfu rw'uwari Perezida w'u Burundi mu 1993, Melchior Ndadaye, ariko ko ibyo byose byari ugushaka impamvu zo kwica Abatutsi bazizwa uko bavutse.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Tesi Rusagara, ubwo yashyiraga indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Abitabiriye iki gikorwa bahawe ibiganiro n’ubuhamya ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ikigega Agaciro Development Fund cyanateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Abahawe inkunga bavuze ko igiye kubafasha kwiteza imbere

    Abahawe inkunga basazeranyijwe ko bazanafashwa gukurikirana imishinga yabo ikaguka

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Tesi Rusagara, yasezeranyije abahawe inkunga ko iki kigega kizakomeza kubakurikirana

    Jean Marie Maurice warokotse, yavuze ukuntu Abatutsi batangiye gukorerwa iyicarubozo na mbere ya Jenoside

    Bagweneza Vestine wari usanzwe acuruza ‘Mobile Money’, yavuze ko inkunga yahawe igiye kumufasha kwiteza imbere kuko yari afite igishoro gito

    Abakozi b’Ikigega Agaciro Development Fund bari kumwe n’abagenewe inkunga yo guteza imbere imishinga yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-agaciro-development-fund-bibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Uturere 15 twungutse amavuriro y'amatungo yitezweho gufasha aborozi – #rwanda #RwOT

    Aya mavuriro mato yuzuye atwaye miliyoni 510 Frw ubariyemo no kuyagezamo ibikoresho akaba yarubatswe ku bufatanye n'umushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y'Ubworozi, ugashyirwa mu bikorwa na RAB.

    Buri vuriro rifite aho bakirira aborozi, icyumba kibikwamo imiti n'icyumba gifatwa nka laboratwari ari naho hapimirwa uburwayi bw'itungo runaka. Kuri iri vuriro kandi uhasanga abashinzwe ubuvuzi bw'amatungo batandukanye barimo abatera intanga, abagira inama aborozi n'abandi benshi.

    Bakira abafite amatungo arimo ihene, intama, inkoko, ingurube, inka n'andi menshi atandukanye. Aya mavuriro yubatswe mu turere twa Ruhango, Huye, Nyamagabe, Karongi, Rulindo, Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyaruguru, Burera, Gakenke na Nyamasheke.

    Umuhire Odille ushinzwe ubuvuzi bw'amatungo mu ivuriro rito rya Nkotsi riherereye mu Karere ka Musanze, yavuze ko bari gufasha abaturage mu kuvura indwara bagorwaga no kubonera imiti. Yongeyeho ko umuturage wabagezeho itungo rye rikurikiranwa neza ku buryo ahabwa imiti yizewe.

    Ati 'Ubundi mbere twavuraga tugendeye ku bimenyetso, iyo ugendeye ku bimenyetso rero haba hari icyo ukeka ko ari bwo burwayi gishobora no kutaba cyo, ubu dusigaye tugendera ku burwayi bwemejwe na laboratwari tugatanga imiti yizewe.'

    Umworozi witwa Ziragaba Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yavuze ko iri vuriro ryatumye bareka kuvura amatungo yabo mu buryo bwa magendu.

    Ati 'Iri vuriro ryadufashije kudakora ingendo ndende tujya gushaka imiti mu Mujyi, dusigaye tubona abashinzwe kuvura amatungo hafi, mbere twabaga dufite umwe mu Murenge na we bikamugora mu gihe yabaye menshi. Hari n'igihe twakoreshaga ibyatsi, ubu rero amatungo yabaye neza kuko tuyahera imiti ku gihe.'

    Nzayisaba Joselyne we yavuze ko iyo amatungo yabo yarwaraga mbere, bajyaga gushakisha ibyatsi bakabivuguta bakayabiha bitewe n'uko abavuzi b'amatungo babonekaga kure kandi na bwo bakaboneka rimwe na rimwe. Yongeyeho ko hari n'abakoreshaga imiti ya magendu ariko ko yacitse.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubworozi muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yavuze ko kwegereza amavuriro y'amatungo aborozi bizafasha mu kongera umusaruro yaba uw'amagi ndetse n'icyororo, abasaba kuyagana.

    Dr Ndayisenga yongeyeho ko muri gahunda ya guverinoma y'imyaka irindwi bari bihaye intego ko izarangira bageze ku musaruro w'inyama ungana na toni ibihumbi 150 ku mwaka, ubu bakaba bageze kuri toni ibihumbi 130, uruhare rw'amatungo magufi bifuza ko rwaba 80% naho inyama z'inka zikaba 20%.

    Kuri ubu u Rwanda rurifuza ko buri muturage yarya ibilo 45 by'inyama, avuye ku bilo umunani arya ku mwaka muri iki gihe. Ibi byatumye muri uyu mushinga wa PRISM abaturage barenga ibihumbi 23 bahabwa amatungo magufi arimo inkoko, ihene, ingurube n'intama.

    Amavuriro mato yubatswe mu turere 15 arimo imiti myinshi ifasha abaturage mu kuvura amatungo yabo

    Umuhire Odille ushinzwe ubuvuzi bw'amatungo mu Ivuriro rito rya Nkotsi riherereye mu Karere ka Musanze, yavuze ko iri vuriro rizabafasha gutanga serivisi nziza ku baturage

    Aya mavuriro yashyizwemo laboratwari izajya ifasha abavuzi b'amatungo kumenya indwara itungo ryarwaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-15-twungutse-amavuriro-y-amatungo-yitezweho-gufasha-aborozi-bagorwaga

  • Ibiciro by'imodoka zo kuri site ya Busanza bizaba biri hasi- Polisi – #rwanda #RwOT

    Iyi site izajya ikorerwaho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga yafunguwe ku mugaragaro na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo Irembo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024.

    Mu rwego rwo korohereza abashaka gukora ibi bizamini hifashishijwe ikoranabuhanga, muri serivisi za Polisi ziba ku rubuga rwa Irembo, hongerewemo iyo gusaba gukorera ikizamini kuri iyi site.

    Ibizamini bizajya bikorerwa kuri iyi site biri mu byiciro bitanu by'impushya: A, B, C, D na D1, kandi ukenera iyi serivisi guhera kuri uyu wa 3 Gicurasi azajya yishyurira rimwe ku rubuga Irembo gusa ibiciro birahinduka bitewe n'icyiciro.

    ACP Rutikanga yasobanuye ko igiciro cyo kwiyandikisha ku bantu bashaka gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ari ibisanzwe, gusa ibyo kwishyura imodoka yo gukoresha muri iki kizamini bizajya munsi y'ibisanzwe.

    Yagize ati 'Itegeko rigena ibiciro ntiryahindutse. Ikizahinduka ni igiciro cy'imodoka ukoresha. Uko abantu bazajya buzuza imyirondoro yabo mu Irembo basaba, bazajya babona ibiciro. Gusa icyo navuga aha ngaha ni uko biri munsi y'ibisanzwe.'

    Ubusanzwe, abakora ikizamini cyo gutwara imodoka ntoya (icyiciro B) bishyuraga amafaranga ibihumbi 50 Frw by'imodoka bakoresha. Agenda yiyongera ku byiciro biri hejuru y'iki.

    Site nshya ya Busanza yamaze gufungurwa

    Abifuza uruhushya rwo mu cyiciro A bari mu bemerewe gukorera kuri site ya Busanza

    Abakorera i Busanza bazajya bishyura imodoka zo mu cyiciro B amafaranga ari munsi y’asanzwe

    Ibiciro by’imodoka bitandukana hashingiwe ku busumbane bw’ibyiciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-by-imodoka-zo-kuri-site-ya-busanza-bizaba-biri-hasi-polisi-y-u-rwanda

  • Komite icyuye igihe y'Urwego rushinzwe gutunganya imikorere y'abagenagaciro yashimiwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu muhango w'ihererekanyabubasha ku buyobozi bucyuye igihe bw'Urwego rutunganya imikorere y'abagenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda ndetse n'ubushya bwashyizweho n'iteka rya Minisitiri w'Intebe no 012/03 ryo ku wa 25/03/2024.

    Muri uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibidukikije, Dr Uwera Claudine, yibukije abagenagaciro bitabiriye iki gikorwa ndetse n'ubuyobozi bwabo, ko Leta y'u Rwanda yashyizeho itegeko rigenga umwuga w'igenagaciro ku mutungo utimukanwa mu rwego rwo kugena imikorere y'uyu mwuga, mu kugabanya ibibazo byawugaragaragamo, bityo ko bakwiye kuziba icyuho cy'aho bitaranozwa neza.

    Ati ''Nk'uko mwese mubizi, Leta y'u Rwanda yashyizeho itegeko rigenga umwuga w'igenagaciro ku mutungo utimukanwa mu rwego rwo kugena imikorere y'umwuga no kuwuha umurongo mu mwaka wa 2010. […] icyo gihe icyari kigamijwe ni ukugira ngo ibibazo byagaragaraga mu kugena agaciro k'imitungo bishobore kuba byabonerwa igisubizo.''

    Yongeyeho ati “Twagiye twumva aho ibiciro byagendaga bigenwa nabi ingaruka zose zagiye zihaba, ntibigira ingaruka gusa ku bagombaga kugenerwa agaciro (bene umutungo), bigira ingaruka ku bukungu bwose bw'igihugu […] turasaba ubuyobozi bushya ko bwashyiraho uburyo bwo kureba ahakiri icyuho hose nk'uko nari maze kubivuga, ndetse n'imikorere itari iya kinyamwuga ikaba yahagarara.''

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV), Mugisha John, yashimiye abagize komite icyuye igihe kuko bakoze byinshi mu iterambere ry'uru rugaga, dore ko habayeho n'ubwiyongere bw'abagenagaciro b'umwuga bakaba bageze kuri 243, mu gihe mu 2010 bari 46.

    Mu bindi byakozwe na komite icyuye igihe ni uko mu myaka yo hambere uru rugaga rugitangira hari hariho ikibazo cy'abiyitiriraga kuba abagenagaciro b'umwuga, ariko ubu hakaba harubatswe sisitemu igaragaza igenagaciro ryakozwe, ku buryo utari umugenagaciro w'umwuga adashobora kuyigiraho uburenganzira.

    Hanashyizweho kandi ubwisungane mu kwivuza mu kwita ku mibereho myiza y'abagenagaciro b'umwuga, aho urugaga rugira uruhare runini kugira ngo abanyamuryango barwo ndetse n'abo mu miryango yabo babashe kwivuza neza.

    Hashyizweho kandi ubufatanye bwa IRPV n'izindi ngaga zirimo n'izo mu mahanga nko muri Kenya, Afurika y'Epfo, Uganda n'ahandi, ndetse ku rwego rwa Afurika, IRPV yinjira mu Muryango African Real Estate Society.

    IRPV kandi yakoze inyigo ku bibazo bizibandwaho mu kubikemura mu 2024, ku ikubitiro hakaba hazibandwa ku gukemura ibyakunze kuvugwa muri cyamunara zo mu Rwanda, aho nk'ugiye guterezwa umutungo usanga uteshwa agaciro nk'iyo ashaka kwishyura ikigo cy'imari nka banki, ku buryo umutungo we ugurishwa hitawe gusa ku mafaranga abereyemo banki, hatitawe ku gaciro gakwiye k'umutungo ugurishwa.

    Hanashyizweho kandi amahugurwa ku bagenagaciro b'umwuga kugira ngo babashe no kujya bagena agaciro k'imitungo yimukanwa mu gihe bibaye ngombwa, kuko na bo mu bihe bitandukanye bagiye basabwa gutanga iyo servisi kandi itari isanzwe mu zo bibandaho.

    Haracyari imbogamizi

    Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV) rwagaragarije Minisiteri y'Ibidukikije ko hakiri imbogamizi mu mikorere yarwo, rukifuza ko ku bufatanye bw'iyi Minisiteri ndetse na komite nshya igiyeho, bagira uruhare mu kuzikuraho kugira ngo hanozwe ikorwa ry'uwo mwuga.

    Zirimo kuba uru rugaga rwarahawe inshingano zo gutegura ibiciro fatizo mu kunoza uwo mwuga, ariko bikaba bisaba ingengo y'imari nini rudafite ku buryo kubitegura bitinda.

    IRPV igaragaza ko ikora ibiciro fatizo hagendewe ku midugudu, ku buryo gufata imidugudu 14.837 yo mu gihugu ugafata nibura ibiciro fatizo 10 byo kwifashisha muri buri mudugudu wenda igiciro kikaba 5000 Frw kuri buri giciro fatizo, byasaba hafi miliyoni 800 Frw kugira ngo bikorwe.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV), Mugisha John, yanakomoje ku kuba hakenewe imikoranire n'ibigo by'imari mu gukumira ruswa yagaragara hagenwa agaciro k'ibirimo imitungo itimukanwa.

    Ati ''Hakenewe kunozwa imikoranire hagati y'abagenagaciro n'abafatanyabikorwa cyane cyane za banki n'ibigo by'imari, kugira ngo habe hajyaho amategeko n'amabwiriza aziba ibyuho bishobora kuvuka, bya ruswa mu mikoranire.''

    Ikindi kandi ni uko IRPV yifuza kubika amakuru cyane cyane ku mitungo itimukanwa, ku buryo byafasha abashoramari dore ko bakenera amakuru atandukanye kugira ngo bashore imari ahantu runaka.

    Muhire Jean Claude ahagarariye komite nshya y'Urwego rushinzwe gutunganya imikorere y'abagenagaciro (Regulatory council), yashimiye bagenzi be bo muri komite icyuye igihe ko bakoze ibishoboka byose mu guteza imbere uru rugaga, anabizeza ko we na bagenzi be bagiye gufatanya mu nshingano bazagira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye abagenagaciro b'umwuga mu Rwanda.

    Abandi bagize iyi komite nshya:

    • Nishimwe Marie Grace: Umuyobozi w'Urwego rushinzwe gutunganya imikorere y'abagenagaciro akaba ahagarariye ikigo cy'ubutaka
    • Muhire Jean Claude: Umuyobozi Wungirije, ahagarariye abagenagaciro
    • Batamuriza Faith: Ugize urwego, ahagarariye Banki Nkuru y'u Rwanda
    • Ndacyayisenga Esther: Ugize Urwego, Ahagarariye Minisiteri Ifite ibikorwa remezo mu nshingano
    • Uwimana Naicolas: Ahagarariye Ishyirahamwe ry'Amabanki mu Rwanda
    • Kwizera Alphonse: Ahagarariye Urugaga rw'Abikorera- PSF
    • Dr. Iyandemye Samuel: Ahagarariye abagenagaciro

    Umuyobozi w’Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV), Mugisha John, yanakomoje ku kuba hakenewe imikoranire n'ibigo by'imari mu gukumira ruswa yagaragara hagenwa agaciro k'ibirimo imitungo itimukanwa

    Habayeho ihererekanyabubasha kuri komite nshya na komite icyuye igihe

    Iki gikorwa kitabiriwe na benshi mu bagenagaciro b’umwuga

    Abagize imikorere myiza na IRVP bagenewe ibihembo by’ishimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komite-icyuye-igihe-y-urwego-rushinzwe-gutunganya-imikorere-y-abagenagaciro

  • Old Mutual Insurance Rwanda yasuye Urwibutso rwa Kibuza inaremera abarokotse Jenoside (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye tariki ya 3 Gicurasi 2024 mu rwego rwo kwifatanya n'abandi Banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubuyobozi bwa Old Mutual Insurance Rwanda ndetse n'abakozi biganjemo urubyiruko, babanje gukora urugendo rwo kwibuka, nyuma basura ibice binyuranye by'Urwibutso rwa Kibuza, bashyira indabo kuri uru rwibutso ndetse bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

    Ubuyobozi bw'uru rwibutso bufatanyije na IBUKA mu Murenge wa Musambira, bwasobanuye uburyo Jenoside muri icyo gice yakoranywe ubugome bukabije aho ikahatwara ubuzima bw'abarenga 47.000 barushyinguyemo, bari batuye mu zahoze ari Komini Runda, Musambira, Taba ndetse n'ahandi.

    Ku isonga ry'abagize uruhare rukomeye muri Jenoside muri icyo gice, harimo Akayesu Jean Paul wari Burugumesitiri wa Komini Taba watumije inama y'abaturage maze aza gufata umugore n'umugabo b'Abatutsi, abicira imbere y'abandi bari bitabiriye inama kugira ngo abatinyure gutangira Jenoside.

    Hasobanuwe kandi uburyo umugore wamenyekanye ku izina rya Mukangango yiyambuye ububyeyi akajya yica abana b'abahungu abasekuye mu masekuru, abandi akabahuza n'ababica babatabye mu byobo ari bazima. Hari kandi abicishwaga ubuhiri ndetse n'abakubitwaga ku biti birimo imisumari aho yagize uruhare mu rupfu rw'abagera ku 100 harimo n'abo yiyiciye.

    Nyuma yo gusura uru rwibutso, abakozi n'abayobozi ba Old Mutual berekeje ahari hateraniye abarokotse mu Mudugudu wa Mbari, hari n'ubuyobozi bw'ibanze, bafatanya mu gikorwa cyo kwibuka. Banaremeye ibyiganjemo ibyo kurya imiryango 12 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe muri uyu Mudugudu wa Mbari.

    Aba baremewe biganjemo ababyeyi bageze mu zabukuru, bishimiye cyane iyi nkunga bahawe kuko imibereho isanzwe ya buri munsi rimwe na rimwe ibagora bitewe n'intege nke.

    Niyonsenga Rosette yagize ati 'Twishimiye igikorwa badukoreye cyo kuza kudufata mu mugongo, byadufashije kudaheranwa n'agahinda gaterwa n'icuraburindi twanyuzemo.Tugira ibihe bitugoye hano muri uyu mudugugu tubamo kuko amasambu yacu aba kure, imibereho ikatugora. Harimo abakecuru n'abandi bamugaye batabasha gukora n'abagiye gukora hababera kure kandi imbaraga aba ari nke. Ibi bigenda biduhumuriza iyo tubonye abadusura.”

    Bizimungu Étienne na we uhatuye ndetse wagizwe imfubyi na Jenoside, yavuze ko nk'imfubyi banezezwa no kubona hari ababitayeho ndetse ko byose bikomoka ku buyobozi bwiza bwongeye guha Abanyarwanda uburenganzira bungana mu Gihugu cyabo.

    Muhamadi Nshimiyimana wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Old Mutual Insurance Rwanda, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binaha Abanyarwanda inshingano zo kwita ku bayirokotse.

    Ati “Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukomeza imitima y'abarokotse biduhamagarira kubafasha mu isanamitima ndetse n'umubiri. Bamwe mu barokotse baracyahangana n'ibikomere by'umubiri, ihungabana, agahinda ko kubura ababo ari na ko kandi bakeneye ubufasha mu buvuzi, uburezi ndetse no kwiteza imbere mu buzima busanzwe.'

    Yakomeje ati 'Ni inshingano zacu twese hamwe ndetse na bo muri rusange ko dufatanya gutanga inkunga mu rwego rwo kubafasha gukomera ndetse no kumererwa neza.'

    Nshimiyimana yashimiye kandi iyi miryango basuye uburyo itaheranwe n'amateka ahubwo igaharanira kubaho mu rugendo rutari rworoshye yanyuzemo rwuzuye ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Old Mutual Insurance Rwanda ni ishami ry'ikigo mpuzamahanga cya Old Mutual Group gitanga serivisi z'imari n'iz'ubwishingizi mu bihugu 14 byiganjemo ibya Afurika nka Afurika y'Epfo, Botswana, Eswatini, Ghana, Kenya, Malawi, Namibie, Nigerie, u Rwanda, Sudani y'Epfo, Tanzanie, Uganda, Zimbabwe no mu Bushinwa.

    Abakozi ba Old Mutual Insurance Rwanda bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri aka gace

    Abakozi ba Old Mutual Insurance Rwanda basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace

    Hatanzwe ubuhamya busobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace

    Mu byatanzwe harimo n’ibiribwa

    Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka

    Nshimiyimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira bwashimiye Old Mutual Insurance Rwanda

    Hakozwe n’urugendo mu rwego rwo kwibuka abavukijwe ubuzima bazira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Old Mutual Insurance Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/old-mutual-insurance-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-kibuza-inaremera-abarokotse

  • Si rutahizamu! Cole Palmer usigaye abica biga… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 06 Gicurasi muri 2002, ni bwo Cole Palmer yabonye izuba, avukira i Manchester mu Bwongereza. Amazina ye yose ni Cole Jermaine Palmer, akaba umwe mu kabinnyi bakiri bato batangiye guca amarenga ko mu myaka izaza ashobora kunga ikirenge mu cya bagenzi be banyuze muri Chelsea nka Frank Lampard n’abandi.

    Cole Palmer, akina mu kibuga hagati asatira izamu, rimwe na rimwe agakina asatira ariko anyuze ku mpande. Ni umusore ukomoka ku babyeyi bitwa Marie na Jermaine.

    Cole Palmer yavugishije isi cyane, ubwo yahitagamo gutandukana na Manchester City atabonagamo umwanya wo gukina, akerekeza muri Chelsea, nuko mu mwaka we wa mbere agahinduka umukinnyi w’akataraboneka.

    Palmer yakiniye Manchester City kuva muri 2020 kugera muri 2023. Mu myaka itatu yamaze muri Manchester City yayikiniye imikino 19 muri English Premier League, birangira nta gitego ayitsindiye.

    Ku mukino wa nyuma wa English Super Cup, Cole Palmer yatsinze igitego cyo kwishyura ku mukino wa Arsenal, gusa byarangiye igikombe kigiye kwa Arsenal kuri Penaliti. 

    Kuva muri 2010 kugera muri 2020, Cole Palmer yakinaga mu bakinnyi bato ba Manchester City. Kugeza ubu harakibazwa ukuntu yaba yarabanye n’ikipe imyaka 13, ikipe ikaba itari yarigeze ibona ubuhanga bwihishe muri we.

    Akimara gutandukana na Manchester City akajya muri Chelsea muri 2023, Cole Palmer yahise aba umukinnyi udasanzwe, mu mikino 29 amaze gukinira Chelsea muri English Premier League, amaze kuyitsindira ibitego 20 kandi ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati.

    Cole Palmer yagiye abona amahirwe yo gukinira Ubwongereza mu batatengeje imyaka 16, 17, 18 na 21 ndetse muri 2023 yakinnye imikino ibiri mu ikipe y’igihugu nkuru y’u Bwongereza.

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16, Palmer yayikiniye imikino 2 muri 2017. Muri 2019  yakiniye imikino itatu mu ikipe y’abatatengeje imyaka 17, muri 2019 arongera akinira u Bwongereza mu batatengeje imyaka 18, akina imikino 9 atsinda ibitego bibiri. Muri 2021 yakiniye u Bwongereza mu batatengeje imyaka 21, akina imikino 15 atsinda ibitego bitanu.

    Kugeza ubu Cole Palmer amaze kwegukana igikombe kimwe yagizemo uruhare rufatika, ni Euro y’abatatengeje imyaka 21 yegukanye muri 2121 ubwo yari kumwe n’ ikipe y’igihugu y’ u Bwongereza. 

    Mu Mwaka we wa mbere muri Chelsea, Cole Palmer asigaye ahanganira ibihembo by’abakinnyi bafite ibitego byinshi kandi atari na rutahizamu 

    Cole Palmer akiri muri Manchester City, nta cyizere cy’ahazaza yari yifitiye 

    Cole Palmer ni umwe mu bakinnyi basigaye bananira Manchester City iyo yakinnye na Chelsea 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142633/si-rutahizamu-cole-palmer-usigaye-abica-bigacika-muri-chelsea-ni-muntu-ki-142633.html

  • Minisitiri Utumatwishima yavuze kuri Chryso N… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyiswe “Wahozeho Album Launch” kizabera muri BK Arena ku cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 kuva saa kumi z’umugoroba. Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo “Wahozeho” azaba amurika Album ye ya mbere y’indirimbo 18.

    Kizaririmbamo abaramyi bakunzwe ari bo Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club. Kizayoborwa na Tracy Agasaro, hanyuma Apotre Masasu abe ariwe wigisha ijambo ry’Imana.

    Ni igitaramo giteye benshi amashyushyu barimo ibyamamare byatangaje ko bizaba bihibereye nka Miss Naomie Nishimwe [Miss Rwanda 2020], umukinnyi wa filime Bamenya, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio n’abandi.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yahamagariye abakunzi b’umuziki kuzashyigikira Chryso Ndasingwa muri iki gitaramo cye cyo muri BK Arena ndetse asaba ko byaba umuco, “umuhanzi wese tujye tumuteza imbere”.

    Yabanje kumwiseguraho kuko yari yitiranyije gitaramo cye ‘Wahozeho’ n’indirimbo yamamaye cyane ‘Yahozeho’ [FPR Yahozeho] ya Senderi Hit na Intore Tuyisenge ivuga ko ‘FPR yahozeho ariko ntibabimenya, iyo baza kubimenya byari kuborohera’. Yahise avuga izina ry’igitaramo cy’uyu muramyi anasaba abaturarwanda kuzamushyigikira cyane.

    Ati: “Gospel Concert ya #Ndasingwa ni ku Cyumweru tariki 05.05.2024 saa kumi kuri BK Arena. [Chryso] Ambabarire nari nasomye nabi ngo #Yahozeho (nabyitiranyije n'indirimbo tujya turirimba ngo #FPR yahozeho ariko ntibabimenya). Ni #WahozehoAlbumLaunch. Umuhanzi wese tujye tumuteza imbere”.

    Minisitiri Utumatwishima yatangaje ibi anyuze ku butumwa bwa Chryso Ndasingwa buri ku rubuga rwa X [Twitter] aho yibutsaga abamukurikira ko hasigaye iminsi 6 agakora igitaramo “Wahozeho Album Launch” kizabera muri BK Arena tariki 05.05.2024. Amatike y’iki gitaramo ari kuboneka www.ticqet.rw ndetse amakuru ahari ni uko hasigaye amatike macye cyane.

    Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro, agatanga n’umusanzu mu matorero anyuranye nka CLA n’ahandi. Yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira muri New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Yavuze ko Album ye ya mbere “Wahozeho” agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Impamvu yahisemo inyubako ya BK Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko yabonye nta handi hantu habereye abakunzi b'umuziki we uretse muri iyi nyubako yabengutswe n'abantu bose mu bice byose. Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere nje gutaramira aha ariko ni ubwa mbere ngiye kuhakorera igitaramo cyanjye. Narebye ahantu hakwiriye mbona aha niho hantu heza cyane.'

    Agaruka ku bushobozi afite bwo kuzuza BK Arena, inyubako itinywa cyane n'abahanzi kubera ubunini bwayo, yavuze ko nta mpungenge na nke afite zo kuba iyi nyubako itazuzura kuko urukundo yerekwa mu bihangano bye bigaragaza ko hari benshi bashyigikiye ibikorwa bye.

    Ati 'None se niba indirimbo 'Wahozeho' imaze kurebwa n'abarenga 1,000,000 kandi ari abantu batandukanye, ubwo haburamo abantu 10,000 muri iyo Miliyoni baza kunshyigikira?'

    Abari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

    Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w’igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 25,000 Frw. Kanda HANO ugire itike zitarashira.

    Chryso Ndasingwa ategerejwe muri BK Arena mu gitaramo ‘Wahozeho Album Launch’

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ku gitaramo cya Chryso anasaba ko buri muhanzi wese yajya ashyigikirwa

    Chryso Ndasingwa aramurika album ya mbere mu gitaramo cy’amateka

    Amatike agiye gushira

    Miss Nishimwe Naomie avuga ko azitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa

    REBA INDIRIMBO “WAHOZEHO” YITIRIWE IGITARAMO CYA CHRYSO NDASINGWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142635/minisitiri-utumatwishima-yiseguye-kuri-chryso-ndasingwa-anasaba-ko-umuhanzi-wese-yajya-ash-142635.html

  • Prophet Bishop Sibomana Samuel yahanuye ko DR… – #rwanda #RwOT

    Prophet Sibomana Samuel avuga ko Imana izakoresha ibindi bihugu atavuze izina bigafasha umutwe wa M23 umaze igihe kinini urwana intambara yo gushakira amahoro n'uburenganzira abo bahuje ubwoko b'Abanyamulenge bakorerwa iyicarubozo bazizwa kuba bavuga Ikinyarwanda, no kuba ari Abatutsi, nk'uko isezerano ry'Imana riri.

    Yatangiye agira ati: 'Buriya intambara yose ni mbi, nta ntambara nziza ibaho, kuko intambara irasenya ntiyubaka, ariko iyi ntambara yari iy'amasezerano, twari dufite amasezerano y'uko Abanyamulenge bazasenyerwa, bagasigarira ku busa, ariko nyuma yo gusenyerwa hakaba amahoro, kandi igihugu cy'i Mulenge kikongera kikubakwa;

    Ndetse tukaba dufite n'amasezerano y'uko Kongo izacikamo ibice, hazabaho Repubulika ya Kivu, ni ho Abanyamulenge bazagira amahoro, bazongera bagatunga inka ziruta izo batunze, kandi izo nka ntibazongera kuzitunga nk'uko bazitungaga, buri muntu azagira ifamu ye mu buryo bwa kijyambere.'

    Yasobanuye uko ibi bizashyirwa mu bikorwa, Abanyamulenge bakagira igihugu cyabo bwite agira ati: 'Icyo cyizere tugihabwa n'Imana yacu. Kera, Abanyamulenge bayoborwaga n'Imana. Nk'ubu hari ijambo bavuga ngo Imana y'inganji, Imana y'i Bubembe, n'Imana y'i Mulenge. Iyo Mana ni yo ituyobora ikatubwira ibigiye kuza. Turi mu bihe bigoye, ariko birasimburana, ibyiza biri imbere, bigeye kuza mu Banyamulenge.'

    Yakomeje agira ati: 'Imana itubwira yuko i Mulenge hazaba amahoro Kongo yacitsemo ibice, Repubulika ya Kivu yabayeho. Repubulika ya Kivu itarabaho, nta mahoro Abanyamulenge n'Abatutsi muri rusange bazabonera muri Kongo. (Nibitaba) hazakomeza habe intambara cyane, ariko Imana itubwira ko hagiye kuboneka ubutabazi.'

    Ubu butabazi ari na bwo buzatanga amahoro n'igihugu gishya ku Banyamulenge, Prophet Bishop Samuel abusobanura agira ati: 'Iriya ntambara mubona muri Kivu y'Amajyaruguru izakomeza igere n'iwacu, ni yo izatanga ubutabazi, ndetse izagira amashami menshi azagera i Minembwe n'ahandi hose.

    Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Gitavi Tv, yakomeje agira ati “Icyo nabwira Abanyamulenge ni uko igihe cyo gutabarwa n'Imana kigeze, amasengesho basenze Imana yarayumvise, igihe cy'ubutayu cyarangiye hagiye kuza igihe cy'amahoro, ni ryo sezerano.'

    Nk'uko byavuzwe mu kiganiro, ibikorwa bibi birimo n'iyicwa rubozo ku Banyamulenge, byose bikorwa n'abaturanyi babo baba bashyigikiwe na Leta ya Kongo iyobowe na Tschisekedi, ari bo Bamayimayi bahinduriwe izina bakitwa Abazalendo cyangwa Wazalendo.

    Prophet Bishop Samuel yagize ati: 'Abanyamulenge bishwe n'abakabarengeye, Leta ya Kongo ya Tschisekedi ni yo yafashije abo duturanye, Ababembe n'Abapfuyero mu buryo buziguye (indirectement, indirectly), ibafasha kugira ngo bameneshe, bagirire nabi Abanyamulenge.'

    Nubwo ingabo za Kongo nyiri izina atari zo ziza kwica no gusenyera Abatutsi, Prophet Bishop Samuel Sibomana avuga uburyo ibikoramo agira at: 'Yahaye imbunda Abamayimayi bahinduriwe izina bakitwa Abazalendo (Wazalendo), baradusenyera inka zose zirashira, murabizi umutungo w'Abanyamulenge ni inka zacu.

    Nanjye naranyazwe, inka zanjye zagiye muri izo ngizo, ariko dukomeza gusenga Imana, itubwira ko ibibazo duhura na byo bigiye kurangizwa n'abana bacu bazahaguruka bakirwanaho, ndetse hari n'ibindi bihugu by'amahanga bizafasha abana bacu, kugira ngo barwane urwo rugamba kandi barutsinde.'

    Avuga ko iyi ntambara yabaye ku bw'amasezerano y'Imana kugira ngo bazabone igihugu cyabo agira ati: 'Iyi ni intambara y'amasezerano, ibyatubayeho byose Imana yari yarabitubwiye, ko Abanyamulenge bazameneshwa, bazicwa, bakagirirwa nabi n'Ibizunguti (Abamayimayi n'abandi barwanya Abanyamulenge bashyigikiwe na Leta ya Kongo) byariye inka n'imitungo yacu.' Nyuma y'izi ntambara hazaba amahoro, nk'uko yabitangaje!

    Bishop Prophet Sibomana Samuel avuka Minenembwe, ahitwa Masoro, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika we n'umuryango we. Itorero rye rya Shekinah Glory Church rifite amatorero mur Uganda, ahitwa Nakivale na Mbarara. Yavukanye impano y’ubuhanuzi kuko byahanuwe ataravuka.

    Bishop Prophet Sibomana Samuel yahanuye ko M23 izatsinda urugamba hakaboneka amahoro ku banyamulenge baba muri DRC

    REBA PROPHET BISHOP SIBOMANA SAMUEL AVUGA UBUHANUZI BWE KURI DRC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142634/prophet-bishop-sibomana-samuel-yahanuye-ko-drc-izacikamo-kabiri-hakaboneka-repubulika-ya-k-142634.html

  • Emeran Noam wanyuze muri Manchester mu muryango winjira mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse Naoam Emeran ukinira FC Groningen mu Buholandi, azaba ari mu bakinnyi bazifashishwa ku mikino ya Benin na Lesotho mu kwezi gutaha.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bifujwe ko yaza gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi akiri no mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester United.

    Noam Emeran avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se w’umufaransa wavukiye muri Guadeloupe, Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

    Kuba se yarakiniye Amavubi, benshi bumvaga ko n’umwana we bizoroha kurukinira ariko byaje kugorana bitewe n’uko se yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’uko twagiye tubigarukaho mu nkuru zatambutse.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubu ibiganiro bigeze kure ndetse uyu mukinnyi ukina anyuze ku ruhande asatira, muri FC Groningen mu cyiciro cya kabiri mu Buholadni nta gihindutse agomba gukina imikino 2 u Rwanda rufite mu kwezi gutaha uwa Benin tariki ya 6 Kamena na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024.

    Bivugwa ko muri iki cyumweru hari bamwe mu bayobozi ba FERWAFA bashobora kujya mu Bufaransa kuvugana na se ngo babirangize ku buryo Emeran yatangira no gushakirwa ibyangombwa, aha bazanaboneraho n’umwanya wo kuvugana na Warren Kamanzi ukinira Touluouse FC mu Bufarana kuko na we ni undi mukinnyi u Rwanda rwifuza.

    Emeran Noamnta gihindutse azakinira Amavubi mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emeran-noam-wanyuze-muri-manchester-mu-muryango-winjira-mu-mavubi