Blog

  • “Ibyo bita ibishitani, babyige!” Mama Charlene umenyerewe mu kuvuga amabanga y’abashakanye, yagiriye inama abagore uko bakwiye kwita ku bagabo babo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi uzwi ku mazina ya Mama Charlene, ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ku mabanga y'abashakanye, yongeye kugira inama abagore uko bakwiye kwita ku bagabo babo.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Mama Charlene yavuze ko abagore bakwiye kujya bereka ubwiza bwabo abagobo babo kabone niyo baba bagiye gutera akabariro atari ngombwa kuzimya amatara.

    VIDEWO:

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bita-ibishitani-babyige-mama-charlene-umenyerewe-mu-kuvuga-amabanga-yabashakanye-yagiriye-inama-abagore-uko-bakwiye-kwita-ku-bagabo-babo-videwo/

  • RAB ntiyemeranya n'Umugenzi w'Imari ya Leta ku mbuto zatumijwe mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Guverinoma iherutse gutangaza ko u Rwanda rushobora gutubura imbuto za bimwe mu bihingwa, Abanyarwanda bakunze guhinga ku kigero cya 100%.

    Nubwo bimeze bityo raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko mu mwaka ushize mu bihe bitandukanye hatumijwe imbuto zinyuranye, ibintu biteye impungenge.

    Zimwe mu mbuto zitumijwe hanze harimo ibigori, ingano na soya.

    Kuva mu 2018 u Rwanda rwatangiye kugerageza gutubura imbuto zarwo, kuko hafi ya zose zakenerwaga n'abahinzi zatumizwaga hanze. Rwashoboraga nko gutumiza imbuto y'ibinyampeke nk'ibigori, ingano na soya bigera kuri toni 3000, ibyatwaraga agera kuri miliyari 5 Frw buri mwaka.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, yabwiye PAC ko hashize imyaka itatu nta nkunganire ya Leta itanzwe ku mbuto zivuye hanze kuko zisigaye zituburirwa mu Rwanda.

    Ati 'Birashoboka ko umuntu ku giti cye ashobora kuba yakura imbuto hanze akaza akayigurisha ntabwo bibujijwe ariko iyo turebye imibare twabonye muri raporo ntabwo tubona ko bihura, twatekereje ko haba harabayeho kwitiranya uko bita imbuto.'

    Yavuze ko adashobora kwemera iyo mibare igaragazwa n'umugenzuzi w'imari ya Leta yerekana ko imbuto zatumijwe mu mahanga ziruta izatuburiwe mu Rwanda.

    Ati 'Ntabwo nshobora kwemera ko twatumije toni ibihumbi birindwi hanze, Ikigo cyitwa, Kenya Western Seeds, bakura imbuto z'ibanze hanze bakazituburira mu Rwanda.'

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yifashishije raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko RAB yabashije gutunganya imbuto y'ibigori toni 6000 ariko igatumiza toni 7000 mu mahanga umwaka ushize.

    Dr Telesphore Ndabamenye yahise agira ati 'Iyo mibare y'imbuto zatuburiwe mu Rwanda ndayemera ni iyacu kuko dufite abatubuzi babikora, iyo tumaze kuzikora dutangira kuzitanga. Ntabwo turarenza ku mwaka gutanga toni ibihumbi bitanu. Icyo mvuga kuri iyo mibare ni uko ntabihamya ngo twarazinjije mu gihugu kuko tutari tuzikeneye.'

    'Twareba ukuntu ibintu byagiye byinjira kugira ngo tugenzure … mu by'ukuri ntabwo iyo mibare nemeranya nayo.'

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe guteza imbere Ubuhinzi, Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko u Rwanda rutagera ku rwego rwo kugira abatubuzi b'imbuto bazohereza mu mahanga rudafite imbuto ihagije, aho yagaragaje ko nka Western Seed Company iri hafi kohereza toni 270.

    Ati 'Turamutse tudafite imbuto ihagije ntabwo dushobora gutanga uburenganzira bwo kohereza mu mahanga imbuto yatuburiwe mu gihugu.'

    Ubuyobozi bwa RAB bwagaragaje ko bufite imibare igaragaza ko imbuto zitangwa mu baturage hariho nkunganire ya Leta ari izatuburiwe mu gihugu.

    Depite Uwimanikunda Jeanne d'Arc yavuze ko nta mpamvu yo kuvuga ko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro n'Amahoro (RRA) yabeshye ku mibare igaragaza imbuto zinjiye mu gihugu kandi zitarahinjiye kuko nta nyungu yaba ibifitemo.

    Umukozi muri RAB, Rwebigo Daniel, yavuze ko iyo babireba bashingira ku mibare ya RRA, ariko ko mu busesenguzi bwakozwe byagaragaye ko ingano y'imbuto yinjira yagiye igabanyuka mu bihe binyuranye yemeza ko iyo mibare yo muri raporo irimo amakosa.

    Ati 'Habayeho amakosa mu kubika amakuru, ni ukuvuga ibigori biraza, habayeho kwitiranya umusaruro w'ibigori, ingano n'ibindi n'imbuto nya mbuto. Twagerageje gufata ibintu bike, wareba ibyangombwa biherekeza imbuto bigaragaza ko atari imbuto, tubajije RRA dusanga nabo atari bo babikora ku buryo habayeho kwitiranya.'

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yavuze ko haramutse hari icyuho cy'imbuto igikenewe cyaba ari ukukiziba mu kwirinda ko abahinzi babura imbuto kuko n'amasezerano RAB yagiranye n'abatumiza imbuto hanze zibigaragaza ashimangira ko badashobora kubeshya Inteko Ishinga Amategeko.

    Ati 'Ntabwo dushobora kuza mu Nteko tuyibwira ibitandukanye n'ibyo dukora ubwacu.'

    Umugenzuzi yagaragaje ko nubwo ubuyobozi bwa RAB buri gushaka kwirengagiza izo nshingano ariko ko no mu masezerano bikubiyemo ko uwayahawe ashobora gutumiza imbuto hanze.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RAB, Ndambe Nzaramba, yagaragaje ko hagiye gukora igenzura ryimbitse hakamenyekana niba amasezerano bafitanye n'ibigo bitubura imbuto ataba arimo icyuho gishobora gutuma hari ibitumiza imbuto zatuburiwe hanze zikinjizwa muri gahunda ya nkunganire.

    Abakozi bo muri RAB bitabye PAC

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, asabonurira PAC ibijyanye n’ibyagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-ntiyemeranya-n-umugenzi-w-imari-ya-leta-ku-mbuto-zatumijwe-mu-mahanga

  • Total Energies yatangiye gukurikiranwaho urupfu rw'abishwe n'ibyihebe i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Iri perereza ritangiye nyuma y'uko imiryango y'abaguye muri ibi bitero ndetse n'ababirokotse batanze ibirego mu nkiko bashinja TotalEnergies kunanirwa kurinda ubuzima bw'abakozi bamwe bari bari gukora mu mirimo yo kubaka uruganda rutunganya gaz muri Mozambique.

    Abatanze ikirego bavuga ko ubwo igitero cyagabwaga ku cyambu cya Palma kuwa 24 Werurwe 2021, TotalEnergies yananiwe gutanga ibikomoka kuri peteroli ngo kajugujugu zishobore kuvana abakozi aho.

    Ibitero muri Cabo Delgado byamaze iminsi myinshi ndetse bihitana abantu benshi, bamwe baciwe imitwe.

    Umuvugizi wa TotalEnergies yahakaniye AFP ibi birego, avuga ko itsinda ryabo ryafashije abakozi barenga 2500 kuva mu mu nyubako y'uruganda, barimo abasivili n'abakozi batandukanye.

    Abantu barindwi barimo abo mu Bwongereza n'abo muri Afurika y'Epfo barimo abarokotse ibitero bagaragaje ko TotalEnergies yananiwe kurinda ubuzima bw'abakozi na mbere y'uko igitero kigabwa, nyamara amakuru yari ahari ko biza kugabwa.

    Abafite ababo baguye muri iki ibi bitero kimwe n'ababirokotse bagaragaje ko iri perereza ryatangiye ari intambwe nziza, kuko TotalEnergies ari umufatanyacyaha mu rupfu rw'abo bantu.

    TotalEnergies yari iri kubaka uruganda rwa miliyoni 20$, rwakomwe mu nkokora n'ibi bitero ariko umuyobozi mukuru wayo Patrick Pouyanne yatangaje ko hari icyizere ko bidatinze bazasubukura imirimo.

    TotalEnergies yahakanye uruhare mu rupfu rw’abishwe n’ibyihebe muri Cbo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/total-energies-yatangiye-gukurikiranwaho-urupfu-rw-abishwe-n-ibyihehe-i-cabo

  • Rwamagana: Yafashwe atanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy'uko imodoka yujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mushoferi yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 2 Gicurasi, nyuma y'uko imodoka yari yazanye itsinzwe isuzuma, bitewe n'uko yavuburaga ibyotsi byinshi.

    Ati 'Mu gukorerwa isuzuma, imodoka ye yaratsinzwe bitewe no kuvubura ibyotsi, kimwe mu bizamini bikorwa mu bugenzuzi bw'ubuziranenge bw'ikinyabiziga. Yasabwe kujya kuyikoresha akazagaruka, aho kubigenza uko abisabwe, ashaka guha umupolisi ibihumbi 100Frw ngo ahabwe icyemezo cy'uko imodoka ye ari nta makemwa, uwo mupolisi abimenyesha ubuyobozi bumukuriye niko guhita afatwa.'

    SP Twizeyimana yibukije ba nyiri ibinyabiziga n'abashoferi babyo ko mu gihe basanze bitujuje ubuziranenge ari umwanya mwiza wo kubikoresha bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima bwabo n'ubw'abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zitewe n'amakosa ya mekaniki bityo bakanirinda ibihano birimo n'igifungo mu gihe bagerageje gutanga ruswa ngo bahishire ayo makosa.

    Itegeko rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-yafashwe-atanga-ruswa-ngo-ahabwe-icyemezo-cy-uko-imodoka-yujuje

  • Musanze: Inkangu yishe umugore, abana be batatu bararusimbuka – #rwanda #RwOT

    Uyu mukingo wagwiriye iyo nzu k uwa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024 ku gicamunsi, watenguwe n'imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu bice by'Igihugu bitandukanye by'umwihariko mu Karere ka Musanze.

    Amakuru avuga ko uyu mukingo wagwiriye inzu yarimo umugore witwa Nikobamporeye Constance w'imyaka 40 wahise ahasiga ubuzima n'abana be batatu barokotse bagatabarwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Remera, Barihuta Assiel, yemeje iby'iyi nkuru avuga ko bahise bihutira gutabara.

    Yagize ati “Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu kigwira inzu y'umuryango wa Kuradusenge, umugore yahise yitaba Imana naho abana batatu basigaye bahise bajyanwa kwa muganga kuko bakuwemo bakiri bazima. kuri ubu turacyakurikirana amakuru yabo ndetse n'ibyaba byangirikiyemo.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yihanganishije uyu muryango wagize ibyago, anasaba abaturage kudatsimbarara ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo ko bakwiye kubahiriza amabwiriza.

    Ati 'Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri naho uwitabye Imana arashyingurwa n'umuryango we. Tuributsa abagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko bahimuka nk'uko amabwiriza abiteganya.”

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ivuga nyuma y'uko umwaka ushize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi bihitanye Abanyarwanda 131, hakozwe igenzura ry'abatuye ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, rikagaragaza imiryango 8 000 yo mu turere 18 ishobora kugirwaho ingaruka n'ibiza, ndetse imyinshi muri yo ikaba yaramaze kuhimurwa.

    Umwaka ushize ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba n'igice cy'Intara y'Amajyepfo, byahitanye abaturage 131 mu ijoro rimwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-inkangu-yishe-umugore-abana-be-batatu-bararusimbuka

  • Perezida wa Rayon Sports yasubije abavuga ko yatumwe na RGB – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yaje kwiyamamaza kuyobora iyi kipe kuko ari umukunzi wa yo uyukunda kandi wumvaga abishaka ndetse agira amahirwe baramutora n’aho nta rwego ba rumwe rwigeze rumutuma.

    Ni nyuma nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2023-24, mu bagore yegukanye igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Mu bagabo nubwo itatwaye shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, yegukanye Super Cup itsinze APR FC 3-0, inatwara RNIT Iterambere Fund ni n’aho umuyobozi w’iyi kipe ahera avuga ko iyi kipe itagize umwaka mubi nubwo atari mwiza cyane.

    Gusa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakaba bataranyuzwe n’uyu musaruro Rayon Sports yagize aho bavuga ko yakabaye yarakoze ibirenze.

    Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports, Habiyakare Saidi uba muri Amerika aganira na Fine FM, abajijwe niba na we abona umusaruro wa Rayon Sports muri uyu mwaka uhagije, yavuze ko ushobora gusanga abamutumye bo bishimiye uko ikipe iyobowe n’umusaruro irimo ibona.

    Muri 2020 ubwo Rayon Sports yagiraga ibibazo mu miyoborere, byabaye ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubizamo nk’urwego rushinzwe kureberera imyiryango (Associations) maze rweguza Munyakazi Sadate wari perezida w’uyu muryango maze bashyiraho komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah bayiha ukwezi ko gutegura amatora, maze mu Kwakira 2020 batora Uwayezu Jean Fidele.

    Kuva yatorwa hari benshi batemeye ubuyobozi bwe aho bavuga ko yazanywe na RGB atari abanyamuryango bamutoye, ari na byo na Saidi yavugaga uko ikibazo kitakemuwe mu buryo bukwiye.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024 ubwo Rayon Sports yishimiraga ibikombe ikipe y’abagore yegukanye (shampiyona n’icy’Amahoro), perezida wa Rayon Sports yavuze ko nta muntu n’umwe wamutumye, yaje kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports nk’umukunzi wa yo uyikunda kandi ubishaka.

    Ati “abantu nk’abo babaho, bazanahoraho. Njye sinavuga ngo nyoboye nte hari abantoye kuko sindi umukozi wa leta, nta nubwo ndi umukozi wa RGB, njye ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon Sports, wibereye aho wikorera ibyanjye, waje muri Rayon, nifuza kuyijyamo nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora.”

    “Njyerageza mu mbaraga zanjye gukemura ibibazo byari birimo, kuko uko gutora guhindura ama-status ni uko hari harimo ibibazo mu muryango wa Rayon Sports, nkora ibyo nari nshoboye mu bikomeye bya COVID-19, mu bihe bikomeye byo kutumvikana kuri ibyo bibazo.”

    Yakomeje avuga ko abamutoye ari bo babona ibyo yabakoreye, manda nirangira bazatora undi cyangwa bamusabe gukomeza abyange cyangwa abyemere.

    Ati “abantoye ni bo babona ibyo nabakoreye, niba narakoze neza barabizi, niba narakoze nabi ni bo babizi, niba naragerageje ni bo babizi. Ni bo rero bavuga ngo ibyo nakoze ni ibi, icyo navuga cyo ni uko nakoresheje imbaraga zanjye zose ngo nongere mpeshe umuryango wa Rayon Sports icyubahiro kandi dukomeze gukora ibikorwa bya yo no kongera guhuza abayikunda.”

    “Manda ni imyaka 4 bashobora kuzatora undi, agakomereza aho nari ngeze, agakosora ibitaragenze neza, bashobora kumbwira ngo turongera tugutore nti nta mbaraga mfite mumbabarire cyangwa ndumva zije nzifite ndabemereye, ibyo ni ibya bo si ibyanjye.”

    Ku ngoma ye nk’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahesheje Rayon Sports y’abagabo ibikombe 3; icy’Amahoro kimwe, icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

    Ku ngoma ye kandi ni bwo uyu muryango washinze ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru, imaze imyaka 2 aho umwaka wa mbere yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ihita izamuka mu cyiciro cya mbere.

    Umwaka wa kabiri ari na wo wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, yegukanye shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro akaba ari na byo bishimiraga mbere y’uko bajya mu kiruhuko aho yabashimiye uko yitwaye.

    Bakazagaruka bitegura CECAFA izabera muri Ethiopia muri Kamena 2024 igomba kuzatanga itike y’ikipe izakina imikino Nyafurika ya Champions League mu bagore.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nta muntu wamutumye ahubwo yaje kwiyamamaza kuko ari umukunzi wa Rayon Sports uyikunda

    Umuryango wa Rayon Sports washyikirijwe ibikombe Rayon Sports y’abagore yegukanye

    Ubwo visi kapiteni Dorthée yashyikirizaga perezida wa Rayon Sports igikombe cya shampiyona begukanye

    Kapiteni, Kalimba Alice amushyikiriza igikombe cy’Amahoro

    Présidente wa Rayon Sports WFC, Jeannine afite ibikombe byombi

    Benekana Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC

    Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude

    Patrick Namenye umunyamabanga wa Rayon Sports

    Murego ushinzwe umutekano muri Rayon Sports WFC

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Perezida-wa-Rayon-Sports-yasubije-abavuga-ko-yatumwe-na-RGB

  • Perezida wa Rayon Sports yasubije abavuga ko yatumwe na RGB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yaje kwiyamamaza kuyobora iyi kipe kuko ari umukunzi wa yo uyukunda kandi wumvaga abishaka ndetse agira amahirwe baramutora n’aho nta rwego ba rumwe rwigeze rumutuma.

    Ni nyuma nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2023-24, mu bagore yegukanye igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Mu bagabo nubwo itatwaye shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, yegukanye Super Cup itsinze APR FC 3-0, inatwara RNIT Iterambere Fund ni n’aho umuyobozi w’iyi kipe ahera avuga ko iyi kipe itagize umwaka mubi nubwo atari mwiza cyane.

    Gusa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakaba bataranyuzwe n’uyu musaruro Rayon Sports yagize aho bavuga ko yakabaye yarakoze ibirenze.

    Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports, Habiyakare Saidi uba muri Amerika aganira na Fine FM, abajijwe niba na we abona umusaruro wa Rayon Sports muri uyu mwaka uhagije, yavuze ko ushobora gusanga abamutumye bo bishimiye uko ikipe iyobowe n’umusaruro irimo ibona.

    Muri 2020 ubwo Rayon Sports yagiraga ibibazo mu miyoborere, byabaye ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubizamo nk’urwego rushinzwe kureberera imyiryango (Associations) maze rweguza Munyakazi Sadate wari perezida w’uyu muryango maze bashyiraho komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah bayiha ukwezi ko gutegura amatora, maze mu Kwakira 2020 batora Uwayezu Jean Fidele.

    Kuva yatorwa hari benshi batemeye ubuyobozi bwe aho bavuga ko yazanywe na RGB atari abanyamuryango bamutoye, ari na byo na Saidi yavugaga uko ikibazo kitakemuwe mu buryo bukwiye.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024 ubwo Rayon Sports yishimiraga ibikombe ikipe y’abagore yegukanye (shampiyona n’icy’Amahoro), perezida wa Rayon Sports yavuze ko nta muntu n’umwe wamutumye, yaje kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports nk’umukunzi wa yo uyikunda kandi ubishaka.

    Ati “abantu nk’abo babaho, bazanahoraho. Njye sinavuga ngo nyoboye nte hari abantoye kuko sindi umukozi wa leta, nta nubwo ndi umukozi wa RGB, njye ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon Sports, wibereye aho wikorera ibyanjye, waje muri Rayon, nifuza kuyijyamo nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora.”

    “Njyerageza mu mbaraga zanjye gukemura ibibazo byari birimo, kuko uko gutora guhindura ama-status ni uko hari harimo ibibazo mu muryango wa Rayon Sports, nkora ibyo nari nshoboye mu bikomeye bya COVID-19, mu bihe bikomeye byo kutumvikana kuri ibyo bibazo.”

    Yakomeje avuga ko abamutoye ari bo babona ibyo yabakoreye, manda nirangira bazatora undi cyangwa bamusabe gukomeza abyange cyangwa abyemere.

    Ati “abantoye ni bo babona ibyo nabakoreye, niba narakoze neza barabizi, niba narakoze nabi ni bo babizi, niba naragerageje ni bo babizi. Ni bo rero bavuga ngo ibyo nakoze ni ibi, icyo navuga cyo ni uko nakoresheje imbaraga zanjye zose ngo nongere mpeshe umuryango wa Rayon Sports icyubahiro kandi dukomeze gukora ibikorwa bya yo no kongera guhuza abayikunda.”

    “Manda ni imyaka 4 bashobora kuzatora undi, agakomereza aho nari ngeze, agakosora ibitaragenze neza, bashobora kumbwira ngo turongera tugutore nti nta mbaraga mfite mumbabarire cyangwa ndumva zije nzifite ndabemereye, ibyo ni ibya bo si ibyanjye.”

    Ku ngoma ye nk’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahesheje Rayon Sports y’abagabo ibikombe 3; icy’Amahoro kimwe, icya Super Cup ndetse n’icya RNIT Iterambere Fund.

    Ku ngoma ye kandi ni bwo uyu muryango washinze ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru, imaze imyaka 2 aho umwaka wa mbere yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ihita izamuka mu cyiciro cya mbere.

    Umwaka wa kabiri ari na wo wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, yegukanye shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro akaba ari na byo bishimiraga mbere y’uko bajya mu kiruhuko aho yabashimiye uko yitwaye.

    Bakazagaruka bitegura CECAFA izabera muri Ethiopia muri Kamena 2024 igomba kuzatanga itike y’ikipe izakina imikino Nyafurika ya Champions League mu bagore.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nta muntu wamutumye ahubwo yaje kwiyamamaza kuko ari umukunzi wa Rayon Sports uyikunda

    Umuryango wa Rayon Sports washyikirijwe ibikombe Rayon Sports y’abagore yegukanye

    Ubwo visi kapiteni Dorthée yashyikirizaga perezida wa Rayon Sports igikombe cya shampiyona begukanye

    Kapiteni, Kalimba Alice amushyikiriza igikombe cy’Amahoro

    Présidente wa Rayon Sports WFC, Jeannine afite ibikombe byombi

    Benekana Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC

    Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude

    Patrick Namenye umunyamabanga wa Rayon Sports

    Murego ushinzwe umutekano muri Rayon Sports WFC

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-yasubije-abavuga-ko-yatumwe-na-rgb

  • Senateri Uwizeyimana Evode yanenze abacuruzi bijanditse muri Jenoside bakica n'abari abakiliya babo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024, abacuruzi bo mu Karere ka Nyarugenge bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Senateri Evode yagize ati 'Biragayitse kuba mu bihe byashize abikorera baragize uruhare mu kuvutsa ubuzima bagenzi babo ndetse no mu kwica abakiliya babo, ntimucuruza se? rero kugira ngo mubone amafaranga bisaba ko twe nk'abakiliya tubazanira amafaranga ku buryo bigayitse kwica umuntu wazaga kuguteza imbere.'

    Yakomeje agira ati 'Twagiye tubona abacuruzi mu kugira uruhare mu kugura ibikoresho byifashijwe mu gukora Jenoside nk'imipanga tubona ba Kabuga ba Anselme, ba Fidel Mutaganda n'abandi.'

    Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba, we yavuze ko ubucuruzi ari ikintu gikomeye kuko n'interahamwe zicaga abantu ibyo zasahuye mu ngo zabo zikajya kubigurisha.

    Ati 'Muri Jenoside imirimo yarahagaze ariko abakoraga ubucuruzi barabukoraga ku buryo n'ikintu gikomeye kuko n'interahamwe zamaraga kwica abantu zigasahura ibyo zitajyanaga mu rugo zikabizana mu isoko zigacuruzi zifite imihoro n'imbunda na grenade zakumva umututsi wo kwica zikabireka zikajya kumwica zarangiza zikagaruka.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, we yashimiye abikorera bo muri aka Karere ku ruhare bagira mu kubaka igihugu no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anaboneraho gusaba abafite amakuru y'ahiciwe Abatutsi kuyatanga kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ubwo Senateri Evode yavugaga ko bibabaje kuba hari abacuruzi bishe bagenzi babo n’ababakiriya babo muri Jenoside

    Umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko bazakomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yanenze-abacuruzi-bijanditse-muri-jenoside-bakica-n

  • BK yashimiye abakiliya bayo barimo n'abamaranye nayo imyaka 30 – #rwanda #RwOT

    By'umwihariko muri iyi myaka 30 ishize, Banki ya Kigali yagize uruhare runini mu gufasha urwego rw'abikorera kwiteza imbere, binyuze mu gutanga inguzanyo zihendutse, gutanga ubujyanama mu bucuruzi n'ibindi byinshi byafashije abakiliya bayo gutera imbere muri rusange.

    Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bamaranye nayo iyo myaka yose bagaragaje uruhare iyi banki yagize mu iterambere ryabo, yaba ari mu gutangira ubucuruzi ndetse no kubwagura.

    Mukantagara Lydivine ni umugore wikorera watangiye gukorana na BK mu 1995. Afite ishoramari mu nyubako zikodeshwa ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Yagize ati “Nakoranye na BK kuva mu 1995 dukora ubwikorezi bw'amakamyo yajyaga mu mahanga azana ibicuruzwa. Icyiza nabonye kuri BK ni uko ari banki isobanutse, yakira abakiliya neza, igerageza no kubasura kugira ngo barebe ko iterambere ry'ibikorwa byabo, ko bimeze neza, kandi ifasha n'umuntu kugira ngo yigirire icyizere mu bucuruzi, nk'umutegarugori nkanjye numvise impaye icyizere cyo gukomeza, kugeza n'ubu numva nta yindi banki nakorana nayo.”

    Dereva Method ni undi mucuruzi umaze gutera intambwe ifatika mu bucuruzi bwe, kandi byose akaba abikesha gukorana na Banki ya Kigali itarigeze imitetereza ubwo yari ayikeneye.

    Yagize ati “Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa mwiza, dufite aho twageze kubera twagiye dukorana na Banki ya Kigali. Hashize imyaka 30 dukorana. Twahereye kuri hoteli iri i Rwamagana yitwa Deriva Hoteli. Kugira ngo tuyagure igire aho igera, tubashe gutanga serivisi mu buryo bukwiriye bw'iki gihe, ibashe kugira aho igera, ibyo byose twabifashishwemo na Banki ya Kigali.”

    Iyi Banki kandi inafitanye imikoranire n'ibigo binini by'ubucuruzi, biyitabaza kubera ubushobozi buhambaye imaze kugeraho, serivisi nziza ndetse n'umwihariko w'ubushobozi bwayo.

    Etienne Saada uyobora Bralirwa, atangaza ko akigera mu Rwanda, yahise yumva neza ihuriro riri hagati ya BK na Bralirwa, n'uburyo indangagaciro z'ibi bigo byombi zihuye.

    Yagize ati “Nahise numva ko BK na Bralirwa bifite indangagaciro zimwe, kandi nk'ibigo binini, dufite inshingano yo guhora duhanga udushya… Banki ya Kigali ni umwe mu bafatanyabikorwa bacu ba mbere twakoranye. Iyo dufite imishinga, duhita twitabaza Banki ya Kigali.”

    Mu birori byo kwishimira uru rugendo rwaranzwe n'iterambere ku bakiliya ba Banki ya Kigali, Bitwayiki Andre uhagarariye abakiliya b'iyi banki, akaba amaranye nayo imyaka 27 aho yatangiye gukorana nayo acururiza mu cyaro, yashimiye serivisi nziza iyi banki itanga kuva kera.

    Ati “Ni byinshi BK imarira, na serivisi nziza iduha na gahunda nziza tuyibonana. Serivisi muduha, n'uburyo mutwegera, n'uburyo mutwakira iyo tubagannye, biradushimisha cyane.”

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yibukije ko abakiliya ari abami muri BK, na cyane ko iterambere ryayo ari bo irikesha. Yabashimiye ikizere bagirira iyi banki, avuga ko ari gihora kibatera imbaraga zo gutanga serivisi nziza.

    Ati “Turi BK kuko BK ari iyanyu, ibyo tugezeho byose mu myaka irenga 50 tubikesha abakiliya bacu. Gukorana na banki ni icyizere kuko muzana imishinga yanyu n'amafaranga yanyu mukayatubitsa. Icyo cyizere rero turacyibashimira cyane kuko tuzi ko atari ibintu byoroshye.”

    Yanagarutse ku ruhare iyi banki yagize mu kubaka igihugu muri iyi myaka 30 ishize, cyane cyane mu guteza imbere urwego rw'abikorera rwagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Ibi birori ni ibirori byanyu kuko ibyo twagezeho nk'igihugu ni ibintu byo gushimira. Mu myaka 30 ishize turi kumwe, twubatse ubukungu bw'igihugu kandi twabigezeho turi kumwe.”

    Yongeyho ko abona nta gikwiriye kunanirana, cyane cyane ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ati “Iyo ntekereje ibyo twagezeho hari igihe nibaza, ni iki cyatunanira? Iyi hoteli twicayemo, imihanda, amashanyarazi na stade tugiye gutaha, ibikorwa twagezeho ni byinshi cyane. Ni ku bufatanye bwanyu na banki, harimo BK cyane cyane, ariko n'ubuyobozi bwiza buturangaje imbere. Ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Uyu muyobozi kandi yatanze icyizere cy'ahazaza, avuga ko banki ayoboye izakomeza kongera uruhare rwayo mu iterambere ry'abakiliya bayo.

    Ati “Turashaka ko abantu benshi batugana, turashaka kwiyubaka nk'abantu, kubaka ubucuruzi bukomeye, kubaka igihugu kubaka ubukungu bwacu kugira ngo mu myaka 30 iri imbere, abantu bazajye bavuga bati hari abantu bakoze ibintu byiza bubaka igihugu, nabo bazatureberaho bagere heza dushaka kandi twizera.”

    Mu bukangurambaga bwa Nanjye ni BK, iyi banki iri gushyira imbaraga mu kurushaho kwegera abakiliya benshi, barimo n'abakiliya bashya. Ibi iri kubikora igabanya ibiciro bya zimwe muri serivisi zayo.

    Ku rundi ruhande, iyi banki imaze kubaka izina rikomeye ku buryo ari imwe muri banki zimaze kugira imbaraga ugereranyije n'izindi banki ziri mu Karere ka Afurika y'Uburasizuba.

    Karusisi yavuze ko “Tubijeje ko BK muzi izakomeza kubashyigikira mu bikorwa byanyu byose, izakomeza gufatanya n'abafanyabikorwa batandukanye kugira ngo twubake igihugu cyiza, twubake ubukungu butubereye nk'Abanyarwanda.”

    Banki ya Kigali ifite amashami mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ikaba imwe muri banki zimaze kubaka izina mu gutanga serivisi nziza, yaba ku bakiliya bato ndetse n'abakiliya banini.

    Umuyobozi wa BK Group Habyarimana Beatha, yashimiye abatarahwemye kugirira icyizere BK

    Umuyobozi wa BK, Dr. Diane Karusisi, yashimiye abakiliya batahwemye gukorana na BK


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yashimiye-abakiliya-bayo-barimo-n-abamaranye-nayo-imyaka-30

  • Iburasirazuba: Abarenga ibihumbi 600 biyongereye kuri listi y'itora – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe ku wa 3 Gicurasi 2024, mu nama mpuzabikorwa yasuzumaga imyiteguro y'amatora muri iyi Ntara, yahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y'Amatora n'abayobozi kuva ku rwego rw'Intara kugera ku rwego rw'Akagari, abayobozi b'amadini n'amatorero n'abahagarariye ibyiciro byihariye.

    Muri iyi nama hagaragajwe ko kugeza ubu hamaze kubarurwa abarenga miliyoni 2,295,314 biyandikishije ku ilisiti y'itora inakomeje gukosorwa hongerwaho n'abandi.

    Ugereranyije n'amatora yabaye mu 2017 abari bitabiriye bari miliyoni 1,6 bivuze ko abatora biyongereyeho abarenga ibihumbi 634 kuri listi y'itora bangana na 38%.

    Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Gasinzigwa Oda, yavuze ko muri rusange amatora ateguwe neza ariko ko basaba abaturage gukomeza kwikosoza ku ma listi y'itora kugira ngo amatora azabe byararangiye.

    Ati 'Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kwitegura kugira ngo bazitabire amatora tariki ya 15 Nyakanga ari benshi kandi hakiri kare nk'uko amategeko abiteganya, bazanagire umwanya wo gutaha bakanakomeza n'indi mirimo. Icya kabiri turi gusoza igikorwa cyo gukosoza umwirondoro w'itora turasaba abatari bikosoza cyangwa kwireba kuri liste y'itora kuba babikora ntihazagire ucikanwa.'

    Gasizingwa yavuze ko kuva ku itariki ya 17 kugera kuri 30 Gicurasi bazatangira kwakira abashaka gupiganira imyanya irimo uwa Perezida wa repubulika n'imyanya y'Abadepite asaba buri wese kugira umuco wo gutanga umutekano nkuko bisanzwe.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko biteguye amatora neza aho kuri ubu site zizatorerwaho zamaze gutoranywa hanatangira ibikorwa bimwe na bimwe byo kuhitaho kugira ngo aya matora azagende neza.

    Ati 'Imirimo yatangiye gukorwa mu kwitegura kunoza umunsi nyirizina, aho ibyo byumba biri harebwe amasuku ahakenewe n'ibindi byinshi kugira ngo iki gikorwa kizagende neza. Dukomeje na none gukangurira abaturage kwikosoza kuri lisite z'itora, gutanga indangamuntu ku bagejeje imyaka n'abandi batazifite.'

    Intara y'Iburasirazuba ifite uturere turindwi, imirenge 95, utugari 503 n'imidugudu 3780 n'abaturage basaga miliyoni 3,5. Muri iyi gahunda y'amatora iyi Ntara ifite site 619 ziriho ibyumba by'itora 4052 ari nabyo bizatorerwaho kuri ubu.

    Kuri ubu mu Ntara y'Iburasirazuba bongereye ibyumba by'itora mu gufasha abaturage kudakora ingendo ndende, banatangiye kandi kwegera abaturage basobanurira uko bazatora kugira ngo bizagere ku munsi w'itora babizi neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abarenga-ibihumbi-600-biyongereye-kuri-listi-y-itora