Blog

  • U Rwanda rwanenze Amerika yashinje RDF kurasa ku nkambi y'impunzi i Goma – #rwanda #RwOT

    Igisasu cyaguye mu nkambi ya Mugunga kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, ubwo Ingabo za RDC zari zihanganye n'abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro ba M23 bagenzura imisozi ikikije Umujyi wa Sake mu bilometero bigera kuri 20 ujya i Goma.

    Umuvugizi w'ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Matthew Miller, kuri uyu wa 3 Gicurasi yatangaje ko iki gitero cyaturutse mu 'birindiro by'Ingabo z'u Rwanda na M23'.

    Yagize ati 'Amerika yamaganye bikomeye igitero cy'uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y'abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z'abagera ku icyenda n'inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n'abana.'

    Makolo ku rubuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko yatunguwe no kubona Amerika ifata umwanzuro uhutiyeho, ikemeza aho iki gitero cyaturutse.

    Ati 'Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy'ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y'abimuwe mu byabo.'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n'Ingabo za RDC, FARDC.

    Yagize ati 'Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo bitemewe n'amategeko, bifashwa na FARDC.'

    Umuyobozi w'Ubutumwa bw'Amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri RDC (MONUSCO) akaba n'Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wawo, Bintou Keita, yamaganye iki gitero gusa we ntiyemeje aho cyaturutse. Yasabye ubuyobozi bw'iki gihugu gufata ingamba zatuma abakigizemo uruhare bagezwa mu butabera.

    Ibiro bya Keita byagize biti 'Intumwa yihariye irasaba ubuyobozi bwa RDC gufata ingamba zose ziri ngombwa, zo kugeza mu butabera abagize uruhare muri ibi bikorwa byose birenga ku burenganzira bw'ikiremwamuntu n'uburenganzira mpuzamahanga bw'ubutabazi, bishobora kuba icyaha cy'intambara.'

    Umuryango w'abaganga ndengamipaka, MSF, wanenze icyemezo FARDC yafashe cyo gushyira imbunda mu baturage hagati; by'umwihariko mu nkambi z'impunzi. Wagaragaje ko mu gihe intambara ikomeje, bizashyira abasivili mu byago.

    Miller yatangaje ko RDF na M23 ari bo bagabye iki gitero

    Makolo yasabye Amerika gushakira muri FDLR na Wazalendo abagize uruhare muri iki gitero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/makolo-yanenze-amerika-yashinje-rdf-kurasa-ku-nkambi-y-impunzi-i-goma

  • Hasinywe amasezerano azafasha Abanyarwanda kujya gukarishya ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko ayo masezerano basinyanye azatuma abanyeshuri bo mu Rwanda bajya kongera ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI n'irindi koranabuhanga rikomeje gutezwa imbere ku Isi.

    Ati 'Aya masezerano tumaze gusinya, ni abanyeshuri bazajya kwiga muri Kaminuza zo muri Canada, bakiga ku bijyanye n'ikoranabuhanga ariko cyane cyane mu birebana n'ubwenge bw'ubukorano(AI).'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibice bishya turi gukoraho bifite akamaro kandi turifuza ko n'Abanyarwanda batasigara inyuma, ni yo mpamvu dushimira ikigo cy'ubushakashatsi cya Quebec na Kaminuza y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.'

    Muri ayo masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzajya ruhitamo abanyeshuri hakurikijwe ibyo bagiye kwiga ndetse n'ubumenyi basanzwe bafite bushingiye ku byo bize muri Kaminuza kuko areba ibyiciro byisumbuyeho.

    Ati 'Ntabwo abo banyeshuri tubasabira ikintu kidasanzwe cyangwa kibashyira hasi y'abandi banyeshuri, bagomba gusaba iyo myanya bakayitsindira hanyuma Leta y'u Rwanda ifatanyije n'icyo kigo cyo muri Quebec dufatanya kubishyurira kandi amasezerano twagiranye ni uko bazajya bishyura nk'ayo umunyagihugu hariya yishyura.'

    Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ayo masezerano kandi bifuza ko yatangira gukurikizwa vuba mu gutanga umusaruro ngo u Rwanda rugire abahanga mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu Abanyarwanda barindwi bari kwiga muri Canada ibijyanye n'ikoranabuhanga ryisumbuye rya 'quantum computing' barimo abari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza n'abari mu cyiciro cy'Ikirenga.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Prof Remi Quirion, yashimangiye ko gutanga amahirwe yo guteza imbere ikoranabuhanga ari igisobanuro cyiza cyo kumenya uruhare rwaryo mu iterambere ry'igihugu.

    Yavuze ko muri ayo masezerano inzego zombi zashyizeho umukono azafasha abanyeshuri b'abanyarwanda kuvoma ubumenyi nabo bakazabusangiza abandi.

    Ayo masezerano yashyizweho umukono mu gihe i Kigali hari hateraniye inama ihuza abo mu rwego rw'uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw'abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize Ihuriro ry'Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA.

    Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by'ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n'icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry'ibihe n'ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.

    Prof Romain Murenzi wigisha mu ishuri rikuru ry'ubumenyi ngiro rya Worcester Polytechnic Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanabaye minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, yagaragaje ko gushora mu ikoranabuhanga biza ku isonga mu guteza imbere igihugu.

    Yasabye abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe babona ndetse no kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu byo babakora.

    Yabasabye kandi kurushaho kurangwa n'imyitwarire myiza mu myigire yabo no gukomeza kuzirikana akamaro k'ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu.

    Aya masezerano yitezweho gufasha Abanyarwanda guteza imbere ikoranabuhanga

    Minisitiri Twagirayezu ashyira umukono kuri ayo masezerano

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Prof Remi Quirion, ashyira umukono ku masezerano

    Abanyarwanda bagiye koroherwa kwiga muri Canada

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-azafasha-abanyarwanda-kujya-gukarishya-ubumenyi-muri

  • Perezida Tshisekedi agiye gusubira muri Congo igitaraganya adasoje uruzinduko i Burayi – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X, Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Perezida Tshisekedi yanzuye ko agomba kugaruka mu gihugu muri izi mpera z'icyumweru, kuko hari abaturage be benshi bahitanywe n'icyo gisasu

    Nyuma y'uko iyo nkambi iguyemo icyo gisasu mu gitondo cyo ku wa Gatanu, AFC yatangaje ko ingabo za RDC ari zo zakirashe kandi ko 'hapfuye, hanakomereka benshi'.

    Umuvugizi w'izi ngabo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko cyarashwe na M23, 'cyica batanu barimo abana bakinaga', ubwo zagabaga ibitero ku birindiro byawo biri mu nkengero za Sake.

    Iri huriro ryatangaje ko bimaze kumenyerwa ko iyo ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23, zirasa mu basivili, zikabeshyera uyu mutwe. Ryatanze urugero ku byabaye muri Kibumba, Kibirizi, Mweso, Karuba, Mushaki na Kilolirwe.

    Ryagize riti 'AFC irasaba Leta ya Kinshasa gukura ingabo mu mujyi wa Goma wose kuko ibikorwa bigize icyaha by'iri huriro ry'abagizi ba nabi rimaze amezi menshi ritwara ubuzima bw'abawutuye.'

    AFC yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zashinze imbunda hagati mu baturage no mu nkambi z'abahunze intambara, yibutsa ko iki gikorwa gihanwa n'itegeko mpuzamahanga rigenga intambara. Iti 'Izi ntwaro zigomba kwimurwa mu rwego rwo gukura abaturage mu byago.'

    Tshisekedi ugiye gusubira uri RDC adasoje uruzinduko rwe, yari amaze iminsi azenguruka mu bihugu byinshi by'I Burayi, asabira u Rwanda ibihano, nubwo ibihugu bisa n'ibyanze kumutega amatwi.

    Perezida Tshisekedi agiye gusubira mu gihugu cye igitaraganya adasoje uruzinduko i Burayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-tshisekedi-agiye-gusubira-mu-gihugu-cye-igitaraganya-adasoje

  • Menya byinshi ku ndwara y'imidido benshi bitaga amarozi – #rwanda #RwOT

    Kugira ngo umuntu arware iyi ndwara ni uko mu miterere y'umubiri we aba ashobora kuyandura, kugendesha ibirenge ku butaka bwiganjemo imyunyu ngugu ya Silcon na Quartz igasatura umubiri ikinjiramo noneho ikangiza imwe mu mitsi ijyana amatembabuzi (Vesseaux lymphatiques) noneho igatangira kubyimba.

    Umuntu ugifatwa n'indwara y'imidido ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw'intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes), kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y'inyuma, ashobora no kubyimba urwagashya n'umwijima igihe iyo ndwara ikomeje kwiyongera.

    Ikindi iyi ndwara y'imidido ntikunze kugaragaza ibimenyenso hakiri kare ngo yitabweho hakiyongeraho n'imyumvire itari myiza yo kumva ko uwayirwaye yarozwe, bigatuma abayirwaye baharana akato gakomeye kabagiraho n'ingaruka mbi mu buzima bwa buri munsi.

    Mu Rwanda byifashe bite?

    Bamwe mu barwaye iyi ndwara, bavuga ko n'ubwo bahabwa ubufasha mu guhangana na yo, bagifite ibibazo by'akato bagihabwa n'abaturanyi ndetse hari n'abababwira ko barozwe bagasaba Leta ko bakwitabwaho iyo myumvire bamwe babagiraho igahinduka.

    Imanizabayo Sophie, ni umwe muri bo warwaye Imidido aza kuvurirwa mu Kigo Heart and Sole Africa, HASA, kita ku bafite uburwayi bw'imidido Kiri i Musanze.

    Yagize ati “Iyi ndwara yamfashe ndi umunyeshuri mfite imyaka 12, abanyeshuri bakajya bampa akato, kuko ku ishuri ni njye wari ufite uburwayi bwihariye njyenyine, nanjye ubwanjye narirebaga nkabona ntawe duhuje uburwayi, kubera kugira isoni n'ipfunwe nageze mu wa gatandatu ndarireka.”

    “Ntabwo indwara y'imidido ari amarozi, nanjye nabonye bije, ariko icyo nabashishikariza, abana batoya bagomba gukura babambikwa inkweto, bakagira isuku ndetse n'abashobora kuba bayirwara bakivuza hakiri kare kuko ubu murabona ko navuwe nkaba nkora ubudozi kandi nditinze.”

    Nizeyimana Jean Damascene nawe yagize ati “Ubundi narindi mu cyaro, bazakumbwira ko hari abavuzi baba muri St Vincent, mbere twabaga turi hanze mu cyaro dusabiriza abantu batatwitaho, no kwiheba rugeretse. Ubu twaravuwe, baduha n'uyu murimo wo kudoda tubayeho neza.”

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y'u Rwanda mu Mushinga witwa 5S Foundation ugamije kurwanya no kurandura indwara zititaweho uko bikwiye, NTDs, by'umwihariko imidido na Shishikara, na bwo bwagaragaje ko abarwaye imidido bagihabwa akato haba mu mibanire n'abandi, imirimo, ubukene, amavuriro make ndetse n'amazina bagenda bitwa.

    Jean Paul Bikorimana, ni umwe mu bakoze ubushakashatsi kuri ubwo burwayi, yagize ati “Bariya bantu bafite uburwayi bwo kubyimba amaguru bahura n'ibibazo bitandukanye harimo iby'ubushobozi, kuba adashoboye kujya kwivuza ngo abone ubuvuzi yifuza, dufite n'ikibazo gikomeye cy'uko nta buvuzi bwihariye bwo kuvura imidido buri muri buri murenge.”

    “Ibibazo byabo ni uruhurirane, ntabwo twakwita ku kibazo kimwe cyo kuvura ahubwo bakeneye n'ubundi bufasha bwo ku ruhande mu buryo bwo kuzuzanya, inzego zose zigakorera hamwe, porogaramu zose zo kurwanya ubukene na bariya bantu tukareba ko bakibonamo.”

    Umuhuzabikorwa wa Heart and Sole Africa (HASA), Uwizeyimana Jeanne, asaba Abanyarwanda kwirinda guha akato abarwaye imidido, ahubwo akabakangurira kubakunda bakabiyegereza.

    Yagize ati “Icyo twavuga ni uko indwara y'imidido itandura, umuntu uyirwaye ni umuntu nk'abandi, aba arwaye amaguru ariko mu mutwe haba hakora n'amaboko aba akora, ni ukuvuga ngo babafate nk'abandi bantu, babakunde, ntibabahe akato kuko iyo babahaye akato bituma na kwakundi yari ashoboye gukora akomeza kwiheza ntabe yashobora gukorera umuryango we.”

    Umuyobozi w'Agateganyo w'ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho muri RBC, Mbonigaba Jean Bosco, avuga ko n'ubwo bamwe mu Banyarwanda bamaze gusobanukirwa ko indwara y'imidido ari indwara umuntu uyirwaye atakwanduza mugenzi we hakiri urugendo rwo kurushaho kuyitaho n'ubufatanye bwa buri wese.

    Yagize ati “Muri make ni urugendo rurerure tugomba gukora kuko ntabwo Abanyarwanda twese turayimenya ku kigero gikwiriye, nk'uko bigenda bigabanuka ku buryo ntawe ukwiye guheza undi kubera kurwara imidido. Si indwara y'amarozi, icyo dusaba abantu bose ni uko twakwegera abaturage tukabafasha kugera ku bavuzi hakiri kare.”

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, kivuga ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ariho ihera ibasaba kubahiriza ingamba zafashwe.

    ku bantu bamaze kurwara imidido ni ngombwa gushaka inkweto zo gushyiramo ibirenge, ku batarandura iyi ndwara, ni byiza guhora bambaye inkweto kugira ngo batazagira aho bahurira n'iyi ndwara.

    Zimwe mu nkweto zikorerwa abarwaye imidido zikorwa n’abigeze kuyirwara bakavurwa

    Bamwe mu barwaye imidido bafite akazi ko kudoda kabatunze basaba ko batakomeza guhabwa akato

    Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ryo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye Mbonigaba Jean Bosco avuga ko indwara y’imidido itari amarozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-byinshi-ku-ndwara-y-imidido-benshi-bitaga-amarozi

  • Buri kwezi mu Rwanda hinjira ibikomoka kuri peteroli litiro miliyoni hafi 50 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside y'akorewe Abatusti, ubwo hibukwaga abahoze bakora umwuga wo gucuruza ibikomoka kuri peteroli.

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli, Eric Mutaganda yatangaje ko mu myaka 30 ishize urwego rw'abacuruza ibikomoka kuri peteroli rwiyubatse mu buryo bukomeye aho ubu rugizwe n'ibigo 15, bikoresha abakozi benshi kandi bigatanga imisoro myinshi.

    Ati ''Ibintu byose kwari ukubisubiramo, ari ukwiyubaka bundi bushya byasabye imbaga nyinshi ariko igihugu cy'u Rwanda ntabikinanira harimo ubushake barabikora kandi twabigezeho. Ubu mu Rwandad hinjira ibikomoka kuri peteroli biri hagati ya litiro miliyoni 40 na miliyoi 50 buri kwezi.'

    Yagaragaje ko mu rugendo rwo kwiyubaka bakora ibishoboka byose bakinjiza urubyiruko muri uyu mwuga ariko banashyira imbaraga mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Twigisha urubyiruko kugana ikigo cyacu ku buryo ibintu bikomoka kuri peteroli no kubigisha kumenya ko ari ibintu bikomeye ku gihugu bagomba kubisigasira kandi bikadufasha kwiyubaka cyane cyane dufasha imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Havugimana Francine wari ufite ababyeyi bacuruzaga peteroli mbere ya 1994 yagaragaje ko na mbere abagize iri huriro bagiraga ubumwe.

    Yagaragaje ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga iwabo bahise batangira kuharasa ndetse tariki 7 Mata 1994 igitero cy'abasirikare cyaje kwica iwabo bica ababyeyi ariko abana bararokoka.

    Ati 'Papa yaranabitubwiraga ati njye ninapfa abana bazasigara…nta cyizere cyari gihari cy'uko twasigara, twari kumwe na bo mu nzu biba, rero gusigara kwacu ntabwo ari impuhwe twagiriwe n'ababishe ahubwo ni uko batatubonye.'

    Yagaragaje ko umubyeyi we yari afite amakamyo 11 yari muri Kenya, uwagerageje kubahungishirizayo na bwo abo muri ambasade bashatse kubivugana.

    'Twaje gutungurwa no kubona ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya aje kutureba, iyo muri abana umuntu wese mubonye mugira ngo ni ubagirira neza, ubwo yaje afite apareye yafotoraga ifoto igahita isohoka baradufotora batubwira ko bagiye kudushakira pasiporo.'

    'Icyatumye tubyibazaho ni uko abandi Banyarwanda bari bari aho mu kibuga bose baramusabye bati ese natwe wadufotoye ukaduha pasiporo? Arabangira afotora njyewe n'abo tuvukana.'

    Aha ngo ntibyari gushoboka ko umuntu asohoka mu kibuga cy'ingege adafite uru rupapuro rw'inzira.

    'Nyuma gato twaje gusobanukirwa ko bitari ibyiza yadushakiraga kuko papa yakoraga ubucuruzi akoresheje amakamyo, 11 yari ari muri kenya akora, bivuga ngo we yari abifiteho amakuru ashaka kugira ngo batwice na ya makamyo bayasigarane. Wari umugambi utararangiriraga ahantu hamwe, byari ibintu by'indengakamere.'

    Nyuma yo kurokoka Havugimana avuga ko abantu babanye na papa we mu rwego rw'abikorera ari bo bamubereye umuryango haba mu byiza ndetse no mu bihe bibi.

    Mu Rwanda hakoreshwa lisansi ingana na litiro miliyoni 11 ku kwezi mu gihe mazutu yo iba ingana na litiro miliyoni 26 ku kwezi. Ingano nini yinjira mu gihugu muri iki gihe, ituruka muri Tanzania, mu gihe inke cyane ariyo ituruka muri Kenya.

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli Eric Mutaganda yagragaje ko bashyize imbere ibikorwa byo gufasha abarokotse

    Urubyiruko ni bamwe mu bari gukangurirwa kwinjira muri uyu mwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buri-kwezi-mu-rwanda-hinjira-ibikomoka-kuri-peteroli-litiro-miliyoni-hafi-50

  • Rusizi: Umusore w'imyaka 24 yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Murenge wa Bugarama ku wa 03 Gicurasi 2024, mu masaha ya mu gitondo.

    Uyu musore yasize urwandiko ruvuga ko yiyahuye kubera umukobwa w'imyaka 21 bakundanye.

    Hari amakuru avuga ko uwo mukobwa yari afite undi musore mu mujyi wa Kigali bakundanaga akaba yari yarabeshye Ishimwe urukundo, Ishimwe ajya kumwereka ababyeyi be undi ntiyamuhishurira ko afite undi musore bakundana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Bugarama Bacabaseme Jean Claude yavuze ko saa tatu n'igice za mugitondo ari bwo bamenye ko Ishimwe yimanitse mu mugozi.

    Ati 'Yasize agapapuro avuga ko yiyahuye kubera umukobwa wamubenze. Uwo mukobwa ni we wamubonye bwa mbere'.

    Bacabaseme yavuze ko nyuma y'aho uyu musore agaragaye mu mugozi Inzego zirimo RIB, Polisi n'Inzego z'ibanze zahageze ariko ntibirirwa bohereza umurambo kuwupimisha mu Bitaro ngo hamenyekanye icyamwishe.

    Ati 'Ntabwo yigeze ajyanwa kwa muganga kuko icyamwishe cyagaragaraga. Nta bindi byari kurengaho n'aho yari acumbitse bose babona ikishe umuntu'.

    Uyu muyobozi yasabye abakundana ko igihe bagize ibyo batumvikanaho nta wukwiye gufata icyemezo cyo kwiyahura kuko ari ukwibuza ubuzima.

    Ati 'Ukwiye gukunda, bitakunda, dufite abakobwa benshi n'abasore benshi. Ukunze umwe bikanga warebera ahandi'.

    Urwandiko bivugwa ko rwanditswe na Ishimwe Zamazani yanditsemo ko uwo mukobwa bakundana yari yaragiye no kumwereka ababyeyi.

    Uyu musore akomoka mu Karere ka Rulindo akaba yari mu karere ka Rusizi ku mpamvu z'akazi.

    Umusore wo mu Karere ka Rusizi yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umusore-w-imyaka-24-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Lyn Maline yasubiranyemo ubuhanga Wahinduye… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n'umusizikazi Lyn Maline yagaragaje impano idasanzwe ubwo yasubiragamo indirimbo ikunzwe n'abatari bacye 'Wahinduye Ibihe' y'umuramyi Chryso Ndasingwa witegura gutaramira muri BK Arena.

    Ubusanzwe, yitwa Tuyishimire Maline akaba yifashisha amazina ya Lyn Maline mu myuga akora irimo ubusizi n'ubuhanzi. Uyu mukobwa ukiri muto wiga ibijyanye n'ubuvuzi mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y'u Rwanda, akomoka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Lyn Maline usengera muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko yahisemo gusubiramo indirimbo yitwa 'Wahinduye Ibihe' ya Chryso Ndasingwa kuko asanzwe akunda injyana uyu muramyi aririmbamo n'imyandikire ye y'indirimbo ze yuje ubuhanga.

    Yagize ati: 'Kuva namumenya yanteye imbaraga mu byo nkora ambera n'icyitegererezo. Ubusanzwe, ndi umuntu ufite ubushobozi bwo kwandika indirimbo zanjye kandi zikaba nziza gusa kubera ko nakunze ibihangano bye byatumye ntekereza gutangirira kuri 'cover' y'indirimbo ye izanjye zikazaza ziyikurikira.'

    Lyn wagaragaye mu ndirimbo zirimo iyitwa 'Mfura nagize bucura' yahuriyemo na Hug Keane ndetse n'iyitwa 'Dushime umucunguzi' ya VOCE DOLCE Group, yabwiye InyaRwanda ko gusubiramo indirimbo y'umuhanzi afata nk'icyitegererezo cye ari umugisha ukomeye yizeye ko uzamubera ikiraro gishobora kumugeza ku nzozi ze.

    Ati: 'Ni amahirwe akomeye cyane kandi bikaba n'umugisha kuba narabashije gukora indirimbo y'umuhanzi w'icyamamare nk'uyu. Ikindi, nizera ko ari ikiraro cyiza kizangeza ku inzozi zanjye zo kuba umuhanzi usakaza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo.'

    Uyu muhanzikazi, yavuze ko abamufashije gutunganya iyi ndirimbo harimo Director Malvin Pro, Mbaga Tuzinde Uwitonze, The Winner Record Studio, na Director Jadish.

    Maline yasobanuye ko intego ye kugeza ubu ari ugukora umuziki ku buryo uzajya yumva ibihangano bye 'azajya agira icyo asigarana kandi cyamwubaka kikamuhindurira ubuzima.'

    Uyu muhanzikazi w'impano itangaje, yasabye abakunzi be kumuha ibitekerezo ku bihangano abagezaho, ibyiza bakabishima kandi bakamubwira n'icyo yakora ngo birusheho kugenda neza, ari nako bamubera intumwa nziza mu gutuma ibihangano bye bigera kuri benshi.

    Cryson Ndasingwa akaba agiye gutigisa BK Arena mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere ,mu gitaramo yise ”Wahozeho Album Launch” kizaba kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024.


    Lyn Maline yasubiyemo indirimbo ya Chryso Ndasingwa

    Asanzwe ari umuhanzikazi ubuhuza n’ubusizi

        
    Ni umukristo wa Kiliziya Gatolika, akunda no kwifashishwa mu ndirimbo z’amakorali menshi


    Yizeye ko gusubiramo indirimbo ya Chryso bizamugeza ku nzozi ze

    “>Kanda hano urebe indirimbo ‘Wahinduye Ibihe’ yasubiwemo na Lyn Maline

    “>

    “>Kanda hano urebe ‘Wahinduye Ibihe’ y’umwimerere yahimbwe na Chryso Ndasingwa

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142622/lyn-maline-yasubiranyemo-ubuhanga-wahinduye-ibihe-ya-chryso-ndasingwa-ugiye-gutigisa-bk-ar-142622.html

  • Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n'abaturage. #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ni imwe mu makipe afite izina rikomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda ndetse no mu karere. Ni ibigwi ikomora ku bikombe yatwaye mu myaka hafi 60 imaze ishinzwe, amazina akomeye y'abakinnyi yareze, n'ibindi biyihesha ishema mu ruhando rw'andi makipe.

    Iyo rero 'Gikundiro'( akabyiniriro yahawe n'inkoramutima zayo) idatwara ibikombe, kandi siyo kipe yonyine inyuzamo ikagira ibihe by'umusaruro muke, bamwe mu bakunzi bayo bashaka uwo begekaho impamvu, aho kwisuzuma ngo barebe niba mu by'ukuri uruhare runini rutarabaye urwabo.

    Rayon Sports yazahajwe cyane n'ibihe bya Covid-19, ingaruka zayo ziza ziyongera ku bindi bibazo by'ingutu iyo kipe yari isanganywe, birimo ubukene n'imiyoborere idahwitse.

    Ibi si umwihariko wayo gusa, kuko usanga amakipe menshi mu Rwanda abayeho byo kurenza umunsi, ariko byageze kuri Rayon Sports bihumira ku mirari, kuko amikoro ahanini iyakesha abakunzi bayo.

    Mu gihe nibura ayandi makipe afite inkunga iva muri Leta, birumvikana ko kuba Covid-19 yarajegeje ubukungu bw'abafashaga Rayon, byayigizeho ingaruka zihariye.

    Abasangiye ubusa rero koko bitana ibisambo. Ubukene buturutse ahanini kuri icyo cyorezo bwanakuruye amacakubiri, maze kuva ku bafana kugeza no ku bayobozi barashyamirana hagati yabo, hafi guterana ibyuma. Byasabye ko inzego nkuru z'Igihugu zihagurukira ibibazo bya Rayon Sports, ngo zitabare uwo muryango w'abaturage benshi.

    Ni uko Perezida wa Repubulika yashinze Minisitiri w'Imikino gusesengura no gukemura ibibazo bya Rayon Sports, maze, mu gushaka umuti urambye, Minisitiri Aurore Munyangaju nawe yiyambaza Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, cyane ko ari narwo rufite mu nshingano imiryango nka Rayon Sports.

    Nyuma y'ubusesenguzi bwimbitse, byaje kugaragara ko ikibazo nyamukuru cy'iyi kipe gishingiye ku miyoborere mibi n'amategeko atari akijyanye n'ibihe.

    Komisiyo y'abanyamuryango ba Rayon Sports(yari iyobowe na Murenzi Abdallah wigeze no kuba Perezida w'iyi kipe) yashyizweho, ihabwa inshingano zo kuvugurura ayo mategeko, ndetse no gutegura amatora y'ubuyobozi bushya, bwagombaga gusubiza ibintu mu buryo. Uko niko muw'2020 hashyizweho Komite nshya ya Rayon Sports, iyobowe na Perezida Jean-Fidèle UWAYEZU.

    Iyi Komite yagombaga guhangana n'uruhuri rw'ibibazo, birimo kunga 'abareyo', kwishyura imyenda ikabakaba miliyari, kugarura ubumwe bw'abareyo, no guca akajagari kari karabaye akarande mu miyoborere ya Rayon Sports.

    Nubwo intego zitaragerwaho 100%, abazi neza Rayon Sports yo hambere, bishimira ko ubu iyi kipe ari intangarugero mu gukorera mu mucyo, ndetse byatangiye no gutanga umusaruro, nko kongera umubare w'abafatanyabikorwa (sponsors), guhembera abakozi ku gihe, kwirinda imanza zishingiye ku kwica amategeko, n'ibindi byiza buri wese mu bakunda umupira w'amaguru bashima.

    Burya rero hari abantu bagorwa no kwakira vuba impinduramatwara, cyane cyane abumva yarabakuye amata mu kanwa. Ntawe utazi ko hari abatishimiye ko akajagari mu mikoreshereze y'umutungo wa Rayon kacitse( cyangwa kagabanutse), kuko hari abo kagaburiraga.

    Nk'uko twabivuze haruguru, amakipe yose siko buri mwaka atwara ibikombe. Hari n'ayo tuzi mu Rwanda no mu mahanga baturusha ibigwi muri ruhago, amaze imyaka itabarika atazi igikombe. Nyamara ntibiba intandaro y' umwiryane, nk'uwo tubona muri Rayon iyo itabaye iya mbere muri shampiyona, nk'uko biyigendekeye muri iyi myaka 5 ishize.

    Aho gushyira mu gaciro ngo barebe impamvu zo kubura ibyo bikombe, zirimo bwa bukene twavuze, ndetse na bamwe mu bakunzi ba Rayon bayitereranye(simvuze abayigambanira), hari abashaka uwo bagerekaho umutwaro, bikababaza kurushaho iyo hagaragayemo n'ababaye mu buyobozi bw'ikipe, kandi bo nibura bagombye kuba bazi ibisabwa ngo wegukane igikombe.

    Urugero rwa hafi, ni amagambo uwitwa Saïd HABIYAKARE, wabaye Visi-Perezida wa Rayon Sports, yavugiye mu kiganiro cy'imikino kuri Radiyo FINE FM, kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, aho yunze mu ry'abavuga ngo' RGB na Minisport bambuye Rayon Sports ba nyirayo'! Bwana Habiyakare yagize ati:' Uko Rayon sports iyobowe ubu n'ibibazo ifite, niko babyifuza, kandi nibabishaka bazabikemura'.

    Habiyakare Saïd kandi yongeyeho ko nta kuntu Perezida wa Repubulika yaba atazi neza ikibazo cya Rayon Sports, kandi 'aramutse abishatse nta nubwo byamutwara amasegonda 30 ngo agikemure,abonye kibangamiye abaturage. That's it'.

    Ibi bisobanuye ko ubuyobozi butakemuye ibibazo bya Rayon Sports, ahubwo bwayishyize mu maboko mabi, ndetse bukaba bwishimiye ibibazo ifite, kuko '.muri bariya bise ntawe umusonga ubuza gusinzira iyo Rayon Sports yatsinzwe'.

    Basomyi ba Rushyashya, hari uguteranya ubuyobozi n'abakunzi batabarika ba Rayon Sports kuruta uku?

    Nibyo, Rayon Sports ntiyahiriwe n'uko yari yateguye gahunda cyane cyane muri uyu mwaka w'imikino wa 2023/2024. Impamvu zashakirwa ku kuba yaratakaje abakinnyi benshi bakomeye kandi hagati mu irushanwa. Utaribwa ntamenya kurinda, kandi ndahamya ko Abakunzi n'abayobozi ba Rayon bashobora kuba bahakuye isomo, kuko ingorane zigisha gushaka ibisubizo.

    Birashoboka ko Habiyakare Saïd yarenzwe n'amarangamutima, akitwara nk'umufana wifuriza kipe guhora ku isonga.Yewe biranashoboka ko yagize igihunga cya micro akavuga ibyo atateguye, cyane ko ngo yashubije abanyamakuru avuye mu bitotsi. Twese turi abantu, kunyerera ku ijambo ntawe bitabaho.

    Ariko se koko, umuntu w'inararibonye nka Saïd Habiyakare wabaye mu nzego z'ubuyobozi, (umusirikari mu Ngabo z'Igihugu, Konseye wa Nyamirambo mu bihe bitanoroshye, Perezida w' inama y'ubutegetsi ya Banki y'Abaturage ya Nyamirambo twese tuzi uburyo gucunga amafaranga bigorana, …) niwe utazi ko ubuyobozi bw'u Rwanda budashobora kugambirira igikorwa kibangamiye abaturage?

    Nka bundi buhe se yumvise Perezida Kagame yamenye igihangayikishije Umunyarwanda akacyirengagiza?

    Bwana Habiyakare, tugusabye guca bugufi ugasaba imbabazi abo wateranyije na rubanda, bitaba ibyo, amagambo wavugiye kuri Fine FM tukayafata nk'ihame wemera.

    The post Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n'abaturage. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bahoze-bayobora-rayon-sports-barateranya-leta-nabaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-bahoze-bayobora-rayon-sports-barateranya-leta-nabaturage

  • Nyanza: Umukingo wagwiriye inzu umusaza wari uyirimo arapfa – #rwanda #RwOT

    Uyu mukingo wagwiriye inzu uyu musaza w'imyaka 80 wari ufite abana bane yari aryamyemo, aho iherereye mu Mudugudu wa Kavumu B, mu Kagari ka Nyarusange.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko inzu uyu musaza yarimo yagwiriwe n'umukingo ubwo umugore we yari atetse ndetse ari na we wahise atabaza abaturanyi bahita bamutabara ariko basanga itaka ryarengeye inzu ndetse uyu musaza yamaze gushiramo umwuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, we yavuze ko hamaze iminsi muri aka Karere hagwa imvura ashimangira ko umuntu umwe ari we wagwiriwe n'inzu ndetse hari izindi nzu zagiye zigwa ndetse hari imyaka yatwawe n'imyuzure, aboneraho gusaba abaturage batuye mu nzu zitameze neza kuzivamo mu kwirinda ingorane.

    Ati 'Turakangurira abaturage kureba inzu zimeze nabi kuzivamo kugira ngo zitazabagwaho kuko n'iriya ntiyari imeze neza.'

    Yongeyeho ko hari ubutabazi buri gukorwa kuko bari gufasha kuko bari kugenda bashakira abatuye mu nzu zitameze neza aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    I Nyanza inzu yagwiriwe n’umukingo umusaza wari uyirimo ahita yitaba Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umukingo-wagwiriye-inzu-umusaza-wari-uyirimo-arapfa

  • Perezida Kagame yakiriye Prof Romain Murenzi na Prof Remi Quirion – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byasobanuye ko Perezida Kagame n'aba bahanga baganiriye ku buryo bwo kwagura ubujyanama kuri guverinoma mu bijyanye na siyansi mu gihe i Kigali hari kubera inama y'Ihuriro ry'Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA.

    Byagize biti 'Kuri iki gicamunsi kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Prof Romain Murenzi wigisha muri Worcester Polytechnic Institute na Prof Remi Quirion, Umuyobozi ushinzwe siyansi muri Quebec, baganira ku kwagura ubujyanama muri siyansi buhabwa guveronoma mu gihe ihuriro INGSA riri gukorera inama i Kigali.'

    Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki ya 1 Gicurasi 2024. Iri guhuza abo mu rwego rw'uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw'abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize iri huriro. Ni ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

    Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by'ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n'icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry'ibihe n'ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.

    Prof Murenzi (ubanza ibumoso) yigisha mu ishuri rikuru rya Worcester

    Prof Remi Quirion ashinzwe siyansi mu ntara ya Quebec


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-prof-romain-murenzi-na-remi-quirion