Blog

  • Imyigaragambyo yamagana Israel ikomeje guca ibintu muri kaminuza zo muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Impamvu ni uko uku kwezi guhuriranye n'ibihe bikomeye by'imyigaragambyo y'abanyeshuri, iri kwamagana intambara Israel ihanganyemo na Hamas, intambara iri kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'Abanya-Palestine batuye muri Gaza.

    BBC itangaza ko nibura imyigaragambyo irenga 140 yabaye muri Leta 45 zo muri Amerika, kandi yose ikabera mu mashuri makuru na za kaminuza.

    Aba banyeshuri bari kwifatanya na Palestine iri guca muri ibi bihe bikomeye, ari nako yamagana Israel. Mu rwego rwo kugaragaza agahinda kabo, aba banyeshuri bari gukora imyigaragambyo karundura muri kaminuza zabo, ibiri kugira ingaruka ku myiteguro yo gusoza amashuri iteganyijwe vuba aha muri kaminuza nyinshi.

    Polisi yakunze kwitabazwa mu guhangana n'iyi myigaragambyo, ndetse abarenga 100 bamaze gutabwa muri yombi, icyakora ibi ntibihagije mu gukemura iki kibazo kuko aba banyeshuri bakomeje kurya karungu.

    Ku rundi ruhande, abanyeshuri bari gutegura uburyo bazakomeza kwigaragambya muri ibi bihe, imwe mu migambi bafite ikaba irimo kuzasohoka mu birori byo gosoza amasomo yabo, cyangwa se bakavuza induru mu gihe hazaba hari gutambutswa imbwirwaruhame zitandukanye.

    Abanyeshuri bariye karungu bamagana ibikorwa bya Israel mu ntambara iri guca ibintu muri Gaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyigaragambyo-yamagana-israel-ikomeje-guca-ibintu-muri-kaminuza-zo-muri

  • Ibyihariye ku bagore bakora ubukarani i Rusizi – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka 30 ishize, kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ni kimwe mu byo Leta y'u Rwanda yashyizemo imbaraga, bituma abagore batangira gutinyuka imirimo yafatwaga nk'igenewe abagabo.

    Urugero ni abagore 37 bo mu karere ka Rusizi baretse gucuruza forode bibumbira muri Koperative Jyambere Mubyeyi ikora akazi ko kwikorera imizigo, gupakurura no gupakira amakamyo ajya cyangwa ava mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo anyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere.

    Kabera Francine w'imyaka 49 mu kiganiro na IGIHE yavuze ko amaze imyaka 16 yikorera imizigo nyuma y'uko we na bagenzi be bacuruzaga forode, ariko bakaza gufata icyemezo cyo kureka gukora ubucuruzi butemewe n'amategeko.

    Ati 'Twabonye ubwo buzima tutazabushobora, tugura amagare tukajya dutwaza abacuruzi imizigo. Mu myaka 16 maze muri aka kazi nakuyemo inzu, naguzemo n'isambu.'

    Iyo ikamyo izanye ifu cyangwa ibindi bicuruzwa bifunze mu mifuka itarengeje ibilo 50, aba bagore bafatanya n'abagabo kuyikorera ariko iyo ari ibilo 100 gusubiza hejuru ni abagabo bayikorera.

    Kayitesi Berthe waranguraga isukari n'amakaroni akabyinjiza mu Rwanda atabisoreye, yabonye amaze guhomba ibihumbi 300Frw afata icyemezo areka gucuruza forode ajya mu kwikorera imizigo, mu rwego rwo kwanga guharira umugabo we inshingano zo gutunga urugo.

    Ati 'Umugabo, umugore twese tugomba gukora imirimo imwe. Nahisemo kwikorera imizigo nanga guharira umugabo inshingano zo gutunga urugo wenyine kandi nanjye mfite imbaraga.”

    Uyu mugore w'imyaka 46 ubyuka saa kumi n'ebyiri z'igitondo agataha saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, asaba abagore bagifite imyumvire y'uko bagomba kuguma mu rugo abagabo bakabatunga, abasabiriza n'abyindarika kubireka.

    Ati 'Mu myaka 12 maze nkora aka kazi, mfatanyije n'umugabo wanjye twabashije kwiyubakira inzu ntabwo tugikodesha'.

    Nubwo bishimira ibyo bagezeho babikesha aka kazi bavuga ko aho icyorezo cya covid-19 kiziye akazi kabo kagabanutse kubera ko urujya n'uruza rw'ibicuruzwa rwagabanutse ku mupaka, bagasaba Leta kubatera inkunga bakabona imodoka itwara imizi.

    Kabera yagize ati 'Mbere ya covid-19 sinajyaga munsi y'ibihumbi 40Frw ku kwezi ariko akazi kacu karapfuye hari igihe ku kwezi mpembwa nk'ibihumbi 10Frw. Icyifuzo cyacu ni uko Leta yadufasha tukabona imodoka itwara imizigo kuko nibyo byadufasha kwiteza imbere nk'abagore bikorera imizigo'.

    Perezida wa Koperative Jyambere mubyeyi, Hategekimana Thadee avuga ko abagore 37 bagize iyi koperative bageze hagati babona bakeneyemo n'abagabo bongeramo abagabo 23, bituma koperative yabo igira abanyamuryango 60.

    Hategekimana yasuzuguraga ubushobozi bw'abagore, yumva ko umugore atakwikorera imizigo ngo abishobore.

    Ati 'Numvaga nta mugore wakora ubukarani. Ariko aho mpagereye rwose nasanze bashoboye. Bibarinda kuba bwakwandagara. Hari igihe umuntu aba adafite umurimo ariko afite imbaraga. Mu gikarani aremera akarya yavunitse ariko agakoresha imbaraga ze'.

    Umupaka wa Rusizi ya mbere ukoreraho koperative 7 zikorera imizigo, ariko ebyiri muri zo nizo gusa zirimo abagore. Izi koperative uko ari zirindwi zikorera hamwe iyo habonetse ikiraka cyo gupakurura ikamyo, amafaranga abanyamuryango bakoreye bayasaranganya na bagenzi babo bo mu zindi koperative.

    Kayitesi yahisemo kwikorera imizigo mu rwego rwo gufasha umugabo we mu guteza imbere urugo rwabo

    Abagore bagaragara mu mirimo yo gupakurura amakamyo

    Abagore bafatanya n’abagabo mu gukora igikarani

    Ni akazi kaba gasaba imbaraga

    Abagore bikorera imizigo bavuga ko bibarinda kwandagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-bagore-bakora-igikarani-i-rusizi

  • Komisiyo y'Amatora yihanangirije abashaka kuba abakandida batubahiriza amabwiriza – #rwanda #RwOT

    Munyaneza yatangarije kuri televiziyo y'igihugu ko kugira ngo umuntu yemererwe kuba umukandida, agomba kuba afite byibuze abantu 600 bamusinyira, barimo 12 bo muri buri karere.

    Yagize ati 'Igikorwa kirimo kirakorwa hirya no hino mu gihugu, cyatangiye tariki 18/04, kizarangirana no gutanga kandidatire ku itariki 30/05. Impapuro zikoreshwa mu gusinyisha ni impapuro Komisiyo y'Amatora itanga, ntabwo ari umuntu ku giti cye wishakira impapuro ze.'

    Kuri izi mpapuro, usinyira ushaka kuba umukandida asabwa gushyiraho amazina ye nk'uko ari ku ikarita ndangamuntu, nimero y'indangamuntu n'aho yayifatiye, nimero ya telefone, aho aba, umukono cyangwa igikumwe cye.

    Munyaneza yatangaje ko hari abantu benshi bamaze gufata izi mpapuro, bifuza kuba abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no ku w'abadepite, gusa hari aho byagaragaye ko hari abatubahiriza amabwiriza.

    Aya mabwiriza agenga igikorwa cyo gusinyisha asaba ko uwifuza kuba umukandida, abanza kwandikira umukozi wa komisiyo y'amatora mu karere n'umuyobozi w'akarere, abibamenyesha.

    Ati 'Icyo gikorwa muri rusange kirimo kiragenda neza nubwo hari aho tugenda twumva utubazo hirya no hino duturuka cyane cyane kuri abo bantu bagenda basinyisha, bituruka ku buryo babikoramo, uburyo bagenda batabimenyekanishije.'

    Ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu n'iy'abadepite bizatangira tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga 2024.

    Biteganyijwe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki ya 14 Nyakanga, ababa mu Rwanda batore ku ya 15 Nyakanga. Amatora y'abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye azaba ku ya 16 Nyakanga 2024.

    Munyaneza yavuze ko hari abatari kubahiriza amabwiriza agenga igikorwa cyo gusinyisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-amatora-yasabye-abashaka-kuba-abakandida-kubahiriza-amabwiriza

  • Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi – #rwanda #RwOT

    Mukakabanda Juliette warokokeye i Murambi, yagagaraje uko Abahutu bashishikarijwe kwica Abatutsi, bikozwe n'abari abayobozi icyo gihe, anavuga uko ubuzima bwagarutse nyuma y'uko Ingabo za RPA zunamuye u Rwanda.

    Uyu mugore wiciwe umugabo n'abana babiri, yavuze ko ubu umwana yarokokanye yize mashuri agera no ku Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), ndetse na we akaba abyaye kabiri, nk'ikimenyetso cy'ubuzima butazimye.

    Yanenze abayobozi batarebye kure ngo baharanire ineza y'abaturage none ubu bakaba barasize umugayo ku Isi.

    Ati “Nagiye mu Bufaransa gushinja Perefe Bukibaruta, nsanga yararembye, mpita ntekereza nti iyaba abantu batekerezaga ku iherezo ryabo, bakabiba ineza kurusha inabi.”

    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, umuryango w'abayobozi bakuru n'abahoze ari abayobozi ndetse n'abafasha babo, bavuze ko bahisemo gusura uru Rwibutso mu rwego rwo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana uruhare rw'ubuyobozi bubi mu mateka asharira y'u Rwanda ndetse n'uruhare rwabo nk'abayobozi mu kongera kubaka u Rwanda rwiza.

    Nyirahabineza Valérie, umwe mu banyamuryango ba Unity Club wari witabiriye iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko bahisemo gusura uru Rwibutso kuko rugaragaza neza uruhare rw'ubuyobozi bubi muri Jenoside.

    Ati “Nubwo ahenshi Abatutsi bahungiye bagiye bicwa, ariko umwihariko wa Murambi ni uko ho batahahungiye ku bushake, ahubwo barahazanwe ku ngufu, ubuyobozi bubabeshya ngo burahabarindira.''

    'Ni yo mpamvu rero twagarutse aha nk'abayobozi, kugira ngo dushimangire ko twanze ubuyobozi bubi butanga urupfu, ahubwo twimike ubuyobozi bwiza burengera umuturage bukamuha umutekano n'ubuzima.''

    Murekezi Anastase na we yavuze abayobozi bariho ubu bafite umukoro ukomeye wo guharanira ko amateka mabi yaranze abayobozi bo hambere atazongera kubaho, baharanira kwimakaza ubuyobozi buzira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ashingiye ku buhamya bwa Mukandanga Juliette warokokeye aha i Murambi, Umuyobozi Wungirije wa Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ari inshingano zabo nk'abayobozi guharanira imiyoborere myiza iganisha igihugu aheza hazira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, yongeraho kandi ko bizashoboka kuko Inkotanyi zashyizeho umusingi ukomeye.

    Ati “Turwane urugamba, twange abatoba amateka yacu, maze dukomeza kubaka ubumwe n'ubudaheranwa. Ibi kandi bizakunda kuko umusingi ukomeye w'Inkotanyi twubakiraho urahari.”

    Yibukije ko iyo Jenoside idategurwa n'abayobozi itari kugera aho yageze. Ati 'Ni inshingano zacu nk'abayobozi gukomeza kubungabunga ubumwe.''

    Kayisire yibukije amagambo yavuzwe n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madame Jeannette Kagame, ko Jenoside atari ikamba Abanyarwanda birata, yongeraho ko biteye isoni kuba nyuma y'imyaka 30 abantu bagisobanura amateka y'ibyabaye kandi ibimenyetso byigaragaza henshi n'i Murambi harimo.

    Uretse iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Murambi, Unity Club irateganya no gukora ibindi bikorwa birimo gusura intwaza, ibiganiro mu itangazamakuru n'ibindi bikorwa bijyana no kwibuka ku nshuro ya 30.

    Ubwo abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri berekwaga ahari amazina ya ba ruharwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe i Murambi. Babwiwe ko kariya kazitiro kahakikije gashushanya ko ibitekerezo biganisha kuri Jenoside ubu bifungiranye

    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri batambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Murambi, wabonaga agahinda mu maso yabo

    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bunamira Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi

    Uwacu Julienne na Nyirahabineza Valérie na bo bari bitabiriye iki gikorwa

    >

    Mukakabanda Juliette yavuze uko yabonye igisebo ku maso ya Perefe Bukibaruta wahagarikiye ubwicanyi i Murambi, avuga umuyobozi wese yagakwiye guharanira icyiza ku bo ayobora

    Murekezi Anastase, Rwabuhihi Ephrem n’abandi bari bitabiriye igikorwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand, yashimye uruhare rwa Unity Club ku kongera gusana ubuzima, by’umwihariko ubw’abarokotse muri Nyamagabe

    Umuyobozi Wungirije wa Mbere wa Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko bazahora baharanira ko ‘Never again’ iba igihango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-unity-club-intwararumuri-basuye-urwibutso-rwa-murambi

  • Rujugiro wa APR FC yambitse impeta ya fiançailles uwo basangiye ubuto (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukunzi ukomeye wa APR FC akaba n’umukozi mu ikipe y’igihugu Amavubi (Kit Manager), Munyaneza Jacques benshi bazi ku izana rya Rujugiro, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Uwimana Denavina baziranye kuva mu bwana bwa bo.

    Ni umuhango waraye ubaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, ubera mu Rugando kuri Lomalo Guest House.

    Ni ibirori byari byahuriranye n’isabukuru ya Rujugiro, nyuma ya yo ni bwo yatunguye uyu mukobwa maze ashinga ivi hasi, amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera maze amwambika impeta y’urukundo.

    Rujugiro akaba imbere y’abantu bari bitabiriye uyu muhango, yashimiye cyane umukunzi we ndetse avuga ko ibyiza biri imbere.

    Ati “Ndashimira umukunzi wanjye kuba yemeye ko tuzabana, icyo namubwira ndamukunda kandi ibyiza biri imbere ashonje ahishiwe.”

    Uwimana Denavina mu mvugo yumvikanamo amarangamutima hafi amarira gushoka ku maso, yashimiye Rujugiro kuko yamubereye imfura kuva yamubona.

    Ati “Ndashimira umukunzi wanjye kuko yambere imfura kuva namubona, ambera umunyakuri muri byose, yarakoze kunkunda ndetse uru rugendo dutangiye nemeye kumuba hafi aho azankenera azambona.”

    Aba bombi biyemeje kuzabana nyuma y’imyaka 2 bakundana, gusa bakaba baziranye kuva bakiri bato aho baniganye ku kigo kimwe mu mashuri abanza muri St Famille, Rujugiro yamwigaga imbere yigana na musaza we ni mu gihe umukobwa yamwigaga inyuma imyaka 3, umwe yari mu wa 5 undi ari mu wa 2.

    Rujugiro na Denavina bari bari baberewe

    Ubwo Rujugiro yari yateye ivi hasi ategereje ko umukunzi we amwemerera ko bazabana

    Yahise amwambika impeta ya fiançailles

    Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi

    Hari inshuti n’abavandimwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rujugiro-wa-apr-fc-yambitse-impeta-ya-fiancailles-uwo-basangiye-ubuto-amafoto

  • Top 10 yindirimbo zagufasha kuryoherwa na we… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko umaze kubimenyera, buri wa Gatanu w'icyumweru InyaRwanda ikugezaho indirimbo nshya zasohotse muri icyo cyumweru kugira ngo urusheho kuryoherwa n'impera zacyo ari nako witegura kuzatangira ikizakurikiraho umeze neza.

    Ni Weekend idasanzwe kuko izaberamo igitaramo gikomeye cy’umuramyi Chryso Ndasingwa ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 muri BK Arena. Iki gitaramo yise “Wahozeho Album Launch” kizaririmbamo Chryso, Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas, Josh Ishimwe, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club.

    Muri iki cyumweru rero, abahanzi barimo Christopher, Fela Music, King James, Kenny Sol na Nel Ngabo, Yago Pon Dat, Gisa Cyinganzo, Kenny K-Shot n'abandi barimo n'abakizamuka, bashyize hanze umuziki mushya ugiye guherekeza abanyarwanda muri Gicurasi.

    1.     Vole — Christopher

    “>

    Kuri wa Mbere w'iki cyumweru tariki 29 Mata 2024 ni bwo Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Vole'. Avuga ko yari afite indi yari yateguye gusohora, ariko birangira iyi ari yo abanje.

    Christopher ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ageze kure imyiteguro y'ibitaramo afite muri Canada anategura umuzingo mushya agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka igera ku 10.

    2.     Molomita — Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol

    “>

    Ni ubwa mbere Kenny Sol na Nel Ngabo bahuriye mu ndirimbo nyuma y'imyaka irenga itatu buri umwe ari mu kibuga cy'umuziki; ni ibintu bagezeho bigizwemo uruhare na Nshimiyimana Gad [Director Gad] usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo wabahurije mu ndirimbo 'Molomita'.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwnada, Director Gad yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga ko ubumwe bw'abo bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw'umuziki.

    3.     Ejo — King James

    “>

    Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] yashyize hanze amashusho y'indirimbo y'urukundo yise 'Ejo' nyuma y'umwaka ayishyize hanze mu buryo bw'amajwi gusa.

    4.     Amashagaga — Yago Pon Dat

    “>

    Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] umaze iminsi agaruka mu nkuru zihangana, yakoze mu nganzo asohora 'Amashagaga' yumvikanamo ahamya ko afite ubushake bwo gukora.

    5.  Uririmbe – Mwiza Zawadi

    Umuramyi Mwiza Zawadi yashyize hanze indirimbo yise ‘Uririmbe’ nyuma y’amezi 7 ashyize ahagaragara iyitwa ‘Twarahuye.’ 

    “>

    6.   Nifundishe – Vumilia Mfitimana

    “>

    Ni indirimbo nshya y’umurambyi Vumiliya Mfitimana wo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi unitegura igitaramo “Nyigisha Live Concert” kiba kuri iyi Sabato tariki 04 Gicurasi 2024 kuri UNILAK kuva saa munani.

    7.     On God — RunUp ft Pallaso

    “>

    Abahanzi b'abanyarwanda RunUp na Pallaso bashyize hanze indirimbo bari bamaze igihe bateguje, yitwa 'On God' ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana yo ihindura amateka y'umuntu wese uyiringiye.

    8.     Inkuru Nziza — Sharon Gatete

    “>

    Umuramyi ukunzwe n'abatari bacye Sharon Gatete uri kuminuza amasomo y’umuziki muri Kenya, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Inkuru Nziza' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza imitima y'abantu baremerewe n'ibibazo.

    9.     Fadhili — Aime Frank

    “>

    Nyuma y'amezi asaga umunani adashyira hanze indirimbo ye ku giti cye, umuramyi ukunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya iri mu rurimi rw'Igiswahili yise 'Fadhili.'

    10. Kanani — Tumaini Byinshi

    “>

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo yise 'Abafite Ibimenyetso,' 'Aracyakora' yahuriyemo na Gentil Misigaro n'izindi, yongeye gukora mu nganzo akumbuza abizera uburyohe bw'ijuru mu ndirimbo yise 'Kanani.'

    Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru na mbere yaho gato, harimo Oya yahuye Gauchi na Eesam, Mwamba Uliopasuka ya Papi Clever na Dorcas, Amaraso ya Eddy Muramyi, Ibya Kera ya True Promises, Singipfuye ya Gisubizo Ministries Rongai, Lala ya Gisa Cyinganzo utari uherutse kugaragara, I Gotta Go y’umuraperi Kenny K-Shot, Forget it y'umuhanzi ukizamuka Tero Razz, Akanyenyeri ya Isha Mubaya, Vanilla ya Yee Fanta n'izindi nyinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142627/top-10-yindirimbo-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend-ya-mbere-ya-gicurasi-izaberamo-igitaramo-142627.html

  • Harmonise yaburiye Zari Hassan ko umugabo we arimo gukina n’urupfu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umugabo wa Zari Hassan, Shakib Lutaaya asabye Harmonize ko bakina umukino w’iteramakofi (box), uyu muhanzi yabwiye umugore we ko umugabo we arimo kwiyahura.

    Ni nyuma y’uko Harmonize avuze ko yifuza guhura na Hassan Mwakinyo usanzwe ari umukinnyi w’iteramokofi, ngo arebe ko yahindura umwuga kuko abona urwango rwabaye rwinshi.

    Ati “Reka nibande kuba narwana na Mwakinyo ndebe ko nahindura umwuga. Ndabona urwango rwabaye rwinshi. Wenda amahoro azaboneka. Ndabizi nabishobora, Imana ibimfashemo.”

    Aha ni ho Shakib Lutaaya yuririye na we azamubwira ko yiteguye kurwana na we, uyu mukino ukabera muri Tanzania ndetse n’amafaranga avuyemo bakaba bayakoresha mu gufasha abatishoboye.

    Ati “Umunsi mwiza nshuti, byiza kuba winjiye mu iteramakofi, nakwishimira gukina umukino w’iteramakofi na we ukanabera muri Tanzania, twakuramo amafaranga tukayakoresha mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Nshaka kumva icyo ubivugaho.”

    Mu kumusubiza, Harmonize akaba yageneye ubutumwa Zari Hassan ko umugabo we aashaka kwiyahura.

    Ati “Zari ibi waba ubuzi? Umugabo wawe ashaka gukina n’urupfu.”

    Umugabo wa Zari Hassan, Lutaaya arifuza gukina umukino w’iteramakofi na Harmonize

    Harmonize yabwiye Lutaaya ko ashaka kwiyahura

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/harmonise-yaburiye-zari-hassan-ko-umugabo-we-arimo-gukina-n-urupfu

  • Gitega: Hagaragaye umurambo w'umugabo bikekwa ko yishwe – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wagaragaye muri aka gace kuwa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.

    Abaturage babwiye BTN ko umurambo wa nyakwigendera bawubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ndetse bakeka ko uyu muturage yishwe kuko bumvise ataka inshuro zigera kuri ebyiri.

    Umugore umwe yagize ati 'Njye nkeka ko ari abanyerondo kuko bamubwiraga ngo niyiruke akababwira ngo ntabwo yasinze. Ni abantu bamuhohoteye.'

    Undi mugabo we yavuze ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bureba uburyo abanyerondo bakora ijoro bajya bakorana n'umupolisi umwe.

    Ati 'Uwo munsi niba hari ikipe y'abanyerondo bapanzwe igihugu kijye gibipanga habe n'ikipe y'abapolisi babakurikirana kuko bikorera ibyo bashaka mu gihe kubera ko abapolisi baba bafite ikinyabupfura umutekano wajya uboneka.'

    Undi mugore yagize ati 'Numvaga uriya ataka gusa yatatse kabiri numva ntiyongeye kandi iyo abanyerondo birukankije umuntu ndabyumva n'iyo bari gukubita abajura ndabyumva ariko none sinigeze mbyumva.'

    Umunyamabanga Nshingwawbikorwa w'uyu Murenge wa Gitega, Mugambira Etienne, nawe yemeje iby'uru rupfu ariko avuga ko uyu muturage batamenye imyirondoro ye ndetse atari atuye muri aka gace.

    Ati 'Ntabwo navuga ko mu gihe twabimenye dutangiye kubaza ayo makuru y'uwo murambo nta kintu cyigeze kigaragaza ko ari abanyerondo babigizemo uruhare, buri gitondo tubona amakuru y'uko ijoro ryari rimeze kandi tukayahabwa n'abayobozi b'irondo, ntahagaragajwe ko ari abanyerondo bagize urugomo rukavamo urupfu.'

    Yakomeje avuga ko bategereje ibizava mu iperereza kuko inzego zibishinzwe arizo zizagaragaza ibizarivamo.

    Uyu murambo ukigaragara Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruwujyana kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekanye icyishe nyakwigendera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitega-hagaragaye-umurambo-w-umugabo-bikekwa-ko-yishwe

  • Abakozi ba BDF bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ubu ni ubutumwa aba bakozi baherewe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku itariki ya 2 Gicurasi 2024. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na BDF.

    Ubuyobozi bw'iki kigo bwavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka kiba mu rwego rwo kwifatanya n'abandi Banyarwanda n'abakozi bacyo barokotse Jenoside kwibuka ndetse no gufasha abagikoramo cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa amateka kugira ngo ababere umusingi mu kubaka Igihugu.

    Basuye ibice bitandukanye by'uru rwibutso, basobanurirwa amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yatanze ubuhamya, aho yasobanuriye Abakozi b'iki kigo inzira yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe abatutsi 1994, igahitana ababyeyi na benshi mu bavandimwe be.

    Yanagaragaje kandi uruhare rw'Ubuyobozi bw'ikigo cy'Abadage Deutsche Welle mu iyicwa ry'Abatutsi bari bahahungiye. Ni mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

    Yababwiye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikimara kurangira bari bariho mu bigaragara ariko barakomeretse bikomeye ku buryo ubuzima bwabo butari gushoboka iyo hataza kubaho ubwitange bw'inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zigashyiraho Leta y'Ubumwe ikongera kubabera umubyeyi.

    Yavuze kandi uburyo nyuma yo kurokoka Jenoside yamusize ari imfubyi azi ko atazongera gukandagira mu ishuri ndetse nyuma akaza kugira ibibazo by'uburwayi buyikomokaho akazahara ku buryo iyo atagira ubufasha bw'ikigega FARG atari yizeye kubaho.

    Ati 'Ese kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 byari bihagije ngo abayirokotse babeho kugeza uyu munsi kandi bafitiye Igihugu akamaro? Igisubizo ni oya kuko nari narokotse ariko mpura n'ikibazo cy'uburwayi basaza banjye nari nsigaranye bagurisha isambu ngo bangurire imiti ariko sinakira'.

    Yakomeje ati 'FARG iyo itaza kugoboka na Nyakubahwa Paul Kagame ngo afate za mfubyi zarokotse, abapfakazi n'intwaza ngo abashyire ahantu abubake, uyu munsi nta n'umwe wo kubara inkuru uba uhari.'

    Komiseri ushinzwe amategeko mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR), Ndabirora Kalinda Jean Damscène yabababajwe no kuba magingo aya hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya hirya no hino bataryozwa ibyo bakoze. Yanenze cyane ibihugu bya Afurika bigenda biguru ntege mu guhana abakoze Jenoside ndetse na Amerika ikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yatanze urugero kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Agathe Kanziga, Kabuga Félécien ndetse n'abandi.

    Yagize ati 'Ibyo bivuze ko ubutabera ku bacitse ku icumu butigeze butangwa ku buryo bukwiriye cyane cyane ku rwego rwasigaranye imirimo y'icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Uru rwego ruherutse kuvuga ko rudashobora kuburanisha Kabuga mu byo rwise ko adafite imbaraga zihagije zo kuburana mu rukiko[…].Nyamara mu bikorwa bya Kabuga n'abo byagizeho ingaruka, ababakoreye Jenoside bo ntibigeze bita ku bageze ku myaka nk'iyo agize uyu munsi!.'

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka yavuze ko Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda bakambura ubuzima bagenzi babo bari basangiye Igihugu ariko ko nanone amaboko y'abandi Banyarwanda ari yo yagize uruhare mu kuyihagarika no kongera kucyubaka.

    Yavuze ko ibyo bimaze guteza intambwe u Rwanda kandi bidasabye amikoro y'umurengera.

    Ati 'Turashima ko Igihugu cyacu kimaze kubaka ubudahangarwa yaba ari mu mibereho, yaba ari mu myumvire ndetse n'umutekano. Tumaze kubaka ubudahangarwa kandi buva mu bushake. Ubushobozi bushorora kuba buke ariko hamwe n'igihe bugenda bwubakwa'.

    BDF ni ikigo cyashyizweho na Leta ifatanyije na Banki y'Igihugu y'Amajyambere (BRD) mu 2011 ngo gifashe abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki mu gihe baba bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.

    Bashyize indabo kumva banunamira inzirakarengane zihashyinguye

    Abakozi ba BDF barimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ndetse n'abayirokotse

    Basuye ibice bitandukanye by'urwibutso

    Bashenguwe n’ubuhamya bishaririye bwo mu gihe cya Jenoside

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Buri mwaka BDF isura urwibutso rwa Jenoside

    Semigabo Rosalie yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside ubuzima bwabo butari gushoboka iyo hataza ubwitange bw’Inkotanyi zayihagaritse zigakomeza no kubitaho

    Umuyobozi Mukuru wa BDF atanga ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

    Ndabirora Kalinda Jean Damscène yabababajwe no kuba magingo aya hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya hirya no hino, bataryozwa ibyo bakoze

    Munyeshyaka Vincent yavuze ko Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda bakica bagenzi babo bari basangiye Igihugu ariko ko nanone amaboko y'abandi Banyarwanda ari yo yayihagaritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-bdf-bunamiye-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi