Blog

  • Rusizi: Ab'i Munyove basabye ubuyobozi ubufasha mu kwimura imibiri y'abazize Jenoside idashyinguye mu Rwibutso – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ubwo hibukwaga Abatutsi b'i Munyove bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Gicuransi 2024 mu Kagari ka Turambi mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi.

    Nyuma y'inzira y'umusaraba Abatutsi b'i Munyove baciyemo, Mushinzimana Emmanuel, yavuze ko abo bakamiye ndetse bakabaha umunyu ari bo bahindukiye bakabica.

    Yagize ati”Abo twagaburiye, tukabakamira nibo batwishe ndetse batwicira n'abacu”.

    Mushinzimana yavuze ko mu nzira nyinshi yaciyemo yaje no kuba Mayibobo mu Mujyi wa Kamembe nyuma yo kwicirwa se ndetse n'abavandimwe akaza kuharokokera.

    Yagize ati”: Naje kubona ntaho ngomba guhungira njya i Kamembe mba Mayibobo gusa nkomeza kwihisha cyakora naje kurokoka”.

    Mushinzimana yashimiye ubuyobozi bwiza kuko yaje gusubira mu ishuri ubu yiteje imbere nyuma yo kuva mu mwijima akabona urumuri ndetse yanashibutse amashami ubu afite umuryango umukomokaho.

    Uhagariye ihuriro ry'abakomoka i Munyove, Ntaganzwa Janvier, yavuze ko nta Rwibutso ruri aho i Munyove kuko bagiye bashyinguye ahantu hatandukanye gusa asaba ubuyobozi bw'Akarere ko bwabafasha bakabashyingura mu Rwibutso rusange.

    Yagize ati “Tugomba kwibuka abacu kuko iyo turi hano tuba turi kumwe na bo. Mwabonye ko twashyize indabo ku mva enye hano rero nta Rwibutso rwemewe na Minubumwe ruhari tukaba duteganya kwimura imibiri tukayijyana mu Rwibutso rwa Gashyirabwoba. Tukaba dusaba ubuyobozi ubufasha tugashyingura abacu mu Rwibutso rusange”.

    Ntaganzwa yakomeje avuga ko ubuyobozi bwamereye aho bazubaka ikimenyetso cyo Kwibuka imvura nigenza make bakajya bahibukira mu gihe bamaze gushyingura Abanya-Munyove mu Rwibutso rwa Gashyirabwoba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yavuze ko muri gahunda yo kubungabuga inzibutso bazakomeza kuyigira iyabo ndetse banafatanye n'ihuriro rya Munyove kugira ngo imibiri ishyinguye muri izo mva yimurirwe mu Rwibutso rusange.

    Yagize ati “Gahunda yo kubungabuga inzibutso tuzakomeza kuzigira iyacu. Abacu bashyingura muri izi mva nkuko twagiye kubunamira tuzavugana tubavanemo tujye kubashyingura mu cyubahiro mu nzibutso yaba urwa Nyarushishi cyangwa u Gashirabwoba nta mpungenge”.

    Depite Uwambaje Marie Sandrine watanze ikiganiro yavuze ko amateka Abanyarwanda bayasangiye Kandi ashima gahunda yo kwimura iyi mibiri asaba abaturage kugira iki gikorwa icyabo.

    Yagize ati “Amateka turayasangiye ni na byiza ko dufite gahunda yo kwimura iyi mibiri yariri mu mva ahantu hatandukanye tukayijyana mu Rwibutso kugira ngo baruhukane n'abandi kuko biri mu nshingano zacu kugira ngo barukire aho abandi bari”.

    Uretse Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanaremewe Abayirokotse amatungo magufi ,Matela ndetse bishyurira Abaturage Ubwisungane mu Kwivuza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ab-i-munyove-basabye-ubuyobozi-ubufasha-mu-kwimura-imibiri-y-abazize

  • Kamonyi-Runda: Habonywe igisanduku cyuzuye amasasu #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa tanu n'iminota 20 yo kuri uyu wa 04 Gicurasi 2024 mu Mudugudu wa Rugogwe, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi habonywe isanduku yuzuyeho ibyondo inyuma, ariko imbere yuzuye Amasasu agera mu ijana(100). Inzego z'umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF zahise zitabazwa bwangu zitwara iyo sanduku n'amasasu yari mo.

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha abaturage bo muri uyu Mudugudu bageze ahabonywe iyi Sanduku yuzuye amasasu, bavuga ko yabonywe ubwo umukingo w'inyuma y'urugo rw'Umuturage (umugabo w'imyaka 36, tutavuze amazina), ahaherera ku gikoni waridukaga kubera imvura nyinshi, muri uko kuriduka k'umukingo hamanukamo igisanduku cyuzuye amasasu 100.

    Igisanduku ki kiri n'ibyondo, kitarafungurwa.

    Iki gisanduku ki kiboneka, abakibonye bihutiye gutanga amakuru ku nzego z'ibanze zibegereye( kwa Mudugudu) nawe ahita yihutira kubibwira abamukuriye. Hahise haza inzego z'umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF, batwara iki gisanduku n'amasasu yari akirimo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki gisanduku kirimo amasasu koko cyabonywe. Avuga ko ari umukingo watengutse hamanuka igisanduku cyabonywemo amasasu.

    Ibyabonywemo ubwo cyafungurwaga. Ni amasasu agera mu 100.

    Nta byinshi Meya yatangaje kuri iki gisanduku cyarimo amasasu cyane ko nkuko yabibwiye Umunyamakuru, ikibazo nk'iki ni ik'inzego z'Umutekano, ari nazo zitabajwe zigatwara icyo gisanduku n'amasasu yari akirimo.

    Ntabwo turamenya niba aya masasu yabonywe ari aya gihe ki? cyangwa se yarageze aho yabonywe gute?. Turacyakurikirana….

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/04/kamonyi-runda-habonywe-igisanduku-cyuzuye-amasasu/

  • Kamonyi-Runda: Habonywe igisanduku kirimo amasasu atari make #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa tanu n'iminota 20 yo kuri uyu wa 04 Gicurasi 2024 mu Mudugudu wa Rugogwe, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi habonywe isanduku yuzuyeho ibyondo inyuma, ariko imbere yuzuye Amasasu agera mu ijana(100). Inzego z'umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF zahise zitabazwa bwangu zitwara iyo sanduku n'amasasu yari mo.

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha abaturage bo muri uyu Mudugudu bageze ahabonywe iyi Sanduku yuzuye amasasu, bavuga ko yabonywe ubwo umukingo w'inyuma y'urugo rw'Umuturage (umugabo w'imyaka 36, tutavuze amazina), ahaherera ku gikoni waridukaga kubera imvura nyinshi, muri uko kuriduka k'umukingo hamanukamo igisanduku cyuzuye amasasu 100.

    Igisanduku ki kiri n'ibyondo, kitarafungurwa.

    Iki gisanduku ki kiboneka, abakibonye bihutiye gutanga amakuru ku nzego z'ibanze zibegereye( kwa Mudugudu) nawe ahita yihutira kubibwira abamukuriye. Hahise haza inzego z'umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF, batwara iki gisanduku n'amasasu yari akirimo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki gisanduku kirimo amasasu koko cyabonywe. Avuga ko ari umukingo watengutse hamanuka igisanduku cyabonywemo amasasu.

    Ibyabonywemo ubwo cyafungurwaga. Ni amasasu agera mu 100.

    Nta byinshi Meya yatangaje kuri iki gisanduku cyarimo amasasu cyane ko nkuko yabibwiye Umunyamakuru, ikibazo nk'iki ni ik'inzego z'Umutekano, ari nazo zitabajwe zigatwara icyo gisanduku n'amasasu yari akirimo.

    Ntabwo turamenya niba aya masasu yabonywe ari aya gihe ki? cyangwa se yarageze aho yabonywe gute?. Turacyakurikirana….

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/04/kamonyi-runda-habonywe-igisanduku-kirimo-amasasu-atari-make/

  • Etoile de l'Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa 29 wa shampiyona y'u Rwanda y'icyiciro cya mbere mu Bagabo, ikipe ya Etoile de l'Est yatsinze Police FC ibitego 2-1 naho Bugesera FC inganya na Muhazi United yombi arwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police FC yari yakiriye Etoile de l'Est kuri Kigali Pele Stadium, umukino urangira ikipe ya Police itsinzwe ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Sadick Sullley ku ruhande rwa Etoile de l'Est naho icya Police gitsindwa na Bigiramana Abedi.

    Gutsinda uyu mukino kuri iyi kipe yo mu ntara y'I Burasirazuba byatumye iva ku mwanya wa nyuma ifata mu kiumwanya wa 14 aho yasize inyuma ikipe ya Bugesera FC yo yanganyije na Muhazi United ubusa ku busa ndetse na Surise FC yatsinzwe na Amagaju igitego 1-0.

    Aya makipe yo mu ntara y'I Burasirazuba ageze habi ku buryo ashobora kumanuka mu cyiro cya kabiri cy'umwaka w'imikino utaha wa 2024-2025 mu gihe ku munsi wa nyuma atatsinda imikino yayo yose dore shampiyona y'u Rwanda isigaje umunsi umwe ngo irangire.

    Kugeza ubu ikipe ya Etoile de l'Est iri mu nzira nziza zo kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe mu mukino wa nyuma wa shampiyona izaba iwutsinze dore ko bazahura na Bugesera FC bahatanira uyu mwanya wo kuguma mu kiciro cya mbere.

    Ikipe ya Surise FC yo isa nkaho amahirwe menshi izakina icyiciro cya kabiri cy'umwaka utaha kuko niyo yatsinda umukino wa nyuma wa shampiyona bazahura na Marines FC, aha kugirango ihagume birayisaba ko andi makipe arimo Bugesera na Etoile yanganya yo igatsinda byibuze ibitego birenga 5 mu mukino.

    Mu yindi mikino y'umunsi wa 29 yakinwe, ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert, ikipe ya Kiyovu SC yo yatsinze Etincelles FC ibitego 3-2 mu gihe ikipe ya Marines FC yatsinze Musanze 1-0.

    Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports irakina na AS Kigali bakinire kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda z'igicamunsi, naho ikipe ya Mukura VS yo izakira ikipe ya Gasogi United kuri Sitade y'Akarere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo.

    The post Etoile de l'Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/etoile-de-lest-yatsinze-police-fc-2-1-yiyongerera-amahirwe-yo-kuguma-mu-kiciro-cya-mbere-2024-2025-isiga-mu-murongo-utukura-bugesera-fc-na-sunrise-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=etoile-de-lest-yatsinze-police-fc-2-1-yiyongerera-amahirwe-yo-kuguma-mu-kiciro-cya-mbere-2024-2025-isiga-mu-murongo-utukura-bugesera-fc-na-sunrise-fc

  • Ecobank yishimiye urwego rw'abayigannye bashaka akazi binyuze muri 'Career Fair' – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2024 gihuriza hamwe Ecobank, ibindi bigo bitanga serivise z'imari ndetse n'abanyeshuri biga mu Ishuri Nyafurika ry'Imibare na Siyanse (AIMS) Ishami ry'u Rwanda.

    Umukozi mu ishami rishinzwe abakozi muri Ecobank, Pauline Nakato yavuze ko 'career fair' yabaye bayiboneyemo abanyeshuri bafite ibitekerezo byiza ku buryo bakwishimira gukorana na bo ari nayo mpamvu bakiriye ubusabe bwabo nk'abashaka akazi.

    Yagize ati 'Twaje gushaka abantu biga ibintu bitandukanye kuko turi hano ngo dushake abafite impano dukeneye nka bank. Ecobank ni banki mpuzamahanga ikorera mu bihugu 36 bitandukanye kandi twahuye n'abanyeshuri batandukanye harimo abo mu Rwnda, Ghana, Uganda Afurika y'Epfo na Mozambique.

    Guhura n'abantu batandukanye kandi bafite impano zitandukanye nizera ko bifasha Ecobank nka banki mpuzamahanga kubona abafite impano zikenewe'.

    Yakomeje ati 'Harimo abiga imibare ndetse n'abiga siyanse kandi twizera ko bahwanye n'abakozi dukeneye. Ni abanyeshuri bafite ibitekerezo byiza kuko twakiriye imyirondoro y'abasaba akazi (CVs) y'abagera kuri 30 kandi naganirirye na bo numva baje muri Ecobank batubera abakozi beza'.

    Nakato yavuze kandi ko abona hagati y'imyaka itanu n'icumi iri imbere urwego rw'imari mu Rwanda ruzaba rumaze kugera kure ashingiye ku ishoramari riri gukorwamo uyu munsi.

    Abanyeshuri ba AIMS Rwanda bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bahungukira cyane mu guhura n'ibigo bitanga akazi kuko bibafasha gusobanukirwa ibikenewe ku isoko ry'umurimo bakabihuza n'ubumeyi bafite. Binabafasha kandi kumenyana n'abatanga akazi bakora mu ngeri zinyuranye zijyanye n'ibyo biga.

    Uwitonze Denyse yagize ati 'Aya ni amahirwe twabonye yo guhura n'abatanga akazi nk'abanyeshuri bitegura gusoza amasomo. Ubumenyi dukura mu ishuri byadufashije kumenya icyo tugiye kubukoresha mu muryango mugari. Twamenye ibibazo bihari tubihuza n'ubumenyi dufite tumenya uko ibyo babyitwaramo mu kazi'.

    Ukurikiyeyezu Anaclet wiga imibare muri AIMS Rwanda na we yavuze ko Ecobank yamufashije gusobanukirwa uko ku isoko ry'umurimo bimeze.

    Ati 'Nabashije kuganira na Ecobank bambwira akazi ababasesengura imibare baba bafite, ibiri ku isoko bikenewe kwitabwaho cyangwa se akazi gahari. Ikindi nungutse ni ukugira address z'abatanga akzi ku buryo bizamfasha kwisanga ku isoko ry'umurimo nyuma yo gusoza amasomo'.

    Ecobank ni banki mpuzamahanga ikorera mu bihugu 36 harimo n'u Rwanda yafunguyemo ishami mu 2007. Muri Afurika y'Iburasirazuba ikorera mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Kenya, RDC na Tanzania. Ahandi muri Afurika ikorera ni muri Guinée-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Sanatarafurika, Sudani y'Epfo, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique n'ibindi.

    Ecobank inafite ibiro biyihagarariye muri Ethiopia (Addis Ababa), Afurika y'Epfo ( Johannesburg) , u Bushinwa ( Beijiing), u Bufaransa (Paris), u Bwongereza (London) no muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ( Dubai).

    Pauline Nakato yavuze ko abanyeshuri baganiriye yasanzze bafite ibitekerezo byiza bikenewe mu kazi

    Ecobank yasobanuriye abanyeshuri uko isoko ry’umurimo rihagaze

    AIMS Rwanda yashimiye Ecobank ubufatanye bwayo mu gufasha abanyeshuri bayo

    Iki gikorwa cyanitabiriwe n’ibindi bigo bitanga serivise z’imari

    Abanyeshuri ba AIMS Rwanda bahujwe n’abatanga akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yishimiye-urwego-rw-abayigannye-bashaka-akazi-binyuze-muri-career-fair

  • Umushinga wa Gari ya moshi izahuza u Rwanda na Kenya wongeye kuburwa – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wandidiye kuko nta kinini cyakozwe kuva mu 2013 ubwo igitekerezo cyatangizwaga, gusa kera kabaye uyu mushinga watangiye gufata umurongo, nyuma y'uko abaminisitiri bawushinzwe bagiranye amasezerano agamije gutanga umurongo uzakurikizwa.

    Ni amasezerano yasinyiwe i Mombasa muri Kenya ahari hateraniye ba Minisitiri batatu bahagarariye ibihugu uwo muhanda uzanyuramo, barimo Dr. Jimmy Gasore w'u Rwanda, Umunyamabanga ushinzwe Imihanda n'Ubwikorezi muri Kenya, Kipchumba Murkomen, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Uganda, Fred Byamukama na Roger Te Biasu wari uhagarariye Minisitiri w'Ubwikorezi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri iyi nama, impande zombi zemeranyije uburyo bwo kuzashaka amikora azatuma uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa, uyu muhanda ukazaturuka Naivasha muri Kenya ukomereza muri Uganda, ukazaca muri Sudan y'Epfo, u Rwanda ndetse na Congo.

    Aba baminisitiri kandi bemeranyije gushyiraho uburyo buzabafasha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, ku buryo n'imbogamizi zose zavuka zashakirwa ibisubizo hakiri kare.

    Murkomen uhagarariye Kenya yavuze ko ibi bihugu bifite gahunda yo gukorana n'inzego z'abikorera mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ati “Turifuza gufatanya n'inzego z'abikorera kugira ngo twagure uyu muhanda wa gari ya moshi, mu rwego rwo kugira ngo byoroshye urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, ndetse Kenya igeze kure umushinga wo guhindura amategeko kugira ngo twemerere inzego z'abikorera kurushaho gushora imari mu rwego rwa gari ya moshi, hashingiye ku bushobozi buke bwa Leta.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bateganya gushyiraho uburyo bwo guteza imbere aho iyi mihanda izajya inyura mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi mu Karere, ati “Dufite intego yo kurema ibyanya bikorerwamo ubucuruzi mu nzira uyu muhanda uzanyuramo, ibyo bigatuma ibyo bice bihinduka ibicumbi by'ubukungu.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu bizakorwa byose hazibandwa ku bijyanye no kurengera ibidukikije, na cyane ko urwego rw'ubwikorezi ari rumwe mu nzego zigira uruhare runini mu kohereza imyuka yangiza ikirere myinshi, ibituma ingaruka z'iyangirika ry'ikirere ziyongera muri rusange.

    Yagize ati “Urwego rw'ubwikorezi ni rumwe mu nzego zohereza imyuka yangiza ikirere myinshi kurusha ibindi bintu. Turifuza ko mu iyubakwa ry'uyu muhanda, tuzagabanya imyuka yangiza ikirere, tukagabanya igiciro n'ibyago byo kwangirika k'umuhanda ndetse n'ibyago by'impanuka.”

    Ibi byose ngo bizatuma 'amahirwe y'Akarere ka Afurika y'Uburasirazuba ndetse n'amahirwe gafite ugereranyije n'indi miryango y'ubukungu muri Afurika aziyongera, mu gihe uyu muhanda wa gari ya moshi uzaba umaze kuzura, ibizagira ingaruka nziza ku baturage b'aka Karere uyu munsi ndetse no mu bihe biri imbere.'

    Umuhanda wa gari ya moshi w’umuhora wa ruguru ugiye gutangira kubakwa, ndetse ukazagera mu Rwanda

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Jimmy Gasore ahana umukono n’Umunyamabanga ushinzwe Imihanda n’Ubwikorezi muri Kenya, Kipchumba Murkomen

    Umuhanda wa gari ya moshi ugiye gutangirwa kubakwa mu minsi iri imbere

    U Rwanda, Uganda na Kenya byasinye kuri aya masezerano

    Murkomen uhagarariye Kenya yavuze ko ibi bihugu bifite gahunda yo gukorana n’inzego z’abikorera mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga

    Baa Minisitiri bahagarariye u Rwanda, Uganda na Kenya basinye aya masezerano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gari-ya-moshi-izahuza-kenya-n-u-rwanda-igiye-gutangira-kubakwa

  • Byasabye iminota y’inyongera! APR BBC yatangiye BAL yisasira US Monastir #rwanda #RwOT

    Bigoranye, APR BBC yatangiye ijonjora rya BAL itsinda US Monastir yo muri Tunisia amanota 89-84.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024 ni bwo hatangiye imikino y’ijonjora rya BAL mu itsinda rya Sahara (Sahara Conference), bahatanira itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali muri Kigali Arena mu mpera z’uku kwezi.

    Iri tsinda ririmo gukinira muri Senegal muri Dakar Arena, APR BBC yakinaga na Monastir mu mukino utari woroshye.

    Abakinnyi barimo Axel Mpoyo, Adonis bagize agace ka mbere keza batumye APR BBC ikarangiza inganya na Monastir amanota 20-20.

    APR BBC yagize ingangiriro nziza z’agace ka kabiri, aho yagendaga imbere ya US Monastir, gusa iyi kipe yo muri Tunisia yaje kujya imbere ya APR ubwo hari hasigaye iminota 5. Amakipe yagiye kuruhuka Monastir ifite 40-39 ya APR BBC.

    Abasore ba APR BBC ntabwo bahiriwe n’agace ka gatatu kuko wabonaga ubwugarizi bwa yo budakora neza, batsindwa amanota 3 inshuro nyinshi ni mu gihe bo abarimo Adonis Filer yari yabangiye. Agace ka gatatu karangiye US Monastir ikiyoboye n’amanota 55-52.

    Abasore ba APR BBC bagarutse mu gace ka nyuma ari ugupfa no gukira. Bageze aho bafata US Monastir ariko iza kongera kubasiga kugeza ubwo hari hasigaye amasegonda 4 ari 78-75.

    Aha ni ho Umunyamerika, Noel Obadiah yarokoye APR BBC ubwo yahitaga atsinda amanota 3 maze iminota isanzwe y’umukino irangira ari 78-78. Hitabajwe iminota y’inyongera maze APR BBC icyura umukino ku manota 89-84.

    APR BBC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi saa Kumi n’Igice, ihura na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byasabye-iminota-y-inyongera-apr-bbc-yatangiye-bal-yisasira-us-monastir

  • Kugera kuri Kiiiz na Eleeeh: Bamwe mu batunga… – #rwanda #RwOT

    Uruhererekane rw'abacuzi b'umuziki bagiye batanga umusanzu wo hejuru ugiye kuruvuga ntiwabona amahitamo kuko biragoye ariko hari abo twabahitiyemo babaye ibishyitsi bikomeye mu gutunganya umuziki, ariko abenshi bakanatanga umusanzu mu kurema impano nshya.

    Harimo kandi abafite umurishyo wagiye uyobokwa byo ku rwego rwo hejuru, bamwe bakaba bakinakora kugera n'ubu. Harimo n'abari kugerageza kongerera ibirungo umuziki nyarwanda bifashishije injyana gakondo zo mu Rwanda.

    Mu muziki nyarwanda, iyo uvuze ku bawutunganya by'umwihariko bagize igikundiro kiri hejuru yaba mu kuyobokwa ndetse n’abo bakorera no mu bakunzi b'umuziki nyarwanda, hari abaza ku isonga:

    1.  Lick Lick

    Uru ruhererekane ruhera kuri Lick Lick wabaye ikimenyabose agashyira ukuboko kuri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe kugeza n'ubu.

    Amakuru ahari ni uko umubano we na Meddy waje gukomera kubera ko bahuje ku buryo hari nyinshi mu ndirimbo yakoreye uyu muhanzi atamwishyuje.

    Yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agira uruhare rukomeye mu gufasha abahanzi bakomeye nka Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Princess Priscillah n'abandi.

    2.  Fazzo

    Ubwo byari bigeze mu myaka ya 2010, Lick Lick amaze kujya muri Amerika, Fayzo ari mu bahise batangira kwiyerekana.

    Yaje kumurika impano nshya n'ubu iri ku ruhembe rwo hejuru, Bruce Melodie, aho yamukoreye nyinshi mu ndirimbo zakunzwe nka “Uzandabure”, “Indorerwamo”, “Ndakwanga” n'izindi.

    Uyu mugabo kuri ubu ukiri mu mwuga yakoreye muri Unlimited, Touch Records, Infinity, Ibisumizi na Feliz Music Empire. Yakoze indirimbo zirimo “Ku Musenyi” ya Jay Polly, “Kelele” ya Urban Boyz na “Nkwiye Igihano” ya Riderman.

    3.  Pastor P

    Ndanga Bugingo Patrick [Pastor P] winjiye mu byo gutunganya umuziki muri 2005, na we ari mu bashyize itafari rikomeye kuri uru ruganda aho ari mu batangije ‘Narrow Road Music’.

    Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa Basketball yaje kwisanga mu muziki, benshi baramuyoboka nka Miss Shanel yakoreye “Ndarota”, Tom Close “Sinarinkuzi”, Miss Jojo “Beletilida”.

    Yakoranye bya hafi na King James guhera kuri “Narashize” n'izindi nyinshi. Si uwo muhanzi gusa, ahubwo yanakoreye abandi banyuranye barimo abo yasangaga hanze n’abo yakoreraga mu Rwanda.

    Kuri ubu akomeje guharanira kubona ikintu cyatanga igisubizo kirambye ku muziki nyarwanda, areba niba yashyira injyana gakondo nyarwanda mu nzira ijyanye n’aho isi igeze.

    4.  Zizou Al Pacino

    Yamamaye cyane mu gutunganya umuziki aho imyaka irenga icumi ishize abikora kandi neza, gusa izina rye ryaje kuzamuka kurushaho kubera ibihangano yahurijemo abahanzi benshi.

    Wabaye umwihariko we ndetse biramuhira kugeza n'ubu aracyabikora. Umurishyo we watumye akorera mu nzu zitandukanye zitunganya umuziki.

    Zimwe mu ndirimbo uyu mugabo atazibagiranamo harimo “Bagupfusha ubusa” yavugishije benshi hibazwa ku butumwa itanga cyane ko abantu bari batarumva neza igisobanuro cy'umuziki. Hari kandi “Niko Nabaye” na “Vuba Vuba”.

    Uretse umuziki, Zizou afite ukuboko mu ruganda rwa sinema kimwe n'ibirebana no kuvanga umuziki.

    5.  Bob Pro

    Imyaka irenga 15 irashize uyu mugabo yinjiye mu muziki nk'uwutunganya, ibyo akora akaba yarabyize mu Bubiligi. 

    Uretse kuba yaragize uruhare rukomeye mu muziki wa nyakwigendera Yvan Buravan, uyu mugabo yatunganyije indirimbo zirimo “Suzanna” ya Sauti Sol. Umwihariko we ni ukuyungurura no kunononsora amajwi y'indirimbo (Mastering).

    Bob Pro afasha izindi nzu zitunganya umuziki yaba Country Records, 1:55AM na Kina Music mu kunononsora indirimbo baba bakoze.

    6.  Piano

    Yanyuze muri Studio zikomeye nka Bridge Records na Super Level, akorana n'abahanzi bakomeye kuva mu myaka irenga 10 ishize.

    Mu ndirimbo zamamaye yakoze harimo “Ndumiwe” ya Bruce Melodie, “Iyaminiye” ya K8 Kavuyo, “Ihangane” ya Uncle Austin, “Soroma Nsorome” ya Urban Boy n'izindi.

    7.  Ishimwe Clement

    Biragoye kuvuga ku rugendo rw'uyu mugabo ukiri muto ariko wakomeje gukoresha ubuhanga afite mu gutunganya umuziki akabihuza n'ubucuruzi ndetse bikamukundira.

    Uyu ni we nyiri Kina Music, akaba yarayitangiye mu myaka igera kuri 15 yatambutse. Iyi nzu itunganya umuziki ikanareberera abahanzi, yanyuzemo abahanzi batari bacye kuva yatangira.

    Kugeza ubu Clement ari muri bacye wavuga ko bahiriwe n'umuziki aho yawukuyemo agatubutse ndetse n'umufasha Butera Knowless.

    8.  Madebeats

    Mu mwaka wa 2016 uyu musore yinjiye mu ruganda rw'umuziki mu Rwanda azana udushya mu kuwutunganya. Yaje gutangira gukorera Monster Records.

    Nyuma yuko yari amaze kugira abahanzi bizerera mu mpano ye, yaje gutangira kwikorera ku giti cye, ubwo hari mu 2018.

    Yatunganije indirimbo nka “Loose Control” ya Meddy na The Ben, “Superstar” ya Social Mulla, “Igikomere” ya Tom Close na Bull Dogg, “Like a Queen” ya Lil G, “In a Million” ya Safi na Harmonize.

    9.  Element Eleeeh

    Yinjiye by'umwuga mu gutunganya umuziki ubwo yari afite imyaka 20, icyo gihe yahereye ku ndirimbo ya Bruce Melodie yitwa “Henzapu” hari muri Werurwe 2020.

    Kuva icyo gihe izina rye ryatangiye kugira igisobanura gikomeye ku muziki nyarwanda yakoreraga muri Country Records. Kuva icyo gihe ubaruye indirimbo yakoze byasaba igihe.

    Igitangaje ni uko umushinga wose ashyizeho akaboko ugera kure. Bidatinze, kuva atangiye gukora na 1:55AM yaje gushyira hanze indirimbo yakomotse ku nkuru ye bwite y'urukundo.

    Kuva ubwo yatangiye gufatanya gutunganya umuziki no kuririmba ku giti cye ndetse muri iki gihe arimo kwitegura gutangira kwikorera ku giti cye nka Producer n’Umuhanzi wigenga.

    10.              Prince Kiiiz

    Ubwo Eleeeh yavaga muri Country Records byari bigoye kumvisha umuntu ko hari uwamukorera mu ngata, nyamara byafashe igihe gito cyane.

    Kiiiz yazanye ubundi buryo bwihariye bwatumye benshi batangira kwishimira ibikorwa bye, atangira kujya anegukana ibihembo.

    Indirimbo “Funga Macho” yamushyize mu bo isi yerekejeho amaso kuko yabereye umugisha Bruce Melodie igatuma ahuza na Shaggy bakayisubiranamo, Kiiiz akaba ari we wongera kubahuriza amajwi yayo.

    Kuri ubu mu ba Producers bagezweho, Kiiiz aza imbere, ibyo akora akaba yarabyize mu ishuri ry'umuziki rizwi nka Nyundo.

    Zizou Al Pacino azwiho umuvuno wo guhuriza abahanzi mu ndirimboClement Ishimwe yahuje ubuhanga mu byo gutunganya umuziki n’ubushabitsi biramuhiraElement amaze kugwiza ibigwi kuva muri 2020, indirimbo nyinshi akozeho zigera kure Prince Kiiiz yabaye umusimbura udasanzwe muri Country Records 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142615/kugera-kuri-kiiiz-na-eleeeh-bamwe-mu-batunganya-umuziki-bihariye-babayeho-mu-rwanda-142615.html

  • Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yabwiye InyaRwanda ko ukwezi kwari gushize amasezerano ye y'umwaka arangiye. Ariko ko atifuza gukomeza gukorana na Country Records, kuko yamaze gushinga 'Studio' ye bwite.

    Ni studio avuga ko iri ku rwego rwiza, izagira uruhare mu kuvugurura umuziki w'u Rwanda, kandi mu gihe kiri imbere azayimurikira Abanyarwanda n'abandi.

    Yavuze ko yahisemo gutangira kwikorera mu rwego rwo gukuza umwuga we. Ati 'Ni byiza ko nangira kugerageza ibintu byanjye. Gukorera abandi nabyo ni byiza ariko kwikorera ntako bisa. Ntekereza ko ari studio izaba iri ku rwego rwiza, kandi yamaze gutunganywa, hasigaye imirimo ya nyuma.'

    Uyu musore wakoze indirimbo nka 'When She's Around' ya Bruce Melodie na Shaggy, yavuze ko ashinguye ikirenge muri Country Records akoreyemo indirimbo 100, zirimo indirimbo 40 zagiye hanze, yaba mu buryo bw'amajwi no mu buryo bw'amashusho.

    Ati 'Nizere ko nagerageje gukora ibyo nasabwaga mu gihe cy'umwaka umwe. Imibare mfite ya hafi mbona ko nakoreyemo indirimbo 40 zamaze gusohoka, ariko hari imishinga y'izindi ndirimbo 60 zitarajya hanze, nazo zizakomeza gukorwa.'

    Uyu musore avuga ko afite Album z'abahanzi banyuranye, kandi hari n'indirimbo ebyiri yakoranye na Bahati wo muri Kenya ubwo yari kumwe na Bruce Melodie.

    Uyu musore yagize izina rikomeye mu batunganya indirimbo mu Rwanda, nyuma y’uko arambitse ikiganza ku ndirimbo ‘Funga Macho’ ya Bruce Melodie.

    Yabaye ikimenyabose, nyuma y'uko Shaggy wamamaye ku Isi ahuje imbaraga na Bruce Melodie basubiramo iyi ndirimbo 'When she's around', ndetse baje no kuyishyira mu rurimi rw'Igifaransa mu rwego rwo kwagura imbago z'ayo. 

    Iyi ndirimbo yatumye Bruce Melodie ataramira ku nshuro ye ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse agaragara mu biganiro bikomeye muri kiriya gihugu nka 'Good Morning'.

    Yanamushyize ku rundi rwego abasha kuba umuhanzi wa mbere w'umunyarwanda wagize indirimbo yashyizwe ku rutonde rwa Billboard.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Prince Kiiiz yavuze ko n’ubwo hari abavuga ko akiri umwana, ariko ibikorwa bye byagaragaye kuri Billboard.

    Ati “Ndumva nshaka gukomeza kuba umwana nkora utwo tuntu twihariye…Nanjye narabibonye kuri ya shene yabo [Ya 1:55 Am bavuga ko ari umwana], bagereranya, ariko njye nta kintu bimpinduraho, akazi ni akazi.”

    Muri uyu mwaka, uyu musore amaze gukora indirimbo eshatu z’abahanzi banyuranye ariko kandi yanagize uruhare mu gukora indirimbo ebyiri ziri kuri Album ya Papa Cyangwe.

    Kandi yumvikanisha ko mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024, afite indirimbo nyinshi ari gukoraho zirimo na Album ya Bruce Melodie ‘iriho indirimbo nyinshi’.

    Muri Werurwe 2024, yajyanye na Bruce Melodie ndetse na Kenny muri Kenya mu bikorwa byari bishamikiye ku kumurika ibihangano by'uyu muhanzi.

    Mu ndirimbo Prince Kiiiz akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n'ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n'ibyakozwe n'abandi. 

    Mu Rwanda hari abahanzi bakomeye batarakorana nawe. Ariko bake bakoranye nawe bagaragaza ko afite ahazaza heza.

    Atangira urugendo rwa 'Production' yahereye ku gutunganya indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iyakunzwe cyane ni ''Funga Macho'' ya Bruce Melodie yakoze mu 2022. 

    Yanakoze indirimbo ya Alyn Sano yitwa 'Boo and Bae' aho yagize uruhare runini mu myandikire yayo ndetse no kuyirangiza. Hari kandi 'Addicted' ya Kenny Sol n'iya Calvin Mbanda yitwa 'Joliki'.

    Prince Kiiiz avuga ko afite intego yo 'gushyira umusanzu ku ruganda rw'umuziki nyarwanda no guhindura imikorere imwe n’imwe ku bijyanye no kwandika indirimbo ndetse na mix na mastering aho byari bisanzwe bizwi ko zirangirizwa ahandi, njye nkagerageza kujya mbikora byose; mbigira nk’umwihariko wanjye.'

    Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records nyuma y'umwaka wari ushize ari umukozi wayo 

    Prince Kiiiz yatangaje ko avuye muri Country Records akoreyemo indirimbo 100

    Prince Kiiiz yavuze ko yishimira igihe yari amaze akorana na Noopja, ariko ko igihe kigeze kugira ngo agire studio ye 


    Ubutumwa bwa Kiiiz asezera muri Country Records

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND'


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142640/prince-kiiiz-yasezeye-muri-country-records-yakoreyemo-indirimbo-100-142640.html

  • Ingabo z'u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ibyihebe muri Mozambique byimuriye ibikorwa by'iterabwoba mu karere ka Erati, mu ntara ya Nampula aho bishe umuturage, bagatwika amazu amashuri n'insengero, hoherejweyo ingabo z'u Rwanda kugirango zigarure amahoro n'ituze no guhumuriza abaturage bari bamaze iminsi batewe n'ibyihebe

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Integrity Magazine cyo muri Mozambique cyatangaje iyi nkuru uyu munsi tariki ya 4 Mata 2024, ingabo z'u Rwanda zinjiye mu mashyamba y'inzitane ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Makanika mu ntara ya Erati. Ibyo bikorwa bya gisirikari by'u Rwanda byageze ku ntego yabyo ku buryo bushimishije aho ibyihebe byakubiswe inshuro bikeya aba aribyo byambuka umugezi wa Lurio ariko abenshi barishwe.

    Ibyihebe byari byagabye ibitero hagati y'amatariki ya 25 na 26 Mata na nyuma yaho nkuko ibyihebe byabitangaje binyuze ku miyoboro yabyo, gusa ingabo z'u Rwanda zikimara kuhagera ibyihebe byaratsinzwe ku buryo bukomeye abenshi bamanika amaboko.

    Ibikorwa by'iterabwoba byatangiye muri iki gihugu guhera muri Ukwakira 2017, ubwo isiyose yatungurwaga n'amashusho agaragaza ibikorwa by'iterabwoba mu karere ka Mocímboa da Praia muri Cabo Delgado nyuma bagura uturere mu bikorwa by'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado aho ingabo za Mozambique zarushijwe imbaraga n'ibyihebe.

    Gusa nyuma y'iminsi mikeya ingabo z'u Rwanda na polisi zikigera muri iki gihugu zakubise ibyihebe bagarura uduce byari byarigaruriye ubu ibyihebe bikaba byihisha mu mashyamba atari no mu turere tudafite ingabo nkahitwa Chiure na Quissanga.

    Mu gihe ingabo zaturutse muri SADC ziri gusubira mu bihugu byabo ubu aho izo ngabo zari zirinze, harimo koherezwayo ingabo z'u Rwanda.

    The post Ingabo z'u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zongeye-guha-isomo-rikomeye-ibyihebe-muri-mozambique/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zongeye-guha-isomo-rikomeye-ibyihebe-muri-mozambique