Blog

  • Bafashije abicanyi: Ubukana bw'itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, itangazamakuru cyane cyane RTLM na Radio Rwanda ndetse n'ibinyamakuru nka Kangura byatije umurindi Jenoside, bitera akanyabugabo abicaga ari nako biranga aho Abatutsi babaga bihishe mu gihugu.

    Urugero, tariki 5 gicurasi 1994, Radio RTLM yanyujijeho ubutumwa n'ibiganiro byinshi bikangurira abategetsi bose ba Hutu Power baba aba politiki, aba gisilikare na jandarumori, Interahamwe n'Impuzamugambi gushyira imbaraga mu kwica Abatutsi ahantu hose bari batarabamaraho.

    Ubwo butumwa bwakurikirwaga n'indirimbo za Simon Bikindi zigenewe gushyushya imitwe y'abicanyi. Abanyamakuru ba RTLM kandi bashyiragamo ubutumwa bavuga ko buvuye hirya no hino mu gihugu bishimira ko bishe abo bitaga ibyitso by'umwanzi ni ukuvuga Abatutsi.

    Abanyamakuru babishyushyemo cyane ni Noheli Hitimana, Habimana Kantano, Valeriya Bemeriki na Gaspard Gahigi mu rurimi rw'ikinyarwanda.

    Mu rurimi rw'igifransa, abanyamakuru ba RTLM bahamagariye kwihutisha iyicwa ry'Abatutsi ni Emmanuel Nkomati, Philippe Mbirizi, Joel Hakizimana na Georges Ruggiu.

    RTLM yunganiwe na Radio Rwanda mu biganiro byayobowe na Jean Baptiste Bamwanga no mu butumwa butandukanye bwatanzwe n'abanyamakuru b'intagondwa ba Radio Rwanda barimo Froduald Ntawulikura, Augustin Hatari, Phocas Fashaho, Robert Simba n'abandi.

    Kuri uwo munsi, Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wasohoye itangazo ryamagana ibiganiro RTLM yahitishaga kuri Radiyo bihamagarira kwihutisha iyicwa ry'Abatutsi hirya no hino mu gihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bafashije-abicanyi-ubukana-bw-itangazamakuru-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abikorera bo muri Nyarugenge bibutse ku nshur… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ku nshoro ya mbere, abikorera mu Karere ka Nyarugenge bateraniye hamwe bibuka ku nshuro ya 30  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nako bagaruka ku ruhare rw'abikorera bagenzi babo bagize u mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse baboneraho no kwiha umukoro wo kurushaho kubaka igihugu.

    Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, cyaje gikurikira ikindi cy'ubutwari abikorera bo muri Nyarugenge bari bakoze ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi cyo kuremera intwaza zatujwe mu Murenge wa Mageragere.

    Uyu muhango watangijwe n'umunota wo kwibuka, hanyuma Pastor Thomas ayobora isengesho ryabimburiye izindi gahunda zose zakurikiyeho.

    Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Abikorera mu Karere ka Nyarugenge, Kivenge John yashimye intambwe imaze guterwa n'urwego rwa PSF mu kunoza imikoranire n'abacuruzi byumwihariko abikorera, ashimira inzego z'ubuyobozi bakorana umunsi ku wundi, atangaza ko kuri uyu munsi hazirikanwa ubuzima bw'abikorera bakoze neza mu gihe cyabo ariko bakaza kwiturwa kwicwa.

    Ati: 'Jenoside ntiyatwaye ubuzima bw'Abatutsi gusa, ahubwo yashegeshe ubukungu bugwa hasi, hasi cyane ku buryo byasabaga ingamba nk'iza RPF kugira ngo bwongere buzamuke kandi byarakunze. Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ko hari igihe tutacuruzaga bitewe n'ubutegetsi bubi, bigatuma dufata umwanya wo gushima byimazeyo ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize hatangiye urugendo rwo kubaka igihugu.'

    Yongeyeho ko nk'abikorera bazakomeza gushyigikira ko icyerekezo u Rwanda rwafashe cyo guharanira ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda bishinga imizi mu gihugu birushaho gutezwa imbere.

    Yagize ati: 'PSF Nyarugenge dutewe ishema nuko nta rwango, nta vangura, nta heza mu kazi kacu, nta na munyangire birangwa mu bikorera n'abanyarwanda muri rusange, kandi n'aho byagaragara hose twiteguye gutanga umusanzu wacu ngo byamaganwe.

    Uko Leta y'u Rwanda ishyigikira abacuruzi, ni nako natwe tutazahwema gufatanya nabo mu cyerekezo cyo kubaka u Rwanda twifuza. Abacuruzi, abikorera, ibigo bikorera mu Karere ka Nyarugenge biri muri PSF tuzakomeza kwishimira ibyagezweho tunabibungabunga, dutambukana n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo rwo kwiyubaka.'

    Muri iki gikorwa, abahanzi barimo Munyanshoza Dieudonné na Grace Mukankusi nibo bafashije abitabiriye uyu muhango kwibuka mu ndirimbo zabo zijyanye n'ibi bihe nk'iyitwa 'Mfite ibanga' ikubiyemo ubuhamya bw'urupfu umubyeyi wa Grace yiswe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 'Icyizere,' ndetse na 'Iwacu Heza' na 'Ntibizongere Kubaho' za Munyanshoza.

    Abatanze ikiganiro barimo Hon Rwaka Mukayuhi Constance, Hon Senateur Evode Uwizeyimana ndetse na Madamu Eng. Ngirankugire Bernadette wari waturutse mu bikorera, bagarutse ishusho y'u Rwanda mu myaka 30 ishize, uko byari bimeze mbere yaho, ndetse n'aho igihugu kigana ubu.

    Muri iki kiganiro hanavuzwe ku ruhare rw'abikorera mu gusenya igihugu n'uburyo bakomeje kugira uruhare mu kongera kucyubaka.

    Senateri Evode akomoza ku buryo abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere yagize ati: 'Mu myaka 30 iri imbere hari icyizere, ndabona u Rwanda rubengerana kuruta uko rumeze uyu munsi. Abikorera rero, biragayitse kuba mu bihe byashize baragize uruhare mu kuvutsa ubuzima bagenzi babo ndetse no mu kwica abakiliya babo. Turabona abacuruzi mu kugura ibikoresho byifashishijwe muri Jenoside, kugura imipanga, turabona abacuruzi nka ba Kabuga wari ukomeye muri LTLM.'

    Iki gikorwa cyakurikiwe n'ubuhamya bwa Nzamukosha Annonciatta wanyuze mu bihe bishaririye haba mbere ya Jenoside ubwo yakoraga mu Ruhengeri, muri Jenoside ubwo yahunganaga abana bato anatwite bimugoye cyane ndetse umugabo we wahigwaga cyane akaza kwicwa ndetse na nyuma ya Jenoside ubwo yaburaga umwana we yari atwite, akomoza no ku rugendo rwe rwo kwiyubaka.

    Mu mukino wakinwe na Club y'urubyiruko yitwa Never Give UP, bagaragaje akamaro ko kwitabira ibikorwa byo Kwibuka, bagaragaza ko hari ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakomeje no kuyikwirakwiza mu bana babo, basobanura ko abanyarwanda bibuka kuko bariho kandi bafite impamvu zirenze ibihumbi zo kwibuka.

    Muri uyu mukino, ni naho abasizikazi Saranda na Essy William bavuze umuvugo bise 'Holding Onto the Wind' ugaruka ku mateka mabi yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y'imyaka 30 Jenoside ihagaritswe n'Inkotanyi.

    Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba yihanganishije imiryango y'ababuze ababo byumwihariko bari abikorera, ashimangira ko umuryango wa Ibuka uhagarariye inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  wifatanyije nabo muri ibi bihe bikomeye.

    Yagize ati: 'Ngira ngo mu mateka yose yabayeho, ubucuruzi ni ikintu gihuza abantu muri rusange. Ibimenyetso birahari, ubwo Jenoside yakorwaga ngira ngo imirimo yose yarahagaze ariko abakoraga ubucuruzi no muri Jenoside barimo babukora. Abantu bagacuruza bafite imihoro, bafite imbunda, bakumva umututsi wo kwica bakaba bashyize hasi ibyo bacuruza bakajya kumwica, bakagaruka bagacuruza.

    Jenoside yakorewe Abatutsi izwi nk'iyateguwe igashyirwa mu bikorwa na leta, ariko mu batumye Jenoside iba bayiteye inkunga ngo ibe, umuterankunga wa mbere yari umucuruzi Kabuga Felecien. Ibyo rero bikerekana imbaraga umurimo mukora wagize mu mateka mabi no mu mateka meza yo kubaka igihugu.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Espérance yagarutse ku ruhare rw'abikorera mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside harimo gutanga ibikoresho birimo imihoro n'ibindi byifashishijwe mu kwica Abatutsi, gutanga imodoka zatrwaraga Interahamwe n'ibindi, ashimangira ko badatanga ubwo bushobozi wenda Jenoside itari kuba cyangwa ngo ikoranwe ubukana nk'ubwo yakoranwe.

    Ku rundi ruhande ariko, yashimiye abikorera bateguye iki gikorwa cyiza cyo Kwibuka, avuga ko uyu munsi aba bantu ari amaboko igihugu gifite mu kubaka ubushobozi bwacyo haba mu kubaka ibikorwa remezo no gutanga umusanzu wabo kugira ngo umuturarwanda wese agire ubuzima bwiza.

    Uyu muyobozi kandi yasabye abagifite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo basubizwe icyubahiro bambuwe, kuko ari kimwe mu biruhura imitima y’abarokotse.


    Abikorera bo mu Karere ka Nyarugenge bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo

    Perezida wa PSF Nyarugenge yavuze ko hari bamwe mu bikorera bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bakomeje kuyibaranduramo buhoro buhoro


    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye uruhare rwa PSF mu kubaka igihugu no kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi, abasaba kudahugira mu gushaka amafaranga gusa ahubwo bagashakira n’umwanya abana babo babarinda icyabashyiramo intekerezo mbi

    Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe bafite yo kugira igihugu cyiza mu gukora amahitamo akwiye


    Munyanshoza Dieudonne yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zo kwibuka


    Munyanshoza yafatanije na Joselyne

     
    Umuhanzi Grace nawe yaririmbye indirimbo ‘Mfite ibanga’


    Iki gikorwa cyitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko


    Anonciatta yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira Inkotanyi zamusubije ubuzima


    Club Never Give Up bakinnye umukino ukubiyemo ubutumwa bugaragaza akamaro ko kwibuka


    Saranda Poetess na mugenzi we Essy Williams bavuze umuvugo baheruka gushyira hanze ukubiyemo amateka mabi y’ibyabaye muri Jenoside


    Umuyobozi wungirije uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge yashimiye PSF yateguye iki gikorwa


    Hakozwe ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’abikorera muri Jenoside n’uruhare rwabo mu kongera kubaka igihugu


    Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro Bonavanture niwe wayoboye gahunda zose z’iki gikorwa

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142665/abikorera-bo-muri-nyarugenge-bibutse-ku-nshuro-ya-30-jenoside-yakorewe-abatutsi-amafoto-142665.html

  • Urubyiruko rukora ubuhinzi rwiyemeje kubaka u Rwanda rushya, ruziba icyuho cyatewe na Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangarije ku rwibutso rw'Akarere rwa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana ku wa 03 Gicurasi 2024, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Nyabisindu no mu nkengero zayo.

    Uru rubyiruko rwo muri sosiyete yitwa Yalla Yalla Group igizwe n'abize ubuhinzi mu bihugu bya Israel, u Bushinwa, Misiri na Koreya y'epfo nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyanza n'urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, bavuze ko biboneye neza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ndetse bakumva neza igihombo igihugu cyagize.

    Dusingizimana Protais, umwe muri bo, yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo agaragaza neza ko bakwiye gukora cyane kugira ngo bazibe icyuho cy'abagiye.

    Ati 'Ni ibintu bibabaje! Twahuye n'abantu batandukanye bagenda baduha ubuhamya; nk'urubyiruko uhita ubona ko dufite umukoro wo gukora kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi''.

    Mugenzi we Giramata Ishimwe Joyeuse na we ati 'Twahakuye isomo rikomeye kandi ibyabaye byarimo ubugome ndengakamere, bityo rero tugomba gusigasira ibyagezweho, tugafatanya na Leta kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ariko kandi tukanakora ibikorwa biteza imbere igihugu kuko cyatakaje byinshi muri Jenoside.''

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imishinga muri Yalla Yalla, Ishimwe Emmanuel, yavuze ko nk'urubyiruko biyemeje gushyira imbaraga mu mwuga wabo w'ubuhinzi bakora, kugira ngo umusanzu wabo mu iterambere ry'ubukungu urusheho kuzamuka.

    Yagize ati'' Twiboneye icyuho cyasizwe n'aboretse u Rwanda. Bwa buhinzi dukora bwari bwarasubiye inyuma kandi hari benshi babukoramo, abagoronome nkatwe batwawe na Jenoside, tubabereyemo ideni ryo kubabera aho batari, tugafatanya, tukabereka ko turi inkingi ya mwamba koko mu buhinzi n'iterambere muri rusange.''

    Yalla Yalla Group isanzwe ikora ibikorwa biteza imbere ubuhinzi hirya no hino mu gihugu, aho ikorana n'abahinzi basaga ibihumbi 33 bari mu makoperative atandukanye akorera mu byanya byuhirwa byatunganijwe 27 biri hirya no hino mu turere turindwi.

    Usibye gusura urwibutso ndetse n'urugo rw'Impinganzima, uru rubyiruko kandi rwanaremeye imiryango 20 y'abacitse ku icumu batishoboye mu Murenge wa Rwabicuma, babaha amatungo magufi mu rwego rwo kubasindagiza mu mibereho.

    Uru rubyiruko rwashenguwe n’amateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko i Nyanza

    Nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyanza no kuganirizwa amateka yaho, uru rubyiruko rwunamiye runashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushnzwe imishinga muri Yalla Yalla Group, Ishimwe Emmanuel, yavuze ko bafite intego yo gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere nyuma y’uko igihugu gisenywe na Jenoside

    Umwe mu bacitse ku icumu utishoboye wo mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza ashyikirizwa itungo

    Uretse gusura Intwaza zituye mu Murenge wa Rwabicuma , uru rubyiruko rwanageneye amatungo magufi 20 abatishoboye barokotse Jenoside bo mu murenge wa Rwabicuma

    Uru rubyiruko rubyiruko rwasobanuriwe amateka ya Jenoside, rwiyemeza kuziba icyuho cy’abishwe muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rukora-ubuhinzi-rwiyemeje-kubaka-u-rwanda-rushya-ruziba-icyuho

  • Abakozi ba Hello Phones biyemeje gusigasira ibyagezweho ngo Jenoside itazongera ukundi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze ku itariki ya 04 Gicurasi 2024, muri iki gihe cy'iminsi 100 u Rwanda n'Isi yose bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aba bakozi batemberejwe ibice bitandukanye by'uru rwibutso bibitse amateka agararagaza uburyo politiki mbi y'urwango yaranze Repubulika ya mbere n'iya kabiri, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bahawe umwanya ko kumva ubuhamya bw'abarokotse n'ubugaragaza ingaruka za Jenoside, ndetse n'intambwe nziza imaze guterwa n'Igihugu mu kwiyubaka no kubaka ubumwe bw'abanyarwanda.

    Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, abakozi ba Hello Phones bashyize indabo kumva ndetse bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi zishyinguye muri uru rwibutso.

    Murerwa Grace umwe mu bayobozi bwa Hello Phones, yavuze ko iyi sosiyete yasuye uru rwibutso mu rwego rwo gushaka kurushaho gusobanukirwa amateka mabi Abanyarwanda basangiye ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Twahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside nka Hello Phones kugira ngo turusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'.

    'Icyo twize ni uko ibyabaye byose byatewe n'ubutegetsi bubi bwatumaga habaho amacakubiri n'ivangura rishingiye ku moko aho babyigishaga abantu bose n'urubyiruko, bituma bamwe bibwira ko ibyo bababwiye aribyo, kandi atari byo.'

    Aba bakozi batahanye umukoro wo kurwanya imvugo zihembera amacakubiri, biyemeza guharanira amahoro ndetse no gukomeza gusigasira ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho.

    Murerwa yakomeje agira ati 'Ubutumwa twagenera urubyiruko ni uko twakomeza kumenya ko turi Abanyarwanda twese, nta bwoko buhari, tugahashya abantu bose bagifite imyunvire y'amacakubiri tubigisha ko atari byo. Ni ahacu rero twe nk'abayobozi b'ejo hazaza kwigisha ko tugomba gukundana twese nk'abanyarwanda.'

    Sosiyete ya Hello Phones imaze imyaka 12 ikorera mu Rwanda icuruza telefone z'ubwoko bwa Tecno.

    Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, abakozi ba Hello Phones bashyize indabo kumva ndetse bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi zishyinguye muri uru rwibutso

    Iyi sosiyete yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Batemberejwe ibice bitandukanye by'urwibutso bibitse amateka agararagaza uburyo politiki mbi y'urwango yaranze Repubulika ya mbere n'iya kabiri, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi n'abakozi ba sosiyete icuruza telefone za Tecno mu Rwanda , Hello Phones basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Abakozi ba Hello Phones batahanye umukoro wo gukomeza gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no guharanira amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-hello-phones-biyemeje-gusigasira-ibyagezweho-ngo-jenoside-itazongera

  • Perezida w'u Bushinwa ategerejwe mu Burayi mu ruzinduko rw'amateka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo azasura u Bufaransa, Serbia na Hungrie, ibihugu byose byagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana n'u Bushinwa, kabone nubwo igitutu cya Amerika ari cyinshi ku Burayi, kugira ngo bugabanye imikoranire yabwo n'u Bushinwa.

    Byitezwe ko nyuma yo gusangira na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa, aba bayobozi bazanasura agace Macron yavukiyemo, ikintu Macron atakunze gukorera abandi bayobozi benshi.

    Chancellor w'u Budage, Olaf Scholz aherutse mu Bufaransa mu minsi ishize, aho yagiranye ibiganiro na Macron, ndetse byitezwe ko na Ursula von der Leyen uyobora Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi agomba kuba ari kumwe na Macron muri ibi bihe byo kwakira Xi Jinping.

    Ibi biganiro hagati y'impande zombi bigamije gushyiraho umurongo umwe rusange ufatwa n'u Burayi, busa nk'ubufite ubushake bwo gukorana n'u Bushinwa nyamara bugashyirwaho igitutu na Amerika gituma bwitwararika kuri uyu mubano.

    Perezida Macron ni umwe mu bakomeje kuvuga ko u Burayi budakwiriye gufata uruhande ku kibazo cya Amerika n'u Bushinwa, ahubwo ko bukwiriye gukora nk'umuhuza w'impande zombi.

    Mu minsi ishize Macron aherutse mu Bufaransa na Brazil, ibihugu bihuriye n'u Bushinwa mu Muryango wa BRICS. U Bufaransa burashaka gufata umurongo wo kuba umuhuza hagati y'ibihugu bikize birimo ibiri mu Burayi, ndetse n'ibihugu biri kuzamuka cyane mu iterambere, byiganjemo ibiri muri BRICS aho u Bushinwa bubarizwa.

    Perezida Macron yakunze gusaba ko u Burayi butagakwiriye gufata uruhande ku kibazo cy’u Bushinwa na Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-w-u-bushinwa-ategerejwe-mu-burayi-mu-ruzinduko-rw-amateka

  • Yadutoje gusenga! Urwibutso Thacien Titus asi… – #rwanda #RwOT

    Thacien Titus wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Aho ugejeje ukora”, “Uzaza ryari Yesu”, “Mpisha mu mababa”, n’izindi, yavuze ko hari urwibutso rukomeye asigiwe n’umubyeyi we Kamugundu Zachee witabye Imana kuwa 03 Gicurasi 2024. 

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Thacien Titus yavuze ko Se yari umujyanama mwiza ndetse akaba “yakundaga umwana ukunda akazi”. Ati “Yadutoje gusenga no kubana na bose amahoro, yakundaga kutubwira ko Imana ari urukundo ati Udakunda ntazi Imana”.

    Uyu muramyi avuga ko Se yari umubyeyi mwiza ukunda cyane umuryango we, kandi yakundana gukora cyane. Yashimiye abantu bose bakomeje kubaba hafi mu buryo bwose muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we, ati “Tubasabiye umugisha”.

    Ikiriyo kiri kubera ku Karere ka Kamonyi mu rugo rwa Kamugundu. Kuri iki Cyumweru haraba ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwa Kamugundu Zachee. Ni mu gihe kuwa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 ari bwo nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi  rya Nyamugari ku Kamonyi.

    Gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Thacien Titus

    Thacien Titus avuga ko Se yabatoje gusenga Imana

    Nyakwigendera Kamugundu yakundaga cyane umuryango we

    Kamugundu Zachee ubwo yari kumwe n’umukazana we [Umugore wa Thacien Titus

    Thacien Titus yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Uzaza Ryari Yesu”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142661/yadutoje-gusenga-urwibutso-thacien-titus-asigiwe-na-se-witabye-imana-azize-uburwayi-142661.html

  • Ingabo z'u Rwanda zirukanye ibyihebe mu mashyamba ya Eráti muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 na 26 Mata 2024, abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Al Shabab bagabye ibitero bitatu mu duce twa Manica, Nessiua na Mitaka mu karere ka Eráti, mu ntara ya Nampula iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bica umusivili, batwika inzu, amashuri n'insengero.

    Ingabo z'u Rwanda zahise zoherezwa muri ako gace kugarura amahoro n'ituze mu bahatuye.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze kuri konti ya X y'Ingabo z'u Rwanda (RDF), rigaragaza ko ibikorwa byo guhashya abo barwanyi byagenze neza.

    Rigira riti 'Kuva tariki 26 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi, habaye igikorwa gihuriweho cy'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique cyo kurwanya abaterabwabo ba Al Shabab mu birindiro byabo mu mashyamba ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Manika, mu karere ka Eráti. Bake muri abo barwanyi ni bo bashoboye gutoroka banyuze mu mugezi wa Lúrio.'

    Ikinyamakuru Integriry Magazine cyanditse ko abarwanyi benshi ba Al Shabab bahasize ubuzima abandi bake bagahunga.

    Club of Mozambique yatangaje ko abarwanyi ba Al Shabab bagotewe ku musozi wa Kutua, babiri muri bo bagerageje kwinjira mu baturage bafatwa mpiri bahita bashyikirizwa ubuyobozi mu gace ka Sala.

    Ibi bikorwa by'iterabwoba biri gukorwa muri aka gace mu gihe hamaze iminsi handikwa abazitabira amatora ateganyijwe tariki 9 Ukwakira.

    Komisiyo y'Amatora muri Mozambique yatangaje ko ahandi hose ibikorwa byo kwandika abazatora byarangiye, uretse mu ntara ya Cabo Delgado bongerewe igihe, bikazasozwa muri Gicurasi 2024.

    Ingabo z'u Rwanda zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n'abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by'abaturage bahunga.

    Kuva 26 Mata kugeza 3 Gicurasi bari bamaze kwirukana Alshabab muri Eráti

    Ibikorwa byo guhashya Alshabab byarimo n’ingabo za Mozambique

    Ingabo z’u Rwanda zakubitiye ibyihebe bya Alshabab mu mashyamba yo mu karere ka Eráti

    Nyuma yo kwirukana ibyihebe amahoro n’ituze byagarutse mu gace


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zirukanye-ibyihebe-bya-alshabab-mu-mashyamba-ya-erati

  • Yikije kuri Meddy! Uburyo Kenny Edwin yahuje… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka kuko afite 24, akaba akunda kuba inshuti n'abantu, gusabana udakunda kubangamirwa, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 5.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Edwin yavuze ko umuhanzi ko yakuze akunda Meddy n'ubu ari we afatiraho urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe.

    Kenny Edwin avuga ko akunda imyandikire n'imiririmbire ya Meddy  ati'Ndetse ibyo ntabwo biba bihagije mu muziki tuba dukeneye n'imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri muntu wese yagakwiye kumwigiraho.'

    Ku buryo yahuje imbaraga na Fireman yagize ati'Ni umuntu twari dusanzwe tuziranye.'

     Ibi avuga ko byanatumye guhuza byoroha.

    Agaragaza ko yishimira uburyo uyu muraperi akoramo ibintu bye, indirimbo aba bombi bahuriyemo yitwa 'Suku', uyu musore asanzwe afite izindi zirimo 'Deep in Love' yakoranye na Papa Cyangwe.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA KENNY EDWIN

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE SUKU

    “>

    Kenny Edwin ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda yashyize hanze SukuKenny Edwin yavuze ko yishimira imyitwarire n’ubuhanga bwa Meddy afatiraho uregeroGufana abaraperi bituma akunda gukorana nabo byumwihariko ashima Fireman bakoranye

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142646/yikije-kuri-meddy-uburyo-kenny-edwin-yahuje-na-fireman-bakoranye-video-142646.html

  • Ni umubyeyi wataramye u Rwanda- Cyusa Ibrahim… – #rwanda #RwOT

    Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Mariya Yohangana yatangajwe yiyongera ku Itorero Inganzo Ngari ndetse n'umuhanzi Ruti Joel uherutse gutaramira Abanyarwanda n'abandi bari bitabiriye ibirori bya Rwanda Day mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Si ubwa mbere Mariya Yohana azaba ahuriye ku rubyiniro na Cyusa Ibrahim, kuko bagiye bataramana mu bihe bitandukanye. Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko yamutumiye muri iki gitaramo kubera ko ari 'umubyeyi wataramye u Rwanda' kandi abenshi bacyesha inganzo yaba iya gakondo cyangwa indirimbo zibumbatiye indangagaciro nyarwanda cyane iy'ubutwari.

    Ati 'Ni umwe mu bahagararanye n'intwari zahoboye Igihugu ari mu gisata cy'ubuhanzi. Imwe mu ntego eshatu z'igitaramo “Migabo Live Concert” ni ukurata no kuvuga imyato intore Nkuru, Umuyobozi w'Imihigo utugejeje ku Rwanda rugwije amahoro n'iterambere, ari narwo uyu mubyeyi yaririmbye.”

    Mariya Yoha yaririmbye intsinzi mu bice byose by'u Rwanda, atoza abato mu ndirimbo gukunda Igihugu, aririmba indirimbo z'ihumure nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Cyusa ati 'Ntawabasha kwishimira ibyo u Rwanda rugezeho asize Mariya Yohana wabirose. Kandi wabibayemo nk'umuhanzi. Ikindi cyanteye kumutumira mu bazatarama muri iki gitaramo n'impamvu y'umukino shusho w'igitaramo (Aha murahishiwe), dore ko ari n'umwe mu bagize itsinda ry'inyoborabatoza.'

    Mariya Yohana avuga ko abahanzi b'ubu bakora muzika bakwiye kwita no kumenya ko ari abanyarwanda bagashyira imbere n'umuco wabo.

    Mariya Yohana afatwa nk'inararibonye mu ndirimbo z'umuco gakondo w'u Rwanda. Indirimbo ye yise 'Intsinzi' yasusurukije ibirori n'ibitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.

    Yakunze kwifashishwa cyane mu ntsinzi y'amatora ya Perezida Kagame Paul muri Manda yagiye atsindira kuyobora igihugu. Yakorewe mu ngata n'indirimbo nka 'Turatashye inkotanyi', 'Tufungi Yoyo' iri mu giswahili n'izindi.

    Igitekerezo cy'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n'Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w'u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n'ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

    Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n'iterambere rirambye kandi ryihuse.

    Nk'umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b'umuziki w'u Rwanda n'abahanzi b'indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n'inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza 'iyo ntore izirusha intambwe'.

    Akomez ati 'Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.'

    Uyu muhanzi avuga ko gakondo idakwiriye kuba inganzo y'abantu bakuru, biri mu mpamvu zatumye mu bahanzi yatumiye muri iki gitaramo higanjemo urubyiruko.

    Ati 'Gakondo ntabwo ikwiriye kuba iy'abantu bakuze, urebye Inganzo Ngari ni urubyiruko, Ruti Joel ni urubyiruko nanjye ndi urubyiruko, rero urebye n'icyo kintu twashingiyeho cyane, kugirango twerekane ko gakondo ishobora gushoborwa n'urubyiruko, bakayikora neza. Yego, turabubaha ni ababyeyi bacu, ariko natwe turashoboye.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se uguhamagara Nimero: 0787837802.

    Uguze itike mbere y'ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) riri hafi ya 20% ku itike aguze. Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. 'Table' y'abantu umunani igura 250,000 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.

     


    Mariya Yohana yatangajwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Cyusa Ibrahim


    Mariya Yohana, umuhanuzi w'intsinzi Ingabo zari iza RPA zagezeho mu rugamba rwo kubohora iguhugu


    Cyusa yavuze ko gutumira Mariya Yohana mu gitaramo bishingira ku kuba amufata nk'umubyeyi w'umuziki 


    Muri iki gitaramo, Cyusa Ibrahim azatarama n’itorero Inganzo Ngari


    Mariya Yohana avuga ko urugendo rw'umuziki we atari inzira iharuye nk'uko benshi babitekereza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INTSINZI’ YA MARIYA YOHANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142641/ni-umubyeyi-wataramye-u-rwanda-cyusa-ibrahim-kuri-mariya-yohana-uzaririmba-mu-gitaramo-cye-142641.html

  • Hura na Jeimy Escobedo wambitswe ikamba rya M… – #rwanda #RwOT

    Ijoro ryo ku ya 01 Gicurasi 2024, ryasize umunyamahirwe Jeimy Escobedo yegukanye ikamba rya Miss World Guatemala 2024, bisobanuye ko azahagararira iki gihugu mu marushanwa ya Nyampinga w'Isi ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025.

    Uyu mukobwa yambitswe ikamba na Marcela Miranda yari asimbuye kuri uyu mwanya nawe wabashije kwitwara neza ubwo yaserukiraga Guatemala mu irushanwa rya Miss World ry'uyu mwaka ryabereye mu Buhinde, aho yaje mu ba mbere mu cyiciro cy'abafite impano.

    Jeimy Escobedo ni umukobwa ukiri muto w'imyaka 18 gusa y'amavuko, akaba yaritabiriye aya marushanwa ahagarariye umujyi wa Suchitepéquez.

    Miss World Guatemala Jeimy, mu buzima busanzwe ni umunyeshuri mu by'ubuvuzi bw'imitekerereze ya muntu, mu mushinga we w'ubwiza bufite intego akaba yaragaragaje ko afasha abana bahohotewe n'abajugunwe n'ababyeyi babo bafashwa n'umuryango 'Fatima's Home.'

    Jeimy yambitswe ikamba ryifuzwaga n'abandi bakobwa bagera kuri 13, ahabwa imodoka nshya n'ibindi bihembo bitandukanye bimufasha mu myiteguro yo kuzaserukana umucyo muri iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 72.

    Reba amwe mu mafoto ya Jeimy Escobedo

    Jeimy Escobedo yambitswe ikamba rya Miss World Guatemala ku myaka 18 y’amavuko 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142655/hura-na-jeimy-escobedo-wambitswe-ikamba-rya-miss-world-guatemala-2024-ku-myaka-18-amafoto-142655.html