Blog

  • Aba kure ntibarusha abo mu karere kumenya ikibazo cyo muri RDC: Mukuralinda – #rwanda #RwOT

    Mukuralinda yabivugiye kuri Televiziyo y'igihugu, ubwo yasobanuraga aho Guverinoma y'u Rwanda ihagaze ku itangazo ry'ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Amerika bishinja ingabo zarwo kurasa ku nkambi ya Mugunga iherereye mu Mujyi wa Goma.

    Yasobanuye ko uruhande rwa Amerika rusa neza n'urwo Leta ya RDC yafashe, kandi ko rutagira icyo rushingiraho.

    Ati 'Ni imvugo imaze igihe yarashyizweho na Guverinoma ya Congo, aho umuyobozi agiye, guhera kuri Perezida wa Repubulika kugera no ku bandi bose, ahirikira ibintu byose kuri Guverinoma y'u Rwanda cyangwa Guverinoma y'u Rwanda.'

    Abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'Akarere k'Ibiyaga bigari, bafashe imyanzuro y'uko Leta ya RDC iganira n'imitwe yitwaje intwaro ihanganye na yo nk'uwa M23, ariko nyuma y'uruzinduko Perezida Félix Tshisekedi yagiriye muri ibi bihugu byo ku wundi mugabane, byagaragaje ko bishyigikiye ukwinangira kwe.

    Mukuralinda yanenze ibi bihugu 'bya kure' byafashe uruhande rwo kwegekera ibibazo bya RDC ku Rwanda, agaragaza ko ntacyo bibishingiraho kuko bitarusha abo mu karere kumenya impamvu muzi zacyo, kuko byo ingaruka zacyo zibigeraho.

    Ati 'Kuri ibyo bihugu asura, iyo miryango itandukanye isa n'ijya gufata uruhande nk'urwa Guverinoma ya Congo, bagasa n'abagira imvugo imwe ni ibyo kunenga kuko abo bose bo hakurya mu bilometero 6000 cyangwa 1000 ntabwo barusha abakuru b'ibihugu ba hano mu karere kumenya no gusobanukirwa ikibazo kirimo kirabera mu marembo y'ibihugu byabo, kirimo gikora ku mbibi z'ibihugu byabo. Aba kure ntabwo ari bo barusha aba hano kumenya uko ikibazo giteye.'

    Guverinoma y'u Rwanda yasabye ko hakorwa iperereza ryizewe ku gitero cyo mu nkambi ya Mugunga, kugira ngo hamenyekane ukuri ku bakigabye.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko abo mu karere bazi neza ikibazo cyo muri RDC kurusha Amerika n’ibihugu bya kure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-kure-ntibarusha-abo-mu-karere-kumenya-ikibazo-cyo-muri-rdc-mukuralinda

  • 'Special Economic Zones'; Amakiriro y'ahazaza h'u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko mu myaka 11 iri imbere, Umunyarwanda agomba kuba yinjiza nibura ibihumbi 3$ by'inyongera ku 1040$ ari kwinjiza ubu. Kugira ngo ayo ibihumbi 3$ azaboneke mu myaka 11 iri imbere, bisaba ko ku mwaka haboneka nibura amadolari ari hejuru ya 270$.

    Kugira ngo wumve uburyo bigoyemo, wibaze ko byatwaye imyaka umunani hagati ya 2015 na 2023 kugira ngo Umunyarwanda yongere 281$ ku mafaranga yinjiza ku mwaka, ava kuri 759$ agera ku 1040$.

    Ibi byagoranye gutya mu myaka umunani, kuri ubu byakabayeho buri mwaka kugira ngo u Rwanda ruzabe ari igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035.

    Minisitiri y'Imari n'Igenamigambi, Minecofin, ivuga ko kugera kuri iyi ntego byasabaga ubukungu bw'u Rwanda kuzamuka ku kigero gitangaje cya 12% ku mwaka, ibi bikaba buri mwaka kuva mu 2018 kugera mu 2035.

    Uramutse ugarukiye aha wavuga ko u Rwanda rwamaze gutsindwa kuri iyi ntego.

    Dukureyo amaso?

    Icyakora nubwo intego u Rwanda rwihaye igoye cyane hafi yo kudashoboka, haracyari icyizere ko rushobora kuramira bimwe, rukaba rwagera kuri iyi ntego ku kigero gishimishije, nubwo wenda bitaba uko rwari rwabiteganyije mu igenamigambi ry'ibanze.

    Ibi rero bisaba guca mu nzira ijya kuba inzitane, icyakora nanone ishoboka. Ubusanzwe ibihugu hafi ya byose bitera imbere mu buryo bujya kuba bumwe.

    Igihugu gitangira gikennye, gishingira ubukungu bwacyo ku buhinzi nabwo bukunze kuba butanga umusaruro muke cyane, nubwo kenshi buba butanga akazi ku barenga 50% by'abaturage. Mu Rwanda iki kigero cyari 70% mu minsi mike ishize.

    Ibi kenshi biterwa n'uko ubumenyi abaturage baba bafite buba ari buke cyane, ku buryo badashobora kujya mu bikorwa bisaba ubumenyi buhambaye nko gukoresha inganda, gutanga serivisi zikomeye n'ibindi.

    Niyo mpamvu uburezi ari ingenzi cyane, kuko buzamura bwa bumenyi, bityo igihugu cyari gishingiye ubukungu bwacyo ku buhinzi bwa gakondo budakenera ubuhanga buhambaye, kigatangira gushingira ubukungu bwacyo ku bikorerwa mu nganda, nabyo bibamo ibisaba ubumenyi buke, nk'inganda zikora imyenda, n'ibisaba ubumenyi buhambaye, nk'inganda zikora imodoka.

    Uko igihugu gitera imbere, abakoraga mu rwego rw'ubuhinzi bimukira mu zindi nzego zirimo urwego rwa serivisi n'urwego rw'inganda. Gusa iyo aba bakozi badafite ubumenyi bukwiriye, birangira umusaruro wabo muri izo nzego nshya binjiyemo ari muke, bityo ubukungu bw'igihugu bukazamuka ku kigero gito cyane.

    Ukurikije uru rugendo, ubona ko u Rwanda rukiri mu bihugu bikennye bifite ubukungu bushingiye ku buhinzi nabwo bwa gakondo, gusa ukurikije gahunda za Leta, ubona ko u Rwanda rwifuza kwinjira mu bihugu bifite inganda ziciriritse n'izikora ibikoresho bidasaba ubuhanga buhambaye, urwego ushobora kubariramo ibihugu nka Bangladesh.

    Gutera iyi ntambwe winjira mu iki cyiciro gishya ni ibintu bigoye cyane, ndetse guteza imbere inganda ni imwe mu maturufu akomeye cyane u Rwanda rugomba gukina neza niba koko rwifuza kugera ku ntego zarwo, hakiyongeraho urwego rwa serivisi rusigaye ari ishyiga ry'inyuma mu bukungu bw'u Rwanda.

    Nta nzira y'ubusamo ihari, u Rwanda rugomba guteza imbere inganda zarwo nk'imwe mu nzira izarugeza ku ntego zarwo. Gusa nanone bitewe n'uburyo intego z'u Rwanda ziri ku rwego ruhambaye cyane ugereranyije n'imiterere y'ubukungu bwarwo, Banki y'Isi ivuga ko nibura kuzamura inganda gusa bidahagije.

    Muri raporo iyi Banki yakoze mu gusesengura ubukungu bw'u Rwanda n'uburyo ruzagera ku ntego zarwo, ivugamo ko 'Uburyo bwose bwo kuzamura ubukungu mu bihe biri imbere buzasaba kwibanda ku nzego zose (ubuhinzi, inganda, serivisi,…). Gushingira [ubukungu] ku bikorerwa mu nganda gusa nk'inzira izazamura ubukungu biri kugenda bigorana ugereranyije n'ibihe byashize.'

    '[Kuzamura] Urwego rwa serivisi rushobora gutanga umusaruro, ariko urwego rwa serivisi rwonyine ntirushobora kwakira abakozi bafite ubumenyi buke baruganamo bavuye mu buhinzi.'

    Ibi bisobanuye ko urwego rw'inganda rutagomba gusigara inyuma, kandi koko urebye imbaraga Leta iri kurushyiramo, ubona ko yumva neza uburemere bwarwo.

    Nk'urugero ni gahunda yatangijwe igamije kubaka ibyanya by'inganda icyenda mu gihugu hose, bigomba kuzatanga umusaruro urenga miliyari 1000 Frw mu bukungu bw'u Rwanda, kandi byatanze akazi ku bantu barenga ibihumbi 27.

    Ese ibi birashoboka?

    Uramutse wumvise iby'iyi gahunda ushobora gukeka ko bidashoboka, gusa urebye ibimaze gukorwa mu myaka mike ishize, ubona ko hari amahirwe akomeye muri uru rwego.

    Urugero ni Icyanya cy'Inganda cya Kigali, 'Kigali Special Economic Zone'.

    Iki Cyanya cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2007, Leta igishoramo amafaranga atubutse mu kugitunganya, kucyubaka no kucyimuriramo inganda.

    Magingo aya kiri gutanga umusaruro udasanzwe, kuko nibura kimaze guhanga imirimo ihoraho irenga 16.300, irimo imirimo 1.300 yatangijwe nibura mu 2023. Aba bakozi babarizwa mu bigo 234 biri muri iki Cyanya, aho mu mwaka ushize wonyine byabashije kohereza mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro kangana na miliyoni 460$, muri miliyari 3.5$ u Rwanda rwinjije aturutse mu bicuruzwa na serivisi rwohereje hanze.

    Ku rundi ruhande, Icyanya cy'Inganda cya Bugesera nacyo ubwacyo kimaze gutanga imirimo igera ku 1500 ihoraho, kandi kiracyari mu ntangiriro zacyo.

    Mu 2023, uruhare rw'urwego rw'inganda ku musaruro mbumbe w'igihugu rwari 22%, inyongera ya 10% ugereranyije n'umwaka wari wabanje. Ibikorerwa mu nganda byiyongereyeho 11% mu gihe urwego rw'ubwubatsi, rufashe runini mu guteza imbere inganda, rwari rwiyongereye ku kigero cya 12%.

    Ibi byose ni umusaruro werekana uburyo urwego rw'inganda, nubwo rukiri ruto cyane kandi rukeneye kwitabwaho na Leta kugira ngo rukure, rufite amahirwe akomeye ashobora gufasha u Rwanda mu kubaka ubukungu burambye, rukagera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse.

    Ibi bizarushaho gushoboka mu gihe u Rwanda rwazamura umusaruro w'ibyo rwohereza mu mahanga, ukava kuri 20% by'umusaruro mbumbe ukagera nibura kuri 46% mu 2035.

    U Rwanda kandi rugomba kugira amahirwe Isoko Rusange rya Afurika rigatanga umusaruro wifuzwa, kuko ryaruha amahirwe yo kongera 7% ku byo rwohereza mu mahanga ndetse rukanongera inyungu rwinjiza ku kigero cya 4%, bitarenze 2035.

    Gusa mu gihe ibihugu bya Afurika bitakwitabira iri soko, izi nyongera ntabwo u Rwanda rwabasha kuzibona.

    Urwego rw’inganda rubitse amahirwe ashobora gutuma u Rwanda ruba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/special-economic-zones-amakiriro-y-ahazaza-h-u-rwanda

  • Abatanyuzwe n’abafite inyungu bwite bakuragamo muri Rayon – Umuyobozi wa RGB uhamya ko Aba-Rayon babashima #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Yusta Kayitesi yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports babashima uburyo bakemuye ikibazo cy’imiyoborere cyari muri iyi kipe.

    Yabitangaje ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024 ubwo hasozwaga irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup.

    Dr Yusta Kayitesi ubwo yari abajijwe niba babona ikibazo cyari muri Rayon Sports cyarakemutse ndetse niba hari n’ababashima, yavuze ko ikibazo cyari muri iyi kipe ari imiyoborere kandi cyacyemutse, ndetse abakunzi b’iyi kipe barabashima.

    Ati “Ku byo tubona, ibihe ikipe yari irimo icyo gihe, amakimbirane yari ahari, mujye mwibuka ko byanabaye turi muri COVID-19 nta mikino ihari, ni nacyo kibigira ikibazo cy’imiyoborere, ntabwo abantu bakinaga, abantu kugirana ibibazo kuri ruriya rwego badakina, bikubwira ko icyo bapfaga kitari umupira.”

    “Uyu munsi uko ikipe ihagaze n’uko umupira umera, ibyo ni ibibera mu kibuga ariko icyari kigamijwe ni ukugira ngo ikipe igire ubuyobozi, bwita ku nyungu z’ikipe kandi bitarimo urujijo kuko kiriya gihe twari dufite abantu bamwe bavuga ngo ni abanyobozi, n’abandi bavuga ngo ni abayobozi, icyo twakemuye byari ikibazo cy’imiyoborere kandi nk’uko ubivuze hari abatubwiye ko mu bibazo ikipe ifite nta kibazo cy’imiyoborere ifite.”

    Ku bavuga ko ikipe bayatswe, RGB ikizanira ubuyobozi ishaka, Dr. Yusta Kayitesi yavuze ko atazi abo ba nyiri ikipe kuko umuryango utari uwa leta utagira ba nyirawo bafite amazina bwite.

    Ati “Ntabwo nzi abitwa ba nyiri ikipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyirawo bafite amazina bwite, uba ari umuryango ushingiye ku nyungu rusange.”

    Yakomeje avuga ko abayobozi b’ikipe atari ba nyirayo kuko atari umutungo bwite wa bo.

    Ati “Abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo, ntabwo ari umutungo bwite w’ikipe, birashoboka ko hari umuntu wari ufite inyungu akura mu ikipe, yabangamiwe n’inyungu akura mu ikipe, n’ubundi abagize ikipe ya Rayon Sports ni bo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari.”

    Yakomeje kandi avuga ko RGB itigeze yizana muri Rayon Sports ahubwo abayirimo ari bo babandikiye, bakandikira na Perezida wa Repebulika bamumenyesha ibibazo ikipe ifite.

    Muri 2020 ubwo Rayon Sports yagiraga ibibazo mu miyoborere, byabaye ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubizamo nk’urwego rushinzwe kureberera imyiryango (Associations) maze rweguza Munyakazi Sadate wari perezida w’uyu muryango maze bashyiraho komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah bayiha ukwezi ko gutegura amatora, maze mu Kwakira 2020 batora Uwayezu Jean Fidele.

    Mu kwakira 2024, azaba ashoje manda ye y’imyaka 4 aho avuga ko kongera kwiyamamaza bizaterwa n’abamutoye n’imbaraga azaba afite, n’aho kuba yarazanywe atari byo.

    Dr Yusta Kayitesi yavuze ko ikibazo cy’imiyoborere cyari muri Rayon Sports cyacyemutse

    Hari ababona Uwayezu Jean Fidele nk’umuyobozi wazanywe na RGB kuruta uwatowe n’abakunzi ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatanyuzwe-n-abafite-inyungu-bwite-bakuragamo-muri-rayon-umuyobozi-wa-rgb-uhamya-ko-aba-rayon-babashima

  • Muri Uganda umuhanzi yaguye ku rubyiniro ahava ateruwe yihutanwa kwa muganga #rwanda #RwOT

    Musigazi Abdul Aziz [Vyroota] umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda, yaguye igihumure ubwo yari ku rubyiniro ahita yihutanwa kwa muganga.

    Byaraye bibaye ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi ubwo yari mu gitaramo cyizwe ‘Zzina Carnival24’.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi w’imyaka 21, agaragara ateruwe n’abashinzwe umutekano barimoi kwerekeza ku mbangukiragutabara ngo bamutware kwa muganga.

    Uyu muhanzi ukunzwe muri Uganda muri iyi minsi, akaba abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Hittower, iki gitaramo yari yahuriyemo n’abandi bahanzi nka Gravity Omutujju, Recho Rey, Vinka, Cindy Sanyu.

    Vyroota yaguye ku rubyiniro yihutanwa kwa muganga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muri-uganda-umuhanzi-yaguye-ku-rubyiniro-ahava-ateruwe-yihutanwa-kwa-muganga

  • Djihad Bizimana igikombe cya shampiyona cyagiye, Mutsinzi Ange agumisha ikipe ye ku nwanya wa mbere – Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

    Ntabwo impera z’icyumweru zagendekeye neza bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda, aho nka Djihad Bizimana zasige icyizere ku gikombe cya shampiyona kiyoyotse nubwo bakina uyu munsi, gusa Mutsinzi Ange Jimmy we wagumishije ikipe ye ku nwanya wa mbere.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Nyuma y’uko Shakhtar Donetsk yaraye itsinze Chornomorets Odesa 3-0, bivuze bidasubirwaho Bizimana Djihad na Kryvbas ni yo uyu munsi batsinda Dnipro-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine, bakanatsinda imikino 3 isigaye, bamaze gutakaza igikombe cya shampiyona.

    Shakhtar Donetsk ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 67, Kryvbas ikaba iya 3 n’amanota 54 bivuze ko itsinze imikino yose isigaje uko ari 4, Shakhtar igatsindwa yose, yagira 66 atageze kuri 67 ya Shakhtar ifite uyu munsi.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere ejo hashize ku Cyumweru tariki tariki ya 5 Gicurasi 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yatsinzwemo na Oud-Heverlee Leuven 3-1.

    Muri iyi shampiyona y’amakipe arwana no gushaka itike yo kuzakina ijonjora rya Conference League, Standard de Liège iri ku mwanya wa 5 mu makipe 6 n’amanota 22.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo 0-0 na Anderlecht. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 42, Club Brugge ya mbere ifite 43.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Bandari FC 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 41, Gor Mahia ya mbere ifite 60.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy, ikomeje kuyobora shampiyona ya Kenya n’amanota 60, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 4 Gicurasi 2024 batsinze Muranga Seal 3-1.

    Meddie Kagere – Namungo

    Nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, Namungo ya Meddie Kagere wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yatsinzwe FC 4-1 muri CRDB Bank Federatiom Cup, iyi kipe iragaruka mu kibuga uyu munsi ikina na Ihefu mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Ejo hashize ku Cyumweru, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinzwe 1-0 na EGS Gafsa. Muri shampiyona y’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2, ikipe ye ni iya 7 mu makipe 8. Ifite amanota 9, Bizertin ya mbere ifite 21.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 2 Gicurasi 2024, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat yasezereyemo RS Berkane muri “Moroccan Throne Cup” kuri penaliti 8-7, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 2-2. Mangwende ni we wateye penaliti ya nyuma ya FAR Rabat.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 31 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ku wa Gatandatu yatsinzwe Shkëndija 2-0. Mu gihe habura imikino 2 ngo shampiyona irangire, iyi kipe ni iya 3 n’amanota 58, FC Shkëndija ya mbere ifite 61.

    Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

    Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague ku wa Gatandatu tatsinzwe na Brage 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Yannick Mukunzi yinjiye mu kibuga ku munota wa 79, Lague ntiyakandagira mu kibuga. Ubu iyi kipe ni iya 10 n’amanota 7, Landskrona ya mbere ifite 14.

    Rafael York – Gefle IF

    Rafael York yakinnye umukino wose, hari ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo ikipe ye ya Gefle IF yanganyaga na Öster 0-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 4, Landskrona ya mbere ifite 14.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ejo hashize ku Cyumweru yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzemo Branna 2-1. Ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 12, ni nyuma y’umunsi wa 4 w’iyi shampiyona.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho banganyije na Sekhukhune United 0-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 38, Mamelodi Sundowns ya mbere yanamaze gutwara igikombe ifite 62.

    Nhuti Innocent – One Knoxville

    Nshuti Innocent ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiye mu kibuga igice cya kabiri kigitangira, ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri USA ikipe ye ya One Knoxville yanganyijemo na Richmond Kickers 1-1. Ubu iyi kipe ni iya 4 n’amanota 10, Greenville Triumph ya mbere ifite 13.

    Djihad Bizimana weekend yasize igikombe cya shampiyona bagitakaje

    Nubwo ikipe ye idahagaze neza, Rafael York yakinnye iminota yose

    Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv bagumye ku mwanya wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-bizimana-igikombe-cya-shampiyona-cyagiye-mutsinzi-ange-agumisha-ikipe-ye-ku-nwanya-wa-mbere-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye

  • Nyamasheke: Imibiri 141 y'abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuwa 5 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 138 yimuwe mu rwibutso rwa Musoro n'indi itatu yabonetse ahantu hatandukanye.

    Guhuza inzibutso ni gahunda ya Leta y'u Rwanda yashyizweho mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 1997 nibwo Gasigwa Eulade uvuka i Musoro ariko akaba yararokokeye mu Karere ka Rwamagana aho yakoraga, yatashye asanga imibiri y'abishwe muri Jenoside idashyinguye mu cyubahiro, afata amafaranga ye ayakoresha mu gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri.

    Icyo gihe yegereye abakoze Jenoside abasaba kumwereka aho bagiye bajugunya imibiri y'abatutsi bo muri selire Musoro, ni uko iyo abonye yose ayishyingura mu cyubahiro.

    Gasigwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu myaka itatu ishize aribwo ubuyobozi bwamugejejeho igitekerezo cyo kwimura imibiri yo mu rwibutso rwa Musoro, abanza kudahita abyumva kuko yumvaga yarabashyinguye mu cyubahiro kandi batavirwa.

    Ati “Naje kubitekerezaho neza nsanga ari ngombwa ko imibiri y'abatutsi biciwe i Musoro yimurwa kugira ngo ishyingurwe mu buryo buyifasha kubaho igihe kirekire”.

    Mu Batutsi bari batuye i Musoro harimo abari basanzwe bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba kuko biciwe ku kibuga cy'umupira cya Gashirabwoba kimwe n'abandi batutsi bari bahahungiye.

    Ibi byatumaga abarokotse b'i Musoro bajya kwibukira i Musoro bakajya no kwibukira ku rwibutso rwa Gashirabwoba.

    Gasigwa yavuze ko kuba imibiri yari mu rwibutso rwa Musoro yimuriwe mu rwa Gashirabwoba, bizajya biborohereza mu kubibuka.

    Ati “Hano ni heza, ni ku muhanda kuhagera biroroshye”.

    Ntakirutimana Emmanuel ufite se wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yavuze ko kwimura imibiri y'ababo bizabafasha.

    Ati “Ikintu nishimira aha ngeze ni uko tubashije kwimura imibiri tukayizana aho bizajya bitworohera kugera tukabibuka”.

    Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie yashimiye Gasigwa Eulade ko atagoye ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhuza inzibutso, yihanganisha abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Gashirabwoba.

    Ati “Ndagira ngo mbahe icyizere, kandi namwe murabyibonera Jenoside ntizongera kuba mu Rwanda.'

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwari ruruhukiyemo imibiri 20 030, bivuze ko abaruhukiyemo bose hamwe ubu ari 20 171.

    Urwibutso rwa Gashirabwoba ruruhukiyemo imibiri 20 171 y’abishwe muri Jenoside

    Ntakirutimana washyinguye mu cyubahiro umubyeyi we, yavuze ko bizajya biborohera mu kwibuka

    Imibiri 141 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gashirabwoba

    Gasigwa wari warashyinguye mu cyubahiro Abatutsi 398 b’ i Musoro, yashyigikiye gahunda yo guhuza inzibutso

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe mu mugongo imiryango yashyinguye mu cyubahiro abishwe muri Jenoside

    Bucyana warokokeye i Musoro, yavuze ko habanje kwicwa abasore n’abagabo, hanyuma abana n’abagore bicwa ku munsi wa nyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imibiri-141-y-abishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • Ruhango: Hatashywe ikiraro cya miliyoni 92 Frw ku mugezi wahitanye benshi – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje mu muhango wo kugitaha ku mugaragaro ku wa 03 Gicurasi 2024.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bagaragaje inyungu zirimo gutsura imihahiranire bwuzuye umutekano kuri bo nyuma yo kubona iki kiraro,ndetse n'uburyo abana babo bazajya bagana ishuri nta gihunga.

    Akumunezero Jean Damascene yagize ati' Iki kiraro kije ari igisubizo ku buzima n'imibereho byacu, kizadufasha kongera ubuhahirane ndetse abana bacu bajye ku ishuri nta mpungenge''.

    Yakomeje avuga ko iki kiraro kitaruzura, cyamuhekuye kigatuma abana be babiri bahaburira ubuzima,ari nayo mpamvu ubu akibonamo ubuzima bushya.

    Ati'' Uyu mugezi w'Ururumanza watwaye ubuzima bwa bamwe mu baturanyi ndetse harimo n'abana banjye, ariko ubu noneho ndahamya ko bitazongera.''

    Akumunezero yashimiye ubuyobozi bwabubakiye iki kiraro, bigatuma babonamo n'akazi kabahaye amafaranga yabateje imbere haba kwishyura mituweli ndetse n'amashuri y'abana.

    Niragire Léonard yavuze ko bazakibungabunga mu buryo bushoboka bwose kugira ngo hatazagira ugihungabanya.

    Umuyobozizi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abaturage kuzita kuri iri iki kiraro.
    Yagize ati' Turashimira Ubuyobozi bukuru bw'igihugu cyacu bumenya kandi bukita ku byo abaturage bakeneye. Icyo musabwa ni ugufata neza iki ikiraro muhawe, mukagikoresha neza, mwirinda kucyangiza.''

    Meya Habarurema, yanihanganishije ababyeyi babuze abana babo batwawe n'Ururumanza, ndetse n'abaturage bandi bahaburiye ababo, ababwira ko atari ubundi burangare ubuyobozi bwagize, ahubwo biterwa n'imbogamizi y'ingengo y'imari iba idahagije.

    Kuri ubu, mu Karere ka Ruhango hamaze kubakwa ibiraro birindwi byo mu kirere, kandi hari na gahunda yo kubaka n'ibindi.

    Ikiraro cyubatse ku mugezi w'Ururumanza cyuzuye gitwaye agera kuri 92.822.000Frw.

    Umugezi w’Ururumanza usanzwe urimo ibitare byinshi, wajyaga wuzura ugatwara abaturage barimo n’abanyeshuri

    Meya Habaruremo Valens afungura ku mugaragaro ikiraro ari kumwe n’umuturage

    Uyu mugezi wari umaze igihe utwara ubuzima bw’abaturage

    Abaturage bishimiye ikiraro bahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-hatashywe-ikiraro-cya-miliyoni-92-frw-ku-mugezi-wahitanye-benshi

  • U Rwanda rwasubije Amerika yarutwerereye ibibazo bya RDC – #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa X, uyu mugabo yavuze ko 'Amerika yamaganye bikomeye igitero cy'uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y'abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z'abagera ku icyenda n'inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n'abana.'

    U Rwanda rwavuze ko kuba Amerika yarahise ifata icyemezo ku byabaye hadashingiwe ku bushakashatsi ari ikibazo gikomeye, kandi bidakwiriye. Itangazo ryasohowe na Leta y'u Rwanda rivuga ko “Itangazo rya Amerika ryashinje u Rwanda kwica abahungiye mu nkambi z'imbere mu gihugu hatabayeho iperereza, ridafite ishingiro.”

    Bongeyeho ko “U Rwanda ntiruzakomeza kwikorera inshingano z'ibisasu biraswa ku nkambi z'imbere mu gihugu hafi ya Goma, cyangwa se [ngo rwikorezwe] inshingano z'inzego z'umutekano ndetse n'imiyoborere idahwitse ya Guverinoma ya RDC.”

    U Rwanda rwavuze ko “Umuburo w'uko FARDC yashyize intwaro ziremereye hafi y'inkambi z'imbere mu gihugu watanzwe n'imiryango ikorera i Goma, harimo na Médecins Sans Frontières. Ibi byakurikiwe n'ibisasu byarashwe bikica abaturage, ndetse benshi mu baturage bakaba barabibonye barimo n'abagizweho ingaruka nabyo.”

    U Rwanda kandi rwavuze ko kuba Amerika irutwerera kugira uruhare mu bibazo bya Congo bimaze kuba nk'umuco. Rwanenze kandi uburyo Amerika yafashe umurongo wo gufata uruhande rwa Guverinoma ya Congo mu bibazo by'umutekano uri mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Ati “Uruhande rwafashwe na Amerika rutuma hibazwa uburyo yakwizerwa nk'umuhuza mu Karere, kandi biyigabanyiriza ubushobozi rwo kugira uruhare mu gushaka igisubizo cy'amahoro.”

    U Rwanda kandi rwibukije ko rutazahwema gufata ingamba zikomeye zizatuma rurushaho kwirindira umutekano kuko Perezida Felix Tshisekedi wa Congo yiyemereye ku mugaragaro ko ashaka guhungabanya umutekano warwo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasubije-amerika-irutwerera-ibibazo-bya-congo

  • APR FC yihereranye Gorilla FC bituma ikomeza kuyobora shampiyona aho igiye gusoza idatsinzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0, yuzuza imikino 29 ya shampiyona yikurikiranya idatsindwa.

    Mu gihe iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yaba idatsinzwe n'Amagaju FC bazahurira ku mukino w'umunsi wa nyuma wa shampiyona, yaba isubiyemo amateka ifite yo gutwara shampiyona idatsinzwe.

    Undi mukino wabaye, warangiye Etincelles FC yari imbere y'abafana bayo, yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-2.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yihereranye-gorilla-fc-bituma-ikomeza-kuyobora-shampiyona-aho-igiye-gusoza-idatsinzwe/

  • Rayon Sports idafite icyo ihomba yasubiranye… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda.

    Kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino yatangiye nabi gusa bikaza kurangira yegukanye itsinzi ivuye inyuma.

    Ikipe y’Abanyamujyi yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 11 ku gitego cya Iyabivuze Osee maze ku munota wa 39 umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye akora amakosa abihera igitego cya 2 akitsinze.

    Mbere yo kujya kuruhuka rutahizamu wa Rayon Sports, Charles Bbale yishyuyemo igitego kimwe ku mupira yari ahawe na Iradukunda Pascal.

    Mu gice cya Kabiri Murera yaje ikomeza ikina ishaka uko yakwishyura ari nako umutoza wayo , Julien Mette akora impinduka mu kibuga ashyiramo abakinnyi barimo Youssef Rharb. 

    Ku munota wa 57 Charles Bbale wari wagize umukino mwiza yaje gutsinda igitego cya 2 maze ku wa 56 Muhire Kevin aterekamo igitego cya 3 kuri kufura yarateye.

    Mbere y’uko umukino urangira Rayon Sports yabonye penaliti iterwa na Paul Alon Gomis ayitereka mu nshundura bituma umukino urangira batsinze AS Kigali ibitego 4-2

    Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Mukura VS yari yakiriyemo Gasogi United kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Uyu mukino warangiye Mukura VS itsinze ibitego 2 by’umunyezamu wayo Nicolas Sebwato kuri kufura nziza yateye ku munota wa 18 na Kayumba Soter ku munota wa 89 kuri 1 cya Gasogi United cyatsinzwe na Hakim Hamiss kuri penariti ku munota wa 23.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Mukura VS ikomeza kuba ku mwanya wa 4 n’amanota 44 naho Gasogi United yo ikomeza kuba ku mwanya wa 9 n’amanota 33.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142667/rayon-sports-idafite-icyo-ihomba-yasubiranye-inyuma-as-kigali-naho-sebwato-yongera-gufasha-142667.html