Blog

  • Bamwe barirukanwe abandi bashyikirizwa RIB: Ikibazo cy'abacungagereza bari bafunzwe cyasobanuwe – #rwanda #RwOT

    Nubwo barekuwe ariko inzira ntizabaye zimwe kuri bose kuko hari abahise boherezwa mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ngo bakurikiranweho amakosa bakoze agize ibyaha, barirukanwa, abandi bagarurwa mu kazi.

    Umushinjacyaha Mukuru akaba na Perezida w'Inama Nkuru y'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, Havugiyaremye Aimable, yagaragaje ko mu bacungagereza bari bakurikiranyweho imyitwarire mibi, 27 bashyikirijwe RIB ngo bakurikiranweho ibyo bakoze kuko byagaragaye ko bigize icyaha, 20 bemerewe gusubira mu kazi mu gihe abandi basabiwe kwirukanwa burundu mu kazi.

    Yakomeje agaragaza ko abo bacungagereza batari bafunzwe nk'uko byatangajwe ahubwo ko bari bakurikiranyweho amakosa, bahurizwa aho ishami rishinzwe imyitwarire muri RCS rikorera.

    Ati 'Kubera imiterere y'urwo rwego hari imyitwarire isabwa, rero RCS bagira ishami rishinzwe gukurikirana imyitwarire y'abo bakozi. Kubera ko bakorera hose mu gihugu barishyize ahantu hamwe i Rwamagana.

    Yongeyeho ati 'Abakozi b'urwo rwego iyo bakurikiranwaho amakosa, kubera ko bava ahantu hatandukanye bajyanwa aho ngaho kugira ngo bababaze kuri ayo makosa kugira ngo bahabwe amahirwe yo kwisobanura.'
    Yagaragaje ko byaje kugaragaza ko hari imyitwarire mibi y'abakozi muri RCS kandi harimo ubufatanyacyaha, ko ari byo byatumye 'bahamagawe ngo bahabwe n'umwanya wo kwisobanura'.

    Ati 'Harimo 27 bakoze amakosa ashyirwa mu rwego rw'ibyaha biteganywa n'amategeko bashyikirijwe RIB, 20 basanze batakurikiranwaho amakosa basubizwa mu kazi mu gihe abandi byagaragaye ko amakosa bakoze akomeye, twandikira Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu dusaba ko abo bantu birukanwa.'

    Havugiyaremye yirinze gutangaza amakosa abo bakozi bakurikiranyweho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-barirukanwe-abandi-bashyikirizwa-rib-ikibazo-cy-abacungagereza-bari

  • Uganda yagaragaje Maj Gen Fred Rwigema nk'intwari yayo – #rwanda #RwOT

    Ubutwari bwa Rwigema bwagarutsweho na Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda, ubwo yari mu nama yamuhuje n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'u Rwanda.

    Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi mu 2024, i Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba. Yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba n'ibyemezo byafashwe mu nama nk'iyi yabereye i Kabale mu Ukuboza mu 2023.

    Uruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clémentine ndetse n'abandi batandukanye barimo Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda, yagaragaje ko bishimiye kwakirirwa i Nyagatare, aho Maj Gen Fred Rwigema yatangarije urugamba rwo kubora u Rwanda.

    Yakomeje agaragaza ko igihugu cye gifata Maj Gen Fred Rwigema nk'intwari.

    Ati 'Twishimiye uko mwatwakiriye mu gihugu cyanyu cyiza cyane, twakiriwe neza hariya hantu h'amateka muri Nyagatare, aho nyakwigendera Fred Rwigema, intwari yacu, uwaharaniye impinduramatwara wacu, yatangarije ugusubira mu rugo kw'abarwanyi b'impinduramatwara b'Inkotanyi barwanye bakabohora u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko 'Byari ibihe by'amarangamutima n'amateka kuri benshi mu bagize Itsinda nyoboye, ndavuga benshi kuko hari bamwe bari bakiri bato batamenye aya mateka ariko twe twari dukuze turabyibuka kandi ni urwibutso rukomeye.'

    Rwigema ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kubohora Uganda aho umuryango we wari warahungiye, nyuma aza gukomeza uru rugamba mu gihugu cyamubyaye, u Rwanda.

    Mu bwana bwe, Fred Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye iwabo bava i Rwanda n'icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by'abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidel Castro.

    Mu 1974 nibwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.

    Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambique, ari kumwe n'abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n'indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.

    Mu 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw'igihugu bwa Idi Amin, ayoboye 'Mondlane 4 th Infantry Column'.

    Mu 1981, hamwe n'abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, batangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.

    Kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya RNM. Ni ho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda.

    Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.

    Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b'u Rwanda na Uganda

    Ubutwari bwa Rwigema bwagarutsweho na Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-yagaragaje-maj-gen-fred-rwigema-nk-intwari-yayo

  • REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024 #rwanda #RwOT

    Umwaka w'imikino wa 2024 muri Volleyball mu Rwanda urimo kugana ku musozo mu byiciro byombi haba mu bagabo ndetse no mu bagore, aha hategerejwe imikino ya kamarampaka (Playoffs).

    Mu mpera z'icyumweru kirangiye cya tariki ya Kane n'iya Gatanu Gicurasi nibwo hasozwaga imikino y'umwaka yakiniwe mu ntara y'Amajyepfo nu karere ka Gisagara.

    Ni imikino yasojwe muri uyu mwaka wa 2024, ikipe Rwanda Energy group (REG) VC iri ku mwanya wa mbere mu mikino 18 yakinwe, ifite amanota 44 yakuye mu mikino 15 yatsinze itsindwa 3.

    Ikipe ya Police VC yasoje ku kanya wa Kabiri aho mu mikino 18 yakinwe yatsinze imikino 14 itsindwa imikino 4 isozanya amanota 44.

    Kepler VC iri ku mwanya wa Gatatu aho ifite amanota 43, yatsinze imikino 15 itsindwa indi mikino 3.

    APR VC niyo yasoje ku mwanya wa kane aho irangije iki kiciro namanota 40, yatsinze imikino 14 itsindwa indi mikino 4, ibi bituma ibona itike yo kuzakina imikino ya nyuma yo gutanga igikombe.

    Biteganyijwe ko mu mpera z'iki cyumweru aribwo hakinwa imikino ya Kamarampaka izwi nka PlayOffs ari nayo itanga itike yo guhatanira igikombe cya 2024.

    Nk'uko amategeko abiteganya, ikipe ya mbere ihura n'ikipe ya Kane naho iya kabiri igahura n'iya Gatatu.

    Ibi bivuze ko ikipe ya mbere ariyo ya REG izahura na APR VC yabaya iya kane naho Police VC yo izahure na Kepler VC.

    Mu cyiciro cy'Abagore, ikipe ya APR WVC yabaye iyambere izahura na Ruhango WVC ya kane naho Police WVC ya Kabiri izahura na RRA WVC yabaye iya gatatu.

    The post REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/reg-vc-police-vc-kepler-vc-na-apr-vc-yabonye-itike-yo-gukina-imikino-ya-kamarampaka-muri-volleyball-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=reg-vc-police-vc-kepler-vc-na-apr-vc-yabonye-itike-yo-gukina-imikino-ya-kamarampaka-muri-volleyball-2024

  • Uburyo Jojo Breezy yahuye na Minisitiri Utuma… – #rwanda #RwOT

    Jojo Breezy ari mu basore bamaze kugwiza ibigwi mu ruganda rw'imyidagaduro ishingiye ku mwuga wo kubyina, aho afasha abahanzi mu ndirimbo zabo, kuzimenyekanisha ndetse akiyambazwa mu birori n'ibitaramo.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, yasobanuye uko yabashije guhura na Min Dr Abdallah na Sandrine Umutoni, avuga ko byari kuwa 03 Gicurasi 2024.

    Icyo gihe Jojo yari abonye Minisitiri ahantu hamwe muri Kigali aramusanga agira ngo arebe ko amumenya ashimishwa no gusanga amuzi.

    Babashije gufata amashusho n'amafoto y'urwibutso ndetse Min Dr Abdallah abwira Jojo ko mu bihe bya vuba yazabasura kuri Minisiteri bakagirana ikiganiro cyagutse.

    Guhura na we, Jojo Breezy abisobanura agira ati: 'Njyewe hariya ndavuga ni inzozi zirimo kugenda ziba impamo, ibaze guhura na we none ubu yatangiye no kudukurikira ku mbuga nkoranyambaga ni intambwe ikomeye.'

    Uyu musore agaragaza ko ibyo agezeho byose ari ukubera gukora cyane kandi ko ntagucika intege kuko hari byinshi we na bagenzi be bakomeje gukora.

    Yikije ku kintu yumva azaganiraho na Minisitiri Dr Abdallah nibaramuka bahuye nk’uko babyemeranyije avuga ko azamwereka ishusho y’aho ibyo bakora bigeze, akumva na we inama yabaha.

    Jojo Breezy yatangaje ko yari ahugiye cyane mu kumenyekanisha ibihangano by'abahanzi ategura anakora za Challenge ariko akaba agiye kongera kugaragara muri nyinshi mu ndirimbo harimo nk’iya Dany Nanone.

    Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye guhura na Minitiriri Utumwatwishima na Sandrine Umutoni

    Jojo Breezy yavuze ko azagaragariza Minisitiri ishusho y’uruganda rw’ababyinnyi mu Rwanda kandi yiteguye kumva inama ze

    Minisitiri Utumwatwishima yagarutse ku buryo Jojo Breezy yamuteye kujya akoresha Tik Tok ashima ubuhanga bw’uyu musore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142690/uburyo-jojo-breezy-yahuye-na-minisitiri-utumatwishima-akamuha-gahunda-yo-kuzaganira-biramb-142690.html

  • Yabaye uwa kabiri wujuje BK Arena! Chryso Nd… – #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe! Hari bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bagiye bandika bagaragaza ko n’ubwo batazi Chryso Ndasingwa ariko banyuzwe n’umuziki waherekeje ibihangano bye.

    Hari abavuze ko batari bazi n’indirimbo ye, ariko bashingiye ku mitegurire ye, imbaraga yashyize mu kwamamaza igitaramo cye batekereza ko ari byo byamufashije kuzuza BK Arena.

    Uyu musore tuvuga w’i Nyamirambo, yanditse amateka avuguruye mu muziki wa Gospel, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024.

    Ni amateka yanditse ashyigikiwe n’abaramyi bakomeye mu muziki barangajwe imbere na Aime Uwimana, Josh Ishimwe, True Promises, Asaph Ministries International, Papy Clever n’abandi.

    Ubwo yari asoje iki gitaramo, Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo abantu benshi batabyumva, bitewe n’uko yahisemo kugikorera mu nyubako ya mbere nini mu kwakira ibitaramo mu Rwanda.

    Yavuze ko yari afite igitutu n’ubwoba. Ati “Ndanezerewe, kuko amasengesho yacu Imana irayasubije. Nari nifitiye icyizere ariko 80% by'abo twari kumwe ntabwo bari bifitiye icyizere, kubera ko iyo ugiye gukora ikintu bwa mbere nta wundi muntu uragikora, baba bakeneye ibintu bifatika. Abenshi bambwira ko ntabwo wakora igitaramo cya mbere ngo ugikorere muri BK Arena…'

    Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka igera muri itatu akora umuziki aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndakwihaye, Wahozeho, Ntajya Ananirwa, Ntayindi Mana, Wakinguye ijuru n'izindi.

    Igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ibintu benshi na we arimo bashimiye Imana cyane ko hari abatari bazi ko bizashoboka ko iyi nyubako ya BK Arena azayuzuza nyuma ya Israel Mbonyi umaze kumenyerwa ko ari we uyuzuza.


        

    Ariko se, uyu musore wujuje BK Arena ni muntu iki?

    Yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y'amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.

    Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi.

    Chryso yamamaye mu ndirimbo ‘Wahozeho’ ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye, aho yayihurije hamwe n’izindi ndirimbo zigize Album ye ya mbere.

    Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

    Yakoze igitaramo cye, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y’indirimbo ze zagiye zisubirwamo n’abantu banyuranye.

    Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya 'Theology' na Bibiliya n’ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT). 

    Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ‘Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.

    Ati “Nakuriye mu muryango w’abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n’ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira.”

    Uyu musore asanzwe ari umwarimu w’umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n’ahantu bahuriye. Ati “Ntanga amasomo yihariye.”

    Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sekuru ‘yari umuhimbyi’.

    Ndasingwa asobanura impano nk’ikintu ‘uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ‘umusore kuri iyi myaka’.

    Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge byari bimuteye. Ati “Umuziki w’Isi n’uko uw’Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w’Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara nubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro.” 

    Yavuze ko utapimira ubwamamare bw’umuhanzi mu kuzuza Arena, ngo uvuge ko ashyigikiwe.

    Ndasingwa avuga ko ashingiye ku bitekerezo by'abantu, aho aririmba n'ahandi abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera 'imbaraga nterwa n'umuryango n'itorero muri rusange'.

    Akomeza ati 'Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b'umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye.'

    'Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y'abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.'

    Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo 'Mubwihisho', avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira.

    Yifuza kwagura urugendo rw'umuziki we, akaba yanakorana n'abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey n'abandi.

    Amuritse Album ye mu gihe muri Gicurasi 2024, yasohoye EP ebyiri zirimo iyo yise 'Wakinguye Ijuru' ndetse na 'Wahozeho' yaje no kwitirira Album. Arashaka gukoresha impano ye mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

    Nyuma y'igitaramo cyo kumurika Album ye, aratekereza gutaramira mu bihugu byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada. Anatekereza kuzakorana indirimbo n'abanyamuziki bakomeye ku Isi barimo Sinach na Nathaniel Bassey.


        

    Chryso Ndasingwa yabaye umuhanzi wa kabiri wujuje inyubako ya BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi


     

    Chryso Ndasingwa avuga ko Israel Mbonyi ari icyitegererezo ku bahanzi bakora Gospel, kandi yifuza gukomeza gutera ikirenge mu cye


     

    Ndasingwa avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 ari bwo yatangiye kwiga gucuranga piano ndetse na Gitari

    Ndasingwa avuga ko ubwo yari afite imyaka 16 yigaga mu mashuri yisumbuye kuri Marie Merci i Kibeho yaririmbaga indirimbo z'umuraperi P-Fla, ku buryo atiyumvishaga ko igihe kimwe azakora 'Gospel'
     

    Ndasingwa yavukiye mu muryango usengera muri Kiliziya Gatolika, ariko yaje guhindura ajya muri New Life Bible Church


    Ndasingwa yavuze ko yiyemeje gutaramira muri BK Arena mu gihe hari abamushidikanyagaho


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRYSO NDASINGWA NYUMA Y’IGITARAMO
    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cyo kumurika Album 'Wahozeho' 

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142686/yabaye-uwa-kabiri-wujuje-bk-arena-chryso-ndasingwa-ni-muntu-iki-amafotovideo-142686.html

  • Diamond Platnumz yatunguranye avuga uburyo ababaza abakunzi be kugira ngo batandukane #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania umaze kubaka izina muri Afurika, Diamond Platnumz yatunguranye avuga ko iyo ari mu rukundo akumva arurambiwe, ashaka icyo akora kugira ngo ababaze uwo bari kumwe ahite amwanga.

    Ni mu kiganiro uyu muhanzi wavuzwe mu rukundo n’abakobwa benshi bikarangira batandukanye yahaye Wasafi.

    Diamond Platnumz, yahishuye ko abakobwa bose bakundanye na we ntawigeze amwanga ahubwo ari we wabigiragamo uruhare kugira ngo batandukane.

    Uyu muhanzi avuga ko iyo ari mu rukundo akabona rurimo kumutwarira umwanya munini cyangwa yarurambiwe, ashaka uburyo bushoboka bwose akababaza uwo mukobwa ubundi bagatandukana.

    Ati “Nta na rimwe umukunzi wanjye arankatira. Iyo ndi mu rukundo nkumva umukunzi wanjye arimo nkuntwarira umwanya munini utari ngombwa, nshaka uko mbivamo, nkakora ikintu kugira ngo mubabaze kugeza we ubwe afashe umwanzuro wo kurangiza ibintu, tukabivamo.”

    Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi Zuchu bari mu rukundo na we yatangaje ko batakiri kumwe, ni nyuma y’inkuru zagiye zivugwa ko umubano wa bo utameze neza kugeza aho Diamond yageze aho ahamagara uwari umukunzi we Sarah ku rubyiniro.

    Zuchu yaje akurikira Zari Hassan babyaranye abana 2 bakaza gutandukana muri 2018 ku munsi w’abakundana amushinja kumuca inyuma, ni mu gihe muri 2020 yatandukanye na Tanasha Donna wari umaze kumubyarira umwana w’umuhungu.

    Diamond yavuze ko ari we ugira uruhare mu gutandukana n’abakobwa bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yatunguranye-avuga-uburyo-ababaza-abakunzi-be-kugira-ngo-batandukane

  • Abatanyuzwe ni abafite inyungu bwite bakuraga muri Rayon – Umuyobozi wa RGB uhamya ko Aba-Rayon babashima #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Yusta Kayitesi yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports babashima uburyo bakemuye ikibazo cy’imiyoborere cyari muri iyi kipe.

    Yabitangaje ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024 ubwo hasozwaga irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup.

    Dr Yusta Kayitesi ubwo yari abajijwe niba babona ikibazo cyari muri Rayon Sports cyarakemutse ndetse niba hari n’ababashima, yavuze ko ikibazo cyari muri iyi kipe ari imiyoborere kandi cyacyemutse, ndetse abakunzi b’iyi kipe barabashima.

    Ati “Ku byo tubona, ibihe ikipe yari irimo icyo gihe, amakimbirane yari ahari, mujye mwibuka ko byanabaye turi muri COVID-19 nta mikino ihari, ni nacyo kibigira ikibazo cy’imiyoborere, ntabwo abantu bakinaga, abantu kugirana ibibazo kuri ruriya rwego badakina, bikubwira ko icyo bapfaga kitari umupira.”

    “Uyu munsi uko ikipe ihagaze n’uko umupira umera, ibyo ni ibibera mu kibuga ariko icyari kigamijwe ni ukugira ngo ikipe igire ubuyobozi, bwita ku nyungu z’ikipe kandi bitarimo urujijo kuko kiriya gihe twari dufite abantu bamwe bavuga ngo ni abanyobozi, n’abandi bavuga ngo ni abayobozi, icyo twakemuye byari ikibazo cy’imiyoborere kandi nk’uko ubivuze hari abatubwiye ko mu bibazo ikipe ifite nta kibazo cy’imiyoborere ifite.”

    Ku bavuga ko ikipe bayatswe, RGB ikizanira ubuyobozi ishaka, Dr. Yusta Kayitesi yavuze ko atazi abo ba nyiri ikipe kuko umuryango utari uwa leta utagira ba nyirawo bafite amazina bwite.

    Ati “Ntabwo nzi abitwa ba nyiri ikipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyirawo bafite amazina bwite, uba ari umuryango ushingiye ku nyungu rusange.”

    Yakomeje avuga ko abayobozi b’ikipe atari ba nyirayo kuko atari umutungo bwite wa bo.

    Ati “Abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo, ntabwo ari umutungo bwite w’ikipe, birashoboka ko hari umuntu wari ufite inyungu akura mu ikipe, yabangamiwe n’inyungu akura mu ikipe, n’ubundi abagize ikipe ya Rayon Sports ni bo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari.”

    Yakomeje kandi avuga ko RGB itigeze yizana muri Rayon Sports ahubwo abayirimo ari bo babandikiye, bakandikira na Perezida wa Repebulika bamumenyesha ibibazo ikipe ifite.

    Muri 2020 ubwo Rayon Sports yagiraga ibibazo mu miyoborere, byabaye ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubizamo nk’urwego rushinzwe kureberera imyiryango (Associations) maze rweguza Munyakazi Sadate wari perezida w’uyu muryango maze bashyiraho komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah bayiha ukwezi ko gutegura amatora, maze mu Kwakira 2020 batora Uwayezu Jean Fidele.

    Mu kwakira 2024, azaba ashoje manda ye y’imyaka 4 aho avuga ko kongera kwiyamamaza bizaterwa n’abamutoye n’imbaraga azaba afite, n’aho kuba yarazanywe atari byo.

    Dr Yusta Kayitesi yavuze ko ikibazo cy’imiyoborere cyari muri Rayon Sports cyacyemutse

    Hari ababona Uwayezu Jean Fidele nk’umuyobozi wazanywe na RGB kuruta uwatowe n’abakunzi ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Abatanyuzwe-ni-abafite-inyungu-bwite-bakuragamo-muri-Rayon-Umuyobozi-wa-RGB-uhamya-ko-Aba-Rayon-babashima

  • Nifuza ko mwese muzava Ethiopia mwaguzwe – Perezida wa Rayon Sports ashyikirizwa ibikombe yegukanye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo kwakira ikipe y’abakobwa ya Rayon Sports banabashimira uko bitwaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-24, perezida wa Rayon Sports, uwayezu Jean Fidele yasabye iyi kwitegura CECAFA ndetse bazanigurishe.

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 4 Gicurasi 2024, aho umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari yakiriye iyi kipe mbere y’uko bajya mu biruhuko.

    Iyi kipe yashyikirije umuryango wa Rayon Sports igikombe cya shampiyona y’abagore y’icyiciro cya mbere begukanye ndetse n’igikombe cy’Amahoro. Ni nyuma y’imyaka 2 ishinzwe akaba ari umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bateguye umwaka w’imikino wa 2023-24 bashyizemo imbaraga zose ariko ikipe y’abagore iba ari yo yitwara neza.

    Ati “Twateguye umwaka, dushyiramo imbaraga zishoboka, icyavuyemo ni uko ikipe y’abari n’abategarugori yatwaye shampiyona itsinzwe umukino umwe, inganyije umwe. Yakinnye igikombe cy’Amahoro iracyegukana itsinze ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.”

    Yakomeje avuga urugendo rugikomeje aho bagonba kwitegura CECAFA izatanga itike yo kuzakina CAF Women Champions League.

    Ati “Urugendo ruracyakomeje kuko mu kwa 8 hari CECAFA dushaka itike yo gukina Champions League.”

    Yabasabye ko bagomba kwitwara neza muri iyi CECAFA ku buryo basobora no kwigurisha, bakaba bava mu Rwanda bakajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Nababwiye ko nifuza abakinnyi bose tuzava muri Ethiopia babaguze, tukaza tugatangira bushya. Muri ikipe nziza murashoboye.”

    Nyuma yo gushyikirizwa ibi bikombe Rayon Sports yegukanye, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports n’ubw’ikipe y’abagore, biteganyijwe ko ejo ku wa Kabiri bazabijyana mu Karere ka Nyanza kubyereka aka karere nk’umuterankunga wa yo.

    Umuryango wa Rayon Sports washyikirijwe ibikombe Rayon Sports y’abagore yegukanye

    Ubwo visi kapiteni Dorthée yashyikirizaga perezida wa Rayon Sports igikombe cya shampiyona begukanye

    Kapiteni, Kalimba Alice amushyikiriza igikombe cy’Amahoro

    Présidente wa Rayon Sports WFC, Jeannine afite ibikombe byombi

    Benekana Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC

    Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude

    Patrick Namenye umunyamabanga wa Rayon Sports

    Murego ushinzwe umutekano muri Rayon Sports WFC

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nifuza-ko-mwese-muzava-ethiopia-mwaguzwe-perezida-wa-rayon-sports-ashyikirizwa-ibikombe-yegukanye-amafoto

  • Mu bihe by'ibiza, abafite ubumuga bafashwa bate ? – #rwanda #RwOT

    Icyakora nubwo buri wese utuye aho byabereye yibasiwe na byo, inzego zishinzwe kurebera abafite ubumuga n'abo ubwabo bagaragaza ko bijyanye n'imiterere y'ubumuga bafite ari bo bakunze kuzahazwa n'ingaruka z'ibiza kurusha abandi.

    Ibi biroroshye kubyumva. Mu gihe udafite ubumuga aba afite ubushobozi bwo gushwekura agakiza amagara ye muri bya bihe amagara aba yaterewe hejuru , ufite ubumuga aba arwana no gushaka umufasha ngo abe yakurwa aho hantu byihuse, yagira amahirwe akamubona bitaba ibyo ubuzima bwe bukajya mu kaga.

    Ufite ubumuga bw'ingingo kwiruka ntibiba bishoboka, utumva hari ubwo aba atamenya ibijya mbere, utabona ntamenye ngo arahungira he n'abandi bakazahara bijyanye n'ubumuga bafite.

    Ubwo Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR ryari ryahuje inzego zitandukanye harebwa icyakorwa ngo iki kibazo cyitabweho by'umwihariko, aba bantu na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bakomeje guhura na zo muri ibi bihe.

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro Nyarwanda ry'Abafite Ubumuga bw'Ubugufi bukabije, Tuyishimire Honoline, yavuze ko muri ibi bihe utabonye ushyira ubuzima bwe mu kaga ngo abatabare, biba bigoye ko hari icyo nyir'ubwite yakwimarira.

    Ati 'Haba hari nk'imigenderano iba ihari ariko kugira ngo umuntu ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije arambure intambwe yihute asige ya mazi biragoranye. Tekereza umuntu ufite nk'umwana akeneye kuba yamwirukankana, aha biba bidashoboka wabura ugufasha ugahebera urwaje.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro Nyarwanda ry'Abafite Ubumuga bw'Ubugufi bukabije, Tuyishimire Honoline yasabye leta gushyiraho imirongo migari igaragaza uburyo ufite ubumuga yafashwa mu bihe by’amage nk’ibiza

    Mugenzi we Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko mu gihe abandi baba bakiza amagara yabo, ufite bene ubu bumuga biba bigoye kumenya iyo agana cyane ko aba atabona iyo ibiza bituruka, akaba yahagirira ibyago birenze.

    Ati 'Urumva ntabwo uba ubona ngo amazi arerekera he? Ikindi kuko uba utabona ntabwo wavuga ngo urihuta bingana iki ngo usige ayo mazi. Iyo nta muntu ukugiriye impuhwe, hasigara ari ah'Imana.'

    Ngabonziza agaragaza ko bikwiriye ko kuva ku isibo kugeza mu nzego zo hejuru haba hakwiriye kumenywa abafite ubumuga bahari, ku buryo mu bihe by'amage, amakuru yahererekanywa ubuzima bwabo bukarokorwa.

    Ati 'Ikindi ariko hagashyirwaho ingamba zihamye zo kwita kuri abo bantu bitari bya bindi byo kwirwanaho mu gihe habaye ikibazo, kuko abenshi baba badafite amakuru cyane ko hari n'abadafite ubushobozi bwo kuyamenya bijyanye n'ubumuga bafite.'

    Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko mu bihe by’ibiza ufite ubumuga aba ateze amakiriro k’uri bumugirire impuhwe akamukura aho, asaba ko leta yareba uko inoza iki kintu mu gihe ibiza byaje bagatabarwa byihuse

    Tuyishimire we yavuze ko u Rwanda nk'igihugu cyashyizeho umukono mu masezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, igihugu cyashyiraho imirongo migari igaragaza uko umuntu yafashwa n'abamufasha 'bitari ugutabarwa n'ugufitite impuhwe na we uba utazi uko abigenza.'

    Ati 'Bibe ari ibintu byanditse bizwi, hari ubushinzwe azi n'uko abigenza. Kuko niba ari umuturanyi wanjye uje kuntabara aba abikora mu buryo bwo kwirwanaho. Hari ubwo aba atazi uko yafasha ufite ubumuga, akaba yahungabanya uburenganzira bwa muntu. Abikora azi ko agutabara ariko rimwe na rimwe bwa burenganzira ugasanga arabuhungabanya.'

    Tuyishimire yongeraho ko izo ngamba zikwiriye kongerwaho ibikoresho byabugenewe bishobora gufasha utabarwa adahungabanye, byose bigakorerwa ku gihe bidasabye kwishingikiriza ku wagize umutima w'impuhwe na we aba agomba kwirwanaho.

    Yavuze ko mu ibarura bamaze gukorera mu turere umunani, abafite ubumugw bw'ubugufi bukabije bangana na 360, akavuga ko bari kugerageza kubabarura bose ngo hamenyekane imbogamizi uyu munsi bafite.

    Kugeza uyu munsi iyo hagarukwa ku bafite ubumuga, hagaragazwa ibyiciro bitanu birimo abafite ubw'ingingo, ubwo kutabona, ubwo mu mutwe n'ubwo kutumva, nyuma ubundi bugakusanyirizwa mu cy'itwa 'abandi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko ibyo bikwiriye guhinduka kuko kubakusanyiriza muri icyo cyiciro bidafasha kumenya ibibazo bafite, ibishobora kubagiraho ingaruka nyamara zakwirindwa mu gihe baba bazwi.

    Ati 'Ngaho mbwira aho abafite ubumuga bw'uruhu, ubw'ubugufi bukabije, ubwo kwikuba k'uturemangingo, abafite Autisme n'abandi bashyirwa. Mu igenamigambi ntabwo byakunda ko ukemura ikibazo utabwiwe n'abahura na cyo. Bazakikubwira gute utabazi? Ni ngombwa ko ibyo byiciro bishyirwamo hirindwa ko na bya biza bishobora kubazahaza kuko batazwi.'

    Nsengiyumva yavuze ko bari gukorana na leta mu kumenya aho abafite ubumuga butandukanye batuye n'aho baherereye, bikajyana no gutuza abantu ahantu ibiza bitabibasira.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yagaragaje uburyo hari ibyiciro by’abafite ubumuga bitagaragazwa bikaba byatuma bahura n’ibibazo nyamara byakwirindwa mu gihe ibyo byiciro byaba byagaragajwe

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, ushinzwe ubutabazi bwihuse no gusana ibyangirijwe, ACP Egide Mugwiza yavuze ko iyo habaye ibiza, icya mbere bitaho ari ugutabara abo batashobora kwirukanka ngo bahunge barimo, abafite umumuga, ababyeyi batwite, abari mu za bukuru n'abandi.

    Yavuze ko uyu munsi hakurikijwe ibyabaye mu 2023, bafashe ingamba zitandukanye mu kwirinda ko ibiza biramutse byongeye kuba bitakwangiriza byinshi.

    Izo zirimo gukura abantu bose bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, aho nk'ubu abaturage barenga 4700 bakuwe bene aho hantu ndetse ubu bari gukodeshererwa mu bice bitandukanye.

    Ati 'Ibyo byiyongera ku zindi ngamba twafashe. Nk'ubu nko mu Majyaruguru, Uburengerazuba n'ahandi tubona hateje ibibazo, twahashyize ibikoresho twakwifashisha mu butabazi bwihuse dufatanyije n'izindi nzego, buri rwose rugatabara mu rwego ruzobereyemo.'

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, ushinzwe ubutabazi bwihuse no gusana ibyangirijwe, ACP Egide Mugwiza yavuze ko mu kwirinda ibyabaye muri Gicurasi 2023, ubu abaturage benshi bakuwe mu manegeka ndetse uyu munsi leta iri gukodeshereza abarenga 4700 bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Imiryango itandukanye n’inzego za leta zifite aho zihuriye n’abafite ubumuga n’ibikorwa by’ubutabazi byaganiriye ku ngamba zafatwa mu gutabara abafite ubumuga mu bihe baba basumbirijwe n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-ibi-bihe-ibiza-bikunze-kwibasira-abanyarwanda-abafite-ubumuga-bafashwa

  • Abayobozi b'u Rwanda n'aba Uganda bagiye guhurira mu nama y'umutekano – #rwanda #RwOT

    Iyi nama biteganyijwe ko iba kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi mu 2024. Ihuza abayobozi bo muri Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga zombi n'abo mu nzego z'umutekano.

    Intego y'iyi nama ni ukurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba n'ibyemezo byafashwe mu nama nk'iyi yabereye i Kabale mu Ukuboza mu 2023.

    Iyi nama yabereye muri Uganda ni yo ya mbere yari ihurije hamwe abayobozi mu nzego nkuru z'ibihugu byombi kuva muri Mutarama mu 2022. Yabaye nyuma yo kwemezwa na Perezida Kagame ndetse na mugenzi we wa Uganda, Museveni.

    Yari igamije kurebera hamwe uko ibihugu byombi byafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gukumira magendu no gushyiraho ingamba zatuma ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi burushaho gutera imbere bikajyana no koroshya urujya n'uruza rw'abantu.

    Hashize iminsi ibihugu byombi biri mu nzira y'ibiganiro byo kuvugurura umubano wari warajemo agatotsi guhera mu 2017.

    Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo no gukorana n'imitwe ishaka kuruhungabanya. Ni mu gihe Uganda yashinjaga u Rwanda kuyoherezamo intasi.

    Mu 2022, umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y'uruzinduko Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n'Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.

    Nubwo uruzinduko rwatanze umusaruro n'umupaka wa Gatuna wari umaze igihe ufunze ugafungurwa, haracyari ibibazo bitandukanye birimo ubuhahirane butarajya ku rwego bwahozeho mbere yo kuzamba k'umubano.

    Hari bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ibicuruzwa bimwe na bimwe byajyaga biva muri Uganda bitakigaragara ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa by'abacuruzi baciriritse nk'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Nk'ikimenyetso cyo kuzahuza k'umubano w'ibihugu byombi, muri Werurwe mu 2023, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y'ubufatanye.

    Amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubutabera n'Itegeko Nshinga, ubufatanye mu by'amategeko, ibiganiro n'ubujyanama mu bya politiki n'amasezerano ku bibazo by'abinjira n'abasohoka.

    Imipaka iherutse gufungurwa, byongera kuzahura urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-u-rwanda-n-aba-uganda-bagiye-guhurira-mu-nama-y-umutekano