Blog

  • Pan African Movement Rwanda yatangije amasomo y'igihe gito ku biga muri Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Ni amasomo yiswe 'Leadership Program' yatangirijwe ku itariki ya 4 Gicurasi 2024 muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ahari icyicaro cya PAM ishami ry'u Rwanda, ariko akaba azanatangirwa muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami ya Gikondo na Huye.

    Azajya atangwa mu mpera z'icyumweru ku banyamuryango ba PAM biga muri ULK ndetse n'abiga mu zindi kaminuza babyifuza, nyuma bazanahabwe impamyabushobozi.

    Abarimu bazajya bayatanga barimo Rutaremara Tito usanzwe ari Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda na Musoni Protais usanzwe ari we Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda.

    Umuyobozi Wungirije wa PAM Rwanda, Twagirimana Epimaque na we uri mu bazatanga aya masomo, yavuze ko amasomo azatangwa abumbiye mu nyigisho eshanu zigamije kwerekana Umunyafurika ukenewe mu rugendo rwo kwigobotora ubukoloni ndetse n'umuyobozi mwiza nk'ababayeyo mu gihe cyo guharanira ubwigenge bwa Afurika.

    Yagize ati 'Tugamije kureba uko twakubaka Umunyafurika ukenewe, wavamo umuyobozi uharanira impinduka w'ejo hazaza. Bagomba kumva neza Umunyafurika ukenewe, uko ahagaze ubu n'ibyo akeneye. Ikindi tubigisha ni ukureba impamvu Afurika idashyira hamwe ngo ibe umugabane umwe kandi hari n'ibigenda byemeranywa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ariko uyu munsi kuki bidashyirwa mu bikorwa.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Prof Nkundabatware Innocent uhagagariye PAM Rwanda muri iyi kaminuza yavuze ko ayo masomo ari inkingi ya mwamba cyane ku kubaka Afurika ifite Ubwigenge.

    Ati 'Afurika turi kuyubaka mu buryo yaba Afurika yigenga haba mu mitekerereze, ubushobozi ndetse no kwigira. Bitangirira mu kuba ubohotse mu bitetekezo ariko biganisha ku kubaka, ukazana igitekerezo n'undi akakizana mu gihugu noneho ibyo bihugu byakwihuza bikazatuma Afurika yigenga kandi igatera imbere'.

    Yakomeje ati 'Aba banyeshuri bari muri PAM Rwanda bafite amahirwe arenze ku masomo asanzwe biga kuko bahinduka abayobozi bafite umurogo batikunda ahubwo bakunda akazi n'abo bakorera'.

    Prof Nkdabatware kandi yavuze ko nubwo ubukoloni bukiboshye Afurika mu buryo butaziguye ariko kuba hari abaharaniye Ubwigenege bw'uyu mugabane bukagerwaho bitanga icyizere ko Abanyafurika bashobora gutera indi ntambwe mu kwigenga nyakuri mu gihe bunze ubumwe bahuje intego.

    Umuryango PAM washinzwe mu 1946 nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi. U Rwanda rwawinjiyemo mu 2015.

    Kuri ubu uyu muryango wahawe intego yo guhindura imitekerereze y'Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda y'uyu mgabane igamije kuwugira umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.

    Amasomo azajya atangwa mu mpera z’icyumweru

    Prof Nkundabatware Innocent uhagagariye PAM Rwanda muri ULK , yavuze ko Ubwigenge nyakuri bwa Afurika bushoboka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pan-african-movement-rwanda-yatangije-amasomo-y-igihe-gito-ku-biga-muri

  • Dr Faustin Ntezilyayo yagaragaje uko umubare muke w'abakozi wazonze imitangire y'ubutabera – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga icyumweru cy'ubucamanza gitaganyijwe kurangira ku wa 10 uku kwezi.

    Yagize ati 'Ikibazo kituraje ishinga gikomeye cyane ni uko imanza zinjira mu nkiko ziruta izo duca kubera dufite abakozi bake, bigatuma intego yacu yo gutanga ubutabera bwihuse idindira.'

    Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Ubucamanza igaragaza ko mu Rwanda mu 2022/2023 imanza zabaye ibirarane zageze kuri 62%.

    Yagaragaje ko mu manza zinjiye mu nkiko uwo mwaka zaba iziburanishwa mu mizi n'izo ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

    Dr Ntezilyayo yagaragaje ko hagiye haba amavugurura agamije kongera umubare w'abakozi ariko ntibijyane no kuba umubare w'abaturage n'ubukungu bw'igihugu byiyongera.

    Ati 'Hagiye haba amavugurura ukabona inzego turazivugurura ariko umubare ntujyanye n'ubwiyongere bw'abaturage n'ubukungu bw'igihugu. Buriya uko ubukungu bugenda bukomera hari ubwo habaho ibyaha bijyanye n'uko bugenda bwifata.'

    Yashimangiye ko inzego zitandukanye zagejejweho ikibazo kigendanye n'amikoro ku buryo abakora mu nzego z'ubutabera bahabwa umushahara munini kugira ngo abakozi bazo babashe kubagumana ariko ko bitarabonerwa igisubizo.

    Ati 'Icyo navuga ni uko buri gihe iyo badutegurira ingengo y'imari tukigarukaho no mu Nteko Ishinga Amategeko cyagezeyo. Ibiganiro biracyakomeza n'izo nzego z'ubutegetsi.'

    Ahangayikishijwe n'abafungwa igihe kirekire batarakatirwa

    Dr Ntezilyayo Faustin yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy'ibirarane kiraje ishinga kuko usanga ibihe amategeko ateganya bitubahirizwa.

    Ku bijyanye n'abafungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko bakamara igihe kirekire bafunzwe, yashimangiye ko ari ikibazo gikomeye.

    Ati 'Nkatwe mu nzego z'ubucamanza niba ari ikibazo kitubangamira twebwe ni uko umuntu ashobora kuza kurega uyu munsi, urubanza rwe rukamara umwaka rutaracibwa, yewe rugafata imyaka ibiri.'

    Yakomeje ati 'Iyo habayemo imanza nshinjabyaha umuntu agafungwa by'agateganyo iminsi 30 igashira, dosiye ikaregerwa urukiko ariko twebwe tukaba tudafite ubushobozi…ariko ikibazo kiba gihari ni uko imanza nshinjabyaha ari nyinshi.'

    Yagaragaje ko ari ikibazo inzego z'ubucamanza zahagurukiye kandi ko na politiki y'ubutabera ikomeje kugishakira umuti kugira ngo harebwe uko byakemurwa.

    Yagaragaje ko ibigomba gukorwa byihutirwa ari ukongera umubare w'abakozi bahuye n'ingano y'akazi gahari no kwigisha abaturarwanda kwirinda gukora ibyaha.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko umubare muto w’abakozi ubangamira imitangire y’ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-faustin-ntezilyayo-yagaragaje-uko-umubare-muke-w-abakozi-wazonze-imitangire

  • PAC yatahuye ko Umujyi wa Kigali watanze isoko rya miliyari 49 Frw bitari ngombwa – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya leta ya 2022/2023 igaragaza ko Umujyi wa Kigali wagiye ugira ibibazo mu mitangire y'amasoko aho watanze isoko ku mafaranga menshi ugereranyije n'ayagombaga gukora ibikorwa byo gusana no kubungabunga imihanda.

    Ubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwisobanuraga imbere ya PAC kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, abayobozi bahakanye ibyo gukoresha ibiciro bihanitse.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibikorwa by'Umujyi, Julian Rugaza, yatangaje ko babanza gutegura ibikoresho byose bizakenerwa byose batazi ibizakoreshwa muri rusange.

    Ati 'Twashyizeho ibintu byose abantu bashobora kuba bakenera cyangwa se no ku bindi bikorwa byakenerwa.'

    Depite Muhakwa yahise abaza ati 'Niba mwararebye ibintu byose byakenerwa ni byo byabahaye ziriya miliyoni 766 Frw, mugereranya ingengo y'imari ariko rwiyemezamirimo watsindiye isoko aritsindira kuri miliyari 49 Frw […] Nta mpamvu yo kuvuga ngo mwateguye ibikoresho bya miliyoni 766 Frw hanyuma rwiyemezamirimo atsindira isoko kuri miliyari 49 Frw.'

    Rugaza yasobanuye ko ufashe ibikoresho bateguye kuzakoresha 'ingano yabyo ugakuba ibiciro ari byo bihita bitanga igiciro cya miliyari 49 Frw.'

    Abadepite bifuje kumenya niba iyo ngengo y'imari babonye nini ari iya rwiyemezamirimo cyangwa iy'umujyi wa Kigali, Rugaza asubiza ati 'ni iy'uwatsindiye isoko.'

    Depite Muhakwa ati 'Ubwo uwatsindiye isoko rero ni we waba agiye kubagenera ibyo muzakora, none izi miliyoni 766 Frw mwazishyizeho mugendeye kuki?'

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko miliyoni 766 Frw zashyizweho hagendewe ku mafaranga yari ahari mu ngengo y'imari, ariko isoko rya miliyari 49 Frw rigaragaza ibintu byakenerwa byose mu gihe haba habonetse ikintu gitunguranye cyakenera gukorwa.

    Isoko ryatanzwe riba rigomba kumara imyaka itatu. Umushinga wateguwe wateganyaga igiciro cy'ikintu kimwe nyamara badashobora kumenya ingano nyakuri y'ibyo rwiyemezamirimo azakora.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, yagaragaje ko iri soko ryari iryo gutunganya imihanda mu buryo bwa buri munsi ariko ayo mafaranga yashyizweho batayafite mu ngengo y'imari.

    Ati 'Ugiye kureba ibyo tuba tugomba gukora ziriya miliyari zashoboka ariko ayo mafaranga ntabwo aboneka. Iyo turi gutegura ingengo y'imari usanga amafaranga yacu bayakase inshuro nyinshi cyane, bivuga ko iyo bagiye gutanga amasoko bagendera ku mafaranga twabashije kubona mu ngengo y'imari ariko bitajyanye n'akazi kagiye gukorwa.'

    Yatanze urugero rw'umuhanda Ndera -Gikomero ugiye gukorwa, aho ibyakozwe bigaragaza ko 'rwiyemezamirimo yatsindiye isoko hagendewe ku mafaranga tuzabona mu ngengo y'imari.'

    Katababwa kandi yavuze ko iyo bari gutegura ibizakenerwa mu gusana imihanda bareba ibyo umuntu ashobora guhura nabyo byose bagashyiramo amafaranga yabyo.

    Ati 'Tugakora urwo rutonde rwose tutazi neza ko ibyo byose bizakorwa kugira ngo nitugera aho bakorera tugasanga hari igikoresho gikenewe, tutazavuga ngo mu rutonde nta kirimo kuko ntitujya kongera kujya gutanga isoko.'

    Yasobanuye ko mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano bongera kumvikana na rwiyemezamirimo ku bizakorwa ku muhanda, hagasinywa bwa kabiri ibizishyurirwa n'ibitazishyurirwa.

    Abadepite bagaragaje ko iyi mikorere ikwiye gukosoka kugira ngo amafaranga akoreshwe neza.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali Asaba Katabarwa yavuze ko bateganya ibintu byose batazi neza ibyo bazahura na byo mu mihanda

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko iyi mikorere ikwiye gukosorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pac-yatahuye-ko-umujyi-wa-kigali-watanze-isoko-rya-miliyari-49-frw-bitari

  • Imyitwarire ikwiye kuranga umukobwa mwiza mu… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024, nyuma yo kwitabira igitaramo gikomeye umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album ye ya mbere yise ‘Wahozeho’.

    Naomie witegura kurushinga n'umukunzi we yari kumwe n’abo mu muryango we barimo Brenda ndetse na Katha Kamali. Bombi bari baherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko biteguye kwitabira iki gitaramo cyari cyubakiye ku kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni igitaramo cyaririmbyemo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Asaph Ministries, True Promises, Himbaza Club, Papy Clever n’umugore we Dorcas n’abandi.

    Nishimwe yavuze ko afite ishimwe rikomeye muri aya mezi ya mbere y’umwaka wa 2024, kuko yambikiwemo impeta kandi n’umuryango we ukaba umeze neza.

    Uyu mukobwa yavuze ko atiyumvisha imibereho y’umuntu ubaho atishyingikirije Imana ariko ‘kandi bishingira ku kuntu wakuze’.

    Ati “Ariko inama natanga ku bantu bose ni ukumenya Imana. Kumenya Imana ni ibintu byiza udashobora kubonera amagambo abisobanura. Nta n’ubwo wabyumva.”

    Yavuze ko hari abantu ‘bapinga ibintu by’Imana’ ndetse bakumva ko abajya gusenga atari abasirimu. Uyu mukobwa yabwiye buri wese ko ashobora gukorera Imana, kandi agakomeza kubaho ubuzima ashaka. Ati “Uri umusirimu ukunda Imana mbese nk’uku.”

    Nishimwe yavuze ko umukobwa mwiza ukunda Imana ‘aba yuzuye’. Ati “Umukobwa mwiza ufite Imana ni umukobwa uba wuzuye, umuhungu, umugabo, umuntu wese ufite Imana njyewe numva y’uko iyo udafite Imana hari ikintu uba ubura mu buzima bwawe.”

    Abajijwe ku bijyanye no gutanga icya 10 mu rusengero, Nishimwe yavuze ko kuva yatanga’ icya 10 ku byo yinjiza byamufashije kwaguka muri we, kandi yabonye ibintu byiza mu buzima bwe. Ni umuco avuga ko ukwiye kuranga buri mukristu, kuko Imana isubiriza mu nzira nyinshi.

    Nishimwe yasabye buri wese guha ‘umwanya Imana mu buzima bwawe’. Ati “Wowe gusa ufungure amarembo yawe, ureke Imana ikore.”

    Kathia Kamali wari kumwe na Nishimwe yavuze ko yishimiye kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa aho ‘abantu bavuga’ ururimi rumwe’. Ati “Ni ibintu by’agaciro, ntabwo ari ibintu tubona buri munsi, iyo byabaye ni ibintu biduhesha ishema cyane, tukitabira. Ndumva, meze neza.”

    Uyu mukobwa yavuze ko anyurwa cyane n’umwanya wo kuramya Imana no kuvuga ijambo ry’Imana, cyane cyane iyo bari mu rusengero basenga, aho basanzwe basengera muri Women Foundation Ministries ya Apôtre Alice Mignone Kabera.


    Miss Nishimwe Naomie yavuze ko umukobwa mwiza ari uwamenye Imana


    Nishimwe Naomie [Uri iburyo] yari kumwe n'abo mu muryango we Kathia Kamali na Brenda


    Kathia Kamali yavuze ko anyurwa cyane n'ibihe byo kuramya Imana no kwigisha ijambo ry'Imana



    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NISHIMWE NA KATHIA KAMALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142699/imyitwarire-ikwiye-kuranga-umukobwa-mwiza-mu-mboni-za-miss-nishimwe-naomie-video-142699.html

  • Nyambo yahishuye ko afite umukunzi utari Titi Brown, ndetse ko bidashoboka ko bakundana #rwanda #RwOT

    Biragoye kuba wakumvisha abakurikira ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda ko umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] ndetse n’umukinnyi wa filime Nyambo Jesca badakundana kuko nubwo bagerageza kubihisha, rubatamaza.

    Guhera muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo inkuru z’uko Nyambo na Titi Brown bakundana zatangiye kuvugwa, zikaba zaragiye zitizwa umurindi n’amafoto ndetse n’amashusho ya bo bombi yagiye asohoka bagiranye ibihe byiza.

    Gusa aba bombi bakomeje kugenda babihakana aho bo bavuga ko ari inshuti zisanzwe nta rukundo ruri hagati ya bo.

    Titi Brown kwihishira bikaba hari gihe byamunaniye maze asuka amarangamutima ye hasi, byabaye ubwo Nyambo yagiraga isabukuru y’amavuko tariki ya 18 Mata 2024.

    Icyo gihe abinyujije ku mbuga nkoranyamba yagize ati “Ndabizi uyu munsi nagushyize mu bihe bituma utekereza impamvu ntakwifurije isabukuru nziza cyangwa impamvu ntagupositinze, mukundwa narimo negeranya amagambo kugira ngo nze gutuma umenya ukuntu niyumva, uburyo uri uw’agaciro, umugisha wazanye mu buzima bwanjye.”

    Yunzemo ati 'Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva nkunzwe kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi.'

    'Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nkawe, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nkawe.'

    Nyambo akaba yabwiye ISIMBI ko Titi Brown ari inshuti ye magara atari umukunzi we, ahubwo yahise ahishura ko afite umukunzi.

    Ati “Titi ni inshuti yanjye magara. Mfite umukunzi utari Titi Brown, umukunzi wanjye ntabwo mumuzi. Inshuti yanjye magara murayizi ariko umukunzi wanjye ntimumuzi.”

    “Ntabwo umukunzi wanjye aba mu Rwanda. Ibivugwa ntacyo umukunzi wanjye bimutwaye. Titi ntarabyifuza kuko na we afite umukunzi. Titi afite umukunzi nanjye mfite umukunzi, twe turi inshuti. Njyewe ntabwo ndi umukunzi wa Titi.”

    Gusa nubwo avuga ibi ariko, amakuru avuga ko bakundana ahubwo bahisemo kuba urukundo rwa bo barugize ibanga nubwo hari igihe rubatamaza.

    Titi na Nyambo biragoye kwemeza abantu ko badakundana

    Nyambo yavuze ko badakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyambo-yahishuye-ko-afite-umukunzi-utari-titi-brown-ndetse-ko-bidashoboka-ko-bakundana

  • Kamonyi-Musambira/Kwibuka30: Jenoside ntabwo ari Amateka y'Umuntu ku giti cye-Visi Meya Uwiringira Marie Josee #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee yabwiye Abanyamusambira n'inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ko'Kwibuka' ari Amateka y'Abanyarwanda, Amateka y'Igihugu, ko atari ay'Umuntu ku giti cye. Aha, ni ho yahereye asaba abagifite imibiri ishyinguye mu mva hirya no hino gushishikarira kuyimura ikajyanwa mu rwibutso rw'Akarere kuko ariho hizewe Umutekano wayo, hakaba kandi ari naho amateka yabo yabungabungwa neza.

    Visi Meya Uwiringira, yasabye buri wese waje Kwibuka ndetse n'utaje ariko aho ari akaba afite ishyaka ryo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi muri iki Gihugu kurwanya no guhangana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.

    Imyaka ibaye 30 Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ' Twibuke Twiyubaka'.

    Yakomeje ashishikariza Abakuze, Abarezi, Abanyamadini kugira uruhare mu kuganiriza abakiri bato ku mateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Ingengabitekerezo yayo ndetse no kubabwira icyerekezo Igihugu gifite.

    Yagize kandi ati' Duharanire ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye. Mu miryango Ababyeyi ni ngombwa ko babwiza ukuri Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo urwango rwahemberewe mu banyarwanda!, Babigishe Urukundo n'Ubumwe kuko ariwo murage Abanyarwanda dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa'.

    Abaje Kwibuka, bibukijwe ko Kwibuka ari n'umwanya wo kunamira no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abarokotse Jenoside ntabwo Ubuyobozi bw'Akarere bwabibagiwe.

    Visi Meya Uwiringira, avuga ko Ubuyobozi bw'Akarere bufatanije n'izindi nzego hari icyo bakora mu rwego rwo guhangana n'Ingaruka za Jenoside, ariko kandi no gufasha abayirokotse kwiyubaka.

    Ati' Mu rwego rwo kudaheranwa n'agahinda ndetse no kuzirikana Abarokotse Jenoside batishoboye, by'umwihariko Ubuyobozi bw'Akarere dufatanije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, tugerageza kubafasha mu mibereho yabo haba kubabonera Amacumbi, kubafasha mu bijyanye n'uburwayi no kubavuza, kubafasha mu bijyanye n'Uburezi ndetse no gukora imishinga ibafasha guhangana n'urugamba rw'Iterambere Igihugu cyacu kirimo'.

    Bamwe mu baturage baje kwibuka, Abato n'Abakuru.

    Yakomeje yibutsa ko mu rwego rwo gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye kwiyubaka no kujyana n'iterambere ry'Igihugu nta n'umwe usigaye, Ubuyobozi ngo nubwo hari ibyo baba batarageraho ariko ngo buri mwaka babizeza ko hari ikiba kigomba gukorwa, haba mu kubaka Inzu, kuvuza Abarwayi, Gutanga Inkunga y'Ingoboka ndetse no gushyigikira Imishinga y'Abarokotse Jenoside bifuza kugera ku rugamba rw'Iterambere.

    Ashingiye ku kuba muri iki gihe cyo Kwibuka hari ahagiye hagaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibikorwa byibasiye Abarokotse Jenoside mu Mirenge imwe n'imwe y'Akarere ka Kamonyi, yibukije ko ibyo bisubiza inyuma Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse n'Ubudaheranwa bw'Abarokotse Jenoside.

    Inzego zitandukanye zirimo iz'Umutekano zifayanije n'Abanyamusambira'Kwibuka'.

    Yibukije kandi ko ibibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside, Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gufatanya n'inzego zitandukanye zirimo; Imiryango itari iya Leta, haba Leta kugira ngo bikemuke bityo buri munyarwanda wese agire amahirwe ku byiza u Rwanda rwagezeho ndetse no ku miyoborere myiza ya Leta y'Ubumwe kuko urufatiro ruhari rushingiye ku miyoborere myiza igamije iterambere n'imibereho myiza ya buri Munyarwanda, nta vangura, nta karengane kuko' Ihame ryacu ni Ubunyarwanda kandi ryabaye Umusingi wo kubaka u Rwanda rushya'.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee, yibukije abagaragarwaho n'Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibikorwa byibasira Abarokotse Jenoside n'ibindi byaha bisa nabyo ko Igihugu kitazabihanganira. Yasabye buri wese guharanira kwicungira umutekano yita kubimuhuza n'undi nk'Abanyarwanda no guharanira iterambere kugira ngo buri wese yumve atekanye. Yagize kandi ati' Mu gushyigikira ibyiza twagezeho, tugomba guharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho no kubungabunga umutekano tugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu ryubakiye ku miyoborere myiza kuko Amahitamo y'Abanyarwanda ni Ukuba Umwe, Kureba Kure no kubazwa Inshingano'.

    Amwe mu mafoto atandukanye y'umunsi wo'KWIBUKA' i Musambira;

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/06/kamonyi-musambira-kwibuka30-jenoside-ntabwo-ari-amateka-yumuntu-ku-giti-cye-visi-meya-uwiringira-marie-josee/

  • Rayon Sports yakubise itababarira AS Kigali iyitsinda imvura y’ibitego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 4-2, igira amanota 57 ku mwanya wa kabiri, irushwa 10 na APR FC yegukanye Shampiyona.

    AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatanu n'amanota 42. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Charles Bbaale, watsinze 2 Charles Baale, Muhire Kevin ndetse na Paul Gomis watsinze kimwe cya penaliti.

    Ibya AS Kigali byatsinze na Khadime Ndiaye witsinze ndetse na Iyabivuze Ozey. I Huye, Mukura VS yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 birimo icy'Umunyezamu Sebwato Nicolas.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yakubise-itababarira-as-kigali-iyitsinda-imvura-yibitego/

  • U Rwanda rwagaragaje ko umubano rufitanye na Uganda urenze ubuturanyi – #rwanda #RwOT

    Umubano wa Uganda n'u Rwanda ni ingingo Mukeka Clémentine yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi mu 2024, mu biganiro by'umutekano byahuje abayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda n'iza Uganda.

    Uretse Mukeka ku ruhande rw'u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa; Umuvugizi w'Igisirikare, Brig Gen. Rwivanga Ronald ndetse n'abandi bari mu nzego z'igisirikare na Polisi.

    Intumwa za Uganda zo zihagarariwe na Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

    Intego y'iyi nama ni ukurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba n'ibyemezo byafashwe mu nama nk'iyi yabereye i Kabale mu Ukuboza mu 2023.

    Iyi nama yabereye muri Uganda ni yo ya mbere yari ihurije hamwe abayobozi mu nzego nkuru z'ibihugu byombi kuva muri Mutarama mu 2022. Yabaye nyuma yo kwemezwa na Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni.

    Yari igamije kurebera hamwe uko ibihugu byombi byafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gukumira magendu no gushyiraho ingamba zatuma ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi burushaho gutera imbere bikajyana no koroshya urujya n'uruza rw'abantu.

    Ubwo yatangizaga iyi nama, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yagarageje ko 'ari iby'agaciro guha ikaze intumwa za Uganda mu Rwanda muri Nyagatare muri iyi nama ya kabiri y'umutekano hagati y'u Rwanda na Uganda.'

    Yavuze ko kuba inama nk'iyi yaterana bigaragaza ubushake ibihugu byombi bihuriyeho bwo kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Ndashaka kugaruka ku kamaro k'inama y'uyu munsi no gushimangira intego yacu duhuriyeho yo gushimangira umubano w'ibihugu byombi. Kwitabira kw'abayobozi bo mu nzego nkuru bahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no muri Uganda ni ikimenyetso gikomeye cyo kwiyemeza duhuriyeho mu bijyanye no kwimakaza umubano hagati y'u Rwanda na Uganda urangwa n'amahoro, inyungu ndetse n'uburumbuke.'

    Mukeka yakomeje avuga ko u Rwanda na Uganda bisangiye byinshi birenze kuba ibihugu bituranye gusa, ari nayo mpamvu bikwiriye kurebera hamwe uko byakemura ibibazo n'imbogamizi bishobora kuzanwa n'uyu murunga ubihuje.

    Ati 'Ibihugu byacu bisangiye ibirenze kuba bituranye, dufite umurunga ushingiye ku mateka, umuco n'ibijyanye n'ubukungu. Uyu murunga uduhuje uzana n'ibindi bibazo dusangiye by'umwihariko ibijyanye no kubungabunga umutekano n'ituze ry'abaturage bacu, ariko binyuze mu gukorera hamwe no gusangira amakuru no gushyira hamwe imbaraga zacu dushobora kubaka ahantu harushijeho gutekana ku bw'abaturage bacu ndetse tugashyigikira iterambere rirambye hakurya y'imipaka yacu.'

    Umuhate wo gukorana n'u Rwanda urushaho kwiyongera

    Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda yavuze ko ashima umuhate w'ubuyobozi bw'ibihugu byombi mu kubaka umubano utajegajega.

    Ati 'Munyemerere nshimire cyane ubuyobozi bwo hejuru bw'ibihugu byacu byombi ku bw'umuhate bakomeje kugaragaza mu gushimangira umubano hagati y'ibihugu byacu byombi.'

    Yakomeje avuga ko 'afite icyizere ko binyuze mu biganiro bibaye mu mucyo no kubwizanya ukuri ibihugu byombi byafatanya mu gukemura ibibazo byose biri ku mupaka'.

    Julius Kivuna yavuze ko Uganda igeze kure ishyira mu bikorwa ibyemezo byari byaraganiriweho mu nama yabanje.

    Ati 'Nishimiye kubabwira ko Uganda yateye intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa amasezerano n'ibyemezo twaganiriyeho mu nama yacu iheruka.'

    Yagaragaje ko umuhate Uganda ifite mu gukorana n'u Rwanda ugenda wiyongera.

    Ati 'Umuhate wacu mu gukorana no gufatanya namwe bagenzi bacu bo mu Rwanda warushijeho gukomera kandi mfite icyizere ko imikoranire yacu izakomeza gutera imbere no mu myaka iri imbere.'

    Hashize iminsi ibihugu byombi biri mu nzira y'ibiganiro byo kuvugurura umubano wari warajemo agatotsi guhera mu 2017.

    Mu 2022, umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y'uruzinduko Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n'Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.

    Mukeka Clémentine na Julius Kivuna nibo bayoboye amatsinda y'abayobozi ku mpande z'ibihugu byombi

    Ibi biganiro by'umutekano byahuje abayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda n'iza Uganda

    Ibi biganiro by'umutekano byahuje abayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda n'iza Uganda

    Julius Kivuna ushinzwe amahoro n'umutekano mu Karere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda yavuze ko ashima umuhate w'ubuyobozi bw'ibihugu byombi mu kubaka umubano utajegajega

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yagaragaje ko umubano u Rwanda rufitanye na Uganda urenze kuba ibihugu bituranye

    Mukeka Clémentine na Julius Kivuna nibo bayoboye amatsinda y'abayobozi ku mpande z'ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ko-umubano-rufitanye-na-uganda-urenze-ubuturanyi

  • Kuba mu Rwanda si igihano – Yolande Makolo – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2022, nyuma y'amezi abiri guverinoma z'ibihugu byombi zigiranye amasezerano yo kohereza aba bimukira, Urukiko rw'i Burayi rurinda uburenganzira bw'ikiremwamuntu (ECHR) rwahagaritse indege yiteguraga kubohereza, rusobanura ko u Rwanda rudatekanye.

    Mu Ukuboza 2023, guverinoma z'ibihugu byombi zavuguruye aya masezerano, zishyiramo ingingo yemeza ko u Rwanda rutekanye. Ibi byashimangiwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Mata 2024, bemeye ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru Laura Kuenssberg, Makolo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira aba bimukira, asubiza abavuga ko rudatekanye ko bibeshya, ko baba bibasira iki gihugu mu buryo bw'akarengane.

    Yagize ati 'Kuba mu Rwanda si igihano. Ni igihugu cyiza, gifite ikirere cyiza.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, tariki ya 22 Mata 2024 yatangaje ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko kuba mu Rwanda atari igihano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuba-mu-rwanda-si-igihano-yolande-makolo

  • Ntabwo tuzabisubira: Umujyi wa Kigali wananiwe gusobanura iby'amasoko ya miliyari 4.4 Frw yatanzwe binyuranye n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko Umujyi wa Kigali wananiwe kubahiriza amategeko n'amabwiriza mu byerekeye gutanga amasoko.

    Hagaragaramo amasoko atatu afite agaciro ka miliyari 4,4 Frw yatanzwe hatagishijwe inama Minisiteri y'Ubutabera kandi biteganyijwe mu mategeko agenga amasoko ya Leta.

    Tariki 6 Gicurasi 2024, ubwo Umujyi wa Kigali witabaga PAC, ngo utange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibikorwa by'Umujyi, Julian Rugaza, yahise agaragaza ko bakoze amakosa yo gutanga amasoko batagishije inama ariko ko batazabisubira.

    Ati 'Amasezerano twasinye tutagishije inama Minijust, aya ni amakosa twakoze, twemera kandi dusabira imbabazi ko tugiye kuyakosora, ni ukuvuga ngo ariya masezerano twasinyanaga na RDF ntabwo twajyaga tugisha inama ariko tubizeza ko tutazongera kuyasubira.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yagaragaje ko hagombaga gukurikizwa amategeko kuko nta rengayobora ryashyizeho.

    Ati 'Itegeko rirasobanutse, nta hantu ritanga irengayobora ngo rivuge ngo icyakora kuri aya masoko ntabwo kugisha inama Minijust bikenewe, mukavuga muti dusanzwe tubikora […] ndagira ngo mutubwire ibyo aho mwabikuye.'

    Umuyobozi ushinzwe Amasoko mu Mujyi wa Kigali, Twahirwa Faustin, yagaragaje ko impamvu nyamukuru zatumye batagisha inama Minisiteri y'Ubutabera ari uko babonaga ari ikigo cya Leta kigiye guha serivisi ikindi kigo cya Leta.

    Ati 'Impamvu ya mbere ni uko ari Leta yari ije gukorera indi Leta, twiyumvishaga ko nta kugisha inama byari bikenewe.'

    Depite Muhakwa yahise avuga ko hatari kurebwa ukorera undi kuko kugisha inama bigendera ku mubare w'amafaranga aho kureba abagiye gukorerana ibikorwa.

    Twahirwa ati 'Iya kabiri twagendeye ku masezerano y'ubufatanye yasinywe hagati ya MINADEF, Minaloc hamwe na MINECOFIN isobanura inshingano zahawe 'Reserve Force' kuko inshingano zumvikanaga za buri rwego ku kazi kahawe Reserve Force… duhita dusinya amasezerano'

    Depite Muhakwa yagaragaje ko nta ngingo bari bafite ibemerera gutanga amasezerano batagishije inama, ndetse ko bitumvikakana.

    Umunyamategeko w'Umujyi wa Kigali, Hubert Vieri Kiteretse yagaragaje ko impamvu yatumye batanga iri soko, byasaga n'aho ari Umujyi wa Kigali wari uri gukoresha abatekinisiye bawo.

    Ati 'Byabaye nk'aho ari abakozi ba Leta bari gukorera Leta bagahabwa ibikoresho bibafasha ndetse nta bwo twakwirengagiza ubwihutirwe bw'uriya mukingo abaturage bakomezaga bagaragaza ko ubutaka bworoshye bisaba ko tubarengera mu buryo bwihutirwa kugira ngo ubuzima bwabo butahangirikira.'

    Abadepite bagaragaje ko byari kuba byiza iyo baba baragiye kugisha inama bakabwirwa ko bidakenewe ari byo byari kuba byumvikana.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko aya amakosa yo gutanga amasoko hagendewe ku masezerano y'imikoranire batayasubira.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko bidakwiye gutanga isoko ry’amafaranga menshi utagishije inama Minijust


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-tuzabisubira-umujyi-wa-kigali-wananiwe-gusobanura-iby-amasoko-ya