Blog

  • Navuze yego – Sonia Rolland nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland, yambitswe impeta ya fiançailles.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rolland yashyizeho ifoto ye yambaye impeta, afashe mu kiganza umusore wayimwambitse maze iherekezwa n’amagambo agira ati “navuze yego”.

    Sonia Rolland w’abana babiri, Tess Rolland Rocancourt yabyaranye na Christophe Rocancourt na Kahina Lesper-Rolland yabyaranye na Jalil Lespert, ntabwo yigeze atangaza izina ry’uwamwambitse impeta.

    Gusa amakuru menshi avuga ko yaba ari umukunzi we wa kera, Christophe Rocancourt babyaranye muri 2007

    Muri 2022, Sonia Rolland yatangaje ko yishimiye kuba ari mu rukundo, akaba ari mu rukundo n’inshuti ye yo mu bwana, bakundanyeho mu myaka 18 ishize.

    Nta gushindikanya ko yavugaga Christophe Rocancourt batandukanye muri 2009 ubwo yahitaga ajya mu rukundo na Jalil Lespert.

    Sonia Rolland yambitswe impeta ya fiançailles

    Biravugwa ko ari Christophe Rocancourt wamwambitse impeta

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/navuze-yego-sonia-rolland-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-ya-fiancailles

  • Umuyobozi wa RGB yemeje ko abafana ba Rayon sports bishimiye uburyo ikipe yabo iyobowe uretse abari bafitemo inyungu zabo bwite. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukiganiro n'abanyamakuru cyabaye ubwo hasonzwaga Imikino ya umurenge Kagame cup Madam Kaitesi Usta uyobora RGB yatangarije itangazamakuru ko abakunzi ba Rayon sports babashima kubera ko babafashije gushyira ku murongo imiyoborere y'ikipe yabo.

     

    Tariki ya 5 Gicuransi 2024 Madam Kayitesi yavuze ko ikipe ya Rayon sports yagarutse ku murongo nyuma yamakimbirane yari yayigaragayemo akomeye yari yashyamiranyije bamwe mu bayiyoboraga nabari bayiyoboye.

     

    yagize ati'Amakimbirane yari mu ikipe yari akomeye mwibuke ko byabaye mu bihe bya Covid nta mikino ihari, bivuze ko ibyo bapfaga atari imikino. Icyo twakemuye rero cyari ikibazo cy'imiyoborere kandi hari abagiye batubwira ko ubu ntakibazo cy'imiyoborere ikipe ifite.'

     

    Madam Kayitesi asobanura kucyibazo cyuko abafana benshi bakunda kuvuga ko nta burenganzira bakigira kw'ikipe yabo yavu ko ababivuga wasanga bari bafite izindi nyungu bayikuragamo zihariye kugiti cyabo.

     

    yagize ati'Ntabwo nzi abitwa ba nyiri ikipe gusa umuryango utari uwa leta ntabwo ugira abafite amazina bwite ahubwo uba ushingiye ku nyungu rusange. Abayobozi b'ikipe ntabwo ari ba nyirayo.'

     

    akomeza agira ati' 'Ubwo wasanga hari uwari ufite inyungu bwite yakuraga mu ikipe. Ubuyobozi bwariho bwandikiye Perezida wa Repubulika tuza gukemura ibibazo bw'imiyoborere.'

     

    avuga ko kandi bo ntaruhare bagize mu gushyiraho ubuyobozi ko ari abanyamuryango ba Rayon sports baba mu ma fan clubs babatoye kandi ko aribo bazongera kwitorera ubwo bashaka.

     

    Umuyobozi w'umuryango wa Rayon sports arasoza manda ye muri uku kwakira 2024.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wa-rgb-yemeje-abafana-ba-rayon-sports-bishimiye-uburyo-ikipe-yabo-iyobowe-uretse-abari-bafitemo-inyungu-zabo-bwite/

  • Ni u Rwanda rwakira abarugana: Ikinyoma cyambaye ubusa ku banenga umutekano n'ituze byarwo – #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abantu baturutse imihanda yose yaba Abanya-Libya, Abanya-Afghanistan, Abanya-Sudani n'ibihumbi by'impunzi z'Abanye-Congo, bose bahawe ikaze mu Rwanda, bahabwa agaciro, umutekano n'ubundi bufasha bwose bakeneye.

    Kugaragaza u Rwanda nk'igihugu kidatekanye kandi kitagira umuco wo kwakira neza abarugana ni ikinyoma cyambaye ubusa ariko ni n'agasuzuguro ku Banyarwanda, no gupfobya imbaraga Guverinoma yashyize mu gutuma ruba ubuhungiro ku barugana bose.

    Birashoboka ko u Rwanda rudafite amikoro menshi nk'ay'u Bwongereza ariko ntabwo bikwiriye guhuzwa no kudatekana. Ni itandukaniro rishingiye ku bukungu gusa.

    Bibaye ari n'igereranya, hakabaye hagenderwa ku bimenyetso bifatika nk'amahirwe igihugu gitanga mu kubona imirimo, ubukungu buhamye n'ibindi aho kuyobya abantu ushingiye gusa ku mutekano.

    Umuhate u Rwanda rwashyize mu guharanira ko abarugezemo batekana kandi bakakirwa neza cyane cyane abashaka ubuhungiro n'abimukira, bikwiriye kubahwa kandi bigahabwa agaciro, aho kubitesha agaciro binyuze mu nkuru zidafatika za byacitse.

    Indi ngingo ishimangira uburyo u Rwanda ari urugero mpuzamahanga mu by'umutekano, ni izina rwanditse mu bijyanye n'ubutumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'Igihugu bagiye boherezwa mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi ahari amakimbirane kandi bakahitwara neza. Twavuga nko muri Mozambique, Centrafrique, Sudani na Haiti.

    Aho hose bagaragaje ubunyamwuga ntagereranywa, ikinyabupfura n'umusaruro, kandi abafatanyabikorwa mpuzamahanga barabishima ndetse n'abaturage bo muri ibyo bice barabihamya.

    Ibi nibyo bituma umuntu yibaza: Niba inzego z'umutekano z'u Rwanda zishobora kujya mu mahanga zikabasha kuhagarura amahoro n'umutekano, ubwo zananirwa gute kuzana amahoro n'umutekano imbere mu gihugu cyabo?

    Kuba u Rwanda rubasha kugaragaza ubunararibonye mu mahanga mu byo kugarura umutekano, bisobanura ubushobozi ntagereranywa mu kurinda ayo mahoro n'umutekano iwabo.

    Ishusho y'imyitwarire y'inzego z'umutekano z'u Rwanda mu mahanga, igaragaza umuhate wazo n'intego ntakuka mu kubungabunga ayo mahoro n'umutekano haba mu mahanga no mu gihugu.

    Kuvuga rero ko mu Rwanda nta mutekano uhari usibye kuba nta shingiro bifite, ni no kwirengagiza ubushobozi igihugu cyagaragaje hirya no hino mu kubungabunga amahoro imbere y'inkiko zacyo.

    U Rwanda ni igihugu cyigaragaje nk’ikirinda buri wese ukiganamo, cyane cyane ufite ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-u-rwanda-rwakira-abarugana-ikinyoma-cyambaye-ubusa-ku-banenga-umutekano-n

  • Polisi y'u Rwanda yinjiye muri dosiye y'umwe mu bayigize ku bikorwa bye muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe gito ahawe izi nshingano, ari nabwo amakuru yagiye hanze ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemereye IGIHE ko uyu mupolisi wayoboraga Polisi mu Karere ka Nyanza, yahamagajwe.

    Ati 'Hari amakuru twabonye mu minsi itari myinshi ko DPC w'Akarere ka Nyanza afite ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni yo mpamvu yahamagajwe kugira ngo akurikiranwe.'

    Bivugwa ko uyu mugabo akomoka mu Karere ka Nyanza, ndetse ngo abaharokokeye bari basanzwe bazi amakuru ye, uretse ko batari baherutse kumuca iryera kuko ataherukaga muri aka gace mu buryo buzwi.

    Nyuma yo kumubona muri izi nshingano, nibwo bahise batanga amakuru yagejeje ku ihamagazwa rye.

    Polisi y'u Rwanda yinjiye muri dosiye y'umwe mu bayigize ku bikorwa bye muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yinjiye-muri-dosiye-y-umwe-mu-bayigize-ku-bikorwa-bye-muri

  • Kigali Universe yagaruye Jimmy Gatete mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahagana ku isaha ya saa 08:00 PM nibwo Jimmy Gatete yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe. 

    Uyu munyabigwi ukunzww n’abanyarwanda hafi ya bose, akaba aje gufungura inzu y’imikino ya Kigali Universe iherereye ku gisenge cy’inzu ya CHIC mu mujyi wa Kigali. 

    Ni inyubako yitwa Kigali Universe iri ku gisenge hejuru. Izaba ari igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro, igizwe n'ibice bibiri birimo ibibuga n'amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.

    Gatete w’imyaka 44 kuva yahagarika umupira w’amaguru mu 2010, amakuru ye yabaye make mu banyarwanda ndetse abantu benshi bumvaga ko azakora ibintu byinshi mu Rwanda bigendanye n'ibyo yari yarakoze akiri umukinnyi ariko siko byagenze, dore ko atakunze kugaruka mu Rwanda kuko yagarutse tariki 10 Ukwakira 2022.

    Jimmy Gatete afatwa nk’umukinnyi w’icyitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba umukinnyi utazava mu mitwe y’Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n’ikindi yatsinze Ghana.

    Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona tike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.

    Jimmy Gatete yaciye mu makipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu 2009, arukinira imikino 42 atsindamo ibitego bisaga 20.

    Jimmy Gatete yatangaje ko mu bikorwa byo gufungura Kigali Universe azongera agaconga ka ruhago 

    KANDA HANO WUMVE ICYO JIMMY GATETE YAVUZE 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142713/kigali-universe-yagaruye-jimmy-gatete-mu-rwanda-amafoto-video-142713.html

  • Ntawazana ikirego cy'uko bamutsinze hakoreshejwe amarozi kuko ntitubyemera – RIB ku marozi akoreshwa muri ruhago – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko uretse mu mupira w'amaguru ariko hari n'ahandi mu nzego zitandukanye z'ubuzima busanzwe bwa buri munsi usanga abantu biyemerera ko ari abarozi cyangwa bakora ibintu bidasanzwe bakoresheje izindi mbaraga.

    Yagaragaje ko RIB yatangiye kubihagurukira aho yagiye ifata bamwe n'ibikoresho byabo binyuranye kuko baba bihesha ikintu by'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Ati 'Ni ibyaha tutabona mu mupira gusa, ibi by'amarozi bifatwa nk'ubwambuzi bushukana. Mu minsi yashize mwarabibonye hari abo twafashe bafite inzoka mu nzu, ubunyamasyo bakoresha ngo bakure ku bantu amafaranga bababeshya ko bafite ububasha burenze kandi no mu mupira ni uko.'

    Yakomeje ati “Aho bigoranire ni uko ababikoresha mu mupira babyemera ku buryo bigorana kubona amakuru. Umuntu yizeza undi ko afite ububasha bwo gutuma atsinda, akamwizeza ko nazajya atera umupira mu izamu, uririnze azajya abona ari nk'intare ije cyangwa gari ya moshi bakabyemera. Nicyo kibabaje birasaba ubukangurambaga kugira ngo bamenye ko ari ibintu gusa by'ubutekamutwe.'

    Col. (Rtd) Ruhunga yagaragaje ko hakiri imbogamizi kandi kuko nta muntu wajya gutanga ikirego avuga ko habayeho kurogwa ngo atsindwe ngo byemerwe.

    Ati 'Ntawaza aje kurega ko bamutsinze bakoresheje amarozi ngo tubyakire kuko ntitubyemera. Kuvuga ngo ikipe twakinnye ejo yari ifite abapfumu bayihaye amarozi yo kudutsinda ntitubyemera.'

    Yagaragaje ko hari ibyagiye bigaragara nk'aho bamwe bagerageza guha abakinnyi imiti ibaca intege kandi ko byo ari ibintu biba bifatika byabonerwa ibimenyetso ku buryo byakurikiranwa.

    Ati “Ibyo hari dosiye twigeze kwakira, turakurikirana kuri ubu ngira ngo abantu barafunzwe, ariko ntabwo umuzamu yaza ngo atubwire ngo bateye ishoti mbona gari ya moshi ije ngo dukurikirane kuko ntitubyemera nta nubwo aba ari byo.”

    Yagaragaje ko hakenewe kwigisha Abanyarwanda muri rusange kuko uretse mu mupira, usanga byifashishwa no mu buvuzi gakondo ariko ko abigize abavuzi bakoresha ububasha runaka batangiye gutabwa muri yombi.

    Ati 'Ababikora baba bagamije indonke ntabwo ubwo bubasha baba babufite.'

    Nubwo bimeze bityo ariko Uwo bivugwa ko arogera amakipe n'abakinnyi bo mu Rwanda uzwi nka Mupenzi, aherutse gutanga ubutumwa ku itangazamakuru ko nirititonda azaryibasira na ryo kuko rikomeje gutuma akazi we na bagenzi be bakora katagenda neza.

    Icyo gihe yagize ati “Rero ndashaka guha ubutumwa abanyamakuru ko nibatarekera aho ibyo bari gukora bazabona ishyano kuko iyo umuntu ashaka kukwimisha umugati na we ntacyo utamukorera [kibi].”

    Biragoye guhamya ko ikipe runaka yatsinze cyangwa yatsinzwe kubera ko hakoreshejwe amarozi kuko nta kimenyetso gifatika kiba kigaragara nubwo benshi bakunze kubyikanga.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko amarozi avugwa ko akoreshwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda bigoye gukurikirana abayakoresha

    Abavuga ko bafite imbaraga zidasanzwe bakoresha bakomeje gukurikiranwa na RIB

    Amarozi akunze kuvugwa mu mupira w’amaguru cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntawazana-ikirego-cy-uko-bamutsinze-hakoreshejwe-amarozi-kuko-ntitubyemera-rib

  • Jimmy Gatete yageze mu Rwanda avuga ko nta wamusabye umusanzu we kuri ruhago Nyarwanda amwangire (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ufatwa nk’uw’ibihe byose mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete yageze mu Rwanda avuga ko igihe hari uzamwengera amwifuzaho umusanzu wateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda yiteguye kuwutanga.

    Uyu mugabo usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gufungura Kigali Universal uzaba tariki ya 17-19 Gicurasi 2024.

    Iki gikorwa kizitabirwa n’amakipe 4, ikipe y’abakanyujijeho (Legends), Abacuruzi, Abanyamakuru n’iy’abahanzi. Jimmy Gatete uzakinira ikipe y’abakanyijijeo, yavuze ko mu bimuzanye harimo gushyigikira Coach Gael wabutse Kigali Universal.

    Ati “Nje mu rugo nk’ibisanzwe ariko navuga ko natumiwe, hari igikorwa cy’umuvandimwe cya Kigali Universal njemo, nacyo nje kukitabira mu kuyifungura, nje kuyifungura.”

    Yakomeje avuga ko atari mu rwego rw’ubucuruzi kuko Gael ari umuvandimwe we. Ati “Nta mpamvu yihariye ihari, ni umuvandi wanjye naje kumufasha.”

    Ni umugabo washinjwe kuba kuva yasezera umupira w’amaguru atarigeze agaragara mu bikorwa bya ruhago cyane, ni mu gihe hari benshi bamubonamo ubushobozi bwo kuba hari icyo yakora.

    Jimmy Gatete avuga ko we yitegue kuba yatanga umusanzu mu byo ashoboye byose kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere.

    Ati “Umwanya uwo ari wo wose umuntu ashobora gukora ikintu, bibaye ngombwa bishoboka, nta kibazo.”

    Kuba atagaragara cyane mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, yaguze ko nta rirarenga.

    Ati “navuga ko ntarirarenga, byose birashoboka simbona igisubizo naguha nyacyo gifatika, ariko ntarirarenga. Ndabitekereza, igishoboka cyose nzagikora.”

    Yakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda, abajijwe niba agize icyo yamusaba kuza gukora mu mupira w’u Rwanda yagikora, yavuze ko atari ngombwa ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda abimusaba.

    Ati “hari ikintu gihari nshoboye nakora babinsabye nabikora, si nangombwa ko umukuru w’igihugu yansaba, kuki se njye ntabisaba ahubwo, nihaboneka amahirwe nzabikora.”

    Yavuze ko nta rwego na rumwe rwa Siporo yaba FERWAFA cyangwa MINISPORTS rwigeze rumwegera rumwereka ko hari icyo yafasha ngo abyange, mu gihe bizaba yiteguye kuba yagira icyo akora.

    Ati “Oya nta numwe. Ni ibintu byiza umupira kuwuzamo kuba nagira icyo nawukoramo hari umusanzu natanga, ni ko nibaza ariko ntawuranyegera, ntawurabinsaba.”

    Uyu umukinnyi wafashije Amavubi kwitabira igikombe cy’Afurika cya 2004 kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, benshi bamwibukira ku gitego yatsinze Ghana cyahise kinahesha u Rwanda itike.

    Nyuma yo gusoza umupira w’amaguru, ibijyanye na ruhago ntiyakunze kubigaragaramo cyane aho ubu yinjiye mu bikorwa by’ubucuruzi, yibera muri Amerika.

    Ubwo Jimmy Gatete yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yageze-mu-rwanda-yavuze-ko-nta-wamusabye-umusanzu-we-kuri-ruhago-nyarwanda-amwangire-amafoto

  • Rulindo: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari 32 bahawe moto zizabafasha mu kazi kabo – #rwanda #RwOT

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe izo moto bagize icyiciro cya mbere, aho basabwe kurushaho guha serivisi nziza abaturage babagana, nabo bahiga ko bazakomeza guharanira ko umuturage ahora ku isonga.

    Igabe Issa Dieudinne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Giko mu Murenge wa Boshoki, yagize ati “Ni byiza ko tubonye ibinyabiziga bizajya bidufasha mu kazi kacu ndetse tukagera ku muturage isaha ku isaha, ubundi byajyaga bitugora ndetse hamwe bikaduhenda cyane ariko ubu tugiye kujya tugerayo bitatugoye.”

    Aba bayobozi kandi bavuze ko ibi bikorwa bizarushaho kubafasha gukora inshingano zabo neza, bityo iterambere ry'akarere kabo ryihute.

    Akarere ka Rulindo kagizwe n'utugari 71. Kuri ubu abanyamabanga nshingwabikorwa 32 nibo bahawe moto mu gihe n'abandi basigaye bazagenda bafashwa kuzibona nibamara kuzuza ibisabwa.

    Akarere gafasha abo ba gitifu b'utugari kubona moto ku nguzanyo izishyurwa mu myaka itanu ndetse kakabaha 'nkunganire' mu kuyishyura no kubona lisansi yo gukoresha bajya mu kazi kabo ka buri munsi.

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa 32 b’utugari twa Rulindo bahawe moto zigomba kubafasha mu kazi kabo

    Aba bayobozi bavuga ko izi moto zizabafasha kugera mu bice byose bakoreramo

    Abayobozi ba tumwe mu tugari twa Rulindo bahawe moto zizajya zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abanyamabanga-nshingwabikorwa-b-utugari-32-bahawe-moto-zizabafasha-mu

  • Irembo na RBC mu bufatanye bugamije gushyigikira gahunda yo gutanga amaraso – #rwanda #RwOT

    Intego y'ibanze y'ubu bufatanye ni ukurushaho kunoza no koroshya gahunda yo gutanga amaraso, bukaba bwitezweho gufasha byihuse abantu bifuza gutanga amaraso no korohereza abakeneye kuyabona.

    Ubu bufatanye bwatangajwe ku wa Gatanu ku ya 03 Gicurasi 2024, aho bamwe mu bakozi ba Irembo bahise banatanga amaraso ku bushake.

    Hagaragajwe ko iyi gahunda izafasha abifuza gutanga umusanzu mu gushyigikira urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda nta kiguzi bibasabye, binyuze mu gutanga amaraso, kandi banatabare ubuzima bwa benshi baba bakeneye amaraso.

    Ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima, RBC, gisanzwe gitanga umusanzu ukomeye muri iyi gahunda aho kireberera ibikorwa byose byo gutanga amaraso birimo kuyakusanya, kuyapima ndetse no kuyageza mu bitaro binyuranye mu gihugu.

    Hamwe n'ubunararibonye, ibikoresho bigezweho n'ikoranabuhanga, RBC yita ku mutekano n'ubuziranenge bw'amaraso aba yatanzwe binyuze mu kuyakorera isuzuma kandi bigakorwa hagendewe ku bipimo byashyizweho.

    Ubu bufatanye bwa RBC na Irembo buzatuma ubutumwa bwo gushishikariza abantu gutanga amaraso bugera kure hashoboka kandi bukazatuma hatabaho ibibazo by'ibura ryayo mu gihe akenewe byihutirwa.

    Irembo na RBC mu bufatanye bugamije gushyigikira gahunda yo gutanga amaraso

    Bamwe mu bakozi ba Irembo bahise batanga amaraso

    Gutanga amaraso ni igikorwa gifasha abayakeneye

    Bamwe mu bakozi ba Irembo bahise bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-na-rbc-mu-bufatanye-bugamije-gushyigikira-gahunda-yo-gutanga-amaraso

  • Rutahizamu Naoam Emeran wakiniye Manchester united, indoto ze zo gukinira u Rwanda zishobara kuba zigiye kuba impamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukina asatira anyuze ku mpande, Naoam Emeran wanyuze mu ikipe ya Manchester United ashobora guhabwa amahirwe yo gukina imikino ibiri Amavubi afitanye na Benin na Lesotho mu kwezi gutaha.

    Naoam Emeran kuri ubu ukinira FC Groningen mu Buholandi, yifuje kenshi gukinira u Rwanda akiri no muri Manchester United gusa icyo gihe ntabwo byakunze.

    Uyu mukinnyi avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi na se w'umufaransa, Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda.

    Mu kiganiro Perezida wa FERWAFA yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko bari kuganiriza abakinnyi bashya b'abanyarwanda bakina hanze ariko batari bakinira Amavubi.

    Muri abo bakinnyi hakaba harimo na Noam Emeran wahoranye indoto zo gukinira u Rwanda zishobara kuba zigiye kuba impamo nk'uko yabyifuje.

    Kuba se yarakiniye Amavubi, benshi bumvaga ko n'umwana we bizoroha kurukinira ariko byaje kugorana bitewe n'uko se yambuwe ubwenegihugu bw'u Rwanda.

    Kuri ubu amakuru ahari yemeza ko uyu musore agomba gukina imikino 2 u Rwanda rufite mu kwezi gutaha uwa Benin tariki ya 6 Kamena na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-naoam-emeran-wakiniye-manchester-united-indoto-ze-zo-gukinira-u-rwanda-zishobara-kuba-zigiye-kuba-impamo/