Blog

  • Yishwe n'umutima: Ibitaravuzwe ku rupfu rw'umunyemari Rujugiro Tribert – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo wapfuye ku myaka 82 y'amavuko, yari azwi mu bucuruzi bw'itabi n'imitungo itimukanwa.

    Amakuru yamenyekanye ubwo havugwaga urupfu rwe ni uko Rujugiro yaguye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ariko abo hafi ye ntibagira icyo batangaza ku cyamuhitanye.

    Muri Mata 2024, ibice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, byibasiwe n'umwuzure waturutse ku mvura nyinshi.

    Ni imvura bivugwa ko itari isanzwe kuko yatumye mu bice bitandukanye by'igihugu ibikorwa binyuranye bihagarara birimo n'ubwikorezi kuko imihanda yarengewe n'amazi.

    Ku wa 16 Mata, Rujugiro Ayabatwa ngo yabyutse mu gitondo ashaka kujya ku kazi nk'ibisanzwe ariko abona ikirere kitameze neza.

    Chimpreports yatangaje ko yahise abwira inshuti ze ko ari bwo bwa mbere yabona ikirere cya Dubai kimeze gityo gusa uwatanze amakuru yagaragaje ko nubwo byari bimeze bityo uwo munsi yakoze.

    Bivugwa ko nubwo Rujugiro yari afite imbaraga z'umubiri ariko yari atarakira ibikomere by'urupfu rw'umugore we witabye Imana mu mpera za 2023.

    Uwatanze amakuru yagize ati 'Yari afite imbaraga z'umubiri ariko mu bijyanye n'amarangamutima yari yaracitse intege kubera urupfu rw'umugore we rwamukomerekeje cyane.'

    Umuryango we watekerezaga ko ibyo ashobora kuzarwana nabyo akabitsinda bigendanye no kuba yaranyuze mu bihe bikomeye kandi akabasha kubyihanganira birimo n'ubuzima bw'ubuhunzi.

    Rujugiro yakundaga koga cyane ku buryo kuri uwo munsi, nubwo ikirere kitari kimeze neza yumvaga yajya koga ariko abo mu muryango we baramubuza bamusaba ko yategereza.

    Ati 'Umwe mu bagize umuryango we yamubwiye ko ikirere kimeze nabi amusaba gutegereza ko gicya.'

    Muri ako kanya ngo Rujugiro yahise atangira kwibaza icyo ashobora gukora ariko agirwa inama ko yaguma mu nzu kugeza igihe ikirere kibereye cyiza.

    Icyo gihe ngo yagize ati 'Yego, reka ndebe televiziyo.'

    Bivugwa ko Rujugiro yabanaga n'abuzukuru be ndetse akimara kwemeza ko agiye kureba televiziyo yahise asanga abo bana mu cyumba ngo bayirebane.

    Nyuma y'igihe gito bareba televiziyo, yasabye umwe mu buzukuru be kumuha telecommande ya televiziyo. Ngo mukanya gato, yahindukiye asanga uyu munyemari yashizemo umwuka.

    Ntabwo uwo mwana yashoboye kumenya no kumva ibibaye n'impamvu. Bivugwa ko ngo yihutiye guhamagara abandi, kugira ngo barebe ibibaye.

    Abo nabo bahise bihutira guhamagara ubutabazi ndetse umubiri wa Rujugiro ujyanwa mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Dubai byemeza ko yazize uburwayi bw'umutima.

    Mu Cyumweru gishize, umuryango we wahisemo kumushyingura muri Afurika y'Epfo aho umugore we yashyinguwe umwaka ushize.

    Rujugiro Tribert yishwe n'umutima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yishwe-n-umutima-ibitaravuzwe-ku-rupfu-rw-umunyemari-rujugiro-tribert

  • Bugesera FC inyuzwe n’uko rutahizamu wa yo atazakina umukino wo gupfa no gukina #rwanda #RwOT

    Nubwo ari we rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Ani Elijah wa Bugesera FC ntabwo ikipe ye itewe impungenge n’uko atazakina umukino wa Etoile del’Est ugomba kugena ahazaza ha yo.

    Ani Elijah we na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama ni bo bayoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi aho buri umwe afite ibitego 15.

    Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru Bugesera FC izakina na Etoile del’Est umukino usoza shampiyona, umukino isabwa gutsinda kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere kuko no kunganya yahita imanuka.

    Ni umukino Bugesera FC izakina idafite rutahizamu wa yo ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wahawe ikarita itukura ku mukino uheruka wa Muhazi United.

    Gusa nubwo batamufite, iyi kipe nta mpungenge ifite kuko bavuga ko ni rutahizamu utarimo kwitwara neza muri iyi minsi.

    Amakuru ava mu Bugesera, avuga ko nta mpungenge batewe n’uyu rutahizamu bashinja kudatanga ibyo afite byose muri iyi mikino.

    Bivugwa ko batishimiye imikinire ye guhera ku mukino wa shampiyona wo Rayon Sports yabatsinzemo 2-1 kugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ndetse n’umukino uheruka wa shampiyona banganyijemo na Muhazi United 0-0 ari nabwo yahabwaga ikarita itukura. Mu mikino 5 iheruka yatsinzemo igitego 1 gusa.

    Guhabwa ikarita kwe itukura, bivugwa ko byaruhuye abatoza kuko bari bafite ihurizo ryo kuba bamwicaza ari muzima kuko yashoboraga guteza umwuka mubi mu ikipe, gusa ngo barimo gutegura ikipe ya bo batamufite ndetse bizeye ko bazatsinda Etoile del’Est.

    Ani Elijah ntazakina umukino wa Etoile del’Est

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bugesera-fc-inyuzwe-n-uko-rutahizamu-wa-yo-atazakina-umukino-wo-gupfa-no-gukina

  • Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y'imyidagaduro yiswe 'Kigali Universe' #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024 nibwo icyamamare mu mupira w'Amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete yageze mu Rwanda.

    Uyu Rutahizamu ufatwa nk'uwib'ibihe byose mu rw'imisozi igihumbi agaruwe n'umushoramari uzwi nka Coach Gael ufite inyubako y'imyidagaduro yise 'Kigali Universe'.

    Biteganyijwe ko Jimmy Gatete azafasha Coach Gael gufungura ku mugaragaro iyi nyubako iherereye mu mujyi wa Kigali, ku gisenge cy'inyubako izwi nka CHIC.

    Agera ku kibuga cy'indege, Gatete yavuze ko azigaragariza abazaza kumureba ubwo hazaba hafungurwa Kigali Universe.

    Yagize ati: 'Ikinzanye ni ugushyigikira umuvandimwe [Coach Gaël], ntabwo ari iby'ubucuruzi ahubwo ni ubuvandimwe dufitanye. Abanyarwanda banyitegure nzongera mbigaragarize ubwo nzaba nongeye gukina, kuko maze iminsi nkora imyitozo y'abantu nyine batabigize umwuga'.

    Kigali Universe, ni inyubako yabatswe ku gisenge cya CHIC izajya iberamo ibikorwa by'imyidagaduro aho izaba ari igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro, ikaba igizwe n'ibice bibiri birimo ibibuga n'amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.

    Abajijwe n'itangazamakuru niba hari abashinzwe umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) baba baramwegereye ngo bagire imikoranire nk'uko byagiye bivugwa, Jimmy yabihakanye avuga ko ibyo bitabayeho.

    Ati ''Ferwafa nta na rimwe yigeze imvugisha cyangwa inyitabaza. Gusa kuri ubu ntegereje ko hari amahirwe yaboneka nanjye nkagira icyo nakorera umupira w'u Rwanda. Birumvikana ni ikintu mpora ntekereza hari uburyo bubonetse nabikora'.

    Gatete wakiniye Ikipe y'Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w'amaguru mu 2010. Uretse Amavubi, Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1. Nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports (ku nshuro ya kabiri), Police FC, St George yo muri Ethiopia na Maritziburg United yo muri Afurika y'Epfo.

    The post Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y'imyidagaduro yiswe 'Kigali Universe' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jimmy-gatete-yagarutse-mu-rwanda-azanywe-no-gufungura-inyubako-yimyidagaduro-yiswe-kigali-universe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jimmy-gatete-yagarutse-mu-rwanda-azanywe-no-gufungura-inyubako-yimyidagaduro-yiswe-kigali-universe

  • Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yeguye kubera ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2023, Noelia Voigt yeguye ku nyungu z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

    Uyu mukobwa watowe muri Nzeri 2023, ejo hashize ni bwo yanyujije kuri Instagram ye ubutumwa bwo kwegura kuri izi nshingano yari amazeho amezi 7.

    Yavuze ko mu buzima umuntu arwana intambara nyinshi, bityo akaba abikoze ku bw’inyungu z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

    Ati “Mu buzima mpa agaciro akamaro ko gufata icyemezo wumva gikwiye no ku buzima bwawe bwo mu mutwe. Nk’abantu iyo dukura tunyura mu bintu byinshi mu buzima bituma twiyigaho byinshi. Urugendo rwanjye nka Miss USA rwari agatangaza, guhagararira Utah byari iby’icyubahiro nyuma nkanahagararira USA muri Miss Universe. Birababaje, nafashe icyemezo gikomeye cyo kwegura ku mwanya wa Nyampinga wa USA 2023.”

    Muri iyi baruwa ye ndebe, mu mpera za yo agira ati: 'Imbere muri njye nzi ko iyi ari intangiriro nshya yanjye, kandi nizeye ko nzakomeza kubera abandi urugero rwo gukomera, gushyira imbere ubuzima bwawe bwo mu mutwe, kwivuganira no kuvugira abandi ukoresheje ijwi ryawe, no kudatinya icyo ejo hahishe, nubwo cyaba kidasobanutse.'

    Noelia w’imyaka 24 wo muri leta ya Utah, ubwo yatorwaga yabaye umunyamerika wa mbere ukomoka muri Venezuela ubaye Miss USA, nk’uko abivuga muri iryo tangazo.

    Mu itangazo ry’ikigo gitegura Miss USA, cyavuze ko 'twubashye kandi dushyigikiye icyemezo cya Noelia cyo kwegura'.

    “Ubuzima bwiza bw’abafite ikamba ni bwo buza imbere, kandi ubu turumva neza uburyo akeneye gushyira ubwe imbere muri iki gihe.'

    Iki kigo kivuga ko vuba kizatangaza uzaba asimbuye Noelia by’agateganyo kuri uwo mwanya.

    Miss USA 2023, Noelia Voigt yeguye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyampinga-wa-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-yeguye-kubera-ikibazo-cy-ubuzima-bwo-mu-mutwe

  • Impungenge ku mushinga wa miliyoni 404$ wo kubaka imihanda muri Kigali wadindiye – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko muri Gicurasi 2020, Umujyi wa Kigali watangiye umushinga wo kubaka imihanda ireshya na kilometero 215.5 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Iyi mihanda yagombaga kubakwa mu byiciro bitandatu ariko muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwanzuye ko hasozwa ibyiciro bibiri gusa kubera ikibazo cy'amikoro.
    Umushinga wagombaga kugeza muri Mata 2025 ariko igihe Umugenzuzi w'Imari ya Leta yajyaga gusuzuma yasanze imirimo y'umushinga muri rusange igeze ku kigero cya 21.3%. Ni mu gihe igihe cy'imyaka ine umushinga cyari kigeze kuri 74.8%.

    Imihanda igomba kubakwa muri uyu mushinga irimo Miduha-Mageragere usa n'ukiri mu itangira, uwa Sonatubes-Nyakabanda-Alpha Palace, Busanza-Muyange, Kagugu-Vision City-Utexrwa, Rugenge-Muhima Hospital-Nyabugogo, ndetse na Remera-Baho hamwe n'indi igifite imirimo myinshi yo gukora.

    Kugeza muri Werurwe 2024, amafaranga yari amaze kuboneka yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wose yari miliyoni 150$, zingana na 37% by'ingengo y'imari yose ikenewe.

    Ku wa 6 Gicurasi 2024, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwitabye PAC, ngo busobanure iby'amakosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, bushinjwa amakosa menshi mu mikoreshereze y'imari.

    Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline yagaragaje ko umushinga wa KIP urimo ibibazo byinshi kandi byanaganiriweho kimwe ku kindi mu bihe byashize ariko bakaba babona nta gihinduka.

    Ati 'Uyu mushinga ufitemo ibibazo byinshi ariko nza kuvuga ko ntaza kubisubiramo kuko ubushize ibibazo twabiganiriye kimwe ku kindi.'

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imihanda yose yasubitswe mu mushinga wa KIP igomba gusubukurwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2024, ikazaba yasojwe bitarenze amezi atanu.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagaragaje ko uyu mushinga wagize uruhare mu gutunganya imihanda myinshi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya ariko mu yubatswe nyuma imaze igihe yarahagaze kubera ibibazo bitandukanye birimo no kubura ubushobozi.

    Yagize ati 'Mu minsi yatambutse habayemo imbogamizi yo kubonera ubushobozi ku gihe kugira ngo imihanda iteganyijwe ibashe kubakwa mu buryo bwihuse, ikibazo cya kabiri ariko bitewe n'akazi, imiterere y'Umujyi wa Kigali, hari ibintu bitewe n'ibikorwa biri kuba biba bikenewe vuba vuba mu buryo bwihutirwa bigashyira igitutu ku mushinga.'

    'N'ubu hari imihanda yahagaze abaturage bakomeza kutubwira natwe dusura kenshi ariko ubu icyo nababwira ni uko twamaze kumvikana ku rwego rwa Guverinoma y'uko tugiye gufatanya na Minecofin tugashaka ubushobozi bw'uko imihanda yose yatangiye irangira.'

    Yahamije ko bitarenze Gicurasi 2024 'Abaturage bazabona imihanda hirya no hino irimo gukorwa.'

    Meya Dusengiyumva yagaragaje ko iyi mihanda nigera ku musozo bazicara bagasuzuma uko uyu mushinga wagenze n'uburyo bushya bwakoreshwa hagamijwe kubinoza neza.

    Ati 'Turagira ngo tubanze turangize imihanda twatangiye kandi muri Gicurasi turaba twatangiye kubaka kuko ubushobozi bugiye kuboneka hanyuma niturangiza umwaka utaha tuzaba dufite gahunda nshya y'uyu mushinga ariko dushingiye ku byabaye.'

    Depite Uwera Beline yabajije niba 'harabayeho gutinda kurangiza inyigo ku mihanda imwe yo muri uyu mushinga ireshya na kilometero 61, nagira ngo menye niba iyo nyingo yararangiye ari yo iri gukorerwaho cyangwa ari igice kitaragerwaho mu gukora.'
    Meya Dusengiyumva yagaragaje ko imihanda yagize ihinduka ku buryo hari iyahinduriwe inyigo ariko ngo imbaraga ziri gushyirwa ku mihanda yatangiye kurusha gutangira imishya.

    Umujyi wa Kigali ugaragaza ko umuhanda Rusororo-Gasogi ari wo uri inyuma cyane ku buryo ngo wazatwara n'amezi atanu, ariko ngo barashaka gukora amanywa n'ijoro ku buryo mu gihe gito waba warangiye.

    Umushinga wa KIP wari witezweho kubaka imihanda myinshi muri Kigali waradindiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-mushinga-wa-miliyoni-404-wari-kubaka-imihanda-mu-mujyi-wa-kigali

  • Abiga kaminuza basabwe kubyaza imirimo ibyo biga aho gutegereza akazi ko mu biro – #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw'Ikigo gishinzwe Amahugurwa y'Amakoperative, ba rwiyemezamirimo ndetse n'ibigo by'imari iciriritse (RICEM), Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda (MINICOM) n' Umuryango w'Abadage ugamije guhugura abakora mu bigo by'imari iciriritse, DSIK na Kempten University yo mu Budage.

    Nzeyimana Parfait wize muri kaminuza ya ULK, avuga ko yungutse igitekerezo cyo gukora umushinga bivuye muri ayo mahugurwa.

    Ati 'Muri ariya mahugurwa nigiyemo byinshi birimo nko kwihangira umurimo, kuyobora abandi none ubu ndakora niteje imbere. Nahaye akazi abo twiganye .'

    Philine Urfer wiga muri Kempten University yo mu Budage, yavuze ko guhura na bagenzi be bo mu Rwanda, bizamufungura amaso bityo akamenya amahirwe ajyanye no kwihangira umurimo.

    Uwitonze Jean Claude ushinzwe gahunda muri (RICEM), avuga ko bahuriza hamwe abanyeshuri kugira ngo babahe amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo.

    At 'Nk'uko mubizi muri iyi minsi kurangiza kwiga ugategereza ko ubona akazi ko mu biro ntabwo bikigezweho, ubu abarangiza za kaminuza tugomba kububakamo kwishakamo ubushobozi bakihangira imirimo.'

    Umuyobozi Mukuru wa DSIK, Ruth Madl yavuze ko basanganywe ubufatanye na kaminuza zo mu Budage ziza gutanga amahugurwa muri kaminuza zo mu Rwanda nka ULK, kuko abanyeshuri bakeneye ubumenyi butuma barangiza bafite imishinga itanga akazi, kurusha kugasaba.

    Ati 'Biragoye kubona akazi ukiva ku ntebe y'ishuri kuko abakoresha benshi bashaka abantu basanzwe bafite uburambe mu kazi. Ni byiza rero ko Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho gahunda nk'izi z'amahugurwa kuko bashaka gufasha urubyiruko kwihangira imirimo bityo bagatanga akazi kuri bagenzi babo.'

    Yagaragaje ko za Kaminuza zikwiriye guhindura imyigishirize kugira ngo zisohore abanyeshuri bafite ubumenyi bwifuzwa ku isoko ry'umurimo.

    Amashuri yasabwe guhindura imyumvire, akigisha abantu bazasohoka bihangira akazi aho kugasaba

    Abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu Budage baganirijwe ku buryo bahanahana ubunararibonye

    Umuyobozi Mukuru wa German Sparkassenstifutung for International Cooperation, Ruth Madl

    Uwitonze Jean Claude ushinzwe Porogaramu muri (RICEM), avuga ko bahuriza hamwe abanyeshuli kugira ngo babahe amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo

    Abanyeshuri biyemeje kuba umusemburo w’impinduka zitanga akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-kaminuza-basabwe-kubyaza-imirimo-ibyo-biga-aho-gutegereza-akazi-ko-muri

  • Amavuko ya Imara Properties, ibya Volkswagen mu Rwanda n'amahirwe Urubyiruko rufite: Ikiganiro na Kamuhinda wa Volkswagen – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Serge Kamuhinda afite imyaka 12. Aho bari batuye i Butare [ubu ni mu karere ka Huye] bahise bahungira mu Burundi, ubuzima butangira bundi bushya.

    Nyuma y'uko Jenoside ihagaritswe n'Inkotanyi, uyu mugabo kimwe n'abandi bari bamaze kurokoka biyubatsemo ubudaheranwa baharanira kubaho ngo baheshe ishema abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kamuhinda yagaragaje ko imiyoborere myiza iranga u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside ari yo shingiro ry'ibikorwa by'iterambere birimo no kuba hari inganda zikomeye zirimo na Volkswagen ayoboye zikorera mu Rwanda.

    IGIHE: Nyuma y'imyaka 30 Jenoside irangiye, ni iyihe shusho itagusibangana mu mutwe?

    Kamuhinda:Ikitu udashobora gusiba ni ukuntu abantu bari bameze, ni agahinda kadafite izina, jenoside isa nk'aho yaje ikareba ahantu ikiremwa muntu gikura urukundo, hose igashyiramo agahinda. Tuzi ko ushobora kugira ababyeyi, cyangwa se ababyeyi bakagira abana bikabaviramo ibyishimo n'urukundo.

    Aho rero ababyeyi barishwe, abana baricwa imbere y'ababyeyi babo, abakundana barabishe babicira imbere y'amaso yabo ndetse mu buryo bubi, cyane cyane abagore. Ukaba wakunda sogokuru wawe cyangwa nyogokuru wawe na we agakunda umwuzukuru we, na bo baragiye barabica.

    Kumva ko umuntu wari sogokuru akabona abuzukuru barabishe, ni agahinda gateye ubwoba. Noneho nk'iyo iki gihe umuntu yageze aho akabyara na we ni ibintu nyine na we wongera ukavuga uti mbese ni gute umuntu ashobora kukwicira umwana imbere yawe?

    Ahantu hose umuntu yakabaye akura urukundo hagiye hajyamo agahinda noneho umuntu akagera aho akibaza ati ese ni iyihe mpamvu yo gukomeza kubaho? Watekereza ukayibura kuko abo bantu bose bagiye bicwa mu buryo bubi cyane, ukavuga uti ese kuki washaka kuba muri iyo si? Kuki washaka kuba ku Isi abantu bafashe umwana bakamujugunya ku gikuta, bagafata umubyeyi ku ngufu, bakica abasaza bakica abakecuru iyo si ubundi ni iki umuntu yaba ayishakamo?

    Icyatumaga abantu bavuga bati kwiyahura ntabwo byaba ari byo, bararebaga bati na none wemeye nawe ukagenda, ya jenoside yaba itsinze, noneho yaba irangiye pe.

    N'abo bantu muhuye niba wemera ko uzahura n'abantu bapfuye, bakugaya bakakubwira bati ariko sha ko twagusize inyuma ko nawe ahubwo wari utuzi, ko wari uzi uko twabagaho, indangagaciro zacu igihugu ugisigiye ba nde? Ugisigiye abagihekuye nawe uraje urekeye aho? Bigatuma na none abantu bavuga bati kwiyahura cyangwa kwiheba ntibyaba ari umuti, kwibuka kuzima byaba ari ukubaho, ni cyo nkeka icyo gihe cyabaga kiriho.

    Ushatse kuvuga ko ku myaka 12, mu rungano rwawe hari harimo kwiheba cyane?

    Cyane rwose, kuko urebye ukuze uba uvuga uti ndarebera ku babyeyi banjye, ku zindi nzego wabonaga muri icyo gihe nka kiliziya, abandi bantu bose wabonaga ko bafite ubushobozi, muri Jenoside nta rwego na rumwe rwabashije guhagarika jenoside ahubwo inzego nyinshi zabigizemo uruhare, na none nta mubyeyi cyangwa se umuntu mukuru wabashije kugira ubushobozi bwo kurinda ibyo bintu ngo ntibibe ku muryango we. Uri umwana rero icyo wabonaga ni uko nta kintu na kimwe gihari cyashoboye kurinda ibyo bintu, keretse umuntu umwe.

    Ni na ho abantu batajya bumva neza uburemere duha Perezida Kagame, nta muntu n'umwe wabashije, yaba ari kiliziya bavuga, inzego mpuzamahanga yaba ari n'ababyeyi bawe, na ba bantu bose wakuze ubona ko bashoboye, washoboye guhagarika ibyo bintu atari Perezida wa Repubulika [Paul Kagame].

    Havamo igihango gikomeye cy'ubuzima bwose kuko n'ubundi nta muntu n'umwe noneho waza kuri iyi si ngo akubwire ikintu kirenga bwa buremere uha wa muntu, kuko ubwo bushobozi ntiyabugize icyo gihe. None se ubu ni iki yakubwira?

    Iyo umuntu yakuraga akagenda yumva aho Perezida wa Repubulika avuze, ni ya mvugo nyine ngo Inkotanyi ni ubuzima, aho ubuzima bwari bwaravuye icyabugaruye ni icyo nta kindi.

    Ese nyuma y'imyaka 30 ubona ubwiyunge bwaragezweho, cyangwa hari ibigikwiye kunozwa?

    Ubundi kunga Abanyarwanda byasaga nk'aho ari ikintu kidashoboka, n'ubundi kandi ubwiyunge ni igipimo ntabwo ari ahantu umuntu agera akavuga ngo yahageze byarangiye, ni uguhozaho.

    Biterwa n'icyo Banyarwanda bahisemo mu byo bakora umunsi ku wundi. Iyo urebye ahantu tuvuye, ni igitangaza ahubwo kuko aho tugeze nta n'uwari gutekereza ko tuzahagera.

    Hari nk'igihe tugira abashyitsi b'abanyamahanga tukajya muri restaurant nkababwira nti ko tugiye gufata ifunguro, nzi uwatetse ibi biryo ari inde? Ariko kera mu 1995 byari ikibazo, abantu baribazaga bati ese uyu muntu ntabwo arandoga, ariko ubu iyo ubajije umunyarwanda akubwira aho ashaka kugana, agaciro yumva afite ku buryo wavuga ko tugeze ahantu hashimishije nubwo tutakwirara kuko za ngufu zagiye zishaka gusenya u Rwanda ni muri iyi si n'ubundi zaturutse ntabwo ari ibintu by'ibivejuru baturutse ahandi, ziba zigihari.

    Bisaba rero ko umuntu agomba guhozaho akibutsa kandi ko intumbero y'amacakubiri itangira ari nto cyane, ari akantu ubona gasuzuguritse kakagenda gakura ari yo mpamvu n'ibihugu byose ku Isi bitajya byihanganira umuntu washaka kubangamira ubumwe bw'abaturage.

    Kuko ubumwe bw'abaturage ntabwo ari ikintu abanyapolitike bafite uburenganzira bwo gukinamo, bujyana n'ubusugire bw'igihugu, butangira mbere ya politike. Buha urubuga abanyapolitike bakajya impaka, bakavuga bati njye mbona ikinogeye iki gihugu mu rwego rw'ubukungu ari iki, abandi bati twashyira amafaranga aha ariko ntabwo umuntu yaza ngo avuge ati njye ndabona iki gihugu kidakwiye kubaho, na rubanda idakwiye kuba rubanda.

    Icyo gihe ntabwo uba ukiri umunyapolitike, uba uri umunyabyaha. Nta hantu ku Isi nabaye nari nabona ibyo bintu byihanganirwa, ni yo mpamvu natwe iyo myumvire ikwiye kuba ihari, ihamye yo gutandukanya umunyapolitike n'umunyabyaha.

    Icyaha gitangira ku muntu mu mvugo ye icyo agamije ari uko u Rwanda rutaba u Rwanda. Hari ahantu rero abantu babigiramo urujijo abandi bakabigira nkana ariko wanabitekereza no mu rugo cyangwa se mu rwego runaka, ntawaza avuga ko gahunda afite ari ugusenya urwo rwego ngo uvuge ngo aracyafite igitekerezo cy'urwo rwego.

    Ese ubona 'Ubunyarwanda' bwaragarutse ku buryo bwarenze icyatandukanyaga abantu?

    Iyo ubirebye usanga guhera mu gihe cy'ubukoloni, kandi iyo ubirebye usanga hagenda hacamo imyaka 30. Urebye nko ku gihe ubukoloni bwamaze nko mu 1896 ku mwaduko w'abazungu no kwima k'umwami Musinga hashira ngirango imyaka 35, ubundi hakaza ingoma ya Rudahigwa, yabaye mu bukoloni hakaza indi myaka ijya kugera kuri 30, n'ingoma ya PARMEHUTU na yo ijya kumara iyo myaka kugeza mu 1994.

    Iyo ubirebye gutyo usanga guhera mu gihe cy'ubukoloni ubwo bunyarwanda bwarabaga busumbirijwe ugasanga igihugu nta ngabo gifite, ingabo zigizwe n'Ababiligi n'abazayirwa babaga bazanye icyo gihe nyuma yahoo bikagenda ukundi, urebye rero izo ngufu zagiye zishyirwamo n'iyo myaka yashize ntabwo wakabaye ukibona ubwo bunyarwanda.

    Kuba ubunyarwanda tukibuvuga iki gihe ubwabyo birerekana ko budashobora kuzima kuko nta kitarageragejwe. Niba nyuma ya Jenoside ubwo bunyarwanda hari n'utekereza kubuvuga, akabwitangira ni ukuvuga ko n'ubundi nta kitarageragejwe ngo buzime ariko biranga.

    Iyo urebye mu gihe Inkotanyi ziza muri CND ziri muri za bisi abaturage bagiye mu muhanda bakoma amashyi. Ni ubunyarwanda muri iyo leta batashoboye gufata ngo bahambire, noneho wajya nyuma yaho mu kuvanga ingabo, abantu bafite imbunda bagiye ku rugamba, niba bakabaye basubiranamo ni icyo gihe basubiranamo.

    Ko bagiye bakarwanira igihugu kimwe? Noneho ukareba wa muntu biciye umuryango we wose akavuga ati rero muri uru Rwanda rushya njye ntanze inkunga yo kubabarira. Ubundi ugiye ku Isi hose, mu gihugu icyo ari cyo cyose ntawayiguha, n'iyo wamuha amafaranga angana uko angana kose ntawayiguha.

    Ubwo bunyarwanda byaragaragaye noneho icyiza cy'ubu muri iyi myaka 30 ishize, za mbuto zagiye zigaragaza umunyarwanda wese akabona amahirwe. Muri ya myaka ya nyuma ya 1994 aho wagendaga wirindaga kuvuga ko uri umunyarwanda, ufite isoni rwose kuko wumvaga abandi bantu bari gutera imbere wowe uravuga ko uri umunyarwanda ntanubwo bumvaga amateka yawe bahitaga bakubonamo ikibazo.

    Ariko ubu uragenda aho ari ho hose wavuga ko uri umunyarwanda bakavuga ngo icara utubwire. Urumva rero ubunyarwanda bwaraduhiriye, …Perezida wa Repubulika yigeze kubivuga mu ijambo ngo ubunyarwanda nk'igitekerezo bwakorewe iyicarubozo ariko ntibwigeze buzima.

    Ni cyo kintu wavuga ngo ni igitangaza abantu bazakomeza kubakiraho, icyiza cyabyo kandi ni uko ari igitangaza cyakozwe n'Abanyarwanda, ari na ho wavuga ngo bisa nk'aho ari ukongera kuzuka k'u Rwanda, bikaba bitugaragariza y'uko ubundi nta kibi twakabaye twikanga ngo kije gusenya u Rwanda kuko nta kibi tutahuye na cyo kije gusenya u Rwanda.

    Wize mu Bufaransa mu gihe ibihugu byombi bitari bibanye neza, mwabyitwaragamo mute ngo musobanurire abandi ko icyo gihugu yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi?

    Wowe uturutse i Rwanda, iki kibazo wagifataga 100%, ariko wagera muri icyo gihugu uzi ko cyohereje abasirikare, warababonaga kuri bariyeri, wabonaga ibifaru by'Abafaransa bigenda ndibuka ko turi n'abana twabapeperaga, wasangaga abaturage baho ibyo bintu batanabizi.

    Cya kibazo wowe wafatanga nka 100% ugasanga kizwi n'abantu 1%, icyo Abanyarwanda twatuye mu Bufaransa muri icyo gihe twumvise cyane ni uko ibibazo byabaye byatejwe n'Abafaransa bamwe batari benshi, batanabaye bagutera ubwoba kuko bagiye bakora mu buryo bunyuranyije n'amategeko y'igihugu cyabo kandi ntabwo bafite izo mbaraga z'icyo gihugu bavuga ngo bavugira.

    Ukumva rero ko icyari ngombwa cyane cyane byari ubukangurambaga bwo gusobanurira abantu, wabasobanurira bakavuga bati ese ibyo birashoboka? Ariko kubw'amahirwe hari n'Abafaransa ubwabo bandikaga bandikaga, bakavuga bati nyamara dore uko byagenze, ndetse tukazana na bo hano mu Rwanda n'abandi twiganaga, bakumva abatangabuhamya, bagacukumbura ni mu nyandiko zabo bagasanga koko ni ukuri….ubirebye bwa mbere wavuga ngo ni igihugu cyose cy'u Bufaransa cyaduteye ariko si ko byari bimeze nubwo bakoresheje ingufu za Leta mu gukora ibyo bakoze icyo gihe.

    Imara properties yavutse ite?

    Muri abo bana twiganaga hari bamwe bari bamaze kumva akababaro kacu tukajya tuzana hano mu Rwanda, tugakora ibikorwa byo kwibuka mu Bufaransa, noneho nyuma yahoo baza bakavuga bati ariko imibanire yacu ikwiye gutera imbere ikerekeza aho u Rwanda rugeze kuko ari muri twebwe ntitukiri abanyeshuri kandi n'ubundi turabona u Rwanda ruri gutera imbere.

    Turatekereza turavuga tuti ni iki kintu twakora dufatanyije? Turavuga tuti ikintu twakora ni ukubaka ahantu abantu bahurira bagaturana hari ahantu abana bakinira, babanye neza kandi tugafasha n'umuntu ushaka gutunga inzu kuyigira afatanyije n'abandi. Ni aho rero icyo gitekerezo cyaturutse cyo kubaka imidugudu, kuko iyo wubatse umudugudu ntabwo uba wubatse inzu, uba wubatse urugaga rw'umuryango.

    Twagize amahirwe y'uko byakunze, twubaka umudugudu wa kabiri wararangiye, tugiye gukora uwa gatatu n'uwa kane uri mu nzira. Nk'ubu hari abantu tujya nko kwigaragambya twamagana ibintu bibi biri gukorwa icyo gihe, hari hakiri bya bintu by'abacamanza bitwa ba Bruguière basohoraga ibintu bitabaho, wafataga gari ya moshi ukabona ugahura n'umuntu ukabona ni umunyarwanda na we uri undi noneho mugahangana mu myigaragambyo.

    Wa wundi wacuye aha simpamya ko hari aho ageze hashimishije. N'iyo yaba yarabonye akazi keza muri icyo gihugu, nta gihugu afite, nta midugudu yubatse, nta bana barerewe mu gihugu cyabo biragaragara rero iyo igihe gihita, guhitamo neza birigaragaza.

    Ni iki abanyamahanga batangarira u Rwanda rwakoze mu myaka 30 ishize?

    Abantu batangara baravuga bati ni gute abantu barwanyaga Leta basa nk'aho ari bo bashaka ko igaruka? Mu mateka icyo kintu kiratangaje. Biratanaje ko ya leta warwanyaga imaze kwica abantu urwanira ko yongera ikabaho, ndetse na ba bantu ukababwira uti nimugaruke twongere dukore leta.

    Uyu munsi uyobora Volkswagen, ariko wanyuze no mu yindi mirimo, aho hantu hose wahageze ute?

    Ni amahirwe nta kindi, ntabwo ari ukubera ubushobozi runaka kuko akenshi wasangaga wiga kurusha ko ko hari ikindi uzana. Ni ayo mahirwe kandi biragaragara ko byakomeje kubaho kuko biragaragara ko na n'ubu uracyabona mu nzego zitandukanye urubyiruko, ni na cyo kintu ubirebye neza gitandukanye mu Rwanda na RPF kuko ahandi hose imitwe yo kubohora igihugu usanga baha agaciro ba bantu babitangiye, kubera ya myumvire yabo itandukanye na n'ubu ni icyo tukigenderaho.

    Ariko RPF kuva kera ifite cyo gitekerezo cy'uko kuva kera urubyiruko ari zo mbaraga kandi muri uru rugendo rwo kubaka u Rwanda bavuga bati abakuru n'abato bafatanye. No ku Isi no mu bihugu bitandukanye ntabwo ubona ko urubyiruko ruhabwa amahirwe nk'ayo.

    Byagenze bite ngo uruganda rwa Volkswagen ruze mu Rwanda?

    Urebye iki gitekerezo cyo gutangiza uruganda, wareba uti ni ibihe bintu abantu bakeneye by'ibanze? Usanga ari amafunguro, aho batura ariko n'ubwikorezi burimo. Wasesengura ugasanga cyane cyane mu bwikorezi ari ho hantu Afurika itigeze igira uruhare mu nyongeragaciro…wareba ukavuga uti isoko rirahari kuko abantu bakeneye ubwikorezi, kuki nta ruganda ruratangira gukora inyongeragaciro?

    Ugasanga aho bituruka ni imiyoborere y'ibihugu byacu, dukunda kwinjiza imodoka zishaje ndetse zangiza ibidukikije kandi ntabwo wazijyana muri bank ingo ube wabona inguzanyo n'izindi politike zitandukanye zituma nta sosiyete yavuga ngo muri iki gihugu nazamo nkatangira iyo gahunda. Kuba mu Rwanda ari ho byabereye bigaragaza ko ushobora kuba ufite isoko rinini ariko udafite iyo miyoborere ntacyo rikumarira.

    Akazi kanoze karuta isoko, abantu baravuze bati nubwo u Rwanda rufite isoko rito, ariko iyo miyoborere irahari. Kubaka rero urwo rwego ni iymaka myinshi, nta hantu ku isi byigeze biba mu gihe gito. Igihugu ubona cyabigizemo amahirwe nab wo ubona byagitwaye imyaka nka 20 ni Maroc. Ariko ubundi urebye nko muri Aziya byagiye bitwara imyaka irenze 30.

    U Rwanda rero twaratangiye, aho tugeze harashimishije. Imodoka uwagera ku muhanda wese ntiyashidikanya ko hari imodoka nshya za Volkswagen ku muhanda, abantu barazigura, barazitwara batarize kuzigura muri serivisi za taxi, ndetse n'imodoka z'amashanyarazi zaraje ziri no kwiyongera.

    Ni urugendo rero rwatangiye rwiza kandi rutanga icyizere ko n'ejo hazaza u Rwanda ruzabona umwanya waryo muri iyo ngeri y'inganda z'imodoka kuko ya nzira wafashe nziza ukiyitangira bashobora kuguseka, bashobora kuguhinyuza nk'uko bamwe banabikoze ariko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere tuzaba tureba.

    Ni iki kigushimisha iyo urebye aho igihugu kigeze?

    Ikintu kinshimisha kurusha ibindi ni uko ubu ndi umubyeyi mfite abana, ni ukumva ko bakura mu buryo butandukanye cyane n'uko njye nakuze, ahubwo nkabona ko bakurira mu gihugu kizabaha amahirwe ko impano bafite zizagerakure.

    Si n'abana banjye gusa, nkareba n'abandi bana bo mu Rwanda ugasanga uhura n'umwana ukabona yagize impamyabushobozi y'ikirenga mu bintu utanatekerezaga ko bibaho…aho ururiye n'urubyiruko rw'u Rwanda hose uhasanga ibintu utari uzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavuko-ya-imara-properties-ibya-volkwagen-mu-rwanda-n-amahirwe-yihariye-ku

  • Ishusho ya Kigali mu mboni za Jimmy Gatete akiyikandagizamo ikirenge, iby’imodoka bivugwa ko yahawe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete akigera mu Rwanda, yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo yahindutse yabaye nziza, akaba yizeye ko azabona umwanya uhagije wo kuyitembera.

    Uyu mukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, umwe mu beza u Rwanda rwagize yaraye asesekaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Kuva yasoza umupira muri 2010, yahise awujya kure aho ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaherukaga mu Rwanda muri 2022 muri gahunda ijyanye n’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho u Rwanda ruzakira uyu mwaka.

    Mu ijoro ryakeye ubwo yari ageze i Kigali, yavuze ko Umujyi wabaye mwiza cyane ndetse yiteguye ko azabona umwanya uhagije wo kuwutembera.

    Ati “Iratangaje, irasa neza, ubushize ntabwo nabonye amahirwe yo gutembera neza ariko nibaza ko ubu nzayabona, Kigali iteye neza cyane, iteye neza cyane sinzi amagambo nakoresha meza, gusa iteye neza cyane.”

    Mu bihe bye ubwo yari agikina, ameze neza, hari amakuru yakwirakwiye ko imodoka yagendagamo y’umutuku yayihawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko atari byo.

    Ati “iby’imodoka zo nagendagamo naraziguriye, ntabwo ari we wayinguriye.”

    Jimmy Gatete akaba kandi yahishuye ko ajya akumbura gutura mu Rwanda kuko ari igihugu cyiza, yagiriyemo ibihe byiza.

    Jimmy Gatete yatunguwe n’uburyo Kigali yabaye nziza

    Yavuze ko iby’imodoka yavuzwe yahawe na Perezida Kagame atari byo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ishusho-ya-Kigali-mu-mboni-za-Jimmy-Gatete-akiyikandagizamo-ikirenge-iby-imodoka-bivugwa-ko-yahawe-na-Perezida-Kagame

  • Isimbi Model yavuze uko yamenye Chryso Ndasin… – #rwanda #RwOT

    Isimbi ari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo Chryso Ndasingwa yakoreye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024.

    Ni kimwe mu bitaramo byasigaye mu mitima ya benshi, ahanini biturutse ku kuba Chryso Ndasingwa yabaye umuhanzi wa kabiri w’indirimbo za Gospel wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kubigeraho inshuro ebyiri.

    Isimbi Model yavuze ko kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ahanini byaturutse ku mwana we wamukundishije indirimbo z’uyu muhanzi.

    Ati “Byaturutse ku mwana wanjye. Twavuye gusenga n’umuhungu wanjye aza aririmba ya ndirimbo ‘Ni Nziza’. Ni bwo bwa mbere nari numvise aririmba indirimbo y’Imana, ahita ambwira ngo iyi n’iyo ndirimbo nkunda cyane, kuva icyo gihe ndayitunga muri telefoni.”

    Yavuze ko iyi ndirimbo yakomeje gucengera cyane mu muryango we, kugeza ubwo n’iyo ajyanye umwana we ku ishuri bacuranga cyane iyi ndirimbo. Avuga ko iyo ari mu nzira ajyanye umwanya we, acuranga zimwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kugirango afashe umwana we gutangira umunsi yiragiza Imana.

    Isimbi Model avuga ko hari igihe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyi ndirimbo ‘Ni Nziza’, Chryso Ndasingwa abibonye aramushimira, kuva icyo gihe batangira kuvugana birambuye.

    Uyu mugore yavuze ko ubuzima agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ari nabwo buzima abayemo mu buzima busanzwe. Yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo.   

    Ati “Ibyo mfite birampagije. Imana indinde ibyo ng’ibyo ibinkize nzigire mu ijuru. Ibaze kubura ijuru kubera akantu gato ngo urabeshya ubuzima. Ubu nibwo buzima Imana yampitiyemo, kandi nizera ko izi ibyiza binkwiriye […] Ndashima Imana ku buryo ntabeshya ubuzima mbayemo.”

    Isimbi yavuze ko afite amashimwe atabarika, ashingiye ku ntambwe Imana imaze kumuteresha. Yumvikanisha ko nta rubanza afitanye n’Imana, ku buryo isa n’isaha yiteguye gutaha nk’umugeni wa Yesu.

    Yavuze ko yanyuze muri byinshi, ariko ashima cyane ko Imana yumvise amasengesho se. Ati “Kuba narasenze Imana ikumva gusenga cyane, byanyeretse ko Imana inzi, kandi inyumva, n’icyo kintu mpora numve. Kandi ishimye ko yakingiye ugutwi gusenga cyane.”

    Isimbi Model yavuze ko Yesu yizeye adakoze isoni, kandi afite ibihamya by’uko ari umugabo w’ibikorwa, wahinduye ubuzima bwa benshi, asaba buri wese gutera intambwe yo gushakisha ubudatuza Imana.

    Yavuze ko kwegera Imana bidakwiye guhuzwa n’uko umuntu aba yabuze uburyo cyangwa afite ibibazo. Ati “Abantu benshi bahungira ku Mana, iyo nta yandi mahitamo bafite [Nanjye ndimo]. Ariko nanone byabaye biteye ikibazo kumva ko Imana ari iy’abafite ibibazo.”

    Isimbi akora akazi ko kwamamaza abicishije mu mafoto akanamurika imideli ndetse yanamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Collective RW week of fashion. Yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Closer' y'abahanzi Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

     

    Isimbi Model yatangaje ko yitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa kubera umwana we wamukundishije indirimbo 'Ni Nziza'


    Isimbi yavuze ko ishusho y'igitaramo Chryso Ndasingwa yakoze igaragaza ko afite ahazaza heza


    Isimbi yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo nk'uko abantu bashobora kubicyesha








    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUNYAMIDELI ISIMBI MODEL

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI NZIZA’ YA CHRYSO NDASINGWA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142709/isimbi-model-yavuze-uko-yamenye-chryso-ndasingwa-biturutse-ku-mwana-we-video-142709.html

  • Kamonyi-Ngamba: Hamwe na Huguka, ubuhinzi bw'Inanasi bwabahinduriye ubuzima #rwanda #RwOT

    Abagore 17 n'Abagabo 3 bibumbiye muri Koperative' Ituze kira Ngamba' ikorera ubuhinzi bw'Inanasi mu Murenge wa Ngamba, bavuga ko ubu buhinzi bwahinduye ubuzima bwabo buba bwiza kurusha mbere. Uwasabaga umunyu, uwakoraga bubyizi akorera abandi ashakisha imibereho nawe ni umukoresha. Ni nyuma yo guhura n'umuryango Huguka unafite Radiyo'HUGUKA', wababaye hafi mu kubagira inama no kubahugura ku gukora neza ubu buhinzi. Si uguhindura ubuzima gusa mu bukungu kuko gushyira hamwe byabaye igisubizo mu kwikemurira ibibazo mu miryango yabo.

    Bizimana Jean Marie Vianney, umwe mu bagabo batatu babarizwa muri iyi Koperative yabwiye intyoza.com ko ubuhinzi bw'Inanasi bw'Umwimerere bwamukuye kure ndetse buhindura ubuzima bwe, buba bwiza kurusha uko bwahoze.

    Abahinzi b'Inanasi b'Ingamba bari mu kuganira na Huguka.

    Yagize ati' Icyo navuga ni uko bwangejeje ku iterambere. Cyera nari ndi umuntu w'Umukene ntarakora ubu buhinzi bw'Inanasi bw'Umwimerere. Ubuzima bwanjye bwarahindutse! Nabonyemo amafaranga ndizigama mu Kimina, ngura amatungo, niyubakira n'inzu nziza ipavomye mbona aho mba n'Umuryango wanjye! Ubu ng'ubu nta kibazo mfite merewe neza n'Umuryango wanjye mbikesheje ubu buhinzi bw'Inanasi'.

    Akomeza avuga ko uko mbere bakoraga ubuhinzi bw'Inanasi bitabahaga umusaruro ukwiye nk'uwo babona nyuma yo guhura na' HUGUKA' ikabaha amahugurwa. Ati ' Umusaruro twabonaga cyera, HUGUKA itari yaduha amahuhurwa wari uri hasi cyane, ariko ubu buhinzi bwatubyariye umusaruro cyane tubasha kwiteza imbere, tubasha kurihira n'abana bacu tukabasha gutunga n'imiryango yacu'.

    Uyu muhinzi kimwe na bagenzi be, uretse guhinga Inanasi bakazigurisha bagakuramo amafaranga abafasha mu gukemura byinshi mu bibazo bahura nabyo mu buzima, banavuga ko banamenye uburyohe bw'Inanasi kuko mbere yo kuyigurisha, ubwabo n'imiryango yabo, babanza kumva uburyohe bwayo, nti babe aka wa mworozi w'inkoko itera amagi akayamarira ku isoko atazi uko kurya igi bimera ndetse n'umumaro waryo.

    Si ugushaka gusa ifaranga mu Nanasi, ahubwo no kumva uburyohe bwayo.

    Uwimbabazi Priscilla, Umuhinzi w'Inanasi akaba ari nawe uhagarariye iyi Koperative ahamya ko mu mwaka wa 2020-2021 aribwo bahuye na HUGUKA ibafasha guhindura uburyo bakoragamo ubuhinzi, babona amahugurwa n'inama byabafashije gukora ubuhinzi bw'Inanasi bw'Umwimerere buhindura imyumvire bari basanganywe, barabukunda kuko basanze aribwo bubaha umusaruro uruta uwo babonaga mbere.

    Agira ati' Badufashije kugera ku gikorwa cyiza cyane, baduha inyigisho baduha amahugurwa y'uburyo ki twashobora kwiteza imbere kuri icyo gihingwa cyacu. Twatangiye tugihinga ari uburyo bwo guhinga bisanzwe ariko noneho baza kuduha amahugurwa y'Ubuhinzi ndumburabutaka nuko tubona icyiza cyabyo'.

    Akomeza avuga ko uku guhinga Inanasi bakabona umusaruro uruta uwo babonaga mbere byabafashije gukemura ibibazo bitandukanye by'Ubuzima birimo; Gukora amatsinda yo kugurizanya, Kwiyishyurira Mituweli, kuba muri Ejo Heza, Kurihira abana amashuri no gukemura ibindi bibazo bitandukanye by'imibereho y'Umuryango.

    Avuga imyato Igihingwa cy'inanasi, yagize ati' Inanasi ni igihingwa cyiza cyane kandi gitanga Umusaruro, gitanga Ifaranga ku buryo bushimishije'.

    Uwimbabazi, ahamya ko uretse kuba iki gihingwa cy'Inanasi cyarabafashije Kwiteza imbere, ngo kuba hamwe bagahuza ibitekerezo, bagahuza imbaraga bibafasha kwitana ho ubwabo kuko babaye nk'umuryango umwe, aho bafite uburyo bubatse hagati yabo bwo gufashanya mu kwikemurira ibibazo byavuka haba abantu ku giti cyabo cyangwa se mu muryango ngo kuko baca umugani ngo' Ntazibana zidakomanya amahembe'.

    Uwamariya Brigitte, Umukozi w'Umuryago HUGUKA ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya gahunda igamije guteza imbere Ubuhinzi bw'Umwimerere izwi nka Ecological Organic Agriculture Initiative yabwiye intyoza ko kwegera abahinzi biri mu by'ibanze bashyira imbere hagamijwe gufasha abakora ubuhinzi kubukora kinyamwuga, kumenya ingano y'Umusaruro wabo no kumenya gushaka isoko ry'Umusaruro bityo bakarushaho kwiteza imbere, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza, haba kuribo ubwabo n'imiryango yabo.

    Brigitte/HUGUKA na Priscilla/umuhinzi w'inanasi i Ngamba.

    Brigitte, avuga ko HUGUKA ari umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta watangiye mu 1997, ukaba ugamije guherekeza Abaturage kugera ku iterambere rirambye.

    Mu bikorwa ukora, harimo kongerera ubumenyi n'Ubushobozi Abaturage binyuze mu mahugurwa atangwa n'abakozi ba HUGUKA n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ibyo, ibikora ibinyujije mu biganiro bitandukanye bica kuri Radiyo HUGUKA ifite mu nshingano Iyamamaza Buhinzi n'Iterambere ry'Icyaro no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye irimo; Kwimakaza imiyoborere myiza na Demokarasi, Kubaka ubushobozi bw'Abakora umwuga w'Itangazamakuru n'Ibigo by'Itangazamakuru, Kwigisha Abaturage Ubumwe n'Ubwiyunge, Gushyigikira Amahoro n'Iterambere rirambye n'ibindi.

    Mu guteza imbere ubu Buhinzi bw'Umwimerere, Huguka yahisemo kwibanda cyane ku gihingwa cy'Inanasi ndetse n'Igihingwa cy'Inkeri aho abahinzi batandukanye baherekezwa mu kubikora neza mu turere twa; Muhanga, Kamonyi, Gakenke na Rulindo.

    Brigitte, avuga ko Ubuhinzi bw'Umwimerere bufite umwihariko wo gusigasira isubiranyakamere ry'Ubutaka, Guteza imbere ubuzima bw'Abantu, bw'Ibidukikije ndetse n'uruhererekane rw'urusobe rw'Ibinyabuzima.

    Inanasi ibamo intungamubiri nyinshi zirimo za Vitamini ndetse n'imyunyungugu itandukanye kandi byose bigirira umuburi wa muntu umumaro ukomeye bishingiye ku ntungamubiri yibitsemo.

    Inanasi, ifasha mu kuzamura no kongera ubudahangarwa bw'umubiri bitewe na Vitamini C yibitsemo ku bwinshi. Iyo vitamini kandi ifasha umubiri kubaka ubudahangarwa mu guhangana n'indwara zitandukanye .

    Inanasi, Ifasha mu Igogora ry'ibyo umuntu arya bitewe ahanini n'ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa Enzyme cyitwa Bromelain. Ikomeza Amagufa bitewe n'umunyungugu wa karisiyumu n'umunyungugu wa manganeze. Inanasi, ifasha kandi kugabanya Ibiro, ikarinda Uruhu rwa muntu bitewe na Vitamini C iyirimo inafasha cyane kongerera uruhu rwa muntu ubushobozi mu guhangana n'izuba. Igira kandi muri yo Vitamini A ifasha kurinda amaso no kugira imikorere myiza.

    Abahinzi bishimira umusaruro w'Inanasi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/07/kamonyi-ngamba-hamwe-na-huguka-ubuhinzi-bwinanasi-bwabahinduriye-ubuzima/