Blog

  • Perezida Kagame yakebuye Urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganiraga n'urubyiruko rw'abakoranabushake barenga 2500 baturutse hirya no hino mu Gihugu, Perezida Kagame yabanje kurukebura ku kugoreka Ikinyarwanda.

    Yifashishije ingero z'amagambo atandukanye akunze gukoreshwa na rumwe mu rubyiruko, yagaragaje ko iyo habaye gukoresha nabi Ikinyarwanda bihundura icyo uyavuze yari agamije kugeraho.

    Ati 'Mwese muzi Ikinyarwanda? Hari Ikinyarwanda musigaye muvuga ntumva njyewe. Reka aba ari byo duheraho tubiganire. No mu nyandiko maze bihindura icyo umuntu yashakaga kuvuga.'

    Yagaragaje ko hari ubwo usanga umuntu agiye kuvuga ntabwo nko guhakana ugasanga avuze 'nabwo' ishobora kugira igisobanuro gitandukanye n'ibyo yashakaga kuvuga.

    Perezida Kagame kandi yagaragaje uko bamwe bakunze gukoresha inshinga guha no guhereza mu buryo bunyuranye kandi butaribwo.

    Ati 'Guhereza byavuye hehe? Ngo namuhereje, oya ntabwo bavuga guhereza. Guhereza ni ibyo mu kiliziya. Ni namuhaye, yampaye, arampa. Ntabwo bavuga kumpereza keretse ari ibyo mu kiliziya.'

    Yakomeje ati 'Mu Kinyarwanda muzi ko mu muco wacu habamo inka, mwiherereye mujye mubisubiramo mubifate. Mu Kinyarwana haba guhana inka, uvuga namuhaye inka cyangwa yampaye inka. Ntabwo wavuga ngo yampereje inka ntabwo afite uko yayiguha. Ntimukajye muvuga guhereza, ibyo mujye mubivuga mu kiliziya mwagiye gusenga ku Cyumweru.'
    Perezida Kagame kandi yagaragarije urubyiruko ko rukwiye guhindura kuko rwangiza ururimi rw'Ikinyarwanda kandi rugize umurage w'Abanyarwanda.

    Yongeye kugaragaza uburyo bamwe bakoresha ijambo kurangiza no gusoza kuko usanga babivanga cyane ugereranyije n'amagambo bisobanura kimwe yo mu zindi ndimi.

    Ati 'Iyo uvuga ko akazi kakozwe kakagera aho kagarukiraga uvuga ko akazi karangiye. Karangira amasaha aya n'aya ntabwo uvuga ngo kasojwe amasaha aya n'aya. Mujye mutandukanya gusoza ikintu no kurangiza ikintu.'

    Yakomeje ati 'Icyo mbivugira ni ibintu bibiri, ubundi iyo utavuze ururimi neza icyo umuntu yasomye kiba gitandukanye n'icyo umuntu yashakaga kuvuga.'

    Yashimangiye ko urubyiruko rurerwa kandi rugomba kunyura mu maboko y'ababyeyi, abarimu mu ishuri cyangwa mu maboko y'igihugu kibateza imbere mu murage w'umuco.

    Perezida Kagame ariko yagaragaje ko ku bahanzi n'abandi bantu b'ibyamamare bemerewe kuba bakoresha imvugo za gihanzi zishobora gutuma bavanga indimi.

    Yongeye kugaragaza ko Ikinyarwanda usanga gikubiyemo indimi nyinshi bitewe n'aho Abanyarwanda babaye mu bihe bitandukanye kuko usanga uwabaye muri Uganda avangamo Ikigande, uwabaye i Burundi kavangamo Ikirundi ndetse n'uwabaye muri Tanzania akavangamo Igiswahili.

    Ati 'Izo ndimi twize hanze cyangwa tuzi tujye tuzivuga ariko tuzivuge nkazo, nitugera ku Kinyarwanda tuvuge Ikinyarwanda. Keretse ba bandi b'ibyamamare bafite ururimi rwabo ibyo babifitiye uburenganzira bashobora kuvangamo ibyo bashaka ariko ukamenya ngo ni iby'abasitari.'

    Yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kumva ko abantu bose babaye abasitari mu mvugo ahubwo bakwiye kuvuga ibintu uko bikwiye kuba bimeze.

    Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa no gukoreshwa neza uko bikwiye kuko mu bihe bitandukanye akunze no kubisaba abayobozi banyuranye.

    Perezida Kagame yakebuye Urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-urubyiruko-rugoreka-ikinyarwanda

  • Guram Gvasalia wemera kugendana na Doja cat y… – #rwanda #RwOT

    Abakurikirana cyane imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se imbuga nkoranyamabaga nyinshi, bamaze iminsi babona umuhanzikazi Doja Cat akunze kugenda mu ruhame yambaye imyenda itihesheje icyubahiro ku buryo bigoye kumenya niba yambaye ubusa.

    Amwe mu mashusho yavugishije abantu cyane, ni amashusho yashyize hanze ku wa 04 Gicurasi yambaye umwenda ukoze mu ishashi gusa ku buryo nta kitaragaragaraga. 

    Kuri uyu wa 06 Gicurasi, Doja Cat yongeye gushyira hanze amashusho amugaragara yambaye igitambaro gusa imbere nta kintu kirimo ndetse muri ayo mashusho agaragara kimucika bigaragara ko nta kindi kirimo imbere.

    Nyuma  y''uko abantu bakomeje kubona imyitwarire y'uyu muhanzikazi, benshi bamwibasiye bamushyinja kuba arimo gukabya kwambara ubusa ku karubanda abandi bavuga ko ariwe ugiye gusimbura Bianca Censori umukunzi wa Kanye West umaze iminsi atambara ubusa ku musozi.

    Benshi mu babona ayo mashusho n'amafoto ya Doja Cat, aba ari kumwe n'umugabo witwa Guram Gvasalia aho benshi mu batamuzi bahita batekereza ko yaba ari umukunzi we bigendanye n'ukuntu bombi bitwara n'amafoto bakunze gusangiza ababakurikira.

    Uyu mugabo Guram Gvasalia niwe uba wihishe inyuma y'imyambaro ya Doja Cat kuko umwuga we ari uguhanga imideri akaba yarahereye kera yambika Doja Cat akaba kandiari umuyobozi wa Vetements kompanyi isanzwe yambika uyu muhanzikazi.

    Vetements ni kompanyi yashyinzwe na დემნა (Demna Gvasalia) ukomoka mu gihugu cya Georgia na Guram Gvasalia mu mwaka wa 2010 ikaba ifite ikicaro mu mujyi wa Zurch mu busuwisi.

    Mu mwaka wa 20219, Demna Gvasalia yabonye akazi mu ruganda rwa Balenciaga hanyuma asezera ku kazi asigira iyi kompanyi Guran wakomeje gukorana n'ibyamamare bitandukanye birimo Doja Cat.

    Kuba Guran na Doja Cat bakunze kugendana, bivugwa ko hari imishinga bari bategurana haba mu buryo bwo kwamamaza iyi kompanyi nderse n'indi mishinga gusa ikirenze kuri ibyo, aba bombi ni inshuti z'akadasohoka.

    Guram ukunze kuba ari kumwe na Doja cat aho aba ari hose niwe umwambika

    Uretse kuba Guram yambika Doja Cat, ni inshuti z’akadasohoka

    Mu mashusho bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo aba agamije ubucuruzi

    Guram na Doja batera urujijo abantu benshi niba bakundana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142730/guram-gvasalia-wemera-kugendana-na-doja-cat-yambaye-ubusa-ni-muntu-ki-142730.html

  • Jimmy Gatete yatangaje impamvu nyuma yo guhag… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari ageze mu Rwanda aje kwitabira umuhango wo gufungura inzu y’imikino ya Kigali Universe. Ubwo yari abajijwe impamvu nyuma yo guhagarika umupira w’amaguru mu 2010, atongeye kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, Gatete yavuze ko ntarirarenga.

    Yagize ati: “Ibi bibazo birakomeye, ariko mu magambo make ntarirarenga byose birashoboka. Simbona igisubizo naguha nyacyo, gusa nanjye mbitekerezaho kuba hari icyo nakora kandi icyo nshoboye cyose nagikora, reka twizere ko hari ikizakorwa.”

    Jimmy Gatete yageze mu Rwanda kuwa Mbere Saa 20:00 pm 

    Abajijwe ku ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete yavuze ko yumvise ko isigaye yitwara neza. Ati: “Yego ikipe y’igihugu ndayikurikira n’ubwo atari cyane ariko nibaza ko bimeze neza. Numvise ko ejobundi bakinnye imikino ya gicuti kandi bagiye bazitsinda ndetse no gutsinda Afurika y’Epfo bigaragaza ko bahagaze neza.”

    Ku bijyanye n’ibihe Rayon Sports irimo nk’umuntu wayikiniye, yavuze ko ibihe irimo atari byiza ariko bishobora kuzahinduka. Ati: “Ntabwo ibihe irimo ari byiza, birababaje ariko nk’uko nakomeje mbivuga hari ibintu ushobora kumbaza ntazi aho ikibazo kiri, niyo mpamvu ushobora gusanga ntashobora kugusubiza ikintu ariko nizera ko bizarangira.”

    Jimmy Gatete afatwa nk’umukinnyi w’icyitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba umukinnyi utazava mu mitwe y’Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n’ikindi yatsinze Ghana.

    Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira. 

    Jimmy Gatete yaciye mu makipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu 2009, arukinira imikino 42, atsindamo ibitego 25.

    Abanyarwanda benshi bemeza ko Jimmyi Gatete nyuma yo gukina hari byinshi yari kubaha ariko akaba yarinumiye 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142719/jimmy-gatete-yatangaje-impamvu-nyuma-yo-guhagarika-ruhago-ntawongeye-kumubona-video-142719.html

  • Perezida Kagame yongeye kugaragaza impungenge… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, ubwo yari muri BK Arena mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'Ihuriro ry'Urubyiruko rw'Abakorerabushake basaga 7,500.

    Umukuru w’Igihugu yashimye imirimo n’ubwitange urubyiruko rwagaragaje mu gihe cy'imyaka 10 ishize. Yavuze ko ubukorerabushake bufite igisobanuro cyagutse; harimo gukora, gukorana, gukorera ndetse n'ubushake.

    Ati 'Ni ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake, ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n'ubushake.'

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko hari Ikinyarwanda basigaye bakoresha kitari gikwiye. Yavuze ko imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda iteye inkeke muri iki gihe. Yagaragaje uburyo imivugire n'imyandikire y'amagambo 'nabwo' ndetse na 'ntabwo' bitandukanye cyane.

    Ati: “Ntabwo biri mu guhakana ariko iyo uvuze ‘nabwo’ ni irindi ijambo, kuko iryo jambo ntiribaho.” Yanavuze ku ijambo ‘guhereza’ avuga ko rikoreshwa mu ‘Kiliziya’, ati “Nti namuhaye, yampaye, arampa, ntabwo bavuga kumpereza cyeretse ari ibyo mu Kiliziya…”

    Umukuru w’Igihugu yanavuze ku gutanga ‘Inka’. Ati “Uvuga namuhaye inka, ntabwo wavuga ngo yampereje inka. Ubwo byaba bivuze guterura inka. Ntimukajye muvuga guhereza, mujye mubivuga mu Kiliziya, mwagiye gusenga, muvuge ibyo guhereza.”

    Perezida Kagame yanagarutse ku ijambo ‘gusoza’ rikoreshwa mu buryo butari bwo. Yatanze urugero avuga ko iyo akazi kakozwe kakagera aho karangira, uvuga ko karangiye. Ati: “Mujye mutandukanya gusoza ikintu, no kurangiza ikintu.'   

    Umukuru w’Igihugu avuga ko uretse kuba yumva abantu bakoresha nabi ururimi rw’Ikinyarwanda anabisoma mu nyandiko zinyuranye.

    Ati 'Iyo uvuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye nk'abazi Ikinyarwanda, kiba gitandukanye n'icyo umuntu yashakaga kuvuga. Mu myandikire wagombaga kuvuga 'ntabwo’, ukandika nabwo, njye nsoma 'nabwo’. Nabwo na ntabwo biratandukanye, ntabwo mba numva icyo wavugaga.'

    Yavuze ko buri wese akwiriye guharanira guteza imbere umuco, kugira ngo umurage ubumbatirwe uko bikwiye. Umukuru w’Igihugu yavuze ko urubyiruko rutegurwa, binyuze mu maboko y’ababyeyi, ishuri cyangwa se Igihugu muri rusange.

    'Wa murage, ukaba umurage nyine tubumbatira tugateza imbere. Ibyo byose ni byo abakorerabushake cyangwa abakoranabushake nkamwe, urubyiruko ndetse, rurarerwa, rurakura, ugomba kurerwa, rero unyura mu maboko y'ababyeyi n'abarimu mu ishuri cyangwa y'Igihugu kiguteza imbere muri ibyo byose no mu murage w'umuco.'

    Perezida Kagame yavuze ko imikoreshereje y’ikinyarwanda itanoze ishobora kuba iterwa n’uko Abanyarwanda benshi babaye hanze y’Igihugu, harimo ababaye muri Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi n’ahandi.

    Yavuze ko kuvuga indimi z’amahanga ari byiza, ariko ‘nitugera mu Rwanda tuvuge mu Kinyarwanda.” Yavuze ko hari ururimi abasitari bakoresha, aho usanga ibikorwa byabo bavangamo indimi zinyuranye, ariko ko uzumva akwiriye kugira amahitamo.

    Si ubwa mbere, Perezida Kagame asabye buri wese kugira uruhare mu gukoresha neza ururimi rw'Ikinyarwanda, kuko ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, ku wa 19 Ukuboza 2017 yabigarutseho.

    Icyo gihe yagize ati 'Kandi nitutitonda, tutigishije neza ngo n'abo twigisha nabo bagire ubushake, uzasanga ahubwo vuba aha Ikinyarwanda twaragihinduye, abantu bajye bumva abantu bavuga Ikinyarwanda bayoberwe ururimi bavuga urwo ari rwo.'

    Arkomeza ati 'Abantu bose bashyiremo imbaraga kuko ubundi kutamenya ururimi rwawe cyangwa no kutamenya n'ibindi ibyo ari byo byose nta cyaha kirimo, cyane cyane iyo bitewe n'ibyo uba warahuye nabyo mu buzima, ntabwo kuba utazi ikintu runaka ari icyaha. Kuvuga ko umuntu atazi Ikinyarwanda bitewe n'ibihe yagiye anyuramo ntabwo ari icyaha, ahubwo icyaha kiza iyo ukosorwa ntushake kumva ibyo bagukosora.'

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano, mu kiganiro cyibandaga ku ndangagaciro zishobora gufasha Abanyarwanda kwihuta mu iterambere. 

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko inzego za Leta zizakomeza gushyigikira ibikorwa by'urubyiruko hagamijwe iterambere ry'abo ndetse n'iterambere ry'Igihugu.

    Yavuze ko imibare bafite ari uko urubyiruko rw'abakorerabushake bageze kuri Miliyoni 1.9, kandi bakorana n'inzego zitandukanye z'Igihugu.

    Yavuze ko amateka agaragaza ko ibikorwa by'ububashake ari 'umurage tuvoma mu mateka yacu,', ariko kandi siko aya mateka yakomeje gusigasirwa, kuko mu 1994 u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi bwagejejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimye Perezida Kagame ku bw'ubutwari bwe mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n'Ingabo yari ayoboye. Avuga ko umurage w'abo, uzakomeza kuba igicumbi gikomeye urubyiruko rw'u Rwanda ruzubakiraho.

    Yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi urubyiruko rw'Abakorerabushake rwitezweho, kandi 'biteguye gukomeza gutanga umusanzu w'abo mu kubaka u Rwanda'.


    Perezida Kagame yongeye kugaragaza impungenge mu mikoreresheje n'imivugire y'Ikinyarwanda

    Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubumbatira imivugire y'Ikinyarwanda
    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga n'ubushobozi bwo gukora rukiteza imbere
    Perezida Kagame yifatanyije n'urubyiruko rusaga 7500 kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'Ihuriro ry'Urubyiruko rw'Abakorerabushake

    Perezida Kagame yabwiye Urubyiruko rw'Abakorerabushake ko izina bafite ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda 



    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142734/perezida-kagame-yongeye-kugaragaza-impungenge-ku-mivugire-nimyandikire-yikinyarwanda-142734.html

  • Doja Cat yaserutse mu isume mu birori bya ‘Me… – #rwanda #RwOT

    Amala Ratna Zandile wamamaye ku izina rya Doja Cat ni umuhanzikazi ugezweho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Azwiho cyane kuba akora amashusho y’indirimbo arimo ibintu biteye ubwoba ndetse ni kenshi aja avugwaho kuba ari mu muryango wa ‘Illuminati’.

    Doja Cat wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Streets’ ‘Paint The Town Red’, ‘Agora Hills’, n’izindi, aherutse kugarukwaho cyane mu minsi ishije nyuma yaho yatembereye mu mujyi wa Los Angeles yambaye imyenda ikoze mu mashashi gusa. 

    Ibi byatunguye benshi kugeza aho ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ashaka kwigana umugore wa Kanye West witwa Bianca Censori usanzwe wambara imyabaro itangaje.

    Doja Cata aherutse kwambara amashashi kuva ku myenda kugeza ku nkweto

    Mu masaha macye ashize nibwo habaye ibirori ngaruka mwaka by’imideli bya ‘Met Gala’ byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byanaserutse mu myambaro idasanzwe. Nyamara muri aba bose ntawarushije gutangaza abantu benshi kurenza Doja Cat wiyambariye isume gusa agatambuka ku itapi itukura bafotora.

    Doja Cat yiyambariye isume ajya mu birori bya ‘Met Gala 2024’

    Doja Cat yararikumwe n’umuhanzi w’imideli witwa Guram Gvasalia umwambika

    Isume Doja Cat yaserutsemo ntiyavuzweho rumwe na benshi ku mbuga

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yiyambariye isume y’umweru n’igitambaro cyayo mu mutwe maze ajya mu birori bya Met Gala. PageSix yagize iti: ”Aho kujya mu birori bya mbere by’imideli wambaye isume kuki atagumye mu cyumba cya hoteli yararimo?’.

    Yongeye kugaruka kwifotoza yambaye umupira ubonerana utose

    Imyambarire ya Doja Cat yarikoroje ku mbuga

    Nyamara nubwo Doja Cat yahawe inkwenene kubera kwambara isume gusa, ntibyatinze yikojeje hirya agaruka ku itapi itukura yambaye umupira muremure w’umweru ubonerana kandi utose kuburyo wagirango yarawuvanye muri pisine. Utu dushya Doja Cat yakoreye mu birori bya Met Gala nitwo turi gutuma agarukwaho cyane ku mbuga.

    Ibirungo by’ubwiza (Make Up) Doja Cat yari yisize nabyo byavugishije abatari bacye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142725/doja-cat-yaserutse-mu-isume-mu-birori-bya-met-gala-2024-amafoto-142725.html

  • MU MAFOTO 30: Imyambarire idasanzwe yibyamam… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Gicurasi ni bwo haba ibirori bikomeye by'imideli bya 'Met Gala' benshi bita 'Met Ball'. Bifatwa nk'ibya mbere i Hollywood bitewe n'uko bihuriramo ibyamamare bitandukanye hamwe n'abanyapolitiki bazwi. Uyu mwaka byongeye kuba mu ijoro ryakeye aho byitabiriye n'abasitari banyuranye.

    Aha ni naho kompanyi z'imideli zikomeye zirimo nka Louis Vuitton, Alexander McQueen, Coco Chanel, Gucci n'izindi zigaragaje mu kwambika ibyamamare byitabiriye ibi birori byatangiye kubaho kuva mu 1979 byitwa 'Costume Institute Gala' nyuma bigahindurirwa izina mu 1998.

    Kuri iyi nshuro Met Gala 2024 itegurwa n'ikinyamakuru cya Vogue Magazine yabaye ku nshuro ya 52, aho yitabiriwe n'abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime, abakinnyi b'imikino inyuranye n'abandi benshi bazwi mu myidagaduro y'imahanga. 

    Ibi birori kandi byabereye mu nzo ndagamurage y'ubugeni ya 'Metropolitan Museum of Art' iherereye i Manhattan mu mujyi wa New York.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho imyambaro idasanzwe y'ibyamamare byaserutsemo mu birori bya 'Met Gala 2024':

    Umuraperikazi Cardi B watorewe ko ariwe wari wambaye neza kurusha abandi yahawe akazina ka ‘Queen of Met Gala 2024’

    Ikanzu Cardi B yaserutsemo yari itwawe n’abagabo batandatu bayimuteruje

    Umukinnyi wa filime Demi Moore

    Umukinnyi wa filime unazitunganya Mindy Kaling

    Umuhanzikazi Lana Del Rey

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Zendaya

    Umuhanzikazi Shakira

    Umuraperikazi Nicki Minaj

    Abavandimwe Willow Smith na Jaden Smith, abana ba Will Smith

    Kabuhariwe mu gutwara imodoka Lewis Hamilton

    Umunyamideli Wisdom Kaye

    Umuraperikazi akaba n’umukinnyi wa filime Queen Latifah

    Umukinnyi wa filime Da’Vine Joy

    Umuhanzikazi Ariana Grande

    Umukinnyi wa filime Gabrielle Union n’umugabo we Dwayne Wade

    Umuhanzikazi Jennifer Lopez

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Keke Palmer

    Umukinnyi wa Basket Angel Reese

    Umukinnyi wa filime Jessica Biel 

    Umuhanzikazi Lizzo

    Umukinnyi wa filime Lea Michele witegura kwibaruka

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Janelle Monae

    Umukinnyi wa filime Colman Domingo

    Umuhanzi Usher

    Umuhanzi Lil Nas X

    Umuhanzi Bad Bunny

    Umukinnyi wa filime Taraji P.Henson

    Umuhanzikazi Tyla

    Umunyamideli Kim Kardashian

    Umuhanzikazi Dua Lipa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142715/mu-mafoto-30-imyambarire-idasanzwe-yibyamamare-byitabiriye-ibirori-bya-met-gala-2024-142715.html

  • Padiri Jean Franois Uwimana agiye kuririmba… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, Kiliziya Gatolika y’u Budage izizihiza umunsi mukuru wayo uba buri myaka 2. Uzaba kuva tariki 29/5/2024 kugeza tariki 2/6/2024. Kuva ibi birori byatangira kuba ni ubwa mbere bigiye kuririmbamo umuhanzi nyarwanda.

    Padiri Jean François Uwimana usingiza Imana mu njyana ya Rap, ibikorwa bikorwa n’abapadiri mbarwa ku Isi, ari muri bake cyane batoranyijwe kuzataramira abazitabira ibyo birori baturutse impande zose z’ u Budage no mu bindi bihugu. 

    Padri Uwimana akaba yaratoranyijwe nka ‘Intercultural Artist of the Diocese Erfurt’ bikaba ari ubwa mbere bibaye ko umunyarwanda aserukiye Diyoseze yo mu Budage ku rwego nk’uru, mu yandi magambo ni amateka mashya yanditswe n’umuhanzi wo mu Rwanda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Padiri Uwimana yagize ati: “Ni opportunity [amahirwe] nini cyane kuko utanabisaba uretse kubona bibaye, nka bimwe tuvuga ngo Imana ikora ibyayo, ahubwo munsabire nzitware neza kuko ngomba kuririmba mu ndimi nyinshi. “ 

    Padiri Uwimana uzwi mu ndirimbo izimo “Nyirigira”, yavuze ko niyitwara neza bizavamo amahirwe y’uburyo bunyuranye azamusunikira kujya ku rwego mpuzamahanga mu muzik we. Ati “Nta kabuza nibigenda neza bizabyara n’ibindi byiza ku rwego ‘International’ “.

    Avuga ko gutumirwa kujya kuririmba ahantu nk’aha ari umugisha ukomeye “nubwo wenda navuga ko igitekerezo bakigize kubera ko muri Diyoseze no kuri Kaminuza bazi ko ndi umunyamuziki kandi nkaba nkunze gukorana na bamwe mu badage.” 

    Mu mboni ze asanga umuziki we ukomeje gushinga imizi, ati “Ubwo wasanga mu babitegura harabonetsemo umufana wavuze ati kuri iyi nshuro twongere muri Programm akantu kari International kandi Padiri wacu yabikora. Ariko ubwo ni ikimenyetso cy’uko bemera ibyo nkora.”.

    Ati “Mu by’ukuri ariko ni iby’Imana kuko Kiliziya Gatolika y’u Budage ni nini cyane ifite Miliyoni z’abagatulika. Diyoseze mbomo nayo ni nini bihagije ku buryo utarota ko bari buhamagare umunyafurika uhamaze imyaka 3 gusa mu bintu nk’ibi biba 1 mu myaka ibiri kdi bigahuruza benshi.”

    Avuga ko kuba ari umupadiri ukora injyana ya Hiphop ndetse akerekwa urukundo rwinshi, bimuhamiriza ko yavukanye umugisha w’Imana. Ati “Ni ukubona bibaye nta kindi, ariko rwose ubusanzwe abapadiri b’ababaraperi ni mbarwa ku isi da! Ariko kuba narahawe umugisha kuva nkivuka, nta banga.” 

    Padiri Uwimana akomeje gutungurwa n’Imana

    Padiri Uwimana azaririmba mu birori bikomeye byateguwe na Kiliziya Gatolika y’u Budage

    REBA INDIRIMBO “LOVED YOU” YA PADIRI UWIMANA JEAN FRANCOIS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142727/padiri-jean-francois-uwimana-agiye-kuririmba-mu-birori-bikomeye-bya-kiliziya-gatolika-yu-b-142727.html

  • Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uko Perez… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'ibikorwa byivugira byakozwe n'urubyiruko rw'Abakorerabushake, mu muhango wabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Iri huriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rimaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 1.9 mu gihugu hose, bakora ibikorwa by'iterambere ry'abaturage, birimo kubaka no gusana amazu y'imiryango itishoboye, imihanda, uturima tw'igikoni, gutera ibiti no gutera inkunga mu bindi bikorwa by'imibereho myiza y'abaturage.

    Mu rugendo rw'imyaka 10 ishize basabwa gukomeza guhanga udushya, guhuza ibikorwa, ubufatanye n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze n'izindi nzego, guhana amakuru n'itumanaho nk'igisubizo cy'ibibazo bibangamira abaturage.

    Guverinoma ivuga ko iyi sabukuru y'imyaka 10 ishize yaranzwe n'ibikorwa bikomeye byakozwe n'urubyiruko, kandi babaye ku isonga mu kuzana impinduka.

    Mu butumwa bwo kuri X, Guverinoma yagize ati 'Turizihiza imyaka icumi y’ibikorwa bimaze kugerwaho n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda.'

    'Urubyiruko rw’u Rwanda rwabaye ku isonga mu kuzana impinduka nziza mu Gihugu, uhereye ku kubungabunga ibidukikije no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta.  Fatanya natwe!

    Mu ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko urubyiruko rw'abakorerabushake bishimira ibyo babashije gukora bibwirije, ibyo bafatanyije n'inzego za Leta cyangwa abikorera biba bisanzwe kuri gahunda cyangwa ibyo bwakoze babitewe n'Isi.

    Utumatwishima yavuze ko mu myaka 10 ishize, Isi yatunguwe n'icyorezo cya Covid-19, kandi habaye n'ibiza byasenyeye abantu, bitwara n'ubuzima bw'abantu, ariko ko urubyiruko rw'abakorerabushake, bagaragaje umuhate mu guhashya iki cyorezo ndetse n'ingaruka z'ibiza.

    Ati 'Mu myaka 10 ishize, Isi yaradutunguye ubwo yaterwaga n'icyorezo cya Covid-19, ubwo twabonaga ibiza bisenya bigatwara n'ubuzima bw'abantu: Muri ibi bizazane byombi, turishimira cyane uruhare rw'aba-Youth Volunteers mu bikorwa by'ubwitange mwagize mwaba mukoresheje imbaraga z'umubiri cyangwa iz'ubumenyi.'

    'Nko muri Covid-19 byonyine, uko mwashyiraga abantu ku murongo muri za Gare, uko mwigishaga abaturage kwirinda, abakoraga muri command posts zitandukanye, izo ku murenge ndetse n'iyo ku rwego rw'igihugu twerekanye ko duhari, urubyiruko rw'u Rwanda rurahari, ruri hamwe, kandi twumva neza icyo igihugu kidushakaho.'

    Utumatwishima yavuze ko ibyo urubyiruko rwakoraga byashimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ati 'Hari abaririmbyi babiri b'urubyiruko baherutse guhanga indirimbo bavuga bati: Umusaza niwe Papa w'urubyiruko, nibyo koko: Muri Covid-19, abayobozi benshi mu bihugu byo hanze barihishaga ngo batandura kandi birumvikana.'

    Akomeza ati 'Perezida wacu we, tariki ya 12-04-2020, ibyumweru 3 gusa Covid-19 yadutse, yasuye abakoraga muri 'command post' ya Covid-19, aho 90% by'abakoragamo bari urubyiruko rutandukanye. Urubyiruko b'inzego z'umutekano, abize ubuvuzi, abastagiaires, abanyamakuru, aba Youth volunteers benshi ….'

    Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko inzozi za buri wese ari ugukora akazi agashimwa na 'Boss', bityo bakwiye gukora bubakira ku ijambo babwiwe na Perezida Kagame ubwo yabasuraga.

    Ati 'Rubyiruko rw'u Rwanda, inzozi za buri muntu wese, mu byo akora byose ni ukugira umugisha, ugakora umurimo, mu gihe waba ukiwurimo ukumva ijwi rya Boss ati: 'Ndi hano ngo ngushimire umuhati n'umurava ukorana aka kazi,….ubwitange bwawe buntera ishema'. Twese, duharanire ko iri jambo yatubwiye muri Covid-19 rizakomeza guherekeza imirimo yacu ya buri munsi.'

    Utumatwishima yanibukije urubyiruko ko Perezida Kagame ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, ku wa 6 Ukuboza 2023 yashimye cyane uruhare rw'abajyanama b'ubuzima.  

    Icyo gihe mu ijambo Perezid Kagame yavuze, yagize ati 'Mu byo Abanyafrika dushobora kwigezaho, harimo gukorera hamwe tukageza ubuzima bwiza ku baturage bacu, ati ndifuza kugenera uyu mwanya w'ingenzi abajyanama b'ubuzima batuma tugira ubuzima bwiza'.

    Yanabwiye urubyiruko ko Minisiteri y'Ubuzima ifite gahunda yo gutangiza icyiciro cy'abajyanama b'ubuzima bakiri urubyiruko kandi bazajya bahabwa' transport'.

    Mu nama Mpuzamahanga ya Cop29 yiga ku bidukikije izabera muri Azerbaijan, bazerekana uruhare rw'urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Rwanda mu gutera ibiti, gusukura imihanda, no gutunganya hafi y'imigezi. Ni ku bufatanye na Unicef- Rwanda n'umuryango mpuzamahanga witwa Generation unlimited.

    Urubyiruko rw'abakorerabushake bafite umukoro wo urwanya imirire mibi mu bana, gusubiza abana ku mashuri, kurwanya isuri, gukangurira urubyiruko ndetse n'abandi baturage kwitabira gahunda za Leta, gukanguria abaturage isuku n'isukura, kurwanya indwara zitandura binyuze mu bikorwa bya siporo, gufasha Rwanda Revenue kuzamura imisoro no gukumira ibyaha. Imibare y'ibyagezweho ni myinshi kandi ni myiza. Turabibashimiye, mukomereze aho kandi tubyongere.

    Utumatwishima ati 'Mu by'ukuri, kugira uruhare mu bikorwa by'ubukorerabushake ni inshingano yacu twese mu kwishakira ibisubizo tutarindiriye ak'imuhana kaza imvura ihise nk'uko tubitozwa buri munsi. Ni umurage dukomora ku Nkotanyi. Bari bato, biyemeza kujya ku rugamba rwo gusubiza Agaciro uru Rwanda bayobowe na Perezida wacu H.E Paul Kagame.'

    Akomeza ati 'Ubundi nta kibazo na kimwe, nta ntambara n'imwe yadutera ubwoba tugifite Inkotanyi, dufite Umutoza w'ikirenga kandi dufite imbaraga na 'courage' zanyu mwese Youth Volunteers.'

    Ubukorerabushake 'si imbaramukoro' ahubwo ni 'umuhamagaro'

    Umuco w'Ubukorerabushake wabanje gukoreshwa cyane mu bigo bikora imirimo itandukanye, aho batangaga imirimo ku bantu bashaka kwiyongerera ubunararibonye. Ni ibintu byafashije benshi cyane kwiyungura ubumenyi, ndetse bamwe nyuma y'aho abonye imirimo inyuranye.

    Umuco w'ubukorerabushake wabanje kuba mu bigo bikora imirimo itandukanye byakoreshaga abantu bize ibintu runaka bashaka kwiyongerera ubunararibonye.

    Mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda, nibwo imbaraga z'abakorerabushake zigaragaje cyane, ubwo bafashaga inzego za Leta mu kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo. Kuva mu 2013, abarenga miliyoni 1,9 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

    Minisitiri Utumatwishima yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake bagaragaje umusanzu wabo mu guhashya icyorezo cya Covid-19; agaragaza ko Perezida Kagame yashimye ibikorwa by’abo 

    Abagera kuri 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw'Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe

    Kuva mu 2013,  abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu









    Kanda hano urebe amafoto yaranze kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’urubyiruko rw’abakorerabushake

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142728/minisitiri-utumatwishima-yagaragaje-uko-perezida-kagame-yabaye-hafi-urubyiruko-rwabakorera-142728.html

  • Ku rwibutso rwa Jenoside ntabwo ari aho kujya kwifatira 'selfie' useka- Maj. Gen Nyakarundi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Kigo Saint Ignace ku wa 6 Gicurasi 2024.

    Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yakomoje ku kuntu ababazwa n'amafoto y'ibyishimo abarimo urubyiruko bajya kwifatira ku Nzibutso za Jenoside, abibutsa ko bidakwiye kuko bidaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazishyinguwemo.

    Ati ''Twabonye abantu bajya ku nzibutso bakifotoza za 'selfie' baseka, mbese bagafata amapositeri. Urwibutso ntabwo ari aho gufatira positeri, ni aho kugera umuntu akarira, akicuza ibyabaye, akavuga ngo ntibizongere ukundi. Abayahudi bapfuye mu myaka myinshi ishize ariko wagira ngo Umuyahudi wese ni we wabibayemo. Ni cyo cyonyine twamarira abacu bapfuye.''

    Maj. Gen. Vincent Nyakarundi kandi yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko we n'abo bafatanyije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barwanye urugamba rw'amasasu, rwo arusaba kurwana urugamba rwo gutuma itazongera kubaho ukundi, gusigasira amateka y'u Rwanda ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside, kuko ari byo bizabafasha kuba mu Rwanda ruzira amacakubiri yarugejeje kuri jenoside.

    Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yibukije abiganjemo urubyiruko bajya kwifotoreza ku Nzibutso za Jenoside baseka ko atari aho kwifatira amafoto y’ibyishimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-rwibutso-rwa-jenoside-ntabwo-ari-aho-kujya-kwifatira-selfie-useka-maj-gen

  • Abakemurampaka bigenga bafunguriye amarembo abifuza kwinjira muri uwo mwuga – #rwanda #RwOT

    Mu nama rusange ngarukamwaka yahuje abanyamuryango bahagarariye abandi muri CIARB Rwanda, hagaragajwe ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy'imyaka ine bamaze bakorera mu Rwanda harimo gukemura impaka zijyanye n'ubucuruzi hatisunzwe inkiko ndetse no guhugura abanyamwuga batandukanye bababera abanyamuryango.

    Hagaragajwe ko CIARB Rwanda imaze kugira abanyamuryango barenga 50 mu byiciro binyuranye harimo n'abo uru rwego rwihuguriye rukanabaha impamyabushobozi kandi bakaba bakora neza bamwe muri bo baranatangiye kujya gukora ubukemurampaka mu mahanga.

    Perezida wa Mbere wa CIARB Rwanda, Maitre Rutabingwa Athanase yavuze ko urwego ahagarariye rumaze kwiyubaka kuva mu myaka ine ishize, gusa ko hari abagifata abarugize nk'umwuga ukorwa n'abunganizi mu mategeko na ba enjeniyeri gusa kandi ari umwuga ufunguriye buri wese ufite umwuga akora cyangwa utawufite.

    Yagaragaje kandi ko hakiri imbogamizi y'abatanga amahugurwa ku banyamuryango mu Rwanda kuko ubu higanjemo abanyamahanga cyane kandi n'Abanyarwanda bafite ubwo bushobozi.

    Yagize ati 'Tumaze kugira abantu mu Rwanda bamaze kubimenya bagenda bahugura abandi ariko ntibaraba benshi. Dukeneye abantu benshi badufasha muri icyo gikorwa cyo gutanga amahugurwa kandi tugamije kubona abanyamuryango bari mu nzego zose ngo bisange muri uyu mwuga.'

    Yakomeje ati 'Hari bamwe batangiye kugenda babona imirimo yo kuba abakemurampaka mu bindi bihugu kubera ari abanyamuryango ba CIARB Rwanda.'

    CIARB Rwanda, ni ishami rw'Urwego rw'Ubukemurampaka mu by'ubucuruzi ku Isi rufite icyicaro mu Bwongereza.

    Muri Afurika u Rwanda ni Igihugu cya gatanu uru rwego rufitemo ishami kuva mu 2020. CIARB Rwanda itanga impamyabushobozi ziri ku rwego mpuzamahanga ku buryo uyifite akorera aho ari ho hose ku Isi. Abanyamuryango bayo baba bakora mu mirimo itandukanye; ibituma ahakenewe ubukemurampaka mu bucuruzi hose haboneka umuntu wisangamo.

    Ibirego ifasha abantu gukorera ubukemurampaka binyuzwa mu Kigo cy'Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) kikaba ari cyo kibyohereza muri CIARB Rwanda.

    Ibirego bitanzwe muri CIARB Rwanda bikorerwa ubukemurampaka mu gihe kitarenze amezi atandatu bikaba birangiye burundu nta bujurire ndetse abahawe iyo serivise nibo bishyura uwabakoreye ubukemurampaka.

    Maitre Rutabingwa Atahanase yavuze ko hakiri imbogamizi y'abatanga amahugurwa ku banyamuryango mu Rwanda kuko ubu higanjemo abanyamahanga cyane kandi n'Abanyarwanda bafite ubwo bushobozi

    Yari inama ngarukamwaka y’abanyamuryango bahagarariye abandi

    Abanyamuryango basobanuriwe ibimaze gukorwa

    CIARB Rwanda igizwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanaga

    Abanyamuryango basabwe gukangurira abandi kugana uru rwego

    Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakemurampaka-bigenga-bafunguriye-amarembo-abifuza-kwinjira-muri-uwo-mwuga