Blog

  • Rwamagana: Umugabo n'umugore bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muryango ibyaha ushinjwa wabikoreye mu Karere ka Bugesera ukaza kuhava, bombi bakaba batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, bafashwe ahagana saa Yine z'amanywa mu Mudugudu wa Birembo mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Muhazi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muryango wari umaze imyaka 14 uba muri uyu Murenge wa Muhazi, aho bahimukiye bavuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Musenyi mu Kagari ka Nyabihunika mu Mudugudu wa Rwankeri, ari naho bikekwa ko bakoreye ibi byaha bya Jenoside.

    Amakuru kandi akomeza avuga ko kugeza ubu umugore yari yarakatiwe imyaka 30 n'inkiko Gacaca z'iwabo, mu gihe umugabo nawe yari yarakatiwe ariko hakaba hagishakishwa dosiye ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, yabwiye IGIHE ko koko uyu muryango wose watawe muri yombi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoroka ibihano bari bahawe.

    Ati 'Amakuru yatanzwe aturutse mu Bugesera aho bakoreye Jenoside, twamenye ko inkiko Gacaca zabakatiye aho gukora igihano cyabo bahitamo gutoroka baraza bagura inaha baratura, ubu bari bahamaze imyaka 14 kuko bahatuye mu 2010.'

    Gitifu Hanyurwimfura yakomeje avuga ko ubu babashyikirije Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakorweho iperereza. Yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bareka ibyo kwhishahisha, bagahitamo gukora ibihano bahawe.

    Ati 'Abakoze ibyaha bya Jenoside bakwiriye kumva ko guhora wihishahisha atari byiza ahubwo bakajya aho bakoreye Jenoside bagahabwa ibihano, iyo niyo nzira yonyine yatuma abantu batihishahisha.'

    Kuri ubu uyu mugabo n'umugore we bashyikirijwe RIB ya Rwamagana mu gihe hagikusanywa amakuru. Bivugwa ko uyu mugabo n'umugore bari baranatangiye gushakisha ibyangombwa kugira ngo basange abana babo hanze y'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugabo-n-umugore-bashinjwa-kugira-uruhare-muri-jenoside-yakorewe

  • Kamonyi: Kwihangana kwarangiye, umuhanda imashini zagezemo zigiye kuwukora-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024, Dr Nahayo Sylvere Meya wa Kamonyi yatangije ku mugaragaro ikorwa ry'Umuhanda Rugobagoba Mukunguri utasibaga kubazwa no kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bubazwa ikorwa ryawo aho rigeze. Igihe kinini cyatanzwe na Kompanyi y'Igisirikare cy'u Rwanda igiye gukora uyu muhanda ni amezi 12 ashobora no kuba make. Abagiye gukora uyu muhanda bijeje Ubuyobozi n'Abaturage ko mu kwezi kwa Nyakanga nta kinogo na kimwe kizaba kirangwa muri uyu muhanda nubwo uzaba ugikomeza gutunganywa.

    Atangiza ku mugaragaro ikorwa ry'uyu muhanda wa Rugobagoba-Mukunguri wari umaze kwangiza Ubuhahirane n'Imigenderanire ku bajya n'abava mu gice cy'Amayaga, Dr Nahayo Sylvere Meya wa Kamonyi yabwiye abitabiriye iki gikorwa ati' Mwajyaga mutubaza buri munsi, mu nteko z'Abaturage ngo umuhanda uzakorwa ryari, ngo ese uzakorwa cyangwa muratubeshya?. Twajyaga tubabwira ngo mwihangane biri vuba!. Uyu munsi rero ntabwo turi bubabwire ngo mwihangane biri vuba, ahubwo uyu munsi turababwira ngo Kwihangana kwarangiye, umuhanda imashini zagezemo zigiye kuwukora'.

    Hatangijwe ku mugaragaro ikorwa ry'Umuhanda Rugobagoba Mukunguri.

    Aganira na intyoza.com, Meya Dr Nahayo Sylvere yavuze ko ingengo y'Imari izagenda ku ikorwa ry'uyu muhanda wa Rugobagoba Mukunguri ingana na Miliyari imwe na Miliyoni Magana Atatu y'u Rwanda(1,300,000,000Frws).

    Akomeza avuga ko nk'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bishimira ko uyu Muhanda bahoraga babazwa utangiye gukorwa kandi bakaba bafite icyizere ko ikorwa ryawo ritazatinda, ko ndetse amasomo bakuye kuri rwiyemeza mirimo wa mbere wari warawupatanye akawuta ibyo bitazongera kubaho.

    Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi itangizwa ryo gukora uyu muhanda.

    Kubatekereza ko uyu Rwiyemezamirimo yazaba nk'uwa mbere wawutaye atawurangie, Dr Nahayo Sylvere yavuze ko ntawe ukwiye kugira impungenge kuko ibyabaye byasize amasomo. Ati' Ntekereza ko nta mpungenge twagira kuri uyu muhanda kuko buriya hari igihe umuntu yigishwa n'Amateka n'ibyabaye!. Uyu muhanda nkuko mubizi warakozwe, Rwiyemezamirimo nti yabasha kuwurangiza mu gihe cyari kigenwe biza gutuma habonekamo ibyo byose turi mu kubona. Yaba ari Ubuyobozi mu nzego zitandukanye, yaba ari Rwiyemezamirimo watsindiye isoko, ayo mateka, ayo makuru yose twese turayazi ku buryo twibwira y'uko ayo mateka atakongera kugaruka muri uyu Muhanda'.

    Avuga ku gihe cy'amezi 12 ari mu masezerano y'ikorwa ry'uyu muhanda, yagize ati' Kubijyanye n'amasezerano ni umuhanda ugomba gukorwa mu gihe kingana n'amezi 12 ariko bizaza hasi cyane ugereranije nuko bashaka kugirango bawurangize vuba nkuko twabiganiriye'. Akomeza avuga ko uyu muhanda nubwo utazashyirwamo Kaburimbo, ariko ngo uzakorwa mu buryo bukomeye hitawe ku kuba hanyurwa cyane n'imodoka ziremereye cyane, izi zizwi nka HOHO(HOWO), akenshi ziba zijya kuzana umucanga Mukunguri no mu bindi bice by'amayaga.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, asaba abaturiye uyu muhanda muri iki gihe cy'ikorwa ryawo kuzakorana neza na Rwiyemezamirimo uri kuwukora kugira ngo n'igihe cy'ikorwa ryawo kibashe kubahirizwa cyangwa se harangire mbere abantu bongere kuryoherwa no gukoresha uyu muhanda haba abajya n'abava muri iki gice cy'Amayaga.

    Byari ibyishimo ku baturage babonye imashine zije gutangira gukora uyu muhanda;

    Hitimana Emmanuel, umuturage ukora akazi ko gutwara abantu kuri Moto muri iki gice cy'Amayaga yabwiye intyoza ko uyu muhanda wari uteje ibibazo mu mpande zose, uteje ibibazo mu buryo bw'iterambere ndetse n'imigemderanire ku bajya n'abava mu Mayaga.

    No mu bayobozi byari ibyishimo gutangiza ikorwa ry'uyu muhanda.

    Agira ati' Nk'ibijyanye n'imihahiranire byari ikibazo ku buryo nta n'imodoka zari zikibasha kugera epfo iyi ng'iyi mu Murenge wa Mugina. Byari biteye ikibazo haba ari ku modoka, haba ari kubagenzi, impanuka nyinshi ku bamotari, impanuka nyinshi ku modoka, aya ma Howo mubona atwara imicanga inshuro nyinshi yabaga yaguye'. Akomeza avuga ko ikorwa ry'uyu muhanda rigiye kongera gutuma Amayaga agendwa, Iterambere rikihuta, ko ndetse imyaka myinshi yari yarabuze uko igera ku isoko, ko abacuruzi binubiraga kujya mu mayaga byaba kugira ibyo bajyanayo n'ibyo bakura yo. Ati ' Umuhanda ugiye kongera kuba Nyabagendwa'.

    Ibice bimwe by'uyu muhanda henshi nta modoka ntoya yahisukiraga.

    Rurangirwa Emmanuel, Umuturage wa Rugobagoba avuga ko bari babangamiwe cyane no kuba utari ukigendwa, ariko kuba utangiye gukorwa, ni Igisubizo yishimira. Ati' Kukijyanye n'uyu muhanda, twari tubangamiwe cyane. Ntabwo wafuraga n'umwenda ngo ubone aho uwanika, byaba mu koza n'ibyombo, wozaga ariko wanabishyira no mu nzu ugasanga byabaye ivumbi. Mbese byari ibibazo bikomeye cyane!. Mu gihe cy'imvura rero bwo…, mbese twari tubangamiwe kuri byinshi ku bijyanye n'urugendo, twari tubangamiwe nk'Abaturage baturiye uno muhanda ariko kuba tubonye utangiye gukorwa tubonye ko ari igisubizo cyiza pe! Turanezerewe'.

    Avuga ku gukomera k'uyu muhanda utazashyirwamo Kaburimbo, yasabye Leta ati' Nkuko Leta iba yashyizemo ingufu zayo, icyo nsaba ni uko byakubakwa ku buryo bukomeye. Icyo nasaba Ubuyobozi ni uko bwakubaka ibikomeye byaba byiza tukabona na Kaburimbo. Twari mu gihombo cyane ariko ubu ni ibisubizo, ni amashimwe cyane n'abayobozi bagize kino gitekerezo turabashimiye'.

    Imashini kabuhariwe zizakoreshwa zahagejejwe.

    Umuhanda Rugobagoba Mukunguri, ukora mu gice cy'amayaga aho uvuye Rugobagoba unyura mu Murenge wa Nyamiyaga, ukajya Mugina, ukanambuka ikibaya cya Mukunguri( hakize ku mucanga, hakaba inganda zitandukanye) ujya Ruhango. Abaturage bashyira mu majwi cyane izi modoka za HOWO(HOHO) ko arizo nyirabayazana wo kwangirika k'uyu muhanda. Basaba ko mu kuwukora kuko nta Kaburimbo izajyamo hakwitabwa ku buremere bw'izi modoka kuko ngo nta muhanda w'Itaka zijyamo ngo umare kabiri. Basaba ko ukorwa bikomeye, ugakomezwa cyane, ugahabwa inzira z'amazi zihagije ndetse n'amateme ahagije kandi akomeye. Bitari ibyo bavuga ko Miliyari zigiye gutangwa zazabazwa abize nabi ikorwa ryawo batitaye kuri izi modoka zikomeye kandi zipakira ibiremereye.

    Itaka rizwi nka Laterite ryageze ku bwinshi mu muhanda.

    Meya Dr Nahayo Sylvere muri Katelipirari.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/07/kamonyi-kwihangana-kwarangiye-umuhanda-imashini-zagezemo-zigiye-kuwukora-meya-dr-nahayo/

  • Mu mukino utari woroshye, APR BBC yatsindiye AS Douanes imbere y’abafana ba yo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yatsinze AS Douanes amanota 66-61, yiyongerera icyizere cyo kuzakatisha itike ya nyuma y’imikino ya BAL 2024.

    APR BBC yakinaga umukino wa 3 muri Sahara Conference irimo ikinira muri Senegal, ni ijonjora ryo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali mu mpera z’uku kwezi.

    Nyuma yo gutangira itsinda US Monastir, igatsindwa na Rivers Hoopers, uyu munsi APR BBC yakinaga na AS Douanes yo muri Senegal.

    Ntabwo APR yahiriwe n’agace ka mbere kuko wabonaga bakina bashaka gutsinda amanota 3 gusa, AS Douanes yari imbere y’abafana ba yo ntiyaboroheye kuko yabasatiriye, bakora amakosa menshi mu gihe gahunda yo gutsinda amanota 3 kuri APR BBC byari byanze.

    Byatumye AS Douanes isoza agace ka mbere iyoboye na 17-11 ya APR BBC. Aya manota ya APR yatsinzwe na Axel Mpoyo watsinze 3 inshuro 2, Obadiah Noel watsinze 3 inshuro 1 na Adonis Filer watsinze amanota 2 inshuro imwe.

    APR yagarutse mu gace ka kabiri ubona ko yahinduye imikinire, yashatse kwinjira mu bwugarizi bwa AS Douanes biranabahira, amakosa bakoraga aragabanuka ahubwo akorwa na AS Douanes. Babifashijwemo na Obadiah Noel watsinze amanota 11 muri aka gace, APR BBC bagiye kuruhuka iri imbere n’amanota 27-26.

    APR BBC yagarutse mu gace ka gatatu ubona abakinnyi bakiri mu mukino, ibifashijwemo na William Robeyns akaba na kapiteni wa yo, wari umeze neza muri aka gace, byatumye APR BBC igatsinda 19-16 (46-42).

    APR BBC yagowe n’intangiriro z’agace ka nyuma, aho mu minota 3 ya mbere ikinyuranyo AS Douanes yari yamaze kugikuramo yashyizemo ahubwo amanota y’ikinyuranyo, byari 50-48.

    Abasore ba APR BBC bagerageje kugaruka mu mukino ndetse birabahira babifashijwemo n’abarimo Obadiah Noel, umukino usigaje amasegonda 35, APR BBC yari imbere n’amanota 60-56 ya AS Douanes. Douanes yahise itsinda amanota 3, igitutu cyahise kizamuka kuri APR ariko babyitwaramo neza, umukino urangira itsinze amanota 66-61.

    Muri rusange, Obadiah Noel wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 24, Jean Jacques Boisy wa AS Douanes atsinda 12 mu gihe Adonis Filer Jovon wa APR BBC yatsinze 10.

    APR BBC izaguruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024 ikina na US Monastir.

    Adonis Filer wa APR BBC umwe mu bakinnyi batagize umukino mwiza

    Ahmed Mohammed ashaka aho amenera

    APR BBC yatangiye nabi ariko iza gusoza neza

    Obadiah Noel wazonze cyane AS Douanes

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-utari-woroshye-apr-bbc-yatsindiye-as-douanes-imbere-y-abafana-ba-yo-amafoto

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    Amakipe yombi agiye kuruhuka ari 0-0

    45′ Igice cya Mbere cyongeweho umunota umwe w’inyongera 

    44′ Mats Hummels atabaye Borussia Dortmund ashyira umupira muri koroneri ku ishoti ryari rirekuwe na Fabian Ruiz nyuma yo guhabwa umupira na Kylian Mbappé 

    35′ Borussia Dortmund ihushije uburyo ku mupira waruzamukanwe na Karim Adeyemi yiruka agera mu rubuga rw’amahina bishoboka ko yatsinda igitego ariko arekuye ishoti umunyezamu wa Paris Saint-Germain,Donnarumma arikuramo 

    30′ Ousmane Dembele ahushije uburyo bwashoboraga kugira ikivamo ku mupira yarahawe na Warren Zaire Emery yaramuhaye gusa arekuye ishoti rinyura impande y’izamu kure

    28′ Paris Saint-Germain irasabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 muri uyu mukino kugira ngo ibashe gukomeza ku mukino wa nyuma ariko nta buryo irimo irarema imbere y’izamu ndetse na Kylian Mbappé bagenderaho yafashwe na ba myugariro ba Borussia Dortmund 

    23′ Abakinnyi ba Paris Saint-Germain nibo bafite umupira bahererekanya gake gake gusa abasore ba Borussia Dortmund banze kuva inyuma barimo barakina bugarira cyane 

    18′ Borussia Dortmund iri kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Paris Saint-Germain muri iyi minota,Ryerson yihambuye ishoti ku mupira yarahawe na Julian Brandt gusa rinyura hepfo y’izamu 

    12′ Umukino utangiye gufata irangi umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi,uwitwa Goncalo Ramos arekuye ishoti ryashoboroga guteza ibibazo Borussia Dortmund gusa rinyura hepfo y’izamu gato 

    11′ Kalim Adeyemi arekuye ishoti ku mupira yarahawe na Niclas Fullkrug maze ba myugariro ba Paris Saint-Germain bararyitambika rijya muri koroneri itagize ikivamo 

    6′ Paris Saint-Germain itangiye gusatira ishaka igitego hakirikare,uwitwa Kylian Mbappé arekuye ishoti riremeye ku mupira waruvuye muri koroneri gusa umunyezamu wa Borussia Dortmund arikuramo nta nkomyi

    3′ Umukino utangiye ukinirwa hagati amakipe yombi yigana

    Abakinnyi 11 ba Borussia Dortmund babanje mu kibuga:

    Kobel

    Ryerson

    Hummels

    Schlotterbeck

    Maatsen

    Emre Can

    Sabitzer

    Sancho

    Brandt

    Adeyemi

    Fullkrug

    Abakinnyi 11 ba Paris Saint-Germain babanje mu kibuga:

    Donnarumma

    Hakimi

    Marquinhos

    Beraldo

    N. Mendes

    Zaïre-Emery

    Vitinha

    F. Ruiz

    Dembelé

    G. Ramos

    Mbappé

    Umukino ubanza wabereye mu Budage kuri Signal Iduna Park mu Budage ukaba wari warangiye Borussia Dortmund yari mu rugo itsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 cya Nicklas Fullkrug ku munota wa 36.

    Ikipe ya Paris Saint-Germain iri imbere y’abafana bayo mu mikino 38 iheruka gukinira mu rugo ya UEFA Champions League yatsinzwemo imikino 2 gusa yinjizamo ibitego 93.

    Umukino wa UEFA Champions League,Borussia Dortmund iheruka kujya gusuramo Paris Saint-Germain byarangiye itsinzwemo ibitego 2-0 bya Achraf Hakim na Kylian Mbappé. Wari umukino wo mu matsinda ya UEFA Champions League y’uyu mwaka kuko bari bari kumwe mu itsinda rya F.

    Muri rusange aya makipe yombi amaze guhura inshuro 7 mu mikino yo ku mugabane w’Iburayi,buri imwe yatsinze imikino 2 maze banganga 3.

    Iyi mikino 2 buri imwe yayitsinze iri mu rugo imbere y’abafana bayo. Paris Saint-Germain iraramuka itsinze uyu mukino igakomeza ku mukino wa nyuma iraba ikoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yatsinzwe umukino ubanza wa UEFA Champions League muri 1/4 igatsinda uwo kwishyura no muri 1/2 bikagenda uko ubundi bikarangira igeze ku mukino wa nyuma.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142757/live-paris-saint-germain-yakiriye-borussia-dortmund-mu-mukino-wo-gupfa-no-gukira-142757.html

  • Jimmy Gatete yasesekaye i Kigali, menya ibyo yaganiriye n’itangazamakuru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye hamo mu Rwanda arimo APR FC na Rayon sports ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yageze i Kigali .

    Jimmy Katete jaye mu muhango wogufungura ku mugaragaro inzu y'imikino nshya inzwi nka 'Kigali Universe' iherereye mu mujyi rwagati.

    Gusa uyu Rutahizamu aganira n'itangazamakuru abajijwe niba ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryaba ryaramwegereye yavuze ko ritamwegereye ariko ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka Siporo y'u Rwanda mugihe azaba yitabajwe.

    Source : https://yegob.rw/jimmy-gatete-yasesekaye-i-kigali-menya-into-yaganiriye-nitangazamakuru/

  • Imyaka yanyu y’ubuto ntimuyipfushe ubusa- Per… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabibwiye urubyiruko kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake bakorera mu bice bitandukanye by'Igihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko igihugu atari icy’umuntu umwe, ahubwo ni icya buri wese. Yavuze ko gushyira hamwe imbaraga biri mu murongo wo guteza imbere Igihugu.

    Asobanura ko nta muntu ubaho wakora wenyine ‘adakoranye n’abandi ngo uburyo nk’ubu bwo kwiteza imbere n’igihugu bushoboke’. Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ukora wenyine witeza imbere ariko ibikorwa byawe ntibigera ku bantu benshi.

    Yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake bitanze cyane mu gihe cya Covid-19 hirya no hino mu Rwanda, ati “Ntabwo byari kugenda uko byagenze iyo bitaza kuba mwebwe n’uruhare mwagize. Ni yo mpamvu rero dushaka gukomeza uyu muco.” 

    Perezida Kagame yavuze ko gukorera ubushake ari ‘ugukora ikintu cyiza’. Ati “Mukomereze aho rero.”

    Yasabye inzego zibishinzwe kumenyana n’urubyiruko rw’abakorerabushake, bikarenga ku gukorana ‘ku buryo bamwe muri twe bahuye n’ikibazo runaka bagobokwa n’abandi.”

    Ati “Tukaba tuzi ngo kanaka yahuye n’ikibazo runaka, nimureke tumutabare, tutagomba gutegereza inzego za Leta […] Haba habonetse n’ibishoboka bibunganira muri rusange nabyo bigatangwa. Ariko ntabwo byatangwa ku bantu batazwi.

    Yabwiye urubyiruko ko iki gihe ari icyabo, kandi bakwiriye gukora baharanira kugeza igihugu kuri byinshi ndetse n’ababyeyi babo n’imiryango yabo. Ati 'Iyo ukora uba utekereza igihugu, uba utekereza abawe, abawe ndavuga kutarobanura, abawe ndavuga abari mu gihugu hose.”    

    Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko Imana itarobanura, kuko iha buri wese werekanye ko afite impamvu ariko kandi yagaragaje ubushake bwo gukora.

    Yavuze ko badakwiriye kuba abantu bategereza ko hari ibyo Leta ibagezaho, kuko ‘Leta ni we’. Ati “Ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho. Leta ifite inshingano ariko leta ni nde se ko ari mwe! Igihe mutayifashije, mutayishyigikiye, mutakoranye na yo ntabyo izageraho.'

    Yabwiye urubyiruko kwirinda ibitari ngombwa ndetse n’indwara zishobora gutuma ubuzima bwabo bugana ahabi.

    Ati 'Iyi myaka yanyu rero murimo mwebwe, ni imyaka y’amahirwe menshi. Ni imyaka na bwo iyo utayikozemo ibyo wagombaga gukora, ibyo utakaza ushobora kubitakaza imyaka yindi yose iri imbere yawe. Ni ubu rero, ntabwo ari ejo!'

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko guhanira kwiha agaciro ndetse no guhesha Igihugu agaciro. Umukuru w’Igihugu yabwiye n'abatigirira icyizere ko buri wese yifitemo ubushobozi bw’icyo yakora bikamuhindurira ubuzima kandi agateza imbere Igihugu.

    Yavuze ko ibyo abwira urubyiruko ari ‘nabyo nabo bakwiriye kuba bazi’. Yavuze ko impanuro yabageneye zishingiye ku myaka yanyuzemo mu rwego rwo kubategura, no kubagaragariza ko bafite ubushobozi bwo kubinyuramo.

    Yabwiye urubyiruko kugira intego no kugira inyota yo gushaka kuyigeraho. Ati 'Nimukorera ubushake, mugakorana ubushake, mugashaka kumenya, ugashaka kugira intego wigezaho ariko unatekereza kuyigeza ku gihugu, birashoboka rwose, ndabigusezeranyije, kandi twarabibonye namwe mwarabibonye.'

    Yavuze ko igihe yari afite imyaka 15 y’amavuko yiyumvaga nk’umuntu ufite imyaka 18 y’amavuko. Ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko njye n’abandi ibyo twanyuzemo byaduhaga, nta guteta, nta mwanya, n’abandi ndabizi ko nta guteta, nta n’impamvu yo guteta, kudateta rero byatumaga utekereza.”

    Perezida Kagame yavuze ko kudateta byatumaga batekereza uko ejo bizaba bimeze, ariko kandi bakanibaza uko bava muri ubwo buzima. Hejuru y’ibyo kandi buri wese yiyumvagamo gushakamo uruhare rwe.

    Ati “Kuba urubyiruko, imyaka yanyu y’ubuto ntimuyipfushe ubusa, ntimuzayipfushe ubusa. Ntimuzatete cyane, guteta ni byiza, bigushobokeye wateta ariko nabyo wajya ubiha igihe cyabyo, ukagira igihe cyo guteta, ukagira igihe cyo kuvuga ngo ariko reka nitonde ubu ngubu ejo sinzi uko byamera cyangwa nitegure guhangana n’ibizaza ejo.”

    Yavuze ko n’iyo wakura uri mu buzima bwiza udakwiriye kubifata nka Tombola, kuko buri wese akwiriye guharanira kwiyubaka kugira ngo bikomeze kumugoboka igihe abishakiye ariko bikagoboka n’abandi.


    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kudateta cyane, ahubwo bagaharanira gukoresha amahirwe yose babona

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko gukoresha inzira zose zishoboka mu gushakira ibisubizo ibibazo bashobora kunyuramo


    Perezida Kagame yavuze ko kuba urubyiruko gusa bidahagije, ahubwo rugomba kuba rufite icyo rwimariye n'icyo rumariye abandi


    Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kugira intego yo kugera ku iterambere 





    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yaganirizaga urubyiruko

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142744/imyaka-yanyu-yubuto-ntimuyipfushe-ubusa-perezida-kagame-abwira-urubyiruko-142744.html

  • Country Records yashinje Element kwiyitirira… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko, mu 2020, Producer Element ubarizwa muri 1:55 AM yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ishimwe afite ku mutima kuri Nduwimana Jean Paul 'Noopja' wamuhaye izina 'Element'.

    Ubwo yasezeraga muri Country Records yavuze ko atiyumvisha impamvu Noopja yamwaka izina yamuhaye. Ati 'Element ni Noopja warimpaye. None se yarinyise kugira ngo umunsi nahavuye azarigumane? Ntabwo ari irya studio, ni nkuko nanjye nshobora kukwita izina mvanye ahandi ugakomeza ukagenda ukaryitwa, ntabwo nzaza kur kwaka ngo ni uko tutakiri inshuti cyangwa tutagikorana.'

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Noopja ariwe wahaye izina 'Okkama' uwavutse yitwa Ossama Masut Khalid, ndetse ni nawe wahaye izina Producer Pakkage wavutse yitwa Muhirwa Fabrice.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Country Records ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024, aribwo Producer Kiiiz yatangaje ko yamaze gutandukana na Country Records kugirango akomeze gukora indirimbo z’abahanzi binyuze muri studio ye yashinze.

    Kiiiz aherutse kubwira InyaRwanda ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri Country Records, kuko yakoreyemo indirimbo 100 zirimo 40 zabashije kujya hanze ndetse na 60 zikiri mu bubiko zigomba kuzasohoka mu gihe kiri imbere.

    Mu itangazo, Country Records yavuze ko bashimira Producer Kiiiz mu gihe bamaze bakorana. Bavuze ko n’ubwo batandukanye ‘ubufatanye buzakomeza n’ubwo imikoranire yageze ku iherezo’.

    Bavuze ko injyana ya Afro Gako ari 'iyerekwa ryagizwe n’uwashinze Country Records, Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja', bitandukanye n’ibivugwa n’umwe mu bahoze bagize umuryango wa Country Records ‘umwana muto twabonye ufite impano, tukayishyigikira, tukayikuza ndetse tukamwita Element’.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko ubwo Element yari akibarizwa muri Country Records, Noopja yamuhaye igitekerezo cyo gukora injyana izajya iranga umuziki w'u Rwanda. Icyo gihe batekereje ko iyi njyana bayita 'Afro Kinya' ariko nyuma baza kwanzura kuyita 'Afro Gako'.

    Element ntiyabyumvaga kuko yashakaga kujya akora umuziki wubakiye mu ngoma zidunda nk'izo muri Nigeria. Ibi byatumye Noopja yifashisha abo mu Nkombo n'abandi bacuranzi b'inanga n'imudiru barimo Emmanuel batangira gukora uruvangitirane rw'iyi njyana.

    Element niwe wafataga amajwi y'ibyo bihangano akabibika. Bitewe n'icyo yashakaga kugeraho, Noopja yaganirije Producer Pastor P umushinga we arawukunda, ndetse bagiye bajya mu Karere ka Musanze gufata amajwi y'ibihangano binyuranye.

    Element yasezeye muri Country Records mu gihe bari mu kiriyo cy'umuvandimwe na Noopja witwa Kinyoni witabye Imana mu 2022. Icyo gihe yagiye atwaye ibihangano byose bakoze byubakiye kuri Afro Gako, kuva ubwo atangaza ko yahimbye injyana ya Afro Gako.

    Mu mashusho 1:55 AM yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, yagaragaje ko Producer Element ashyize imbere kumurikira Afurika n'Isi yose muri rusange injyana ya Afro-Gako.

    Mu itangazo ry'abo, Country Records yavuze ko aba- Producer n’abandi bemerewe kuba bakora igihangano cyubakiye kuri Afro Gako, ariko ko kuyiyitirira ntibikwiye kwihanganirwa.

    Ati 'Turashishikariza kandi abatunganya umuziki bose gukoresha iyi njyana, ariko ntidushobora kwihanganira abirengagiza igitekerezo n'uwashyizeho ikirango cy'umuziki, ukuri n'igihe, turahari twese.'

    Bavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira impano z’abakiri bato mu rwego rwo guteza imbere umuziki w’u rwanda. 

    Kandi bahaye ikaze abafatanyabikorwa bose, yaba abantu ku giti cy’abo, imiryango n’abandi. Country Records isobanura ko intego z’abo ari ugufasha abahanzi gutungwa n’impano z’abo.    

    Element avuga ko mu myaka ine ishize ari bwo yagize igitekerezo cy'injyana 'Afro-Gako'
    Country Records yatangaje ko umuyobozi w'ayo 'Noopja' ariwe wagize iyerekwa rya 'Afro Gako'

    Element yemera ko Noopja ari we wamwise iri zina ariko ntiyiyumvisha impamvu yarimwaka

     

    Country Records yasezeye kuri Producer Kiiiz wari umaze umwaka umwe bakorana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142751/country-records-yashinje-element-kwiyitirira-injyana-ya-afro-gako-bihangiye-142751.html

  • Bamusabye kuzakora ‘One Man Concert’: Ibyaber… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe “Wahozeho Album Launch” cyabaye kuwa 5 Gicurasi 2024 kibera muri BK Arena. Cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko uyu muramyi yujuje inyubako ya BK Arena, ibintu byari byarakozwe gusa na Israel Mbonyi. Ni bo gusa bamaze guca aka gahigo kuko n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye bahataramiye batarayuzuza.

    Chryso Ndasingwa uri gusoza amasomo ya Tewolojiya, yakoze aya mateka ubwo yamurikaga album ya mbere ‘Wahozeho’ muri iki gitaramo gikomeye akoze nyuma y’imyaka 3 gusa amaze mu muziki. Yafatanyije na Aime Uwimana, Josh Ishimwe, True Promises, Papi Clever na Dorcas, Azaph Music International na Himbaza Club.

    Ni igitaramo cyahembuye imitima ya benshi nk’uko n’amafoto abigaragaza, benshi bakaba barasutse amarira y’ibyishimo. Abari mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa bari mu mavuta menshi yo gutambira Imana ku buryo iyo hagiraga akabazo tekinike kaba, bateraga ‘Wahozeho’ na Haleluya nyinshi mu kwanga ko umwanzi satani abiba umunezero bari bafite.

    Chryso Ndasingwa yashyigikiwe n’abarimo umubyeyi we (Mama) n’abashumba mu Itorero abarizwamo rya New Life Bible Church Kicukiro ari bo Pastor Frank Karemera wa ‘Kinyarwanda service’ na Pastor Fred Katagwa wa ‘English service’ n’imiryango yabo. Abaramyi benshi bamufashije kwamamaza igitaramo cye, ndetse baranitabira cyane.

    Tugiye kwitsa ku byabereye inyuma y’amarido muri iki gitaramo ndetse n’udushya!

    1.Itsinda ry’abanyamasengesho ryazengurutse imfuruka za BK Arena zisengera igitaramo

    Ntabwo bikunze kubaho mu bitaramo byinshi, gusa mu cya Chryso Ndasingwa byarabaye aho abanyamasengesho bazengurutse imfuruka za BK Arena basengera iki gitaramo. Bahageze kare mbere y’abandi batangira kwinginga Imana bayisaba kubana nabo muri iki gitaramo. Nyuma yo kubohoza ikirere mu buryo bw’Umwuka, habaye igitaramo cyiza cyane.

    2.Aimé Uwimana yavuye ku ruhimbi umwanya we utarangiye

    Umuramyi Aimé Uwimana ufatwa nka Sekuru y’abahanzi ba Gospel mu Rwanda, niwe waririmbye bwa nyuma mu bahanzi batumiwe na Chryso Ndasingwa. Yavuye ku ruhimbi umwanya we utarangiye. Icukumbura twakoze rigaragaza ko byatewe n’uko iyo benza saa yine n’igice (22h30) bari kuzimya ibyuma, igitaramo kikarangira nabi.

    3.Amatike ya VVIP yari menshi cyane kandi yarashize! Abayaguze bashyize hasi icyubahiro batambira Imana koko!

    Igitaramo cya Chryso Ndasingwa utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, cyerekanye ko abakunzi be benshi bomatanye n’Imana ndetse hari uwabikomojeho avuga ko ‘Chryso yazanye urusengero muri BK Arena’. Baramwitabye ku bwinshi bagura amatike ya VVIP nk’abagura amasuka. Itike imwe ya VVIP yari 20,000 Frw.

    Bamwe mu bayaguze banze kwicara mu myanya bateguriwe y’abanyacyubahiro, bahitamo kwicara hejuru mu myanya yindi. Hagati aho ariko amatike ya 5,000 Frw niyo yabanje gushira. Amafoto agaragaza bamwe muri bakunzi be bizihiwe cyane kugera aho basuka amarira y’ibyishimo. Byari umunezero udasanzwe!!

    4.”Wahozeho Album Launch” ni cyo gitaramo cya mbere cyabereye muri BK Arena abantu bakahagera kare ndetse kigatangirira ku gihe

    Igitaramo cya Chryso ni cyo cyatangiriye igihe mu bindi byose byabereye muri BK Arena ndetse ni cyo cya mbere cyabaye abantu bakahagera kare saa munani n’igice (14h30) kuko mu bindi bitaramo abantu batangira kuhagera saa kumi n’ebyiri zuzuye (18h00). Iki gitaramo cyatangiye saa 17h30 mu gihe ibindi bitaramo bitangura saa 19h00 cyangwa saa 20h00.

    5.Papi Clever na Docas bageze ku ruhimbi, bamwe mu bitabiriye batangira kuririmba ‘Wahozeho’ ya Chryso

    Ubwo Papi Clever na Dorcas bari bageze ku ruhimbi, batinze gutangira, abantu batangira kuririmba “Wahozeho” ya Chryso Ndasingwa, gusa ntibyababujije kuririmba neza ndetse abitabiriye igitaramo baranyurwa cyanee. Babikoze mu guha icyubahiro Chryso wateguye iki gitaramo ndetse no mu kwirinda ko hashira umwanya wose abantu bacecetse.

    6.Chryso Ndasingwa yasabwe kuzakora igitaramo ari wenyine ‘One-Man Concert’

    Kubera uburyo abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana no guhimbaza Imana bari banyotewe cyane no gutaramana ku nshuro ya mbere na Chryso Ndasingwa, ntibyakunze ko bataramana igihe kinini kuko hari indirimbo zinyuranye kandi zizwi ataririmbye kubera umwanya wamubanye muto.

    Byatumye bamwe mu bakunzi be bamusaba ko ubutaha yazakora wenyine kugira ngo bamwumve neza, kuko ubwinshi bw'abahanzi bwatumye akora umwanya muto. Ntabwo yahise abasubiza, gusa kuba barabimusabye birashoba azubaha ubusabe bwabo cyangwa ntibinakunde kubera impamvu zinyuranye.

    7.Apostle Masasu yafashe indege ijya Canada akiva mu gitaramo cya Chryso

    Byarashobokaga ko Chryso Ndasingwa ahabwa igisubizo cya Oya ubwo yasabaga Apostle Masasu kuzabwiriza mu gitaramo cye kuko uyu mukozi w’Imana yari afite urugendo ruhurirana n’itariki ya ‘Wahozeho Album Launch’. Ku bw’umugisha w’Imana, Apostle Masasu yemereye Chryso ndetse ahesha umugisha mu buryo bukomeye abitabiriye.

    Ubwo igitaramo cyari gihumuje, Apostle Masasu yatumijeho Chryso amusabira umugisha mwinshi ku Mana amurambitseho ibiganza. Yamushimiye uburyo yateguyemo igitaramo cye. Nyuma yo kumusengera, amakuru avuga ko Apostle Masasu yahise yerekeza muri Canada.

    8.The Ben yananiwe guhisha amarangamutima, Israel Monyi aryumaho!

    Igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyakoze ku mitima y’ibihumbi n’ibihumbi. Abanyamuziki benshi bitabiriye iki gitaramo ndetse bashimira uyu musore ku ntambwe nziza ateye. Minisitiri ufite abahanzi mu nshingano, Dr Utumatwishima Abdallah, yashimiye Chryso Ndasingwa n’abamufashije bose ku bw’igitaramo cyiza yakoze ndetse no kuba yarujuje BK Arena.

    The Ben ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki nyarwanda, akaba yaratangiriye umuziki muri Gospel, kandi akaba anaca amarenga ko ashobora kuzawugarukamo, yananiwe guhisha amarangamutima ye, asangiza abamukurikira kuri Instagram amashusho y’igitaramo cya Chryso Ndasingwa, avuga ko ari bimwe mu bihe byiza cyane yishimiye kubona. Yongeyeho ati “Imana ikomeze ikwagure”.

    Israel Mbonyi ufite agahigo ko kuba yarujuje BK Arena inshuro ebyiri, ntabwo aragira icyo avuga kuri mugezi we Chryso nawe waciye agahigo ko kuzuza BK Arena. Icyakora, mbere y’uko igitaramo kiba, yasabye abamukurikira kuzitabira iki gitaramo. Kuba atarashimira Chryso wanditse amateka, byatumye yohererezwa ubutumwa n’umukunzi w’umuziki.

    Nyiri ubu butumwa yasabye ko abaramyi bajya baterana ingabo mu bitugu. Ati “Nshuti Israel Mbonyi, dufashe utange ubutumwa bwo gushimira (Congratulations message) Chryso Ndasingwa akoze igikorwa wakoze nk’agahigo. Muri make muterane ingabo mu bitugu, ijambo ry’Imana rikwire hose kandi hariya hantu [BK Arena] bisa n’aho hari igicaniro cy’Uwiteka ntimuzatume kizima”.

    Nyuma y’uko Chryso yujuje Arena, hari abari banze kubyemera, na cyane ko byari bizwi ko mu bahanzi bose bo mu Rwanda uwakoze aka gahigo ari umwe gusa. BK Arena yabereyemo iki gitaramo, yahise ishyira akadomo kuri izi mpaka ishimira cyane Chryso wujuje iyi nyubako.

    9.Uwari wanditse kuri X (Twitter) ko Chryso azaririmba urwo abonye, byarangiye ari we uririmbye urwo abonye! 

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Edman Ishimwe, yitendetse kuri Chryso annyega igitaramo cye amugira inama yo kwigira muri Camp Kigali kuko ngo yishimye aho atishyikira. Akimara kubona ko Chryso yanditse amateka ahambaye, Edman yagarutse arya indimi, yandika ko ivugabutumwa ryahindutse ubucuruzi, aho yumvikanishaga ko Chryso yari akwiriye gukora igitaramo cy’ubuntu muri BK Arena.

    Ababonye ubwo butumwa bwe kimwe n’ubwo yanditse mbere y’iki gitaramo Wahozeho Album Launch, baramusetse cyane, umwe ati “Ishyari ni ishyano koko, uti azaririmba urwo abonye, ubonye yujuje BK Arena uti bigize abacuruzi b’iby’Imana. Umukiranutsi azatungwa n’imiririmo y’amaboko ye dii. Imana ihora ihoze buretse”.

    10.Chryso yakorewe ‘Surprise’ n’abarimo Tracy Agasaro na nyuma y’igitaramo ibirori birakomeza!

    Tariki 03 Gicurasi ni bwo Chryso yizihiza isabukuru y’amavuko. Byatumye mu gitaramo cye cyo kuwa 05 Gicurasi akorerwa ibirori byo kwishimira isabukuru ye, aho Mc Tracy Agasaro wari wambaye ikanzu nziza cyane igera ku birenge, yayoboye mu ndirimbo abakunzi b’uyu muhanzi bamwifuriza isabukuru. Nyuma y’igitaramo cye, indirimbo ze zararebwe cyane, ndetse imwe muri zo “Ni Nziza” ihita yuzuza Miliyoni y’abayirebye.

    Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n’uburyo yashyigikiwe muri iki gitaramo cye kitazibagirana mu mateka ya Gospel. Ati “Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n’abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n’abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!”

    Yahishuye uko abantu bamucunaguje kubera Imana yiyeguriye. Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n'abantu bamubaza, aho Imana imugejeje, kuko bakunze kumubona cyane ajya mu rusengero. Avuga ko ubwo yateguraga iki gitaramo atari yarigeze ategura kuririmba indirimbo yise 'Ibyo Imana yakoze'

    Yumvikanishije ko Abakristu bahura n'ibicantege, bagaterwa imitego n'abantu bababwira gutakira Imana ngo ibakize. Yashimye Imana yamwiyeretse mu gitaramo cye anahishura ko 80% y’abari hafi ye babanje kumuca intege bamubuza gutaramira muri Arena, ariko akomeza kwizera Imana, none “Data yemeye”.

    Uyu muramyi uri kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa X avuga ko yabuze icyo yasabira Imana, ni ko kuyisabira umugisha nubwo ariyo iwutanga. Ati “Imana ihabwe umugisha pe, nabuze icyo nasabira Imana uretse umugisha ubwo ariyo iwutanga”.

    Chryso Ndasingwa yanditse amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo cyuje Ubumana

    Chryso Ndasingwa yasabwe ko ubutaha yazakora igitaramo ari wenyine

    Himbaza Club baciye impaka!

    Ababyeyi baramburiye Imana amaboko barayihimbaza bati “Wahozeho kandi uzahoraho”

    ‘Wahozeho Album Launch’ yahembuye imitima ya benshi

    Basutse amarira y’ibyishimo ku bwo kunezererwa Imana yakoresheje Chryso

    Bagiriye ibihe bihebuje mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa

    Umubyeyi wa Chryso Ndasingwa yanejejwe cyane n’igitaramo cy’umuhungu we

    Baboneye Imana mu gitaramo cya Chryso bituma bamwe bamusaba kuzakora igitaramo ari wenyine bagataramana umwanya munini

    Iki gitaramo cya Chryso cyayobowe na Tracy Agasaro na Apostle Patrick Rugira

    Tracy Agasaro yari aberewe cyane

    Alex Muyoboke byaramurenze!

    Chryso Ndasingwa nawe byaramurenze asuka amarira y’ibyishimo

    Minisitiri Utumatwishima yashimiye cyan Chryso Ndasingwa

    Abaramyi basabwe guterana ingabo mu bitugu

    The Ben yashimiye cyane Chryso Ndasingwa

    Uwari wavuze ko Chryso yishimye aho atishyikira yabuze ako akwirwa ubwo uyu musore yari amaze kwandika amateka

    Benshi bifatanyije na Chryso Ndasingwa gushima Imana yamurinze abari bamuciye intege

    INDIRIMBO “NI NZIZA” YA CHRYSO NDASINGWA YUJUJE MILIYONI

    AMAFOTO: Ngabo Serge (InyaRwanda) & Olivier Mugwiza (The New Times)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142733/bamusabye-kuzakora-one-man-concert-ibyabereye-inyuma-yamarido-nudushya-mu-gitaramo-cya-chr-142733.html

  • Abayobozi, abakozi n'abanyeshuri ba Saint Ignace bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyabereye muri iki kigo kiri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2024, hakurikiraho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga rushinguwemo imibiri y'Abatutsi 23.141.

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n'umwe mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yabwiye abanyeshuri bo muri Saint Ignace ko mu gihe cye akiri muto we n'abo bafatanyije barwanye urugamba rw'amasasu, abasaba ko bo bazarwana urwo gutuma yaba jenoside ndetse n'intambara bitazigera kubaho mu Rwanda.

    Ati ''Twe twarwanye intambara, hari abazirwanye mbere, hari abo twazirwananye ikindi gihe, hari n'abandi bakomeza kuzirwana, mwebwe muzubaka ibituma izo ntambara zitongera kubaho. Sibyo? Mwe muzarwana intambara yo gutuma intambara zitongera kubaho, ni byo dushaka ko mukora.''

    Maj. Gen. Nyakarundi kandi yibukije abo banyeshuri ko nta kundi ibyo babigeraho, uretse kwiga bagasobanukirwa byuzuye amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'uko yateguwe, kuko kuyamenya ari byo bizabafasha gukumira ikibi cyose cyabaremamo amacakubiri.

    Théophile Zigirumugabe warokotse mu gihe cya Jenoside akaba yarigaga mu myaka wa Gatanu mu Rwunge rw'Amashuri Marie Merci, na we yabwiye aba banyeshuri ko ubwo yigaga muri icyo kigo yabonye abanyeshuri b'Abahutu bari mu kigero cy'imyaka mike, basohokaga ikigo mu masaha y'ijoro bakajya kuvugana n'interahamwe kugira ngo zize kwica abana b'Abatutsi biganaga, abwira aba ba Saint Ignace kwirinda ingengabitekerezo kuko n'abo mu myaka nk'iyabo bagize uruhare muri jenoside.

    Ati ''Bwakwira, hari itsinda ry'abanyeshuri umuntu yavuga ko bari nk'amashitani kurushaho njya mbura ijambo nkoresha, batangira kujya basohoka mu kigo ku mugoroba, bakajya kuvugana n'abicanyi hanze kugira ngo bapange natwe uko bazaza kutwica ku ishuri. […] batangira kudutoteza, ukabona nk'umuntu aciyeho akakubwira ati 'Ushatse warya ibya nyuma kuko iminsi yawe irabaze'.''

    Umuyobozi wa Saint Ignace, Padiri Innocent Rugaragu, S.J yibukije abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko rw'abanyeshuri muri iki kigo abereye umuyobozi ko utazi amateka ye agomba kuyiga, kugira ngo abashe guharanira kubaho mu hazaza hafite intego.

    Ati ''Utazi amateka ye agomba kuyiga, namwe rero uyu munsi igihe turimo kwibuka, ni ka kanya ko kuzirikana amateka yacu, kugira ngo dushobore kuyiga tuyanoze kuko tukiri bato.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, na we yageneye ubutumwa abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa ababwira ko hari abandi bari bari mu kigero nk'icyabo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa abo banyeshuri ko u Rwanda rubakunda akaba ari yo mpamvu abakuru bifuza ko basobanukirwa ayo mateka, bikazatuma bagira ahazaza heza hatandukanye n'ah'urubyiruko rwakoze jenoside.

    Ubwo abanyeshuri ba Saint Ignace bashyiraga indabo ahashyinguwe Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga

    Abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba Saint Ignace ndetse n’abo mu nzego zitandukanye za leta, ni bo bitabiriye iki gikorwa

    Muri iki gikorwa hacanwe urumuri rw’icyizere

    Umuyobozi wa Saint Ignace, Padiri Innocent Rugaragu, yibukije abitabiriye iki gikorwa biganjemo abanyeshuri ko bakwiye kugira umuhate wo kwiga amateka y’u Rwanda

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, na we yibukije abanyeshuri ba Saint Ignace kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside

    Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yasabye abanyeshuri ba Saint Ignace kuzarwana urugamba rwo gutuma Jenoside itongera kuba mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-abakozi-n-abanyeshuri-ba-saint-ignace-bibutse-abazize-jenoside

  • Leta yashoye miliyari 3 Frw kuri porogaramu za mudasobwa ntizakoreshwa – #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2022/2023. Igaragaza ko izi Porogaramu z'ikoranabuhanga zagiye zigurwa hatabanje kugishwa inama abazazikoresha bigatuma igihe zihagereye banga kuzitabira.

    Nk'ururegero hari iyitwa 'Document tracking and workflow Management system' yaguzwe na RISA ku mafaranga arenga miliyari 1.1 Frw, yoherezwa mu nzego zitandukanye kuva mu 2015 ariko ntiyigeze ikoreshwa.

    Iyi raporo igaragaza ko no mu gihe bigaragaye ko harimo ikibazo, RISA itigeze ishyiraho uburyo bwo guhagarika gukoresha iyi sisiteme no kwimura amakuru yari ayirimo ngo akoresherezwe aho bimukiye.

    Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Bagamba Bahizi ubwo yatangaga ibisobanuro imbere ya PAC, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, yagaragaje ko abantu bagaragaje gutsimbarara ku byo bakoreshaga mbere, kubera gusa kudakunda impinduka.

    Yagarutse kuri 'Document Tracking and Workflow Management System' avuga ko yatangijwe hagamijwe gukemura ikibazo cy'uburyo inyandiko zihererekanywa hagati y'inzego za Leta.

    Ati 'RDB igitangira mu 2015 hari habayeho inyigo igaragaza uburyo duhererekanya inyandiko zinjira mu bigo bya Leta, icyabayeho ni ukuntu abantu bagorwa no kwakira imikorere mishya.'

    Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko iyi porogaramu yahenze cyane kandi ntiyatanga umusaruro yari itegerejweho.

    Ati 'Ndibaza niba iyo myumvire y'icyagombaga guhinduka yarakemutse kuko umuntu akuzaniye urupapuro abizi neza ko rushobora gutakara, iyo mwumvikana n'abo bantu ntabwo bari gutsimbarara. Mwakoranye n'izo nzego kugira ngo babibazwe ko batari kuyikoresha cyangwa n'ubundi yaje ntacyo ije gukemura?'

    Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc we yatunguwe no kumva hasigaye hari n'abakozi ba Leta batsimbarara ku gukoresha ibisubizo bashakiwe.

    Ati 'Njyewe ndumiwe, ubu se tuzavuga ngo abaturage banze kujyana n'impinduka tuvuge ngo n'abakozi ba Leta banze impinduka. Ni gute Leta yagura sisiteme inahenze kuriya byarangiza hakabaho umuntu wigumura ngo ntayo nkoresha?'

    Abadepite bagize PAC bagaragaje ko ibibazo biri ku mikoreshereze y'izi porogaramu bitaturutse ku kwanga impinduka ahubwo byashakirwa mu kuba batarahuguwe cyangwa ngo banafashwe kuyikoresha mu buryo bukwiye.

    Bahizi yabaye nk'uwigarura avuga ko abakozi ba Leta bagenze gake mu gukoreha iyi sisiteme yo gucunga inyandiko zihererekanywa hagati y'inzego za Leta bitewe n'ikibazo cy'ubumenyi buke.

    Ati 'Aho twakwemera intege nke ni ku byerekeye guhugura abakozi n'ibijyanye no kuyimenyekanisha ku bakozi ari na yo mpamvu wenda habayeho kugenda gahoro ntibyakorwa nk'uko bikwiye. Ariko mu by'ukuri sisiteme yarakoreshejwe kugeza ejobundi twimukira mu yindi.'

    Depite Murara Jean Damascène yagaragaje ko ibyakozwe kuri izi porogaramu ari ukutazigamira Leta, byavuyemo igihombo.

    Mbabazi Judith uri mu Nama y'Ubutegetsi ya RISA yemeye ko habayeho amakosa ariko ngo byakomotse ku kuba n'iki kigo cyari kikiyubaka.

    Ati 'Amakosa yo yarabaye, natwe nka RISA turayemera ni ikibazo cy'ishyirwa mu bikorwa.'

    Yagaragaje ko iyi sisiteme ikoreshwa mu bigo byose ifasha mu byerekeye imiyoborere ku buryo bitasabaga ko bagisha inama abayikoresha.

    Ubuyobozi bwa RISA bwagaragaje ko bwagize intege nke mu guhugura abakozi ba Leta kuri sisiteme y’ikoranabuhanga yo guhererekanya impapuro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/risa-yashoye-miliyari-3-frw-kuri-porogaramu-ntizakoreshwa