Blog

  • Abakinnyi 11 beza b’ibihe byose kuri Jimmy Gatete (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatate yatoranyije ikipe y’abakinnyi 11 beza bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi b’ibihe byose kuri we.

    Uyu mugabo wabiciye bigacika muri ruhago y’u Rwanda, ari mu Rwanda guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru.

    Jimmy Gatete kuva muri 2010 yasezera umupira w’amaguru, ntabwo yigeze akunda kuwugaragaramo cyane.

    Kuri ubu akaba yamaze gutangaza abakinnyi 11 beza b’ibihe byose kuri we. Iyi kipe ikaba irimo bamwe mu bakinnyi bari kumwe mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.

    11 beza kuri we

    Umunyezamu: Murangwa Eugene

    Ba Myugariro : Kalisa Claude, Bizagwira Leandre, Sibo Abdul, Ndikumana Hamad Katauti

    Abakina hagati: Jeannot Witakenge, Kabongo Honore, Jimmy Mulisa

    Rutahizamu: Olivier Karekezi, Mbonabuca Desire na Jimmy Gatete

    Ndikumana Hamad Katauti

    Jimmy Gatete

    Jimmy Mulisa

    Olivier Karekezi

    Desire Mbonabucya

    Jeannot Witakenge

    Kalisa Claude

    Sibo Abdul (8)

    Bizagwira Leandre

    Murangwa Eugene

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-11-beza-b-ibihe-byose-kuri-jimmy-gatete-amafoto

  • Rayvanny yavugishijwe na Nyampinga w’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny yagaragaje ko Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine ari umwe mu bakobwa beza b’uburanga muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagiye ashyiraho amashusho y’abakobwa batandukanye, ni mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye ‘Mi Amor’ yakoranye na Gerilson Insrael.

    Abakobwa n’abagore yagiye yifashisha abenshi ni abo muri Afurika y’Iburasirazuba aho yashyiragaho amagambo agaragaza ko ari abakobwa beza cyane.

    Mu Rwanda ugaragaramo ni Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, mu mashusho ye yashyizeho yumvikanamo iyi ndirimbo, yaherekejwe n’amagambo agira ati “umwamikazi mwiza wo mu Rwanda, arasa neza.”

    Uyu muhanzi kandi bigaragara ko yagiye yifashisha amashusho y’ibyamamare gusa nka Miss Global Africa 2020, Iry Tina Da Queen akaba umurundikazi, Umunyamakurukazi akaba n’umuhanzi wo muri Kenya, Tanasha Donna wabyabyaranye na Diamond, Umugandekazi Zari The Boos Lady wakanyujijeho umu rukundo na Diamond, abanya-Tanzania, Wema Sepetu na Hamisa Mobetto na bo bakundanyeho na Diamond Platnumz n’abandi.

    Iyi ndirimbo imaze iminsi 4 isohotse ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa YouTube.

    Nshuti Muheto Divine yavugishije Rayvanny

    Rayvanny aheruka gusohora indirimbo Mi Amor

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rayvanny-yavugishijwe-na-nyampinga-w-u-rwanda

  • U Rwanda rufite urubyiruko rw'abakoranabushake miliyoni 1,9 – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko binyuze mu muco w'ubukoranabushake, urubyiruko rutanga amakuru mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi n'ubworozi, ubukangurambaga n'izindi gahunda zinyuranye.

    Yashimangiye ko ibikorwa by'ubukoranabushake bituruka ku bwitange bwaranze ingabo za FPR Inkotanyi ziyemeje kubohora igihugu.

    Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko urubyiruko rw'abakoranabushake rwitezweho umusaruro mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gukumira no gutanga amauru ku byaha, kurwanya isuri, gukurikirana ko nta mwana uta ishuri, kugira uruhare mu kurandura ibibazo bibangamiye imiberho myiza y'abaturage.

    Hari kandi gukumira no guhangana n'ibiza ndetse no kwifashishwa mu bukangurambaga muri gahunda za Leta zitandukanye.

    Imyaka icumi irashize urubyiruko rw'abakoranabushake rutangiye imirimo iteza imbere igihugu ndetse rwanatanze umusaruro ukomeye.

    Nko mu gihe cya Covid-1, Urubyiruko rw'abakoranabushake rwafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kugenzura iyibahirizwa ry'amabwiriza arebana no kuyirinda no kuyikumira mu bice bitandukanye birimo mu mihanda, amasoko, gare n'ahandi hanyuranye.

    Rwatanze imbaraga zarwo uko rushoboye ndetse u Rwanda rubasha kwitwara neza mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, waganirije uru rubyiruko kuri uyu wa Kabiri, yagaragaje ko gukorera ubushake ari inshingano ikomeye isaba gukorana n'ubushake.

    Yasabye kandi urubyiruko kongera kurushaho gukoresha neza ururimi rw'Ikinyarwanda haba mu mivugire n'imyindikire yacyo mu gusigasira ururimi gakondo.

    Perezida Kagame kandi yashimye umusanzu ukomeye w'abakoranabushake mu iterambere ry'igihugu no mu bikorwa bitandukanye kandi yizeza ko umuco w'ubukoranabushake uzakomeza.

    Ati “Igihugu cyose gifite abantu nkamwe mukora ibikorwa nk'ibi mudahemberwa, ndetse kenshi mudashimirwa ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza rwose ndagira ngo mbibashimire.”

    Urubyiruko rugera kuri 7500 rwitabiriye iki gikorwa ruturutse hirya no hino mu gihugu.

    Perezida Kagame yashimye umusanzu w’abakorerabushake mu iterambere ry’igihugu

    Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko urubyiruko rw'abakoranabushake rwitezweho umusaruro mu bindi bikorwa bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rufite-urubyiruko-rw-abakoranabushake-miliyoni-1-9

  • Perezida Kagame yahishuye ubuzima yabayemo ubwo yari afite imyaka 15 (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n'urubyiruko rw'abakoranabushake rurenga 7500 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe yari afite imyaka 15 kuri we byari nk'aho afite 18.

    Ati 'Icyo nshaka kuvuga ni uko njyewe n'abandi ibyo twanyuzemo nta guteta […] Nta n'impamvu yo guteta. Kudateta rero byatumaga utekereza. Ariko kuki cyangwa uti ejo hazaba hameze hate? Kuki ari njyewe bibaho gutya? Ese umuntu yabivamo gute? Ntibigarukiraho ukishakamo uruhare rwawe.'

    Perezida Kagame yahise asaba urubyiruko kwirinda gupfusha ubusa imyaka y'ubuto no kwirinda guteta cyane.

    Kurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame mu mashusho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-ubuzima-yabayemo-ubwo-yari-afite-imyaka-15-video

  • Impungenge ku rubyiruko rufite ihungabana rudashobora gufashwa n'ababyeyi – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu biganiro byateguwe n'Umuryango Humeka, byahurije hamwe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 30 ngo ruganire ku ihungabana muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urubyiruko rwagaragaje uburyo ruhuza imibereho yarwo y'iki gihe nyuma ya Jenoside, n'iy'ababyeyi barwo abenshi baciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Mudahogora Chantal wari kumwe n'uru rubyiruko, yavuze ko kimwe mu bituma ihungabana rikomoka kuri Jenoside rigira ubukana ari uko uwiciwe aba atarabonye uburyo bwo gusezera ku be, kubaririra no kubashyingura, bikamugumamo nk'igikomere.

    Mudahogora yavuze ko kuri ubu urubyiruko rwugarijwe n'ibibazo by'ihungabana ashingiye ku bagana amavuriro bakeneye ubuvuzi ariko ko bakiri bake nubwo abafite ibibazo bo ari benshi.

    Ikibazo gikomeye ni uko urwo rubyiruko rudashobora kubona ubufasha ku babyeyi kandi na bo bagifite ibikomere bakomora kuri Jenoside.

    Mudahogora yavuze ko ahubwo bamwe mu babyeyi hari rimwe muri iryo hungabana abana babo bagira barigizemo uruhare batabizi kubera ko iyo umuntu arwaye ntiyivuze, aba ashobora no kwanduza abandi atabizi.

    Ibibazo urubyiruko rufite kuri rwo ntibishingiye cyane ku ihungabana ryo muri Jenoside kuko abenshi ari abatarayibonye ahubwo ikibazo gikomeye ni babyeyi babo bafite ihungabana ryatewe na Jenoside ritavuwe bakaba badafite uburyo nyabwo bwo guha abana uburere batabahungabanyije.

    Ababyeyi kandi nta n'ubushobozi bafite bwo kubafasha uko bikwiye mu gihe bagize ibibazo by'ihungabana iryo ari ryo ryose, nyamara urwo rubyiruko ari rwo rufite imyaka myinshi imbere ndetse rukaba rushobora no kubihererekanya n'abazarukomokaho.

    Yavuze ko ariko hari ihungabana riri no mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rifitanye isano nayo ariko uburyo bwo kurufasha bukaba ari ikibazo.

    Mudahogora yavuze ko buri Munyarwanda akwiye kugira umusanamitima kuko muri Jenoside haba uwahigwaga n'uwahigaga bose bagizweho ingaruka zirimo n'ibibazo byo mu mutwe.

    Yongeyeho ko urubyiruko by'umwihariko na rwo rugomba guhagurukira icyo kibazo kuko bamwe bakuriye mu bikomere by'ababyeyi babo bagira ngo ni bwo buzima busanzwe.

    Yakomeje ati 'ikiremereye kurushaho ni uko n'abakuru bataragira imbaraga zo gusobanura amateka y'ibyababayeho. Iyo utatangiye urugendo rwo gukira biragoye no kuvuga ibyawe. Mu mutwe biza ari akajagari, utangira kubivuga ukaba urarize ukagenda ibihunga'.

    Mudahogora yavuze ko iyo urubyiruko rudashakiwe ubufasha, usanga rwishakiye ibisubizo nko kunywa inzoga n'ibindi.

    Urubyiruko rwasabwe guhagurkira ikibazo cy’ihungabana

    Ubuyobozi bw’umuryango Humeka ni bwo bwateguye ibiganiro

    Mudahogora Chantal yavuze ko kuri ubu urubyiruko rwugarijwe n'ibibazo by'ihungabana ashingiye ku bagana amavuriro bakeneye ubuvuzi

    Urubyiruko rwasabiwe gufashwa guhangana n’ihungabana rikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-rubyiruko-rufite-ihungabana-rudashobora-gufashwa-n-ababyeyi

  • Gakenke: Amayobera ku musozi umaze iminsi umanuka kugeza aho wimuye abawutuye – #rwanda #RwOT

    Inzu zigera kuri zirindwi zamaze kurengerwa n'ubutaka hagasigara ibisenge by'inzu, izindi 19 zarangiritse ku buryo abari bazituyemo bamaze kwimurwa n'ubuyobozi ngo bashakishirizwe aho kuba hatekanye.

    Ibi biza byabaye kuri uyu wa 05 Gicurasi 2024.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene yavuze ko hegitari zigera kuri esheshatu zimaze kwangirika kubera umusozi wimuka.

    Yagize ati 'Byabaye ku cyumweru, ibitaka byinshi byarengeye inzu zirindwi, izindi icumi zirangirika, nyuma hiyongeraho izindi. Imiryango 26 niyo imaze kwimurwa, ubuyobozi buri gufasha abaturage kubashakira aho kuba ndetse no kubaha ibyo kurya”.

    Yavuze ko bari gukorana n'ubuyobozi ngo hamenyekane igituma izi nzu zigenda, gusa ashimangira ko abahatuye bo bazashakirwa ahandi ho kuba.

    Icyatumye uyu musozi wika ku buryo inzu zitwikirwa n'ibitaka ntabwo kiramenyekana kuko biba ku manywa y'ihangu nyamara hari imiryango yari imaze imyaka myinshi ihatuye nta kibazo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-amayobera-ku-musozi-umaze-iminsi-umanuka-kugeza-aho-wimuye-abawutuye

  • Abapasiteri 10 babagore bagezweho mu Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu, u Rwanda ruri mu bihugu bifite abapasiteri b'abagore bavuga rikijyana bitewe ahanini n'igikundiro ndetse no gushira amanga kwabo mu gusakaza ubutumwa bwiza no kwigisha inkuru z'agakiza zigamije kugarura abantu kuri Yesu.

    Tariki 8 Werurwe buri mwaka abatuye Isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore. Ni Umunsi wizihizwa hishimirwa intambwe abagore bamaze gutera mu guhabwa inshingano z'ubuyobozi mu nzego zitandukanye.

    Ubushakashatsi ngarukagihe bukorwa n'ihuriro ry'Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU), bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ubu bushakashatsi bwagiye ahagaragara ku ya 5 Werurwe 2024 bwagaragaje ko mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuyobozi, ubucamanza, imibare y'abagore yagiye yiyongera ku kigero gishimishije uko imyaka yagiye isimburana.

    Si muri izo nzego abagore bahagarariwe gusa, kuko no mu buyobozi bw'Itorero abagore barayoboye kandi bafite igikundiro kiri hejuru n'ubuhanga buhanitse mu gusakaza ubutumwa bwiza no kuyobora ubwoko bw'Imana nk'uko babihamagariwe.

    Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'Abayobozi b'Amatorero b'abagore 10 bakunzwe cyane mu Rwanda haba mu butumwa batanga ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.

    1.    Apôtre Mignonne Kabera

    Apôtre Mignone Kabera, ni Umuyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries. Apotre Mignone Kabera ni umubyeyi w'abana batatu yibyariye ndetse n'abandi benshi nk'uko abyivugira. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n'urusengero rwitwa Nobel Family Church.

    Uyu mukozi w'Imana yakuriye muri ADEPR, yayivuyemo anyura muri Zion Temple mu 2003-2008 mbere yo kuyivamo agatangiza itorero rye. Apostle Mignonne Kabera, yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

    2.    Pastor Hortence Mazimpaka

    Pastor Mazimpaka Hortense yabaye umuyobozi wa Zion Temple  Karongi igihe cyingana n'imyaka 6, maze yandikira Dr Aposlte Gitwaza Paul asezera ku murimo mu 2017.

    Akimara gusezera ku buyobozi bw'Itorero Zion Temple Karongi, Pst Hortense yahise atangiza Itorero 'Believers worship Centre.'

    Mazimpaka Hortense ari mu bavugabutumwa bafite igikundiro muri iyi minsi by'umwihariko bitewe n'ubutumwa bukubiye mu ijambo ry'Imana agabura ritunga ubugingo bwa benshi. 

    Pst Hortense kandi, yanashyize imbaraga mu gutanga inyigisho ziganisha ku kubaka umuryango binyuze mu nama z'uburyo bwo kubaka urugo rugakomera.

    3.    Pastor Julienne Kabanda

    Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane kandi bagezweho muri iki gihe bitewe ahanini n'ubuhanga atangana inyigisho ze akunze guhuza n'imibereho y'abantu ya buri munsi by'umwihariko yibanda ku rubyiruko.

    Pastor Julienne Kabanda yashakanye na Pastor Kabanda Stanley, bombi bakaba abakozi b’Imana barambye mu kugabura ibyejejwe by’Imana, umurimo bakora mu bwitange bwinshi. Imana ikomeje kubaha umugisha w’uburyo bwinshi uko bwije n’uko bucyeye, kuko no mu kwezi gushize bibarutse umwana wabo wa gatanu.

    Umugabo ayobora Itorero Jubilee Revival Assembly, naho umugore akayobora Grace Room Ministry ibarizwamo abaturuka mu matorero atandukanye biganjemo urubyiruko. Impanuro ku muryango no ku rubyiruko, ibikorwa by’ubugiraneza, byafashije Grace Room gushinga imizi.

    4.    Pastor Mutesi

    Mutesi Marie Aimée Prudence yaherewe inshingano z'ubupasiteri muri Dormition Church International mu 2016. Nyuma, iri torero ryaje gufungwa ariko akomeza kuvuga ubutumwa bwiza nk'umuhamagaro we.

    Yakirijwe mu Itorero rya ADEPR Gasogi mu 1997, yigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza. Kunyura mu matorero atandukanye, byamufashije kugwiza igikundiro mu bayoboke be. Yabaye umwe mu bayobozi b'Itorero rya Zion Temple mu Ntara y'Amajyepfo ho muri Paruwasi ya Gisagara.

    Mu mezi abiri ashize, Pastor Mutesi yapfushije umugabo biteguraga kurushinga. Iyi nkuru y'akababaro y'urupfu rwa Rusagara Dieudonne wakomokaga mu Burundi akaba yarabarizwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda gushyingiranwa na Pastor Mutesi yari yarakoye.

    5.    Pastor Deborah

    Pastor Zulphath Miriam Deborah azwi cyane mu murimo w’ivugabutumwa akorera mu matorero atandukanye no mu buhamya bwe bugaruka ku buryo Imana yamuhamagaye imukuye mu buraya. Uyu mugore, ni umuyobozi wa Second Chance Ministry. Deborah, ni umugore wa Nayituriki Joseph, umushumba w’Itorero ‘Umusozi w’Uwiteka kizabonwa/Kizabonwa Prayer Mountain.’ 

    6.    Pastor Liliose

    Liliose Kaligirwa Tayi wimikiwe kuba Pasiteri mu 1995, ni we washinze Itorero Omega Church mu 2004. Ari mu bapasiteri bamaze igihe mu murimo w’Imana kandi bazwiho kwicisha bugufi. Iyo abajijwe impamvu ataba Bishop cyangwa Apotre, asubiza ko yahamagariwe kuba Pasiteri kandi ko bimunyuze.

    7.    Apôtre Jane Karamira

    Jane Karamira ni we mugore wa mbere mu Rwanda wabaye Intumwa y'Imana (Apôtre). Ayobora Itorero ryitwa Faith Evangelical Church bakunze kwita Muvuduko rifite icyicaro mu Gatsata mu mujyi wa Kigali.

    Umugabo we Karamira nawe ni umupasiteri. Apotre Jane Karamira azwiho kugira ijambo rifite amavuta ndetse benshi mu bamuzi bavuga ko ahora mu bihe byo gusenga Imana.

    8.    Bishop Jolly Murenzi

    Bishop Jolly Murenzi afite ibigwi bikomeye mu mateka y'Iyobokamana mu Rwanda kuko ni we mugore wa mbere mu Rwanda washinze Itorero mu gihe kuri ubu abagore bashumbye amatorero babarirwa muri magana.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Umushumba Mukuru w'Itorero Life Givers Christian Center mu Rwanda yavuze ko yakiriye agakiza ari muto aho yari afite imyaka 12. Kuva akiri muto kugeza ubu arangamiye kunezeza Imana mu buzima bwe bwose. Mu 1998 ni bwo Imana yamuhamagariye umurimo w'Imana.

    Uyu muvugabutumwa wamenyekanye cyane ku kuba yarazanye ijambo Agakiriro ryasimbuye Agakinjiro, yavuze ko amateka y'ahahoze hitwa izina ry'Agakinjiro mu mujyi avuga ko bakinjiga, kandi si ikindi bakinjaga ahubwo bicaga abantu. Ariko Imana yaramufashije ahahindurira izina, ibisambo birakizwa, abasinzi barakizwa, ubu hari ubuzima, niko kuhita mu Gakiriro.

    9.    Pastor Odeth Mutoni

    Pastor Odeth Mutoni ni umuyobozi akaba ari nawe washinze itorero rya Beacon of Hope Christ Ministry. Yatangiriye ivugabutumwa mu Itorero Revelation Church, nyuma aza gutangiza  Becon of Hope Christ Ministry.

    10.  Bishop Olive Murekatete

    Pastor Olive Murekatete Esther niwe watangije itorero Shiloh Prayer Mountain Church. Mu myaka itari mike rimaze kuva ritangijwe, kuri ubu rifite abakristo benshi bagera ku bihumbi 5 nk'uko umushumba waryo abitangaza ndetse rikaba rikora amateraniro abiri buri ku cyumweru. Mu nzozi n’iyerekwa bafite ni ukuva mu bukode bakubaka urusengero rugezweho kandi bakaba bizera kubigeraho mu gihe cya vuba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142729/abapasiteri-10-babagore-bagezweho-mu-rwanda-mu-2024-142729.html

  • Ubutaka burenga ibihumbi 900 mu Rwanda ntibugira benebwo – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 yagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye muri serivisi z'ubutaka, birimo n'amakosa mu buryo bwanditswe.

    Iyi raporo igaragaza ko hari ibibanza 26 byanditswe muri sisiteme ariko hatagaragara uwo byanditseho, mu gihe ibindi 1722 byanditswe ariko ntihagaragazwe icyo bigomba gukoreshwa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka, Nishimwe Marie Grace ubwo yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo w'igihugu, PAC, tariki 7 Gicurasi 2024, yatangaje ko mu gihe cyo kwandikisha ubutaka hari abaturage batatanze amakuru ajyanye n'ubutaka bwabo ku buryo byatumye buba bwanditswe kuri Leta.

    Ati 'Mu myaka yashize hari igihe wasangaga hari abaturage batari baza kwandikisha ubutaka, ugasanga hari ibibanza bidafite amakuru y'ubutaka bitewe n'impamvu zitandukanye. Byageze n'aho tubamenyesha ko umuntu utarandikishije ubutaka nta yindi mpamvu tubwandika kuri Leta by'agateganyo kuko tumenya UPI ariko ntitumenya nyirabwo, noneho igihe umuturage yazuzuriza ibisabwa cyangwa yazaza kwandikisha ubutaka, bukava kuri Leta by'agateganyo bukajya kuri nyir'ubutaka.'

    Nishimwe yagaragaje ko kuva Leta ikuyeho ikiguzi cyo kwandikisha ubutaka byatumye abaturage basaba serivisi z'ubutaka bikuba inshuro eshatu.

    Ati 'Wa muntu wagendaga akabika icyangombwa [cy'ubutaka] umwaka umwe, ibiri cyangwa itatu cyanditse ku wundi muntu, nta mutekano yabaga afite ndetse ntabwo twabaga tuzi utunze ubutaka ariko ibyo bintu biri guhinduka kuko abantu barimo kuza gusaba serivisi.'

    Kugeza mu Ukuboza 2023 NLA yanditse ubutaka bw'abaturage ibihumbi 324 bari bafite nimero bahawe ariko ntibahita bandikisha.

    Ati 'Ubwo n'ubundi haracyari ubutaka bwanditse kuri Leta by'agateganyo, ariko bwo ni ukuvuga ngo umuturage ntabwo yigeze abaruza na rimwe, ntabwo afite nimero twareberaho ubwo butaka ku buryo tubasha kumwandikaho.'

    'Mbere y'Ukuboza 2023 bwari muri miliyoni 1.3, ubu rero bushora kuba busigaje n'ibihumbi 900 butanditse.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko hari hari ubutaka bundi bandika ugasanga ubuso babuhaye butandukanye n'ubw'ukuri.

    Ati 'Ariko hari n'ubwo mwandika ugasanga ubuso budahuye n'ubwo bufite, hariho n'ubuso batugaragarije hano bufite zeru. Bigenda bite?'

    Nishimwe yasobanuye ko ibi byo kugira ubutaka budafite ubuso byakomotse ku butaka bufatanye n'ibishanga ku buryo aho ubuso bwabyo bwiyongereye hagiye hasigara udusigara duto cyane.

    Ati 'Mu gihe cyo kwandika ubutaka hari hariho imbibi z'igishanga twari dufite muri sisiteme, nyuma izo mbibi zagiye zikosorwa noneho dushyiramo ibipimo bikosoye bikazana utundi dupande dutoya mu gitabo cy'ubutaka ugasanga hari agace kamwe kavuye ku gishanga, hari akandi kagiye ku gishanga kavuye wenda ku butaka bw'umuturage bitewe n'ikosora ry'imbibi z'ibishanga.'

    Raporo igaragaza ko hari ibibanza 161.474 byanditswe ariko bihabwa ubuso budahuye n'ubwo byakabaye bifite, birimo n'ibyahawe metero kare zeru, hamwe na metero kare ebyiri.

    Yagaragaje ko utwo dusigara bagenda baduhuza n'ibibanza biri imusozi cyangwa ku gishanga ariko bigasaba ko abantu bicarana bakaganira.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025, NLA iteganya kuzagera kuri buri butaka budafite nyirabwo ikabubandikaho.

    Umuyobozi Mukuru wa NLA, Marie Grace Nishimwe yatangaje ko ubutaka burenga ibihumbi 900 butari bwabona ba byirabwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-ubwanditse-bufite-ubuso-zeru-ubutaka-burenga-ibihumbi-900-ntibugira

  • Gukoresha abanyamahanga, ikiruhuko ku wabyaye: Ibikubiye mu mushinga w'itegeko watanzwe n'umudepite – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga yatangije ndetse awugeza ku Nteko Rusange, Umutwe w'Abadepite kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024.

    Depite Uwamariya Odette yagaragaje ko yifuje gutangiza uyu mushinga kubera ko itegeko rigena sitati rusange y'abakozi ba Leta ritagena uburyo umunyamahanga ashobora gukora mu nzego za Leta, ndetse rivuga ko Abanyarwanda ari bo bonyine bemerewe gukora mu nzego za Leta.

    Bitandukanye n'ibi ariko, Leta yagiye kenshi ishaka kwifashisha abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye cyane cyane mu ngeri z'ubuzima bw'igihugu zishingiyeho imibereho n'ubukungu by'igihugu.

    Muri uyu mushinga biteganyijwe ko 'Urwego rwa Leta rushobora gukoresha umunyamahanga hakurikijwe ibiteganywa n'Iteka rya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.'

    Muri uyu mushinga kandi ikiruhuko cyo kubyara ku mugore cyarongerewe kiva ku byumweru 12 kiba ibyumweru 14, naho ikiruhuko ku mugabo ufite umugore wabyaye kiba iminsi irindwi ikurikiranye.

    Depite Uwamariya ati 'Ibi byakozwe hagamijwe kubihuza n'itegeko rigenga umurimo mu Rwanda n'amasezerano mpuzamahanga yerekeye umurimo, kugira ngo umugore ahabwe igihe gihagije cyo gukomera no konsa umwana.'

    Impinduka ku bijyanye n'iminsi y'ikiruhuko cyo kubyara, iminsi y'ikiruhuko cy'ingoboka, iy'ikiruhuko gitangwa igihe umubyeyi yabyaye umwana utarageza igihe cyo kuvuka, umwana apfuye cyangwa inda ikavamo, uyu mushinga w'itegeko uteganya ko iminsi y'ibi biruhuko izagenwa n'Iteka rya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.

    Depite Ruku rwa Byoma yagaragaje ko hari impinduka zabayeho mu bihe byashize ariko byari bikenewe ko umunyamahanga yemererwa gukorera Leta atabanje kuba umunyarwanda.

    Ati 'Nta guheza bikwiriye kubaho mu mirimo ya Leta kubera impamvu zitumvikana. Hari ibindi ariko bikwiriye kwigwaho. Mwabonye iminsi bahaye umugabo? Iminsi ine kugera kuri irindwi? Umubyeyi aba agifite intege nke, umugabo agihihibikana ngo arebe ko igikoma cyashya vuba, abagabo ndasaba natwe ko dukwiriye gusaba iyi minsi irindwi tuti ntabwo ihagije. Tuyikubye kabiri byaba byiza umuntu akagaruka ku kazi avuga ati madamu atangiye kugira agatege.'

    Depite Uwamariya yagaragaje ko mu gihe aba banyamahanga bahabwa uburenganzira bwo gukora mu nzego za Leta bizoroshya ihererekanya ry'ubumenyi bujya ku Banyarwanda.

    Ati 'Bazaba bakorana n'abana b'Abanyarwanda bifasha kugira ngo bwa bumenyi igihe bazaba badahari abacu babusigarane, bifasha kubaka imikorere ihamye.'

    Depite Ndagijimana Léonard yagaragaje ko hari ingorane zigaragara ku bagore bamwe mu kubyara zikwiye gutuma bahabwa ikiruhuko cy'ingoboka kirekire ugereranyije n'icyateganyijwe.

    Ati 'Iyo bigeze mu rwego rwa fistule [kujojoba] ni ingorane zishobora no gutuma n'umugore amara n'amezi umunani. Nibajya gukora iteka bazarebe umugore ufite fistule ntacyo aba agishoboye gukora. Ntabwo abagabo bari bakwiye guhabwa iminsi irindwi kuko nko kuri iki kibazo bishobotse umugabo wamuha n'iminsi 30.'

    Uyu mushinga uzasuzumwa n'Inama y'Abaperezida kuko komisiyo yari iwufite mu nshingano ifite indi mirimo kandi ukaba wihutirwa.

    Depite Uwamariya Odette yagaragaje ko abakozi ba Leta na bo bakwiye guhabwa ibyo amategeko yemerera abakozi bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukoresha-abanyamahanga-ikiruhuko-ku-wabyaye-iby-ingenzi-ku-itegeko-ryateguwe

  • Borussia Dortmund yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye Paris Saint-Germain (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Borussia Dortmund yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Paris Saint-Germain ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi, Borussia Dortmund yo mu Budage yari yasuye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, hari mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League.

    Borussia Dortmund yagiye Parc des Princes ifite impamba ya yo y’igitego 1-0 cya Niclas Fullkrug yatsinze mu mukino ubanza wabereye mu Budage.

    Nk’ikipe iri mu rugo, Paris Saint-Germain yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, ikagera ku mukino wa nyuma wa Champions League.

    Yatangiye neza umukino, abakinnyi barimo Dembele, Mbappe bagerageje gushaka igitego ariko Dortmund ibabera ibamba.

    Amahirwe ya bo yaje kuyoyoka ku munota wa 50 ubwo Mats Hummels yatsindiraga Dortmund igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Julian Brandt.

    PSG yagerageje ariko biranga, iki gitego kiba ari cyo gitandukanya impande zombi. Dortmund ikaba igomba guhura ku mukino wa nyuma n’ikipe izakomeza ejo hagati ya Real Madrid na Bayern Munich.

    Abafana bari baje ari benshi gushyigikira PSG

    PSG yagerageje biranga

    Jodan Sancho umwe mu bakinnyi bafashije Dortmund cyane

    Bishimira igitego cya Mats Hummels

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/borussia-dortmund-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league-isezereye-paris-saint-germain-amafoto