Blog

  • Kwibuka30: Yabashije gutanga ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo muri Jenoside ku nshuro ya mbere – #rwanda #RwOT

    Ubu buhamya yabutangiye mu rugo rw'Impinganzima mu Karere ka Rusizi ku wa 8 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mubyeyi umaze amezi ane, ageze mu rugo rw'Intwaza zo mu Karere ka Rusizi, Jenoside yabaye afite imyaka 39. Yari umugore ufite umugabo n'abana barindwi ariko aba bose babishe muri Jenoside asigarana umwana umwe nawe waje kwicwa n'indwara.

    Ku ikubitiro, Interahamwe yamwiciye mu maso umwana we. Yakomeje kwihishahisha ahantu hatandukanye harimo mu kibindi, mu muvure, no mu bihuru no mu giti.

    Ubwo yari yihishe mu giti nibwo umugore wari mu gitero cyasahuye amateke munsi w'urugo yakubise umugabo wa Ayinkamiye witwaga Kayinamura Oscar agafuni arapfa.

    Abicanyi bakomeje kubahiga bukware, Interahamwe zifata abana be batatu ari bazima zibashyira mu cyobo zirenzaho itaka.

    Ati 'Mureke mvuge. Mu myaka 30 aho nari ndi nagiraga ubwoba ngo nintanga ubuhamya baranyica. Nagiraga ubwoba ngo inzu ndimo barayintwikiramo ariko noneho Kagame yampaye aho nduhukira reka nibohore'.

    Ayinkamiye amaze amezi ane mu rugo rw'Impinganzima. Avuga ko ubuzima abayemo muri uru rugo burimo kuba bafite abakozi babitaho, bakabamesera, bakabatekera, bakabavuza bwatumye abasha gushyira umutima hamwe, bituma atinyuka ashobora gutanga ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

    Mu bantu bo mu muryango we bishwe muri Jenoside harimo umuryango yari yarashatsemo n'umuryango avukamo. Yibuka ko nyirabukwe bamurashe amasasu atandatu barangije bamwambura imyenda nk'uko babikoreraga uwo bicaga wese.

    Ati 'Umugore witwaga Nyirabukima, bamaze kumwica, umusore araza amusesekamo umushito uhinguka mu mutwe.'

    Ayinkamiye ashimira ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, zikanasubiza inyuma abacengezi bari bongeye gutera igihugu mu 1996, ati 'Nimukomere ku muheto tubafatiye iry'iburyo'.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine wari uhagarariye Umuryango Unity Club Intwararumuri yahumurije abasaza n'abakecuru basigaye bonyine nyuma y'uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, abasaba gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu nubwo bakuze.

    Ati 'Uru ni urugo rugendwa n'abantu batandukanye barimo n'abakiri bato mufite inshingano yo kubiba urukundo n'ubumwe mu babasura. Tubasaba kutiheba kuko burya iyo wihebye ni nk'aho ubuzima buba bwarangiye'.

    Abasaza n'abakecuru basigaye bonyine, iyo bageze mu rugo rw'Impinganzima barema imiryango mishya bamwe bakabera bagenzi babo ababyeyi. Kubera ko bose baba bakuze, iyo hagize utabarubaka, abasigaye basigarana inshingano yo gukomeza kwibuka abo mu muryango w'uwapfuye kugira ngo amazina yabo atibagirana.

    Urugo rw'Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi ni rumwe mu ngo enye z'Intwaza ziri mu Rwanda. Rutuyemo abasaza n'abakecuru 37 baturutse mu turere turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Gakenke.

    Intwaza zibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bwa mbere mu myaka 30, Ayinkamiye yatanze ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri Jenoside

    Minisitiri Uwamariya yasabye Intwaza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-yabashije-gutanga-ubuhamya-bw-ibyo-ku-nshuro-ya-mbere

  • “Njyewe ndi muzima” Imbamutima za Hakizimana Silas washyinguwe ku wa Mbere maze bukeye ku wa Kabiri agaragara mu ruhame – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hakizimana Silas wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bwerankore akomeje kuvugisha benshi nyuma yuko kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 yagaragaye mu ruhame, kandi ku wa Mbere hari habaye umuhango wo kumushyigura bazi ko yapfuye.

    Silas yabuze kwa Gatatu w'icyumweru gishize, ubwo yari yagiye gushaka amaronko maze kubera imvura yaguye ku wa Kane, abo mu muryango we bagejejweho amakuru avuga ko yahitanwe n'imyuzure yatewe niyo mvura.

    Ku Cyumweru bumvise ko umurambo wa Hakizimana wabonetse ku bitaro bya Nyanza, ku wa Mbere bajya kumuzana baranamushyingura.

    Bukeye bwaho abaturage batunguwe no kubona Silas agenda kandi ari muzima, bamubwiye ko yashyinguwe nawe aratungurwa.

    “Nari namushyinguye none dore ndamubonye, seka ndore ra?” 😂😂😂😂😂❤️ pic.twitter.com/YxLwyTG6ru

    — BIRABONEYE T. VICKY (@BiraboneyeVicky) May 8, 2024

    Source : https://yegob.rw/njyewe-ndi-muzima-imbamutima-za-hakizimana-silas-washyinguwe-ku-wa-mbere-maze-bukeye-ku-wa-kabiri-agaragara-mu-ruhame-videwo/

  • The Ben yigaramye murumuna we Green P #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben avuga ko ibyo murumuna we Green P yatangaje mu minsi ishize ko ntacyo ajya amufasha atari byo.

    Umuraperi Green P yagiye yumvikana avuga ko nubwo mukuru we yamaze kubaka izina mu muziki ndetse benshi bakaba bazi ko ari umukire, ngo we nta kintu amufasha ngo abe yatera imbere muri muzika ye.

    The Ben yavuze ko iyo yumvise ibintu nk’ibyo bimubabaza cyane kuko biba bitandukanye n’ukuri, gusa ngo Green P ni umuntu uzi ubwenge unazi uko ategura ibintu bye.

    Ati “Birambabaza kuko ntabwo ari ko kuri, ariko na none ntabwo wabuza abantu kuvuga. Green ni umunyabwenge, Green afite ukuntu ategura ibintu bye, njyewe iyo nje nka mukuru we mba nje kumubwira icyiza, ikibi nubwo na we aba bizi, ariko biba ari ukumushyigikira.”

    Yakomeje avuga ko banafitanye imishinga migari yiteze ko izatanga umusaruro muri uyu mwaka.

    Ati “Dufite ibintu byinshi turi gutekereza twakora yaba we ku giti cye cyangwa ibyo twakorana kandi nzi ko uyu mwaka bigomba gutanga umusaruro.”

    The Ben yemeje ko koko afitanye indirimbo na murumuna we Green P izasohoka vuba nk’uko uyu muraperi na we yari aherutse kubitangaza ko kuri EP ye yenda gushyira hanze hazaba hariho indirimbo yakoranye na The Ben.

    The Ben yavuze ko ibyo Green P yavuze amubeshyera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yigaramye-murumuna-we-green-p

  • Hari izizafungwa: Ibibazo by'ingutu mu ngo mbonezamikurire zirererwamo abana barenga miliyoni imwe – #rwanda #RwOT

    Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n'ibibazo bijyanye n'igwingira ry'abana.

    Aha abana bararerwa ariko bakanakangurirwa ubwonko ku buryo hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA.

    Gusa raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko ingo mbonezamikurire 90 basuye, basanze zitarasuzumwe ngo zihabwe ibyangombwa bizemerera gukora, hari ikibazo cyo kutabona amazi meza yo kunywa, 90% zidafite ubwiherero, ndetse n'abarezi bake cyane.

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta ubwo yisobanuraga imbere ya PAC kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, yagaragaje ko uru rwego rucyiyubaka ku buryo hari ibintu bakora mu buryo bwa cyimeza.

    Ati 'Muratubabarira natwe rurimo kwiyubaka tunubaka imikorere ihamye ariko navuga ko isuzuma rikorwa mu buryo bwa cyimeza. Hari ugusuzuma izo ngo ariko cyane cyane hariya hubakwa.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens ati 'Ubwo se bikorwa na nde? Ntekereza wenda ko hari ubumenyi bw'ibanze mwakabaye muha abo bagenda bagakora isuzuma. Iyo muvuze ngo mukora isuzuma mu buryo bwa cyimeza ni ukuvuga ko nta mikoranire ihari.'

    NCDA ibarura abana barenga miliyoni 1.1 bari mu ngo mbonezamikurire. Abari mu ngo mbonezamikurire z'icyitegererezo bagera ku bihumbi 32, abo mu ziri ku bigo by'amashuri ni ibihumbi 400, bangana na 38%, abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zo ku nzego z'ibanze ni ibihumbi 90% bangana na 8%.

    Ni mu gihe abarererwa mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo z'abaturage barenga ibihumbi 500, bangana na 51%.

    Ingabire yagaragaje ko ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zugarijwe n'ibibazo byinshi.

    Ati 'ECD dufite zakira abana 78% by'abana bagomba kujya mu ngo mbonezamikurire ntabwo bose babona serivisi neza uko bagomba kuzibona, icyo dukora ni ugushakisha ibikoresho bikaboneka, tugahugura ababitaho.'

    Yagaragaje ko amahugurwa ahabwa bake bitewe n'ubushobozi bwabonetse. Aha kandi ngo integanyanyigisho bateguriye izi ngo mbonezamikurire usanga zibitse mu tubati.

    Ati 'Integanyanyigisho dukoresha natwe rwose iyo dusuye usanga ziri mu kabati, izindi ziri aho zidakoreshwa cyane cyane izikorera mu ngo.Tunavuga ko uwaba umufasha w'abana [care giver] hari ubumenyi bw'ibanze yakabaye afite, wenda yarize amashuri abanza, tukamuha ubumenyi kuko kwita ku bana ntabwo bisaba ubumenyi buhambaye cyane.'

    Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko imikorere y'izi ngo mbonezamikurire irimo ibibazo byinshi.

    Ati 'Turi kubaza ngo ko hari ECD zifite integanyanyigisho zibitse mu kabati na we urabyemeje, turabibaza nde? Ni mwe turi kubibaza. Kubera iki zibitse mu kabati? Aho bagomba kutugerera ni ha handi hasi mu turere, kuko ibyo muri kutubwira ni byiza ni na bya bindi abagenzuzi bagiye kureba ariko basanga bidakora. Ni nde utari gukora inshingano agomba gukora?'

    Depite Jeanne d'Arc Uwimanimpaye yunzemo agaragaza ko imikorere y'ingo mbonezamikorere igoye cyane ku buryo hari n'izikora ari uko baza gusurwa n'abayobozi batandukanye.

    Ati 'Ni nyinshi, kandi inyinshi ntizikora neza, ziri mu mibare. Twigeze kuzisura ariko aho twazisangaga batubwiraga ko bakora rimwe mu cyumweru, na ya rimwe ugasanga ari uko babimenye ko abadepite bahagera, aho babuza abana bakabeshya ngo dusanze batashye.'

    Hari izishobora gufungwa

    Ingabire yatangaje ko uretse ingo mbonezamikurire z'icyitegererezo, izo mu mashuri n'izindi zifashwa na LODA zikora neza, izikorera mu ngo harimo izo bazagenzura bakareba uko zakuzuza ibisabwa cyangwa zigafunga.

    Ati 'Ubundi izitujuje ibisabwa byo zanafungwa ariko izindi tukazifasha zikabyuzuza zikabona kongera kwakira abana. Kuko kugira ngo umwana ajye mu muhanda anyane mu murima n'umubyeyi, agende ahure n'umuvu yaba ari muri urwo rugo.'

    Ingabire yagaragaje ko iziba zifite ibyago byo gufungwa ari izikorera mu ngo aho abaturage bashobora gutora umuntu ufite urugo rufite inzu iri mu manegeka ku buryo byashyira abana mu kaga batatuma bakomeza kujyayo.

    Ati 'Niba inzu idafite ubwiherero ugasaba burya n'ubwo bamutoye nta bwiherero yari afite ubwo se wowe wayihagumisha? Wabanza ukamufasha akabushyiraho mbere y'uko yakira abana.'

    Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu.

    Ingabire ati 'Tugiye gukorana n'ubuyobozi bw'uturere izi zagaragaye ko zifite ibibazo n'izo dusanzwe tuzi zifite ibibazo tuzisure turebe ngo ese turazifasha zuzuze ibisabwa cyangwa turaba tuzifunze, abana turebe izindi ECD byegeranye bajyamo?'

    Raporo y'umugenzuzi w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko hari ingo mbonezamikurire 2.226 zikora ariko zidafite icyangombwa kizemerera gukora.

    Kugeza ubu hari gukorwa ubugenzuzi mu ngo mbonezamikurire zose ku buryo bitarenze muri Kamena 2024 bazaba bazi neza imiterere ya buri rugo n'ibikenewe ngo rubashe gutanga uburezi n'uburere ku bana bose.

    Hari ingo mbonezamikurire zikora zidafite ibyangombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-izizafungwa-ibibazo-by-ingutu-mu-ngo-mbonezamikurire-zirererwamo-abana

  • Rubavu: Imodoka ya Ritco yagonze umukozi wayo arapfa – #rwanda #RwOT

    Umukozi wagonzwe n'iyo modoka yitwa Furaha. Iyi mpanuka yamuhitanye yabaye ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024.

    Iyi mpanuka yaturutse ku kuba uyu mukobwa yari avuye mu modoka ya Ritco asohokamo ku ruhande hari indi modoka y'iki kigo nayo iri gusubira inyuma ngo iparike iramuhutaza agwa hasi kuko yasubiraga inyuma agwa mu gice ipine yari kunyuramo ihita imugonga akomereka cyane bamugeza kwa muganga yapfuye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru y'iyi mpanuka, avuga ko byaturutse ku bumenyi buke bw'uwari uri guparika iyi modoka kuko nta burenganzira yari afite bwo gutwara ibinyabiziga.

    Yagize ati “Mu gihe cya Saa Moya n'iminota 20 mu Kagari ka Bugoyi Umurenge wa Gisenyi muri Gare ya Gisenyi habaye impanuka y'imodoka ya Ritco yakozwe na Gakire Regis, ubwo yaparikaga neza yasubiye inyuma agonga umukozi wabo ukata amatike arakomereka cyane, ageze kwa muganga yitaba Imana.”

    “Impanuka yatewe n'ubumenyi buke kuko atariwe usanzwe uyitwara. Inama ni uko ntawe ukwiye gukina n'imodoka kuko iba yatwara ubuzima bw'abantu cyangwa igakomeretsa. Ibi bireba n'abashoferi basiga kontaki mu modoka ba kigingi bagasigara baparika.”

    Polisi y'Igihugu ishishikariza abantu kumva neza gahunda ya Gerayo Amahoro ikubiyemo ingamba zitandukanye zirimo kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko n'amabwiriza y'umuhanda, kwigisha no gukorana n'abafatanyabikorwa mu kunoza imikoreshereze y'imihanda mu gihugu.

    Ni gahunda yibanda ku gushishikariza abakoresha umuhanda kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese, bagira indangagaciro zo kwirinda icyateza impanuka aho kiva kikagera kugeza bibaye umuco.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imodoka-ya-ritco-yagonze-umukozi-wayo-arapfa

  • Gicumbi: Umusaza w' imyaka 84 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu musaza yasanzwe amanitse mu nzu ye yapfuye, mu murenge wa Shangasha, akagari ka Shangasha ho mu mudugudu wa Kabeza.

    Amakuru atangwa n'abaturanyi b'uyu muryango avuga ko byamenyekanye mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2024, ubwo yari abonywe n'umwuzukuru we basanzwe babana mu nzu yapfiriyemo.

    Umukozi ushinzwe imari n' ubutegetsi muri uyu murenge wa Shangasha Twizerimana Tharcise yemereye IGIHE iby'aya makuru.

    Ati”Yego nibyo. Ni Umusaza w'imyaka 84 twasanze amanitse yapfuye ariko ntituramenya ikibyihishe inyuma, yabonywe n'umwuzukuru we ubwo yari avuye ku kazi, amubonye ahita atabariza abaturanyi natwe turahagera”.

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Byumba, mu gihe hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umusaza-w-imyaka-84-yasanzwe-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

  • Abari kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Izo sosiyete ni Dar Al-Handasah, Bugesera Airport Company (BAC), Airport and Travel Logistics (ATL), DG Jones, ndetse na Mota Engil Africa. Abayobozi n'abakozi bazo bakaba bakoreye igikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ku wa 08 Gicurasi 2024, ndetse banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi 5229.

    Umuyobozi watanze ubutumwa mu izina ry'izo sosiyete zose, Muheto Jules Ndenga, yavuze ko kuba izo sosiyete zafashe uwo mwanya wo kwibuka ari uguha agaciro Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994, ndetse no gukomeza abarokotse bakibutswa ko batari bonyine.

    Ati ''Uyu munsi twe nk'abubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera, turifatanya n'Abanyarwanda bose tuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mi wo mwanya wacu wo kubereka ko ari ab'agaciro kuri twe no ku gihugu cyacu twese.'

    ''Ndihanganisha cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, duhora dufatanya namwe, hari ibindi bikorwa bizakurikira tuganira n'abayobozi b'umurenge byo kubafasha, ariko tukazagira umunsi wabyo twagize igikorwa cyo gutanga inka.''

    Iki gikorwa cyo kwibuka kandi cyaranzwe na gahunda zitandukanye, aho hanatanzwe ibiganiro bigaruka ku mateka y'itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanagarukwa ku bunyamaswa bukabije yakoranwe mu Karere ka Bugesera.

    Umukozi wa Ibuka mu Murenge wa Gashora watanze ikiganiro, Kanani Venuste, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari abitwaje ko yakozwe kubera ihanuka ry'indege ry'uwari Perezida w'Igihugu, Juvénal Habyarimana ibyo akaba ari urwitwazo, kuko nk'Abatutsi bo mu Karere ka Bugesera no mu myaka ibanziriza icyo gihe nko mu 1990 bicwaga.

    Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Ntivuguruzwa Aciel warokotse. Yari afite imyaka 22 y'amavuko ndetse akaba yari atuye muri Gashora ubwo jenoside yabaga.

    Yavuze ko mu 1994 ari mu bahungiye kuri Komine Gashora bahizeye ubutabazi kuko bari barahahungiye no mu 1992 ubwo hageragezwaga jenoside muri ako gace ntibagire icyo baba, ariko ntibibe ari ko bigenda mu 1994 kuko benshi bahunganye na we bishwe.

    Ati ''Nta handi twatekereje, twatekereje kuza hano hahoze ari Komine Gashora […] kuko no mu 1992 habaye igeragezwa rya jenoside aba ari ho duhungira, ariko icyo gihe ababashije kuhahungira ntacyo babaye mu 1992, ni yo mpamvu ari ho twatekereje ko nituhagaruka biri bumere nk'ubushize ko ntacyo tuzaba.''

    ''Ku itariki ya 08 Mata mu 1994 mu gitondo batugabyeho ibitero, ariko byari ibitero byo kutica ahubwo ari ibyo kugenda basahura uwo bahuye mu nzira bakamukubita, yari gahunda yo kugira ngo bahurize abantu hamwe hano kuri komine kugira ngo bizanaborohere gusohoza imigambi yabo (yo kwica Abatutsi bahahungiye).''

    Ntivuguruzwa yashimiye Perezida Paul Kagame wafashishe abarokotse bakiyubaka bakajya no mu mashuri. Ubu Ntivuguruzwa Aciel ni umugabo wubatse, akaba n'umuforomo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK].

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, na we yagarutse ku mwihariko w'uko Akarere ka Bugesera kakorewemo ibikorwa bibi byo gutoteza no kwica urubozo Abatutsi guhera mu 1959, kuko hatari ibikorwa remezo ndetse hakaba n'isazi za tsetse zaryaga abantu bakanapfa, akomoza ku kuntu Abatutsi bahazanwaga ngo zibice.

    Ati ''Amateka atubwira ko kubera ubutegetsi bubi bwaranze repubulika ya mbere n'iya kabiri mu Rwanda, umugambi wa jenoside mu Karere ka Bugesera watangiye mu myaka ya 1959 aho Abatutsi bavanwe mu bice bitandukanye by'igihugu bagashyirwa muri Bugesera hatari ibikorwaremezo hari imibereho mibi ndetse n'isazi ya tsetse kugira ngo bicwe n'imibereho mibi.''

    ''By'umwihariko kandi muri Bugesera dufite amateka ko habaye igeragezwa rya jenoside mu Ukwakira 1992 Abatutsi benshi baricwa bahasiga ubuzima, batwikirwa inzu, banyagwa inka zabo barasahurwa batwarwa imitungo yabo, ariko kandi ntabwo yari igerageza kuko ntawe ugerageza yaca abantu, ahubwo na yo yari jenoside ubwayo.''

    Imanishimwe Yvette, yashimiye ubuyobozi buriho ko bwahinduye amateka y'u Rwanda ndetse no muri Bugesera by'umwihariko, none ubu aka karere kakaba karahinduriwe ayo mateka mabi kakaba kari gutera imbere ku rwego kari no kubakwamo Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera.

    Yanashimiye ubuyobozi bwa sosiyete ziri kucyubaka buri kugira uruhare no mu iterambere ry'ako karere, by'umwihariko abushimira inkunga ya miliyoni 12,6 Frw yo kugura inka 18 zizorozwa abarokotse, bunatanga asaga miliyoni 1 Frw yo kubungabunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora.

    Abitabiriye iki gikorwa basabwe kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Sosiyeye zubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muri iki gikorwa hanacanwe urumuri rw’icyizere

    Abayobozi bitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Umulisa Marie Claire yitabiriye iki gikorwa

    Umukozi wa Ibuka mu Murenge wa Gashora watanze ikiganiro, Kanani Venuste, yavuze ko na mbere ya 1994 Abatutsi bicwaga

    Umuyobozi watanze ubutumwa mu izina ry'izo sosiyete zose, Muheto Jules Ndenga, yavuze ko kuba izo sosiyete zafashe uwo mwanya wo kwibuka ari uguha agaciro Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye sosiyete eshanu zatanze inkunga yo gufasha abarokotse no kubungabunga Urwibutso

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-kubaka-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-bibutse-abishwe-muri-jenoside

  • Shaddy Boo yapanze abakinnyi 10 b’ibihe byose mu ikipe y'igihugu Amavubi nyuma yo kutemeranya na Jimmy Gatete wapanze11 b’ibihe byose kuri we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, nibwo Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda mu Rubuga rw'imikino.

    Mubyo Jimmy Gatete yatangaje, yasabwe gupanga abakinnyi 11 b'ibihe byose ba

    Izamu: Murangwa Eugene

    Abinyuma: Katauti Ndikumana, Sibo Abdul, Kalisa Claude na Bizagwira Leandre

    Abakina hagati: Witakenge, Olivier Karekezi, Jimmy Mulisa.

    Abataka; Gatete Jimmy, Kabongo Honore , Desire Mbonabucya.

    Shaddy Boo abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko atemeranya na Jimmy Gatete, maze ahita apanga abakinnyi be abona b'ibihe byose.

    Yagize ati 'Uyu ntabwo aza muri top 10 ba BestPlayer ba AMAVUBI . Ahubwo umenya yaratanze amafaranga yo KWAMAMAZWA cyane gusa .

    1) Olivier Karekezi

    2)Mbonabucya Desire

    3) Jean-Claude Ndoli

    4) Saïdi Abédi Makasi

    5) Henri Munyaneza

    6) Hamad Ndikumana(Katawuti)

    7) Haruna Niyonzima

    8) Jean-Claude Iranzi

    9) Henri Munyaneza

    10) Mbuyu 'Eric Gasana' Twite

    Aba nibo batanze iby'ishimo mumavubi.'

     

    Source : https://yegob.rw/shaddy-boo-yapanze-abakinnyi-10-bibihe-byose-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-nyuma-yo-kutemeranya-na-jimmy-gatete-wapanze11-bibihe-byose-kuri-we/

  • The Ben na Pamella bagizwe Brand Ambassadors… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, mu muhango wabereye muri Norrsken mu Mujyi wa Kigali, witabiriwe n'abayobozi n'abakozi bo muri TECNO ndetse n'abo muri Sosiyete y'Itumanaho ya MTN isanzwe ifatanya na TECNO n'abandi banyuranye.

    Ni ku nshuro ya Kabiri, The Ben akoranye na TECNO. Mu 2020, yasinye amasezerano y'umwaka umwe na Tecno, icyo gihe yishyuwe Miliyoni 42 Frw, kuri iyi nshuro ntihatangajwe amafaranga yahawe n'umugore we, ariko amasezerano bagiranye ashobora kuzongerwa igihe bitewe n'imikoranire.

    The Ben na Pamella bazamamaza telefone eshatu Tecno Camon 30 igura 309,900 Frw, Tecno Camon 30 ikoresha 5G iragura 459,000 Frw na Tecno Camon 30 Pro igura 539,000 Frw.

    Tecno Camon 30 ifite umwihariko mu gutata amafoto n'amashusho kuko 'Pixels' yayo yazamuwe cyane. Mu gufata Selfie iyi telefone yita cyane ku ijisho ry'umuntu ku buryo ifoto cyangwa se ishusho isohoka bisa neza nk'uko ubishaka.

    Camera y'imbere (Front Camera) y'ayo ifite 50 Megapixels. Izi telefone zishyizwe ku isoko nyuma y'uko hakozwe igenzura rijyanye no kumenya icyo abakiriya bakeneye , biri mu byatumye bita cyane ku mafoto n'amashusho bifatwa n'iyi telefone.

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno, Rukundo Claver yavuze ko 'Battery' yayo ifite ubushobozi bwo kumaramo umuriro amasaha 30 kuko ibika umuriro wa 5000mAh, kandi Charger y'ayo ya 'Fast Charge' iyishyiramo umuriro mu gihe cy'iminota 30'. Iyi telefone kandi ushobora kuyikoresha nka 'Remote' igihe 'telekomande' yawe ya Televiziyo yagize ikibazo.

    Yavuze ko bahisemo The Ben kubera ko 'ari umuhanzi ufite ibikorwa byarenze imipaka' kandi we n'umugore we 'ni abantu bazwi cyane mu Rwanda kandi neza'.


    Tecno ni umuryango kuri njye

    The Ben yavuze ko yishimiye kongera gukorana na Tecno nyuma y’imyaka ine yari ishize, yumvikanisha ko yiteguye gukora ibishoboka byose Telephone bashyize ku isoko zikamenyekana.

    Ati “Ndiyumva neza! Tecno ni umuryango kandi si kuri njye gusa, ngira ngo ni ku banyarwanda bose.”

    Uyu mugabo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yanyuzwe n’imikorere ndetse n’imiterere y’iyi Telefone aho ifite ububiko bungana na 512GB.

    Ati “Kuba ushobora kuyikoresha mu gihe hagiyeho amazi cyane cyane nk’iyo mvura iguyeho ibitonyanga bishobora kugwaho ni ibintu rero twahuraga nabyo cyane, ni telefone ifite Camera nziza cyane ngirango twabonye amafoto ifata. Izindi telephone tujya tugira ibibazo by’amafoto atameze neza ahanini bitewe n’uko umuntu yafataga amafoto yihuta, ariko kuri iyi ntakibazo iguha n’ubundi ifoto nziza iri ku rwego ushaka.”

    Gukorana twembi ni ibintu bitangaje kandi bishimishije

    The Ben yabanje gukorana na Tecno ari wenyine, kuri iyi nshuro agiye gukorana n’umugore we barushinze mu Ukuboza 2023. Yavuze ko binejeje umutima we kuba yinjiye mu bushabitsi ari kumwe n’umufasha we.

    Ati “Ni ibintu bishimishije cyane! Ndatekereza imyaka ine ishize cyangwa itanu, icyo gihe nari njyenyine nkorana na Tecno, ariko kuri iyi nshuro turenze umwe, mu ijambo rimwe navuga ko ari umugisha.”

    Ahawe umwanya, Uwicyeza Pamella yavuze ko atajya kure y’ibivuzwe n’umugabo we, kuko binyuze umutima we kuba agiye gukorana nawe. Ati “Murakoze! Nanjye biranshimije nk’uko byumvikana, buri kimwe nkorana nawe niyumva neza.”

    Ibiciro ntibikanganye

    Umuyobozi wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu yavuze ko ibiciro bya Telefone za Camon bitazamutse cyane ugereranyije n'ubushobozi bw'ibyo zishobora gukora. Yavuze ko bakoranye n'uruganda rwa Sony mu ikorwa ry'izi telefone, byatumye bakora bagendeye ku byifuzo by'abakiriya b'abo. Ati 'Ndatekereza ibiciro bihura neza n'ubushobozi bwa benshi.”

    Yahaye ikaze The Ben na Pamella avuga ko bishimiye kubakira mu muryango wa Tecno, kandi biteguye gukorana nabo mu kugaragaza izi telefone ku isoko.

    Uyu muyobozi yavuze ko uretse telefone bashyize ku isoko, hari n'ibindi bicuruzwa birimo machine za Lap Top, ibikoresho by'umuziki nka ekuteri n'ibindi bazaniye abakiriya b’abo.

    Tecno Mobile imaze kugizwa ibigwi….

    Tecno Mobile igeze ku rwego rwo gukorera mu bihugu birenga 60 muri Afurika n'ahandi. Imaze kugira 'smartphone' iri muri eshatu zigurishwa cyane ku isoko ryo muri Afurika. Ku rwego rw'Isi ikaba mu icumi za mbere zigurisha 'smartphone'.

    Ifite amaduka arenga ibihumbi 13 ushingiye ku mibare yatangajwe mu 2018, aya maduka yose ararangura kandi agacuruza telefone. Ifite abantu bayisura ku mbuga nkoranyambaga zayo barenga Miliyoni 10 ku Isi. Aba ni abasura bagatanga ibitekerezo, bakamenya amakuru ya yo umunsi ku munsi…

    Tecno ifite gahunda yo gukomeza gutera imbere no kwagura isoko binyuze mu gukorera i Burayi inyuze mu masoko mato aciriritse ikagera no mu masoko manini yo muri Amerika y'Amajyepfo. 

    Urugendo rwa Tecno mu ntambwe idasubira inyuma

    Mu 2006 nibwo Tecno yashinzwe n'Umushinwa George Zhua. 2009 Tecno yatangiye gukora ishyira ku isoko ibicuruzwa byabyo. 2011 Tecno yashyize ku isoko telefone  za mbere kandi izigurisha muri Afurika zifite 'sim card' ebyiri.

    Mu 2017 Tecno yakoze kandi igurisha 'smartphone' zafashe umwanya wa mbere ku masoko yo ku mugabane wa Afurika kugeza mu 2018… ikomeje urugamba rwo kwagukira ku masoko y'i Burayi no muri Amerika y'Amajyepfo.

    Tecno ifitanye amasezerano y'imikoranire n'ikipe ya Manchester City. Tecno ikorera ku ntego igira iti 'Mutekereze byagutse dukorere hamwe hagamijwe guhaza isoko mpuzamahanga' [Think Globally Act Locally]. Buri gikoresho cyose cya Tecno uguze unahabwa garanti y'amezi 13. 

    The Ben na Pamella bagizwe ‘Brand Ambassadors’ ba Tecno aho bazajya bifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza telefone za Camon ziri ku isoko

    Uwicyeza Pamella yavuze ko yishimiye guhurira na The Ben mu muryango wa Tecno 

    The Ben yavuze ko gukorana na Tecno birenze kuba ari ukwamamaza, ahubwo ni umuryango we

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno, Rukundo Claver yavuze ko guhitamo The Ben na Pamella bashingiye ku kuba ari abakunzwe kandi bafite ijambo rinini muri Sosiyete

    The Ben bashingiye ku kuba ari umuhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda no hanze y’Igihugu 

    Umuyobozi wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu yavuze ko ibiciro bya Camon bidakanganye ashingiye ku ikoranabuhanga izi telefoni zakoranwe bigizwemo uruhare n’uruganda rwa Sony

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri MTN, Nzabakira Rene yavuze ko uzajya agura telefoni Camon ya Tecno azajya ahabwa 15GB zo gukoresha 

    Abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Tracy Agasaro na Luckman Nzeyimana bafatanyije kuyobora umuhango wo kumurika ku mugaragaro telefone nshya za Tecno

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo gutangaza The Ben na Pamella nka ‘Brand Ambassadors’ ba TECNO 

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142791/the-ben-na-pamella-bagizwe-brand-ambassadors-ba-tecno-yashyize-ku-isoko-camon-30-series-am-142791.html

  • Yateguje indirimbo na Diamond, Israel Mbonyi,… – #rwanda #RwOT

    The Ben ari mu banyamuziki bakomeye bahora bahenzwe ijisho! Nawe avuga ko amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yavuze ko mu mishinga y’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi harimo indirimbo ebyiri yakoranye n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi bakoreye muri studio ya Country Records.

    Yavuze ko izi ndirimbo ziri hafi. Ati “Ni indirimbo ebyiri, imwe yamaze gufatirwa amajwi nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohokera Abanyarwanda.”

    The Ben yavuze ko Israel Mbonyi ari inshuti ye ya hafi. Ati 'Mbonyi ni umwe mu nshuti zanjye. Gukorana nawe ntabwo bisaba kubitegura.'

    Muri iki gihe, uyu muhanzi ari kwitegura kujya gukorera igitaramo muri Capital One Arena muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Li John, Onyx, Diamond, Otile Brown n'abandi.

    The Ben agiye kujya muri Amerika mu gihe yamaze gufata amajwi y’indirimbo yakoranye na Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, ndetse birashoboka ko yakorana indirimbo na Diamond.

    Ati “Hari indi ndirimbo ishoboka na Diamond, yego! Ntabwo irafatirwa amajwi, ariko n’ibiganiro twaganiye bishobora kujya mu bikorwa vuba aha.'

    Indirimbo ya mbere ‘Why’ yakoranye na Diamond yagiye kuri shene y’uyu muhanzi, kuri iyi nshuro The Ben yavuze ko izajya kuri shene ye ya Youtube.

    Yavuze ko nta gikombo yigeze agira mu kuba ‘Why’ yarashyizwe ku rubuga rwa Diamond. Ati “Nta gihombo byanteye. Nibaza ko indirimbo ikurikira ari igihe cyo kugirango ijye kuri shene yanjye… Nta gihombo byanteje.

    Uyu muhanzi yavuze ko hari indirimbo yari yakoranye na Tuff Gang itigeze ijya hanze, kandi ko ari gutekereza kuba yanashyira hanze indirimbo yakoranye n’umuraperi Bull Dogg.

    Yavuze ko gushyira hanze indirimbo bisigaye bisaba ibintu byinshi birimo nko kuba kompanyi zicuruza umuziki zibanza guhura ku mpande zombi mbere y’uko indirimbo ijya hanze.

    Ati “Nk’uko nabikubwiye muri iki gihe iyo tugiye gusohora indirimbo kompanyi zacu zidufasha mu gusakaza indirimbo zirabanza zigahura, zikamenya indirimbo ikwiye kubanza, ntabwo bicyoroshye nka mbere.”

    The Ben yavuze ko ari gutekereza kubanza gushyira hanze indirimbo ye bwite, kuko yijeje abakunzi be ko muri Gicurasi 2024 azashyira hanze indirimbo nshya nyuma ya 'Ni Forever.' 


    The Ben yavuze ko gukorana indirimbo n’umuhanzi bahuza bimworohera kurusha abandi mu muziki 


    The Ben yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Diamond bitanga icyizere cyo kongera gukorana indirimbo


    The Ben yavuze ko yakoranye indirimbo ebyiri na Israel Mbonyi zizasohoka mu gihe kiri imbere


    The Ben yavuze ko yasabye imbabazi Bull Dogg nyuma y'uko indirimbo bakoranye itagiye hanze ku gihe bari bavuganye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN AVUGA KU MISHINGA YE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142792/yateguje-indirimbo-na-diamond-israel-mbonyi-bull-dogg-the-ben-yahishuye-imishinga-idasanzw-142792.html