Blog

  • Uruganda Kinazi Cassava Plant Ltd rwageneye inkunga abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku itariki 8 Gicurasi 2024 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka rwerekeje mu Rwunge rw'Amashuri rwa Rutabo A mu Murenge wa Kinazi ahari icyobo ndangamateka cyataburuwemo imibiri 60,000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Abakora muri KCP Ltd basobanuriwe amateka y'iki cyobo ndetse bashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro iyo mbaga yahaburiye ubuzima.

    Bageze ku Rwibutso rwa Kinazi basobanuriwe amateka mabi ya Jenoside yahakorewe igahitana imbaga y'Abatutsi barenga 63,255 barushyinguyemo. Abo batutsi ni abaturukaga mu zahoze ari komine za Ntongwe, Muyira, Mugina n'ahandi. Ku isonga ry'abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, hari Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komine Ntongwe kuri ubu yaje kuvamo imirenge ya Kinazi na Ntongwe.

    Kagabo yashutse Abatutsi bari batuye muri iyo kamine n'izindi zari ziyegereye na cyane ko igice cy'Amayaga zarimo cyari gituwe n'Abatutsi cyane abasaba kujya ku biro by'iyo komine ngo abashakire uburinzi batazicwa.

    Bamaze kugwira ku itariki ya 20 Mata mu 1994 yabahamagarije Interahamwe ziraza zibiraramo zirabica ariko bagerageza kwirwanaho zigaruka bucyeye bwaho na bwo biba uko.

    Tariki 21 Mata mu 1994 Kagabo yari yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi bari barokotse igitero cy'ijoro rya tariki 20. Ababwira ko abona atagifite imbaraga zo kubarinda icyiza ari uko bajya kuri Sous-préfecture arabanza afunga imihanda yose asigaza inzira ica Nyamukumba aho yari yashyize abajandarume n'imbunda ndetse n'interahamwe n'imihoro.

    Undi wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'Abatutsi muri iyo komine ni Nsabimana Jacques wari Perezida w'Ishyaka rya CDR ari we wacukurishije icyobo cyajugunywagamo Abatutsi, ndetse n'impunzi z'Abarundi zari mu Nkambi ya Nyagahama na zo zagiye zigaba ibitero ku batutsi ndetse zinafatanya n'Interahamwe mu kwica abari bahungiye kuri Komine Ntongwe. Abo bagabo babiri bafatawa nka ba nyambere muri Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Ntongwe, IBUKA muri Kinazi ivuga ko na n'ubu batarabasha gufatwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

    Mu gikorwa cyo kuremera ibyiganjemo ibiribwa abarokotse Jenoside batujwe mu Mudugugu wa Murambi muri Kinazi utuyemo imiryango 32, abawutuye bishimiye cyane iyo nkunga.

    Mugirente Japhet uyobora uyu mudugudu w'abarokotse akaba n'inshike ya Jenoside yagize ati 'Iyi nkunga tuyakiranye umutima mwiza kuko by'umwihariko abantu barokotse Jenoside tugenda duhura n'ibibazo byinshi harimo iby'ihungabana n'ubukene.'

    'Hari bamwe muri twe bafite ubutaka ariko buri kure cyane kandi ni abakecuru gukurayo imyaka birabagora kandi n'umutekeno wayo kuko ari kure ni ikibazo. Kuba hari abantu batuzirikana bituma hatabaho kwigunga no kwiheba turabashimiye cyane Kinazi Cassava Plant'.

    Ubuyobozi bw'Uruganda rwa KCP Ltd bwavuze ko nk'uruganda ruba rusanzwe rukorana n'abaturage ari ngombwa no kubunganira mu zindi gahunda zijyanye n'imibereho.

    Bizimana Jérôme uri gusoza inshingano ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru w'agategenyo wa KCP yagize ati 'Tuba tugomba kwifatanya n'abaturage mu bikorwa byose biba byateguwe na Leta cyangwa se na bo ubwabo tukabereka ko turi kumwe.'

    'Ni inshingano za buri Munyarwanda na buri kigo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko binadufasha mu mibanire n'imikoranire myiza n'abaturage. Bibereka ko tutari abantu b'abacuruzi bagambiriye amafaranga gusa ahubwo ko no mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza yabo dufatanya'.

    Bizimana kandi yongeyeho ko Igihugu cya mbere y'imyaka 30 cyaranzwe n'urwango n'ivangura bikadindiza iterambere ry'abenegihugu ariko ko ubu nyuma ya Jenoside hari icyerekerezo cyiza mu ngeri nyinshi kandi gitanga icyizere cy'ahazaza.

    Hashyizwe indabo ku cyobo cyiciwemo Abatutsi bagera kuri 60 000

    Uhereye ibumoso, Umuyobozi Mukuru mushya wa KCP hamwe n'Umuyobozi w’agategenyo ucyuye igihe

    Bunamiye inzirakarengane zihashyinguye banashyira indabo ku mva

    Basobanuriwe amateka y’iyicwa ry’Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso

    Ahari ibiro by’Umurenge wa Kinazi ubu ni ho hiciwe imbaga y’Abatutsi mu 1994

    Abarokotse Jenoside baremewe ibyiganjemo ibyo kurya

    KCP yateye inkunga ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside

    Ubuyobozi bwa KCP bwatanze n’inkunga yo kwita ku Rwibutso rwa Kinazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-kinazi-cassava-plant-ltd-rwageneye-inkunga-abarokotse-jenoside

  • Kiyovu Sports yahuje umukino wa Rayon Sports n’ibirori byo kwizihiza imyaka 60 #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yahuje umukino usoza shampiyona bazakiramo Rayon Sports no kwizihiza imyaka 60 iyi kipe imaze ishinzwe.

    Ni umukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ari na wo munsi wa nyuma w’umwaka w’imikino wa 2023-24 aho uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024.

    Kiyovu Sports izaba yakiriye uyu mukino ikaba yawuhuje no kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe, yashinzwe mu 1964 ishingirwa i Byumba.

    Uyu mukino kwinjira ni ibihumbi 3, ibihumbi 5, ibihumbi 10 ndetse n’ibihumbi 20 muri VVIP.

    Bimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa kuri uyu munsi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60, hari imipira yakoreshejwe izaba yambawe n’abakunzi b’iyi kipe. Ni imipira yanditseho imyaka 60 iyi kipe imaze.

    Hakoreshijwe umutsima ‘Cake’ uzakatwa ndetse na champagne izaturitswa mu rwego rwo kwizihiza imyaka iyi kipe yambara icyatsi n’umweru imaze ishinzwe.

    Byitezwe ko kandi hazaba hari benshi mu bakinnyi bakanyujijeho (legends) mu ikipe ya Kiyovu Sports nka; Nuru Munyemana, Hassan Munyandekwe, Ashraf Munyaneza, Alam Makasi, Shyaka, Brazza Musa Karato, Ikomba Bilaga, Hassan Hirana, Amza Tuyisenge na Jean Bosco Nizeyimana

    Kuva yashingwa Kiyovu Sports mu bikombe bikinirwa mu Rwanda bitanga itike yo gukina imikino Nyafurika, yegukanye ibikombe bibiri by’Amahoro icyo mu 1975 ndetse n’icyo mu 1985.

    Kiyovu Sports kandi ifite ibikombe 5 bya shampiyona yegukanye 1969, 1971, 1983, 1992 ndetse no mu 1993.

    Kiyovu Sports igiye kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Kiyovu-Sports-yahuje-umukino-wa-Rayon-Sports-n-ibirori-byo-kwizihiza-imyaka-60

  • Byagenze gute ngo imikoranire ya The Ben n’ik… – #rwanda #RwOT

    Hari ku wa 04 Nzeri 2022 ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yamurikwaga nka Brand Ambassador wa Orion Basketball Club. Ni amasezerano yari yasinywe ko agiye kwamamaza ibikorwa by’iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka itanu. Aya masezerano yasinyiwe mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center.

    Aya masezerano yari akubiyemo ingingo zitandukanye ariko zose zibanda cyane ku kuba The Ben azakomeza kumenyakanisha iyi kipe no kuyihagararira ndetse ibi bikaba byarashimangiwe na The Ben ubwe nk'aho yavuze ko afite abakunzi benshi ahantu hatandukanye bityo ko nabo agomba gutuma bamenya iyi kipe ikiri nshya muri Basketball y'u Rwanda. The Ben yari yavuze ko na mbere y’uko asinyira gukorana n’iyi kipe, yari asanzwe ari umukunzi w’imikino.

    The Ben yari yagize ati “Mbere na mbere ndi umukunzi w'imikino byumwihariko Basketball, rero Orion baraje baranyegera bambwira ko bashaka ko dukorana, bambwira intego bafite numva koko ari ibintu byiza ndetse ari na gahunda nziza bafite niko guhita nemera gukorana na bo.'

    Kuri uyu wa Gatatu ubwo Then yasinyaga amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gicuruza Telefone cya Tecno, uyu muhanzi yaje kubazwa iki kibazo cy’amasezerano, avuga ko ayo masezerano yabayeho ariko ubu ari gutunganywa neza akazagaruka ameze neza.

    Yagize Ati” Orion Basketball Club ni ikipe ihari, hari ibyo tugishaka gushyira ku murongo kugira ngo izaze ku kwego rwiza, ndetse ihangana n’amakipe akomeye bitari kera rwose tuzifuza ko mubana natwe kugira ngo tubahe amakuru ya Orion BBC.”

    Mu gushaka kumenya neza icyo impande zombi zibivugaho, InyaRwanda yavuganye na Rugamba James uyobora ikipe ya Orion BBC, yemeza ko hari ibiri kivugururwa muri aya masezerano.

    Yagize Ati” Nyuma y’ariya masezerano, The Ben twagiranye ibiganiro turebera hamwe uburyo imikoranire yacu yavugururwa igashyirwamo udushya ndetse tuza no kubyemeranwa. Ubu amasezerano yacu asigaje imyaka isaga ibiri, bitari keera turatangira gukorana ndetse muzanabona impinduka.”

    Gusa amakuru InyaRwanda ifite yo kuruhande avuga imbogamizi yabaye muri aya masezerano, The Ben yaba hari ibyo atubahirije nyuma yo kuyasinya, byatumye ubuyobizi bwa Orion BBC nabwo bwifata ku bijyanye n’ibyo bagombaga The Ben.

    Amasezerano The Ben afitanye na Orion BBC asigaje imyaka 3 kugirango arangire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142811/byagenze-gute-ngo-imikoranira-ya-the-ben-nikipe-ya-orion-bbc-irangirire-mu-mpapuro-142811.html

  • Eddie Kenzo na Weasel mu bahanzi 23 bagakwiye gupfukama igihe bagiye gusuhuza Jose Chameleone #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wo muri Uganda, Eddie Sendi yatangaje abahanzi 20 bo muri Uganda batakabaye bagereranywa n’umunyabigwi mu muziki w’iki gihugu, Jose Chameleone ndetse ko no kumusuhuza bakabaye babanza gupfukama.

    Byose byatangiye ubwo hakwirakwiraga agace gato k’amashusho y’umunyamakuru wa Chamuka TV, Rema Namakula aho yavugaga ko byibuze abahanzi badafite indirimbo 5 zakunzwe bagakwiye gupfukama mbere yo gusuhuza Jose Chameleone.

    Mu kiganiro ‘Talk and Talk’, Eddie Sendi yabajijwe niba yemeranya na Rema Namakula, avuga ko bemeranywa cyane, ibi byakuruye ikiganiro mpaka kugeza aho uwari ukiyoboye yahisemo kugenda amubwira umuhanzi undi na we akavuga icyiciro abarizwamo.

    Muri abo bahanzi yavuze ko bagakwiye gusuhuza Jose Chameleone bapfukamye harimo n’umuvandimwe we, Weasel Manizo ndetse na Eddie Kenzo.

    Abahanzi 23 bagasuhuje Jose Chameleone bapfukamye

    Big Eye, Kalifah Aganaga, Rema Namakula, Sheebah Karungi, Weasel Manizo, Godfrey Lutaaya, Haruna Mubiru, Levixone, Eddy Kenzo, Nina Roz, Spice Diana, Navio, David Lutalo, Winnie Nwagi, Azawi, Vinka, Zafaran, Elijah Kitaka, Mathias Walukagga, Fred Sebbaale, Pastor Wilson Bugembe, Carol Nantongo na Gravity Omutujju

    Abo abona bakamusuhuje ntacyo bishisha, ni; Bobi Wine, Bebe Cool, Mesach Semakula, Ronald Mayanja, Fred Sebatta, Maddox Ssematimba, Juliana Kanyomozi, Iryn Namubiru, Mariam Ndagire na Kabuye Semboga

    Eddy Kenzo ngo yakabanje gupfukama mbere yo gusuhuza Jose Chameleone

    Murumuna we Weasel na we yakabanje gupfukama mbere yo kumusuhuza

    Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi b’abanyabigwi muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/eddie-kenzo-na-weasel-mu-bahanzi-23-bagakwiye-gupfukama-igihe-bagiye-gusuhuza-jose-chameleone

  • Umurishyo wa nyuma wa shampiyona ugiye gukubitwa, urugamba rwo kumanuka ntibyoroshye #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2023-24, guhera uyu munsi harakinwa umunsi wa nyuma, igikombe cyabonye nyiracyo ni mu gihe amakipe agomba kumanuka ataramenyekana.

    Umukino ubimburira indi y’umunsi wa 30 ni uwo AS Kigali igomba kwakiramo Muhazi United kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

    Indi mikino izakomeza ejo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru ahari umukino wa APR FC izakiramo Amagaju akaba ari bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izashyikirizwa igikombe cya Shampiyona yegukanye.

    Umunsi uriho imikino yitezwe na benshi ni umunsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024 kuko ni bwo hazaba imikino igomba gusiga hamenyekanye amakipe abiri agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Kugeza ubu amakipe 3, Sunrise FC, Etoile del’Est na Bugesera FC hejuru ya 98% ni yo agomba kuvamo amakipe 2 amanuka mu cyiciro cya kabiri, ibindi byaba byaba ari ibitangaza.

    I Ngoma, Etoile del’Est izakira Bugesera FC. Uyu mukino ikipe yose izatsinda izaguma mu cyiciro cya mbere indi imanuke mu cyiciro cya kabiri.

    Sunrise FC izaba yakiriye Marines, gutsinda kwa yo ntacyo bizaba bivuze mu gihe hagati ya Bugesera na Etoile imwe yatsinze. Kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere birasaba ko Etoile na Bugesera zinganya noneho yo igatsinda Marines ku kinyuranyo cy’ibitego 2.

    Kugeza ubu APR FC yegukanye igikombe ifite amanota 67, Etoile de’Est ya 14 ifite 31, Bugesera FC ya 15 ifite 29 inganya na Sunrise FC ya nyuma.

    Gahunda y’umunsi wa nyuma wa Shampiyona

    Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024

    AS Kigali vs Muhazi United

    Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024

    Gasogi United vs Etincelles

    Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024

    Sunrise FC vs Marines FC
    Etoile del’Est vs Bugesera FC
    Kiyovu Sports vs Rayon Sports
    Gorilla FC vs Mukura VS

    Ku Cyumweru tariki ya Gicurasi 2024

    APR FC vs Amagaju
    Musanze FC vs Police FC

    APR FC izashyikirizwa igikombe ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umurishyo-wa-nyuma-wa-shampiyona-ugiye-gukubitwa-urugamba-rwo-kumanuka-ntibyoroshye

  • PAC yahase ibibazo BDF yananiwe guha abaturage amafaranga bababaye – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko Ikigega gitera inkunga imishinga y'iterambere (BDF) cyasubije amafaranga arenga miliyoni 800 Frw abaterankunga nyuma yo kunanirwa kuyaha abaturage.

    Tariki ya 9 Gicurasi 2024 Ubuyobozi bwa BDF bwitabye PAC ngo busobanure ibibazo byagaragaye muri iyi raporo, bugaragaza ko hari imishinga ibiri byabayemo ko amafaranga asubizwa umuterankunga.

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yagaragaje ko umushinga wa mbere ari uwa AGRA yari yatanze miliyoni 500 Frw kugira ngo afashe mu bikorwa by'ubuhinzi cyane cyane mu kuhira no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.

    Ati 'Iyi mikoranire navuga ko iyo dusesengura neza navuga ko twakabaye tutarayigiyemo ni gahunda bari bakoze bonyine bayiganira n'amabanki. Banki zari gutanga inguzanyo hanyuma banki ikazishingira. Bari bumvikanye na banki nka eshatu hanyuma baratwegera baravuga bati namwe muje mugatanga ingwate, tugashyiramo ibihumbi 500$ muri BDF tukareba ko iyi gahunda yakora.'

    'Iyi gahunda ikibazo yagize, ya mabanki yagombaga gutanga inguzanyo ntayo yatanze kandi BDF kugira ngo itange ingwate ni uko inguzanyo iba yatanzwe, ndetse AGRA na yo yikoreye raporo yo gusuzuma uyu mushinga iza gusangamo inenge eshatu.'

    Izo nenge zirimo ko amabanki atigeze yishimira gukoresha iyo gahunda kubera ko itari iteguye neza, ndetse n'igihe cyo kuwushyira mu bikorwa cyari gito, kuko cyari amezi 11 gusa.

    Ati 'Bo bari bafite igitutu cy'uko bagomba gukora muri ayo mezi 11, gahunda irangira gutyo badusaba gusubiza amafaranga, turayasubiza, urebye ni umushinga utari uteguye neza ahubwo iyo tuba twarabisuzumye mbere n'ubu bufatanye ntabwo tuba twarabugiyemo.'

    Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko biteye isoni kuba amafaranga y'inguzanyo cyangwa inkunga ziba zatswe abantu bayababaye ariko akaba yarasubijwe umuterankunga.

    Ati 'yari agamije kugabanya ubukene, gukemura ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'ibihe mu gihe cy'isarura imyaka yabo ntiyangirike cyangwa n'iyo imvura yagwa cyangwa n'ibindi biza. Icyo si ikibazo mu Rwanda dufite? Ntitwari tubonye miliyoni 800 Frw? Ntizatunaniye se? ubwo igisubizo cyatunyura twagikura he? Keretse niba utubwira ko mu Rwanda nta kibazo cy'imihindagurikire y'ibihe dufite. Tukabona miliyoni 800 Frw zigasubirayo?'

    Depite Mutesi Anitha we yibajije ati 'Niba aya mafaranga bigaragara ko yaje akajya muri Banki, mwigeze mukurikirana ngo mumenye ni iyihe mpamvu abaturage batitabiriye aya mafaranga byatumye batabona na ya ngwate?'

    Munyeshyaka yatangaje ko AGRA yari yateguye amabanki azakorana na BDF, ayo mabanki ari yo agomba gukorana n'umuturage kugira ngo ahabwe inguzanyo.

    Ati 'Sinzi ukuntu nabisobanura. Kwishingira inguzanyo bibaho iyo hari icyabaye mbere. Icyabaye mbere ni imikoranire ya banki n'umuturage noneho twebwe tukajya kwishingira inguzanyo tubwira banki ngo uyu muturage muhe inguzanyo nta kibazo ingwate irahari.'

    Ibi byatumye Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yibaza umuntu ufite inyungu hagati ya banki na BDF mu 'gukangurira umuturage gufata inguzanyo mwebwe mwishingire inguzanyo. Muratekereza ko ari banki yari ifite inyungu kurusha BDF ku buryo mwebwe mwari mutegereje ngo nibatubwira ngo hari umuturage waje gusaba inguzanyo ariko udafite ingwate muraduha ingwate?'

    Depite Mukabalisa Germaine ati 'Hagati ya banki na koperative ihinga ibigori ntibone aho ibyumisha, cyangwa ikibaya ibihingamo kikarengerwa kubera imvura yaguye uwari ubabaye hagati aho ni nde? Ni banki? Kuko byarihutirwaga ntabwo ari umushinga w'imyaka 10.'

    'Muri uwo mwaka kandi wasanga banki zitarahombye ariko umuturage we yarahombye kuko hari miliyoni 800 Frw zitagiye mu baturage kandi Leta yarazisabye ikazihabwa zarangiza zigasubirayo.'

    Munyeshyaka yagaragaje ko hari amafaranga yatanzwe mu mushinga wa PASP (Post Harvest and Agribusiness Support Project) wakoreraga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi arenga miliyari 6 Frw mu gihugu hose.

    Ati 'Umuturage aba afite umushinga akabona inkunga nyunganizi ya 50% ariko kugira ngo abone iyo nkunga ya 50% bisaba ko aba yakoze ibyo agomba gukora bingana na 50%. Iyo umuturage atabashije gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga inkunga ntayihabwa, iyo umuturage ananiwe gukoresha ayo mafaranga BDF isabwa kuyasubiza muri RAB.'

    BDF igaragaza ko amafaranga atangwa akwiye kujya yitonderwa, amasezerano asinywe agatanga umwanya n'uburyo amafaranga atahawe abagenerwabikorwa yakoreshwa mu bindi bifitanye isano n'iyo mishinga aho kuyasubiza.

    BDF yananiwe guha abaturage miliyoni 800 Frw zagombaga gufasha abakora ubuhinzi nyuma zisubizwa umuterankunga

    Abayobozi ba BDF basobanuye ko binjiye muri ubu bufatanye batabanje kubisuzuma neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tukabona-miliyoni-800-frw-zigasubirayo-pac-yahase-ibibazo-bdf-yananiwe-guha

  • Isoko nyambukiranyamipaka rya Rusizi I ryabuze abarikoreramo – #rwanda #RwOT

    Mu myaka irindwi ishize nibwo iri soko ryubatswe rije gukemura ikibazo cy'abacuruzi bacururizaga ku gasozi, izuba n'imvura rikangiza ibicuruzwa byabo. Ni isoko kandi ryari ryitezweho korosha ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya

    Isi soko ryo mu Mudugudu wa Birogo, Akagari ka Gahinga Umurenge wa Mururu, ricyuzura ryahise ribona abarikoreramo riruzura, ndetse bamwe barasaguka bacururiza hanze. Aho icyorezo cya covid-19 kiziye iri soko ryatangiye kubura abarikoreramo

    Nyiramana Elise, umaze imyaka 10 acuruza imboga n'imbuto yabwiye IGIHE ko mbere y'uko iri soko ryubakwa yazizereranaga.

    Ati 'Nyuma baje kutwubakira iri soko Abanye-Congo barirema ari benshi tukabaranguza. Aho covid-19 iziye Congo ikuraho kwambukira kuri jeto tukajya tubashyira ibicuruzwa nabwo bakatwambura'.

    Ibi nibwo byatumye abacururizaga muri iri soko nyambukiranyampaka rya Rusizi I barivamo bamwe bajya gucururiza mu Isoko rya Kamembe, abandi bimuririra ubucuruzi bwabo muri Congo.

    Umwe muri bake basigaye muri iri soko yavuze ko n'abarisigayemo nta bakiliya bakibona.

    Ati 'Mbere nacuruzaga ibitoki umunani bigashira ariko ubu na kimwe gishobora kudashira. Nk'uyu mwana w'umukobwa yazanye ibitoki ejo bundi n'ubu byari bitarashira kandi nabona ari ibitoki bitageze ku munani'.

    Abaturiye umupaka wa Rusizi n'abakorera ibikorwa byabo ku mupaka wa Rusizi I bafite impungenge ko iri soko rizahita risaza kubera kudakorerwamo, bagasaba ko habaho ibiganiro hagati y'impande zombi hagasubiraho uburyo bwo kwambukira kuri jeto ku baturiye imipaka.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda, Dr Gabitsinze Jean Chrysostome avuga ko ikibazo cy'iri soko babiganiriyeho n'akarere n'abacuruzi barimo n'abatanze ikibanza ngo iri soko ryubakwe.

    Ati 'Twumvikanye n'akarere ko bagiye gushaka uburyo hagira icyihutishwa, niba n'abacuruzi ubwabo bahafata nk'abacuruzi, nka Leta ntabwo twifuza kugira inyubako yakomeza kubaho idakoreshwa, kandi abacuruzi batwemereye ko bahakoresha ariko ikibazo cyo kirahari mu by'ukuri'.

    Mu 2019 u Rwanda rwohereje muri Repubullika ya Demurasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372$, aho icyorezo cya covid-19 kiziye byaragabanutse bigera ku miliyoni 88$ mu 2021.

    Imibare y'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka igaragaza ko mbere ya COVID-19 imipaka ihuza u Rwanda na RDC yanyuragaho abagenzi ibihumbi 12 barimo abakoreshaga bisi n'abanyamaguru. Aho iki cyorezo kiziye abanyura kuri iyi mipaka baragabanutse bagera kuri 6000 mu 2021.

    Isoko nyambukiranyamipaka rya Rusizi I ryabuze abarikoreramo

    Ibitanda by’ubucuruzi hafi ya byose byambaye ubusa

    Muri isi soko igice kigenewe gucururizwamo inyama gikoreramo umucuruzi umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-nyambukiranyamipaka-rya-rusizi-i-ryabuze-abarikoreramo

  • Abari inyuma y’amarido mu gutegura no kumenye… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, hari abantu bamaze gushinga imizi mu gutegura ibirori n'ibitaramo, hakaba n’ababafasha mu buryo bwo kubyamamaza ndetse bamwe usanga barabigize akazi.

    Uyu munsi tugiye kubagarukaho duhereye ku bategura ibirori n'ibitaramo bikomeye bakaniyambazwa na Guverinoma rimwe na rimwe kubafasha mu bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

    Mushyoma Joseph

    Mushyoma Joseph [Bubu] yamaze kwamamara guhera kuri Primus Guma Guma na East African Party yateguye binyuze muri East African Promotors (EAP). Ni we utegura kandi iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festival’ rimaze gushinga imizi.

    Bubu ari mu bagabo bacye mu Rwanda bahiriwe n’ubushabitsi bakora mu myidagaduro kuko abukuramo amafaranga menshi ndetse akagirirwa icyizera mu nguni zose.

    Uretse ibyo bitaramo tuvuze, Bubu ni we wihishe inyuma y’ibitaramo bibiri bikomeye Israel Mbonyi amaze gukorera muri BK Arena. Ni we wabiteguye, ariko bizwi na bacye. Yanateguye kandi ibyakozwe na Patient Bizimana mu bihe bitandukanye.

    Bruce Intore

    Bruce Intore na we ari mu bagabo bagiye bagira ukuboko mu birori n'ibitaramo byatumiwemo abahanzi bakomeye nka Ice Prince aza mu Rwanda 2014, Sauti Sol (2015), Wiz Kid (2016) n'abandi.

    Yitabiriye anagira uruhare muri Rwanda Day zabereye mu bihugu bitandukanye. Ari mu bateguye ibikorwa birebana n'imyidagaduro by’Umuryango FPR Inkotanyi muri 2017.

    Imyaka myinshi yayimaze akorana na kompanyi zitegura ibitaramo nka EAP na Sensitive Ltd kugera mu mwaka wa 2021 ubwo yatangizaga Intore Entertainment.

    Kuri ubu Intore Entertainment iri muri kompanyi zihatana ku isoko. Kuva yatangira kwikorera mu buryo bwagutse, mu bo yabashije kuzana mu Rwanda harimo Koffi Olomide na Tay C.

    Fiacre Nemeyimana

    Fiacre Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, ni ukuboko gukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho byinshi mu bitaramo by'iki gisata ari we bitegura. Uyu mugabo yamamaye cyane nk'umujyanama wa Israel Mbonyi.

    Fiacre yagize uruhare mu bitaramo birimo ibya Healing Worship Team, Inganzo Ngari, Chorale de Kigali, ndetse ari mu bari gufasha Cyusa Ibrahim mu gitaramo cye kizaba tariki 01 Kamena 2024.

    Muyoboke Alex

    Uyu mugabo yamamaye mu kuba umujyanama w'abahanzi, aho yakoranye igihe kitari gito n'abategura ibitaramo, bimufasha kunguka ubumenyi bw'uburyo ibitaramo bikorwamo.

    Biragoye kubona igitaramo cyateguwe n'umuhanzi ukomeye nyarwanda atagizemo uruhare yaba icyateguriwe hanze y'u Rwanda n'imbere mu gihugu.

    Benshi bamwiyambaza mu gushaka abaterankunga dore ko aziranye na benshi kimwe no kumenyekanisha ibikorwa yifashishije imbuga nkoranyambaga ze n'inararibonye afite mu gukorana n'itangazamakuru.

    Muyango Uwase

    Uyu mubyeyi wabaye Miss Photogenic 2019 muri Miss Rwanda, kuri ubu imbaraga nyinshi yazishyize mu gutegura ibirori bihuza abantu benshi.

    Ibi ahanini abikorera mu tubari dutandukanye. Ubwo Zari aheruka mu Rwanda, Muyango ari mu bamufashije kumenyekanisha igikorwa yari aje gukora, bituma kigenda neza.

    Uretse ibyo kandi ari no mu bari n'abategarugori biyambazwa mu kwamamaza ibikorwa bya kompanyi zinyuranye akanaba n'umunyamakuru wa Isibo yaba kuri Televiziyo na Radiyo.

    Peace Nicodeme

    Nzahoyankuye Nicodeme uzwi cyane nka Peace Nicodeme, usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri Magic Fm mu kiganiro cy’Iyobokamana, ni umwe mu bihishe inyuma y’ibitaramo byinshi by’abahanzi ba Gospel. 

    By’akarusho yagize uruhare rukomeye mu gitaramo cya Pasika cy’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert cyabereye muri BK Arena kuwa 31 Werurwe 2024 kikaririmbamo Israel Mbonyi n’amakorali y’ibigugu.

    Byagorana kubona igitaramo cya Gospel atashyizemo ukuboko. Peace Nicodeme yatanze umusanzu ukomeye mu bitaramo by’abaramyi banyuranye nka Papi Clever na Dorcas, Bosco Nshuti, Vumiliya Mfitimana, Jado Sinza na Sholom Choir mu gitaramo cy’amateka yakoreye muri BK Arena mu 2023.

    Patycope

    Rukundo Patrick [Patycope] yamamaye cyane bitari ukubera kuba umunyamuziki cyangwa ikindi ahubwo ari ukuba hafi y'ibyamamare no kumenyekanisha ibyo bakora.

    Biragoye kubona ibirori bikomeye yaba ibibera mu tubari, utubyiniro, mu nyubako z'imyidagaduro atagiramo uruhare.

    Uyu mugabo uri mu myaka 34 yari ukuboko gukomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda. Kugeza ubu ari no muri bacye bakunze gutegura ibirori bibera mu tubyiniro n'utubari dukomeye.

    MC Nario

    Mutabazi Robert uherutse kuminuza mu Itangazamakuru ari mu bagabo bakundwa cyane mu biganiro atanga kuri YouTube n'ahandi hatandukanye. Hirya y’ibyo ni umwe mu bashyushyarugamba bakomeye.

    Ibi ariko abihuza no kuba yiyambazwa mu tubari dutandukanye mu kumenyekanisha no kuyobora ibirori, ibintu ahanini byihariye abari n'abategarugori.

    Nyamara we ari mu b’igitsinagabo babikora neza bigatuma aboneka mu b'imbere binjiriza agatubutse muri uyu mwuga uzwi nka 'Hosting' [kwakira, gususurutsa no kuyobora abanyabirori].

    Rwema Denis

    Uyu mugabo yamamaye cyane mu myidagaduro nk'umujyanama w'ibyamamare nka Shaddyboo na The Ben. Mbere yaho ariko yakoranyeho na Urban Boy na Charly na Nina.

    Nubwo ariko ibi ari byo azwiho, ari mu bagira akaboko mu birori bitandukanye bibera mu Rwanda cyane cyane mu tubari n'utubyiniro tw'abasilimu.

    Billy Capo

    Mugambage Billy yamamaye nk’ureberera inyungu z'abahanzi batandukanye nko kuba hafi ya Kenny Sol, gusa hirya y’ibyo afite n'ubuhanga mu bijyanye no gutegura ibirori n'ibitaramo.

    Kimwe mu bitaramo yumvikanyemo cyane nubwo byarangiye gisubitswe cyari icya Asake cyagombaga kubera muri Camp Kigali mu Ukwakira 2022.

    Kugeza ubu ari mu bagabo bagira uruhare mu bikorwa bihuza abantu benshi mu Rwanda.

    Uhujimfura Jean Claude

    Azwi muri Kikac nk’ureberera inyungu z'abahanzi nka Niyo Bosco na Bwiza, ariko nubwo bimeze gutyo yamaze kwinjira mu bikorwa byo gutegura ibirori n'ibitaramo ahereye ku biherecyeza Tour Du Rwanda.

    Fally Merci

    Ni umusore muto umaze kuba igikingi gikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro ariko y'umwihariko ishingiye ku rwenya binyuze mu bitaramo bya Gen Z Comedy biba kabiri mu kwezi buri kuwa Kane.

    Binyuze muri ibyo bitaramo bizwi nk’Iseka Rusange bimaze imyaka ibiri biba, Fally Merci amaze kumurika no kumenyekanisha abanyarwenya bakiri bato batandukanye.

    Mu bandi tutakwibagirwa harimo David Bayingana, Peace Nicodem, K John, Chelina Doll, X Dealer, DJ Bob, Sean P, Queen Lana, Joxy Parker n’abandi bagira uruhare mu gutuma abanyarwanda babona ibirori n'ibitaramo binoze kandi kenshi.

    MC Nario ari mu bagabo bacye bashoboye ibirebana no gususurutsa akanagira ubuhanga mu gutegura ibirori cyane ibibera mu tubari n’utubyiniroMuyoboke Alex yiyambazwa na benshi mu gutegura ibirori n’ibitaramo cyane cyane mu gushaka abaterankunga Bruce Intore ari mu bategura ibitaramo n’ibirori banitabazwa na Leta aho byabaye ngombwa

    Peace Nicodeme ni umwe mu nkingi mwikorezi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Rwema Denis wamamaye mu kugira inama ibyamamare anafasha mu gutegura ibirori n’ibitaramoUmurerwa Chelina [Chelina Doll] ari mu bari n’abategarugori bihagazeho mu byo gutegura ibiroriMuyango wamamaye mu marushanwa y’ubwiza amaze no kugwiza ibigwi mu gutegura ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dukomeye i KigaliPatycope amaze gushinga imizi mu kwamamaza ibirori bito n’ibinini akanagira n’uruhare mu kubitegura 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142735/abari-inyuma-yamarido-mu-gutegura-no-kumenyekanisha-ibirori-nibitaramo-mu-rwanda-142735.html

  • Umukunzi, ubukwe nabana azabyara: Chriss Eaz… – #rwanda #RwOT

    Chriss Eazy umaze igihe avugwa mu rukundo n'umukobwa uri mu banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Umuhoza Emma Pascaline.

    Yagarutse ku buzima bwe bw'urukundo aganira n'umubyeyi we [Mama] wamuhase ibibazo bikomeye byinshi byibanze kuhazaza h'uyu musore.

    Bwa mbere uyu muhanzi yahakanye yivuye inyuma ko adaca inyuma umukunzi we ati'Oya ntabwo ibyo nabikora, icyo kibazo birangoye ku gisubiza.'

    Nubwo yavuze ko ari ikibazo kigoye gusubiza neza ariko mu ntego afite nk'umuntu hatarimo kuba yaca inyuma uwo bakundana.

    Yagarutse kandi ku kuba atakwemeza igihe azabyarira kuko byose bigenwa n'Imana ariko na none igihe byabera cyose Imana ariyo igena.

    Ku mubare w'abana azabyara uyu muhanzi ati'Igihe nabyarira cyose ntakibazo gusa hari ibyo mbantegura nk'umuntu umwana wanjye azamere n'umuryango wanjye bizamere gutya.'

    Uyu muhanzi yatangaje ko yakuze abwira umubyeyi we ko azabyara abana 2 gusa yaje gusanga azabyara 3 gusa Mama we yamusabye ko yazabyara 4 akareka ibiharwe undi arabimwemerera.

    Chriss Eazy yabwiye umubyeyi we ko kuba igihe kizagera agashinga urugo bitazagabanya urwo amukunda ahubwo ruziyongera binyuze mu buzukuru azamuha.

    Ibi yabivuze agira ati'Mbanumva ko bidashobora gukuraho urukundo ngukunda kuko uri inshuti yanjye mbere y’uko ngufata nk'umubyeyi kandi inshuti y’akadasohoka.'

    Mu gusoza uyu musore yabajije umubyeyi we icyo yakora mu gihe byatungurana akamutunguza umwuzukuru undi ati” Nabyakira nubwo mbanifuza ibirori [ubukwe] ”.

    Chriss Eazy yamwemereye  ko azabimwereka kandi by’akataraboneka.

    Chriss Eazy yatangarije umubyeyi we ko akiri imanzi gusa bidakwiye kumutera ubwoba abizi neza ko ntakibazo afiteChriss Eazy yavuze ko nubwo abantu bapanga hari igeno ry’Imana ariko atifuza guca na rimwe umukunzi  we inyuma

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142804/umukunzi-ubukwe-nabana-azabyara-chriss-eazy-yavuye-imuzi-ubuzima-bwe-bwurukundo-142804.html

  • Abakinnyi babiri bashya mu Mavubi yitegura Benin na Lesotho #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mike ngo hatanganzwe abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya Benin na Lesotho, biravugwa ko hazagaragaraho abakinnyi babiri bashya, Jojea Kwizera na Ani Elijah.

    Tariki ya 6 Kamena u Rwanda ruzakina na Benin, tariki ya 11 Kamena 2024 rukine na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Nta gihindutse biteganyijwe ko urutonde rw’abakinnyi bahamagawe kuzitabazwa kuri iyi mikino ruzatangazwa tariki ya 18 Gicurasi ni mu gihe umwiherero uzatangira tariki ya 20 Gicurasi 2024.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kuri uru rutonde hariho abakinnyi babiri bashya bazaba bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.

    Ku ikubitiro hariho Jojea Kwizera ukinira Rhode Island FC mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri Mata uyu mwaka ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’imyaka 25, ibiganiro bigeze kure ngo abe yaza gukinira Amavubi.

    Kuri ubu Jojea Kwizera wavukiye Bukavu muri DR Congo, akaba avuka kuri se w’Umunyarwanda (yitabye Imana) nyina akaba ari we ukomoka muri DR Congo, yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Undi mukinnyi ni rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah uheruka gusaba kuba yahabwaga ubwenegihugu bw’u Rwanda, amakuru avuga ko yamaze kubona ibyangombwa.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko na we umutoza Frank Spittler yamushimye ndetse abona muri ba rutahizamu afite uyu abarusha, ndetse akaba yamaze kumuhamagara mu bakinnyi azifashisha muri iyi mikino yo mu kwezi gutaha.

    Amavubi byari byitezwe ko na Noam Emeran wanyuze muri Manchester United ubu akaba ari muri Groningen mu Buholandi yahamagarwa ariko hakaba hari ibitararangira neza. Undi ni Johan Kury wa Yverdon Sport FC mu Busuwisi ariko akaba ataratangira gukina kubera ko ari bwo agikiruka imvune.

    Jojea Kwizera ukina mu cyiciro cya kabiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kwemra gukinira u Rwanda

    Ani Elijah yahamagawe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-babiri-bashya-mu-mavubi-yitegura-benin-na-lesotho