Blog

  • Rurangiranwa Jimmy Gatete yahishuye ko amanyanga ya Rayon Sports ariyo yatumye imwibikaho ndetse anavuga impamvu atagiye gukina i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wibihihe byose mu ikipe y'igihugu Amavubi, Jimmy Gatete, yahishuye byinshi kubyo abakunzi ba ruhago bamutekerezaho.

    Mu kiganiro Jimmy Gatete yagiranye na Radiyo Rwanda mu Rubuga rw'imikino, yahishuye ko nubwo yavuye muri Mukura VS atijwe muri Rayon Sports mu 1997, ariko Murera yakoze amanyanga kugira ngo imwigarurire.

    Yagize ati 'Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, byanga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y'uko nsinya Licence ya Federasiyo.'

    Yakomeje agira ati 'Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y'indi, bahita babibara ko uri uw'iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo.'

    Gatete yahishuye ko impamvu atakinnye i Burayi ari imvune zamwibasiraga ubwo yabaga ari mu igerageza, ariko yakinnyeho mu Cyiciro cya Gatatu muri Portugal no mu Buholandi.

    Source : https://yegob.rw/rurangiranwa-jimmy-gatete-yahishuye-ko-amanyanga-ya-rayon-sports-ariyo-yatumye-imwibikaho-ndetse-anavuga-impamvu-atagiye-gukina-i-burayi/

  • Rusizi: Habimana Alfred wari Gitifu w'Umurenge yagizwe Visi Meya – #rwanda #RwOT

    Ni mu matora yo kuzuza Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi no kuzuza Komite Nyobozi yabaye ku wa 8 Gicurasi 2024.

    Aya matora abaye nyuma y'uko hari hashize amezi arenga abiri Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi ikora ituzuye kuko tariki 2 Werurwe 2024, abajyanama batanu barimo na Ndagijimana Louis Munyemanzi beguriye rimwe.

    Habimana Alphred yagize amajwi 165 naho Niyonzima Olivier bari bahanganye agira amajwi 76.

    Habimana Alfred yavuze ko azashyigikira iterambere rishingiye ku muturage aho azashishikariza abaturage kujya mu makoperative ndetse akanafatanya na komite nyobozi mu gukemura ibibazo bigaragara mu miyoborere y'amakoperative.

    Uyu muyobozi yavuze ko azateza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka agashishikariza abaturage kujya muri 'Ejo Heza' no gukora ubuhinzi kinyamwuga.

    Mbere yo gutora visi meya habanje gutorwa abajyanama batanu bo kuzuza inama njyanama aho hatowe Ngayaboshya Silas, Habimana Alfred, Karangwa Cassien, Uwizeye Odette na Mukakalisa Francine.

    Dr. Uwizeye Odette yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi naho Karangwa Cassien atorerwa kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama.

    Habimana Alfred wari Gitifu w’Umurenge yagizwe Visi Meya

    Hatowe abayobozi batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-habimana-alfred-wari-gitifu-w-umurenge-yagizwe-visi-meya

  • Abayobozi ba Minisports bariye iminwa, bananirwa gusobanura ikinyuranyo cya miliyoni 49 Frw kigaragara mu ngengo y'imari bahawe – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko Minisiteri y'Imikino yakoresheje nabi amafaranga yari yagenewe, harimo miliyoni zirenga 100 frw zahawe amashyirahamwe y'imikino nta nyandiko isobanura uko amafaranga yakoreshejwe.

    Ubwo abayobozi ba Minisiteri ya Siporo bitabaga PAC binyuze ku ikoranabuhanga kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, bagaragarijwe ko hari amafaranga y'ikinyuranyo agaragara mu ngengo y'imari iyi minisiteri yagenewe mu 2022/2024 n'iyo bavuga ko bakoresheje.

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imari muri Minisports yagaragaje ko ikinyuranyo cyaturutse mu bintu bimwe bagiye bavana mu gace kamwe babijyana mu kandi.

    Ati 'Hari amafaranga yari agenewe gukoreshwa mu bikorwa remezo bya siporo, mu Isonga yimuriwe ahandi, izi miliyoni 49 Frw ngira ngo na zo mu gushyira mu bikorwa inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta tuzabigaragaza aho icyo kinyuranyo cyaturutse.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yahise amubaza ati 'Kwimura amafaranga ukayavana hamwe ukayajyana ahandi bituma imibare isumbana?'

    Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc yagaragaje ko ibisobanuro bidahuye n'ikibazo cyagaragajwe.

    Ati 'Uvanye ikintu mu gice kimwe ukakijyana mu kindi ntacyo bitwara ku giteranyo rusange.'

    Nyuma yo kugaragarizwa ko ibisobanuro yatanze ntaho bihuriye n'ukuri, yahisemo kwemera ko yari yibeshye agaragaza ko bazakomeza kubisuzuma.

    Ati 'Reka dukomeze turebe iki kinyuranyo, ngira ngo amakuru nari nafashe ashobora kuba atari yo ubwo turakomeza kureba icyo kinyuranyo tuzabagezeho amakuru ku Mugenzuzi Mukuru w'Imari.'

    Depite Muhakwa yibajije ubushakashatsi busabwa kugira ngo iki kinyuranyo kibonerwe igisubizo.

    Ati 'Iyo raporo ni mwe ba mbere mukwiriye kuyisura umunsi ku wundi kuva mukiyibona ku buryo ikibazo muba mukizi, icyo mugomba kugikoraho, niba ari icyo kinyuranyo mukavuga muti twabikozeho ibi.'

    Abadepite banzuye ko iyi minisiteri igomba gukurikirana imikoreshereze y'ingengo y'imari no gukurikirana uko amashyirahamwe y'imikino itandukanye akoresha amafaranga ahabwa.

    Abadepite bagize PAC bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobaburo by’uko amafaranga yakoreshejwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-ba-minisports-bariye-iminwa-bananirwa-gusobanura-ikinyuranyo-cya

  • Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso bigaragaza intambara y'ubutita hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa biragenda birushaho kwiyongera, ariko abantu ntibabitindeho cyane, kuko ibyo bihugu bidahana imbibi ngo bibe byakozanyaho mu buryo bwa gisirikari.

    Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko, nubwo aterura ngo amushinje ku mugaragaro, Perezida Tshisekedi akeka mugenzi we William Ruto wa Kenya mu bikorwa byo gushyigikira AFC/M23.

    Urugero ruheruka rwekana ubushyamirane hagati y'ibi bihugu, ni urw'abakozi 2 ba sosiyete ya Kenya itwara abantu n'ibintu mu kirere, Kenya Airways, batawe muri yombi i Kinshasa kuva tariki 19 z'ukwezi gushize kwa Mata, bakekwaho ibikorwa by'ubutasi.

    Icyo kibazo cyarakaje cyane Leta ya Kenya, ndetse ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo zose Kenya Airways yakoreraga i Kinshasa, kugeza igihe kitatangajwe.

    Nyuma y'intambara ndende ya dipolomasi, urwego rw'iperereza mu gisirikari cya Kongo, DEMIAP, rwarekuye abo bantu, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba yamaganye ako karengane ko gufunga abantu, ukabarekurira igihe ushakiye, nta n'urubanza rubaye ngo rugarahaze icyo bari bafatiwe.

    Ibi bibaye nyuma y'igihe gito ubutegetsi bw'i Kinshasa butumije hutihuti uwari uhagarariye Kongo i Nairobi ku rwego rw'Ambasaderi, biturutse ku burakari bw'uko Kenya yemereye Corneille Nangaa gukorera inama muri Nairobi, yatangarijwemo ku mugaragaro ishingwa ry'umutwe wa politiki wa 'Alliance Fleuve Congo, AFC'.

    Icyo gihe Guverinoma ya Kenya yasubije ko idashobora kuziza abantu gukorera inama muri icyo gihugu, cyane cyane iyo babisabiye uruhishya.

    Corneille Nangaa wahoze ari inkoramutima ya Perezida Tshisekedi yahungiye muri Kenya amaze gushwana na shebuja. Na mbere y'uko Nangaa ashinga uwo mutwe, guhungira muri Kenya ubwabyo byari byarababaje Tshisekedi, ushinja ubutegetsi bwa Kenya gucumbikira abanzi be.

    Amaze gushinga AFC, Bwana Nangaa yasubiye muri Kongo, ndetse umutwe we awuhuza na M23 yari isanzwe irwanya ubutegetsi bwa Kongo. Ubu AFC/M23 irarushaho kwigarurira uduce twinshi kandi dukomeye mu burasirazuba bwa Kongo, ari nako irushaho kunguka abayoboke benshi cyane, barimo n'abahoze ari ibyegera bya Tshisekedi.

    Uku gukaza umurego kwa Nangaa n'abo bari kumwe, haba mu bya gisirikari, baba no mu bya politiki, nabyo Kinshasa ibibonamo ukuboko kwa Perezida Ruto.

    Murabyibuka, mbere y'uko ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zirukanwa muri Kongo ziregwa kuba 'icyitso cy'u Rwanda na M23', habanje kwirukanwa Gen. Jeff Nyagah ukomoka muri Kenya, akaba ari nawe wari Umugaba Mukuru w'izo ngabo. Gen. Nyagah ntazibagirwa ibitutsi Perezida Tshisekedi ubwe yamutukiye i Bujumbura mu nama y'Abakuru b'Ibihugu bigize uyu muryango, amushinja kwanga kurwanya M23.

    Nyamara uretse urwango Tshisekedi yisanganiwe kuri Perezida William Ruto( muri ya macakubiri yabokamye hari n'abahezanguni b'Abakongomani bamwise Umututsi kubera isura ye), izo ngabo za EACRF ntizigeze zihabwa ubutumwa bwo kurwana na M23, ahubwo zari zifite inshingano zirimo guhagarara hagati y'abashyamiranye, intambara igahagarara kugirango habe imishyikirano igamije amahoro. Ibyo EACRF yarabikoze, ndetse M23 yemera kurekura bimwe mu birindiro yari yarafashe, ariko Leta ya Kongo yanga imishyikirano.

    Ikigaragara rero ishyamba si ryeru hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa.
    Ibi birongera gutuma aba bantu bashidikanya ku hazaza h'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, kuko amakimbirane akomeza kwiyongera hagati y'ibihugu biwugize.

    Ikindi ni uko, kimwe n'undi wese usumbirijwe ku rugamba,Tshisekedi yitiranya abantu bose n'abanzi be. Kuba asanganywe abenegihugu batabarika bamukubitira agatoki ku kandi, agahatira n'abanyamahanga kumureba nabi kandi yakabiyambaje mu mahina, ni nko kwisinyira igihano cy'urupfu.

    Bitinde bitebuke amaherezo y'ubutegetsi bwa Tshisekedi azaba amabi cyane.

    The post Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyamara-ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-nairobi-na-kinshasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamara-ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-nairobi-na-kinshasa

  • Yigwa n’abahanga akabakiza!: Amasomo 10 akome… – #rwanda #RwOT

    Hari amasomo menshi umunyeshuri akurikirana mu ishuri amwongerera amahirwe menshi yo kutaba umushomeri  bigendanye n’uko ari imari ishushye ku isoko ry’umurimo. Nyamara aya masomo atanga akazi gahemba neza niyo akomera ku buryo benshi banga kuyiga.

    Ikinyamakuru Daily Mail cyerekanye urutonde rw’amasomo 10 akomeye kurusha andi ku Isi yigwa n’abantu bake kandi akazabinjiriza amafaranga:

    1.Ibijyane no gukora  Indege (Aerospace Engineering)

    Akenshi bifatwa nka rimwe mu masomo akomeye ku Isi, ubukanishi  Aerospace ni urwego rw'ubushakashatsi ruhuza amasomo atandukanye ya siyansi, arimo ubushakashatsi mu mibare nka trigonometrie, algebra, na calculus. Ntabwo bwibanda gusa k’ubuhanga bw’imibare ahubwo bigendana n’ubuhanga  bwo gushushanya.

    Uburyo bw’ibizamini bw’iri somo burimo inyandiko, raporo, kwerekana n’ibindi. Nk'uko guverinoma y’u Bwongereza ibivuga, umushahara utangirira ku bakora indege zo mu kirere ubusanzwe utangirira ku 25.000 ku mwaka ukagera ku 52.000 (£25,000- £52,000) ku mwaka ku ba injeniyeri b’inararibonye. Iyi mishahara ishobora guhinduka bitewe na sosiyete.

    2. Ubwubatsi (Architecture)

    Nk’umuntu wize ‘Architecture’, utegerejweho kugira ubumenyi butandukanye bw’imibare y’ubumenyi, burimo ‘Geometrie’, ‘Trigonometry’, na ‘Algebra’. Ugomba kandi kuba umuhanga mu gushushanya.

    Niba udafite ubuhanga mu mibare byumwihariko, ushobora guhura n’ikibazo cyo kwiga iri somo kandi rifite akazi karemereye ugereranije n’andi masomo kandi bizagusaba kwiga amasaha menshi. Ariko, izi ngorane wanyuramo wiga ‘Architecture’ zishira urangije kandi uhembwa neza mu kazi.

    Nk'uko guverinoma y’u Bwongereza ibivuga, umushahara mpuzandengo wo ku rwego rwo hejuru ku bize iri somo ni £30.000 ku batangiye na £60,000  ku bantu bafite uburambe ku mwaka.

    3. Chemical Engineering

    Iri somo rikomatanya ubushakashatsi butandukanye, harimo siyanse y’ubuzima, siyanse y’umubiri, n’imibare. Ubu bushakashatsi bujyanye no guhindura ibikoresho fatizo mu bicuruzwa by’ingirakamaro nka ‘Electronics’, ibiryo, ubuvuzi, palasike, n’ibindi. 

    Nk'uko Guverinoma y’u Bwongereza ibivuga, ukurikije urwego rw’uburambe bwawe, ushobora gukora ahantu hose kuva ku £ 30.000 kugeza kuri £ 65.000, ku mwaka.

    4. Farumasi (Pharmacy)

    Farumasi ni amasomo atoroshye, atari ukubera akazi kayo gusa ariko nanone kubera ubumenyi bw’ibanze busabwa, kuko burimo amasomo atandukanye ya siyansi, azerekanwa mu gice cy’amasomo. Bigamo uruganda n’ubucuruzi bw’imiti, Ubuhanga bwa farumasi, Ubuzima n’indwara n’ubuvuzi bwazo hamwe n’iterambere ry’imiti.

    Abanyeshuri barangije farumasi bizinjiza £19,000 – £ 30.000 mu Bwongereza.

    5.  Ubugenge bw’isanzure (Astrophysics)

    Ni isomo rijyanye n’isanzure, ryiga ibijyanye n’izuba, hamwe na siyanse y’ibikoresho bya elegitoroniki. Ku biga iri somo, intego y’ibanze ni uburyo ubugenge bukoreshwa mu bintu by’ubumenyi bwikirere.

    Nk'uko Glassdoor ibitangaza ngo abahanga muri iri somo  bashobora gukora ahantu hose kuva ku mafaranga £ 0 18,042 kugeza kuri £ 5 108,528 ku mwaka ugereranije, bitewe n’uburambe mu kazi.

    6. Ubuvuzi (Medicine)

    Ntidushobora kuvuga amasomo akomeye kw’isi tutiriwe tutibagiwe ubuvuzi busaba gufata mu mutwe, ubumenyi bunini bw’ibanze, hamwe n’akazi kenshi. Uzakenera byibuze imyaka itanu kugirango urangize amahugurwa yawe kongeraho indi myaka 5 y’amasomo bitewe n’igihugu wigiramo.

    Mu Bwongereza, abarangije ubuvuzi bahembwa hashingiwe ku gipimo cy'imishahara ku mirimo y'ubuvuzi. Nyamara, muri rusange, umushahara muto ni, £ 20.330 ku mwaka ku mwuga w'ubuzima kandi ushobora kuzamuka ugera ku £107.840 ku mwaka . Ibi kandi biratandukanye bitewe n’igihugu.

    7. Amashanyarazi (Electrical Engineering)

    Amashanyarazi nayo ari mu masomo akomeye kw’isi.Yiga ikoreshwa rya elegitoroniki, amashanyarazi, na ‘Electromagnetism’ kandi mu bisanzwe ikoreshwa mu bikorwa bya robo (Robotics), ubwubatsi, ninganda zitwara abantu, n’ibindi.

    Nk'uko guverinoma y’Ubwongereza ibivuga, ushobora kwinjiza £ 20.000 ku mwaka ukibitangira na £ 60.000 ku mwaka ku rwego rw’uburambe.

    8. Ibaruramari (Chartered Accountancy) 

    Bitandukanye n’andi masomo yavuzwe haruguru, ingorane zayo ntizituruka gusa kubintu bigoye cyangwa akazi, ahubwo mu byukuri, igihe cyo kwiga. Kugirango ube umucungamari wemewe, ugomba kurangiza gahunda yawe ya kaminuza, imara imyaka itatu cyangwa ine, bitewe n’igihugu.

    Nk'uko ikinyamakuru Talent.com kibitangaza ngo abacungamari bashobora kwinjiza, £ 40.000 ku mwaka barangije.

    9. Amategeko (Law)

    Impamyabumenyi y’amategeko igoye ni mubisomwa bisabwa. Ibi biratugeza kubibazo byavuzwe haruguru byo gukora akazi mubijyanye no gusoma mu gihe abantu benshi batabikunda, kandi binasaba gufata mu mutwe amategeko menshi. Amategeko nayo akunze guhuzwa n’andi masomo nk’imari, uburenganzira bwa muntu, imyitwarire mu bice bitandukanye, n’ibindi byinshi.

    Nk'uko guverinoma y’Ubwongereza ibivuga, umunyamategeko ubusanzwe afite umushahara wa £47.541 cyangwa £58.000 ku mwaka, bitewe n’uburambe nyuma y'impamyabumenyi.

    10. Ubuforomo (Nursing)

    Ubuforomo ni masomo akunze gufatwa nkimwe mubibazo bitoroshye. Ubuforomo bushishikajwe cyane cyane no gufasha ubwoko butandukanye bw’abarwayi batameze neza cyangwa abakenye gukira indwara. Ingorane z’abaforomo ziri mu gukenera gusa guteza imbere ubumenyi ngiro gusa ahubwo n’ubumenyi bw’imyumvire. 

    Iyindi ngorane zayo zizaba amasaha maremare asabwa kumara mubitaro mu rwego rwo guhinduranya aho ukorera kuko ushobora kuba ukorera ahavurirwa abana, ejo ukajyanwa ahavurirwa inkomere zako kanya cyangwa abarwayi n’indembe.

    Nk’uko Prospects ibitangaza, abaforomo batangiye bashobora gukorera umushahara wa £ 28,407 ku mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142774/yigwa-nabahanga-akabakiza-amasomo-10-akomeye-kwiga-kurusha-ayandi-ku-isi-142774.html

  • Yaje aje kwiga Kaminuza yisanga muri Rayon Sp… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, Kana Bénie Axella yatangaje ko yakunze umupira w’amaguru kuva akiri muto, byatumye adatungurwa ubwo yari yisanze muri Rayon Sports.

    Iki kiganiro cyari kigamije kugaruka ku rugendo rw’uyu munyamabanga, yatangiye avuga ko yavukiye mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba ari ho akurira, akaza kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aje kwiga Kaminuza.

    Bénie avuga ko yakuze akunda umupira w’amaguru, ndetse yifuzaga no kuwukina. Yagize ati: “Twakuze papa adukundisha umupira, akajya adusaba gufana ikipe ya FC Barcelona kuko yari umufana wayo cyane. “

    “Ibyo byatumye nanjye ntangira gukina umupira w’amaguru kuko ari na wo nakinaga ku ishuri. Ntabwo batinze kuko ababyeyi baje kumbuza bavuga ko nta mukobwa ukina umupira w’amaguru.”

    Kana Bénie Axella yakomeje avuga ko yaje mu Rwanda aje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaza no kubona umwanya kuri Radio Salus kuko yigaga itangazamakuru.

    Bénie avuga ko afite inzozi zo kuzaba umuyobozi ukomeye mu mupira w’amaguru ndetse akaba ahora yifuza kubona umwana w’umukobwa ahabwa amahirwe angana.

    Yagize ati: “Nkigera muri Rayon Sports nari nshinzwe iyamamaza bikorwa ariko nakundaga gukurikirana ikipe y’abagore. Nezezwa no kubona umwana w’umukobwa akina umupira kandi ubona afite intego zimeze nk’iz’abagabo.”

    Kana Bénie Axella avuga ko umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari umubyayi mwiza wita kubantu kandi ukunda umuntu ukora. Avuga ko Uwayezu ari umuntu utanga amahirwe kuri buri umwe bitagendeye ku bikunze kugaragara abantu bavuga ko hari ibyo abagabo bakora abagore batakora.

    Bénie Axella yifuza kuzabona umupira w’amaguru mu Rwanda mu bagore ukinwa abafana buzuye ndetse bakina ku rwego rushimishije.

    Kandi hano wumve ikiganiro cyose



    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142781/yaje-aje-kwiga-kaminuza-yisanga-muri-rayon-sports-kana-benie-axella-sg-wa-rayon-sports-wfc-142781.html

  • Umuvunyi wo muri Suéde wamaze imyaka 14 mu Rwanda, yamuritse igitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo gikubiyemo ibyo yabonye mu Rwanda kuva mu myaka ye ya mbere akiri mu gihugu kugeza ubu u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Umuhango wo kumurika igitabo cye wabereye mu Murwa Mukuru wa Suède, Stockholm witabirwa n'abayobozi batandukanye barimo Johan Jakobsson usanzwe ari Umunyambabanga wa leta muri iki gihugu.

    Uyu Jakobsson aherutse mu Rwanda ubwo igihugu n'Isi byatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Witabitiwe kandi na Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw'Amajyaruguru, Dr Diane Gashumba n'abandi.

    Arrhenius w'imyaka 60 yakuriye mu Rwanda, akurira ku Kibuye (Karongi y'ubu) aho se yari umumisiyoneri.

    Icyo gihe yigaga mu mashuri hamwe n'abana b'Abanyarwanda kuva mu 1965 mu myaka ye ya mbere y'ubuto bwe, aho yavuye mu Rwanda afite imyaka 14.

    Nk'uko yabigaragaje, uyu mugabo yageze iwabo ananirwa kwibagirwa ibyo yumvanaga abagendaga iwabo bavuga n'ibyo yabonaga mu ishuri byose bishingiye ku macakubiri n'ivangura no kwibasira Abatutsi.

    Mu bihe bye ari mu Rwanda, yerekwaga ko kizira kuvugisha abana b'inshuti ze b'Abatutsi we n'abo mu muryango we bakababwira ko Abatutsi ari abantu babi cyane nta muntu ugomba kubiyegereza.

    Yerekanye ko inshuti biganaga yakomezaga kumuha amakuru y'itotezwa n'ivangura Abatutsi by'umwihariko we n'umuryango we bakorerwaga, ndetse iyo nshuti ye imuteguza ko iwabo bazi neza ko bazicwa.

    Igishengura Arrhenius ni uko ibyo byose iyo nshuti yamubwiraga ari ko byagenze, muri Jenoside yakorewe Abatutsi biza kuba inshuti ye yicanwa n'abo mu muryango we.

    Arrhenius yerekana ko ubwo Jenoside yari irimbanyije ya nshuti ye yamwandikiye ibaruwa imusezeraho, ibintu na n'ubu atarakira.

    Byatumye yiyemeza gukurikirana buri kimwe cyose kijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi byibuze na we ngo agire umusanzu atanga mu guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Uyu mugabo yakurikiraniye hafi imanza z'abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu gihugu cye.

    Ikindi Arrhenius ntasiba kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri radiyo z'iwabo muri Suède, ndetse mu minsi ishize yatanze ikiganiro kuri SverigesRadio, igitangazamakuru cyumvwa n'igihugu cyose.

    Amateka mabi yaranze u Rwanda cyane cyane ivangura yiboneye we ubwe ni ryo ryatumye Arrhenius yiga amategeko cyane ko yari yariyemeje kurirwanya aho ryaba riri hose, ibidakunze akisunga amategeko yagombaga kuminuzamo.

    Kugira ngo wumve ko gushaka ari ugushobora ndetse icyo umuntu aharanira nta kabuza akigeraho, Arrhenius ubu yagizwe umuvunyi muri Suède ushinzwe kurwanya ivangura aho riva rikagera.

    Kuva ubwo ntiyahwemye gukoresha ubwo bubasha yahawe mu guharanira icyiza cyane cyane binyuze mu kwigisha ububi bw'ivangura.

    Ibyo akabikora atanga ingero z'ibifatika z'ibyabaye mu Rwanda n'aho iryo vangura ryarugejeje, abarenga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse.

    Ubwo Arrhenius yamurikaga gitabo cye, yagaragaje ko iyo agerageje kugaruka kuri ayo mateka ari ibintu bimugora cyane.

    Mu kumurika igitabo cye Arrhenius yongeye kwerekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yakozwe amahanga arebera, kugeza ubwo hari n'abatagira umutima batinyuka kuyihakana kandi ibihamya byayo byose bigarararira buri wese.

    Ni ingingo yagarutsweho na Amb Dr Gashumba wavuze ko iki gitabo cya Arrhenius kizakomeza gufasha mu ntego u Rwanda rwihaye rwo kudatezuka ku kuvuga amateka afite gihamya mu buryo bwo guhinyuza abakigambiriye guhakana nkana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yongeye kwerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikageragezwa ndetse igashyirwa mu bikorwa, uburyo yahagaritswe n'Inkotanyi zabohoye igihugu n'ibindi.

    Amb Gashumba yagarutse ku bihugu byagize uruhare mu kuvangura Abanyarwanda, muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukingira ikibaba abayikoze.

    Yavuze ko biteye isoni kubona bimwe muri ibyo bihugu byishe amatwi ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, Abatutsi barenga miliyoni bakicwa, nyamara ubu bikaba bitinyuka gushaka kwigisha Abanyarwanda uko bakwiriye kubaho no kuyobora igihugu cyabo.

    Arrhenius aherutse mu Rwanda muri Mutarama 2024 aho yari agiye mu mwiherero yakoreye i Karongi ngo asoze igitabo cye ariko ngo anasure imiryango y'inshuti ze biganaga zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'inzego zitandukanye z'igihugu.

    Arhenius yiyemeje kuvuga ukuri ku byabaye mu Rwanda, kuko yizera ko ari bwo buryo bwonyine bwo guhindura Isi.

    Igitabo cye kiri mu Rurimi rw'Igi-Suédois (ururimi rwo muri Suéde) akaba yitegura kugishyira mu cyongereza.

    Kuri ubu cyamuritswe nk'imfashanyigisho izafasha mu mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

    Lars Arrhenius wabaye mu Rwanda imyaka 14 yamuritse igitabo kigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, Dr Diane Gashumba yerekanye ko Abanyarwanda batazahwema kugaragaza ukuri kw’amateka yaranze igihugu cyane ko afite ibihamya bifatika

    Kumurikika igitabo kigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyanditswe n’Umuvunyi wo muri Suède witwa Lars Arrhenius byitabiriwe n’abantu batandukanye

    Iki gitabo cyanditswe na Lars Arrhenius wabaye mu Rwanda imyaka 14 gikubiyemo ibyaranze u Rwanda kuva mu myaka ya 1960 kugeza uyu munsi u Rwanda rumaze kwiyubaka bigaragara

    Abayobozi batandukanye baba abo muri Suède n’abo mu Rwanda bitabiriye imurikwa ry’igitabo kigaruka ku mateka ashaririye yaranze u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvunyi-wo-muri-suede-wamaze-imyaka-14-mu-rwanda-yamuritse-igitabo-kivuga-kuri

  • Jimmy Gatete yavuze abakinnyi b’ibihe byose kuri we yakinanye nabo mu Rwanda ndetse n’umukino wamushimishije kuruta indi yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ibihe byose mu Rwanda, Jimmy Gatete mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, muri byinshi yarangaje, yagarutse ku mukino wamushimishije kuruta indi ndetse anavuga abakinnyi 11 b'ibihe byose yakinanye nabo mu Rwanda.

    Jimmy Gatete yagize ati 'Kuri njye, umukino wa Mukura VS n'ikipe y'i Bugande yitwa KCCA wansigiye ibintu byinshi cyane.'

    Abakinnyi 11 b'ibihe byose ba Jimmy Gatete.

    Mu izamu: Murangwa Eugene

    Abinyuma: Katauti Ndikumana, Sibo Abdul, Kalisa Claude na Bizagwira Leandre

    Abakina hagati mu kibuga: Witakenge, Olivier Karekezi, Jimmy Mulisa.

    Abataha izamu; Gatete Jimmy, Kabongo Honore , Desire Mbonabucya.

    Source : https://yegob.rw/jimmy-gatete-yavuze-abakinnyi-bibihe-byose-kuri-we-yakinanye-nabo-mu-rwanda-ndetse-numukino-wamushimishije-kuruta-indi-yose/

  • Ingabo z'u Rwanda zishe ibyihebe i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Carta de Moçambique, avuga ko ibi byihebe byishwe ari ibiherutse gutera uduce twa Nsangue, Tambuzi, Quifuque na Vamizi.

    Uretse kugaba ibi bitero no kwica ibi byihebe, Ingabo z'u Rwanda zanagaruje ubwato byari byashimuse ubwo byateraga ikirwa cya Tambuzi, Quifuque na Vamizi.

    Ni amakuru ashimangirwa na Ali Mussa uri mu barobyi bakorera muri aka gace, wavuze ko 'yabonye ubwato bugarurwa n'Ingabo z'u Rwanda, ku buryo ibikorwa byo kuroba byahise bikomeza.'

    Aya makuru agiye hanze nyuma y'iminsi mike, Ingabo z'u Rwanda zitangaje ko zirukanye ibyihebe bya Al Shabab mu mashyamba y'inzitane yo mu karere ka Eráti, aho byari bifite indiri, bake muri bo bashobora guhunga banyuze mu mugezi wa Lúrio.

    Tariki 25 na 26 Mata 2024, abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Al Shabab bagabye ibitero bitatu mu duce twa Manica, Nessiua na Mitaka mu karere ka Eráti, mu ntara ya Nampula iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bica umusivili, batwika inzu, amashuri n'insengero.

    Ingabo z'u Rwanda zahise zoherezwa muri ako gace kugarura amahoro n'ituze mu bahatuye.

    Ingabo z'u Rwanda zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n'abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by'abaturage bahunga.

    Ingabo z'u Rwanda zimaze iminsi zihiga ibyihebe i Cabo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zishe-ibyihebe-i-cabo-delgado

  • KBS yungutse izindi bisi z'amashyanyarazi nshya – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye kuri ubu KBS ibarura bisi z'amashanyarazi zigera muri zirindwi ziri gukora mu bice bitandukanye bya Kigali hanageragezwa imikorere yazo.

    Umuyobozi Mukuru wa KBS, Charles Ngarambe, yabwiye IGIHE ko impamvu bari kuyoboka iri soko biri mu buryo bwo guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe ziterwa n'imyuka yoherezwa mu kirere.

    Ati 'Nk'uko mubibona igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli kigenda kizamuka umunsi ku wundi. Ni yo mpamvu turi gushakisha ngo turebe nk'abacuruzi ko natwe twagira icyo dusagura mu byo dukora cyane ko ubukungu buhari butemera ko wagenda uzamura ibiciro by'ingendo uko ibya lisansi bigenda bizamuka.'

    Ngarambe yavuze ko uko Isi igenda itera imbere ari nako izi modoka zikoresha amashanyarazi zigenda ziba nyinshi, akagaragaza ko na bo bagomba kugendera muri uwo mujyo.

    Imodoka KBS yari isanganwe zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 71, zikagenda kugeza ku bilometero 300 zitarashiramo umuriro, mu gihe izi za IZI zo zitwara abagenzi 60 zikamara ibilometero bigera kuri 250 umuriro utarazishiramo.

    Ngarambe yavuze ko izi modoka ziri kuza ku isoko ry'u Rwanda, ufite hagati y'ibihumbi 150$ na 200$ yazibona bijyanye n'aho yaguriye, ibiciro byagabanyutse bijyanye n'ubworoherezwe bw'ibihugu bizishaka cyane.

    IZI yerekana ko nubwo Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zifasha ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hakirimo imbogamizi z'ibikoresho, ibikorwaremezo byazo n'ibindi, icyakora iki kigo kikagaragaza ko cyiyemeje gufatanya mu kubikemura.

    Iki kigo cyerekana ko bimwe mu bisubizo cyazanye ku isoko ry'u Rwanda birimo kuzana imodoka z'ingano zitandukanye z'amashanyarazi n'uburyo bwo kwishyura bunoze, aho umukiliya yishyura bijyanye n'intera yagenze, aho kwishyura ay'inzira yose.

    Ni inyungu byitezwe ko zizanagera ku bari muri iyi mirimo y'ubwikorezi kuko, babona inyungu ingana na 40% ugereranyije n'iyo bungukaga ku modoka zisanzwe, ibifasha guteza imbere ubwikorezi mu mijyi ikomeje kuzamura imibare y'abayigenderera umunsi ku wundi.

    Kugeza uyu munsi IZI yakiriye ubusabe bw'abashaka izi modoka zigera kuri 200, iki kigo kikavuga ko ari imodoka zizaba zragejejwe mu Rwanda bitarenze mu 2024

    Umuyobozi Mukuru wa IZI, Alex Wilson yavuze ko barajwe ishinga no kuba umufatanyabikorwa wa nyawe wa leta muri gahunda yihaye y'uko mu 2030 byibuze imodoka zikoresha amashanyarazi zizaba zingana na 20% by'iziri mu gihugu zose.

    Ati 'Umujyi wa Kigali muri iyi minsi uri guhura n'ibibazo bisa neza n'iby'indi mijyi ya Afurika iri gutera imbere umunsi ku wundi. Icyakora politiki zishingiye ku guteza imbere no koroshya ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi leta yashyizeho, byatumye IZI itangira gukorera hano mu Rwanda.'

    IZI kandi ifite ikoranabuhanga ryayo rifasha kugenzura imodoka ziri mu muhanda, aho kugeza ubu nko mu Bushinwa ryifashishwa mu modoka 9000 zagenewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Iri koranabuhanga rigenzura uko batiri imeze, rikerekana ibikenewe kwitabwaho niba yagize ikibazo n'ibindi.

    Bikorerwa muri laboratwari iki kigo gifite mu Bushinwa. Kuri iyi nshuro bene iyo laboratwari yazanywe mu Rwanda na IZI, aho yo na rya koranabuhanga bizajya bifasha izi modoka gukora bigazweho.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze kugaragaza ubushake buri hejuru mu korohereza ibigo bishaka gushora imari mu bijyanye n'imodoka z'amashanyarazi cyane ko Ikigo Rho Motion giherutse ku rushyira mu bihugu 10 bimaze kugeramo bene izo modoka.

    Rho Motion ivuga ko mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by'amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z'amapine atatu n'inini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Hafi imodoka 900 zikoresha amashanyarazi, mu gihe moto n'imodoka z'amapine atatu zirenga 1182, nazo zikoresha amashanyarazi.

    KBS igaragaza ko nta gihindutse mu myaka itatu iri imbere izaba imaze kugira imodoka z'amashanyarazi ku rugero rwa 100%.

    Umuyobozi Mukuru wa KBS, Charles Ngarambe yavuze ko mu myaka nk’itatu iri imbere KBS izaba ifite imodoka zikoresha amashanyarazi ziruta izisanzwe

    Bisi nshya KBS yungutse zirimo na za ecran zifasha abagenzi kugenda bidagadura

    Izo modoka zikoresha amashanyarazi 100% zitwara abagenzi 60 zikamara ibilometero bigera kuri 250 umuriro utarazishiramo

    Izi modoka nshya zikoresha amashantarazi 100% KBS yungutse zashyizwemo n’ibyuma byafasha mu kuzima inkongi yaba yafashe imodoka

    IZI na KBS byinjiye mu bufatanye bwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije

    Imbere aho abagenzi bicara ni uku hameze

    Bitandukanye n’imodoka zisanzwe utwara iyi bisi y’amashanyarazi aba ari mu gisa n’icyumba gifungwa ntaho ahuriye n’abagenzi

    Aha ni ho hagenzurirwa ibiri kuba ku modoka yose hifashishijwe za camera ziri mu mpande zose z’imodoka, bikorerwa muri kiriya cyumba utwaye imodoka aba arimo.

    Aha izi modoka z’amashanyarazi zari zigeze mu mihanda ya Nyarutarama

    Ni imodoka zigezweho, zifite ikoranabuhanga ryose risabwa, ndetse iyo igenda mu muhanda iba idasakuza

    Utwaye imodoka aba agenzura buri kimwe cyose kiri kubera imbere cyangwa inyuma y’imodoka

    Izi modoka kandi zashyizwemo imashini za Tap&Go zifasha abagenzi kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ako ni akanyundo kifashishwa mu kumena ibirahuri mu gihe imodoka yaba yagize ikibazo imiryango ikifunga

    Iyi modoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 60 n’uyitwaye arimo

    Izo ni za camera zishyirwa ahantu hatandukanye ku modoka kugira ngo umutekano wayo wizerwe 100%

    Abagenda bahagaze bashyiriweho aho gufata nk’uko bisanzwe ku zindi modoka zitwara abagenzi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kbs-yungutse-izindi-bisi-z-amashyanyarazi-nshya