Blog

  • Mukuralinda yavuze kuri Afurika y'Epfo na Tanzania zifite ingabo muri Congo – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kuri KT Radio, Mukuralinda yagaragaje ko hari impamvu zifatika zatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro, zirimo guharanira uburenganzira bwa bene wabo bamaze igihe kinini bari mu buhungiro batewe n'ubuyobozi bubi, butagize ubushake bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irangwa n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Yibukije ko no mu 2013, ingabo zari mu mutwe udasanzwe wo mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri RDC, FIB, zaturutse muri SADC zigeze gutsinda abarwanyi ba M23, bahungira mu mahanga, ariko ko bitewe n'uko impamvu muzi y'ibi bibazo zitakemuwe, bongeye kwegura intwaro mu 2021, bagarukana imbaraga zirenze izo bari basanganywe.

    Mukuralinda yatangaje ko nubwo ingabo za SADC zirimo iza Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi zinjiye mu ntambara iri kubera muri Kivu y'Amajyaruguru, bigoye gutsinda M23 kuko yo irwana nk'idafite icyo gutakaza, mu gihe zo zirwana urugamba rushingiye ku kinyoma cyabibwe na Leta ya RDC, kigamije guhisha impamvu nyakuri y'umutekano muke uri muri iki gihugu.

    Mu gihe ingabo za RDC, iza SADC, iz'u Burundi, Wazalendo, abacancuro na FDLR zari zikomeje guhangana na M23, Perezida Cyril Ramaphosa yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Mata 2024, nyuma yo kuganira na Perezida Paul Kagame, atangaza ko asubiranye i Pretoria imyumvire ivuguruye ku kibazo kiri muri Kivu y'Amajyaruguru, kandi ko yumvise iyi ntambara ikwiye guhagarikwa n'ibiganiro bya politiki.

    Uru ruzinduko rwa Ramaphosa rwabanjirijwe n'ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n'umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, aho Umukuru w'Igihugu yanenze kuba SADC yarohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC, zikajya kurwanya M23, uyu muryango utabanje kuganira n'uwa Afurika y'iburasirazuba (EAC) wari warohereje ingabo muri RDC, zikirukanwa n'ubutegetsi bw'iki gihugu.

    Perezida Kagame yagize ati 'Kubera iki batavuganye na EAC kugira ngo bumvikane uko bafasha iki gihugu. Uko byagenze, byasaga n'aho ingabo za EAC zitagomba kubayo kubera ko zitakoraga ibyo Tshisekedi ashaka, SADC ikinjiramo kugira ngo ikore ibyo ashaka. Igisubizo kizaza gite? Amahoro azaza ate mu gihe utu turere tudakorana?'

    Mu ruzinduko rwa Ramaphosa mu Rwanda, yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ibihugu bayoboye byanagura umubano wabyo wajemo agatotsi, ndetse byatanze umusaruro kuko mu cyumweru cyakurikiyeho, uyu Mukuru wa Afurika y'Epfo yakiriye impapuro zemerera Emmanuel Hategeka kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu.

    SADC yari imaze iminsi isa n'iyahariye ingabo za RDC n'abafatanyabikorwa urugamba, tariki ya 5 Gicurasi 2024 yatangaje ko igiye gutanga umusanzu wayo mu gusenya M23, nyuma yo gushinja uyu mutwe kurasa mu nkambi y'abahungiye imbere mu gihugu ya Mugunga iherereye mu mujyi wa Goma, nubwo wo wabihakanye.

    Mukuralinda yabajijwe niba icyemezo cya SADC kidashobora gusubiza inyuma intambwe u Rwanda na Afurika y'Epfo byari byateye mu kuganura umubano, asubiza ko atari ko biri, kuko kitafashwe n'igihugu ubwacyo, ahubwo ko cyafashwe n'umuryango.

    Yagize ati 'Tugomba gutandukanya SADC nk'umuryango w'ibihugu byashyizwe hamwe ndetse n'igihugu cya Afurika. Abantu bashobora kwibaza, niba SADC igizwe n'ibihugu bitandatu cyangwa bigera ku icyenda, kuki hazamo bitatu gusa?'

    Tanzania ni igihugu kibarizwa mu miryango yombi. Mu mpera za 2022, ubwo EAC yafataga icyemezo cyo kohereza ingabo muri Kivu y'Amajyaruguru, yo ntazo yohereje, ahubwo yasobanuye ko isanzwe izifiteyo mu mutwe wa FIB. Icyakoze ubwo SADC yafataga iki cyemezo, yazoherejeyo.

    Ku batekereza ko hari ikibazo Tanzania n'u Rwanda bifitanye, Mukuralinda yagize ati 'Tanzania itandukanye na SADC. Ni umunyamuryango wa SADC. Ntabwo u Rwanda rubanye nabi n'ibihugu bya hano byose. N'ahari ikibazo, rwemera ko bagiye mu mishyikirano, ibiganiro ari byo byonyine bishobora gukemura icyo kibazo.'

    Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yasobanuye ko kohereza ingabo muri RDC atari icyemezo cyafashwe n’igihugu kimwe cyangwa ikindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukuralinda-yagaragaje-ko-nta-kibazo-u-rwanda-rufite-kuri-afurika-y-epfo-na

  • Impamvu urubyiruko rutinya kwipimisha Sida n'ibyo basaba ko byahinduka – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, ubwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida bwatangirijwe mu Karere ka Rwamagana. Imibare igaragaza ko muri aka Karere hari abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida 9280.

    Manishimwe Eric ufite imyaka 24 usanzwe akora akazi k'ubukanishi, yavuze ko impamvu urubyiruko rwinshi rutinya kujya kwipimisha ari uko iyi serivisi aho itangirwa kwa muganga hanakirirwa abantu bakuru.

    Ati 'Ngaho ibaze ngiye kwipimisha Sida nkahasanga abaturanyi cyangwa nk'umuntu wo mu muryango wanjye, ashobora gutaha akagenda akwiza ko yambonye njya kwipimisha, amakuru akagenda ahindagurika bikarangira banavuze ko mfata imiti kandi wenda nashakaga kureba uko mpagaze. Njye ndumva bashyiraho ibyumba byihariye bipimirwamo urubyiruko wenda tukabisanga ku bigo by'urubyiruko byadufasha.'

    Hategekimana Patrick ukora akazi k'ubunyonzi we yavuze ko bigoranye cyane muri iki gihe kujya kwipimishiriza ahantu mu ruhame kuko abantu bahita bagufata uko utari.

    Ati 'Njye rero icyo numva cyakorwa ni uko bakongera uburyo bwo gupima abantu babasanze mu masantere cyangwa aho bakorera kuko iyo bagusanze ku muhanda ntabwo wapfa kubitinya kandi ari ibintu biri gukorerwa abo muri kumwe bose.'

    Uwamurera Liliane usanzwe ukora akazi ko kudoda yavuze ko ku bigo by'urubyiruko hashyizwe umuganga uhoraho ushinzwe kwakira abashaka kwisuzumisha n'izindi serivisi z'ubuzima urubyiruko rukenera byafasha benshi batinya kujya kwa muganga.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, avuga ko kwipimisha Virusi itera Sida ari yo ntambwe ya mbere mu kwirinda iki cyorezo.

    Ati 'Muri gahunda dufite nka RBC ni uko tugenda twigisha abatanga izo serivisi ku rubyiruko, uko twakira umuntu mukuru ugiye kumupima Virusi itera Sida ntabwo ariko wakwakiriye urubyiruko. Iyo ni gahunda yatangiye ku buryo kugeza ubu abo tumaze guhugura gutanga serivisi nk'izo ngizo tugeze kuri 56% k'ibigo nderabuzima dufite, ibyo bigo byahuguwe kuba byatangiza serivisi by'umwihariko nk'abakira urubyiruko.'

    Dr Ikuzo yavuze ko iyo urubyiruko rutabashije kwipimisha ari imbogamizi kuko byabaviramo kuba bakwirakwiza Virusi itera Sida kuko umwe ashobora kuba ayifite ariko atabizi kuko atigeze yipimisha, yavuze ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira ibigo nderabuzima byose bishobora gutanga izo serivisi zihariye ku rubyiruko.

    Kugeza ubu abantu ibihumbi 219 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3% ni mu gihe ubwandu bushya buri kuboneka ari abantu 8/1000. Mu rubyiruko niho hari kuboneka umubare munini w'abarwayi bashya ba Virusi itera Sida aho bangana na 35%, abakobwa akaba aribo benshi bandura.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, avuga ko kwipimisha Virusi itera Sida ari yo ntambwe ya mbere mu kwirinda iki cyorezo

    Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha virusi itera Sida


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-urubyiruko-rutinya-kwipimisha-sida-n-ibyo-basaba-ko-byahinduka

  • Perezida Kagame yagaragaje uburyo nta muntu wari ufite icyizere ko u Rwanda ruzongera kuba igihugu kizima – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko uburemere bw'ayo mateka bwatumye “Nta muntu watekerezaga ko u Rwanda ruzongera kuzamuka. Nta buryo bwo gukora ibintu bwazanywe buturutse hanze ngo tubuhabwe bwo gukurikiza [kugira ngo twikure muri ibyo bibazo]. Twarabwiremeye dushingiye ku byo twari dufite.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko igishimishije ari uko ibyo bikorwa byatanze umusaruro ku buryo uyu munsi igihugu kiri ku murongo, kiri gutera imbere ndetse hari icyizere ntakuka cy'iterambere ry'igihugu mu bihe biri imbere.

    Ati “Ku bw'amahirwe biri gutanga umusaruro, turabibona. Gusa nta na rimwe uzabona buri kintu uko ucyifuza. Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n'ibyo twubatse.”

    Yavuze ko Umuryango Nyarwanda wanyuze muri byinshi bibi ku buryo bukomeye, gusa yishimira ko Umuryango Nyarwanda wabikuyemo imbaraga zatumye wongera kwiyubaka, ati “Iki gihugu cyageze hasi ha nyuma hashoboka ku buryo nta handi hasi hari hasigaye. Nyuma twatangiye kuzamuka, kandi ubu tugomba gukomeza kuzamuka kugeza igihe tuzumva turi ahantu heza.”

    Aba banyeshuri kimwe n'abayobozi babo, bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukoresha amasomo yabo mu gukemura ibibazo bihari. Baganiriye na Perezida Kagame ku rugendo rw'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

    Perezida Kagame kandi yaganirije aba banyeshuri ku masomo ajyanye n'imiyoborere ikwiriye ndetse n'ingamba zigeza ku iterambere rirambye.

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwageze habi hashoboka ku buryo nta muntu wari ukirufitiye icyizere

    Perezida Kagame yaganiriye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard mu Ishami ry’Ubucuruzi

    Perezida Kagame yakiriye Abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard, Ishami ry’Ubucuruzi, bari mu Rwanda

    Aba banyeshuri basangijwe amasomo ajyanye n’imiyoborere myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-uburyo-nta-muntu-wari-ufite-icyizere-ko-u-rwanda

  • Kwiga gucuranga, gukundana no gufashanya: Iby… – #rwanda #RwOT

    Tariki 05/05/2024 ni bwo Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy'amateka “Wahozeho Album Launch” muri BK Arena ubwo yamurikaga album ye ya mbere y’indirimbo 18 yise ‘Wahozeho’. Ni mu gitaramo yari yatumiyemo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Asaph Music International na Himbaza Club.

    Chryso yanditse amateka kuko igitaramo cye cyitabiriwe mu buryo bukomeye kugera aho BK Arena yuzura. Byari umunezero udasanzwe kuko abitabiriye baramije Imana nta mupaka nk’abari mu rusengero nabwo mu macyesha. Uburyohe bw’iki gitaramo bwasembuwe n’ubuhanga bwa Chryso uririmba neza anicurangira ibikoresho bitandukanye.

    Mu mwaka wa 2021 ubwo yaganirana na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yagaragaje impinduka yifuza mu muziki wa Gospel mu Rwanda cyangwa se ibyo yaharanira gukora muri uyu muziki aramutse abifitiye ububasha cyangwa ijwi rye rikumvikana. Kuba yarabisabye, akumvikanisha ko abyifuza cyane ni uko yabonaga bidahari, kandi koko ni ko kuri.

    Chryso Ndasingwa utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ni umuramyi utangaje ndetse akaba azi kubana neza n'ingeri zose nk'uko byagaragaye mu gitaramo cye yaba mu kucyamamaza ndetse n'ubwitabire bwacyo. Ni umuramyi w'umuhanga, uzi gucuranga ibicurangisho by'ubwoko bunyuranye nka Piano, Gitari na Saxophone. Arihariye!!

    Chryso Ndasingwa avuga ko aramutse afite ubushobozi, “impinduka nshaka ni njye nishimiye ko Itangiriraho, nashimangira gukundana hagati y'abahanzi no gufashanya. Ikindi nashishikariza abahanzi kwiga umuziki cyangwa kwiga gucuranga piano, guitar no kumenya byibuze kwikorera indirimbo muri studio ku rugero rwa 40%”.

    Icyo gihe uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo ‘Wahozeho’ yatangaje ko mu mboni ze asanga umuziki wa Gospel urimo gutera imbere kandi “harimo kuvuka impano nshya kandi zishoboye”. Ati “Media irimo gushyigikira abahanzi kandi ndashimira uburyo abanyamakuru mu ngeri zitandukanye bakora akazi kabo mu kuzamura gospel music mu Rwanda”.

    Nta bushakashatsi bwihariye burakorwa kuri iyi ngingo, ariko mu bigaragara abaramyi benshi biganjemo n’ibyamamare ntabwo bazi gucuranga ibicurangisho bya muzika. Hari abakiririmbira kuri CD kandi ri ibyamamare, hari abashobora kubura umucuranzi n’umwe bagahita bahagarika kuririmba kuko nta gicurangisho na kimwe bazi gucuranga.

    Benshi mu baramyi baracyari ba ‘Nyamwigendaho’ aho usanga gushyigikirana bikiri hasi cyane. Ni bacye bitabira ibikorwa bya bagenzi babo. Utagiye kure, nunyuza amaso mu byamamare muri Gospel, urasanga ari bacye hafi ya ntabo bagaragarije ababakurikira ‘Kuri Social media’ ko bishimiye intambwe Chryso Ndasingwa yateye yo kuzuza BK Arena.

    Hari n’umuramyi w’icyamamare wocyejwe igitutu n’umwe mu bafana be amusaba gushimira Chryso ariko undi avunira ibiti mu matwi. Gusa hari icyizere ko buhoro buhoro bizagenda bihinduka ubwo Imana itunze inkoni abashyize imbere gushyigikirana nka Chryso, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, Tracy, n’abandi.

    Ubwo yabwirizaga ibihumbi by’abitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa, Apotre Masasu yagarutse buhanga bw’uyu muhanzi, abusanisha n’ubw’umuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. “Ni umucuranzi w'umuhanga, ni umugabo w'imbaraga n'intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.'

    Bihura neza n’ubuhanga bwa Chryso dore ko uretse kwandika neza no kuririmba neza azi no gucuranga ibicurangisho binyuranye nka Gitari, Piano, Saxophone n’ibindi. Aca bugufi, akumva inama agirwa, agakorana neza na bagenzi be b’abaramyi, akunda gusenga cyane, hejuru y’ibyo byose akambara buri munsi ikote ryo kwizera.

    Iki gitaramo cye cy'amateka, Chryso yagikuyemo igitekerezo cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu myenda ya T-shirts, ingofero n'ibindi biriho amagambo y'agakiza ahereye ku yo mu ndirimbo ze. Ni iduka yise “Chryso Store”. Handitseho: Victory, I'm Chosen, I'm Blessed, Faith, Data Yemeye, Wahozeho, Wakinguye Ijuru, Biratunganye,..

    Chryso Ndasingwa aherutse gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena

    Chryso ni umuhanga cyane mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye

    Chryso Ndasingwa ari mu baramyi bacye muri Afrika bazi gucuranga Saxophone

    REBA INDIRIMBO NSHYA “INKOMOKO” YA CHRYSO NDASINGWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142818/kwiga-gucuranga-gukundana-no-gufashanya-ibyo-chryso-ndasingwa-yifuriza-abahanzi-ba-gospel-142818.html

  • Urategereza ukareba- The Ben ategerezanyije a… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Pamella yizihizaga isabukuru y'amavuko ku wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024, The Ben yamwandikiye amubwira ko ari we rufatiro rw'ubuzima 'bwanjye', kandi akomeza gusigasira umunsi we abikoranye 'urukundo no kumwenyura'.

    The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' yavuze ko Pamella atuma buri 'gihe mba mushya'. Avuga ko umwaka wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura ibishya, no kugirana ibihe by'urwibutso birangajwe imbere no 'kumvira ijwi ry'Imana'.

    Yashimye Pamella 'ku bw'urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho'. Yungamo ati 'Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n'ibindi. Ndagukunda.'

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024 nyuma y’uko we na Pamella bagizwe ba Brand Ambassadors ba TECNO, The Ben yavuze ko atakoroherwa no gusubiza igihe umuryango we uzagukira, kuko ari ibintu uha umwanya.   

    Yavuze ko nk'uwizera, yizera neza ko igihe nikigera Imana izagaragaza ubushake bwayo. Ati “[…]Icyo nzi cyo ni uko ibintu nk’ibyo icya mbere biba bigoye ni ibintu utavuga ngo bizaba mu gihe runaka. Ntushobora gutekereza ko uri bugire gutya na gutya igihe mubonanye, urategereza ukareba. Icyo nzi cyo igihe cy’Imana ntabwo kijya kibeshya..'

    Mu nkuru basangije abakunzi babo binyuze ku rubuga rwabo, The Ben yavuze ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'

    Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. 

    Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'

    'Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'

    Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

    Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumuraga… (byubatse urukundo rwabo).'

    Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.

    Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'

    Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'

     

    The Ben yizeye ko igihe nikigera Imana izagura umuryango we na Uwicyeza Pamella 

    The Ben na Pamella bakoze ubukwe Ku wa 24 Ukuboza 2023, mu birori byari binogeye ijisho 

    KANDA HANO UREBE IBIHE BYARANZE UBUKWE BWA THE BEN NA PAMELLA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142790/urategereza-ukareba-the-ben-ategerezanyije-amatsiko-imfura-ye-na-pamella-142790.html

  • Ubumenyi mufite mubukoresheje nabi mwasenya Igihugu – Minisitiri w'Intebe abwira abasoje amasomo muri RP – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri w'Intebe yabitangaje kuri uyu wa Kane ku itariki ya 9 Gicurasi 2024 mu muhango wo gusoza amasomo no gutanga impamyabushobozi ku bari abanyeshuri 3024 bayasoje mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Umunyingiro (RP) ku nshuro ya karindwi.

    Minisitiri w'Intebe yashimye umuhate w'abasoje aya masomo ndetse agaragaza ko imyuga n'ubumenyingiro ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw'Igihugu n'Isi muri rusange. Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda kuri ubu iha agaciro amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro hakaba harakozwe amavugurura anyuranye agamije guhesha agaciro impamyabushobozi z'abize ayo masomo.

    Yagize ati 'Muri ayo mavugurura Guverinoma yongeye imbaraga mu mashuri yisumbuye kubera ko ari ho muvana abaza kwiga muri Rwanda Polytechnic. Ayo mashuri yaravuguruwe kugira ngo abaza muri Rwanda polytechnic baze biteguye koko bafite ubushobozi bwo gukurikirana amasomo ku rwego rwa kaminuza'.

    Muri ayo mavugurura kandi yavuze ko Leta yongereye agaciro abiga ayo masomo aho buri mpamyabushobozi muri Leta yakirwa uko iri nk'iz'abize ayandi masomo ndetse ko bahawe amahirwe yo kwiga ibyiciro byose bya kaminuza.

    Yabahaye impanuro agira ati 'Aba babonye impamyabumenyi uyu munsi ni urubyiruko kandi ayo ni amahirwe u Rwanda rufite kuko ruzakomeza guteza imbere Igihugu. Ariko na none ubumenyi mufite mubukoresheje nabi mwakwangiza Igihugu. Turifuza urubyiruko rufite ubumenyi bwinshi ariko bujya mu murongo wo guteza imbere Igihugu, bufasha amajyambere yanyu ku giti cyanyu, imiryango yanyu n'Igihugu muri rusange ku majyambare tuganamo.”

    Minisitiri w'Intebe kandi yasabye ababyeyi ko bakwiye kumva ko kwiga imyuga n'ubumenyingiro ari ikintu cy'ingenzi ndetse asaba n'abikorera gufasha abarangije aya masomo babaha akazi.

    Abasoje aya masomo bagera kuri 3024 barimo abakobwa bagize ijanisha rya 29.2% ndetse n'abahungu bangana na 70%. Basoje mu mashami atandukanye ari muri colleges umunani za RP zirimo iya Kigali, Karongi, Musanze Gishari, Tumba, Ngoma, Huye na Cyitabi bakaba bahawe impamyabushobozi z'icyiciro cya mbere mu myuga n'ubumenyingiro zizwi Diploma n'iza Advanced Diploma ndetse ku nshuro ya mbere hari n'abahawe impamyabushobozi z'icyiciro cya Kabiri mu masomo ya tekiniki (BTech).

    Muri uyu muhango abanyeshuri bahize abandi mu masomo n'imishinga itandukanye ijyanye n'ibyo biga bahembwe, aho uwahize abandi bose yahawe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe abandi bagiye baba aba mbere muri buri mashami bo bahawe miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda. Muri uyu muhango kandi abanyeshuri bagize amanota meza bemerewe akazi n'imenyerezamwuga mu bigo n'inzego binyuranye bya Leta n'iby'abikorera.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Édouard Ngirente, yasabye abarangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro ry'u Rwanda kurangwa n'ikinyabupfura kugira ngo bagire aho bagera

    Minisitiri w'Intebe, Dr Édouard Ngirente, ahemba umunyeshuri witwaye neza

    Abanyeshuri 3040 bari babukereye

    Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    U Rwanda rwahisemo guteza imbere ubumenyingiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-mufite-mubukoresheje-nabi-mwasenya-igihugu-minisitiri-w-intebe-abwira

  • UR igiye kwakira abashakashatsi baganira ku mpinduka zikenewe mu burezi bugamije iterambere – #rwanda #RwOT

    Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko izaterana kuva tariki 13-15 Gicurasi 2024 muri Kigali Serena Hotel.

    Izakirwa na Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'u Burezi ku bufatanye na Mastercard Foundation binyuze muri gahunda ya 'Leaders in Teaching (LIT) program'.

    Iyi nama yabaye bwa mbere mu 2023 izahuriza hamwe abashakashatsi mu by'uburezi, abarimu n'abayobozi mu nzego zifata ibyemezo baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, basangire ubunararibonye kandi bigira hamwe uburyo bwo kuvugurura uburezi bubereye ikinyejana cya 21.

    Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti 'Re-examining Quality Education and Professionalism in the 21st Century' ugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga 'gusuzuma ireme ry'uburezi n'ubunyamwuga mu kinyejana cya 21.'

    Mu gingo zizaganirwaho muri iyi nama harimo guteza imbere ireme ry'uburezi (Enhancing quality in education: Education policy, leadership, and management), kubaka umwarimu w'umwuga n'imikoranire y'urwego rw'uburezi n'abikorera (Teacher Professional Development & Industry-Academia Collaboration), Ikoranabuhanga mu burezi n'udushya mu myigishirize (Educational technology and Pedagogical Innovations), uburezi budaheza, uburezi bugenewe abantu bakuru, n'uburezi bw'ibanze (Inclusive education, adult literacies), and early childhood education), kwigishwa indimi n'ubumenyi rusange (Languages and Social Sciences education) no kwigisha amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare (STEM education).

    Ibi biganiro bizibanda cyane ku gukemura ibibazo byugarije Isi, iterambere mu ikoranabuhanga n'impinduka zikomeje kwigaragaza ku isoko ry'umurimo.

    Abashakashatsi n'abahanga bazitabira iyi nama barimo Dr. Jenni Hayman wo muri Kaminuza ya Toronto, Sai S H Väyrynenwo muri Kaminuza ya Helsinki na Peter Mitka wo muri Kaminuza ya Aberdeen.

    Byitezwe ko bazasangiza abitabiriye inama ubunararibonye ku byerekeye uburezi bushingiye ku bushobozi, imyigishirize igamije impinduka hamwe n'uburezi bw'abakuru muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Iyi nama kandi ni urubuga abarezi n'abari mu nzego zifata ibyemezo baganiriramo, bagafatanya kandi bagatekereza impinduka zigamije iterambere ry'uburezi.

    Ni inama izitabwirwa bamwe bahari imbonankubone abandi bakoresha ikoranabuhanga ibigaragaza ko ntawe uhejwe.

    Uretse ibiganiro, ibindi bikorwa birimo kumurika bimwe mu byavuye mu bushakashatsi, kubaka imikoranire ifitiye akamaro haba inzego za Leta, ibigo n'abantu ku giti cyabo.

    Kaminuza y'u Rwanda igaragaza ko iyi nama izayifasha kunguka abafatanyabikorwa mpuzamahanga, kuzamura ubushobozi bw'abakozi ndete UR-CE ikarushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

    Ni mu gihe abarimu n'abandi bakora mu nzego z'uburezi bazagira amahirwe yo guhura n'abo bakora mu ngeri imwe, bakungurana ubumenyi kandi bakaboneraho urubuga rwo kumurika ibyo bakora.

    Kminuza y’u Rwanda igiye kwakira inama izahuza abashakashatsi mu burezi bugamije iterambere rirambye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-kwakira-abashakashatsi-baganira-ku-mpinduka-zikenewe-mu-burezi

  • U Rwanda rwageze ku bushobozi bwo kubika litiro miliyoni 117.2 z'ibikomoka kuri peteroli – #rwanda #RwOT

    Ibura ry'ibikomoka kuri peteroli ni imwe mu nkuru zivugisha benshi, kuko abenshi bagera aho bahahira bakoze ingendo zifashisha ibinyabiziga.

    Ihuriro ry'Abacuruza lisansi na mazutu mu Rwanda rigaragaza ko buri kwezi mu gihugu hinjira nibura litiro ziri hagati ya miliyoni 40 na 50 z'ibikomoka kuri peteroli.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda [Minicom] yo yagaragaje ko umwaka wa 2023/2024 wagombaga gusozwa igihugu gifite ibigega by'ubwizigame bwa lisansi bugeze kuri litiro miliyoni 334 ariko bitabashije kugerwaho.

    Ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Richard Niwenshuti yasobanuriraga Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo w'Igihugu, PAC, amakosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, yagaragaje ko ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rufite bugera kuri litiro miliyoni 117.2.

    Yagize ati 'Mu igenamigambi ry'umwaka dusoza wa 2023/2024 twagombaga kuba dufite ibigega bya peteroli bifite ubushobozi bwa litiro miliyoni 334, uyu munsi dufite ubushobozi bwa litiro miliyoni 117 bishobora kubika z'ubwizigame.'

    Yagaragaje ko ibigega bya lisansi byo mu Rwabuye byasanwe byongera gukoreshwa, bituma ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli byiyongeraho litiro miliyoni enye.

    Ati 'Rwabuye uyu munsi irimo gukoreshwa kandi yongereyeho miliyoni enye ku bubiko bivuze ngo twarazamutse tuva kuri litiro miliyoni 113 tugera kuri miliyoni 117 mu bubiko bwa peteroli.'

    Niwenshuti yasobanuye ko hari inyigo yakozwe bateganya ko n'abikorera bahabwa urubuga bagatangira kubaka ibigega byo kuzigamamo ibikomoka kuri peteroli.

    Iyi nyigo yagaragaje ko gutegura aho byakubakwa bizatwara miliyari 22 Frw yo kwishyura imitungo y'abahatuye.

    Ati 'Ubushize twari twababwiye ko hafashwe n'icyemezo ko hafatwa ubundi butaka dushobora kuba twakoreramo, abikorera bashobora kuba bakubaka ububiko. Hari hateganyijwe ubutaka bashobora kubakaho ububiko dukora n'inyigo itugaragariza igisabwa kugira ngo abaturage cyangwa imitungo irimo muri icyo gice [za Rugende] habashe kuba hategurwa inyigo, iduha hafi miliyari 22Frw.'

    'Turimo kureba uburyo twakorana n'abikorera kugira ngo babashe kujyamo niba babasha kwimura abaturage babahaye ingurane ariko ubundi buryi ni uko na Leta mu buryo bwo gushaka ubushobozi tuzareba ubundi buryo abaturage bakwimurwa kugira ngo abikorera bahajye.'

    Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko hari n'ibigega byo mu Bigogwe bikwiriye kwitabwaho bikunganira ibishya biri kubakwa.

    Ati 'Hari gahunda utubwiye yo kuba hashakwa uburyo hubakwa ibindi bishya ariko njye numva habanza gusanwa ibihari kuko ni amafaranga na yo aba yarabigiyeho, noneho hagatekerezwa uburyo bwo kwagura.'

    Niwenshuti yagaragaje ko ibigega bya Bigogwe na byo birimo gutunganywa ariko hari urwego rwa Leta ruzajya rubikoresha, ndetse ngo magingo aya nta bigega bihari bipfa ubusa.

    Ati 'Nta bigega dufite bipfa ubusa biriya byaratangiye birimo gusanwa, bizakoreshwa n'urwego rundi ibyo turimo kureba ubu ni hariya Rwabuye yari isigaye ko na yo yongerwa ariko ibindi byaratanzwe kandi birimo kuvugururwa.'

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda hakoreshwa lisansi ingana na litiro miliyoni 11 ku kwezi mu gihe mazutu yo iba ingana na litiro miliyoni 26 ku kwezi. Ingano nini yinjira mu gihugu muri iki gihe, ituruka muri Tanzania, mu gihe inke cyane ari yo ituruka muri Kenya.

    Muri 2021 mu Rwanda hari hari ibigega bya Leta n'iby'abikorera bishobora kubika ibikomoka kuri peteroli litiro 72.000.000. Muri byo harimo nk'ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n'ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y'indege biri i Kanombe ku Kibuga cy'indege n'i Rusororo.

    Mu ngengo y'imari ya 2023/2024 hagaragaramo ko Leta yari ifite umushinga wo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 by'ibikomoka kuri peteroli na byo bikubakwa i Rusororo.

    U Rwanda rufite ibigega by’ubwizigame bw’ibikomoka kuri peteroli bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 117.2


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rufite-ibigega-by-ubwizigame-bya-litiro-miliyoni-1-17-z-ibikomoka-kuri

  • Eric Mucyo yagaragaje uko Gakondo Fusion yahi… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2024, nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo ye yise 'Imuhira', yaherukaga gusohora indirimbo zirimo 'Ndi uwo ndiwe', 'Urabaruta', 'Niko zubakwa' yakoranye na Kidumu wamamaye mu gihugu cy'u Burundi n'abandi.

    Eric Mucyo yavuze ko mu 2012 ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangira gukora ibihangano birimo ibicurangisho byo mu muco w'u Rwanda mu rwego rwo kuwumenyekanisha, kugirango iyi njyana izabe ikirango kizajya gikoreshwa n'abandi bahanzi.

    Ati 'Aho niho nashingiye ntekereza umuziki twakora ku buryo natwe aha nk'Abanyarwanda bajya bisanga mu njyana ishingiye ku mbyino zitandukanye z'umuco wacu.'

    Avuga ko aha ariho yahereye akora indirimbo 'I Bwiza Iwacu' ishingiye ku muco w'imbyino yitwa Ikinyemera imenyerewe cyane mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Yavuze ko bageze ubwo bemeza izina ry'iyi njyana bayita 'Gakondo Fusion', ndetse yaje gukundwa n'abantu benshi kugeza ubwo mu 2015 itwaye igikombe mu bihembo bya Salax Awards.

    Eric Mucyo avuga ko ategura imiterere y'iyi njyana yifashishije cyane Jimmy Pro, kandi yagiye akoramo indirimbo zirimo nka 'Smilling', 'Ubwuzu bw'imbaraga' n'izindi.

    Gakondo Fusion yabaye imvano ya 'Afro Gako'?

    Mucyo yavuze ko ashingiye ku miterere y'injyana ya Afro Gako yakomanyije imitwe ya Producer Element ndetse na Country Records, asanga yaratekerejwe abantu bashingiye kuri 'Gakondo Fusion' yahimbye, ariko kandi yishimira ko bagenzi be babashije kurenza aho yari ageze igitekerezo cye.

    Uyu mugabo yavuze ko byaba ari iby'agaciro kanini nk'abahanzi babashije gukora umuziki ushingiye ku 'jyana z'umuco wacu'.

    Ati 'Ntekereza ko abatekereje gukora 'Afro Gako' bashingiye ku miterere y'injyana ya 'Gakondo Fusion'. Iyacu ishingiye ku mbyino n'ingoma zacu aho tureba mu bihanze iyi njyana akaba ari byo dukoresha, kandi niwumva neza uko 'Afro Gako' irimo ibicurangisho bihuye n'ibyacu.'

    Element aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye kumurikira Isi imikorere y'injyana idasanzwe ya 'Afro Gako' yahanze.

    Uyu musore w'i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.

    Yavuze ati 'Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n'umuco w'u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina “Afro Gako”. Nubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.'

    Mu itangazo Country Records, yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, yavuze ko iyi njyana 'Afro Gako' ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.

    Yavuze ko 'Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry'uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y'abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.''   

    Country Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya 'Afro Gako', bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo 'ndetse n'uwashyizeho ikirango cy'injyana'. Bati 'Ukuri n'igihe birahari kuri twese.''

    Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, bigaragara ko Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yagize iyerekwa ry'iyi njyana mu myaka irindwi ishize. Icyo gihe yatangiye kwiyambaza abantu barimo Habimana Emmanuel, usanzwe ari umucuranzi ukomeye w'inanga, batangiye kugerageza gukora iyi njyana.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Habimana Emmanuel yavuze ko bwa mbere yumva izina 'Afro Gako' yaryumvanye Noopja ubwo yamusabaga ko yamufasha kuyikora ku buryo izaba ikirango cy'umuziki w'u Rwanda.

    Ati 'Hashize igihe kinini rwose Noopja abimbwiye ndetse rwose imyaka itari munsi y'irindwi cyangwa umunani kuko twabonanye mbere, ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere angezaho igitekerezo nanjye mubwira ko byakunda.'

    'Bitewe nuko ncuranga inanga ya Kinyarwanda, twiyemeje kuzatangira iyo njyana gusa icyo gihe byari mu bitekerezo. Nyuma rero yaje kongera arampamagara ngo tubitangire.'

    Uyu mugabo yavuze ko Noopja akimara kumubwira ko ashaka guhanga injyana nshya yahise abyumva vuba, kuko 'nanjye ndi umuntu ukunda kuba nahanga udushya kandi mba mu muziki wa gakondo'.

    Yavuze ko ari igitekerezo yishimiye, yumva yashyiraho itafari rye ngo umuziki nyarwanda nibura nawo ugire umwimerere n'injyana nshya yakwitirirwa atari iz'ahandi gusa cyane cyane ko 'twashakaga kurema uruvangitirane rwa Afro Beat na Gakondo hacurangishijwemo ibicurangisho gakondo by'u Rwanda'.

    Habimana yavuze ko muri we yumva impamvu yo guhanga ibintu bishya bitamenyerewe ariko byazagira 'Brand y'Igihugu' nk'uko umuntu acuranga rumba ugahita wumva ko ari iyo muri Congo.

    Icyo gihe, uyu mugabo yabwiye Noopja ko basabwa gukora ibintu byiza bitamenyerewe ndetse bikanamenyekanishwa kuko 'nabonagamo ko abahanzi bacu baba abagezweho abenshi babaga batitaye kuri gakondo kandi ahubwo ariyo yatuma bagira umuziki ufite inkomoko w'igihugu cy'abo'.

    Akomeza ati 'Rero namusabye (Noopja) ko twabikora twitonze kugirango bigere ku ntego gusa ntibyari byoroshye kubivuga no mu magambo gusa byaje kwemera no gutangira kubishyira mu bikorwa biremera.'

    Yasobanuye ko injyana ya Afro Gako igizwe n'injyana ya Afro Beat hanyuma igacurangwamo inanga, umuduri, iningiri n'ikembe, ingoma, ikondera n'ibindi.

    Habimana yavuze ko bakomeje urugendo rwo gukora iyi njyana ku buryo izumvikanisha mu buryo bwihariye umuziki w'u Rwanda.

    Element yisanze gute muri Afro Gako?

    Habimana yarahiye arirenga, avuga ko Noopja ariwe muntu wa mbere yumvanye ivuka rya Afro Gako, kandi ko icyo gihe Element yari atarinjira muri Country Records.

    Ati 'Mukuri rwose igitekerezo kivuka twakiganiriye na Noopja kandi rwose Element ntiyari yakanagera muri Country Record nk'uko nabikubwiye ni ibintu twaganiriye na Noopja kera iyo nshuti yacu Element itaranaza inaha pe!'

    Akomeza ati 'Gusa mpamya ko nawe avugishije ukuri yabibibwira y'uko icyo gitekerezo yagisanze muri Country Record.'

    Habimana yavuze ko bwa mbere batangira kugerageza gukora iyi njyana, Noopja yamuhuje na Element 'kugirango dukore Sample'. Avuga ariko ko Element atigeze amubonera umwanya.

    Ati 'Ariko mu kuri sibyo yashyizemo imbaraga (Element). Yagize imishinga myinshi y'indirimbo, zamubanye nyinshi amburira umwanya tutarangije 'Sample' twashakaga gukora mu gutangira 'Afro Gako'.

    Yavuze ko abonye ko Element yamubiriye umwanya, yabwiye Noopja amushakira undi muntu bazajya bakorana kuri uyu mushinga w'iyi njyana. Icyo gihe, Noopja yashatse kumuhuza na Producer Real Beat ariko 'nawe abona afite imishinga myinshi'.

    Byatumye Noopja ahitamo ko Habimana atangira gukorana na Producer Pakkage. Ati 'Njye na Pakkage yaduhaye inshingano zo kugira icyo dukora kandi tukakimwereka.'

    Yavuze ko umushinga wa mbere bakoze, wavuyemo indirimbo 'Abahungu' ya Juno Kizigenza, uyu muhanzi yashyize hanze, ku wa 29 Mutarama 2024.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Juno Kizigenza yavuze ko ari mu rwego rwo kwakira imizi ye binyuze muri 'Gakondo' yo guhanga kubera gukora umuco ukarenga imipaka y'umuziki.

    Yavuze ko iyi njyana ya Afro Gako itanga inkuru idasanzwe y'ubutwari hamwe n'ubushake bw'urubyiruko bwo kuvugurura umuco.

    Aha niho Habimana ahera avuga ko abantu bakwiye kumenya ko 'Noopja' ariwe wazanye igitekerezo cya 'Afro Gako'. Ati 'Ndibaza abantu bakwiye kugira ukuri 'Afro Gako' ni igitekerezo cya Country Records cyazanwe na Noopja.'

    Yavuze ko Element yageze ubwo yerekeza muri 1:55 AM nta mushinga n'umwe w'indirimbo akoze wubakiye kuri Afro Gako. Akomeza ati 'Tujya kugitangira ni Element wari wahawe izo nshingano gusa ntabwo yigeze rwose abyitaho arinda ahava nta 'Draft' n'imwe irangiye dukoze ngo tuyereke Noopja.'

    Akomeza ati 'Afro Gako ni igitekerezo bwite cya Noopja waharaniye ko kijya mu bikorwa n'ubu akiri kubikora. Element yahawe inshingano yo kuba twayitangira ariko mu by'ukuri abiburira umwanya.'

    Uyu mugabo yavuze ko atiyumvisha ukuntu Element yiyitirira 'Afro Gako' mu gihe azi neza ko nta ruhare yigeze agira mu kuyitunganya. Ati 'Sinumva rero uko yabyiyitirira nta kintu na kimwe yigeze abasha no kugerageza gukora ngo kirangire kuri iyo njyana nawe rwose ndibwira yibwije ukuri mu mutima yabikubwira neza.' 

    Eric Mucyo yatangaje ko injyana ya 'Gakondo Fusion' yahimbye yabaye imvano y'injyana 'Afro Gako'


    Eric Mucyo yavuze ko abahanzi bakwiye gusenyera umugozi umwe mu kurema injyana izaranga umuco w'u Rwanda 


    Country Records ihagarariwe na Noopja, ivuga ko aba Producer bemerewe gukoresha ‘Afro Gako’ ariko ko batazihanganira uwiyitirira iyi njyana 


    Element avuga ko mu myaka ine ishize ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi njyana
     

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMUHIRA' YA ERIC MUCYO

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘I BWIZA’ ERIC MUCYO YAKORANYE NA JAY POLLY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142812/eric-mucyo-yagaragaje-uko-gakondo-fusion-yahimbye-yabaye-imvano-ya-afro-gako-yateje-impaga-142812.html

  • Uruganda Kinazi Cassava Plant Ltd rwageneye inkunga abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku itariki 8 Gicurasi 2024 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka rwerekeje mu Rwunge rw'Amashuri rwa Rutabo A mu Murenge wa Kinazi ahari icyobo ndangamateka cyataburuwemo imibiri 60,000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Abakora muri KCP Ltd basobanuriwe amateka y'iki cyobo ndetse bashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro iyo mbaga yahaburiye ubuzima.

    Bageze ku Rwibutso rwa Kinazi basobanuriwe amateka mabi ya Jenoside yahakorewe igahitana imbaga y'Abatutsi barenga 63,255 barushyinguyemo. Abo batutsi ni abaturukaga mu zahoze ari komine za Ntongwe, Muyira, Mugina n'ahandi. Ku isonga ry'abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, hari Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komine Ntongwe kuri ubu yaje kuvamo imirenge ya Kinazi na Ntongwe.

    Kagabo yashutse Abatutsi bari batuye muri iyo kamine n'izindi zari ziyegereye na cyane ko igice cy'Amayaga zarimo cyari gituwe n'Abatutsi cyane abasaba kujya ku biro by'iyo komine ngo abashakire uburinzi batazicwa.

    Bamaze kugwira ku itariki ya 20 Mata mu 1994 yabahamagarije Interahamwe ziraza zibiraramo zirabica ariko bagerageza kwirwanaho zigaruka bucyeye bwaho na bwo biba uko.

    Tariki 21 Mata mu 1994 Kagabo yari yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi bari barokotse igitero cy'ijoro rya tariki 20. Ababwira ko abona atagifite imbaraga zo kubarinda icyiza ari uko bajya kuri Sous-préfecture arabanza afunga imihanda yose asigaza inzira ica Nyamukumba aho yari yashyize abajandarume n'imbunda ndetse n'interahamwe n'imihoro.

    Undi wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'Abatutsi muri iyo komine ni Nsabimana Jacques wari Perezida w'Ishyaka rya CDR ari we wacukurishije icyobo cyajugunywagamo Abatutsi, ndetse n'impunzi z'Abarundi zari mu Nkambi ya Nyagahama na zo zagiye zigaba ibitero ku batutsi ndetse zinafatanya n'Interahamwe mu kwica abari bahungiye kuri Komine Ntongwe. Abo bagabo babiri bafatawa nka ba nyambere muri Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Ntongwe, IBUKA muri Kinazi ivuga ko na n'ubu batarabasha gufatwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

    Mu gikorwa cyo kuremera ibyiganjemo ibiribwa abarokotse Jenoside batujwe mu Mudugugu wa Murambi muri Kinazi utuyemo imiryango 32, abawutuye bishimiye cyane iyo nkunga.

    Mugirente Japhet uyobora uyu mudugudu w'abarokotse akaba n'inshike ya Jenoside yagize ati 'Iyi nkunga tuyakiranye umutima mwiza kuko by'umwihariko abantu barokotse Jenoside tugenda duhura n'ibibazo byinshi harimo iby'ihungabana n'ubukene.'

    'Hari bamwe muri twe bafite ubutaka ariko buri kure cyane kandi ni abakecuru gukurayo imyaka birabagora kandi n'umutekeno wayo kuko ari kure ni ikibazo. Kuba hari abantu batuzirikana bituma hatabaho kwigunga no kwiheba turabashimiye cyane Kinazi Cassava Plant'.

    Ubuyobozi bw'Uruganda rwa KCP Ltd bwavuze ko nk'uruganda ruba rusanzwe rukorana n'abaturage ari ngombwa no kubunganira mu zindi gahunda zijyanye n'imibereho.

    Bizimana Jérôme uri gusoza inshingano ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru w'agategenyo wa KCP yagize ati 'Tuba tugomba kwifatanya n'abaturage mu bikorwa byose biba byateguwe na Leta cyangwa se na bo ubwabo tukabereka ko turi kumwe.'

    'Ni inshingano za buri Munyarwanda na buri kigo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko binadufasha mu mibanire n'imikoranire myiza n'abaturage. Bibereka ko tutari abantu b'abacuruzi bagambiriye amafaranga gusa ahubwo ko no mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza yabo dufatanya'.

    Bizimana kandi yongeyeho ko Igihugu cya mbere y'imyaka 30 cyaranzwe n'urwango n'ivangura bikadindiza iterambere ry'abenegihugu ariko ko ubu nyuma ya Jenoside hari icyerekerezo cyiza mu ngeri nyinshi kandi gitanga icyizere cy'ahazaza.

    Hashyizwe indabo ku cyobo cyiciwemo Abatutsi bagera kuri 60 000

    Uhereye ibumoso, Umuyobozi Mukuru mushya wa KCP hamwe n'Umuyobozi w’agategenyo ucyuye igihe

    Bunamiye inzirakarengane zihashyinguye banashyira indabo ku mva

    Basobanuriwe amateka y’iyicwa ry’Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso

    Ahari ibiro by’Umurenge wa Kinazi ubu ni ho hiciwe imbaga y’Abatutsi mu 1994

    Abarokotse Jenoside baremewe ibyiganjemo ibyo kurya

    KCP yateye inkunga ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside

    Ubuyobozi bwa KCP bwatanze n’inkunga yo kwita ku Rwibutso rwa Kinazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-kinazi-cassava-plant-ltd-rwageneye-inkunga-abarokotse-jenoside