Blog

  • Yateguje indirimbo na Diamond, Israel Mbonyi,… – #rwanda #RwOT

    The Ben ari mu banyamuziki bakomeye bahora bahenzwe ijisho! Nawe avuga ko amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yavuze ko mu mishinga y’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi harimo indirimbo ebyiri yakoranye n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi bakoreye muri studio ya Country Records.

    Yavuze ko izi ndirimbo ziri hafi. Ati “Ni indirimbo ebyiri, imwe yamaze gufatirwa amajwi nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohokera Abanyarwanda.”

    The Ben yavuze ko Israel Mbonyi ari inshuti ye ya hafi. Ati 'Mbonyi ni umwe mu nshuti zanjye. Gukorana nawe ntabwo bisaba kubitegura.'

    Muri iki gihe, uyu muhanzi ari kwitegura kujya gukorera igitaramo muri Capital One Arena muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Li John, Onyx, Diamond, Otile Brown n'abandi.

    The Ben agiye kujya muri Amerika mu gihe yamaze gufata amajwi y’indirimbo yakoranye na Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, ndetse birashoboka ko yakorana indirimbo na Diamond.

    Ati “Hari indi ndirimbo ishoboka na Diamond, yego! Ntabwo irafatirwa amajwi, ariko n’ibiganiro twaganiye bishobora kujya mu bikorwa vuba aha.'

    Indirimbo ya mbere ‘Why’ yakoranye na Diamond yagiye kuri shene y’uyu muhanzi, kuri iyi nshuro The Ben yavuze ko izajya kuri shene ye ya Youtube.

    Yavuze ko nta gikombo yigeze agira mu kuba ‘Why’ yarashyizwe ku rubuga rwa Diamond. Ati “Nta gihombo byanteye. Nibaza ko indirimbo ikurikira ari igihe cyo kugirango ijye kuri shene yanjye… Nta gihombo byanteje.

    Uyu muhanzi yavuze ko hari indirimbo yari yakoranye na Tuff Gang itigeze ijya hanze, kandi ko ari gutekereza kuba yanashyira hanze indirimbo yakoranye n’umuraperi Bull Dogg.

    Yavuze ko gushyira hanze indirimbo bisigaye bisaba ibintu byinshi birimo nko kuba kompanyi zicuruza umuziki zibanza guhura ku mpande zombi mbere y’uko indirimbo ijya hanze.

    Ati “Nk’uko nabikubwiye muri iki gihe iyo tugiye gusohora indirimbo kompanyi zacu zidufasha mu gusakaza indirimbo zirabanza zigahura, zikamenya indirimbo ikwiye kubanza, ntabwo bicyoroshye nka mbere.”

    The Ben yavuze ko ari gutekereza kubanza gushyira hanze indirimbo ye bwite, kuko yijeje abakunzi be ko muri Gicurasi 2024 azashyira hanze indirimbo nshya nyuma ya 'Ni Forever.' 


    The Ben yavuze ko gukorana indirimbo n’umuhanzi bahuza bimworohera kurusha abandi mu muziki 


    The Ben yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Diamond bitanga icyizere cyo kongera gukorana indirimbo


    The Ben yavuze ko yakoranye indirimbo ebyiri na Israel Mbonyi zizasohoka mu gihe kiri imbere


    The Ben yavuze ko yasabye imbabazi Bull Dogg nyuma y'uko indirimbo bakoranye itagiye hanze ku gihe bari bavuganye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN AVUGA KU MISHINGA YE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142792/yateguje-indirimbo-na-diamond-israel-mbonyi-bull-dogg-the-ben-yahishuye-imishinga-idasanzw-142792.html

  • The Ben yavuze ibya Album ye imaze imyaka 6… – #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko ibi ari byo bitumye abakunzi be bamaze imyaka itandatu bategereje Album yabijeje yahurijeho abanyamuziki bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'abandi.

    Muri 2017 ubwo yari muri Afurika y'Epfo mu kiganiro na Radio ‘TransAfrica Radio’ ikorera mu Mujyi wa Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana indirimbo na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri 2018.

    Muri icyo kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse ko bitegura gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The Ben yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho, ariko siko byagenze.

    Muri 2021 kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yatangaje ko yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n’indirimbo 50% zihimbaza Imana ndetse n’izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n’ibihangange mu muziki.

    Amwe mu mazina yavugwaga ko ari kuri iyi Album ni Diamond, Joe Boy, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo 'Can't get enough' ndetse na Kolokolo'.

    Indirimbo yakoranye na Diamond ariyo “Why” yarasohots ndetse iri mu zakunzwe cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itegeze ijya hanze.

    Iby’iyi album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko yayiboneye izina “Black Tiger” asaba abakunzi be kumubwira uko babyumva.

    Kuva icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi album. The Ben yabwiye InyaRwanda ko yamaze kwanzura gushyira hanze iyi Album, ariko ko mu gihe itarajya hanze azakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.  

    Ati “Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugirango abantu bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari muri uyu mwaka.”

    Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020. The Ben yigeze kubwira Radio Rwanda binyuze mu 'Samedi de Tente' ko urubuga rwa 'iTunes' rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy'uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.

    Yagize ati 'Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo gushyira indirimbo kuri 'iTunes' bisa nka 'application'. Ni ikintu wowe wohereza bakacyemeza kigashyirwaho mu gihe runaka.'

    Iyi Album yatunganyirijwe muri Nigeria. Nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi avuga ko nta muhanzi waho bakoranye indirimbo ahubwo ko hari ho indirimbo 'Go Low' yakoranye n'itsinda ry'abanyamuziki bari mu ba mbere bakunzwe muri Kenya, Sauti Sol. Muri iyi ndirimbo 'Go Low', bamwe mu bagize Sauti Sol baririmba mu Kinyarwanda bavuga ku bwiza bw'umukobwa.

    Uyu muhanzi kandi anavuga ko yashyizeho indirimbo 'Can't Get Enough' yakoranye n'umunya-Kenya, Otile Brown. The Ben akomeza avuga ko gukorana indirimbo n'umuhanzi bisaba ko bombi bunga ubumwe kurusha uko bahuzwa n'ubushabitsi.

    Nubwo The Ben atashyize hanze Album, ariko yagiye ashyira imbaraga mu gushyira hanze indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi zirimo nka “This is love” yakoranye na Rema Namakula, ‘For real” yakoranye na Igor Mabano, “Go low” yakoranye na Babo Ekeight n’izindi.


    The Ben yatangaje ko nta gisibya muri uyu mwaka azashyira hanze Album ye nshya


    Imyaka itandatu irashize, abantu bategereje Album The Ben avuga ko yahurijeho abahanzi bakomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142793/the-ben-yavuze-ibya-album-ye-imaze-imyaka-6-itegerejwe-142793.html

  • Harimo umugore umwe! Abaraperi 10 bafatwa nk… – #rwanda #RwOT

    Mu baraperi b'ibyamamare bagiye bamenyekana mu gihe cyose injyana ya Hip-Hop imaze ibayeho, harimo abafatwa nk'ab'ibihe byose hashingiwe ku buhanga bwabo, ubwamamare, icyo bamariye iyi njyana kuva bayinjiramo ndetse n'ubushobozi bakura muri uyu muziki.

    Uyu munsi, InyaRwanda yahisemo kugukugezaho urutonde rw'abaraperi 10 badateze kwibagirana muri iyi njyana ku Isi haba abakiriho n'abatakiriho.

    1.     Jay-Z


    Umuraperi Jay-Z, niwe ufatwa nk'umwami w'injyana ya Hip Hop ku Isi kugeza ubu. Aya mateka ntayakura ku bushobozi bwe mu muziki cyangwa kuba yarabanye n'umuhanzikazi w'icyamamare Beyonce, ahubwo ni ku bw'imbaraga z'ubushobozi akura muri label ye yitwa Roc-A-Fella Record yashinze mu 1994.

    2.     Kendrick Lamar


    Kendick Lamar agezweho cyane muri iki gihe ku bw'ubuhanga akomeje kugaragaza mu myandikire y'indirimbo ze, yamenyekanye ubwo yamaraga gushyira hanze indirimbo yise 'Good kid, m.A.A.d city' mu 2012. 

    Hanze y'ubwamamare n'ubudahangarwa afite mu muziki, uyu muraperi afite kompanyi ikomeye cyane yitwa pgLang yashyiranye hanze na Dave Free mu 2020.

    3.     Lil Wayne


    Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye nka Lil Wayne ni umuraperi byagorana kubona umuntu ukurikirana umuziki wa hip hop utamuzi ku Isi bitewe n'itafari rinini yashyize kuri iterambere ry'iyi njyana. Nubwo ubu akora wenyine, ariko uyu muraperi yatangiranye n'itsinda rya Hop Boys ryakanyujijeho muri za 1990.

    4.     J. Cole


    Umuraperi J. Cole wakuriye muri Karolina y'Amajyaruguru, yatangiye kwandika izina nyuma yo mu 2000 abikesheje 'mixtape' ze ebyiri zanamuhesheje gusinyishwa muri label ya Jay-Z Roc Nation mu 2009.

    5.     Tupac


    Ibigwi bya Tupac Shakur [2Pac] wamaze no kwitaba Imana birazwi hirya no hino ku Isi. 

    Tupac wahoraga yambaye bandana, afite album yitwa 'All Eyez on Me' yagiye hanze mu 1996, iri mu zagurishijwe cyane mu mateka y'injyana ya Rap, nubwo nyuma y'amezi 7 yahise apfa ku myaka 25. Uyu muraperi yabaye icyitegererezo cy'abaraperi bo mu gihe cye ndetse n'abari kuvuka ubu.

    6.     Drake


    Umuraperi Drake watangiriye kuri Televiziyo atazi ko azavamo umuraperi w'icyamamare ngo Isi yose imuhange amaso, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze 'mixtape' ye ya mbere mu 2010 yise 'Thank Me Later.'

    Kuva icyo gihe, Drake yagiye akora album zitandukanye maze zikamukundira zikamuhira ziriho indirimbo yahuriyemo n'abandi baraperi bakomeye nka R Nicki Minaj, Lil Wayne n'abandi barimo nka Rihanna.

    Drake nawe yaje gutangiza label ye ya Ovo Sound yashinze mu 2012. Uruhare rukomeye yagize muri uyu muziki sirwo rumugira uw'ibihe byose gusa, ahubwo ni umuhate we mu kurera no gufasha impano zikizamuka muri hip hop bituma benshi babimwubahira.

    7.     Kanye West


    Nubwo yavukiye muri Atlanta, umuraperi Kanye West usigaye wiyita Ye ahamya ko akomoka muri Chicago. Ye ntabwo yinjiye muri iyi mihanda ari umuhanzi ahubwo yatangiye ari Producer utunganya imiziki,aza kumenyekana ubwo yasinyaga kwa Jay-Z muri Roc-A-Fella Records maze bikaza kumenyekana ko ari we wakoze indirimbo zakunzwe nka  'You Don’t Know My Name' ya Alicia Keys.

    Usibye umuziki, uyu muraperi arazwi cyane mu ishoramari ry'ibijyanye n'imideli, no kuba yarabanye ndetse yarabyaranye n'icyamamare nka Kim Kardashian bifite ikintu kinini bisobanuye.

    8.     Nicki Minaj


    Nicki Minaj ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Hip Hop ku Isi, niwe muraperi w'igitsina gore ubasha kuza hafi ku rutonde rw'abaraperi b'ibihe byose. Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj] wavukiye muri Trinidad and Tobago, arazwi cyane muri iyi njyana nk'umugore wayitangiye kandi akemeza Isi yose ko afite impano idashidikanwaho.

    Nicki Minaj wibitseho ibihembo agahishyi birimo na Grammy, yaharuriwe amayira byeruye na album ye yise 'Pink Friday' yashyize hanze mu 2010, maze kuva icyo gihe ahindura imvugo yari imaze kumenyerwa y'uko Hip hop ari injyana y'abagabo gusa.

    9.     Nas


    Nasir bin Olu Dara Jones wamenyekanye nka Nas, ni umwe mu baraperi bagize uruhare runini mu iterambere ry'umuziki wa Rap wamenyekanye cyane muri za 1990. Kugeza n'ubu, album ya mbere y'uyu muraperi yashyize hanze mu 1994 yise 'Rolling Stone' iracyari muri album zifatwa nk'iz'ibihe byose muri Hip hop.

    10. Eminem


    Biragoye cyane kuvuga injyana ya Hip Hop ngo ntuvuge izina Eminem. Marshall Bruce Mathers III [Eminem] yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga album ya mbere hanze yakoreye muri studio yari ikomeye cyane icyo gihe ya Interscope Records yise 'The Slim Shady LP.'

    Usibye kuba azwi nk'umuhanzi ufite ibihangano byacurujwe cyane, uyu muraperi yibitseho ibihembo bitabarika birimo Grammy 15.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142788/harimo-umugore-umwe-abaraperi-10-bafatwa-nkabibihe-byose-ku-isi-142788.html

  • Abanyamadini biyemeje gufasha mu migendekere myiza y'amatora y'Umukuru w'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Ibyo babigarutseho ubwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yagiraga ibiganiro n'inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali zirimo iz'ibanze, abafatanyabikorwa n'abanyamadini.

    Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda Ndayizeye Isaie yagaragaje ko nk'itorero bifuza ko amatora y'Umukuru w'Igihugu azagenda neza kandi biteguye gufasha abayoboke bayo kuzayagiramo uruhare.

    Yakomeje ati 'Twishimira ko igikorwa cy'amatora mu Rwanda kiba cyishimiwe n'abantu bose ku buryo usanga abantu bose baba bategereje umunsi w'amatora ko ugera. Hariho umwanya tugira wo gutanga amatangazo y'ibizakorwa mu nsengero, mu kiliziya no mu misigiti. Tugira amaradiyo ndetse n'imbuga nkoranyambaga dukoresha ibyo byose numva ari uburyo bwakifashishwa kugira ngo abayoboke bacu bazitabire amatora.'

    Yasabye ko hazabaho umunsi wihariye wazahurizwaho amadini n'amatorero mu Mujyi wa Kigali kugira ngo harebwe ubutumwa bukwiye bushobora gutangwa muri yo ku bayabarizwamo bujyanye n'amatora.

    Umunyamabanga w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Mujyi wa Kigali akaba n'Umuyobozi wungirije mu Itorero Presbyterienne mu Rwanda, Rev. Jolie Kandema yashimangiye ko amatorero afite runini mu banyarwanda kuko abayarimo bagize umubare munini w'abazatora bityo ko ari ingenzi kugaragaza umusanzu wabo.

    Umunyamabanga Mukuru wa Alliance Evangelique mu Rwanda, Bishop Esron Maniragaba, yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 amadini yifatanyije n'umujyi kandi byatanze umusaruro mwiza.

    Ati 'Muri Covid-19 twifatanyije n'Umujyi w Kigali kandi twese imihigo, ndahamya ntashidikanya koi bi nabyo bitatunanira.'

    Uwari uhagarariye Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, Sheikh Dawudi Rushokaninkindi, yagaragaje ko mu idini ya Islam batangiye gutanga ubwo butumwa kandi bazakomeza kubutanga anizeza ko abayoboke ba Islam mu Rwanda bazitabira amatora.

    Ku rundi ruhande Pasiteri Uwumuremyi Jean Leopord wari uhagarariye Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi akaba n'umuyobozi ushinzwe abapasiteri muri iryo torero yijeje ko ubutumwa bwo gukangurira abayoboke babo kwitabira amatora agomba kubugeza kubandi kugira ngo butambutswe.

    Ati 'Turabizeza ko mu matorero yacu nubwo aha ngaha ytuhaje ku rwrego w'umujyi wa Kigali ariko nk'uhagarariye abapasitor mu Rwanda mbasha no kubigeza ku bandi ku buryo ubu butumwa bugomba kugera hose.'

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko abanyamadini bafite uruhare rukomeye kuko abayoboke babo babumvira bityo ko mu myiteguro y'amatora babigizemo uruhare yazagenda neza kurushaho.

    U Rwanda ruteganya Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yahujwe azaba ku wa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu mu gihe muri Diaspora bazaba batoye ku wa 14 Nyakanga.

    Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Oda Gasinzigwa yasabye ubufatanye mu gukangurira abaturage imigendekere myiza y’amatora

    Umushumba Mukuru w’Itorera rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, yijeje ubufatanye mu migendekere myiza y’amatora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-biyemeje-gufasha-mu-migendekere-myiza-y-amatora-y-umukuru-w

  • Sainte Famille Hotel yagaruye Orechestre Impala n'amafunguro ya Kinyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amafunguro iyi hoteli yatangije muri Werurwe uyu mwaka mu cyiswe 'Sunday African Cuisine' akundwa na benshi ku bw'umwimerere ateguranywe. Abafashe kuri aya mafunguro iki gikoni kigitangira bavuze ko babonye ahantu heza ho gufatira amafunguro ateguye mu buryo bw'umwimerere kandi atarimo ibirungo byinshi.

    Nyuma y'akaruhuko k'intangiriro yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bwa Sainte Famille Hotel buratangaza ko ubu iki gikoni cyongeye gufungurwa kandi bakaba biteguye kwakira ku bwinshi abazakigana.

    Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Bukumura Egide yavuze ko 'Sunday African Cuisine' yongeye gufungura kandi ko amafunguro yose ya Kinyarwanda bayafite ndetse n'urwagwa rw'umwimerere rudapfa kuboneka ahandi muri Kigali.

    Yagize ati “'Sunday African Cuisine' ni inteko ya Kinyafurika igizwe n'amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda abantu badusabye igihe kirekire kuko bari bayakeneye. Ni amafunguro atarimo amavuta utapfa kubona muri hoteli zindi ziri mu Mujyi wa Kigali; ibyo ni agashya ku bakiriya bacu. Twatangiye mbere y'icyunamo kandi abantu bari bari kwitabira cyane. Ubu twongeye twasubukuye, tuributsa abakiliya bacu ko twagarutse.'

    Yakomeje ati 'Ni ibiryo bifite umwimerere byo mu muco nyarwanda w'uko kera batekaga, umuntu arya ntarwaragurike kuko nta birungo biba birimo. Ikindi ni uko aya mafunguro aba aherekejwe n'umuziki wa Kinywarwanda wa Orchestre Impala kandi byose biteguye mu buryo bwa Kinyarwanda.'

    Bukumura yongeyeho ko aya mafunguro aba ari kumwe n'urwagwa rwenze mu buryo bw'umwimerere.

    Ati 'Hano muri Sainte Famille Hotel dufite urwagwa rwiza kandi ubu barushyize ku rundi rwego mu kurutegura kuko dufite n'icyemezo gitangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge cyo gukorana isuku'.

    Igikoni cya 'Sunday African Cuisine' kiboneka buri cyumweru kuva saa sita kugeza saa kumi z'umugoroba ariko ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko bushobora kongera amasaha kizajya kirangiriraho bitewe n'ibyifuzo by'abakiliya. Harimo amafunguro agenewe abakuru ndetse n'agenewe abana bato ku biciro bito.

    Muri ayo mafunguro harimo nk'imyumbati, ibihaza, amashaza, umushogoro, rukacarara, igitoki, ibigori, amateke, ibisusa, inyotse, nyirakarayi ndetse n'ibindi by'umwimerere wa Kinyarwanda tutibagiwe n'urwagwa rwenze mu buryo butavangiye.

    Hategurwa umutsima wa rukacarara

    St Famille hotel yagaruye amafunguro ya Kinyarwanda

    Ibi byitwa nyirakarayi

    Imyumbati igeretse ku bishyimbo wayihasanga

    Izi ni imbogeri

    Ibi biratogosheje

    Aya ni amashaza atetse Kinyarwanda

    Ibihaza bikundwa na benshi biba bihaboneka

    Ibi ni ibigori bitogosheje

    Umukino w’igisoro nawo uba uri kuhakinirwa nk’umwe mu mikino ya kera mu Rwanda

    Aya mafunguro aba aherekejwe n’umuziki wa Kinyarwanda ucurangwa na Orchestre Impala

    Aya mafunguro aba ari mu nkono za Kinyarwanda

    Abatanga serivisi muri St Famille Hotel baba babukereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sainte-famille-hotel-yagaruye-orechestre-impala-n-amafunguro-ya-kinyarwanda

  • Ikigo ZEP-RE cyabaye Umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuwa 07 Gicurasi 2024 hanasinywa amasezerano y'imikoranire, ubera aho Ishami rya ZEP-RE rikorera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, aho wiyitabirwa n'abayobozi b'impande zombi.

    Umuyobozi uhagarariye ZEP-RE mu Rwanda, Alice Uwase, yavuze ko iki kigo kibaye Umunyamuryango wa WIFR mu rwego rwo gushyigikira gahunda y'uburinganire, cyane cyane ko na cyo kimakaje gahunda yo kudaheza abagore mu iterambere hashyigikirwa uburinganire.

    Ati ''Dufatanyije na Women in Finance Rwanda, tuzabasha gukorana mu bijyanye no kuzamura ubushobozi bw'abagore bakorera mu bigo by'ubwishingizi bikazatuma umubare w'abagore mu myanya y'ubuyobozi mu bigo by'ubwishingizi wiyongera, mu gihe kizaza.”

    Alice Uwase kandi yavuze ko Ikigo ZEP-RE mu nshingano zacyo zo guharanira guteza imbere ubwishingizi kuri bose, gitanga ubwishingizi budaheza abantu bo mu nzego z'ubukungu izo ari zo zose.

    Urugero ni uko binyuze mu bwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworizi hifashishijwe ikorabuhanga ndetse n'abahinzi bahagarariye abandi muri buri mudugudu, byagaragaye ko harimo umubare munini w'abagore, bityo ko ubu bufatanye buzagira uruhare mu kubageraho mu buryo bworoshye.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango WIFR, akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Ubucuruzi, NCBA Bank Rwanda, Lina Higiro, yavuze ko ubu bufatanye bw'ibi bigo nta gushidikanya buzagira uruhare mu guteza imbere abagore bo mu bigo by'imari.

    Ati ''Tunejejwe no kwakira ZEP-RE nk'Umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda. Ubu bufatanye buzagira uruhare rukomeye mu kubakira ubushobozi abagore bari mu rwego rw'ibigo by'imari by'umwihariko mu bigo by'ubwishingizi.”

    Lina Higiro kandi yabwiye Ubuyobozi bwa ZEP-RE mu Rwanda ko Women in Finance Rwanda ifitanye imikoranire n'Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi ku bijyanye n'imari kizwi nka 'Chartered Institute for Securities & Investment- CISI', bityo ko imikoranire y'ibi bigo yanahesha amahirwe abakozi ba ZEP-RE b'abagore n'abakobwa bakaba bahabwa buruse zo kwiga.

    Umuyobozi wa ZEP-RE mu Rwanda, Alice Uwase, yavuze ko iki kigo kibaye umunyamuryango wa WIFR mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi ku mpande zombi

    Hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi

    Aya masezerano yitezweho kugira uruhare mu kongera umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-zep-re-cyabaye-umunyamuryango-wa-women-in-finance-rwanda

  • Ibitaramo bya Trace Awards na Move Africa big… – #rwanda #RwOT

    Ni umwaka wasize ibitaramo bikomeye nka Move Africa bibereye ku butaka bw'u Rwanda ku nshuro ya mbere utibagiwe n'ibitangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, byahurije i Kigali ibyamamare mu ngeri zinyuranye byatanze ibyishimo ku bihumbi by'abantu.

    Muri raporo ya RCB, bavuga ko amafaranga u Rwanda rwinjije mu 2023 yazamutseho 48% ugereranyije n'ayo bari binjije mu 2022 binyuze mu nama bakiriye.

    RCB ivuga ko amafaranga yinjije yavuye nama zabereye mu Rwanda zirimo nka: Women Deliver Conference, International Congress on Conservation Biolog, irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, irushanwa rya Iron Man., irya Basketball Africa League n'izindi.

    Inavuga ko andi amafaranga yinjije yavuye mu bikorwa birimo nk'itangwa ry'ibihembo Trace Africa Music Awards & Festival, Move Afrika by Global Citizen, Inteko rusange ya FIFA n'ibindi.

    2023 yanasize u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere ibirori by'imikino ya Giants of Africa byatumye abarimo Diamond na Diamond bongeye gutaramira i Kigali. Byasize ibyishimo ku rwibutso rudasaza kuri benshi, ariko cyane cyane umunyamerika Kendrick Lamar wapfundikiye ibirori bya 'Move Afrika'.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ibihembo bya Trace Awards bigiye kongera gutangirwa mu Rwanda, ndetse ko n'abategura ibirori bya Move Afrika bamaze gufata itariki y'igihe ibi bitaramo bizabera muri BK Arena. Ariko ibitaramo bya 'Giants of Africa' ntibizabera mu Rwanda kuri iyi nshuro.      

    Ibihembo bya Trace Awards byatangiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere tariki 21 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye muri BK Arena, ariko byari bishamikiyeho n'ibindi bikorwa binyuranye by'iserukiramuco birimo ibyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Byitabiriwe n’ abantu batandukanye bo mu bihugu birimo ibya Afurika, Amerika y'Amajyepfo, Ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n'ibindi bikora ku Nyanja y'Abahinde.

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya VisitRwanda.

    Icyo gihe mu gutanga ibi bihembo haririmbye abarimo: Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy, Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n'abandi.

    Ibitaramo bya Move Afrika byo byabereye mu Rwanda, ku wa 6 Ukuboza 2023, icyo gihe byapfundikiwe n'igitaramo cya Kendrick Lamar. Bitegurwa n'Umuryango Global Citizen ndetse na PGLang.

    'Move Afrika' ni umushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane wa Afurika n’abahanzi mpuzamahanga. Uyu mushinga ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:

    Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Ku wa 2 Gicurasi 2024, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama yiswe 'Global Citizen Now', yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibitaramo bya Move Afrika, kandi biteguye gukomezanya ubufatanye no mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.

    Ati “Reka ntangire mvuga ko u Rwanda rwishimiye cyane kwakira ku nshuro ya mbere igitaramo cya Move Africa mu Ukuboza 2023, kandi twiteguye gukomeza imikoranire na Global Citizen mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.”

    Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ibi bitaramo bifite akamaro kanini cyane mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni mu kubaka ubumenyi bukenewe mu 'bitaramo binini', ubwa kabiri ni ukugaragaza uruhare rw’abanyafurika mu kubaka Inganda Ndangamuco zifite agaciro kanini mu mafaranga, bishobora kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’umugabane wa Afurika n’uko urubyiruko rufata uyu mugabane.

    Yanavuze ko Move Afrika ifite uruhare cyane mu kuganira ku bibazo byugarije sosiyete, aho nk’umwaka ushize haganiriwe ku rwego rw’ubuzima cyane cyane hitawe ku ruhare rw'abajyanama b’ubuzima.

    Urutonde rw'abegukaye ibihembo bya Trace Awards 2023:

    1.Album y'umwaka: Love Damini- Burna Boy (Nigeria)

    2.Indirimbo y'umwaka: Calm down – Rema (Nigeria)

    3.Video nziza: Baddie -Yemi Alade (Nigeria)

    4.Best Male: Davido (Nigeria)

    5.Best Female: Viviane Chidid (Senegal)

    6.Indirimbo yahuriweho: Unavailable – Davido (Nigeria) ft Musa Keys (Afrika y'Epfo)

    7.Umuhanzi mushya: Roseline Layo (Côte d'Ivoire)

    8.DJ: Michael Brun (Haiti)

    9.Producer mwiza: Tam Sir (Côte d'Ivoire)

    10.Umuhanzi w'indirimbo z'imana: KS Bloom (Côte d'Ivoire)

    11.Best live: Fally Ipupa (DRC)

    12.Umubyinnyi: Robot Boli (Afrika y'Epfo)

    13.Umuhanzi wa Afurika ivuga Icyongereza (Best artist Africa anglophone): Asake (Nigeria)

    14.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igifaransa (Best artist Africa francophone): Didi B (Côte d'Ivoire)

    15.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igiportugal (Best artist Africa lusophone): Gerilson Insrael (Angola)

    16.Umuhanzi wo mu Rwanda: Bruce Melody 

    17.Umuhanzi wa Afrika y'Iburasirazuba: Diamond Platnumz (Tanzania)

    18.Umuhanzi wa France n'u Bubiligi: TayC (France)

    19.Umuhanzi wo mu Bwongereza: Central Cee

    20.Umuhanzi wo mu birwa bya Carraibe: Rutshelle Guillaume (Haiti)

    21.Umuhanzi wo mu birwa by'inyanja y'u Buhinde: Goulam (Comoros)

    22.Umuhanzi wo muri Bresil: Ludmilla

    23.Umuhanzi wa Afurika y'amajyaruguru: Dystinct (Morocco) 

    Mu Ukuboza 2023, Kendrick Lamar yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere 

    Ku wa 22 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abanyamuziki batwaye ibikombe muri Trace Awards




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142785/ibitaramo-bya-trace-awards-na-move-africa-bigiye-kongera-kubera-i-kigali-142785.html

  • Real Madrid 1-1 FC Bayern Munich – #rwanda #RwOT

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    88′ Real Madrid ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Joselu ku mupira waruhinduwe na Vinicius Junior 

    84′ Thomas Tuchel nawe yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Jamali Musiala na Harry Kane hajyamo Thomas Muller na Choupo-Moting

    80′ Carlo Ancelotti yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Rodrigo na Valverde hajyamo Brahim Diaz na Joselu

    79′ Real Madrid iri kwiharira umupira gusa kubona aho yamenera ngo itsinde igitego nibyo byabaye ikibazo 

    76′ FC Bayern Munich ikoze impinduka mu kibuga havamo Leroy Sane hajyamo Kim Min Jae 

    70′ Real Madrid yaribonye igitego cyo kwishyura giturutse kuri Matthis de Ligt wari witsinze ariko umusifuzi avuga ko habayemo amakosa aracyanga 

    69′ Real Madrid ikoze impinduka mu kibuga havamo Aurelien Tchouaméni na Toni Kross hajyamo Eduardo Camavinga na Luka Modric

    68′ FC Bayern Munich ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Alphonso Davies uzamukanye umupira gake gake awuhawe na Harry Kane yinjira mu rubuga rw’amahina ahita arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura 

    65′ Lunin wa Real Madrid nawe arayitabaye ku ishoti ryari rirekuwe na Jamali Musiala ariko arishyira muri koroneri 

    59′ Manuel Neuer akomeje kwerekana ko ari umwe mu banyezamu beza Isi yagize akuramo imipira iremereye,uwitwa Vinicius azamutse acenga agera imbere y’izamu arekura ishoti gusa uyu Mudage arishyira muri koroneri 

    58′ Real Madrid ibonye kufura nziza ku ikosa Konrad Laimer akoreye Jude Bellingham iterwa neza na Toni Kross gusa Manuel Neuer aratabara ayikuramo 

    54′ Rodrigo arase igitego cyabazwe ku mupira yarahawe na Vinicius Junior gusa anyujije umupira mu maguru ya myugariro,Eric Dier uragenda ukubita ku giti cy’izamu 

    51′ Vinicius Junior arimo arabona uko yinjirira ku ruhande ari kunyuraho rw’ibumoso gusa hakabura abantu ahereza umupira 

    48′ FC Bayern Munich kuva igice cya kabiri cyatangira niyo iri guhererekanya umupira kurusha Real Madrid 

    46′ Igice cya kabiri gitangiye Real Madrid isatira binyuze kuri Vinicius Junior winjiranye umupira mu rubuga rw’amahina gusa awuhaye Valverde ntiyawufatisha ngo awutereke mu izamu 

    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0(2-2)

    45′ Igice cya mbere cyongeweho umunota 1

    39′ Vinicius Junior arekuye ishoti riremeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina gusa Manuel Neuer aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga 

    35′ Vinicius acenze neza Joshua Kimmich yinjira mu rubuga rw’amahina gusa atinda gutera birangira nta cyo bitanze

    30′ Abakinnyi ba FC Bayern Munich barimo barakina bugarira cyane bityo bigatuma aba Real Madrid bibagora kwinjira mu rubuga rw’amahina rwabo

    28′ Rutahizamu wa FC Bayern Munich,Harry Kane arekuye ishoti riremeye gusa umunyezamu wa Real Madrid arishyira muri koroneri itagize icyo itanga

    27′ Umukinnyi wa FC Bayern Munich,Serge Gnabry agize ikibazo cy’imvune asimburwa na Alphonso Davies 

    25′ Kugeza kuri ubu Real Madrid iri kwiharira umupira ku kigero cya 57% mu gihe FC Bayern Munich yo ari 43%

    22′ Real Madrid yongeye kurata uburyo ku mupira waruzamukanwe na Rodrigo ageze imbere y’izamu agiye kuwuha Vinicius Junior gusa ba myugariro ba FC Bayern baba maso bawukuraho

    21′ Ikipe ya FC Bayern Munich nayo itangiye gukina ihererekanya ishaka uko yarema uburyo yagera imbere rya Real Madrid 

    16′ FC Bayern Munich ipfushije ubusa amahirwe yaribonye ku mupira wari wirukankanywe na Leroy Sane gusa ageze imbere y’izamu akina bya cyana arawutakaza

    12’Real Madrid irase uburyo 2 bwari bwabazwe,uwitwa Vinicius Junior arekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu umupira ugarukira Rodrigo agerageje gusongamo umunyezamu wa FC Bayern Munich aratabara 

    11′ Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukina yiharira umupira naho abakinnyi ba FC Bayern Munich bagacunga ko iwutakaza ngo iwirukankane igana mu izamu

    7′ Umukino utangiye gufata irangi,FC Bayern Munich nayo ibonye uburyo bwashoboraga guteza ibibazo ku mupira Serge Gnabry ahinduye imbere y’izamu gusa naho  habura ukozaho ngo awushyire mu izamu 

    5′ Real Madrid irase uburyo bwa mbere buremereye ku mupira mwiza Dani Calvajar yayahinduye y’izamu habura umuntu ukozaho amenyo y’inkweto

    3′ Ikipe ya Real Madrid niyo irimo irahererekanya umupira gake gake ishaka uburyo ikurura abakinnyi ba FC Bayern Munich ngo ibone umwanya wo kwinjira mu rubuga rw’amahina 

    1’Umukino utangiye Real Madrid isatira ku mupira uzamukanywe na Vinicius Junior gusa ba myugariro ba FC Bayern Munich bashyira umupira muri koroneri itagize icyo ibyara

    Abakinnyi 11 ba FC Bayern Munich babanje mu kibuga :

    Neuer

    Kimmich

    De Ligt, Dier

    Mazraoui

    Laimer

    Pavlović

    Sané

    Musiala

    Gnabry

    Kane

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: 

    Lunin

    Carvajal

    Rudiger

    Nacho

    Mendy

    Tchouaméni

    Kroos

    Valverde

    Bellingham

    Rodrygo

    Vinicius 

    Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi ukabera mu Budage kuri Allianz Arena wari warangiye  anganyije ibitego 2-2. 

    Ni ibitego FC Bayern Munich yari yatsindiwe na Leroy Sane ku munota wa 53 ndetse na Harry Kane ku munota wa 57 mu gihe Real Madrid yo yari yatsindiwe na Vinicius Junior ku munota wa 24 no kuwa 83.

    Uyu mukino birasa nkaho uhengamiye ku gutsinda kwa Real Madrid bitewe n’icyo imibare yerekana.

    Imibare yerekana ko ikipe ya Real Madrid itari yatsindwa na FC Bayern Munich mu mikino 8 ya UEFA Champions League iheruka,yatsinzemo 6 banganyamo 2.

    Real Madrid niramuka igeze ku mukino wa nyuma umutoza wayo ,Carlo Ancelotti araba inshuro ya 6 ahagaze mu gihe FC Bayern Munich yo iramutse ihageze umutoza wayo Thomas Tuchel yahita aba umutoza wa mbere ugeze ku mukino wa nyuma inshuro 3 mu makipe atandukanye.

    Ikipe ya Real Madrid igiye gukina uyu mukino ishaka igikombe cya 15 cya UEFA Champions League mu gihe FC Bayern Munich yo irimo irashaka icya 7 yongera kuri 6 imaze gutwara.

    Iyi kipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne igiye gukina uyu mukino nyuma y’quko yegukanye igikombe cya shampiyona mu gihe FC Bayern Munich yo byarangiye kubera ko cyamaze kwegukanwa na Bayern Leverkusen.

    Uko mu mihanda yerekeza kuri Santiago Bernabeu byari bimeze mbere y’umukino 

    Mu mihanda yerekeza kuri Santiago Bernabeu ni uku hari hameze mbere y’umukino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142789/live-real-madrid-yakiriye-fc-bayern-munich-mu-mukino-uhengamye-142789.html

  • Ateye ubwoba! Ubusesenguzi bw’Ibifi binini mu… – #rwanda #RwOT

    Jean Chrysostome Ndasingwa niyo mazina ye ariko mu muziki azwi cyane nka Chryso Ndasingwa. Kuwa 05 Gicurasi 2024 ni bwo yakoze igitaramo cy’amateka yise “Wahozeho Album Launch”, akaba yaracyimurikiyemo Album ye ya mbere yise “Wahozeho” y’indirimbo 18.

    Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club. Cyitabiriwe n’ibyamamare nka Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, Alex Muyoboke, Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, n’abandi.

    Nticyari igitaramo gusa ahubwo cyari nk’ikoraniro ry’abizera b’amatorero anyuranye dore ko cyitabiriwe n’abashumba batandukanye nka Apotre Masasu Joshua ari nawe wabwirije, Apotre Patrick Rugira wari MC afatanyije na Tracy Agasaro, Prophet Claude Ndahimana, Pastor Tom Gakumba, Pastor Liliose Tayi, Pastor Frank Karemera na Pastor Fred Katagwa.

    Izindi nkuru wasoma: Chryso Ndasingwa yujuje BK Arena mu gitaramo cyagaragayemo imbaraga z’Imana – Uko cyagenze-AMAFOTO

    Yabaye uwa kabiri wujuje BK Arena! Chryso Ndasingwa ni muntu ki? – AMAFOTO + VIDEO

    Yaciye impaka! Chryso Ndasingwa wari wabwiwe ko ‘azaririmba urwo abonye’ yujuje BK Arena atigisa ‘Social media’

    Aime Uwimana yahawe igihembo cyihariye na Chryso Ndasingwa – AMAFOTO

    Bamusabye kuzakora ‘One Man Concert’: Ibyabereye inyuma y’amarido n’udushya mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa

    Chryso yaratangariwe cyane bitewe n’uko ari cyo gitaramo cye cya mbere yari akoze mu myaka itatu gusa amaze mu muziki, kandi akuzuza BK Arena yananiye abahanzi b’ibikomerezwa, uretse gusa Israel Mbonyi umaze kuyuzuza kabiri ariko we yahataramiye amaze gukora ibitaramo bibiri byabereye Serena Hotel (2015) na Camp Kigali (2017).

    Bamwe bahise batangira kwibaza bati “Chryso Ndasingwa ni muntu ki?”. Abasanzwe bamuzi ndetse n’abamumenye nyuma y’uko yanditse amateka avuguruye mu muziki wa Gospel, agakora igitaramo cya mbere cyitabirwa n’abantu ibihumbi buzuye muri BK Arena, bahuriza ku kuba afite kwizera kwinshi, kandi Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Kwizera kurarema”.

    Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo “Wahozeho” yitiriye Album ye ya mbere

    Ibi byatumye ndeba muri Bibiliya nsangamo amagambo asobanura byinshi ku ‘Kwizera’ kwatumye Chryso Ndasingwa yiyemeza gutaramira muri BK Arena nyuma yo kubigambirira kandi akabyemererwa n’Imana ko izabana nawe [Ni ko yatangaje ubwo twaganiraga].

    Mariko 10:52 52. “Yesu arayibwira ati 'Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.' Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.” Ugendeye kuri iki cyanditswe, wahamya ko igitaramo cya Chryso cyagenze neza cyane kubera kwizera kwinshi yagize akima amatwi abamutegaga iminsi yaba abo bari bafatanyije ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Matayo 17:20 20. “Arabasubiza ati 'Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti 'Va hano ujye hirya' wahava, kandi ntakizabananira.”

    Matayo 21:21 21.Yesu arabasubiza ati 'Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk'iby'umutini gusa, ahubwo mwabwira n'uyu musozi muti 'Shinguka utabwe mu nyanja', byabaho.

    Abaroma 10:17 17 “Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo”. Abeheburayo 11:8 “Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya”.

    Icyakora kwizera gusa ntiguhagije ahubwo bisaba ko guherekezwa n’ibikorwa. “Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye” Yakobo 2:26. 

    Ni ko byagenze no kuri Chryso Ndasingwa kuko nyuma yo kwizera, yarakoze cyane, yisunga insengero ndetse yiyambaza itangazamakuru cyane. Si ibyo gusa ahubwo yaraniteguye cyane dore ko yamaze amasaha hafi abiri aririmbira abitabiriye igitaramo cye mu muziki mwiza ugera ku ndiba y’umutima. 

    Benshi bagiye mu Mwuka mu buryo bukomeye bituma hari abavuga ko yazanye urusengero muri BK Arena. Ibi birahura n’ibyo ab’amazina akomeye mu muziki bagarutseho ubwo bavugaga ku gitaramo cya Chryso kuri mikoro za InyaRwanda. 

    Mbere y’uko tuganira ku busesenguzi bwabo n’ibyo babona byashobije Chryso kwandika amateka, twakwibusa amagambo y’ubwenge yavuzwe na Bishop Aime Uwimana na Apotre Joshua Masasu kuri Chryso Ndasingwa bahaye umusanzu ukomeye ku gitaramo cye cya mbere. Bombi bamusobanura nk’umuramyi w’agatangaza u Rwanda rwungutse.

    Ubwo yabwirizaga ibihumbi by’abitabiriye igitaramo cya Chryso, Apotre Masasu yagarutse buhanga bw’uyu muhanzi, abusanisha n’ubw’umuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. “Ni umucuranzi w'umuhanga, ni umugabo w'imbaraga n'intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.'

    Bihura neza n’ubuhanga bwa Chryso dore ko uretse kwandika neza no kuririmba neza azi no gucuranga ibicurangisho binyuranye nka Gitari Piano, Saxophone n’ibindi. Aca bugufi, akumva inama agirwa, agakorana neza na bagenzi be b’abaramyi, akunda gusenga cyane, hejuru y’ibyo byose akambara buri munsi ikote ryo kwizera.

    Utinye umuramyi watumye Apotre Masasu yongera kwitabira ibitaramo nk’uko yabitangaje ubwo yabwirizaga muri Arena. Yavuze ko yari amaze iminsi yibaza impamvu ari ngombwa kwitabira ibitaramo 'bimwe na bimwe', kuko asanga hari ibikorwamo bidakwiriye. Yavuze ko Chryso afite umutima wo kuramya kandi akaba yitonda mu byo avuga n’ibyo akora.

    Ibyo Aime Uwimana yatangaje kuri Chryso Ndasingwa wanamuhaye igikombe

    Aime Uwimana yavuze ko ashimishwa no kuba Chryso Ndasingwa avuga ko yamubereye umugisha mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi intambwe atera azirikana ko yabaye urufatiro rw'ubuzima bwe mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.

    Yavuze ko umugisha atari icyo uhabwa gusa, kuko umugisha ukomeye ari ukubera umugisha undi muntu. Ati 'Ndabishimira Imana rero! Iteka iyo abahanzi nk'aba bari kuzamuka, iyo bambwiye bati waradufashije mu gukora uyu murimo, numva binshimishije ko Imana yashimye ko nkora uyu murimo mu buzima bwabo.'

    Yavuze ko Chryso Ndasingwa afite umutima wo kuramya, kandi amubona nk'umusore ufite umuhate wo gushaka kumenya byinshi. Yongeyeho ko Chryso afite ishyaka ryinshi mu murimo w'Imana. Ati 'Afite umutima wo gukunda kuramya Imana, ntakabuza azagera kure”.

    “Nizera ko iyo ufite uwo mutima, ukagira n'umutima ukunda kuramya, ntakabuza ugera kure. Wiga, ukosora ibitagenda neza, ibitagenda neza ushyiramo imbaraga, afite imbaraga, ku buryo nizera ko azagera kure hashoboka, nakomeza gukora uko ari gukora.'

    Chryso Ndasingwa we yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n’uburyo yashyigikiwe. Ati “Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n’abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n’abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!”. Kuri X, yanditse asabira Imana umugisha kuko yabuze ikindi yayisabira.

    Igitaramo cye cyanyeganyeje BK Arena, bamwe basaba ko ubutaha yazakora igitaramo cye wenyine nta wundi muhanzi atumiye. Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye buri wese wagize uruhare mu itegurwa ry'igitaramo cya Chryso. Ati 'Imana ihe imigisha imirimo y'abateguye n'abashyigikiye.'

    InyaRwanda yegereye bamwe mu mazina aremereye mu muziki, badusesengurira igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyabaye ipaji y’imbere mu binyamakuru byose byo mu Rwanda. Birashoboka ko ubaye uri umunyamakuru w’imyadagaduro ukaba utarakoze inkuru kuri iki gitaramo wari kubiryozwa n’umukoresha wawe kuko niyo yari inkuru. 

    Ibyo Chryso yakoze byananiye The Ben, Bruce Melody, Diamond Platnumz, Davido n’abandi bataramiye muri BK Arena. Yabaye umuhanzi wa kabiri wanditse aya mateka nyuma ya Israel Mbonyi. Inzobere mu muziki w’u Rwanda, zisanga Chryso akwiriye kubera urugero abandi bahanzi na cyane ko amateka yanditse, ari nyuma y’imyaka 3 gusa amaze mu muziki. 

    Peter Ntigurirwa

    Uyu mugabo arazwi cyane muri Gospel ndetse aravuga rikijyana. Afite agahigo ko kuba ari we washinze Ikinyamakuru bwa mbere mu Rwanda kuri interineri muri za 2006-2007. Ikinyamakuru cye Isange.com cyagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi ba Gospel. Ni we nyiri ibihembo byubashywe cyane muri Gospel bya Sifa Rewards.

    Peter Ntigurirwa avuga ko “Bamwe mu bahanzi bakuru ba Gospel bakwiriye kugira icyo bigira kuri uyu mwana [Chryso] kuko kwamamara ntibigendana n’imyaka, ahubwo bigendana no gusengera, kumva, kumvira, gutegereza icyo Imana ishaka ko unyuza mu gihangano bitari ugutwika, kugira ikinyabupfura mu Itorero bakorana bya hafi n’abashumba b’Itorero.”

    Yavuze ko kuba Gospel yatunga umuntu “birashoboka kuruta uko tubitekereza”. Ati “Mbese abumva indirimbo z’abahanzi bakuramo iki ku buryo bakurikira nyiri igihangano kandi batitaye ku bwamamare bwe? Kuba Gospel yagera ku rwego nk’uru ni ibyo kwishimira kuko biha ubutumwa abahanzi bayivuyemo ko kuririmbira Imana ari umwuga wakwinjiriza uwemeye gukurikiza indangagaciro navuze haruguru.”

    Ally Soudy

    Afatwa nk’umwe mu banyamakuru b’ibihe byose mu Rwanda by’umwihariko mu Myidagaduro. Ni umwe mu bacurabwenge b’ibihembo byubashywe cyane mu myidagaduro nyarwanda bya Salax Awards. Yakoze kuri Radio Salux na Isango Star, yamamara cyane mu kiganiro ‘Sunday Night’ cyazamuye abahanzi benshi, ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we.

    Nk’umuntu wagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, ndetse n’ubu akaba akomeje guhihibikanira ko umuziki w’u Rwanda utera imbere, Ally Soudy yishimiye cyane intambwe yatewe na Chryso kuko ibyo yakoze bitangaje!. Ati “Chryso Ndasingwa ntabwo nari muzi cyane, hari indirimbo ye imwe nari nzi ariko ntabwo umuziki we nari nywuzi cyane;

    Namusobanukiwe cyane agiye gutegura kino gitaramo kuko harimo inshuti ze nawe ubwe twaravuganye bansaba ko namufasha ku cyo nshoboye kugira ngo igitaramo kizagende neza, ni bwo namumenye kurushaho, ntangira no kumva indirimbo ze. Ariko hari indirimbo ye yamamaye nari nzi imwe [Wahozeho] nibaza ko ariyo abantu benshi bari bazi ni bwo navuga ko namumenye kurushaho.

    Ally Soudy avuga ko “hari igihe umuntu aza indirimbo ye imwe ikamamara ariko kubera Gospel atari umuziki numva cyane, hari igihe indirimbo y’umuramyi iza ikamamara cyane cyangwa n’izina rye rikaza rikavugwa cyane, ugasanga abantu tutaba muri Gospel cyane dutangiye kumukunda kuko nanone akenshi ndeba umuziki cyane, ururirimbo [melody], uko bacuranga n’ibindi, ni uko rero namumenye nyuma nza kumusobanukirwaho nyuma.”

    Uyu munyamakuru w’izina rikomeye ndetse wanabaye umuhanzi, yavuze ko kuba Chryso Ndasingwa amaze imyaka 3 agakora igitaramo “ntabwo nibaza ko igihe umuntu amaze mu muziki ari cyo gitanga igihe umuntu akwiriye gukora igitaramo. Nibaza ko igitaramo mu muziki biterwa n’imikorere y’umuntu. Uko umuntu ashaka gukora gahunda ze”.

    Ati “Chryso rero biragaragara ko ari umukozi, kuko uzasanga hari abahanzi benshi dufite uretse no muri Gospel, no muri Secular, usanga umuhanzi afite indirimbo zikunzwe cyane ariko atarakora n’igitaramo n’umunsi n’umwe cyangwa se atagira n’igitaramo cye bwite kigeze kibaho mu buzima bwe cyangwa se cyanakwiriye kuba ari igitaramo gihoraho.”

    “Akenshi usanga abantu batekereza nka Chryso ari abantu b’abakozi, ari abantu bahora mu kazi (Active) aba adatuje iyo adafite ikintu arimo arakora cyangwa se afite intego ashaka kuzigeraho. Ni cyo kintu nabonye kuri we muri iyi myaka itatu amaze, nibaza ko muri we ashobora kuba ari umukozi, ari umuntu uba ushaka kugera ku ntego ze aba yarihaye aje mu kintu runaka”.

    Ati “Si no mu muziki gusa, umuntu mu buzima ukunda gukora, iyo abaye umuhanzi arakomeza agakora cyane kugira ngo atere imbere cyangwa se ibyo ashaka kugeraho abigereho. Ni cyo kintu namuvugaho kuba mu myaka 3 waza mu muziki ugakora igitaramo, nta kindi bisobanuye mu muziki, uretse ko bisobanuye ko umuhanzi ari umukozi”.

    Ati “Azi icyo ashaka, afite intumbero kandi ukabona arimo arashaka kuzigeraho, arakora igishoboka cyose kugira ngo azigereho. Namubwira ko ateye ubwoba (akubita igitwenge), Chryso ateye ubwoba!! Icyizere afite ateye ubwoba, akwiriye no kwigisha abandi.”

    Ally Soudy ati “Nabwo ndi bwirarire bakibimbwira bwa mbere ngo agiye gukorera igitaramo muri BK Arena, ntabwo ndi buvuge ngo namuciye intege kuko ntabwo njya nca intege abantu mba nzi ko ibintu byose bishoboka, ahubwo utekereza ‘strategies’ [umuvuno] uri bukoreshe kugira ngo ugere ku cyo ushaka kugeraho.”

    Yavuze ko akimenya ayo makuru ya Chryso yagize amakenga na cyane ko yari azi indirimbo ye imwe gusa, yibaza niba igitaramo cye kizitabirwa, ndetse niba kizashoboka “ariko noneho ndicara ndareba, umuziki wa Gospel utandukanye n’umuziki wa Secular, ifite ukuntu ishingiye ku marangamutima y’abantu cyangwa n’uko abantu bagira amatsinda bahuriramo”.

    “Kuba ubutumwa bwashoboye kubageraho bari buze, ariko bitavuze ko ari uwo ari we wese byakundira. Rero bakibimbwira, ni cyo kintu nahise ntekereza nti buriya ukoze aha n’aha hari igihe byashoboka, ariko nyine ntibikuraho ko uwo muntu afite icyizere kidasanzwe.”

    Ally Soudy ati “Chryso ikintu namubwira afite ikintu kidasanzwe muri we rwose kuko ntabwo ari abahanzi benshi b’abanyarwanda bagira icyo cyizere cyo kuvuga ngo reka dukore igitaramo tugikorere ahantu hazamo ibihumbi icumi, binarenga. 

    Ikintu namubwira ntabwo asanzwe, Imana ishobora kuba yarakanzeho, hari ahantu Imana yakanze [yahise yongera araseka], ubwo arumva icyo nshaka kuvuga, afite amavuta cyangwa se afite umugisha muri rusange.”

    “Umugisha rero iyo Imana ikweretse ko uwufite uwukoresha neza. Icyo namubwira ni uko uyu mugisha Imana yamuhaye akomeze awukoreshe neza mu kubaka, we ku giti cye, umuryango, igihugu, umuziki wa Gospel, n’umuziki muri rusange, uwo mugisha twese uzatugereho”.

    Ally Soudy avuga ko biba bitangaje cyangwa se bitumvikana kuba umaze imyaka runaka mu muziki ufite indirimbo zakunzwe, ufite album, ariko utarakora igitaramo n’umunsi n’umwe. Icyakora avuga ko buri wese agira amahitamo y’uburyo ashaka gukora ibintu bye.

    Aragira ati “Ntabwo ari ngombwa ngo ukore ibyo Chryso akoze cyangwa ibyo Israel Mbonyi akoze, singombwa ngo ukore ibyo Platin P yakoze, ushobora gukora ibyawe, ukaduha igitaramo cy’abantu bawe bagukunda nubwo baba ari icumi, cyangwa makumyabiri;

    Ngira ngo warabibonye umwaka ushize nanjye nakoze igitaramo cyanjye kandi cyagenze neza cyane ku rwego rwanjye. Rero buri wese ashobora gukora igitaramo cye ku rwego rwe kandi kikagenda neza, cyane cyane iyo witabaje abantu, bagakora hirya no hino bakagushyigikira, ibintu byose birashoboka.”

    Noopja

    Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya Noopja wanabaye umunyamakuru ni umwe mu bafite ukuboko mu iterambere ry’umuziki nyarwanda. Ni Founder akaba na CEO na Country Records, inzu itunganya umuziki ifatiye runini umuziki nyarwanda muri iki gihe.

    Ni we wavumbuye impano yari yihishe muri Producer Element [EléeeH], aramurema dore ko ari na we wamwise iri zina, amuhindura izina ry’igitangaza mu muziki w’u Rwanda. Producer Kiiiz nawe uri kubica bigacika muri iyi minsi ni Noopja wamuzanye. 

    Nubwo Noopja afite ibyo bigwi mu muziki ndetse akaba yaranabaye umunyamakuru, nawe yatunguwe na Chryso Ndasingwa dore ko ahamya ko atari amuzi. Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati “Nkubwije ukuri, ntabwo nari nzi Chryso cyane nk’uko wenda nzi Israel, Alexis Dusabe n'abandi, ariko indirimbo ze zimwe narazumvaga nkumva ziri ‘popular’.”

    Mu busesenguzi bwe asanga imigendekere myiza y’igitaramo cya Chryso Ndasingwa yaratewe n’ibi bikurikira: “Azi intego ye, afite team nzima, azi kubana, nabonye yiyoroshya kandi ashobora kuba yumva inama. Akorana neza n’itangazamakuru kuko igitaramo cye cyamamajwe n'ingeri zose”. 

    Yongeyeho ati “Gusa njye nk'umukristo, hari ubwo umuntu akora ikintu cy'umuhamagaro Imana yamushyizemo; iyo bimeze gutya rero si we uba akora, ni Imana iba ibirimo; bibaye ari ko biri na Stade ‘Amahoro’ yazayuzuza kuko ububyutse bwari hejuru cyane muri kiriya gitaramo, Chryso yakoze amateka pe.”

    Noopja ati: “Ubundi Gospel izahora imbere ahanini bitewe n'ibi bintu bikurikira:

    -Discipline [imyitwarire] nziza iranga abayikora

    -Kugira intego no kwirinda guhora muri rwaserera. Aba Gospel n’iyo bagira ibyo batumvikanaho bikemuka gipfura, nta kwandagazanya no kwiteza ababotera ubusa. ⁠Kudasamarira amafaranga ariyo muri Secular abenshi baba barangamiye mu gihe abandi barwana no gutanga ubutumwa bwiza na ‘quality’.

    -Kwiyoroshya no kwiga gukorana n'abandi kandi neza

    -Kugira network nini (mu madını yose), k⁠ubanza Imana imbere. Secular bo abenshi numva ko kugira hit song bikugira umuntu utazakenera abandi cyangwa Imana; ariko muri Gospel byose bijyana n'isengesho. Iyo bimeze gutya rero Imana ntiyagukoza isoni.

    Ariko nanone imyaka 3 burya kuyikoramo ikintu bikarangira ukoze amateka byanyetetse ko Chryso adasanzwe kuko kuzuza BK Arena si ibya buri wese. Secular aho igeze ni heza gusa haracyabura ubundi bumenyi buzatuma ibyo bakora biba ibintu bihamye, ikindi bakiga kubaka network nk’iyi yo muri gospel.

    Ubundi iyo uzi ko uzi, uba utaramenya, umuziki wa secular ukeneye kwiga ‘How to…’ [Uko bikorwa] Ntabwo kugira indirimbo yarebwe na Miliyoni ari igipimo cy’uko wabaye umuhanzi ukomeye cyane. Hakenewe kubaka ‘Brands’ zikomeye, zirya zituma ushobora nko kumara n’imyaka itanu nta ndirimbo ukoze ariko wajya nka BK Arena ikuzura. 

    Ubona ko hano abasani bari kuri stress za social media aho rimwe na rimwe banagendera ku gitutu cy’imbuga nkoranyambaga, kwiyerekana uko batari, gukora ibintu batateguye cyane, kugira ngo bemeze. Ariko ndizera ko abahanga baba bize ubu.

    Uzi ko hari benshi muri aba basanı b’ibyamamare ushobora kujyana BK Arena mu gitaramo cyabo bwite ntibabone abantu! Kubera iki? Kubera ko bo bubaka ‘Brands’ nk’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga (Social media influencers) ntabwo bazubaka nk'umuhanzi (umuntu uhanga ibintu bizabaho imyaka atari ibijyana n’ibivugwa cyane mu cyumweru kimwe).”

    Mu gusoza, Noopja yavuze ko umuziki wa Gospel wamaze guca ku muziki wa Secular, “Gusa nyine igishimishije ni uko utwo dukosa twakosorwa byoroshye. Naho ubundi Gospel iri imbere”.

    Steven Karasira

    Mu mwaka wa 2025 azizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze mu itangazamakuru, kandi yose ayimaze mu kinyamakuru kimwe ari cyo Radio Umucyo. Nta muhanzi wa Gospel utaramuciye mu biganza. Uretse kuba umunyamakuru ni n’umujyanama mwiza w’abaramyi kuko benshi bakunze kumwiyambaza iyo bari gutegura imishinga iremereye.

    Steven Karasira uzi neza ibijyanye n’abahanzi dore ko yanaririmbiye Richard Ngendahayo nka’ Backing Vocalist’ yabwiye inyaRwanda ko igitaramo cya Chryso yakibonyemo gushyigikirana cyane kw’amatorero. Ati “Imyaka 3 umuntu atangiye si myinshi ariko kuri Ndasingwa n’ibikorwa bye, rwose wabonaga y’uko ari imyaka myiza na cyane ko atari azwi bihambaye.

    Ariko sinibaza ko yigeze ajya cyane mu bitaramo ngo abe kuri affiche tumubone yatumiwe, ntabwo twamubonye mu by’ukuri, byagaragaraga nk’aho ari umuntu utazwi ku rwego ruhambaye rw’abandi. Ikintu cya mbere byanyigishije ni uko muri Gospel birashoboka. Niba Ndasingwa yarujuje BK Arena kandi bigaragara ko atari azwi ku rwego rwiza, birashoboka. 

    Ariko nanone Ndasingwa ni umuramyi mwiza, ni umuhanga akaririmbo kamwe, tubiri turafata, araririmba bigafata rwose. Ikindi gikomeye byansigiye ni uko itangazamakuru ari ikintu gikomeye. Kandi noneho we yifashishije itangazamakuru rya Gikristo, urabona kuba murimo mubitegura [aravuga umwanditsi w’iyi nkuru], hari ukuntu abantu bakorana n’izindi media zindi cyangwa tumenyereye ngo bazi gutegura ibitaramo bikomeye barimo ba Event manager benshi ntabo twabonye mu gitaramo cya Ndasingwa, biravuze rero ngo birashoboka. 

    Birerekana rero icyerekezo cyiza cya Gospel imbere, birerekana gushyigikirana ariko cyane cyane muri zino Born again church urabonamo gushyigikirana gukomeye cyane niba Apotre Masasu avuze ngo nzaba mpari kandi akahaba, mbese ubona ko Masasu atagenda wenyine. 

    Yavuze ko Apotre Masasu avuga rikumvikana kandi bigashyirwa mu bikorwa. Asanga imigendekere myiza ya ‘Wahozeho Album Launch’ yaratewe n’uko Chryso yegereye abashumba kuko “sinibaza ko kuba Masasu atabikorera abandi wenda hari ikibazo cya Approach”.

    Steven Karasira avuga ko iyo Chryso aba abarizwa muri ADEPR ntabwo yari gukora igitaramo cyiza nk’icyo yakoze kuko muri ADEPR badashyigikirana cyane. Niho ahera ashimira amatorero y’abavutse ubwa kabiri yateye ingabo mu bitugu umuramyi Chryso bakamufasha mu kwamamaza ndetse bakitabira igitaramo cye.

    Ati “Iyo Ndasingwa aza kuba ari mu Itorero ya ADEPR, ntabwo nibaza ko byari gukunda, ni yo mpamvu mvuze ano matorero ya Born again churches [abavutse ubwa kabiri], kubera ko ubona gushyigikirana kwa ADEPR ntabwo ari kwinshi;

    N’iyo abashumba bagushyigikira ubona harimo ingorane, kandi igitangaje muri ryo harimo abanyempano benshi cyane! Ndetse rwose nshatse navuga ngo 90% y’abahanzi dufite ni abo muri ADEPR, ariko gushyigikirana kuri bo bisa n’aho bikigoranye.”

    Ati “Rero umuntu nka Ndasingwa wakunze kuba muri church, waramije muri church, imizi ye yashingiwe muri church, kandi akaba umuramyi uhamye kandi ukomeye ukunzwe, ufite n’ibikorwa bikomeye, kuri we nubwo wenda atari azwi ariko gushyigikirwa yari afite yashoboraga kuba yatanga icyizere na mbere hose ubibonye uko abantu bamamazaga;

    Gusa na none ntabwo twari twizeye ko ijana ku jana yakuzuza BK Arena, ariko iki gitaramo cye gisize mu mitwe y’abantu ”umuntu gushirika ubwoba akigirira icyizere”, rwose kugira inzozi kandi ugaharanira kuzigeraho, Ndasingwa ibyo yarabikoze kandi yabigezeho mu gito yari amenyekanye kandi hari abarengeje n’imyaka 10 badashobora gutinyuka icyo kintu.”

    Ati “Ni ikintu gikomeye cyane kwigirira icyizere kandi ugatinyuka, hanyuma Imana nayo igakora. Kandi ikindi ni ukumva ko utihagije wenyine ukaba wahamagara n’abandi bantu bamenyereye ibijyanye no gutegura ibitaramo binini bakagufasha, njyewe nabonye bariya basore mwese abo mu itangazamakuru rya Gikristo ukuntu mwinjiye mugategura kiriya gitaramo, mbona rwose icyizere kirahari ko imbere n’abandi bakwiriye kwitinyuka.” 

    Yagarutse kuri ADEPR ati “Nibaza nk’umuntu abaye ari uwo muri ADEPR akaba afite support  [inkunga] ya church ntabwo yatinya no gutegura igiterane cyo muri Stade Amahoro cy’abarenga ibihumbi 60, ntabwo yagitinya kuko yaba afite amaboko, abantu bose bamuri inyuma. Ariko se icyo kintu cyazaboneka ryari ngo tubone aho umuntu ashyigikiwe?”.

    Yatanze urugero kuri Restoration church, avuga ko umuhanzi uyibarizwamo adakwiriye gutinya BK Arena kuko amatorero atatu yonyine yayuzuza, “haracyarimo rero ikibazo cyo kudashyigikirana, abanyetorero bose bakwiriye gufata umuntu babonye uzamutse nk’impano bahawe/umugisha wabo, bakabiryoherwa, aho ni ho Gospel izakomeza kuzamuka.”

    Theo Bosebabareba

    Nta gitaramo arakora ariko ni icyamamare mu Rwanda na Afrika y’Iburasirazuba yose. Bishoboka ko buri munyarwanda wese azi izina Theo Bosebabireba. Ntiyabashije kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ndetse nta n’ubwo akunze kwitabira ibitaramo muri rusange ariko amakuru yose amugeraho. N’inkuru ya Chryso yamugezeho ubwo yari i Kampala mu ivugabutumwa. Avuga ko yayakiriye neza cyane.

    Theo Bosebabireba ati “Igitaramo cyabaye ndi i Kampala muri Uganda ariko ayo makuru nayamenye ndanabikurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Icyo nabivugaho ni uko umuziki wa Gospel mu Rwanda uri gutera imbere, kandi ni mu gihe kuko n’igihugu cyacu cy’u Rwanda kiri gutera imbere kuba dufite BK Arena nk’nzu y’imyidagaduro na byo ni ibyo gushimwa, tugashima n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu.”

    The Ben

    Afatwa nk’umuhanzi nimero ya mbere mu Rwanda, by’akarusho yatangiriye umuziki muri Gospel ndetse birashoboka ko yazawugarukamo nk’uko aherutse kubicamo amarenga. Uretse n’ibyo, umuziki wa Gospel arawukunda cyane, arawukurikira ndetse uramuryohera. Kuri ubu The Ben yatunguranye ahishura ko ari umufana wa Chryso Ndasingwa.

    Ubwo igitaramo cyari gihumuje, The Ben yanyarukiye kuri Instagram ashimira Chryso ku gitaramo cyiza yakoze ndetse aramusabira ati “Imana ikomeze ukwagure”. Yifashishije amashusho yo mu gitaramo cya Chryso, The Ben yavuze ko iki gitaramo ari bimwe mu bihe byiza bimushimshije kabone n’ubwo atabashije kucyitabira.

    The Ben ufitanye amateka n’umuziki wa Gospel, yagize ati 'Namenye Chryso Ndasingwa umwaka ushize mubwiwe na mukuru wanjye kuko yakundaga gucuranga indirimbo ye ‘Wahozeho’. Ndibuka ko nyumva bwa mbere nayumvise ayicuranga. Icyo gihe nahise mba umufana we. Kuva umwaka ushize nahise mba umufana we, ni umuhanzi mwiza.” 

    The Ben yabwiye IGIHE ko byamubabaje kutitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa, ariko asezeranya ko icy’ubutaha kitazamucika kuko amukunda byihariye. Ati “Nababajwe nuko namenye igitaramo cye ntinze birambabaza cyane. Ngira ngo urabizi ko kitari kuncika. Ntekereza ko ubutaha nakora igitaramo kitazigera kincika.'

    Aragira ati: “Urabizi ko kuri njyewe ndi umufana w'umuziki mwiza ariko iyo bigeze ku wo kuramya no guhimbaza Imana biba ari akarusho, akomereze aho imbere ni heza kurushaho ntekereza ko n'umwaka utaha naduha umuziki mwiza abafana tuzishima.'

    Chryso Ndasingwa wujuje BK Arena agahinduka inkuru ishyushye i Rwanda ni muntu ki? 

    Chryso Ndasingwa yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y'amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga Gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu ku Ijambo ry’Imana ameze nk’uri kubwiriza. Byari biryoshye cyane!

    Avuga ko yifashishije Youtube, yafashe igihe cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi. Nubwo ari umuramyi ndetse uri kwandika amateka muri uyu muziki, yatangiye umuziki akora injyana ya Hiphop mu muziki usanzwe ndetse avuga ko yigiraga byinshi kuri P Fla. Yaje gukizwa, avamo umuramyi ukomeye.

    Uyu musore w’i Nyamirambo yamamaye mu ndirimbo zirangjwe imbere na ‘Wahozeho’ yitiriye igitaramo cye cy’amateka, “Ni Nziza”, “Wahinduye ibihe”, “Wakinguye Ijuur” n’izindi. Ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

    Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya 'Theology' mu ishami rya Bibiliya n’Ubuyobozi muri Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT) iherereye Kicukiro-Kigali. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ‘Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.

    Chryso Ndasingwa byamusabye imyaka 3 gusa kugira ngo yuzuze BK Arena

    Mu kiganiro na The New Times, Chryso Ndasingwa yagize ati “Nakuriye mu muryango w’abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n’ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira.”

    Avuga ko akora icyo Umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana kuko yahindutse ahindutse ubutareba inyuma. Amakuru yamenye ni uko mu muryango we ari abaramyi, kuko na Sekuru ‘yari umuhimbyi’.

    Asobanura impano nk’ikintu ‘uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ‘umusore kuri iyi myaka’. Avuga ko ashingiye ku bitekerezo by'abantu, aho aririmba n'ahandi, abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera 'imbaraga nterwa n'umuryango n'itorero muri rusange'.

    Akomeza ati 'Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b'umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye. Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y'abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.'

    Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo 'Mubwihisho', avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira. Yifuza kwagura urugendo rw'umuziki we, akaba yanakorana n'abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey, Sinach wataramiye mu Rwanda mu 2027, n'abandi.

    Amuritse Album ye mu gihe muri Gicurasi 2024, yasohoye EP ebyiri zirimo iyo yise 'Wakinguye Ijuru' ndetse na 'Wahozeho' yaje no kwitirira Album. Arashaka gukoresha impano ye mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

    Nyuma y'igitaramo cyo kumurika Album ye, aratekereza gutaramira mu bihugu byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada. Anatekereza kuzakorana indirimbo n'abanyamuziki bakomeye ku Isi barimo Sinach na Nathaniel Bassey.

    Chryso Ndasingwa avuga ko iyi yandika indirimbo yibanda ku butumwa bwo kubwira abantu impamvu z’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo n’inyungu bizanira uwizera wese. Ati “Ubutumwa ntambutsa mu bihangango byanjye, bwibanda ku mpamvu z'urupfu n'izuka rya Yesu Kristo kandi bikerekana inyungu bizanira uwizera wese nk’uko tubisanga mu byanditswe”.

    Ku mbogamizi yahuye nazo mu muziki, aragira ati: “Kuva natangira kuririmba nahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo abanca intege, ababona narayobye umuhamagaro ndetse hari n’abandi bo byahesheje umugisha bo bemeza ko nari naratinze kandi abafashijwe n’ubutumwa dutambutsa ni bo benshi. Gusa byose narabyakiriye kandi ni byo bimfasha kwandika amateka nk’uko nkomeje urugendo rwaho nsiganirwa”.

    Impinduka Chryso Ndasingwa yifuza muri Gospel 

    Chryso Ndasingwa avuga ko aramutse afite ubushobozi, “impinduka nshaka ni njye nishimiye ko Itangiriraho, nashimangira gukundana hagati y'abahanzi no gufashanya. Ikindi nashishikariza abahanzi kwiga umuziki cyangwa kwiga gucuranga piano, guitar no kumenya byibuze kwikorera indirimbo muri studio kurigero rwa 40%”.

    Mu mwaka wa 2021 Chryso yatangaje ko mu mboni ze asanga “Umuziki wa Gospel urimo gutera imbere kandi harimo kuvuka impano nshya kandi zishoboye. Media irimo gushyigikira abahanzi kandi ndashimira uburyo abanyamakuru mu ngeri zitandukanye bakora akazi kabo mu kuzamura gospel music mu Rwanda”.

    Igitaramo cye cy’amateka, yagikuyemo igitekerezo cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu myenda ya T-shirts, ingofero n’ibindi byanditseho amagambo y’agakiza ahereye ku yo mu ndirimbo ze. Ni iduka yise “Chryso Store”. Hariho ibyanditseho: Victory, I’m Chosen, I’m Blessed, Faith, Data Yemeye, Wahozeho, Wakinguye Ijuru, Biratunganye,..

    Chryso Ndasingwa yanditse amateka atazibagirana mu muziki w’u Rwanda

    Ni igitaramo cyafashije benshi mu bacyitabiriye komotana n’Imana

    Chryso Ndasingwa yazanye urusengero muri BK Arena! Ntibazibagirwa ibihe by’agahebuzo bagiriye mu gutaramana nawe

    Tracy Agasaro niwe wayoboye iki gitaramo afatanyije na Apotre Parick Rugira

    Nyuma y’igitaramo cye cy’amateka Chryso Ndasingwa yazanye uburyo bushya bw’ivugabutumwa butamenyerewe mu Rwanda

    Minisitiri Utumatwishima yasabiye umugisha Chryso n’abamufashije bose

    REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA CHRYSO NDASINGWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142773/ateye-ubwoba-ubusesenguzi-bwibifi-binini-mu-muziki-kuri-chyso-ndasingwa-wujuje-bk-arena-mu-142773.html

  • Real Madrid yasezereye Bayern Munich igera ku mukino wa nyuma wa Champions League (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Real Madrid yasezereye Bayern Munich igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego 4-3, ni nyuma yo kuyitsinda 2-1 mu mukino wo kwishyura.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, hagombaga kumenyekana ikipe igomba gusanga Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

    Yagombaga kuva hagati ya Real Madrid yo muri Espagne yari yakiriye Bayern Munich yo mu Budage, hari mu mukino wo kwishyura wa 1/2 aho umukino ubanza banganyije 2-2.

    Real Madrid nk’ikipe yari imbere y’abafana ba yo, yakoze ibishoboka byose mu gice cya mbere ngo ibone igitego aho ku munota wa 13 Rodrygo aba yafunguye amazamu ariko umunyezamu Manuel Neuer amubera ibamba awukuramo.

    Yagerageje gushaka igitego ariko biranga. Bayern Munich na ya ntiyari yicaye aho nko ku munota wa 29 Harry Kane yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Lunin awukuramo. Joshua Kimichi na we ku munota wa 45 yagerageje ariko na wo bawukuramo. Bagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ku munota wa 54, Harry Kane yongeye kugerageza Lunin ariko umupira awukuramo. Vinicius na we ku munota wa 60, yagerageje ishoti ariko Manuel Neuer awukuramo byoroshye.

    Imibare ya Real Madrid yajemo ibihekane ku munota wa 68 ubwo Alphonso Davies yatsindiraga Bayern igitego cya mbere.

    Ku munota wa 72, Luka Modric yateye koruneri maze Nacho atera mu izamu, Matthijs de Light aritsinda ariko igitego baracyanga kuko Nacho yari yabanje gukora ikosa.

    Real Madrid yagerageje kwishyura iki gitego kugeza ku munota wa 88 ubwo Joselu wari winjiye mu kibuga asimbura Ferderico Valverde yayitsindiraga igitego cya mbere.

    Uyu rutahizamu waje nk’umucunguzi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa mbere w’inyongera ku mupira yari ahawe na Antonio Rudger. Umukino warangiye ari 2-1. Real Madrid igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Bivuze ko tariki ya 1 Kamena 2024, Borussia Dortmund yo mu Budage zizahurira ku mukino wa nyuma na Real Madrid yo muri Espagne. Umukino uzabera Wembley Stadium mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

    Wari umukino utoroshye

    Manuel Neuer yagerageje ariko akagozi kaza gucika ku munota wa nyuma

    Joselu wabaye umucunguzi wa Real Madrid

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/real-madrid-yasezereye-bayern-munich-igera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league-amafoto