Blog

  • Wakanow yamamaye mu by'ingendo z'indege yaguriye ibikorwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Si ugufungura imiryango gusa kuko yanagize Rurangwa Fifi Josephine Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri iki kigo mu Karere k'Iburasirazuba.

    Wakanow isanzwe ikorera mu bihugu 10 byo muri Afurika, i Burayi n'Iburasirazuba bwo hagati, yatangaje ko ubu bafunguye amashami yabo mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda.

    Ababarizwa muri ibi bihugu bazifuza serivisi z'iyi sosiyete bazajya bazigeraho baciye kuri Wakanow Kenya, Wakanow Rwanda, Wakanow Uganda na Wakanow Tanzania, aho abacuruzi bakomeye, ba mukerarugendo n'abakunda kugenda mu ndege bazasogongera kuri serivisi nziza iyi sosiyete isanzwe itanga.

    Umuyobozi wa Wakanow, Bayo Adedeji, yatangaje ko iyi sosiyete izaniye abatuye aka gace byinshi bazishimira bijyanye na serivisi bifuza bizatuma boroherwa n'ingendo zo mu karere ndetse n'ingendo mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Wakanow.com ikomeje kwagura imipaka ku bijyanye n'ingendo zifashisha ikoranabuhanga. Kuza muri Afurika y'Iburasirazuba bigaragaza imbaraga twashyize mu kongera ubunararibonye mu bijyanye n'ingendo zo kuri uyu mugabane. Imbuga zacu zo kuri murandasi zizatuma abatuye aka karere babona ibyo bakeneye byose ku bijyanye n'ingendo bashaka gukora.'

    Rurangwa Fifi Josephine wagizwe Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri iki kigo mu Karere k'Iburasirazuba, yavuze ko yashimishijwe n'umwanya yahawe, yizeza kuzatuma abakiliya babo bazakomeza kwishima binyuze mu dushya twinshi.

    Ati 'Nka sosiyete isanzwe ishyira imbere kunezeza abakiliya bakanyurwa, Wakanow.com ifite gahunda yo guha umurongo mwiza ibijyanye n'ingendo muri Afurika. Uburyo bumwe tuzabikoramo ni ukuzana Pay Small Small (PSS), izafasha abakiliya bacu kwishyura amafaranga gahoro gahoro bityo bikazakuraho imbogamizi bahura na zo bashaka gukatisha amatike y'indege.'

    Rurangwa yakomeje avuga ko bagiye kongera ubufatanye n'abashoramari bo mu karere, abakorana na ba mukerarugendo ndetse n'abafite amahoteli kugira ngo abakiliya babo bagire uruhare mu guteza imbere ubukungu n'ubukerarugendo bwo mu karere, ariko na bo bakungukira muri serivisi nziza.

    Wakanow.com isanzwe ifasha abayigana kugura amatike y'indege baciye ku rubuga rwabo, ikabagira inama ku ndege bifuza n'igihe zibonekera, uduce twiza basura bageze aho berekeje ndetse n'amahoteli bararamo ikabahuza na yo batiriwe bagira ikindi bakora.

    Rurangwa Fifi Josephine wagizwe Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri Wakanow

    Umuyobozi wa Wakanow, Bayo Adedeji ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Niyonkuru Zephanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wakanow-yamamaye-mu-by-ingendo-z-indege-yaguriye-ibikorwa-mu-rwanda

  • Imikino : Avugwa kw’isoko ry’igura ni gurisha I burayi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Ikipe ya Chelsea FC na Palmeiras ibiganiro bigeze kure ku musore muto w'imyaka 18 witwa Estal william.
    Mu masezeraho harimo agera kuri miliyoni 55 za mayelo mu gihe chelsea ishaka gutanga hagati ya 25 na 33 za mayelo.

    • Manchester United yiteguye kuganiriza ikipe ya crystal palace ngo babe bakumvikana ku kugura  Michael Olise.

    • Ikipe ya Manchester United iravugwamo umutoza Hansi Flick ukomoka mu Budage ngo abe ariwe uzaba umutoza wayo mukuru sezo itaha.

    • ikipe ya Tottenham irashaka gusinyisha umusore ukina muri RB Leipzig witwa Dani Olmo imutanzeho €60m.

    • RB Leipzig yashyize kw'isoko Umukinnyi wayo Xavi Simons ivuga ko ikipe imwifuza yazatanga asaga miliyoni €60M

    Source : https://yegob.rw/imikino-avugwa-kwisoko-ryigura-ni-gurisha-i-burayi/

  • Abasirikare 195 ba RDF basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Ni abasirikare bari bamaze amezi arindwi biga gutwara imodoka zitandukanye n'ibindi bijyanye n'umutekano wo mu muhanda, amasomo yatangirwaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

    RDF yatangaje ko ayo masomo yatangiwemo ubumenyi butandukane mu gutwara ibinyabiziga bitandukanye byaba ibiremereye n'ibyoroheje ndetse n'imikorere yabyo itandukanye.

    Gen Muganga yashimiye abo basirikare bashya bahawe amasomo, avuga ko ari ingenzi ko abakozi ba RDF bagira ubumenyi butandukanye mu gutwara ibinyabiziga.

    Yabibukije ko bakwiriye kurangwa n'imyitwarire myiza, ubunyamwuga no kwirinda kunywa ibisindisha kuko ari kimwe mu bikunze guteza impanuka zo mu muhanda.

    RDF igira amashami atandukanye bijyanye n'ibikenerwa mu mikorere ya buri munsi y'igisirikare. Imodoka zikoreshwa muri uwo mwuga zitwarwa akenshi n'abasirikare babihuguriwe.

    Gen Muganga yashimiye abo basirikare bashya bahawe amasomo, avuga ko ari ingenzi ko abakozi ba RDF bagira ubumenyi butandukanye mu gutwara ibinyabiziga

    Abasoje amasomo basabwe imyitwarire myiza no kubahiriza amategeko y’umuhanda

    Abasirikare 195 nibo basoje aya masomo bari bamazemo amezi arindwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-195-ba-rdf-basoje-amasomo-yo-gutwara-ibinyabiziga

  • U Rwanda rwamaganye RDC yabeshyeye Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Imbere y'abadipolomate bakorera i Kinshasa, tariki ya 8 Gicurasi 2024, Minisitiri Lutundula yavuze ko Perezida Kagame aherutse kubwira ikinyamakuru cyo mu mahanga ko 'ingabo z'u Rwanda zitazava muri RDC kugeza ubwo tuzacyura Abanye-Congo b'Abatutsi no mu gihe bazaba basubijwe uburenganzira bwabo.'

    Aya magambo Lutundula yegetse ku Mukuru w'Igihugu ahabanye n'ibyo amaze igihe kinini asobanura, kuko we yabwiye ibinyamakuru; byaba ibyo mu Rwanda n'ibyo mu mahanga ko muri iki gihugu hari impunzi z'Abanye-Congo barenga ibihumbi 100 bahahungiye itotezwa bakorerwaga mu gihugu cyabo.

    Perezida Kagame yasobanuye ko abenshi muri aba Banye-Congo bafitanye isano n'abarwanyi b'umutwe wa M23 bafashe intwaro kugira ngo baharanire uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo, agaragaza ko ikibazo cyabateye ubuhunzi gikwiye gukemuka, kugira ngo batahe, babeho mu mahoro.

    Umukuru w'Igihugu, kimwe n'abandi bo muri guverinoma y'u Rwanda, bateye utwatsi ikirego cya Leta ya RDC ivuga ko rufite ingabo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, bagaragaza ko nta nyungu rwakura mu kwivanga mu bibazo by'Abanye-Congo.

    Mu gihe u Rwanda rwamagana ubwicanyi Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bari gukorerwa, na jenoside ibagambiriye ica amarenga, Minisitiri Lutundula we yabihakanye, avuga ko ibice umutwe wa M23 uhanganiyemo n'ingabo za RDC byiganjemo Abahutu, ahubwo ngo nibo bashobora gukorerwa Jenoside.

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amagambo ya Lutundula arimo “ubusazi”, abishingiye ku kuba Leta ya RDC ifasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR, kandi na yo ubwayo ikemeza ko ugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo.

    Uruhare rwa FDLR mu kababaro Abanye-Congo bamaze igihe banyuramo rwashimangiwe n'Umuvugizi w'ingabo za RDC, Brig Gen Sylvain Ekenge, mu kiganiro aherutse kugirira kuri televiziyo y'igihugu muri Mata 2024. Yatangaje ko mu Banye-Congo barenga “miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo uruhare ku ijanisha rinini.”

    Ku magambo ya Lutundula, Makolo yagize ati 'Ubu ni ubusazi bwaturutse muri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'igihugu rukumbi ku Isi cyemerera umutwe w'abajenosideri (FDLR) kwica abaturage bacyo, ukanabiba ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC.'

    Yakomeje agira ati 'Leta ya RDC ikomeje guha FDLR (yakoze jenoside mu Rwanda) intwaro no kuyishyigikira kugira ngo yice Abanye-Congo b'Abatutsi muri Kivu y'Amajyaruguru n'Abanyamulenge muri Kivu y'Amajyepfo.'

    Makolo yagaragaje ko imvugo zibiba urwango, ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kubibwa muri RDC ndetse n'itsembabwoko riri gukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi, bikwiye kwamaganwa n'Abanyafurika bose, ntibarangazwe n'ikinyoma cya Minisitiri Lutundula.

    Lutundula yiganye umuvuno wa Leta yateguye Jenoside

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amagambo ya Minisitiri Lutundula ateye ubwoba ariko ko adatunguranye, bitewe n'uko Leta ya RDC ifite umugambi umwe n'uwa Leta Habyarimana Juvénal yateguye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nduhungirehe yasubiye mu mateka, agaragaza ko ubwo jenoside yategurwaga hagati ya 1990 na 1993, Leta ya Habyarimana, ibinyujije mu ishyaka CDR ry'abahezanguni n'ibinyamakuru RTLM na Kangura, “yatangazaga umunsi ku wundi ko Abatutsi bari gutegura umugambi wo kurimbura Abahutu.'

    Nk'uko uyu mudipolomate yabisobanuye, aya magambo yari agamije kuyobya abantu, kugira ngo Interahamwe n'ingabo za Leta (Ex-FAR) nizitangira gukorera Abatutsi jenoside, bifatwe nko kwirwanaho.

    Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko amahanga yakabaye yamagana itoteza Leta ya RDC ikomeje gukorera Abanye-Congo b'Abatutsi, gusa ngo inyungu bishaka mu rwego rw'ubukungu n'ububasha bishaka kuri iki gihugu bishobora gutuma bihitamo guceceka.

    Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasabye Abanyafurika kwamagana ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi

    Ambasaderi Nduhungirehe yasanishije amagambo ya Lutundula n’ayavugwaga na CDR, kuri RTLM na Kangura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-rdc-yabeshyeye-perezida-kagame

  • Ishyaka ritavuga rumwe na Museveni, ibye na Ingabire Victoire – Dr Habineza ku rugendo rwa politiki – #rwanda #RwOT

    Mu migambi iri shyaka rifite ni ukongera guhatana ku myanya yose mu matora ateganyijwe mu mezi abiri ari imbere, haba ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no gushaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Iri shyaka riyobowe na Dr Frank Habineza ubu rifite abakandida 60 bazayihagarira barimo 30 b'abagore n'abandi nk'abo b'abagabo.

    Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Dr Habineza yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, kuva kuri wa mwana wakuriye mu nka zo mu buhungiro za Luweero muri Uganda kugeza ku guhatanira kuyobora u Rwanda.

    Habineza w'i Luweero, rwagati muri Uganda

    Depite Habineza wavutse 1977 iyo agaruka kuri ubwo buzima, ni urugendo yerekana ko rwasabaga ibitambo byinshi.

    Bwari ubuzima bushaririye. Nyina wari mu Nkambi ya Toro yahuye na se wari mu bice bya Namutamba byabagamo Abanyarwanda benshi, bamubyarira muri ubwo buzima ariko ntibyamubuza gukabya inzozi.

    Ati 'Kwari ukubaho uyu munsi utizeye ko ejo buzira. Ni ubuzima twabagamo hamwe n'abandi Banyarwanda bose. Data yarahatanye agura ubutaka ndetse arubaka. Byibuze wenda njye navutse bafite aho kuba bitari muri burende.'

    Dr Habineza yavutse ko icyo gihe Uganda yari mu ntambara, aho inyeshyamba za National Resistance Movement, NRM zarwanyaga ubutegetsi bwa Milton Obote.

    Icyakomezaga ubuzima ni uko agace iwabo bari batuyemo kitirirwaga Mpandeshatu ya Luweero , ni ko intambara yaberagamo, bagahora bahunga buri munota.

    Icyo gihe ngo bakundaga kubona abasirikare bari ku rugamba bacaracara aho bagafata imitungo yabo nk'inka n'ibindi, ibintu bitari byiza ku baturage cyane cyane ku mwana ubyiruka.

    NRM yafashe ubutegetsi Habineza ari mu mwaka usoza amashuri abanza. Nyuma gato FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, urugamba na bo bagombaga kugiramo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko bari impunzi.

    Ati 'Twitabiriye inama z'urubyiruko zitandukanye nk'abakiri bato. Ntubyumve nk'inama zibera ahantu hitaruye heza, ahubwo ni inama zaberaga mu bihuru, tukiga byinshi birimo no kubyina.'

    Uretse Intambara muri Uganda, Dr Habineza agaragaza ko Umunyarwanda atari abayeho nk'uko abyifuza kuko bakubitwaga umunsi ku wundi.

    Ati 'Kuba Umunyarwanda byari icyaha, nkanjye noneho witwaga Habineza kwihishira ntibyashobokaga. Rimwe numvaga narihindura kuko akenshi bampamagaraga Kanyarwanda, twaba twagiye kuvoma bakagukubita nyamara utazi icyo uzira.'

    Ubuhunzi, intambara ya NRM, kuzira kuba Umunyarwanda byose byiyongeyeho no kubura nyina ubwo yari mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

    Byabaye mbombwa ko Habineza w'icyo gihe wari waravukanye n'abakobwa babiri, afatwa n'umwe mu miryango ikomeye yo muri Uganda.

    Uwo wari umuryango w'ababaye muri NRM no ku butegetsi bwa Museveni kuko bari bamwe mu bayobozi bakuru, ari naho yakuye intekerezo zo kujya muri politiki.

    Dr Frank Habineza yagaragaje uburyo yakuriye mu buzima bw’ubuhunzi muri Uganda ariko ntiyacika intege ubu akaba ari kugera ku ntego yihaye

    Gutangiza ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni

    Umunyarwanda yabivuze neza ko umuntu icyo azaba bagendana, Dr Habineza we na bagenzi be iyo bari mu yisumbuye batekereje gutangiza umutwe wa politiki ndetse wagombaga kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni.

    Ati 'Urumva nawe uko byari bimeze. Gutangiza ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi kandi warakuriye mu muryango wabushyigikiraga wanagize uruhare ngo ubutegetsi bujyeho, ndetse uwakureze ari n'umwe mu bayobozi bakuru muri bwo.'

    Icyo gihe Dr Habineza wari umaze kuba ikimenyabose bijyanye no gukurira mu muryango uzwi, kujya mu matsinda atandukanye yatumaga amenyekana, yashatse abandi banganaga ishyaka rirashingwa.

    Icyo gihe bari abana bo mu miryango ikomeye muri Uganda, ariko bafite ibitekerezo bishya, bamuha umukoro wo kujya gushaka inzira z'uko iryo shyaka ryakwandikwa mu yemewe.

    Uyu mugabo yagiye ku mudepite wari ushinzwe kureberera agace yarimo witwaga Emmanuel Kirenga wari Umunyarwanda, ajya iwe, amubwira iby'ishyaka batangije.

    Ati 'Icyakora byaramushenguye kuko yari azi umuryango wanjye n'aho nakuriye ariko aravuga ngo nta kibazo. Yari minisitiri ushinzwe ibijyanye n'Itegeko nshinga. Yatugiriye inama yo kujya mu gihugu gushaka imikono y'abaturage. Nari mfite imyaka nka 17.'

    Kuko bari mu bihe by'ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, bigiriye inama yo kubanza gusoza amasomo, ishyaka bakazarikomeza ubwo babaga bageze muri Kaminuza ya Makerere.

    Icyakora ku bw'amahirwe make ntibyakunze kuko byabaye ngombwa ko agaruka mu rwamubyaye, abandi baratandukana.

    Nubwo abari muri iryo tsinda bahiriwe mu yindi mirimo, Dr Frank Habineza ni we rukumbi wakomeje uyu mujyo atangiza ishyaka rya politiki ndetse ritavuga rumwe n'ubutegetsi nk'uko igitekerezo muri Uganda cyari kimeze.

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa nko mu mpera za Nzeri 1994, Dr Habineza yaje mu Rwanda, aho we na bagenzi be baje mu ikamyo nini, inyuze i Kagitumba, batura i Kayonza h'ubu ahazwi nka Nyamirama.

    Muri Werurwe 1995 byabaye ngombwa ko asubira muri Uganda cyane ko amashuri atari yakongera gufungurwa, atekereza ko wenda atashobora kubona n'akazi kuko yari arangije icyiciro rusange gusa.

    Ikindi yatekerezaga ko bashobora gushyirwa mu ngabo, agatekereza ko kwinjiramo atararangiza amashuri yisumbuye atagombaga gutanga umusaruro.

    Yasubiye mu ishuri muri Uganda akomereza mu mwaka wa kane, amashuri yisumbuye ayashyiraho akadomo, agaruka mu Rwanda.

    Yakomereje mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari iri i Butare.

    Ageze i Butare Dr Habineza yakomeje bya bitekerezo bye ariko yiyemeza guha umwihariko ibijyanye n'Itangazamakuru no kwita ku bidukikije.

    Mu itangazamakuru yandikiye The NewTimes, icyakora inkuru ze zose ntizasohoka, amaze kubona ko aho bitazakunda ahindurira mu binyakuru bya Rwanda Newsline, Umuseso n'ibindi.

    Ni ibintu byamuhaye intekerezo z'uko u Rwanda rwaba rumeze ari nabyo byamuhaye igitekerezo cyo kuba yashinga ishyaka, icyo gihe byari mu 2002.

    Yabonye amahirwe yo kujya mu Bwongereza umuryango wamwakiriye asanga ubarizwa mu Ishyaka riharanira kurengera ibidukikike ryitwaga Green Party, ahavana igitekerezo cy'izina y'ishyaka rye.

    Yagarutse mu Rwanda ahuza abanyeshuri bigaga ibintu bitandukanye muri kaminuza, abagezaho igitekerezo cyo gushinga ishyaka, barishakira amazina atandukanye nyuma bahitamo Green Party.

    Bakomereje mu nzira zitandukanye zisabwa gushinga ishyaka, barangije ibitekerezo byabo babishyira abayobozi ba Kaminuza.

    Icyo gihe Dr Habineza yahuye n'uwari umuyobozi wa UNR we n'abandi bayobozi ararisobanurira barabyumva ariko bagiramo impungenge, bamugira inama z'uko byagenda.

    Yarahindukiye ibyo yabwiwe abibwira na bagenzi be, biyemeza kuba baretse icyo gitekerezo, Dr Habineza akomereza muri muri FPR Inkotanyi, abandi bajya mu yandi mashyaka.

    Mu 2003 harageze amatora y'Umukuru w'Igihugu araba bayagiramo uruhare ararangira mu mutuzo.

    Mu 2005 yarangije kaminuza, anahabwa akazi muri Minisiteri y'Ibidukikije, akomereza mu bindi, mu 2007 afata umwanzuro.

    Ati 'Wari uwo kubyutsa cya gitekerezo cy'ishyaka. Nari maze kubona ko maze kuba mukuru bihagije nshaka kuzana ikintu gishya. Navuye muri FPR Inkotanyi ku mugaragaro ari bwo natangije ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Democratic Green Party of Rwanda.'

    Dr Habineza abona umwe mu byo ishyaka rye ritandukaniyeho n'andi ari ukutijandika mu bugizi bwa nabi, aho andi aba ashaka gukora politiki ishingiye ku bushyamirane no kujya mu mashyamba.

    Ati 'Ni politiki twizera ko twakora mu buryo butagamije gutera ubwoba no kutabangamira abandi kabone nubwo tutaba twemera zimwe muri politiki za leta, ntabwo bivuze ko najya kumena ibirahuri, imodoka n'ibindi. Twizera ko twaganira mu buryo bw'amahoro. Ubwo ni bwo buryo twizera.'

    Nubwo bagikusanya imigabo n'imigambi bazaserukana mu matora, Dr Habineza agaragaza ko bashaka kugira u Rwanda igicumbi cy'ubuhinzi, ibyo kwishingikiriza ku mahanga bikagenda nka nyomberi.

    Ni intego bashaka kuzageraho binyuze muri gahunda zitandukanye nko kureka gukoresha ifumbire mvaruganda hagakoreshwa imborera, kutishingikiriza ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo, kubanza kwihaza mu biribwa masoko akaza nyuma n'ibindi.

    Dr Frank Habineza yavuze ko ishyaka yatangije rya Democratic Green Party ubu rigeze ku rugero rwiza ruha urubuga bose, baba abagore n’urubyiruko, akavuga ko kuvuga bitagira ibikorwa ntacyo biba bimaze mu ruhando rwa politiki

    Gahunda y'u Rwanda y'ingufu ya nucléaire, umugambi kirimbuzi kuri Dr Habineza

    Muri Nzeri 2023 Guverinoma y'u Rwanda yasinye amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

    Icyakora ni gahunda ishyaka Dr Habineza abereye umuyobozi ritigeze ryemeranya na yo kuko ryemera ko ingufu zisubira ari zo nziza cyane kurusha izindi zose abantu batekereza.

    Ati 'Twizera ko dufite bene izo ngufu zisubira zihagije ndetse n'aho twazikura. Dufite imishinga myinshi ijyanye no kuzana izo ngufu, dufite amazi ahagije yaduha bene izo ngufu, gaz methane, iz'izuba n'ibindi kuko ntizirangira mu gihe iza nucleaire zirangira.'

    Avuga ko ingufu za nucléaire zitari ngombwa mu Rwanda cyane ko zisaba ibindi binyabutabire bishobora no kugira ingaruka ku bidukikije n'ibindi bibazo abona ko ari byo byinshi kurusha ibyiza.

    Ati 'Iyo urebye nko mu Buyapani i Fukushima bagize impanuka ku ngufu za nucleaire ubona ko byasabye za miliyari z'amadolari kugira ngo basane ibyangiritse. Twagarutse ku bibazo biri nko muri Ukraine aho ibyabaye byari bikomeye no ku bindi bihugu bya kure.'

    Yerekanye ko abana bo muri ibyo bice bavutse bamwe nta ngingo nk'amaguru, amaboko n'ibindi bari bafite kubera uko guhumeka umwuka uturuka kuri izo ngufu, akavuga ko bibaye nko mu Rwanda byashyira ku ibibazo bikomeye.

    Ati 'Niba ingaruka zigera mu birometero ibihumbi n'ibihumbi, mu Rwanda bibaye byagenda gute? Mumbwire ibyiza by'izo ngufu ariko munibuke ibibi byazo. Ikibazo kibaye ibyo byiza byose byayoyoka, ingaruka zikagera no mu myaka 50. Mu bindi bihugu bari gushaka uko izi ngufu bazireka none bashaka kuzana ibyo bibazo muri Afurika.'

    Dr Frank Habineza ntiyemeranya na Guverinoma y'u Rwanda iherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire

    Igisobanuro cyo kutavuga rumwe na leta mu mboni za Dr Habineza

    Inshuro nyinshi iyo ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi bigerageje kwandika ku Rwanda biba bigaragaza ibyo byita politiki mbi, itorohera abatavuga rumwe na rwo, kuniga ubwisanzure bwo kuvuga n'ibindi, akenshi ugasanga bari guha urwaho abashaka guhungabanya umutekano, ubumwe by'Abanyarwanda n'ibindi.

    Akenshi iyo byandika bigaruka kuri Victoire Ingabire, abo muri RNC, Me Ntaganda Bernard n'abandi bihisha mu mutaka wo kutavuga rumwe na leta ariko muri rusange ugasanga ari uguheza inguni gusa nta cyiza bifuriza u Rwanda.

    Abajijwe kuri iki kibazo, Dr Habineza wabaye mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw'Isi, agaragaza ko iyo abonye iyo myitwarire imubabaza ndetse akumva ko ari intekerezo nkene.

    Yagaragaje ko muri ibyo bihugu iyo bavuga kutavuga rumwe na leta baba bavuga ishyaka ritari muri guverinoma.

    Yatanze urugero ku wahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump utavuga rumwe na Joe Biden uri ku butegetsi.

    Ati 'Ubu Ishyaka ry'Aba-Républicain ni iritavuga rumwe n'ubutegetsi. Ni cyo bivuze. Mu Bwonegereza ni uko bimeze n'ahandi, ariko iyo bije muri Afurika baba bashaka ko bitandukana, ibintu bitari byo cyane.”

    Yagaragaje ko bwa mbere bigeze kwihuza na Ingabire Victoire kuko batekerezaga ko batahiriza umugozi umwe mu guharanira impinduka nziza, ariko banzura kwitandukanya na we kubera impamvu zishingiye ku migambi y'uyu mugore n'ingengabitekerezo ze bihabanye n'ibyo ishyaka rye ryizeraga.

    Ati “Twabonye ko ibyo atari byo twe twiyemeje, twemeza kuva muri ubwo bwihuze byihuse. Abantu babonye twivanyemo bavuga ko tubaye bamwe n'abo muri FPR Inkotanyi ariko si ko biri. “

    Dr Habineza yavuze ko bene abo bantu iyo ubabwiye gukora politiki itagira uwo ihungabanya batabyumva neza, ahubwo bagahora bashyize ubushyamirane imbere.

    Icyakora agaragaza ko muri Democratic Green Party of Rwanda bo bashaka politiki ituma baturage batekana ” bitari kwa kumena amadirishya ukagira ibintu akaduruvayo.”

    Ati ” Ubu abaturage baratuje babona ko kujya mu ishyaka ryacu ntacyo bibatwaye. Bafite ibitekerezo by'iterambere ry'abaturage. Ni ibyo dushaka. Dutanga ibitekerezo bitandukanye, ariko ntitwishwe cyangwa ngo dufungwe ku bw'ibyo bitekerezo. “

    Yagaragaje ko mu migabo n'imigambi baserukanye mu myaka irindwi ishize, imyinshi yatanze umusaruro kuko kugeza kuri 70% byayo yashyizwe mu bikora indi iri gukorwaho.

    Ku bwe abona bene abo bantu badashakira amahoro u Rwanda, kuko niba ibyubakwa bishingira ku mateka rwanyuzemo, abandi ntibabyumve, nta kabuza baba bashaka ko igihugu gisubira aho cyavuye.

    Kuri we abo bantu baba bafite ababagenzura ndetse banabandikira izo nkuru ” kuko iyo ubonye ibyanditswe n'umuntu bivugwa ko yabyanditse wareba uko umuzi ukabona ko atabishobora. Turabizi tuzi uko bikora. Kuko nanjye nigeze kugira iyo myumvire ariko nahisemo kugorera Abanyarwanda.”

    Ishyaka Democratic Green Party rikataje mu kubaka inzego zitandukanye ariko zishigiye ku rubyiruko cyane ko ari rwo shingiro ry’ejo hazaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutangiza-ishyaka-ritavuga-rumwe-na-museveni-ibye-na-ingabire-victoire-dr

  • Element yasubije Noopja! Impaka zishingiye ku… – #rwanda #RwOT

    Element aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye kumurikira Isi imikorere y'injyana idasanzwe ya 'Afro Gako' yahanze.

    Uyu musore w'i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.

    Yavuze ati 'Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n'umuco w'u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina “Afro Gako”. Nubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.'

    Mu itangazo Country Records, yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, yavuze ko iyi njyana 'Afro Gako' ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.

    Yavuze ko 'Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry'uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y'abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.''  

    Country Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya 'Afro Gako', bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo 'ndetse n'uwashyizeho ikirango cy'injyana'. Bati 'Ukuri n'igihe birahari kuri twese.''


    Country Records ndahubaha

    Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yavuye muri Country Records mu gihe Noopja yari mu kiriyo cy’umuvandimwe we ‘Kinyoni’ yitabye Imana mu 2022.

    Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hakunze gucicikana inkuru zivuga ko yirengagije abamureze, ahitamo kubasiga mu gihe bari mu kiriyo, ndetse ko yabatunguje isezera rye.

    Element yumvikanishije ko yirengagije ibyavuzwe ‘Country Records mpafata nko mu rugo’. Yavuze ko uretse na Country Records ‘buri wese ugira uruhare mu buzima hari icyubahiro mugomba’. Ati “Niba hari akantu wakoze mu buzima bwanjye, ni akantu katazigera kavaho. Niyo wahinduka gute wowe ntibishatse kuvuga ko byavanaho ibintu byose.”

    Yavuze ko Country Records yabaye inzira yo kubona ko ‘Imana ikora’ kuko ariho ‘inzozi zanjye zabereye impamo’. Yumvikanishije ko Country Records ahafata mu rugo nk’uko 1:55 AM ibikora.


    Yagiye adasezeye cyangwa yarihenuye?

    Mu kiganiro cyanyujijwe kuri shene ya Youtube ya 1:55 AM, Element yavuze ko atazi umuntu wavuze ko yavuye muri Country Records adasezeye, atekereza ko abaye ari ‘Noopja namugaye’. Yavuze ko yabanye na Noopja nka Mukuru we, kandi bakorana bari bafitanye amasezerano yanditse.

    Avuga ko ajya kuva muri Country Records byaturutse ku kuba amasezerano yari yarageze ku musozo. Ati “Nari Producer wabo, yarangiye (Kontaro) mu 2022.”

    Uyu musore yavuze ko kutongera amasezerano yari afite byaturutse ku kuba yarabonaga ko ibintu yakoraga byari bifite ishusho imwe. Avuga ko aha ariho havuye gutekereza kujya gukorana na 1:55 AM.

    Yavuze ko atazi ikintu cyababaje Noopja cyagejeje ku magambo atari meza yakuriye igenda rye. Element yibuka ko yafashe umwanya we aganira na Noopja amusezera mu mahoro ‘nka mukuru wanjye’. Ati “Ntabwo wambwira ngo kuba umuntu agusize ni ibintu bikomeye (Bya Danger).”

    Akomeza ati “Nonese ko n’ababyeyi bacu tubasiga? Kandi nibo ba mbere badukunda natwe dukunda, tukabasiga tukajya gushaka ubuzima…”

    Yavuze ko asezera muri Country Records yabifashe nk’ibintu bisanzwe, ariko ko kuri Noopja atari ko byanze. Uyu musore yavuze ko yirinda kuvuga nabi Noopja ashingiye ku buzima banyuranyemo, kuko yabaye imvano y’uwo ariwe muri iki gihe.

    Element yavuze ko yagiye ababazwa bikomeye n’ibyo Noopja yagiye avuga mu itangazamakuru, kandi baheruka kuvugana imbona nkubone ubwo bari mu bukwe bwa The Ben, tariki 23 Ukuboza 2023.

    Yinjiye gute muri 1: 55 AM?

    Uyu musore yavuze ko yagiye kwinjira muri iyi Label biturutse ku kuba yariyumvagamo abo bakorana. Atanga urugero akavuga ko iyo ababaye atari mu bihe byiza adashobora gukorana indirimbo.

    Yavuze ko 1:55 AM ari umuryango we birenze kuba ari ‘abakozi bagenzi banjye’. Anavuga ko hari imijuguju yagiye ahura n’ayo ariko ko itigeze imuca intege, ahanini bitewe n’abantu bakorana bagiye bamutera ishyaka ryo gukomeza gukora.

    Element yavuze ko umuziki ukenera amafaranga, biri mu iturufu ikomeye 1:55 AM yashyize imbere, kuko buri gitekerezo cyose atekereje kugishyira mu bikorwa bishoboka.

    Producer wavuyemo umunyamuziki!

    Uyu musore avuga ko igihe cyageze atekereza gukomeza gukora umuziki nk’umuhanzi, byanatumye atangirira ku ndirimbo ‘Kashe’ yamamaye mu buryo bukomeye.

    Yavuze ko umuziki akora awutegura mu buryo uzakundwa ibihe n’ibihe ‘ku buryo n’umwana wanjye azayumva akayikunda’. Ati “Ni uko umuziki wanjye uteye!”

    Element yavuze ko indirimbo ‘Kashe’ yari yarayandikiye ‘umukobwa twakundanaga’ kuko muri we atifuzaga gukora umuziki mu buryo bugaragarira buri wese.

    Asobanura iyi ndirimbo nk’impano yari yaramugeneye kuyumva wenyine, ariko ko bamaze gutandukana yahisemo kuyishyira hanze mu rwego rwo kubika urwibutso rudasanzwe.

    Yavuze ko habayeho igihe atandukana n’umukobwa bituma yiyemeza kuyishyira hanze. Ariko kandi yagishije inama inshuti ze, ndetse ayumvisha n’abahanzi bagenzi be.

    Element yavuze ko agace yafatiyemo amashusho y’indirimbo, ariwe muntu wa mbere wahakoreye indirimbo, ariko ko nyuma y’aho abandi bahanzi bakoreye indirimbo.

      

    Fou de Toi ni iyande?

    Element yavuze ko ashingiye ku byo amaze kumenya, igihangano atari icy’umuhanzi gusa, kuko na Producer aba agifiteho ububasha nibura inshuro zirindwi. Ati “Producer arusha umuhanzi akazi…”

    Yavuze ko mu busanzwe iyo akora indirimbo ze azikora ari kumwe n’abantu banyuranye muri Studio, bityo ubwo yakoraga indirimbo ‘Fou de Toi’ hari abantu banyuranye.

    Avuga ko atangira gukora indirimbo ‘Fou de Toi’ yari iya Ross Kana. Ati “Nari nayimukoreye ari iye, yitwa iye ariko ni njye wamwandikiye biriya byose, nyine nawe akongeramo ibitekerezo ye nk’umuhanzi ufatika, kuko buriya Ross Kana ni umuhanga cyane…”

    Yavuze ko Ross Kana yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo ‘Fou de Toi’, ariko kandi banitabaje abahanzi barimo Niyo Bosco, Okkama, Rugama, Christopher n’abandi.

    Element avuga ko umwanditsi w’ibanze w’iyi ndirimbo ari Rumaga, ari n’ayo mpamvu abandi bayigizemo uruhare barimo Niyo Bosco atigeze abagaragaza mu bayikozeho. Ati “Fou de Toi impamvu nyita iyanjye ni uko ari iyanjye.”


    Itangazo rya Country Records ntaryo yabonye

    Iyi nzu ifasha abahanzi gutunganya indirimbo iherutse gusohora itangazo rigenewe abanyamakuru, aho ivugamo ko Element atariwe wagize igitekerezo cy’injyana ‘Afro Gako’.

    Bavuze ko Element ari umwana bareze, baramukuza kugeza ubwo banamuhaye izina. Element yavuze ko atigeze abona iri tangazo, ariko kandi ‘niba warareze umuntu bivuze ko adatekereza ngo agire intego y’aho ashaka kugera’.

    Element yavuze ko ‘Afro Gako’ atari we uyizanye kuko arashaka ko ‘iba injyana nyarwanda’. Ati “Wowe ushobora kuvuga ngo Afro Gako ni iyawe, hari n’undi uza noneho ntavuge ko Afro Gako ari iye ariko akayikora, ni inde uzahabwa agaciro? Ni uwayikoze.”

    Yavuze ko bigoye kumenya umuntu wavumbuye injyana ya Amapiano. Element yavuze ko yagize igitekerezo cya ‘Afro Gako’ mu 2020 bitewe n’uko yakuze abyina mu itorero. Icyo gihe yatekerezaga ko, yahuza imbyino z’umuco nyarwanda ndetse n’ibigezweho.

    Avuga ko muri uriya mwaka ari bwo yaganiriye na Noopja asanga nawe afite igitekerezo cyo gukora iyi njyana no guhitamo izina ry’ayo bayita ‘Afro Gako’.

    Ati “Afro Gako ni iyanjye kuko ari njye wazanye icyo gitekerezo. Afro Gako ni gakondo yacu uyivanze na ‘Afro Beat’ isanzwe ihari.”

    Yavuze ko yahereye ku bintu bisanzwe bihari, hanyuma yiyemeza kuvanga gakondo ndetse na Afro beat mu rwego rwo gutanga umuziki ubereye mu Rwanda.

    Element yavuze ko amaze iminsi abona aba Producer bavuga ko ‘Afro Gako’ ari iyabo, kandi benshi muri bo ntabwo abazi. Yavuze ko atagamije kwiharira iyi njyana, ahubwo arashaka ko abantu bose bayikora mu rwego rwo kwagura umuziki w’u Rwanda.

    Yavuze ko yamuritse iyi njyana mu buryo bwihariye, nyamara abavuga ko ari iyabo ‘ntibigize bayimurika’.

    Element yasobanuye ko Mike Makembe yari mu murongo wo gukora ‘Afro Gako’ nk’uko abishaka, ndetse bagiye bakorana mu bihe bitandukanye amusaba amwe mu majwi yari akeneye. Ati ” Afro Gako ni iy’Abanyarwanda twese… Ntabwo irasohoka, ariko nisohoka bazabikunda… Nizera ko Afro Gako bazayikunda.”

    Yavuze ko imyaka ine ishize agerageza gukora iyi njyana, kandi mu bihe bitandukanye yagize atsindwa ubwo yabaga ashaka gushyira hanze iyi njyana, akavuga ko igihe kigeze kugirango abanyarwanda babone ibyo amaze igihe ari gutegura.


    Element yavuze ko amaze iminsi adashyira hanze indirimbo kubera ko yabanje kwitegereza uko isoko rimeze

    Element yavuze ko uburyo indirimbo ‘Mu nda’ ya Kevin Kade ikozemo biri mu murongo w’uburyo ashaka gukoramo ‘Afro Gako’



    Element yatangaje ko mu 2020 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora Afro Gako abiganiriza Noopja

    Element yavuze ko nta deni afitiye Noopja kandi ‘nawe nta deni amfitiye’ 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142819/element-yasubije-noopja-impaka-zishingiye-kuri-afro-gako-zikomeje-kuba-izurudaca-142819.html

  • Haje irushanwa rifite intego ko mu myaka 5 u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi mu makipe nka PSG, Arsenal na Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Hagiye gutangira irushanwa ry’abakiri bato ryiswe ‘Community Youth Football League’, abaritegura bihaye intego ko byibuze mu myaka 5 u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi mu makipe akomeye i Burayi nka Arsenal n’izindi.

    Ni irushanwa ngaruka mwaka ryateguwe ku gitekerezo cya bamwe mu bayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda biganjemo abo mu cyiciro cya kabiri, abahoze bakina umupira w’amaguru (Legends) nka Munyaneza Ashraf wamenyekanye nka Kadubiri.

    Rwagasana Fred usanzwe ari umuyobozi wa La Jeunesse, akaba ari na perezida w’itsinda ririmo gutegura iri rushanwa, yavuze ko batekereje iri rushanwa muri gahunda yo gushyigikira ibyagezweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda maze mu matora agiye kuba muri Nyakanga abantu bazatore neza.

    Ati “Turashaka gushyigikira ibyagezweho muro Siporo dutora neza mu matora ari imbere kugira ngo ibyiza bikomeze bitugereho.”

    Yakomeje avuga ko kandi ari igitekerezo cyaje nyuma yo gushaka uburyo amasezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe nka Arsenal yo mu Bwongereza, Bayern yo mu Budage na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa binyuze muri Visit Rwanda yabyazwa umusaruro.

    Ati “Ko hari ibibuga, hari amasezerano twagiranye n’amakipe nka Bayern, Arsenal, PSG tuzabibyaza umusaruro dute? Abakanyujijeho muri ruhago baratugira iyihe inama kugira ngo mu myaka itanu iri imbere tuzabe dufite abana bakina muri ayo makipe, bive mu kuba ari ubukerarugendo.”

    Munyaneza Ashraf uzwi nka Kadubiri, umwe mu banyabigwi mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba visi perezida wa Fred, yavuze ko ari umushinga wo kureba uburyo u Rwanda rwabyaza umusaruro amahirwe rufite.

    Ati “Dufite intego twihaye nibura ko mu myaka 5 twaba dufite abana babiri, dufite amahirwe tutabyaza umusaruro Arsenal twakabaye dufitemo abakinnyi, PSG ni uko, Bayern ni uko. Murabikurikira ariya makipe y’i Burayi ntajya agura abakinnyi barengeje Imyaka 20, tugomba gutegura duhereye hasi. Rero twaricaye dusanga tugomba kubyaza umusaruro amahirwe dufite.”

    Ni irushanwa rizajya riba mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa. Ku ikubitiro rikaba ryaratangiranye n’amakipe 5 yiganjemo ayo mu cyiciro cya kabiri uretse APR FC, impamvu ngo ni uko ari bo bahura cyane n’ibijyanye n’iterambere ry’abana kandi mu mupira w’amaguru, gusa n’amarembo arafunguye ku yandi makipe.

    Ntabwo ari irushanwa rizajya rihuza amarero y’aya makipe yiyandikishije gusa ahubwo rizajya rihuza igihugu cyose, harimo kurebwa uburyo ryazajya riba mu biruhuko.

    Ku nshuro ya mbere rizaba tariki 18 Gicurasi 2024, ni nabwo iri rushanwa rya Youth Community League rizafungurwa ku mugaragaro aho biteganyijwe ko abana 1200 bazitabira iki gikorwa, ni abana bo kuva ku myaka 7 kugeza kuri 17.

    Hazabanza gukina kuva ku myaka 7 kugeza kuri 15, ubundi hazahita hakurikiraho irushanwa ry’amarerero aho hazakina abatarengeje imyaka 17, buri Ntara izaba ihagarariwe n’amarero 4 n’Umujyi wa Kigali uzaba uhagarariwe n’amarero 16.

    Hazabanza ijonjora ry’ibanze aho aya marerero azahura (buri Ntara ikina ukwa yo) buri Ntara havemo irerero rimwe muri buri Ntara ni mu gihe Umujyi wa Kigali na wo uzatanga 4 abe 8 hahite hakinwa 1/4.

    Bamwe mu bagize itsinda ririmo gutegura irushanwa

    Kadubiri yavuze ko hari amahirwe u Rwanda rutabyaza umusaruro

    Rusanganwa Fred perezida w’itsinda ririmo gutegura iri rushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haje-irushanwa-rifite-intego-ko-mu-myaka-5-u-rwanda-ruzaba-rufite-abakinnyi-mu-makipe-nka-psg-arsenal-na-bayern-munich

  • Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora? #rwanda #RwOT

    Diane Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, umucuruzi wazize impanuka y'imodoka ariko umuryango we ukanga kwemera ibyabaye abantu bose bareba, ahubwo urupfu rwe ukarugereka ku buyobozi bw'u Rwanda.

    Abakurikiranye ibyo kwa Rwigara, bibaza ikibatera kugereka amaraso ye kuri Leta, bazi neza ko yazize impanuka, ndetse bakaba barakiriye impozamarira bahawe na sosiyete Rwigara yari yarafashemo ubwishingizi bw'impanuka.

    Impamvu yo gusebanya nibo bayizi, kimwe n'iyatumye Diane Rwigara nyina Adeline Mukangemanyi baba ibigarasha, ubuyobe basangiye na Tabitha Gwiza na Ben Rutabana bava inda imwe na
    Mukangemanyi.

    Diane Rwigara rero ahora yigamba ngo kuzahorera se Rwigara, ngo akazabigeraho ubwo azaba ari Perezida w'u Rwanda.

    Mu matora yo mu mwaka wa 2017 yaranduranyije ngo arashaka kwiyamamariza kuba Umukuru w'Igihugu, kandi abizi neza ko atujuje ibisabwa ngo ahatanire uwo mwanya w'ikirenga.

    Amategeko agenga aya matora asaba uwiyamamaza nk'umukandida wigenga, yerekana urutonde rw'abantu 600 bashyigikiye ukwiyamamaza kwe, kandi barimo 20 bo muri buri karere.

    Ibi kubigeraho bisaba kuba Abanyarwanda basanzwe bakuziho ubuhanga n'ubushake bwo kubakorera, kandi waragaragaje indangagaciro zirimo kwiyubaha. Amafoto y'urukozasoni yagiye ku Karubanda uyu mukobwa yambaye ubusa butsinsima, ninde wayarengaho akamubonamo umuyobozi wiyubashye?

    Diane Rwigara rero yabonye adashobora kubona abo bantu, ahimba imyirondoro n'imikono yabo. Komisiyo y'Amatora imaze gutahura ko ku rutonde rw'abantu Diane Rwigara yatanze hariho 3 bari bamaze igihe barapfuye, yanze kwakira kandidatire ye. Ni aho bamwe bahora bashakira u Rwanda ibyaha bahereye barasizora, ngo Kagame yatinye ko Rwigara amutsinda! Amenyo ni amabuye koko.

    Mu gihe benshi ahubwo bakibaza impamvu ataryojwe ubwo buriganya buhanwa n'amategeko, ibisazi biraganguye mu mutwe wa Diane Rwigara n'abamwogeza!

    Nyuma y'imyaka 7 yose atagaragara mu gikorwa nibura kimwe gifitiye Abanyarwanda akamaro, iyi nyigaguhuma muri politiki ibyukije ibyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

    Si akumiro gusa, ni n'agasomborotso kuba yirengagije icyaha yakoze ubushize, yagombye no kuba yarahaniwe.

    Ese agarukanye bwa bushotoranyi n'andi manyanga, ngo nibongera kumwangira kwiyamamaza, we n'ibigarasha bigenzi bye bazongere bavuze induru ngo mu Rwanda nta 'rubuga rwa politiki' ruhari?

    Ibigarasha, abajenosideri n'ababashyigikiye barakora ibishoboka byose ngo bazane kidobya mu matora ari imbere, dore ko bibarya cyane iyo babona nta mvururu zirangwa mu matora yo mu Rwanda.

    Babonye Ingabire Victoire ubusembwa mu mategeko butamwemerera kwiyamamaza, bavumbura ko umutekamutwe Padiri Tomasi Nahimana n'ihabara rye Kansinge Nadine, bibereye mu ikinamico, bati uwashora Diane Rwigara yazana intugunda muri ariya matora.

    Barabizi neza ko Diane Rwigara yiyamamaje atatorwa. Niyo mpamvu bazakora uko bashoboye bakamufasha kwica amategeko, kugirango Komisiyo y'Amatora yongere itere utwatsi kandidatire ye, maze induru bayihe umunwa nk'uko bamenyereye.

    Abanyarwanda batahuye imigambi y'abatabashakira ineza, kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ntibazaha urwaho rero uwashaka kubasubiza inyuma.

    Kwiyamamaza ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda wujuje ibisabwa, ariko ni n'uburenganzira bw'ababishinzwe kurwanya icyateza impagarara cyose mu gihugu.

    The post Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/diane-rwigara-agaruye-kandi-ubushotoranyi-mu-matora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=diane-rwigara-agaruye-kandi-ubushotoranyi-mu-matora

  • Abakora mu nzego z'ubuzima bahuguwe na SFH Rwanda, basabwe kuba umusemburo w'impinduka – #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga amahugurwa y'umwaka ku ngeri zinyuranye zirimo amahitamo nyayo y'imirire iboneye, gukoresha ikoranabuhanga mu nzego z'ubuzima ndetse no kwita ku Isi y'ikoranabuhanga, RBC yasabye abahawe ubwo bumenyi kuzabukoresha mu mirimo yabo.

    Ni amahugurwa yatanzwe mu gihe cy'umwaka hifashishijwe ikoranabuhanga aho hahuguwe barimo Abanyarwanda n'Abanyakenya biganjemo abasanzwe bakora mu nzego z'ubuzima muri gahunda izwi nka 'OneLearns.'

    Prof. Claude Mambo Muvunyi yashimye iyo porogaramu ikomeje gutanga umusaruro mu gukwirakwiza ubumenyi bukenewe muri iki gihe mu konoza imitangire ya serivisi, asaba abahuguwe kubyubakiraho.

    Ati 'Ntatekereza ko muzabasha kumva neza icyerekezo cyaba icy'igihugu cyangwa mpuzamahanga, ntatekereza ko dushingiye kuri ubu bumenyi mwahawe muzabasha kumva izo ntego dufite n'uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa.'

    Yagaragaje ko kuba mu masomo yatanzwe harimo arebana n'uko hakoreshwa ikoranabuhanga haba mu gutanga amakuru cyangwa gukoresha amakuru ndetse no kwiga bishimangira icyerekezo Isi yerekezamo cyo gushingira ku Ikoranabuhanga mu bikorwa binyuranye.

    Ati 'Dukeneye kumenya uko twakoresha ikoranabuhanga kandi binyuze muri ayo masomo muzashobora gushaka ibisubizo hifashishijwe ikoranabuhanga ariko noneho no gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu kugaragaza no gukemura ibibazo duhura nabyo mu rwego rw'ubuzima rusange.'

    Yagaragaje ko nka RBC bazakomeza gushyigikira SFH Rwanda ku buryo icyiciro kizakurikiraho umubare w'abahugurwa waziyongera hagamijwe gutanga ubumenyi kuri benshi.

    Umuyobozi Mukuru wa SFH mu Rwanda, Gihana Wandera Manasseh yashimangiye ko abahuguwe bifashishije ubumenyi bahawe bazana impinduka nziza kandi zikenewe.

    Yagize ati 'Iki ni ikimenyetso cy'uko turi mu cyerekezo cyiza. Bavuga ko gutera intambwe imwe buri munsi mu cyerekezo cya nyacyo bizakugeza aho ugana. Igifite agaciro ni ukumenya ko turi mu cyerekezo kizima rero ibi ni intambwe idasanzwe.'

    Yongeyeho ati 'Mwarahuguwe kandi byinshi byarahindutse, kandi ndemera ko mugiye kuba umusemburo w'impinduka muri sosiyete.'

    Ku rundi ruhande Umukozi muri SFH Rwanda, Gahigana Seraphine uri mu bahuguwe yagaragaje ko bungutse ubumenyi buzabafasha guhindura uko bakoraga ibyo bakora.

    Ati 'Nungutse ibintu byinshi, haba kwiga kuri porogaramu z'ubuzima twifashishije ikoranabuhanga kubera ko igihe turi kujyamo ari ho kiganira. Urwego rw'ubuzima ntabwo rwasigaye inyuma. Rero twize dusobanukirwa ko umuntu ashobora gukoresha ikoranabuhanga byaba mu buvuzi, mu gushaka ubuvuzi, abaganga cyangwa abatanga serivisi z'ubuzima bakarikoresha.'

    Yagaragaje ko ari amahugurwa meza ashobora guhindura imyumvire y'abakora mu nzego z'ubuzima n'izizishamikiyeho agasaba ko imibare yakongerwa kugira ngo ayo mahirwe agere kuri benshi.

    Joseph Otieno ukomoka muri Kenya yagaragaje ko ubumenyi yavomye buzatanga umusaruro kuko azabusangiza bagenzi be batabubonye kugira ngo bwifashishwe mu mitangire ya serivisi zinoze.

    Abahugurwa bigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'abaturutse muri Kaminuza zo muri Suède nka KTH Institute of Technology na Mälardalen University kuri buruse ya SFH Rwanda kuko n'impamyabushobozi bahabwa iba iri ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye, Dr. Issa Ngabonziza, yagaragaje ko yanyuze muri iyi gahunda kandi ikamufasha kunguka ubumenyi

    Umuyobozi Mukuru wa SFH mu Rwanda, Gihana Wandera Manasseh yashimangiye ko abahuguwe bifashishije ubumenyi bahawe bazana impinduka nziza kandi zikenewe

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi yasabye abakora mu nzego z'ubuzima n'izishamikiyeho bahuguwe n'Umuryango Nyarwanda Uteza imbere Ubuzima, SFH Rwanda, kuba umusemburo w'impinduka mu byo bakora

    Umunyamakuru Abera Martina niwe wayoboye uyu muhango

    Umunyakenya Njeri Wacheke yishimiye gosoza amasomo

    Umulisa Liliane ari mu basoje amasomo yabo

    Umukozi mu kigo cya Zipline, Umwari Mireille yashikirijwe impamyabushobozi

    Umukozi muri Kaminuza, Mdu Feben Javan ari mu bahuguye abanyeshuri

    Ubwo Umwari yatangaga ubuhamya ku byo bungukiye mu mahugurwa

    Ubwo Joseph Otieno yashyikirizwaga impamyabushobozi ye

    Prof Katarina Batter ni umwe mu bahuguye abanyeshuri

    Olle Balter wahuguye abanyeshuri yatanze impamyabushobozi

    Nsanzamahoro ubwo yashyikirizwaga impamyabushobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-nzego-z-ubuzima-bahuguwe-na-sfh-rwanda-basabwe-kuba-umusemburo-w

  • Ishuri rya King David ryatsinze amarushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yateguwe n'Inteko y'Umuco agamije kwimakaza indangagaciro z'umuco Nyarwanda mu rubyiruko, no kumenyekanisha umurage w'u Rwanda mu rwego rwo kuwusigasira.

    Icyiciro cya nyuma muri aya marushanwa ku rwego rw'igihugu cyasorejwe mu Ishuri Ryisumbuye rwa Riviera riherereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024.

    Abitabiriye aya marushanwa babajijwe ibibazo biri mu byiciro bitatu birimo ibigaruka ku muco byari ku manota 40, ibigarukaga ku murage na byo byatanzwe ku manota 40, ndetse n'ibigaruka ku ndangahaciro z'umuco Nyarwanda byari ku manota 20.

    Ishuri ryisumbuye rya King David ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere ritsinda ku manota 85% rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 350 Frw, icyemezo cy'ishimwe n'igikombe. Ni mu gihe ku mwanya wa kabiri haje Ishuri Ryisumbuye rya Riviera ryagize amanota 80%, rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 300 Frw n'icyemezo cy'ishimwe.

    Ku mwanya wa gatatu haje Ishuri Ryisumbuye rya Saint Paul International ryatsinze ku manota 72%, rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 200 Frw n'icyemezo cy'ishimwe, mu gihe ku mwanya wa Kane haje Ishuri Ryisumbuye rya Green Hills Academy ryatsinze ku manota 50%, rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 150 Frw n'icyemezo cy'ishimwe.

    Mu bindi bihembo kandi ibigo byose byagenewe harimo ibitabo by'imfashanyigisho, ndetse na buri tsinda ry'abanyeshuri bane bahagarariye buri kigo ryemererwa gusura Ingoro Ndangamurage bazahitamo, cyangwa se babishaka bakazisura zose uko ari umunani.

    Munyaneza Igisubizo Joy wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye mu Kigo King David cyegukanye igihembo nyamukuru muri aya marushanwa, yavuze ko uretse kubona ibihembo, amarushanwa nk'aya abafasha kumenya Ikinyarwanda kinoze ndetse n'umuco Nyarwanda, ku buryo bazabasha kubyigisha na bagenzi babo b'abanyamahanga.

    Ati ''Bidufitiye akamaro kanini ku buryo n'abandi bavuye hanze twabigisha bimwe mu muco wacu nk'Abanyarwanda. […] ikintu bimariye ni uko bimfasha cyane, kuko hari aho nshobora kugera nkagira abandi nigisha.''

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yasabye abitabiriye aya marushanwa ko ibyo bungutse bidakwiye kurangirira mu gutanga ibisubizo byiza nk'uko babikoze mu marushanwa, ahubwo ibirimo indangagaciro Nyarwanda batojwe bakabikurikiza no mu buzima bwabo busanzwe.

    Ati ''Uyu mwanya rero ni umwanya w'agaciro, ni umwanya ukomeye, aho urubyiruko by'umwihariko rugaragaza ko umuco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda bitazazimira. […] mwebwe abato, ndabwira abarushanijwe n'abandi bari muri iki cyumba, ni mwe mugezweho. Ni mwe mufite inshingano yo kumenya, yo gusobanukirwa neza, kuko igihe cyanyu ni icyo kuzatoza abato bazabakomokaho.''

    ''Mugomba rero guhererekanya uyu muco, uyu murage n'indangagaciro ku bazabakomokaho, mu buryo bwuzuye. Bitari gusa mu gusubiza ibibazo bikomeye twumvise, ariko no mu mibereho n'imibanire yanyu.''

    Iby'ingenzi byari bigamijwe hategurwa aya marushanwa harimo guhugura urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri yisumbuye kugira ngo rumenye umuco Nyarwanda, kumenya indangagaciro n'umurage by'u Rwanda. Intego ya kabiri ni ukugira ngo umuco w'u Rwanda ube umurage uhererekanwa, uko ibisekuru bisimburana.

    Mu mwaka wa 2022-2023, amarushanwa nk'aya yakorewe mu ntara enye n'Umujyi wa Kigali agendera kuri porogaramu isanzwe y'igihugu. Ni yo mpamvu mu 2023-2024 hatekerejwe ko yakorerwa no mu mashuri agendera kuri porogaramu mpuzamahanga, kugira ngo na yo agezweho ubwo bukangurambaga.

    Ubuyobozi bw'Ishuri ryisumbuye rya Riviera, bwashimiye aya marushanwa yabereye muri iki kigo bunibutsa ko igihugu kitagira umuco gicika, bityo ko amarushanwa nk'aya azagira uruhare mu gufasha Abanyarwanda, no gusigasira umuco wabo.

    Habajijwe ibibazo bigaruka ku muco Nyarwanda

    Itorero Amaraba ni ryo ryasusurukije abitabiriye iki gikorwa

    Green Hills Academy yaje ku mwanya wa kane

    Abanyeshuri ba Saint Paul International bitwaye neza bashimiwe, aho baje ku mwanya wa gatatu n’amanota 72

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yasabye abitabiriye aya marushanwa ko ibyo bungutse bidakwiye kurangirira mu gutanga ibisubizo byiza

    King David yagukanye igihembo nyamukuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-king-david-ryatsinze-amarushanwa-ku-muco-indangagaciro-n-umurage-by