Blog

  • AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w'imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'mupira w'amaguru y'umujyi wa Kigali yaraye isoreje umwaka wayo w'imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa Gatanu, ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0.

    Ni umukino waraye ukiniwe kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya saa cyenda, ni umukino warangiye iyi kipe y'umujyi itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Hussein Shabalala.

    Gutsinda uyu mukino byatumye umwaka w'imikino urangira iyi kipe itozwa na Guy Bukasa iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 45.

    Iyi kipe ikaba ibigezeho nyuma yaho mu gice cy'imikino yo kwishyura yitwaye neza aho mu mikino 15 yatsinze imikino 10 inganya imikino 3 itsindwa indi mikino itatu.

    Usibye uyu mukino wakinwe kuri uyu wa kane ku munsi wa 30 wa shampiyona y'u Rwanda, indi mikino irakomeza hakinwa umunsi usoza uyu munsi.

    Kuri uyu wa Gatanu , ikipe ya Gasogi United irakina na Etincelles kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda, indi mikino ikazakinwa kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru.

    Kuwa Gatandatu, guhera ku isaha ya Saa Sita n'igice, Gorilla FC izakina na Mukura VS naho uyu mukino uzakurikirwe n'uzahuza Kiyovu SC izakina na Rayon Sports.

    I Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC izakina na Marine FC naho Etoile de l'Est yo izakina na Bugesera FC bazakinire i Ngoma.

    Ku cyumweru, ikipe ya APR FC izakina n'Amagaju nyuma hazabeho n'igikorwa cyo gushyikiriza iyi kipe y'Ingabo igikombe cya Shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2023-2024.

    The post AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w'imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yatsinze-muhazi-united-1-0-isoreza-umwaka-wimikino-wa-2023-2024-ku-mwanya-wa-5/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yatsinze-muhazi-united-1-0-isoreza-umwaka-wimikino-wa-2023-2024-ku-mwanya-wa-5

  • Champions League: Real Madrid nitsinda Boruss… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri no kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/2 cya UEFA Champions League kugira ngo hamenyekane amakipe akomeza ku mukino wa nyuma.

    Byarangiye ikipe ya Borussia Dortmund igeze ku mukino wa nyuma isezereye Paris Saint-Germain nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye mu Budage no mu wo kwishyura wabereye mu Bufaransa bikagenda gutyo.

    Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ni Real Madrid nyuma yuko mu mukino ubanza wabereye mu Budage inganyije na FC Bayern Munich ibitego 2-2 ariko mu wo kwishyura ikayitsindira mu rugo kuri Santiago Bernabeu ibitego 2-1.

    Bivuze ko taliki ya mbere z’ukwezi gutaha ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma wa UEFA Champions League kuri Wembley Stadium mu Bwongereza ari Real Madrid na Borussia Dortmund zizaba zirwanira igikombe.

    Borussia Dortmund yo mu Budage mu gihe yakwegukana igikombe yahabwa Miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda basanzwe baha ikipe yacyegukanye, ariko no mu gihe itanacyegukana yahabwa Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda na Real Madrid kubera umukinnyi wayo yabagurishije ari we Jude Bellingham.

    Ubwo uyu mukinnyi yagurwaga mu masezerano bagiranye harimo ko naramuka abafashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League, Borussia Dortmund izahabwa izi miliyari 6 Frw.

    Harimo kandi ko naramuka agiye mu ikipe y’umwaka ya Champions League nabwo izahabwa Miliyari 2 ndetse no kuba yarabafashihe kwegukana igikombe cya shampiyona no kubona itike yo gukina Champions League mu mwaka utaha nabyo hari amafaranga bizatangirwa.

    Jude Bellingham wagiye muri Real Madrid aguzwe Miliyoni 88 z’Amayero mu mpeshyi y’umwaka ushize, kuri ubu amaze gutsinda ibitego 18 muri shampiyona na 4 muri UEFA Champions League.

    Mu gihe Real Madrid yatsinda Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, Florentino Perez arasabwa kuzayiha Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda 

    Jude Bellingham naramuka afashije Real Madrid kwegukana igikombe cya UEFA Champions League bizatuma na Borussia Dortmund yavuyemo igira icyo ibona

    Real Madrid izacakirana na Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142821/champions-league-real-madrid-nitsinda-borussia-dortmund-ku-mukino-wa-nyuma-izayiha-miliyar-142821.html

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwohereje amakip… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutangirana ikipe z’abahungu bakiri bato, irerero rya PSG mu Rwanda rigiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi gihuza amarerero y’iyi kipe ku Isi rifite ikipe y’abakobwa.

    Kuri uyu wa 5 tariki 10 Gicurasi, ni bwo irerero ry’ikipe ya Paris Saint Germain mu Rwanda riribwurire indege berekeza mu gihugu cy’u Bufaransa, mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi gihuza amarerero y’iyi kipe aho ari hose ku Isi.

    Kuri iyi nshuro, u Rwanda rugiye gutwara amakipe 3 arimo ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 11 abahungu batarengeje imyaka 13 ndetse n’abakobwa batarengeje imyaka 15. Iri rushanwa rizatangira tariki 11 risozwe tariki 16 Gicurasi, rikazabera mu Bufaransa nk’ibisanzwe.

    Umwaka ushize ubwo u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, rwegukanye ibikombe 2 mu batarengeje imyaka 11 ndetse na 13.

    Amatsinda amakipe y’u Rwanda yisanzemo

    Mu batarengeje imyaka 13, u Rwanda ruri mu itsinda C aho ruri kumwe na Misiri, Kuwait, Karea na UAE. Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda ruri nabwo mu itsinda C aho ruri kumwe n’u Bufaransa, UAE ndetse n’a Amerika y’Iburasirazuba. 

    Mu bakobwa batarengeje imyaka 15 ni itsinda rimwe ririmo u Rwanda, Antilles, Brazil, Canada, u Bufaransa, Amerika y’Iburasirazuba ndetse n’iy’Iburengerazuba.

    Aba bana bakunze kwitwara neza muri iyi mikino by’umwihariko mu mwaka ushize kuko begukanye ibikombe 2 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142839/bwa-mbere-mu-mateka-u-rwanda-rwohereje-amakipe-3-mu-gikombe-cyisi-cya-psg-142839.html

  • Hari uwariwe asaga Miliyoni 20 Frw! Iby’abasa… – #rwanda #RwOT

    'Gukangisha gusakaza amafoto y'urukozasoni' ni kimwe mu byaha biri kwigaragaza cyane muri iki gihe! Ndetse, kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batandatu bakurikiranywehi gusakaza amafoto n’amashusho by’urukozasoni.

    Bamwe muri bo Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha! Abatawe muri yombi ni Mukamana Francine w'imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w'imyaka 27, akagira shene ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.

    Hafunzwe kandi Gasore Pacifique uzwi nka 'Yaka Mwana' w'imyaka 38, Uwase Natasha w'imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w'imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w'imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

    Hari uwigeze gusaba amafoto y'ubwambure bwawe, byarangiye gute?

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko muri iki gihe hari kwaduka cyane icyaha cyo ‘gukangisha gushyira amafoto y’ubwambure bw’umuntu cyangwa se asambana akagira ibyo amutegeka’.

    Mu mategeko byitwa ‘gukangisha gusebanya’ cyangwa se ‘Blackmail’. Abandi babizi nka 'Sextortion' aha hakoreshwa amafoto y’umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana, agakangishwa ko ashyirwa hanze mu gihe atemeye ibyo asabwa.

    Dr. Murangira Thierry avuga ko iki cyaha cyinganje cyane mu rubyiruko ariko ‘bigenda bigaragara no mu bakuze. Ati “Ni ugufatirana umuntu mu ntege nke ukumukangisha kumusebya bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa cyangwa se asambana. Impamvu mvuga asambana ntabwo ibyo bintu biba hagati y’abantu bashakanye, biba hagati y’abantu nyine badafitanye isezerano, basambana.”

    Dr.Murangira yavuze ko hari igihe umwe afata icyemezo cyo gusakaza amafoto n’amashusho ya mugenzi we agamije kumwihimuraho cyangwa se akabikora agamije kugira icyo amusaba cyane cyane amafaranga.

    Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, Murangira yifashishije urugero rw’umusore w’i Kigali ushobora kuba akundana n’umukobwa wo mu muhanga akajya anyuzamo akamwoherereza amafoto n’amashusho y’ubwambure bwe, igihe cyagera akamwanga, maze umukobwa agahagurukira kumusebya.

    Bishobora kugera aho uwo mukobwa asaba umusore ko basubirana cyangwa se atabyemera akamuteguza ko ashyira hanze amafoto n’amashusho yamuhaye agaragaza ubwambure.

    Dr.Murangira yavuze ko ibi ari bimwe mu byaha bakira muri RIB, kandi imibare igenda izamuka. Yavuze ko mu myaka itanu ishize (kuva mu 2019 kugeza mu 2023) bamaze kwakira ibirego/Dosiye 46.

    Mu 2019 bakiriye ibirego 3, mu 2020 bakiriye ibirego 8, mu 2021 bakiriye ibirego 12, mu 2022 bakiriye ibirego 8 naho mu 2023 15. Ati “Ibyo byose ni ibijyanye n’amafoto (Ibyaha). Ni ukuvuga ngo ni wa muntu wakundanaga na Kanaka akajya amukangisha ibyo ngibyo.”

    Ameyeri mu gukangisha gushyira hanze amafoto y'urukozasoni


    Murangira Thierry yavuze ko mu byo babonye ari uko ufite amafoto y’urukozasoni akangisha mugenzi we kuyashyira hanze, akamusaba ko amuha amafaranga menshi kugirango atabikora.

    Anabusaba ko bakongera gusubukura umubano kugirango bakomeze gukora ibikorwa by’ubusambanyi cyangwa se akamusaba ko amuha andi mafoto, cyangwa se akamusaba ko hari ikindi kintu akora mu rwego rwo kurengera ko ibye bitajya hanze.

    Ku mbuga nkoranyambaga bitangira gute?

    Dr.Murangira avuga ko bitangira umuntu agukurikira nko kuri Instagram, ubundi agatangira kukwandikira akubwira ko yakunze amafoto yawe, agamije ku kwereka ko ibintu ukora hari abantu babyemera. 

    Ngo hariho n’utangira kukubwira ko ibintu ukora mwabibyaza umusaruro, kandi agakora uko ashoboye akakubikamo icyizere. Ati “Iyo umaze kumwizera ko ari umuntu muvugana noneho usanga kenshi, hari uwo aba yamuteye imitoma bitewe n’iki n’ubuzima bwawe, aragenda akiga, akamenya ubuzima ubuyeho.”

    Murangira avuga ko usanga ubuzima bwa benshi buri ku mbuga nkoranyambaga, kuko usanga hari umuntu wishima akandika ku mbuga nkoranyambaga ze, yarakara akandika, yaba agiye’ muri Restaurant akandika. Ati “Nta buzima bw’ibanga bukibaho muri iki gihe, sinzi icyabateye.”

    Abantu batandatu barimo 'Yaka Mwana'[Uwa kabiri ivuye ibumoso] wamamaye ku mbuga nkoranyambaga bafunzwe bakurikiranyweho 'gukwirakwiza amashusho y'ibiterasoni'

    Yavuze ko ushaka gutsindira icyizere cy’umuntu akoresha amagambo aryoheye amatwi kugeza ubwo n’iyo agusabye ifoto igaragaza ubwambure bwawe ari ibintu wumva cyane.

    Avuga ko uretse kuba ibi bintu biba hagati y’abantu bahuzwa n’irari ry’umubiri, binagaragara cyane hagati y’abantu bakundana. Ati “Ngo ndagukumbuye nyoherereza ifoto akayimwoherereza koko! Ngo nyoherereza ifoto yawe ugiye kuryama wambaye uko ujya wambara ugiye kuryama, undi nawe akayimwoherereza. Aho ngaho aba amaze ku kurangiza.”

    Dr.Murangira yavuze ko uretse abantu bashobora guhura imbona nkubone, ibi byaha binagera ku bantu bavugana cyangwa se bakundana bari kure.

    Yavuze ko bijya bibaho ko abantu bashobora guhura bagiye gusambana”, umwe muri bo yateguye icyumba kirimo Camera, ku buryo ibibera muri icyo cyumba byose abifata. Nyuma akazabikoresha mu gukanga mugenzi we.

    Ubyitwaramo gute iyo ukangishijwe amafoto y’ubwambure bwawe!

    Dr.Murangira yavuze ko ikosa rya mbere ari ukwemera ibyo wategetswe n’umuntu ugusaba kumuha amafaranga cyangwa se kongera gusubirana nawe kugirango adasakaza amafoto n’amashusho byawe.

    Avuga ko igihe bigenze uko utagomba kwemera ibyo agutegeka. Ati “Niba ari amafaranga agusabye ntuyamuhaye. Niba agusabye ngo wongera umwoherereze andi mafoto ntubyemere.”

    Akomeza avuga ko  irindi kosa rikorwa n’abantu benshi, ari uko bagaragaza ko batewe impungenge kandi bahangayikishijwe nuko amafoto yabo ashobora kujya hanze. Ati “Ibyo ngibyo ntugomba kubimwereka.”

    Yavuze ko udakwiriye kwicira urubanza, kuko bituma ‘udatekereza cyane’. Avuga ko buri wese akwiye kwibuka ko ari ugukorerwa icyaha cyo gusebanya, akibuka ko arengana, kandi akibuka ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhari.

    Dr.Murangira yavuze ko abagenzacyaha ba RIB barahiriye kurinda ibanga, bityo ntawe ukwiriye kudatanga ikirego yumva ko ibye bizamenyakana.

    Yavuze ko hari abanga gutanga ikirego kuri RIB, ugasanga bahisemo gukomeza gutanga amafaranga kugirango amafoto n’amashusho byabo bitajya hanze. Avuga ko hari abatanze ibihumbi 20 by’amadorali kugirango amafoto yabo atajya hanze.

    Dr.Murangira yavuze ko ibi byaha bihanwa hagati y’imyaka 1 n’imyaka 5, ndetse hakiyongeraho n’amande ari hagati ya Miliyoni 1 na Miliyoni 2 Frw.

    Muri Gashyantare 2024, Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yabwiye KT ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ibi byaha, Inteko y'Umuco ikomeje ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko.

    Ati 'Inteko y'Umuco ikora ubukangurambaga bwo kudatakaza umuco n'indangagagaciro zawo mu rubyiruko n'abakuze. Mu rubyiruko hakorwa ibikorwa bitandukanye byaba iby'ubuhanzi bigamije gusesengura no gucengerwa n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda, amarushanwa mu mashuri ku muco, umurage n'indangagaciro n'ibindi.'

    Akomeza ati'Abakora ibyo bikorwa baba bateshutse ku ndangagaciro n'imyifatire myiza biranga abantu batuye Igihugu cyacu. Indangagaciro y'ubupfura idutoza imyitwarire myiza nk'ubwangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n'umunyakuri.

    Icyo amategeko avuga kuri iki cyaha

    Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw'ikoranabuhanga n'itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

    Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw'urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

    Iyo ubutumwa bw'urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo budahuye n'ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n'icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yavuze ko nta muntu ukwiye kwemera gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu nk'ingurane yo kugirango amafoto/amashusho y'ubwambure bwe adasakazwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142841/hari-uwariwe-asaga-miliyoni-20-frw-ibyabasakaza-amafoto-yurukozasoni-byahinduye-isura-142841.html

  • Kaboy wa Rayon yahishuye uko nyina yarenganye agafungwa ashinjwa kumufungisha, iby’urukundo rwe n’umusore w’inzozi ze uko yaba ameze #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports y’abagore, Mukandayisenga Jeannine benshi bakunda kwita Kaboy, yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima ari uburyo nyina yafunzwe azira ubusa, umuryango we ukavuga ko ari we wamufungishije kuko bamufashe arimo amushakira ibyangombwa.

    Mukandayisenga Jeannine yavutse tariki ya 2 Kamena 2004, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare. Avuka mu muryango w’abana 9 umwe akaba yaritabye Imana, basigaye ari abahungu 2 n’abakobwa 6. Ababyeyi bombi aracyabafite.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kaboy yavuze ko we n’abavandimwe be batigeze babura ibibatunga kuko ababyeyi ba bo ari abahinzi borzoi, bababoneraga ibyo bashaka byose.

    Ubwo yari ageze mu wa Kabiri w’amashuri yisumbuye yahise ayahagarika kuko ikipe yakiniraga y’Inyemera WFC, yabishyuriraga amafaranga y’ishuri yababwiye ko ubushobozi ntabwo itagishoboye kubarihirira ishuri.

    Ati 'Njye kuko nari nzi gukina baravuze ngo ninjya mu rugo andi makipe azamfata anyishyurire, ni ko guhita bajya kunyishyurira imyuga. Nize ibijyanye no gukora imisatsi n’inzara.'

    Yakunze umupira w’amaguru ubwo yari akiri umwana, akina mu muhanda akinana n’abahungu, yagize amahirwe ababyeyi be ntibabimubujije ahubwo bamusabaga kubanza gukora imirimo ye kare mbere yo kujya gukina.

    Inyemera WFC yayigezemo muri 2022 ayikinira imyaka 2, ari nabwo Rayon Sports yahitaga iza kumuganiriza, ibintu yishimiye kuko ari ikipe yakundaga cyane.

    Ati 'byahise bintera imbaraga kuko nari ngiye kujya mu ikipe nakuze nkunda, numvaga ko ngomba gukora cyane n’aho nkitwara neza tugashimisha abakunzi ba Rayon Sports.'

    Yakomeje avuga ko ari ibintu byiza kuba yarabashije kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka umwe, akanaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi.

    Ati 'ni ibintu byiza kuba ku mwaka wa mbere naratwaye ibikombe 2, shampiyona n’icy’Amahoro kandi ari byo bikombe bikinirwa mu Rwanda, nkabitwara kandi twarahuye n’andi makipe, navuga ko ari ibintu byiza cyane.'

    Avugako intego ze mu mupira w’amaguru ari ukujya gukina hanze y’u Rwanda, akabikora nk’uwabigize umwuga bikaba byamufasha gutera imbere ndetse akaba yanateza imbere umuryango we.

    Uyu rutahizamu, bahimbye Kaboy umuntu agenekereje mu kinyarwanda ni Gahungu, yavuze ko ari izina yakuye i Gicumbi aho yakiniraga Inyemera, byabanje kumubabaza ariko nyuma arabyakira.

    Ati 'Iryo zina ryaturutse i Gumbi aho nakinaga, abakinyi twakinanaga ni bo babashije kurinyita kuko buri mukinnyi bitewe n’uko akina, imyitwarire ye cyangwa imiterere ye, bamwita akazina babona nyine kagendanye na we, rero barebye imiterere yanjye n’imikinire yanjye babona ndi Kaboy.'

    'Nabanje kubabuza, nkababwira ngo nitwa Jeannine, nitwa Jeannine ariko barambwira ngo buri mukinnyi hano aba afite izina twamwise, narabyakiriye numva ko aho nzajya hose bazajya barinyita. Nta pfunwe bintera kubera ko ari izina ry’akabyiniriro, ubasha kurinyita nditaba n’unyise amazina yanjye nditaba.'

    Yavuze ko ajya ahura n’abantu bamuca intege bamubwira ko ntaho azagera, rimwe bakamubwira ko bazamwirukana kuko ari umuhungu.

    Ati 'Barahari, na n’ubu ndumva bagihari, gusa abo mba numva bashaka kunca intege mbagendera kure, nkareba abangira inama nzima, mu buzima ntabwo abaguca intege babura. Bamwe baba bambwira ngo ntuzagera kure, abandi ngo wowe uri umuhungu tuzakwirukana muri shamiyona, ariko na none ni abafana ntabwo wakita ku byo bavuga.'

    Mu bwana bwe abana bagenzi be bakundaga kumuserereza ko ari umuhungu, gusa ntabwo yarwanaga na bo ahubwo yabagenderaga kure. Gusa ngo byaberaga hanze ariko yagera mu rugo akigira nk’aho ntacyabaye kuko atari no kubibwira ababyeyi be.

    Ku ngingo yo kuba afite umukunzi, yavuze ko nta we ndetse nta n’uwo yigeze agira, gusa ngo arabiteganya nubwo atari vuba.

    Ati 'Oya ntabwo nigeze nkundanaho. Muri iyi minsi ntabwo mbiteganya kuko ndacyarimo gushakisha ubuzima, ibyo bizaza nyuma.'

    Agaruka ku musore w’inzozi ze, yagize ati 'Ni umusore mwiza, ushyitse ukunda ubuzima bwose kandi udakunda kwishyura hejuri, ukunda kwiyoroshya ahantu hose, wubaha.'

    Yahishuye ko niyo yaboneka aka kanya atiteguye kujya mu rukundo kuko hari ibyo atarakora. Ati 'Biragoye kuko ubu mpugiye ku kazi kanjye, mpugiye ku hazaza hanjie.'

    Kimwe mu bintu yakubitewe cyane akiri umwana, ni ukuzerera yagiye kureba umupira, yakundaga kujya kureba imikino ya Rayon Sports.

    Yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima ari uburyo mama we yafunzwe azira ubusa kubera umuntu wamubeshyeye maze n’abo mu muryango we bakavuga ko ari we wamufungishije.

    Ati 'hari akabazo kabayeho ariko batubeshyera, bajya bavuga ngo ntawuburana n’umuhamba, baje kutubeshyera bitewe n’ukuntu imiryango yo mu rugo twimereye, mama bashaka kumufata ngo bamufunge, mama aravuga ngo reka njye ahantu batambona kuko ntiyari kuburana n’umuntu umuyoboye, papa ari we uburana cyangwa uwo mwana wundi abe ari we uburana nzaza birangiye.'

    'Ngiye kujya mu Inyemera, basaba ibyangombwa, indangamuntu kugira ngo bankorere icyangombwa kandi papa ntabwo yari mu rugo ngo yabimfashamo, mama yaremeye ava aho ari araza ngo aje kubimfashamo, tukigera ahantu mu buyobozi ku Kagari bamufatira aho baramutwara, kuva uwo munsi abantu bo mu muryango baravugaga ngo ninjye wamutanze, ngo ninjye ubiteye bikambabaza cyane.'

    Ngo mama we afunguwe yatunguwe no gusanga yarakomeje gukina umupira kuko atumvaga ko yawukomeje aho yakekaga ko yahise abireka kubera bari bafunze nyina, ngo byaramushimishije cyane ndetse aterwa ishema aho umwana we ageze.

    Ikintu kimushimisha mu buzima bwe ni uko agifite ababyeyi be bombi kandi bamushyigikira mu kazi ke ka buri munsi, bagaterwa ishema n’ibyo akora.

    Yari afite intego yo kuba mu gihe atabashije gukina umupira w’amaguru ko yari kuba umusirikare akagira uruhare mu kurinda ubusugire bw’igihugu cye.

    Kaboy avuga ko yamaze kwakira iri zina bamuhimba

    Ashengurwa no kuba mama we yarafunzwe arengana n’umuryango we ukamushinja kumufungisha

    Ni umukinnyi ufite intumbero zo kugera kure kandi akagera kuri byinshi abikesha ruhago

    Rayon Sports nk’ikipe yakuze afana, yishimiye cyane kuba ayikinira

    Ni rutahizamu ugora abakinnyi ba buri kipe bahuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Kaboy-wa-Rayon-yahishuye-uko-nyina-yarenganye-agafungwa-ashinjwa-kumufungisha-iby-urukundo-rwe-n-umusore-w-inzozi-ze-uko-yaba-ameze

  • Ishimwe kuri Muragijimana usoje Kaminuza nyuma y'ubuzima bugoye bwatumye aba umukozi wo mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ni intsinzi ikomeye agezeho nyuma y'ibihe bigoye yagiye anyuramo birimo no kuba umukozi wo mu rugo kugira ngo abashe kubaho.

    Muragijimana avuka mu muryango w'abana batandatu mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayumbu.

    Kuri uyu wa Kane ubwo yari amaze guhabwa impamyabumenyi ye, yabwiye IGIHE ko mu 2012 ari bwo yasoje amashuri abanza ariko ntiyakomeza ayisumbuye bitewe n'amikoro make yo mu muryango we kuko yakuze se ari muri gereza, bitabwaho na nyina gusa.

    Muri uwo mwaka Muragijimana yaje kubwirwa na mubyara we ko yaza i Kigali akamufasha kuhakomereza amashuri ataha iwe ariko ahageze asanga ni ukumukoresha akazi ko mu rugo ibyo kwiga nta birimo.

    Akazi ko mu rugo yagakoze mu gihe cy'umwaka n'igice kugeza mu 2014 ibyo kwiga yaranabyikuyemo nyuma nibwo yaje kumenya ko hari akazi kwa Kabagambe Ignatius usigaye ari Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, ajyayo.

    Kabagambe avuga ko Muragijimana yagombaga kujya akora akazi ko mu rugo ariko babona atagashoboye neza bituma bashaka kumenya neza ubundi amakuru y'umwana w'imyaka 14 ukora yakabaye yiga.

    Ati 'Ni umwana twahuye aje iwacu aje gushaka akazi uwo kera bitaga indushyi kandi koko nta muntu waba atari indushyi ngo ajye gushaka akazi afite imyaka 14. Nyuma y'amezi abiri adukorera twahise tubona ko biteye isoni tutakoresha umwana ungana gutyo wakabaye ari mu ishuri nk'abacu'.

    Kabagambe yaganirije Muragijimana, amubwira ko impamvu atiga ari ubushobozi buke bw'umuryango we.

    Ati 'Umutima wa kimuntu waraje nti 'ko utari mu ishuri kubera amikoro uwagufasa wagenda ukiga?', ati 'nakwiga nkigira iwacu'. Naramubwiye nti 'taha nzajya ngufasha' aragenda ariko we yakekaga ko ndi guhunga gukoresha umwana utujuje imyaka ngo ntazahanwa n'amategeko, ariko nari mbimubwiye nzi ko nzabikora'.

    Muragijimanan avuga ko yasubiye mu rugo aragenda ariga ahereye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye asoza icyiciro Rusange afite amanota meza ndetse atsinda n'ikizamini cya Leta gisoza icyo cyiciro.

    Ati 'Mu cyiciro rusange ni we wanyishyuriye amafaranga y'ishuri yose. Nyuma ngeze mu mwaka wa kane naje kubona umushinga unyishyurira amafaranga y'ishuri ariko Kabagambe yampanga ibikoresho byose, amafaranga yo kwitwaza ndetse nanigaga kure yampaga amafaranga yo kujya kwivuza'.

    Muragijimana avuga ko mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yize ibijyanye n'ubudozi aza no kugira amahirwe agisoje abona buruse ya Leta ndetse n'amasomo ajyanye n'ibyo yari asoje kwiga, hahita hafungurwa ishami rijyanye nayo muri Rwanda Polytechnic.

    Yavuze ko ibyo aminujemo nk'umwe mu ba mbere basoje kubyiga mu Rwanda yiteguye kubyifashisha mu guhanga udushya mu bijyanye n'imyambarire ariko ishingiye ku bikorerwa mu Rwanda.

    Yashishikarije kandi abana b'abakobwa kwitinyuka kuko na bo bifitemo ubushobozi buhagije bwo kugera ku nzozi zabo.

    Yavuze ko Kabagambe yamubereye umubyeyi mu buryo bukomeye ndetse ko uretse kuba abimushimira yanamwigiyeho umutima wo gufashanya.

    Kabagambe Ignatius avuga ko ari ishimwe rikomeye cyane kuba yarafashije umuntu kuva mu buzima bubi akabasha kugera ku ntambwe ikomeye mu buzima bwe.

    Ati 'Ni ibyishimo bikomeye cyane mfite ku mutima byo kuba naragize igishoro cyo gufasha umuntu ntanazi ibizavamo ariko ubu hakaba havuyemo imbuto nziza bihambaye. Ni umwana wari indushyi ariko ubona atari umwe wo ku muhanda w'inzererezi'.

    Kabagambe kandi avuga ko umutima wo gufasha uwo utazi mutanafitanye isano y'amaraso ari ikintu cyanaranze abagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko batabikoreraga abavandimwe cyangwa inshuti ahubwo byari ukugira umutima wo kwitangira abandi.

    Yasabye kandi abantu kugira umutima urangwa no gufasha abandi kuko ari igikorwa cyubaka ubugiraneza bukomeza mu bantu kuko na we yigeze gufashwa n'umuntu mu buryo bwo kwiga kandi nta kintu amwitezeho.

    Muragijimana avuga ko imbaraga nyinshi agiye kuzishyira mu guhanga udushya mub by’imideli

    Muragijimana Renathe asoje amasomo ye muri Rwanda Polytechnic

    Ababyeyi ba Muragijimana ndetse na Kabagambe wamubereye undi mubyeyi atamuzi

    Muragijimana avuga ko nyina yabareze igihe kinini se afunze, amikoro akajya aba makeya

    Muragijimana na Kabagambe wamufashije gukomeza amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-kuri-muragijimana-usoje-kaminuza-nyuma-y-ubuzima-bugoye-bwatumye-aba

  • Wakanow yamamaye mu by'ingendo z'indege yaguriye ibikorwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Si ugufungura imiryango gusa kuko yanagize Rurangwa Fifi Josephine Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri iki kigo mu Karere k'Iburasirazuba.

    Wakanow isanzwe ikorera mu bihugu 10 byo muri Afurika, i Burayi n'Iburasirazuba bwo hagati, yatangaje ko ubu bafunguye amashami yabo mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda.

    Ababarizwa muri ibi bihugu bazifuza serivisi z'iyi sosiyete bazajya bazigeraho baciye kuri Wakanow Kenya, Wakanow Rwanda, Wakanow Uganda na Wakanow Tanzania, aho abacuruzi bakomeye, ba mukerarugendo n'abakunda kugenda mu ndege bazasogongera kuri serivisi nziza iyi sosiyete isanzwe itanga.

    Umuyobozi wa Wakanow, Bayo Adedeji, yatangaje ko iyi sosiyete izaniye abatuye aka gace byinshi bazishimira bijyanye na serivisi bifuza bizatuma boroherwa n'ingendo zo mu karere ndetse n'ingendo mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Wakanow.com ikomeje kwagura imipaka ku bijyanye n'ingendo zifashisha ikoranabuhanga. Kuza muri Afurika y'Iburasirazuba bigaragaza imbaraga twashyize mu kongera ubunararibonye mu bijyanye n'ingendo zo kuri uyu mugabane. Imbuga zacu zo kuri murandasi zizatuma abatuye aka karere babona ibyo bakeneye byose ku bijyanye n'ingendo bashaka gukora.'

    Rurangwa Fifi Josephine wagizwe Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri iki kigo mu Karere k'Iburasirazuba, yavuze ko yashimishijwe n'umwanya yahawe, yizeza kuzatuma abakiliya babo bazakomeza kwishima binyuze mu dushya twinshi.

    Ati 'Nka sosiyete isanzwe ishyira imbere kunezeza abakiliya bakanyurwa, Wakanow.com ifite gahunda yo guha umurongo mwiza ibijyanye n'ingendo muri Afurika. Uburyo bumwe tuzabikoramo ni ukuzana Pay Small Small (PSS), izafasha abakiliya bacu kwishyura amafaranga gahoro gahoro bityo bikazakuraho imbogamizi bahura na zo bashaka gukatisha amatike y'indege.'

    Rurangwa yakomeje avuga ko bagiye kongera ubufatanye n'abashoramari bo mu karere, abakorana na ba mukerarugendo ndetse n'abafite amahoteli kugira ngo abakiliya babo bagire uruhare mu guteza imbere ubukungu n'ubukerarugendo bwo mu karere, ariko na bo bakungukira muri serivisi nziza.

    Wakanow.com isanzwe ifasha abayigana kugura amatike y'indege baciye ku rubuga rwabo, ikabagira inama ku ndege bifuza n'igihe zibonekera, uduce twiza basura bageze aho berekeje ndetse n'amahoteli bararamo ikabahuza na yo batiriwe bagira ikindi bakora.

    Rurangwa Fifi Josephine wagizwe Umuyobozi w'ibijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi muri Wakanow

    Umuyobozi wa Wakanow, Bayo Adedeji ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Niyonkuru Zephanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wakanow-yamamaye-mu-by-ingendo-z-indege-yaguriye-ibikorwa-mu-rwanda

  • Imikino : Avugwa kw’isoko ry’igura ni gurisha I burayi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Ikipe ya Chelsea FC na Palmeiras ibiganiro bigeze kure ku musore muto w'imyaka 18 witwa Estal william.
    Mu masezeraho harimo agera kuri miliyoni 55 za mayelo mu gihe chelsea ishaka gutanga hagati ya 25 na 33 za mayelo.

    • Manchester United yiteguye kuganiriza ikipe ya crystal palace ngo babe bakumvikana ku kugura  Michael Olise.

    • Ikipe ya Manchester United iravugwamo umutoza Hansi Flick ukomoka mu Budage ngo abe ariwe uzaba umutoza wayo mukuru sezo itaha.

    • ikipe ya Tottenham irashaka gusinyisha umusore ukina muri RB Leipzig witwa Dani Olmo imutanzeho €60m.

    • RB Leipzig yashyize kw'isoko Umukinnyi wayo Xavi Simons ivuga ko ikipe imwifuza yazatanga asaga miliyoni €60M

    Source : https://yegob.rw/imikino-avugwa-kwisoko-ryigura-ni-gurisha-i-burayi/

  • Abasirikare 195 ba RDF basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Ni abasirikare bari bamaze amezi arindwi biga gutwara imodoka zitandukanye n'ibindi bijyanye n'umutekano wo mu muhanda, amasomo yatangirwaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

    RDF yatangaje ko ayo masomo yatangiwemo ubumenyi butandukane mu gutwara ibinyabiziga bitandukanye byaba ibiremereye n'ibyoroheje ndetse n'imikorere yabyo itandukanye.

    Gen Muganga yashimiye abo basirikare bashya bahawe amasomo, avuga ko ari ingenzi ko abakozi ba RDF bagira ubumenyi butandukanye mu gutwara ibinyabiziga.

    Yabibukije ko bakwiriye kurangwa n'imyitwarire myiza, ubunyamwuga no kwirinda kunywa ibisindisha kuko ari kimwe mu bikunze guteza impanuka zo mu muhanda.

    RDF igira amashami atandukanye bijyanye n'ibikenerwa mu mikorere ya buri munsi y'igisirikare. Imodoka zikoreshwa muri uwo mwuga zitwarwa akenshi n'abasirikare babihuguriwe.

    Gen Muganga yashimiye abo basirikare bashya bahawe amasomo, avuga ko ari ingenzi ko abakozi ba RDF bagira ubumenyi butandukanye mu gutwara ibinyabiziga

    Abasoje amasomo basabwe imyitwarire myiza no kubahiriza amategeko y’umuhanda

    Abasirikare 195 nibo basoje aya masomo bari bamazemo amezi arindwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-195-ba-rdf-basoje-amasomo-yo-gutwara-ibinyabiziga

  • U Rwanda rwamaganye RDC yabeshyeye Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Imbere y'abadipolomate bakorera i Kinshasa, tariki ya 8 Gicurasi 2024, Minisitiri Lutundula yavuze ko Perezida Kagame aherutse kubwira ikinyamakuru cyo mu mahanga ko 'ingabo z'u Rwanda zitazava muri RDC kugeza ubwo tuzacyura Abanye-Congo b'Abatutsi no mu gihe bazaba basubijwe uburenganzira bwabo.'

    Aya magambo Lutundula yegetse ku Mukuru w'Igihugu ahabanye n'ibyo amaze igihe kinini asobanura, kuko we yabwiye ibinyamakuru; byaba ibyo mu Rwanda n'ibyo mu mahanga ko muri iki gihugu hari impunzi z'Abanye-Congo barenga ibihumbi 100 bahahungiye itotezwa bakorerwaga mu gihugu cyabo.

    Perezida Kagame yasobanuye ko abenshi muri aba Banye-Congo bafitanye isano n'abarwanyi b'umutwe wa M23 bafashe intwaro kugira ngo baharanire uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo, agaragaza ko ikibazo cyabateye ubuhunzi gikwiye gukemuka, kugira ngo batahe, babeho mu mahoro.

    Umukuru w'Igihugu, kimwe n'abandi bo muri guverinoma y'u Rwanda, bateye utwatsi ikirego cya Leta ya RDC ivuga ko rufite ingabo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, bagaragaza ko nta nyungu rwakura mu kwivanga mu bibazo by'Abanye-Congo.

    Mu gihe u Rwanda rwamagana ubwicanyi Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bari gukorerwa, na jenoside ibagambiriye ica amarenga, Minisitiri Lutundula we yabihakanye, avuga ko ibice umutwe wa M23 uhanganiyemo n'ingabo za RDC byiganjemo Abahutu, ahubwo ngo nibo bashobora gukorerwa Jenoside.

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amagambo ya Lutundula arimo “ubusazi”, abishingiye ku kuba Leta ya RDC ifasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR, kandi na yo ubwayo ikemeza ko ugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo.

    Uruhare rwa FDLR mu kababaro Abanye-Congo bamaze igihe banyuramo rwashimangiwe n'Umuvugizi w'ingabo za RDC, Brig Gen Sylvain Ekenge, mu kiganiro aherutse kugirira kuri televiziyo y'igihugu muri Mata 2024. Yatangaje ko mu Banye-Congo barenga “miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo uruhare ku ijanisha rinini.”

    Ku magambo ya Lutundula, Makolo yagize ati 'Ubu ni ubusazi bwaturutse muri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'igihugu rukumbi ku Isi cyemerera umutwe w'abajenosideri (FDLR) kwica abaturage bacyo, ukanabiba ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC.'

    Yakomeje agira ati 'Leta ya RDC ikomeje guha FDLR (yakoze jenoside mu Rwanda) intwaro no kuyishyigikira kugira ngo yice Abanye-Congo b'Abatutsi muri Kivu y'Amajyaruguru n'Abanyamulenge muri Kivu y'Amajyepfo.'

    Makolo yagaragaje ko imvugo zibiba urwango, ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kubibwa muri RDC ndetse n'itsembabwoko riri gukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi, bikwiye kwamaganwa n'Abanyafurika bose, ntibarangazwe n'ikinyoma cya Minisitiri Lutundula.

    Lutundula yiganye umuvuno wa Leta yateguye Jenoside

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amagambo ya Minisitiri Lutundula ateye ubwoba ariko ko adatunguranye, bitewe n'uko Leta ya RDC ifite umugambi umwe n'uwa Leta Habyarimana Juvénal yateguye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nduhungirehe yasubiye mu mateka, agaragaza ko ubwo jenoside yategurwaga hagati ya 1990 na 1993, Leta ya Habyarimana, ibinyujije mu ishyaka CDR ry'abahezanguni n'ibinyamakuru RTLM na Kangura, “yatangazaga umunsi ku wundi ko Abatutsi bari gutegura umugambi wo kurimbura Abahutu.'

    Nk'uko uyu mudipolomate yabisobanuye, aya magambo yari agamije kuyobya abantu, kugira ngo Interahamwe n'ingabo za Leta (Ex-FAR) nizitangira gukorera Abatutsi jenoside, bifatwe nko kwirwanaho.

    Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko amahanga yakabaye yamagana itoteza Leta ya RDC ikomeje gukorera Abanye-Congo b'Abatutsi, gusa ngo inyungu bishaka mu rwego rw'ubukungu n'ububasha bishaka kuri iki gihugu bishobora gutuma bihitamo guceceka.

    Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasabye Abanyafurika kwamagana ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi

    Ambasaderi Nduhungirehe yasanishije amagambo ya Lutundula n’ayavugwaga na CDR, kuri RTLM na Kangura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-rdc-yabeshyeye-perezida-kagame