Blog

  • Amagambo umunyezamu Arakaza yabwiye umusifuzi amutuka agahita ahabwa ikarita itukura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ubwo bari bamaze kongeraho iminota 5 ku mukino wo Gasogi United yatsinzemo Etincelles FC 1-0 , umunyezamu Arakaza Mac Arthur wa Etincelles yahawe ikarita itukura nyuma yo gutuka umusifuzi ngo ni igicucu, nta bwenge agira.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho Gasogi United yari yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024.

    Etincelles FC ntabwo yaje gusoza umukino yuzuye kuko umunyezamu wa yo, Arakaza Mac Arthur yahawe ikarita itukura ku munota wa kabiri w’inyongera.

    Byagenze bite

    Uyu munyezamu yari agiye gutangiza umukino (umupira wari warenze), umupira yawuteretse ahatari ho ahita atera ubwo yari amaze gutera, umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mbiriza Raymond Nonati yahise amanika agaragaza ko ari ikosa agomba gusubiramo.

    Aha ni ho Arakaza yahise arakarira atuka Nonati. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu yahise atuka Nonati, amubwira “ngo ariko ubundi uyu aruzura mu mutwe? Agira ubwenge? Ni gicucu.”

    Aha Nonati ni bwo yahise abwira umusifuzi wo hagati Murindangabo Moïse ngo amuhe ikarita y’umuhondo kuko amututse.

    Moïse yaje gutanga ikarita y’umuhondo ariko mu guhihindukira ni bwo yakubitanye na Arakaza akirimo gutuka Nonati noneho ariko anakoresha ibinyemetso, akoza urutoki mu mutwe ari nako amubwira ko ari “Ikirofa”.

    Murindangabo Moïse yahise ahindura ikarita yari agiye kumuha ahita amuha ikarita itukura.

    Mu gusohaka na bwo yabanje guteza akavuyo cyane ashaka gusagarira umusifuzi Bwiriza Raymond Nonati wari umuhesheje ikarita itukura ariko abo mu ikipe ye barahagoboka.

    Mac Arthur yasohotse mu kibuga ajya gusagararira Nonati baramufata

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-umunyezamu-arakaza-yabwiye-umusifuzi-amutuka-agahita-ahabwa-ikarita-itukura-amafoto

  • Jali Finance yegukanye Koi Pay, ikigo kizobereye ibijyanye n'ikoranabuhanga ry'ibigo by'imari – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo Jali Finance yaguze mu buryo bwo gukomeza kwaguka ariko muri gahunda yo kuba igicumbi cya serivisi z'imari zitangirwa ku ikoranabuhanga ibizwi nka 'FinTech'.

    Ni mu buryo bwo kugira ngo abagana iki kigo babone serivisi zihuse ariko n'ikigo kibe cyakunguka kuko ibyo umukozi yakoraga ku munsi byitezwe ko bishobora kwikuba nka gatanu.

    Mu kugura Koi Pay, abakozi bayo bari basanzwe barimo n'inzobere mu kubaka porogaramu za mudasobwa na bo bimukiye muri Jali Finance.

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana yavuze ko iki kigo ayoboye cyari gifite gahunda yo kuba FinTech, biba ngombwa ko begera ibigo bizobereye muri iryo koranabuhanga, babona Koi Pay yujuje ibyasabwaga hanyuma izo mbuga ziragurwa ibigo biranihuza.

    Ati 'Uyu munsi nta Koi Pay izabaho n'abakozi bose barihuza babe ikigo kimwe. Kuri iyi nshuro Koi Pay App izahinduka Jali Pay App. Dushaka ko Jali Finance ihinduka ikigo gitanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi zitangwa vuba zinahujwe.'

    Yavuze ko iri koranabuhanga riteye imbere binjiyemo ari ryitezweho umusaruro ukomeye haha ku bakiliya ndetse no ku kigo ubwacyo.

    Akenshi usanga ibigo by'imari byifashisha uburyo bw'impapuro cyane, ibindi bikaba bifite imyenda mito cyane izwi nka 'consumer loan' yagoranaga kwishyurwa mu buryo busanzwe.

    Nkundimana yavuze ko ikoranabuhanga batangije rizabikemura uko byakabaye.

    Ati 'Ku mukiliya serivisi zizaboneka byihuse kandi ku buryo buhujwe, azibonere icyarimwe n'ikigo cyunguke kurushaho ndetse twaguke.'

    Nkundimana yavuze ko 'niba umukozi wacu yakoreraga abakiliya 100, uyu munsi hiyongeyemo iri koranabuhanga yakorera nka 500.'

    Ubusanzwe byose ni umukozi wabikoraga, ha handi ashobora kunanirwa akibenshya, iri koranabuhanga rikazafasha no gukosora ayo makosa ndetse umukiliya akabona serivisi igihe ashakiye.

    Ati 'Uretse kubona serivisi vuba, abakiliya hari ibyo bazajya bikorera muri bwa buryo bwo kugabanya ingendo abaturage bakora bajya gushaka serivisi.'

    Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha yavuze ko abantu bari basanzwe bafashwa n'iki kigo ayoboye badakwiriye kugira impungenge kuko Koi Pay igiye mu kigo gikomeye ndetse gisanzwe kimenyereye isoko.

    Ati 'Serivisi twatangaga zisa neza n'izo Jali Finance yatangaga ariko yo ikabikora mu buryo busanzwe butifashisha ikoranabuhanga kandi bafite izindi tudakora. Uwatuganaga ari mu nyungu kuko agiye kubona izisumbuye. Ni akarusho, bumve ko ntacyahindutse.'

    Mugisha yavuze ko nyuma y'imyaka itatu batangiye Koi Pay, bashoye mu kubaka imbuga zikomeye cyane zafashaga ibigo kwihutisha imitangire ya serivisi zayo akavuga ko nta kabuza 'Jali Finance igiye kwihuta mu iterambere ku buryo butangaje.'

    Kugeza ubu Jali Finance imaze gufasha abantu bagera ku 5000 kubona moto ku nguzanyo, imibare yatumbagiye mu myaka ya vuba. Hari intego ko 2024 izarangira hafashijwe abarenga 2500 kubona moto, 'nko mu Ukuboza uyu mwaka tukazaba tubarura 7500.'

    Yavuze ko izi serivisi batanga zakunzwe cyane kuko abatwaye moto kugeza kuri 97% bishyura neza nta kibazo ndetse abenshi bamaze kurangiza kwishyura.

    Iki kigo kirategaganya kwagukira mu gutanga izindi serivisi bidatinze, nko gutanga inguzanyo z'imodoka, inguzanyo zisanzwe ku nyungu nto, gufasha mu guhuza abashaka lisansi n'abayicuruza n'ibindi.

    Jali Finance kandi iteganya ko bidatinze, izagukira no mu bindi bihugu, Nkundimana akavuga ko ” muri uyu mwaka duteganya gukorera mu gihugu tuzababwira, rya koranabuhanga rikazagiramo uruhare runini.”

    Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha (ibumoso) n’Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana ubwo basinyaga amasezerano y’igurwa rya Koi Pay bikozwe na Jali Finance

    Ubwo abayobozi ba Jali Finance na Koi Pay basinyaga amasezerano ajyanye n’igurwa rya Koi Pay bikozwe na Jali Finance

    Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha (iburyo) ari kumwe n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Jali Finance, Vedaste Avemariya

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana (ibumoso) na Amon Munyaneza washoye imari muri Koi Pay

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana yagaragaje ko uyu mwaka uzarangira abaturage barenga 7500 bafashijwe kubona moto ku nguzanyo

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana (iburyo) n’Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha ubwo bari bamaze gusinya amasezerano ajyanye n’igurwa rya Koi Pay

    Amafoto: Dukundane Ildebrand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-finance-yegukanye-koi-pay-ikigo-kizobereye-ibijyanye-n-ikoranabuhanga-ry

  • Impamvu Gospel, Gakondo n’Urwenya byamaze gut… – #rwanda #RwOT

    Ubaye ukurikiranira hafi ibijyanye n'imyidagaduro ubona ko hari umwitangirizwa bimwe mu bisata bimaze gutanga ushingiye ku bwitabire bw’ibitaramo.

    Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukomeje kuza imbere dore abahanzi babiri bawukora Chryso Ndasingwa na Israel Mbonyi bamaze kuzuza BK Arena. Ni ibintu bishimangirwa n'ubwitabire by'urukurikirane mu bitaramo bya Gospel.

    Iyo uteye ijisho kuri gakondo nayo ubona ko ubwitabire bw'ibitaramo byayo buba bukomeye, urugero Itorero Inyamibwa baherutse nabo kuzuza BK Arena mu gitaramo bise “Inkuru ya 30”. Igisata cy’urwenya na cyo ubona ubwitabire buri hejuru.

    Ibi bitaramo byose byitabiriwe cyane, nta banyamahanga ba batumiwe dore ko kenshi usanga ari bo bakurura abantu bo mu muziki w'isi, bikaba byanatuma haba ibitaramo byagutse.

    Tugiye gutera ijisho ku mpamvu zitandukanye zikomeje gutuma abakora muri ibi bisata usanga harimo umwitangirizwa hagati yabo.

    Bamwe bagaragaza ko kugeza ubu abantu babarizwa mu gisata cy'umuziki nyarwanda bahaye imbaraga nyinshi guterana amagambo kurusha kureba icyatuma  bashyira hamwe bagatera imbere.

    Biragoranye kuba waba uri mu matiku n'umuntu, ukaba wamwiyambaza ngo muhuze amaboko mubashe gukora indirimbo ifatika cyangwa mukorane igitaramo.

    Ibi ariko bitandukanye cyane n’uko muri gakondo, urwenya na Gospel bimeze kuko usanga ubufatanye buri hejuru ndetse ukabona ko intambwe umwe ateye undi imunyura.

    Ku rundi ruhande, biragoranye cyane mu muziki nyarwanda bitewe nuko usanga abahanzi bakuru batareba ku mpamvu ikwiriye gutuma bazamura abahanzi bato.

    Usanga babirebera mu nguni yo kuba bidakwiriye, ko ari ukwicisha amazi, nyamara umuhanzi w'umuhanga wamaze kubirebaho abikora kare kuko za mpano ari zo zimutera imbaraga.

    Urugero nka Diamond, uyu munsi iyo yitabiriye igitaramo agihuriramo n'abasore yirereye yaba abo bakiri kumwe n'abandi yacukije, ibyo bigakomeza kumugira uwihariye mu Karere.

    Si aho gusa uyu munsi iyo urebye umurindi w'abahanzi ba Mavin Records kwa Don Jazzy mu bitaramo no kugera kure kw’indirimbo zabo, usanga bishingira ku kuba bafashanya. Iyo Rema akoze ikintu, Ayra Starr aragisunika gutyo gutyo. 

    Umuntu atakwirengagiza ko benshi mu bakora gakondo, urwenya na Gospel baba babarizwa cyangwa barakuriye mu matsinda magari guhera ku matorero barerewemo, korali baririmbamo cyangwa baririmbyemo, ibi nabyo birushaho kwagura ibyo bakora.

    Kuba umuziki w'isi abantu bose batawisangamo cyane cyane ababarirwa mu cyiciro cy'abakuze, usanga kwitabira ibikorwa byawo mu ruhame biba bigoranye aka ya mvugo ya none bifunga.

    Ushobora gusanga umugabo cyangwa umugore bakwepana mu kubyitabira, nyamara byagera kuri biriya bice bindi (Gakondo na Gospel) bakanatwara n'umuryango wose.

    Hari abahanzi n'ababyinnyi b'imbyino zigezweho muganira bakakubwira ko hari ibirori n'ibitaramo birimo n'abantu bakomeye bajya batumirwamo, ni ibintu byumvikanisha kwikandagira abantu baba bafite.

    Ibi bishingira ku mitegurirwe rimwe na rimwe iba itanoze ikibarizwa mu bitaramo by'umuziki w'isi, ya ngingo twagarutseho y'amashyari no guterana amagambo kimwe n’amwe mu magambo usanga mu ndirimbo zabo bikagorana ko abakuru bazumvana n'abato.

    Ntiwakwirengagiza ko umubare w'ibirori n'ibitaramo by'isi na wo ukiri mwinshi, bityo ushobora kubarira mu gice kimwe cy’uko runaka yakoze igitaramo kikitabirwa n'abantu ibihumbi 5, nyamara ukirengagiza ko yataramiye ahantu 5 hatandukanye haza abo.

    Hari ubwo umuhanzi atumira abahanzi badakumbuwe bishingiye ku bukene butuma uwatumiwe ajya ahantu hose bamutumiye, byagera aho akenewe cyane bikagorana ko abantu benshi bahamusanga kuko basanzwe bamubona mu tubyiniro n'utubari twa ntaho nikora.

    Biracyagoye ku muhanzi ukora umuziki w’isi kuba yakuzuza inyubako ya BK Arena Byinshi mu bitaramo usanga byitabiriwe muri iki gihe by’umuziki w’isi usanga byatumiwemo abahanzi bo hanze, aha byari ibyishimo bikomeye ariko hari hiyambajwe Kizz Daniel muri 2022

    Umuramyi Chryso Ndasingwa aherutse kwandika amateka yuzuza BK Arena mu gitaramo “Wahozeho Album Launch” cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024 ubwo yamurikaga Album ya mbere, aba umuhanzi wa kabiri ukoze aya mateka nyuma ya Israel Mbonyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142837/impamvu-gospel-gakondo-nurwenya-byamaze-gutera-agatebe-ku-muziki-wisi-142837.html

  • MTN Rwanda yasohoye ‘SIM Card’ zikoze mu mpap… – #rwanda #RwOT

    Ku Isi yose, toni miliyoni 430 za palasiki zikorwa buri mwaka, hamwe n’amakamyo 2000 y’imyanda yuzuye palasike bijugunywa mu nyanja, imigezi, n’ibiyaga buri munsi. Uyu mwanda ukabije wa pulasitike wangiza ibidukikije cyane, bigabanya guhangana n'imihindagurikire y'ikirere. Ikigaragara ni uko inganda zitumanaho zitanga 2% mu byuka bihumanya ikirere ku isi, hamwe na miliyari 4,5 za simukadi zakozwe muri 2020 honyine.

    Bamaze kubona ko hakenewe impinduka kandi bakurikije ingamba zabo zo kubungabunga ibidukikije MTN Group, yatangiye urugendo rugana ku ikarita ya SIM ikoze mu mpapuro. 

    Iyi ntambwe ihuje n'iterambere ry'iterambere ry'u Rwanda hamwe n'ingamba zo guhangana n'ikirere kandi bishimangira ubwitange bwa MTN Rwanda mu gutanga umusanzu mu rugendo rw'igihugu mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, kutabogama kwa karubone (Carbone), no guteza imbere imikorere y'ubukungu bushya.

    Ibikoresho fatizo bikoreshwa mugukora amakarita ya SIM y’impapuro ni 100% by’inama ishinzwe kugenzura amashyamba (FSC) byemejwe, byemeza ko ibikoresho biva mu mashyamba acungwa neza, bitanga inyungu kubidukikije, imibereho myiza, n’ubukungu. FSC ni umuryango w’Isi yose ugamije guteza imbere imicungire y'amashyamba.

    Impapuro za SIM ikarita ya MTN zitwa “bioSIM”. Iri terambere ryishya rigiye gusimbura ikarita ya SIM ya palasike rihuza na gahunda ya MTN yo kurinda Isi yacu.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yishimiye ko yashyize ahagaragara ikarita ya SIM ikarita y'ibinyabuzima ishobora kwangirika, ibyo bikaba ari intambwe ikomeye. Bodibe. Yagize ati: “Twishimiye ko hashyirwaho SIM ishingiye ku mpapuro zishingiye ku binyabuzima mu gihugu, intambwe ikomeye mu rugendo rwacu rw'imyaka 25”. 

    “Ubwitange bwacu bwo guhuza ingamba n'imihindagurikire y'ikirere mu Rwanda ntibugaragaza gusa ubwenegihugu bw'ibigo bifite inshingano, ahubwo binagaragaza ishingiro ryacu, indangagaciro zo guhanga udushya n’inshingano. “

    Ashimangira ingaruka nini, yongeyeho ati: “Mu gushyiraho amakarita ya SIM ashingiye ku mpapuro, tugamije gutanga urugero rw'imikorere y'ubucuruzi ihamye kandi dushishikarize izindi nganda kwifatanya natwe mu guteza imbere ejo hazaza heza, harambye ku Rwanda ndetse no hanze yarwo.”

    MTN ikomeje gushikama mu kwiyemeza kuyobora ibisubizo bya digitale ku iterambere ry'u Rwanda kandi ikomeje gushakisha uburyo bwo kwinjiza imikorere irambye mu bikorwa byayo. Itangizwa ry’iyi SIM ikoze mu mpapuro zishingiye ku binyabuzima. Iyi SIM karita ni imwe gusa mubikorwa MTN ikora kugirango igere ku ntego zayo zirambye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142850/mtn-rwanda-yasohoye-sim-card-zikoze-mu-mpapuro-mu-rwego-rwo-kubungabunga-ibidukikije-142850.html

  • Nyuma yo kubura na kimwe, Gasogi United yaguriwe ibikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gushimira uko Gasogi United yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2023-24, umwe mu bakunzi ba yo yayiguriye ibikombe.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe isoje umwaka w’imikino amara masa kuko ibikombe bihatanirwa mu Rwanda, nta na kimwe yegukanye.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa nyuma wo Gasogi United yakiriye ikanatsinda Etincelles FC 1-0, ni bwo habaye umuhango wo gushyikiriza iyi kipe ibikombe.

    Mbere yo guhambwa ibikombe, umukunzi wa Gasogi United wabiguze, Ntakirutimana Aciel yabanje guhemba abakinnyi bitwaye neza aho Muderi Akbar, Hamis Kamis, umunyezamu Dauda Ibrahim n’umutoza Alain Kirasa bahawe imidali.

    Uyu mufana akaba yahise anahemba perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] aho yamuhaye igikombe. Yanahise anaha iyi kipe igikombe mu rwego rwo kuyishimira uko yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gasogi United muri uyu mwaka w’imikino iri ku mwanya wa 9 n’amanota 36 akaba ari na wo yasorezaho mu gihe ejo Marines ifite 35 itatsinda Sunrise FC. Mu gikombe cy’Amahoro yaviriyemo muri 1/2 isezerewe na Police FC.

    Aciel (wambaye ishati) ashyikiriza KNC igikombe yamugeneye

    KNC yishimiye igikombe

    Ikipe na yo yashyikirijwe igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kubura-na-kimwe-gasogi-united-yaguriwe-ibikombe-amafoto

  • Undi mufana ukomeye wa Rayon Sports wanayifashaga mu kiyiha amafaranga atubutse, nawe yamaze gutera umugongo iyi kipe iyobowe na Jean Fidèle – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kanyabugabo Mohamed Hadji wari umufana ukomeye wa Rayon Sports nawe yamaze kuyitera umugongo yigira muri Gasogi United ya KNC.

    Uyu mugabo yari umwe mu makunzi ba Gikundiro, kuko ari mu baguze itike y'umwaka wose yo kureba imikino yose ya Rayon Sports, aho yaguze iya million 1 Frw.

    Aje akurikira Sarpong nawe uherutse kuva muri Rayon Sports akajya kwifanira APR FC, avuga ko nta byishimo ayibonamo.

    Source : https://yegob.rw/undi-mufana-ukomeye-wa-rayon-sports-wanayifashaga-mu-kiyiha-amafaranga-atubutse-nawe-yamaze-gutera-umugongo-iyi-kipe-iyobowe-na-jean-fidele/

  • Ngororero: Abafatanyabikorwa biyemeje kurandura igwingira ry'abana – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu gikorwa cy'imirukabikorwa ry'iminsi itatu ryatangiye ku wa 07 kugeza ku wa 09 Gicurasi 2024, aho abagera kuri 70 baryitabiriye biganjemo abamurika ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa JADF-Isangano mu Karere ka Ngororero, Padiri Rutakisha Jean Paul, yavuze ko umwaka ushize wa 2023, abafatanyabikorwa binjije mu Karere ka Ngororero miliyari 15Frw , ayo yose akaba arimo n'afasha Akarere mu kurandura igwingira ry'abana.

    Ati' Igwingira n'imirire mibi si ikibazo tutashobora kurandura kuko ibyo kurya byo birahari, birasaba gusa kwigisha ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye. Ngororero irera, hari imboga, amagi, amafi n'ibindi byinshi bikomoka ku buhinzi. Tuzakomeza kwigisha abaturage guhindura imyumvire turandure burundu igwingira mu bana.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko imurikabikorwa rifasha abaturage kugaragarizwa ibibakorerwa, kandi bagasabwa uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere.

    Yavuze ko uruhare rw'abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi rwivugira haba mu gutanga amatungo magufi n'amaremare, ibiti byera imbuto ziribwa no kwigishwa imitegurire y'amafunguro ku bana bafite ibibazo n'ibindi.

    Yavuze ko kubera ubwo bufatanye Akarere ka Ngororero kamanutse mu mibare y'abana bafite ikibazo cy'imirere mibi, kava kuri 50.5%, muri 2021, kagera kuri 47% muri 2022, naho umwaka wa 2023, kari gasigaranye abana 27% bafite imirire mibi, bivuze ko muri rusange kagabanyije igwingira cyane mu myaka ibiri gusa.

    Yagize ati' Turi kugenda tumanuka, kandi byose biva ku nkunga ya Leta tugenerwa by'umwihariko mu guhangana n'igwingira, hakiyongeraho abafatanyabikorwa badufasha kurwanya igwingira mu bana bacu.'

    Abaturage bitabiriye imurikabikorwa bavuga ko hari byinshi bahigiye birimo gutegura indyo yuzuye, kwisuzumisha indwara zitandura no kwihugura mu buhinzi bugezweho, no kumenya amakuru y'aho bakura imbuto nziza.

    Mawanda Anastase wo mu Murenge wa Bwira yavuze ko iwabo nta mbuto zibanguriye bagiraga, yishimira kuba nabo bagiye kubona ibiti byera imbuto ziribwa.

    Ati' Nk'ubu twebwe iwacu mu Murenge wa Bwira, ntabwo tugira ibiti by'imyembe bibanguriye. Gusa nungutse amakuru ko natwe bagiye kuzabitugezaho, abana bacu bakazabona imbuto tukarushaho kurwanya imirire mibi.'

    Mugenzi we witwa Muhimpundu Anathalie ati' Jyewe nungutse inama mu buhinzi, nabonye igitoki kinini cy'umuhinzi wahawe amahugurwa yo kuvugurura urutoki urumva ko nanjye ngiye guhinga neza nkiteza imbere.'

    Mu bindi bindi bizakomeza wkibandwaho mu rugamba rwo kurwanya igwingira, harimo kugariza abaturage ngo barusheho kugira ubumenyi mu kunoza ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe kurwanya imiririe mibi n'igwingira mu bana harimo, ubworozi bw'amafi n'inkoko, no kuhira uturima tw'igikoni kugira ngo mu be by'izuba tugiye kujyamo imboga ntizikabure.

    Abaturage bungukiye byinshi mu imurikabikorwa, kuko hari na serivisi z’ubuzima zari zabegerejwe baganaga bagafashwa

    Abaturage basobanuriwe uko babona ibiti byera imbuto ziribwa

    Umunyambanga uhoraho w’Intara y’Iburengerazuba Uwimpuhwe Florence, yashimiye uko abafatanyabikorwa bamurikiye abaturage ibibakorerwa

    Padiri Rutakisha Jean Paul, uyobora JADF Ngororero, yavuze ko abafatanyabikorwa bagiye kurushaho kurwanya imirire mibi mu bana

    Meya wa Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko abafatanyabikorwa bafasha abaturage gusobanukirwa n’uko barwanya imirire mibi,bakanagaragara mu bikorwa byo kubona amafunguro akwiye

    Abayobozi bitabiriye imurikabikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abafatanyabikorwa-biyemeje-kurandura-igwingira-ry-abana

  • UR-Huye imaze gukurwaho asbestos irenga 64% – #rwanda #RwOT

    Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi Rusange ya Huye ikorera mu nyubako z'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ziganjemo izubatswe mbere ya 1963.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko iri sakaro rikiriho kandi inyubako zishaje zose za Kaminuza y'u Rwanda zakabaye zaravuguruwe, zikabyazwa umusaruro.

    Ubwo bagezaga ibisobanuro mu magambo kuri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu PAC, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko ubu hari kuvugururwa inyubako zishaje by'umwihariko muri Koleji ya Huye.

    Ati 'Buri mwaka tuba dufite inzu tugomba gusana, ngira ngo abageze i Huye babonye ko twatangiye gusana gusa icyo navuga ni uko kubera ukuntu zishaje cyane, umusaruro ntabwo uhita ugaragara ngo ubone impinduka.'

    Yagaragaje ko mu mwaka wa 2022/2023 ndetse na 2023/2024 mu mashami yose ya UR hamaze gusanwa inzu 46. Intebe zasanwe ni 8369, bitwara asaga 128 million Frw.

    Tengera yanavuze ko muri uyu mwaka hari izindi nzu zizakomeza kuvugururwa harimo n'izikurwaho isakaro rya asbestos imirimo yo kuzivugurura igakomerezaho.

    Ati 'Ikijyanye na asbestos twari tuzifite ku mashami hafi yose ariko uyu munsi aho tuzisigaranye ni i Huye, tukaba tumaze gukuraho asbestos zirenga 64%.'

    Mu myaka itanu ishize inyubako z'i Huye zari zisakaje asbestos hariho ubuso bwa metero kare ibihumbi 110, ariko ubu hasigaye metero kare ibihumbi 48.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Muganga Kayihura Didas yatangaje ko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kunoza imiturire, RHA, cyemeye kugira isakaro rya asbestos rikurwaho mbere y'uko uyu mwaka wa 2023/2024 urangira.

    Ati 'Iyo batwemereye bakagira aho bavanaho izo asbestos duhita tuvugurura, nk'ubu batwemereye ko mbere y'uko uyu mwaka w'ingengo y'imari usoza haraba hari ibyo bagiye kuvanaho ku nyubako z'i Huye nka 'Batiment Central', 'auditorium' n'ahandi[…]n'inyubako zo guturamo na hariya nibajya badufasha bakabikuraho bizajya bikurikirwa no kuzivugurura.'

    UR igaragaza irindi sakaro rizakurwaho mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.

    Biteganyijwe ko intebe zizasanwa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 ari 5400 zo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y'u Rwanda bikazatwarwa asaga miliyoni 97 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda Prof Kayihura Muganga Didas yagaragaje ko ahavuye asbestos bahita bahasana

    Inyubako nyinshi zubakwa muri Kaminuza y’u Rwanda ntizirangwaho asbestos


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-huye-imaze-gukurwaho-asbestos-irenga-64

  • Kamonyi-Ngamba/Kwibuka30: Iyo hataba Inkotanyi Kwibuka nti biba bishoboka n'Abarokotse ntabwo baba bakiriho-Visi Meya Uzziel #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira mu ijambo ryo kwihanganisha no gukomeza Abaturage, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ngamba n'inshuti baje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yababwiye ati' Inkotanyi ni Ubuzima ntabwo ari ugushidikanya'. Yabibukije kandi ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ari n'umwanya mwiza wo guhamya neza imyaka 30 Inkotanyi zibohoye u Rwanda, zihagaritse Jenoside.

    Visi Meya Uzziel, avuga ko kuba Abanyarwanda bafite uyu mwanya wo Kwibuka bakwiye kumenya no kuzirikana ko imvano yawo ari Imbaraga n'ubwitange by'ingabo zari iza FPR-INKOTANYI zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside, Amahanga arebera bityo Abanyarwanda uyu munsi wa none bakaba bafite umwanya wo Kwibuka.

    Ni ho yahereye agira ati' Iyo hataba Inkotanyi no Kwibuka nti biba bishoboka, ndetse n'Abarokotse ntabwo baba bakiriho, ndetse twanavuga ko n'Abayikoze uyu munsi wa none Igihugu kiba cyarabaye Umuyonga. Bityo, dushimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yakuye uru Rwanda n'Abanyarwanda, uyu munsi wa none tukaba Twibuka Abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi na none dukomeza kwimakaza Ubumwe bw'Abanyarwanda'.

    Akomeza avuga ko Kwigira ku mateka, kumenya aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya, niwo musingi w'ibikorwa byagezweho n'iterambere rirambye.

    Nyabarongo, hamwe mu hajugunywe Abatutsi benshi bishwe muri iki gice cya Ngamba. Abaje Kwibuka,  bunamiye ndetse bashyira indabo muri uyu mugezi.

    Visi Meya Niyongira, asaba Urubyiruko by'umwihariko gushyira imbaraga mu guharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda birinda uwo ariwe wese wabaganiriza agamije kubabibamo amacakubiri, agamije icyo aricyo cyose cyatuma buri umwe atabona mugenzi we nk'uko yibona. Yabashishikarije kwima amatwi abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize kandi ati' Twibuke Twiyubaka kuko niko kuri ndetse niwo murage tugomba gukomeza gusigasira. Kwibuka ni igikorwa cyiza cyo gusubiza Abishwe Agaciro bambuwe, guhumuriza Abarokotse kandi bikaduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza, duhangana n'ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda, ari kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ubuzima bw'Igihugu muri rusange'.

    Umubare mu nini w'Urubyiruko, bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye Abaturage b'Umurenge wa Ngamba ndetse n'inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo muri iki gikorwa cyo kwibuka, ko bakwiye kuzirikana umwanya nk'uyu, bagatekereza cyane ku mibanire yabo nk'Abanyarwanda, birinda ko hagira uwo ariwe wese ugaragarwaho n'amacakubiri. Ati' Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, dukumire icyaha kitaraba kandi duharanire kubana mu mahoro, Ubumwe n'Ubwuzuzanye'.

    Visi Meya Uzziel, yasabye buri wese guharanira kumva neza akamaro ko kwibuka no kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo. Yashishikarije Abakuze, Urubyiruko, Abarezi ndetse n'Abanyamadini kugira uruhare mu kubaka Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize kandi ati ' Mwigishe Abana Urukundo n'Ubumwe bw'Abanyarwanda. Niwo murage dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda duharanira gukomeza kwicungira umutekano, twita ku biduhuza no ku Iterambere kugira ngo buri wese yumve atekanye kandi afite icyizere cyo kubaho no guteza imbere Igihugu cye'.

    Amwe mu mafoto yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Ngamba;

    Gahunda yo kwibuka yabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo ahajugunywe Abatutsi benshi bishwe mu gihe cya Jenoside.
    Rutayisire warokotse, yabwiraga abari kuri Nyabarongo amateka y'ibyahabereye, inzira ikomeye n'ubugome ndengakamare bwakorewe Abatutsi bishwe.

    Aha, Mukasarasi yasobanuriraga aba bari kumwe amwe mu mateka ya hano kuri Nyabarongo.
    Abagiye kuri Nyabarongo, bahindukiye berekeje ahateganyijwe kubera gahunda yo Kwibuka.
    Bageze ahateganijwe kubera gahunda yo Kwibuka, habanje gufatwa Umunota wo Kwibuka.

    Gitifu wa Ngamba atanga ikaze.

    Uwatanze Ubuhamya.

    Perezida wa Ibuka/Kamonyi yakomeje kandi yihanganisha Abanyengamba, asaba Abarokotse Jenoside gutwaza Gitwari.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/10/kamonyi-ngamba-kwibuka30-iyo-hataba-inkotanyi-kwibuka-nti-biba-bishoboka-nabarokotse-ntabwo-baba-bakiriho-visi-meya-uzziel/

  • Rayon Sports yagaruye ikiganiro Rayon Time, abanyamakuru bazagikora #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yagaruye ikiganiro gitambukamo amakuru avuga kuri iyi kipe kizwi nka ‘Rayon Time’ cyari kimaze imyaka 4 cyarahagaze.

    Muri Mata 2020, ni bwo iki kiganiro cyatambukaga kuri Radio Isango Star cyahagaze, bitewe n’uko imikino mu Rwanda yari yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

    Ku bufutanye n’umuterankunga w’iyi kipe, Skol bamaze gufata umwanzuro wo kugarura iki kiganiro, kikaba kizatangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 13 Gicurasi 2024.

    Nta cyahindutse n’ubundi kizongera kijye gitambuka kuri Radio Isango Star guhera saa 10h00′-11h00′.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iki kiganiro kizajya gikorwa n’abanyamakuru babiri bayobowe na Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports ndetse na Mihigo Sadam usanzwe ari umunyamakuru w’imikino ku Isango Star.

    Muri iki kiganiro, kizajya kivugirwamo amakuru avugwa muri Rayon Sports y’abagabo n’abagore ndetse n’indi mishinga iyi kipe ifite mu rwego rwo kwiteza imbere.

    #RayonTimeIsBack

    Igihe cyo kumva amakuru avuye ku isoko azira gusesereza ahubwo asesengurwa n’impuguke cyageze!!!

    Guhera kuwa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, uzajya ukurikirana 'RAYON TIME' guhera 10h00 kugera 11h00 kuri Radio @isangostar

    Turi #Gikundiro pic.twitter.com/FihnOgW5Vs

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) May 10, 2024

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yagaruye-ikiganiro-rayon-time-abanyamakuru-bazayikora