Blog

  • Riderman, Alto, Super Manager na James & Dani… – #rwanda #RwOT

    Umaze kubimenyera ko buri wa Gatanu, InyaRwanda ikugezaho indirimbo nshya z'abahanzi nyarwanda ziba zarasohotse muri icyo cyumweru ndetse n'iziba zarasohotse mu mpera z'icyumweru cyabanje zikoze mu njyana zose.

    Mu ndirimbo nyinshi zagiye hanze muri iki cyumweru cya kabiri cya Gicurasi 2024, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa na weekend yawe.

    1.     Injangwe — Riderman ft Mr Kagame

    “>

    Muri iki cyumweru, ni bwo umuraperi Gatsinzi Emery yashyize hanze indirimbo 'Injangwe' yahuriyemo n'umuraperi mugenzi we Mr Kagame. Ni indirimbo yanditswe n’aba bahanzi bafatanyije na B Face, ikorerwa mu Ibisumizi na Evydecks.

    2.     Together — Alto

    “>

    Nyuma y'amezi arenga arindwi ashyize hanze iyitwa 'Yego,' umuhanzi Dusenge Eric uzwi nka Alto, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Together.'

    3.     Umukara — Fela Music

    “>

    Mu mpera z'icyumweru gishize, nyuma y'igihe gito bashyize hanze indirimbo 'Mirror' iri mu zakunzwe cyane, abahanzi babiri bagize itsinda rya Fela Music bongeye gukorana indirimbo bise 'Umukara' yumvikanisha uburyo ubuzima muri Kigali bugoye cyane.

    4.     Mpaka Zitobotse — Icenova

    “>

    Umuraperi Icenova uherutse kwiyambaza umuraperi mukuru muri iyi njyana mu Rwanda, Bushali bagakora indirimbo yakunzwe n’abatari bacye bise ‘Irizi Waririzi, yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Mpaka Zitobotse.’

    5.     Umugabo w'ibikorwa — Super Manager

    “>

    Gakumba Patrick [Super Manager] umenyerewe cyane mu kuryoshya ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uburyo abikoramo busetsa benshi, yakoze mu nganzo ava imuzi ibikorwa ibigwi bya Perezida Kagame wazuye u Rwanda rwari hafi kuzima akarwubaka bundi bushya.

    Mu kiganiro Super Manager yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo yise 'Umugabo w'ibikorwa' mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk'icyamamare ndetse nk'umuhanzi mu kubaka igihugu.

    6.     Impano — Bosco Nshuti

    Umuramyi Bosco Nshuti wiyemeje kuticisha irungu abakunzi b’ibihangano bye muri uyu mwaka, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Impano’ ivuga ko Kristo ari we mpano yonyine ikwiriye Isi.

    “>

    7.     Iriba — Manzi Lucien ft James & Daniella

    Umuramyi Manzi Lucien yiyambaje imwe muri couple zigezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, James na Daniella, bakora indirimbo yise ‘Iriba’ igaruka ku isoko riva mu ijuru.

    “>

    8.     Hozana — Boaz Mugisha

    “>

    Mugisha Boaz yakoze mu nganzo asangiza abamukurikira ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo 'Hozana'. Yavuze ko “Hozana” ari indirimbo y’ishimwe ku Mana ku byo igenda inyuzamo umuntu.

    9.     Ntakiyinanira — Elayo Choir CEP UR Huye

    “>

    Umuryango w'abanyeshuri b'Abapantekote basengera muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bakora umurimo wo gutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ndetse n’ibyanditswe byera, Elayo Choir CEP UR Huye, baritegura kumurika album yabo ya kane.

    Iyi ndirimbo nshya igaruka ku mirimo y’Imana, aho abaririmbyi bashimangira ko mu bibaho byose ntakijya kiyinanira, kuko nta n'ikiyirusha amaboko.

    10. Melody – Da Promota Ft Yvette Uwase

    “>

    Abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Reagan Kimazi [Da Promota] na Yvette Uwase, batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuje imbaraga bakorana indirimbo “Melody” yageze hanze iri kumwe n’amashusho yayo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.

    Bonus: Wera – Giramata

    “>

    Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Giramata, yakoze mu nganzo avuga akamaro ka Mwuka Wera mu ndirimbo nshya yise ‘Wera’ isingiza imirimo ikomeye y’Imana mu buzima bwa muntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142856/riderman-alto-super-manager-na-james-daniella-mu-bakugeneye-indirimbo-nshya-za-weekend-vid-142856.html

  • Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024 nibwo rutahizamu w'ikipe ya Paris St Germain, Kylian Mbappe yatangaje ko asezeye iyi kipe ibarizwa i Paris mu Bufaransa.

    Ni icyemezo uyu rutahizamu yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze harimo na X yahoze yitwa Twitter.

    Mbappe w'imyaka 25 atangaje ko atazakomezanya n'iyi kipe yagezemo mu mwaka wa 2017 ubwo yari avuye mu ikipe ya Marseille nayo yo mu Bufaransa.

    Kylian Mbappé Lottin atangaje ko avuye muri iyi kipe iherutse gusezerwa muri kimwe cya Kabiri cya Uefa Champions League, uyu mukinnyi akaba agomba kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye.

    Mbappé ari muri Paris St Germain yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye hari ibya shampiyona yo muri iki gihugu izwi nka League 1 Uber Eats ndetse harimo n'iby'igihugu.

    Kuva mu mwaka wa 2018, Mbappe yatwaranye na PSG ibikombe bitandatu bya shampiyona, 3 by'igihugu bizwi nka Coupe de France, 3 bya Trophée de Champions na 2 bya Coupe de la Ligue.

    Kugeza ubu uyu mukinnyi ukinira iyi kipe yamamaza u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, amaze kuyikinira imikino  306 atsinda ibitego 255 atanga imipira 108 yabyaye ibitego.

    Mbappe ari mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa anabereye Kapiteni, amaze gukina imikino 77 atsinda ibitego 46 guhera mu mwaka wa 2017.

    The post Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-kylian-mbappe-yasezeye-paris-st-germain-yitegura-kwerekeza-muri-real-madrid/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rutahizamu-kylian-mbappe-yasezeye-paris-st-germain-yitegura-kwerekeza-muri-real-madrid

  • Amavubi yahamagaye abakinnyi 37 bitegura imikino ya Benin na Lesotho #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yamaze guhamagara abakinnyi 37 agomba gukuramo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ya Benin na Lesotho.

    Tariki ya 6 Kamena 2024 u Rwanda ruzasura Benin ni mu gihe tariki ya 11 Kamena ruzasura Lesotho, umukino ukazabera muri Afurika y’Epfo.

    Frank Spittler akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 37 azifashisha kuri iyi mikino.

    Ni urutonde rwagaragayeho abakinnyi bamwe bataherukaga mu Mavubi nka Rafael York wa Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Dylan Georges Francis Maes wa Jelgava muri Lativia hari kandi n’umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience wahamagawe bwa mbere.

    Umukinnyi nka Jojea Kwizera wari wemeye gukinira Amavubi, ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo yaje kuko ikipe yanze kumurekura kubera imikino bafite yegeranye ni mu gihe na rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah na we wari wasabye ubwenegihugu ngo hari ibyangombwa atarabona.

    Abakinnyi 37 bahamagawe

    Abanyezamu: Ntwari Fiacre (TS Galaxy), Maxime Wenssens (Royal Union Saint-Gilloise), Muhawenayo Gad (Musanze FC) na Niyongira Patience (Bugesera FC)

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Byiringiro Gilbert (Marines FC), Nsengiyumva Samuel (Gorilla FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (FAR Rabat), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC) na Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi)

    Abakina Hagati: Dylan Georges Francis Maes (Jelgava FS), Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Ndikumana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Sibomana Patrick Papy (Gor Mahia), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Dushimimana Olivier (Bugesera FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Rafael York (Gefle IF) na Hakim Sahabo (Standard de Liège)

    Ba Rutahizamu: Muhire Kevin (Rayon Sports), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards) na Mugisha Didier (Police FC)

    Amavubi yahamgaye abakinnyi 37

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yahamagaye-abakinnyi-37-bitegura-imikino-ya-benin-na-lesotho

  • Abakorera Sanlam Rwanda bibutse Jenoside; basabwa umusanzu mu guhangana n'abagoreka amateka – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo abakozi b'ikigo cy'Ubwishingizi, Sanlam Rwanda, bibukaga abahoze bakorera SORAS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyahujwe n'icyo kwibuka Abatutsi bose bishwe mu 1994.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Gicurasi 2023, cyitabirwa n'abakozi n'ubuyobozi bw'iki kigo n'imiryango y'ababuze ababo bakoreraga SORAS.

    Cyatangiriye ku cyicaro gikuru cy'iki kigo ahashyizwe indabo ku Rwibutso ruhari rw'abakozi bari aba SORAS, gikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ingabire Venelanda yasabye abitabiriye iki gikorwa biganjemo abakorera ikigo cya Sanlam, gutanga umusanzu wo guhangana n'ihakana rya Jenoside.

    Ati 'Ubu turi mu rugamba rukomeye rusaba umusanzu wa buri wese. Ihakana rya Jenoside rirahari, imvugo z'urwango ziracyagaragara, turasaba ko kubirwanya biba umukoro dukura muri aya masomo y'ibyabaye.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo gukoresha turwana urwo rugamba birahari ni amateka dufitiye ibimenyetso, reka twe guceceka no kugira isoni zo gusubiza ugoreka amateka, kuko bene uwo yaba abishaka yaba atabishaka, aba yongera kujya muri wa mugambi wa Jenoside, niba turi ikiragano gishaka kubaka dushaka ko bitazongera twireberera abayitiza umurindi.'

    Uwari uhagarariye imiryango y'abishwe muri Jenoside bakoreraga SORAS, Sengoga Jean Bosco, yashimye iki kigo ko cyakomeje kuba hafi y'imiryango yabuze ababo.

    Ati 'Nta na rimwe bigeze bateshuka kandi turabibashimira, si ukwibuka gusa kuko hari ibindi bikorwa bagiye bakora bakurikirana imiryango y'abasigaye bakanabafasha. Ndabasaba gukomeza icyo kivi bakareba niba iyo miryango yarabashije kwiyubaka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe, Nkusi Déo watanze ikiganiro, yavuze ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kwirinda nk'Abanyarwanda ko amabi yasubira, ariko nanone n'amahanga yose akarindwa kuba yagwirwa n'ishyano ryaguye i Rwanda mu myaka 30 ishize.

    Ati 'Ni ngombwa ko tuzurikana amateka yacu kugira ngo tumenye ibyo tugomba gukora n'ibyo tugomba kwirinda kugira ngo twubake igihugu cyiza umunyarwanda agire isura nziza itandukanye n'uko byahoze.'

    Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi muri Sanlam AG Plc, Shumbusho Vianney, yavuze ko 'kutibuka ari ukuzima', agaragaza ko Kwibuka ari ingenzi kuko bituma amateka y'ukuri kw'ibyabaye atibagirana burundu.

    Ati 'Uyu munsi ni umwanya wo kongera gusaba byimazeyo buri munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko mizero y'ejo hazaza, kwimakaza indangagaciro y'umuco wa kirazira, umuco wo guha agaciro abandi bityo bikaba umusingi wo kurwanya ikibi cyose cyakibasira umuryango nyarwanda.'

    Kugeza ubu abakozi icyenda bakoreraga SORAS yaje guhinduka Sanlam, nibo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku Rwibutso ruri ku cyicaro cya Sanlam, hashyizwe indabo zo kunamira abishwe

    Ku cyicaro gikuru cya Sanlam, hafashwe umunota wo Kwibuka abahoze bakorera SORAS bishwe n’abandi Batutsi bishwe muri Jenoside

    Hafashwe umwanya wo gushyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse

    Abakozi ba Sanlam basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baganirizwa amateka yaranze u Rwanda mu myaka 30 ishize

    Abakozi bose ba Sanlam basabwe gutanga umusanzu mu kurwanya abagoreka amateka y’u Rwanda

    Alphonse watanze ubuhamya, yagarutse ku buryo Jenoside yamutwariye ababyeyi n'abavandimwe ariko we akagira amahirwe yo kurokorwa n'Inkotanyi

    Ikigo cy’ubwishingizi cya Sanlam, cyageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Ndayambaje Pascal, wari uhagarariye Ibuka, yongeye gushimira abaranzwe n'ubutwari bwo kurokora Abatutsi ubwo bicwaga. Yasabye Sanlam kwandika amateka arambuye y'abakoreraga SORAS bishwe

    Uhagarariye imiryango y'abishwe muri Jenoside bakoreraga SORAS, Sengoga Jean Bosco, yashimye iki kigo ko cyakomeje kuba hafi y'imiryango yabuze ababo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe, Nkusi Deo, yavuze ko 'twibuka kugirango tunarinde amahanga ko yagwirwa n'ishyano ryagwiriye u Rwanda'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe kwibuka no gukumira Jenoside muri MINUBUMWE, Ingabire Venelanda, yashimiye abakozi ba Sanlam kuri iyi nshuro bakoreye igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi muri Sanlam AG Plc, Shumbusho Vianney, yandika mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi wa Sanlam, Shumbusho Vianney, yagaragaje mu Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi hakwiye no kwishimirwa Abarokotse batemeye ko umubabaro n'agahinda batewe no kwicirwa ababo bibaherana

    Munyanshoza Dieudonne yaririmbye indirimbo zo kwibuka

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakorera-sanlam-rwanda-bibutse-jenoside-basabwa-umusanzu-mu-guhangana-n

  • RICA yafashe ibikoresho by'ikoranabuhanga bisaga 800 bitazwi inkomoko – #rwanda #RwOT

    Iri genzura RICA yarikoreye mu bice bitandukanye birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere dutandukanye nka Musanze, Rubavu ndetse na Rusizi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugenzuzi bw'Ibikoresho muri RICA, Mutabazi Joseph, yabwiye RBA ko abantu bakwiriye kwirinda kugura ibikoresho batazi inkomoko yabyo.

    Yagize ati 'Ubu bucuruzi twabonyemo ibintu bya magendu byinshi cyane, izo telefone nyinshi zirimo izaturutse za Dubai dufite twafatiye muri bya bikoresho bisaga 800 tubitse, hari izituruka muri Congo harimo n'imashini ziva mu bigo by'abanyeshuri ugasanga yibwe ishuri cyangwa mu bigo bya leta cyangwa iby'abikorera, ugasanga birimo gucuruzwa.'

    Aya mabwiriza ateganya ibihano by'amande aho 50,000 Frw acibwa uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, 100,000Frw acibwa umucuruzi wese utabika inyandiko zerekeye ibikoresho acuruza naho 200.000Frw acibwa ufatwa abicuruza nta ruhushya cyangwa rwararengeje igihe.

    Abaguzi b'ibi bikoresho basabwe kubigurira ku mucuruzi ufite uruhushya rutangwa na RICA, gusaba fagitire yemewe iriho ibiranga igikoresho aguze n'imyirondoro y'ukimugurishije akabibika neza kuko bizafasha inzego zibishinzwe kugishakisha igihe cyibwe.

    Ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo imashini byafashwe bitagaragaza inkomoko

    RICA yasabye abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga kujya babika inyemezabuguzi babiguriyeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rica-yafashe-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bisaga-800-bitazwi-inkomoko

  • Perezida Kagame yaganiriye n'abagize Inteko yo mu Budage ku kibazo cy'abimukira – #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byabisobanuye, mu bo yakiriye harimo Jens Georg Spahn, Günter Krings na Alexander Richard Throm; bo mu ishyaka CDU (Christian Democratic Union).

    Perezida Kagame n'aba badepite baganiriye ku bibazo byugarije Isi birimo n'icy'abimukira, ndetse n'ubufatanye bukomeje hagati ya guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Budage.

    Ibi biro byabisobanuye biti 'Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yakiriye kuri Village Urugwiro abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Budage barimo Jens Georg Spahn, Günter Krings, Alexander Richard Throm, ndetse n'itsinda ryabaherekeje.'

    Byakomeje biti 'Ikiganiro bagiranye cyari gishingiye ku kibazo bibangamiye Isi birimo icyo kwimuka, baganagaraza ubufatanye bukomeje hagati y'u Rwanda n'u Budage.'

    Guverinoma y'u Rwanda ifitanye n'u Bwongereza gahunda yo kohereza abimukira i Kigali, hashingiwe ku masezerano avuguruye yashyizweho umukono mu Ukuboza 2023. Igamije gukemura ikibazo cy'abimukira binjira i Londres mu buryo butemewe n'amategeko.

    Abanyapolitiki bo mu Budage bashimye iyi gahunda, bagaragaza ko iki gihugu na cyo gikwiye gufata ingamba nk'iz'u Bwongereza n'u Rwanda, kugira ngo kigabanye umubare w'abimukira bajya i Berlin banyuze mu nzira zitemewe.

    Umuyobozi w'ishyaka CDU riri muri abiri akomeye mu Budage, Friedrich Merz aherutse kugira ati 'Mbere yo kwimukira mu Budage, wakabaye ubisabira mu gihugu cya gatatu; tuvuge nka Albania. Cyangwa se ukabanza mu Butaliyani cyangwa u Rwanda, niba ushaka kwimukira mu Bwongereza. Bizagabanya umubare w'abashaka kwimuka.'

    Ibihugu by'i Burayi byugarijwe n'ikibazo cy'abimukira benshi babyinjiramo mu buryo butemewe, banyura mu nyanja bakoresheje ubwato buto, rimwe na rimwe bukora impanuka, bugatwara ubuzima bwabo. Nka Ireland bibona ko hakenewe ingamba zihuriweho n'u Burayi zakemura iki kibazo.

    Perezida Kagame n’abadepite bo mu Budage baganiriye ku ngingo zirimo ikibazo cy’abimukira

    Abashinga amategeko Perezida Kagame yakiriye ni abo mu ishyaka CDU ryifuza ko u Budage bwakwigana gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza

    Perezida Kagame, bamwe bagize guverinoma y’u Rwanda n’abashingamategeko bo mu Budage bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-abagize-inteko-yo-mu-budage-ku-kibazo-cy-abimukira

  • Iby’urukundo rwe na Lynda, gukorana indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Uvuze izina Niyonkuru Clinton ntiwahita umwumva neza, ariko uvuze Zaba wabyumva! Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo banamumenye binyuze mu gace gato k’amashusho yasakaye aho aba aganira na mugenzi we Regis bakinanye muri filime yatambutse kuri ‘Afrixmax’ agira ati “Yegoko Mana Regis.”

    Uyu musore yakinnye muri filime nyinshi zirimo nka ‘Depression’, ndetse yabaye umunyamakuru w’igihe kinini wa Isibo Tv mu kiganiro yahuriragamo n’umukunzi we Lynda witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Zaba yavuze ko yabaye ahagaritse ibijyanye no gutera urwenya mu bitaramo bitandukanye, ahanini bitewe n’uko hari ibyo amaze igihe ahugiyemo. Avuga ariko ko n’ubwo bimeze gutya, yakomeje gushyigikira ba murumana be bashaka gutere ikirenge mu cye.

    Ati “Barumuna banjye ndabafasha, rimwe na rimwe tuba twakoranye n’imyitozo. Navuga ko izi ngeri zose z’ubuhanzi zituma ugira izina, abantu bakakumenya, noneho abo bantu bigatuma wababyaza umusaruro, ushobora kuza uri umufana, icyo rero ukora nkakibyaza umusaruro.”

    Yavuze ko bijya bibaho ko umunyarwenya ashobora kujya ku rubyiniro, abantu ntibishimire ingingo ari guteraho urwenya, ariko ko umuhanga aba agomba guhora yiteguye uko abyitwaramo.

    Filime ku buzima bw’abo bwite na ‘Depression’

    Zaba yavuze ko afatanyije na Nkusi Lynda bagize igitekerezo cyo gutegura no gushyira mu bikorwa filime igaruka ku buzima bw’abo bwite (Reality TV Show) biturutse ku byavuzwe nyuma y’uko asezeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Ati “Niho byavuye. Kandi byatanze umusaruro. 

    Bafatanyije kandi bateguraga filime bise ‘Depression’. Zaba avuga ko akimara gutandukana na Isibo Tv yanahagaritse gukomeza gukora iyi filime. 

    Ati “Urebye njyewe ni njye watandukanye, hanyuma ndabareka barayikomeza, nyuma rero ukuntu yaje gukomezwa atari njye uyikora, ntabwo nabikunze, kuri njye yatakaje umwimerere w’ayo, bituma mpera nk’aho nanjye nyikuyeho amaboko, birangira uko.”


    ‘Business’ yatumye bongera kwihuza nk’abakundana

    Mu 2022, nibwo bombi byavuzwe ko batandukanye ahanini biturutse ku mpamvu nyinshi. Bamwe mu bakoresha umuyoboro wa Youtube, bavugaga ko hari ibyo Lynda yamenye kuri Zaba anananirwa kubyihanganira, bigenda uko kandi no ku ruhande rwa Zaba.

    Aba bombi ariko muri Mutarama 2024, bongeye kwiyunga batangira paji nshya mu mubano w’abo. Zaba yabwiye InyaRwanda ko kwiyunga na Lynda byoroshye ahanini biturutse ku kuba bari bafitanye imishinga ifitiye akamaro impande zombi. 

    Ati “Byaroroshye kubera ko twari dufitanye imishinga myinshi idufitiye akamaro, nawe ubwe imufitiye akamaro nanjye imfitiye akamaro, twabiganiriye mu buryo bw’akazi, turavuga tuti reka duhe akazi umwanya n’ibindi bizazemo.”

    Yavuze ko muri uko gutandukana na Lynda yakomeje akazi atangira gukora filime yise ‘Yesu’ izasohoka mu gihe kiri imbere. Uyu musore avuga ko ari we wateye intambwe ya mbere, asaba Lynda ko basubirana ahanini biturutse ku kurengera ‘Business’ bombi bahuriyeho.

    Ati “Ni uko nabonaga ko hari byinshi biri gupfa. Narebye kuri ‘Business’ ariko no ku bakunzi bacu (guhitamo gusubirana na Lynda), kuko abakunzi bacu badukunga ku buryo banatwisangira no mu buzima busanzwe bakabitwereka, rero nararebye mbikora byombi…”

    Yashinze Studio y’umuziki

    Zaba yavuze ko mu myaka ibiri ishize yagize igitekerezo cyo gufungura studio y’umuziki ikoreramo Producer Tell Them. Avuga ko agishinga iyi studio yagerageje gukora indirimbo ye bwite ariko ntiyigeze isohoka.

    Kandai ko hari igihe yari kumwe n’inshuti ze Regis na Nyaxo bakorana indirimbo y’umunota’ umwe ariko ko itarigeze isohoka n’ubwo batekereza ko bazayikomeza kugeza ubwo izajya hanze. Ati “Byaratunaniye kuyikomeza.

    Zaba avuga ko mugenzi we Nyaxo afite indirimbo ebyiri ‘n’abahanzi bakomeye’ ariko ko zitarasohoka. Yavuze ko iyi studio yashinze yayirekeye Producer Tell Them, kandi imaze gukorerwamo indirimbo zirimo ‘Inanasi’, ‘Imashini’ n’izindi.


    ‘Yegoko Mama Regis’ byari bimusenyeye

    Zaba yavuze ko hari ahantu henshi yabuze amahirwe bitewe n’ijambo ‘Yego Mama Regis’ yavuze ubwo yakinaga filime. Icyo gihe yari mu ishusho y’umusore ukunda mugenzi we.

    Ibi byanamugizeho ingaruka ubwo yateraga bwa mbere Lynda, kuko umuryango we ntiwahise ubyumva ahanini biturutse ku mafoto n’amashusho babonaga ye akina filime bakamucyeka amababa. Ati “Lynda kwemeza abo mu muryango we ko ibyo ntakinnye atari ibyo byatwaye nk’amezi atatu.

    Muri iki gihe, uyu musore ari kwitegura gushyira hanze filime ‘Prime Jesus’ ikoze mu gitekerezo-shusho cyo kwibaza uko byagenda Yesu aramutse agarutse.


    Zaba yatangaje ko ari we wateye intambwe ya mbere yo gusubirana na Nkusi Lynda bitewe na ‘Business’ bahuriyeho

    Nkusi Lyanda akimara kuva muri Miss Rwanda yafatanyije na Zaba gukora filime igaruka ku buzima bw’abo bw’ibanga

    Zaba yavuze ko muri iki gihe ari kwitegura gushyira hanze filime yise ‘Prime Jesus’

    Zaba avuga ko umuryango wa Lynda wabanje kumugiraho impungenge bitewe n’ibyo babonaga akina muri filime

    Zaba yavuze ko filime yahuriyemo na Lynda banyujije kuri Zana Talent yinjije arenga Miliyoni 20 Frw

    Zaba avuga ko akimara gusezera kuri Isibo TV filime ‘Depression’ yakoranaga na Lynda itakomeje gukorwa mu murongo bari bihaye

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZABA AVUGA KU RUKUNDO RWE NA LYNDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142849/ibyurukundo-rwe-na-lynda-gukorana-indirimbo-nabarimo-nyaxo-gushinga-studio-zaba-yiniguye-v-142849.html

  • Gasogi United yegukanye igikombe cyaburiwe iz… – #rwanda #RwOT

    Byari ku mukino wa nyuma wa shampiyona 2023-24 ikipe ya Gasogi United yari yakiriyemo Etincelles FC yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda. 

    Uyu mukino warangiye ikipe ya Gasogi United itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngono Guy Herve. Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Gasogi United yateguye igisa n’umuhango wo kwihemba no kwishimira uburyo bitwaye mu mwaka w’imikino urangiye. 

    Uyu muhango, watangiye Gasogi United ihemba abakinnyi 4 basa n’intoranywa zitwaye neza muri Gasogi United. Abakinnyi bahawe imidari harimo Hakim Hamiss, Dauda Bereli, Muderi Akbar, ndetse n’umutoza Alain Kilasa.

    Nyuma yaho ikipe ya Gasogi United n’ubuyobozi bwayo, berekanye ibikombe bihembye hagati yabo n’abafana. Ibi bikombe bibiri, byose byari byanditseho ko “Imvugo ariyo ngiro”.

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko ibi bikombe ari abafana b’iyi kipe babizanye ndetse na bamwe mu bayobozi ba Gasogi United bo hasi bakabitiza umurindi. 

    KNC ateruye igikombe utamenya impamvu yacyo 

    Gasogi United ngo ntabwo yabura igikombe ngo ibure n’icyo yiha 


    Bamwe mu bakinnyi ba Gasogi United bahawe imidari 

    Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona, Gasogi United yihaye igikombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142857/gasogi-united-yegukanye-igikombe-cyaburiwe-izina-amafoto-142857.html

  • Amagambo umunyezamu Arakaza yabwiye umusifuzi amutuka agahita ahabwa ikarita itukura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ubwo bari bamaze kongeraho iminota 5 ku mukino wo Gasogi United yatsinzemo Etincelles FC 1-0 , umunyezamu Arakaza Mac Arthur wa Etincelles yahawe ikarita itukura nyuma yo gutuka umusifuzi ngo ni igicucu, nta bwenge agira.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho Gasogi United yari yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024.

    Etincelles FC ntabwo yaje gusoza umukino yuzuye kuko umunyezamu wa yo, Arakaza Mac Arthur yahawe ikarita itukura ku munota wa kabiri w’inyongera.

    Byagenze bite

    Uyu munyezamu yari agiye gutangiza umukino (umupira wari warenze), umupira yawuteretse ahatari ho ahita atera ubwo yari amaze gutera, umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mbiriza Raymond Nonati yahise amanika agaragaza ko ari ikosa agomba gusubiramo.

    Aha ni ho Arakaza yahise arakarira atuka Nonati. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu yahise atuka Nonati, amubwira “ngo ariko ubundi uyu aruzura mu mutwe? Agira ubwenge? Ni gicucu.”

    Aha Nonati ni bwo yahise abwira umusifuzi wo hagati Murindangabo Moïse ngo amuhe ikarita y’umuhondo kuko amututse.

    Moïse yaje gutanga ikarita y’umuhondo ariko mu guhihindukira ni bwo yakubitanye na Arakaza akirimo gutuka Nonati noneho ariko anakoresha ibinyemetso, akoza urutoki mu mutwe ari nako amubwira ko ari “Ikirofa”.

    Murindangabo Moïse yahise ahindura ikarita yari agiye kumuha ahita amuha ikarita itukura.

    Mu gusohaka na bwo yabanje guteza akavuyo cyane ashaka gusagarira umusifuzi Bwiriza Raymond Nonati wari umuhesheje ikarita itukura ariko abo mu ikipe ye barahagoboka.

    Mac Arthur yasohotse mu kibuga ajya gusagararira Nonati baramufata

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-umunyezamu-arakaza-yabwiye-umusifuzi-amutuka-agahita-ahabwa-ikarita-itukura-amafoto

  • Jali Finance yegukanye Koi Pay, ikigo kizobereye ibijyanye n'ikoranabuhanga ry'ibigo by'imari – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo Jali Finance yaguze mu buryo bwo gukomeza kwaguka ariko muri gahunda yo kuba igicumbi cya serivisi z'imari zitangirwa ku ikoranabuhanga ibizwi nka 'FinTech'.

    Ni mu buryo bwo kugira ngo abagana iki kigo babone serivisi zihuse ariko n'ikigo kibe cyakunguka kuko ibyo umukozi yakoraga ku munsi byitezwe ko bishobora kwikuba nka gatanu.

    Mu kugura Koi Pay, abakozi bayo bari basanzwe barimo n'inzobere mu kubaka porogaramu za mudasobwa na bo bimukiye muri Jali Finance.

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana yavuze ko iki kigo ayoboye cyari gifite gahunda yo kuba FinTech, biba ngombwa ko begera ibigo bizobereye muri iryo koranabuhanga, babona Koi Pay yujuje ibyasabwaga hanyuma izo mbuga ziragurwa ibigo biranihuza.

    Ati 'Uyu munsi nta Koi Pay izabaho n'abakozi bose barihuza babe ikigo kimwe. Kuri iyi nshuro Koi Pay App izahinduka Jali Pay App. Dushaka ko Jali Finance ihinduka ikigo gitanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi zitangwa vuba zinahujwe.'

    Yavuze ko iri koranabuhanga riteye imbere binjiyemo ari ryitezweho umusaruro ukomeye haha ku bakiliya ndetse no ku kigo ubwacyo.

    Akenshi usanga ibigo by'imari byifashisha uburyo bw'impapuro cyane, ibindi bikaba bifite imyenda mito cyane izwi nka 'consumer loan' yagoranaga kwishyurwa mu buryo busanzwe.

    Nkundimana yavuze ko ikoranabuhanga batangije rizabikemura uko byakabaye.

    Ati 'Ku mukiliya serivisi zizaboneka byihuse kandi ku buryo buhujwe, azibonere icyarimwe n'ikigo cyunguke kurushaho ndetse twaguke.'

    Nkundimana yavuze ko 'niba umukozi wacu yakoreraga abakiliya 100, uyu munsi hiyongeyemo iri koranabuhanga yakorera nka 500.'

    Ubusanzwe byose ni umukozi wabikoraga, ha handi ashobora kunanirwa akibenshya, iri koranabuhanga rikazafasha no gukosora ayo makosa ndetse umukiliya akabona serivisi igihe ashakiye.

    Ati 'Uretse kubona serivisi vuba, abakiliya hari ibyo bazajya bikorera muri bwa buryo bwo kugabanya ingendo abaturage bakora bajya gushaka serivisi.'

    Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha yavuze ko abantu bari basanzwe bafashwa n'iki kigo ayoboye badakwiriye kugira impungenge kuko Koi Pay igiye mu kigo gikomeye ndetse gisanzwe kimenyereye isoko.

    Ati 'Serivisi twatangaga zisa neza n'izo Jali Finance yatangaga ariko yo ikabikora mu buryo busanzwe butifashisha ikoranabuhanga kandi bafite izindi tudakora. Uwatuganaga ari mu nyungu kuko agiye kubona izisumbuye. Ni akarusho, bumve ko ntacyahindutse.'

    Mugisha yavuze ko nyuma y'imyaka itatu batangiye Koi Pay, bashoye mu kubaka imbuga zikomeye cyane zafashaga ibigo kwihutisha imitangire ya serivisi zayo akavuga ko nta kabuza 'Jali Finance igiye kwihuta mu iterambere ku buryo butangaje.'

    Kugeza ubu Jali Finance imaze gufasha abantu bagera ku 5000 kubona moto ku nguzanyo, imibare yatumbagiye mu myaka ya vuba. Hari intego ko 2024 izarangira hafashijwe abarenga 2500 kubona moto, 'nko mu Ukuboza uyu mwaka tukazaba tubarura 7500.'

    Yavuze ko izi serivisi batanga zakunzwe cyane kuko abatwaye moto kugeza kuri 97% bishyura neza nta kibazo ndetse abenshi bamaze kurangiza kwishyura.

    Iki kigo kirategaganya kwagukira mu gutanga izindi serivisi bidatinze, nko gutanga inguzanyo z'imodoka, inguzanyo zisanzwe ku nyungu nto, gufasha mu guhuza abashaka lisansi n'abayicuruza n'ibindi.

    Jali Finance kandi iteganya ko bidatinze, izagukira no mu bindi bihugu, Nkundimana akavuga ko ” muri uyu mwaka duteganya gukorera mu gihugu tuzababwira, rya koranabuhanga rikazagiramo uruhare runini.”

    Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha (ibumoso) n’Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana ubwo basinyaga amasezerano y’igurwa rya Koi Pay bikozwe na Jali Finance

    Ubwo abayobozi ba Jali Finance na Koi Pay basinyaga amasezerano ajyanye n’igurwa rya Koi Pay bikozwe na Jali Finance

    Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha (iburyo) ari kumwe n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Jali Finance, Vedaste Avemariya

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana (ibumoso) na Amon Munyaneza washoye imari muri Koi Pay

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana yagaragaje ko uyu mwaka uzarangira abaturage barenga 7500 bafashijwe kubona moto ku nguzanyo

    Umuyobozi wa Jali Finance, Felix Nkundimana (iburyo) n’Umuyobozi Mukuru wa Koi Pay, Frank Mugisha ubwo bari bamaze gusinya amasezerano ajyanye n’igurwa rya Koi Pay

    Amafoto: Dukundane Ildebrand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-finance-yegukanye-koi-pay-ikigo-kizobereye-ibijyanye-n-ikoranabuhanga-ry