Blog

  • Ibyo Minisitiri Utumatwishima yaganiriye nab… – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, aho Minisitiri Utumatwishima na Sandrine Umutoni baganiriye n'abahanzi Nessa ndetse na Beat Killer, baganiriye kandi n'ababyinnyi Titi Brown ndetse na Jojo Breezy.

    Banaganiriye n'abazwi cyane ku rubuga rwa TikTok, Judy ndetse na Kimenyi Tito. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye na Minisiteri, imbogamizi zitandukanye zikigaragara mu buhanzi.

    Aba bahanzi bagaragaje uburyo bishimiye gusura Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi (Moya), banerekana uburyo ibyo bakora bibabyarira umusaruro n’aho bifuza gushyira imbaraga kugirango ibihangano byabo bigere kure

    Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabasabye gushyira hamwe no gushyigikira mu byo bakora byose. Sandrine Umutoni yagaragarije aba bahanzi ibyo Minisiteri imaze kugeraho kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu kurushaho.

    Umubyinnyi Titi Brown uri mu baganiriye na Ministiri Utumatwishima ndetse na Sandrine Umutoni, yashimye bikomeye ibiganiro yagiranye n'aba bayobozi bombi. Yavuze ati 'Ndashimira byimazeyo Minisiteri Utumatwishima ndetse na Sandrine Umutoni, impanuro mwaduhaye n'impamba ikomeye.'

    Yumvikanishije ko ibiganiro yagiranye n'aba bayobozi byamusigiye umukoro wo kumva ko nk'urubyiruko bafite inshingano zo kubaka u Rwanda. Ati 'Rubyiruko dufite umukoro n'inshingabno zo gukorera u Rwanda.'

    Mu ijambo yavuze mu gutangiza ihuriro ry'urubyiruko rw'Abakorerabushake bizihiza imyaka 10, Minisitiri Utumatwishima yisunze indirimbo ya Nessa na Beat Killer mu kugaragaza uburyo Perezida Kagame yabaye hafi Urubyiruko rw'Abakorerabushake.

    Ati 'Hari abaririmbyi babiri b'urubyiruko baherutse guhanga indirimbo bavuga bati: Umusaza niwe Papa w'urubyiruko, nibyo koko: Muri Covid-19, abayobozi benshi mu bihugu byo hanze barihishaga ngo batandura kandi birumvikana.'

    Akomeza ati 'Perezida wacu we, tariki ya 12-04-2020, ibyumweru 3 gusa Covid-19 yadutse, yasuye abakoraga muri 'command post' ya Covid-19, aho 90% by'abakoragamo bari urubyiruko rutandukanye. Urubyiruko b'inzego z'umutekano, abize ubuvuzi, abastagiaires, abanyamakuru, aba Youth volunteers benshi ….'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142863/ibyo-minisitiri-utumatwishima-yaganiriye-nabarimo-tity-brown-nessa-na-beat-killer-amafoto-142863.html

  • Yayigeranyemo agahigo! Urugendo rwa Kylian Mb… – #rwanda #RwOT

    “Nifuzaga rwose kuba umwe mu bagize umushinga w’iyi kipe, imwe mu zifite intego zihambaye ku mugabane w’Iburayi”. Kylian Mbappé avuga impamvu yahisemo kwerekeza muri Paris Saint-Germain.

    Uyu mukinnyi yatangajwe mu ikipe ya Paris Saint-Germain taliki 03 Kanama muri 2017 avuye muri Monaco yari amaze gufasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Yari atijwe ariko mu masezerano harimo ko azagurwa miliyoni 180 z’Amayero ndetse biza kurangira ariyo aguzwe aba ashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto uguzwe amafaranga menshi ndetse aba ari nawe mukinnyi wa kabiri uguzwe amafaranga menshi ku Isi nyuma ya Neymar.

    Kugira ngo Kylian Mbappé yemere kujya muri Paris Saint-Germain ni Unai Emery wayitozaga icyo gihe wabigizemo uruhare aho yamusanze iwabo aramuganiriza abona kwemera.

    Akiyigeramo, yahawe kujya yambara nimero 29 maze taliki ya 8 Nzeri akina umukino we wa mbere batsindaga iyo bita Metz ibitego 5-1 ndetse anatsindamo igitego.

    Nyuma y’iminsi 4 gusa yahise atsinda igitego cye cya mbere muri Champions League ubwo batsindaga Celtic bari kumwe mu itsinda ibitego 5-0.

    Yongeye gutsinda muri Champions League ubwo batsindaga FC Bayern Munich ibitego 3-0 akaba ari we watsinze igitego cya 3. 

    Taliki 06 Ukuboza Kylian Mbappé yatsinze igitego cye cya 20 muri iri rushanwa rya Champions League mu mukino batsindwagamo na FC Bayern Munich ibitego 3-1 bituma ahita aba umukinnyi muto ugejeje ibi bitego. Icyo gihe yari afite imyaka 18 n’amezi 11.

    Igikombe cye cya mbere cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa yagitwaranye na Paris Saint-Germain taliki 8 Gicurasi muri 2018.

    Mu kwezi kwa 7 muri 2018 uyu mukinnyi yaje guhabwa kuzajya yambara nimero 7 mu mugongo mu mwaka w’imikino wari ugiye gukurikiraho.

    Mu magambo Mbappé yatangaje nyuma yo guhabwa nimero nshya yagize ati “Nkomeje kugerageza gutera imbere mu kibuga kandi ndatekereza ko ku bwanjye, cyari igihe gikwiye cyo guhindura nimero. 

    Ni ikintu cyo kwemeza. Nimero 7 ni iy’icyamamare kandi yambawe n’ibihanganjye byinshi. Ndizera ko nzashobora guha ubutabera iyi nimero mu kibuga”.

    Mu mukino we wa mbere yakinnye ayambaye yahise atsinda ibitego 2 mu minota 10 ubwo batsindaga Guingamp ibitego 3-1 muri shampiyona.

    Ubwo Kylian Mbappé yasinyiraga Paris Saint-Germain 

    Mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 uyu mukinnyi yakoze ibidasanzwe atsinda ibitego ubutitsa birimo n’icyo yatsindiye Manchester United kuri Old Trafford muri Champions League bayitsinda ibitego 2-1 gusa biza kurangira ibasezereye.

    Muri uyu mwaka w’imikino byarangiye Mbappé atsinze ibitego 33 muri shampiyona aba ari nawe mukinnyi ufite ibitego byinshi kurusha abandi anagirwa umukinnyi w’umwaka wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

    Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 Kylian Mbappé yaje akomeza gukora akazi muri Paris Saint-Germain maze taliki ya 7 Kanama ayifasha kwegukana igikombe cya Super Cup atsinda igitego batsinda Rennes ibitego 2-1.

    Mu mukino ufungura shampiyona nabwo yatangiye atsinda igitego mu mukino warangiye batsinze Nîmes ibitego 3-0 muri rusange.

    Taliki ya 22 Ukwakira Mbappé yaje kwandika amateka mashya muri Champions League ubwo yavaga ku ntebe y’abasimbura ku mukino Paris Saint-Germain yari yakinnyemo na Brugge ahita atsinda ibitego 3 wenyine (hat-trick) maze aba abaye umukinnyi ukiri muto ugejehe ibitego 15 muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Icyo gihe yari afite imyaka 20 n’iminsi 306.

    Yongeye gufasha Paris Saint-Germain kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse aba ari nawe usoza ayoboye abandi bakinnyi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bufaransa izwi nka Ligue 1.

    Umwaka w’imikino wa 2020-21 uyu mukinnyi ntabwo yawutangiye neza kubera ko yari arwaye COVID-19 ndetse bituma atagaragara mu mikino 3 ibanza gusa aza kugaruka taliki ya 20 Nzeri muri 2020 bakina na Nice anatsinda igitego kuri penariti.

    Taliki ya 28 Ukwakira Mbappé yatanze imipira 2 yavuyemo ibitego kuri Moise Kean mu mukino batsindagamo ibitego 2-0 İstanbul Başakşehir muri Chamoions League bituma ahita aba umukinnyi utanze imipira myinshi yavuyemo ibitego guhera muri muri 2017 muri iri rushanwa.

    Taliki 05 Ukuboza ubwo bakinaga na Montpellier yatsinze igitego cye cy’i  100 ahita aba umukinnyi wa 5 ubigezeho mu mateka ye Paris Saint-Germain.

    Uyu mwaka w’imikino waje kurangira abaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Ligue 1 ndetse aba ari nawe uba umukinnyi w’umwaka witwaye neza kurusha abandi.

    Kylian Mbappé yakomeje kuba umukinnyi udasanzwe mu ikipe ya Paris Saint-Germain maze mu mwaka wakuriyeho wa 2021-2022 yongera kuba umukinnyi w’umwaka muri shampiyona anongera amasezerano nyuma yuko yifuzwaga na Real Madrid ariko birangira bidakunze.

    Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 Kylian Mbappé yabaye umukinnyi utsindiye ibitego byinshi Paris Saint-Germain mu mateka yayo nyuma yuko yari yatsinze igitego cye cya 200 bakina na Marseille aba akaba abinganyije na Edinson Cavani ariko ku mukino wakurikiyeho bakina na Nantes ahita atsinda igitego cye cya 201.

    Muri uyu mwaka w’imikino kandi uyu Mufaransa yongeye kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona biba inshuro ya 6 abikoze yikurikiranya afasha Paris Saint-Germain gutwara igikombe cya 11 cya shampiyona, ahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri shampiyona, kiba icya 4 ahawe yikurikiranya ndetse ajya no mu ikipe y’umwaka.

    Mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 ari nawo wa nyuma yawutangiye bitameze neza bitewe nuko yari yaranze kongera amasezerano ariko biza kurangira bikunze ashyirwa mu bandi bakinnyi, anahabwa umwanya arakina afasha PSG kugera muri 1/2 cya UEFA Champions League ndetse no gutwara igikombe cya shampiyona.

    Muri rusange uyu mukinnyi yakiniye Paris Saint-Germain imikino 306, ayitsindira ibitego 255 ,atanga imipira 95 yavuyemo ibitego, atwarana nayo ibikombe 15, aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona inshuro 5 ndetse aba umukinnyi w’umwaka muri shampiyona inshuro 4.

    Kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ni bwo Kylian Mbappé yatangaje ko atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain ko agiye kugerageza ubuzima bushya.

    Kylian Mbappé yatwaranye ibikombe bitandukanye na Paris Saint-Germain 

    Kylian Mbappé yamaze gutangaza ko atazakomezanya na Paris Saint-Germain 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142864/yayigeranyemo-agahigo-urugendo-rwa-kylian-mbappe-muri-paris-saint-germain-yamaze-gusezerah-142864.html

  • Nta we yavugisha ngo yange – Kamis Hamis wa Gasogi ku makuru amwerekeza muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Gasogi United, Kamis Hamis yavuze ko nta bushobozi afite bwo guhakanira Rayon Sports mu gihe yaba yamweretse ko imwifuza.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu abafasha gushaka ibitego, ni umwaka we wa mbere muri Gasogi United ariko yagaragaje ubuhanga bukomeye.

    Ni nabwo hatangiye kuza inkuru z’uko Rayon Sports yamwegereye, ari mu bakinnyi yifuza ngo abe yayijyamo mu mwaka w’imikino utaha.

    Kamis Hamis ubwo yari abajijwe niba koko hari ibiganiro yagiranye na Rayon Sports, yavuze ko ntabyabayeho.

    Ati “ikintu navuga kuri ibyo ntabwo mbizi, ariko wenda wasanga hari bamwe babizi neza. Oya ntabwo nigeze nganira na yo.”

    Abajijwe niba iramutse imwegereye yiteguye kuganira na yo, yagize ati “uko byagenda kose ntabwo wabyanga.”

    Kamis Hamis ni umukinnyi wa Gasogi United wayigezemo mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, yayisinyiye imyaka 3 ubu akaba asigajemo ibiri.

    Kamis yavuze ko Rayon imwegereye yiteguye kuganira nayo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-we-yavugisha-ngo-yange-kamis-hamis-wa-gasogi-ku-makuru-amwerekeza-muri-rayon-sports

  • Element yaciye amarenga ko ‘Kashe’ yayikoreye Ruzindana Kelia akayisohora baratandukanye #rwanda #RwOT

    Producer Mugisha Robinson Fred wamamaye nka Element, yahishuye ko indirimbo ‘Kashe’ yari yarayikoreye umukunzi we ariko batandukanye aba ari bwo ahitamo kuyisohora.

    Element umwe mu bagezweho mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, yavuze byinshi ku buzima bwe bw’urukundo.

    Inkuru y’urukundo rwa Element na Nyampinga w’umuco n’umurage 2022, Kelia Ruzindana ntabwo ari nshya mu matwi y’abantu nubwo inshuro zose yagiye igera mu itangazamakuru bayamaganiraga kure.

    Gusa iyi nkuru itangirira muri St Andre aho bombi bigaga, na nyuma yo gusoza ishuri barakomezanyije, ariko bahitamo urukundo rwa bo kurugira ibanga cyane ko bari bamaze kuba ibyamamare.

    Element yaje gukorera indirimbo umukunzi we Kelia, ayita “Kashe”, gusa nk’uko ISIMBI yabyanditse mu nkuru yatambutse tariki ya 15 Mata 2023, iyi ndirimbo yagiye hanze baramaze gutandukana.

    Mu kiganiro Element yaganiriye na 1:55AM Kompanyi asanzwe abarizwamo, nubwo yirinze kuvuga izina ry’uwo wari umukunzi we, yemeje ko kashe ari indirimbo yari yarakoreye umukunzi we ndetse ko yayisohoye baratandukanye.

    Ati “Kashe yari indirimbo nandikiye umukobwa twakundanaga erega, ntabwo nashakaga gusohora indirimbo nandikiye umuntu, narayimwandikiye azajye ayumva gusa, kuko impano nini nari mfite yo guhereza umuntu ni indirimbo kuko ni byo nkora, ibindi nari kuba nipashe muremure. Ikindi guhereza umuntu impano idasaza biruta uko wamuhereza ihita irangira ako kanya.”

    “Narayimuhaye akayumva, akayumvisha inshuti, haje kuba akantu kuba tutari kumwe, birarangira, niko kuvuga ngo iyi ndirimbo iraguma hano gutya? Niko kuvuga ngo uwayisohora ko ari nziza, ntabwo njya nsohora indirimbo ntayumvishije abantu, narayibumvishije bambwira ko ari nziza, isohotse iba nziza koko.”

    Yakomeje abazwa niba nyuma yo gutandukana bariyunze akagaruka, gusa yakomeje kubica hirya no hino avuga ati “simbizi”.

    Muri iki kiganiro yabajijwe ku nkuru z’urukundo zavuzwe hagati ye na Kelia Ruzindana, avuga ko atari byo ahubwo ari inshuti ye magara. Element yaje kwerura ko ubu nta mukunzi afite.

    Yaciye amarenga ko Kashe yari yarayikoreye Ruzindana Kelia

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/element-yaciye-amarenga-ko-kashe-yayikoreye-ruzindana-kelia-akayisohora-baratandukanye

  • Barajyahe ko baje ! Apr Fc yashyize hanze Application ikoreshwa muri telefone ariko kuyikoresha bisa kwigomwa ibirayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Apr Fc yamaze gushyira hanze Application ikoreshwa muri za telefone. Application nubusanzwe ikaba yiswe APR FC.

    Ni Application yageze kuri Play Store no kuri App Store aho abantu basanzwe bagurira Application zitandukanye.

    Kumanura(ku downloading) iyi App ni ubuntu ku bantu bose. Iyo ufunguye iyi App bagusaba gufungura konti nshyashya cyangwa kwinjirira kuri konti isanzwe.

    Umuntu wese ugiye gukora konti muri iyi App bamubaza Fan Club abarizwamo, bivuze ngo iyi App igenewe abafana ba Apr Fc.

    Iyo ugeze mo imbere umaze gukora konti, kugirango utangire uyikoreshe bagusaba kugira ayo wishyura y'ubunyamuryango.

    Iyo umaze gutunganya ibintu byose, mo imbere usangamo amakuru atandukanye avuga kuri Apr ndetse na shampiona y'u Rwanda muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/barajyahe-ko-baje-apr-fc-yashyuze-hanze-application-ikoreshwa-muri-telefone-gusa-kuyikoresha-bisa-kwigomwa-ibirayi/

  • Ruhago y’i Nyarugenge ikomeje kuba akasamutwe! Ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore yafungiranwe mu nzu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bakinnyi ba Fatima WFC yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore bafungiranwe mu nzu nyuma yo kwanga kuyivamo ikipe itabahembye ibirarane by'imishahara y'umwaka wose w'imikino batarahembwa.

    Kuri uyu wa Kane, tariki 9 Gicurasi 2024 nibwo Ubuyobozi bwa Fatima WFC bwari basezeranyije abakinnyi bayo ko nyuma yo gusoza umwaka w'imikino bubagenera ibihumbi 15 Frw nk'impamba.

    Byari biteganyijwe ko bagomba gutanga inzu babagamo nk'ikipe maze bagataha. Gusa ariko siko byagenze kuko bamwe muri bo banze kuyivamo badahawe ibirarane by'imishahara y'umwaka wose ndetse n'uduhimbazamushyi twose tw'imikino yo kwishyura.

    Nyuma yo kwanga gusohoka mu nzu, nyirayo yaje afunga amarembo aragenda.

    Mu kiganiro yaganira na B&B Kigali FM, Umuyobozi wa Fatima WFC, Hagabimana Ferdinand yavuze ko nta mafaranga ahari ariko bavuganye n'abakinnyi uko bazagenda bishyurwa.

    Source : https://yegob.rw/ruhago-yi-nyarugenge-ikomeje-kuba-akasamutwe-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-muri-shampiyona-yabagore-uyafungiramwe-mu-nzu/

  • Rwamagana: Hari abagabo batinya kwisiramuza ngo igitsina cyabo kitaba gito – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe na bamwe mu baturage bo muri aka Karere ubwo ku isoko rya Ntunga hakorerwaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida.

    Musabyimana Alphonsine utuye mu Kagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Gishari, yavuze ko hari abagabo biganjemo abakuze badakozwa ibyo kwisiramuza ngo kuko baba bumva ko igitsina cyabo cyaba gito.

    Ati ' Nk'abantu bakuze harimo ababitinya, abantu babyemera kenshi usanga ari urubyiruko hafi ya bose naho abantu bakuru bavuga ko iyo bisiramuje igitsina cyabo kiba gitoya. Ubu rero twabibashishikariza kuko iyo umuntu yisiramuje hari ndwara nyinshi aba yirinze zifata mu myanya y'ibanga.'

    Nyiransabimana Claudine ucururiza mu isoko rya Ntunga na we yagize ati ' Ababyanga ni aba kera bakuze. Babyanga bavuga ko ntacyo bibatwaye kubaho batisiramuje, abandi bakavuga ko ibitsina byabo biba bito. Njye nasaba ko serivisi zose zitangwa bajye babanza kubaza abagabo niba bisiramuje.'

    Umugabo ucururiza mu isoko rya Ntunga utarisiramuza yavuze ko icyabimuteye ari uko akenshi iyo haje ubwasisi [promotion] yo kwisiramuza usanga byitabirwa n'abana, abantu bakuru bo bakagira ipfunwe.

    Hakizimana Hussein utuye mu Murenge wa Musha we ntiyemeranya n'abavuga ko iyo umuntu yisiramuje igitsina cye kiba gito. Yavuze ko kuva yakwisiramuza igitsina cye cyabaye cyiza ndetse binamurinda umwanda.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima,RBC, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kwisiramuza bishobora kukurinda 60% kuba wakwandura Virusi itera Sida, akaba ariyo mpamvu bakangurira igitsina gabo kwisiramuza.

    Ati ' Ariko na none ntabwo bikuraho kwandura 100%, niyo mpamvu dukomeza kubakangurira gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda Virusi itera Sida harimo no gukoresha agakingirizo. Bivuze ngo kwisiramuza hari icyo bigufasha ariko si 100%.'

    Dr Ikuzo yakomeje avuga ko abantu bakuze bumva ko kwisiramuza igitsina cyabo kigabanuka iyo myumvire atari yo ngo kuko uretse igihu cy'inyuma bakata, nta hantu muganga akata ku gitsina.

    Ati 'Ubundi urebye iyo basiramuye ntabwo bajya bakora ku kugabanya igitsina, ibyo ni imyumvire itari yo n'uwaba ayifite njye numva atari n'abakuze gusa hari n'abavuga ngo abana iyo basiramuwe bakiri bato ngo ntabwo igitsina cyabo gikura, iyo myumvire ntabwo ariyo ntaho bihuriye.'

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwa DHS bugaragaza ko ku bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 49 mu Rwanda hari hamaze gusiramurwa abagabo bangana na 56%.

    RBC ivuga ko abantu bakuze aribo batinya kwisiramuza ariko ko mu bato ho byakemutse, kuri aba bantu bakuze ngo abenshi bagiye basaba gushyirirwaho iminsi yihariye kugira ngo babikorerwe.

    Hagaragajwe ko kwisiramuza ari bumwe mu buryo bufasha mu kwirinda kwandura SIDA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hari-abagabo-batinya-kwisiramuza-ngo-igitsina-cyabo-kitaba-gito

  • Hazakinwa imikino nka Billard, Table Tennis n'indi: Ibidasanzwe ku iserukiramuco rizabera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni iserukiramuco rizaba guhera ku wa 28 kugera ku wa 30 Kamena uyu mwaka, muri Mamba Club, iherereye Kimihurura Mujyi wa Kigali. Iri serukiramuco ryateguwe na Suprafamily Rwanda Ltd.

    Alphonse Nsengiyumva mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iri serukiramuco bariteguye bagamije gukora igikorwa cy'iminsi itatu kirimo ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura.

    Ati 'Flavour of 1000 Hills ni igikorwa cy'iminsi itatu twateguye, aho tuzabona ubwiza n'ubukungu bw'umuco Nyarwanda. Iri serukiramuco rigamije guhuriza hamwe abantu bakarya, bakanywa bakidagaduro.''

    Muri iri serukiramuco hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo kumva icyanga cy'ibiribwa bitandukanye n'ibinyobwa, umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga[Beach Volleyball] n'igitaramo cy'imideli.

    Muri iki gitaramo cy'imideli hazamurikwa imideli ijyanye no kwambara igihe cy'impeshyi, ahantu hashyushye ndetse no ku mucanga; hazakinwa kandi umukino wa Billard, Table Tennis n'uwa Bowling. Hazaba kandi ibikorwa by'imikino y'abana, kwigisha abantu kuvanga cocktail ndetse n'ibirori bizabera ku bwogera [Pool Party].

    Nsengiyumva ati 'Twiteze ko iri serukiramuco rizasigira benshi bazaryitabira urwibutso rudasanzwe mu buzima bwabo.''

    Umuntu ushaka kwinjira muri iri serukiramuco azasabwa kwishyura 5000 Frw buri munsi mu minsi itatu. Ku bintu bisobanuro ashaka kwitabira bakurikira imbuga nkoranyambaga za Supra Family.

    Iri serukiramuco rizakinirwamo imikino itandukanye

    Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hazakinwa-imikino-nka-billard-table-tennis-n-indi-ibidasanzwe-ku-iserukiramuco

  • EU yiyemeje gushora mu Rwanda arenga miliyari 520 Frw mu myaka itanu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w'uwo muryango mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, mu kwizihiza umunsi wa Europe Day ku mugoroba wo ku wa 9 Gicurasi 2024 aho yemeje ko ishoramari ry'Abanyaburayi mu Rwanda rigomba kwiyongera.

    Yagaragaje ko kwizihiza uwo munsi bishimangira ubumwe bw'u Burayi ndetse n'umwihariko warwo mu kurema umubano n'ibindi bihugu hirya no hino ku Isi.

    Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, yashimye uko u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza mu rugendo rw'iterambere na cyane ko mu gihe cy'imyaka itanu ishize uwo muryango washoye miliyoni 302$, ni ukuvuga arenga miliyari 410 Frw.

    Yashimangiye ko bifuza gukomerezaho uwo mubare ukiyongera kuko u Burayi buteganya ko nibura mu myaka itanu iri imbere buzashora arenga miliyari 520 Frw.

    Yakomeje agira ati 'EU mu Rwanda ishyigikiye icyerekezo 2050, gahunda yo kwihutisha iterambere kandi izakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.'

    Yakomeje ati 'Mu myaka itanu ishize, ibigo by'ishoramari by'abanyaburayi bashoye arenga miliyoni 300$ kandi ibi bigomba kwikuba mu myaka iri imbere.'

    Yashimangiye ko binyuze mu biganiro bitandukanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda hitezwe kongera umubare w'ishoramari mvaburayi mu gihugu.

    Ati 'Twizeye ko ibiganiro na Minisitiri w'Ubucuruzi ku masezerano y'ubufatanye mu bukungu bizazamura amahirwe yo kongera ishoramari mu gihugu.'

    Yagaragaje ko EU ifite uburyo bwihariye bwo guhuza abafatanyabikorwa batandukanye no gukusanya inkunga ziturutse mu bigo binyuranye byo mu Burayi, ibihugu n'urwego rw'abikorera mu guharanira kuzana impinduka nziza.

    Yagaragaje ko EU izakomeza gukorana n'u Rwanda mu bijyanye no kurengera ibidukikije no gufasha mu guhangana n'ingaruka z'ihindaguruka ry'ibihe.

    Ku bijyanye n'umutekano kandi EU izakomeza gukorana n'u Rwanda mu ngeri zinyuranye kuko ibiganiro bigamije kwagura imikoranire hagati y'impande zombi bitanga icyizere.

    U Rwanda na EU bifitanye amasezerano y'imikoranire mu ngeri zitandukanye nk'aho muri Gashyanyare 2024, basinyanye amasezerano yo guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, hari kandi amasezerano yo y'inkunga ya miliyoni 50 z'Ama-euro, ni ukuvuga asaga miliyari 64 Frw yo guteza imbere amashuri y'incuke n'andi anyuranye.

    Ambasaderi yagaragaje ko barajwe inshinga no gukorana n'u Rwanda mu kubakira ubushobozi urubyiruko ndetse no mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere urwego rw'ubutabera.

    EU yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wo kwizerwa bitewe n'uko umusaruro utangwa mu mikoranire n'ibihugu byo mu Burayi ushimishije.

    Minisitiri w'Ububanye n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye imikoranire myiza hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu nzego zitandukanye.

    Yashimangiye ko ibiganiro by'imikoranire ku mpande zombi bitanga umusaruro ku kwagura imikoranire.

    Yakomeje ati 'Ndizera ko ibiganiro bizatuma ubufatanye bwacu butera imbere no guhuza imyumvire ku bintu dushyize imbere nko mu iterambere ry'ubukungu, kubungabunga ibidukikije, ihangana ry'imihindagurikire y'ibihe n'umutekano.”

    Yangeyeho ati 'Ntabwo twahakana ko hari imbogamizi zihari tugomba guhangana nazo dukoreye hamwe, nk'iterabwoba, ihindagurika ry'ibihe n'amakimbirane mu bice bitandukanye by'Isi.'

    Yashimangiye ko gukorera hamwe bizafasha mu gutsinda izo mbogamizi zose zihari no gutegura ahazaza heza ku kiragano gishya.

    Dr Vincent Biruta yavuze ko umusaruro w'amasezerano ya Schuman hirya y'imbibi z'u Burayi ugaragarira buri wese kuko mu gihe cy'imyaka 30 bwifatanyije n'u Rwanda mu rugamba rw'iterambere.

    Yagaragaje ko u Rwanda rwishimira kuba rwarakoranye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'ibihugu binyamuryango ndetse agaragaza ko amasezerano ya Schuman akwiye kuzirikanwa havururwa imikoranire, ibiganiro n'ubwubahane.

    Minisitiri w'Ububanye n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye imikoranire myiza hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu nzego zitandukanye

    Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, yashimye uko u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza mu rugendo rw'iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eu-yiyemeje-gushora-mu-rwanda-arenga-miliyari-520-frw-mu-myaka-itanu-iri-imbere

  • Kylian Mbapp yasezeye kuri Paris Saint-Germa… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Muraho mwese, ni Kylian Mbappé.

    Nashakaga kuvugana namwe. Nahoraga mvuga ko nzavugana namwe igihe cya nyacyo nikigera, none nashakaga kubamenyesha ko uyu ari umwaka wanjye wa nyuma muri Paris Saint-Germain.

    Ntabwo nzongera amasezerano kandi nzakina umukino wanjye wa nyuma kuri Parc des Princes ku Cyumweru.”

     “Ni amarangamutima menshi, imyaka myinshi aho nagize amahirwe n’icyubahiro gikomeye cyo kuba umunyamuryango w’ikipe ikomeye yo mu Bufaransa, imwe mu nziza ku isi yanyemereye kugera hano;

    Kugira uburambe bwa mbere mu ikipe igira igitutu, gukura nk’umukinnyi birumvikana, ni ukuba hamwe na bamwe mu beza mu mateka, bamwe mu batwaye ibikombe bikomeye, guhura n’abantu benshi, gukura nk’umugabo n’icyubahiro cyose n’amakosa nakoze. “

    Kylian Mbappé kandi yanashimiye abatoza bose bamutoje mu ikipe ya Paris Saint-Germain ari bo Unai Emery, Thomas Tuchel, Mauricio Pochettino, Christophe Galtier na Luis Enrique ndetse n’abandi bayobozi bo muri iyi kipe.

    Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yakomeje agira ati”Biragoye, kandi sinari narigeze ntekereza ko bizangora gutangaza ko mvuye mu gihugu cyanjye, Ubufaransa, Ligue 1, shampiyona nahoze nzi ariko ndatekereza ko nari nkeneye ibintu bishya, nyuma y’imyaka irindwi”.

    Yanashimiye abafana ndetse asoza avuga ko bagiye gusozanya uyu mwaka begukana igikombe cya shampiyona ndetse ko PSG izamuhora ku mutima.

    Kylian Mbappé yari yarageze mu ikipe ya Paris Saint-Germain muri 2017 akaba yaramaze kuyikinira imikino 306, atsindamo ibitego 306. Ku Cyumweru ni bwo azakina umukino we wa nyuma ubwo bazaba bakiriye Toulouse mu mukino usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

    Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba ari bwo Mbappé azatangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142860/kylian-mbappe-yasezeye-kuri-paris-saint-germain-142860.html