Blog

  • Abakozi ba MINAGRI bibutse abarimo abari abakozi bayo basaga 800 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 10 Gicurasi 2024. Uwahagarariye imiryango y'abari abakozi ba MINAGRI bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe none, Mukankusi Consolée , na we umugabo we wari umukozi wa MINAGRI ari mu bishwe bibutswe.

    Yakomoje ku kuntu na mbere ya 1994 Abatutsi bafatwaga nabi, ku buryo noneho mu 1994 benshi bashatse guhindura ubwoko kugira ngo barokoke ariko ntibikunde, akaba ari yo mpamvu abasaga miliyoni imwe bishwe bazira uko bavutse, barimo n'abo bari abakozi ba MINAGRI bibutswe.

    Ni ubwo bimeze bityo, mu izina rye na bagenzi be yahagarariye, yavuze ko bamutumye gutanga ubutumwa bw'ishimwe ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwabaye hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bukabaha aho kuba, ndetse n'ibindi byabafashije mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Yagize ati ''Turashimira cyane ubuyobozi bw'igihugu, uburyo butahwemye kutwitaho kuva jenoside yarangira. Igihugu cyacu cyatwitayeho uko bishoboka, badushakira aho kuba, bafashije abana bacu kwiga. Ibyo byose ntacyo batakoze, umuntu ahagaze kuri uyu munsi akavuga ibibazo byacu yaba ari ukwirengagiza, yaba ari indashima.''

    Mukankusi kandi yasabye leta ko ishyira imbaraga mu guhugura abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagakomeza gutanga amakuru y'ahajugunwe abishwe bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko bikiremereje imitima y'imiryango itarabona abayo ngo ibashyingure.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko ibihe nk'ibi byo kwibuka ari n'igihe gikomeye cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwifatanya n'abarokotse, no gushimira ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba, wanavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ari inshingano ituma hahora harwanywa ko Jenoside, anavuga ko urwego rw'ubuhinzi rwabuze abahanga.

    Ati ''Twabuze abahanga, twabuze amaboko, igihugu cyatakaje abaganga bashoboraga kuvura amatungo, harimo abantu benshi bari bafitiye igihugu akamaro. Njya nibaza ko iyo tutagira ayo mahano inzego z'ubuzima z'igihugu cyacu zakabaye ziri ukundi. Muri izo nzego rero zatakaje amaboko, ubumenyi na MINAGRI irimo.''

    Yakomeje agira ati 'Twaje hano rero kugira ngo twibuke abacu, abavandimwe n'inshuti, ariko tubwire n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo 'Mukomere' Turi kumwe, leta yacu y'ubumwe izabazirikana.''

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, MINAGRI yari ifite abakozi basaga 5900, abasaga 800 bicwa bazizwa uko bavutse, bakaba bari mu bo iyi minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho bibutse none. Gusa imibiri y'abasaga 500 muri bo ni yo yabashije kuboneka ishyingurwa mu cyubahiro.

    Bibukijwe kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside mu guharanira ko itazongera kubaho ukundi

    Abafatanyabikorwa ba MINAGRI na bo bitabiriye iki gikorwa

    Ubwo abayobozi ba MINAGRI n’ibigo biyishamijiyeho bashyiraga indabo ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250

    Banasobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Muri iki gikorwa hanacanwe urumuri rw’icyizere

    Aha ni kuri MINAGRI ahari ikimenyetso kiriho amazina y’abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba, ubwo yacanaga urumuri rw’icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-minagri-bibutse-abarimo-abari-abakozi-bayo-basaga-800-bazize

  • Dosiye zinjiye mu Bushinjacyaha mu mezi umunani zirenga ibihumbi 68 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, ubwo yari mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda yagaragaje ko uko imyaka igenda ishira, ibyaha n'amadosiye bigenda byiyongera aho nibura mu myaka itanu n'amezi umunini bishize ni ukuvuga kuva muri 2019 kugera muri Werurwe 2023, hamaze kwinjira amadosiye arenga ibihumbi 457.

    Nkusi yagaragaje ko mu byaha byiganje muri sosiyete nyarwanda ibiza ku isonga ari ubujura bworohereje, aho Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye arenga 133, mu gihe gukubita no gukomeretsa hakiriwe amadosiye ibihumbi 110.

    Ati 'Ibi byaha iyo ubirebye usanga bikorwa n'urubyiruko, ni abantu bari hagati y'imyaka 18 kugeza kuri 40. Ugasanga ni ikibazo gikomeye, abantu baza kubiraba ku buryo bwagutse kuko biraza kuba ikibazo ku gihugu.'

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yagaragaje ko ukwiyongera kw'amadosiye y'abakurikiranweho ibyaha guturuka ku mbaraga zashyizwe mu rwego rwo gutahura ibyaha.

    Ati 'RIB ishyirwaho yahawe inshingano eshatu; gukumira ibyaha, kubitahura no kubigenza. Mbere bikiri CID nabo bari bafite inshingano nk'izo ariko bakabifatanya no gucunga umutekano. Ikindi abakozi RIB ifite batandukanye n'abariho mbere. Ingufu zikubye inshuro eshatu, umugenzacyaha abyuka atahura ibyaha byahishwe, abakurikiranwe bakanafatwa ndetse bakanafungwa.'

    Yakomeje ati 'Ni ukuvuga ngo hari ibyaha bimwe bitabashaga gutahurwa ubu udashobora guhisha. Ikindi cyaje ni iterambere n'ikoranabuhanga ryazanye ibindi byaha bishya. Hari ibyaha bimwe byadutse kubera iterambere, iyo byadutse gutyo itegeko rihari ribihana hakaba n'urwego rushinzwe kubitahura ababifatirwamo bagakurikiranwa birumvikana ko imibare yiyongera.'

    Yavuze ko kandi uko hatangwa serivisi nziza abazisaba biyongera bityo ko nabyo bishobora gufatwa nk'impamvu yo gutuma amadosiye yiyongera mu nkiko kubera ko abantu basigaye baratinyutse, bakamenya uburenganzira bwabo ku buryo batinyuka gutanga ibirego.

    Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko RIB abantu ikurikirana bafunzwe batarenga 25% by'abo iba ikurikiranaho icyaha.

    Ku rundi ruhande ariko Ubushinjacyaha na bwo bugaragaza ko nibura dosiye 48% z'abaregwa mu nkiko bakurikiranwa badafunzwe.

    Umugenzuzi w'Inkiko, Nzamuye Jean Marie Vianney, yagaragaje ko ubwinshi bw'imanza bwinjira mu nkiko butuma ibirarane byiyongera kuko usanga mu nkiko zitandukanye hakirimo nk'imanza zo mu 2020 zitaraburanishwa.

    Ati 'Ni ikibazo gishishikaje inzego z'ubutabera ngo harebwe icyakorwa, birimo kumvikana, ubwumvikane hagati y'uwakoze icyaha n'uwakorewe icyaha kuko iyo bigenze bityo bituma urubanza rudakururukana ngo rube rurerure. Hari ingamba zitandukanye zashyizweho ariko bitaragera ku kibazo ngo gikemuke bitewe n'uburemere bwacyo.'

    Ubushinjacya bugaragaza ko mu rwego rw'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y'uwagikoze n'Ubushinjacyaha buzwi nka Plea Bargaining hamaze gukemurwa nibura imanza 8,618 guhera mu 2020.

    Hari n'ubundi buryo bwashyizweho bw'ubuhuza bukomeje kwigishwa ngo abantu babuyoboke kuko bushobora gufasha mu gutanga ibisubizo ku butabera bwihuse.

    Hari gushakwa uburyo bwatuma dosiye ziri mu nkiko zigabanyuka harimo kongera imbaraga mu nzira y’ubuhuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dosiye-zinjiye-mu-bushinjacyaha-mu-mezi-umunani-zirenga-ibihumbi-68

  • Kamonyi: Urubyiruko rurataka kutabona udukingirizo hafi – #rwanda #RwOT

    Rumwe muri uru rubyiruko rwaganiriye na TV1 rwayibwiye rufite impungenge y'uko rushobora kwandura virusi itera sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ruvuga ko intandaro y'ibura ry'udukingirizo ari ukuba umujyanama w'ubuzima wabaga muri aka gace yarimutse bakaba batakibona aho badukura k ubuntu.

    Umusore umwe yagize ati 'Urabona turacyari urubyiruko ugira gutya ukabona umwana mwiza ukagira ubwoba bwo kuba wagendera aho bya bindi bita gushoka kizimbabwe.'

    Undi mukobwa yagize ati 'Ikibazo cyiriho udukingirizo twarabuze baragenda bakatugura mu maduka kandi n'aho utubonye atugura tumuhenze.'

    Undi mugore yagize ati 'Urubyiruko rugera ku kabari rwamara gushyuha rugakubitana n'umukobwa wamaze gushyuha rwajya ku munyabuzima rugasanga ntawe, namwe murabyumva iyo rumubuze rugenda ruyifashe nk'itoroshi rugashingiramo aho rugakuramo Sida.'

    Yongeyeho ko muri aka gace mu minsi ishize hari haradutse indwara y'imitezi mu rubyiruko kubera ikibazo cyo kubura udukingirizo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, we yasabye uru rubyiruko kugana abandi bajyanama b'ubuzima aho gukora imibonano mpuzabitsna idakingiye.

    Ati ' Umudugudu ugira abajyanama bane iyo umuntu yimutse ntabwo yimukana ibikoresho by'Ikigo Nderabuzima ubwo ngubwo bajya bareba undi wamusigariyeho bakamubwira akabibazanira niba babona ko ari igikorwa gikomeye cyane kuko iyo hari umwe udahari hari abandi baba basigaye baziba icyuho.'

    Ibi uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Rugarika rubitangaje mu gihe hari n'urundi rubyiruko rwo mu tundi duce rukomeje kugaragaza ko rwugarijwe n'ikibazo cyo kutabona udukingirizo mu buryo bworoshye.

    Kamonyi urubyiruko rurataka kutabona udukingirizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-urubyiruko-rurataka-kutabona-udukingirizo-hafi

  • Abasirikari b'u Burundi mu bikorwa by'ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23. #rwanda #RwOT

    Burya ibanga rya gisirikari riba gusa mu ngabo zikora kinyamwuga, kandi biracyari kure nk'ukwezi mu gisoda cy'u Burundi.

    Nguko uko hamenyekanye umugambi w'intwaramuheto, wo gucengera no gutera ibisasu bya 'grenades', ahateranira abantu benshi mu bice bigenzurwa n'umutwe wa M23.

    Ibi ni ibyemejwe mu nama yabaye rwihishwa mu mujyi wa Gitega, igahuza Perezida Evariste Ndayishimiye n'abasirikari bakuru, barimo Gen. Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w'igisirikari cy'u Burundi.

    Bamaze kubona ko batakaza abasirikari benshi mu ntambara yo muri Kongo, kandi ko nta yandi mayeri yo guhangana na M23, uretse gushakira igisubizo mu bwinshi bw'abayigabaho ibitero icyarimwe, hafashwe imyanzuro irimo kohereza izindi batayo 2 z'abasirikari b'Abarundi mu burasirazuba bwa Kongo, ni ukuvuga ababarirwa hagati y'1500 n'ibihumbi 2.000.

    Hemejwe ko abasirikari b'u Burundi bazifashisha FDLR, (kuko imenyereye gucengera kandi ikaba izi neza utwo duce), maze bagacengera mu turere M23 igenzura,kugirango batere izo 'grenades' ahateraniye abantu benshi, ndetse banatege za 'mines'ahantu henshi nyabagendwa, ku buryo bihitana imbaga.

    Ibyo ngo bizagaragaza ko M23 idashoboye kurinda abaturage bayo, maze batangire kuyihunga, ndetse nayo icike intege zo gufata imisozi itagira abantu.

    Ibi byemezo birafatwa mu gihe abasirikari b'uBurundi bakomeje kugwa ku rugamba ari benshi cyane, barimo n'abafite amapeti yo mu rwego rwa ofisiye. Ababarirwa mu ijana baherutse kwicirwa i Rubaya honyine, agace gakungahaye mu bukungu, M23 yigaruriye mu cyumweru gishize.

    Abamaze gukomereka kimwe n'abafashwe mpiri, kuva Perezida Ndayishimiye yakohereza ingabo kurwanirira Tshisekedi, bo ntibabarika.

    Uretse imibare itangwa n'abanyamakuru ndetse n'imiryango mpuzamahanga ishobora kugera ahabera imirwano, Leta y'uBurundi yo ntijya itinyuka gutangaza umubare w'abasirikari bayo badasiba kwicwa no gufatwa bugwate na M23. Iyo imiryango ibajije amakuru y'ababuriwe irengero nyuma yo koherezwa mu butumwa muri Kongo, ubutegetsi bubeshya ko bagiye mu mitwe yitwaje intwaro nka M23, RED-TABARA, TWIRWANEHO n'iyindi.

    Uko wahisha amakuru kose ariko, burya inkuru mbi ntiyoberana, kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Iyo miryango iratinda ikamenya ko abayo bahuriye n'akaga mu mashyamba ya Kongo.

    Amakuru yizewe ava i Burundi, aravuga ko ubutegetsi bufite impungenge ko mu gihe gito hirya no hino mu gihugu hashobora kuba imyigaragambyo karundura y'ababuze ababo.

    Magingo aya ndetse Imbonerakure, rwa rubyiruko rwa CNDD-FDD, ngo zamaze guhabwa amabwiriza, imyitozo n'ibikoresho byo kuburizamo iyo myivumbagatanyo, ishobora kuzagwamo abantu benshi.

    Birabe ibyuya!

    The post Abasirikari b'u Burundi mu bikorwa by'ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikari-bu-burundi-mu-bikorwa-byubucengezi-bugamije-kwica-abaturage-mu-bice-bigenzurwa-na-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-bu-burundi-mu-bikorwa-byubucengezi-bugamije-kwica-abaturage-mu-bice-bigenzurwa-na-m23

  • Harimo amasura mashya! Ihere ijisho urutonde rw’abakinnyi umutoza w’Amavubi yahamagaye, urabona bazatanga umusaruro? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Frank Spittler Torsten, yashyize ahagaragara urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 37 bazitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri y'umunsi wa Gatatu n'uwa kane mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 u Rwanda ruzasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw'abakinnyi bahamagawe.

    Source : https://yegob.rw/harimo-amasura-mashya-ihere-ijisho-urutonde-rwabakinnyi-umutoza-wamavubi-yahamagaye-urabona-bazatanga-umusaruro/

  • Hagaragajwe ibibazo by’ingutu bibangamiye ubu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi ni bwo hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe ku banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ku bijyanye n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe (Mental Health). 

    Ubu bushakashatsi bwise ‘Analyizing Mental Health Needs And Strenghts At The University of Rwanda: From Assesment To Practical Solutions’. Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na Solid Minds hamwe na Master Foundation.

    Mu kinyarwanda bisobanura ngo ”Gusesengura ubuzima bwo mu mutwe bukenewe n’imbaraga kuri Kaminuza y’u Rwanda: Bikava mu gusuzuma bigashyirwa mu bikorwa bishakirwa ibisubizo”. 

    Ubu bushakashatsi ntabwo bwibandaga mu kureba umubare w’abanyeshuri bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ahubwo hibanzwe mu kureba ibintu by’ingenzi bituma bagira ibi bibazo no kubishakira ibisubizo.

    Dr. Uwihoreye Chaste umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba anita ku buzima bwo mu mutwe, ni we wari ukuriye ubu bushakashatsi, yatangarije InyaRwanda impamvu nyamukuru hakozwe ubu bushakashatsi bugakorerwa ku banyeshuri.

    Yagize ati: “Dukora ubu bushakashatsi twari dufite intego eshatu z’ingenzi, intego ya mbere kwari ukureba ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe haba mu banyeshuri ndetse no mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda. 

    Icya kabiri kwari ukureba gahunda ziriyo zo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abanyeshuri, hanyuma icya gatatu kwari ukureba n’ibihe bikorwa n’ibikoresho byakwifashishwa kugira ngo abanyeshuri bagire ubuzima bwiza”.

    Dr. Uwihoreye Chaste yasobanuye byimbitse ibyavuye muri ubu bushakashatsi

    Yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwagendeye ku mibare yatanzwe yagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, bwerekanye ko mu Rwanda hari abantu 20% bafite ibibazo byo mu mutwe harimo n’urubyiruko, mu gihe hari 15% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, naho 5% bafite ibi bibazo ari bo bashaka ubufasha.

    Urubyiruko rwa Kaminuza y’u Rwanda rwitabiriye uyu muhango

    Muri ubu bushakashatsi hagaragaye bimwe mu bibazo by’ingutu byibasira ubuzima bwo mu mutwe bw’abanyeshuri bo muri Kamunuza. Byashyizwe mu byiciro 3 ari byo; Ibibazo by’amarangamutima (kubabara, agahinda, kwigunga,ubwoba);

    Icyiciro cya 2 cyijyanye n’imyitwarire idahwitse irimo abakoresha ibiyobyabwenge, kwishora mu nzoga n’izindi ngeso zishyira ubuzima bwabo mu kaga. Icyiciro 3 cyagaragaje ko imibanire hagati yabo ubwabo igoranye ndetse bamwe muri bo bagahitamo kuba bonyine (Loneliness).

    Dr. Uwihoreye Chaste yavuze ko kandi muri ubu bushakashatsi hagaragaye ko muri Kaminuza hari ibikorwa byo kwifashisha harimo nk’amavuriro, abajyanama mu mitekerereze, gusa ikibazo ni uko abanyeshuri batajya babyifashisha, ariyo mpamvu babakanguriye kujya bitabira kugana aya mavuriro no kuganirizwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kuko benshi muri bo batarabisobanukirwa neza.

    Irumva Gad Anaclet umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Nyarugenge, wari yitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi, yagaragaje ko yishimiye ibyakozwe gusa agira icyo asaba. 

    Aganira na InyaRwanda, yagize ati: “Ni byiza ko twatekerejweho, ariko turasaba amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe, dukeneye inzobere zizajya zidusura zikatwigisha kuko duhura n’ibibazo byinshi birimo kugorwa n’imyigire yacu, ubuzima tubayemo bugoye n’ibindi”.

    Umunyeshuri Gad Irumva yasabye ko bahabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

    Ibi byenda gusa nk’ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi buvuga ko urubyiruko rwo muri Kaminuza rufite ibibazo bishobora kuba intandaro yo kwangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe, harimo nko kubaho ubuzima bukomeye, ibibazo mu miryango yabo, ibibazo by’amikoro macye n’ibindi.

    Mukamwezi Justine uyobora ibitaro byita ku buzima bwo mu mutwe bya ‘Solid Minds’ byatangiye mu 2018 bikaba biri mu bafashishije gukora ubu bushakashatsi, yatangaje ko biteguye gufasha urubyiruko rwo muri Kaminuza rufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kuko intego yabo byari ukumenya ibibazo bafite bakabona kubaha ubufasha bakeneye.

    Dr. Iyamurenye Jean Damascene ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yashimye abakoze ubu bushakashatsi anakangurira abanyeshuri kutihererana ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

    Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bitabiriye kumva ibyavuye mu bushakashatsi bw’ubuzima bwo mu mutwe ku banyeshuri ya Kaminuza y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142867/hagaragajwe-ibibazo-byingutu-bibangamiye-ubuzima-bwo-mu-mutwe-bwabanyeshuri-bo-muri-kaminu-142867.html

  • Kayonza: Umugabo wacukuraga umwobo yawukuwemo yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024 mu Mudugudu wa Kivugiza mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yagwiriwe n'ibitaka byaturutse ku gucukura umwobo ahantu horoshye bitewe n'ibihe by'imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

    Yagize ati 'Ni umuturage wari ufite icyobo gifata amazi, aha uwo mugabo ikiraka ngo agicukure acyongere, undi yaje aracukura ageze nko muri metero eshanu harariduka bya bitaka biramugwira aheramo atyo.'

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abaturage bahise batabaza inzego z'ibanze ndetse na Polisi baza kumukuramo ariko basanga yamaze gushiramo umwuka. Yasabye buri wese kugirira amakenga ibi bihe by'imvura kuko bri gutuma ubutaka bworoha cyane

    Ati 'Abantu bakwiriye kugirira amakenga ubutaka muri ibi bihe by'imvura yaba abubaka, abacukura imisarani, abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro n'ahandi haba hari itaka ryoroshye muri iki gihe cy'imvura. Abantu nibumve ko ubuzima buruta ibyo byose bashobora kujyamo, bajye babanza bitonde barebe ko ubutaka bukomeye.'

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa mu cyubahiro. Si ubwa mbere muri aka gace umuntu agwa mu mwobo kuko no mu ntangiriro z'iki cyumweru hari umwana waguye mu mwobo akaza kuwukurwamo.

    Umugabo yaguye mu mwobo yitaba Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-wacukuraga-umwobo-yawukuwemo-yapfuye

  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 55 bamaze kunyura muri gahunda ibahugura ku kwihangira imirimo – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yiswe 'Wavumbuzi Enterpreneurship Challenge' ni iy'amarushanwa ngarukamwaka amaze kuba ubugira kane, akaba yitabirwa n'abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye kugeza mu wa gatandatu.

    Ni irushanwa ryashyizweho hagambiriwe kubakira ubushobozi aba banyeshuri bwo kwihangira imirimo bakiri bato no guhanga udushya. Habaho guhiganwa n'abandi mu gihe cy'ibyumweru bitandatu, hanyuma abahize abandi bagahembwa.

    Abanyeshuri barushanwa binyuze kuri internet hifashishije mudasobwa cyangwa telefone, aho buri cyumweru bahabwa imikoro [challenge] inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije sosiyete yabo n'Isi muri rusange n'uburyo byashakirwa ibisubizo.

    Ritegurwa n'Umuryango Allan and Gill Gray Phlanthropy. Rikaba ryaratangiriye muri Afurika y'Epfo mu 2019.

    Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 08 Gicurasi 2024, ubwo habaga umuhango wo guhemba abitwaye neza mu cyiciro cya kane cy'irushanwa, Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa n'itumanaho mu Muryango Allan & Gill Gray Philanthropies Rwanda [AGGPR], Sherry Uwase, yagaragaje ko mu myaka ishize hari umusanzu rimaze gutanga mu rwego rw'uburezi mu Rwanda.

    Yagize ati 'Umumaro wayo wa mbere ni uko aya marushanwa ajyanye na gahunda yo kwigisha kwihangira imirimo kandi ikaba ijyanye n'igihe ndetse na gahunda z'ahazaza h'uburezi bufite ireme.'

    'Intego n'uko amashuri menshi yakwitabira aya marushanwa kugira ngo tugaruke kuri ya mpamvu dushaka kugeraho ariyo yo gufasha abanyeshuri bose kugira ubumenyi bwo guhanga imirimo kandi bakiri bato no kubategura kwinjira ku isoko ry'umurimo.'

    Muri uyu mwaka ryabaye hagati ya Tariki 22 Mutarama- 06 Werurwe 2024. Kuri iyi nshuro aba banyeshuri bagiye bahabwa imikoro yo mu nzego z'ubwubatsi, urw'imari, ubukerarugendo, ubucuruzi muri Afurika, ibikoresho bikoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru [mechatronics] ndetse n'ubwenge bukorano [AI].

    Ryitabiriwe n'abanyeshuri babarirwa mu bihumbi baturutse mu mashuri 900 yo mu turere twose tw'igihugu, hamwe n'abarimu 2,200 bagiye babaherekeza bakanafasha aba banyeshuri gukurikirana iri rushanwa.

    Uwiduhaye Olive, wiga muri G.S Kareba, niwe wegukanye igihembo nyamukuru cy'iri rushanwa, atsindira n'ibindi bihembo birimo gusura Pariki y'Akagera no guhabwa amahugurwa mu bijyanye no kwihangira umurimo.

    Yagize ati 'Nishimiye amahugurwa nzahabwa kuko ni byinshi numva nzahabonera. Muri aya marushanwa umukoro nakunze cyane ni ujyanye n'ubwenge bukorano, bituma ngira n'inzozi zo kuzaba umugore ukomeye muri aka karere cyane mu Rwanda, ufite ubumenyi butandukanye. Ncaka no guteza imbere ubuhinzi bugezweho cyane iwacu muri Nyabihu.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Busabizwa Parfait, yavuze ko gahunda nk'izi ari nziza ku rubyiruko kuko zibigisha umuco wo kwihangira imirimo bakazavamo ba rwiyemezamirimo b'ahazaza.

    Ati 'Kubigisha bakiri ku ntebe y'ishuri bibafasha kuvumbura ubushobozi bifitemo no guhanga ibishya bitanga imirimo kuribo no kuri bagenzi babo hakiri kare bagakura babikunze kandi banarushaho kunononsora imishinga yabo.'

    Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo n'indi miryango itandukanye ntibahwema guharanira iterambere ry'urubyiruko mu Rwanda, aho hagenda hashyirwaho gahunda nyinshi ziharanira iterambere ryarwo.

    Urugero rwa hafi ni amarushanwa ategurwa na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi yatangijwe mu 2013, ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bahanga ibishya mu ngeri zitandukanye.

    Nyuma y'imyaka 10 aya marushanwa atangijwe abarenga ibihumbi bibiri bamaze kuyitabira, aho bamaze guhanga imirimo ku rundi rubyiruko ibihumbi 36.

    Ubwo hasozwaga irushanwa rya 'Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge' icyiciro cya kane, abanyeshuri mu byiciro binyuranye, abarimu ndetse n'ibigo by'amashuri, bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n'ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo mudasobwa.

    Abarimu bashyigikira abanyeshuri nabo bahawe ibihembo

    Abatsindiye ibihembo bari bafite akanyamuneza

    Abanyeshuri barenga ibihumbi 55 bamaze kwitabira aya marushanwa

    Aba banyeshuri bakoze neza imikoro yose bahawe

    Norman Mugisha washinze Afri-Farmers Market yatanze ikiganiro kigaruka ku rugendo rwe akiri mu ishuri

    Ibigo by’amashuri byitwaye neza byashimiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-ibihumbi-55-bamaze-kunyura-muri-gahunda-ibahugura-ku

  • Gushinga ishyaka akiri umunyeshuri, ibye na Ingabire Victoire n'ingufu za nucléaire mu Rwanda – Dr Habineza muri politiki – #rwanda #RwOT

    Mu migambi iri shyaka rifite ni ukongera guhatana ku myanya yose mu matora ateganyijwe mu mezi abiri ari imbere, haba ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no gushaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Iri shyaka riyobowe na Dr Frank Habineza ubu rifite abakandida 60 bazayihagarira barimo 30 b'abagore n'abandi nk'abo b'abagabo.

    Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Dr Habineza yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, kuva kuri wa mwana wakuriye mu nka zo mu buhungiro muri Mityana, Uganda kugeza ku guhatanira kuyobora u Rwanda.

    Habineza wa Mityana rwagati muri Uganda

    Depite Habineza wavutse 1977 iyo agaruka kuri ubwo buzima, ni urugendo yerekana ko rwasabaga ibitambo byinshi.

    Bwari ubuzima bushaririye. Nyina wari mu Nkambi ya Toro yahuye na se wari mu bice bya Namutamba byabagamo Abanyarwanda benshi, bamubyarira muri ubwo buzima ariko ntibyamubuza gukabya inzozi.

    Ati 'Kwari ukubaho uyu munsi utizeye ko ejo buzira. Ni ubuzima twabagamo hamwe n'abandi Banyarwanda bose. Data yarahatanye agura ubutaka ndetse arubaka. Byibuze wenda njye navutse bafite aho kuba bitari muri burende.'

    Dr Habineza yavutse ko icyo gihe Uganda yari mu ntambara, aho inyeshyamba za National Resistance Movement, NRM zarwanyaga ubutegetsi bwa Milton Obote.

    Icyakomezaga ubuzima ni uko agace iwabo bari batuyemo ka Mityana kari kari ahitirirwaga Mpandeshatu ya Luweero,ni ko intambara yaberagamo, bagahora bahunga buri munota.

    Icyo gihe ngo bakundaga kubona abasirikare bari ku rugamba bacaracara aho bagafata imitungo yabo nk'inka n'ibindi, ibintu bitari byiza ku baturage cyane cyane ku mwana ubyiruka.

    NRM yafashe ubutegetsi Habineza ari mu mwaka usoza amashuri abanza. Nyuma gato FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, urugamba na bo bagombaga kugiramo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko bari impunzi.

    Ati 'Twitabiriye inama z'urubyiruko zitandukanye nk'abakiri bato. Ntubyumve nk'inama zibera ahantu hitaruye heza, ahubwo ni inama zaberaga mu bihuru, tukiga byinshi birimo no kubyina.'

    Uretse Intambara muri Uganda, Dr Habineza agaragaza ko Umunyarwanda atari abayeho nk'uko abyifuza kuko bakubitwaga umunsi ku wundi.

    Ati 'Kuba Umunyarwanda byari icyaha, nkanjye noneho witwaga Habineza kwihishira ntibyashobokaga. Rimwe numvaga narihindura kuko akenshi bampamagaraga Kanyarwanda, twaba twagiye kuvoma bakagukubita nyamara utazi icyo uzira.'

    Ubuhunzi, intambara ya NRM, kuzira kuba Umunyarwanda byose byiyongeyeho no kubura nyina ubwo yari mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

    Byabaye mbombwa ko Habineza w'icyo gihe wari waravukanye n'abakobwa babiri, afatwa n'umwe mu miryango ikomeye yo muri Uganda.

    Uwo wari umuryango w'ababaye muri NRM no ku butegetsi bwa Museveni kuko bari bamwe mu bayobozi bakuru, ari naho yakuye intekerezo zo kujya muri politiki.

    Dr Frank Habineza yagaragaje uburyo yakuriye mu buzima bw’ubuhunzi muri Uganda ariko ntiyacika intege ubu akaba ari kugera ku ntego yihaye

    Gutangiza ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni

    Umunyarwanda yabivuze neza ko umuntu icyo azaba bagendana, Dr Habineza we na bagenzi be iyo bari mu yisumbuye batekereje gutangiza umutwe wa politiki ndetse wagombaga kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni.

    Ati 'Urumva nawe uko byari bimeze. Gutangiza ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi kandi warakuriye mu muryango wabushyigikiraga wanagize uruhare ngo ubutegetsi bujyeho, ndetse uwakureze ari n'umwe mu bayobozi bakuru muri bwo.'

    Icyo gihe Dr Habineza wari umaze kuba ikimenyabose bijyanye no gukurira mu muryango uzwi, kujya mu matsinda atandukanye yatumaga amenyekana, yashatse abandi banganaga ishyaka rirashingwa.

    Icyo gihe bari abana bo mu miryango ikomeye muri Uganda, ariko bafite ibitekerezo bishya, bamuha umukoro wo kujya gushaka inzira z'uko iryo shyaka ryakwandikwa mu yemewe.

    Uyu mugabo yagiye ku mudepite wari ushinzwe kureberera agace yarimo witwaga Emmanuel Kirenga wari Umunyarwanda, ajya iwe, amubwira iby'ishyaka batangije.

    Ati 'Icyakora byaramushenguye kuko yari azi umuryango wanjye n'aho nakuriye ariko aravuga ngo nta kibazo. Yari minisitiri ushinzwe ibijyanye n'Itegeko nshinga. Yatugiriye inama yo kujya mu gihugu gushaka imikono y'abaturage. Nari mfite imyaka nka 17.'

    Kuko bari mu bihe by'ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, bigiriye inama yo kubanza gusoza amasomo, ishyaka bakazarikomeza ubwo babaga bageze muri Kaminuza ya Makerere.

    Icyakora ku bw'amahirwe make ntibyakunze kuko byabaye ngombwa ko agaruka mu rwamubyaye, abandi baratandukana.

    Nubwo abari muri iryo tsinda bahiriwe mu yindi mirimo, Dr Frank Habineza ni we rukumbi wakomeje uyu mujyo atangiza ishyaka rya politiki ndetse ritavuga rumwe n'ubutegetsi nk'uko igitekerezo muri Uganda cyari kimeze.

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa nko mu mpera za Nzeri 1994, Dr Habineza yaje mu Rwanda, aho we na bagenzi be baje mu ikamyo nini, inyuze i Kagitumba, batura i Kayonza h'ubu ahazwi nka Nyamirama.

    Muri Werurwe 1995 byabaye ngombwa ko asubira muri Uganda cyane ko amashuri atari yakongera gufungurwa, atekereza ko wenda atashobora kubona n'akazi kuko yari arangije icyiciro rusange gusa.

    Ikindi yatekerezaga ko bashobora gushyirwa mu ngabo, agatekereza ko kwinjiramo atararangiza amashuri yisumbuye atagombaga gutanga umusaruro.

    Yasubiye mu ishuri muri Uganda akomereza mu mwaka wa kane, amashuri yisumbuye ayashyiraho akadomo, agaruka mu Rwanda.

    Yakomereje mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari iri i Butare.

    Ageze i Butare Dr Habineza yakomeje bya bitekerezo bye ariko yiyemeza guha umwihariko ibijyanye n'Itangazamakuru no kwita ku bidukikije.

    Mu itangazamakuru yandikiye The NewTimes, icyakora inkuru ze zose ntizasohoka, amaze kubona ko aho bitazakunda ahindurira mu binyakuru bya Rwanda Newsline, Umuseso n'ibindi.

    Ni ibintu byamuhaye intekerezo z'uko u Rwanda rwaba rumeze ari nabyo byamuhaye igitekerezo cyo kuba yashinga ishyaka, icyo gihe byari mu 2002.

    Yabonye amahirwe yo kujya mu Bwongereza umuryango wamwakiriye asanga ubarizwa mu Ishyaka riharanira kurengera ibidukikike ryitwaga Green Party, ahavana igitekerezo cy'izina y'ishyaka rye.

    Yagarutse mu Rwanda ahuza abanyeshuri bigaga ibintu bitandukanye muri kaminuza, abagezaho igitekerezo cyo gushinga ishyaka, barishakira amazina atandukanye nyuma bahitamo Green Party.

    Bakomereje mu nzira zitandukanye zisabwa gushinga ishyaka, barangije ibitekerezo byabo babishyira abayobozi ba Kaminuza.

    Icyo gihe Dr Habineza yahuye n'uwari umuyobozi wa UNR we n'abandi bayobozi ararisobanurira barabyumva ariko bagiramo impungenge, bamugira inama z'uko byagenda.

    Yarahindukiye ibyo yabwiwe abibwira na bagenzi be, biyemeza kuba baretse icyo gitekerezo, Dr Habineza akomereza muri muri FPR Inkotanyi, abandi bajya mu yandi mashyaka.

    Mu 2003 harageze amatora y'Umukuru w'Igihugu araba bayagiramo uruhare ararangira mu mutuzo.

    Mu 2005 yarangije kaminuza, anahabwa akazi muri Minisiteri y'Ibidukikije, akomereza mu bindi, mu 2007 afata umwanzuro.

    Ati 'Wari uwo kubyutsa cya gitekerezo cy'ishyaka. Nari maze kubona ko maze kuba mukuru bihagije nshaka kuzana ikintu gishya. Navuye muri FPR Inkotanyi ku mugaragaro ari bwo natangije ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Democratic Green Party of Rwanda.'

    Dr Habineza abona umwe mu byo ishyaka rye ritandukaniyeho n'andi ari ukutijandika mu bugizi bwa nabi, aho andi aba ashaka gukora politiki ishingiye ku bushyamirane no kujya mu mashyamba.

    Ati 'Ni politiki twizera ko twakora mu buryo butagamije gutera ubwoba no kutabangamira abandi kabone nubwo tutaba twemera zimwe muri politiki za leta, ntabwo bivuze ko najya kumena ibirahuri, imodoka n'ibindi. Twizera ko twaganira mu buryo bw'amahoro. Ubwo ni bwo buryo twizera.'

    Nubwo bagikusanya imigabo n'imigambi bazaserukana mu matora, Dr Habineza agaragaza ko bashaka kugira u Rwanda igicumbi cy'ubuhinzi, ibyo kwishingikiriza ku mahanga bikagenda nka nyomberi.

    Ni intego bashaka kuzageraho binyuze muri gahunda zitandukanye nko kureka gukoresha ifumbire mvaruganda hagakoreshwa imborera, kutishingikiriza ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo, kubanza kwihaza mu biribwa masoko akaza nyuma n'ibindi.

    Dr Frank Habineza yavuze ko ishyaka yatangije rya Democratic Green Party ubu rigeze ku rugero rwiza ruha urubuga bose, baba abagore n’urubyiruko, akavuga ko kuvuga bitagira ibikorwa ntacyo biba bimaze mu ruhando rwa politiki

    Gahunda y'u Rwanda y'ingufu ya nucléaire, umugambi kirimbuzi kuri Dr Habineza

    Muri Nzeri 2023 Guverinoma y'u Rwanda yasinye amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

    Icyakora ni gahunda ishyaka Dr Habineza abereye umuyobozi ritigeze ryemeranya na yo kuko ryemera ko ingufu zisubira ari zo nziza cyane kurusha izindi zose abantu batekereza.

    Ati 'Twizera ko dufite bene izo ngufu zisubira zihagije ndetse n'aho twazikura. Dufite imishinga myinshi ijyanye no kuzana izo ngufu, dufite amazi ahagije yaduha bene izo ngufu, gaz methane, iz'izuba n'ibindi kuko ntizirangira mu gihe iza nucleaire zirangira.'

    Avuga ko ingufu za nucléaire zitari ngombwa mu Rwanda cyane ko zisaba ibindi binyabutabire bishobora no kugira ingaruka ku bidukikije n'ibindi bibazo abona ko ari byo byinshi kurusha ibyiza.

    Ati 'Iyo urebye nko mu Buyapani i Fukushima bagize impanuka ku ngufu za nucleaire ubona ko byasabye za miliyari z'amadolari kugira ngo basane ibyangiritse. Twagarutse ku bibazo biri nko muri Ukraine aho ibyabaye byari bikomeye no ku bindi bihugu bya kure.'

    Yerekanye ko abana bo muri ibyo bice bavutse bamwe nta ngingo nk'amaguru, amaboko n'ibindi bari bafite kubera uko guhumeka umwuka uturuka kuri izo ngufu, akavuga ko bibaye nko mu Rwanda byashyira ku ibibazo bikomeye.

    Ati 'Niba ingaruka zigera mu birometero ibihumbi n'ibihumbi, mu Rwanda bibaye byagenda gute? Mumbwire ibyiza by'izo ngufu ariko munibuke ibibi byazo. Ikibazo kibaye ibyo byiza byose byayoyoka, ingaruka zikagera no mu myaka 50. Mu bindi bihugu bari gushaka uko izi ngufu bazireka none bashaka kuzana ibyo bibazo muri Afurika.'

    Dr Frank Habineza ntiyemeranya na Guverinoma y'u Rwanda iherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire

    Igisobanuro cyo kutavuga rumwe na leta mu mboni za Dr Habineza

    Inshuro nyinshi iyo ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi bigerageje kwandika ku Rwanda biba bigaragaza ibyo byita politiki mbi, itorohera abatavuga rumwe na rwo, kuniga ubwisanzure bwo kuvuga n'ibindi, akenshi ugasanga bari guha urwaho abashaka guhungabanya umutekano, ubumwe by'Abanyarwanda n'ibindi.

    Akenshi iyo byandika bigaruka kuri Victoire Ingabire, abo muri RNC, Me Ntaganda Bernard n'abandi bihisha mu mutaka wo kutavuga rumwe na leta ariko muri rusange ugasanga ari uguheza inguni gusa nta cyiza bifuriza u Rwanda.

    Abajijwe kuri iki kibazo, Dr Habineza wabaye mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw'Isi, agaragaza ko iyo abonye iyo myitwarire imubabaza ndetse akumva ko ari intekerezo nkene.

    Yagaragaje ko muri ibyo bihugu iyo bavuga kutavuga rumwe na leta baba bavuga ishyaka ritari muri guverinoma.

    Yatanze urugero ku wahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump utavuga rumwe na Joe Biden uri ku butegetsi.

    Ati 'Ubu Ishyaka ry'Aba-Républicain ni iritavuga rumwe n'ubutegetsi. Ni cyo bivuze. Mu Bwonegereza ni uko bimeze n'ahandi, ariko iyo bije muri Afurika baba bashaka ko bitandukana, ibintu bitari byo cyane.”

    Yagaragaje ko bwa mbere bigeze kwihuza na Ingabire Victoire kuko batekerezaga ko batahiriza umugozi umwe mu guharanira impinduka nziza, ariko banzura kwitandukanya na we kubera impamvu zishingiye ku migambi y'uyu mugore n'ingengabitekerezo ze bihabanye n'ibyo ishyaka rye ryizeraga.

    Ati “Twabonye ko ibyo atari byo twe twiyemeje, twemeza kuva muri ubwo bwihuze byihuse. Abantu babonye twivanyemo bavuga ko tubaye bamwe n'abo muri FPR Inkotanyi ariko si ko biri. “

    Dr Habineza yavuze ko bene abo bantu iyo ubabwiye gukora politiki itagira uwo ihungabanya batabyumva neza, ahubwo bagahora bashyize ubushyamirane imbere.

    Icyakora agaragaza ko muri Democratic Green Party of Rwanda bo bashaka politiki ituma baturage batekana ” bitari kwa kumena amadirishya ukagira ibintu akaduruvayo.”

    Ati ” Ubu abaturage baratuje babona ko kujya mu ishyaka ryacu ntacyo bibatwaye. Bafite ibitekerezo by'iterambere ry'abaturage. Ni ibyo dushaka. Dutanga ibitekerezo bitandukanye, ariko ntitwishwe cyangwa ngo dufungwe ku bw'ibyo bitekerezo. “

    Yagaragaje ko mu migabo n'imigambi baserukanye mu myaka irindwi ishize, imyinshi yatanze umusaruro kuko kugeza kuri 70% byayo yashyizwe mu bikora indi iri gukorwaho.

    Ku bwe abona bene abo bantu badashakira amahoro u Rwanda, kuko niba ibyubakwa bishingira ku mateka rwanyuzemo, abandi ntibabyumve, nta kabuza baba bashaka ko igihugu gisubira aho cyavuye.

    Kuri we abo bantu baba bafite ababagenzura ndetse banabandikira izo nkuru ” kuko iyo ubonye ibyanditswe n'umuntu bivugwa ko yabyanditse wareba uko umuzi ukabona ko atabishobora. Turabizi tuzi uko bikora. Kuko nanjye nigeze kugira iyo myumvire ariko nahisemo kugorera Abanyarwanda.”

    Ishyaka Democratic Green Party rikataje mu kubaka inzego zitandukanye ariko zishigiye ku rubyiruko cyane ko ari rwo shingiro ry’ejo hazaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushinga-ishyaka-akiri-umunyeshuri-ibye-na-ingabire-victoire-n-ingufu-za

  • 'Yadukuye ku rugamba adusaba kurya tukaryama' Col Mugisha ku munsi wa mbere wa Perezida Kagame mu Ngabo – #rwanda #RwOT

    Ubwo Ingabo zari iza APR zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 01 Ukwakira 1990 ku munsi wakurikiyeho Gen Rwigema wari uyoboye urugamba yarashwe n'umwanzi, igikuba kiracika mu ngabo bacika intege karahava.

    Ingabo zakomeje kwihagararaho ariko biba iby'ubusa batangira gutsindwa uruhenu, biba ngombwa ko Perezida Kagame icyo gihe wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aza kuyobora uru rugamba APR yagombaga gutsinda ku kiguzi cyose.

    Ubwo Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwibukaga Abatutsi bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside, Col Mugisha yerekanye ko icyo gihe Perezida Kagame yaje nk'umucunguzi.

    Uyu muyobozi wari mu myaka ya za 20 yavuze ko Perezida Kagame yaje bamwe barashwe n'umwanzi nta miti, mbese urugamba rwayoberanye “nibwo Nyakubahwa Umugaba w'Ikirenga yaje ibintu bisubira ku murongo.'

    Ati “Bwari uburyo bugoranye cyane. Urumva gusanga abantu bacitse intege, bashonje, batsinzwe batagira abayobozi, guhera hejuru bose bari hasi […] abandi bakomeretse nta miti, nta byo kurya, nta buzima mufite.'

    Uyu muyobozi avuga ko Perezida Kagame akihagera aho kubabwira gukomeza urugamba yabanje kwitonda, ntiyatinya no kuvuga ko intambara igomba kuba ihagaritswe, ingabo zose zitegekwa gusubira inyuma.

    Yarabahumurije ababwira ko abarwayi bagomba kubanza kuvurwa, abarya bakarya, bakanaryama bagasinzira, ibintu batabashije kumva cyane ko bo bumvaga bazarwana kugeza ku mwuka wa nyuma.

    Ati “Uzi umuntu ukubwira ngo nibabahe ibyo kurya murye muryame. Bagire bate? Babahe ibyo kurya murye muryame. Birashoboka se? twumvaga bitabaho kuko twumvaga ubuzima bwacu ari ukurwana mpaka dupfuye, ariko we ati muryame muruhuke iby'urugamba nzabibabwira nyuma.'

    Nk'umusirikare wari warazahaye, Col Mugisha yavuze ko iryo jambo ry'ihumure atazaryibagirwa 'hari mu 1990 mu Ukwakira ntabwo iryo jambo rizamvamo.'

    Umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, ushinzwe guhuza abasivile n'abasirikare, Col Vincent Mugisha yerekanye uburyo ubuhanga bwa Perezida Kagame bwigaragaje akigera mu Ngabo za APR

    Kuva ubwo ibintu byarahindutse, igisirikare kiravugururwa, 'abari abayobozi baba abayoborwa' Perezida Kagame yicarana n'abari ku ikotaniro bajya inama, iye iba iyo guhindura imirwanire kugira ngo intsinzi izaririmbirwe i Kigali bidatinze.

    Ariko 'Wareba ukabona iyo ntsinzi ntuyibona. Aratubwira ngo izarangira kandi ni twe tuzayirangiza. Ibyo babyita kwiyemeza, [nawe rero] nutsindwa uyu munsi, ntuzacike intege ubuzima burakomeza, umushinga nupfa uzatekereze undi.'

    Icyo gihe hari abantu bakiva muri Uganda bavaga kure kuko bamaze nk'ukwezi mu nzira baza ku ikotaniro, na cyane ko Abagande bababuzaga kujyayo, icyakora bakihagera Perezida Kagame yavuze ko ibyo kurwana bya mpangara nguhangare (Conventional warfare) biba bihagaritswe.

    Ubu ni uburyo bwo kurwana igihugu gihanganye n'ikindi hamwe umwanzi azana indege na we ukazana indi, yazana igifaru na we ukacyitabaza.

    Icyakora Perezida Kagame yavuze ko batahangana gutyo kuko bari bafite ibikoresho bike, yanzura ko barwana mu buryo bwa 'Guerrilla warfare.'

    Ati 'Ni uburyo bwo mu matsinda. Ni uburyo tutatekerezaga. Yavuze ko turi abanyantege nke, yemeza ko bene uwo bubikira, ati nimwubikire, murebe ahantu hari intege nke [muhabyaze umusaruro]. Twarabikoze bitanga umusaruro.'

    Ba basore b'inkorokoro bari bavuye muri Uganda bakihagera Perezida Kagame yabakozemo itsinda (bataillon) bajya kurasa bahereye ku Mupaka wa Gatuna, icyo gihe ngo Habyarimana yari yagiye kwishimira i Gabiro ko Inkotanyi yazitsinze.

    Abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe

    Ku wa 29 Werurwe 1991 mu gace ka Nsele i Kinshasa, hasinyiwe amasezerano ya mbere hagati ya FPR Inkotanyi n'iyari Guverinoma y'u Rwanda, agamije guhagarika imirwano.

    Perezida w'icyahoze ari Zaïre (RDC y'ubu) Mobutu Sese Seko yasabye FPR-Inkotanyi kumvikana na Perezida Habyarimana, icyakora kuri iyi nshuro kuko bumvaga ko batsinze ibyari imishyikirano ubutegetsi bw'u Rwanda burabisesa.

    Col Mugisha ati 'Baravuze ngo ntacyo bavugana natwe, ariko Inkotanyi ntabwo zipfa. Indege Mobutu yari yoherereje Inkotanyi ntiyongeye kuzitwara kuko bumvaga bazinesheje baziroshye Uganda.'

    Inkotanyi zibonye byanze zakomeje umutsi, Col. Mugisha akavuga ko bahise barasa i Gatuna, za mbaraga zari i Nyagatare zoherezwa mu bice bya Byumba, Habyarimana akibitekerezaho na Ruhengeri iba irashweho, bitangira kumuyobera.

    Ati 'Icyo gihe amayeri y'urugamba yarahindutse intege zisubizwa mu bugingo, kuko twari tubonye ibyo kurya.”

    Icyo gihe barwaniraga mu kibuga burende itarazamuka imisozi, bikaba umuntu ku wundi, bagahangana nta bwoba.

    Nk'amayeri y'urugamba Inkotanyi zacukuye imyobo, zihangana n'Inzirabwoba za Habyarimana rubura gica, aho babonye Inzirabwoba zimaze kuba nyinshi Inkotanyi zigakuramo akarenge, zikajya gutera ahandi.

    Icyo gihe EX-FAR zabaga zirangariye hamwe zibeshyaga ko ari inyundo ziri kwicisha isazi, ko zije gutsinsura Inkotanyi ejo zikumva Ruhengeri bayigezemo, bigera aho gereza irafungurwa n'ibindi.

    Ati 'Twari tumaze kubona imbaraga. Tukabambura imbunda, tukubikira, tugakubita tukaba tubatwaye n'amasasu. Umwanzi yabona Nyagatare tuhamereye nabi akava mu Ruhengeri akagaruka, natwe tukimuka. Twagendaga n'amaguru kuva Ruhengeri ugana Nyagatare ugendera ku mupaka ukahagenda iminsi ibiri. Twari tuzi icyo dushaka.'

    'Ukarara mu misozi urara ugenda, mu bihuru. Kuva Gatuna ukajya mu rugano rwa Butaro ukavayo ukajya mu Kirunga hejuru, wavayo ukarasa mu Ruhengeri. Bwacya Umuyobozi ati 'abaruhutse bumanuka mugende ndabashaka mu Mutara.''

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis yakeje uruhare rwa IBUKA mu guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubafasha mu kudaheranwa n’agahinda

    Mu birunga indege ntizashoboraga kuza kubatera kuko bazirasaga urufaya bazireba, hari ibihuru byo kwihisha, bagasangamo n'ibijumba 'tukabyotsa mu gihe mukiri aho urugamba rugakomeza.'

    Col Mugisha yerekana ko izo ngendo zose bazikoraga bari kumwe na Perezida Kagame, uyu muyobozi akavuga ko no mu buzima busanzwe, umuyobozi aba akwiriye kwicarana n'abo ayobora.

    Ati “Uwo waba uri we wese uri umuyobozi w'abantu nturi uw'amazu n'ibiti ugomba kwicarana na bo ukabaha agaciro. Perezida Kagame impungure twaryaga ni zo yaryaga, abaho nk'uko tubayeho na twe tugatsinda umunsi ku wundi. Twari abantu batandukanye atugira umwe.'

    Icyo gihe bari bageze mu 1992 batangira, kugira umuhate, ingabo zari zarihebye zirongera zigira icyizere bishyira ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rurabohoka, ivangura n'izindi politiki nkene zari zarimitswe zishyirwaho akadomo.

    Nubwo igitekerezo cyo kubohora u Rwanda cyihutishijwe no guhiga Abanyarwanda k'uwari Perezida wa Uganda, Milton Obote, Col Mugisha avuga ko ku rundi ruhande abyishimira kuko byatumye FPR-Inkotanyi ikomera kubera kubabarizwa muri Uganda.

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yerekanye ko iyo Inkotanyi zitahaba ubu amateka aba avuga ibindi, ashimira uruhare zagize mu kurokora Abatutsi

    Mu kwibuka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hacanywe urumuri rw’icyizere

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis ubwo yuhiraga igiti urwego ayoboye rwateye mu Busitani bwo Kwibuka buri mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, Mukeshimana Marcel yijeje ko uru rwego ruzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uko rushoboye

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis ashyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda

    Amafoto: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yadukuye-ku-rugamba-adusaba-kurya-tukaryama-urugamba-rukazigwa-nyuma-col