Blog

  • Ruhango: Bishimiye ubuvuzi bahawe n'ingabo na polisi by'Igihugu ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ubwo baganiraga n'itangazamakuru ribasanze kwa muganga, aho bari guhererwa ubuvuzi ku buntu, mu gikorwa cyateguwe n'Ingabo na Polisi, cyiswe 'Citizen outreach Campaign', ibintu abaturage bavuga ko ari ubudasa bw'u Rwanda kandi bakabishimira ubuyobozi.

    Abarwayi bari kwitabwaho n'izo nzego z'umutekano, bavurwa indwara zigera kuri 11 zirimo iz'amagufwa, iz'amenyo, izo mu nda, iz'abagore, iz'uruhu ndetse n'indwara z'abana.

    Bamwe mu baturage bahawe serivisi muri icyo gikorwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko babyakiriye neza cyane.

    Mukashyaka Anne Marie, umwe mu bahawe ubwo buvuzi, yavuze ko yari afite uburwayi bw'amenyo abumaranye igihe kirekire aho amenyo ye hafi ya yose ajegera ndetse ko kubera ubwo burwayi hari indyo zimwe na zimwe atari agishobora kuba yafata harimo nk'ibigori, imyumbati ndetse n'ibijumba, kandi ari byo akenshi biboneka kuko abyihingira.

    Yavuze ko bitewe n'ubushobozi bucye atari yarigeze ashobora kwivuza, ariko ubu bikaba byakemutse.

    Ati 'Ndashimira Perezida Paul Kagame ku bw'igikorwa cyiza yatugejejeho n'ingabo yohereje kuduha ubufasha ku ndwara zitandukanye ku buntu. Ndanezerewe cyane kuko mbonye ubuvuzi nizeye, ngiye gukira ubuzima busubire ku murongo'.

    Ayo mashimwe ayasangiye na Karangwa Alexis, wo mu Murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango, wavuze ko abaturage bose banejejwe n'igikorwa cyiza bagejejweho na Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'ingabo z'igihugu gifitiye akamaro kanini abaturage bose.

    Ati' Nari mfite ikibazo cy'amagufa, ariko nahawe ubuvuzi natangiye kugira icyizeye cyo kuzakira. Ndabatumye muzamushimirire Umukuru w'Igihugu wadutekerejeho akatwoherereza abaganga bakomeye.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye abaturage kujya baha agaciro ubwo bufasha baba begerejwe kuko bishimangira ko umuturage w'u Rwanda ari ku isonga.

    Yagize ati 'Ibikorwa nk'ibi bigaragaza ko Leta y'u Rwanda yitaye ku baturage bayo kandi ko ubuzima bwabo buri ku isonga kuruta ibindi byose, kuko abaturage badafite ubuzima buzima, u Rwanda ntirwaba rugeze kubyo rumaze kugeraho byose rukomora ku bubuyobozi bwiza.''

    Yakomeje akangururira abaturage kujya bipimisha indwara zitandura kenshi, kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze zitarabazahaza.

    Iki gikorwa cyatangiye ku wa 29 Mata 2024, gihera ku Bitaro by'Intara bya Ruhango, biherereye mu murenge wa Kinazi, kimara iminsi itanu, nyuma gikomereza mu Bitaro bya Gitwe.

    Kugeza ubu, hamaze kuvurwa abaturage barenga 3400, aho 34 muri bo bahawe serivisi zijyanye no kubagwa, mu gihe igikorwa gisozwa ku wa 10 Gicurasi 2024.

    Abaturage bahawe ubuvuzi ku ndwara zigera kuri 11 zitandukanye

    Iki gikorwa cyatangiriye mu bitaro bya Ruhango gikomereza mu bitaro bya Gitwe

    Abaturage bo mu Ruhango bishimiye ubuvuzi bahawe n’inzego z’umutekano

    Abapolisi bari mu gikorwa cyo kwakira abaturage babuzuriza imyirondoro mbere yo kuvurwa.

    Indwara z’amenyo ziri mu zo abaturage bivuje cyane muri iki gikorwa cy’ingabo na Polisi.

    Abaturage benshi bitabiriye ibi bikorwa babikunze cyane kuko byabaruhuye ingendo n’amafaranga.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bishimiye-ubuvuzi-bahawe-n-ingabo-na-polisi-by-igihugu-ku-buntu

  • Amarira y’ibyishimo kuri Bugesera FC mu gihe Etoile del’Est imanukiye imbere y’abafana ba yo batabasha kuyihoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amarira ni menshi cyane ku ikipe ya Etoile del’Est imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirirwa imbere y’abakunzi ba yo na Bugesera FC ibitego 3-0.

    Wari umukino Etoile del’Est yasabwaga gutsinda kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere ariko birangira byanze kuko na Bugesera FC yari mu murongo utukura nta kosa yagombaga gukora.

    Etoile del’Est isubiye mu cyiciro cya kabiri yaherukagamo umwaka ushize, Imanukanye na Sunrise FC yatsinze Marines FC 2-1 ariko bikaba ntacyo bivuze kuko icyari kuyifasha ni uko Bugesera FC na Etoile del’Est zari kunganya.

    Uko umukino urimo kugenda

    Iminota 4 y’inyongera

    Iminota 90 y’umukino ikaba irangiye maze umusifuzi wa kane, Mukansanga Salima yongeraho iminota 4.

    88′ Abafana ba Etoile del’Est bangiwe gusohoka

    Abafana ba Etoile Etoile del’Est bashatase gusohoka ariko DASSO banga ko basohoka umukino utarangiye

    Kugeza ubu Sunrise FC na Etoile del’Est ziri mu cyiciro cya kabiri

    14. Etincelles 32 (-9)
    15. Sunrise FC 32 (15)
    16. Etoile del’Est 31 (-19)

    76′ Impinduka ku ruhande rwa Bugesera: Niyomukiza yahaye umwanya Hitimana Placide, Gakwaya Leonard yahaye umwanya Kaneza Augustin

    70′ Etoile del’Est ikoze impinduka: Etoile del’Est ikoze impinduka Muhoza Daniel ahaye umwanya Irankunda Daniel

    69′ Patience arakoye Bugesera: umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience akuyemo umupira ukomeye cyane yari atewe na Sunday Inemesit Akang

    66′ Gusimbuza kwa Bugesera FC: Dushimimana Olivier ahaye umwanya Gakiza Aime

    Etoile del’Est yabuze aho iminera

    Etoile del’Est urabona ko byanze, mu bwugarizi irimo guhuzagurika, ni mu gihe mu busatirizi babuze aho bamenera kuko ubwugarizi bwa Bugesera buhagaze neza.

    54′ Bugesera ikoze impinduka 2

    Umunyezamu Habineza Fils François yahaye umwanya Nsabimana Jean de Dieu, Gihozo Irene Basir aha umwanya Kwizera Epaphrodite

    53′ Daniel wa Etoile del’Est yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo

    50′ Gooooooal Bugesera FC: Ssentongo Farouk atsindiye Bugesera FC igitego cya gatatu n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro David

    46′ Igice cya kabiri kiratangiye, Bugesera FC ni yo itangije umupira

    HT: Etoile del’Est 0-2 Bugesera FC

    Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye. Amakipe yombi agiye kuruhuka ari 2 bya Bugesera FC ku busa bwa Etoile del’Est.

    Ku bindi bibuga

    Gorilla 2-1 Mukura VS (Warangiye)
    Sunrise FC 1-0 Marines (HT)
    Kiyovu Sports 0-0 Rayon Sports (igice cya mbere ntikirarangira)

    39′ Goooal! Igitego cya kabiri cya Bugesera FC: Dukundane Pacifique wahoze muri Etoile del’Est ni we utsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri

    37′ Goaaal Igitego cya Bugesera: Bugesera FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Byiringiro David kuri kufura

    33′ Muzungu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu rya Etoile del’Est

    30′ Muhoza Daniel wa Etoile del’Est yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Bugesera FC ariko Batagatifu Yves awutera nabi unyura hanze y’izamu.

    24′ Bugesera FC ihushije uburyo bwabazwe: Niyomukiza Evariste ahaye umupira mwiza Dushimimana Olivier bakunze kwita Muzungu ari mu rubuga rw’amahina, awutera yigaramye ariko unyura hanze gato y’izamu rya Habineza Fils François

    16′ Kurarira kwa Bugesera: Isigizwe Rodrigue ahannye ikosa ashaka Tuyihimbaze Gilbert ariko basifura ko yaraririye

    I Nyagatare cyanyoye…

    Undi mukino urimo kubera i Nyagatare kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC yamaze gushyiramo icya mbere cyatsinzwe na Mukoghotya Robert.

    10′ Kurarira kwa Etoile del’Est: Kapiteni Mumbere Mbusa acomekeye Batagatifu Yves ariko umusifuzi wa kabiri w’igitambaro avuga ko habayeho kurarira

    5′ Gusatira kwa Bugesera FC: Evariste yacomekewe umupira mwiza ariko myugariro wa Etoile del’Est, Turatsinze John arahagoboka arawumutanga

    4′ Koruneri ya Bugesera: Ndayishimiye Celestin yahinduye umupira imbere y’izamu ushyirwa muri koruneri ariko bayiteye yigira mu ntoki z’umunyezamu Patience.

    3′: Kapiteni wa Bugesera FC, David agerageje gutera mu izamu ariko habura ushyiramo, Evariste asubijemo unyura hanze y’izamu

    1′: Etoile del’Est ni yo itangije umukino

    Umunota wo Kwibuka

    Mbere y’uko umukino utangira, umusifuzi Ruzindana Nsoro yabanje gusaba abakinnyi n’abari muri Stade bose guhagurika hagafatwa umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Byivanze i Ngoma….

    Ubwo imvura yari iguye, abari ahadatwikiriye bahise binjira no mu myanya y’icyubahiro, ubwo imvura yari ihise kubakuramo byagoranye ndetse bamwe mu baguze amatike babanza kubura aho bicara. Ababishinzwe barimo kubikemura.

    Nubwo ibitego 15 biri hanze Bugesera FC nta mpungenge ifite

    Nubwo Bugesera FC idafite rutahizamu wa yo Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona, abava muri iyi kipe bakubwira ko nta mpungenge ibateye kuko ngo yari amaze iminsi ititwara neza.

    Amakuru avuga ko borohereje abatoza akazi kuko kumwicaza ari muzima, nta kibazo afite byari ihurizo kuri bo.

    Saa 14:34′: Mbere y’uko uyu mukino utangira, muri Stade ya Ngoma hamanutse imvura ikangranyije abari muri Stade, benshi bati “ni imvura y’umugisha”.

    Abafana bo ni benshi cyane muri Stade ya Ngoma baje kwihera ijisho uyu mukino w’amateka.

    Ibyo wamenya kuri uyu mukino

    Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi kuko ikipe itsindwa bidasubirwaho igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu gihe zanganya byaha amahirwe Sunrise FC kuba ari yo iguma mu cyiciro cya mbere ibaye yatsinze Marines ubundi Bugesera FC na Etoile del’Est zikamanukana.

    Ni umukino Etoile del’Est yagiye gukina ari iya 14 n’amanota 31, Bugesera iya 15 n’amanota 29 inganya na Sunrise FC.

    N imukino amakipe yombi agiye gukina abura abakinnyi ba yo b’inkingi za mwamba, Bugesera FC ntifite rutahizamu Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC akaba ari nabo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Etoile del’Est ntifite Gabriel Godspower bose bafite amakarita 3 y’umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

    Mu mikino 3 yahuje aya makipe yombi, Bugesera FC yatsinzemo imikino 2, banganya umukino umwe.

    11 amakipe yombi agiye kubanzamo

    Etoile del’Est: Fils Francis, Mumbere Moussa, Turatsinze John, Alex Missiri, Ndayishimiye Celestin, Batagatifu Yves, Sadick Sulley, Gihozo Irene Basir, Fatai Abdullahi, Muhoza Daniel na Niyonshuti Yusufu

    Bugesera FC: Niyongira Patience, Nshimirimana David, Niyomukiza Evariste, Isingizwe Rodrigue, Dukundane Pacifique, Byiringiro David, Ntakirutimana Theotime, Gakwaya, Tuyihimbaze Gilbert, Dushimimana Olivier na Ssentongo Farouk

    Umutoza Eric Nshimiyimana yarebye uyu mukino

    Rutahizamu Ani Elijah utakinnye uyu mukino

    Emmy Fire usanzwe ari umujyanama w’abakinnyi benshi

    Abafana ni benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Amarira-y-ibyishimo-kuri-Bugesera-FC-mu-gihe-Etoile-del-Est-imanukiye-imbere-y-abafana-ba-yo-batabasha-kuyihoza-AMAFOTO

  • 🔴LIVE: Etoile de L’Est 0-2 Bugesera FC , Eto… – #rwanda #RwOT

    38″ Igitego cya kabiri gitsinzwe na Dukundane Pacfic ku mupira atereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu ananirwa kuwugarura

    35″ Igitego cya Bugesera FC. Bugesera FC itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Byiringiro David kuri kufura ateye yijyanamo

    28″ Muhoza Daniel umwe mu bakinnyi bakiri bato muri iyi shampiyona ukina ikipe ya Etoile, azamukanye umupira imbere y’izamu ahereje Sadick Sulley umupira awupfusha ubusa

    Uyu mwaka w’imikino watangiye intara y’I Burasirazuba ifite amakipe 4 mu cyiciro cya mbere gusa kuri uyu mugoroba harasigaramo amakipe 2 gusa kuko hagati ya Bugesera FC, Etoile na Sunrise FC hagomba gusigara imwe isanga Muhazi United

    Iminota 25 irashize amakipe yombi akinganya Ubusa ku busa, gusa ikipe ya Bugesera FC iromo iraganza Etoile

    11″ Ikipe ya Etoile izamukanye umupira neza Sadick ashatse guhereza Daniel wari imbere y’izamu ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira

    Kurundi ruhande i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Robert Mukogotya ku munota wa 09

    03″ Aamakipe yombi atangiye asatirana ndetse mu minota 3 gusa aya makipe yose ageze imbere y’izamu n’ubwo nta buryo bukomeye bwabayeho

    15:00″ Umukino uratangiye. Ikipe ya Etoile niyo itangije umukino ku mupira utewe na Sadick Sulley. Inyarwanda ibahaye ikaze nanone ku kibuga cy’akarere ka Ngoma ahatangiye umukino w’amateka uri guhuza Etoile de l’Est na Bugesera FC

    14:55″ Amakipe yombi arimo kwifotoza 

    14:52″ Amakipe yombi avuye mu rwambariro mu kanya gato umukino uraba utangiye

    14:43″ Imvura irongeye iguye ari nyinshi cyane Abafana nabo baje kugama ahatwikiriye cyangwa se mu myanya y’icyubahiro

    14:41″ Bugesera FC nayo isubiye mu rwambariro mu gihe imvura yari igabanyutse

    14:37″ Etoile de l’Est isubiye mu rwambariro

    14:33″ N’ubwo izuba ryavaga, imvura imanukanye imbaraga nyinshi mu gihe amakipe yari akirimo kwishyushya

    Abakinnyi 11 Ikipe ya Etoile de L’Est yabanje mu kibuga

    Habineza Fils Francais

    Mumbere Jermie

    Turatsinze John

    Alex Olulu

    Ndayishimiye Celestin

    Batagatifu Yves

    Sadick Sulley

    Gihozo Basir

    Fatai Abdullah

    Muhoza Daniel

    Niyonshuti Yusufu

    Emmy Fire ukora akazi ko guhagararira inyungu, z’abakinnyi, yaje kwihera ijisho abakinnyi be bari muri Etoile na Bugesera FC

    Ani Elijah rutahizamu wa Bugesera FC ufite ibitego 15 muri shampiyona, ntabwo yakinnye uyu mukino kubera amakarita 3 y’umuhondo, hano akaba yarimo kuganira na Eric Nshimiyimana watangiye shampiyona ari umutoza wa Bugesera FC 

    Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

    Niyongira Patience

    Nshimiyimana David

    Niyomukiza Faustin

    Isingizwe Rodirque

    Dukundane Pacific

    Byiringiro David

    Ntakiyimana Theotime

    Gakwaya Leonard

    Tuyihimbaze Gilbert

    Dushimimana Olivier

    Ssentongo Farouk Ruhinda

    AMAFOTO AGARAGAZA ABAKUNZI BA ETOILE DE L’EST BIYEMEJE KUGWA KU IKIPE YABO

    14:09″ Ikipe ya Bugesera FC nayo ikaba yinjiye mu kibuga aho iri kwishyuhiriza ku ruhande rugana i Kirehe

    14:00″ Ikipe ya Etoile de l’Est yinjiye mu kibuga abakinnyi bakaba baje kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Ni umukino udasanzwe ugiye guhuza amakipe yombi y’i Burasirazuba, ndetse ukaba umukino usobanuye byinshi kuri aya makipe ahekeranye ku rutonde rwa shampiyona.

    Ikipe ya Etoile de L’Est iri ku mwanya wa 14 n’amanota 31, igakurikirwa na Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 29.

    Mu gihe Etoile de L’Est yatsinda uyu mukino yahita iguma mu cyiciro cya mbere nta mananiza mugihe na Bugesera FC nayo itsinze ari uko byagenda. Mu gihe aya makipe yanganya, byateza ingaruka z’uko ashobora guhita amanukana mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa nyuma yaba yatsinze Marine FC.

    Abana bo mu karere ka Ngoma biri kubasaba kurira ibyuma kugira ngo birebere uyu mukino w’amateka

    Ubwo InyaRwanda yageraga kuri sitade ya Ngoma, yasanze abafana ari benshi bategereje kwinjira

    Bugesera FC yageze kuri sitade isanga Etoile yamaze kwinjira

    Hoziana Kennedy umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Bugesera FC ubwo yageraga kuri sitade aje gutabara ikipe ye

    Bakame umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC, ari kubaza Ani Elijah uburyo yageze i Ngoma

    Garingingo umutoza wa Bugesera FC agomba kudakora ibara ryo kumanura ikipe mu cyiciro cya kabiri kuva yagera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142871/live-etoile-de-lest-yakiriye-bugesera-fc-mu-mukino-wo-kurohama-amafoto-142871.html

  • LIVE: Etoile del’Est ikeneye ibitangaza, 0-3 Bugesera FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    ISIMBI iguhaye ikaze kuri Ngoma Stadium yo mu Karere ka Ngoma Iburasirazuba ahagiye kubera umukino w’umunsi wa 30, akaba ari wo munsi usoza usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, Etoile del’Est yakiriye Bugesera FC.

    Kugeza ubu Sunrise FC na Etoile del’Est ziri mu cyiciro cya kabiri

    14. Etincelles 32 (-9)
    15. Sunrise FC 32 (15)
    16. Etoile del’Est 31 (-19)

    76′ Impinduka ku ruhande rwa Bugesera: Niyomukiza yahaye umwanya Hitimana Placide, Gakwaya Leonard yahaye umwanya Kaneza Augustin

    70′ Etoile del’Est ikoze impinduka: Etoile del’Est ikoze impinduka Muhoza Daniel ahaye umwanya Irankunda Daniel

    69′ Patience arakoye Bugesera: umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience akuyemo umupira ukomeye cyane yari atewe na Sunday Inemesit Akang

    66′ Gusimbuza kwa Bugesera FC: Dushimimana Olivier ahaye umwanya Gakiza Aime

    Etoile del’Est yabuze aho iminera

    Etoile del’Est urabona ko byanze, mu bwugarizi irimo guhuzagurika, ni mu gihe mu busatirizi babuze aho bamenera kuko ubwugarizi bwa Bugesera buhagaze neza.

    54′ Bugesera ikoze impinduka 2

    Umunyezamu Habineza Fils François yahaye umwanya Nsabimana Jean de Dieu, Gihozo Irene Basir aha umwanya Kwizera Epaphrodite

    53′ Daniel wa Etoile del’Est yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo

    50′ Gooooooal Bugesera FC: Ssentongo Farouk atsindiye Bugesera FC igitego cya gatatu n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro David

    46′ Igice cya kabiri kiratangiye, Bugesera FC ni yo itangije umupira

    HT: Etoile del’Est 0-2 Bugesera FC

    Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye. Amakipe yombi agiye kuruhuka ari 2 bya Bugesera FC ku busa bwa Etoile del’Est.

    Ku bindi bibuga

    Gorilla 2-1 Mukura VS (Warangiye)
    Sunrise FC 1-0 Marines (HT)
    Kiyovu Sports 0-0 Rayon Sports (igice cya mbere ntikirarangira)

    39′ Goooal! Igitego cya kabiri cya Bugesera FC: Dukundane Pacifique wahoze muri Etoile del’Est ni we utsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri

    37′ Goaaal Igitego cya Bugesera: Bugesera FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Byiringiro David kuri kufura

    33′ Muzungu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu rya Etoile del’Est

    30′ Muhoza Daniel wa Etoile del’Est yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Bugesera FC ariko Batagatifu Yves awutera nabi unyura hanze y’izamu.

    24′ Bugesera FC ihushije uburyo bwabazwe: Niyomukiza Evariste ahaye umupira mwiza Dushimimana Olivier bakunze kwita Muzungu ari mu rubuga rw’amahina, awutera yigaramye ariko unyura hanze gato y’izamu rya Habineza Fils François

    16′ Kurarira kwa Bugesera: Isigizwe Rodrigue ahannye ikosa ashaka Tuyihimbaze Gilbert ariko basifura ko yaraririye

    I Nyagatare cyanyoye…

    Undi mukino urimo kubera i Nyagatare kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC yamaze gushyiramo icya mbere cyatsinzwe na Mukoghotya Robert.

    10′ Kurarira kwa Etoile del’Est: Kapiteni Mumbere Mbusa acomekeye Batagatifu Yves ariko umusifuzi wa kabiri w’igitambaro avuga ko habayeho kurarira

    5′ Gusatira kwa Bugesera FC: Evariste yacomekewe umupira mwiza ariko myugariro wa Etoile del’Est, Turatsinze John arahagoboka arawumutanga

    4′ Koruneri ya Bugesera: Ndayishimiye Celestin yahinduye umupira imbere y’izamu ushyirwa muri koruneri ariko bayiteye yigira mu ntoki z’umunyezamu Patience.

    3′: Kapiteni wa Bugesera FC, David agerageje gutera mu izamu ariko habura ushyiramo, Evariste asubijemo unyura hanze y’izamu

    1′: Etoile del’Est ni yo itangije umukino

    Umunota wo Kwibuka

    Mbere y’uko umukino utangira, umusifuzi Ruzindana Nsoro yabanje gusaba abakinnyi n’abari muri Stade bose guhagurika hagafatwa umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Byivanze i Ngoma….

    Ubwo imvura yari iguye, abari ahadatwikiriye bahise binjira no mu myanya y’icyubahiro, ubwo imvura yari ihise kubakuramo byagoranye ndetse bamwe mu baguze amatike babanza kubura aho bicara. Ababishinzwe barimo kubikemura.

    Nubwo ibitego 15 biri hanze Bugesera FC nta mpungenge ifite

    Nubwo Bugesera FC idafite rutahizamu wa yo Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona, abava muri iyi kipe bakubwira ko nta mpungenge ibateye kuko ngo yari amaze iminsi ititwara neza.

    Amakuru avuga ko borohereje abatoza akazi kuko kumwicaza ari muzima, nta kibazo afite byari ihurizo kuri bo.

    Saa 14:34′: Mbere y’uko uyu mukino utangira, muri Stade ya Ngoma hamanutse imvura ikangranyije abari muri Stade, benshi bati “ni imvura y’umugisha”.

    Abafana bo ni benshi cyane muri Stade ya Ngoma baje kwihera ijisho uyu mukino w’amateka.

    Ibyo wamenya kuri uyu mukino

    Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi kuko ikipe itsindwa bidasubirwaho igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu gihe zanganya byaha amahirwe Sunrise FC kuba ari yo iguma mu cyiciro cya mbere ibaye yatsinze Marines ubundi Bugesera FC na Etoile del’Est zikamanukana.

    Ni umukino Etoile del’Est yagiye gukina ari iya 14 n’amanota 31, Bugesera iya 15 n’amanota 29 inganya na Sunrise FC.

    N imukino amakipe yombi agiye gukina abura abakinnyi ba yo b’inkingi za mwamba, Bugesera FC ntifite rutahizamu Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC akaba ari nabo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Etoile del’Est ntifite Gabriel Godspower bose bafite amakarita 3 y’umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

    Mu mikino 3 yahuje aya makipe yombi, Bugesera FC yatsinzemo imikino 2, banganya umukino umwe.

    11 amakipe yombi agiye kubanzamo

    Etoile del’Est: Fils Francis, Mumbere Moussa, Turatsinze John, Alex Missiri, Ndayishimiye Celestin, Batagatifu Yves, Sadick Sulley, Gihozo Irene Basir, Fatai Abdullahi, Muhoza Daniel na Niyonshuti Yusufu

    Bugesera FC: Niyongira Patience, Nshimirimana David, Niyomukiza Evariste, Isingizwe Rodrigue, Dukundane Pacifique, Byiringiro David, Ntakirutimana Theotime, Gakwaya, Tuyihimbaze Gilbert, Dushimimana Olivier na Ssentongo Farouk

    Umutoza Eric Nshimiyimana yarebye uyu mukino

    Rutahizamu Ani Elijah utakinnye uyu mukino

    Emmy Fire usanzwe ari umujyanama w’abakinnyi benshi

    Abafana ni benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/LIVE-Etoile-del-Est-ikeneye-ibitangaza-0-3-Bugesera-FC-AMAFOTO

  • Cadette yose yarahashiriye – Col Mugisha ku bitero bitatu simusiga Gen Nsabimana yagabye ku Nkotanyi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n'abasirikare, Col Vincent Mugisha yagaragaje ko icyo gihe mu Rwanda hari ibirori byo kwizihiza umunsi Habyarimana yafatiyeho ubutegetsi na bo bawungukiraho.

    Yabitangaje ku wa 10 Gicurasi 2024 mu kiganiro yatanze ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubwitegenyirize, RSSB rwibukaga abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gihe bantu babaga bashyashyanye benga inzoga mbese ari umunsi mukuru utareba, icyakora Col. Mugisha akagaragaza ko kuri iyi nshuro ari bo bazinyoye ubwo bari mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ati 'Ntababeshye ni twe twazinyoye. Muri kariya kagari n'umurenge ibyo bari bateguye ni twe twabiriye n'inzoga zabo turazinywa. Sinzabyibagirwa.'

    I Gikoba hari indake ya Perezida Kagame, Col Mugisha akavuga ko bakihagera binjiye mu rutoki rwari aho 'dusanga niho ubuzima buri twiyemeza ko tutazaruvamo.'

    Icyakora Gen Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru wa Ex-FAR icyo gihe yarabimenye abagabaho ibitero bitatu simusiga, byabazahaje na bo bakirwanaho kigabo cyane ko batari agafu k'imvugwarimwe.

    Col Mugisha ati 'Ni ibitero bitatu twise rukokoma. Rukokoma ya mbere arakubita tutamwihorera, arakubita tuguma mu myobo ariko baza bakatugeraho na twe tugakubita hagasubirayo bake cyane ko na bo bari bakikijwe n'imisozi nta yandi mahitamo. '

    Col Vincent Mugisha yasangije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside uko ibitero uwari umugaba w’ingabo zo ku bwa Habyarimana yagabye ku Nkotanyi babiburijemo kinyamwuga

    Gen Nsabimana yarahatwikaga hose Inkotanyi zihishe, agasubirayo nyuma y'icyumweru akongera akagaruka.

    Icyo gihe Inkotanyi n'Inzirabwoba bararwanye itakaka riraka ariko Inkotanyi zikarwana mu buryo bwo kwirengera, ha handi batagabaga ibitero.

    Ati 'Icyo gihe hari ku Cyumweru, nyuma y'iminsi irindwi aragaruka, ibintu bitamubereye byiza ariko na twe adukokoreraho urutoki rurashira. Twari twatangiye gufata radio z'umwanzi tukazigenzura zose, ibyo basaba babyumva hanyuma bakajya kuburizamo umugambi. '

    Arakomeza ati 'Yarategekaga ngo bamuzanire za toni z'imbunda. Ukumva aravuze ngo mutuzanire toni 10 z'imbunda za mortier 120, toni 20 za 82, bakaza ariko tukazitoragura. Hari hari itsinda ry'abofisiye bato (cadette) babo twararirashe rirahashirira. Basubiraga inyuma Castar akababwira ngo musubireyo. '

    Ku bwo gutinya bumuyobozi wabo barazaga bakishora mu Nkotanyi ' baza tugakubita. Aba-sous-lieutenant bari basoje amasomo mu bihe bya vuba icyo gihe barashira. '

    Gen Nsabimana ntabwo yanyuzwe, yanga kwemera gutsindwa n'ingabo yasuzuguraga nyamara zimurusha amayeri, ajya gutegura igitero cyiswe ' ratissage combinée' cyari kigamije kumaraho ingabo zari zikomeje kumukoza isoni.

    Mugisha Ati ' Sinzi imiti yavangavangaga ariko sinzacyibagirwa. Byaheraga nimugoroba tukabona bisi zose zitonze umurongo. Agatumiza izari i Kibungo, i Cyangugu n'ahandi, bisi tukabara tukaruha. Umwana wabaga ari hejuru ku musozi akazibara akavuga ko zigeze kuri 40, harimo ibikamyo bisi, ukabireba ukumirwa. '

    Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yashimiye byimazeyo RSSB itarahwemye kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko umwaka utashye

    Icyakora muri icyo gihe na Perezida Kagame wari uyoboye izo ngabo na we yabaga ari aho mu myobo ari kumwe n'abasirikare ku buryo nta n'uwabaga yatekereza guhunga 'ariko tukabonana bagasubirayo na bo ari mbarwa. '

    Kubera kubanesha no kubatesha umutwe, EX-FAR yavuye ku izima kwita amazina bitaga Inkotanyi y'Inyenzi zifite imirizo, amatwi atendera n'ibindi, barabireka bemera ko ari Abanyarwanda bemera imishyikirano.

    Icyo gihe bamaze amezi batongera gutera muri ako gace bari bihishemo, Inkotanyi zirisuganya, icyakora buri gasozi kariho abasirikare ba EX-FAR, Perezida Kagame agaragaza ko abo basirikare na bo atabashaka.

    Ibi byari bivuze ko uko baba benshi kose Inkotanyi zagombaga kubahangamura, aka Dawidi na Goriyati.

    Col Mugisha arakomeza ati 'Twaramubajije ngo turabigenza dute, undi abasubiza ko bagomba gushaka uburyo babaturuka inyuma. Tuti se ko twigenje turayirwana gute, abwira abagaba b'ingabo ko adashaka kubona Inzirabwoba imbere y'Inkotanyi.'

    Icyo gihe byasabye Inkotanyi zigaba ibitero bitandukanye, bataillon imwe ikanyura mu muhora umwe indi ikanyura mu wundi, bakajya inyuma y'umwanzi atabizi, bagacukura imyobo, ubunti hagira uwibeshya bakamugira akayunguruzo.

    Bijyanye n'uko ibyo kurya byose by'Inzirabwoba byaturukaga i Nyagatare mu mujyi, birumvikana ko utumodoka twagombaga kubanyuraho mbere yo kugera ku bo tugemuriye.

    Col Mugisha yerekana ko batujujubije ' twaza mugakubita, ibiryo mukabirya. Tukabarasa, abaza kubatabara tukabakubita bagasubira Nyagatare. '

    EX-FAR muri ako gace yarajujubijwe ya misozi bariho bayivamo, Inkotanyi zibaha inzira barahava, ari na ko ubutaka buto bagenzuraga buriyongera.

    Urugamba rwarakomeje, Perezida Kagame avuga ko abasirikare batahanganye n'umwanzi aho ngaho ako kanya abashaka i Byumba.

    Ati 'Twakomereje i Byumba, bagiye kumva bumva turiyo tubanyuze hagati. Twageze ku Mulindi, abandi bagera za Kivuye abandi mu bindi bice, imisozi yose turayigarurira bemera ko tujya mu masezerano ya Arusha. '

    Adelaide Gakwaya wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda, yashimiye RSSB, IBUKA n’u Rwanda muri rusange ku kubaba hafi mu gihe icyizere cy’ubuzima cyari ntacyo

    Icyakora kwica Abatutsi ntibyahagaze. Mu 1992 haragera inzira y'imishikirano iratangira ariko uruhande rwa Habyarimana rukabizambya, Abatutsi b'Ikibilira muri Ngororero barishwe, ' Umugaba w'Ingabo z'Ikirenga atanga itegeko ko Inkotanyi zigomba guhana EX-FAR. '

    Icyo gihe bagabye igitero simusiga bagarukira za Shyorongi, umuhanda ujya mu Ruhengeri urafungwa, abandi bagera za Byumba mu Rukomo n'ahandi, bigera aho babona Habyarimana atakibarusha imbaraga.

    Haje igihe cy'amashyaka Inkotanyi zibona amaboko, bemera imishyikirano byeruye, ba basirikare 600 bamererwa kujya muri CND, byose bigakorwa bivuye ku kwiyemeza ku Inkotanyi.

    Kuri iyi nshuro Inkotanyi zitangira kuganira n'abaturage ariko Habyarimana akomeza kwizuyaza bigera aho ku wa 06 Mata 1994 'indege ye ihanurwa n'abahezanguni ' Jenoside iratangira induru ziravuga FPR yirara mu bice bitandukanye ihagarika Jenoside aho Abatutsi bari batereranywe n'abanyamahanga.

    Ati ' Mu ngabo zavuye ku Mulindi nijoro nari nzirimo. Twahavuye ku wa 07 Mata 1994 ku munsi wa kabiri twari hano za Kagugu dutabara abaturage. '

    Yavuze nubwo umugambi wari uko kurokora Abatutsi bose, kuri ubu bashimira Imana ko hari abo barokoye kuko rwari urugamba rutoroshye, aho abana bamwe bajyaga gutabara na bo ntibagaruke bakicwa n'umwanzi.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatsutsi mu 1994 cyakozwe na RSSB cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Mu kwibuka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hacanywe urumuri rw’icyizere rugaragaza ko nyuma y’amateka ashatiriye hari ubuzima

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis ubwo yacanaga urumuri rw’icyizere ku biro bikuru bya RSSB

    Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ishoramari, Philippe Watrin aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kayonga na we aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abo mu miryango y’abahoze abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahaye babahaye icyubahiro

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cadette-yose-yarahashiriye-col-mugisha-ku-bitero-bitatu-simusiga-gen-nsabimana

  • Rwanda TVET Board yahaye impamyabushobozi abarenga 200 – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuya 10 Gicurasi 2024 aho abahuguwe bahawe impamyabushobozi ziyongera ku zo bari barahawe basoje amashuri yisumbuye mu masomo ajyanye n'iby'amahoteli no kwakira abantu, gutunganya amafunguro ndetse n'ubukerugendo.

    Aya mahugurwa yabahesheje izi mpamyabushobozi bayahawe mu buryo bw'imenyerezamwuga muri hoteli n'ibigo bitadukanye byo kwakira abantu aho bakoraga nk'abandi bakozi basanzwe.

    Yatewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi binyuze mu mushinga wiswe Ubukerugendo Imbere ugamije guteza imbere ubumenyingiro mu bijyanye na serivisi z'amahoteli n'ubukerugendo.

    Abanyeshuri bahawe izi mpamyabushobozi bavuze ko zabongereye agaciro ku isoko ry'umurimo dore ko muri bo abagize ijanisha rya 60% bamaze guhabwa akazi aho bakoreye ayo mahugurwa y'ubumenyingiro.

    Mugabo Olivier wakoreye imenyerezamwuga muri hotel yavuze ko RTB yababereye uburyo bworoshye bwo kubona akazi kuko nyuma y'ayo mahugurwa hari ubumenyingiro yungutse.

    Ati 'Mbere yo gukora aya mahugurwa twari twarasoje amashuri njye na bagenzi banjye ariko nta kazi twari dufite. Byanyunguye ubumenyingiro bwisumuye ku byo nize mu ishuri bituma na hoteli nakoreyemo impa akazi mva mu bushomeri ubu mbasha gufasha umuryango wanjye.'

    Yakokomeje avuga ko aya mahugurwa akenewe cyane mu rubyiruko.

    Ati 'Aya mahugurwa arakenewe cyane kuko urubyiruko rwinshi iyo rurangije kwiga ntiruhita rubona amahirwe yo kubona akazi. Amahugurwa abafasha kwerekana za mpano bifitemo bikabafasha kubona akazi mu mahoteli mu buryo bworoshye.'

    Iradukunda Marie Louise na we wabonye amahirwe yo guhabwa akazi aho yakoreye aya mahugurwa avuga ko yamufunguriye imiryango kandi ko yiteze ko impamyabushobozi yahawe izamugeza kuri byinshi.

    Ati 'Aya mahugurwa ni amahirwe akomeye cyane kuko ubu mfite aho ndi kubarizwa ariko ntarayakora nari maze igihe kigera ku myaka itatu hanze ntarabona akazi. Ngize n'ahandi nkenerwa hajyanye n'impamyabushobozi mfite banyakira. Nshobora no kubona akazi kisumbuyeho kubera iyi mpamyabushobozi mfite.'

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Umukunzi Paul yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi buhagije bubahesha akazi mu buryo bwihuse ndetse ko ari gahunda bakomeza kwagura mu ishyirwa mu bikorwa aho bateganya guhugura abagera mu bihumbi bibiri cyangwa bitatu buri mwaka bavuye kuri 500 batangiranye muri uyu mwaka wa mbere.

    Yavuze ko kandi uburyo urwego rw'amahoteli mu Rwanda ruri gutera imbere cyane ari yo mpamvu nka RTB na bo bari gushyira ingufu mu kubaka ubushobozi bw'abarukoramo ndetse ashishikariza n'abandi kubagana kuko ari amahirwe yo kubona umurimo.

    Ati 'Igihugu cyacu kiri gutera imbere cyane mu bukerarugendo. Abwigamo bamenya ibiburanga no kwakira ba mukererugendo aho baba baturutse hose ku Isi bijyanye n'ibipimo mpuzamahanga.'

    Yakomeje agira ati 'Harimo abahise babona akazi bafite amasezerano ahoraho cyangwa agashingiye ku buryo amahoteli agenda akenera abakozi. Ni uburyo bwiza bwo gutanga akazi ku rubyiruko mu buryo bwihuse kandi turashishikariza n'abandi kutugana kugira ngo babone akazi mu buryo bwihuse.'

    Eng Umukunzi kandi yashimiye inzego zitandukanye zibafasha muri iki gikorwa harimo Minisiteri y'Uburezi ndetse n'amahoteli n'ibigo byakira abantu bigera kuri 30 byafashije aba basoje amahugurwa kubona aho bayakorera ndetse hamwe bakanabaha akazi.

    Aba 230 bahawe impamyabushobozi, batoranyijwe mu batanze ubusabe (application) kuri RTB ndetse ikaba ari yo nzira n'abandi bazanyuramo basaba guhabwa aya mahugurwa.

    Aba kandi bari icyiciro cya mbere gihuguwe binyuze mu mushinga wiswe Ubukerugengo Imbere aho kuri ubu icyiciro cya kabiri na cyo cyatangiye guhugurwa ndetse uyu mushinga ukaba ugikomeje.

    Ababyeyi bagiye kwifatanya n’abana babo mu birori

    Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wari uhagarariwe

    Amahoteli n’ibigo byo kwakira abantu byakiriye aba banyeshuri byashimiwe

    Benshi mu basoje amahugurwa babonye akazi mu bigo bayakoreyemo

    Umwe mu bahawe impamyabushobozi yari kumwe n’umwana we

    Minisiteri y’Uburezi yari ihagarariwe

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-tvet-board-yahaye-impamyabushobozi-abarenga-200

  • RRA n'ibigo bituranye bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera inka imiryango 72 yayirokotse – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 10 Gicurasi 2024, mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Ndora ku rwibutso rwa Kabuye, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 50 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.

    Mu buhamya bwa Muzehe Ruzindana Benoit w'imyaka 73 warokotse Jenoside akaba anatuye i Gisagara, yagarutse ku itotezwa we na bagenzi be babayemo mbere ya Jenoside bazira ko ari Abatutsi ndetse n'uburyo urwango Gitera Joseph unavuka i Gisagara yigishije rwari rwacengeye, indunduro yarwo ikaba Jenoside yabaye mbi cyane.

    Mu Karere ka Gisagara haruhukiye imibiri isaga ibihumbi 180 hirya no hino mu nzibutso, mu gihe nyamara aka karere, imirenge 7 yose ikora ku Burundi, aho abahatuye n'abahahungiye bakabaye barabashije guhunga.

    Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, wavuze mu izina ry'abandi bayobozi, yavuze ko bateguye iki gikorwa bagamije gufata mu mugongo abakozweho na Jenoside ndetse no kubereka ko igihugu kibakunda.

    Ati 'Twaje kubakomeza ngo tubabwire ko mutari mwenyine kandi mufite igihugu kibakunda. Ibi tubikora buri mwaka aho dushaka aho tujya kwifatanya n'abaturage. Tuzi neza amateka mabi ya Gisagara, ko ari ho havukaga abahembereye urwango mu gihugu harimo Joseph Gitera na Perezida Sindikubwabo washyize mu bikorwa Jenoside.'

    Kaliningondo yakomeje avuga ko muri iyi myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, Leta yakoze ibishoboka byose ngo yongere yubake ubumwe bw'abanyarwanda ari nayo mpamvu ibikorwa by'amajyembere bikorwa.

    Yavuze ko biyemeje kuza kubasura ngo banaremere abatishoboye muri bo, bityo nabo barusheho kongera kumva icyanga cy'ubuzima.

    Ati 'Ntabwo twaje imbokoboko, twitwaje sheki ya miliyoni 50 zo kuguramo inka zizorozwa imiryango 72 ndetse n'izindi miliyoni 2 zizavamo mituweli z'abantu 700. Tugomba kwishakamo ibisubizo ntiturangamire inkunga zo hanze, kuko hari igihe amahanga yatereranye u Rwanda muri Jenoside kandi byaduhaye isomo.''

    Komiseri muri Ibuka ku rwego rw'igihugu, Ndagijimana Laurent, yashimye ibi bigo byagabiye abacitse ku icumu avuga ko bigaragaza ubumuntu.

    Yagize ati' Ibi ni ubumuntu kandi ni ubuntu. Izi nka mutanze ni ikimenyetso cy'urukundo kuko mwazibazaniye mutababajije. Ni n'ikimenyetso cy'ubukungu kuko inka iguha ibyayo byose ari amata n'ifumbire n'amafaranga. Uguhaye inka, akanaguha uburyo bwo kwivuza [mituweli] ntacyo aba ataguhaye.''

    Yongeyeho kandi, ko iki ari ikimenyetso cy'uko Leta yitaye ku baturage bayo, kuko ababagabiye bavuye mu mashami yayo, maze abwira abarokotse ati 'nimube muretse gusaza, ibyiza biracyaza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yashimye ibi bigo byaremeye abaturage batishoboye, abizeza ko abazigabiwe bazazifata neza.

    Yavuze ko iki gikorwa gishimangira ko u Rwanda rwatsinze ikibi, ubuzima bukaba bukomeje, anongeraho ko kije cyunganira gahunda y'akarere yiswe inka ku muryango.

    Ati 'Ibi biruzuzanya na gahunda y'akarere y'inka kuri buri muryango, bikazadufasha kwiyubaka ,abantu bongere kunywa amata, babone ifaranga, bahinge beze kuko bano turi akarere k'ubuhinzi.'
    Mu Karere ka Gisagara, habarurwa imiryango isatira 500 y'abacitse ku icumu rya jenoside imaze korozwa inka , gusa ubuyobozi bukavuga ko hakiri indi 78 igisagaye itarorozwa, aho ikomeje gukorerwa ubuvugizi ngo nayo igerweho n'inka.

    Kwihuza kw'ibi bigo 3 ari byo RRA, OAG na NEC mu bikorwa byo kwibuka, bishingira ku kuba n'ubundi ibi bigo bikorera mu nyubako imwe ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Abayobozi bakuru baherekejwe na Meya Rutaburingoga Jerome, nabo bashyize indabo aharuhukiye imibiri.

    Inzego zitandukanye zari zitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 i Kabuye muri Gisagara.

    Komiseri muri Ibuka ku rwego rw'igihugu, Ndagijimana Laurent, yashimye ibigo byagabiye abacitse ku icumu,avuga ko bigaragaza ubumuntu ndetse n’ubuntu.

    Abayobozi bungirije b’ibigo uko ari bitatu bagiye kwibuka no kuremera abacitse ku icumu i Gisagara.

    Mutuyimana Esther, yavuze ko yakuriye mu bupfubyi bwa Jenoside bwanatumye abyara imburagihe acikiriza amashuri yavuze ko nyuma yo kubona inka yari amaze iminsi asengera yumva ubuzima bugiye kuba bwiza.

    Komiseri Mukuru Wungurije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, wavuze mu izina ry’abandi bayobozi, yavuze ko baje gufata mu mugongo abakozweho na Jenoside i Gisagara ndetse no kubereka ko igihugu kibakunda.

    Abakozi bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 50 ziruhukiye i Kabuye muri Gisagara, banabatura indabo.

    Ubuyobozi bwa RRA, OAG na NEC bwashyikirije sheki ya miliyoni 50 zisaga ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’igihugu nayo izishyikiriza Akarere ka Gisagara,ari nazo zavuyemo inka 72

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yashimye ibi bigo byaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ,abizeza ko abazigabiwe bazazifata neza

    Ubwo berekezaga aharuhukiye imibiri bafite n’indabo zo kubatura bishushanya urukundo.

    Akarere ka Gisagara kandi kanashyikirijwe seki ya miliyoni 2Frw zizishyurira abantu 700 batishoboye mituweli, muri abo hakazaba harimo n’abacitse ku icumu batishoboye.

    Bamwe mu borojwe inka bari kumwe n’abayobozi.

    Akimana Celestin, umwe mu borojwe inka, yabwiye IGIHE ko agiye kugira ubuzima bwiza we n’umuryango we kuko bazajya bahinga bakeza babikesha ifumbire, kandi bakananywa amata.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye muri Gisagara

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-n-ibigo-bituranye-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-banaremera-inka

  • LIVE: Etoile del’Est irimo guhumeka insigane, 0-2 Bugesera FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    ISIMBI iguhaye ikaze kuri Ngoma Stadium yo mu Karere ka Ngoma Iburasirazuba ahagiye kubera umukino w’umunsi wa 30, akaba ari wo munsi usoza usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, Etoile del’Est yakiriye Bugesera FC.

    39′ Goooal! Igitego cya kabiri cya Bugesera FC: Dukundane Pacifique wahoze muri Etoile del’Est ni we utsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri

    37′ Goaaal Igitego cya Bugesera: Bugesera FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Byiringiro David kuri kufura

    33′ Muzungu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu rya Etoile del’Est

    30′ Muhoza Daniel wa Etoile del’Est yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Bugesera FC ariko Batagatifu Yves awutera nabi unyura hanze y’izamu.

    24′ Bugesera FC ihushije uburyo bwabazwe: Niyomukiza Evariste ahaye umupira mwiza Dushimimana Olivier bakunze kwita Muzungu ari mu rubuga rw’amahina, awutera yigaramye ariko unyura hanze gato y’izamu rya Habineza Fils François

    16′ Kurarira kwa Bugesera: Isigizwe Rodrigue ahannye ikosa ashaka Tuyihimbaze Gilbert ariko basifura ko yaraririye

    I Nyagatare cyanyoye…

    Undi mukino urimo kubera i Nyagatare kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC yamaze gushyiramo icya mbere cyatsinzwe na Mukoghotya Robert.

    10′ Kurarira kwa Etoile del’Est: Kapiteni Mumbere Mbusa acomekeye Batagatifu Yves ariko umusifuzi wa kabiri w’igitambaro avuga ko habayeho kurarira

    5′ Gusatira kwa Bugesera FC: Evariste yacomekewe umupira mwiza ariko myugariro wa Etoile del’Est, Turatsinze John arahagoboka arawumutanga

    4′ Koruneri ya Bugesera: Ndayishimiye Celestin yahinduye umupira imbere y’izamu ushyirwa muri koruneri ariko bayiteye yigira mu ntoki z’umunyezamu Patience.

    3′: Kapiteni wa Bugesera FC, David agerageje gutera mu izamu ariko habura ushyiramo, Evariste asubijemo unyura hanze y’izamu

    1′: Etoile del’Est ni yo itangije umukino

    Umunota wo Kwibuka

    Mbere y’uko umukino utangira, umusifuzi Ruzindana Nsoro yabanje gusaba abakinnyi n’abari muri Stade bose guhagurika hagafatwa umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Byivanze i Ngoma….

    Ubwo imvura yari iguye, abari ahadatwikiriye bahise binjira no mu myanya y’icyubahiro, ubwo imvura yari ihise kubakuramo byagoranye ndetse bamwe mu baguze amatike babanza kubura aho bicara. Ababishinzwe barimo kubikemura.

    Nubwo ibitego 15 biri hanze Bugesera FC nta mpungenge ifite

    Nubwo Bugesera FC idafite rutahizamu wa yo Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona, abava muri iyi kipe bakubwira ko nta mpungenge ibateye kuko ngo yari amaze iminsi ititwara neza.

    Amakuru avuga ko borohereje abatoza akazi kuko kumwicaza ari muzima, nta kibazo afite byari ihurizo kuri bo.

    Saa 14:34′: Mbere y’uko uyu mukino utangira, muri Stade ya Ngoma hamanutse imvura ikangranyije abari muri Stade, benshi bati “ni imvura y’umugisha”.

    Abafana bo ni benshi cyane muri Stade ya Ngoma baje kwihera ijisho uyu mukino w’amateka.

    Ibyo wamenya kuri uyu mukino

    Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi kuko ikipe itsindwa bidasubirwaho igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu gihe zanganya byaha amahirwe Sunrise FC kuba ari yo iguma mu cyiciro cya mbere ibaye yatsinze Marines ubundi Bugesera FC na Etoile del’Est zikamanukana.

    Ni umukino Etoile del’Est yagiye gukina ari iya 14 n’amanota 31, Bugesera iya 15 n’amanota 29 inganya na Sunrise FC.

    N imukino amakipe yombi agiye gukina abura abakinnyi ba yo b’inkingi za mwamba, Bugesera FC ntifite rutahizamu Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC akaba ari nabo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Etoile del’Est ntifite Gabriel Godspower bose bafite amakarita 3 y’umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

    Mu mikino 3 yahuje aya makipe yombi, Bugesera FC yatsinzemo imikino 2, banganya umukino umwe.

    11 amakipe yombi agiye kubanzamo

    Etoile del’Est: Fils Francis, Mumbere Moussa, Turatsinze John, Alex Missiri, Ndayishimiye Celestin, Batagatifu Yves, Sadick Sulley, Gihozo Irene Basir, Fatai Abdullahi, Muhoza Daniel na Niyonshuti Yusufu

    Bugesera FC: Niyongira Patience, Nshimirimana David, Niyomukiza Evariste, Isingizwe Rodrigue, Dukundane Pacifique, Byiringiro David, Ntakirutimana Theotime, Gakwaya, Tuyihimbaze Gilbert, Dushimimana Olivier na Ssentongo Farouk

    Umutoza Eric Nshimiyimana yarebye uyu mukino

    Rutahizamu Ani Elijah utakinnye uyu mukino

    Emmy Fire usanzwe ari umujyanama w’abakinnyi benshi

    Abafana ni benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/LIVE-Etoile-del-Est-irimo-guhumeka-insigane-0-2-Bugesera-FC-AMAFOTO

  • Umuziki nimideli byahujwe nimikino! Byinshi… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco rizaba mu gihe cy'iminsi itatu, ku wa 28, 29 ndetse na tariki 30 Kamena 2024. Riri gutegurwa na Suprafamily Rwanda Ltd, isanzwe itegura ibikorwa binyuranye birimo no guteza imbere abanyamideli bakorera mu Rwanda.

    Nsengiyumva Alphonse uri mu bari gutegura iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko bariteguye bagamije kugaragaza ubwiza n'ubukungu bw'umuco Nyarwanda.

    Ati: 'Umuco ni ikintu kinini kigaragarira mu bikorwa bitandukanye. Iri serukiramuco rizafasha kumenyekanisha isura y’imyidagaduro no kwishimisha hamurikwa amafunguro n’ibinyobwa.'

    Muri iri serukiramuco hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo kumva icyanga cy'ibiribwa bitandukanye n'ibinyobwa, umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga [Beach Volleyball];

    Hari kandi igitaramo cy'imideli, umukino wa Billard, Table Tennis n'uwa Bowling. Hazaba kandi ibikorwa by'imikino y'abana, kwigisha abantu kuvanga 'Cocktail' ndetse n'ibirori bizabera ku bwogera [Pool Party].

    Nsengiyumva yavuze ko iri serukiramuco baryitezeho gusigira benshi urwibutso binyuze mu mikino ndetse n'uruvange rw'umuziki uzacurangwa na ba Dj.

    Ati 'Twiteze ko iri serukiramuco rizasigira benshi bazaryitabira urwibutso rudasanzwe mu buzima bwabo. Kurata ubwiza n’ubukungu bw’umuco nyarwanda wihishe mugutegura amafunguro. 

    Abanyarwanda bakwitega ibirori bidasanzwe batigeze babona. Urugero ni uko mu birori byo kumurika imideli tuzibanda ku mideli yambarwa mu mpeshyi cyangwa ku mucanga.'

    Iserukiramuco 'Flavour of 1000 Hills Festival' rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere
    Abanyamideli bazamurika imyambaro yambarwa cyane mu gihe cy'impeshyi cyangwa mu bindi birori byihariye

    Amarushanwa ya 'Billiard' yitezweho gusiga benshi mu bazitabira iri serukiramuco banyuze

    Imikino ya 'Beach Volleyball' iri mu bizaranga iri serukiramuco rigiye kubera i Kigali bwa mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142868/umuziki-nimideli-bahujwe-nimikino-byinshi-ku-iserukiramuco-rigiye-kubera-bwa-mbere-i-kigal-142868.html

  • LIVE: Etoile del’Est yakiriye Bugesera FC mu mukino ugomba gusiga imwe mu marira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    ISIMBI iguhaye ikaze kuri Ngoma Stadium yo mu Karere ka Ngoma Iburasirazuba ahagiye kubera umukino w’umunsi wa 30, akaba ari wo munsi usoza usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, Etoile del’Est yakiriye Bugesera FC.

    Saa 14:34′: Mbere y’uko uyu mukino utangira, muri Stade ya Ngoma hamanutse imvura ikangranyije abari muri Stade, benshi bati “ni imvura y’umugisha”.

    Abafana bo ni benshi cyane muri Stade ya Ngoma baje kwihera ijisho uyu mukino w’amateka.

    Ibyo wamenya kuri uyu mukino

    Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi kuko ikipe itsindwa bidasubirwaho igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu gihe zanganya byaha amahirwe Sunrise FC kuba ari yo iguma mu cyiciro cya mbere ibaye yatsinze Marines ubundi Bugesera FC na Etoile del’Est zikamanukana.

    Ni umukino Etoile del’Est yagiye gukina ari iya 14 n’amanota 31, Bugesera iya 15 n’amanota 29 inganya na Sunrise FC.

    N imukino amakipe yombi agiye gukina abura abakinnyi ba yo b’inkingi za mwamba, Bugesera FC ntifite rutahizamu Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC akaba ari nabo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Etoile del’Est ntifite Gabriel Godspower bose bafite amakarita 3 y’umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

    Mu mikino 3 yahuje aya makipe yombi, Bugesera FC yatsinzemo imikino 2, banganya umukino umwe.

    11 amakipe yombi agiye kubanzamo

    Etoile del’Est: Fils Francis, Mumbere Moussa, Turatsinze John, Alex Missiri, Ndayishimiye Celestin, Batagatifu Yves, Sadick Sulley, Gihozo Irene Basir, Fatai Abdullahi, Muhoza Daniel na Niyonshuti Yusufu

    Bugesera FC: Niyongira Patience, Nshimirimana David, Niyomukiza Evariste, Isingizwe Rodrigue, Dukundane Pacifique, Byiringiro David, Ntakirutimana Theotime, Gakwaya, Tuyihimbaze Gilbert, Dushimimana Olivier na Ssentongo Farouk

    Umutoza Eric Nshimiyimana yarebye uyu mukino

    Rutahizamu Ani Elijah utakinnye uyu mukino

    Emmy Fire usanzwe ari umujyanama w’abakinnyi benshi

    Abafana ni benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/live-etoile-del-est-yakiriye-bugesera-fc-mu-mukino-ugomba-gusiga-imwe-mu-marira-amafoto