Blog

  • Abahanzi 7 basohoye indirimbo Ndandambara Ya… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2024, nyuma y'igihe cyari gishize aba bahanzi bayifatira amajwi. Ni imwe mu ndirimbo zitezweho kuzatanga ibyishimo mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, kwa Perezida Kagame.

    Mu gihe amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, Umukuru w'Igihugu aherutse guteguza urubyiruko ko mu gihe cya vuba azaba ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by'Igihugu, abateguza kuzamugezaho ibyifuzo by’abo.

    Yabigarutseho ubwo yari muri BK Arena mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'ibikorwa by'urubyiruko rw'Abakorerabushake barenga Miliyoni 1.9 bakorera hirya no hino mu gihugu.

    Mu ijambo yavuze asoza umwaka wa 2023 yinjiza Abanyarwanda mu 2024, Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka ari uw'amahitamo ku rubyiruko. Ati 'Ni umwaka w'ingenzi ku gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y'abakiri bato mu kugena ahazaza h'igihugu.'

    Iyi ndirimbo 'Ndandambara' imugarukaho, yasubiwemo n'abahanzi barindwi barimo: Nsabimana Leonard [Ikospeed], Ariel Wayz, Mani Martin, Jules Sentore Alyn Sano, Ish Kevin ndetse na Muyango Jean Marie, ariko yahimbwe n'umuhanzi Ikospeed wamamaye mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Nsabimana Leonard yabwiye InyaRwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma y'uko indirimbo ye ishimwe n'umuryango FPR-Inkotanyi kugeza ubwo banamufashije kuyisubiramo, ayikoranye n'abahanzi bakomeye muri iki gihe.

    Ati 'Ubu ndumva nishimye ku buryo ntashobora gusobanura ibyishimo byanjye nyuma y'imyaka irenga 8 maze nihiringa mu ruganda rw'umuziki. Mbese sinkirimo kwiyumva nk'umuhanzi wo mu Ntara mu Mujyi wa Gisenyi muri Rubavu, ahubwo ubu ndi umuhanzi w'i Kigali, niko ndi kwiyumva.'

    Akomeza ati 'Umuryango FPR Inkotanyi n'Umukandida wayo ntacyo batankoreye. Bagize uruhare, ndetse nakoranye indirimbo n'abahanzi batandatu bakomeye b'i Kigali. Kuri njyewe ni intsinzi iwacu i Rubavu, Gisenyi kuko birahamya y'uko nyoboye umuziki w'iwacu i Gisenyi mu Ntara y'Iburengerazuba.'

    Nsabimana Leonard yavuze ko ubwo yahuraga na Perezida Kagame yamubajije niba yiteguye kugendana nawe urugendo, amusubiza ko yiteguye.

    Ati 'Ubwo mperuka guhura na Perezida Kagame, iki kibazo yarakimbajije ambaza niba turi kumwe maze nanjye ndamusubiza nkoresheje ikigoyi ngo 'mubyeyi wangabiye nti 'rwose guriya munsi nzaza nisize inzenda (Bishaka kuvuga ko namubwiye y'uko nzaza nisize insenda. Bisobanuye y'uko nzakoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo nzagire uruhare mu kuba namuhesha intsinzi.'

    Yavuze ko ashima abahanzi bose bakoranye kuko bagaragaje ukwitanga mu ikorwa ry'iyi ndirimbo. Muri iyi ndirimbo, Ndandambara aririmba agira ati 'Banyarwanda ntimugire ubwoba, Leta y'Ubumwe ntijya ibeshya, iyarinze u Rwanda rwacu izaturinda, ndandambara yandera ubwoba, umutekano wacu ni uwakwanza, ingabo zacu ni Inkotanyi, ntawazitsinda ziraturinze ndakurahiye…”

    Umuhanzikazi Ariel Wayz yaririmbye agira ati 'Banyarwanda dufite intumbero yo kurinda no kubaka urwacu, twime amatwi abantu bose baturwanya, ndandambara yandera ubwoba.'

    Mani Martin akurikiraho aririmba agira ati 'Ubudasa bwacu ni intwaro; bwabaye inshoberamahanga, ubukerarugendo bwacu, buri mu inkingi y'iterambere.'

    Yunganirwa na Alyn Sano uririmba agira ati 'Nta ntambara y'iterambere yantera ubwoba ngo ntinye, agaciro kacu tuzakarinda, ndandambara yantera ubwoba.'

    Ni mu gihe Ish Kevin yaririmbye agira ati 'Twe Abanyarwanda ntidufite ubwoba, reka ntiduteze gutinya. Dufite umugoboka rugamba ukora, dufite umuyobozi mwiza, agaciro kacu turi kukarinda, Muzehe wacu adufite ku mutima. Oya! Ndandambara iduteye ubwoba.'

    Amajwi ya Jules Sentore na Muyango Jean Marie yumvikana mu nyikirizo y'iyi ndirimbo, baririmba bafatanyije na Nsabimana baririmba bagira bati 'Hoya Ndandambara, mwitondere ibyuma, insinga zitabatwika…'

    Nsabimana yabwiye InyaRwanda ko baririmba iyi nyikirizo bashakaga kubwira abashaka gutera u Rwanda kwitonda, kuko batazi ibyo barimo.

    Ubwo yasozaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byabereye muri BK Arena, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yabwiye buri wese kuzirikana ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ndandambara' maze abari muri Arena bahuza amajwi barayiririmba.

    Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yaruse izina rye, iracengera mu buryo bwihuse kuko igaruka cyane ku Mukuru w'Igihugu. Yavuze ko itariki ya 9 Werurwe 2024, izahora mu ntekerezo, kuko yabashije guhura na Perezida Kagame bitewe n'indirimbo ye.

    Ati 'Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo 'Ndandambara' itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho gato.' 

    Ubwo Perezida Kagame yari mu Nama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024



    Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n'abahanzi: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.


    Indirimbo ingejeje kuri Perezida Kagame amaso ku maso – Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yahinduye ubuzima bwe


    Inama y’Umuryango FPR-Inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk’umukandida wawo mu matora ya Perezida yo muri Nyakanga 2024


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore asuhuza Perezida Kagame


    Umuhanzikazi Alyn Sano aramukanya na Perezida Kagame


    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Muyango Jean Marie asuhuza Perezida Kagame (Afite indirimbo 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame)

    KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YASUBIYEMO N'ABAHANZI BARINDWI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142884/abahanzi-7-basohoye-indirimbo-ndandambara-yandera-ubwoba-basubiyemo-igaruka-kuri-perezida–142884.html

  • Kamonyi-Ngamba: Abantu 15 bagwiriwe n'ikirombe hahita hapfa 5, abandi bajyanwa kwa muganga #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa saba n'iminota 15( 13h15) zo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde, kuri Site ya Nyagatoki icukurwamo amabuye y'agaciro, ikirombe cya Koperative COMIKA cyagwiriye abantu 15. Muri bo, batanu bakuwemo bapfuye, abandi batanu bajyanwa kwa muganga barimo kwitabwaho, abandi batanu bavuwe barataha.

    Aya makuru nkuko intyoza.com ya yahawe n'abaturage bari ahabereye iyi mpanuka ndetse akemezwa n'ubuyobozi, avuga ko abakozi bakoraga ubucukuzi muri iyi Site binjiye mu kirombe bafite Moteli yo gukogota amazi yari yinjiyemo, mu gihe bari muri ako kazi Moteri irabazimana bafatwa na GAZ.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza, avuga ko iyi site yakorerwagamo ubu bucukuzi nubwo ari iya Koperative COMIKA, hari abahaye umunyamakuru amakuru y'uko iki kirombe ubwacyo nta byangombwa by'ubucukuzi cyari gifitiwe.

    Hari kandi amakuru avuga ko nubwo ubuyobozi bwamenye amakuru ahagana i saa Saba n'iminota 15, iyi mpanuka amakuru adushyikira ni uko yabaye mu masaa mbiri zishyira saa tatu ariko bakabanza kurwana no kwirwanaho badatanze amakuru, kugera ubwo byayoberanye babona nta mahitamo yandi baratabaza.

    Amakuru kandi, avuga ko mu Kirombe abaguyemo nyiri zina ari batatu, abandi babiri bari baguye mu nzira bajyanywe ku kigo nderabuzima. Habanje kandi gutafwa abantu batatu, babiri mu binjiye nyuma bari bagiye gutanga ubufasha ngo barebe ko bakuramo bagenzi babo ariko biranga nabo GAZ irabafata.

    Nkuko twahawe amakuru, ng'aya amazina ya batany bahise bapfa;

    1)NSENGIMANA ERIC w'imyaka 32 y'amavuko

    2) NGENDAHIMANA Phanuel 36 y'amavuko.

    3) MANISHIMWE J.Pierre 29 y'amavuko.

    4) NTAKAZIRAHO JDamascene 35 y'amavuko.

    5) NDAYISHIMIYE Gaspard 22 y'amavuko. .

    Aba bose, boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma gukorerwa isuzuma(Autopsy).

     

    Hari kandi abari barembye boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma;

    1)Manishimwe Claude 24 y'amavuko.

    2)Dusengumuremyi Emmanuel 24 y'amavuko.

    3) Kwizera Rongin 28 y'amavuko.

    4) Niyigena Sylivain 25 y'amavuko.

    5) Hakizimana Emile 46 y'amavuko.

    Abavuwe bagataha ni;

    1. Tuyizere Jonas 25 y'amavuko.
    2. Uwimana Celestin 34 y'amavuko.
    3. Ngendahayo Elias 22 y'amavuko.
    4. Niyokwizerwa Claude 25 y'amavuko.
    5. Niyogisubizo Pascal( tutamenyeye imyaka)

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko amakuru y'iyi mpanuka yo mu kirombe bayamenye. Avuga kandi ko ikurwamo ry'aba bantu habaye ubufatanye bw'Ubuyobozi, Abaturage n'inzego z'Umutekano. Yabwiye kandi umunyamakuru ko inzego zibishinzwe zahise zibyinjiramo ku gira ngo hakorwe neza iperereza, hanakusanywe amakuru kuri iyo mpanuka yahitanye ubuzima bw'abaturage.

    Turacyakurikirana andi makuru kuri iyi mpanuka yabaye kuko bene iki kirombe bagombaga kuduha amakuru, bahise bakura terefone ku buryo amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ku babona bigoye kuko bamwe bahise bava muri Kamonyi. Ibirombe byo muri Kamonyi, biragoye ko hashira ukwezi nta muntu bihitanye, cyane iyo ari mu gihe cy'imvura cyangwa se ku mukamuko wayo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/11/kamonyi-ngamba-abantu-15-bagwiriwe-nikirombe-hahita-hapfa-5-abandi-bajyanwa-kwa-muganga/

  • Gasogi United yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 9 ariko ihabwa igikombe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntakirutimana Assiel usanzwe ari umukunzi ukomeye w'ikipe ya Gasogi United, yayishyikirije igikombe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024 nyuma y'umukino w'umunsi wa 30 wa shampiyona ariwo wa nyuma iyi kipe ku nshuro ya mbere yatsinzemo Etincelles 1-0.

    Mu mikino 7 izi kipe zari zimaze gukinana, Etincelles yari yaratsinze Gasogi United inshuro 6 zose, none Gasogi yanditse amateka itsinda umukino wa 7.

    Nyuma y'uyu mukino, Ntakirutimana Assiel umukunzi w'ikipe ya Gasogi United yayihaye igikombe, aho kuri we ngo iyi kipe asanga ntacyo itamuhaye nyuma yo kumutsindira ibigugu birimo Rayon Sports, APR FC ndetse n'izindi.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-yasoje-shampiyona-iri-ku-mwanya-wa-9-ariko-ihabwa-igikombe-amafoto/

  • Abaturage batangiye guhabwa icyororo ku ntama nshya zitezweho gutanga inyama n'ubwoya bukorwamo imyenda – #rwanda #RwOT

    Ni intama 50 zaguzwe mu 2021 binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, uyu mushinga ugashyirwa mu bikorwa na RAB.

    Kuri ubu izi ntama zimaze kororoka aho zimaze kuba 144, buri imwe ikaba ishobora kugira ibiro 50 mu gihe izororwaga mu Rwanda mbere inini usanga ifite ibiro 15 cyangwa 20.

    RAB yatangaje ko kugeza ubu aborozi babiri aribo bamaze guhabwa icyororo kuri izo ntama mu gihe abandi 30 bamaze kwiyandikisha kugira ngo bahabwe icyororo cy'intama nshya.

    Umukozi wa RAB Sitasiyo ya Gishwati, Ndayambaje Nathan, yavuze ko izo ntama zitezweho kuvugurura icyororo cy'intama zari zisanzwe mu Rwanda.

    Ati 'Ubu icyororo cy'intama zisanzwe cyari cyarasubiye inyuma kuko havukaga intama ntoya bigatuma intama ziba nkeya ariko ubu ng'ubu kuko dufite intama zikura vuba kandi zikagira inyama nyinshi bizongera umusaruro w'inyama mu gihugu dore ko dukeneye inyama nyinshi.'

    Ndayambaje yavuze ko intama zaguzwe muri Kenya kuri ubu kandi bazitezeho kongera umusaruro w'ubwoya bwazo kuko bukorwamo imyenda mu Karere ka Musanze hakaba hari n'uruganda rwatangiye kubukoresha.

    Ati 'Zaguzwe kubera impamvu ebyiri, twashakaga kugira ngo dukemure icyororo cyari kiri gusubira inyuma mu borozi, ariko noneho kubera ko mu Rwanda hari kuza ikoranabuhanga twanaziguze kugira ngo ubwoya bwazo bukorwemo ubudodo bwavamo imyenda.'

    Intama ni itungo ryuza rifite ubushobozi bwo kuba ryabangurirwa nyuma y'amezi 12 rivutse, rihaka amezi atanu. Ifite ubushobozi bwo kubyara kabiri mu mwaka cyangwa ikaba yabyara intama ebyiri icyarimwe.

    Kuri ubu umunyarwanda arya ibilo umunani by'inyama ku mwaka mu gihe ibipimo mpuzamahanga bisaba ko buri muturage yarya nibura ibilo 45 by'inyama ku mwaka.

    RAB ivuga ko bifuza ko amatungo magufi yatanga umusaruro w'inyama ungana na 80% inka zigatanga 20% akaba ari yo mpamvu abaturage bari korozwa amatungo magufi ku bwinshi.

    Muri gahunda ya Leta y'imyaka irindwi u Rwanda rwari rwiyemeje ko buri mwaka hazajya haboneka toni ibihumbi 150 z'inyama ariko ubu haboneka toni ibihumbi 130, uruhare rw'amatungo magufi rwari ruto akaba ariyo mpamvu abaturage bari korozwa amatungo magufi menshi atanga inyama arimo Ihene, Ingurube, Inkoko n'Intama.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko umubare w'intama ziri mu gihugu wagabanyutse ugera ku ntama ibihumbi 600 muri 2021 uvuye ku ntama ibihumbi birenga 730 zagaragaraga mu Rwanda mu 1992.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-batangiye-guhabwa-icyororo-ku-ntama-nshya-zitezweho-gutanga-inyama-n

  • Airtel Rwanda yorohereje ab'i Rusizi kubona telefone zigezweho kuri make – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 10 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kumurikira Abanya-Rusizi telefone igezweho ya make, airtel Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iri kwegereza abaturage mu turere dutandukanye muri gahunda ya connect Rwanda 2.0.

    Connect Rwanda 2.0 ni gahunda igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu Banyarwanda.

    Kuva iyi gahunda yatangira Abanyarwanda barenga ibihumbi 520 bo mu turere twa Kayonza, Nyamasheke, Nyanza, Burera, Nyaruguru na Rubavu, bamaze kugura iyi telefone.

    Ruhamiriza John, ukora amasafuriya mu murenge wa Kamembe yashimiye airtel Rwanda yabazaniye izi telefone avuga ko yari amaze igihe kinini nta telefone afite kuko iyo yahoranye bayimwibye.

    Ati 'Najyaga mbura aho mbitsa amafaranga none mbonye telefone nzajya nyabitsaho. Abantu bampamagaraga ngo mbahomere amasafuriya bakambura ariko ubu noneho bazajya bambona'.

    Sebakungu Aman yasubije neza ibibazo bijyanye na gahunda ya connect Rwanda ahembwa iyi telefone. Yavuze ko iyi telefone izamufasha kwiteza imbere kuko izajya imufasha kwamamaza ibikorwa bye.

    Ati 'Ni telefone nziza ifite internet ya 4G na 3G na Whatsapp ku buryo ibasha guhamagara mu mahanga ukoresheje WhatsApp, ni telefone imeze neza nta kibazo ifite na kimwe'.

    Umuyobozi w'ishami ry'imari muri Airtel Rwanda, Kazibwe Paul yavuze ko iyi telefone ifite ububiko bwa GB 32 kuri ubu iri kuboneka mu mashami yose ya Airtel Rwanda no ku mazu yayo y'ubucuruzi.

    Ati 'Iyi telefone igura 20,000Frw ukongeraho ikindi gihugumbi kiguhesha guhamagara ukwezi kose udahagarara na GB 30 za internet, uhabwa GB1 buri munsi mu gihe cy'iminsi 30'.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, yavuze ko smartphone ari igikoresho cy'ingenzi cyane kuko ifasha kwishyurana amafaranga, mu kumenya amakuru y'ubucuruzi, guhamagarana, gufasha abana gusubiramo amasomo, kubona serivise za Leta ku irembo, n'ibindi byinshi.

    Biteganyijwe ko mu Ntara y'Iburengerazuba hazatangwamo telefoni zigezweho nk'izi zigera ku 280,000 hakajya hatangwa izigera ku 3000 muri buri murenge bivuze ko mu karere ka Rusizi hazatangwa telefone ibihumbi 54.

    Muri iki gikorwa abaturage babazwa ibibazo kuri gahunda ya connect Rwanda 2.0 ubisubije neza agahembwa telefone

    Airtel Rwanda yegereje abanya-Rusizi telefone zitezweho kwihutisha iterambere ryabo

    Abaturage ba Rusizi bishimiye izi telefone

    Izi telefone zitezweho kwihutisha iterambere ry’abaturage ba Rusizi

    Ni telefone ihendutse kandi ikora byose bikorwa na telefone zigezweho za smartphones


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/airtel-rwanda-yorohereje-ab-i-rusizi-kubona-telefone-zigezweho-kuri-make

  • Abororera mu Kivu bahawe amahugurwa yitezweho kongera umusaruro w'amafi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2025 ruzaba ruroba toni ibihumbi 112 z'amafi, ariko kuri ubu rukaba ruroba toni zitageze ku bihumbi 50 ku mwaka.

    Mukahigiro Nuriat wo mu karere ka Rutsiro nyuma yo guhabwa ayo mahugurwa yasanze bagaburiraga amafi mu buryo butari kinyamwuga.

    Ati 'Twagaburiraga nk'uko ugaburira itungo nta mibare tubanje gukora bigatuma isamake zigwingira kandi iyo zimaze kugwingira kuzikura mu bugwingire ntibipfa gushoboka'.

    Simparinka Celestin afite kareremba 16 mu karere ka Karongi yororeramo amafi ibihumbi 60. Aya mahugurwa yatumye amenya ko yagaburaga ibiryo bidahuye n'ikigero amafi agezemo kuko mbere yo kongera ibiryo cyangwa kubihindura atabanzaga ngo apime uburemere bwayo.

    Ati 'Uburobyi bw'isuzuma buzagabanya igihombo twahuraga nacyo kuko hari igihe wasangaga uri kugabura ibiryo byinshi, cyangwa bidahuye ikigero cy'amafi uri kugaburira'.

    Mukanshogoza Nelie wororera amafi mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi yavuze ko bafata akadobo bakadaha ibiryo mu mufuka basuka muri kareremba.

    Ati 'Muri aya mahugurwa twabonye ingano y'ibiryo tuzajya tugabura ku munsi dukurikije umubare w'amafi tugaburira n'ikigero agezemo. Bizadufasha kongera umusaruro w'amafi tuge tubonamo n'amanini kuko twarobaga tugasanga inyinshi ni uduto'.

    Umukozi w'Umuryango ARCOS wita ku bidukikije n'iterambere, ushinzwe umushinga wo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu kiyaga cya Kivu, Aline Francoise Mbabazi, yabwiye IGIHE ko mu busesenguzi bakoze basanze mu bidindiza ubwiyongere bw'umusaruro w'amafi harimo kuba aborozi bayo badasobanukiwe ibijyanye no kuyagaburira.

    Ati 'Twasuye amakoperative yororera muri kareremba, twababaza ngo uragabura ibiro bingahe ugasanga akubwiye ibitandukanye n'ibya mugenzi we. Nicyo cyatumye dutegura aya mahugurwa kugira ngo tubafashe kongera umusaruro'.

    Nambajimana Phocas, umukozi wa RAB muri gahunda y'ubworozi bw'amafi n'uburobyi yabwiye IGIHE ko bamwe mu borozi b'amafi batazi uko bagaburira amafi bituma igihugu kitagera ku ntego cyihaye yo kongera umusaruro w'amafi.

    Ati 'Bagabura bikeya amafi ntakure neza cyangwa bakagabura byinshi bigapfa ubusa kandi ibiryo by'amafi bifite igiciro kitari gitoya'.

    Amafi aboneka mu Rwanda arimo Limnothrissa miodon(isambaza), Haprochromis sp, Nile Tilapia, Catfish, Protopterus aethiopicus, na Carpio ya Sprinus ariko ayigaje mu bworozi bwo muri kareremba ni tilapia kuko ariyo aberanye cyane n'ikirere cy'u Rwanda akaba ari nayo Abanyarwanda bakunda.

    Abororera mu kareremba beretswe uko bagaburira amafi agatanga umusaruro ushimishije

    RAB igiye gushyira imbaraga mu kwereka aborozi uko bagaburira amafi

    Aborozi b’amafi bo mu Kiyaga cya Kivu bahawe ubumenyi buzabafasha kongera umusaruro w’amafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abororera-mu-kivu-bahawe-amahugurwa-yitezweho-kongera-umusaruro-w-amafi-mu

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal yakirwa na mugenzi we Faye – #rwanda #RwOT

    Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri icyo gihugu kuva Bassirou Diomaye Faye yatorerwa kukiyobora kuva muri Werurwe 2024.

    Ubwo byatangazwaga ko Faye yatsinze amatora ku majwi 54% nyuma yo guhigika umukandida wo mu ishyaka ryari ku butegetsi Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu wagize amajwi 35%, Perezida Kagame yamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza imirimo myiza.

    Ni ubutumwa Perezida Kagame yatambukije binyuze kuri Twitter, ku wa 27 Werurwe mu 2024.

    Ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy'icyizere cy'abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw'amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byacu bibiri.”

    Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Faye yarahiriraga kuyobora Senegal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

    U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

    U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y'Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n'ahandi.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal yakirwa na mugenzi we Faye

    Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri Sénégal kuva Faye yatorerwa kuyiyobora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-senegal-yakirwa-na-mugenzi-we-faye

  • Ani Elijah yavuze ukuri ku byo gusaba gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Ani Elijah yemeje ko yanditse asaba ubwenegihugu kugira ngo abe yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

    Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko uyi rutahizamu wa Bugesera FC ukomoka muri Nigeria yasabye ubwenegihugu ndetse akaba yaranabuhawe.

    Gusa ntabwo yagaragaye mu bakinnyi umutoza yahamagaye azitabaza ku mukino wa Benin na Lesotho.

    Ani Elijah akaba yabwiye ISIMBI ko yanditse asaba ubwenegihugu, ategereje icyo bazamusubiza ariko yakwishimira guhamagarwa.

    Ati “Yego ni byo. Natanze icyifuzo cyanjye, igihe cyo bazampamagara bizanshimisha. Buri kimwe cyose kizamenyekana kuko nk’ubu wabonye ko bamaze guhamagara abakinnyi bazifashishwa, nta gitutu, igihe cyose umutoza azabona ko hari icyo nafasha akampamagara njye nditeguye cyane.”

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riheruka gutangaza ko mu gihe rizabona umukinnyi ufite icyo yafasha azasabirwa ubwenegihugu ubundi azakinire Amavubi.

    Yasabye kuba umunyarwanda ategereje asubizwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ani-elijah-yavuze-ukuri-ku-byo-gusaba-gukinira-amavubi

  • Ani Elijah yemeje ko hari amakipe abiri akomeye amwifuza mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Bugesera FC ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah yemeje ko Police FC na Bugesera FC ari amwe mu makipe yamwegereye amubwira ko amwifuza.

    Uyu rutahizamu usoje umwaka we wa mbere muri Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n’uyu mwaka w’imikino nubwo atakinnye umukino usoza shampiyona kubera amakarita 3 y’imihondo yabonye.

    Amakuru avuga ko amwe mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, Police FC yegereye uyu musore yifuza ko umwaka utaha w’imikino yayazamo.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Ani Elijah yavuze ko koko ayo makuru ari yo, Rayon Sports na Police FC yamwegereye.

    Ati “Mu by’ukuri nkubwije ukuri hari amakipe yanyegereye, bizaterwa na yo, umwanzuro uraza gufatwa nyuma y’uyu munsi, ngiye kwicarana n’abampagarariye turebe igikurikiraho. Yego Rayon Sports na Police FC ziri mu makipe yanyifuje.”

    Yakomeje avuga ko Bugesera FC itazamugora kuko mu masezerano ye hari ingingo ivuga amafaranga ikipe izamwifuza izishyura.

    Ati “Nk’umukinnyi w’umunyamwuga mu masezerano yanjye harimo ibyo ikipe izanyifuza nkifite amasezerano ya Bugesera FC ibyo izatanga.”

    Ani Elijah akaba asigaranye umwaka umwe w’amasezerano, akaba asoje shampiyona afite ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC usigaje umukino umwe ejo wa Amagaju.

    Ani Elijah yavuze ko Police FC na Rayon Sports zamwegereye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ani-elijah-yemeje-ko-hari-amakipe-abiri-akomeye-amwifuza-mu-rwanda

  • AMASHUSHO: Abarimo Miss Jolly, Pamella na Kno… – #rwanda #RwOT

    Ubwo umugore we yagiraga isabukuru y’amavuko, umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yandikanye ishimwe, agaragaza ko umugore we Ange Ingabire Tricia asobanuye buri kimwe mu buzima bwe, amwifuriza gukomeza gukabya inzozi nziza mu minsi iri imbere.

    Ni ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram igihe umugore we Ange Tricia yizihizaga isabukuru y’amavuko kuwa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2024. Tom Close yasobanuye umugore we mu magambo atatu. Yavuze ko ari umuhanga cyane, umugore uzi kwita ku bantu kandi akaba mwiza imbere n’inyuma.

    Tom Close yabwiye umugore we kunogerwa n'isabukuru ye, amwifuriza kongera kurota inzozi nziza kandi akazikabya, arenzaho ko amukunda. Ati 'Uyu munsi w’isabukuru yawe ukubere umunsi wuzuye umunezero, ibyiza no kongera kurota inzozi nziza uzakabya mu minsi iri imbere. Ndagukunda mama w’abana banjye.'

    Ibi byishimo rero ntibyagarukiye aho, ahubwo n’inshuti n’abavandimwe ba Tricia bakomeje kumwifuriza ibyiza gusa mu mwaka mushya atangiye. Bamwe mu nshuti ze za hafi rero, bamuteguriye ikirori cyo kumwereka ko bifatanyije nawe ku isabukuru ye y’amavuko ari nako bamwibutsa ko bamukunda.

    Muri abo harimo Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, Uwicyeza Pamella n’umugabo we Mugisha Benjamin [The Ben], Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, n’abandi.

    Miss Jolly washyize hanze aya mashusho, yayaherekesheje amagambo agira ati: “Mu ijoro ryashize twizihize Ange wacu mwiza. Uri imbaraga zidasanzwe, turagukunda cyane. Isabukuru nziza na none.”

    Tricia yashimiye byimazeyo inshuti ze zamuzirikanye zikamukorera ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142873/amashusho-abarimo-miss-jolly-pamella-na-knowless-bakoreye-ibirori-tricia-uherutse-kugira-i-142873.html