Blog

  • Imbumbe y'ibyo Ishyaka Green Party rya Dr Frank Habineza rizaserukana mu matora y'umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite – #rwanda #RwOT

    Inama Nkuru y'Ishyaka yateranye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, yemerezwamo imigabo n'imigambi ndetse n'urutonde rw'abakandida bazahagararira iryo shyaka mu matora y'Abadepite.

    Green Party of Rwanda yatangaje ko izahatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu aho umuyobozi wayo, Habineza Frank yagaragaje ko yiteguye kutsinda amatora.

    Nk'ushaka kuyobora igihugu, hagaragajwe ibyo bazashyiramo imbaraga kandi bazanereka Abanyarwanda babasaba kubatora hifashishijwe inzego zinyuranye.

    Dr Habineza Frank agaragaza ko afite icyizere cy'uko abanyarwanda bazamutorera kuyoborera igihugu nubwo mu matora aherulka yatsinzwe afite amajwi 0,48%.

    Ubutabera

    Mu rwego rw'Ubutabera, Green Party of Rwanda yagaragaje ko harimo ibibazo bibangamiye iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu kandi ko hari ibiteganywa gukorwa kugira ngo bishakirwe umuti urambye.

    Mu bizakorwa harimo gushyiraho itegeko rivanaho ahantu hafungirwa abantu binyuranyije n'amategeko abakekwaho ibyaha bakajya bashyikirizwa RIB, gushyiraho gahunda yo kugaburira abagororwa indyo yuzuye no kugaburirwa amafunguro atandukanye aho kurya imvungure gusa.

    Hari kandi gukuraho igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo, abakoze ibyaha bito bagahanishwa ibihano nsimburagifungo ndetse no kongera ubushobozi inzego z'Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha mu kunoza imitegurire ya dosiye.

    Yagaragaje kandi ko izacyemura ikibazo y'abacamanza bake kuko bitinza imanza bigatuma ubutabera butinda gutangwa.

    Hagaragajwe kandi ko hazashyirwaho urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry'itegeko nshinga n'amategeko mpuzamahanga ndetse n'ikigega cyo kujya gitanga indishyi ku bantu bafungwa nyuma bakaba abere.

    Demokarasi

    DGPR yagaragaje ko hari imyanzuro n'ibyemezo bifatirwa abaturage batabigizemo uruhare bityo ko bazashyiraho uburyo bw'ibiganiro mpaka abaturage bakabasha kungurana ibitekerezo n'uburyo bw'ikoranabuhanga bwo gukusanya ibitekerezo by'abaturage.

    Hazashyirwaho uburyo bwo gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga bwunganira uburyo busanzwe mu mpapuro, gushyiraho itegeko rigena imikorere ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku buryo imitwe ya Politiki yose iba ihagarariwe.

    Hari kandi gutora itegeko rigabanya ijanisha ryo kwinjira mu Nteko ishinga amategeko rikava kuri 5% ku mitwe ya Politiki rikaba 3% n'aho abakandida bigenga bakakirwa 2%.

    Yagaragaje kandi naramuka atowe azongera umubare w'abadepite ku buryo nibura umudepite umwe yahagararira abaturage ibihumbi 100, uburyo bunoze bwo gusaranganya ubutegetsi mu nzego zinyuranye

    Gushyiraho ikigo gishinzwe kwakira ibitekerezo n'imishinga y'amategeko biturutse mu baturage, n'imiryango itari iya Leta kijya gikorana n'Inteko ishinga amategeko.

    Iri shyaka kandi rivuga ko hazashyirwaho gahunda ihamye ihesha utugari ubushobozi ku buryo kazaba gafite abakozi bahagije, harimo ushinzwe ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, umurimo n'ibindi.

    Umutekano n'ububanyi n'amahanga

    Muri uru rwego ishyaka rya Green Party rivuga ko hazashyirwaho itegeko rigena Inama Nkuru y'Igihugu y'umutekano izafasha urwego rwa gisivili n'inzego z'umutekano mu gukemura ikibazo by'umutekano.

    Kongera imbaraga mu guteza imbere umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'amahanga by'umwihariko ibihugu bituranye n'u Rwanda.

    Politiki y'ububanyi n'amahanga izashingira ku biganiro n'amahoro, gushyigikira amasezerano ateza imbere imikoranire y'u Rwanda n'amahanga.

    Kuzamura ingengo y'imari mu nzego z'umutekano, umushahara, amacumbi ajyanye n'igihe n'ibindi byafasha mu kuzamura imibereho y'abakora mu nzego z'umutekano n'ibindi.

    Ubukungu hazagabanywa umusoro ku nyongeragaciro

    Ishyaka rigaragaza ko Politiki y'imisoro ikigaragaramo ibibazo, hakifuzwa ko hashyirwaho Politiki igabanya imisoro ikongera imibare y'abasora ndetse no kiugabanya umusoro nyongeragaciro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

    Igaragaza ko izashyiraho uburyo bwo kumenya umutungo kamere uko ungana n'aho uherereye, gushyiraho gahunda yo kongerera ubumenyi ubushobozi abakozi bo mu nzego z'abikorera no gushimira abakora neza.

    Ku birebana n'izamuka rikabije ry'ibikomoka kuri petiroli, izamuka ku biciro ry'ibiribwa rya hato na hato igaragaza ko izashyiraho ingamba zihamye zishingiye ku kongera umusaruro w'imbere mu gihugu.

    Ibindi igaragaza ko izakora bishingiye ku kongera ibikorwaremezo by'amashanyarazi n'amazi hibandwa cyane ku ngufu zisubira n'ibindi.

    Ikindi Green Party ishamngira ni uko izagabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari ku buryo nibura itarenza 12%.

    Kubahiriza ibidukikije no gufata neza ubutaka

    Uretse ibijjyanye no gushyiraho amategeko n'uburyo buhamye bwo kubungabunga ibidukikije, Green Party yemeza ko hazashyirwaho uburyo bw'ikoranabuhanga buzafasha kuburira no kumenya mbere y'uko ibiza bitera.

    Kongerera ubushobozi n'uburyo Meteo Rwanda ngo ijye ibasha gutangira amakuru ku gihe kandi yizewe no kubaka uruganda rukoresha ibikoresho ingufu zituruka ku mirasire y'izuba.

    Hazashyirwaho kandi itegeko rishyiraho urukiko rujyanye no gukurikirana ibyaha bibangamira ibidukikije n'umutungo kamere muri rusange.

    Gushyiraho uburyo bwo gutunganya imyanda y'amazi mu misarani, aturuka mu ngo, mu nganda n'ahandi hahurira ahantu henshi, akajyanwa ahantu hahmwe akabyazwa umusaruro ndetse no gutunganya imyanda isanzwe.

    Hari kandi no gushyiraho itegeko ribuza ikoreshwa ry'ingufu za kirimbuzi mu Rwanda.

    Ubuzima

    Muri uru rwego biteganyijwe ko ishyaka rya DGPR niriramuka rizashyira imbere kongera ingengo y'imari y'urwego rw'ubuzima, gushyiraho uburyo umurwayi ukoresheje mituweli abasha kugura imiti muri farumasi zigenga no kongera imiti itangwa ku bigo nderabuzima.

    Hari kandi gushyiraho umushahara ku bakora mu nzego z'ubuvuzi bakagendana n'igihe tugezemo no kongera ibigo by'ubushakashatsi ku bijyanye n'ubuzima ndetse no gushyiraho ishami muri Kaminuza y'Icyiciro cya gatatu ryigisha amategeko ajyanye n'ubuvuzi.

    Itangazamakuru

    Gushyiraho itegeko riha ingengo y'imari yihariye ihoraho ihabwa igitangazamakuru cya leta, izaturuka ku musanzu utavunanye wa buri mu nyarwanda wese, bigatuma kiva mu bucuruzi bwo kwamamaza.

    Hazashyirwaho kandi Ikigega gitera inkunga itangazamakuru ryigenga, kikabafasha kubona inguzanyo ku nyungu ntoya no kwiteza imbere ndetse no gushyiraho Minisiteri y'Itangazamakuru.

    Hari kandi imigambi yo kongera ibikorwaremezo binyuranye birimo iby'ubwikorezi, kubaka inganda muri buri murenge zitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ndetse no guhanga imirimo nibura ibihumbi 500 buri mwaka.

    Harimo kandi guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Dr Frank Habineza yemeje ko natorerwa kuyobora igihugu ibikubiye muri manifesto ye bizashyirwa mu bikorwa 100%

    Umunyamabanga Mukuru wa Green Party Depite Ntezimana yashimye uko umusaruro wavuye mu migabo bari batanze kuko ibitekerezo byarimo byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%

    Senateri Mugisha Alexis ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ya Green Party ku barwanashyaka

    Abanyarwanashyaka batanze ibitekerezo kuri manifesto ya Green Party

    Abarwanashyaka ba Green Party bemeje imigabo n’imigambi yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbumbe-y-ibyo-ishyaka-green-party-rya-dr-frank-habineza-rizaserukana-mu-matora

  • Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batangiye gusobanurirwa 'manifesto' ya manda itaha – #rwanda #RwOT

    Mu mezi abiri ari imbere, u Rwanda ruzinjira mu bihe by'amatora, yaba ay'Umukuru w'Igihugu n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Mu gihe imyiteguro irimbanyije ku mitwe itandukanye ya Politiki, Umuryango wa FPR Inkotanyi watangiye gusobanurira abanyamuryango bawo amahame remezo y'umuryango n'ibyo uzibagandaho muri manda y'itanu iri imbere.

    Ibyo bikubiye muri Manifesto y'Umuryango yamuritswe muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame yemezwaga nk'Umukandida uzahagarira FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

    Mu byo Umuryango FPR-INKOTANYI ushyize imbere mu myaka itanu iri imbere, harimo kwihutisha iterambere ry'ubukungu rirambye, rigera kuri buri Munyarwanda, rishingiye ku ishoramari, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

    Kimwe mu byo uzibandaho mu ngeri y'ubukungu, harimo kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe ubwiyongere bw'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi mu bukungu nibura ku kigero cya 8% buri mwaka.

    Ubuhinzi n'ubworozi ni umwe mu myuga ikorwa n'abanyarwanda benshi, kuko 69% by'ingo zo mu gihugu, zitunzwe nabwo.

    Umuryango RPF-Inkotanyi ugamije kugira Umunyarwanda ufite ubuzima
    bwiza, ubumenyi n'ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cye mu muryango utekanye kandi urangwa n' indangagaciro z'umuco w'u Rwanda.

    Manifesto ya FPR Inkotanyi ishingiye ku isesengura ry'ibibazo byugarije igihugu igatanga ibisubizo n'ingamba zashyirwa mu bikorwa kugira ngo bikemuke. Ireba ibibazo mu buryo rusange igashyiraho n'uburyo burambye bwo kubikemura.

    Kanda hano usome inkuru bifitanye isano: FPR Inkotanyi yamuritse ibyo izibandaho mu myaka itanu ya manda itaha

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye aya mahugurwa, basabwe kwigira ku mateka y'igihugu, bityo bagaharanira kongera umusaruro w'ibyo bakora, bagateza imbere imibereho myiza, bakajijura abantu mu bya politiki kandi bakanoza umubano w'abantu

    Bibukijwe ko igihugu kidashobora gukemura ibibazo gifite ngo kigere ku majyambere arambye kidafite abantu bajijutse, bagikunda, bitangira kuyobora abandi mu bikorwa byose byagiteza imbere.

    FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya politiki yiyemeje kuyishyigikira nka PL, izahararirwa na Perezida Kagame mu matora y'Umukuru. Ni mu gihe andi mashyaka arimo nka Green Party yamaze gutangaza ko azitabira amatora ku giti cyayo. Green Party yemeje Dr Frank Habineza nk'ugomba kuyihagararira mu matora.

    Gutanga kandidatire biteganyijwe guhera ku wa 17 Gicurasi 2024.

    Ubu bukangurambaga buri gukorerwa mu gihugu hose

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batangiye gusobanurirwa imigabo n'imigambi izaranga manda ya 2024 kugera mu 2029


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-batangiye-gusobanurirwa-manifesto-ya-manda

  • Bugesera: Akanyamuneza ku barokotse Jenoside baremewe n'Urugaga rw'Abaganga Babaga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 11 Gicurasi 2024, kibera ku biro by'Umurenge wa Musenyi, aho abagize uru rugaga bahuye na bamwe mu bagize imiryango y'abarokotse bakagirana n'ikiganiro.

    Iki gikorwa ariko cyabimburiwe n'ikindi cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abagize Rwanda Surgical Society, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata bakaganirizwa amateka yaranze Bugesera mu bihe bya Jenoside no mu myaka yabanje.

    Bagaragarijwe uko Abatutsi bacunagujwe, bakabaho ubuzima bubi aho mu bihe bya mbere ya Jenoside nta munsi washiraga hadapfuye Umututsi kubera inzara, umwanda cyangwa amasazi ya tsetse yari ahari ku bwinshi.

    Musengimana Clotilde, ni umubyeyi w'abana babiri, akaba n'umwe mu barokotse Jenoside kuko yabaye afite imyaka 14. Yabwiye igihe ko ubwo yamenyeshwaga ko umuryango we uzorozwa inka yasazwe n'ibyishimmo byinshi agahita yumva ubuzima bwe bugiye guhinduka.

    Ati 'Nta nka nagiraga urumva byanshimishije cyane, urumva bwaki iwanjye n'imirire mibi bigiye guhinduka kuko nzabona amata mbone n'ifumbire ubu ngiye guhita ntera insina umusaruro wiyongere kandi nuboneka n'abana ku mashuri baziga neza, bizagenda biza.'

    Uzamukunda Gaudance nawe ni umukecuru washyikirijwe inka avuga ko anyuzwe cyane no kuba amasaziro ye agiye kuba meza kuruta uko byari bimeze.

    Yagize ati 'Mbere y'uko ndemerwa ubuzima bwari bumeze neza ariko ubu bugiye kurushaho kumera neza cyane, ndashima cyane ubuyobozi bwiza buhora budutekerezaho. Nagiraga ubushobozi buke, ariko ubu urabona ko bampaye inka ihaka, ngiye kunywa amata nk'umukecuru mbese amasaziro meza.'

    Iyi miryango yarojwe inka yahawe n'ibindi nkenerwa mu kuzitaho buri munsi birimo imiti yazo ndetse n'ubwishingizi bwazo.

    Uru Rugaga rw'Abaganga Babaga kandi rwanishyuriye ubwisungane mu kwivuza abandi baturage 1oo bo muri uyu Murenge barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuganga ubaga akaba ari n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Surgical Society, Ntirenganya Faustin, yavuze ko yababajwe cyane no kubona abantu barahungiye muri kiliziya bahizeye amakiriro ariko Interahamwe ntizihatinye ahubwo zikabatsemba.

    Ati 'Niyo mpamvu twe nk'abakuru bari kumwe n'abato batangiye umwuga wo kubaga, twongera kwiyibutsa aho igihugu cyavuye kugira ngo ibyo bakora babikore baharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa igisa nkayo bitazongera kubaho ukundi'.

    'Twe nk'abaganga ni inshingano zacu kwita ku bantu bose ariko cyane cyane iyo tugeze mu bihe nk'ibi ni byiza ko hari abo twitaho by'umwihariko baba bakeneye kwitabwaho no guterwa inkunga bakerekwa ko n'ubwo babuze imiryango ariko duhari kandi ku bwabo, ibi ni ingenzi cyane kandi bikwiye guhoraho.'

    Zimwe mu ntego z'ibanze z'uru rugaga ni ukugira uruhare rugaragara mu guteza imbere umwuga wo kubaga mu Rwanda, guteza imbere ubufatanye n'imikoranire n'izindi ngaga mu gihugu na mpuzamahanga, mu rwego rwo guharanira iterambere ry'imikorere y'abaganga babaga.

    Uzamukunda Gaudance, nawe yashyikirijwe inka, yavuze ko izamufasha mu masaziro ye

    Umukozi wo ku Rwibutso rwa Nyamata asobanurira amateka abagize Rwanda Surgical Society

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard, yashimiye abagize Rwanda Surgical Society kubw’iki gikorwa bakoze

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Surgical Society, Ntirenganya Faustin, yandika mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Nyamata

    Umuganga ubaga akaba ari n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Surgical Society, Ntirenganya Faustin, yagaragaje ko ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside ari ibigomba guhoraho

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata

    Imiryango ibiri yo mu Murenge wa Musenyi yorojwe inka

    Rwanda Surgical Society, yishyiriye abarokotse Jenoside 100, ubwisungane mu kwivuza

    Amafoto: Moise Niyonzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-akanyamuneza-ku-barokotse-jenoside-baremewe-n-urugaga-rw-abaganga

  • Mumenye ko u Rwanda rwubakiye ku maraso y'Abanyarwanda – Impanuro za Col Mugisha ku rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo yafatanyaga n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ubwo rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'ubwihariko kwibuka abahoze ari abakozi ba Caise Sociale du Rwanda.

    Yababwiye ko bafite ubushobozi bwo gukora buri kimwe bijyanye n'uko amahirwe ntawe aheza yo kubwunguka.

    Yongeye kubihanangiriza ku kubakira ku byagezweho kuko 'umusingi w'igihugu wubakiye ku mibiri n'amaraso by'abana b'Abanyarwanda', bityo kugikiniraho bidashoboka.

    Ati 'Ntawagikiniraho nta n'uwagikinisha, sinamugira iyo nama. Mubyumve gutyo si iterabwoba. Perezida Kagame ni we ujya avuga ati ubundi se ntitwapfuye tukajya ikuzimu, utinya gupfa se ngo bigende gute?'

    Yagarutse ku byabaye ubwo Abafaransa batumaga kuri Perezida Kagame bamukangisha ko nafata Butare abantu be bazapfa, ariko ababaza niba bo batava amaraso.

    Col Mugisha ati 'Jya utekereza utyo, izo ni zo ntekerezo zacu, uzabikinisha azavuge ko atava nk'amaraso. Barabikoze se barabishobora? Twararwanye tubohoza igihugu ni wo murage twabaraze bana bacu.'

    Yagaragarije urubyiruko ko igihugu cyakuwe ahari ahabi hashoboka, arwereka ko rugomba gushingira ku musinga urubyiruko rwanganaga n'urw'ubu rwakoze mu 1994, kugira ngo igihugu kizagere ku ntego cyihaye.

    Zimwe mu nama Col Mugisha yagiriye urubyiruko akanarusaba kuzandika mu mutima, zirimo kubungabunga Ubumwe bw'Abanyarwanda kuko ari wo musingi w'iterambere ry'igihugu ndetse budahenze.

    Ati 'Abanyarwanda bose mugomba kubafata kimwe. Nibyo bitugejeje aha, ha handi ntawaduhangara. Murabizi nta bantu bajya batugerageza ngo bagende n'iyo bagiye bagenda nabi kuko turi kumwe. Hari igihugu kiri hagati y'ibindi bishaka kugihanagura ku ikarita y'Isi ariko byarananiwe. Ni uko biyemeje baba bamwe. '

    Col Mugisha yasabye urubyiruko ko mu bindi rugomba kuzirikana ndetse rukagira umuco ari ugukunda igihugu cyarwo, ntirugisiganye, aho rugiye hose rukumva ko rugifite ku mutima 'wakora ukibamza niba u imbaraga zanjye zose nazitanze kugira ngo gtere imbere.'

    Gukora umurimo unoze no gutanga serivisi inoze ni inama mwamba Col Mugisha agaragaza ko urubyiruko rutagomba kurenza ingohe, akerekana ko na bo muri iyi myaka urw'ubu rurimo ari byo babigishaga.

    Ati 'Twe turi gusaza ariko bana bacu icyo tubasigiye ni ubumwe, gukunda igihugu, n'umurimo unoze, ikindi kikaba kudahunga inshingano, aho uri ntiwumve ko bireba umuyobozi mukuru gusa. Inshingano no kudategereza kwibutswa ni ingenzi.'

    Yababwiye ko ikinyabupfura gishingiye ku kwanga ruswa n'ibindi bishimangira ubwangamugayo, bizabafasha kugeza igihugu kure, kwiyoroshya bikaba nyambere bya bindi byo kuremera kurusha inshingano bikaba amateka.

    Yerekanye ko uko kwiyoroshya ari ko kwatumye Inkotanyi zitsinda urugamba, kuko zari zifite umuyobozi wirirwana na zo agakorana na zo, akarya ku byo baryaho, akaryama aho baryame na bo bakamwibonamo nta kabuza, urugamba rugatera imbere.

    Ati 'Ibyo urimo si ibyawe ni iby'Abanyarwana, abasirikare uyobora menya y'uko ari abana b'u Rwanda, ari barumuna bawe. Ibikoresho baguhaye ubifate neza.'

    Yarusobanuriye ko ku rugamba, baguhaga imbunda bakaguha amasasu 10, 'bakakubwira ngo aya masasu tuguhaye turashaka magazine eshatu zirimo amasasu 300. Ariko na we wizanire indi.'

    Yerekanaga ko kwiyemeza kwatumaga bajya ku rugamba bafite intego, umwanzi bakamutasaho ataragwa bakaba bamwambuye ayo masasu, akongera kubibutsa kwibanda ku dushya tuzageza igihugu kure.

    Yavuze ko urubyiruko rugomba kuzirikana imbaraga byatwaye ngo igihugu kibohozwe bityo, amahirwe afitwe bose bagomba kwiga kurenza ikirere 'kuko ubu ikirere kitakiri ahantu hanyuma cyane ko indege zigendera hejuru yacyo. '

    Umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n'abasirikare, Col Vincent Mugisha yibukije urubyiruko ko rugomba kuzirikana ko u Rwanda rwubakije ku maraso y’abana b’Abanyarwanda bityo ko bagomba gukora buri kimwe cyatuma rudasubira aho rwavuye

    Aha abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda, CSR bari bakurikiranye icyegeranyo cy’ibyaranze abo bahoze ari abakozi ba CSR

    “Ntimwazimye, turiho” amwe mu magambo y’ihumure RSSB yaherekeresheje igiti yateye mu Busitani bwo Kwibuka

    Urubyiruko rwo muri RSSB rwasabwe kunga ubumwe kugira ngo ruzabashe kugera ku ntego u Rwanda rwihaye y’iterambere rirambye no guhangana n’uwashaka kurusubiza aho rwavuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mumenye-ko-u-rwanda-rwubakiye-ku-maraso-y-abanyarwanda-impanuro-za-col-mugisha

  • Tumaze gukura-Dr Habineza Frank ku cyizere cyo gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Si ubwa mbere Dr Habineza Frank agiye guhatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsindiwe ku majwi 0.48%.

    Yagaragaje ko kuri inshuro yizeye intsinzi kuko amatora aheruka bari bakiri ishyaka riri kwiyubaka cyane ko ryari rimaze imyaka ine gusa ryemewe n'amategeko mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ni byo koko ubushize mu matora y'umukuru w'igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke y'uko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihanganye n'andi mashyaka icyenda, ntabwo yari umukandida wa FPR gusa yari umukandida w'andi mashyaka yose uko uyazi.'

    Yakomeje ati 'Wibuke ko twari ishyaka ryari rimaze imyaka mike cyane twemewe n'amategeko, twemewe 2013 kandi amatora twayagiyemo urumva ko ari imyaka ine.'

    Dr Habineza yabwiye itangazamakuru ko hari itandukaniro ry'uko amatora aheruka bitwaye kuko hahindutse byinshi bishingiye ku kwaguka kw'ishyaka bityo ko bizeye ko bizabafasha mu matora y'uyu mwaka.

    Ati 'Itandukaniro rero rihari n'ubushize, ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe harimo 11 twemewe n'amategeko, urumva ko hari icyahindutse ku bukure bw'ishyaka.'

    'Icyo gihe twari dufite mu turere, mu ntara no ku rwego rw'igihugu gusa ariko ubu hiyongereyeho inzego z'urubyiruko, abagore kuva ku turere, ku ntara no ku rwego rw'igihugu ndetse twatangiye gushyiraho inzego ku murenge, urumva ko ishyaka ryacu ryagutse dufite abantu benshi kurusha abo twari dufite cya gihe.'

    Yagaragaje ko kandi mu 2018 hiyongereye abitabiriye amatora y'abadepite kandi babashije gutsinda ku majwi 5% bivuze ko umubare wiyongereye ndetse banabasha kugira umuntu utorwa mu basenateri.

    Yakomeje ashimangira ko bakuze ku buryo hashingiwe ku cyizere bagirirwa mu banyarwanda n'uko bakiriwe ndetse n'abarwanashyaka bayo uburyo bagirirwa icyizere mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Twarakuze, ubu turi ishyaka rifite abadepite babiri n'umusenateri hari n'abandi mu nzego zitandukanye, abantu bacu bagiye bagirirwa icyizere. Twavuga ko mu by'ukuri ishyaka ryacu ryashinze imizi, ryumviswe cyane n'Abanyarwanda ndetse n'ibitekerezo byacu twari twatanze twiyamamaza byahawe agaciro n'abatsinze kuturusha ku buryo twavuga ko byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%.'

    Kuri ubu Ishyaka rya Green Party ryari rihagarariwe n'Abadepite babiri mu nteko ari bo Ntezimana Jean Claude usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka na Dr Habineza Frank uriyobora.

    Kuri ubu bitandukanye n'uko byagenze mu matora aheruka kuko Dr Frank Habineza yemerewe kwiyamamaza ku myanya yose yaba umukuru w'Igihugu n'uw'umudepite ariko kuri iyi nshuro aziyamamaza ku mwanya wa Perezida gusa.

    Yagaragaje ko badafite impungenge ku kuba imibare y'ababahagarariye mu nteko ishobora kugabanyuka kubera iyo mpamvu ashimangira ko urutonde rw'abakandida bemejwe n'Inama Nkuru y'Ishyaka uko ari 64 bose bashoboye ku buryo bizeye kubona imyanya mu Nteko.

    Ati 'Ubu twubahirije ihame ry'uburinganire bitandukanye n'uko ubushize byagenze kuko batunenze ko tugiye mu Nteko turi abagabo gusa, ibyo rero turizera ko ibyo batunenze ubushize ntaho bazahera babinenga, turizera ko bizaba byiza ku rushaho.'

    Dr Frank Habineza yizeye kwegukana intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu

    Abarwanashyaka ba Green Party bemeje imigabo n’imigambi yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tumaze-gukura-dr-habineza-frank-ku-cyizere-cyo-gutsinda-amatora-y-umukuru-w

  • Byibuze wishimire ko ufite ibiganza bitanduye kuko icyaha ni gatozi – Ihumure rya Col Mugisha ku bafite ababyeyi bakoze Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 10 Gicurasi 2024, ubwo Urwego rw'ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwibukaga abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Ni ubutumwa Col Mugisha yatanze ubwo yagaragazaga ko nubwo Jenoside yatware Abatutsi barenga miliyoni, uwayiteguye yari 'umuswa ' kuko nta musaruro na we yayikuyemo, aho ubu udafunzwe, yarangaye mu bice bitandukanye by'Isi.

    Yavuze ko guhemuzwa n'inda bitari ngombwa kuko 'uwashakaga kurya inka y'Umututsi yayiriye ariko n'ubu arashonje arashaka inyama, uwashakaga imodoka ubu atakiyirimo, uwashakaga inzu ya naka na we ntabwo akiyirimo, icyo bakuyemo ni gereza, abana babo batababona, abagaburirwa badakora, abanyabwenge baryamye muri gereza abandi barangara ku Isi.'

    Ati 'Abandi barububa, barware indwara zitari ngombwa biterwa n'uwo mutima umurya, barenda kurwara kanseri y'umutima kubera guhora umeze nk'imodoka ihora igenda muri kaburimbo.'

    Yavuze ko aba bakoze Jenoside nta kindi basize uretse ipfunwe basigiye abana babo, ariko akavuga ko iryo pfunwe abo bana bagomba kurisiga, kuko icyaha ari gatozi, umubyeyi ajya kubikora nta n'inama yagishije umwana we.

    Ati 'Niba hari n'abari hano bafite abo babyeyi, bakwiriye guhagarara bemye, ndetse bashimire n'Imana kuba bafite ibiganza byera. Muri Abanyarwanda bashya nimukorere igihugu nk'abandi bose, mufatane mu mugongo.'

    Yahumurije kandi ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arabakomeza abizeza ko uko byagenda kose nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.

    Yerekanye ko intambara yo kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside itari yoroshye kuko Abasirikare b'Inkotanyi babaga bikorera amasasu ku mutwe, barwana na leta ifite ibikoresho byose ariko ntibyabuza gutsinda.

    Ati 'Urarwana n'ingabo ibihumbi 30, abajandarume ibihumbi 10 ubwo bose ni ibihumbi 40, urwane n'interahamwe ibihumbi magana, urwane n'impuzamugambi, nyamara tukabikora tutarenze n'ibihumbi 12 niba twari benshi. N'imbwa yarakubonaga ikamoka ariko ukagerageza ukarokora uwo urokoye.'

    Byabaga bimeze bityo na bo amasasu abari ku mutwe, ari nako bakomerera, ibintu byasabaga ubwitange butangaje kugira ngo hagire abarokoka.

    Yavuze ko Inkotanyi zatabaye Abatutsi bamwe bari bari kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, zari company ebyiri zavuye muri CND zoherejwe gutabara abari muri ibyo bice zishyire ibirindiro ku Irebero.

    Ati 'Banyuraga mu nterahamwe, baca mu basirikare boherejwe muri ibyo bice, kuri Eto Kicukiro hari abasirikare hirya yayo hari ikigo cy'abajandarume, hari bariyeri nyinshi ariko Inkotanyi zikarwana, zirwanaho, zikomereka ariko ukagerageza uko ubabungabungira umutekano.'

    Col Mugisha kandi yavuze ko byose byabaga mu bwenge bwa Perezida Kagame, wavugaga ko bataillon imwe 'inyura aha, indi ikanyura aha eshatu zihute zisange ba bandi 600. Iri imbere nihura n'umwanzi irwane izindi ziceho mwihute mutabare abantu. Bagatangatanga hose.'

    Kugira ngo hagire Abatutsi barokoka hari ababigizemo uruhare batahigwaga bahishaga abaturanyi babo, abantu Col Mugisha yashimiye cyane kuko byari ibintu bitari byoroshye ariko bakagira umutima wa kimuntu.

    Umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n'abasirikare, Col Vincent Mugisha yahumurije abafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kutagira ipfunwe ahubwo bagakomeza gufatanya n’abandi kubaka igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byibuze-wishimire-ko-ufite-ibiganza-bitanduye-kuko-icyaha-ni-gatotsi-ihumure

  • Karongi: Impanuka y'ikamyo yahitanye umwe, batatu barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye hagati y'ahitwa ku Rutare rwa Ndaba no mu isantere ya Rubengera mu gitondo ku wa 11 Gicurasi 2024.

    Iyi FUSO yari ipakiye ibicuruzwa birimo kawunga, umuceri, amavuta yarenze umuhanda iribarangura, ihitana Nzamurambaho Emmanuel w'imyaka 53 wari uyitwaye, batatu bari kumwe na we barakomereka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonavanture yabwiye IGIHE ko bataramenya icyateye iyi mpanuka.

    Ati 'Iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, kuko yabaye mu masaha ya nijoro n'abakomeretse tukaba tutari kubabaza uko byagenze dutegereje ikizava mu iperereza'.

    SP Karekezi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera avuga ko mu bikunze gutera impanuka harimo uburangare bw'abakoresha umuhanda, kudasuzumisha ibinyabiziga no kutaruhuka bihagije.

    Ati 'Impanuka nyinshi kuzirinda birashoboka. Ubutumwa twaha abakoresha umuhanda icya mbere niba uri umushoferi ukwiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe, ukirinda gutwara ufite umunaniro igihe wumva ufite umunaniro ugaparika ku ruhande ukabanza ukaruhuka ugakomeza urugendo'.

    Abakomerekeye muri iyi mpanuka boherejwe kuvurirwa ku Bitaro bikuru bya Kibuye mu Karere ka Karongi.

    Mu karere ka Karongi impanuka y’imodoka yahitanye umwe batatu barakomereka

    Iyi modoka yari ipakiye ibicuruzwa bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-y-ikamyo-yahitanye-umwe-batatu-barakomereka

  • Kamonyi-Umugoroba wo Kwibuka30: Tuzakomeza Kwibuka abacu kugira ngo bizakomeze kuba Umurage, Uruhererekane-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabimburiwe n'Urugendo rwo kuva ahazwi nko ku Masuka ya Papa kugera ku rwibutso rw'Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Kibuza. Abitabiriye uyu mugoroba, basabwe ubufatanye ku rugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Bibukijwe ko Kwibuka ari imwe mu mpamvu yo gukomeza gusigasira Amateka ya Jenoside kandi ikaba imwe mu mpamvu zishegesha uwo ariwe wese uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uwayigizemo uruhare wese. Meya Dr Nahayo Sylvere ati'Tuzahora tubibuka ibihe byose'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye buri wese wafashe umwanya wo kuza muri uyu mugoroba wo Kwibuka ko; umwanya nk'uyu ari umwanya wo kongera Kwibukiranya Amateka yaranze Igihugu cy'u Rwanda haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Yibukije ko kuvuga aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugaruka ku Miyoborere mibi yabayeho, urwango n'ubugome byigishijwe ari ukubwira no gusobanurira neza abakiri bato batabizi.

    Ati' Iyo twaje hano rero mu mugoroba nk'uyu, aba ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya amateka yaranze Igihugu cyacu. Ibi byose iyo tubivuga tuba tugira ngo n'urubyiruko cyane cyane abatarabaye muri aya mateka babashe kuyumva neza, bayasobanukirwe, bibabere inzira nziza yo kugira ngo bakomeze kugira uruhare rufatika mu gukomeza kubaka Igihugu cyacu'.

    Hacanwaga urumuri rw'Icyizere.

    Akomeza ati' Aya mateka uyashingiyeho, biragaragaza neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka, ndetse yashobotse kubera ko ubuyobozi bwari buyishyigikiye, ndetse aribwo bwafashe iya mbere kugira ngo ibashe gukunda'.

    Yagize kandi ati'Ibi rero iyo tubivuga ni ukugira ngo tugire uruhare rukomeye mu gukomeza guhangana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside dukomeza kugenda tubona hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze mu bindi bihugu muri rusange'.

    Yakomeje yibutsa ko muri iki gihe cy'iminsi ijana(100Days) yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwateguye gahunda y'Ubudaheranwa, igamije kuba hafi Abarokotse Jenoside by'umwihariko Abatishoboye. Yashimiye uwo ariwe wese wagize kandi ugikomeje kugira uruhare mu gusura no kwihanganisha Uwarokotse, akamuba hafi, akamufasha mu buryo bwose bwongera ku mwubakamo icyizere cy'ubuzima.

    Dr Nahayo Sylvere, yasabye Abakuze, Urubyiruko kutemera ko Igihugu cy'u Rwanda kivugwa nabi, kutemera ko abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino bakomeza kubiba urwango abantu barebera, bagaceceka. Yahamagariye buri wese kubyamagana mu nzira izo arizo zose, inzira bakoresha buri wese akazinyura agamije kwerekana no kuvuga amateka mu buryo buri bwo, Amateka atuma abo bumva kandi bagasobanukirwa neza n'ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Urugendo rwahereye ku Masuka.

    Ubwo Mme Christine yasengaga.
    Umunota wo Kwibuka.
    Gitifu Umugiraneza atanga ikaze.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/12/kamonyi-umugoroba-wo-kwibuka30-tuzakomeza-kwibuka-abacu-kugira-ngo-bizakomeze-kuba-umurage-uruhererekane-meya-dr-nahayo/

  • Ni injyana yaje itwika, ariko ubu iri kuzima!… – #rwanda #RwOT

    Inkundura y'ikiragano gishya mu njyana ya Hip Hop ivuguruye mu mwihariko nyarwanda bise 'Kinyatrap', ntawakwirengagiza itafari yashyize ku muziki nyarwanda, nubwo bigoye gusobanura uko byifashe ubu.

    Abakunzi b’umuziki by’umwihariko Abanya-Kigali bari biteze kubona abasore bakora injyana ya Kinyatrap bategura ibitaramo byagutse, bagakora kandi bakamurika imizigo mu bihe bitandukanye, nyamara ibyagezweho ni bicye cyane.

    Iyi njyana ubona ko ifite abakunzi bayo bayifite ku mutima, nyamara abayikora basa n’abirengagiza urukundo bafitiwe n'icyizere bahaye abantu, uko imyaka ishira igenda imirwa n’indi miziki.

    Amavu n'amavuko ya Kinya-Trap

    Kinyatrap ni injyana ikomatanije Trap, Grime, Drill n'izindi njyana za Afro, ikaba ari injyana yazamukiye mu nsisiro za Nyamirambo na Nyarutarama, ahantu hatuye abasilamu benshi.

    Bitewe n'abantu batuye muri utu duce, usanga haba n'imvugo zihariye. Ibi byatumye n'amagambo menshi agize indirimbo za Kinyatrap yarabaga yihariye, atandukanye n'ikinyarwanda gisanzwe.

    Ibi byatumye iyi njyana irushaho kugira abantu bayikunda benshi, bibaza ibivugwa muri izi ndirimbo, bagakunda n'uburyo bivugwamo. Kwamamara kw’iyi njyana byashingiye ku bufatanye bw’ayikoraga.

    Abafatwa nk'inkingi za mwamba za Kinya-Trap:

    BushaliMu bateje imbere iyi njyana harimo Bushali ufatwa nk'Umwami wayo aho ari mu bahanzi ba mbere bayikozeho afatanije na Dr Nganji binyuze muri Green Ferry Music.

    Indirimbo yagiye hanze muri 2018 yiswe 'Nituebue' yabaye imbarutso yo kwamamara kw’iyi njyana, akaba ari indirimbo Bushali yayikoranye na Slum Drip na B-Threy.

    Bidatinze, Bushali yashyize hanze indirimbo yise 'Kinyatrap', bimuzamura ku gasongero cyane mu 2019 kugeza n'ubu umurindi w'uyu mugabo ku rubyiniro biragoye kubona uwo bawunganya.

    B-ThreyB-Threy na we yabaye urufatiro rukomeye rwa Kinyatrap dore ko mu myaka yose yakomeje kugendana na mugenzi we Bushali. Yarakoze cyane bakibarizwa mu itsinda, ndetse na nyuma yo gutandukana muri 2022 yashyize hanze uruhurirane rw'indirimbo yise “Muheto Wa Mbere”.

    Og2toneOg2tone uri mu basore b'umubiri muto na we ari mu bazamuye iyi njyana. Binyuze muri Loudsound Gang, yifashijije cyane imivugire yo ku muhanda. Mu bihe bitari ibya kure yashyize hanze uruhurirane rw'indirimbo yise “Umunyabigwi 2”.

    Kenny K ShotKenny K Shot ni umusore wihariye mu buryo bw'imirapire aho abikora bikanyura benshi, akagira icyongereza kinyura benshi. Umuziki awufata nk'ubucuruzi dore ko ari na bwo yize. Aheruka gushyira hanze uruhurirane rw'indirimbo yise 'Intare'.

    Ish KevinIsh Kevin na we ni indi nkingi ya mwamba muri Trap binajyanirana na Kinyatrap, indirimbo y'uyu musore “Amakosi” iri mu z’aba baraperi muri rusange bakora bene iyi njyana yabashije kugera kure aho kuva yajya hanze muri 2021 igiye kugeza Miliyoni 2 z'inshuro yarebwe kuri YouTube.

    Kugeza ubu kandi binyuze muri Trappish Music, afite abaraperi afasha barimo Bruce the 1st na Ririmba ndetse yamaze no gushyira hanze Album ya mbere.

    Slum Drip umusore muto muto ariko iyo afashe micro ibyo akora birenze ari mu batije umurindi KinyaTrap

    Dusoza iyi nkuru twavuga ko uwavuga ko ikibazo kiri mu bakunzi b'injyana ya Kinya-Trap yaba yirengagije uburyo abakora iyi njyana bakiranwa yombi ku rubyiniro. Ibi birumvikanisha ko abakora iyi njyana ari bo bakwiriye kubazwa ibyayo, kuko abafana bo ntibasiba kugaragaza urukundo ruhebuje bakunda iyi njyana. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142835/ni-injyana-yaje-itwika-ariko-ubu-iri-kuzima-ni-nde-ukwiye-kubazwa-ibya-kinya-trap-142835.html

  • Green Party yemeje imigabo n’imigambi n’abaza… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu kuri Olympic Hotel iherereye mu karere ka Gasabo, Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR-Green Party mu gihugu hose bahuriye mu nama yari igamije kwemeza imigabo n’imigambi bagiye kwinjirana mu matora ndetse no kwemeza abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka.

    Muri iyi nama, abayoozi b’iri shyaka bagaragaje ko imihigo bihaye mu mwaka wa 2017 babashije kuyigeraho ku kigereranyo cya 70%. Bimwe mu byo bari biyemeje kugeraho harimo kongera umushahara wa mwalimu, kugaburira abanyeshuri ifunguro rishyushye;

    Kohereza icyogajuru mu isanzure kigamije kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, gukuraho umusoro ku butaka no kubwegurira abaturage (Aha ntabwo ubutaka bweguriwe baturage ariko bahawe igihe kirekire cy’uko bwitwa ubwabwo aho byageze ku myaka 90).

    Zimwe mu mpamvu zabateye kutabasha kugera ku ntego zabo ku kigereranyo cya 100% nk’uko bari barabyifuje, Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ari uko iri shyaka atariryo rifite ubutegetsi. Indi mpamvu mu zatanzwe, ni uko iri shyaka ritari rimaze igihe kirekire cyane dore ko ryemerewe mu mwaka wa 2013.

    Bagaruka ku migabo n’imigambi, Dr Frank Habineza yatangaje ko mu kuyihitamo bayitondeye cyane bagakorana n’itsinda ry’inzobere mu kwiga ibibazo byugarije abanyarwanda ndetse bagashakira umuti ibyo bibazo ku buryo abantu bazaba babayeho neza.

    Imwe mu migabo n’imigambi ishyaka Green Party rigiye kwinjirana muri iki gihe cy’amatora, harimo kuzakuraho burundu abantu bafunzwe nta mpamvu, abantu bakuru n’abafite indwara zidakira bagafungurwa, kongerera umushahara abacamanza no kongera umubare w’abiga amategeko. Ibi ni mu rwego rwo kugira ngo ubutabera mu Rwanda buzabe buboneye muri iyi myaka itanu bihaye.

    Mu birebana na Demokarasi, Ishyaka Green Party ryiteguye kuzongera umubare w’abadepite ku buryo buri mudepite azaba ahagarariye abantu 100,000 bikoroshya mu buryo bwo kugera ku baturage no kumva ibitekerezo by’abaturage. Kuriha agaciro k’ibyangijwe mu gihe umuturage yaba yimuwe mubye.

    Mu bindi iri shyaka riteganya kuzashyira imbere muri iyi myaka, harimo kwishyura abaturage amafaranga y’ibishingwe bikabyazwamo umusaruro. Ikindi gikomeye iri shyaka ryagarutseho harimo kubaka imihanda ya gari ya moshi ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu no kongera umubare w’imihanda yubakwa mu kirere. 

    Muri iyi nama, Dr Frank Habineza wemejwe mu nama yabaye umwaka ushize ko ariwe uzahagararira iri shyaka mu matora ateganyijwe uyu mwaka ku mwanya wa Perezida, yatangaje ko yiteguye kwiyamamaza n’ishyaka ayoboye ku kigero cya 99% aboneraho gusaba abahagarariye iri shyaka mu gihugu hose kuzarangwa no kwitwararika no kwirinda imvururu mu gihe cyo kwiyamamaza n’amatora.

    Muri iyi nama kandi nibwo hemejwe abazahagararira Green party mu matora y’abadepite banagana na 63. Muri abo 63 harimo abagabo 30 n’abagore 33. Umukandida uzaba uhagarariye iri shyaka ku mwanya wa Perezida ni Dr Frank Habineza.

    Dr Frank Habineza yashimiye kandi ubuyobozi bw’igihugu kuba bubasha kubumva ndetse bagaha agaciro ibyifuzo n’ibitekerezo iri shyaka ritanga bityo bakabiganiraho basanga biri mu byihutirwa bakabishyira mu bikorwa. 

    Aganira n’itangazamakuru Dr Frank Habineza yemeje ko afite ikizere cyo kwegukana insinzi. Ati “Ubushize mu matora ya Perezida wa Repeburika ntabwo twabonye amajwi ahagaije ariko twibuke y’uko twari ishyaka rimwe ryonyine mu gihugu rihanganye n’andi mashyaka 9. Ntabwo yari umukandida w’ishyaka rimwe gusa. Mwibuke ko twari ishyaka ryari rimaze igihe gito ryemewe n’amategeko ndumva twari tumaze imyaka ine. Itandukaniro ubu, ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe n’imyaka 11 ryemewe n’amategeko urumva ko hari icyahindutse mu bukure.”

    Mu matora aheruka, Dr Frank Habineza wari uhagarariye iri shyaka yatowe ku majwi angana na 0.4% mu gihe mu matora y’abadepite Green Party yabashije kwegukana amajwi angana na 5% bituma bemererwa imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite ndetse banemererwa umuntu umwe mu mutwe w’abasenateri aho bahagarariwe na Senator Alex Mugisha.

    Mu nama yahuje Abarwanashyaka ba Green Party Rwanda mu mwaka ushize, bemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’iri shyaka ko ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu

    Hon Senateri Mugisha Alex hamwe na Mwiseneza JMV, akaba na Komiseri ushyinzwe Ibidukikije muri Green Party of Rwanda, nibo basangije Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda ibikubiye muri Manifesto y’ishyaka yemejwe izakoreshwa mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu

    Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda bitabiriye inama yemerejwemo imigabo n’imigambi ndetse n’abazahagararira iri shyaka mu matora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142877/green-party-yemeje-imigabo-nimigambi-nabazayihagararira-mu-matora-ya-perezida-nayabadepite-142877.html