Blog

  • I Bugesera byari amarira y’ibyishimo! Amakipe 2 yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri yo mu ntara y'Iburengerazuba, Sunrise FC na Etoile de l'Est nizo yamanutse mu cya 2 muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Ni nyuma yaho umunsi wa nyuma wa shampiyona wakinwe maze Etoile de l'Est itsindwa na Bugesera FC ibitego 3-0, bituma Bugesera FC iguma mu cyiciro cya mbere, doreko yanganyaga amanota na Etoile de l'Est zombi zari ku mwanya wa nyuma.

    Sunrise yo yatsinze Marine FC ibitego 3-1, naho Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, wari umukino utari ufite icyo uvuze cyane kuko amakipe yombi ntacyo yaharaniraga.

     

     

    Source : https://yegob.rw/i-bugesera-byari-amarira-yibyishimo-amakipe-2-yamanutse-mu-cyiciro-cya-kabiri-muri-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-yamenyekanye/

  • Kamonyi: Abantu batanu bapfiriye mu kirombe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ubwo abantu 15 bari mu kirombe cya Koperative yitwa COMIKA bari mu gikorwa gukogota amazi mu kirombe ngo babashe gukomeza akazi ko gucukura.

    Mu gihe bari muri ako kazi ko gukogota amazi, moteri yabazimiyeho, maze bafatwa n'umwuka wo mu kirombe 'gaz' , abakozi batanu bahita bapfa.

    Abapfuye ni Ngengimana Eric w'imyaka 32 y'amavuko, Ngendahimana Phanuel w'Imyaka 36, Manishimwe Jean Pierre w'Imyaka 29, Ntakaziraho Jean Damascene w'imyaka 35 na Ndayishimiye Gaspard w'imyaka 22 y'amavuko.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby'aya makuru.

    Yagize ati 'Bikekwa ko moteri bajyanyemo yabacuze umwuka, batanu muri bo bitaba Imana, naho icumi bakurwamo ari bazima harimo batanu bajyanwe ku bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho n'abaganga, abandi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karangara baravurwa barataha.''

    SP Habiyaremye yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangiye kuri iki kibazo.

    Yasabye abantu kwirinda kwishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, cyane cyane mu gihe cy'imvura, anasaba abaturage gutanga amakuru mu gihe hari ikibazo nk'iki kugira ngo impanuka nk'izi zirindwe.

    Kugeza ubu, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Remera-Rukoma.

    Iyi mpanuka y’ikirombe yabereye mu murenge wa Ngamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abantu-batanu-bapfiriye-mu-kirombe

  • Leta igiye guhindura uburyo yafashaga abize imyuga y'igihe gito guhanga umurimo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe na Nzigiyimana Gilbert, umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi,ushinzwe ubukangurambaga bw'urubyiruko, ku wa 09 Gicurasi 2024.

    Yabitangarije mu gikorwa cyo gutangiza amahugurwa y'amezi atandandatu agenewe urubyiruko rwize imyuga mu bihe bitandukanye, agamije kubatyaza ubwenge mu mikorere, yatangirijwe mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru.

    Kuva mu mwaka kuva mu 2021, Minisiteri yakoranye n'urubyiruko irufasha kubona igishoro n'ibikoresho bitandukanye bibafasha guhanga umurimo ariko bamwe bakabikoresha nabi.

    Muri iyi myaka itatu ishize, urubyiruko 3200 rwo mu turere 26 rwize ubumenyingiro rurimo abavuye Iwawa, rwafashijwe gutangira imishinga yo guhanga akazi ariko bamwe ntibakomeze, rimwe na rimwe kubera kuba batarize neza isoko.

    Gakuru Viateur wo mu Murenge wa Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru, yize umwuga wo gutunganya sinema no gufotora. Yabwiye IGIHE uko yatangiye ibikorwa byo gufotora ahereye mu Ruramba, akaza guhomba kuko atari yize neza isoko.

    Yavuze ko byamusabye kwimukira ku Munini, aho ubu akora ibijyanye na serivisi za Irembo akabivanga no gufotora ubukwe.

    Ati 'Iyo ntekereza kabiri mbere, nkatangirira bizinesi yanjye ku Munini, ubu mba ngeze kure. Kwiga isoko mbere ni iby'agaciro cyane. Niteze ko amahuurwa nzahabwa azanyagura birenzeho ngatera imbere.''

    Nzigiyimana Gilbert, umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ushinzwe ubukangurambaga bw'urubyiruko, na we yagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye imishinga y'urubyiruko idakomera; zirimo kuba bamwe barahawe ibikoresho batabanje guterugwa neza ngo bumve ibyo bagiye gukora banatekereze isoko.

    Yakomeje avuga ko hari n'amatsinda yahurizwaga hamwe ngo akore ariko abayagize batatanye, bityo guhuza imbaraga bikagorana.

    Ati 'Hari nk'itsinda wasangaga ritatanye, umwe aturuka muri uyu murenge, undi mu wundi kure kubahuriza hamwe bikabagora kubera urugendo rurerure bakora.''

    Yanagaragaje ko hari n'urubyiruko rutumvaga ibyo gukorana, aho buri wese yashakaga kujyana igikoresho iwabo ngo akorere ku ibaraza cyangwa mu rugo.

    Nzigiyimana,yongeyeho ko Minisiteri yahisemo guhindura uburyo byakorwagamo bigahabwa imiryango itegengwa na Leta, ngo yunganire mu mahugurwa ategura urubyiruko, kugira ngo babanze bahindure imyumvire bakore ibintu bifite intego.

    Hanganimana Sylvestre, umuvugizi w'umuryango BIOCOOR,uzashyira mu bikorwa uyu mushinga ku rubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru na Huye, yavuze ko igishya bazanye ari ukubanza gufasha urubyiruko kwisobanukirwa ubwabo bakanasobanukirwa abo bakorera n'aho bakorera.

    Ati 'Mu bo tuzafasha harimo ababyariye iwabo, abavuye Iwawa, ndetse n'abafite ubumuga. Abo bakeneye mbere na mbere kubanza kwigirira icyizere, bakanumva ko sosiyete itabajugunye. ''

    'Icyo bahanganira ni ubuzima n'iterambere. Nibamara guhumuka rero, bazakora, bisanishe n'icyerekezo cy'igihugu,tunabereke ko igihugu kibakunze, maze hakurikireho kubaha ibikoresho bibunganira gushyira mu bikorwa imyuga bize bajye ku isoko bakore biteze imbere.''

    Uretse aha i Nyaruguru, aya mahugurwa azatanangwa no mu turere twa Huye, Gakenke na Nyabihu; akazahabwa urubyiruko rugera kuri 200.

    Igihe bizagaraga ko bitanze umusaruro, ngo ubu buryo bukazahita bukwizwa mu gihugu hose.

    Uru rubyiruko rugiye guhabwa amahugurwa y’amezi atandatu, rwavuze ko ruyitezeho byinshi bizatuma batyara mu gushakisha ifaranga, bityo batere imbere

    Bucyana Pierre,Umuyobozi w’ishami ry’Ubucucuzi n’Umurimo mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko biteze ko aya mahugurugwa n’ibikoresho urubyiruko ruzahabwa, bizasiga bungutse ba rwiyemezamiriimo bashya.

    Hanganimana Sylvestre, umuvugira BIOCOOR, yavuze ko igishya bazanye ari ukubanza gufasha urubyiruko kwisobanukirwa ubwabo bakanasobanukirwa abo bakorera n'aho bakorera bityo bakarusaho kumenya isoko ryabo

    Nzigiyimana Gilbert yavuze ko kuyobora urubyiruko ruri guhanga akazi bizatuma ibyo bakora bitera imbere.

    Imihigo ni yose muri uru rubyiruko yo kutazapfusha ubusa amahirwe y’inyigisho n’ibikoresho bazahabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-guhindura-uburyo-yafashaga-abize-imyuga-y-igihe-gito-guhanga-umurimo

  • Ibigo byubahiriza uburiganire bw'abagabo n'abagore ni byo byinjiza neza-Minisitiri Dr Uwamariya – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije muri gahunda y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP yo guhemba ibigo byimakaje gahunda yo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi [Gender Equality Seal Certification] ikorwa ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO).

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne-Françoise Mubiligi yagaragaje ko mu mirimo itandukanye hakigaragara icyuho cy'abagore, bityo ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukemura icyo kibazo cy'ubusumbane.

    Ati 'Dukwiye gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa by'ubukungu aho abagabo biganje cyane mu byerekeye kubona imirimo. Ubusumbane bugaragara mu nkingi z'ingenzi z'ubukungu bw'igihugu nk'ubucukuzi, ubwikorezi, ubwubatsi, ikoranabuhanga n'itumanaho…nyamara impuzandengo y'amasaha abantu bakoramo imirimo yo mu rugo idahabwa usanga abagore bakora 24 ugereranyije na 13 abagabo bakora. Ibi bituma abagore batagaragara mu mirimo ibyara inyungu.'

    'Abantu bakurikije ingamba zo gukemura ikibazo cy'ubusumbane bw'abagore n'abagabo mu mirimo, bakirinda imvugo n'ibikubiye mu muco ndetse binyuze muri gahunda yo guhemba ibigo byateje imbere ihame ry'uburinganire, sosiyete z'ubucuruzi zagira uruhare rufatika mu kugabanya icyuho cy'abagore mu myanya ifata ibyemezo bigateza imbere umurimo udaheza.'

    Imibare igaragaza ko mu 2023 abagore bari bafite imirimo bagera kuri 46.9%, bakibanda cyane mu mirimo y'ubuhinzi, akazi ko mu rugo, n'ubucuruzi n'ibindi.

    Ni mu gihe abagore bari mu mirimo y'imyanya ifata ibyemezo ari 39%, na ho 90% by'abagabo bakora mu mirimo itanditse.

    Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu muri USAID Rwanda, Jessica Torens-Spence yagaragaje ko kwimakaza uburinganire bw'abagore n'abagabo mu bigo bito n'ibiciriritse ari yo soko y'iterambere kuko bituma byisanga ku isoko kandi bikabona abakozi bashoboye.

    Ati 'Iki gikorwa ku bufatanye n'Urugaga rw'Abikorera hamwe n'inzego zitandukanye za Guverinoma y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo byaguye ubwitabire bw'abiyemeza kwinjira muri gahunda yo kwimakaza uburinganire, kandi bituma habaho kudaheza mu iterambere ry'ibigo bito n'ibiciriritse, ndetse bigatuma abagore bagira amahirwe menshi yo guhabwa imirimo mu bigo byinshi.'

    'Twizeye ko mu gukomeza gufatanya n'abafatanyabikorwa, ibigo bito n'ibiciriritse bizabyungukiramo mu byo binjiza no kumenyekana kuko gahunda yo kwimakaza uburinganire ishishikariza kudaheza ikanamenyekanisha ibigo bigenda bitera intambwe mu kubahiriza uburinganire mu bikorwa bakora ari na ko barushaho kwigarurira abakozi bashoboye.'

    Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow yagaragaje ko iyi gahunda yatangijwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP mu 2017, abayobozi b'ibigo bakabanza bagaragazaga impungenge zo guhuza ibyo kwimakaza uburinganire hagati y'abagabo n'abagore no kwinjiza amafaranga nk'intego yabo y'ibanze.

    Ati 'Mu minsi ishize numvise umwe mu bayobozi b'ibigo avuga ko guhabwa igihembo nk'uwateje imbere uburinganire mu kazi byatumye akira. Yumvise ko kuziba icyuho cy'imishahara hagati y'abagore n'abagabo, gushyiraho uburyo bwo korohereza abakozi mu kazi no gushyira mu bikorwa gahunda z'uburinganire byazamuye umusaruro w'akazi gakorwa ndetse n'ibyinjira biriyongera.'

    'Ntitwagera ku iterambere ridaheza mu gihe umubare munini w'abaturage bacu, abagore bagihura n'ibibazo by'itotezwa rishingiye ku gitsina, guhembwa imishahara mito, ivangura no guhezwa mu mirimo imwe, ni yo mpamvu amashami ya Loni hano mu Rwanda twishimira ko hari Guverinoma iteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko urwego rw'abikorera rukwiye kubaka aho gukorera habereye bose kuko iyo ibigo by'ubucuruzi bifashe imyanzuro iha agaciro ibikenewe ku bantu b'ibitsina byose, bigaragaza ko bafunguye amarembo ku bantu bose ntawe baheje.

    Yagaragaje ko urwego rw'abikorera ruzagira uruhare rukomeye mu kugeza u Rwanda mu cyiciro cy'ibihugu bifite ubukungu buciriritse mu 2035, ndetse no mu bihugu bikize mu 2050, ariko bikazajyana no guhshyiraho uburyo abagore bagira uruhare muri iryo terambere baba abayobozi, abagenerwabikorwa n'abakozi.

    Ati 'Byagaragaye ko ibigo byubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bigira imikorere myiza n'inyungu y'amafaranga kandi bikabasha kwivana mu bibazo bikomeye no kubyaza umusaruro amahirwe abonetse. Ibi biterwa n'uko mu bantu b'ingeri zinyuranye habamo ubumenyi butandukanye, inararibonye n'ibindi bifasha kugera ku bisubizo by'ibibazo, guhanga ibishya no gufata ibyemezo bikwiye.'

    Ibigo byahawe ibihembo byo guteza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu kazi byinjiye muri iyi hagunda binyuze muri gahunda ya Hanga Akazi na Kungahara Wagura Amasoko iterwa inkunga na USAID Rwanda.

    Ibi birimo Aux Delices Honey, Virunga Biotech, Tropi Wanda, Akagera Coffee Project, Proxi Fresh, Masaka Creamery, SPF Kigega, Afrifoods na Thousand Hills.

    Kugeza ubu ni ubwa mbere ibigo bito n'ibiciriritse bihembwe muri iyi gahunda yo guteza imbere ihame ry'uburinganire mu mirimo yo mu bigo by'abikorera.

    Ibi bigo byashyizeho gahunda yo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye mu bakozi ndetse hari amarerero aho bakorera ku buryo umubyeyi w'umugore ufite umwana atabura uko akora akazi ke.

    Minisitiri Dr Uwamariya yasabye ibi bigo gukomeza intambwe batangiye kandi bagafasha n'abandi kubigeraho.

    Minisitiri Dr Uwamariya Valentine (iburyo) yagaragaje ko ibigo byubahiriza ihame ry’uburinganire byinjiza menshi

    Inzego zitandukanye zishyigikiye ko abagore bahabwa imirimo ku rugero rumwe n’urw’abagabo

    Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow yishimiye ko hari benshi bamaze kumva akamaro k’uburinganire

    Abafite ibigo bito n’ibiciriritse bimakaje uburinganire bari mu bahembwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byubahiriza-uburiganire-bw-abagabo-n-abagore-ni-byo-byinjiza-neza

  • Nyamasheke: Umukecuru w'imyaka 97 yabonetse yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Kagarama Umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke tariki 11 Gicurasi 2024.

    Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n'umuturage wari uhanyuze agiye mu murima w'umuceri mu gishanga cya Mugonero. Uyu muturage yahise atanga amakuru ubuyobozi bugera aho byabereye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bajyanyeyo n'inzego z'umutekano na RIB basanga atari ngombwa kujya gusuzumisha umurambo.

    Ati 'Yahanutse ku mukingo abanza umutwe n'amazuru, abura umutabara kuko nta wuzi igihe yahanukiye. Umurambo ntabwo twahohereje kuwusuzumisha mu bitaro kuko n'abo mu muryango we bari bahari babibona ko nta wamwishe'.

    Uyu mukecuru wibanaga, mu rugo iwe hari hakinze bigakekwa ko yaba yari avuye mu rugo iwe hari aho agannye yagera muri iyo nzira intege zikamubana nke akagwa munsi y'umukingo.

    Abaturanyi be bavuga ko hari uwo mukingo wari usanzwe umugora kuko ngo hari n'ubwo yawugeragaho kuwunyuraho bikamunanira akarindira abamuterura bakamugeza mu rugo.

    Ati 'Ubutumwa twahaye abaturage ni ukuba hafi y'abantu bashaje bakabashajisha neza kuko abageze mu za bukuru umubiri wabo uba ufite intege nke hari n'igihe aba bafite indwara agendana'.

    Mu ngamba umurenge wafashe mu kwita ku buzima bw'abageze mu za bukuru harimo kubabarura, abibana, imiryango yabo igahabwa inshingano yo kubaba hafi, abatabafite bagashakirwa inshuti zibitaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umukecuru-w-imyaka-97-yabonetse-yapfuye

  • ADEPR Gihogwe yibutse ku nshuro ya 30 Jenosid… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, nibwo abayobozi bo mu itorero ADEPR mu Rwanda, abo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iz’umutekano, abakristo n'inshuti z'abateranira kuri ADEPR Gihogwe bazindukiye kuri uru rusengero mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane z'Abatutsi bishwe bazira uko bavutse bari basanzwe bahakorera umurimo w'Imana.

    Ku ikubitiro, habanje umwanya wahariwe amakorali, maze abaririmbyi bose bagaruka ku mateka mabi yaranze igihugu mu 1994, ari nako bihanganisha abarokotse, bavuga bati ‘nyuma y’ibyabaye hari icyizere cy’ubuzima.’ 

    Nyuma y’isengesho ryabimburiye ibindi bikorwa byose byakorewe muri uyu muhango, umushumba mukuru wa Paruwasi ya Gihogwe yavuze gato ko kuri uyu munsi hibukwa abari abanyetorero 45 b’iyi Paruwasi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko abari ababwirizabutumwa 2, abadiyakoni 4, abaririmbyi 12, n’abakristo 47.

    Umuyobozi wa ADEPR, Ururembo rwa Kigali, Pastor Valentin Rurangwa wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yagarutse ku gutsindwa kw’amadini n’amatorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’icyo akomeje gukora muri iki gihe mu rwego rwo kugarura abari baravuye ku Mana mu nsengero no kurushaho kubaba hafi hirindwa icyabatoneka. 

    Yagize ati: “Muri biriya bihe bya Jenoside, hagaragaye ubugwari ku ruhande rw’amadini n’amatorero kimwe n’izindi nzego zari mu gihugu zishinzwe kurengera abaturage. Babaye ibigwari, iyo bataba ibigwari, iyo bagira umutima bakunda abo bayobora ntabwo bari kwemera ko ubwicanyi nka buriya bw’indengakamere bukorerwa igice kimwe cy’abanyarwanda.”

    Yakomeje avuga ko ayo mateka y’ubugwari muri iki gihe bayaheraho bubaka ibishya, batanga inyigisho z’isanamitima, begera abarokotse, ari nako babafasha mu buryo bufatika, aho kugeza ubu bamaze kububakira amazu 19.

    Muri uyu muhango, Senateri Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda guhera mu gihe abakoloni bageraga mu Rwanda bafatanyije n’abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika bitwaga abimisiyoneri, mu gihe cy’ubukoloni na za Repubulika, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uko yaje guhagarikwa n’ingabo zahoze ari iza RPA zari zirangajwe imbere na  Perezida Kagame.

    Mu buhamya yatanze, umubyeyi warokokeye i Jali  n’ikiniga cyinshi, avuga inzira ikomeye cyane yanyuzemo ndetse n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umwana we wari igisekeramwanzi ndetse n’umugabo we wari umwalimu mu itorero rya ADEPR. 

    Umuyobozi waje ahagarariye umuryango wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, yakomeje  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho no gushimira iki gikorwa cyo Kwibuka itorero rya ADEPR ryateguye gikorwa muri Paruwasi zose mu bihe bitandukanye.

    Uyu muyobozi abwira urubyiruko yagize ati: “Aya mateka twanyuzemo rubyiruko, uku guteshwa agaciro, ntimuzemere ko igihugu cyacu gisubira aho cyavuye. Birasaba gukunda u Rwanda.”

    Uyu muhango, wasojwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rukuta ruriho amazina ya bamwe mu bakristo basengeraga kuri ADEPR Gihogwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rurembo rwa Kigali giteganijwe ku ya 24 Gicurasi 2024, mu gihe kugeza ubu habarurwa imibare y’abasengeraga muri uru rurembo ibarirwa mu 687 ariko igikorwa cyo gushakisha n’abandi bambuwe ubuzima kikaba gikomeje.


    Umuyobozi w’Itorero ADEPR Ururembo rwa Kigali yavuze ko abanyamadini n’amatorero baranzwe n’ubugwari mu gihe cya Jenoside, n’icyo  bakomeje gukora hirindwa ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi


    Abasengera kuri ADEPR Gihogwe bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Hon. Senateri Mureshyankwano Marie Rose niwe watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda


    Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zose z’umutekano mu Rwanda


    Umukozi wa Ibuka yagarutse ku by’itorero rya ADEPR ryaciyemo ibice abanyetorero, avuga no ku bashumba biyambuye umwambaro wa gishumba bakica abakristo babo


    Amakorali anyuranye yatambukije ubutumwa bw’inkomezi mu ndirimbo


    Korali Rangurura yo kuri ADEPR Gihogwe yahumurije abitabiriye uyu muhango




    Hibutswe abakristo n’abayobozi basengeraga kuri ADEPR Gihogwe bazize uko bavutse bakavutswa ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Hacanwe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwavuye mu bihe by’icuraburindi kandi rudateze kubisubiramo ukundi




    Uyu mubyeyi yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwashenguye benshi



    Ubwo abayobozi berekezaga ahari urukuta rw’amwe mu mazina yabashije kumenyekana


    Senateri Mureshyankwano yashyize indabo ku rukuta rw’amazina


    Inzego z’umutekano zashyizeho indabo




    Iki gikorwa kmcyitabiriwe n’abaturutse mu madini n’amatorero atandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142876/adepr-gihogwe-yibutse-ku-nshuro-ya-30-jenoside-yakorewe-abatutsi-amafoto-142876.html

  • Bitunguranye Bruce Melodie yakuwe mu bahanzi baririmba mu kwishimira igikombe cya APR FC #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie ntabwo agaragara ku rutonde rw’abahanzi bari buririmbe muri Kigali Pelé Stadium APR FC yishimira igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye.

    Uyu munsi ni bwo shampiyona isozwa, APR FC iraba yakiriye Amagaju akaba ari nabwo iza gushyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye.

    Mu rwego rwo kwishimira iki gikombe yegukanye ku mwaka wa yo wa mbere isubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, kikaba igikombe cya 22 mu mateka ya yo, yateguye ibirori byo kukishimira.

    Ni ibirori yatumiyemo abahanzi bagezweho bagomba gususurutsa abakunzi b’iyi kipe muri Kigali Pelé Stadium.

    Kuri gahunda hari Bruce Melodie, Riderman na Chriss Eazy, aba bagafashwa ba Dj Toxxyk uri bube uvanga vanga imiziki.

    Gusa ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu, mu buryo butunguranye Bruce Melodie ntabwo yagaragaye mu bahanzi bari bube bari muri ibi birori, amakuru ISIMBI yamenye avuga ko uyu muhanzi atumvikanye na APR FC kuko yasabaga ko yubakirwa urubyiniro kandi ntabyo bateguye ndetse iyi kipe ikavuga ko itanabona aho rujya.

    Bruce Melodie yakuwe mu bahanzi bagomba kuririmba mu birori bya APR FC

    Riderman, Chriss Eazy na DJ Toxxyk ni bo bari bususurutse abakunzi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bitunguranye-bruce-melodie-yakuwe-mu-bahanzi-baririmba-mu-kwishimira-igikombe-cya-apr-fc

  • Nkombo: Umwana w'imyaka itanu yarohamye mu Kivu arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Kamagembo Umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 11 Gicurasi 2023.

    Saa tanu n'igice za mu gitondo nibwo uyu mwana w'imyaka itanu yagiye kuvoma amazi mu kiyaga cya Kivu, yijyanye ageze ahita arohama birangira yitabye Imana.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkombo, Abdul Djabar Ntahomvukiye yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanye n'inzego z'umutekano na RIB aho iyi mpanuka yabereye basanga atari ngombwa ko umurambo w'uyu mwana woherezwa ku bitaro gukorerwa isuzuma.

    Agace umuryango w'uyu mwana utuyemo kamaze kugezwamo amazi meza ari naho gitifu Ntahomvukiye ahera asaba abaturage b'Umurenge wa Nkombo kujya bakoresha amazi meza ari mu mavomo Leta y'u Rwanda yabegereje aho kuvoma amazi y'ikiyaga cya Kivu.

    Avuga ko n'iyo haboneka impamvu ituma bavoma aya mazi bidakwiye ko umwana yijyana kuvoma ikivu atari kumwe n'umuntu mukuru.

    Ati 'Twaganiriye n'abaturage tubereka ko umwana adakwiye kujya kuvoma mu Kiyaga cya Kivu atari kumwe n'umuntu mukuru'.

    Ahantu uyu mwana yarohamye hafite ubujyakuzimu bwa metero imwe n'igice bivuze ko umuntu mukuru ataharohama ngo apfe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-umwana-w-imyaka-itanu-yarohamye-mu-kivu-arapfa

  • Nyanza: RIB yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho icyaha cya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo Nsigaye Valens w'imyaka 54, Kayihura Innocent w'imyaka 51, Ndatimana Idrissa w'imyaka 52, Mugabowinkaka Musa w'imyaka 71 ndetse na Majyambere Innocent w'imyaka 48.

    Aba bose bakurikiranyweho gukora icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mata 1994 aho bakekwaho kuba barishe abantu batandatu. Iki cyaha bakaba baragikoreye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Mukoni.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe dosiye zabo zigiye gutunganwa kugira ngo zohererezwe Ubushinjacyaha.

    Nsigaye Valens akekwaho kwica uwitwa Uwase wari uzwi kw'izina rya Nyirabebere. Iki cyaha akaba yaragikoreye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso mu Mudugudu wa Mubuga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugira ngo bimenyekane ko Nsigaye Valens yakoze iki cyaha cya Jenoside, byaturutse ku ntonganya zabaye hagati y'uyu mugabo na Musabyimana Donathile ubwo bari mu kabari, Musabyimana akamubwira ko yirirwa yidegembya kandi yarishe umwana witwa Uwase mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu mugabo wemera icyaha cya Jenoside yakoze, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibirizi mu gihe dosiye ye igiye gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 91 ku gisobanuro cy'icyaha cya Jenoside ivuga ko Icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry'uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by'intambara:

    Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw'umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    RIB irashishika yasabye abantu bose bafite amakuru ku bantu bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa aba bazi aho imibiri y'Abazize Jenoside yaba yarahishwe n'akoze jenoside, ko batanga amakuru kugira ngo hatangwe ubutabera ndetse n'iyo mibiri y'imurwe inshyingurwe mu cyubahiro.

    RIB yagaragaje ko bidakwiriye ko abantu bafite amakuru kuri Jenoside bategereza ko bagirana amakimbirane ngo babone gutanga amakuru nko kwihimura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-rib-yataye-muri-yombi-abagabo-batanu-bakekwaho-icyaha-cya-jenoside