Blog

  • APR FC yanganyirije n’Amagaju FC mu birori bi… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa 30 ndetse ukaba n’umunsi wa nyuma wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru saa munani kuri Kigali Pelé Stadium.

    Umukino watangiye ikipe ya APR FC iri hejuru abakinnyi bayo barimo Kwitonda Allain Bacca gusa rutahizamu, Victor Mbaoma akabupfusha ubusa imbere y’izamu.

    Victor Mbaoma wabonaga afite igitutu cyo gushaka gutsinda igitego hakiri kare kugira ngo anyure kuri Ani Elijah bari bahanganiye ku gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona yakomeje guhusha amahirwe menshi imbere y’izamu nkaho ku munota wa 16 yahawe umupira mwiza na Alain Bacca gusa arekuye ishoti rikubita ku maguru y’umunyezamu w’Amagaju FC.

    Amagaju FC yaje gutungurana atsinda igitego ku munota wa 32 gitsinzwe na myugariro w’iburyo Bizimana Ibutihati ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu unyura kuri ba myugariro bose ba APR FC umusanga aho yarahagaze.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira APR FC yashoboraga kubona igitego kuri kufura nziza yari ibonye maze iterwa na Ishimwe Christian gusa umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje isatira ishaka uko yakwishyura gusa Amagaju FC aza kubona uburyo buremereye ku munota wa 58,uwitwa Malanda Destin asigaranye n’umuzamu wenyine arekuye ishoti rimukubita mu gituza umupira uba uvuyemo gutyo.

    Nyuma yo kurata amahirwe APR FC yahise ikosora Amagaju FC ihita iyitsinda igitego gitsinzwe na Ombolenga Fitina.

    Umukino warangiye APR FC inganyije n’Amagaju FC igitego 1-1.Ikipe y’Ingabo z’igihugu yahise isoza shampiyona idatsinzwe iri kumwanya wa mbere ndetse inashyikirizwa igikombe yari yakegukanye ku munsi wa 27 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

    Mu rwego rwo kwishimira iki gikombe cya shampiyona cya 22 yegukanye kuva yashingwa mu 1993 ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yateguye ibirori bidasanzwe aho mbere y’uko umukino utangira habanje kujyaho DJ Toxik na MC Brian baba basusurutsa abafana.

    Hanakozwe ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutuma abaje kwihera ijisho uyu mukino bidagadura nkaho abanyeshuri bo ku Nyundo bakomeye ingoma mu buryo budasanzwe.

    Chriss Eazy na Riderman bo baririmbye mu mwanya w’ikiruhuko ubwo igice cya mbere cyari kirangiye ndetse na nyuma y’umukino. 

    Ikindi kandi uyu mukino wari witabiriwe n’abamwe mu banyabigwi bakiniye APR FC barimo Jimmy Gatete, Eric Nshimiyimana, Didier Bizimana, Sibo Abdul, Ndizeye Aimé Ndanda, Byusa Wilson uzwi nka Rudifu ndetse ninawe wazanye igikombe.

    Mbere y’umukino na nyuma yawo hakozwe akarasisi hakomwa n’ingoma

    Abanyabigwi b’ikipe ya APR FC nibo bazanye igikombe 

    Jimmy Mulisa aganira na mugenzi we Jimmy Gatete bakinanye

    Abafana bari biteguye mu buryo budasanzwe 

    Dj Toxik wasusurukije abafana muri uyu mukino 

    APR FC nyuma yo gushyikirizwa igikombe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142892/apr-fc-yanganyirije-namagaju-fc-mu-birori-bidasanzweihabwa-igikombe-amafoto-142892.html

  • Ibyishimo aterwa n’iterambere ry’umuziki! Chr… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wa nyuma wa Shampiyona.

    Uyu mukino wa APR FC n’Amagaju warangiye ari kimwe ku kindi.

    Ibi byatumye APR isoza nta mukino n’umwe intsinzwe,  inashyikirizwa igikombe mu birori byitabiriwe na Minisitiri w'Ingabo n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda.

    Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye Chriss Eazy abifashijwemo DJ Toxxyk yasusurukije abitabiye uyu mukino, bamweretse urukundo rwo hejuru.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu musore yavuze ko yishimiye uburyo abo mu mikino byumwihariko uw'umupira w'amaguru barabatekereje, avuga icyo abona bisobanuye.

    Mu buryo bwe yagize ati'Ni ibintu byo kwishimira cyane kandi navuga ngo umuziki nyarwanda uri kugendana na byose dufite mu Rwanda uko igihugu cyacu gitera imbere na wo uri kujya mbere.'

    Yikije ku kuba ari umukunzi w’akadasohoka wa APR FC ati'APR ni umuntu wanjye cyane birenze kabisa, ngiye kuvuga ibintu by'umupira naba ngize cyane kubera umuziki warantwaye ariko buriya iyo ndi ahantu nitonze mbameze gutya.'

    Minisitiri w’Ingabo, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka bashyikirijwe igikombe Chriss Eazy yaserutse gitore mu birori bya APR FC yegukanye Shampiyona ku nshuro ya 22 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142900/ibyishimo-aterwa-niterambere-ryumuziki-chriss-eazy-yahishuye-urwo-akunda-apr-fc-amafoto-142900.html

  • Hari ibyo abantu batamenya-Chriss Eazy yikije… – #rwanda #RwOT

    Byari ibirori bibereye amaso byitabiwe n'abafana benshi ba APR FC na bake b'Amagaju byahuraga nubwo igikombe cyari cyararangije kubona nyiracyo.

    Ibirango bya Primus byari hose nk'umuterankunga mukuru, Band ya APR FC iriyerekana, abakaraza bo ku Nyundo n’ababyinnyi kuko byari ibirori byo gusoza.

    Chriss Eazy akaba ari mu basusurukije abitabiye ibi birori mu ndirimbo ze zitandukanye.

     Nyuma yo gutaramira abitabiriye ibirori by'iyi kipe ahorana ku mutima,mu kiganiro na InyaRwanda yagarutse ku ngingo yo kuba Bruce Melodie ku munota wa nyuma atabashije kuboneka.

    Chriss Eazy abisobanura agira ati'Mu muziki habamo ibintu byinshi abantu batamenya.'

    Yongeraho ati'Ku mpande zombi haba habayeho impamvu runaka kandi yumvikana twese rero aba ari umuziki ariko aba ari n'akazi.'

    Mbega yumvikanisha ko ntawagira uwo atera ibuye kuko buri umwe aba ari mu kazi ke.

    Yavuze kandi ko yishimira kuba byibuze ababarizwa mu mupira w'amaguru batangiye gutekereza ku buryo wahuzwa n'umuziki.

    Ageze ku buryo abafana bamwakiriye, avuga ko bimutera ubwoba bwiza.

    Avuga ko urukundo bamwereka ruhora rumusunikira gushaka gukora ibyiza kurushaho kuko aba yumva ariwo mwenda abafitiye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142901/hari-ibyo-abantu-batamenya-chriss-eazy-yikije-kuri-bruce-melodie-wanze-gutaramira-mu-biror-142901.html

  • Chriss Eazy na Riderman batanze ibyishimo bisesuye ku bakunzi ba APR FC mu birori bibereye ijisho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu birori bibereye ijisho byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye, kikaba igikombe cya 22 cya shampiyona mu myaka 30 imaze, abahanzi Riderman na Chriss Eazy bamaze ipfa abakunzi b’iyi kipe bari muri Kigali Pelé Stadium.

    Uyu munsi ni bwo APR FC yagombaga gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2023-24, hari nyuma y’umukino usoza shampiyona yakiriyemo Amagaju.

    Ibi birori byabanjirijwe n’akarasisi k’abakunzi ba APR FC babanje kuzenguruka umujyi wa Kigali.

    Mu rwego rwo kwizihiza iki gikombe, yari yateguye aho yari yatumiye abahanzi nka Chriss Eazy na Riderman ni mu gihe DJ Toxxyk yasusurutsaga abakunzi b’iyi kipe bari muri Stade.

    Byari ibirori bibereye ijisho aho Dj Toxxyk yabanje gushyushya abakunzi ba APR FC mu ndirimbo zitandukanye.

    Mbere y’umukino habanje itorero rya Nyundo Dreamers Initiative, aho ryabyinnye imbyino gakondo benshi mu bari muri Stade bakanyurwa.

    Nyuma ni bwo hahise hatangira umukino nyirinzi, igikombe kikaba cyasohowe kigaragiwe na bamwe mu banyabigwi b’iyi kipe nka Jimmy Gatete, Nshimiyimana Eric, Bizimana Didier, Jimmy Mulisa, Ndizeye Aime Desire, Rudifu na Sibo Abdul.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 1 cy’Amagaju ku busa bwa APR FC.

    Hahise hakurikiraho Dj Kavori wasusurikije abantu mu ndirimbo zimwe na zimwe zakunzwe mu Rwanda nka Chagua ya Urban Boys ft Jay Polly, Itangishaka ya Fireman n’izindi.

    Bahise baha umwanya umuhanzi Chriss Eazy wakiranywe amashyi menshi cyane n’abari muri Stade, yahereye kuri Stop, akurikiza Bana yabyinanye n’abari muri Stade, uyu muhanzi ubarizwa muri Giti Business Group yageze kuri Jugumila yakoranye na Phil Pater na Kevin Kade, biba ibindi bindi kuko no mu myanya y’icyubahiro bahagurutse bacinya umuziki.

    Nyuma ya Chrss Eazy hahise hakurikiraho igice cya kabiri cy’umukino. Omborenga Fitina yaje kwishyurira APR FC umukino urangira ari 1-0.

    Nyuma y’umukino hahise hakurikiraho Band ya APR FC, yazengurutse ikibuga iririmba zimwe mu ndirimbo za APR FC. 0

    Umwanya wari ukurikiyeho ni uwa Riderman, Igisumizi gikuru cyari gitegerejwe n’abantu benshi, yinjiriye mu ndirimbo ye ‘Horo’.

    Riderman yahise akurizaho Indirimbo ye ‘Igitangaza’, yakomereje kuri ‘Till I die’ yakoranye na Urban Boys yasoreje ku ndirimbo ye “Abanyabirori”.

    Hahise hakurikiraho umuhango wo gutanga igikombe, wabanjirijwe no guhamagara abakozi bose ba APR FC FC umwe kuri umwe, guhera ku batoza batwaye iki gikombe bayobowe na Thierry Froger kugeza ku bakinnyi bose b’ikipe.

    Igikombe APR FC yegukanye
    DJ Toxxyk ni we wasusurukije abari muri Stade
    Abafana bari benshi kandi babukereye
    Bamwe mu banyabigwi ba APR FC babonetse kuri uyu mukino bazirikanywe
    Jimmy Gatete asuhuza Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira
    DJ Kavori yahawe umwanya agaragaza icyo ashoboye
    David Bayingana na MC Brian ni bo bari abashyushyarugamba kuri uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chriss-eazy-na-riderman-batanze-ibyishimo-bisesuye-ku-bakunzi-ba-apr-fc-mu-birori-bibereye-ijisho-amafoto

  • Rusesabagina yihakanye ibihumbi 20 by'Amayero yahaye FLN, yikoma Niyomwungere wamugejeje i Kigali – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina yongeye kumvikana mu mvugo ihakana ibyaha byose yemereye imbere y'ubutabera bw'u Rwanda n'imbabazi yasabye Umukuru w'Igihugu, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24 yo mu Bufaransa. Cyabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga kuko uyu mugabo yari ari i San Antonio muri Texas aho asanzwe atuye.

    Ni ikiganiro kibaye nyuma y'umwaka urenga uyu mugabo ahawe imbabazi zatumye asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahurwa, ibindi birangizwa.

    Muri iki kiganiro na France 24, umunyamakuru Marc Perelman abaza Rusesabagina niba atari afite ubwoba umunsi yafataga indege imwerekeza i Burundi, ariko bikaza kurangira yisanze i Kigali ndetse agatabwa muri yombi.

    Undi mu gusubiza avuga yikoma Pasiteri Niyomwungere Constantin uri mu bagize uruhare mu kumugeza i Kigali, ashimangira ko yari yamwizeye kuko yumvaga ari umukozi w'Imana.

    Ati 'Nari mbizi ko ari ibintu birimo ibyago kubera ko na mbere yo kwemera ubutumire nari ndi kuvugana n'umugabo nari narabwiwe nk'umugabo ukorera Imana, nk'Intumwa y'Imana. Ntabwo nari nzi ko ashaka kunshimuta, ariko nari mfite ubwoba bwo kujya mu Karere, ariko abantu bari bafite inshingano (zo kumutumira) bari bazi uwo mushinga.'

    Nubwo Rusesabagina avuga ibi, muri Werurwe mu 2021 ubwo Pasiteri Niyomwungere Constantin yatangaga ubuhamya mu rubanza rwe, yavuze ko nta wigeze amutumaho uyu mugabo, ahubwo yahisemo gukorana n'ubutabera bw'u Rwanda nyuma yo kumenya imigambi ya Rusesabagina.

    Bishop Niyomwungere yasobanuriye urukiko uko yahuye na Rusesabagina n'uko yababajwe n'ibikorwa bye byo kwica abaturage, ahitamo gukora ibishoboka byose arafatwa kugira ngo abo ibikorwa bye byagizeho ingaruka bahabwe ubutabera.

    Yavuze ko yumvise amarira y'abaguye mu bitero akumva yamufasha abagizweho ingaruka n'ibitero babona ubutabera.

    Ati 'Sinize karate, sinzi kurashisha imbunda. Kwemera ibyo bintu nari mfite ibintu bibiri birimo kwemera gupfa cyangwa ngakira. Ninjye watanze igitekerezo ngiha Michael. Icyo nari nkwiriye gukora naragikoza mu gihe gikwiye.''

    Yakomeje ati 'Navuga ko ari Umwuka Wera wamfashije, nafataga n'igihe cyo kwiyiriza ubusa Nsenga.''

    Niyomwungere yavuze ko yamenye ibikorwa bibi bya Rusesabagina nyuma yo gusoma amakuru kuri internet, ndetse abimubazaho, undi abimwemerera atazuyaje.

    Ati 'Nagize ubwoba nk'umukozi w'Imana. Naramuhamagaye mvugana na we, ndamubaza nti 'abantu bawe ni bo bakoze bino.'

    Rusesabagina mu kumusubiza yagize ati 'Icyambabaje ni uko babikoze, uwitwa Sankara, umuvugizi wacu, akajya kuri radio akemera ko ari twe twabikoze. Byari gukorwa hanyuma tukabishyira mu mbuga nkoranyambaga, tukavuga ko byakozwe n'abasirikare b'u Rwanda, ibyo bibangisha abaturage.'

    Yihakanye ibihumbi 20 by'Amayero yahaye FLN

    Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN. Yavuze ko yateye inkunga y'ibihumbi 20 by'Amayero ndetse akanakusanya andi agamije gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    Iyi mvugo kandi yuzuzwa n'ikiganiro hagati ya Rusesabagina ari kumwe na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge yabarizwaga muri FLN.

    Mu biganiro bagiranye icyo gihe Gen Irategeka yaramubwiye ati 'Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice.''

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha, yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro hitwaga mu murima.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko umwana wa Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago witwa Ndagijimana Jean Chrétien, ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Icyo gihe yagize ati 'Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa na Sankara batwerekaga amafoto.''

    Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ari we atuma kureba amafaranga.

    Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk'umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe.

    Muri iki kiganiro na France24, Rusesabagina yihakanye iby'aya mafaranga nubwo yayemereye mu butabera bw'u Rwanda.

    Ati 'Nta mafaranga nahaye uwo mutwe witwaje intwaro'

    Umunyamakuru Marc Perelman yahise amwibutsa ko yabyemereye Urukiko, undi mu kumuhwika avuga ko 'nabyemeye kugira ngo ndokore ubuzima bwanjye.”

    Ikindi Rusesabagina yongeye guhakana ni ibaruwa yanditse asaba imbabazi kugira ngo afungurwe.

    Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

    Rusesabagina yihakanye ibihumbi 20 by'Amayero yahaye FLN


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yihakanye-ibihumbi-20-by-amayero-yahaye-fln-yikoma-pasiteri

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze muri Sénégal ku wa 11 Gicurasi 2024, agirana ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Sénégal kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024 byatangaje ko ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi byibanze ku ngeri zitandukanye z'ubufatanye buhari hagati y'impande zombi.

    Itangazo rigira riti 'Perezida Bassirou Diomaye Faye uyu munsi yagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Paul Kagame ku byerekeye ubufatanye buhari hagati y'u Rwanda na Sénégal. Umukuru w'igihugu kandi yatumiye Perezida Kagame basangira ifunguro ry'amanywa mu bihe byaranzwe n'ubucuti.'

    Perezida Kagame arava muri Sénégal yerekeza muri Guinée-Conakry kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024.

    Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Faye yarahiriraga kuyobora Sénégal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

    U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

    U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y'Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n'ahandi.

    Perezida Kagame asuye Sénégal nyuma y’iminsi mike Bassirou Diomaye Faye atorewe kuyobora iki gihugu

    U Rwanda na Sénégal bisanganywe ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’impande zombi

    Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal

    Perezida Kagame arava muri Sénégal yerekeza muri Guinée-Conakry kuri uyu wa Mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-bassirou-diomaye-faye-wa-senegal

  • Ni amatiku- U Rwanda rwasubije u Burundi bwarushinje uruhare mu gitero cy'i Bujumbura – #rwanda #RwOT

    Iki gitero kikimara kuba, Umuvugizi wa Polisi y'u Burundi na Minisiteri y'Umutekano w'Imbere, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko abantu 38 ari bo bakomeretse, ndetse iki gihugu gishinja u Rwanda kukigiramo uruhare.

    Mu itangazo Guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi mu 2024, yavuze ko 'u Burundi budakwiriye kuvanga u Rwanda mu bibazo byabwo by'imbere mu gihugu'.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko 'mu bigaragara mu Burundi hari ikibazo kigeze aho Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda uruhare mu iturika rya grenade rihurutse kuba i Bujumbura, ibintu tudafite aho duhuriye nabyo na gato ndetse tudafite n'impamvu yo kujyamo. u Burundi bufite ikibazo k'u Rwanda ariko nta kibazo twe dufitanye n'u Burundi.'

    U Rwanda rwakomeje 'rusaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo by'imbere mu gihugu ndetse no kutazana u Rwanda muri ayo matiku.'

    Amakuru avuga ko gerenade imwe yatewe ku bagenzi bari batonze umurongo muri iyi gare mu masaha ya saa moya n'igice y'umugoroba wa tariki ya 10 Gicurasi 2024. Indi yatewe hafi y'ikigo cy'abapolisi bashinzwe kurinda inzego zo mu Burundi.

    Mu bantu 38 bakomerekeye muri iki gitero, harimo batanu bakomeretse bikabije, gusa u Burundi buvuga ko nta n'umwe wapfuye.

    Iby'iki gitero byakomeje kuba agatereranzamba kuko mu bafashwe Guverinoma y'u Burundi yerekanye kuri uyu wa Gatandatu, harimo umwe bivugwa ko yari amaze iminsi mu maboko y'inzego z'umutekano, ku buryo bitumvikana uko yagize uruhare mu bitero kandi afunze.

    Uburakari kandi imbere mu gihugu ni bwinshi kubera ubuzima bukomeje guhenda, aho kuri ubu kubona ibyangombwa nkenerwa nk'ibikomoka kuri peteroli, isukari, ibinyobwa n'ibindi ari ingume mu Burundi kubera ibura rikabije ry'amadovize.

    Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bufite ikibazo cy'abatabwumva bari imbere mu gihugu barimo abahoze ari abambari ba Gen Alain Guillaume Bunyoni wakatiwe burundi azira ibyaha birimo gushaka guhirika Ndayishimiye.

    Bunyoni ni umwe mu basirikare bari bafite igitinyiro mu Burundi, hakiyongeraho n'amafaranga yigwijeho mu myaka hafi 20 yari amaze mu nzego z'ubutegetsi z'u Burundi.

    Mu gisirikare cy'u Burundi naho hamaze igihe harimo kutumvikana biturutse ku mwanzuro wo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhangana n'umutwe wa M23. Byavuzwe ko aboherezwayo biganjemo abo mu bwoko bw'Abatutsi, bamwe bakagenda nta bikoresho bihagije mu gihe abandi batumva icyo barwanira dore ko ibihugu byinshi byakunze kugaragaza ko ikibazo cya Congo kizakemurwa mu buryo bwa politiki kurusha ubwa gisirikare.

    Mu minsi ishize bamwe mu basirikare b'u Burundi bagaragaye i Goma bigaragambije ku babayobora, bikavugwa ko batari bishimiye uburyo bafashwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-amatiku-u-rwanda-rwasubije-u-burundi-bwarushinje-uruhare-mu-gitero-cy-i

  • Thierry Froger ntakiri umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    APR FC yemeje ko umufaransa wayitozaga, Thierry Froger itazakomezanya na yo nubwo yayihesheje igikombe cya shampiyona.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo APR FC yemeje Thierry Froger nk’umutoza mukuru wa yo mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.

    Froger ntabwo yishimiwe n’abakunzi ba APR FC nubwo yatsindaga, ahanini bo bavugaga ko ikipe yakabaye ikora ibirenze, ntibishimire ibyemezo bye, ni kenshi bagiye bamuririmba ngo abavire mu ikipe.

    Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024 ni bwo yatoje umukino we wa nyuma, ni umukino w’umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona aho yakiriye Amagaju amakipe yombi anganya 1-1.

    Kuba nta mukino APR FC isigaranye muri uyu mwaka, bivuze ko n’amasezerano ya Thierry Froger yari afitiye APR FC yarangiye.

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko amasezerano ya Thierry Froger yarangiye ndetse ko umwaka w’imikino utaha batazakomezanya.

    Ati “Ntabwo tuzakomezanya, ntabwo tuzakomezanya. Tuzamuha amahirwe ajye gushakira ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twamutumye yarabikoze asabe akazi nk’uko abandi bazagasaba, ariko kugeza ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi amasezerano ya bo arangiye, ubwo ntabwo ari aba APR FC.”

    Thierry Froger yegukanye shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe, yatsinze imikino 19 anganya 11. Ni igikombe cya 22 APR FC yegukanye, kiba igikombe cya 5 kikurikiranya yegukanye.

    Gusa Thierry Froger n’abungiriza be ntabwo bitwaye neza mu Mikino Nyafurika aho basezerewe rugikubita, Igikombe cy’Amahoro yaviriyemo 1/4 isezerewe na Gasogi United.

    Thierry Froger yatoje umukino we wa nyuma muri APR FC

    Chairman wa APR FC yemeje ko APR FC itazakomezanya na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/thierry-froger-ntakiri-umutoza-wa-apr-fc


  • Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga:

    Ndikuriyo Patient 

    Iradukunda Daniel 

    Abedel Matomona 

    Dusabe Jean Claude 

    Tuyishime Emmanuel 

    Dusabimana Janvier 

    Nkurunziza Seth 

    Rukundo Abdoul Rahman 

    Destin Malanda Excause 

    Ndayishimiye Eduard 

    Irumva Justin 

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

    Pavelh Nzira

    Christian 

    Fitina Ombolenga 

    Nshimiyimana Ynussu 

    Niyigena Clement

    Mugisha Gilbert 

    Ruboneka Jean Bosco

    Niyibizi Ramadhan 

    Nshimirimama Ismael Pitchou

    Kwitonda Allain Bacca

    Victor Mbaoma 

    Ni umukino ikipe ya APR FC iri buherweho igikombe cya shampiyona yegukanye ku munsi wa 27 itsinze ikipe ya Kiyovu Sports igitego 1-0.  

    Mu rwego rwo kwishimira iki gikombe cya shampiyona cya 22 yegukanye kuva yashingwa mu 1993 ikipe y’Ingabo z’igihugu yateguye ibirori bidasanzwe aho mbere y’uko umukino utangira habanje kujyaho DJ Toxik na MC Brian baba basusurutsa abafana.

    Hanakozwe ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutuma abaje kwihera ijisho uyu mukino bidagadura nkaho abanyeshuri bo ku Nyundo bakomeye ingoma mu buryo budasanzwe.

    Chriss Eazy na Riderman bo bari buze kuririmba mu mwanya w’ikiruhuko ubwo igice cya mbere kiraba kirangiye ndetse na nyuma y’umukino. Byari biteganyijwe ko na Bruce Melodie ari buze kuririmba gusa byarangiye we bidakunze bitewe nuko hari ibyo yasabye ntiyabihabwa birimo Birimo nko kubakirwa urubyiniro.

    Ikindi kandi nyuma y’umukino hategerejwe akarasisi aho abakinnyi b’ikipe ya APR FC n’abafana babo bari buzenguruke bimwe mu bice bigize umujyi wa Kigali bafite igikombe ubundi basoreze ku Kimuhurura ahari ibiro by’iyi kipe.

    Tuvuye mu birori tukagaruka mu mukino, ikipe ya APR FC igiye gukina n’Amagaju FC irwana no kurangiza shampiyona idatsinzwe kuko kugeza ubu bitari byayi baho.

    Uyu ni umukino wa kabiri ikipe ya APR FC FC igiye gukina n’Amagaju FC kuva yakongera gukina icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’uko yari yaramunutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2019. Umukino ubanza muri shampiyona Amagaju FC yari yatsinzwe ibitego 3-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142891/live-apr-fc-yakiriye-amagaju-fc-mu-mukino-uvanze-nimyidagaduro-142891.html

  • Ineza, Ishimwe, Uwase, Mugisha: Amazina icumi y'abana yakunzwe cyane mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma w'umwaka havuka abana ariko ibyo kubita amazina byigaragazamo impinduka kuko ntiwapfa kubona ya mazina arimo incyuro nka 'Sibomana' agendanye n'imibereho umubyeyi arimo.

    Mu biganiro bitandukanye uzumvana ababyeyi muri iki gihe, uzasanga bita amazina barebye agezweho bita ay'icyerekezo, ariko bakanayahuza n'ibyiza umwana abazaniye, bityo ikaba inganzo ituma baterura bakavuga bati 'Mugisha' cyangwa 'Ishimwe'.

    Ibi bitandukanye na mbere kuko witegereje amazina menshi y'abantu bafite imyaka iri hejuru ya 35 uyu munsi bafite amazina asozwa n'Imana, cyangwa arengurira ku bikorwa by'abari bakikije ababyeyi babo.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report 2020), igaragaza ko amazina asa yahawe abana benshi muri uyu mwaka.

    Mu bana b'abahungu bose bavutse mu 2023, abagera kuri 7991 bahuriye ku izina rya Ishimwe, irya Mugisha ryiswe 3703, abiswe Irakoze ni 3031, ba Hirwa ni 2693, na ho Igiraneza ryahawe abana 2378.

    Ni mu gihe ku bana b'abakobwa izina ryayoboye andi ni Ineza ryahuriweho n'abana 7780, rikurikirwa na Uwase (5477), Ishimwe (5415), Irakoze (3367), na Igiraneza (2927).

    Dusabumuremyi Anicet, wabyaye umuhungu tariki 7 Gicurasi 2024, yabwiye IGIHE ko we n'umugore we bumvikanye ko imfura yabo bazayita izina ry'umuryango wabo mushya bamaze igihe bashinze.

    Ati 'Yitwa Dusabumuremyi, ni izina ry'umuryango. Twabyumvikanyeho nko mu mezi arindwi kuko mbere bari baratubwiye ko azabyara umukobwa kuko twari twarabyumvikanye n'ubundi ko ryaba ari iry'umuhungu cyangwa iry'umukobwa. Bambwiye ko ari umuhungu n'ubundi ntabwo byari kujya kure y'ibyo twari twaratekereje mbere.'

    Undi mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, ufite umwana umaze amezi abiri yabwiye IGIHE ko umwana bibarutse bamwise Agabe, habura amezi atatu ngo bibaruke.

    Ati 'Madamu yakundaga kubimbaza inda imaze kugira amezi nk'ane tumaze kumenya igitsina cy'umwana…ariko hagati y'amezi atandatu n'arindwi izina ry'umwana ryari ryamaze kuboneka. Rijyana n'amazina twari twise uwa mbere kuko twari twamwize Inema. Uyu wa kabiri rero twamwise Agabe bishingiye ku mazina yanjye ariko kandi twumva ni umuhungu, urebye ni ishami ryacu nagabe amashami rero y'abazadukomokaho.'

    Aba bagabo bose bahamya ko kwita izina ari umushinga ababyeyi bombi bagomba kumvikanaho mbere kugira ngo bitazabatungura bakabura iryo bahurizaho.

    Mu mazina 20 yiswe abana benshi mu 2023, nibura rimwe ryahawe abana barenga 1000.

    Imibare y'abana banditswe bakivuka mu 2023 bagera kuri 90%, bigaragaza igabanyuka rya 2% kuko mu 2022 abana bari banditswe ku ijanisha rya 92.9%. ni mu gihe abanditswe mu minsi 30 bavutse bavuye kuri 95.9% mu 2022 bagera kuri 98.5% mu 2023.

    Amazina 20 yahawe abana benshi mu Rwanda, ku buryo hari abana nibura 1000 bahuriye ku izina rimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ineza-ishimwe-uwase-mugisha-amaziya-10-yiswe-abana-benshi-mu-2023