Blog

  • Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi beretswe ibyo kwitaho mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite – #rwanda #RwOT

    Ibyo babyeretswe mu Nteko Rusange zateraniye mu gihugu hose aho zaberaga mu midugudu kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024.

    Uretse kurebera hamwe ibyo bakwiriye kwitaho mu matora banarebeye hamwe ibyagezweho muri Manifesto y'imyaka irindwi ishize ndetse n'ibiteganyijwe mu myaka itanu iri imbere.

    Chairman w'Akagari ka Sibagire gaherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Karegeya Callixte, yavuze ko icyo bifuza ku banyamuryango ari ukwitabira amatora ku bwinshi kandi bakarangwa n'ikinyabupfura.

    Ati ' Icyo dusaba abanyamuryango bakwitaho ni ukwitabira amatora mu kinyabupfura kandi bakayitabira ku bwinshi bishimiye baniteguye gushyigikira umukandida wacu. Gusa ibi bizabanzirizwa no kwamamaza umukandida wacu turabasaba kuzabikora mu mutekano ntawe bahutaje.'

    Mbuguje Celestin utuye mu Mudugudu wa Kimpima mu Kagari ka Sibagire yavuze ko kimwe mu byo bishimiye muri Manifesto y'imyaka irindwi ishize ari uko bubakiwe amashuri hafi, ivuriro n'umutekano, avuga ko biteguye gukomeza gushyigikira umukandida wabo.

    Mukakizima Donatha we yavuze ko mu nama bakoze babasabye kutajenjeka bakarushaho kwamamaza umukandida wabo ari nako basaba ko muri Manifesto nshya bazagezwaho umuhanda wa kaburimbo wabahuza n'Akarere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza, yavuze ko byabafasha gutera imbere kurushaho.

    Ab'i Huye basabwe kutajenjeka mu kwamamaza umukandida wabo

    Abo mu Mudugudu wa Ngoma VI, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma,Akarere ka Huye, basabwe kwitabira amatora ku bwinshi kandi bakirinda kujenjeka mu kwamamaza umukandida wabo.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Mutarindwa Stanislas, Komiseri muri FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ngoma, yagaragaje ibyakozwe mu nzego nyinshi z'ubuzima bw'igihugu birimo ibikorwaremezo nk'imihanda ya kaburimbo yageze henshi mu Mujyi wa Huye, Sitade Mpuzamahanga ya Huye yasanwe n'ibindi.

    Mu mibereho myiza n'uburezi herekanywe uko amashuri yakomeje kwegerezwa abaturage,umushahara wa mwalimu ukazamuka ndetse n'abana bakaba barira ku ishuri.

    Yongeyeho na gahunda zigenewe kwita ku batishoboye harimo n'abageze mu zabukuru, byose bikaba ari ibyiza FPR-Inkotanyi yazaniye abanyarwanda.

    Ku gikorwa cy'amatora yibukije abanyamuryango bose kuzayitabira ashishikariza by'umwihariko urubyiruko rugejeje imyaka kuzitabira amatora kuko kutitabira amatora ari igihombo.

    Mihigo Marie Noella, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Ngoma VI, yabwiye IGIHE ko amatora bayiteguye neza nk'ubukwe bashyigikira umukandida wabo Paul Kagame ku rwego Perezida.

    Ati 'Ni umukandida wacu dukunda, tuzi aho atugejeje, yatugejeje kuri byinshi. Twebwe iyo baje kuduhugura nk'uku kuba ari nko korosora uwabyukaga, twebwe ni umuryango wacu, twumva intsinzi ari iyacu.''

    Komiseri w'imibereho myiza, mu rugaga rw'abagore, Uwase Assumpta, rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi we yagize ati ' Turabashishikariza bose kuzitabira amatora, ndetse n'ibikorwa byose by'umuryango biteganyijwe muri iyi minsi,kuko uretse iyi nteko na nyuma yayo hazaba n'izindi nama mu masibo.''

    Kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024, nibwo hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abadepite, abanyarwanda bose by'umwihariko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakaba basabwa kuzagiramo uruhare rugaragara.

    Abo muri Rwamagana basabwe kuzarangwa n'ikinyabupfura mu kwamamaza umukandida wabo

    Mbuguje Celestin yavuze ko biteguye amatora neza

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Huye basabwe kuzitabira amatora mu kinyabupfura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-beretswe-ibyo-kwitaho-mu-matora-ya-perezida-n

  • Abangavu barenga ibihumbi 19 batewe inda mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'inda zitateganyijwe ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije u Rwanda ndetse abayobozi b'inzego zinyuranye bamaze igihe bashyira imbaraga mu kubirwanya, nyamara imibare ntigabanyuka ahubwo hari n'igihe yiyongera.

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23534.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abagore babyaye muri uwo mwaka barimo abafite kuva ku myaka 10 kuzamura.

    Iyi raporo igaragaza ko hari abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse mu 2023 biyongereye bagera kuri 75.

    Abana banditswe ko bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 mu 2022 bari 20,109, na ho mu mwaka wa 2023 bariyongereye bagera kuri 21,469.

    Muri Werurwe 2024, ubwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Valentine Uwamariya yari mu Ntara y'Amajyaruguru, yagaragaje ko iyo umwana atewe inda imburagihe acikiriza amashuri, hakaba ubwo usanga umwana abyaye afite imirire mibi, cyangwa bombi babayeho mu buzima bubi.

    Yavuze ko umuti w'iki kibazo ugomba gushakirwa mu muryango, ababyeyi bagasabwa kwita ku buzima bwa buri munsi bw'abana babo.

    Yagize ati “Icya mbere kigomba gukorwa nyuma yo kwigisha no gusobanura ni amategeko agomba gukurikizwa, ababigizemo uruhare bagahanwa bikabera n'isomo abandi, ariko cyane cyane twese tugafatanyiriza hamwe kurinda umwana kubera ko akenshi usanga ari ababyeyi babigizemo uruhare ariko noneho n'undi wese wabibonye agomba kugira icyo akora ntibiharirwe gusa uwo muryango.”

    Abakobwa 99% babyaye bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 bari babyaye bwa mbere mu gihe 1% yari abyaye inshuro zirenze imwe.

    Imibare kandi igaragaza ko abana babyawe n'aba bakobwa batarengeje imyaka 19, bari bafite ikigereranyo cy'amagarama 2,975. Abakobwa bavukanye amagarama 2,937 mu gihe abahungu bavutse kuri aba bakobwa bo bavukanye amagarama 3,013.

    Raporo ya NISR ntigaragaza aho abagore babyaye bafite imyaka iri munsi ya 19 batuye ariko igaragaza ko mu bana barenga ibihumbi 340 bavutse mu gihugu hose, abarenga 5% bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19, na ho 22% bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 20 na 24.

    MIGEPROF igaragaza ko abangavu batewe inda zitateganyijwe mu mwaka wa 2023, mu Ntara y'Iburasirazuba bari hagati y'imyaka 14-19 batewe inda ari 8801, mu gihe abo mu Ntara y'Amajyaruguru ari 3724.

    Ni mu gihe abagabo 70 b'Iburasirazuba ari bo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana.

    Abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 19 bageze kuri 21552 mu mwaka wa 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abangavu-barenga-ibihumbi-19-batewe-inda-mu-2023

  • ePoBox, agasanduku k'ikoranabuhanga kitezweho kubyutsa umutwe w'Iposita y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyatangiye mu 1962 ifatanye n'Iposita y'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma ibihugu bibonye ubwigenge buri gihugu kigira ikigo cyacyo.

    Icyo gihe Iposita y'u Rwanda yahise iba imwe mu mashami ya Minisiteri y'Ubwikorezi n'Itumanaho kugeza mu 1992 ubwo yabaye ikigo ukwacyo cyigenga mu miyoborere, umutungo n'ibindi.

    Kuba ubukombe kw'Iposita y'u Rwanda bigaragazwa n'uko iyo urebye kuri aderesi z'ibigo bitandukanye hasi hakeruka agasanduku k'iposita k'ikigo n'imibare yako kugira ngo ushaka kubandikira cyanga kubona ubutumwa ahanyure.

    Icyakoze muri iyi minsi Isi iri ku muvuduko iri hejuru, wabonaga ko iki kigo kitarumva neza iyi ngingo bigatuma n'abantu benshi bagana ibigo bitanga serivisi imwe aho wabonaga ko iyahigaga izindi mu gutahukana umuhigo ufatika ishobora kuba yarahiye ijanja.

    Ni ibintu bishimangirwa n'Umuyobozi w'Iposita y'u Rwanda, Célestin Kayitare yavuze ko uyu munsi abantu benshi bazi iposita nk'ikigo gitumikira abantu mu gutanga ubutumwa bwanditse, 'ukumva umuntu akubwiye ko atibuka igihe yandikira umuntu ku mpapuro sisanzwe uretse kwandikira umuntu umutumira mu bukwe.'

    Ati 'Ariko mwarabibonye ko bisigaye bikorerwa ku ikoranabuhanga abasohora impapuro ni bo bake, abahaguruka batwara enveloppe ngo ayikuzanire ni bake ibintu byose biri ku ikoranabuhanga.'

    Icyakora Kayitare agaragaza ko uyu munsi bari mu mavugurura atadukanye ashingiye ku gushingira imirimo bakora yo gutumikira abantu, ikoranabuhanga ari ryo ribigizemo uruhare runini.

    Ati 'Iri koranabuhanga ryatwituyeho ngo pa! Covid-19 noneho yaje ari rurangiza uretse abantu kwishyurana ku ikoranabuhanga n'ibyanditswe ni ko byagenze cyane cyane mu bigo bya leta. Ntushobora gutwarayo ibaruwa bakubwira ko bidakunda.'

    Kayitare yerekanye ko bakomeje guhuza ikoranabuhanga n'imirimo bakora ya buri munsi, akerekana ko mbere byatangiye kubateza ubwoba 'dusa n'aho Isi ituguye hejuru ariko turi kubihuza bijyanye no gukora ubusesenguzi butomoye cyane ko hari amakuru twari dufite tutabashaka gusesengura neza.'

    ePoBox, umusemburo w'impinduka z'Iposita y'u Rwanda

    Mu gukomeza gutera imbere no kwimakaza ikoranabuhanga byuzuye, Iposita y'u Rwanda yatangije uburyo bw'ikoranabuhanga bwiswe ePoBox aho umuntu ashobora kugira agasanduku k'iposita ariko k'ikoranabuhanga gatandukanye n'agasanzwe.

    Iri koranabuhanga rigezweho rizajya ryifashishwa mu kugeza ku bantu ibyo bohererejwe, bigateganywa ko rizafasha abantu barenze ibihumbi bigera kuri 15000 basanzwe bafasha ku mwaka.

    Aha ni handi umuntu akurikirana ibintu bye yatumije aho bikiva nk'i Amsterdam mu Buhorandi kugeza bimugezeho i Nyakarezo muri Rusizi bidasabye kuva iwe.

    Ubusanzwe umuntu watumije ibintu yasabwaga kuba afite agasanduku k'iposita, bikamusaba ko guhora aza kureba niba ibintu bye byahageze, rimwe agasanga ntibirahagera, agasubirayo gutyo.

    Ibi byaterwaga n'uko abantu bose batari bafite uburyo babonamo ubutumwa bubabwira aho ibintu byabo bigeze n'uburyo byabageraho, kuko uba usanga bamwe bakoresha ududanduku tw'abandi, batandukana na byo bikaba ibindi bibazo.

    Kuri iyi nshuro byaba ari ubutumwa mu nyandiko cyangwa ikindi kintu gifatika wohererejwe binyuze ku iposita wakira ubutumwa bugufi bukubwira ko hari ikintu wohererejwe, bugusaba n'aho bakigusangisha.

    Uhitamo uburyo n'aho uri bwakirire ibyo wohererejwe, bivuze ngo gishobora kukohererezwa cyangwa ugahitamo aho bakigushyirira ukazakihasanga

    Ni uburyo bukora kuri telefoni zose kuko ufite agatelefone gato akanda *801*631#, cyangwa www.epobox.rw k'ufite telefone igezweho ubundi agatanga agakurikiza amabwiriza ajyanye n'imyirondoro ye n'aho abarizwa.

    Uwiyandikisha asabwa 8000 Frw mu mwaka avuye kuri 15000 Frw umuntu yatangaga mu gufungura agasanduku k'iposita gasanzwe mu biro by'Iposita y'u Rwanda, hanyuma bakamuha 'certificat d'adresse' ye ku giti cye idasangirwa.

    Kayitare ati 'Ubu buryo buzafasha cyane ku buryo wa muntu wazaga kureba niba ikintu cye cyahageze, agasanga ntacyo, ejo yagaruka bikaba uko, kuri iyi nshuro uzajya uza kugitwara uzi ko cyaje cyangwa usabe ko tukigugereza aho utuye.'

    Yagaragaje ko bari guteganya kwagura ibikorwa bagakorana n'ibigo by'ubwikorezi bitandukanye 'ibishobora kugenda kuri za moto tuzagira ubwumvikane n'amahuriro n'amamoto, amakamyo, bisi n'ibindi.'

    Uburyo bwari busanzwe buzagumaho, uburyo bugamije cyane gufasha abandi batabonaga uburyo bwo gukoresha iposita, ikindi buri wese akagira iye, bagatanga serivisi ku bantu batayishyura.

    Iposita y'u Rwanda iri mu mavugurura yo kunoza serivisi zayo cyane ko bitarenze uyu mwaka iri mu myiteguro yo kujya kuri sitati yo kuba ikigo cya leta gusa ahubwo ikaba ikigo cy'ubucuruzi cya leta ibizwi nka 'State Owned Enterprise.'

    Aha ni ha handi ikigo gitanga serivisi zunguka, kikanungukira leta Kayitare akavuga ko 'tuzaba dukora uko dushoboye ngo serivisi twiyemeje gutanga cyangwa izo leta yatwemereye gutanga zigerwaho kandi twishakamo amafaranga.'

    Kugeza uyu munsi Iposita y'u Rwanda ifite ahantu 15 ibarizwa mu gihugu ahantu hazwi hakunda guhurira abantu, nka Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Ngoma na Kirehe, Bugesera, Kigali, Gicumbi, Musanze, Rubavu.

    Iki kigo kandi gikorera za Karongi, Rusizi, Nyanza, Huye n'ahandi, ibiro byayo bikabarizwa mu bice byo hagati niba bari nka Nyanza, bakabishyira hagati ku buryo n'umuturage wa Ruhango atagorwa no kwifashisha serivisi zabo.

    Umuyobozi w'Iposita y'u Rwanda, Célestin Kayitare yagaragaje ko iki kigo kiri mu mavugurura akigira ikigo cy’ubucuruzi

    Utu dusanduku tw’iposita tuzagumaho ahubwo twunganirwe n’utwikoranabuhanga

    Iposita y’u Rwanda yamuritse udusanduku tw’iposita tw’ikoranabuhanga

    Ubusanzwe Iposita y’u Rwanda ifasha abantu bagera ku bihumbi 15 ku mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/epobox-agasanduku-k-ikoranabuhanga-kitezweho-kubyutsa-umutwe-w-iposita-y-u

  • 2023 SUV Volkswagen Teramont; Imodoka nshya zigiye kujya ziteranyirizwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu zimwe mu modoka ziteranywa na VW mu Rwanda zirimo izo mu bwoko bwa Polo zikoreshwa mu buryo bwa taxi cyane, izo mu bwoko bwa Passat, izikoreshwa mu bwikorezi za Amarok, Tiguan ziri mu zakunzwe cyane na Teramont zo mu myaka inyuranye, zigiye kwiyongeraho n'izakozwe mu mpera za 2023.

    Iyo imodoka nshya z'uru ruganda zizanywe ku isoko ry'u Rwanda, abakozi barwo babanza gufata igihe cy'ukwezi cyo kwihugura ku bijyanye n'imiteranyirize yazo, uko ziteranywa n'ibindi byangombwa biba bikenewe kugira ngo zitangire kugurishwa.

    Kuri ubu amahugurwa ageze kure, ndetse bikaba biteganyijwe ko imodoka ya mbere ya 2023 SUV Volkswagen Teramont, izakandagira mu mihanda yo mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

    Zifite imiterere yihariye

    Izi modoka zizajya zikoresha lisansi yo mu bwoko bwa Mogas 95. Ni lisansi igezweho, iyunguruye kurusha imenyerewe ku isoko ry'u Rwanda ya Mogas 93. Iyi ya Mogas 95 iba igenewe by'umwihariko ibinyabiziga bifite moteri zisaba ingufu nyinshi.

    Iyi lisansi kandi igira ingaruka nke ku bidukikije ugereranyije n'izindi. Mu bilometero 100 by'urugendo byibuze iyi modoka izajya ikoresha litiro zirindwi gusa z'iyi lisansi.

    Imodoka ya 2023 SUV Volkswagen Teramont ifite imyanya irindwi. Kuva imbere ujya inyuma ifite uburebure bwa metero 5.05, ikagira ubugari bwa metero 1.98, uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa metero 1.77 mu gihe intera iri hagati y'amapine y'imbere n'ay'inyuma ingana na 2.98.

    Iyi ntera iri hagati y'amapine y'imbere ni ndende ku buryo imbere hayo haba harimo umwanya uhagije abayirimo babasha kwisanzuriramo.

    Ifite vitesse umunani zihinduranya mu buryo bwa automatique, imbaraga ziyitwara zigaturuka mu mapine ane icya rimwe, ibizwi nka 'four-wheel drive', 4X4, cyangwa 4WD. Amoko yazo afite moteri zikorwa na Volkswagen za 'TSI' na 'FSI' zikagira ingufu za 'horsepower' zihera kuri 220.

    Muri izi modoka harimo izifite moteri ya litiro ebyiri ifite ibitembo bine, irekura ingufu za kilowati 162, n'izindi za torque 350. Hari kandi izisumbuyeho zifite moteri ya litiro 3.6 zifite ibitembo bitandatu byo mu nyuguti ya 'V' ikagira ingufu za kilowati 206.

    Akenshi hari igiye umuyobozi w'ikinyabiziga afata feri bitunguranye amapine akikuba bikaba byatuma imodoka ita umurongo bigateza impanuka, izi zo zikoranye ikoranabuhanga rya 'Anti-locking Brake System [ABS', rituma iyo hafashwe feri ihutiyeho amapine adahita yikuba ahubwo iri koranabuhanga rikagabanya umuvuduko wayo mu gihe gito cyane igahagarara amapine atikubye.

    Ifite kandi uburyo bwa 'Electronic Stability Programme [ESP]' butuma imodoka ishobora guhagarara cyangwa kugabanya umuvuduko mu gihe yo ubwayo yumvise ko iri kugana mu merekezo atandukanye n'ayo umuyobozi wayo aganamo, bishobora guterwa n'ubunyerere bw'umuhanda n'ibindi.

    Ikindi n'uko imodoka y'ubu bwoko ikoranye ikoranabuhanga riyobora umuyobozi w'ikinyabiziga mu gihe ashaka kuyiparika, uburyo bwihariye bwo kuzana ubushyuhe imbere mu modoka mu gihe bibaye ngombwa, n'irindi koranabuhanga rihambaye riri gushyirwa mu modoka nshya ziri kuzanwa ku isoko muri iyi myaka.

    2023 SUV Volkswagen Teramont ziratangira guteranyirizwa mu minsi ya vuba

    2023 SUV Volkswagen Teramont ni imodoka ishobora gutwara abantu barindwi

    Iyi modoka ifite ikoranabuhanga ridasanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/2023-suv-volkswagen-teramont-imodoka-nshya-zigiye-kujya-ziteranyirizwa-mu

  • APR BBC yandagarijwe imbere yumukuru wigihu… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye uheruka gutorerwa kuyobora Sénégal. 

    Ikipe y'Ingabo yakinnye uyu mukino idafite ba kizigenza bayo babiri Noel Obadiah na Adonis Filer bavunikiye mu mukino wo ku wa Gatandatu wa Rivers Hoopers. 

    Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Axel Mpoyo na Mike Fofana. Agace ka mbere karangiye AS Douanes iyoboye umukino n'amanota 23 kuri 18 ya APR BBC. 

    Iyi kipe yo muri Sénégal yakomeje gukina neza cyane no mu gace ka kabiri, abarimo Fofana na Maduk Akec bakomeza kwigaragaza. Abakinnyi ba APR BBC bo amakosa yakomeje kubabana menshi birangira agace ka kabiri karangiye AS Douanes iyoboye n'amanota 44 kuri 28 ya APR BBC. 

    Agace ka gatatu kagombaga kwerekana koko niba APR BBC ifite gahunda yo gukuramo ikinyuranyo ikaba yatsinda ariko nk’uko basoje agace ka kabiri bagarutse ubona ko bafite guhuzagurika amakosa aba menshi yaba mu kwataka ndetse no kugarira ariko abasore ba AS Douanes bo bagakomeza kwihagararaho bashaka uko batsinda.

    Byaje kubahira cyane bayobora aka gace karangira bafite amanota 63 kuri 46 ya APR BBC. Agace ka nyuma k'umukino kageze abasore ba APR BBC bamaze kwiheba babona ko bidashoboka ko batsinda uyu mukino n'umutoza wabo azana abakinnyi batagaragaye mu mikino yabanje nka Chris Ruta n'abandi. 

    Urwego rwabo birumvikana ko rutari nk'urw’abakoreshwaga muri iyi mikino kuko ni umukino wa mbere bo bari bakinnye. Umukino waje kurangira APR BBC itsinzwe amanota 79 kuri 54 ihita ifata umwanya wa nyuma muri iyi Sahara conference biyibuza kuzagaragara mu mikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe mu mpera z'uku kwezi hano i Kigali muri BK arena.

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yarebye uyu mukino ari kumwe na Bassirou uyobora Senegal

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142917/apr-bbc-yandagarijwe-imbere-yumukuru-wigihugu-inzozi-zigarukira-nzira-142917.html

  • Ari wowe Elijah wamugura? – Chairman wa APR FC wanagarutse ku yandi mazina avugwa muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bavugwa muri iyi kipe itigeze ibifuza ari ibihuha.

    Umwaka w’imikino wa 2023-24 mu Rwanda waraye ushyizweho akadomo, APR FC ikaba yemeje ko yagiye ku isoko hari abakinnyi yatangiye kurambagiza ngo babe bayerekezamo.

    Hari amakuru yagiye avugwa ko iyi kipe yifuza abakinnyi batandukanye barimo Leandre Onana wahoze muri Rayon Sports ubu akaba ari muri Simba SC ndetse na rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah ukomoka muri Nigeria

    Chariman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko abo bakinnyi batari mu bakinnyi iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yifuza ndetse ashimangira ko nubwo Ani Elijah amwemera ariko atamugura.

    Ati “Oya ntabwo barimo. Wowe wamuzana Elijah [Ani] ? Njye ndamwemera. Ku giti cyanjye ndamwemera ariko wagira ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga ukazabahemba iki? Iyo ni imibare, mushaka tumere nk’abafite abanyamahanga bangahe ku mwanya umwe.”

    Chairman wa APR FC yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bazageragaza kubaka ikomeye umwaka utaha ariko bizashingira ku mikoro kuko na none batakwipasa umupira muremure.

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2023-24, ubu APR FC ihanze amaso uruhando Nyafurika umwaka utaha.

    Onana na we yavuzwe ko ashobora kwerekeza muri APR FC ariko iyi kipe yabiteye utwatsi

    APR FC yemeje ko mu bakinnyi ikeneye Ani Elijah atarimo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ari-wowe-elijah-wamugura-chairman-wa-apr-fc-wanagarutse-ku-yandi-mazina-avugwa-muri-iyi-kipe

  • Mu maso ya perezida Kagame, APR yasezerewe itarenze umutaru #rwanda #RwOT

    APR BBC yabuze itike yo kuzitabira imikino ya Nyuma ya BAL izabera i Kigali mu mpera z’uku kwezi, ni nyuma yo gutsindwa na AS Douanes mu mukino warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    APR BBC imaze iminsi muri Senegal aho Sahara Conference yakiniraga, mu ijonjora ryo gushaka itike ya 1/4 cya BAL.

    Ejo hashize APP BBC yakinaga na AS Douanes yari imbere y’abafana ba yo aho yasabwaga gutsinda, gusa ntabwo byaje korohera iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itari ifite bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba nka Adonis Filer na Noel Obadiah bavunikiye mu mukino batsinzwemo na Rivers Hoopers ku wa Gatandatu.

    Uyu mukino warebwe na Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye APR BBC, yaje kuwutakaza ku manota 79-54.

    AS Douanes yatsinze agace ka mbere amanota 23-18, agace ka kabiri igatsinda 21-10, agace ka gatatu igatsinda 19-18 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze 16-8.

    Gutsindwa uyu mukino byari bivuze ko APR BBC ari yo isoza ku mwanya wa nyuma muri Sahara Conference, Rivers Hoopers ni yo ya mbere, AS Douanes ya kabiri ni mu gihe US Monastir ari iya gatatu.

    Imikino ya nyuma ya ya BAL izabera muri Kigali Arena guhera tariki ya 24 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena 2024, amakipe 8 azayikina ni; FUS Rabat (Maroc), Petro de Luanda (Angola), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Al Ahly (Misiri), Al Ahly Benghazi (Libya), Rivers Hoopers (Nigeria), AS Douanes (Sénégal) na US Monastir (Tunisia).

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ntabwo yahiriwe n’umukino

    William Robynes ashaka aho amenera

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye barebyeuyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-maso-ya-perezida-kagame-apr-yasezerewe-itarenze-umutaru

  • Umukino w’ikipe ya Djihad wahagaritswe utarangiye, Gitego na Mutsinzi Ange baratsinda, Rwatubyaye atakaza igikombe – Uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru gishize, zasize abakinnyi nka Gitego Arthur na Mutsinze Ange Jimmy bongeye gutsinda, ni mu gihe Bizimana Djihad we agaruka mu kibuga uyu munsi gusubukura umukino ejo wa.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Nyuma yo gutakaza igikombe, Bizimana Djihad na Kryvbas umukino baraye bakiriyemo Polissiya Zhytomyr wasubitswe ugeze ku munota 37. Iyi kipe ya Djihad ikaba yari yamaze gutsindwa igitego kimwe. Urasubukurwa uyu munsi ukomereze aho wari ugeze. Shampiyona ya Ukraine isigaje imikino 2, ikipe ya Djihad ni iya 3 n’amanota 54, Shakhtar Donetsk yamaze kwegukana igikombe ifite 70.

    Igitego cya Ange Mutsinzi ntacyo cyafashije ikipe ye

    Gitego Arthur yari yongeye gutsinda

    Umukino w’ikipe ya Djihad urasubukurwa uyu munsi

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Talanta 3-0, Gitego akaba yaratsinze igitego cya kabiri. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 44, Gor Mahia ya mbere ifite 63.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy, ikomeje kuyobora shampiyona ya Kenya n’amanota 63, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 11 Gicurasi 2024 batsinze Shabana 1-0. Emery na Papy ntibari no muri 18

    Meddie Kagere – Namungo

    Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, Namungo ya Meddie Kagere wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yatsinze 2-0 Geita Gold. Iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 30, Young Africans ya mbere ifite 68

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Ejo hashize ku Cyumweru, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinze 1-0 Metlaoui. Muri shampiyona y’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 muri Tunisia, ikipe ye ni iya 7 mu makipe 8. Ifite amanota 12, Bizertin ya mbere ifite 22.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 32 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo hashize ku Cyumweru yanganyije 0-0 na Akademija Pandev, bihita binayambura bidasubirwaho amahirwe yo kwegukana igikombe. Mu gihe habura umukino 1 ngo shampiyona irangire, iyi kipe ni iya 3 n’amanota 59, FC Shkëndija ya mbere ifite 64.

    Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

    Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague ku Cyumweru yanganyije 2-2 na Helsingborg mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Lague yinjiye mu kibuga ku munota wa 69, Yannick ntiyakandagira mu kibuga. Ubu iyi kipe ni iya 9 n’amanota 8, Landskrona ya mbere ifite 17.

    Rafael York – Gefle IF

    Rafael York yakinnye iminota 76 ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye ya Gefle IF yatsindaga Skövde AIK 2-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 7, Landskrona ya mbere ifite 17.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ntabwo byamugendekeye neza ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nubwo yabanje mu kibuga akina iminota yose ndetse akanatsinda igitego kimwe muri bibiri batsinze, byarangiye batakaje umukino, Eik Tønsberg yabatsinze 3-2. Iyi kipe yahise ibambura umwanya wa mbere ubu ifite 14, FK Jerv ubu ni iya 3 n’amanita 12.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho banganyije na Cape Town City 1-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 40, Mamelodi Sundowns ya mbere yanamaze gutwara igikombe ifite 66.

    Nhuti Innocent – One Knoxville

    Nshuti Innocent ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiye mu kibuga ku munota wa 62, ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri USA ikipe ye ya One Knoxville yanyangiwemo na Northern Colorado 5-1. Ubu iyi kipe ni iya 4 n’amanota 10, Greenville Triumph ya mbere ifite 13.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-w-ikipe-ya-djihad-wahagaritswe-utarangiye-gitego-na-mutsinzi-ange-baratsinda-rwatubyaye-atakaza-igikombe-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye

  • Amagambo ya Junior Giti ku bahanzi bo mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Gicurasi 2024, Junior Giti ari mu baherekeje Chriss Eazy wataramiye kuri Kigali Pele Stadium, avuga ko ibyo bari bateguye byagenze neza anashimira abatekereje gukorana nabo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda yagarutse ku ngingo yo kuba bakoze 'Playback' kandi abahanzi benshi basigaye bakora 'Live' muri iki gihe mu Rwanda.Ibi yabiteye utwatsi agira ati'Uyu munsi mu Rwanda nta muhanzi n’umwe urakora 'live' abandi bantu bazikora baba bafite ibikoresho byose by'umuziki.'

    Akomeza agira ati'Bacurangira ku rubyiniro ukumva ko nyine niya 'beat' usanzwe wumva ntaho twebwe iyo baje bagiye gucurangira umuhanzi baba bafite ibikoresho bine byonyine.'

    Yongeraho ati'Niyo mpamvu umuntu ugiye ku rubyiniro aducurangira indirimbo wumva yari Afrobeat akayiducurangira wumva ari Reggae nuko dukennye ibikoresho.'

    Atanga urugero uko bikorwa mu bihugu byateye imbere mu muziki ati'Abantu bo hanze bakora 'live' iriho abacuranzi 16 kugira ngo kakantu gato kari mu ndirimbo wongere ukumve bagacuranga ku rubyiniro.'


    Mu Rwanda avuga ko ibyo bitaragerwaho kuko biba bihenze n'ibikoresho bikiri bike agaragaza nk'ukuntu Boyz II Men bataramira mu Rwanda byasabye ko hari ibintu bitumizwa hanze igitaraganya.

    Agaruka kuri Kendrick Lamar ati'Kendrick Lamar aza yazanye abantu 15 baje mu ndege bonyine bari bumucurangire.'

    Mu gihe avuga ko bigoye kubona umuhanzi ufite itsinda rirengeje abantu 5.

    Junior Giti ntiyemeranya n’abavuga ko hari abahanzi nyarwanda bakora umuziki wa ‘Live’Junior Giti yashimiye abatekereje ko Chriss Eazy yaba umwe mu baririmba mu birori bya APR FC 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142902/amagambo-ya-junior-giti-ku-bahanzi-bo-mu-rwanda-ashobora-kutakirwa-neza-142902.html

  • APR FC yirukanye Bruce Melodie wari butaramire abakunzi bayo ku munsi wo guhabwa igikombe cya shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie ntabwo agaragara ku rutonde rw'abahanzi bari buririmbe muri Kigali Pelé Stadium APR FC yishimira igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye.

    Uyu munsi ni bwo shampiyona isozwa, APR FC iraba yakiriye Amagaju akaba ari nabwo iza gushyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye.

    Mu rwego rwo kwishimira iki gikombe yegukanye ku mwaka wa yo wa mbere isubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, kikaba igikombe cya 22 mu mateka ya yo, yateguye ibirori byo kukishimira.

    Ni ibirori yatumiyemo abahanzi bagezweho bagomba gususurutsa abakunzi b'iyi kipe muri Kigali Pelé Stadium.

    Kuri gahunda hari Bruce Melodie, Riderman na Chriss Eazy, aba bagafashwa ba Dj Toxxyk uri bube uvanga vanga imiziki.

    Gusa ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatandatu, mu buryo butunguranye Bruce Melodie ntabwo yagaragaye mu bahanzi bari bube bari muri ibi birori, amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye avuga ko uyu muhanzi atumvikanye na APR FC kuko yasabaga ko yubakirwa urubyiniro kandi ntabyo bateguye ndetse iyi kipe ikavuga ko itanabona aho rujya.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yirukanye-bruce-melodie-wari-butaramire-abakunzi-bayo-ku-munsi-wo-guhabwa-igikombe-cya-shampiyona/