Blog

  • Yinjijwe mu gisirikare no guhagarika Jenoside: Ubuhamya bwa ACP Dr George Ruterana wa RCS – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya aherutse kutangira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ubwo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, MINAGRI, yibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo n'abari abakozi bayo basaga 800.

    Kuva 1985 ubwo yari umusore muto w'imyaka 19 y'amavuko kugeza mu 1994, ACP Dr George Ruterana yari umuforomo mu ivuriro ry' ikigo cyari gishinzwe ikawa, OCIR Café.

    Yavuze ukuntu muri icyo gihe nta Batutsi benshi bemererwaga gukora muri OCIR Café ku buryo muri iyo myaka ya 1985 wasangaga bake bakoraga muri icyo kigo bahura n'ibibazo byinshi, kubera politiki yari iriho icyo yo kugira 10% bahagararira abandi mu bigo, wasangaga na bake barimo ari abahanga bakenewe cyane kuko bakoraga ibintu bitapfaga gukorwa n'uwo ari we wese.

    Ati “Politike yari iriho bagafatamo bake, kandi abo bantu bari bahari mu by'ukuri bari n'abantu b'abahanga cyane, ku buryo mbega bavugaga ko ari uhagarariye rya 10% bageneraga abantu bo mu Bwoko bw'Abatutsi. Mu myaka rero ya 1990 aho FPR itangiriye urugamba rwo kubohora igihugu, ni bwo ibintu byatangiye gucika kuko icyo gihe baje muri OCIR baza kudusaka bavuga ngo dutunze intwaro.''

    ''Icyo gihe batwayemo abantu nka bane, kuko aho twabaga muri OCIR twabaga mu nzu twari twarahawe n'akazi, abakozi babo b'abakada barabacumbikiraga, ubwo nanjye nabyungukiyemo kuko njye barankeneraga cyane kubera ko nari umuforomo icyo gihe habagaho malaria itoroshye, bagomba kubona nk'umuntu uri butere urushinge rwa mu gitondo na nimugoroba.''

    ACP Dr George Ruterana avuga ko guhera icyo gihe Abatutsi bakoraga muri OCIR noneho batangiye gutotezwa ku mugaragaro bagafatwa nabi bikomeye, biza kuba bibi kurushaho hamaze kwicwa umugabo witwaga Gatabazi, ndetse n'uwari umunyepolitiki w'Umu- CDR witwaga Bucyana Maritini.

    ''Icyo gihe rwose ba bagabo twita ko ari abateguwe batoye ibihiri n'imihoro baravuga ngo 'Turabamara', kuko ndibuka ko icyo gihe twasohotse mu kigo tukajya kurara muri Hôtel des Mille Collines […] tuhamara iminsi ibiri twaragize ubwoba bwo gutaha, biheze aho baza kudutwara ngo tugaruke mu kazi ngo ni amahoro. Nanone byongeye kuba hari umugabo wiciwe hariya ku Gitega bitaga Katumba wari mukuru w'Interahamwe.''

    Yavuze ko icyo gihe nabwo bongeye gutotezwa barahunga, ku buryo byageze ubwo Abatutsi batinyaga kurara mu ngo zabo kubera gutinya kwicwa.

    ''Ubwo nabwo twarongeye turahunga, ariko bwo no hanze abantu bo mu bwoko bw'Abatutsi bari baratangiye kuzajya bareka kurara mu ngo zabo, wenda utuye ku Kimisagara akavuga ati 'Reka njye kurara i Gikondo ntabwo banzi', ariko kandi ugasanga ntacyo byamaze kuko abantu bari baramaze kubarura bari bazi aho bari, n'iyo wagombaga kugira aho uhungira wahungiraga kwa mwene wanyu, na ho ugasanga bamaze kuhabarura.''

    Mu 1994 ubwo indege y'uwari Perezida Habyarimana Juvénal yari imaze guhanurwa, kwica Abatutsi muri OCIR Café ntibyahise bitangira kuko batangiye guhigwa nka nyuma y'ibyumweru bibiri, gusa Interahamwe zavaga mu Gatenga zitangira kuhatera abari kumwe na ACP Dr George Ruterana bigira inama yo gushaka aho bihisha imbere muri OCIR Café.

    Icyo gihe hahise hanatangwa itegeko ry'uko abakozi bose ba OCIR Café basohoka mu kigo bakajya kuri za bariyeri, ibyatumye bamwe mu Batutsi bakoraga muri icyo kigo batangira kwicwa, gusa ACP Dr George Ruterana wari umusore ahava yiruka ntiyajya kuri bariyeri.

    Ati ''Nagiye ngana ku Bitaro bya CHUK bahita banampayo n'akazi, ariko ubwo hashize nk'iminsi nk'ibiri hari abana babaga muri OCIR nyine ababyeyi babo bari aho, bari bamaze ngo kuza kubafata mu ki-bisi bababeshya ngo bagiye kubahungisha, kumbi bagiye kubica. Abo bana ni bo barashwe amasasu, hari uwo barashe mu itako waje kugwa mu bitaro, ariko harimo abandi babashije kurokoka.''

    ''[…] ni bo bambwiye amakuru y'abantu twakoranaga ko bose babatwaye bajya kubica. Ubwo abo bana nagerageje kubavura ndabapfuka, ariko mu kanya gato nanjye baza kumenya ko nahungiye ku bitaro baza kuza kunshakayo, umuntu arambwira ati 'Ntiwongere gusohoka'.''

    Yinjijwe mu gisirikare no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    ACP Dr George Ruterana avuga ukuntu yagumye mu cyumba cyabagirwagamo abivuza kugeza ubwo Interahamwe zivuye kuri CHUK, ku bw'amahirwe aza kubona imodoka y' Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge ahita ayinjiramo imukura aho.

    Ati ''Haza imodoka ya Croix Rouge, nsohotse mpita nyikubitamo. Ubwo naje kuva hano mu Kiyovu nshakisha aho Inkotanyi ziri mba ninjiye mu gisirikare gutyo, njya gufasha abandi urugamba rwo kubohora igihugu.''

    Nyuma y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ACP Dr George Ruterana yasubukuye amasomo ajya kwiga ibijyanye n'ubuvuzi (Medecine) nyuma yo kubirangiza nibwo yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry'Ubuzima muri RCS akaba ari zo nshingano afite kugeza magingo aya.

    Mu butumwa aherutse gutangira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anasaba abana babashibutseho gutinyuka bakunga Umuryango Nyarwanda babifashijwemo na leta n'abandi barimo ababyeyi babo.

    Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry'Ubuzima mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ACP Dr George Ruterana, yatanze ubuhamya bw'urugendo rwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yinjijwe-mu-gisirikare-no-guhagarika-jenoside-ubuhamya-bwa-acp-dr-george

  • Musanze: Abikorera binjiye mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana – #rwanda #RwOT

    Muri iyi gahunda, umunyamuryango wa PSF, yahabwaga umwana agomba kwitaho afatanyije n'ababyeyi be agakurikirana niba ubufasha agenerwa bumugeraho, kureba neza niba akurikirana gahunda ya muganga, no kubunganira mu bushobozi bahiga ko imirire mibi n'igwingira bigomba kurandurwa vuba.

    Bamwe mu baturage bahawe abo bazajya bafatanya kurera abo bana bagaragaweho n'imirire mibi, bishimiye iki gikorwa kuko kizabafasha kuko aho bahuraga n'ikibazo cy'ubumenyi buke cyangwa amikoro make bazajya bunganirwa n'aba bakorerabushake ba PSF biyemeje kubigira ibyabo ku bushake.

    Nyirakayoboke Eliada wo mu Murenge wa Musanze wari ufite umwana wagwingiye na we wahujwe n'ababyeyi bazajya bafatanya kumurera, yavuze ko urugamba rukomeye barwanye kugira ngo uyu mwana ave mu mirire mibi.

    Yagize ati “Mfite umwana ndera watawe n'ababyeyi be wabaga mu mirire mibi kuko yari afite umwaka apima ibiro bitatu, ikigo nderabuzima cyaramfashije bakajya bampa amata n'izindi ntungamubiri nkabasha kubimuha neza nkurikije uko ubujyanama bampa, ubu nakomeje kumwitaho kandi kuba tubonye abazadufasha turarushaho kurwanya imirire mibi n'igwingira.”

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere Jean, avuga ko ubu buryo bwo kwita kuri aba bana buzatanga umusaruro kuko buri byumweru bibiri bazajya bongera gusuzuma ko hari abavuye mu mirire mibi abakiyirimo bazakomeza kwitabwaho ndetse n'abandi bashya bazagaragara bazitabwaho kugeza iki kibazo kirangiye.

    Yagize ati “Iki n'igikorwa abikorera biyemeje ariko ni ubutumwa twahawe na Perezida Paul Kagame atubaza ngo ni gute umwana ashobora kujya mu mirire mibi dufite ubutaka bwera, dufite abacuruzi bacuruza bakunguka? Ubu rero tugiye gufatanya no gukurikirana ko ibigenerwa umwana abibona kandi n'ubundi bufasha bukenewe tuzabutanga nk'abikorera.”

    Yakomeje avuga ko hari bamwe mu babyeyi bahabwaga intungamubiri z'abana bakazikoresha nabi cyangwa se bakazigurisha, hafatwa umwanzuro wo guhsyiraho undi uzajya abikurikirana.

    Ati 'Agakurikirana ko umubyeyi abibonye n'uko abiha umwana, hanyuma tukanakurikirana abikorera bagura izo ntungamubiri tukabigisha ko atari byiza kuko abo bana nibo bazaba abakiliya bacu, nibo tuzabonamo abakozi bashoboye niyo mpamvu tugomba kubarengera.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kayiranga Theobard, yavuze ko aba bafatanya bikorwa bazabafasha guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage izatuma bakoresha neza ubushobozi bafite kuko abenshi muri bo bagira abana bagwingiye atari uko babuze ibyo babagaburira.

    Yagize ati “Mbere ya byose turashimira PSF ya Musanze, hano turahinga tukeza ni yo mpamvu ababyeyi bakwiye kwigishwa gukoresha neza ubushobozi bafite. PSF rero igiye kubidufashamo kandi buri wese izi ngamba nazigira ize umuhigo tuzawesa vuba.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, avuga ko ubufatanye bw'abikorera n'ubuyobozi bw'Akarere buzaba intandaro yo kurandura iki kibazo cy'igwingira gituma akarere ka Musanze kaza mu turere dutanu dufite umubare uri hejuru asaba inzego z'ibanze zose kujya zibikurikira.

    Yagize ati “Ntacyo ababyeyi babuze cyo guhangana n'iki kibazo, ikigenderewe uyu munsi ni ukubafasha guhindura imyumvire tubigisha kugaburira abana ndetse no gutegura amafunguro babaha n'ayo bagomba kwitaho cyane.

    Yagize ati “Twaje kwifatanya n'Akarere ka Musanze mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura igwingira kuko ni ikibazo kiremerereye igihugu. Abana bagwingira kubera ko hari ibyo ababyeyi batakoze cyangwa hari ibyo twese tutakoze. Turasaba inzego z'ibanze kurushaho gukurikirana ibi bikorwa kugira ngo turengere umwana.”

    Mu gikorwa cyo gufasha abo baturage bafite abana 303 bagaragaweho n'imirire mibi, ababyeyi babo bahawe ifu y'igikoma, amata, amagi, ibiribwa n'ibikoresho by'isuku kandi bazakomeza gukurikiranwa kugeza batakiri mu mirire mibi.

    Akarere ka Musanze kaza muri dutanu mu gihugu twugarijwe n'igwingira, aho gafite 45% by'abana bagwingiye, kakaba gakomeje gukaza ingamba zo kurwanya icyo kibazo hakorwa gahunda yo kuroza abaturage, kubaha inyunganiramirire, kubigisha gutegura indyo yuzuye no kugira isuku n'izindi gahunda zibateza imbere.

    Abikorera b’i Musanze bahagururkiye ikibazo cy’igwingira mu bana

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo harandurwe ikibazo cy’imirire mibi

    Abaturage bigishijwe gukora akarima k’igikoni no kukabyaza umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abikorera-binjiye-mu-rugamba-rwo-kurwanya-imirire-mibi-n-igwingira-mu

  • Rusizi: Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye gihangayikishijwe n'abaganga boherezwayo ntibajyeyo – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kimaze igihe. Abakorera kuri iki kigo nderabuzima bigomwa amahirwe bagenzi babo babona arimo impushya, amahugurwa n'ibiruhuko ariko n'ubundi ntibashobore kuziba icyuho mu mitangire ya serivisi.

    Nyirahagenimana Gabdiose wo mu kagari ka Kiyabo Umurenge wa Bweyeye yabwiye IGIHE ko iyo bagiye ku kigo nderabuzima cya Bweyeye batinda kuvurwa.

    Ati 'Sinzi niba ari abaganga bacye cyangwa ari ukutagira umwete. Icyo twifuza ni uko mwadukorera ubuvugizi serivisi ikajya yihuta'.

    Mu izina ry'ubuyobozi bw'iki kigo nderabuzima, Nyabyenda Placide, umukozi ushinzwe imirire yavuze ko iki kigo nderabuzima gikwiye guhabwa umwihariko kuko bafite abaforomo bake ahanini biturutse ku boherezwayo bakanga kujyayo.

    Ibi bituma iyo hari abaforomo baherekeje umurwayi urembye woherejwe ku bitaro bya Gihundwe, mu Kigo Nderabuzima hasigara icyuho amasaha menshi kuko kuva ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye ugera ku Bitaro bya Gihundwe harimo ibilometero birenga 90.

    Ati 'Icyifuzo ni uko abakozi bakorera hano ku kigo nderabuzima bagenerwa agahimbazamusyi nk'uko abakozi b'umurenge wa Bweyeye bongererwa 25% ku mushahara kuko bigabanya icyuho cy'abanga kuza kuhakorera'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiliga Anicet, yavuze ko iki kibazo cy'abaganga boherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye bakanga kujyayo bakizi ndetse ko baherutse kukiganiraho na Minisiteri y'ubuzima.

    Ati 'Mu cyumweru gishize twakiganiriyeho n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubuzima batubwira ko umuti ugiye kuboneka, abaganga boherezwa mu cyaro nka Bweyeye na Butare bakajya bashyirirwaho agahimbazamusyi'.

    Ibi bizagendana no kongera umubare w'abaganga bari mu gihugu aho Leta yashyizeho gahunda yo gukuba kane umubare w'abaganga u Rwanda rufite mu myaka ine.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko ikibazo cy’abaganga boherezwa ntibageyo kiri gushakirwa umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ikigo-nderabuzima-cya-bweyeye-gihangayikishijwe-n-abaganga-boherezwayo

  • Isomo rikomeye Munyanshoza Dieudonne na Orchestre Impala bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne benshi bakunda kwita Mibirizi ari kumwe na Orchestre Impala abarizwamo n’abakunzi ba yo, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bahamya ko bitewe n’ibyo biboneye bahakuye isomo ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’umuntu wese ugifite umutima wo guhembera urwango mu Banyarwanda.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024 ni bwo Orchestre Impala yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Orchestre Impala yakiriwe maze ibanza kwerekwa filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga uko imiryango ya bo yishwe.

    Nyuma hakurikiyeho umwanya wo gusura bimwe mu bice bigize uru Rwibutso bikubiyemo amateka ya Jenoside.

    Basuye ibice 3 birimo igice gikubiyemo amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ndetse igateguranwa ubugome ndengakamere n’ingaruka yagize ku Banyarwanda.

    Hari igice kandi kirimo amateka y’izindi Jenoside zabaye ku Isi ndetse n’igice kirimo amateka y’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bishwemo, imyaka bari bafite n’ibyo bakundaga.

    Mutoni Evode akaba umuyobozi w’abakunzi b’Impala, yavuze ko ari ngombwa kwibuka Abatutsi bihswe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ari n’umwanya mwiza wo kwibutsa abakiri bato ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda bugatuma Jenoside iba.

    Ati 'Ni ngombwa guhora twibuka Jenoside ndetse tunakangurire abakiri bato gukomeza kumenya ingaruka z’ubuyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu bigatuma Jenoside iba.'

    Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne usanzwe umunyerewe mu ndirimbo zo Kwibuka, yavuze ko bahakuye isomo rikomeye bityo ko ari ukwirinda uwo ari wese wakongera guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kubiba urwangano.

    Ati 'Nk’Impala, twabashije gutemebera, baradusobanurira, ingoma uko zagendaga zisimburanwa hari ibyagendaga bihemberwa ari nabyo byatugejeje ku ndunduro ya Jenoside. Isomo rero tuhakuye ni ukwirinda icyo ari cyo cyose, kwamagana uwo ari we wese, aho ari hose, uwo ari we wese wakongera gukwirakwiza Ingengabitekerezo cyangwa kongera kutuganisha ku rwangano rwadukurura muri Jenoside, ni ukwirinda ariko dusigasira ibyagezeho.'

    Nyuma yo gusura uru Rwibutso no gushyira indabo ku mva no kunamira abashyinguye, Impala zasize n’ibahasha irimo ubufasha buzifashishwa mu gukomeza kubugangabunga uru Rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 igera ku bihumbi 259.

    Impala n’abakunzi ba yo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Bashyizeho indabo banunamira imibiri ihashyinguye

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/isomo-rikomeye-munyanshoza-dieudonne-na-orchestre-impala-bakuye-ku-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Leandro Trossard wafashije Arsenal gutsinda M… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka w’imikino, Leandro Trossard wageze muri Arsenal avuye muri Brighton, akomeje gufasha Arsenal mu mikino itandukanye, ibintu bikomeje gufasha Arsenal kwiruka ku gikombe cya shampiyona.

    Leandro Trossard, ntabwo ari muto nka bagenzi be bakinana, nubwo ari bwo akimenyekana, yabanje kunyura mu makipe adakomeye nka Brighton.

    Mu 1994 ku itariki Enye Ukuboza, nibwo Leandro Trossard yabonye izuba, avukira mu gace ka Maasmechelen mu Bubiligi.

    Nyina wa Leandro Trossard yitwa Linda Scheepers, naho se yitwa Peter Trossard.

    Mu bwana bwe, Leandro Trossard yakiniye amakipe nka Patro Esden kuva muri 2005 kugera muri 2008, kuva muri 2008 kugera muri 2010 Trossard yakiniraga Bocholter VV Academy, naho kuva muri 2010 kugera muri 2012 yakiniraga Genk mu bakiri bato.

    Muri 2012, Genk yahisemo kuzamura Leandro Trossard, ayitsinyira amasezerano yagombaga kurangira muri 2019. Muri icyo gihe, Trossard yakiniye Genk imikino 83, ayitsindira ibitego 27.

    Nubwo kuva 2012 kugera muri 2019 Leandro Trossard yitwaga umukinnyi wa Genk, yagiye atizwa mu yandi makipe, ariko kubera amasezerano ya Genk bikitwa ko ari umukinnyi wayo.

    Amakipe Trossard yatijwemo ni Lommel United kuva 2012 kugera 2013, arongera atizwa muri Westerlo kuva 2013 kugera 2014. Muri 2014 kugera muri 2015 Trossard yakiniye Westerlo, 2015 kugera 2016 Trossard yari muri  Lommel United. Kuva 2016 kugera 2019 Trossard yasubiye muri Genk, aho yayivuyemo ajya mu Bwongereza muri Brighton.

    Muri Brighton, Leandro Trossard yahakinnye kuva muri 2019 kugera muri 2023, aho yakinnye imikino 116 agatsinda ibitego 25.

    Muri Mutarama 2023, nibwo Liandro Trossard yafashe umwanzuro wo gutandukana na Brighton, akajya muri Arsenal. Kugeza ubu amaze kuyikinira imikino 53, ayitsindira ibitego 13.

    Leandro Trossard amaze gutsinda ibitego 99 mu makipe atandukanye yagiye akinira, harimo n’igitego cyababaje abafana ba Manchester United kuri Old Trafford.

    Kuva 2020, Leandro Trossard yatangiye kubona amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi mu bakuru, kugeza ubu amaze kuyikinira imikino 32, amaze kuyitsindira ibitego birindwi.

    Ugendeye ku mikino Trossard yakiniye u Bubiligi haba mu bakiri bato ndetse no mu ikipe nkuru, amaze gutsinda ibitego icyenda mu ikipe y’igihugu.

    Muri 2019, nibwo Leandro Trossard yafashe umwanzuro wo gushinga urugo na Laura Hilven, ariko barushinga nyuma yuko mu 2017 bari baramaze kwibaruka umuhungu wa mbere Thiago Trossard.

    Muri 2023, Leandro Trossard na Laura Hilven bibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu bamwita Amadeo Trossard, kugeza ubu muryango wa Leandro Trossard na Laura Hilven ugizwe n’abantu bane.

    Abantu bane bagize muryango wa Trossard ni Lendro Trossard, Laura Hilven, Amadeo Trossard na Thiago Trossard.

    Leandro Trossard akomeje gufasha Arsenal mu mikino itandukanye aho iri kwiruka ku gikombe cya Shampiyona 

    Trossard yatsinze igitego cyafashije Arsenal gutsinda Manchester United 

    Muri Mutarama 2023, nibwo Leandro Trossard yavuye muri Brighton ajya muri Arsenal 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142912/leandro-trossard-wafashije-arsenal-gutsinda-manchester-united-ni-muntu-ki-142912.html

  • Iminsi 355 irashize Vestine na Dorcas bategej… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Gicurasi 2023, ni bwo Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gutamira muri Canada ku nshuro yabo ya mbere nyuma y'imyaka itatu ishize bari mu muziki. Bivuze ko iminsi 355 ishize abantu babategereje muri biriya bitaramo.

    Bavuze ibi nyuma y'uko ku wa 23 Ukuboza 2023, bamuritse Album yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo'. Ni ibitaramo bashaka gukora mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa ryabo, no gutaramira cyane cyane abakunzi b'ibihangano byabo muri Canada.

    Ushingiye ku gihe gishize babitangaje, iminsi 355 irashize. Ariko mu minsi ishize Murindahabi yagiye muri Canada mu rugendo rugamije gutegura aho ibi bitaramo bizabera, ndetse n'ibindi bihugu aba bakobwa bashobora gutaramiramo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Murindahabi yavuze ko bitondeye itegurwa ry'ibi bitaramo biri mu mpamvu zatumye aba bakobwa badahita bajya muri Canada.

    Yavuze ko ibitaramo bari gutegura ari bigari cyane, ari nayo mpamvu bafashe igihe gihagije cyo kubitegura.

    Ati 'Ntabwo turarangiza imyiteguro, njyewe siyo myemerere mba mbona ikwiriye, ariko rimwe na rimwe si byiza guhubukira ikintu kinini, rero mba nifuza ko nabitegura ntuje bikaba ari ibyo, rero nibirangira neza tuzabitangaza.'

    Murindahabi yavuze ko ibisabwa byose bigeze ku kigero cya 80%, bityo ko hasigaye 20% kugira ngo bazabone kujya muri Canada.

    Ati 'Gahunda irahari, ibyangombwa 80% birahari kugira ngo bibe, ni nabyo nari nagiyemo nibirangira tuzabitangaza, ariko ubu turacyategura, ni na byo nari nagiyemo ariko sindabona icyemezo cya nyuma ntibirangira tuzabitangaza.'  

    Murindahabi yavuze ko muri gahunda bafite, aba bakobwa batazataramira muri Canada gusa, kuko bashaka no kuzakorera mu bindi bihugu. 

    Ati 'Igihari cyo, ntabwo ari muri Canada gusa, turateganya gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, kuko turifuza gukora ibintu binini ariko byose biratwara umwanya n'ingufu.'

    Yavuze ko mu gihe bategereje kujya gutaramira muri biriya bihugu, bamaze gukora zimwe mu ndirimbo bagiye gushyira hanze mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi babo.

    Murindahabi yirinze kuvuga niba ibi bitaramo bizaba muri uyu mwaka, atangaza ko bakiri gushyira ibintu ku murongo.

    Iminsi 335 irashize Vestine na Dorcas batangaje ko bitegura gutaramira mu gihugu cya Canada

    Murindahabi yavuze ko imyiteguro igeze kuri 80% bitegura kujya gutaramira muri Canada


    Murindahabi yavuze ko Vestine na Dorcas batazataramira mu Mijyi inyuranye muri Canada gusa, kuko bashaka gukorera ibitaramo no mu bindi bihugu 


    Ku wa 23 Gicurasi 2023, nibwo Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gutaramira muri Canada

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IRIBA' YA VESTINE NA DORCAS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142919/iminsi-355-irashize-vestine-na-dorcas-bategejwe-mu-bitaramo-muri-canada-habuze-iki-142919.html

  • Gukora amasaha yumurengera numushahara mucy… – #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Gicurasi 2024 ni bwo Isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo n’Abaforomokazi hamwe n’ababyaza, gusa byihariye umunsi wahariwe ababyaza wizihijwe tariki 05 Gicurasi 2024. Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe ku bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali.

    Abaforomo n’abaforomokazi bari babucyereye bizihiza umunsi wabahariwe, bakomoje no kubibazo by’inzitizi bagihura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi. Bahurije ku kuba bakora amasaha menshi ndetse no kuba bahembwa umushaharo mucye.

    Abaforomokazi ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi wabo ku bitaro bya Muhima

    Andre Gitembagare umuyobozi w’urugaga rw’Abaforomo n’Abaforomokazi n’Ababyaza, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yagize ati: “Mu nzitizi abaforomo n'abaforomokazi bafite, harimo ikibazo cy'umushahara kuko baherukwa kongezwa mu 2016. Ntibasha kubona uko bishyura amashuri ngo bayakomeze bitewe n'ubushobozi bucye. 

    Kuva icyo gihe baheruka kongezwa umushahara ibintu byarahindutse cyane kuburyo usanga kubona umushahara mucye utajyaniranye n'uko ubuzima bumeze bibagora''.

    Yakomoje ku kuba bamwe muribo bafata umwanzuro wo kujya gutera ibiraka ahandi mu rwego rwo kuzamura umushahara binjiza, kandi ibi bikagira ingaruka mu kazi kabo. 

    Ati: “Hari abajya no gutera ibiraka mu bindi bitaro, niba umuforomo yiriwe akora kubitaro ku manywa n'ijoro akajya kurara izamu ku bindi bitaro. Mu by’ukuri ntiyabasha gutanga umusaruro no gukora neza uko bikwiriye bitewe n'umunaniro.

    Andre Gitembagare uyobora RNUM, Rurangwa Gerard umunyamabanga, hamwe na Chantal Mukaruziga mu kiganiro n’itangazamakuru yanakomoje ku kibazo cy'abaforomo n'abaforomokazi bacye.

    Yagize ati: “Icyuho kiragaragara iyo ugeze mu bigo by'ubuvuzi urebye imibare y'abarara amazamu, umubare w'abaforomo ku barwayi kandi bigira ingaruka kuri serivisi zitangwa. Ubucye bwabo ni nabwo butuma bakora amasaha y'ikirengera hagati y'amasaha 45-50''.

    Chantal Mukaruziga umuyobozi w'abaforomo n'ababyaza mu bitaro bya Kibagabaga yagize ati: “Imibare y'ababyaza n'abaforomo ni micyeya ariko kandi ubuvugizi bw'urugaga rwacu dufatanije na Minisiteri y'ubuzima hari icyo bugenda bubikoraho. Ikibazo cy'umushahara mucye nacyo kirakomeye kuko ntabwo ugendanye n'uko ku isoko ibintu bihagaze gusa icyizere kirahari ko uzongerwa kuko turi gukorerwa ubuvugizi''.

    Yagarutse ku kamaro k'abaforomo n'abaforomokazi agira ati: “Mu by’ukuri nibo bakenerwa cyane kwa muganga, abarwayi barabakenera, abadogiteri barabakenera, ni inkingi ya mwamba. Nk'uko insanganyamatsiko y'uyu mwaka ibigaragaza, abaforomo nibo bazabasha kuteza imbere igihugu kuko ari bo bavura abantu neza. Iyo igihugu gifasha abaforomo bituma ibyo byose bigerwaho.”

    Viviane Umuhire Niyonkuru wari uhagarariye Minisiteri y'ubuzima, yagarutse ku kibazo cy'uko abaforomo ari bacye kandi bakora amasaha y'ikirenga, yagize ati: “Ubundi OMS ivuga ko byibuze igihugu kimwe cyakabaye kuba gifite abaganga 4 ku baturage igihumbi, ariko mu Rwanda ku munsi wa none dufite umuganga umwe ku baturage igihumbi. 

    Ibyo bituma bakora amasaha menshi, ariko icyo guverinoma iri gukora yanatangiye ni gahunda ya 4 by 4 yo gukuba abanganga inshuro enye mu gihe cy'imyaka ine. Turi no kugarura abari baravuye mu mwuga bakawugarukamo''.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142922/gukora-amasaha-yumurengera-numushahara-mucye-ni-zimwe-mu-ninzitizi-zibangamiye-abaforomo-142922.html

  • U Rwanda rwatangiye imikino ya IHF rutera mpaga Kenya #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yatangiye irushanwa rya IHF Trophy rutera mpaga Kenya y’ibitego 10-0.

    Uyu munsi muri Ethiopia mu murwa mukuru Addis Ababa hatangiye irushanwa rya IHF Trophy mu batarengeje imyaka 20 na 18.

    Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwagombaga gutangira rukina na Kenya ariko Kenya yaje guterwa mpaga y’ibitego 10-0 kuko itagaragaye ku kibuga.

    Amakuru avuga ko Kenya yagize ikibazo bituma ikererwa kugera muri Ethiopia ikaba igerayo uyu munsi. Ikazakina indi mikino ikurikiyeho.

    Ku batarengeje imyaka 20, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga ejo saa 8h00′ rukina na Djibouti.

    Mu batarengeje imyaka 18, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina umukino wa yo wa mbere ejo saa 10h00′ rukina Tanzania.

    Ikipe y’igihugu yateye mpaga Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-imikino-ya-ihf-rutera-mpaga-kenya

  • Junior Giti yemeje ko mu Rwanda nta muhanzi ukora ‘Live’ #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime akaba n’umujyanama w’abahanzi, Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti, yavuze ko mu Rwanda nta muhanzi ukora ‘live’.

    Ibi uyu mugabo ufite inzu ifasha abahanzi ya ‘Giti Business Group’ yabigarutseho nyuma y’uko ejo hashize Chriss Eazy, umuhanzi areberera inyungu ze amaze kuririmba mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona 2023-24.

    Abajijwe impamvu bakoze ‘Playback’, Junior Giti yavuze ko mu Rwanda nta muhanzi ukora live bitewe n’uko nta bikoresho bihari.

    Ati “Mu Rwanda nta muhanzi n’umwe urakora 'live’ ahandi bazikora baba bafite ibikoresho byose by’umuziki. Bacurangira ku rubyiniro ukumva ko nyine ni ya 'beat’ usanzwe wumva, naho twebwe iyo baje bagiye gucurangira umuhanzi baba bafite ibikoresho 4 byonyine.'

    'Abantu bo hanze bakora 'live’ iriho abacuranzi 16 kugira ngo ka kantu gato kari mu ndirimbo wongere ukumve bagacuranga ku rubyiniro, mu Rwanda byagorana kurenza 5.'

    Yavuze ko kandi mu Rwanda impamvu iyo umuhanzi ari ku rubyiniro akora ‘live’ birangira indirimbo yahindutse, icyari AfroBeats kikaba Reggae, biterwa n’ibikoresho.

    Junior Giti yavuze ko mu Rwanda ntu muhanzi uririmba mu buryo bwa ‘Live’

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/junior-giti-yemeje-ko-mu-rwanda-nta-muhanzi-ukora-live

  • Bamwe mu bayoboye Rayon Sports batunguranye mu birori bya APR FC mu gihe ikipe ya bo yarimo isoza umwaka #rwanda #RwOT

    Mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye, hagarayemo bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports barangajwe imbere na Muvunyi Paul bitungura benshi.

    Ejo hashize ni bwo shampiyona yasojwe aho APR FC yakinnye ndetse inanganya n’Amagaju 1-1.

    Kuko ari bwo yagombaga gushyikirizwa igikombe yegukanye, APR FC yari yateguye ibirori byo kucyakira, bari batumiye bamwe mu byanyabigwi ba yo, abahanzi basusurukije abantu n’abandi.

    Abari muri Kigali Pele Stadium, batunguwe no kubona bamwe mu bitabiriye ibi birori bari batumiwe ari abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports.

    Ku isonga hari Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye akaba aheruka gusozamo manda muri Nyakanga 2019 akaba ari na we wari umuyobozi wa yo ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Yazanye na Muhirwa Freddy ndetse na Twagirayezu Thaddée babaye ba Visi Perezida b’iyi kipe.

    Icyatunguye benshi ni ukuntu aba bagabo baje gushyigikira APR FC kandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24 batarakunze kugaragara ku mikino ya Rayon Sports, ndetse amakuru akavuga ko batakirajwe ishinga na yo kuko batari mu buyobozi bwa yo.

    Bari muri Kigali Pele Stadium mu gihe na Rayon Sports yari mu Karumuna na yo irimo isoza umwaka w’imikino.

    Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yari yayakiriye mbere y’uko bajya mu kiruhuko, baganira uko umwaka wagenze, bareba ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza ku buryo umwaka utaha ari ho bazahera bakosora.

    Muvunyi Paul yari yitabiriye ibirori bya APR FC

    Rayon Sports yari Karumuna isoza umwaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bayoboye-rayon-sports-batunguranye-mu-birori-bya-apr-fc-mu-gihe-ikipe-ya-bo-na-yo-yarimo-isoza-umwaka