Blog

  • Element yasubije Niyo Bosco wavuze ko uruhare rwe mu ndirimbo 'Fou de toi' rwirengagijwe – #rwanda #RwOT

    Mu mezi 11 ashize ubwo iyi ndirimbo yari imaze gusohoka nibwo Niyo Bosco yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram ashimira cyane Ross Kana ku ntambwe yari akomeje gutera mu muziki ariko mu gusoza ubutumwa bwe, avuga ko agiye gusengera ba nyiri indirimbo kugira ngo bajye bamenya gushima buri wese wagize uruhare mu gikorwa cyabo.

    Si ibyo gusa kuko no mu kiganiro Niyo Bosco yagiranye na MIE Empire muri icyo gihe nabwo yivugiye ko ibyo bamukoze kuri iyi ndirimbo abifata nka coup d'état.

    Icyo gihe yagize ati 'Noneho kubera uburyo Fou de toi iba yarambabaje ntaho byari bitaniye na coup d'état, Fou de toi bankoreye coup d'état.'

    Producer Element uvuga ko iyi ndirimbo ari iye yasubije Niyo Bosco amubwira ko umuhanzi wese ugeze aho akorera indirimbo (Studio) akumva ibyo ari gukora atamushyira ku rutonde rw'abakoze kuri iyo ndirimbo.

    Mu kiganiro Element yagiranye na 1:55AM Media yemera ko Niyo Bosco n'abandi bahanzi barimo Okkama na Christopher baje bamugana baje gukora indirimbo zabo ariko basanga ari kumva Fou de toi bakagira ibitekerezo bishya bamuha.

    Ati 'Niyo Bosco nabonye ari kuvuga ngo ntabwo twamugaragaje mu bantu bagize uruhare ku ndirimbo 'Fou de toi' ntabyo namuha kuko umwanditsi wayo ni Rumaga ariko ntabwo nanone natesha agaciro ibyo yakoze.'

    'Ushobora kuza muri studio ndigukora indirimbo ugatanga igitekerezo cyawe ibyo byonyine biba bifite agaciro kabyo ariko ntabwo bivuze ngo abantu bose banyuze muri studio ndigukora indirimbo ngo ndayibandikaho, gusa nubaha ibyo yayikozeho.'

    Element avuga ko atangira gucura injyana ya 'Fou deToi' yari agiye kuyikorera Ross Kana ndetse bafatanya kwandika amwe mu magambo ayigize.

    Basangiye ibitekerezo ndetse rimwe na rimwe bakiyambaza n'abandi bahanzi batandukanye yagiye ayumvisha mu bihe bitandukanye.

    Indirimbo yatangiye kubaryohana biyambaza umusizi Junior Rumaga abafasha kuyandika neza ndetse bongeramo Bruce Melodie waririmbye inyikirizo yayo.

    Kuri ubu iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo nyarwanda zikunzwe hanze y'u Rwanda imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 14 ku rubuga rwa Youtube mu mwaka umwe imaze isohotse.

    Producer Element asubiza Niyo Bosco yamubwiye ko buri muhanzi wese uje muri studio ari gukora indirimbo ataringobwa ko amwandika mubayigizemo uruhare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/element-yasubije-niyo-bosco-wavuze-ko-uruhare-rwe-mu-ndirimbo-fou-de-toi

  • U Bushinwa bugiye gutangiza Kaminuza yigisha ibijyanye n'amashanyarazi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri ibyo biganiro u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushizwe guteza imbere amashuri ya Tekinike imyuga n'ubumenyingiro, Ing. Paul Umukunzi.

    Ni ibiganiro byabanjirije isinywa ry'amasezerano y'imikoranire ateganyijwe hagati y'impande zombi aho u Bushinwa bwifuza gufasha u Rwanda mu guteza imbere amashuri ya Tekinike, imyuga n'ubumenyingiro.

    Ing. Paul Umukunzi yagaragaje ko ibiganiro byibanze ku kugaragaza uko amashuri ya TVET mu Bushinwa yatejwe imbere n'icyo amaze gufasha igihugu cyabo ku ruhando mpuzamahanga ndetse n'uburyo biteguye gufasha u Rwanda.

    Ati 'Bifuza kudufasha mu Rwanda duhereye kuri TVET uburyo twazamura ibyo dukora kugira ngo natwe tubashe guhangana ku ruhando mpuzamahanga. Turi hafi gusinyana amasezerano nabo azaturanga mu minsi iri imbere kugira ngo umwana w'umunyarwanda wigiye hano mu Rwanda yigire ku rwego rumeze nk'urwo mu Bushinwa.'

    Yagaragaje ko u Bushinwa bwifuza kwagura ibikorwa byarwo muri Afurika bishingiye ku gukora ishuri rya TVET rikora nk'iryo mu Bushinwa muri Afurika ritangiriye mu Rwanda.

    Ati 'Dushaka kureba uburyo duhereye kuri iri shuri ryatewe inkunga n'u Bushinwa ryakwaguka rikagera ku rwego rw'amashuri yo mu Bushinwa. Ubu rero bavuze bati ni gute ishuri nk'iryo twari dufite mu Bushinwa twarigeza muri Afurika. Twizeye ko mu gihe cy'umwaka utaha hazatangira kwagura iri shuri riri aha ngaha.'

    Nirimara kwagurwa, hazaba hatangirwa amasomo y'ibyiciro bitandukanye harimo ay'igihe gito, amasomo y'amashuri yisumbuye ndetse n'ay'icyiciro cya Kaminuza.

    Ati 'Ikizakurikiraho ni ukumenya uko bizagenda kuko ubutaka bwo barabufite ni hano duhagaze, hazakurikiraho uburyo bwo kuhagura no kubona ibyangombwa bitandukanye ngo babashe kuza kwigisha ibyo byiciro binyuranye.'

    Yagaragaje ko mu masezerano y'imikoranire u Rwanda ruteganya kujya rubona abarimu baturutse mu Bushinwa bakigisha mu mashuri yo mu Rwanda mu birebana na TVET.

    Ing. Paul Umukunzi yagaragaje ko mu masezerano hashobora kubamo kuba abarimu b'Abanyarwanda bajya guhugurirwa mu Bushinwa cyangwa inzobere zo mu Bushinwa zikaza gutanga ubumenyi mu Rwanda.

    Hari kandi gukorana mu bijyanye no kunoza imitegurire y'integanyanyigisho n'ibindi bitandukanye mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu mu Bushinwa, Dr.Yang Kun, yagaragaje ko nk'igihugu cyateye imbere mu bijyanye n'ubumenyi bushya mu ikoranabuhanga ryo gutunganya amashanyarazi hari byinshi u Rwanda ruzungukira muri iyo mikoranire.

    Yagaragaje ko u Rwanda baruhisemo nk'igihugu kimakaje ikoranabuhanga kandi gifite intumbero ikomeye mu bijyanye no kugira ubukungu bubungabunga ibidukikije.

    Yakomeje ati 'Nk'uko mu bizi u Bushinwa buza ku mwanya wa mbere mu gutanga umuriro w'amashanyarazi ukomoka ku mirasire y'izuba n'ukomoka ku muyaga. Twifuza gusangira ubwo bunararibonye ku Rwanda.'

    Yagagaragaje ko bifuza gutanga ubwo bumenyi ku bakiri bato ku buryo bushobora gutanga umusaruro kandi bifuza guhera ku banyarwanda nyuma bikazagera no ku banyafurika muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Beijing Forever Technology Co. ltd, Chen Xianlong, yashimangiye ko bishimira umusaruro mwiza wa Forever TVET School basanzwe batera inkunga ndetse rikaba rigiye kwagura, ashimangira ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wo kwizerwa.

    Itsinda ry’Abashinwa biyemeje guteza imbere TVET mu Rwanda

    Muri ibi biganiro itsinda ryo mu Bushinwa ryagaragaje aho igihugu kigeze kubera guteza imbere TVET

    Ibiganiro byibanze ku guteza imbere imikoranire myiza ku mpande zombi

    Bemeje ko hagiye kubakwa Kaminuza ya Sino Africa Polytechnic


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bushinwa-bugiye-gutangiza-kaminuza-yigisha-ibijyanye-n-amashanyarazi-mu

  • Ikoranabuhanga n'Icyongereza mu bigikoma mu nkokora ireme ry'uburezi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Icyongereza nacyo ni ingenzi cyane mu burezi by'umwihariko mu Gihugu nk'u Rwanda kuko ari rwo rurimi rutegurwamo gahunda y'amasomo yigishirizwa mu Gihugu, kikaniyongera ku Kinyarwanda n'Igifaransa nk'indimi zimewe.

    Icyakora ubu gukoresha ikoranabuhanga n'imikoreshereze y'ururimi rw'Icyongereza mu burezi ntibiragera ku rwego rushyitse ndetse akaba ari bimwe mu bikibangamiye ireme ryabwo nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda [UR-CE], Prof Nsanganwimana Florien.

    Ni ingingo yagarutsweho ku wa 13 Gicurasi 2024 ubwo UR-CE binyuze muri gahunda ya Leaders in Teaching [LIT] yatangizaga inama mpuzamahanga y'iminsi itatu ihuza abashakashatsi baturutse mu bice bitandukanye by'Isi.

    Muri iyi nama hazarebwa ku ngingo nyinshi zigaruka ku mpinduka zikenewe mu burezi bugamije iterambere rirambye.

    Prof Nsanganwimana, yagize ati 'Gutanga ubumenyi bugendanye n'Isi ishingiye ku ikoranabuhanga ni ikintu kigiteye impungenge nk'ubu ubwenge bukorano buri kwigarurira hafi inzego zose ugasanga mu byo abanyeshuri biga byose turakenera iryo koranabuhanga ariko nk'abarimu tuba dufite ntibize muri ibi bihe bikaba ngombwa ko nabo bongera kwiga kugira ngo bagire ubwo bushobozi bwo gufasha abanyeshuri.'

    Yakomeje agira ati 'Turacyafite urubyiruko rukeneye kuza kwiga ariko ugasanga ubushobozi za kaminuza zifite butabasha kwakira umubare munini icyarimwe.'

    Kubera impamvu nyinshi zagiye zigaragaza ko hakeneye amavugurura mu masomo atangirwa muri UR, Prof Nsanganwimana, yavuze ko by'umwihariko porogaramu nyinshi zo muri Koleji y'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda zavuguruwe.

    Nko ku bijyanye n'Icyongereza amasomo n'ibizami bitangwa byashyizwe ku rwego mpuzamahanga ndetse mu masomo yose umunyeshuri yaba yiga hashyirwamo ikoranabuhanga ku buryo amenyera gukoresha mudasobwa na porogaramu zinyuranye.

    Ati 'Ku barimu bari mu kazi hari ibyo dukorana na Minisiteri y'uburezi n'abandi bafatanyabikorwa mu kubukabira ubushobozi kuko ubumenyi basabwa ni ibintu bigenda bihinduka kubera igihe bigasaba ko habaho amahugurwa ahoraho.'

    Kuri ubu hari imishinga itatu iri gufasha abarimu bo ma mashuri abanza n'ayisumbuye ku kuzamurwa urwego rwabo irimo uwatangijwe muri 2019 na MINEDUC utangirwamo amahugurwa afasha abigisha amasomo y'imibare, na siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare [STEM] mu kwimakaza gukura mu magambo ibyo bigisha bakabishyira mu bikorwa.

    Hari undi mushinga w'Umuryango w'Abongereza witwa British council, wo gufasha abigisha bo mu cyiciro kimwe cy'amashuri abanza n'ikindi cy'ayisumbuye mu kuzamura urwego rwabo rw'icyongereza, ukaba waratangijwe mu 2023.

    Undi mushinga ni uwatangijwe mu 2023 wo gufasha abarimu bose mu gihugu kuzamura ubumenyi bwabo mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ukaba ushyirwa mu bikorwa n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko inama nk'izi ziba kugira ngo habeho kwisuzuma no kumenya aho uhagaze mu cyerekezo wihaye.

    Ati 'Uyu munsi ni ukwibanda ku kureba niba imyigishirize y'ubu ijyanye n'ikinyejana turimo. Natwe tugomba kwisuzuma nk'abarimu tuti ese tujyanye n'ikinyejana? Ese umunyeshuri wigira muri icyo kinyejana tuzamufasha iki? Nibyo dushaka kurebera hamwe uko imyigishirize igezweho imeze, abayitabiriye [inama] bakanatwereka ibyo bo bagezeho.'

    Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya kabiri, kuko yabaye bwa mbere mu 2023. Yakiriwe na Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'u Burezi ku bufatanye na Mastercard Foundation.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yagaragaje ko iyi nama ari ahantu heza ho gukorera isuzuma ku burezi buri gutangwa muri ibi bihe

    Umuyobozi wa UR-CE, Prof Nsanganwimana Florien, yagaragaje ko hari imbaraga zigomba gushyirwamo ku kuzima icyuho cyimikoreshereje y’Icyongereza n’ikoranabuhanga mu burezi

    Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya kabiri, kuko yabaye bwa mbere mu 2023

    Muri iyi nama hamuritswe bumwe mu bushakashatsi n’imishinga byakozwe mu byiciro binyuranye mu rwego rw’uburezi

    Iyi nama mpuzamahanga yahurije hamwe abashakashatsi baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, aho hazibandwa cyane ku mpinduka zikenewe mu burezi bugamije iterambere rirambye

    Ku munsi wa mbere w’iyi nama habaye ikiganiro cyagarutse ku cyakorwa kugira ngo hatangwe uburezi bujyanye n’ikinyejana turimo

    Prof. Wenceslas Nzabalirwa wigisha muri UR, yagaragaje ko umwarimu akomeje guhabwa agaciro n’ireme ry’uburezi ryarushaho gukomeza kwiyongera

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-n-icyongereza-mu-bigikoma-mu-nkokora-ireme-ry-uburezi-mu-rwanda

  • RIB yataye muri yombi Depite Barikana Eugene azira gutunga intwaro atabyemerewe #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa mbiri n'igice zo kuri uyu wa mbere Tariki 13 Gicurasi 2024, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rubinyujije kuri X, rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda. Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    RIB, yatangaje ko uyu wari Nyakubahwa mu nteko ishinga Amategeko, we avuga ko intwaro yasanganywe yazitunze akibana n'abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

    Uru rwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, rwatangaje ko uyu Barikana Eugene afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izi ntwaro n'impamvu yari azitunze atabyemerewe n'amategeko.

    RIB, yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ariwe wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk'uko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda abiteganya.

    Hari amakuru amwe agera ku intyoza.com avuga ko mbere yo guta muri yombi uyu Barikana Eugene wari Umudepite yaba yabanje kwandika asezera ku mirimo ye yo kuba intumwa ya rubanda kuko mu busanzwe abari mu nteko ishinga amategeko bagira ubudahangarwa, ifatwa kuri bo bisaba kubanza kubwamburwa.

    Uyu Barikana, yabaye Intumwa ya rubanda kuva mu mwaka wa 2013, aho mbere y'aho yari umuyobozi mu biro bya Minisitiri w'Intebe. Yabaye kandi Perefe wa Kibungo imyaka hafi ibiri, aba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Photo/Internet

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/13/rib-yataye-muri-yombi-depite-barikana-eugene-azira-gutunga-intwaro-atabyemerewe/

  • Mu Burundi, 'Leta mbyeyi' yoretse igihugu! #rwanda #RwOT

    Itangazamakuru n'imiryango itari iya leta bikomeje gutabariza Abarundi kuko igihugu cyabo kirushaho gusatira imanga.

    Uwitwa Gabriel Rufyikiri uyobora ishyirahamwe'OLUCOME' rirwanya ruswa n'akarengane mu Burundi, avuga ko ubukungu bw'icyo gihugu bwari busanzwe mu manegeka, ariko ubu ngo bugeze aharindimuka, ku buryo uBurundi busatira kujya ku rutonde rw'ibihugu biriho ku izina gusa ( failed nations).

    Aganira n'itangazamakuru, Perezida wa OLUCOME yatanze ingero zambitse ubusa leta ya CNDD-FDD, kuko imiyoborere ishingiye ku macakubiri, inda nini, no guhohotera ubyamaganye, nta handi yaganisha igihugu uretse mu manga.

    Si OLUCOME ibivuze gusa, kuko n'impuguke mu bya politiki n'ubukungu zihangayikishijwe n'uko ubwo butegetsi bwiyita'leta mbyeyi', busahuranwa, busa n'ubusiganwa n'igihe nk'ubwitegura guhunga.

    Haratangwa urugero ko ubu utabaza ifaranga ry'amahanga (idovize)mu Burundi, kuko abategetsi basahuye ayari ahari yose, babeshya ngo bagiye kurangura ibicuruzwa mu mahanga, maze bayahunika ku makonti yabo muri banki zo mu mahanga.

    Iby'amadovize yanyerejwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, wiyita 'Sebarundi' ngo kubera urukundo abafitiye, aherutse kubyemera mu ruhame, anizeza rubanda kugaruza amamiliyoni y'amadolari, byahe byo kajya.

    Ingaruka ni uko ubu lisansi na mazutu mu Burundi ari nk'imvura mu butayu, kuko nta madovize ahari yo kuyitumiza.

    Bigeze aho imidoka za leta zikora ibiraka byo gutwara abagenzi, amafaranga akajya kwa shoferi na shebuja w'umutegetsi wahawe iyo modoka ya leta ngo imufashe mu kazi.

    Nko muri Bujumbura, cyane cyane ahahoze isoko rikuru, usanga imodoka z'igisirikari, iza polisi n' iza minisiteri zipakira abagenzi, umuturage akishyura hagati y'amarundi 1.200 na 3.000, bitewe n'aho agarukira muri Bujumbura. Twibukiranye ko izo modoka nta n'ubwishingizi bwo gutwara abagenzi zigira, utekereze rero nk'ikamyoneti ipakiye abantu 20 ikoze impanuka. Ibi byose biba 'leta mbyeyi' ibireba.

    Ubu inganda zikomeye nka BRARUDI ikora ibinyobwa, SOSUMO ikora isukari, n'indi nyinshi, ziritegura gufunga imiryango kuko zitabasha gutumiza mu mahanga iby'ibanze zikenera mu bikorwa byazo.

    Nta muti muri farumasi, nta cyuma cy'imodoka cyangwa icyo mu ruganda cyo gusimbura igishaje, n'icyatumijwe mbere kirakosha, ibikoresho by'ubwubatsi reka da, mbese uBurundi bugowe bikomeye no gutumiza ikintu icyo ari cyo cyose mu mahanga.

    Hejuru y'ibi rero hiyongeraho n'ibibazo by'umutekano, aho 'leta mbyeyi' igaba ibitero ku baturage, nako ku ' bana bayo', maze mu buswa bukabije bakabyitirira u Rwanda.
    Urugero ruheruka ni urw'ibisasu inzego z'ubutasi mu Burundi zateye mu mujyi wa Bujumbura mu mpera z'icyumweru gishize, abantu benshi bakahasiga ubuzima, abandi bagakomereka.

    Ibi birasa n'ibyakozwe mu Kuboza umwaka ushize, ubwo imbonerakure zicaga abaturage bo mu Gatumba, hafi y'umupaka w'uBurundi na Kongo, maze Perezida Ndayishimiye akemeza ashize amanga ko byakozwe n'intumwa z'uRwanda.

    Uretse ko Ndayishimiye atashoboye gusobanura ukuntu umuntu yava mu Rwanda akajya gutera mu Burundi, hafi y'umupaka wabwo na Kongo, hadafite aho hahuriye n'ubutaka bw'uRwanda, ntanerekana inyungu uRwanda rufite mu kwica inzirakarengane z'Abarundi.

    Babivuze ukuri, ibisa birasabirana koko. Ndayishimiye na Tshisekedi wa Kongo bakabaye inshuti, basangiye ubwenge buciriritse cyane. Ibinyoma byabo bisa na bya byivugo by'amahomvu tuzi ku bitambambuga cyangwa ku bagabo batuzuye.

    Bombi bugarijwe n'ibibazo by'imiyoborere, maze babura icyo babwira abaturage, bagahitamo kwegeka imitwaro yabo ku Rwanda.

    Tshisekedi yananiwe gusobanura ibya ruswa, ivangura rikorerwa bamwe mu baturage ayobora, n'andi mahano aranga ubutegetsi bwe hafi ya ntabwo, M23 yamwatsaho umuriro, akabyitirira u Rwanda. Ejobundi agize atya arashe mu nkambi y'impunzi ya Kibumba maze ingorwa zirahashirira, ati mubibaze u Rwanda. Rubifitemo iyihe nyungu? Ikimenyetso se, umubi ni uwasubiza!

    Ndayishimiye na CNDD-FDD ye ubutegetsi burabananiye, RED-TABARA yamugera amajanja, ati ni uRwanda.
    Arashe abaturage mu Gatumba, abandi abaroshyemo grenades, ngo arangaze Abarundi n'amahanga kubera uruhuri rw'ingorane arimo, induru ayihaye umunwa ati byose ni u Rwanda!

    Ariko se ko ikinyoma kidahabwa intebe kabiri, ndetse abashishoza bakaba batagiha agaciro iyo mikino yanyu, mwakwicaranye n'abo musangiye igihugu, mugashaka umuti w'ibibazo murebana mu maso, ko amaturufu y'ikinyoma yenda kubashirana?

    URwanda rufite ingorane zarwo, zirimo kwirindira umutekano no kwivana mu bukene. Nta mwanya rufite rero wo guta mu birarufitiye akamaro, ari nayo mpamvu muzakomeza kuvunwa n' ishyari muterwa n'intambwe rutera.

    Ndayishimiye na Tshisekedi nababwira iki. Aho gukorera abo mubeshyera ngo barabatumye, nimukomeze muhekenyere u Rwanda amenyo, amaherezo muzayamarira mu nda.

    The post Mu Burundi, 'Leta mbyeyi' yoretse igihugu! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-burundi-leta-mbyeyi-yoretse-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-burundi-leta-mbyeyi-yoretse-igihugu

  • Menya ubwoko bwamaraso butemerera abantu kub… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu basirikare bagize umuburi harimo 'Anticorps/Antibodies' mu ndimi z'amahanga, naho ibyo bintu biba byinjiye mu mubiri utabizi ni byo bita 'Antigenes'.

    Antigenes ziri ubwoko bwinshi; antigene kandi ishobora kuba amaraso. Urugero izo bita antigenes rhesus ni antigenes ziba mu nsoro zitukura z'amaraso. Ni yo mpamvu umuntu adapfa guhabwa amaraso kwa muganga cyangwa urugingo yabuze batabanje gupima ubwoko bw'amaraso ye kugira ngo batamuha ibidahuye. Urugero wumva abantu bahabwa impyiko, umwijima n'ibindi. Babanza kureba ko umubiri we ushobora kwakira izo ngingo cyangwa amaraso neza hapimwa ubwoko bw'amaraso.

    Bumwe mu buryo abantu bashobora kuburamo urubyaro bitewe n'uko amaraso yabo adahura urugero:Umubiri ushobora gukora abasirikare bashobora kurwanya ikintu gishya kiwinjiyemo ku buryo kitabasha kwangiza cyangwa ngo gitere indwara igihe ba basirikare twavuze batatsinzwe n'icyo kintu.

    Ubusanzwe amoko y'amaraso ari mu byiciro byinshi ariko iby'ingenzi ni 2; aribyo itsinda rizwi nka ABO ribarizwamo amoko ya A, B, AB na O, hakaba n'itsinda rya Rhesus ariryo ribamo Rhesus positif na Rhesus negative.

    Medical News Today ivuga ko amaraso y'umuntu afite 'Rhesus negatif'; iyo bapimye bagasanga ku nsoro zitukura ze, uturemangigo tuba mu maraso tuyafasha gukwirakwiza umwuka wa oxygene mu mubiri hose, nta antigenes rhesus ihabarizwa. Naho igihe bayisanze bakavuga ko afite 'Rhesus positif'. 

    Ibi nibyo bitera kwandika groupe sanguin runaka ariko bakongeraho ikimenyetso cyo guteranya cyangwa cyo gukuramo biba bishaka kuvuga ubwoko bwa rhesus aba afite. Urugero umuntu ufite Groupe sanguin O-,O+,A-,A+ gutyo gutyo.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bashakanye bahuje ubwoko bw'amaraso bashobora kubura urubyaro cyangwa se banarubona bakarubona mu buryo bugoranye.

    Ni byiza ko mbere y'uko abantu bafata umwanzuro wo kubana bakwiye kubanza kwipimisha buri wese akamenya ubwoko bw'amaraso afite.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142925/menya-ubwoko-bwamaraso-butemerera-abantu-kuba-babyarana-142925.html

  • Kuri Bruce Melodie nabibasira abahanzi bakur… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari asoje gutaramira kuri Kigali Pele Stadium, Riderman ubura igihe gito akuzuza ibinyacumi 2 atangiye umuziki by'umwuga.

    Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yikije ku ngingo zitandukanye ku biba bivugwa ku byo bakora nk'abahanzi ahereye ku bavuga ko abahanzi bakuru baba badashaka gufasha barumuna babo.

    Kuri iyi ngingo, Riderman yavuze ko ababibona gutyo baba birengagije ukuri guhari ati'Ntekereza ko njyewe abahanzi bose nzi hano mu Rwanda batanga izo collabo pe.'

    Atanga ingero zirimo The Ben wahaye collabo Bushali muri 2019, Bruce Melodie wafashije Juno Kizigenza na Kenny Sol, King James uheruka gufasha Yannick Mani.

    Nubwo adahakana ko hari abahanzi bigoye gukorana nabo, agira ati'Wenda hari abahanzi badakorana n'abandi ariko ku giti cyanjye navuga ko abahanzi bakuru bagerageza gukorana n'abahanzi bakizamuka.'

    Riderman agaragaza ko abantu badakwiye kuvuga ko abahanzi bakuru badafasha abato kuko ataribyo, ibibazo bishobora kuba ari muri rusange kuba hari ababa batifuza gukora bitagendeye ku bisekuru.

    Yagarutse kandi ku ngingo irebana no kuba ibikorwa bya siporo byumwihariko umupira w'amaguru bitangiye kujya bihuzwa n'imyidagaduro, agaragaza ko mu bihugu byateye imbere babibonye mbere.

    Asobanura uku guhuza ibi byombi, Riderman ati'Mu by'ukuri umuziki na siporo biragendana bari mu myitozo mu mupira w'amaguru cyangwa n’ahandi hose baba bambaye ecouteur.'

    Yumvikanisha ukuntu umuziki ufasha abakora siporo ariko n’abawukora bakunda ibi bikorwa cyane bityo ko gufasha abafana kubibonera hamwe igihe kigeze ngo byongerwemo imbaraga.

    Yikije ku kuba Bruce Melodie ku munota wa nyuma byararangiye atagaragaye mu bikorwa bya APR FC ati'Urumva hari impamvu ziba zabayeho wenda ntabwo twabitindaho.'

    Yahise anakomoza ku cyo abona cyanozwa mu mitegurirwe y'ibi byose agira ati' Urumva ni ubwa mbere bitangiye yenda niya mihini mishya ishobora kuba itera amavu.'

    Gusa agaragaza ko hagiye hategurwa urubyiniro byaba byiza kuko byafasha abahanzi kimwe n'abafana kuryoherwa kurushaho.

    Riderman yatangaje kandi ko akomeje gusohora indirimbo nke zigize Album ye anateguza ko ku wa 30 Gicurasi azashyira hanze iyo yakoranye na Bull Dogg.

    Ku ngingo irebana no kuba amaze igihe kitari gito akora umuziki kandi adacika intege, yavuze ko ari uko akora ibyo akunda kandi izindi mbaraga aziterwa n'abafana be.

    Ku bibaza igihe azamera nka bamwe mu bo batangiranye akabiparika, ati'Ni njyewe uzashyira igihe cyo guhagarikira cyangwa nkakomeza mbikora niyo nagira imyaka 100 nkakomeza nkubita uturongo duke duke.'

    Riderman yagaragaje ko yigeze gucika intege akumva yabivamo ariko abantu aribo babigizemo uruhare kugira ngo yongere gukomeza bamusaba ko niyo yajya akora indirimbo imwe mu mwaka ariko ntabihagarike.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142926/kuri-bruce-melodie-nabibasira-abahanzi-bakuru-riderman-yavuze-ku-hazaza-humuziki-we-142926.html

  • Kamonyi-Rugalika: RPF yadukuye mu gikari idusubiza agaciro, turi ubuhamya bugenda #rwanda #RwOT

    Abagore basaga igihumbi(1000) bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Rugalika, mu nteko rusange yabahurije mu nzu y'Igihango cy'Urungano, bishimiye ibikorwa Umuryango FPR-INKOTANYI umaze kubagezaho mu  myaka 30. Bahamya ko bakuwe mu gikari bagahabwa ijambo, ko kandi ku bwa FPR-INKOTANYI Ubuzima bw'Umugore w'U Rwanda bwabaye bwiza, bahabwa ijambo bari barapfukiranywe. Bati' Ubuzima bwararyoshye mu nguni zose'.

    Mujawayezu Petronilla, umwe mu bagore uvuga ko yize kugera ku rwego rwa Kaminuza, ahamya ko yahawe ijambo, ko yagize agaciro kubera FPR-INKOTANYI, avuga ko ubwe ari Ubuhamya bwigendera bw'ibyiza n'agaciro FPR-INKOTANYI yasubije Umugore.

    Ati' Njyewe ndi Ubuhamya bugenda, bugaragaza ibyiza FPR yatugejejeho. Nko mu muryango wanjye ni njye muntu w'Umukobwa wageze mu mashuri yisumbuye bwa mbere. Barigaga ariko hagakomeza abahungu gusa. Nyuma yo kwiga kandi ntabwo twize ngo duhezwe ku mirimo kuko n'iyo abenshi bari bazi ko ikorwa n'abahungu ubu tuyihuriraho, tugapiganwa ndetse tukabatsinda'. 

    Agira kandi ati' Iyo ataba RPF ntabwo nari bwige, ubu wenda mba ndi ahantu ntazi hirya iyo ng'iyo wenda mu kabande kuko nko mu muryango wanjye baravugaga ngo Umugore aramutse yize ngo kwaba ari uguteza imbere undi muryango wundi. Hari n'umwe mu bakuru wo mu muryango wacu nigeze nabaza nti kuki abantu bakuru b'imbere yanjye mu muryango nta wundi muntu w'Igitsina Gore wari warize, arambwira ngo hari imyumvire ivuga ko umukobwa aramutse yize amashuri menshi yaba 'INDAYA'.

    Mu Nteko rusange, abagore byari ibyishimo bisa.

    Akomeza avuga ko uyu munsi iyo myumvire yajyanye n'amateka y'ahahise, aho Umugore atagiraga ijambo, agahezwa nk'utagira icyo yamarira Igihugu mu bikorwa bitandukanye. Ati' Kubera rero FPR-INKOTANYI, uyu munsi siko bimeze kuko turiga tukagirira umumaro Igihugu, tukigirira n'Umumaro. Rero icyo nashishikariza Abadamu bagenzi banjye ni uko babyaza umusaruro amahirwe twahawe'.

    Avuga ko kubona uburyo yashimira Umuryango FPR-INKOTANYI bigoye kubisobanura kuko ibyo gushima no gushimirwa ari byinshi. Ahamya kandi ko kubona amagambo asobanura uko aramutse ahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wasubije umugore ijambo, nabyo ngo kumushimira birenze ibyo buri wese yakumva kuko nta jambo ryabisobanura neza. Gusa ngo ahuye nawe 'Yamushimira'.

    Mujawayezu, avuga ko nyuma y'uko FPR-INKOTANYI imweretse ko ari uw'agaciro ndetse ashoboye, yitinyutse akagana ibigo by'Imari(Banki) ashinga ikigo cy'ishuri cyitwa SHALOM kibarizwa muri Rugalika, aho ubu gifite amashuri y'inshuke n'abanza. Ibi, avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uretse amashuri ya Leta, ay'Abihayimana ndetse n'abagabo abenshi bishyiraga hamwe bagashinga ishuri, nta mugore wabitinyukaga. Ahamya ko ababibashije babikoze ubwo FPR-INKOTANYI yari imaze kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, igaha Umugore Ijambo atari yarigeze.

    Icyumba cy'inama cyari cyuzuye.

    Akomeza ati' Dufite Igihugu cyiza, igihari ni ugutinyuka kuko turashoboye. Igihugu kiduha amahirwe yose. Dufite Ubuyobozi bwiza iyo umuntu afite ibitekerezo byiza byubaka Igihugu ubuyobozi buramushyigikira. Bagenzi banjye ni bitinyuke kuko barashoboye, ni bafatire ingero kuri bagenzi babo babikoze kandi bigakunda'.

    Bertilde Nyiracumi(umwubatsi), avuga ko ibyo Umuryango FPR-INKOTANYI umaze gukorera Umugore birenze igipimo cy'agaciro bahabwaga hambere. Ati ' Muri iyi myaka 30 navuga ko FPR-INKOTANYI yakoze imirimo ikomeye kuri njyewe ariko kandi no ku mugore muri rusange. Yazanye uburezi kuri bose, aho umukobwa atabashaga kwiga cyangwa se hari n'aho atabashaga kuba yagenda harimo no kuba yajya mu ruhame rw'abantu ngo agire ijambo ku bikorwa bitandukanye ariko kuri ubu muri iyi myaka 30 urugendo rukomeje, kuri njyewe nabashije kwiga ndetse niga ubumenyi n'imyuga ngiro, ya myuga yitwaga ko ari iy'Abagabo cyera. Ubu nize ishami ry'Ubwubatsi mu yisumbuye ndetse ndazamuka no muri Kaminuza ndarikurikirana, nihangira imirimo nkagenda ngapiganwa n'abarimo abagabo bumvaga ko imirimo ari iyabo nkabatsinda'.

    Mu gihe hambere bavugaga ko iterambere ry'urugo rishingiye ku mugabo, we siko abibona. Ati' Cyera, umugore ndetse n'abandi bahuje imyumvire yavugaga ko iterambere ry'urugo rireba umugabo, ko ariwe uruhahira umugore akaba uwo gukora uturimo two mu rugo ariko ubu ndi Umubyeyi, umugabo wanjye atekereza ahava umusingi nanjye ngatekereza Fondasiyo, tugahuriza hamwe tukirukansa iterambere ryacu n'iry'Igihugu muri rusange kuko tuba twafatanije'.

    Nyiracumi, ahamya ko FPR-INKOTANYI ntacyo itakoreye umugore ngo abeho neza, agire ijambo.

    Kuri Nyiracumi, FPR-INKOTANYI ku hashize, none no ku hazaza ayibona atya' RPF kuri njyewe ni Ubuzima, ni Ubwenge, ni Ubushobozi, ni Imibereho myiza, ni Iterambere, mbese RPF ni byose kuri njye. Abagore bagenzi banjye ni batinyuke barashoboye kuko niba mbikora njyewe bigakunda n'undi byakunda. Aho FPR yaziye, Umugore yahawe ijambo, nta mpamvu rero yo kugira ngo iduhe ijambo twebwe duceceke. Tugomba kuvuga, tugakora tukagaragaza ko koko Umugore ashoboye. RPF kuduha ijambo ntabwo yatwiheshyeho, yaziye Igihe, yaje ari igisubizo ku bagore no ku muryango'.

    Marie Jeanne Mukamusoni, Uhagarariye Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI mu Murenge wa Rugalika, avuga ko nk'Abagore ubu bishimira ibyiza byinshi bagejejweho na FPR-INKOTANYI muri iyi myaka 30 ishize.

    Marie Jeanne, uwambere uhereye Ibumoso.

    Avuga ku byo bishimira nk'Abagore, yagize ati' Harimo kuba twaravuye inyuma mu gikari tugasohoka hanze tukagaragara, tugahabwa ijambo. Tuba mu nzego zifata ibyemezo. Twishimira ko tutagihezwa, mbese ni byinshi byakozwe kandi bigikomeza gukorwa ariko kandi turanasabwa gusigasira ibyagezweho'.

    Agira kandi ati' Kubera FPR, Ubuzima bwaraturyoheye mu nguni zose, mu byerekezo byose kuko niba nabasha kujya gupiganira akazi hamwe na Musaza wanjye, nkajya mu nzego zifata ibyemezo nkaba nagira icyo nkora, nanjye ngafata umwanzuro nk'Umugore, twumva ubuzima bwararyoshye. Mu butabera, mu Mibereho myiza, mu Bukungu, mu miyoborere, mu Buzima, mu Bucamanza n'ahandi, mbese ibintu byinshi byatugezeho nk'abagore kandi twumva ari iterambere tugomba gusigasira mu nkingi zose za RPF. Mpuye n'uwansubije ako gaciro namubwira nti' Warakoze Mubyeyi, Urakarama, Tukuri inyuma kandi aho uzadutuma tuzajyayo'.

    Aba bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI bakoze inama y'inteko rusange, banarahiza abemeye kwinjira mu Muryango FPR-INKOTANYI basaga 40 biyemeje gushyira imbaraga hamwe no kugendera mu mahame agenga Umuryango.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/13/kamonyi-rugalika-rpf-yadukuye-mu-gikari-idusubiza-agaciro-turi-ubuhamya-bugenda/

  • RCB yizihije imyaka icumi imaze ishinzwe, ishima urubuga yahawe mu Budage – #rwanda #RwOT

    RCB yatangaje ko u Rwanda rwabonye amahirwe yo kugaragaza ubushobozi rufite mu guhatana mu bukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga, rubikesheje urubuga rwahawe muri IMEX, nta kiguzi rusabwe.

    Yagize iti 'IMEX Frankfurt ifitiye RCB akamaro gakomeye kuko yayibereye urubuga rwa mbere rwo kumurikiraho ubukerarugendo bw'u Rwanda bushingiye ku nama (MICE). Ubwitabire bwacu bwadufashije kuganira n'abategura inama mpuzamahanga, tubagaragariza ibyiza bya MICE mu Rwanda.'

    Mu myaka 10 ishize, nk'uko RCB yabisobanuye, kwitabira IMEX Frankfurt byafashije u Rwanda kwakira inama zikomeye zirimo Swift Africa, inama nyafurika yo gutanga amaraso, inama yo kurwanya SIDA n'ubwandu buturuka mu mibonano mpuzabitsina, zinjije nibura miliyoni 16$.

    Iki kigo cyasobanuye ko umusaruro wa IMEX Frankfurt wagize uruhare mu iterambere rya Kigali Convention Centre yafunguwe mu 2016, Intare Conference Arena mu 2018, BK Arena mu 2019 na hoteli mpuzamahanga nka Radisson Blu, Marriott, Four Points by Sheraton, Serena Hotels, Onomo, One & Only Resorts, Wilderness Safaris na Bisate Lodge.

    Mu gihe RCB yizihiza imyaka 10 y'amavuko, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024 iramurikira ibikorwa byayo muri IMEX Frankfurt. Yasabye inshuti n'abafatanyabikorwa kwifatanya na yo kwizihiza iyi sabukuru kuri 'Stand D600' guhera saa kumi z'umugoroba.

    Ibijyanye n'inama mpuzamahanga u Rwanda rwakira bikomeje kwinjiza amadovize menshi kuko umwaka wa 2023 hinjiye miliyoni 91$, avuye kuri miliyoni 49$ zinjiraga mu 2013.

    RCB yasobanuye ko IMEX Frankfurt yagize uruhare mu iterambere ry’ibikorwaremezo birimo Kigali Convention Center na Radisson Blu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcb-yizihije-imyaka-10-y-amavuko-ishima-urubuga-yahawe-mu-budage

  • Ubwato buzahuza Rusizi na Rubavu bunyuze mu Kivu bugeze kuri 80% bwubakwa – #rwanda #RwOT

    Nkombo ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi ufite umwihariko wo kuba ugizwe n'ikirwa. Ibi bituma abatuye uyu murenge batoroherwa no guhahirana n'ibindi bice by'igihugu kuko nta bundi buryo bafite kugeza ubu uretse gutega ubwato.

    Ni muri urwo rwego Perezida Paul Kagame yemereye abatuye uyu murenge ubwato bwa kabiri bwo kubafasha guhahirana n'ibindi bice by'igihugu.

    Ubwo bwato buri gukorerwa mu ruganda rukumbi rukora ubwato bugezweho ku butaka bw'u Rwanda.

    Munyaburanga Alain, uyobora Uruganda Afrinest Engineering ruri gukora ubu bwato yavuze ko imirimo yo kubukora iri kugana ku musozi.

    Ati “Imirimo yo kubukora igeze kuri 80% turi kugerageza ukuntu bwarangira vuba bishoboka bukajya mu mazi bugatangira gukora.”

    Uruganda ruri gukora ubu bwato bwa Nkombo nirwo rwakoze ubwato bwa hoteli y'inyenyeri eshanu butembereza ba mukerarugendo mu kiyaga cya Kivu. Bitaganyijwe ko hatagize igihinduka ubwato bwa kabiri buzaba bwuzuye bitarenze uyu mwaka.

    Ni ubwato bunini bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 150 bunapakiye imizigo irimo n'imodoka 6.

    Ubu bwato buzaba ari igisubizo ku bagenzi bakora ingendo Rusizi-Rubavu kuko buzajya bukoresha amasaha ane mu gihe imodoka imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ihakoresha amasaha 6.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkombo, Abdul Djabar Ntahomvukiye yabwiye IGIHE ko ubu bwato nibwuzura buzaba ari igisubizo ku baturage ba Nkombo kuko ubwo bari basanganywe butwara abagenzi 30 gusa.

    Ati “Ubwo bundi nibwuzura bizaba ari amahire kuko buzaba butwara abantu 150 bupakiye n'imizigo. Ubwo dufite bukora ingendo ku Nkombo, Nyamasheke, ku Ishywa no ku Gihaya ariko bakeneye n'ubukora ingendo ndende.”

    Umurenge wa Nkombo utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 18 600 batunzwe ahanini n'ubuhinzi, ubworozi n'uburobyi bw'isambaza.

    Imirimo yo kubaka ubu bwato igeze ahashimishije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwato-buzahuza-rusizi-na-rubavu-bunyuze-mu-kivu-bugeze-kuri-80-bwubakwa