Blog

  • Ntabwo umwaka wanjye wagenze neza – Apam wa APR FC wagize ubutumwa agenera abafana #rwanda #RwOT

    Umunya-Cameroun ukinira APR FC, Apam Assongwe Bemol yavuze ko umwaka we wa mbere muri APR FC wamugendekeye nabi cyane kubera imvune ariko yizeye umwaka utaha azitwara neza.

    Apam ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023 akaba yarasinyiye iyi kipe imyaka 2.

    Umwaka we wa mbere ntabwo wamugendekeye neza kuko yagize imvune nyinshi n’igihe yari muzima nta musaruro yatanze kuko yabuze icyizere cy’umutoza.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Apam yavuze ko mu mwaka ayimazemo yasanze APR FC ari ikipe nziza, ndetse akaba yishimiye kwegukana igikombe.

    Ati “APR FC ni ikipe nziza, ifite intego ngari, yaduhaye buri byose kugira ngo twitware neza, ndishimye kuba twegukanye igikombe.”

    Yakomeje avuga ko umwaka we wa mbere yagize imvune zamuzengereje ariko akaba yizeye ko umwaka utaha bizagenda neza.

    Ati “Urabizi imvune ni cyo kintu kiba wakwifuriza umukinnyi kugira, ariko ni umupira w’amaguru iyo ugize imvune uba ugomba kubyakira, umwaka utaha nizeye ko nzakora ibirenze.”

    Yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bagiye gukora cyane ku buryo umwaka utaha w’imikino bazaba bameze neza kurushaho.

    Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni uko tugiye gukora cyane kugira ngo tuzabe tumeze neza kurushaho umwaka utaha. Umwaka utaha ndacyahari rwose.”

    Apam Assongwe Bemol w’imyaka 23 yageze muri APR FC avuye mu ikipe y’iwabo muri Cameroun ya Apejes FC.

    Apam yavuze ko atagize umwaka mwiza kubera imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ntabwo-umwaka-wanjye-wagenze-neza-Apam-wa-APR-FC-wagize-ubutumwa-agenera-abafana

  • Burera: Abahinzi barataka konerwa n'imisambi – #rwanda #RwOT

    Aba baturage babwiye BTN TV, ko babangamirwa n'izo nyoni ziganjemo imisambi kuko zibonera ariko bakabura aho babariza kugira ngo bishyurwe imitungo yabo.

    Bavuga ko babwiye ubuyobozi bw'aka Karere ka Burera iki kibazo ariko bubasubiza ko ntacyo bwagikoraho.

    Umugabo umwe yagize ati 'Icyo kibazo uko kimeze iyo wateye ibigori n'ibishyimbo imisambi iza nka hariya ku mwaro ikajyamo ikarisha wabaza ku karere bakakubwira ngo nta buryo bakumira imisambi kuko iba irimo kuguruka.'

    Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwagakwiye kureba uko bwajya bubishyura ibyabo izi nyoni ziba zangije kuko zisurwa na bamukerarugendo benshi bakanasiga amadovise mu gihugu.

    Undi muturage yagize ati 'Imisambi iratwonera cyereka Leta iduhaye imbabazi wenda ikajya idufasha ikishyura ibyo iba yangije.'

    Undi mugabo yagize ati 'Iyo misambi imaze kuba myinshi cyane wagira ngo hari indi bashyizemo ku buryo twumva abanyamakuru bagenda bakatuvugira iki kibazo.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera, bwo buvuga ko iki kibazo butari bukizi,

    Meya w'aka Karere ka Burera, Mukamana Soline yagize ati 'Ibyo nibwo bwa mbere mbyumvishe, ni ubwa mbere mbyumvishe pe, wenda twakurikirana.'

    Yongeyeho ko bazakomeza kubungabunga iki gishanga ndetse n'abaturage bakwiye kukibungabunga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abahinzi-barataka-konerwa-n-imisambi

  • Abarenga 6400 bari mu bigo Ngororamuco kubera ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bwatangijwe kuri uyu wa 13 Gicurasi muri IPRC Kicukiro.

    Visi Perezida wa Komite y'Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Ntukanyagwe Valence, akaba n'Intumwa ya Leta, yavuze ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ari ikintu kirengeje urugero kuko iterambere riri kujyana n'ibyiza n'ibibi birimo n'ibiyobyabwenge byinshi urubyiruko ruri kubona mu buryo bworoshye.

    Ati ' Nk'ubu mu bigo Ngororamuco dufitemo abantu 6460 kugeza uyu munota bagiye kugororwa kubera ibiyobyabwenge aribyo bituma baba inzererezi, bituma baba abajura, hakabaho n'abandi dusanga mu nkiko aho imibare y'abantu bari mu nkiko kugeza uyu munsi ari 4000 aribo bariho baburana.'

    Shema Steeve ufite imyaka 25 utuye mu Murenge wa Kinyinya, yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge mu 2018 aza kubireka mu 2020.

    Yatangiye kubikoresha ubwo yajyaga kwiga muri Kaminuza muri Uganda akahahurira n'ikigare cyanatumye abyishoramo, yavuze ko yakoreshaga Mugo na Cocaine

    Ati 'Nagiye kwiga muri Uganda mpura n'inshuti zinyereka ibintu bishya biza kumviramo ububata. Icyatumye mbireka ni ukubabazwa n'ubuzima nari mbayemo, nari narahombye ibintu byinshi nkabona ntafite icyerekezo, ntari kugira aho mva naho ngera mpitamo kubireka.'

    Kuri ubu Shema yagiriye inama urundi rubyiruko yo kwitondera ibigare bagendamo kuko bishobora kubashuka bikabakoresha ibintu bibi.

    Yavuze we yashinze ikigo kirwanya ibiyobyabwenge ndetse kikanatanga ubufasha ku bo byabase.

    Uwase Sandrine w'imyaka 21 utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge mu 2019 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye.

    Yavuze ko yabikoresheje nyuma y'aho se yitabiye Imana, Mama we na we aza kumusiga mu rugo wenyine.

    Yaje guhura n'inshuti mbi imubwira ko agiye akoresha urumogi yakira ako gahinda akajya anabona ibitotsi.

    Ati ' Ingaruka byangizeho kwiga byahise bihagarara, nari umukobwa wubashywe ku musozi ngirirwa icyizere ariko ubwo nahise ntakarizwa icyizere n'izindi nyinshi.'

    Uwase avuga ko nyuma yaje kubona umufashamyumvire amufasha kubivamo ndetse banamuha igishoro acuruza imboga, kuri ubu asigaye acuruza serivisi za Mobile Money akabifatanya no kwiga umwuga w'ubudozi. Yagiriye inama urundi rubyiruko yo kwirinda ibigare.

    Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, Gishoma Darius, yavuze ko buri mwaka kwa muganga bakira abantu bagera hafi 5000 kubera ingaruka z'ibiyobyabwenge.

    Yasabye urubyiruko kubyirinda kuko bigira ingaruka ku mwijima, impyiko, ibihaha n'ibindi bice by'umubiri.

    Kugeza ubu u Rwanda rwashyizeho ibice bitandukanye byakirirwamo ababaswe n'ibiyobyabwenge.

    Shema avuga ko ibiyobyabwenge yabiretse kandi yabishowemo n'ikigare

    Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'abantu benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-6400-bari-mu-bigo-ngororamuco-kubera-ibiyobyabwenge

  • Uruganda Bonjour Hygiene rwifatanyije n'ababyeyi babyaye rubaha ibikoresho bya miliyoni 4 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, bahera mu Bitaro bya Kacyiru bakomereza mu bya DMC (Dream Medical Center Hospital), bakazakomereza ku bindi.

    Nyirarukundo Jeanne d'Arc ni umwe mu babyeyi babyariye mu Bitaro bya Kacyiru uri mu bahawe izo mpano. Yashimiye Sosiyete Bonjour Hygiene Products Ltd ikora 'diapers' za Mami Love yifatanyije na bo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b'abagore.

    Yakomoje no ku kuba izo diapers ari nziza zidatwika umwana mu mayasha, dore ko ari zo asanzwe akoresha kuko uwo mwana yabyaye ari uwa Gatatu.

    Ati “Uyu mwana ni uwa gatatu mbyaye, ariko nsanzwe nkoresha 'Mami Love'. 'Mami Love' ni nziza ntabwo itwika abana mu mayasha, ni ukuri ashobora no kwirirwamo rwose ukamukuramo ameze neza nta kibazo. […] Ndabashimiye, kandi ndifuza ko mwakomeza kujya muduha serivisi nziza, hari abakora ibintu ejo mu gitondo bagahindura umwimerere wabyo, ugasanga ejo itwitse abana. Mukomeze mukore ibifite umwimerere.''

    Umutesi Betty na we wabyariye muri ibi bitaro, yashimiye ibitaro bibitaho umubyeyi akabyara neza, bikaba bifite n'abafatanyabikorwa beza barimo ab'uru ruganda rwabahaye diapers za Mami Love, dore ko usanga hari n'ababyeyi bajya kubyara batunguwe nk'ababyara amezi icyenda atageze ugasanga batari bafite ibikoresho bihagije birimo n'iby'isuku.

    Ati ''Ni igikorwa cyiza kuko urumva hari igihe umuntu aza kubyara atabyiteguye, nubwo yanabyitegura ariko ni impano iza idushyigikira nk'umubyeyi wabyaye, bakaduha impano ikaba yadufasha mu gukorera umwana isuku.''

    Umuyobozi wungirije mu Bitaro bya Kacyiru akaba n'Umuganga w'inzobere mu kuvura indwara z'abagore, Dr Karegeya Adolphe, yashimiye Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd ku mpano rwahaye abagore babyariye muri ibi bitaro, anakomoza ku kuba ari gahunda nziza ishyigikira iyo ibi bitaro bisanganwe yo gukangurira ababyeyi kugirira isuku impinja zabo.

    Ati ''Ikigo nk'iki kidusuye mu by'ukuri ni ibyishimo turabyakira, kuko kiba kije gufatikanya na zimwe mu nshingano dukora mu bitaro […] ibyo bidufasha kugira ngo ibitaro bikomeze kunoza isuku, cyane ko ibitaro byacu ni ibitaro mwabonye bifite isuku.''

    ''[…] natwe tunabishishikariza ababyeyi baje, kuko iyo umubyeyi atwite nta kimutungura kiba kirimo aba ateganya ko n'ubundi azabyara, hari iby'ibanze agomba kuba ateganya azaba afite, ibyo na byo biri mu byo ateganya.''

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, Kayiranga Léonard, yavuze ko uru ruganda rwifuje gusura ababyeyi babyariye mu bitaro byo hino mu mu Mujyi wa Kigali, mu kubibutsa ko ubuyobozi bwarwo bubakunda, kandi ko rubazirikana nk'abafatanyabikorwa ba buri munsi.

    Ati ''Ni abafatanyabikorwa bacu ba buri munsi. Tubana buri munsi, uyu munsi rero ni umunsi wo kugira ngo tubereke ko tubakunda kandi turi kumwe na bo buri munsi. Noneho ikindi kintu gituma twifatanya na bo ni ukugira ngo dukangurire n'abandi babyeyi […] tubereke ko isuku ku bana cyangwa ku babyeyi ari ikintu cy'ingirakamaro.''

    Gusura ababyeyi batandukanye babyariye mu bitaro byo Mujyi wa Kigali ni igikorwa ngarukamwaka ku Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, ndetse rukaba ruteganya no kucyagura ku buryo ibyo bikorwa bigera no mu bitaro byo mu zindi ntara.

    Umutesi Betty na we wabyariye mu Bitaro bya Kacyiru, yishimiye impano yahawe

    Nyirarukundo Jeanne d’Arc ni umwe mu babyeyi babyariye mu Bitaro bya Kacyiru wahawe impano

    Bashimiwe n’Ibitaro bya Kacyiru, kuko bashyigikiye gahunda bisanganwe yo gukangurira ababyeyi kugira isuku

    Abakozi b'Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd rukora ibikoresho by’isuku by’abana birimo 'diapers' za 'Mami Love', basuye ababyeyi babyariye mu Bitaro birindwi byo mu Mujyi wa Kigali

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, Kayiranga Léonard, yavuze ko basuye ababyeyi babyariye mu bitaro byo hino mu mu Mujyi wa Kigali, kuko uru ruganda rubazirikana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-bonjour-hygiene-rwifatanyije-n-ababyeyi-babyaye-rubaha-ibikoresho-bya

  • Ntabwo umwaka wanjye wagenze neza – Apam wa APR FC wagize ubitumwa agenera abafana #rwanda #RwOT

    Umunya-Cameroun ukinira APR FC, Apam Assongwe Bemol yavuze ko umwaka we wa mbere muri APR FC wamugendekeye nabi cyane kubera imvune ariko yizeye umwaka utaha azitwara neza.

    Apam ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023 akaba yarasinyiye iyi kipe imyaka 2.

    Umwaka we wa mbere ntabwo wamugendekeye neza kuko yagize imvune nyinshi n’igihe yari muzima nta musaruro yatanze kuko yabuze icyizere cy’umutoza.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Apam yavuze ko mu mwaka ayimazemo yasanze APR FC ari ikipe nziza, ndetse akaba yishimiye kwegukana igikombe.

    Ati “APR FC ni ikipe nziza, ifite intego ngari, yaduhaye buri byose kugira ngo twitware neza, ndishimye kuba twegukanye igikombe.”

    Yakomeje avuga ko umwaka we wa mbere yagize imvune zamuzengereje ariko akaba yizeye ko umwaka utaha bizagenda neza.

    Ati “Urabizi imvune ni cyo kintu kiba wakwifuriza umukinnyi kugira, ariko ni umupira w’amaguru iyo ugize imvune uba ugomba kubyakira, umwaka utaha nizeye ko nzakora ibirenze.”

    Yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bagiye gukora cyane ku buryo umwaka utaha w’imikino bazaba bameze neza kurushaho.

    Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni uko tugiye gukora cyane kugira ngo tuzabe tumeze neza kurushaho umwaka utaha. Umwaka utaha ndacyahari rwose.”

    Apam Assongwe Bemol w’imyaka 23 yageze muri APR FC avuye mu ikipe y’iwabo muri Cameroun ya Apejes FC.

    Apam yavuze ko atagize umwaka mwiza kubera imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-umwaka-wanjye-wagenze-neza-apam-wa-apr-fc-wagize-ubitumwa-agenera-abafana

  • Byagenze gute ngo Kevin Kade akurwe mu ndirim… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 3 Gicurasi 2024, nyuma y'igihe cyari gishize Gad ayiteguje abantu. N'iyo ndirimbo ya mbere yashyize hanze yahurijemo abahanzi, kuko azwi cyane mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye.

    Iri mu ndirimbo ziri kugaruka cyane kuri 'Playlists' z'abanyamuziki banyuranye ahanini bitewe n'umudiho. Gad avuga ko azifashisha iyi ndirimbo muri filime ari gutegura no gutunganya.

    Kevin Kade ari mu bagombaga kuririmba muri iyi ndirimbo. Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko yakuwemo kubera ko atabashije kuboneka igihe yari akenewe.

    Ati ” Nayikuwemo? Oya ntabwo nayikuwemo, ahubwo nyine ntabwo ari ngombwa ko tubivugeho cyane ariko indirimbo ntabwo nayikuwemo. Kuko nyirayo (Director Gad) niwe wari wampamagaye ngo nze tuyikorane nyuma haza kubaho ko mpita njya mu ikorwa ry’umushinga w’indirimbo ‘Jugumila’ [Yakoranye na Chriss Eazy na Dj Phil Peter] biba ngombwa ko mbasaba ko bashaka undi muhanzi uyijyamo.”

    Yavuze ko nubwo atagaragaye mu ndirimbo 'Molomita' yiteguye gukomeza gukorana na Director Gad igihe cyose azamukenera. Ati “Ni indirimbo nziza nakundaga, ariko kubera ko nari mfite izindi ‘Project nyinshi cyane cyane ko muri uyu mwaka nteganya ibindi bikorwa, indi ‘Project’ Gad azakora niteguye kumushyigikira, izakurikirana n’iyo nzagaragaramo, kuko ndacyari mu kumushyigikira.”

    Uyu musore yavuze ko nubwo amaze igihe ateguje Album, ariko itagera ku musozo ku buryo yayimurikira abantu, kuko bishobora kumufata imyaka itatu kugirango ijye hanze. Avuga ko muri iki gihe, umuhanzi akora Album bitewe n'ibigo runaka bicuruza indirimbo byavuganye nawe bikamufasha kuzayisakaza.

    Ni ubwa mbere Kenny Sol na Nel Ngabo bahuriye mu ndirimbo nyuma y'imyaka irenga itatu buri umwe ari mu kibuga cy'umuziki.

    Kenny Sol abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM, ni mu gihe Nel Ngabo abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music.

    Ni ubwa mbere izi 'Label' zombi zahuje imbaraga mu ikorwa ry'indirimbo, ibintu bigaragaza ubufatanye bukenewe mu rugendo rw'umuziki w'u Rwanda.

    Director Gad aherutse kubwira InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga ko ubumwe bw'abo bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw'umuziki.

    Ariko kandi yabitekerejeho mu rwego rwo kwagura amarembo y'umuziki wa Nel Ngabo. Ati 'Nel Ngabo ni umuhanzi wa Kina Music afite indirimbo nyinshi, izo ndirimbo zose yazikoreye kwa Clement, ubu rero twamujyanye kwa Element kugirango nabo bagerageze barebe ko hari icyo bageraho. Urumva, Nel Ngabo guhura na Element ni ibintu binini. Element nawe uramuzi iyo yakoze indirimbo iba igomba kuba ari nziza uko byagenda kose.'

    Akomeza ati 'Kenny Sol ni umuhanga nk'ibisanzwe. Ikindi kirimo kidasanzwe ni uko ari bwo bwa mbere aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo. Ikindi kidasanzwe ni uko nanjye ndimo nk'uko byagutunguye, byatunguye n'abandi rwose.'

    Mu 2022, nibwo Gad yatangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo z'abahanzi banyuranye mu buryo bw'amashusho. Ibi byatumye muri uriya mwaka yegukana igikombe cy'uwahize abandi mu bayobora amashusho y'indirimbo mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2022.

    Ni igihembo akesha indirimbo yakoze zakunzwe nka 'Good Luck' ya Ariel Wayz, 'Akinyuma' ya Bruce Melodie, Terimometa ya Phil Peter na Kenny Sol, 'Suwejo' yitiriwe Album y'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago n'izindi.

    Ni nawe wakoze indirimbo 'Muzadukumbura' ya Nel Ngabo na Fireman, anakora indirimbo 'Mutuale' ya Bruce Melodie na Nel Ngabo, 'Tobora' ya Knowless n'izindi.

    Kevin Kade yatangaje ko yakuwe mu ndirimbo 'Molomita' kubera ko atabonye umwanya igihe yari akenewe


    Kenny Sol waririmbye muri iyi ndirimbo abarizwa muri Label ya 1:55 AM


    Nel Ngabo ni umwe mu babarizwa muri Label ya Kina Music


    Director Gad avuga ko iyi ndirimbo azayifashisha muri filime amaze igihe ari gutegura

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MOLOMITA'

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142921/byagenze-gute-ngo-kevin-kade-akurwe-mu-ndirimbo-yahurijwemo-nel-ngabo-na-kenny-sol-142921.html

  • Depite Barikana Eugene yatawe muri yombi az… – #rwanda #RwOT

    RIB ivuga ko tariki 11 Gicurasi 2024, yafunze Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk'Intumwa ya Rubanda (Umudepite).

    Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.Uyu mugabo ngo yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko 'Intwaro yazitunze akibana n'abasirikare akibagirwa kuzisubiza.'

    Amakuru avuga ko Barikana bamusanganye grenade imwe, na magazine imwe y'imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 (SMG).

    RIB ivuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izo ntwaro n'impamvu yari azitunze atabyemerewe n'amategeko.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko 'RIB yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga, ko unyuranyije na yo uwo ari we wese aba akoze icyaha, ndetse akurikiranwa nk'uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.'

    Hon Barikana Eugene akurikiranyweho icyaha cyo gutunga Intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aramutse agihamijwe n'Urukiko ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142935/depite-barikana-eugene-yatawe-muri-yombi-azira-gutunga-intwaro-mu-buryo-butemewe-namategek-142935.html

  • Orchestre Impala yasuye Urwibutso rwa Jenosid… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, aho bari kumwe na bamwe mu bakunzi/Abafana babo babarizwa mu bice bitandukanye by'Igihugu, mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y'u Rwanda.

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw'ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n'ingaruka yateje ndetse n'uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n'Abanyarwanda ijambo.

    Imibare igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.

    Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Munyanshoza Dieudonne wamamaye nka Mibirizi, yabwiye InyaRwanda ko bakoze iki gikorwa kubera ko Kwibuka ari 'inshingano za buri wese' ari 'nayo mpamvu nkatwe nka Orcheste Impala n'abakunzi bacu hashize iminsi mike twishyize hamwe, tukaba rero twaragize igitekerezo cyo kuza hano kugirango twunamire abacu'.

    Akomeza ati 'Nk'uko nabivuze kwibuka ni inshingano za buri muturarwanda wese. Natwe, twaje kugirango twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho tugamije kugirango dutekereje kuri aya mateka y'urwangano n'ubugome twashowemo na Leta mbi n'ubutegetsi bwatumye Abanyarwanda bamarana, Abatutsi benshi baricwa, akaba ari nayo mpamvu twaje kugirango twibuke amateka mabi, ariko tunakumire, tunirinde icyo ari cyo cyose cyatuma dusubira muri aya mateka mabi.'

    Munyanshoza yavuze ko mu myaka 30 ishize hari intambwe ninini imaze guterwa mu kwibuka no kwiyubaka, ari nayo mpamvu buri wese akwiye kugira uruhare mu kurinda ibimaze kugerwaho.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zijyanye no kwibuka, yavuze ko Impala ndetse n'abakunzi bayo, biyemeje gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

    Yavuze ko hari abahanzi batije umurindi umugambi wo kurimbura abatutsi kandi 'mu by'ukuri bitakagombye'. Yavuze ko umuhanzi ari 'umuntu ukwiye gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka'.

    Munyanshoza yavuze ko nyuma ya Jenoside abahanzi bahanganye no kuziba icyuho, biyemeza guhanga ibihangano byubaka, kandi abona ko byatanze umusaruro wukaba.

    Yashishikarije urubyiruko 'bakiri bato' kwishimira ko bavukiye mu gihugu cyiza. Ati 'Ibyiza bagomba kubisigasira, kuko ejo heza ni ahabo. Ni muri urwo rwego rero twibuka, ari tuniyibuka, ariko tunakangurira buri wese gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.'

    Munyanshoza yavuze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basuye ibice bitandukanye by'uru rwibutso, biyemeza 'kwirinda icyo ari cyo cyose, kwamagana uwo ari we wese, aho ari ho hose, wakongera gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside'.

    Yashishikarije abahanzi gukoresha impano yabo bakora ibihangano byubaka. Ati 'Ni ukuvuga ngo ubutumwa bw'umuhanzi bugera kure henshi hashoboka, wabushyira mu ndirimbo, mu mivugo, mu nyandiko, wabushyira muri filime, ariko bigera henshi cyane, turabashishikariza guhanga ibihangano byubaka.'

    Umuyobozi w'Abakunzi ba Orchestre Impala, Mutoni Evode yabwiye InyaRwanda ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPA zifashe iya mbere zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko nka Orchestre Impala byabafashije kumenya birushijeho amateka y'u Rwanda. Ati '[…] Impamvu twibuka nk'Abanyarwanda ni ngombwa mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni. Ni ngombwa rero guhora twibuka, tunagirango dukangurire abakiri bato gukomeza kumenya ingaruka z'ubuyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu bugatuma Jenoside iba.'

    Mutoni Evode yavuze ko muri iki gihe abahanzi bafite umukoro wo kwigisha Abanyarwanda ubumwe n'ubwiyunge, no kubiba amahoro n'urukundo mu bantu.

    Yavuze ko abahanzi kandi bakwiye kwifashisha inganzo y'abo batanga inyigisho zigera ku banyarwanda bose hagamijwe ko 'ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho byamenyekana'. Evode yavuze ko banazirikana inzirakarengane zabarizwaga muri Orchestre Impaka zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).

    Aha hakaba ari ku gicumbi cy' imiryango y'abarokotse Jenoside, abavandimwe n'inshuti bahurira bibuka ababo.

    Nk'ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n'ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

    Mu gihe cy'iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n'ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n'igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw'Isi.

    Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n'imva rusange zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

    Mu bihe bitandukanye, Orcheste Impala yacurangiye abanyarwanda indirimbo zabashimsihije cyane kandi ifasha Leta mu gukangurira abaturage amajyambere n'ibindi.

    Umwihariko wayo ni uko ari ryo tsinda ryamaze igihe kirekire ritarasenyuka nk’uko byagendekeraga andi matsinda mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

    Ryanyuzemo abahanga mu muziki nka Soso Mado, Tubi Lando, Mimi La Rose, Maitre Lubangi, Pepe larose, Semu, n’abandi.

    Bamamaye mu ndirimbo nka ‘Nyiramaliza’, ‘Anita Mukundwa’, ‘Abagiramenyo’, ‘J'ai bien choisi’, ‘Anonciata’, ‘Ese ko Ugiye’, ‘Aliya’, ‘Goretti’ n’izindi.

    Orchestre Impala basuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi basobanuriwa amateka n'amahano yagwiririye u Rwanda

    Basobanurirwa byimbitse amateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka

    Bunamiye kandi bashyira n'indabo ahashyinguye iyi mibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro

    Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Munyanshoza yasabye abahanzi gukoresha inganzo bahamagararira amahoro n'urukundo

    Umuyobozi w'abafana ba Orchestre Impala, Mutoni Evode yavuze ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka 

    Mimi La Rose wamamaye muri Orchestre Impala

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Orchestre Impala yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwaKigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142932/orchestre-impala-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-batanga-umukoro-ku-bahanzi-amafo-142932.html

  • Imwe mu mishinga y'abanyeshuri yashibutse mu mahugurwa mu by'ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Diwarnify, ni umushinga wubatswe n'itsinda ry'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda hashyizwe imbere ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho [Internet of Things- IoT]. Intego y'iri koranabuhanga ni ugutanga amakuru n'umuburo ku myuzure ishobora kwibasira ahantu igateza inkangu n'ibindi byago.

    Iri koranabuhanga rishyirwa mu gikoresho runaka nacyo gifite utwuma tuzwi nka 'sensors' ku buryo gitanga amakuru mbere y'igihe ku buryo abari aho hafi bashobora kumenya uko bitwara, ibishobora gutanga umusanzu mu kugabanya ingano y'ibyangirika bitewe n'inkangu zitunguranye.

    PharmaNet wo ni umushinga wibanda cyane ku muti w'ikibazo cy'isiragizwa ry'abarwayi mu gihe bashaka imiti rimwe na rimwe iba idahari. Ni porogaramu na yo iri kubakwa n'abanyeshuri bo muri UR izajya ihurirwaho n'abaganga ndetse n'abakorera muri za pharmacy ku buryo aba baganga bazajya batumanaho n'abacuruza imiti bigatuma bamenya iyo bagenera abarwayi bakaba banababwira aho bayisanga.

    Hari kandi umushinga wiswe SoilBolt, wo kwifashisha ikoranabuhanga rya IoT mu gusuzuma ubuziranenge bw'ubutaka buhingwa n'indwara zibasira ibihingwa, hakaba uwiswe 'Mobile Refrigerated Van' witezweho kugabanya amata yangirika kubera ubwikorezi bwayo budateye imbere, n'indi mishinga myinshi.

    Iyi mishinga yose yashibukiye muri gahunda y'amahugurwa mu by'ikoranabuhanga mu mushinga 'Kobe-Kigali ICT Business Initiative Project' yabereye muri Kaminuza y'u Rwanda, mu Kigo Nyafurika cy'Ikitegererezo cyigisha ibijyanye n'ikoreshwa rya murandasi mu bindi bikoresho (African Centre of Excellence in Internet of Things, [ACEIoT]) ku bufatanye n'ishuri ritanga ubumenyi mu ikoranabuhanga ryo mu Buyapani, Kobe Institute of Computing [KIC].

    Muri iyi gahunda abanyeshuri bahabwa ubumenyi mu mashami atandukanye arimo imiyoborere ariko hakibandwa ku ikoranabuhanga cyane irya IoT n'iry'ubwenge bukorano 'AI'.

    Iyo bakurikirana aya masomo basabwa kureba ibibazo bihari mu nzego z'ubuzima, ubuhinzi, ubwikorezi, ubumenyi bw'ikirere, uburezi, kurinda amakuru kuri murandasi n'izindi hanyuma bakanasabwa kwifashisha ikoranabuhanga, bagakora imishinga ikubiyemo ibisubizo by'ibibazo bagaragaje.

    Itsinda ry'abanyeshuri bubatse iyi minshinga ni iry'icyiciro cya gatatu cy'iyi gahunda kuko ibindi byatambutse mu myaka yabanje. Iki cyiciro cyitabiriwe n'abanyeshuri 16 bo mu Rwanda, umwe wo muri Kenya, uwo muri Tanzania, uwa Malawi n'undi ukomoka muri RDC.

    50% by'aba banyeshuri bari ab'igitsina gabo, n'abandi 50% ari ab'igitsina gore, bose barimo abiga mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu bya Kaminuza.

    Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga icyiciro cya gatatu cy'iyi gahunda, Alice Mugengano, wafatanyije n'itsinda rye mu kubaka PharmaNet, yabwiye IGIHE ko 'Nubwo amahugurwa arangiye, ariko turakomeza twubake porogaramu yacu, icya mbere tugomba gukora ni ukugana inzego zinyuranye zikadufasha.' 'Izafasha abarwayi mu kubona imiti vuba, igabanye igihe bataga mu gushaka imiti hirya no hino kandi itume imiti iboneka muri za pharmacy zose.'

    Ineza Kalisimbi, watanze umusanzu mu kubaka 'Diwarnify' yavuze ko 'Mu kuwushyira mu bikorwa tuzakenera ibikoresho binyuranye bizatuma ukora neza. Izindi gahunda nyuma y'aha turi gutegura guhura n'inzego zinyuranye ziteguye kudushyigikira.'

    Kuva mu 2019, iyi gahunda ya 'Kobe-Kigali ICT Business Initiative Project' imaze kunyuramo abanyeshuri 56 mu byiciro bitatu byagiye biba mu myaka itandukanye. Muri buri cyiciro itsinda ry'abanyeshuri ryahurizaga hamwe ubumenyi mu kubaka umushinga runaka watanga igisubizo cy'ikibazo gihari.

    Umwarimu akaba n'umushakashatsi muri koleji y'ubumenyi n'ikoranabuhanga mu ishami rya computer science muri UR, Dr. Twahirwa Evariste, yavuze ko iyi gahunda imaze gutanga umusaruro.

    Ati 'Icyo twishimira n'uko imishinga yabo iri ku rundi rwego, ubu turishimira ko tugiye kubaherekeza tukabahuza n'abikorera ku buryo ibi bitekerezo bafite n'aho bageze bashyira mu bikorwa imishinga yabo, tukabafasha kugira ngo bayibyaze umusaruro kuko ikigambiriwe ni ugukemura ibibazo.'

    Bitewe n'imyaka yari yarateganyijwe, iyi gahunda yarangiranye n'iki cyiciro cya gatatu. Dr. Twahirwa, yavuze ko no muri Kaminuza y'u Rwanda hari izindi gahunda zitera inkunga imishinga nk'iyi bityo nta mpungenge zihari.

    Umuyobozi wa JICA, Ikigega cy'u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga ishami ry'u Rwanda, akaba ari nacyo cyateraga inkunga iyi gahunda, Minako Shiotsuka, yavuze ko intego ari ukubakira abanyeshuri ubushobozi, nabo bakabukoresho mu gutanga ibisubizo.

    Ati 'Gahunda irarangiye ariko ariko tuzabakurikirana, ariko uko mbizi hari abanyeshuri batangiye imishinga yabo ubu babaye ba rwiyemezarimo ubu bari no kuba abafatanyabikorwa ba JICA.'

    Aya mahugurwa y'amezi atandatu yatanzwe n'abanyeshuri barangije muri Kobe Institute of Computing(KIC) ndetse n'abarimu bigisha muri iki Kigo akaba yatangirwaga mu Kigo Nyafurika cy'Ikitegererezo cyigisha ibijyanye n'ikoreshwa rya murandasi mu bindi bikoresho (African Centre of Excellence in Internet of Things, [ACEIoT]) gikorera muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko basoje amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga

    Buri wese witabiriye iyi gahunda yabishimiwe

    Abanyuze muri uyu mushinga mbere batanze ubuhamya bw’uko wabafashije

    Aba banyeshuri berekanye imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga

    Alice Mugengano, wafatanyije n'itsinda rye mu kubaka PharmaNet, yavuze ko aya mahugurwa yabagiriye umumaro

    Dr. Josephine Malonza, ni umwe mu bashimiye iyi gahunda agaragaza ko hari umusanzu yatanze

    SoilBolt, ni umushinga wubatse hagamijwe kumenyekanisha ubuziranenge bw’ubutaka buhingwa n’indwara zibasira ibihingwa

    Ubwo hasizwaga icyiciro cya gatatu abanyeshuri bacyitabiriye bahawe impamyabumenyi

    Umwarimu akaba n'umushakashatsi muri koleji y'ubumenyi n'ikoranabuhanga mu ishami rya computer science muri UR, DR Twahirwa Evariste, yagaragaje ko hari gahunda nyinshi zihari muri UR zafasha aba banyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mishinga-yashibutse-mu-mahugurwa-mu-by-ikoranabuhanga-muri-kaminuza-y-u

  • Rwanda Foam yunamiye abari abakozi bayo bazize Jenoside, urubyiruko rusabwa guhangana n'abapfobya – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024 kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kagasa ruri mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, rushyinguyemo imibiri isaga 16500 harimo na bamwe mu bakoreraga ibyo bigo.

    Hibutswe abahoze ari abakozi babyo bagera kuri 29 bamaze kumenyekana amazina bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Abashyinguye muri uru rwibutso bunamiwe ndetse hanashyirwa indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubabahiro bambuwe.

    Abakozi, inshuti n'abagize imiryango y'abakozi bishwe muri Jenoside bahawe ibiganiro bitandukanye, bigaruka ku mateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside n'icyerekezo igihugu cyafashe cyo kwiyubaka bundi bushya.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri Kicukiro nabwo bwifatanyije n'ibi bigo byombi mu gikorwa cyo kwibuka.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert yavuze ko nk'ibigo byabuze ababikoreraga muri Jenoside ari inshingano yabyo kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka ndetse no kwirinda ko ibyabaye byazongera kwisubiramo haba mu bakozi babyo no mu bandi.

    Yakomeje ati 'Ndasaba abakozi bacu muri rusange kurushaho kubumbatira ubumwe kuko ni byo bizatuma iyi Jenoside turimo kwibuka itazongera kuba ukundi'.

    Depite Mukayijora Susanna, yavuze ko amateka Igihugu cyanyuzemo yatanze amasomo bihagije ku buryo ubu buri Munyarwanda adakwiye kwemerera uwo ari we wese washaka kuyatoba uko yishakiye.

    Yahaye kandi urubyiruko umukoro wo kurinda u Rwanda mu buryo bwose kuko rufite ubushobozi igihugu cyaruhaye bwo kubikora.

    Ati 'Rubyiruko, mufite umukoro ukomeye wo kurinda Igihugu. Urugamba rw'amasasu rwararangiye nta bicwa bahari mu gihugu dufite umutekano ariko dufite urugamba rukomeye rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside, kandi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga'.

    Yakomeje ati 'Mwarize kuko Igihugu cyabahaye amahirwe yo kwiga. Nimuhangane n'urwo rugamba muzarutsida kuko iyo mwaje hano mumenya ukuri kandi kuratsinda. Abapfobya ni benshi ariko na mwe murahari kandi umubare munini w'abatuye u Rwanda ni urubyuruko. Muhaguruke rero mugaragaze ukuri kw'ibyabaye'.

    Uru Rwibutso rwa Kagasa rwubatswe na Rwanda Foam ifatanyije n'inzego z'ibanze kandi bakomeza gufatanya kurwitaho.

    Rwanda Foam na AMEGERWA kandi bakora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku barokotse Jenoside mu Murenge wa Gahanga. Izi nganda kandi zifasha mu buryo bunyuranye abarokotse Jeoside n'ababakomokaho mu Murenge wa Gahanga harimo kubatera inkunga mu burezi ndetse no guha akazi bamwe muri bo.

    Abakozi ba Rwanda Foam na AMEGERWA bashyira indabo ku mva ziruruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi

    Depite Mukayijore Suzanne, yavuze ko amateka Igihugu cyanyuzemo yatanze amasomo bihagije ku buryo ubu buri Munyarwanda adakwiye kwemerera uwo ari we wese washaka kuyatoba uko yishakiye.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert yavuze ko nk'ibigo byabuze ababikoreraga muri Jenoside ari inshingano yabyo kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka

    Urwibutso rwa Kagasa rwubatswe ku bufatanye na Rwanda Foam

    Bacanye urumuri rw’icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yunamiye-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-urubyiruko-rusabwa