Blog

  • Nyamasheke: Yatawe muri yombi akekwaho kwica se – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, nibwo uyu musore yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mukankusi Athanasie,yabwiye IGIHE ko uyu musore yishe se ku Cyumweru ariko aya makuru amenyekana ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024.

    Yavuze ko uyu musore akimara kwica se yamutwitse mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, arangije amujugunya mu bwiherero.

    Akomeza avuga ko nyina w'uyu muhungu ari we wabibonye agahita atanga amakuru.

    Yagize ati 'Nyina yarabiketse ko umuhungu we ariwe wabikoze kuko umusaza yari amaze iminsi ibiri abuze, baza kubona umuhungu we arimo atwika ibintu baza gukurikirana basanga ari we yajugunyaga mu bwiherero.'

    Akomeza avuga ko uyu musore yari afitanye amakimbirane na se ashingiye ku mitungo.

    Yongeyeho ko nyuma yo kuburirwa irengero mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatawe muri yombi ndetse ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu murenge wa Kanjongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-se

  • Tugomba kurasa umwanzi tudahusha- Brig. Gen Rwivanga ku mpamvu RDF yimakaje ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Brig. Gen Rwivanga yagarutseho kuri uyu 14 Gicurasi mu 2024, ubwo hatangizwaga ibiganiro ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bikorwa bya gisirikare.

    Ni ibiganiro byateguwe n'Ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC, hagamijwe kurebera hamwe uko Ikoranabuhanga rigezweho nk'ubwenge bw'ubukorano, robotics n'ibindi byakoreshwa ariko ntibigire ingaruka ku basivile.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kurushaho kungurana ubumenyi ku mikoreshereze myiza y'ikoranabuhanga mu gisirikare.

    Ati 'Aya mahugurwa agamije guhuza inzego z'umutekano n'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC mu bijyanye no kwiga ku iterambere ry'ikoranabuhanga mu bya gisirikare n'uburyo rifasha mu kubungabunga umutekano w'abaturage.'

    'Hari ibibazo byinshi mu ntambara bijyanye n'imikoreshereze y'ibikoresho bishobora kugira ingaruka ku baturage. Mu biganiro turi bugirane ni ukureba uburyo twagabanya ingaruka zishobora kugera ku baturage. Ahantu hose dukorera dutekereza cyane ku muturage, umuturage agomba kurindwa ari nayo mpamvu dukorana nabo cyane kugira ngo aho twohereza ingabo umuturage abe arinzwe mu buryo bwose bushoboka.'

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yakomeje avuga ko aho izo ngabo zikorera hose zimakaje ikoranabuhanga, haba mu gushakisha amakuru y'aho umwanzi ari ndetse no kumurasa nta guhusha.

    Ati 'RDF ahantu hose twohereje ingabo ikoranabuhanga turishyira imbere, mu gushakisha amakuru, aho umwanzi ari kugira ngo tugabanye ingaruka z'ibikoresho bya gisirikare ku baturage, tugomba kurasa umwanzi nta guhusha ariko dutanga umutekano ku muturage usanzwe, ari nayo mpamvu ibiganiro nk'ibi bifite akamaro gakomeye.'

    Yavuze ko kugera kuri iyi ntego RDF yihaye bisaba ubushake no gukorana n'inganda zikora intwaro.

    Ati 'Bisaba ubushake kandi turabufite kandi bigasaba no gufatanya n'inzego zikora ibikoresho bitandukanye by'intambara, kugira ngo tubone bya bikoresho bishobora gushakisha umwanzi ariko bidahungabanyije umutekano w'abaturage.'

    Umuyobozi w'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC muri Afurika, Patrick Youssef, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu ntambara.

    Ati 'Duhangayikishijwe n'ikwirakwizwa ry'ikoranabuhanga rishya rishobora kongera ibyago byo gukomeretsa abasivile kubera uburyo rikora. Urugero nk'intwaro zikoresha, indege zitagira abapilote, byose bifite ibintu byangiza, ku buryo n'umuntu ashobora kwitiranya umwanzi.'

    Ku ruhande rw'Ingabo z'u Rwanda, yavuze ko aho ziri hose bakorana kugira ngo hatagira umusivile uhungabanywa n'iri koranabuhanga.

    Ati 'Murabizi ko ICRC imaze igihe ikorana na RDF bitari mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo, dufitanye amasezerano y'imikoranire na RDF ajyanye n'amahugurwa ahabwa abasirikare mbere yo koherezwa mu mahanga haba mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique cyangwa mu zindi gahunda nko muri Mozambique.'

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Brig. Gen Ronald Rwivanga yagaragaje ko mu bikorwa byose bya gisirikare zijyamo haba mu gihugu cyangwa mu mahanga, zishyira imbere ikoranabuhanga

    Umuyobozi w'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC muri Afurika, Patrick Youssef, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu ntambara

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, agenzura imikorere ya rimwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu gisirikare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tugomba-kurasa-umwanzi-tudahusha-brig-gen-rwivanga-ku-mpamvu-rdf-yimakaje

  • U Rwanda rugiye gushyiraho Kaminuza yihariye ya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Umushinga wo kubaka iri shuri wagarutsweho na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi ubwo yari ari imbere y'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena.

    Yari mu gikorwa cyo kwemeza ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigenga ingabo z'u Rwanda, hagamijwe gushyiraho ibirimo icyiciro cy'Ingabo zishinzwe Ubuzima, Umugaba Mukuru Wungirije, Ishami rishinzwe Ububanyi n'ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

    Nyuma yo kwemerezwa ishingiro n'Inteko Rusange ya Sena, Abasenateri bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano batangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga ingabo z'u Rwanda.

    Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko hari imishinga itandukanye ireba Ingabo z'u Rwanda irimo no kubaka ishuri rikuru rizajya ryigisha n'abasirikare bakuru.

    Ati 'Ku bijyanye na kaminuza ubu amashuri ya gisirikare dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa kaminuza ni ririya shuri rya gisirikare ry'i Gako na ririya shuri riri i Nyakinama. I Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru ba Major, Lieutenant Colonel, na ba Colonel iyo bikabije.'

    Yakomeje avuga ko 'Tugiye kuzashyiraho n'ikindi cyiciro cy'ishuri ryitwa 'National Defense College' rifata guhera kuri Colonel kuzamuka na ba Général.'

    Kugeza ubu aya mashuri ya gisirikare atanga amasomo ya kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, ibintu Minisitiri Marizamunda yavuze ko bizahinduka mu minsi iri imbere kuko yose azaba yibumbiye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defense University).

    Ati 'Impamyabumenyi zitangwa ubu, zitangwa na Kaminuza y'u Rwanda kugeza uyu munsi, ikizahinduka ubu ni uko hazaba 'National Defense University' izahuza ayo mashuri yose uko azaba ari atatu n'ibindi bigo bizajyamo birimo igikora ubushakashatsi n'igitanga amasomo yo kubungabunga amahoro, byose bikazaba biri muri iyo kaminuza ya gisirikare.'

    Yakomeje avuga ko iyi kaminuza izabanza kwemezwa n'inzego za leta bireba nk'uko bigenda ku zindi kaminuza zishaka gukorera mu gihugu.

    Ati 'Ni inzira turimo itazatinda. Nitumara gushyiraho iryo shuri ikizakurikiraho ni ibijyanye no gushaka ibyangombwa by'iyo kaminuza ya gisirikare, ku buryo noneho kaminuza zitazajya zitangwa na Kaminuza y'u Rwanda.'

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Gicurasi nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, yemeje itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n'imiyoborere yazo.

    Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n'uw'Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije.

    Ni itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ubwo umushinga w'Itegeko wagezwaga ku Nteko Rusange y'Abadepite ku wa 14 Werurwe 2024, Minisitiri w'Ingabo, Juvénal Marizamunda, yavuze ko ayo mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.

    Muri rusange, Ingabo z'u Rwanda zayoborwaga n'Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n'Inkeragutabara bikaba uko.

    Minisitiri Marizamunda yasobanuriye abadepite ko impamvu zo kongera abayobozi b'Ingabo zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi muri RDF bitewe n'ibikorwa bitandukanye Igisirikare cy'u Rwanda kirimo hirya no hino ku Isi, kandi ko amavugurura yakozwe bigendanye n'uko umutekano uhagaze ku Isi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko hari imishinga itandukanye ireba Ingabo z'u Rwanda irimo no kubaka ishuri rikuru rizajya ryigisha n'abasirikare bakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gushyiraho-kaminuza-ya-gisirikare-ya-mbere

  • Ibitego 518, imituku 19, Rayon Sports yimwe i… – #rwanda #RwOT

    Tugiye kureba hamwe imibare y’ibanze yaranze shampiyona y’icyiciro cya cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24. Ni shampiyona yaranzwe n’ihangana ku ikipe ya Musanze FC yabashije kwegukana umwanya wa 3 bwa mbere mu mateka kuva  yashingwa.

    Iyi shampiyona yegukanwe n’ikipe ya APR FC ifite amanota 68, ikaba yarabikoze idatsinzwe umukino n’umwe. Ikipe ya Etoile de L’Est na Sunrise FC nizo kipe zamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa zikaba zararanzwe no guhangana kuko zageze ku munsi wa nyuma zigifite icyizere.

    Iyi shampiyona yatangiye   tariki 18 Kanama 2023 isozwa tariki 12 Gicurasi. Amakipe 16 nk’ibisanzwe niyo yayitangiye . Imikino 240 niyo yakinwe muri uyu mwaka w’imikino ikaba yarabonetsemo ibitego 518, bivuze ko ari ibitego 2.14 kuri buri mukino. Imikino ibanza ya shampiyona yabonetsemo ibitego ibitego 262, bivuzeko ari ibitego 2.1 kuri buri mukino.

    Umukino wa mbere wahuje Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1. Igitego gifungura Shampiyona kikaba cyaratsinzwe n’Umugande, Charles Bbaale ukinira Rayon Sports.

    Muri iyi mikino 240, yabonetsemo amakarita y’umutuku 19, aho ikarita ya mbere y’umutuku yahawe Umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience ku mukino w’umunsi wa mbere ubwo bahuraga na AS Kigali kuri Kigali Pele.

    Rukundo Abdulrahaman niwe watsinze igitego cyihuse muri iyi shampiyona kuko yagitsinze ku isegonda rya 20 mu mukino Amagaju FC yanganyijemo na Mukura igitego 1-1. Igitego gisoza shampiyona cyatsinzwe na Salomon Adeyinka ukinira Musanze FC, akaba yaragitsinze ku munota wa 85 ubwo batsindaga Police FC igitego 1-0 ku munota usoza shampiyona.

    Rukundo Abdourahimani ukinira ikipe y’Amagaju FC, niwe watsinze igitego cyihuse muri uyu shampiyona cyabonetse ku isegonda rya 20 

    Umunsi wa 13 n’uwa 14, niyo minsi yabonetseho ibitego byinshi (28) mu gihe umunsi wa 2 ariwo wabonetseho ibitego bike (10). Ikipe ya Musanze FC na APR FC nizo zayoboye urutonde rwa shampiyona gusa, aho Musanze FC yayoboye shampiyona iminsi 11 naho APR FC iyobora iminsi 19 harimo 15 y’imikino yo kwishyura.

    Amakipe yose y’i Burasirazuba yabayeho aya nyuma, aho ikipe ya Etoile de l’Est yabaye iya nyuma inshuro 22, Sunrise FC inshuro 5, Muhazi United inshuro 2 na Bugesera FC inshuro 1.

    Umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Etoile De l’Est ibitego 6-1, ndetse n’umukino APR FC yatsinzemo Marine FC ibitego 5-2, niyo mikino yabonetsemo ibitego byinshi (7).

    Charles Baale ukinira Rayon Sports niwe watsinze igitego gifungura shampiyona ubwo Rayon Sports yakinaga na Gasogi United 

    Heritier Nzinga Luvumbu na Ani Elijah nibo bakinnyi rukumbi batsinze ibitego 3 mu mukino umwe (Hat trick) aho Luvumbu yabikoze bakina na Sunrise FC naho Ani Elijah abikora bakina na Gasogi United.

    Shampiyona yatangiye ifite abatoza bakuru 16 ariko ababashije kuyisoza ni (9) Bivuze ko barindwi batakaje akazi. Abo batoza ni Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports, Petros Koukouras (Kiyovu Sports), Nshimiyimana Maurice (Etoile de l’Est) Muhire Hassan (Sunrise FC) Eric Nshimiyimana (Bugesera FC), Cassa Mbungo Andre (AS Kigali) na Gatera Musa watozaga Gorilla FC.

    Ni ubwa mbere shampiyona y’u Rwanda ikipe imanutse mu cyiciro cya kabiri ariko yari ifite amanota arenga 30.

    Ikipe ya Marine FC niyo yatsinze imikino mike yo hanze kuko yatsinzemo imikino 2 inganya 2,, ikaba ifite amanota 8 kuri 45 yakiniye hanze. APR FC niyo kipe ifite amanota menshi yo hanze kuko yatsinze imikino 10 inganya 5 ikaba ifite amanota 35.

    Kiyovu Sports na APR FC nizo kipe zitatsindiwe mu rugo umukino n’umwe, gusa Kiyovu Sports ikaba yarasaruye amanota 34 kuri 45 yakiniye mu rugo. Etoile de l’Est niyo kipe yabonye amanota make mu rugo agera kuri 14.

    Ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi 47, mu gihe Etoile ariyo yatsinze ibitego bike 20. APR FC kandi niyo kipe yatsinzwe ibitego bike 17 mu gihe Etincelles FC ariyo yatsinzwe ibitego byinshi 44. Ikipe ya Police FC niyo yitwaye nabi mu mikino yo kwishyura, aho mu mikino 15 yatsinzemo imikino 2 inganya 2 bivuzeko ifite amanota 8 kuri 45 yakiniye.

    Ikipe ya APR FC niyo yatsinze imikino myinshi 19, mu gihe Bugesera FC na Muhazi United arizo yatsinze imikino mike 7. Ikipe ya Muhazi United niyo yanganyije imikino myinshi 12, ikaba ikurikirwa na APR FC Kiyovu Sports yanganyije imikino 11. APR FC niyo kipe yashoje Shampiyona idatsinzwe mu gihe Etoile de l’Est ariyo yatsinzwe imikino myinshi 17.

    Ikipe ya Police FC niyo kipe yitwaye nabi mu mikino ya shampiyona yo kwishyura aho yatahanye amanota 8 gusa 

    Sunrise FC yamanutse ifite amanota 32 ku rutonde rwa shampiyona, ibintu bitari byarigeze bibaho 

    AS Kigali ukurikije uko yatangiye shampiyona n’umwanya yashorejeho umuntu yavuga ko ariyo kipe yakoze akazi gakomeye 

    Musanze FC niyo kipe yo mu ntara yaje hafi, ikaba ndetse umwanya wa 3 yabonye ari ubwa mbere yari ibikoze

    APR FC niyo kipe rukumbi yashoje shampiyona idatsinzwe 

    Rayon Sports ishoje shampiyona itayoboye urutonde rwayo n’umunsi n’umwe, ibintu bidakunze kubaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142936/ibitego-518-imituku-18-rayon-sports-yimwe-ijambo-imibare-yaranze-shampiyona-ya-2023-24-142936.html

  • Abahanzi 20 bigitsina gabo bafatwa nkabibi… – #rwanda #RwOT

    Abakristo bemera ko indirimbo zifite uruhare runini mu kubafasha kurushaho kwegerana n'Imana, kwihana ibyaha, kugeza ibifuzo byabo ku Mana ndetse no gusuka imitima yabo imbere y'Imana mu buryo babyifuzamo.

    Ntiwavuga izi ndirimbo rero ngo wirengagize abazihimbye kandi bigomwe bagatanga umusanzu ukomeye mu kwagura ubwami bw'Imana babinyujije mu muziki wo kuramya no guhimbaza.

    Dore bamwe mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bafatwa nk'ab'ibihe byose mu Rwanda hashingiwe ahanini ku bigwi byabo muri uyu muziki no ku gihe bawumazemo:

    1.     Theo Bosebabireba

    “>

    Biragoye cyane ndetse bishobora kuba bitanashoboka kubona umuntu uwo ariwe wese yaba umukuru cyangwa umuto utazi izina Bosebabireba cyangwa se bimwe mu bihangano bye.

    Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka “Bosebabireba” mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y'abemeramana, amaze imyaka irenga 16 mu muziki, akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo 'Ikiza urubwa', 'Ingoma', 'Icyifuzo', 'Bugacya', 'Bosebabireba' n'izindi.

    2.     Israel Mbonyi

    “>

    Umuramyi Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi, azwiho amateka adasanzwe yo kuzuza inyubako Yyakira abantu benshi mu Rwanda ya BK Arena inshuro zireze imwe. Kugeza ubu, Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bayoboye abandi mu kugira igikundiro mu Rwanda  no hanze yarwo.

    Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana mu muziki w'Akarere mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ziri mu Giswahili nka Nina siri, Nitaamini, Jambo, Sikiliza, Malengo ya Mungu n'izindi nyinshi.

    3.     Alex Dusabe

    “>

    Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe bawukora kuko yatangiye kumenyekana mu 2000, uyu akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Ni kuki turira, Umuyoboro, Ibyiringiro n'izindi.

    4.     Aime Uwimana

    “>

    Umuhanzi Aimé Uwimana [Bishop w'abahanzi] ufatwa nk'icyitegererezo ku bahanzi baririmba indirimbo zicurangwa mu nsengero, yavukiye mu Burundi, igihugu yaje kuvamo yinjira mu Rwanda mu 1994. Muri icyo gihe, icy'ibanze kuri we yumvaga ari ukwiga akazakomeza umuziki nyuma.

    Uwimana Aimé, izina rye ryazamuwe n'indirimbo nyinshi zirimo ''Muririmbire Uwiteka'', ''Une Lettre d'Amour'', ''Ngwino mukiza twibanire'', ''Iminsi yose'', ''Urwibutso'', ''Inkovu z'urukundo'' n'izindi. Yatangiye gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kirisitu nk'Umwami n'Umukiza.

    5.     Adrien Misigaro

    “>

    Adrien Misigaro ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakorera umuziki wabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Ntacyo nzaba” yakoranye na Meddy ndetse n'indi nshya baherutse gukorana yitwa 'Niyo Ndirimbo' n'izindi zikundwa n'abatari bacye.

    6.     Thacien Titus

    “>

    Umuhanzi Thacien Titus ari mu bafite izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by'umwihariko mu Itorero ADEPR. Yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Aho ugejeje ukora', 'Uzaza ryari Yesu', 'Uzampe iherezo ryiza', 'Mpisha mu mababa', 'Rwiyoborere', 'Haburaho gato', 'Impanuro', 'Nshyigikira' n'izindi.

    7.     Richard Ngendahayo

    “>

    Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ukorera umuziki uhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu banyabigwi mu muziki wo kuramya Imana, yamamaye mu bihangano bitandukanye byomora inguma z'imitima y'abihebye zirimo 'Mbwira ibyo ushaka', 'Ibuka', 'Gusimba Umwonga', 'Si Umuhemu', 'Yambaye Icyubahiro', 'Wemere ngushime', 'Ijwi rinyongorera', 'Unyitayeho', 'Sinzakwitesha' n'izindi.

    Ni umwe mu bahanzi babirambyemo kuko yatangiye kwigwizaho umubare munini w'abakunda ibihangano bye kuva mu 2005 kugeza n'uyu munsi indirimbo ze nyinshi zikaba zifashishwa mu matorero atandukanye iyo bageze mu mwanya wo kuramya.

    8.     Bigizi Gentil

    “>

    Bigizi Gentil ni umuramyi utuye muri Amerika, akaba yaramamaye mu ndirimbo “Imvuyo Yiwe”, “Kipenzi”, “Yesu arabaruta”, “Umugoroba”, “Ntacyo mfite”, “Tujyane” n’izindi. Mu bihe byashize ubwo yari akiri mu Rwanda, yatunguwe n’abana ba Apotre Dr Paul Gitwaza bamubwira ko ari we muhanzi wa Gospel bakunda cyane. 2018, Hon. Edouard Bamporiki nawe yatangaje ko akunda bihebuje uyu muramyi icyo gihe akaba yaravuze ko indirimbo ze azumva inshuro 5 ku munsi.

    9.     Serge Iyamuremye

    “>

    Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo nka Yesu agarutse yakoranye na James & Daniella, Biramvura, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n'izindi nyinshi.

    Serge Iyamuremye kandi, ni umwe mu bamaze igihe muri uyu muziki kuko abimazemo imyaka irenga icumi.

    10. Domic Ashimwe

    “>

    Iyo uvuze izina Dominic Ashimwe mu muziki uhimbaza Imana, ku bawukurikira bahita bibuka indirimbo nka Nemerewe kwinjira, Ndishimye, Wambereye imfura, Ashimwe, Arikumwe natwe n'izindi zahembuye imitima y'abatari bake kuva mu myaka yo ha mbere kugeza ubu.

    11. Prosper Nkomezi

    “>

    Prosper Nkomezi uri mu baramyi bagezweho muri iki gihe aherutse gutangaza ko nubwo yakuriye mu muryango w'abemera Imana cyane ko Se umubyara yari Pasiteri, we atahise yisanga mu gakiza ahubwo byamusabye kugenda urugendo rurerure mbere yo kumaramaza mu murimo w'Imana.

    Nkomezi, yatangiye kuririmba yujuje imyaka 18 nyuma y'igihe kinini yamaze atekereza kuzibera umukinnyi wa ruhago cyane ko ahamya ko yari anayizi.

    Uyu muramyi yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Nzayivuga,' Wanyujuje indirimbo, Ibasha gukora, Nzakingura, Urarinzwe n'izindi.

    12. Gentil Misigaro

    “>

    Gentil Misigaro umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni mubyara wa Adrien Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana.

    Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo 'Biratungana', 'Hari imbaraga', 'Buri munsi', 'Umbereye maso', 'Turning everything around in my favour' n'izindi.

    13. Patient Bizimana

    “>

    Umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana, amaze imyaka irenga 16 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

    Uyu muririmbyi yamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse no mu 2022 yataramiye mu Burayi.

    Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y'igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.

    Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Arazwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka 'Iyo neza', 'Amagambo yanjye', 'Menye neza' n'izindi.

    14. Bosco Nshuti

    “>

    Umuhanzi Bosco Nshuti, uri mu bafite izina rikomeye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, watumbagirijwe izina n'indirimbo yise “Ibyo Ntunze”, ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu basengera muri ADEPR. Anaririmba muri New Melody no muri Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke.

    Ni umuhanga mu myandikire n'imiririmbire, watangiye kuririmba kera akiri muto, ahera mu makorali ariko byumwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.

    Izina rye rizwi cyane mu bihangano bitandukanye bihembura imitima ya benshi birimo “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n'ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y'Imana”, “Ni muri Yesu” n'ibindi.

    15. Simon Kabera

    “>

    Lt Col Kabera yakoze mu nzego zitandukanye mu gisirikare cy'u Rwanda harimo ko yabaye mu Nama y'Ubutegetsi y'Ibitaro bya Gisirikare guhera mu 2019. Mbere yaho, yagiye mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo, UNMISS.

    Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n'iyobokamana n'ubuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo yise 'Mfashe inanga,' ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana.

    Yigeze kuvuga ati 'Niba hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru, abuzukuruza n'ubuvivi.'

    'Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y'ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze igihugu cy'u Rwanda nk'umunyarwanda mu gihe nkituyemo.'

    16. Bright Patrick

    “>

    Ni we muhanzi watangije mu Rwanda mu buryo bweruye injyana ya Hiphop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Niyo njyana yatangiriyemo umuziki ndetse na n’uyu munsi ayishikamijeho umutima. Uwo ni Bright Patrick Mugabe umuraperi w’umunyarwanda uri kubarizwa muri iyi minsi mu gihugu cya Canada.

    Bright Patrick agitangira umuziki mu njyana ya Hiphop-Gospel abakristo benshi bo mu Rwanda ntibabyumvaga, gusa hari abandi bishimiye cyane umuhamagaro we wo guhimbaza Imana mu njyana ya Rap, bamusaba gukomeza no kudacika intege. Muri abo bamukomeje harimo n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza wanatangaje ko azakorana indirimbo n’uyu muraperi. 

    Uyu muhanzi yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Imbohe’, ‘Umucunguzi’, Ndiho’, ‘L’Inverse’, ‘ID’ yakoranye na Gaby Kamanzi, n’izindi.

    17. Papa Jesus

    “>

    Dieudonne Karangwa Shabani 'Papa Jesus], ni umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko yatangiye kuwukora kera cyane utaratera imbere ngo uhabwe agaciro. Shabani, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka 'Papa Jesus', 'Golgota' n'izindi nyinshi.

    Usibye kuba ari umuhanga mu kuririmba, uyu mugabo azwiho no kuba umucuranzi mwiza wa gitari ndetse n'umuvugabutumwa wagejeje benshi kuri Kristo.

    18. Enric Sifa

    Enric Sifa ni umunyamuziki utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we waririmbye indirimbo yakunzwe cyane hambere yise 'Ingorofani ihindutse indege'. Indirimbo ze zibanda ahanini ku butumwa buvugira indushyi, abakene n'abihebye, zigasubiza imbaraga mu bugingo ababa baremerewe n'imitwaro.

    Uyu muhanzi yaciye mu buzima bubi nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, yabayeho igihe kinini atagira ibyo kurya, aho kuba ndetse n'agahinda kari kenshi.

    19. Chryso Ndasingwa

    “>

    I Kigali ubu nta Yindi nkuru usibye ivuga ko Chryso Ndasingwa wakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena, inyubako ubusanzwe yubahwa na buri muhanzi bitewe nuko ijyamo umubare munini w'abakunzi b'umuziki, yarangiza akayuzuza nyuma y'igihe gito cyane yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ubusanzwe, Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    20. Josh Ishimwe

    “>

    Umuhanzi Josh Ishimwe umaze kwigarurira imitima y'abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zaba izo muri Kiliziya Gatolika ndetse n'Amatorero ya Gikirisitu, ni umusore w'imyaka 23 y'amavuko, wadukanye uburyo bwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abinyujije mu njyana gakondo. Yatangiye umuziki mu 2020.

    Ni umusore ubusanzwe wakuriye mu Itorero rya ADEPR aho kuri ubu abarizwa muri ADEPR Samuduha. Amaze gusubiramo indirimbo zizwi haba muri Kiliziya Gatolika ndetse n'izikoreshwa mu matorero nka ADEPR n'ahandi.

    Zimwe muri izi ndirimbo harimo 'Inkingi Negamiye, Yesu Ashimwe, Hari icyo nkwaka, Rumuri Rutazima, Imana iraduteteruye, Reka Ndate Imana Data, Munsi y'Umusaraba, Yezu Wanjye, Amasezerano, Yesu Ndagukunda' n'izindi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142934/abahanzi-20-bigitsina-gabo-bafatwa-nkabibihe-byose-muri-gospel-nyarwanda-video-142934.html

  • Yampinduriye ubuzima! Ibyo kwitega muri Ni D… – #rwanda #RwOT

    'Ni Danger' iri mu ndirimbo zamamaye mu buryo bukomeye mu 2016. Icyo gihe, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarifashishijemo amagambo akoreshwa cyane n'urubyiruko.

    Unyujije amaso mu buryo amashusho yakozwemo, amagambo ayigize, aho yafatiwe n'ibindi byatumye iyi ndirimbo igarukwaho cyane kuva mu 2018 yajya hanze.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, Danny Vumbi yatangaje ko agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y'uko ayisubiyemo yifashishije Bwiza.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho 'y'umuhanzi Danny Vumbi iyo uyivuze'.

    Akomeza ati 'Umuntu wese ukurikirana hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando rwa muzika.'

    Danny yavuze ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza kubera ko ari 'umuhanzi uri kubyitwaramo neza'.

    Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo 'twita 'slingue' akoreshwa n'urubyiruko'. Ati 'Kandi Bwiza ni urubyiruko aracyari muto.'

    Uyu muhanzi asobanura ko iyi ndirimbo 'Ni Danger' yatumye amenyekana ku rwego rwiza, kandi yamuhaye akazi kuva yayishyira hanze 'kugeza ubu'. Ati 'Muri macye yampinduriye ubuzima.'  

    Intangiriro y'umuziki wa Danny Vumbi

    Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

    Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo ‘Bya bihe’ byabaye nk’intangiriro yo gutandukana.

    Danny avuga ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana.

    Mu 2010, nibwo yasohoye album ye ya mbere yise ‘Urugendo’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo The Ben, Jay Polly, Kamichi n’izindi.

    Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho ‘Wabigenza ute’. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane.

    Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

    Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kucyitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

    Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise ‘Kuri Twese’, yakurikije Album yise ‘Inkuru Nziza’ iriho indirimbo nka ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ibare’ n’izindi, ndetse aherutse gushyira hanze Album yise ‘365’.

    Danny Vumbi yatangaje ko yahisemo gusubiramo indirimbo ye 'Ni Danger' kubera ko yamuhinduriye ubuzima

    Danny Vumbi avuga ko yifashishije Bwiza muri iyi ndirimbo kubera ko ari umwe mu bagezweho

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI DANGER' YA DANNY VUMBI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142940/yampinduriye-ubuzima-ibyo-kwitega-muri-ni-danger-danny-vumbi-yasubiyemo-yifashishije-bwiza-142940.html

  • Uko umukunzi wa mbere wa Diamond yakubiswe n’inkuba akimenya uko uyu muhanzi yamugambaniye na Wema Sepetu #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa mbere w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sarah yavuze agahinda n’akababaro yanyuzemo ubwo yamenyaga ko uyu muhanzi yamusimbuje Nyampinga wa Tanzania wa 2006, Wema Sepetu.

    Uyu mukobwa mu kiganiro aheruka guha Wasafi Media, yavuze uburyo Diamond yamusezeranyije ko bazabana harimo no kwimuka bagahita baba mu nzu imwe nyuma yo gukora igitaramo cye cya mbere mpuzamahanga.

    Nyuma yo kuva gukora icyo gitaramo, Sarah yatunguwe no kuvumbura ko Diamond yamukatiye atarigeze amubwira.

    Ati 'Twigeze kutumvikanaho. Naramuhamagaye (Diamond), ambaza niba niteguye kwiyunga na we, mubwira ko niteguye. Yarambwiye ngo agiye kujya hanze mu gitaramo. Diamond yambwiye ko 'ningaruka ndashaka ko uzazana ibintu bya we byose tugahita tubana’. Naragiye ndatuza nizeye ko azagaruka tugakomezanya. Nyuma y’igihe gito nahuye n’umunyamakuru ambaza niba Diamond yaragarutse mubwira ko ataraza.'

    Yakomeje avuga ko uwo munyamakuru yamusetse, muri iryo joro akaba ari nabwo yamenye ko Diamond yagarutse ndetse ari mu rukundo na Wema Sepetu.

    Ati 'Umunyamakuru yarasetse we n’inshuti ye nyuma y’uko mpakanye. Muri iryo joro, Wema Sepetu yagarutse mu giturage aho twabaga. Sinari nzi ko Diamond yari ahari. Numvise abo bari bagiye kumusuhuza bavuga ko bagiye guhura n’umukunzi wa Wema Sepetu. Kuko Wema yari icyamamare nakurikiye icyo gikundi kujya kureba umukunzi we, natunguwe no kubona uwo mukunzi we ari Diamond.'

    Sarah yakomeje avuga ko Diamond akimubona, yategetse inshuti ye kumutwara mu kabari bakamugurira inzoga kugira ngo adateza ibibazo.

    Ati 'Nari mpagaze ahantu mbona buri kimwe. Bwa mbere nababajwe n’uko atambwiye ko yagarutse, nongera mbabazwa n’uko ari mu rukundo n’undi mukobwa. Nahise mfata umwanzuro ko ngomba gukora ibishoboka Diamond akambona. Ubwo yari ambonye, yabwiye inshuti ye kuntwara mu kabari kuko yari afite ubwoba ko nashoboraga guteza ikibazo, ibintu ntari gukora. Ni uko urukundo rwa Diamond na Wema rwatangiye njye birangirira aho.'

    Mu gitaramo Diamond aheruka gukora, yazanye Sarah ku rubyiniro abwira abakunzi be ku nkuru ya bo y’urukundo. Uyu muhanzi kandi yemeje ko indirimbo 'Kamwambie’ ari indirimbo yaririmbye kubera uyu mugore.

    Gukundana kwa Diamond na Wema Sepetu, Sarah yabifashe nk’ubugambanyi yakorewe

    Diamond aheruka guhamagara Sarah ku rubyiniro akomoza ku nkuru ya bo y’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-umukunzi-wa-mbere-wa-diamond-yakubiswe-n-inkuba-akimenya-uko-uyu-muhanzi-yamugambaniye-na-wema-sepetu-10955

  • Umweyo watangiye! Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi 3 #rwanda #RwOT

    Gasogi United yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu b’abanyamahanga bayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gasogi United yashimiye aba bakinnyi, ni nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2023-24 iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 36, ni mu gihe mu gikombe cy’Amahoro yaviriyemo muri 1/2.

    Abakinnyi bashimiwe batazakomezanya n’iyi kipe, Harimo umurundi Mbirizi Eric winjiye muri iyi kipe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wari uvuye muri Rayon Sports ntabwo yagize umwaka mwiza akaba ari na yo mpamvu asezerewe.

    Undi ni Umunya-Côte d’Ivoire, Henock Yao na we wari umaze muri Gasogi United umwaka umwe.

    Eloundou Ngono Fernand Guy Herve wageze muri Gasogi United Kanama 2022 avuye muri Union Douala yo muri Cameroun ni we mukinnyi wa 3 iyi kipe yashimiye, imumenyesha ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha wa 2023-24.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umweyo-watangiye-Gasogi-United-yatandukanye-n-abakinnyi-3

  • Ikintu cyashimishije bikomeye Riderman ubwo yaririmbiraga abakunzi ba APR FC muri Kigali Péle Stadium #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yavuze ko ubwo yazaga kuririmba mu birori byo guha igikombe APR FC yashimishijwe bikomeye no kubona bamwe mu bakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka Gatete barongeye guhuzwa bagahabwa agaciro bakwiye.

    Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, APR FC yari yakiriye Amagaju mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona, ni na bwo yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yegukanye.

    Ni ibirori byari biteguye neza uretse Riderman na Chriss Eazy nk’abahanzi bari batumiwe gususurutsa abakunzi b’iyi kipe, hari Dj Toxxyk washimishije abari muri Stade mu ndirimbo zitandukanye.

    Kuri uyu mukino kandi APR FC yari yatumiye bamwe mu bakanyujijeho bayikiniye nka Jimmy Gatate, Jimmy Mulisa, Didier Bizimana, Ndizeye Aime Desire, Karim Kamanzi, Kayihura Youssuf Tchami, Eric Nshimiyimana n’abandi, bakaba ari bo basohokanye iki gikombe.

    Mu kiganiro Riderman yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko yashimishijwe cyane no kuza kuririmbira abakunzi b’umupira, ibintu ahamya ko n’ubundi imikino n’imyidagaduro ari ibintu bigendana.

    Ati 'Ni ibintu bishimishije cyane kubona ko mu bafana b’umupira harimo n’abafana ba APR harimo abafana b’umuziki, no mu bakunzi b’umuziki harimo n’abakunzi b’umupira. Imyidagadaguro n’imikino ni ibintu bigendana kuko n’abakinnyi iyo bagiye mu myitozo baba bumva umuziki, n’abahanzi na bo akenshi bafata umwanya bakareba imikino.'

    Yakomeje agira ati 'Byakabaye bihuzwa, kuko tujya tubona nka final ya FNL baba batumiye abahanzi, si aho gusa kuko no mu yindi mikino yaba Basketball iyo bafite ibirori batumira abahanzi, mubona nka Final ya Champions League batumira abahanzi. Dushime abateguye kiriya gikorwa kuko ni igikorwa cyiza cyane.'

    Yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije ari ukubona ukuntu APR FC yari yongeye guhuza abakanyujijeho muri ruhago, ngo byari ibintu byiza cyane.

    Ati 'Mu by’ukuri twarishimye, ikintu cyanshimishije kurusha ibindi ni ukubona ukuntu bazanye abakanyujijeho (legends) baje gutanga igihembo bakanahaba, biba byiza kubona ba Jimmy Gatate, Jimmy Mulisa baje gutanga igihembo nubwo baba batagikina ariko turabakunda bakoze ibyiza baba bakwiye guhabwa agaciro ka bo bakwiye.'

    Riderman akaba yavuze ko ubu arimo gukora ku muzingo we (Album) yise 'Intama mu ruhu rw’Impyisi’ yitegura gusohora aho amaze gusohoraho indirimbo 6 zirimo 'Ambutiyaje’, 'Injangwe’ yakoranye na Mr Kagame n’izindi. Gusa tariki ya 30 Gicurasi we na Bull Dogg bazashyira hanze Album bakoranye aho avuga ko abakunzi ba Hip Hop bazayikunda cyane.

    Riderman yishimiye kuririmbira abakunzi b’umupira w’amaguru

    Riderman yemeje ko imikino n’imyidagaduro bigendana

    Kongera kubona aba bakinnyi bakanyujijeho bahujwe, byaramushimishije cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikintu-cyashimishije-bikomeye-riderman-ubwo-yaririmbiraga-abakunzi-ba-apr-fc-muri-kigali-pele-stadium

  • Kamonyi: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 42 y'abatutsi bishwe muri jenoside – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri 42 y'izi nzirakarengane zishwe muri jenoside wabaye ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024.

    Ni umuhango wabaye ubwo Akarere ka Kamonyi kibukaga ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice.

    Iyi mibiri 42 ikaba yaragiye ikurwa mu Mirenge itandukanye y'aka Karere ka Kamonyi.

    Abafite imibiri y'ababo yashyinguwe, bavuze ko bishimiye ko abavandimwe babo nabo bashyinguwe mu cyubahiro.

    Uwari uhagarariye imiryango ifita imibiri yashyinguwe, Mugorewera Julienne yagize ati 'Twishimiye ko mwaje gufatanya natwe kandi tunazirikana ko mwakomeje kutuba hafi muri iyi minsi mu bikorwa bitandukanye byo gutunganya imibiri y'abacu bishwe nabi bazizwa uko baremwe.'

    Minisitiri Twagirayezu Gaspard yasabye abaturage by'umwihariko bo mu Karere ka Kamonyi, gukomeza gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati ' Turasaba buri munyarwanda n'abaturage ba Kamonyi by'umwihariko gukomeza gutanga amakuru ku bagaragaweho ibitekerezo bihembera ingengabitekerezo ya jenoside ko ari ingenzi, turabakangurira kandi gukomeza gutanga amakuru y'ahari imibiri itaraboneka kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.”

    Komisireri Ushinzwe Ubukungu mu muryango IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Ndatsikira Evode, yagaragaje uburyo mu Karere ka Kamonyi by'umwihariko mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama, abari abakirisitu biyambuye uwo mwambaro bijandika mu bwicanyi banica bagenzi babo.

    Yagaragaje ko muri aka gace Jenoside yakoranywe ubukana bukomeye bigizwemo uruhare n'Interahamwe.

    Imibiri 42 yashyinguwe yabonetse mu bice bitandukanye bigize akarere ka Kamonyi

    Abarokotse Jenoside bagaragaje ko baruhutse kuko ababo bashyinguwe mu cyubahiro

    Hatanzwe ubuhamya bwagarutse ku bukana bwa Jenoside mu karere ka Kamonyi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-hashyinguwe-mu-cyubahiro-imibiri-42-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside