Blog

  • Tuff Gang yagarutse mu isura nshya bigizwemo… – #rwanda #RwOT

    Aba baraperi bamaze igihe bateguza igaruka rya Tuff Gang nshya, kandi bumvikanisha ko hari ibihangano binyuranye bari gukoraho birimo na Album yabo. Ubuzima bagiye baririmba mu ndirimbo bwatumye umubare munini ubakunda kurushaho.

    Kevin Montana yinjiye mu muziki ahereye ku guhuriza hamwe mu ndirimbo aba baraperi, ndetse bayihuriramo n'umunyamakuru Bac-T wabaye umuraperi ukomeye ndetse na Khalfan wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye.

    Kevin yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu muziki kubera ko awukunda  cyane kandi yakoranye n'abahanzi banyuranye byatumye yisanga mu muziki.

    Ati 'Icya mbere impamvu ninjiye mu muziki, nkunda umuziki muri rusange, icya kabiri, nakuze nkunda umuziki, nkorana n'abahanzi batandukanye mu gihugu cy'u Rwanda, mbashyigikira mu buryo bugiye butandukanye, hanyuma noneho abenshi muri rusange, hanyuma nza kugira igitekerezo cyo kuba nanjye naririmba, nanjye nkagira indirimbo ijya hanze, ni uko byaje.'

    Kevin yavuze ko ajya kwinjira mu muziki yaganiriye n'abantu banyuranye barimo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Yabwiye uyu muhanzi ko yibaza ku hazaza he igihe azaba atakiri mu mwuka w'abazima, bituma atekereza ku gihangano yasiga kizajya gituma abantu bamwibuka.

    Ati 'Mu by'ukuri The Ben niwe watumye nkora umuziki, kuko yanteye imbaraga. Naramubwiye nti ariko se ubu ndamutse nitabye Imana abantu bazanyibukira kuki? Ko mwebwe mufite ibihangano, njyewe bazanyibukira kuki? Arambwira ati ese ubundi wakoze indirimbo izakomeza kuba ikirango cyawe no mu gihe waba utakiriho.'

    Uyu mugabo avuga ko gukorana n'abahanzi banyuranye, abanyamakuru n'abandi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw'umuziki mu Rwanda, byamufashije guhuriza aba baraperi mu ndirimbo imwe bise 'Twendeleye.'

    Kevin Montana avuga ko The Ben yamugiriye inama yo gukora Hip Hop bituma atekereza ku nshuti ze Green P, Bull Dogg ndetse na P-Fla bibumbiye muri Tuff Gang.

    Ati 'Impamvu nahisemo gukorana na Tuff Gang ni uko ari inshuti zanjye; icya kabiri ni uko The Ben yambwiye ati 'injyana wowe ushobora kuririmbamo ni Hip Hop, rero ambwiye uko ndavuga nti reka mpuze bariya basore cyane ko ari inshuti zanjye, kandi ari abahanga mu kuririmba Hip Hop, kandi bamaze gutera imbere.'

    Akomeza ati 'Ben yumvise uburyo ndirimbamo, yumva injyana yanjye ari Hip Hop, niwe wangiriye inama yo kwinjira mu muziki, ni nawe wangiriye inama yo gukorana na bariya basore cyane ko harimo na Murumuna we, akaba ari n'inshuti zanjye, rero urebye twese turi umuryango.'

    Yavuze ko yari yatekereje kwifashisha muri iyi ndirimbo Bushali na Riderman ariko ntibyakunda bitewe n'urugendo yari afite mu gihugu cya Kenya muri iki gihe.

    Uyu mugabo avuga ko nubwo bariya baraperi batagaragaye muri iyi ndirimbo ye ya mbere, ariko ari gutekereza kuzabifashisha mu zindi ndirimbo ari gutegura.

    Avuga ko ashaka gukora indirimbo 10 ubundi agahita ahagarika urugendo rwe rw'umuziki cyangwa se 'nkakomeza nk'uko Dj Khaled abikora aho ahuriza mu ndirimbo zinyuranye abahanzi benshi kandi bigatanga umusaruro'.

    Kevin Montana avuga ko impano y'umuziki atayisangije mu muryango we, kuko hari abandi barimo nka Dj Manzi wacuranze mu birori byaherekeje Rwanda Day i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi bakora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana.

    Uyu mugabo asanzwe akora akazi ko gutembereza ba mukerarugendo amazemo imyaka 20. Niwe wafashije Shawn Mendes gusura ibice nyaburanga by'u Rwanda, ku wa 18 Ukwakira 2023, ubwo yakoreraga urugendo rwe rwa mbere, aho yanahuye na The Ben.

    Kevin Montana ni nawe wafashije The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella gukorera urugendo rwihariye muri Pariki y'Akagera.


    Kevin Montana yinjiye mu muziki nyuma y'igihe afasha abahanzi banyuranye


    Kevin Montana yavuze ko afite gahunda yo gukora indirimbo 10 zizaririmbamo abahanzi banyuranye

    The Ben yagiriye inam Kevin Montana yo kwinjira mu muziki akora Hip Hop 

    Kevin yashimye bikomeye The Ben wamugiriye inama yo gukorana na Tuff Gang

     

    Umuraperi P-Fla yongeye kumvikana mu ndirimbo yahuriyemo na bagenzi be

     

    Umuraperi Green P yaririmbye muri iyi ndirimbo ya Kevin Montana

     

    Umuraperi Bull Dogg yagize uruhare muri iyi ndirimbo yakozwe mu gihe cy'umunsi umwe 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'TWENDELEYE'YA KEVIN MONTANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142949/tuff-gang-yagarutse-mu-isura-nshya-bigizwemo-uruhare-na-kevin-montana-na-the-ben-142949.html

  • Abahinzi b'umuceri bagiriwe inama yo kubibangikanya n'ubworozi bw'amafi – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo buzwi nka Riziculture busanzwe bukoreshwa mu bihugu birimo u Buhinde, Haiti, Madagascar n'ibindi.

    Mu mwaka ushize wa 2023, nibwo RAB yakoreye igerageza mu karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Nambajimana Phocas, umukozi wa RAB muri gahunda y'ubworozi bw'amafi n'uburobyi yabwiye IGIHE ko igererageza bakoreye mu karere ka Rwamagana ryagaragaje ko ubu buryo bw'ubuhinzi bubangikanye n'ubworozi bw'amafi bwatanze umusaruro.

    Ati 'Ubuhinzi bw'umuceri n'ubworozi bw'amafi iyo bibangikanyije byombi biba magirirane kuko imborera yafumbijwe umuceri ihinduka ibiryo by'amafi, umwanda w'amafi ugahinduka ifumbire y'umuceri kandi ayo mafi arya udukoko twangiza umuceri bigatuma utanga umusaruro n'amafi agatanga umusaruro'.

    Nambajimana avuga ko ubu buryo bushya bw'ubuhinzi bw'umuceri bwitezweho kongera ingano y'umuceri wera mu Rwanda no kongera umusaruro w'amafi.

    Intego u Rwanda rufite ni ukongera umusaruro w'amafi ukagera kuri toni ibihumbi 112 mu 2025 uvuye kuri toni 50 mu 2022, no kongera umusaruro w'umuceri ku buryo 2030 u Rwanda rwihagije ku muceri.

    Abahinzi b’umuceri bagiriwe inama yo kububangikanya n’ubworozi bw’amafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-b-umuceri-bagiriwe-inama-yo-kubibangikanya-n-ubworozi-bw-amafi

  • Ibyo wamenya kuri “Ergophobia”, indwara y'ubwoba bwo gutinya akazi – #rwanda #RwOT

    Ni ibigaragazwa n'ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye burimo ubw'Umuryango w'Abanyamerika, Anxiety and Depression Association of America, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya SRM Institute of Science and Technology n'Ikigo Velammal Engineering College cya Kaminuza ya Anna zose ziri mu buhinde, n'izindi

    Bugaragaza ko indwara ya Ergophobia umuntu ashobora no kuyiterwa n'izindi mpamvu zirimo amakimbirane yigeze kwisangamo mu kazi, kuba yahabwa inshingano nyinshi akananirwa kuzihuza nk'igihe agizwe umuyobozi mu mwanya runaka mu kazi kandi akaba asabwa n'ibindi agomba kuzuza ku gite cye muri ako kazi, ibimugeza ku rwego adatanga umusaruro yari yitezweho.

    Mu bindi byatuma umuntu arwara Ergophobia ni ukugira uruhurirane rw'izo nshingano nyinshi mu kazi no kubihuza n'ubundi buzima abayemo hanze yako, nko kugafatanya no kuba yubatse afite inshingano zo mu rugo mu gihe ari umugabo cyangwa umugore, akaba yanabifatanya n'inshingano zirimo kurera abana n'izindi.

    Ikindi ni uko amabwiriza akakaye y'imbere mu bigo bitanga akazi na yo agira uruhare mu kunaniza umuntu mu marangamutima ku buryo agera ku rwego yibasirwa n'ibirimo agahinda gakabije, kugira umujagararo uhoraho aterwa n'akazi bikamukurira kuzinukwa burundu ibijyanye nako.

    Ibindi umuntu yahuriye na byo mu kazi yakoze mbere birimo kugorwa no kugakora bitewe n'ibikoresho bitamworohereza, ikigero cy'ubushyuhe kiri aho agakorera ndetse n'ibindi bisabwa kugira ngo agakore neza ariko ntabibone, biri mu byagaragajwe nk'ibyatuma umuntu azinukwa akazi bikanamuviramo uburwayi bwo kugatinya.

    Si ibyo gusa kuko no kutigirira icyizere cyo kuba wakuzuza inshingano wahawe mu kazi, nabyo bishibora kugukururira kwibasirwa n'indwara ya Ergophobia.

    Ikindi ni uko umuntu usanganwe imyitwarire yo gukunda kuba wenyine agakora ibintu mu buryo bwe (Introvert) na we bishobora kumukururira indwara y'ubwoba bumutera gutinya akazi, kuko agorwa no gukorana n'abandi.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibyo bizazane n'ibindi umuntu yahurira na byo mu kazi bishobora kumukururira n'indwara zo mu mutwe, bityo ko ibigo bitanga akazi bikwiye kugira uruhare runini mu ishyirwaho rya gahunda zorohereza abakozi mu ikorwa ry'akazi, ku buryo bitabakururira umuhangayiko wabageza no ku burwayi bwa Ergophobia butuma batinya akazi.

    Urwaye Ergophobia bimugiraho izindi ngaruka zitandukanye zirimo no kwibasirwa n'ubukene, kuko ubwo burwayi bumutera gutakaza mu buryo bworoshye akandi kazi yagerageza gukora, ntabashe kugira uburyo bumwinjiriza amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Umuntu urwaye Ergophobia agirwa inama yo gusaba ubufasha ku bantu yisangaho nk'inshuti ze n'abo mu muryango, bushobora kumuganisha ku kuba yakoroherwa no gukora akazi. Niba kandi uzi umuntu ufite ubu burwayi ugirwa inama yo kumwumvisha ko ari uburwayi bubaho ko atari we ubufite wenyine, ibyamufasha kumva ko ari ikibazo rusange ku buryo yumva ko binashoboka gusohoka muri ibyo bihe.

    Ibigo bitanga akazi na byo bigirwa inama zo guha umwanya umuntu urwaye Ergophobia ubikoramo, bikagira uruhare mu kumworohereza agakora no mu masaha amworohereza gukora neza ndetse bikamugabanyiriza inshingano z'uruhuri yari afite, ndetse abakoresha bakanagirwa inama yo gutega amatwi abakozi bakumva mu buryo bworoshye ibibazo byabo kuko biha ubwisanzure na wa muntu ufite ubwo burwayi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-ergophobia-indwara-y-ubwoba-bwo-gutinya-akazi

  • Hagaragajwe imbogamizi zikibangamiye ishoramari mu ikoranabuhanga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi u Rwanda rushaka kubushingira ku ikoranabuhanga ku buryo abaturarwanda mu nzego zinyuranye bazajya babona amakuru bakeneye mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho.

    N'ubwo imyaka igihari ari myinshi, ariko inzira zigana kuri izi ntego ziracyarimo inzitizi zigomba gukurwaho.

    Umuyobozi w'Urugaga Nyarwanda rw'Abikorera, mu Rwego rw'Ikoranabuhanga [ICT Chamber], Alex Ntale, yagaragaje imbogamizi zigihari zituma ishoramari mu ikoranabuhanga rigenda biguru ntege, anagaragaza icyakorwa.

    Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu nama nyungurabaitekerezo yari igamije gusuzuma politiki n'imirongo ngenderwaho byafasha kuzamura no kureshya ishoramari mu ikoranabuhanga mu Rwanda cyane iry'abikorera. Yahurije hamwe abo nzego z'abikorera, iza leta, abashoramari, abo mu burezi n'abandi.

    Ntale yagize ati 'Bimwe mu bikunze kugaragara ni ikibazo cy'imyumvire mu baturage ikiri hasi hakaba hakenewe ingamba nyinshi zo kubazamurira ubumenyi.'

    Yavuze ko ikindi kibazo kibangamye ari igiciro kigihanitse cya internet ku bigo, bikagonga abashaka gushora imari mu Rwanda kuko usanga cyikubye inshuro 10 ugereranyije n'ahandi.

    Ntale, yavuze ko kubona inguzanyo ku bari mu rwego rw'imari bikiri ingorabahizi, no kuba basabwa umusoro wa PAYE ngo kandi utuma igishoro cyabo kigomba kuba kiri hejuru cyane.

    Icyakora yasabye ko abikorera mu zindi nzego zitari iz'ikoranabuhanga ariko barikoresha mu bikorwa byabo nabo bakwiye gutanga umusanzu mu iterambere ry'uru rwego.

    Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'isoko ry'ikoranabuhanga mu Muryango w'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga [Digital Cooperation Organization, DCO], Manel Bondi, muri iyi nama yagaragaje ko bimwe mu bigomba kwitabwaho ku ruhande rwa Guverinoma y'u Rwanda, ari ukongera ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga n'uruhare rw'imiyoborere y'inzego mu gushyiraho uburyo buboneye bworohereza abashoramari kubenguka u Rwanda mu rwego rw'ikoranabuhanga.

    Ati 'Nyuma y'iyi nama hazagaragazwa n'amahirwe ahari mu ishoramari mu Rwanda, ndetse habeho no guhamagarira abanyamuryango bacu mu nzego z'abikorera n'iza leta kugana mu Rwanda kuko hari amahirwe menshi yabashyiriweho.'

    Inyigo yakozwe na DCO, igaragaza ko mu bashoramari 104 bashoye imari yabo mu Rwanda mu rwego rw'ikoranabuhanga, igice cy'abantu 83% muri bo bagaragaje ko bakuruwe n'isoko riri kwaguka vuba, ikindi cy'abangana na 38% bagaragaza ko gutera imbere k'ubushobozi buri mu gihugu byatumye bahashora imari.

    Ibi bigaragaza ubushake bwa Guverinoma y'u Rwanda mu kuzamura ubukungu, cyane cyane ubushingiye ku rwego rw'ikoranabuhanga binyuze mu gukurura abashoramari.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n'ikoranabuhanga muri MINICT, Esther Kunda, yavuze ko icyo bifuza ari ukongera uruhare rw'ikoranabuhanga mu musaruro mbumbe w'igihugu.

    Ati 'Turi kureba uko twashyiraho ingamba zifasha abagitangira imishinga yabo muri uru rwego, ariko hakanashyirwaho uburyo abafite amafaranga yabo bisanga bikanaborohera gushora mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhaza abo bashoramari kuko hari abavamo abakozi bari ku rwego rushyitse.

    Ati 'Aho tugeze harashimishije, iyo murebye ibigo byagiye bishyirwaho nka Rwanda Coding Academy, AIMS, Ibi bigo by'Icyitegererezo mu Burezi Nyafurika muri Kaminuza y'u Rwanda n'izindi mpuzamahanga aho hose ni ahantu twizeye hava urubyiruko rufite imbaraga kandi bazi neza iby'ikoranabuhanga.'

    Kunda yavuze ko hakwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu guteza imbere urwego rw'ikoranabuhanga mu rwego rwo gushimangira u Rwanda nk'igicumbi cyaryo mu karere no ku Isi yose.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Esther Kunda, yavuze ko icyo bifuza ari ukongera uruhare rw'ikoranabuhanga mu musaruro mbumbe w'igihugu

    Umuyobozi mu Muryango w'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga [Digital Cooperation Organization, DCO], Manel Bondi [iburyo], yavuze ko hazakurikira guhamagarira abanyamuryango gushora imari zabo mu Rwanda

    Habaye inama nyungurabaitekerezo yari igamije gusuzuma politiki n'imirongo ngenderwaho byafasha kuzamura no kureshya ishoramari mu ikoranabuhanga mu Rwanda cyane iry'abikorera

    Iyi nama yaranzwe n’ibiganiro binyuranye byareberaga hamwe inzitizi zikiri mu gushora imari mu Rwanda mu ikoranabuhanga n’uko zakurwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-imbogamizi-zikibangamiye-ishoramari-mu-ikoranabuhanga-mu-rwanda

  • Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babangamiwe no kutoroherezwa n'ibihugu byo muri Afurika yo hagati – #rwanda #RwOT

    Ibi byaganiriweho mu nama yahuje abo bacuruzi n'ubuyobozi bwa CEEAC yabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024. Ni inama yari igamije kungurana ibitekerezo biganisha ku isinywa ry'amasezerano ashyiraho isoko rusange ku bihugu bigize uyu muryango bidahahirana uko bikwiye harimo n'u Rwanda.

    Kanani Espèrance wohereza hanze ibicuzwa bijyanye n'ibyo kurya avuga ko bimwe mu bihugu bigeze CEEAC nta nyoroshyo bishyiraho ku bacuruzi bo mu bindi bihugu binyamuryango ku buryo hamwe kuhacururiza bidashoboka nyamara umuryango ugamije koroshya ubuhahirane.

    Yagize ati 'Ubwa mbere tujya gucuruza muri Gabon baduciye imisoro ya 52% kandi ntago byari gukunda. Byari nko kuvuga ngo nitureke ubucuruzi muri icyo gihugu kuko ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ari byo byazanagamo ibicuruzwa. Nk'abacuruzi kuguca ayo mafaranga ni ikintu gikomeye cyane kuko nta nyungu ya 52% wabona ku gicuruzwa'.

    Kanani yavuze ko inzego bireba ziramutse zibashije gushyiraho iri soko rusange ku bihugu binyamuryango byose byaba ari amahirwe akomeye kuko isoko rihari ikibazo kikiri izo mbogamizi zijyanye no gucururiza mu bihugu binyamuryango bya CEEAC.

    Ati 'Nk'abohereza ibicuruzwa hanze twabigiramo inyungu nyinshi cyane tugize amahirwe ibihugu byose bikoroshya ubuhahirane. Imbogamizi ntiziri kuri twebwe abacuruzi kuko twe turiteguye kujyayo n'ibicuruzwa byacu barabikunze'.

    Komiseri muri CEEAC, François Kanimba akanaba ukuriye delegation yashyizweho ngo isuzume idindira ry'isoko rusange muri uyu muryango, yavuze ko washinzwe ugamije ubutwererane mu bihugu binyamuryango ariko ko nta bintu bifatika wabashije kugeraho.

    Ibyo ngo byatumye hafatwa umwanzuro wo kuganiriza buri gihugu muri birindwi bigifte imbogamizi ku isoko rusange rya ECCAS harimo n'u Rwanda ndetse ko n'abacuruzi bari mu bagomba kuganirizwa.

    Kanimba avuga ko izo mbogamizi kuri ibyo bihugu nizimara kuganirwaho hazabaho gusinya amasezerano y'isoko rusange ry'uyu muryango.

    Akomoza kuri zimwe mu nzitizi zihari yagize ati 'Icya mbere [cyemeranyijweho] ni ukwemera guhahirana ku bicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu [binyamuryango] nta misoro bitanze. Ariko usanga ibihugu bitabyitabira kimwe kandi byaratowe n'Abakuru b'Ibihugu mu 2004'.

    Yakomeje ati 'Ikindi ni ukumvikana ku mategeko duheraho kugira ngo twemeze ko igicuruzwa iki n'iki kiva mu gihugu iki n'iki gishobora kwinjira mu bucuruzi mu bindi bihugu nta misoro cyishyuye. Kuko ntago iryo soko rusange ryaberaho kugira ngo abacuruzi bajye bajya kurangura mu Bushinwa cyangwa mu Buhinde banyuze ibicuruzwa hano hanyuma bajye kubigurisha mu bihugu duturanye babeshya ko byakorewe mu Rwanda'.

    Kanimba yavuze ko ayo mategeko baheraho bemeza ko ibicuruzwa byavuye mu gihugu runaka na yo ari mu yo batangiye kuganiraho no kuyasobanurira abacuruzi bo mu Rwanda bahereweho kugira ngo ibyo bihugu bizayahurirereho mbere yo gusinya ayo masezerano y'isoko rusange.

    Umuryango wa CEEAC washinzwe mu 1983 u Rwanda ruwinjiramo mu 2016. Ugizwe n'ibihugu 11 ari byo u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Santarafurika, Tchad, Congo Brazzaville, RDC, Guinee Equatorial, Gabon na Sao Tome & Principe.

    Mu mwaka wa 2023 wabarirwaga abaturage miliyoni 210; abo bakaba babasha kungukira mu koroherwa n'ubuhahirane mu gihe iryo soko rusange ryaba rigezweho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-babangamiwe-no-kutoroherezwa-n-ibihugu

  • Trōcaire yasinyanye amasezeran na IBUKA, itanga miliyoni 45 Frw zo gusanira abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe ku Cyicaro Gikuru cya IBUKA mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024.

    Umuryango Trōcaire watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994 nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ugira uruhare mu iterambere ry'Abaturage himakazwa kurwanya ubukene ndetse no guteza imbere ubutabera.

    Umuyobozi wa Trōcaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee, yavuze ko kuba uyu muryango wasihemo gushyinya amasezerano na IBUKA no gutanga iyo nkunga, ari uko ikora kinyamwuga ndetse ibikorwa byayo birambye bikaba bidateye imbere mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati ''Twatewe imbaraga tunatangazwa n'ibikorwa bya IBUKA mu myaka myinshi ishize, bitari ku rwego rw'igihugu gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga. […] turumva ko gukorana na IBUKA ari ubufatanye bwiza cyane kandi twizeye ko tuzakorana byinshi , mu nzego zitandukanye IBUKA ikoramo.''

    ''Ikintu cya mbere tugiye gukorana ni ugufasha abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyagatare bagizweho ingaruka, abo Jenoside yagize abapfakazi. Twateye IBUKA inkunga nto y'agera kuri miliyoni 45 Frw azakoreshwa mu gutangira gusanira abo bantu inzu no kubafasha kubona ibikorwa by'isuku n'isukura no kububakira ibikoni.''

    Umuyobozi wa Trōcaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee, yanavuze ko uwo mushinga wamaze gutangira muri uku Kwezi kwa Gicurasi 2024, ndetse byanzurwa ko aho kugira ngo ugere ku bantu benshi ariko bafashishwe ibintu by'amafaranga make bitaramba, haherwa nibura ku miryango 15 igasanirwa inzu mu buryo buziha kuramba, n'ibindi bikorwa izagenerwa na byo bigakorwa mu buryo buryambye, nyuma y'abo umushinga ukaba wakwagurwa hagakorerwa n'abandi.

    Perezida wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire, yashimiye Umuryango Trōcaire kuri aya masezerano y'ubufatanye, anakomoza ku kuba isinwa ryayo ryanabaye umwanya mwiza wo kuganira ku mikoranire irambye hagati y'iyi miryango yombi.

    Ati ''Twari turimo gusinya amasezerano ajyanye n'inzu Trōcaire ishaka gusanira abacitse ku icumu bo mu Karere ka Nyagatare, ariko muri uyu mwanya twari turi gusinya aya masezerano, tugarutse no ku mikoranire twari dusanzwe dufitanye […] uyu noneho wari umwanya wo kugira ngo turebe uburyo twakorana no mu gihe kirambye.''

    Dr. Philbert Gakwenzire yakomoje ku kuba mu bindi bikeneye kuganirwaho bikaba byashyirwamo imbaraga ari ukongerera ubumenyi abakozi ba IBUKA, gukurikirana abahagarariye IBUKA yaba ku rwego rw'uterere, imiringe n'utugari kugira ngo basobanurirwe biruseho inshingano bafite, kureba impungenge bahura na zo, no gusura abanyamuryango ba IBUKA.

    Hari kandi no kwiga ku mishinga irebana no guteza imbere imibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka uburyo buhamye bworoshya mu kumenya imibereho y'abarokotse kugira ngo byorohe kubakorera ubuvugizi, n'ibirebana n'ubuvuzi bwabo kuko usanga nk'abari kugera mu zabukuru bagira indwara runaka zibazahaza kurushaho ugasanga bakeneye kwitabwaho mu buryo bw'umwihariko.

    Dr. Gakwenzire kandi yakomoje no ku kuba hagomga kubakirwa ubushobozi Urwego rwo Kwibuka, mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba Abanyarwanda n'abanyamahanga bakazakomeza kuyigiraho kugira ngo itazongera ukundi, n'ibindi.

    Umuyobozi wa Trōcaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee, na Perezida wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire, nyuma yo gusinyira amasezerano y’ubufatanye

    Hanaganiriwe ku bijyanye n’imikoranire y’igihe kirekire, ya Trōcaire na IBUKA

    Abayobozi ku mpande zombi bitabiriye iki gikorwa

    Hanaganiriwe ku bijyanye n’imikoranire y’igihe kirekire, ya Trōcaire na IBUKA

    Aya masezerano azagira uruhare mu birimo gusana inzu 15 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tr%C5%8Dcaire-yasinyanye-amasezeran-na-ibuka-itanga-miliyoni-45-frw-zo-gusanira

  • Nyuma y'imyaka 40, abigishijwe na Kimanuka muri Kenya bamusuye mu Rwanda baramushimira – #rwanda #RwOT

    Abo baje bahagarariye abo Oscar Kimanuka yigishije muri icyo gihugu hagati ya 1983 na 1987 ku Kigo Kabarnet High School cyo muri Kenya, kuri ubu bakaba barakuze ndetse bakabona akazi mu myanya itandukanye ikomeye yaba n'iya leta.

    Baje gushimira uwo mwarimu ku ruhare yagize mu myigishirize ye myiza yabahinduriye ubuzima. Ibirori byo kumushimira byabaye ku wa 11 Gicurasi 2024, birangwa n'ubuhamya butandukanye bw'abo bari abanyeshuri ba Kimanuka n'ababaherekeje, bamushimiye ku ruhare rwe rutazibagirana mu iterambere ryabo.

    Ibi kandi bishimangirwa n'Umuyobozi w'iryo tsinda ryaje gushimira Kimanuka, Kamonjo Kiburi. Ati ''Yagize uruhare runini mu kutugira abo turibo uyu munsi.

    Uwahoze ari Visi Perezida w'Inteko Ishingamategeko muri Kenya, Moses Cheboi, na we uri mu bigishijwe na Kimanuka bitabiriye iki gikorwa, na we yunzu mu rya Kiburi avuga ko Oscar Kimanuka atabigishije ibirimo amateka gusa, ahubwo ko yabigishije no kubaho ubuzima bufite intego.

    Mu butumwa bwe, Oscar Kimanuka yavuze ko kuba abo yigishije baje kumushimira atari iby'agaciro kuri we gusa, ahubwo bisonuye ikintu kinini mu guha agaciro umubano mwiza abarimu bakwiye kugirana n'abanyeshuri bigisha, no kuzirikana agaciro ka mwarimu mu mpinduka azana mu buzima bw'abo yigishije.

    Muri ibyo birori kandi, abo bari abanyeshuri ba Kimanuka banaherekejwe na Daniel Rono wari ushinzwe gukurikirana imibereho y'abanyeshuri ku kigo bizeho mu gihe Kimanuka yahigishaga, ndetse na Sellah Aketch na we wari umwarimu kuri icyo kigo muri icyo gihe.

    Abo baje gushimira Oscar Kimanuka wabigishije mu myaka ya 1980 ubu babaye abakozi mu myanya ikomeye irimo n'iya leta, abandi baba abanyamategeko, abarimu, abacuruzi bakomeye ndetse n'ibindi.

    Abo muri Kenya bigishijwe na Oscar Kimanuka wo mu Rwanda, baje kumushimira nyuma y’imyaka igera kuri 40


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-imyaka-40-abigishijwe-na-kimanuka-muri-kenya-bamusuye-mu-rwanda

  • Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye impanuro abasirikare n'abapolisi bagiye koherezwa muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Maj Gen Vincent Nyakarundi waganirije izo ngabo mu kigo cya gisirikare cya Kami ari kumwe n'Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police Vincent B. Sano, babagejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul, Umugaba w'Ikirenga w'inzego z'umutekano z'u Rwanda.

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yibukije abo bashinzwe umutekano bagiye koherezwa muri Mozambique, gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, bakomereza ku ishusho nziza n'imikorere ihambaye abo bagiye gusimbura bubatse muri Mozambique.

    Izi nzego z'umutekano z'u Rwanda zoherejwe mu murongo w'ubufatanye buri hagati y'u Rwanda na Mozambique mu by'umutekano.

    Guhera mu 2021, u Rwanda rwatangiye kohereza inzego zarwo z'umutekano mu ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho ibyihebe byari byarayogoje ako gace abaturage barishwe, abandi bakavanwa mu byabo.

    Kuva inzego z'umutekano z'u Rwanda zagerayo, ibice byinshi byagaruwemo umutekano ndetse abaturage batangira gusubira mu byabo, ibikorwa by'iterambere birasubukurwa hamwe na hamwe.

    Maj Gen Vincent Nyakarundi (ibumoso) na CP Sano nibo baganirije izi ngabo n’abapolisi

    Inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye koherezwa muri Mozambique zasabwe kwitwara neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-vincent-nyakarundi-yahaye-impanuro-abasirikare-n-abapolisi-bagiye

  • Ivan Minnaert wanditse amateka mu Rwanda yaba yatandukanye Gorilla FC kubera Rutanga na Savio #rwanda #RwOT

    Umubiligi watozaga Gorilla FC, Ivan Jacky Minnaert biravugwa ko yamaze gutandukana na Gorilla FC kubera ko hari abakinnyi yifuza badashaka kuzana.

    Uyu mutoza ufite amateka yo kuba ari we mutoza wagejeje ikipe yo mu Rwanda mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yabikoze ubwo yatozaga Rayon Sports muri 2018, yatandukanye n’iyi kipe yari yagezemo mu mpera za Gashyantare 2024.

    Uyu mutoza yari yahawe intego zo kugumisha Gorilla FC yari mu murongo utukura mu cyiciro cya mbere, akaba yarabigezeho.

    Amakuru avuga ko nyuma yo gusoza amasezerano ye yarangiye ku mu mukino wa Mukura VS, yicaranye n’ubuyobozi bwa Gorilla FC ariko ntibyagira icyo bitanga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ivan Minnaert icyo yapfuye na Gorilla FC ari uko hari abakinnyi yabasabye kuzana ariko bo ntibabyemera.

    Bivugwa ko uyu mutoza bamwe ku bakinnyi yasabye barimo Rutanga Eric na Nshuti Dominique Savio basoje amasezerano muri Police FC.

    Ivan Minnaert yababwiye ko bakubaka ikipe bagendeye ku bakinnyi basoje amasezerano mu makipe makuru nka Police FC, Rayon Sports na APR FC bakemera bakabahenda ariko bakubaka ikipe ikomeye. Ikindi amakuru avuga ko yababwiye ko mu bakinnyi bafite b’abanyamahanga ari babiri gusa abandi bakabirukana. Mu bo yabasabye barekura harimo na rutahizamu Camara.

    Bivugwa kwanga ibi byifuzo bya Minnaert ari uko umwe mu bana ba Hadji nyiri Gorilla FC hari undi mutoza wanatozaga muri shampiyona y’u Rwanda yatangiye ibiganiro na we yifuza ko yaza muri Gorilla FC.

    Minnaert bivugwa ko yamaze gutandukana na Gorilla FC

    Mu bakinnyi yifuzaga harimo na kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio

    Rutanga na we ari mu bakinnyi yifuzaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ivan-minnaert-wanditse-amateka-mu-rwanda-yaba-yatandukanye-gorilla-fc-kubera-rutanga-na-savio

  • Ikibazo cya Internet kizacyemuka ryari? – #rwanda #RwOT

    Kuva ku cyumweru ku masaha y'umugoroba cyane cyane, abaturage batuye muri Afurika y'Iburasirazuba batangiye kwinubira ubushobozi bwa Interinete bwari bwagabanyutse cyane ku kigero cyo hejuru.  

    Ibi byatumye ibigo by'ikoranabuhanga bitanga Interinete byandikira abakiriya babyo babiseguraho kubwo ikibazo cyabaye.

    Nyamara n'ubwo biseguye ku bakiri babo, ikigo kimwe ntcyo cyakora kugira ngo cyongere kugira Interinete yihuta nkuko byari bisanzwe hatabayeho kubanza gukorera hamwe bagasana ibyangiritse ari nabyo bitanga Interinete.

    MTN Rwanda yoherereje abafatabuguzi bayo ubutumwa bubamenyesha ikibazo cyavutse ku ihuzanzira rya internet mpuzamahanga.

    Ubwo butumwa bwagiraga buti: 'Bakiriya bacu, turabamenyesha ko ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa internet muri Afurika y'Iburasirazuba kitarakemuka. Turacyari kubikurikirana ngo muhabwe serivisi za internet nk'uko bisanzwe. Tubiseguyeho ku mbogamizi byateje.'

     

    Ifoto igaragaza ivomo ry Internet ibihugu byo muri Africa bikoresha. Reba urutsinga rw’ubururu rwa EASSy ruturuka mu gihugu cya South Africa rukagera mu gihugu cya Sudan nirwo rwagize ikibazo bigira ingaruka mu bihugu bitandukanye kuko ariryo vomo rya Connexion.

    Mu masaha 48, dore uburyo Internet yagabanutse ugereranyije n’umuvuduko yari ifite mu cyumweru gishize.Umurongo uvunaguye ni uburyo Internet yagendaga mu cyumweru cyabanje mu gihe umuromgo w’ibara ry’ubururu ritsindagiye ni igipimo Internet yagenderagaho.


    Reba uburyo igihugu cya Tanzania cyashegeshwe n’ibura rya Internet

    Si ubwa mbere ibi bibaye abaturage bakajya mu icuraburindi ryo kutabona interinete ihagije aho mu kwezi kwa Werurwe iki kibazo cyabaye mu bice bitandukanye bya Afurikaby'umwihariko igice cy'Afurika y'iburengerazuba na Amagepfo ya Afurika.

    Nk'uko tubikesha Cloudflare Radar , uyu muvuduko wa Internet wagabanutse mu bice bya Afurika y'iburasirazuba ku kigero kiri hagati ya10% – 25% gusa ariko igihugu cya Tanzania akaba aricyo cyashegeshwe cyane aho iri gabanuka ryageze ku kigero cya 30% cy'umuvuduko bari basanganywe wa Interinete.

    Iri gabanuka ry'umuvuduko wa Interinete ryatewe n'imwe mu biyoboro yangijwe nk'uko Ben Roberts wo mu kigo Liquid Intelligent Technologies yabitangaje. Ben Roberts yavuze ko rumwe mu ntsinga zica ku nkombe za Africa y'iburasirazuba, ku cyumweru mu gitondo rwacikiye muri 45km mu majyaruguru y'umujyi wa Durban muri Africa y'Epfo.

    Nyamara n'ubwo uru rutsinda rwangiritse bikaba bizatwara igihe kugira ngo rwongere rusanwe, Afurika ifite ubundi buryo bwo kuba yakomeza gukoresha interinete iva mu burayi mu gihe imiyoboro yaEASSy na Seacom iri gusanwa. Kuri ubu, abahanga muri connexion barimo bagerageje gukura amakuru muri izi nsinga bakayohereza mu yindi miyoboro.


    Ibihugu biri mu bibazo byo kubura Internet (Photo: BBC)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142950/ikibazo-cya-internet-kizacyemuka-ryari-142950.html