Blog

  • Ni inde uzamutsindira? Police FC, Musanze FC na Mukura VS zirifuza umunyezamu umwe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Etoile del’Est, Habineza Fils François arifuzwa n’amakipe 3 akomeye mu Rwanda, ni nyuma y’uko ikipe ye imanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu munyezamu wasinyiye Etoile del’Est amasezerano y’imyaka 3 akaba asoje umwaka umwe, bivugwa ko amwe mu makipe hano mu Rwanda arimo Police FC, Musanze na Mukura VS yatangiye kumuganiriza.

    Ni umunyezamu watangiye ari uwa kabiri, nyuma aza kugirirwa icyizere mu mikino yo kwishyura aba umyunyezamu wa mbere, yagaragaje ubuhanga byanatumye amwe mu makipe atangira kumutekerezaho.

    Ni we wari mu izamu rya Etoile del’Est ubwo Bugesera Fc yabatsindaga ibitego 3-0 bituma imanuka mu cyiciro cya 2.

    Ibitego byose ni we wabatsinzwe, nyuma y’umukino hakaba haraje inkuru zitavuzweho rumwe ko ibitego yatsinzwe aba yarakoze ibirenze ntibgemo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC ari yo iyoboye amakipe yifuza uyu munyezamu bashaka ko aza akaba nimero ya kabiri ya kuri Rukundo Onesime ni mu gihe Musanze FC na yo ishaka uhanganira umwanya wa Gad kuko amakuru avuga ko izatandukana n’umunyazamu wa yo ukomoka muri Gambia. Mukura ni ikipe ya 3 yifuza uyu munyezamu ariko ni yo ifite amahirwe make yo kumwegukana.

    Habineza Fils arifunzwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-inde-uzamutsindira-police-fc-musanze-fc-na-mukura-vs-zirifuza-umunyezamu-umwe

  • CECAFA Kagame Cup yagarutse #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 3 ritaba, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yemeje ko uyu mwaka CECAFA Kagame Cup iterwa inkunga na Perezida Kagame izaba.

    Iri rushanwa ryeherukaga kuba muri 2021, CECAFA yemeje ko uyu mwaka rizabera muri Tanzania rikitabirwa n’amakipe 16.

    Riteganyijwe kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2024 muri Tanzania aho amakipe 12 azitabira ari asanzwe yo mu mashyirahamwe agize CECAFA ni mu gihe andi 4 azaba yatumiwe.

    Express FC yo muri Uganda ni yo ifite irushanwa riheruka rya 2021 ubwo yatsindiraga ku mukino wa nyuma Nyasa Big Bullets yo muri Malawi 1-0.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA, John Auka Gecheo yavuze ko iri rushanwa ryagarutse kandi rikazafasha amakipe kwitegura neza CAF Champions League.

    Ati “Twishimiye ko iri rushanwa rizaguruka nyuma y’imyaka ibiri, rigafasha amakipe kwitegura neza CAF Champions League na CAF Confederation Cup ya 2024/25, ndetse n’amarushanwa y’imbere mu bihugu.”

    U Rwanda rukaba ruzahagararirwa na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

    APR FC ni yo izahagararira u Rwanda muri CECAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-kagame-cup-yagarutse

  • 11 beza baranze shampiyona y’u Rwanda 2023-24 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, yararangiye aho igikombe cyegukanywe na APR FC yujuje ibikombe 22 bya shampiyona mu mateka ya yo.

    Umwaka wa 2023-24 usize amakipe abiri, Sunrise FC na Etoile del’Est amanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.

    Ni ikipe ISIMBI yateguye yifashishije ibitekerezo bya bamwe mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda bashingiye kuko abakinnyi bitwaye mu makipe ya bo bakinira.

    Bimwe mu byagendeweho ni uko abakinnyi bitwaye ku myanya ya bo ndetse n’icyo bafashije amakipe bakinira kugira ngo yitware neza.

    APR FC nk’ikipe yegukanye shampiyona, ni yo ifitemo abakinnyi benshi ni mu gihe andi makipe usanga afitemo umukinnyi umwe umwe.

    11 beza baranze shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2023-24

    Umunyezamu: Pavelh Ndzila (APR FC)

    Wari umwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda. Yafashije APR FC kwegukana shampiyona ndetse aba ari we munyezamu wamaze imikino myinshi atinjizwa ibitego. Mu mikino 30, 16 yayisoje nta gitego yinjijwe

    Ba Myugariro:

    Omborenga Fitina: Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino aho uretse kugarira yanafashije APR FC mu gusatira aho yagize uruhare rukomeye mu bitego APR yatsinze.

    Ishimwe Christian: Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC, umwe mu basore bakoze cyane, bahozaho kugeza yambuye kapiteni w’iyi kipe, Niyomugabo Claude umwanya aba ari we uba amahitamo ya mbere y’umutoza, gukora byatumye no mu ikipe y’igihugu Amavubi atakiburamo. Ni we witwaye neza ku mwanya we.

    Niyigena Clement: Nushaka umwite inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa APR FC. Uyu mukinnyi yagaragaje gutuza no guhagarika neza bagenzi, imikino atakinnye icyuho cye cyaragaragaraga.

    Shafiq Bakaki: Ni myugariro w’Umugande ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Musanze FC, ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe yo mu Majyaruguru gusoza ku mwanya we, benshi mu bakurikirana iyi kipe bakubwira ko ari we worohereje akazi umunyezamu Gad bituma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Abakina Hagati:

    Ruboneka Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sports ni bamwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino, bafashije amakipe ya bo. Muri uyu mwaka nta nimero 6 wigeze wigaragaza kurusha abandi, ngo abe yakora ibidasanzwe buri wese ahite yemeza ko akwiye icyo cyubahiro, ni yo mpamvu Ruboneka na Kevin bakinana hagati imbere ya bo hakajya Hakizimana Muhadjiri wa Police FC umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza cyane nubwo ikipe ye yasoreje ahabi.

    Muhire Kevin

    Ruboneka Bosco

    Hakizimana Muhadjiri

    Ba Rutahizamu:

    Ba rutahizamo bo ni imibare yivugira, abatsinze ibitego byinshi ni bo bagomba kuyobora ubusatirizi, Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC batsinze 15 ndetse na Gedeon Bendeke wa Etincelles watsinze 13

    Gedeon Bendeke

    Victor Mbaoma

    Ani Elijah

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-baranze-shampiyona-y-u-rwanda-2023-24-amafoto

  • Haburaga gato ngo batandukane! ‘Couples’ 5 z’… – #rwanda #RwOT

    Gusezerana bwa Kabiri hagati y’abashakanye bizwi nka ‘Vow’s Renewal’ mu Cyongereza, ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko abashakanye basezeranye bushya, bagasiga inyuma ibyabateranyaga bagatangira bushya urugendo rw’urukundo.

    Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ‘Couples’ z’ibyamamare by’i mahanga byagiye bigirana ibibazo mu rushako ku buryo byavugwaga ko gatanya iri hafi, nyamara bakongera kwiyunga ndetse bakanasezerana bwa Kabiri nk’ikimenyetso cyo gutangira urugendo rw’urukundo rushya.

    US Weekly yatangaje urutonde rwa ‘Couples’ 5 zizwi mu myidagaduro zasezeranye bwa Kabiri mu gihe byavugwaga ko bagiye gutandukana:

    1. David Beckham na Victoria Beckham

    Si ubwa mbere si ubwa kabiri mu rugo rwa David Beckham na Victoria Beckham havuzwemo ibibazo gusa bishingiye ku buhehesi bw’uyu mugabo wakanyujijeho muri Ruhago mu makipe nka Machster United, Paris Saint Germain n’izindi.

    David Beckham aherutse kubikomozaho muri filime mbarankuru ku buzima bwe (Documentaire) yitwa ‘Beckham’ aho yiyemereye ko yagiye aca inyuma umugore we Victoria inshuro zitabarika ndetse ko mu 2016 yari yamusabye ko batandukana. Nubwo Victoria yifuzaga gatanya, Beckham yamusabye imbabazi bariyunga ndetse basezerana bwa kabiri muri Mutarama ya 2017.

    2. Jay Z na Beyonce

    Aba nibo bafatwa nka ‘Couples’ ya mbere mu muziki wa Amerika bitewe n’uko aribo batunze agatubutse kurusha ibindi byamamare, ndetse bombi bafatwa nk’ikingi za mwamba mu muziki. Ku bakurikirana imyidagaduro ntibazibagirwa umwaka wa 2016 ubwo Beyonce yasohoraga album yise ‘Lemonade’ yari igizwe n’indirimbo zivuga ko Jay z yamuciye inyuma.

    Aya makuru yarasakaye hirya no hino ku buryo bamwe bavugaga ko ibyo Beyonce avuga atari ukuri ahubwo ko yabikoze kugirango acuruzze album ye. Nyamara nyirubwite Jay Z yahise yemera ko yamuciye inyuma nawe abicisha muri album yise ‘4:4’. Aba bombi kandi mu 2017 batangarije Vogue Magazine ko Jay Z yaciye inyuma Beyonce mu 2014, ndetse ko n’indirimbo yashyize kuri iyi album yazanditse muri uwo mwaka agifite agahinda.

    Muri Nzeri ya 2018 Jay Z na Beyonce basezeranye bwa Kabiri barikumwe n’abana babo batatu. Nyuma yo gukora ubukwe bwa kabiri bahise basohora album bahuriyeho bise ‘Everything Is Love’, aho bagarutse ku kuba Beyonce yarahagaritse gatanya yendaga gusaba uyu muraperi wa mbere ukize ku Isi.

    3. Justin Timberlake na Jessica Biel

    Icyamamare mu njyana ya ‘Pop’, Justin Timberlake wahawe akazina ka ‘Prince of Pop’, ari mu bahanzi bamaze igihe  kirenga imyaka 30  mu muziki, Timberlake n’umugore we Jessica Biel usanzwe ukina filime, bari muri ‘Couples’ zikunze kugarukwaho i Hollywood. Gusa nabo bigeze kunyura mu bihe bitoroshye mu 2021 dore ko ibinyamakuru by’imyidagaduro byakunze kuvuga ko baba bagiye gutandukana. Ibi ariko siko byagenze kuko mu Kuboza kwa 2022, aba bombi basezeranye bundi bushya mu birori bakoreye mu Butaliyani.

    4. Ellen DeGeneres na Portia De Rossi

    Umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri televiziyo Ellen DeGeneres, ni umwe mu byamamare byiyemererako biryamana n’abo bajuje igitsina (Lesbian). Mu rugo rwe n’umugore mugenzi we Portia De Rossi barushinze mu 2008 hakunze kuvugwamo umwuka utari mwiza.

    Byumwihariko mu 2022 havuzwe ko De Rossi yasabye Ellen guhagarika akazi cyangwa bagahana gatanya. Ibi koko niko byagenze Ellen yasezereye ikiganiro cye kuri Televiziyo ya ABC yari amaze imyaka 25 akora atangaza ko agiye guha umwanya we umuryango we. Muri Gashyantare ya 2023 Ellen na De Rossi basezeranye bwa kabiri.

    5. Justin Bieber na Hailey Baldwin

    Kuva mu 2022 hakunze kuvugwa ko umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber n’umunyamideli Hailey Baldwin batabanye neza. Ibi byarushijeho kugarukwaho ubwo Bieber mu 2023 yatangarizaga Rolling Stone ko yicuza kuba yarakoze ubukwe akiri muto. Ntibyatinze Sebukwe witwa Stephanie Baldwin nawe atangaza ko mu rugo rw’umukobwa we n’uyu muhanzi ko harimo ibibazo.

    Byavugwaga ko mu byo Justin atumvikanaho n’umugore harimo nko kuba yaramusabaga ko atakongera gusubira mu muziki. Nyamara nubwo inkuru zitasibaga kuvuga ko aba bombi bari mu nzira ya gatanya dore ko Hailey yari yarakuyemo impeta yambitswe n’uyu muhanzi, baje gutungurana batangaza ko basezeranye bwa Kabiri ndetse ko bagiye kwibaruka imfura yabo. Ibi babitangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142984/haburaga-gato-ngo-batandukane-couples-5-zibyamamare-zasezeranye-bwa-kabiri-amafoto-142984.html

  • Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be #rwanda #RwOT

    Mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024 hatanzwe ubuhamya ko igerageza ryo gufunguza Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko uri kuburanishwa ibyaha bya jenoside n'iby'intambara.

    Nkunduwimye ni umushoramari wari uzwi mu mujyi wa Kigali, by'umwihariko ahitwaga mu Gakinjiro, aho yari afite igaraje hagati y'inyubako z'ubucuruzi zitwaga AMGAR. Yatawe muri yombi n'abashinzwe umutekano mu Bubiligi mu 2011.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.

    Ni urubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya 'Bomboko' akaba arimo kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bomboko ngo yabwiye Gasamagera ko ayo mafaranga amwatse na we agomba kuyaha Georges Rutaganda.

    Perezida w'Urukiko yabajije Gasamagera niba kuri we asanga Nkunduwimye Emmanuel yari Interahamwe, Gasamagera arabyemeza avuga ko yari yo, ko ibyo atabishidikanyaho, kandi ko yanagendanaga na Kajuga Robert, na Georges Rutaganda, kandi abo bakaba bari Interahamwe zikomeye zari no buyobozi bwazo.

    Gasamagera yabajijwe impamvu yatekereje kwifashisha Bomboko, abazwa niba yari asanzwe amuzi, yemeza ko yamuhamagaye kuko yari asanzwe amuzi, kandi ko n'ibikorwa bye nk'Interahamwe byari bizwi.

    Gasamagera yavuze ko Bomboko yari umuntu ubusanzwe wari uzi gushaka amafaranga, azi ahantu henshi hashobora kuboneka amafaranga, ugenda mu bikorwa by'Interahamwe.

    Gasamagera yongeyeho ko ikindi cyamubabaje ari uko umudamu we yahuriye na Bomboko mu Bubiligi yagiye kwivuza, Bomboko akabaza uwo mudamu niba abana bari aho, agashaka kwerekana ko yabarokoye, nyamara asa n'uwirengagije ko umubyeyi wabo yatanze amafaranga menshi kugira ngo abana abageze muri Hôtel des Milles Collines.

    Nkunduwimye Emmanuel w'imyaka 65 y'amavuko, yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside tariki 8 Mata 2024 n'urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi.

    Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR.

    Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu hakaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora.

    Umwe mu batangabuhamya avuga ko mu gihe cya Jenoside Nkunduwimye yari atuye aho AMGAR yahoze, ndetse ko hahoze bariyeri izwi nko kwa Gafuku, ahiciwe Abatutsi benshi.

    Uwo mutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye na Rutaganda Georges wari Visi Perezida w'Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR.

    Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere y'uko ubwicanyi bwa Cyahafi butangira, Nkuduwimye, Rutaganda na Karamira Froduard bashatse urwitwazo, babeshya ko Konseye wabo yishwe n'Inyenzi, bituma Abahutu birara mu Batutsi bari bahatuye n'abahahungiye, barabica.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa.

    (Igihe na Kigali today)

     

    The post Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyamabanga-mukuru-wa-fpr-yahaye-interahamwe-ibihumbi-800-frw-ngo-zihungishe-abana-be/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamabanga-mukuru-wa-fpr-yahaye-interahamwe-ibihumbi-800-frw-ngo-zihungishe-abana-be

  • Nyagatare: Urubyiruko rurinubira abacuruzi bitwikira ijoro bagahenda udukingirizo – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Rwimiyaga haberaga ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida. Ni ubukangurambaga bwateguwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda itewe inkunga na Abbott.

    Mugisha Eric utuye mu Kagari ka Rwimiyaga mu Murenge wa Rwimiyaga yagize ati 'Ku manywa usanga udukingirizo tugura 200 Frw, iyo bigeze nijoro hari n'aho usanga bari kutugurisha 500 Frw ugasanga biri kugorana kukagura, usanga rero abenshi bakorera aho kuko ayo mafaranga ntayo baba bafite, ntabwo yayabona kuko n'ayo kwishyura lodge ntabwo aba ayafite.'

    Mugisha yakomeje avuga ko hari abahitamo gukorera aho kubera ihenda ry'udukingirizo bigatera ibibazo birimo inda z'imburagihe, benshi ngo bahakura Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke Leta yashyiraho inzu nto zitangirwamo udukingirizo ku buntu hirya no hino ku mihanda.

    Hakizimana Aimable we yavuze ko inzego z'ubuzima zikwiriye kuganiriza abacuruza udukingirizo bakareka kuduhenda mu masaha y'ijoro ngo kuko biri guteza abantu benshi Ibibazo.
    Yavuze ko akenshi umucuruzi akakugurisha bitewe n'uko yakubonye. Iyo akubonanye n'umukobwa mu masaha y'ijoro cyane ahita aguhenda kuko aba abizi ko utari bugasige.

    Dukuzeyezu Jean Baptiste we yavuze ko iyo umucuruzi ahenze agakingirizo bituma wa muntu w'amikoro make akorera aho imibonano mpuzabitsina bikaba byanakwirakwiza Virusi itera Sida mu buryo bworoshye. Yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko batwegerezwa hafi.

    Bamwe mu bakobwa b'urubyiruko bo muri uyu Murenge bo basabye ko abacuruzi bahenda udukingirizo bafatirwa ibihano bikakaye kuko baba bari kwica ubuzima bw'abandi bantu, bavuze ko kandi Leta yamanura ku bajyanama b'ubuzima udukingirizo aho kudusanga ku bigo nderabuzima ngo kuko ibyinshi biri kure yabo.

    Umwe yagize ati 'Iyo bahenze udukingirizo ntabwo tuba tugishoboye kwirinda Virusi itera Sida n'izindi ndwara, Leta nishyireho inzu nto twacururizwamo kuko utw'ubuntu kujya kutureba ku bigo nderabuzima usanga ari kure nta bantu bapfa kugerayo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko bafatanya n'abafatanyabikorwa mu kugeza udukingirizo hirya no hino, nko mu bigo nderabuzima 20 no mu bitaro, ashimangira ko aho hose hariyo udukingirizo abafatanyabikorwa bagenda babaha.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko ubusanzwe udukingirizo dutangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima.

    Yakomeje avuga ko inzu zitangirwamo udukingirizo zitari zagera hose mu gihugu.

    Ati 'Nta muntu ukora imibonano mpuzabitsinda ari nk'impanuka niba yumva gahenze nijoro ushobora kugashaka ku manywa ukaba ugafite wenda wagera nijoro ukaba wakabona. Udashoboye kukagura yajya ku kigo nderabuzima bakakamuha byagera nijoro akaba agafite yahura no gushaka kubikora akaba yiteguye.'

    Imibare itangwa n'Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC igaragaza ko abantu ibihumbi 219 aribo bafata imiti ya Virusi itera Sida mu Rwanda. Kuri ubu ubwandu buri kuri 3% mu gihe ubwandu bushya buri kuboneka ari abantu 8/1000. Mu rubyiruko niho haboneka umubare munini w'abarwayi bashya bangana na 35%, abakobwa akaba aribo benshi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko ku bigo nderabuzima hatangirwa udukingirizo tw'ubuntu

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare ruvuga ko hari abacuruzi bitwikira ijoro bagahenda udukingirizo

    Urubyiruko rw'abakobwa rwasabye ko abagurisha udukingirizo baduhenze bahanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-urubyiruko-rurinubira-abacuruzi-bitwikira-ijoro-bagahenda

  • Intandaro y'igenda gake rya internet mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki ni ikibazo mpuzamahanga kuko kiri kwibasira ibihugu bitari u Rwanda gusa. Mu bindi bihugu byibasiwe by'umwihariko harimo nka Tanzania, aho umuvuduko wa internet wagabanutse ku kigero cya 70%. Kenya, Uganda, Malawi, Madagascar, Sudan n'ibindi bihugu bitandukanye nabyo byahuye n'iki kibazo.

    Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwatangaje ko ikibazo kiri gukurikiranwa, gusa ruvuga ko gishobora gufata igihe kitari gito kugira ngo gikemuke.

    Aha rero ikiri kwibazwa n'abantu benshi, ni ugusobanukirwa ikibazo cyabayeho nyirizina ndetse n'icyagiteye.

    Muri rusange, ikibazo cyabaye ni ukwangirika k'umugozi, cyangwa se umuyoboro utwara amakuru aba ari gushakishwa n'abakoresha internet.

    Uyu muyoboro cyangwa fibre optic, uba utwaye insiga nazo zitwaye ibimenyetso bisomwa na mudasobwa, yaba computer cyangwa se telefoni.

    Muri make, ushatse wafata iyi miyoboro turi kuvuga nk'umuhuza wawe n'amakuru ushaka, kuko ari wo ukura amakuru muri 'servers' ukayakugezaho.

    Servers yo ni nk'ububiko bw'ibintu byose biri kuri internet. Impamvu bavuga ko ikintu cyagiye kuri internet kidasibangana ni uko nyine kiba kibitswe muri izi servers.

    Servers ni ububiko bw'ibintu byose biri kuri internet. Icyakora izi servers ntabwo ziba mu bihugu byose. Kenshi ukunze gusanga ziri mu bihugu bikomeye birimo ibyo muri Amerika ya Ruguru, u Burayi ndetse na Aziya.

    Birumvikana ko kugira ngo ubone amakuru ushaka kuri internet, ari uko hagomba kubaho umuyoboro uhuza mudasobwa yawe na servers zibitse amakuru yose ari kuri internet.

    Iyi miyoboro rero ikora urugendo rurerure ituruka aho uri hose ku Isi, igana kuri server runaka ibitse amakuru wifuza.

    Umwe muri iyi miyoboro rero niwo wangiritse. Umuyoboro wangiritse witwa Eassy, ukaba uhuza ibihugu biva ku ihembe rya Afurika muri za Somalia, Sudan na Djibouti, ugana muri Afurika y'Epfo, ari nako uca mu bihugu biri muri iyo nzira birimo Kenya, Tanzania, Mozambique, Madagascar n'Ibirwa bya Comores.

    Ibihugu nk'u Rwanda, Uganda na Malawi bidakora ku nyanja, bibona internet binyuze muri ibyo bihugu biyikoraho. Iyo byagize ikibazo, birumvikana ko n'ibihugu nk'u Rwanda bibigenderamo.

    Muri rusange uyu muyoboro wangiritse ufite ibilometero birenga ibihumbi 10.

    Igice cyangiritse giherereye mu bilometero 45 uvuye mu Mujyi wa Durban uri muri Afurika y'Epfo.

    Afurika y'Epfo ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite servers nyinshi zikoreshwa ku rwego mpuzamahanga, ari nayo mpamvu umuyoboro wangiritse ari ho waganaga.

    Gusa rimwe na rimwe, gucika kw'iyi miyoboro ntibituma internet ihagarara burundu, kereka iyo umuyoboro umwe ari wo ugana mu gice runaka, gusa bituma internet igenda gake, kuko amakuru yanyuzwaga muri uwo muyoboro ashobora gushaka indi nzira, akajya guca mu yindi miyoboro ya kure cyangwa se irimo gucamo andi makuru menshi, bityo amakuru ukayabona bigoranye, ari nabwo tuvuga ko internet iri kugenda gake.

    Ku rwego rw'Isi, habarizwa iyi miyoboro igera muri 570, yose hamwe ifite ibilometero birenga miliyoni 1.4 izengutse Isi yose, igahuza imigabane yose ku Isi n'ububiko, cyangwa se servers zose ziri ku Isi ariko inyuze munsi y'Inyanja.

    Nibura buri kwezi, hari ahantu habiri harangirika kuri iyi miyoboro. Kuyikosora ntabwo ari ikintu cyoroshye kuko bikorwa na robots, na cyane ko iyi miyoboro iba iri ku ndiba y'inyanja neza neza.

    Impamvu ubu buryo ari bw'imiyoboro inyura munsi y'inyanja ari bwo bukoreshwa, ni uko ari bwo bukwirakwiza amakuru menshi, ku muvuduko mwinshi kandi mu gihe gito cyane kurusha uburyo bwa satellite butinda. Ku rwego rw'Isi, abakoresha internet bifashishije satellite ntibarenga 1% by'abayikoresha bose.

    Nibura uyu muyoboro umwe uba ugenewe kumara imyaka 25 ukoreshwa, mu gihe nta kibazo kidasanzwe ugize.

    Imiyoboro itwara insiga zinyuramo ibimenyetso bisomwa na mudasobwa mu kugeza amakuru ku bakoresha internet, iba iri hasi mu ndiba y’inyanja


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intandaro-y-igenda-gake-rya-internet-mu-rwanda

  • Ishingwa rya PL, kandidatire ya Kagame n'imyaka 11 ku buyobozi bw'Inteko- Ikiganiro na Mukabalisa Donatille – #rwanda #RwOT

    Depite Mukabalisa Donatille agaragaza ko mu gihe amaze mu Nteko nk'umuyobozi wayo ndetse n'umudepite muri rusange yishimara ibyo Guverinoma y'u Rwanda yabashije kugeraho bigizwemo uruhare na buri wese.

    Mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo uko abona inshingano z'Inteko mu guhagararira abaturage, imyiteguro y'amatora mu ishyaka PL abereye umuyobozi ndetse n'izindi ngingo zinyuranye.

    IGIHE: Imyiteguro y'amatora ihagaze ite muri PL?

    Donatille Mukabalisa: Nk'uko mubizi muri Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite natwe muri PL twiteguye neza. Igihe cyose iyo hari amatora, umutwe wa Politiki ikintu cya mbere utekerezaho, ni ukuvuga ngo ese ko ngiye gusaba amajwi Abanyarwanda nzagenda mbagaragariza iki?

    Ikintu utegura ni gahunda ya Politiki ikubiyemo ibyo uteganya kuzabagezaho.

    Natwe twateguye neza gahunda yacu, imigabo n'imigambi ya PL n'ibyo duteganya kugeza ku Banyarwanda kuva mu 2024-2029 muri iyo manda y'imyaka itanu. Bishingiye ku nkingi y'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage ndetse n'imiyoborere myiza.

    Umutwe wa Politiki wose uba ufite inshingano yo kugeza Abanyarwanda ku iterambere rirambye kugira ngo bagire imibereho myiza, batekanye, bari mu gihugu cyiza gifite iterambere ryihuse kandi rirambye.

    Ibyo byose bishingira ku cyerekezo twihaye twese nk'Abanyarwanda waba uri mu mutwe wa Politiki cyangwa utawurimo, icyerekezo twagizemo uruhare ni icya 2050, ariko hari n'izindi gahunda z'iterambere rirambye tugomba kugeraho nk'igihugu ndetse no ku rwego rw'Isi hari icyerekezo 2063 ibyo byose rero nibyo twashingiyeho.

    Ni byo tuzereka abanyarwanda kugira ngo bazaduhundagazeho amajwi badutore tubashe kugira uruhare mu kugira ngo tuzagere ku ntego twihaye nk'abanyarwanda bose.

    Twabonye mwarahisemo kuzashyigikira Paul Kagame. PL nk'ishyaka riri mu akomeye mu Rwanda mubona mudakwiriye gutanga umukandadida wanyu, aho gushyigikira uw'irindi shyaka?

    Kuba umutwe wa Politiki washyigikira undi mukandida watanzwe n'undi mutwe ntabwo ari mu Rwanda honyine bibaho.

    Ishyaka PL twahaye uburenganzira abayoboke bwo kwihitiramo, twarababwiye duti murabona twatanga umukandida, Ese yaba ari inde mu ishyaka PL? Ariko bo bagira amahitamo kandi turayubahiriza. Bahisemo gushyigikira umukandida watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ari we Paul Kagame.

    Mu bafashe ijambo bari bafite byinshi bashingiyeho buri wese wafataga ijambo yagaragazaga impamvu yumva tugomba gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi natwe akaba uwacu bashingiye ku byiza yagejeje ku gihugu n'icyerekezo cyiza dufite.

    Iyo ujya kureba Umukuru w'Igihugu uravuga ngo Abanyarwanda bakeneye iki? Ariko hari n'ubundi busesenguzi ugomba gukora mu rwego rugari. Ese Abanyarwanda bakeneye iki? Igihugu cy'u Rwanda gikeneye iki? Ukareba ibyo byose bikenewe ukibaza uwaba arusha abandi ubushobozi kugira ngo kizabashe kubigeraho. Nyiri amaso yerekwa bike ibindi akirebera, nta muntu utishimira aho tugeze nk'igihugu ukurikije aho twavuye.

    Iyo urebye ibibazo by'inzitane twari dufite nyuma y'aho Perezida Paul Kagame ahagarikiye Jenoside akabohora igihugu cyacu cyari cyarokamwe n'ibibi byose bishoboka, urebye muri izo nkingi zose navuze n'icyerekezo dufite ukavuga uti nta mpamvu yo guhindura ikipe itsinda.

    Aho yatuvanye niho habi hashoboka hashobora kuba harabayeho, aho tugeze uyu munsi ni heza kandi uretse natwe n'amahanga arabitangarira, yibaza ukuntu urebesheje amaso avuga ko ari igihugu cyari cyarapfuye ariko kikazuka abantu bakongera kwiyubaka, bakagaragaza kwihangana gukomeye no kwirenga byose tubikesha ubuyobozi bwiza.

    Ubwo buyobozi bwiza rero twumvaga dukeneye ko akomeza akatuyobora kugira ngo tugere aho twifuza ndetse tunarenge, tugire urufatiro rukomeye cyane n'inkingi zikomeye ariko tunafatanya na we muri byose.

    Mu 2010 mwari muhagarariwe mu matora y'Umukuru w'Igihugu, Ese umusaruro udashimishije mwagize ni wo watumye mufata umurongo wo gushyigikira Paul Kagame?

    Uko igihugu gihagaze, akarere, n'Isi muri rusange nabyo ugomba kubireba kuko ubu Isi yabaye nk'umudugudu. Ni ukuvuga ngo ugomba kureba inyungu z'igihugu n'inyungu z'Abanyarwanda.

    Ibyo byose twarabirebye tubona umukandida ukwiye ari ugushyigikira Paul Kagame ariko bitabujije ko natwe turi gutekereza kuvuga ngo twiteguye dute kugira ngo natwe ubutaha tuzatange umukandida.

    Mubona umusimbura wa Perezida Kagame ashobora kuva muri PL?

    Ibyo ni ibintu tuzareba kuko ni ibintu tugomba kwitegura bihagije ubwo igihe nikigera muzabimenya.

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishyaka PL ryarakoraga cyane, ariko ubu hari benshi bibaza uyu munsi icyo mukora cyatuma umuntu udafite umutwe wa Politiki yifuza kwinjira muri PL, aba bantu mwabasubiza iki?

    Ishyaka PL ryatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 1991, ngira ngo muri uku kwezi kwa Karindwi tuzaba twujuje imyaka 33. Yatangiye mu bihe bitoroshye byari bikomeye bya Politiki ndetse ifite n'imbaraga nyinshi rwose ifite n'intego nziza.

    Yaharaniraga ukwishyira ukizana kwa buri muntu kutari guhari mu Banyarwanda, iharanira ubutabera bwari nta nabwo n'amajyambere.

    Iyo uri mu gihugu kibuza abantu uburenganzira bwabo, ntibabone ubutabera, ntibabone uko bakora icyo bumva kibanogeye gishobora kubateza imbere.

    Mu gihugu hari ihezwa rikomeye, guhonyora uburenganzira bw'Abanyarwanda bamwe ntabwo ushobora kuvuga ngo icyo gihugu cyacitsemo ibice ngo cyatera imbere.

    Ku biharanira muri icyo gihe kitari cyoroshye nk'icyo ntabwo byari byoroshye, twarakomeje ariko ubutegetsi bwa Habyarimana bwabonye imbaraga Ishyaka PL ryari rifite buricamo kabiri havuka igice kimwe cya PL Power gishingiye ku moko ariko abandi turakomezanya n'imbaraga twari twatangiranye.

    Birumvikana Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi cyane bari mu Ishyaka PL, ariko ababashije kurokoka twongeye kwivomamo izindi mbaraga biri mu buryo bwa Politiki bwashyiraga hamwe Abanyarwanda, bwarwaniraga ko twongera tukunga ubumwe bwari bwarasenyutse.

    Urumva ko twari dufite uburyo n'aho dukorera hatuma noneho za mbaraga zacu dukomeza kuzizamura kugira ngo tubashe gufatanya n'abandi Banyarwanda kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse, kongera kugiteza imbere, kubaka Umunyarwanda ariko tugakomeza no mu cyiciro gikurikiyeho cyo guharanira iterambere rirambye tukaba twishimira ko ibyo twagezeho twabigizemo uruhare.

    Mu maze imyaka 11 muyoboye Inteko, iyo musubije amaso inyuma ni iki mwishimira Inteko yakoze cyahinduye ubuzima bw'abaturage?

    Iyo tuvuga mu Nteko ntabwo umuntu aba yireba wenyine, ngo uvuge nk'umuyobozi cyangwa se urebe nk'Inteko ishinga amategeko kuko umuntu aba afite abo bakorana.

    Inteko Ishinga Amategeko ifite inzego zitandukanye hari hari Inteko Rusange nk'urwego rukuru, Inama y'Abaperezida, imirimo ibera muri za komisiyo zitandukanye rero dukora dufatanyije twese.

    Ku birebana n'inshingano zayo zo gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma ibyo byose turabikorana.

    Ibyo twagezeho rero nk'igihugu byose turabyishimira kuko twebwe twakoze inshingano zacu nk'Inteko Ishinga Amategeko ariko dufatanya n'izindi nzego.

    Niba tuvuga ngo turashyiraho amategeko burya ashyirwaho mu rwego rwo kugira ngo za Politiki ziba zarashyizweho zibashe gushyirwa mu bikorwa, amategeko ajyaho hari ibibazo agomba gukemura.

    Iyo ugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ni ukuvuga ngo hari gahunda nk'iy'imyaka irindwi ishize, icyerekezo cya 2050, ibyo byose abagize Inteko baba bagomba guhora bagenzura kugira ngo barebe ko ibyo Abanyarwanda bagomba kugeraho byagezweho bikwiriye kandi hakagira impinduka zigaragara mu mibereho y'umunyarwanda.

    Niho ubona duhamagara abo bireba. Niyo ubahamagaye ukabagaragariza ibikwiye gukorwa n'ubundi dufatanyije twese ngo tubikore ntabwo dushobora kugera ku byo twishimira ko uyu munsi twagezeho.

    Navuga ko ibyo twagezeho twishimira ko twabigizemo uruhare mu nshingano zacu nk'inteko ishinga Amategeko kandi mu nzego zose. Ntabwo twavuga ngo ni twebwe gusa ahubwo twese twarafatanyije.

    Tujya tubona hari amategeko ashyirwaho nyuma y'igihe gito akongera akavugururwa, bigenda bite ngo ntihatorwe amategeko ashobora kuramba?

    Turi igihugu kiri gutera imbere, iyo ushyizeho amategeko, twebwe buriya ntabwo tugarukira aho ho kuyashyiraho, nyuma y'igihe runaka dusubira inyuma tukagenda tukareba muri ya nshingano yacu yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma tukareba niba amategeko twashyizeho ari gukemura ibibazo byatumye ashyirwaho.

    Tureba uburyo ashyirwa mu bikorwa kandi akenshi ni nyuma y'imyaka nk'itatu. Iyo tugiye kugenzura uburyo ashyirwa mu bikorwa, hari ibyo dusanga wenda bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye cyangwa bidakemura ikibazo cyatumye ayo mategeko ashyirwaho rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko avugururwa.

    Turi igihugu gishaka kwihuta, buriya igihe cyose n'iyo wubatse inzu hari aho ugera ukavuga ngo hariya hari ikintu kandi barayishushanyije ureba ariko hakaba aho ugera ukagaragaza ko hari ibyo ushobora kunoza kugira ngo irusheho kuba nziza.

    Iyo wubaka igihugu rero hari aho ugera ukagenzura ukavuga uti ibyo turimo birakemura ibibazo byatumye ayo mategeko ashyirwaho? Aho niho tuvugurura. Nta kintu kibi kiri mu kuvugurura, ikibi ni uko wareka ikintu ubona kitagenda neza ukacyihorera ngo kubera ko utavugurura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishingwa-rya-pl-kandidatire-ya-kagame-n-imyaka-11-ku-buyobozi-bw-inteko