Blog

  • Karongi: Ishimwe ry'abatishoboye babyaje umusaruro inguzanyo ya VUP – #rwanda #RwOT

    Inguzanyo iciriritse ya VUP ni amafaranga Leta y'u Rwanda inyuza mu bigo by'imari, agahabwa abatishoboye nk'inguzanyo yishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

    Kuva mu 2009 kugera 2024, iyi nguzanyo yari 100,000Frw ku muntu wakoze umushinga ku giti cye, akagenda yiyongera ku bantu bishyize hamwe bagakora itsinda cyangwa koperative.

    Leta y'u Rwanda iherutse gukuba kabiri iyi nguzanyo iva ku mafaranga 100,000 Frw ku muntu umwe iba 200,000 Fw.

    N'ubwo hari abasuzugura iyi nguzanyo bavuga ko ari ntoya, abayifashe ikiri 100,000Frw baganiriye na IGIHE bavuga ko iyi nguzanyo yabahindurire ubuzima.

    Uwamungu Pascal, mu 2020 yagiye mu nteko z'abaturage yumva ko hari amafaranga y'inguzanyo Leta yashyiriyeho abatishoboye bashaka kwiteza imbere bahereye ku tuntu dutoya.

    Uyu mugabo wo mu Karere ka Karongi yaratashye akora umushinga wo korora inkoko bamuha inguzanyo y'ibihumbi 100 Frw aguramo inkoko umunani zirimo amasake 6 n'inkokokazi 2.

    Yaje kugira ibyago isake ebyiri zirapfa asigarana isake enye zirakura imwe akajya ayigurisha ibihumbi 8Frw yarayiguze 2500Frw akuramo ibihumbi 32 Frw aguramo ihene.

    Ati “Inkokokazi narazigumanye zikajya zimpa amagi akamfasha mu tundi tubazo two mu rugo. Inguzanyo narayishyuye irarangira”.

    Uwamahoro Clementine wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi mu 2022 yafashe iyi nguzanyo aguramo inkoko ebyiri n'ingurube imwe.

    Ati “Ubu ingurube bari kumpa 120,000Frw inkoko zimaze kuba esheshatu. Turashimira Perezida wa Repubulika washyizeho iyi nguzanyo kuko byatumye dutinyuka turakora twiteza imbere. Kuba noneho yarayakubye kabiri iterambere rizihuta kurushaho”.

    Umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza mu karere ka Karongi, Munyaneza Mathias avuga ko iyi nguzanyo iciriritse ikintu gikomeye yamariye abatishoboye ari uko yatumye batinyuka gukorana n'ibigo by'imari, no kubyakamo inguzanyo.

    Magingo iyi nguzanyo iri gutangwa icyiciro cya gatatu kuko icya mbere cyahereye 2009 kigera 2015, icya kabiri gihera 2015 kigera mu 2019, icya gatatu cyahereye 2019 nicyo kigishyirwa mu bikorwa.

    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri LODA, Rwahama Jean Claude, yabwiye IGIHE ko icyatumye Leta ikuba kabiri aya mafaranga ari uko atari akijyanye n'uko ibiciro bihagaze ku masoko.

    Ati “Umuntu ku giti cye yahabwaga 100,000Frw ubu ageze ku bihumbi 200 Frw, ariko iyo bishyize hamwe amafaranga arazamuka ku buryo ashobora kugera kuri miliyoni 6 Frw”.

    Kuva iyi gahunda yatangira mu 2009 inguzanyo iciriritse imaze guhabwa abatishoboye irenga miliyari 5 Frw. Ni inguzanyo yishyurwa neza kuko mu kiciro cya gatatu inguzanyo imaze kwishyurwa ari 70%.

    Uwamahoro Clementine avuga ko inguzanyo iciriritse ya VUP yatumye atinyuka gukorana n’ibigo by’imari

    Uwamungu Pascal yavuze ko inguzanyo iciriritse ya VUP yatumye yivana mu bukene

    Ab’i Karongi bishimira umumaro inguzanyo ya VUP ibagirira mu kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ishimwe-ry-abatishoboye-babyaje-umusaruro-inguzanyo-ya-vup

  • Police FC yatandukanye n’umunyazamu wa yo #rwanda #RwOT

    Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu, wari umunyezamu wa Police FC yamaze gusezera kuri iyi kipe avuga ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

    Uyu munyezamu wari uyimazemo imyaka 4, yamaze kwerura ko umwaka we wa nyuma muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihe warangiye.

    Mu butumwa yashyize rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yabwiye iyi kipe ko aho azajya hose izamuhora ku mutima.

    Ati “Mwarakoze muryango mugari wa Police FC, byari iby’agaciro kubana namwe imyaka 4, twahuye n’ibyiza ndetse n’ibigoye byinshi ariko twarahatanye kandi tugira byinshi byiza tugeraho nubwo bitari byoroshye, aho ngiye nzi ko nzabahoza ku mutima iteka kandi nzahora nshimishwa no kuba umwe mu banyuze muri Police FC.”

    Uyu munyezamu w’imyaka 26, atandukanye na Police FC nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye, ntabwo yagize umwaka mwiza kuko iyi kipe yazanye Rukundo Onesime w’Umurundi aba umunyezamu wa mbere. Muri Shampiyona hagati yaje kugira imvune y’urutugu yatumye asoza umwaka w’imikino adakina.

    Kwizera Janvier akaba yarakiniye amakipe abiri mu buzima bwe, kuva muri 2014 ni bwo yinjiye muri Bugesera FC ayizamura mu cyiciro cya mbere ayikinira kugeza 2020 ari na bwo yajyaga muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Kwizera Janvier Rihungu yatandukanye na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yatandukanye-n-umunyazamu-wa-yo

  • Kamonyi-cooproriz Abahuzabikorwa: Igihugu kibatangaho byinshi mukwiye kugaragaza itandukaniro-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye abahinzi b'Umuceri bibumbiye muri Koperative Cooproriz Abahuzabikorwa Mukunguri kugaragaza itandukaniro ry'abari muri Koperative n'abatayibamo, haba mu mibereho y'ubuzima busanzwe, Ubukungu n'ibindi. Yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ryabo bwite n'iry'Akarere. Yabibukije ko iyo bagize iterambere, bafite ubuzima bwiza biba inyungu kuri bo n'Igihugu.

    Mu nama y'Inteko rusange y'Abaturage yabereye ku Mukunguri mu Kagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Abahinzi bagaragarije Dr Nahayo Sylvere ko hari ibyo bakesha Igihugu bituma bageze ku rwego bariho, mu mpinduka z'imibereho yabo bwite bibatandukanya n'abatari muri Koperative.

    Bamwe mu bahinzi.

    Mu byo Abahinzi bashimira Igihugu cyabafashije kugeraho, birimo; Umutekano usesuye utuma bakora ntacyo bikanga, Umutekano muri Koperative, kuba benshi mu banyamuryango bamaze korozwa Inka, koroherwa no kwishyura Mituweli kuko mu banyamuryango basaga ibihumbi 2 nta n'umwe utishyurira Mituweli ku gihe.

    Hari kandi kuba nk'Abanyamuryango babona umuceli wo kurya biboroheye, bitandukanye nuko mbere bajyaga bifashisha isekuru. Kuba Leta yaragize uruhare runini mu gutunganya igishanga bahingamo umuceri, Iyubakwa ry'Ikiraro cyambukiranya igishanga cya Mukunguri byatumye boroherwa no kwambutsa umusaruro ku bahinga ku ruhande rw'Akarere ka Ruhango. Kwanika ku mashitingi byabaye amateka kuko babonye ubwanikiro n'ubuhunikiro bw'umusaruro, Guhabwa Ifumbire n'Imbuto kuri Nkunganire n'ibindi.

    Abahinzi bibumbiye muri iyi Koperative ni nabo bagize umubare munini w'abaturiye iki gishanga n'ahakegereye.

    Meya Dr Nahayo, yabasabye kurushaho kugaragaza impinduka ziganisha ku byiza bihindurira ubuzima bwa buri wese mu banyamuryango kurushaho kuba bwiza. Yabasabye kandi gushyira hamwe no gukorera hamwe kandi mu mucyo, birinda kwaya cyangwa gupfusha ubusa amafaranga bakura mu musaruro babona.

    Yagize kandi ati' Uyu musaruro wejeje, aya mafaranga ubashije kubona yakabaye agufasha kugira ngo iterambere ryawe ribashe kwihuta. Ntabwo twifuza ko Koperative ubwayo yakomeza gutera imbere cyane mwebwe ubwanyu ibyo mukuramo mutabikoresha neza ku gira ngo mubashe kuzamura imibereho yanyu no kwiteza imbere muri rusange'.

    Dr Nahayo Sylvere.

    Yasabye buri munyamuryango kubyaza umusaruro amahirwe akura mu mahugurwa agenda abona bityo buri wese agafunguka mu bitekerezo, akaguka, agatera imbere kandi akamenya gukoresha neza umutungo akura mu byo akora, bityo n'uwagera mu rugo rwa buri munyamuryango akabona itandukaniro rye n'utari umunyamuryango.

    Meya Dr Nahayo, yasabye aba bahinzi kurangwa n'imyitwarire n'imyifatire myiza, kuba urugero rwiza rw'Umunyarwanda wubahiriza gahunda za Leta nk'abafite umwihariko wo kuba muri Koperative. Yabibukije ko ubushobozi bakura muri Koperative bakwiye kubukoresha neza bagamije kwihuta mu iterambere.

    Yabwiye aba bahinzi kandi ati' Hari umwihariko w'umuntu uri muri Koperative. Igihugu kibashoraho byinshi, kibatangaho byinshi kugira ngo nacyo mugifashe. Ibyo Igihugu kidutangaho ni byinshi kuruta ibyo tugiha'. Yakomeje ababwira ko ku bw'iyo mpamvu aribo bakwiye kuba intangarugero muri byose kandi ku kigero gikwiye.

    Aba bahinzi b'Umuceri bo muri Koperative Cooproriz Abahuzabikorwa Mukunguri, basabwe ko buri muryango(urugo) ukwiye guharanira kugira imibereho myiza ku buryo n'abandi bifuza kuwigiraho( babe'Nkore neza bandebereho, babe koko Abesamihigo'). Bibukijwe kandi ko iterambere ry'urugo, ry'Umuryango muri rusange ari ryo terambere ry'Igihugu. Buri wese asabwa kugaragaza impinduka nziza mu byo akora, akarangwa no gufatanya n'abandi mu bikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza ya buri wese.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/15/kamonyi-cooproriz-abahuzabikorwa-igihugu-kibatangaho-byinshi-mukwiye-kugaragaza-itandukaniro-meya-dr-nahayo/

  • AS Muhanga yagejeje ibirego si musiga muri FERWAFA irega Espoir FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Muhanga yamaze gutanga ikirego mw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' iri regera ikipe ya Espoir FC.

    Ikipe ya AS Muhanga yareze ikipe ya Espoir FC iyishinja gukinisha abakinnyi benshi barenga umubare wagenwe doreko ivuga ko ikipe ya Espoir FC yakoresheje abakinnyi 34 aho kuba 30 nk'uko bijyenwe ndetse no gukinisha umukinnyi ufite ibyangobwa binyuranye ngo kuko afite imyirondoro irenze umwe.

    uyu mukinnyi ikipe ya AS Muhanga uvuga ni uwitwa Christian Watanga Milembe ukomoka mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) aho yagaragaye mu mukino ikipe ya Espoir FC yatsindagamo ikipe ya Ivoire Olympic maze igahita ikatisha itike yo gukina Imikino ya kamarampaka (Play offs).

    uyu mukinnyi rero ikipe ya AS Muhanga ivuga ko muri TMS hagaragaramo ibyirondoro ye ibiri kandi itandukanye aho mu mw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' akoresha Christian Watanga Milembe kandi bikaba kugeza Tariki 11 Gicurasi 2024 yari atari yemerewe gukina.

    AS Muhanga ikomeza ivuga ko uyu mukinnyi mu myirondoro ya FIFA yerekanwa mw'ikipe y'abato ba Espoir FC batarengeje imyaka 20 kandi we akaba ayirengeje ibi ikaba ariyo mpamvu ki mazina ye mu mukino baheruka gukina banditse amazina ye gutya Christian Watanga M. maze bahina izina rye rya gatatu.

    ikipe ya AS Muhanga yasoje mu cyiciro cya kabiri mw'itsinda B ari iya gatatu ufite amanota 55 urushwa na Espoir FC amanota 2 gusa kuko yo ifite 57 ikatisha na Vision FC ya mbere 5 kuko yo ifite 62 bivuze ko ikipe ya Espoir FC ihamwe n'ibi birego igakugurwaho amanota nk'uko mw'ibaruwa AS Muhanga yabigaragaje ko aricyo yifuza iyi kipe yo mu karere la Muhanga yahita ijya mu mikino ya Kamarampaka (Play offs).

     

    Source : https://yegob.rw/as-muhanga-yagejeje-ibirego-si-musiga-muri-ferwafa-irega-espoir-fc/

  • Gisagara: Imbamutima z'ababyeyi begerejwe ivuriro ribafasha kuboneza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Abo bagore bavuga ko baruhutse urugendo rurerure rw'amasaha ari hagati y'abiri n'atatu bakoraga bajya gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro, kuko hafi yabo nta kigo cyatangaga izo serivisi mu buryo rusange.

    Niyonagira Francine,utuye mu Mudugudu w'Akarambo, Akagari ka Mugombwa, mu Murenge wa Mugombwa, yabwiye IGIHE ko yatangiye kuboneza urubyaro mu 2006, ariko mu buryo bugoye kuko serivisi bayirerwaga ku ibaraza ry'inzu, baza kwimukira mu nzu yakodeshwaga n'ubuyobozi ariko naho bikagora abazikeneraga.

    Ati:' Mbere wasangaga bamwe muri twe dufata urugendo rurerure tujya gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro ugasanga bituvuna ariko ubu byarakemutse.'

    Vuguziga Donatha baturanye, na we ashimira Leta y'u Rwanda na Enabel babegereje izi serivisi kuko ngo mbere bavunikaga, ariko ubu bikaba byarabaye amateka.

    Kantarama Agnes, umuforomokazi utanga serivisi zo kuboneza urubyaro ku ivuriro riciriritse ryo mu rwego rwa kabiri rya Mugombwa,yavuze ko koko iri vuriro ryaruhuye abaturage mu buryo bugarara.

    Ati 'Bitewe n'uko ku kigo nderabuzima cya Mugombwa bitashobokaga, byabaye ngombwa ko hubakwa iyi nzu mu rwego rwo gufasha abaturage. Aho itangiriye gukora byatanze umusaruro kuko abantu ntibabonaga serivisi uko babyifuza.'

    'Ubu hano izi serivisi ziratangwa kandi neza kuko dufite ibikoresho bihagije nabyo twahawe na Enabel.'

    Ashingiye ku mibare,yagaragaje ko byibura ku munsi usanzwe bakira abantu bari hagati ya 15 na 20, mu gihe ku munsi w'isoko bazamuka bakaba 40 na 50. Ni mu gihe byibura ku kwezi bakira abakiriya bashya bashaka iyo serivisi bagera kuri 70.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Dusabe Denyse, yashimye Ubuyobozi bw'Igihugu n'Abafatanyabikorwa barimo Enabel, bahaye imbaraga amavuriro y'ibanze akabasha kugira imbaraga.

    Yagize ati: ''Enabel yadufashije kwita kuri aya mavuriro aciriritse binyuze mu mushinga wabo wa Barame Project, akaba atanga serivisi zo kuboneza urubyaro hirya no hino mu karere, abaturage bakagira ubuzima bwiza.'

    Yakomeje avuga ko ubu bageze ku gipimo ya 65% mu kuboneza urubyaro, bavuye kuri 45% mu 2020, ibishimangira, ndetse ngo imihigo igeze aheza.

    Akarere ka Gisagara kagaragaramo ibigo nderabuzima 14, aho 8 bishamikiye kuri Kiriziya Gatolika, naho 6 gusa bikaba ibya Leta, ibyumvikanisha imbaraga zari zikenewe ngo haboneke ubundi buryo bufasha abaturage kuboneza urubyaro bya kizungu.

    Ivuriro riciriritse ryo ku rwego rwa kabiri rya Mugombwa rishimwa kuba ryaroroheje serivisi ku barituriye.

    Ikigo nderabuzima cya Mugombwa ntigitanga serivisi zo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu

    Kantarama Agnes, umuforomokazi utanga serivisi zo kuboneza urubyaro ku ivuriro riciriritse ryo mu rwego rwa kabiri rya Mugombwa,yavuze ko koko iri vuriro ryaruhuye abaturage mu buryo bugaragara

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Dusabe Denyse, yashimye Ubuyobozi bw'Igihugu n'Abafatanyabikorwa barimo Enabel, bahaye imbaraga amavuriro y'ibanze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imbamutima-z-ababyeyi-begerejwe-ivuriro-ribafasha-kuboneza-urubyaro

  • Umukinnyi wa FC Barcelona ashobora guhabwa Ba… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w’imikino wa 2019- 2020, ubwo rutahizamu Roberto Lewandowski yakiniraga FC Bayern Munich yitwaye neza afasha ikipe gutwara ibikombe 3 mu mwaka umwe birimo n’icya UEFA Champions League begukanye batsinze Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma.

    Roberto Lewandowski muri uwo mwaka yari yatsinze ibitego 55 mu mikino 47 y’amarushanwa yose yari yakinnye. Ntawashidikanyaga ko igihembo gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku Isi cya Ballon d’Or ari we kigomba guhabwa, gusa birangira kidatanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi muri icyo gihe.

    Nyuma yaho benshi bakurikirana umupira w’amaguru bakunze kuvuga ko ibi bidakwiye, uyu mukinnyi yagombaga guhabwa igihembo cye kuko yagikoreye.

    Ibi na Lionel Messi yabigarutseho muri 2021 ubwo yari yagiye mu muhango wo gufata Ballon d’Or yari yegukanye aho yagize ati “Roberto Lewandowski, ukwiriye Ballon d’or yawe. Umwaka ushize, abantu bose bahuriraga ku kuvuga ko wowe ugomba kwegukana iki gihembo. “

    Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo The Sun bibyandika, kuri ubu abatanga igihembo cya Ballon d’Or barimo baratekereza ku kuntu bahereza Roberto Lewandowski igihembo yagombaga kuba yaregukanye nyuma yuko abakunzi b’umupira w’amaguru bavuze ko ibi bidakwiye ndetse bakanabashyiraho igitutu.

    Nubwo uyu rutahizamu ukomoka muri Poland, Roberto Lewandowski atahawe igihembo cya Ballon d’Or muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ariko yahawe icy’umukinnyi mwiza w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

    Lewandowski ushobora guhabwa iki gihembo kubera akazi yakoreye muri FC Bayern Munich, yaje kuyivamo muri 2022 nyuma y’imyaka 8 ayigezemo yerekeza muri FC Barcelona yo muri Espagne.

    Roberto Lewandowski yakoze akazi gakomeye muri FC Bayern Munich ayifasha kwegukana ibikombe 3 birimo n’icya UEFA Champions League

    Kuri ubu Roberto Lewandowski ashobora guhabwa igihembo cya Ballon d’Or yagombaga kuba yarahawe muri 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142977/umukinnyi-wa-fc-barcelona-ashobora-guhabwa-ballon-dor-yakabaye-yarahawe-mu-myaka-4-ishize-142977.html

  • Abahanzi bi Kigali bagiye guhurira nabo mur… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yehoyada Mbangukira, ubwo yari muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington, tariki 3 Gashyantare 2024, yavuze ko uyu mwaka wihariye ku Banyarwanda.

    Ati '2024 ni umwaka udasanzwe ku gihugu cyacu. Turizihiza imyaka 30 yo kuvuka kw'igihugu cyacu n'intambwe cyateye ndetse n'amahitamo twakoze n'ayo dukomeza gukora buri munsi.''

    Iki gitaramo cyiswe 'Made in Rwanda Weekend' kigiye kuba ku nshuro ya mbere, mu Mujyi wa Boston. Afro Hub iri gutegura iki gitaramo, yatangaje ko kizaba mu gihe cy'iminsi itatu, guhera ku wa 4 kugeza ku wa 7 Nyakanga 2024.

    Ugeziwe Ernesto uri mu bashinze Afro Hub, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kizarangwa n'ibikorwa binyuranye bigamije kwizihiza umunsi wo Kwibohora mu buryo bwihariye.

    Ati 'Ni ubwa mbere iki gitaramo twiswe 'Made in Rwanda Weekend' kigiye kuba, twagiteguye mu rwego rwo guhuza abahanzi n’aba Dj bagezweho, yaba abo mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30.'

    Yavuze ko batangiye ibiganiro na bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, cyane cyane ab'amazina akomeye. Ati 'Twagiranye ibiganiro n'abahanzi bakomeye kandi bagezweho mu Rwanda bamaze igihe kinini mu muziki, ndetse twanaganiriye n'abahanzi bakiri bato ariko bigaragaje cyane ku ruhando rw'umuziki, ubu twatangiye kubafasha kubona ibyangombwa.'

    Ugeziwe Ernesto anavuga ko bari mu biganiro n'abahanzi bo mu Rwanda bakorera umuziki muri Amerika ndetse n’aba Dj kugirango bazahurire ku rubyiniro n'abanyarwanda bazaba baturutse i Kigali.  

    Ati 'Abahanzi babarizwa hano muri Amerika bakomeye twamaze kuvugana, igisigaye ni uko dushyira ku murongo ibyo badusaba n'ibyo nabo tubasaba hanyuma tugakora igitaramo.'

    Uyu musore yirinze gutangaza amazina ya bamwe mu bahanzi bakomeye ndetse na ba Dj bavuganye, ariko yumvikanisha ko benshi muri bo bamaze kugera ku biganiro bya nyuma bishamikiye ku kuba bakorana muri iki gitaramo kizamara iminsi itatu.

    Ni ibitaramo avuga ko bari guteganya ko bizajya  biba buri mwaka, byumwihariko mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

    Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ifite igisobanuro cy'ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi Abanyarwanda bakwiye kitari ikijyanye n'ayo mateka bibuka.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19, yabereye muri Kigali Convention Center.

    Perezida Kagame yavuze ko ‘uyu mwaka Igihugu cyacu gifite byinshi byo gukora’. Avuga ko imyaka 30 ishize ‘tuvuye mu icuraburindi, abacu bishwe twabuze batagira ingano’.

    Yavuze ko nubwo hari abijijisha bakagoreka amateka, ukuri kuzwi. Yabwiye abanyarwanda ko nubwo umubare w’abapfobya amateka ari ‘bake’ ariko ‘ni ikibazo dukwiye guhangana nacyo’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye ‘irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka’.

    Ati “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n’ayo mateka nayo twibuka.

    Perezida Kagame yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’ubuzima bw’abantu n’imiterere y’Igihugu’ bijyanye n’ukuntu ibisekuru bisimburana. 

    Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n’iyo u Rwanda rumaze ‘igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza’. 

    Ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Boston hagiye kubera igitaramo 'Made in Rwanda Weekend' kigamije kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

    Abahanzi b'i Kigali bategerejwe muri USA mu gutaramira Abanyarwanda n'abandi batuye muri Boston mu kwizihiza umunsi wo kwibohora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142981/abahanzi-bi-kigali-bagiye-guhurira-nabo-muri-usa-mu-kwizihiza-kwibohora30-142981.html

  • Yashowemo Miliyoni 20 Frw, ibice bimwe bikurw… – #rwanda #RwOT

    'Intare y'Ingore' hari benshi bayifata nka filime y'ibihe byose u Rwanda rwagize! Bashingira ku buhanga abayikinnyemo bagaragaje, ibice binyuranye yafatiwemo n'uburyo inkuru y'ayo ibabaje yakinywemo kugeza ubwo irangiye ku gice cya Cyenda.

    Ni filime yanditswe na Ingabire Appolinaire ariko yifashishije Hitimana Emmanuel kuva mu 2010, washoyemo imari, kandi buri uko bacuruzaga ibice by'ayo ku isoko, ni nako bifashishaga ayo mafaranga mu gukora ibindi bice byabaga bisigaye.

    'Intare y'Ingore' yagaragaje ubuhanga budasanzwe bw'umukinnyi Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Siperansiya 'Intare y'Ingore', inagaragaza ukwihangana kudasanzwe mu mukino kwa Umutoni Assia usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi filime ishingiye kuri Uwamahoro Antoinette ubangamira umwana w'umukobwa aba abereye mukase witwa Rosine [Mutoni Assia]. Muri iyi filime amubuza amahwemo hasi no hejuru, akamutoteza mu buryo bukomeye.

    Ingabire wayikoze nawe asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima, kuko yagize igitekerezo cyo kuyikora nyuma y'uko kuva mu 2009 ashyize ku isoko filime zakomeje izina rye nka 'Niyibikora' n'izindi zatumye ashikama muri Cinema.

    Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda, Ingabire yavuze ko gutunganya filime atari ibintu bya vuba, kuko yakuze akunda filime zisobanuye, bituma yiyumvamo Cinema kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu buzima, kandi yiyemeza gutanga umusanzu we.

    Yakuze afite igitekerezo cyo gukora ikinamico ariko ikavamo filime, kuko yashakaga guhuza amajwi ndetse n'ibyo hanyuma abantu bakabibona ku mashusho.

    Ati “Nashakaga gukora ikinamico mu buryo bw’amashusho, ariko n’ubundi nkiha intego yo kugirango nyikure mu buryo bw’amajwi, nyishyire mu buryo bw’amashusho.”

    Yakoze filime mu gihe zacuruzwaga hifashishijwe CD, ubu zinyuzwa ku rubuga rwa Youtube, ndetse n'izindi mbuga zinyuranye zicururizwaho ibihangano.

    Yabanje gukina filime ze

    Uyu mugabo avuga ko yagiye agorwa n’ubushobozi cyane, kugeza ubwo rimwe na rimwe yagiye afata icyemezo cyo gukina muri filime ze bwite, ahanini biturutse ku kuba Camera zimwe na zimwe zitarabonekaga ku isoko.

    Ingabire asobanura ko rwari urugendo rukomeye cyane mu gutunganya filime muri kiriya gihe. Ni nawe wanditse filime yise ‘Ahashize’ yavugaga ku mateka ya telefoni ngendanwa mu Rwanda, ni filime yakoze ashyizeho umutima mu 2010.

    Ajya gutangira gukora filime ye ya mbere yise ‘Niyibikora’ nta mafaranga yari afite, kandi nta kazi yari afite muri iyo minsi, kandi yagomba kuyikora uko byagenda kose.

    Yavuze ko yahisemo kugurisha televiziyo ye, intebe ze zo muri Saloon n’ibindi ku buryo yibuka ko yakuyemo arenga ibihumbi 110 Frw yakoresheje mu ikorwa rya filime ye ya mbere.

    Ingabire yavuze ko akora filime ye ya mbere nta bumenyi buhagije yari afite mu ikorwa rya filime, byatumaga akora uko ashoboye kugirango yiyungure ubumenyi.

    Nyuma ya filime ‘Niyibikora’ yahise yinjira mu bijyanye no gukina filime ‘Icyizere’ anakomereza mu mwuga wo gukina filime no gutunganya filime.


    Intare y’Ingore yamuhaye ijambo muri Cinema

    Uyu mugabo avuga ko mu 2010 ari bwo yanditse filime ‘Intare y’ingore’, nyuma yo kuyandika abika inyandiko y’ayo mu kabati, ahubwo ashyira imbere gukora akazi ko gufata amashusho y’ubukwe ndetse n’ibirori.

    Icyo gihe yandika filime ‘Intare y’Ingore’ hari hamaze igihe hasohoka ibice bya filime 'Amarira y’Urukundo’ yakinnyemo Fabiola ndetse na Manzi yamamaye mu buryo bukomeye.

    Avuga ko yagize uruhare mu ikorwa ry’iriya filime, kuko yakozeho atunganya igice cya 13 ndetse n’igice cya 15. Yakoze kuri filime ‘Amarira y’urukundo’ ariko nawe ategura filime ye ‘Intare y’Ingore’

    Ingabire Apolinaire avuga ko filime ye ‘Intare y’Ingore’ yamamaye mu buryo bukomeye, ahanini biturutse ku butumwa buyigize no kuba yarasohotse mu gihe abantu benshi bayibona uko bashatse binyuze kuri CD na DVD.

    Yasobanuye ko asanzwe ari umwanditsi wa filime wita cyane kuri filime zidasanzwe, ku buryo ijya hanze buri wese akayibazaho, biri mu mpamvu zatumye yandika filime ‘Intare y’Ingore’.

    Ati “Ni filime yamamaye cyane! Buriya nkunda gukora ikintu kikamenyekana, mbese kikagera kure, mba numva mbishaka, kandi kikaza gifite icyo kigiye kumarira sosiyete, icyo gihe rero nyikora ntekereza inkuru y’ayo naricaye, ndatekereza.”

    Ingabire yavuze ko yakusanyije ibitekerezo by’abantu banyuranye mu iyandikwa ry’iyi filime, kandi yari afite amazina menshi yo kwita iyi filime ‘Intare y’Ingore’, kandi ntiyatekerezaga n’abakinnyi ba filime bazakorana.

    Ati “Njyewe nayikoze numva nyine nshaka kurema abahanzi bameze batyo, muri ubwo buryo. Nkavuga nti aba bantu bazayikina gutya, ariko sinari nzi ngo ni bande.”

    Yavuze ko abakinnyi yifashishije muri iyi filime yari asanzwe ababona bakina filime, ariko ko byasabye gukora ijonjora ryatumye ahitamo abo bakoranye.

    Ingabire yavuze ko yafashe igihe cyo gutekereza ubuzima busanzwe igihe yandika iyi filime. Ati “Naravuze nti mu buzima busanzwe, hari abantu bakundwa cyane, haba n’abantu bangwa cyane, ariko se ubundi Abanyarwanda muri filime barashaka kureba iki? Ni iki gituma abantu bahanga amaso bakagikurikirana bakireba?”

    Ingabire yavuze ko ubushakashatsi yakoze bwamweretse ko filime zibabaje abantu bazikunda cyane, ahanini bitewe n’amarangamutima abakinnyi bakinana.

    Avuga ko mu gukora iyi filime hari ibice yakuyemo mu rwego rwo kwirinda ko byagira uwo bikomeretse. Ati “Hari ibyo ntashyizeho ubwo nandikaga inyandiko y’ayo (Script) ndavuga nti nimbikabya nanone abantu bashobora kuza kubitekereza ukundi, reka mbigabanye.”

    Yavuze ko yagabanyije uburemere bwayo mu kuyandika ‘kubera ukuntu yari imeze’. Ati ” Hari uburemere bwayo nakuyemo, kuko no kuvuga iyi filime numvaga binteye ishema.”

    Ingabire yavuze ko mu guhitamo abakinnyi bagiye batanga ibizamini kuri buri umwe byatumye bemeza abo gukorana, ariko kandi hari abo bagiye babona muri filime bakabitabaza.

    Uyu mugabo yavuze ko mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime, yagiye yita cyane ku kuyobora abakinnyi ashingiye ku iyerekwa ry’ayo yari afite, kuko hari abagiye bamuha ibitekerezo by’uko yakoramo iyi filime, ariko akanga bitewe n’aho yashakaga kuganisha umushinga we.

    Ingabire avuga ko yashyize hanze iyi filime mu gihe hari hagezweho kuzicuruza binyuze muri CD mu masoko atandukanye y’u Rwanda. Ariko kandi avuga ko yandika iyi filime, yitabaje undi muntu witwa Hitimana Emmanuel washoye imari muri iyi filime irakorwa kugeza irangiye.

    Ati “Yazanye amafaranga nanjye nzana igitekerezo […] Nafataga amashusho nkanayakora, ibyo byose rero byari bikubiye mu gaciro k’ayo.”

    Yavuze ko atabasha kumenya neza amafaranga iyi filime yinjije, bitewe n’uko batangira kuyishyira hanze, bakoraga kopi ibihumbi 10 za filime zikajya gucuruzwa ku isoko. Ni kopi zacuruzwaga nibura mu gihe cy’iminsi ibiri ndetse n’itanu.

    Bitewe n’uko filime yagiye ikundwa, bongeraga umubare wa CD bakoraga. Avuga ko n’ubwo bigoye kumenya amafaranga yinjije ariko ‘ni imwe muri filime zacurujwe kandi zicuruzwa neza, zatanze umusaruro ku buryo byatugiriye akamaro’.   

    Ni filime anavuga ko yahinduye amateka ya cinema mu Rwanda, kuko ‘yatumye’ abantu bamenya ko mu Rwanda abantu bashobora gukora filime kandi bigashoboka’.

    Ingabire avuga ko uko bacuruzaga iyi filime, ni nayo bifashishaga ayo mafaranga mu gukora ibindi bice bya filime byabaga bisigaye. Ni filime yafashwe mu bihe bitandukanye ku buryo igice cya mbere cyashowemo ari hejuru ya Miliyoni 5 Frw, n’aho igice cya kane kugeza ku gice cya gatandatu yashowemo ‘agera kuri Miliyoni 20 Frw’.

    Iyi filime yari ifite ibice icyenda, ku buryo avuga ko ayo bashoye bayakuyemo. Ati ” Uko byagenda kose inyungu yarabonetse.”

    Muri iki gihe harasohoka filime imusubirizo, bitandukanye n'uko byari bimeze mu 2005, ibintu bigaragaza ko Cinema y'u Rwanda yamaze gutezwa imbere.

    Ab'iki gihe barasoma ku mbuto zabibwe n'abarimo Willy Ndahiro, Danny Gaga, Odette Mutoni, Sandrine Cyuzuzo, Faina Mujawamariya na Hyacinthe Uwamariya, Samusure, Nyagahene, Kanyombya, Nzovu, Mukarujanga, Nyinawambogo, Nyirakanyana. Rwasa, Manzi [Kayumba Vianney] na Fabiola [Mukasekuru Hadidja] n'abandi. 

    Ingabire Apolinaire yatangaje ko bashoye Miliyoni 20 Frw mu ikorwa rya filime 'Intare y'Ingore'


    Ingabire yavuze ko hari ibice bakuye muri filime bitewe n'uko batekerezaga ko byari kugira ingaruka ku bantu bayireba


    Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Intare y'Ingore yari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime


    Umutoni Assia usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu banyuze benshi bitewe n'uburyo yakinnye muri iyi filime


    Ingabire yagarutse muri Cinema aho yatangiye gushyira hanze filime yise 'Inzira y'Umusaraba'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE WAKOZE FILIME 'INTARE Y'INGORE'

     “>

    KANDA HANO UREBE BIMWE MU BICE BYA FILIME ‘INTARE Y’INGORE’ YA INGABIRE

    “>

    KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA FILIME 'INZIRA Y'UMUSARABA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142988/yashowemo-miliyoni-20-frw-ibice-bimwe-bikurwamo-ibitaravuzwe-kuri-filime-intare-yingore-vi-142988.html

  • Igisubizo cya Taddeo Lwanga abajijwe inama yagira ubuyobozi bwa APR FC ku bakinnyi bagura #rwanda #RwOT

    Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga yavuze ko abayobozi ba APR FC bazi umupira ndetse ubu bamaze kubona aho bitagenda neza, bidakenewe ko we hari inama yabagira.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku mwaka we wa mbere muri APR FC, aho yavuze ko yishimiye kuba umwaka we wa mbere muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaregukanye igikombe cya shampiyona.

    Ati “meze neza kuko njyeze kuri imwe mu ntego zanjye zo kwegukana igikombe, turashima Imana ko tukegukanye kandi tudatsinzwe, ni ibintu byiza cyane kuko nkeka ubu ku Isi yose ni amakipe nk’ane yabikoze, ni amateka.”

    Yakomeje avuga ko ku mwaka we wa mbere yabonye ikipe ya APR FC ari nziza cyane ndetse na shampiyona irimo ihangana.

    Ati “APR FC ni ikipe nziza cyane na shampiyona irimo ihangana. Ndakeka umwaka utaha izaba ikomeye kurushaho kuko amakipe ubu bagiye kwicara barebe aho bitagenze neza bahakosore, niteguye ko hazaba harimo ihangana ritandukanye.”

    Abajijwe niba umwaka utaha azaba akiri muri APR FC, yagize ati “yego, njye nasinye imyaka 2 muri APR FC, ndacyafite umwaka.”

    Agaruka kuri CAF Champions League batageze mu matsinda umwaka ushize, yavuze ko ari byo bashaka gukora umwaka utaha ariko ibintu byose ni gahoro gahoro.

    Ati “umwaka utaha turashaka kugera mu matsinda ya CAF Champions League, ariko navuga ko bimeze nko kubaka inzu, kugira ngo uyibone yuzuye bisaba ko utera intambe ku ntamwe ariko vuba tuzagerayo.”

    Abajijwe inama yagira ubuyobozi bwa APR FC buyimugishije ku bakinnyi bagura kugira ngo ikipe ikomere, yavuze ko APR FC ifite abayobozi bazi umupira ubu bamze kubona igikenewe.

    Ati “ubuyobozi burabizi neza, bubizi neza kundusha, ubuyobozi ndabizi ubu bwamaze gukora ibikenewe tuzagaruka ikipe imeze neza kurushaho.”

    Taddeo Lwanga ni umukinyi ukina mu kibuga hagati wageze muri APR FC muri Nyakanga 2023 asinya imyaka 2.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 29 ukomoka muri Uganda, yakiniye amakipe nka Express FC, SC Villa na Vipers FC z’iwabo, Tanta yo mu Misiri, Simba SC yo muri Tanzania na ArtaSolar7 yo muri Djibouti.

    Yishimiye igikombe cya shampiyona cya mbere yegukanye muri APR FC

    Taddeo Lwanga yavuze ko ubu ubuyobozi bwa APR FC buzi igikenewe budakeneye inama ze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-taddeo-lwanga-abajijwe-inama-yagira-ubuyobozi-bwa-apr-fc-ku-bakinnyi-bagura

  • Abakinnyi babiri bashya bashobora kuba bongewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko rutahizamu wa Bugesera FC, Umunya-Nigeria, Ani Elijah ndetse na Jojea Kwizera ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kongerwa mu ikipe y’igihugu yitegura Benin na Lesotho.

    Mu minsi ishize ni bwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko Jojea Kwizera (ufite inkomoko mu Rwanda, uvuka kuri se w’Umunyarwanda witabye Imana, nyina akaba akomoka muri DR Congo) na Ani Elijah wasabye ubwenegihugu bazaba bari mu ikipe izikina na Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ubwo umutoza Frank Spittler yahamagaraga abakinnyi 37 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura iyi mikino 2, ntabwo aya mazina yagaragayeho.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko impamvu hari ibyangombwa batarabona ariko biri hafi kuboneka ndetse tariki ya 25 Gicurasi ubwo Kwizera azaba amaze gukina wa Louisville City azihita afata indege aza mu Rwanda gufata passport ye ubundi akomezanye na bagenzi be.

    Iki kibazo ni nacyo cyatumye rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah watsinze ibitego 15 na we atagaragara ku rutonde ariko akaba yarahamagawe.

    Uyu mukinnyi wasabye ubwenegihugu, bivugwa ko Passport ye (urwandiko rw’inzira) itaraboneka ariko biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka yamaze gutungana ari yo mpamvu agomba kwerekeza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu uzatangira tariki ya 20 Gicurasi.

    Amavubi afite umukino na Benin tariki ya 6 Kamena 2024 ndetse na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024, ni imikino yo mu Itsinda C ry’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ani Elijah yitezwe mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Josea Kwizera araza mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-babiri-bashya-bashobora-kuba-bongewe-mu-mavubi