Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB mu Karere ka Kamonyi-DCI, Mukandahiro Jeanne d'Arc yabwije ukuri kweruye abaturage b'Amayaga( Nyamiyaga na Mugina) ku byaha byabo. Nta guca ku ruhande yababwiye ko ari bamwe mu bafite ibyaha byinshi. Ni mu gihe bari batangiye kwereka abayobozi ko ari Amahoro. Yagize ati' Muri mu bantu bagira ibyaha byinshi!,Turi kumwe? Nta soni mfite zo kubivuga mpagaze hano. Murakize ni byo!, mufite amafaranga!, ariko ayo mafaranga atuma mukora ibyaha byinshi. Igihe babashima njyewe ndabagaya'.
Mu gihe aba baturage bari mu nteko y'Abaturage bari bamaze umwanya basa n'abafite akarimi keza, babeshya abayobozi, uyu muyobozi wa RIB akimara kuberurira ko bari mu bafite ibyaha byinshi ugereranije n'utundi duce tugize Akarere ka Kamonyi, amagambo asa n'ayashize ivuga, bamwe batangira kwerura bagaragaza bimwe mu byaha n'ibikorwa bitari byiza birangwa muri bo.

Uyu muyobozi wa RIB, yahise agira ati' Nti mubizi se ko hano haba ibyaha byinshi? Nti mubizi ko haba Urumogi se? Nti muzi ko urumogi rwabase urubyiruko rw'aha? Kabugondo na Mukinga? Nti muzi se ko haba gukubita no gukomeretsa birenze? Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa rero gikorwa n'abantu bahaze. Mufite inzara ntabwo warambura ukuboko ngo ukubite'.
Akivuga ibi, bamwe bahise batangira kuvuga ibindi birimo inzoga z'inkorano bagira zitwa Ibikwangari, ari nazo benshi usanga banyoye bagasinda zikabakoresha bimwe mu bigize ibyaha babwiwe. Bavuze kandi ku bujura bukorwa mu buryo butandukanye burimo kwiba terefone, Amafaranga n'ibindi.
DCI yabwiye aba baturage ati' Bizaba bimbabaje nababwiye ibi byaha n'uburyo bihanwa, ubundi tukazahurira kuri RIB ya Mugina. Ntabwo uzadukira'. Yakomeje ababwira kimwe mu byo umuturage yari amwongoreye ko hari abana b'abakobwa bakiri bato bigize Indaya z'ingufu muri aka gace aho hari abafite imyaka kuva kuri 14 na 15â¦.
Uyu muyobozi wa RIB, yihanangirije bamwe mu bayobozi biha kujya kunga abaturage bakoze bimwe mu byaha ubusanzwe bitungwa. Yababwiye ati' Reka nibwirire abayobozi bari hano, Hari ibyaha bitungwa. Njyewe ni baza ku kundegera ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, cyo guhoza ku nkeke wacyunze! Nzaguhana. Ntabwo mu byumvishije?'.
Yabwiye abaturage kandi ati' Nujya ku muyobozi ukabona atakumva, uzampamagare njyewe, nzamanuka. Guhoza ku nkeke ni icyaha kibabaza cyane kubera ko ni icyaha umwe mu bashakanye akorera mugenzi we atigeze agukubita. Akakwica ku mutima'.
Yatanze urugero kuri iki cyaha, aho umugabo ashakana n'umugore we akiri muto, akibona umwanya wo kwiyitaho, kwisiga puderi na byabirungo byose igitsina gore bisiga. Ariko yamugeza mu rugo amaze kumubyara umwana umwe, babiri, batatuâ¦.!, Umubyeyi agatangira kubura umwanya wo kwiyitaho kubera urubyaro n'imirimo y'urugo yindi, umugabo yamunyuraho, akabona atakigezweho akiyibagiza ko ariwe nyirabayazana, yataha agataha asitara ku byo asanze abwira umugore ko ntacyo amaze mu rugo, ko asa nabi, atiyitahoâ¦., yiyibagije ko amaze kumubyaza abana, akaba atakibona n'umwanya wo kwiyitaho. Yababwiye ko ayo magambo umugabo ahora abwira umugore agize icyaha cyo guhoza ku nkenke, ko aba amwica mu mutima.
Ibyo kandi ngo si umwihariko ku bagore kuko hari n'abagore ngo bahoza abagabo babo ku nkeke, aho nk'umugabo aba yiriwe mu kazi umugore yasigaye mu rugo kuko nta kazi afite, akirirwa yimereye neza abona akanya ko kwiyitaho, umugabo yataha ati ndagushaka( gahunda yo mu busaswa), umugabo yavuga ko ananiwe agatangira gucyurirwa ko ubwo hari ahandi yanyuze, agahora acyurirwa kandi abeshyerwa.
Amaze kuvuga kuri iki cyaha cyo guhoza ku nkeke, yaburiye abanywi b'ibiyobyabwenge by'umwihariko urubyiruko n'abandi bishora mu kunywa Urumogi. Yababwiye ko amategeko nta mpuhwe kuri iki cyaha, ko uzafatwa atazababarirwa.
Yibukije ko kunywa urumogi byica ubuzima bw'urukoresha, ariko kandi bikanagira ingaruka ku muntu urunywa ndetse zikanagera ku muryango mugari no ku Gihugu muri rusange.
Yavuze ku bujura bukorwa, aburira ababukora, abasaba kubureka bagakura amaboko mu mufuka bagakora, bakiteza imbere aho guhora bacunze abagize icyo bikorera bashaka kukibacuza. Yabibukije ko amategeko ntawe azababarira.
Ahereye ku makuru yahawe, y'uko hari abana b'imyaka kuva kuri 14 na 15 bajya kwikodeshereza bagamije kwicuruza, bakayobokwa n'abagabo, yababwiye ati' Mwabagabo mwe mugana abo bana b'imyaka 15, reka mbaburire! Iki cyaha cyera cyasaziraga imyaka 5, turabirwanya gishyirwa ku myaka 10, ubu noneho nti kigisaza. Nushaka ugikore uyu munsi nushaka ube waragikoze muri 90 ariko ni tugufata tuzaguhana'.
Umuyobozi wa RIB muri Kamonyi, yibukije abaturage ko uru rwego rudashinzwe gusa gukurikirana abanyabyaha no ku bafunga, ko ahubwo ishinzwe no kwigisha ari nayo mpamvu iri kumwe nabo mu rwego rwo kubigisha ububi bw'icyaha no kubakangurira kukireka.
Munyaneza Théogène
Kellia uri hagati yagaragaje ko yihereyeho yafashijwe na Alyn Sano bityo hari abo biteguye gufasha
Nadiya Nana yavuze ko nubwo hari abikandagira banga gusekwa na bagenzi babo cyangwa abafana ariko hari abiteguye gufasha
Riderman asanga icyo kibazo nta gihari n’abagisobanura batyo baba birengagije ingingo nyinshi ndetse bashaka gukurura amakimbirane adashingaÂ
Oxygen ni umwe mu bahanzi bari mu kiganiro cyagarutse ku ngingo y’ubufatanye mu bahanzi
Uyu ni umunyezamu wa APR FC akaba ari umwaka wa mbere yari akiniye iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona. Pavelh yabaye umunyezamu mwiza muri APR FC ndetse agira imikino yatabayemo iyi kipe harimo nk’umukino ubanza wa shampiyona bahuyemo na Mukura Victory Sports, ndetse akaba ari umwe mu banyezamu bakinnye imikino myinshi muri uyu mwaka w’imikino.
Ni u
Nyugariro w’ikipe ya APR FC ari mu bakinnyi bakinnye imikino myinshi muri iyi kipe. Clement wasangaga umutoza Thierry Froger ari we yari yizeye mu mutima w’ubwugarizi, ndetse akaba ari mu bakinnyi bafashije APR FC kurangiza shampiyona idatsinzwe.
Myugariro w’ikipe ya Musanze FC, yakinnye imikino 27 muri shampiyona, aba umukinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bwa Musanze FC ndetse akaba ari mu bayifashije kugera ku mwanya wa 3.
Myugariro wa APR FC ukina inyuma ibumoso. Uyu musore yatangiye umwaka w’imikino ahanganiye umwanya na Niyomugabo Claude, ariko yaje kugaragaza kwiganza kuri uyu mwanya kugera aho Niyomugabo Claude bamwohereje imbere. Christian mu bakinnyi bakinaga ku mwanya umwe muri iyi shampiyona, ubona ko yari mu bakinnyi biganje cyane.
Urebye mu bakinnyi bakinnye mu kibuga hagati nka Nimero 6, usanga uyu musore wo muri Musanze FC yari hejuru cyane. Shampiyona yatangiye ubona atari umwe mu bakinnyi bo kwitega kuri uyu mwanya, ariko imikino 26 yakinnye yatumye aba umukinnyi wakinnye iyi mikino kuri ba nimero 6 ndetse no kugeza ikipe ku mwanya wa 3 bwa mbere, bikaba biri mu byatumye yiganza kuri uyu mwanya.
Kuva yagera muri Rayon Sports yerekanye itandukaniro ndetse aza kuba umukinnyi kizigenza burundu nyuma yaho Luvumbu Nzinga yari amaze kuva muri iyi kipe.
Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Amagaju FC ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Uyu musore wari ukinnye bwa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yabaye umukinnyi ngenderwaho, kuko umunsi Amagaju FC yakinnye atamufite byahise bigaragara.
Uyu rutahizamu wa Bugesera FC yabaye ishyiga ry’inyuma muri iyi kipe y’i Burasirazuba bw’u Rwanda. Uyu musore na we watsinze ibitego 15 afite uruhare rwa 40% rw’ibitego ikipe ya Bugesera FC yatsinze muri uyu mwaka w’imikino.
Wamubonaga neza mu gihe ikipe ya Police FC yabaga ifite umupira imbere y’izamu, passe zerekeza ahantu utacyekaga, biri mu byatumye uyu mukinnyi aza mu bakinnyi beza ba shampiyona. Uyu mwaka w’imikino ushize Hakizimana Muhadjri atsinze ibitego 9 n’imipora 7 ivamo ibitego.
Iyi kipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza muri shampiyona, InyaRwanda yayihaye umutoza Thierry Froger wari umutoza wa APR FC, akaba yungiijwe na Sosithene Habimana.










