Blog

  • Muri APR FC na Rayon Sports bamwe mu bakinnyi batangiye kwisabira impapuro zibarekura #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 urangiye, bamwe mu bakinnyi batangiye gutekereza aho bazerekeza umwaka utaha, ni nako bamwe batangiye kwandikira amakipe ya bo basaba urupapuro rubarekura “Release Letter” ngo bajye gushakira ahandi.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko muri Rayon Sports na APR FC bamwe mu bakinnyi bamaze kwandikira aya makipe bayamenyesha ko bifuza kugenda nubwo hari bamwe bifuzaga kongerera amasezerano.

    Benshi mu bakinnyi basabye impapuro zibemerera kujya kwishakira ahandi, ni abakinnyi batababonye umwanya wo gukina uhagije muri aya makipe.

    Muri Rayon Sports bivugwa ko nubwo Mucyo Junior Didier ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira wifuzwa na Police FC na Ganijuru Elie ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira bifuzaga kubongerera amasezerano ariko bakaba batabikozwa.

    Aba bakinnyi bombi baosoje amasezerano ya bo muri Rayon Sports bamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe basaba impapuro zibarekura “Release Letters” ngo bajye gushakira ahandi.

    Muri APR FC naho biravugwa ko bamwe mu bakinnyi batabonye umwanya uhagije wo gukina umwaka ushize bamaze gusaba ko barekurwa.

    Rwabuhihi Aime Placide winjiye muri APR FC 2019 avuye muri Kiyovu Sports asinya imyaka 2, muri 2021 yaje kongererwa indi 3 akaba asoje amasezerano ye.

    Placide na we wifuza kujya mu ikipe abona umwanya wo gukina, amakuru avuga ko yamaze gusaba urupapuro rumurekura kuko abona ko kuzakina muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bigoye.

    Undi mukinnyi ni myugariro na we wo mu mutima w’ubwugarizi, Buregeya Prince wakuriye mu inshuri ryigisha umupira rya APR FC, azamurwa mu ikipe nkuru 2017.

    Uyu mukinnyi mu mwaka w’imikino wa 2018-19 yakoze agahigo ko kuba yarakinnye imikino yose 30 ya shampiyona. Nyuma yagiye azanirwaho abandi bakinnyi kugeza abuze umwanya wo gukina. Abamwegereye bakubwira ko atiteguye kuguma muri APR FC yicara ko agomba kujya aho akina ari na yo mpamvu na we yasabye ikipe kumurekura. Arifuza kujya aho akina ikipe y’igihugu ikongera kumutekerezaho.

    Ganijuru ntabwo yifuza gukomezanya na Rayon Sports

    Mucyo Junior Didier bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Police FC

    Buregeya Prince ntabwo yiteguye kuguma muri APR FC adakina

    Placide yasabye gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muri-apr-fc-na-rayon-sports-bamwe-mu-bakinnyi-batangiye-kwisabira-impapuro-zibarekura

  • Rutahizamu Songa Isaie acumbikiwe muri sitasiyo ya RIB Kimisagara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi bakanyujijeho cyane muri Shampiyona y'u Rwanda, Songa Isaie yatawe muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha RIB azira gukubita umugore we babyaranye.

    Uyu mukinnyi ubwo yari ageze mu rugo iwe  n'umugore babyaranye Nadia, yatangiye kumukubita ndetse atangira kumuniga bikomeye, gusa umugore yaje gutabaza abaturanyi baratabara. Naho Songa Isaie akibona ko abaturanyi bahageze yahise ahunga aragenda.

    Nadia ntakindi yakoze uretse kwitabaza ubuyobozi, RIB yahise ishakisha Songa Isaie ndetse atabwa muri yombi, kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimisagara.

    Amakuru avuga ko Songa Isaie yatangiye kujya akubita akanatoteza uyu mugore babyaranye, ubwo umugore yatangiraga kumwishyuza amafaranga yamugurije.

    Uyu mugore yabyaranye na Songa Isaie ariko ntibari barasezeranye, nkuko amakuru abivuga.

    Umuvugizi wa RIB yemeje aya makuru ndetse atangaza ko Songa Isaie ashinjwa gukoresha ibikangisho.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-songa-isaie-acumbikiwe-muri-sitasiyo-ya-rib-kimisagara/

  • Musanze FC mu nzira zo kuganiriza Migi na Sosthene #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC irimo gushaka uburyo yakongerera amasezerano abatoza ba yo bayifashije kurangiza ku mwanya wa 3 muri shampiyona.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa Musanze FC bwishimiye umusaruro wa Habimana Sosthene ndetse n’umwungiriza we, Mugiraneza Jean Baptiste Migi ikaba yifuza gukomezanya na bo umwaka utaha.

    Sosthene akaba yari agifite undi mwaka ku masezerano ye kuko yasinye imyaka ibiri mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira ni mu gihe Migi we yari asoje kuko yari yasinye umwaka umwe.

    Iyi kipe irimo gutekereza kuba yakongera aba batoza imyaka 2 kuri buri umwe, bivuze ko Sosthene yahita agira amasezerano y’imyaka 3.

    Si aba gusa kuko na Imurora Japhet na we wari wungirije Sosthene na Migi atazava muri iyi kipe bazakomezanya.

    Nubwo mu gikombe cy’Amahoro bitagenze neza, muri shampiyoba babashije gusoza ku mwanya wa 3 n’amanota 53, Rayon Sports ya kabiri yari ifite 57 ni mu gihe APR FC yatwaye igikombe ifite 68.

    Migi (uri hagati) na Sosthene (ubanza iburyo) ndetse na Imurora Japhet (ubanza ibumoso) ni bo bari abatoza ba Musanze barifuza kubongera amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-mu-nzira-zo-kuganiriza-migi-na-sosthene

  • Bruce Melodie yavuze ku by’indezo yanze gutanga n’inda yibagishije #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibijyanye n’indezo y’umwana we bamushinja kudatanga ntacyo yabivugaho kuko umwana ari umutware nta kintu kijyanye na byo azongera kuvugira mu itangazamakuru.

    Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Agasaro Diane yongeye guhagurukira umuhanzi Bruce Melodie avuga ko babyaranye amusaba kuzuza inshingano ze agatanga indezo.

    Yavuze ko agomba kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi akita k’umwana we w’umukobwa atabikora akaba yagana inzira y’Ubutabera.

    Bruce Meleodie binyuze kuri 1:55AM Media yavuze ko icyo kibazo cy’indezo nta kintu yakivugaho kuko umwana hari uburenganzira aba agombwa.

    Ati “Ibintu birimo abana ntabwo nkibivugaho cyane, kera ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho maze gukurira namenye ko umwana ari umutware mpita ndekera, nanabasezeranya ko uretse n’uyu munsi n’ikindi gihe ntazabivugaho.”

    Uyu muhanzi kandi yagarutse ku byavuzwe mu minsi ishize ko yibagishije inda, aho yanze kubyemera cyangwa ngo abihakane.

    Ati “Inda yanjye ariko. Ngo nibagishije inda nukuri ku Imana. None se ni inde wantwazaga ako kanure avuge ngo kari kamubangamiye? Mwebwe mungendaho mukagenda no ku kanure nibikiye, inda yanjye iracyariho ahubwo tugenda tugakora gake gake, gusa niba naranakabagishije nta mukene burya ukora ibyo, hari imikino abakene badakora mbaye narakoze ibyo naba naramaze kugera ku rundi rwego.”

    Bruce Melodie ubu akaba abarizwa muri Nigeria aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye ‘Suweto’ imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye yitegura gusohora.

    Yavuze ko ibyo yashinjwe na Agasaro kwanga gutanga indezo ntacyo yabivugaho kubera inyungu z’umwana

    Yanze kwerura niba koko yarabagishije inda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-ku-by-indezo-yanze-gutanga-n-inda-yibagishije

  • Icyakorwa ahandi ku Isi kirashoboka no muri Afurika – Perezida Kagame afungura Africa CEO Forum – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ihuje abayobozi b'ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum. Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi; Minisitiri w'Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada n'umugore we Nana Trovoada.

    Mu bandi bayitabiriye, harimo Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire, Robert Beugré Mambé.

    Perezida Kagame yashimye uruhare abikorera bagira mu iterambere, agaragaza ko ibihe bishize by'icyorezo n'imihindagurikire y'ibihe, byerekanye igikwiriye gukorwa.

    Ati 'Mu myaka myinshi, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho, zishobora gukemuka mu gihe dukoreye hamwe. Ku mugabane wacu ni ingenzi cyane kubaka ubushobozi bwo kubasha gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.'

    Yavuze ko Isoko Rusange rya Afurika, CFTA, ryashyizweho kugira ngo rikemure icyo kibazo. Yagaragaje kandi ko abatuye Afurika bakwiriye kubyaza umusaruro amahirwe uyu Mugabane ufite.

    Ati 'Uyu munsi hafi 20% by'abatuye Isi ni Abanyafurika. Mu 2050, bazaba ari 25% […] muri iki kinyejana, Afurika izaba Umugabane ukomeye mu bukungu, ariko kugira ngo tugere ku iterambere, tugomba kuzamura imyumvire yacu.'

    Kuri we, ngo ntibikwiriye ko Afurika n'umutungo kamere wayo, wakomeza kubyazwa umusaruro n'abandi, ibyo bawukozemo bakagaruka kubicuruza kuri uyu Mugabane.

    Ati 'Ibyo ntibiramba. Ni ibintu byumvikana. Ibi bizafata igihe kandi bizasaba ingufu, ariko Afurika ishobora kubigeraho. Muri byose dukora, mu miyoborere myiza, muri politiki, byose bibigiramo uruhare. Kugira ibisubizo ntibihagije, ubushake bwo kubona ibintu kimwe, guhuriza hamwe, bushobora gutuma ibintu bikorwa neza kandi vuba.'

    Perezida Kagame yavuze ko imikorere itaboneye iri mu nzego zose ikwiriye guhindurwa yaba muri politiki, ubucuruzi no muri sosiyete sivile.

    Ati 'Ikintu cyose cyakorwa ahandi hose ku Isi, cyakorwa no muri Afurika. Ese kuki tutabikora?'

    Iyi ni yo nama ngari yitabirwa n'abayobozi mu nzego z'abikorera muri Afurika. Ni ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Africa CEO Forum akaba n'Umuyobozi wa Jeune Afrique Media Group, Amir Ben Yahmed, yavuze ko u Rwanda ari icyitegererezo mu miyoborere ndetse ko hari byinshi ibindi bihugu byarwigiraho.

    Ku munsi wa kabiri wayo, hazaba ikiganiro cy'abakuru b'ibihugu kizaba kigaruka ku miyoborere, aho Perezida wa Kenya, William Ruto na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, bari kumwe na Perezida Kagame bazaba baganira ku ruhare imiyoborere igira mu kugeza Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Ni ikiganiro kizayoborwa na Eleni Giokos ukora kuri CNN.

    Hazaba kandi ikiganiro kizaba kirimo Aliko Dangote na Patrick Pouyanné uyobora TotalEnergies kizayoborwa na Larry Madowo ukora kuri CNN.

    Ni inama iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, kuko yari yahabereye mu 2019

    Abayobozi mu nzego za leta, abayobora ibigo byigenga, abashoramari n'abandi barenga 2000 bitabiriye Inama y'Ihuriro ry'Abayobozi Bakuru b'Ibigo byigenga muri Afurika, 'Africa CEO Forum'

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yahaye ikaze mu Rwanda abitabiriye iyi nama

    Umuyobozi wa Africa CEO Forum akaba n'Umuyobozi wa Jeune Afrique Media Group, Amir Ben Yahmed, yavuze ko u Rwanda ari icyitegererezo mu miyoborere

    Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose ahubwo igikwiye gukorwa ari ukubisaranganya no kubibyaza umusaruro

    Perezida Kagame yavuze ko abikorera bagira uruhare runini mu iterambere ry'ibihugu n'Isi muri rusange kandi ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19 n'imihindagurikire y'ibihe byagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati yabo n'inzego za Leta

    Umuyobozi Mukuru w'Ikinyamakuru Jeune Afrique Media Group akaba na Perezida wa Africa CEO Forum, Amir Ben Yahmed, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama, ashimira Perezida Kagame n'u Rwanda muri rusange rwemeye kuyakira ku nshuro ya kabiri ibereye i Kigali

    Umunyamakuru Fifi Peters ni we wari uyoboye ibiganiro

    Ni Inama yahuriyemo abayobozi mu nzego za leta ndetse no mu nzego z’abikorera ku Mugabane wa Afurika

    Umuyobozi w'Ikigega cy'Imari cya Banki y'Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop, yagaragaje ko Ihuriro ry'Abayobozi Bakuru b'Ibigo byigenga muri Afurika, rimaze kuba urubuga rwo guteza imbere abikorera n'abashoramari kuri uyu Mugabane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyakorwa-ahandi-ku-isi-kirashoboka-no-muri-afurika-perezida-kagame-afungura

  • Bicariye umuriro! Impungenge kuri ‘Contract’… – #rwanda #RwOT

    Unyujije amaso muri kontaro (Contract) zinyuranye abahanzi bashyiraho umukono watungurwa! Bamwe usanga baratasomye neza icyo ayo masezerano yagenaga, yaba ibyo agomba kubahiriza ndetse n’ibyo Label imugomba, ugasanga bitaye cyane ku ndirimbo azakorerwa ndetse n’amafaranga azajya ahabwa.

    Ni nayo mpamvu hari abahanzi bagiye basinya kontaro, ugasanga yemeye ko azajya afata 30% y’ibyavuye mu bikorwa bye, hanyuma 70% akayiharira abamushoye imari. Ibi byagiye bigira ingaruka, kuko hari abahanzi batera kabiri, basubiza inyuma amaso ugasanga baribeshye, bagahitamo gusesa amasezerano.

    Birashoboka ko wumvise n’inkuru zivuga ku muhanzi runaka wasinye kontaro y’imyaka ibiri. Urebye ku ruhande rw’umushoramari, ntibishoboka ko mu gihe cy’imyaka ibiri yaba agaruje ibyo yashyize kuri uwo muhanzi.

    Ari nayo mpamvu bamwe mu bashoramari bahitamo gusinyisha abahanzi kontaro y’imyaka itatu kuzamura. Hari umuhanzi wigeze gushyira umukono ku masezerano, ntiyasoma neza ingingo ivuga ko umunsi yavuye muri Label nta burenganzira azaba afite ku bihangano bye, undi nawe yasinye kontaro ivuga ko azagira uburenganzira ku bihangano bye nyuma y’imyaka 10.

    Hari na Producer wahawe kontaro ivuga ko igihe nikigera akava muri Label akajya gukorera ahandi, iyo Label yabarizwagamo izakomeza gufata 10% ku bihangano azakorera aho azaba ari hose.

    Biratangaje! Hari abashoramari bagiye baza mu muziki bitewe nuko bashaka kwamamara cyangwa se kuvugwa mu itangazamakuru ugasanga batangiye gukorana n’umuhanzi runaka, ariko nta masezerano bafitanye, igihe cyagera umuhanzi akigendera, umushoramari agatangira kumushora mu manza, avuga ko yamutwaye amafaranga ye.

     

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umunyamategeko Gatari Salim Steven, yavuze ko ashingiye ku byo azi na kontaro z’abahanzi zagiye zimuca mu maso, yabonye ko abahanzi ndetse n’abategura ibitaramo bita cyane ‘ku mafaranga aba avugwa muri kontaro’ kurusha izindi ngingo ariko ‘ntibarebe uburyo ibindi byubahirizwamo’.

    Yavuze ko amasezerano menshi aba atuzuye, kuko usanga nka kontaro y’uko umuhanzi azaririmba mu gitaramo iba igizwemo n’imirongo itarenga itatu, ntihashyirwemo inkurikizi mu gihe uwo muhanzi cyangwa utegura igitaramo azaba atabashije kubahiriza inshingano.

    Gatari yavuze ko utegura igitaramo ashobora kumvikana n’umuhanzi kuririmba mu gitaramo cye yateguye ariko ntabikore nk’uko babyumvikanye, ibyo rero birebwa hashingiye ku masezerano impande zombi zagiranye.

    Ati “Mushobora kuba mwarumvikanye ko azaza agakora ‘Semi Live’ ariko akaza ntakore ‘Semi Live ahubwo akaza agakora ‘Play Back’ bivuze ngo yaguhaye ibitandukanye n’ibyo mwavuze. Wenda mwavuganye ko azaza akaririmba indirimbo eshanu, araje aririmbye indirimbo ebyiri.”

    Uyu munyamategeko yavuze ko buri kimwe cyose, abantu bemeranya gukorana kigomba kuba kiri mu masezerano kugirango igihe uruhande rumwe rutabyubahirijwe, rubibazwe.

    Avuga ko kuba hakiri intege nke mu ikorwa rya kontaro z’abahanzi, bituma iyo umuhanzi atagize ibyo yubahiriza kubibazwa bigorana ‘kuko amasezerano aba ameze nk’atuzuye’.

    Yavuze ko igihe cyose umuhanzi yanze kuririmba mu gitaramo kubera ko hari ibyo atahawe ari uburenganzira bwe aba ari guharanira kubera ko ‘amasezerano aba itegeko hagati y’abayagiranye’. Ati ” Ni gute rero uri kumbaza ibyanjye, mu gihe wowe ibyo wanyemereye utabimpaye?

    Gatari Steven avuga ko ibyemezo abahanzi bafata bakanga kuririmba mu bitaramo baba batumiwemo bikwiye kurebwa mu ndorerwamu yo guharanira uburenganzira bwe, no kuba yanze kwitabira ibintu bidateguye neza, kuko hari ibyo baba bavuganye.    

    Kontaro zo mu magambo zirangira gute?

    Gatari yavuze ko rimwe na rimwe hari abavugana n’abahanzi ku mikoranire ugasanga ntibashyizwe mu nyandiko. Avuga ko igihe uruhande rumwe rwishe amasezerano, kurukurikirana bigoye bitewe nuko ari ibintu biba bitari mu nyandiko.

    Yagaragaje ko ibindi bice by’inguni z’ubuzima biri gutera imbere, bityo ko n’abari mu nganda ndangamuco bakwiye guharanira kubiteza imbere, bagakora ibikorwa bijyanishije n’igihe.

    Ati “Abahanzi ntibave mu marigara, niba barahisemo gukora umuziki nka ‘Business’ babihe umurongo, ese kuki ibi bibazo byose bihari, bigaragara mu bahanzi bafite ‘Management’.”

    Gatari yavuze ko umuhanzi ufite ‘Label’ bigoye ko yahuye n’ibibazo nk’ibi, ashingiye ku kuba abamufasha baba bazi neza icyo bashaka, bityo kuri bo bubahiriza cyane kontaro.

    Iyo ukoze isesengura mu muziki wo mu mahanga usanga, hari ‘Management’ ishora amafaranga mu muhanzi runaka, ariko hari ‘Management’ zita cyane ku bikorwa by’ubuhanzi bisanzwe bihari’ batagenzwa no gushora mu bikorwa, aba baba bagamije kubyaza umusaruro ibikorwa by’umuhanzi.

    Ibi bice byombi mu gukorana n’abahanzi biratandukanye, kandi ijanisha ry’amafaranga buri wese afata ku muhanzi ritandukanye n’iry’undi afata kuri uwo muhanzi.

    Mu bindi bihugu, hari abajyanama bahembwa amafaranga buri kwezi, ariko badashora mu bahanzi, ahubwo bakurikirana ibikorwa by’umuhanzi umunsi ku munsi.

    Abahanzi barabarera?

    Gatari yavuze ko iyo urebye abajyanama benshi bita cyane ku bahanzi bimeze nk’aho babarera. Yavuze ko iyo umuhanzi avuye muri ‘Label’ asubira inyuma, ahanini bitewe nuko rya shoramari ry’undi muntu riba ryahageze.  

    Ati “Imyaka ibiri ikurikiraho iyo wa muntu wakureraga hakurikiraho iki? Benshi twabonye ibikurikiraho, bikwereka ngo mu gihugu turimo kugirango ugere aho umuziki wawe ucuruza uba umaze gushorwaho ibingana iki?”

    Uyu munyamategeko yavuze ko kontaro y’umwaka umwe idashoboka, ashingiye ku kuba uwashoye imari mu muziki nta nyungu aba yakabonyemo.

    Ahamya ko 95% by’abantu bashora mu muziki cyane cyane umuziki ‘ni ukubera kuwukunda’. Ati “Abenshi si uko bashoramo bagamije kunguka. Abenshi ni ukubikunda.”

    Yavuze ko hari n’abandi bashora mu muziki nk’imwe mu nzira yo gutuma bamenyekana. Avuga ko amakosa menshi abahanzi bakora, ariko batareba ku ruhande rw'abo ndetse n’uruhande rw’umuhanzi. Ati “Ibyo wowe utanga, umushoramari wawe ariwe ‘Manager’ uvugana n’umuhanzi ibyo muzana ku meza, tubishyize ku munzani, umunzani urimo urahengamira he? Turaza gusanga uzanye byinshi ari inde? Akenshi tuza gusanga abazanye ubushobozi aribo umunzani uhengamiraho, kuko nibo bazanye byinshi.”

    Gatari yavuze ko mu gihe umuhanzi asinya kontaro, muri we akwiriye kwibwiza ukuri akabanza gutekereza cyane cyane ku byo agiye kuzatanga mu gihe azamara akorana n’uwo mushoramari.

    Yavuze ko mu minsi ishize yabonye amashusho ya P-Fla, aho yavuzemo ko nubwo bazwi cyane ariko kubona amafaranga yo gutega Motto ari ikibazo. Ati “Aho ni ku ruhande rwo kwibwiza ukuri. Wowe ibwize ukuri ngo ni iki nzanye ku meza?

    Gatari yavuze ko hari abashoramari binjira mu muziki bagamije kuzamukira ku bahanzi, ibikorwa byabo bikavugwa mu itangazamakuru nyamara nta kintu bishyuye. Avuga ko aha ariho umuhanzi agomba gutekereza kabiri, akibaza uko bizagenda mu gihe ibikorwa by’umushoramari bizaba byamenyekanye, ariko ibye bitaramenyekana.

    Yavuze ko bitewe n’uko abahanzi bamwe na bamwe basinya amasezerano mu buryo bumeze nk’ubwiru, bigoye ko uwo muhanzi ashobora kujya kurega uwo mushoramari. Ati “Mu gihe amasezerano wayishe, njye nta burenganzira mfite bwo kujya gushaka undi muntu ngo aze dukorane, oya! Mu gihe umwaka utararangira, mu gihe n’amasezerano atararangira.”

    Gatari yavuze ko umuhanzi mbere y’uko ashyira umukono ku masezerano, akwiye kwibaza niba ibivugwa muri kontaro bizashyirwa mu bikorwa.

    Ati “Niba umuntu akubwira ngo nzategura ibitaramo bibiri mu Rwanda, koko birashoboka? Hari ukureba, ingingo muri gushyiriraho umukono, koko birashoboka?

    Yavuze ko nta muhanzi ukwiye gusinya amasezerano yatewe n’undi muntu, ahubwo agomba kwifashisha bagenzi be cyangwa se abanyamategeko bakamufasha kunononsora neza kontaro mbere y’uko ayishyiraho umukono. Ati “Shaka umuntu wawe wa hafi byibuza ushobora gusoma ibintu akabyumva, anagusomere ibyo bintu abyumve…”

    Gatari yavuze ko bitangaje kubona umuhanzi asinya kontaro ya Miliyoni 50 Frw, ariko ugasanga ibyanditswemo ntabyo azi, yaba ibyo agomba umushoramari cyangwa se we ibyo agombwa n’umushoramari.

    Yavuze ko hari amasezerano asinywa n’umuhanzi atangaje, ku buryo hari igihe usanga uwo muhanzi yarasinye ko ibihangano bye nta burenganzira abifiteho. 

    Mu 2019, Safi Madiba yirukanwe muri The Mane kubera ko yakoranye indirimbo n’undi muhanzi ‘Label’ itabizi, kandi bitandukanye n’ibyari bikubiye mu masezerano

    Mu 2021, Queen Cha yateguje Bad Rama gusezerana muri The Mane, igihe kigeze ayivamo 

    Mu 2021, Marina yasezeye muri The Mane agaragaza ko atishimiye imikorere yayo, nyuma yayigarutsemo

    Mu Kwakira 2023, Okkama yasezeye muri Label ya MetroAfro kubera ko atanyuzwe n’imikorere yayo
    Muri Mata 2021, Ish Kevin yatandukanye na Kemilson Entertainment bakoranaga nta masezerano bafitanye- yavuyemo nta mwaka bari bamaranye

    Umunyamategeko Gatari Salim Steven yavuze ko abahanzi bakwiye guharanira gutungwa n'ibihangano byabo binyuze mu kugirana amasezerano/Kontaro yujuje ibisabwa n'abashaka kubafasha

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUNYAMATEGEKO STEVEN

    “>

    Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142995/bicariye-umuriro-impungenge-kuri-contract-abahanzi-nyarwanda-basinya-video-142995.html

  • Bruce Melodie yibagishije inda? – #rwanda #RwOT

    Abavuga ibi bashingira ku kuba amaze iminsi afite imiterere ‘myiza’ imugaragaza nk’umuntu wayobotswe cyane na Sports nk’uko amaze iminsi abigaragaza mu mashusho anyuranye afatira mu mazu atandukanye akoreramo Sports (muri Gym).

    Indirimbo ye ‘Soweto’ iri mu zizaba zigize Album ye ateganya gushyiraho indirimbo 16. Urugendo yagiyemo rugomba kumara umunsi umwe, kuko amashusho y’iyi ndirimbo ayafata kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 agahita agaruka mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura gufungura ku mugaragaro inyubako ya ‘Kigali Universe’.

    Iyi Album irihariye kuri Bruce Melodie, kuko yakoranyeho n’abahanzi banyuranye kandi hariho indirimbo igaruka ku mubyeyi we yahimbye yishyize mu mwanya wa Mushiki we atekereza ku mubyeyi wabo witabye Imana.

    Ni Album yagombaga kujya hanze muri Gicurari 2024, ariko Bruce Melodie avuga ko agifite iminsi yo kuyikoraho, ku buryo atemeranya n’abavuga ko yatinze kuyishyira hanze.

    Ati “Album bisa n’aho yarangiye, ahubwo uburyo bwo kuyibaha nibwo tugiye kugenda tubereka, tuzagenda tubavunguriraho nk’ebyiri cyangwa se eshatu ubundi tugahita dushyira hanze indirimbo, ariko ndabizi ko mufite inyota ariko nabikoze mbishaka…”

    Bruce Melodie yavuze ko umwaka ushize adasohora indirimbo ariko ‘twakoraga ibitaramo’. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gutuma abantu bamukumbura nk’imwe mu nzira nziza kuri we yo kwamamaza ibihangano bye.

    Uyu muhanzi yavuze ko amaze iminsi abona inkuru z’abantu bavuga ko agiye gutanga umuryango we kugirango amenyekane, ariko ngo sibyo.

    Yavuze ko yanatunguwe n’ibintu z’abantu bavuze ko yibagishije inda kugirango agire imiterere myiza. Ati “Inda yanjye ariko! Ngo nibagishije inda ni ukuri kw’Imana, nonese ni inde wantwazaga ako kanure ngo avuge kari kamubangamiye, uzi ko mwebwe mungendaho mukagenda no kunanure nibikiyemo imbere.”

     

    Bruce Melodie yavuze ko inda ye ikiriho, kandi ko akomeje Siporo. Yavuze ko nubwo yaba yarabagishije inda ‘nta mukene wabikora’. Ati “Gusa niba naranakabagishije, nta mukene buriya ujya ukora ibyo, hari imikino abakene bakora. Narakoze ibyo naba ngeze ku rundi rwego.”

    Uyu muhanzi yavuze ko yikunda cyane, kandi azi agaciro ku buzima bwe ku buryo adashobora kubukikiniramo. Ati “Ntabwo njya nibagirwa abantu ubuzima bwanjye bufitiye akamaro.”

     

    Bruce Melodie yerekeje muri Nigeria gufatirayo amashusho y'indirimbo ye 'Soweto'

     

    Bruce Melodie yatangaje ko atigeze yibagisha inda nk'uko byavuzwe mu minsi ishize itandukanye


    Bruce Melodie avuga ko amaze umwaka adashyira hanze indirimbo ariko yakoze ibitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143007/bruce-melodie-yibagishije-inda-143007.html

  • Bruce Melodie yasubije Agasaro Diane wamusaby… – #rwanda #RwOT

    Ni igisubizo yatangaze cyahuranyije asubiza ku ibaruwa iherutse gushyirwa hanze n’umunyamategeko Turahirwa Théogène wunganira Agasaro Diane usaba ko yahabwa indezo y’umwana babyaranye.

    Ku wa 22 Mata 2024, Agasaro Diane yisunze uyu munyamategeko we, yandikiye Bruce Melodie na Label abarizwamo ya 1:55 AM, amusaba kubahiriza ibyo bavuganye agatanga indezo.

    Ati 'Mu biganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo […] kugeza ubu Agasaro Diane niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y'ishuri no kwivuza.'

    Mu gusoza ibaruwa, Umunyamategeko Turahirwa yabwiye Bruce Melodie ko igihe cyose yaba atubahirije ibiteganyijwe mu gutanga indezo, hazitabazwa inzira z’inkiko, kugira ngo ikibazo afitanye na Agasaro Diane gishakirwe umuti urambye.

    Bati 'Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y'ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo ubutabera butangwe. Tubashimiye uko mugiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.'

    Isoko z’amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n'ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uyu mwana babyaranye.

    Ni ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie, byanatumye yifashisha uruhande rw'amategeko kugirango umwana we abone indezo.

    Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye. 

    Bati 'Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y'ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.'

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya Label abarizwamo ya 1:55 AM, Bruce Melodie yavuze ko atazongera kuvuga ku bintu bijyanye n'abana, kuko yamenye ko umwana ari umutware.

    Ati “Buriya ibintu birimo abana sinkibivugaho cyane, cyera ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho mpaze gukurira namenye ko buriya umwana ari umutware mpita ndekera. Nanabasezeranya ko uretse n’uyu munsi n’ikindi gihe ntazabivugaho.'

    Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!

    Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.  

    Yavuze ati 'Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n'ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.'

    Uyu mwana asigaye arerwa n'abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi. 

    Akomeza ati 'Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.'

    Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'When she's around' yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga. 

    Ati 'Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.'

    Agasaro Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza umunyamategeko we agira ibyago.

    Ati 'Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.'

    Yaba Bruce Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n'umwe ugifite uruhare rurini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n'umugiraneza ‘w'umunyamakuru’ wamwiyanditseho. Ni nyuma y'uko Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.

    Inkuru bifitanye isano: Amategeko avuga iki? Ibya Bruce Melodie na Diane umusaba indezo y'uwo atarera byabaye agatereranzamba


    Bruce Melodie yumvikanishije ko nta munsi n'umwe azavugira mu itangazamakuru ibijyanye n'umwana Agasaro Diane avuga ko babyaranye


    Bruce Melodie yamenye ko umwana ari umutware, bityo ntakwiye kubigarukaho imbere y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho


    Bruce Melodie ntiyemera ko umwana ari uwe- Ushingiye ku itegeko nta ndezo asabwa gutanga


    Agasaro Diane yasabye Bruce Melodie gutanga indezo y'umwana, bitaba ibyo hakitabazwa inzira z'amategeko


    Agasaro avuga ko yigeze kwemeranya na Bruce Melodie gukoresha ADN, ariko umunsi ugeze umunyamategeko w'uyu muhanzi yararwaye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143008/bruce-melodie-yasubije-agasaro-diane-wamusabye-indezo-yumwana-avuga-ko-babyaranye-143008.html

  • Mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi, Gueulette yabanje kongererwa amasezerano #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko yitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi, Samuel Gueulette yabanje kongera amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ye ya RAAL La Louvière.

    Ni nyuma y’uko agize uruhare rukomeye mu kuyifasha kuzamuka mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yahise imwongerera amasezererano.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, iyi kipe yavuze ko uyu mukinnyi w’umunyarwanda yongereye amasezerano akaba azageza muri 2026.

    Yongereye amasezerano mbere y’uko aza mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu kuko ari mu bakinnyi 37 umutoza yahamagaye azifashisha mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho mu kwezi gutaha Amavubi azakina na Benin na Lesotho.

    2019-20 Samuel Gueulette yakiniye Royale Union Tubize-Braine, 2020-21 akinira Roeselare kuva 2021 kugeza uyu munsi akaba ari muri RAAL La Louvière, yose ni amakipe yo mu Bubiligi.

    Samuel Gueulette yongereye amasezerano muri Raal Louviere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-kwitabira-ubutumire-bw-amavubi-gueulette-yabanje-kongererwa-amasezerano

  • Kapiteni w'Amavubi Bizimana Djihad n'ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League #rwanda #RwOT

    Nubwo umwaka w'imikino utari warangira muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Ukraine, ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinwamo na Djihad Bizimana yabonye itike yo kuzakina imikino ya UEFA Europa League.

    Ibi iyi kipe ibigezeho nyuma yaho kugeza ubu hamaze gukinwa imikino 28 mu mikino 30 iteganyijwe gukinwa, Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa Gatatu aho ifite amanota 54.

    Urutonde rwa shampiyona rw'Agateganyo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine ruyobowe n'ikipe ya Shaktar Donetski aho kuri ubu ifite amanota 70 mu gihe habura imikino ibiri ngo irangire.

    Uyu ni umwaka wa Mbere kuri Kapiteni w'ikipe y'igihigu y'u Rwanda, Amavubi amaze ayigezemo kuko yaje mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino 2023-2024, Djihad ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza.

    Muri shampiyona, umukinnyi wo hagati Bizimana Djihad yakinnye imikino 27 muri 28 imaze gukinwa ndetse abasha gutsindira iyi kipe ye ibitego bibiri.

    Si uku kwitwara neza gusa kwa Djihad kwagaragaye muri iyi kipe, kukp yanabaye umukinnyi mwoza w'ukwezi muri iyi kipe inshuro zitandukanye.

    Kugeza ubu amakipe abiri ya mbere azakina imikino ya UEFA Champions League ni Shaktar Donetskina Dynamo Kyiv, naho Kryvbas Kryvyi Rih na SC Dnipro-1.

    The post Kapiteni w'Amavubi Bizimana Djihad n'ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kapiteni-wamavubi-bizimana-djihad-nikipe-ye-ya-kryvbas-kryvi-rih-fc-yo-muri-ukraine-babonye-itike-yo-gukina-europa-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kapiteni-wamavubi-bizimana-djihad-nikipe-ye-ya-kryvbas-kryvi-rih-fc-yo-muri-ukraine-babonye-itike-yo-gukina-europa-league