Blog

  • StarTimes: Inzira yawe ku myidagaduro itanduk… – #rwanda #RwOT

    StarTimes ikugezaho filime z’iri mu ndimi zitandukanye. Waba ukunda filime z’urukundo, izisekeje, cyangwa izirimo imirwano, izo zose uzisanga kuri StarTimes.

    StarTimes kandi itanga uburyo bworoshye bwo kugura ifatabuguzi bukwemerera guhitamo hagati y'icyumweru cyangwa ukwezi buhura n’amafaranga yawe ubundi ukareba ibyo ukunda.

    Nsobeddwa S2: Nyuma yo gutandukana n'umugore we wa mbere, yongeye gushaka, bituma habaho amakimbirane hagati y'abakobwa be na Mukase. Iyi filime iri mu Kinyarwanda, ikaba inyura kuri Ganza TV guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu Saa 18h30.

    Bad Romeo: Iyi filime yo muri Thailand ivuga ku nkuru y’urukundo rugongana n’inzangano mu gihe umukobwa w’umukire ajya mu rukundo n’umuhungu ukanika imodoka. Iyi filime iri mu rurimi rw’icyongereza ikaba inyura kuri ST Novela E Plus, saa 21h30.

    Iron Heart: Iyi filime igaruka kuri Apollo Adelantar, umukozi utazwi, wagiye mu butumwa buteye inkeke bwo gusenya ikigo cy'ubugizi bwa nabi cyitwa Altare, ariko aza gusanga abagambanyi mu bo yizeraga. Reba ibice bishya Saa 19h50 kuri ST Novela E Plus, mu rurimi rw’icyongereza.

    Monsieur Mauvais: Nyuma yo kubaho ubuzima bw’ubugambanyi, inzozi za Ezgi wari wizeye kubana n’umusore yakunze zirangirika. Ariko iyo ahuye na Ozgur w'umuhehesi, ahazaza he n’ababyeyi be babyivangamo bigatuma ibintu bigenda neza. Iyi filime y’urukundo iri mu rurimi rw’Igifaransa inyura kuri Novela F Plus, saa 19h30.

    Ibi kandi byiyongera no ku zindi filime zirangira zinyura kuri Movie Plus na AMC Movies. Hamwe na filme zacu, Umunezero wawe urizewe.

    Komeza ube kuri StarTimes ukoreshe Application ya StarTimes ON ubundi wishimire ibyo ukunda igihe icyo ari cyo cyose, aho uri hose. Ukeneye ibisobanuro birambuye kubyerekeye porogaramu zacu no kugura ifatabuguzi, sura imbuga nkoranyambaga zacu arizo 'StarTimesRwanda_' cyangwa uduhamagare kuri 0788156600.

    Gendana n'imyidagaduro igezweho hamwe na StarTimes!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143030/startimes-inzira-yawe-ku-myidagaduro-itandukanye-kandi-ihendutse-143030.html

  • Bushali, B-Threy na Dr. Nganji bagiye gutaram… – #rwanda #RwOT

    Bahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, aho mu babaherekeje harimo n'abafasha babo.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye gutaramira mu Bufaransa. Ariko baciye ibintu mu bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n'ibindi binyuranye.

    Indirimbo zabo zatumye hari ababafata nk'abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z'umuziki w'abo.

    Mu mashusho, urubuga rwa Pan Africa rwashyize hanze mu minsi ishize, bavuze ko Bushali na B-Threy bahihibikaniye Kinyatrap, ariko ko byabasabye gushyira imbaraga hanzwe. 

    Ati 'Turi ababyeyi! Dufata umwanzuro wo kubikorera kugirango bigere ahantu bigera. Urumva iyo umwe akoze ikintu ntabwo bingana n'uko abantu bose bakora ikintu.'

    Ku wa 18 Gicurasi 2024, Bushali, B-Threy ndetse na Dr Nganji bazakora igitaramo gikomeye cyubakiye ku njyana ya 'Kinyatrap' kizabera ahitwa Theatre Chailot.

    Ni mu gihe, ku wa 24 Gicurasi, aba bahanzi bombi bazahurira mu iserukiramuco 'Africa Fest' rizabera mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa. Hazaririmba Bushali, B-Threy ndetse na Dr Nganji.

    Ku wa 25 Gicurasi 2024, aba bahanzi bombi bazaririmba mu iserukiramuco rizwi nka 'Nyege Nyege' risanzwe rinabera mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala.

    Ibi bitaramo bizasozwa n'ibyo bazakora ku wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2024 bizabera ahitwa 'Because Music', aho bazanakorera bimwe mu bihangano by'abo. Bushali na B-Threy bakoranye indirimbo ‘Nituebue’ yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na Slum Drip, iri kuri Album ‘ku Gasima’.

    Bombi bahahuriye mu ndirimbo ‘Amabara’ bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano. Banaririmbye mu ndirimbo ‘Blessed’ ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St, Papa Cyangwe, Fireman na Jay Pac.

    Dr Nganji bajyanye mu Bufaransa yanabahurije mu ndirimbo bise ‘Kanyabunyobwa’ imaze umwaka isohotse.

    Mu Mujyi wa Lille aho Bushali na B-Threy bazataramira, ni Umurwa Mukuru w'Akarere ka Hauts-de-Frnce mu Majyaruguru y'u Bufarana, hafi y'Umupaka n'u Bubiligi. Ni Umujyi w'umuco na Kaminuza nyinshi utuwe n'abantu benshi muri iki gihe. Wahoze ari umurwa w'abacuruzi bakomeye mu Bufaransa.

    Uyu Mujyi uteretse ku buso bwa 34.8 km2, aho utuwe n'abantu 1,085,000 ushingiye ku mibare itangazwa mu mezi ya mbere y'uyu mwaka. Mu 2023, uyu Mujyi wari utuwe n'abantu 1,079,000 bigaragaza izamuka rya 0.56% ugereranyije n'umwaka wa 2024.

    Ibyo wamenya kuri Théâtre National de Chaillot, aho Bushali, Dr. Nganji na B-Threy bazataramira

    Théâtre National de Chaillot aho bazamurikira urugendo rwa Kinyatrap, ni hamwe mu hantu hasanzwe hazwi cyane herekanirwaga ikinamico kuva mu kinyejana cya 16 (mu 1937).

    Ni inyubako iherereye hafi y'Umunara wa Eiffel mu Busitani bwa Trocadéro. Théâtre de Chaillot ifatwa nk'ahantu hanini habera ibitaramo bikomeye mu Mujyi wa Paris.

    Iyi nyubako yubatswe hagati ya 1934 na 1937 n’abavandimwe Jean na Édouard Niermans mu imurikagurisha ryabereye mu Mujyi wa Paris mu 1937, yubatse ahahoze hitwa Ingoro ya Trocadéro, ubwayo ni inyubako nini yubatswe mu imurikagurisha ry'isi rya Paris ryo mu 1878.

    Herekaniwe amakinamico akomeye arimo aya Valentine Fabre na John Perrottet. Banafite ishuri ry'ikinamico hamwe n'ahantu habera amakinamico.

    Hari igice cy'iyi nyubako cyitiriwe 'Jean Vilar' cyakira abantu 250, hari kandi 'Salle Gémier' ifite imyanya 420, na Studio y'imyanya 80 yeguriwe ku bikorwa bito.

    Mu 2007, nibwo Minisiteri y'Umuco y'u Bufaransa iyobowe na Christine Albanel yasabye ubuyobozi bwa 'Théâtre national de Chaillot' guteza imbere imbyino zigezweho, cyane cyane umurimo w'abakorikori b'Abafaransa.

    Kuva icyo gihe iyi nyubako yatangiye kwerekana imbyino mpuzamahanga ku rwego mpuzamahanga ku Isi , amakinamico, umuziki ndetse n'ubuhanzi bugaragara – kuba “ikinamico yakira ibihangano mu buryo butandukanye”.

    Hahora habera ibirori by'amasosiyete mpuzamahanga y'imbyino nka Forsythe Company, Royal Ballet yo muri Suède hamwe n'ingabo za Irlande Colin Dunne. 


    Abaraperi bakuranye nk’impanga, Bushali na B-Threy berekeje mu Bufaransa ku nshuro yabo ya mbere

     

    Ku nshuro ye ya mbere, umuraperi Bushali agiye gutaramira mu gihugu cy’u Bufaransa- Ku kibuga cy’indege yaherekejwe n’umugore we n’umwana


    Nyuma y’uko aherutse gushyira hanze Extended Play (EP), B-Threy yerekeje mu Bufaransa- Ku kibuga cy’indege yaherekejwe n’umugore we n’umwana


    Dr Ngaji uherutse gushyira hanze Album ya kane yise ‘Kinyarwanda’ yerekeje mu Bufaransa


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143035/bushali-b-threy-na-dr-nganji-bagiye-gutaramira-mu-bufaransa-amafoto-143035.html

  • Abajenti 305 ba Irembo basoje amahugurwa abafasha guha abaturage serivisi – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024, ari mu murongo wa Irembo wo gutanga amahugurwa kuri aba bantu bafasha Abanyarwanda kubona serivisi zinoze kandi vuba.

    Ni amahugurwa y'iminsi itatu yatanzwe ku bufatanye n'Ikigo gitanga amahugurwa binyuze muri gahunda zitandukanye cya Africa Management Institute, AMI.

    Yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ubucuruzi, kwiha intego ziganisha ku ntsinzi, gusobanukirwa ibijyanye n'isoko, kwiha icyerekezo n'intego bihamye, kwiga neza umwuga bashaka kwinjiramo n'ibindi biganisha ku iterambere ryabo.

    Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yavuze ko batekereza aya mahugurwa bari bagamije kunoza itangwa rya serivisi zihabwa abaturage, ariko bikajyana no guteza imbere imishinga yabo.

    Ati 'Twashakaga kumenya ko bafite buri kimwe cyose kibafasha kwinjira neza mu ntego yacu yo gufasha abaturage kubona serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga ndetse babyikoreye.'

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibijyanye na gahunda muri AMI, Paul Kato, yavuze ko biyemeje gukomeza umuco wo gufasha abantu guhora biga cyane ko ari byo bituma umuntu cyangwa ikigo runaka gitera imbere.

    Ati 'Ubufatanye bwacu na Irembo buri mu murongo w'intego twihaye wo gufasha ibigo byo muri Afurika gukura, ariko iryo terambere bakarikesha ubumenyi tuba twabahaye.'

    Ibi bishimangirwa n'Umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi z'ikoranabuhanga gikorera mu Karere ka Nyagatare cya Techlegendz Cassien Niyonzima, wavuze ko amasomo yahawe ari ingenzi ku bijyanye n'ubumenyi bwo gushyira ku murongo ibyo ateganya gukora no kugera ku ntego ze.

    Niyonzima usanzwe ari umwajenti wa Irembo ati 'Ndashishikariza bagenzi banjye kwitabira aya mahugurwa kuko ni ingenzi. Ibi bijyanye n'uko benshi batangira ubucuruzi runaka ariko ugasanga nta cyerekezo gihamye bafite.'

    Irembo ikomeje gufasha abaturage kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kuko mu kwezi gushize, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana, yatangaje ko ubu serivisi za leta zigera kuri 682 abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu abagera kuri 40% basaba serivisi za leta bifashishije Irembo, ndetse minisiteri zitandukanye ziri gukorana n'uru rubuga rw'ikoranabuhanga mu kongera abajenti bafasha abaturage kubona serivisi bataje ku biro, aho uyu munsi bagera ku 5000.

    Mu gukomeza guhangana n'ibyuho bituma abaturage batabona serivisi za leta neza, vuba ndetse badahenzwe, Irembo yatangije gahunda yiswe Ntuyarenze, igamije kwereka abaturage ibiciro bitangwa kuri serivisi zishyurirwa, hirindwa ko bahendwa.

    Abahagarariye Irembo bahawe amasomo abafasha no guteza imbere ubucuruzi bwabo

    Abahagarariye Irembo mu bice bitandukanye by’igihugu basoje amasomo abafasha gukora akazi kabo neza ndetse bahabwa impamyabushobozi

    Abahagarariye Irembo mu bice bitandukamye by’igihugu bamaze iminsi itatu mu mahugurwa abafasha gukora akazi kabo neza

    Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yavuze ko bateguye amahugurwa ku ba bakozi babahagarariye mu gihugu ku bwo kubafasha guteza imbere n’ubucuruzi bwabo

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibijyanye na gahunda muri AMI, Paul Kato aganira n’abahagariye Irembo mu bice bitandukanye by’igihugu

    Umuyobozi muri Irembo, Nyinawinkindi Liliose (ubanza iburyo) ndetse n’Umuyobozi muri AMI, Paul Kato bari kumwe n’uwasoje mahugurwa ku bijyanye no gutanga serivisi za leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-ajenti-305-ba-irembo-basoje-amahugurwa-abafasha-guha-abaturage-serivisi

  • Gutwika umurambo, uburyo butavugwaho rumwe mu Rwanda bwitezweho igisubizo (Video) – #rwanda #RwOT

    Gutwika imirambo hashize imyaka icumi byemewe mu mategeko y'u Rwanda ariko ababyitabira ni hafi ya ntabo kuko mu muco nyarwanda bitarumvikana neza.

    Abashyigikiye ko byatangira gukoreshwa, bagaragaza ko ari bwo buryo bwiza budasaba ubutaka bunini, kandi ntibuhende abasigaye nk'uko bigenda ku marimbi asanzwe.

    Impaka zirakomeje ndetse bigaragara ko zidateze kurangira ubu. Ikituzinduye ubu ni ugusubiza iki kibazo: Ubundi aho gutwika imirambo bimenyerewe, bigenda gute?

    Kurikira icyegeranyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutwika-umurambo-uburyo-butavugwaho-rumwe-mu-rwanda-bwitezweho-igisubizo-video

  • Amerika yeruye ko ikigowe no kubuza Congo gukorana n'Abajenosideri bahangayikishije u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagarutsweho n'Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ububanyi na Afurika, Molly Phee, ku wa 16 Gicurasi mu 2024, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa igihugu cyabo giteganya gukora muri Afurika n'amafaranga bizatwara.

    Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n'amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, John James yabajije Molly Phee, aho igihugu cyabo kigeze gishyira mu bikorwa ibyemejwe mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru w'Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines aherutse kugirira mu Rwanda no muri RDC.

    Muri uru ruzinduko, Haines yari kumwe na Molly Phee n'Umujyanama wihariye wa Perezida ushinzwe Afurika, Judd Devermont.

    Muri ibi biganiro inzego bireba ziyemeje gutera intambwe igamije kugabanya umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu biganiro by'i Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, bigizwemo uruhare n'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    Molly Phee ubwo yasubizaga, yagaragaje ko Amerika igitsimbaraye kuri iyi gahunda, ariko yagiye igorwa no gushyira mu bikorwa bimwe mu byatuma umwuka mubi ugabanuka birimo no guhagarika imikoranire ya RDC n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Turacyari muri gahunda yo kugerageza gukomeza akazi katangiwe na Avril Haines abishyigikiwemo na Blinken. Mu buryo bahoraho kandi inshuro nyinshi twagiye duhura n'abafatanyabikorwa bahagarariye RDC n'u Rwanda ngo tuganire ku ngamba zishobora gufatwa mu guhosha ikibazo. Ku ruhande rwa RDC hari izijyanye no gukemura ikibazo cy'abajenosideri bateye impungenge u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda narwo hari ibyo rwasabwe birimo gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no guhagarika imikoranire na M23. Ni ibirego rwo rwahakanye inshuro nyinshi.

    Ati 'Izo nizo nzitizi ebyiri turi guhura nazo. Turi gukorana bya hafi na Angola mu gushyigikira gahunda y'ibiganiro bya Luanda, Perezida João Lourenço we ubwe ari kugerageza guhuza abakuru b'ibihugu byombi kugira ngo habeho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda twe n'abayobozi bo mu Karere twemeje.'

    Nubwo uyu mugore atigeze atangaza abajenosideri leta ya Congo ikorana nabo, abayobozi b'iki gihugu bamaze igihe bari mu mikoranire yeruye n'umutwe wa FDLR mu ntambara yo kurwana M23.

    FDLR yashinzwe n'abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Isanzwe yifatanya n'ingabo za RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, guhera mu ntangiriro z'umwaka wa 2022, ikanahabwa ubufasha ikenera burimo intwaro.

    Aya makuru yagaragajwe na raporo zitandukanye zirimo iyashyizwe hanze n'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, ashimangirwa n'imiryango mpuzamahanga irimo Human Rights Watch na Amnesty International.

    Muri Gicurasi mu 2024 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Christophe Lutundula Apala, yatangaje ko igisirikare cy'igihugu cyabo kidafite inshingano yo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

    Ni amagambo avuguruza icyemezo intumwa za guverinoma ya RDC zafatiye i Luanda muri Angola muri Werurwe 2024.

    Iyi mikoranire yashimangiwe muri Mata mu 2024 n'Umuvugizi w'igisirikare cya RDC (FARDC), Gen Major Sylvain Ekenge, wavuze ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR usanzwe ukorana na bagenzi be mu ntambara yo kurwanya M23 mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yeruye-ko-ikigowe-no-kubuza-congo-gukorana-n-abajenosideri

  • Ambasaderi Mukasine yashyikirje Umwami w'abami w'u Buyapani impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mukasine yagejeje ku Mwami w'abami Naruhito intashyo za Perezida Kagame zihamya umubano ntakuka usanzwe hagati y'u Rwanda n'u Buyapani, Umwami w'abami na we yakira Mukasine amwifuriza imirimo myiza n'intsinzi muri byose.

    Naruhito yijeje Ambasaderi Mukasine ubufasha bw'uburyo bwose buzamufasha kuzuza neza inshingano ze muri icyo gihugu, ndetse na we amuha intashyo kuri Perezida Kagame n'Abanyarwanda bose.

    Mbere yo guhura n'Umwami w'abami, muri Mata 2024, Ambasaderi Mukasine yari yabanje no gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Buyapani, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije w'icyo gihugu, Okano Masataka.

    Mu Ukwakira 2023 ni bwo Marie Claire Mukasine yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, asimbuye Ernest Rwamucyo wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Loni.

    Umubano w'u Rwanda n'u Buyapani watangiye ahayinga mu mwaka wa 1962, ibihugu byombi bikomeza kugirana imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n'ishoramari, uburezi, ubukerarugendo, ubwikorezi ndetse n'umubano ushingiye ku nama.

    Amb Mukasine yagaragaje uruhare rw'iki gihugu cyo muri Aziya mu iterambere ry'u Rwanda, agaragaza ko igihugu kirajwe ishinga no gukomeza guteza imbere iyo mibanire y'ibihugu byombi.

    Ni iterambere u Buyapani buri gufashamo u Rwanda mu nzego zitandukanye, aho imishinga myinshi inyuzwa mu Kigega cy'u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA.

    Irimo kugeza ku baturage amazi meza, kongera umusaruro w'ubuhinzi, guteza imbere ubwikorezi, ibijyanye no kubona ingufu zigonderwa, kurwanya imirire mibi n'ibindi.

    Imishinga ya vuba irimo amasezerano ibihugu byombi byasinyanye, aho u Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo y'arenga miliyari 14 z'Ama-Yen (arenga miliyari 118 Frw) azifashishwa mu guteza imbere uburezi, akazishyurwa ku nyungu nto ndetse mu gihe kirekire.

    Ni ubwa mbere iki gihugu cyari gitanze inguzanyo ingana ityo mu gufasha u Rwanda, kwimakaza ireme ry'uburezi ntawe uhejwe.

    Uretse iyo nguzanyo kandi u Buyapani buherutse gutera inkunga iyubakwa ry'umuyoboro munini mu Rwanda ukura amazi ku ruganda rwa Nzove ukayajyana ku kigega cya Ntora kiri ku Gisozi, aho asaranganywa ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali no hanze yawo.

    Ni umuyoboro wuzuye utwaye miliyoni 20$ (arenga miliyari 25 Frw), ukaba nkunga nini u Buyapani bwari butanze mu bijyanye no kugeza amazi meza ku Baturarwanda, kuva ibihugu byombi byatangira gufatanya mu mishinga itandukanye.

    Ibyo bikorwa n'ibindi byagezweho mu myaka ishize nibyo Amb Mukasine agaragaza ko azakomeza gusigasira, kugira ngo n'indi mishinga ikomeze gutezwa imbere.

    Uretse kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, Ambasaderi Mukasine, anahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Philippines, Malaysia na Thailand.

    Ambasaderi Mukasine Marie Claire, mu mpera z'icyumweru gishize, yashyikirije Umwami w'abami w'u Buyapani, Naruhito, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-mukasine-yashyikirje-umwami-w-abami-w-u-buyapani-impapuro

  • Bruce Melodie yavuze ku byo kwibagisha inda no kudatanga indezo 'y'umwana we' – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize nibwo Agasaro Diane yongeye kuvugwa mu itangazamakuru biturutse ku ibaruwa yanditswe n'umunyamategeko we, Turahirwa Théogène wo muri Authentic Advocates, aho bandikiye Bruce Melodie na 1:55 AM Ltd abarizwamo, basaba ko bakemura ikibazo cy'indezo y'umwana babyaranye.

    Muri iyi baruwa Agasaro n'umunyamategeko we bavuze ko ije ikurikiye ibiganiro Agasaro yagiranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye icyakora ntabashe kuzuza ibyo babaga bumvikanye.

    Kuva aho ibaruwa igiriye hanze, Bruce Melodie na 1:55 AM ntibigeze bagira icyo bayivugaho gusa uyu munsi ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Nigeria, yabwiye 1:55AM Media ko ubu yamaze kumenya agaciro gakomeye umwana aba afite, bityo adateze kongera kuvuga kuri iki kibazo cy'umwana na Agasaro.

    Ati 'Buriya ibintu birimo abana sinkibivugaho cyane, kera ntarakura, ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho maze gukurira namenye ko umwana ari umutware mpita ndekera, ndanabasezeranya ko uretse n'uyu munsi n'ikindi gihe ntabwo nzabivugaho.'

    Kuva iyi baruwa yajya hanze kugeza uyu munsi, ntibizwi neza niba Agasaro Diane n'umunyamategeko we barasubijwe na Bruce Melodie, bakicarana bagakemura ikibazo bafitanye dore ko uyu mubyeyi yirinze kuvugisha itangazamakuru.

    Bruce Melodie avuga ko ubu yamaze kwakira ubuzima arimo bw'icyamamare ku buryo ahora yiteguye ko isaha n'isaha hasohoka inkuri y'ibibi cyangwa ibyiza bimuvugwaho.

    Aha niho yahereye asaba ibyamamare n'abandi bagana muri ubu buzima kwakira ko ibi biba bigomba kubabaho uko byagenda kose.

    Ku bijyanye n'amakuru avuga ko yagabanyishije inda, Melodie yagize ati 'Akanure kanjye ndi kugakoraho. Mungendaho mukagenda no kukanure nibikiye imbere, inda yanjye iracyariho. Niba naranayigabanyishije nta mukene ubikora, mbaye narakoze ibyo naba narageze ku rundi rwego. Hari imikino abakene badakina.'

    Melodie wari warasezeranyije abakunzi be ko album ye yise 'Sample izasohoka muri Gicurasi 2024, yabasabye kwihangana avuga ko hari ibitaratungana neza ku ndirimbo ziyigize bityo hazasohoka indirimbo imwe, ahereye kuri 'Sowe' nyuma yaho nibwo azasuzuma niba ari ngombwa kuyishyira hanze ari icya rimwe.

    Reba video y'ikiganiro Bruce Melodie yatanze hano

    Bruce Melodie yavuze ku birego ku kwibagisha inda n’ibirego bimushinja kwanga gutanga indezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bruce-melodie-yavuze-ku-kwibagisha-inda-n-umwana-ashinjwa-kubyara-mu-gasozi

  • Ububiligi: Inyangamugayo mu rubanza rwa Bomboko yirukanywe izira kugaragaza amarangamutima #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rw'Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rurimo kuburanishirizwa I Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, inyangamugayo imwe mu bagize inteko iburanisha yirukanywe muri uru rubanza azizwa kugaragaza amarangamutima yafashwe nko kwerekana aho abogamiye.

    Kwirukanwa kw'iyi Nyangamugayo, byaturutse ku mwunganizi w'uregwa wamwiyamiye mu ruhame imbere y'inteko iburanisha, agaragaza ko ubwo umutangabuhamya ku ruhande rw'uregwa yari imbere y'urukiko atanga ubuhamya, iyi nyangamugayo yazunguje umutwe, ibyafashwe nko kugaragaza amarangamutima yo kubogama.

    Uyu mwunganizi wa Bomboko akimara kugaragariza urukiko impungenge, rwafashe akanya rujya kwiherera, rugaruka rwanzura ko iyi nyangamugayo yirukanywe muri uru rubanza ihita isimbuzwa indi nkuko biteganywa n'amategeko agenga izi manza.

    Kuva uru rubanza rwatangira ku wa 08 Mata 2024, Bomboko kugeza n'uyu munsi yagiye agaragariza urukiko ko ibyo aregwa nta ruhare abifitemo, ko ari umwere. Avuga ko ahubwo nawe igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahigwaga bamwita icyitso cy'Inkotanyi bitewe n'uko yari afite umugore uvukana na Majyambere Silas wari warahunze Igihugu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

    Uretse uyu Bomboko uhakana ibyo akurikiranyweho ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hari na bamwe mu baje mu rukiko kumutangira ubuhamya bagaragaza ko ibyo akurikiranyweho ntabyo bazi, ko yari umuntu mwiza.

    Bamwe mu bo mu muryango we, kimwe n'abandi baje ku ruhande rwe( Bomboko) banyuze imbere y'inteko iburanisha, bagiye bagaragaza ko uregwa arengana, abeshyerwa. Hari abagaragaje ko umutangabuhamya uvugwa ko ari we wamufungishije ibyo ari ikinyoma ngo kuko we atari muri Kigali, ko ndetse atariho yarokokeye Jenoside.

    Abavuga ibi, babishingira ahanini ku cyangombwa cy'uyu mutangabuhamya kigaragaza aho yarokokeye ndetse bagashingira no ku ifishi ye bivugwa ko yakingirijeho umwana mu minsi mike mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira. Ibyo biha aba bo kuruhande rwa Bomboko kuvuga ko ibivugwa atari ukuri, ko ntaho yahuriye n'uregwa.

    Muri uru rubanza kandi, hagaragaye abatangabuhamya babwiye urukiko ko bamwe bo mu muryango wa Bomboko babahaye amafaranga bagamije kubagura kugira ngo bareke kuza  kumushinja ariko bo bakayanga.

    Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w'imyaka 65 y'amavuko. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'ibyaha byo gusambanya Abagore muri Jenoside.

    Ibyaha Bomboko akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, aha hakaba hari igaraje ryitwaga AMGAR, bivugwa ko ari naho yari acumbikiye Intarahamwe, abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y'iryo garaje abandi bakahabicira.

    Hari abatanze ubuhamya bagaragariza inteko iburanisha ko Abatutsi bicwaga, by'umwihariko igitsina gore babanzaga gufatwa ku ngufu kandi mu babikoraga na Bomboko ashyirwa mu majwi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/16/ububiligi-inyangamugayo-mu-rubanza-rwa-bomboko-yirukanywe-izira-kugaragaza-amarangamutima/

  • Ubusobanuro bwa Liam na Olivia, amazina ari k… – #rwanda #RwOT

    Liam ni izina rihabwa umwana w'umuhungu rikomoka ku mpine y'izina William/Uilliam ryo mu rurimi rw'ikinya-Irilande, rikaba risobanura indwanyi ihamye cyangwa se umurinzi.

    Muri Bibiliya Yera, Liam afite ubusobanuro butandukanye, aho iri zina mu Giheburayo risobanura ubwoko bwanjye. Aburahamu yarikoresheje avuga ko afite ishyanga ayoboye.

    Iri zina riri mu mazina afite inkomoko muri Irilande yakunzwe kandi agasakara vuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu ntangiriro za 2000 kugeza ubu. 

    Nko mu 2014, izina Liam ryaje ku mwanya wa kabiri rikomeza kuyobora kugeza rije ku mwanya wa mbere mu 2017. Kuva icyo gihe, abana benshi bavukaga muri Amerika bakomeje guhabwa iri zina, riza no kurenga imbibi rikwirakwira no mu bihugu birimo u Budage, Espagne, Suwede, u Bubiligi, n'u Busuwisi.

    Bimwe mu biranga ba Liam:

    Liam umuhungu ukomeye kandi wiyizera cyane wifitemo imico ya kiyobozi.

    Liam akunda gusohoka cyane no gukabya mu buzima busanzwe. Akunda ubuzima bw'ibirori (kuryoshya) no kwitabwaho cyane.

    Yuzuye imbaraga n'ishyaka, kandi yishimira kuba hafi y'abandi bantu.

    Liam kandi ni umuntu uba uzwiho cyane kugira ubutabera no gukunda ibintu biciye mu mucyo. Aho ari hose arwanira kugera ku cyo yizera kandi agaharanira uburenganzira bw'abandi.

    Akunda gutera urwenya no gusetsa abantu, bigatuma abantu bose bamukikije bumva bamerewe neza kandi batuje.

    Ba Liam kandi, ni abizerwa bidasanzwe kandi bitangira inshuti n'imiryango yabo. Bakunda guhora iteka hafi y'abo bakunda kandi bagakora igishoboka cyose kugira ngo babafashe mu gihe babiyambaje.

    Iyo bari mu kazi, bagashyiraho umutima wabo wose bagakora cyane kugira ngo bagere ku ntego zabo. Bagira imitima ikomeye, kandi bariyemeza ku buryo badatinya na rimwe gufata inshingano zo kugerageza ibintu bishya bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye.

    Kuba ubwenge n'umutima bya ba Liam bihora ku bucuruzi cyangwa ibintu byose bibinjiriza amafaranga, usanga rimwe na rimwe batiyitaho cyangwa ngo babe bagira ubuzima bwabo ibanga.

    Bashobora gufata ikintu cyateshejwe agaciro ndetse kigaragara nk'aho ntacyo kikimaze bo bakakibyaza umusaro ukomeye. Ibi bijyana n'ubushobozi bafite bwo kureba umuntu bakamenya niba hari icyo yashobora cyangwa nta musaruro yatanga.

    Mu bantu b'ibyamamare ku isi bitwa iri zina harimo umuririmbyi w'Umwongereza Liam Gallagher, umukinnyi wa filime wo muri Irilande Liam Neeson, umukinnyi wa filime wo muri Australia Liam Hemsworth murumuna wa Chris Hemsworth, umuhanzi wo mu Bwongereza Liam Payne wahoze no mu itsinda rya One Direction n'abandi benshi.

    Ni mu gihe izina 'Olivia' rigezweho cyane mu guhabwa abana b'abakobwa bari kuvuka muri Amerika n'ahandi ku isi, rkomoka mu rurimi rw'Ikilatini rikaba risobanura 'Igiti cya Elayo.'

    Kwamamara cyane kw'iri zina, ribikesha cyane umwanditsi William Shakespeare warikoresheje bwa mbere mu buvanganzo bwe mu rwenya yise “Twelfth Night.” Mu bihugu byinshi, igiti cy'umwelayo gifatwa nk'ikimenyetso cy'amahoro, ubwiza n'ubwenge, ku buryo hari abizera ko iyi mico ishobora kuranga abana bahabwa iri zina ndetse ikagena n'uko bafatwa muri sosiyete batuyemo.

    Izina Olivia rimaze imyaka myinshi riza imbere ku rutonde rw'amazina akunzwe cyane, aho ryazaga mu mazina icumi ya mbere agezweho mu bihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza.

    Dore bimwe mu biranga ba Olivia:

    Ba Olivia bakunze kugenzura ibintu byose babonye bigatuma bagira ibitekerezo byagutse cyane.

    Bagira ubushake bwinshi bwo gukora ibyo biyemeje, kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw'abandi kuko bakunda ibintu by'umwimerere.

    Mu miterere yabo, kimwe na ba Liam nabo bifitemo imico y'ubuyobozi, bakagira ubushobozi bwo guhanga udushya, guhangana n'ibibazo ndetse n'amarangamutima.

    Ba Olivia ni abahanzi mu maraso kandi ntibigarukira ku guhanga ibihangano gusa, ahubwo ubuhanzi bwabo bugera no mu buryo baganira n'abantu babakikije. Muri bo, bifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo mu buryo bwiza bitewe n'imitekerereze yabo yihariye.

    Mu bantu b'ibyamamare bahawe iri zina harimo umukinnyi wa filime w'umunyamerika Olivia Wilde, umunyamideli Olivia Palermo, umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Olivia Rodrigo, umukinnyi wa filime Olivia Williams n'abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143011/ubusobanuro-bwa-liam-na-olivia-amazina-ari-ku-isonga-muri-amerika-143011.html

  • Amakipe y’igihugu yageze ku mukino wanyuma IHF Trophy (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amakipe y’Igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 18 na 20 bageze ku mukino wa IHF Trophy imaze iminsi kibera muri Ethiopia.

    Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo iri rushanwa ryatangiye aho ririmo kubera mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia.

    Amakipe y’igihugu y’u Rwanda akaba yari yageze muri 1/2 aho yanitwaye neza asezerera amakipe bahuye agera ku mukino wa nyuma.

    Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda muri 1/2 rwakinnye na Kenya ndetse ruyisezerera ruyitsinze ibitego 27-24. Ku mukino wa nyuma ruzahura na Ethiopia yakiriye irushanwa.

    Mu batarengeje imyaka 20, nubwo wari umukino utoroshye ariko u Rwanda rwabigezeho rusezereye Ethiopia yari imbere y’abafana ba yo.

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ethiopia iri imbere n’ibitego 16-13 by’u Rwanda. Abasore b’u Rwanda bagarutse mu gice cya kabiri bigaranzura Ethiopia maze bayitsinda 29-28. Ku mukino wa nyuma ruzahura nikomeza hagati ya Uganda n’u Burundi.

    Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda rwasezereye Kenya

    Umutoza Mudaharishema Sylevestre n’abakinnyi be bageze ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-y-igihugu-yageze-ku-mukino-wanyuma-ihf-trophy